Episode Topic Content
615Itsinda rya Gafarasi ryahagarikiwe ibikorwa byo gucukura nyiramugengeri ! We n’abambari be batangiye kubunza imitima bahangayikishijwe n’ingaruka z’icyo cyemezo ! Ibyo kwa Kigingi na Mariza na byo bitangiye gufutuka. Ibimenyetso biragaragaza ko ibyakorewe Mariza byari akagambane byabonetse ! Joziyane we imvura imuhejeje kwa Gafarasi.
614Gafarasi n’itsinda rye baguye mu kantu nyuma y’icyemezo gifashwe cyo guhagarikirwa ibikorwa bakanategekwa kwishyura imyenda babereyemo abaturage ! Hagati ya Manyobwa na Kibanga ho ntirwambukwa !! Manyobwa amusanganye na Maribori mu mwijima akeka ibindi. Gasore na Shantali bo barishimira igikorwa cyiza cyakozwe n’inshuti n’abavandimwe babakusanyiriza imfashanyo yatuma bongera kubyutsa umutwe mu bucuruzi bwabo.
613N’ubwo hari amakuru mashya avumbuwe ku cyatumye Mariza asezererwa ku kazi ! Urujijo ruracyari rwose ! Ikibazo cy’iyibwa rya nyiramugengeri cyo kiragenda gifata indi ntera ! Harifuzwa iperereza ngo ukuri kujye ahagaragara. Inshuti z’umuryango wa Gasore na Shantali zo ziragerageza gukusanya inkunga yo kubagoboka nyuma yo gusahurwa ! Karimanzira na we ntiyahatanzwe ! Yiyemeje gutanga akayabo bitera bamwe kwibaza ibibazo bitari bike.
612Gasore na Shantali bataye umutwe nyuma yo kumenya ko abajura babibye butiki bakayeza. Inshuti n’abavandimwe barabihanganisha ! Umugambi wa Gafarasi wo kwiba nyiramugengeri wo watahuwe ! Kwa Manyobwa na Kibanga ho ibibazo ni byose ! Mu gihe Manyobwa asabwa kwisobanura impamvu atagishaka kurya, Kibanga we arashinjwa ko yaba afitanye ubucuti bwihariye na Maribori. Rwabuze gica.
611Ikibazo cya nyiramugengeri gikomeje guteza impagarara i Mugereko ! Batamuriza na Muhorakeye bo basanga ubuyobozi buriho bukwiye gukora ibirenze ibyo bukora ngo ikibazo kibonerwe umuti wa burundu. Nyuma y’ihagarikwa ku kazi rya Mariza, Kigingi arasaba ko yaba amusimbuye, ariko Fiyete we asanga bitaba bikozwe mu mucyo. Ntabivugaho rumwe n’umuyobozi w’ikigo. Joziyane we akomeje kwihunza kuganira ku kibazo cya Gashema ! Aho gukora ibyo asabwa n’inshuti n’abavandimwe arashaka gukurura yishyira.
>800 >700 >695 >690 >685 >680 >675 >670 >665 >660 >655 >650 >645 >640 >635 >630 >625 >620 >615 >610 >605 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved