Episode Topic Content
570Urukumbuzi hagati ya Shantali na Gasore ni rwose. Gasore arifuza ko yasurwa nyuma y’igihe atari kumwe n’urubavu rwe. Karimanzira we aricinya icyara ngo ubwo Shantali yamwegereye abonye inzira yo kwigarurira umutima we. Ibintu birashyushye kwa Manyobwa ! Nyuma yo kwisegura ku bakiriya ku makosa yagiye agaragaza imbere yabo, arimo arabareshya abizeza ko ayo makosa atazasubira ukundi ! Noneho anabashyiriyeho agasanduku k’ibitekerezo ngo bajye bamubwira uko babona serivisi abaha !!
569Nyuma y’ibibazo binyuranye Bahizi yari amaranye iminsi noneho azamuye ikibazo cy’umunani. Mukuru we Rutaganira ntakozwa icyo kuwutanga. Joziyane we akomeje kwigira nyoni nyinshi ku kibazo cya Gashema. Noneho arahakana ko atitabye telefone y’umuyobozi mu cyimbo cya Nyiranjishi. Gafarasi na we ntiyicaye ubusa, ateye kwa Shema avuga ko adasiga umwana we.
568Ikibazo cy’amakimbirane avugwa i Mugereko hagati y’abatuye mu Mucyamo n’abatuye mu Mpinga gikomeje gutuma bamwe bitana bamwana ku kuba nyirabayazana wayo. Rwabuze gica. Hagati ya Joziyane na Nyiranjishi naho ntirwambukwa. Joziyane ntakozwa iby’uko yatereranye umuziranenge akajya kumutsindia utaramubyaye kandi se amushaka.
567Ibibazo ni uruhuri kwa Fidusiya nyuma y’aho inkongi y’umuriro ifatiye inzu yabagamo. Na n’ubu icyateye iyo nkongi ntikiramenyekana. Manyobwa na Kibanga bo ntibabona kimwe impamvu yo kubura abakiriya baza kubyina. Gafarasi we akomeje gushakisha inzira zose yabonamo Gashema. Ageze aho yinginga Nyiranjishi ngo arebe uko yakumvisha Joziyane kugira ngo ave ku izima yemere Gafarasi nka se w’umwana ! Ni ukubihanga amaso.
566Gasore na Shantali batanye batangana. Inshuti n’abavandimwe byababereye urujijo. Bahizi we akomeje kugaragaza imyitwarire idasanzwe ! Noneho ubusinzi bumugeze habi . Hagati ya Manyobwa na Maribori ho ntirwambukwa ! Manyobwa yarahiye ngo ntiyishyura Maribori umushahara w’amezi abiri amurimo, yitwaje ko ngo ntacyo aburira iwe. Maribori yunganiwe na Kibanga bo basanga ari akarengane. Impaka ni zose.

>600 >595 >590 >585 >580 >575 >570 >565 >560 >555 >550 >545 >540 >535 >530 >525 >520 >515 >510 >505 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved