Episode Topic Content
555Nyuma y'aho ubuyobozi busabiye Joziyane na Shema ko hakorwa ikizamini cyo kwa muganga cyagaragaza by'ukuri se wa Gashema, inshuti z'umuryango wa Batamuriza na Shema zirigira hamwe inkunga yaterwa ngo amafaranga akenewe kugira ngo icyo kizamini cya ADN gikorwe aboneke. Hagati aho Batamuriza we akomeje kwita ku mwana wa Joziyane nk'aho ari uwe. Kwa Manyobwa na Kibanga ho akanyamuneza ni kose. Batangije gahunda y'abakuze mu kabyiniro baherutse gufungura.
554Ikibazo cy'umwana wa Joziyane gikomeje guteza impagarara mu muryango wa Shema na Batamuriza. Batamuriza ntashira amakenga umugabo we. Karimanzira we aracyakubita agatoki ku kandi ngo azashirwa ari uko asenyeye Gasore na Shantali baherutse kwambikana iy'urudashira.
553Gasore na Shantali bararebana akana ko mu jisho nyuma yo kwambikana iy'urudashira. Karimanzira we yemeye ko yafungishaije Gasore amuziza akamama. Ikibazo cy'umwana Joziyane ashinja Shema ko ari we se undi akabihakana kiragenda gifata indi ntera. Joziyane ntakozwa inama agirwa n'ubuyobozi.
552Joziayane nyuma yo gutumizwa n'ubuyobozi ngo asobanure ikibazo afitanye na Shema agaterera agati mu ryinyo haribazwa amaherezo. Ntashaka kumva inama agirwa. Gasore na Shantali bo batangiye urugendo rushya rw'ubuzima. Umwe ni Bwana undi ni Madamu.
551Nyuma y'inzira y'inzitane Gasore na Shantali banyuze mu rukundo rwabo barashyize barabana. Karimanzira se na ya migambi ye mibisha arabyifatamo ate ?

>600 >595 >590 >585 >580 >575 >570 >565 >560 >555 >550 >545 >540 >535 >530 >525 >520 >515 >510 >505 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved