Episode Topic Content
610Nyuma y’iyirukanwa rya Mariza agahinda ni kose, ari na ko afata Kigingi nk’umugambanyi. Gafarasi n’itsinda rye bo bakomeje umugambi wabo wo gushaka gusenya sosiyete isanzwe icukura nyiramugengeri ku nyungu zabo ! Ku rundi ruhande Gafarasi yagiye kwa Shema na Batamuriza gusaba Gashema ngo ajye kumurera ! Impaka ni ndende hibazwa niba koko akwiye kumuhabwa nyina atabyemeye.
609Gasore na Shantali bariruhukije. Ikibazo umwana wabo yari yagaragaje kibonewe umuti wa burundu. Bahizi we nyuma yo kugerageza kunyereza ihene agafatirwa mu cyuho yahinduye ingamba asanga Zaninka agoreka indimi ikibazo agishyira kuri Rutaganira. Manyobwa we aracyatsimbaraye kuri gahunda ye yo kwiyicisha inzara ngo arengere uburanga n’ubwo bitamworoheye.
608Ikibazo Mariza amazemo iminsi n’ubu kiracyavugwa. Mu gihe we yumva ntacyo yishinja ubuyobozi bw’ikigo akorera bwo bugeze aho bumuhagarika by’agateganyo. Ikibazo cy’umwana wa Joziyane na Gafarasi n’ugomba kumuhabwa hagati yabo na cyo gikomeje gukurura impaka. Maribori na Shebuja bo bashoboye Manyobwa bamuramira agatima niba atari we uborohereje mu cyayenge. Shantali we aje arira nk’uwihebye !
607Gasore na Shantali barahangayitse kubera uburwayi bwavumbuwe ku mwana wabo ubwo bari mu muhango wo kumwita izina. I Mugereko ho ikibazo cya Nyiramugengeri gikomeje kuhazana umwuka mubi. Itsinda rya Gafarasi rirarebana ay’ingwe n’abanyamuryango ba Sosiyete isanzwe icukura nyiramugengeri. Kwa Rutaganira bo imyitwarire ya Bahizi ikomeje kubabera umuzigo. Noneho yadukanye ibyo kubasahura.
606Mariza akomeje guhangayika kubera gukekwaho imyitwarire itaboneye yo kwaka bitugukwaha. Hagati ya Samvura na Rita ho hongeye kuza ukutumvikana kuri gahunda yo kubana akaramata. Mu gihe Samvura yifuza ko bakoroshya ibintu Rita akamusanga bucece nta bukwe bubaye Rita we arumva byaba ari ukumupfobya nk’aho ari igitegwajoro. Kwa Gasore bo bari mu muhango wo kwita umwana.

>600 >595 >590 >585 >580 >575 >570 >565 >560 >555 >550 >545 >540 >535 >530 >525 >520 >515 >510 >505 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved