Episode Topic Content
605Ibyishimo ni byose mu muryango wa Gasore na Shantali. Bibarutse umwana w’umukobwa. Kwa Rutaganira ho barinubira Bahizi ubura gushakisha icyamuteza imbere akirirwa asopanya abo mu muryango we. Kwa Manyobwa na kibanga ho umwe ararira undi aririmba. Mu gihe Kibanga ataka inzara, Manyobwa we arishimira ko atangiye kugira mu nda nk’ah’ivubi. Hagati ya Mariza, Fiyete na Kamurisa ho ishyamba si ryeru.
604Inkuru y’ifungurwa rya Kananga na Mugenga yasesekaye i Muhumuro na Bumanzi. Abaho baribaza igikwiye gukurikiraho, cyane cyane ko ibyaha basize bahakoreye batigeze babihanirwa. Gafarasi we gahunda ye yo kugemura nyiramugengeri i Bugo irimo kugenda ijya mu buryo ! Yumvikanye na Mandevu ko bafatanya. Manyobwa we akomeje gahunda yo gushakisha ubwiza umunsi n’ijoro ! Ubu ageze muri massage na regime.
603Ikibazo cya Gashema gikomeje kutavugwaho rumwe hagati ya Gafarasi na Joziyane ! Impaka zikomeje kuba urudaca. Hagati ya Zaninka na Rutaganira na ho ntirwambukwa ! Ngo Rutaganira yagurishije umutungo w’umuryango atabiherewe uburenganzira ! Inshuti za Shantali zo ziraganira ku bibazo amazemo iminsi. Mudaraza we asesekaye kwa Fidusiya igicuku cyose atanamuteguje.
602Mudaraza, Fabiyani, Kananga na Mugenga bafunguwe ! Baragirwa inama z’uko bakwiye kwitwara ku bo basanze. Gafarasi we atangiye gushaka uko yashyira mu bikorwa igitekerezo yakuye i Bugo ! Joziyane we araha amabwiriza Batamuriza yo kudaha umwana we Gafarasi.
601Ibyishimo ni byose mu muryango wa Gasore. Shantali yavuye mu bitaro. Mbarubukeye we arahumurizwa n’inshuti nyuma yo kubona ko hari abaturanyi batamureba neza nyuma y’aho afunguriwe ! Kananga na Mugenga bo nyuma y’imyaka myinshi muri gereza bafunguwe ! Mudaraza na Fabiyani bo ubwo bari biteze gutahana na bagenzi babo,si ko bigenze.
>800 >700 >695 >690 >685 >680 >675 >670 >665 >660 >655 >650 >645 >640 >635 >630 >625 >620 >615 >610 >605 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved