Episode Topic Content
565Imyitwarire ya Bahizi ikomeje kubera urujijo inshuti n’abavandimwe ! Hari abemeza ko yaba ikomoka ku mateka mabi yanyuzemo. Mu rugo kwa Gasore na Shantali ho ikibazo cy’imibereho gitangiye gufata indi ntera. Shantali arasanga gusubira iwabo mu gihe hagitekerezwa ikindi cyakorwa ari cyo cyaba igisubizo. Manyobwa we aragisha inama y’icyo yakora kugira ngo business ye yongere imwinjirize nyuma y’aho abakiriya bamucikiyeho.
564Ikibazo cya Joziyane na se w’umwana gikomeje guteza impagarara mu muryango. Uwitwa se w’umwana Joziyane ntamwemera, na we uwo yemeza ko ari se wa Gashema aramwigarama ati ntaho duhuriye. Inkuru y’ubushomeri bwa Gasore iracyavugwa haba i Mugereko, haba i Muhumuro n’i Bumanzi. Mu gihe inshuti za Gasore zihangayikishijwe n’imibereho ye nyuma yo kubura akazi, Zaninka nyina umubyara we, arabyinira ku rukoma ! Ngo Shantali ni we nyirabayazana !!
563Nyuma y’igihe kitari gito Fidusiya atavugana n’umugabo we ku bibazo by’umwana wabo Izabayo, arashyize ajya kumusura muri gereza. Mu gihe yatekerezaga ko akoze igikorwa cy’urukundo, Mudaraza we si ko abyakiriye abifashe nko kuza kumukina ku mubyimba. Incyuro ni zose. Karimanzira we yagarutse i Bumanzi nyuma y’igihe yari amaze i Mugereko. Arimo aricinya icyara ko umugambi wamujyanye aje awugezeho. Kwa Gasore na Shantali ho ibibazo ni uruhuri. Shantali asanga ibikomeza kuba kuri Gasore birimo rwangendanyi.
562Ibyo kwa Gafarasi na Joziyane bikomeje guteza urujijo. Ibimenyetso bigaragaza ko hari aho Gafarasi ahuriye na Gashema bitewe utwatsi na Joziyane. Nyiranjishi aribaza amaherezo ntayabone. Ku ruhande rwa Gasore ho ibibazo ni uruhuri. Nyuma yo gusezererwa ku kazi, aribaza ku mibereho ye na Shantali mu gihe kiri imbere.
561Ikibazo cya Gashema cyahinduye isura. Nyuma y’aho uwo Joziyane yavugaga ko ari we se wa w'umwana bigaragariye ko ntaho bahuriye, Gafarasi uhamya ko ari we Papa Gashema ntiyoroheye Joziyane asaba umwana we, ariko undi agatsemba avuga ko batigeze banakundana !! Rwabuze gica. Ikibazo cyagejejwe mu muryango. Mu rugo kwa Kibanga na Manyobwa ho ntibavuga rumwe ku myitwarire ya Manyobwa imbere y’abakiriya ! Mu gihe Kibanga afite impungenge ko kuba Manyobwa abwira nabi abakiriya bizagira ingaruka kuri business batangiye, Manyobwa we ntacyo bimubwiye, ngo ntazihanganira umukiriya umwita umukecuru.

>600 >595 >590 >585 >580 >575 >570 >565 >560 >555 >550 >545 >540 >535 >530 >525 >520 >515 >510 >505 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved