Episode Topic Content
590Gasore na Shantali ntibavuga rumwe ku ngingo yo gusubirana i Mugereko. Shantali yisubiyeho nyuma yo kumenyeshwa ko yabonye akazi muri banki i Muhumuro. Gasore kumusiga ntibimworoheye ! Shema we nyuma y’igihe kitari gito arongeye abonana na se umubyara Mbarubukeye.
589Joziyane yashyize ava ku izima yemera ko umwana we yamubyaranye na Gafarasi. Mbarubukeye yakiriwe n’urungano rumwifuriza ikaze n’ubutwari bwo kubaka amateka mashya. Ku ishuri ho muri club ibyishimo ni byose bakira Kamurisa nk’umuyobozi mushya. Gasore yari yizeye gusubira i Mugereko afatanye agatoki na Shantali none bihindutse ku munota wa nyuma.
588Mbarubukeye yafunguwe. Urugwiro ni rwose mu muryango. Mbarubukeye akanyamuneza ni kose, Nyirandatwa na we arabyinira ku rukoma ko yongeye kwegerana n’uwo bambikanye iy’urudashira. I Mugereko ho impamvu zitera amakimbirane zikomeje kutavugwaho rumwe n’impande zombi zihanganye. Ubuyobozi burakora uko bushoboye ngo buyahoshe, ariko abayahembera bo n’ubu ntibaracisha make ngo bumve inama bagirwa. Joziyane we ubanza ngo yaba yemeye noneho ko Gashema ari uwa Gafarasi !!!!
587Iby’i Mugereko bikomeje kuba urujijo ! Impande zombi zirabona ku buryo bunyuranye intandaro y’amakimbirane ahavugwa n’uruhare abantu bagiye bayagiramo. Zaninka we aranze abaye akabaye icwende bajya bavuga ! Umuhungu we n’umukazana baramusuye abakirana umunabi. Ibyo kwa Manyobwa noneho bibaye ibindi ! Maribori yibiwe mu isoko abikojeje nyirabuja ati icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa ! Si bwo nyamukobwa afatiwe ibihano !
586Ituze ryagarutse hagati ya Shantali na Gasore. Nyuma y’aho Karimanazira ahimbiye amayeri yo gushaka kubatanya ukuri kukajya ahagaragara, ubu amahoro arahinda. Gasore yishimiye kuba umubyeyi mu gihe cya vuba. Ku ruhande rwa Karimanzira we ikimwaro ni cyose nyuma y’aho ateze umutego mutindi akaba ari we ushibukana Gasore yigaramiye ! Ubu ingaruka kuri Karimanzira ni zose ! Kwa manyobwa na Kibanga ho agakufi aho bukera kararikora !

>600 >595 >590 >585 >580 >575 >570 >565 >560 >555 >550 >545 >540 >535 >530 >525 >520 >515 >510 >505 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved