Episode Topic Content
625Amatora arashyushye i Mugereko. Haribazwa ikibazo cy’inyandiko zidasinye zisebya umukandida Muhorakeye zanyanyagijwe impande zose. Ku rundi ruhande Kigingi arafunguwe nyuma y’iminsi ari mu buroko azira kugambanira Mariza. Manyobwa we ake kanze ! Arashinja Maribori kumutwarira umugabo.
624I Mugereko hakomeje kuvugwa amatora. Mudaraza n’amashumi ye bakomeje umugambi wabo wo gusebya Muhorakeye ngo atazatorwa. Kigingi we yasuwe na se ndetse na bagenzi be aho afungiye. Bose barifuza ko ukuri kwajya ahagaragara. Batamuriza na Shema bo bagiye gusura Gashema nk’umwana bareze akivuka. Barasaba Gafarasi kureba uko yaganira na Joziyane umwana akarerwa n’ababyeyi bombi.
623Karimanzira atangiye kwitoratoza kwa Gasore na Shantali ! Nyuma yo gutangiza cyber café ngo arashaka guha akazi Shantali ! Gasore ntamushira amakenga mu gihe Shantali we asanga kugakora nta kibazo abibonamo cyane cyane ko no mu rugo ubukungu butifashe neza ! Gafarasi we ageze aho avuga rumwe na Joziyane baricarana baraganira nk’uko yabimusabaga ? I Mugereko na ho amatora yashyushye.
622I Mugereko Hakomeje kuvugwa ibyo kwiyamamaza kw’abakandida bashaka gusimbura Donati. Barabazanya ibibazo ku migambi bafite. Ikibazo cya nyiramugengeri n’umwenda w’abaturage cyo gikomeje gufata indi ntera ! Noneho bigeze aho guhangana ku mugaragaro ! Manyobwa we intimba ni yose nyuma yo guterefonwa na Maribori ngo akumva yari yumanye na Kibanga ! Naho Joziyane we agiye mu ry’agaca nyuma yo guterefona Gafarasi akitabwa na Nelly.
621Gasore na Shantali ntibavuga rumwe ku kuba bagiye gukurikiza Musumbabihe imburagihe ! Gasore arabifataga nk’uburangare bw’umugore we, mu gihe Shantali we atari ko abibona. Rwabuze gica. Ikibazo cy’umwenda Gafarasi n’itsinda rye babereyemo abaturage cyo gikomeje guteza impaka. Amatora i Mugereko yashyushye ! Buri mukandida aragaragariza abaturage icyo azabamarira igihe azaba agiriwe icyizere.
>800 >700 >695 >690 >685 >680 >675 >670 >665 >660 >655 >650 >645 >640 >635 >630 >625 >620 >615 >610 >605 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved