Episode Topic Content
630Kwa Gasore na Shantali impaka ni zose ku gikwiye gukorwa ngo ubucuruzi bwabo bubavane mu bibazo by’ingutu barimo ! Hari ibyo batabona kimwe. Gasore anatunguwe no kumva Karimanzira ari we watanze amafaranga y’ubukode bw’inzu babamo ! Samvura we arashyize abasha kujya kwivuriza hanze nyuma yo gukusanyirizwa inkunga n’inshuti n’abavandimwe. Umwenda Biguri afitiye Mandevu na wo uteje impagarara hagati ya bombi.
629Muhorakeye yegukanye intsinzi ! Ubu ni we Muyobozi wa Mugereko. Abaturage bo baragaya Biguri wageregaje kwiba amajwi umugambi we ugapfuba. Joziyane we ageze aho ava ku izima yemera kuvugana na Gafarai ku burere bwa Gashema. Ku rundi ruhande Zaninka arabyinira ku rukoma nyuma yo kumenya ko ubukwe bwa Samvura na Rita bwasubitswe.
628Inshuti n’abavandimwe ba Samvura barisuganya ngo bakusanye inkunga yamufasha kuramira amagara ye nyuma yo gusanga arwaye indwara ikomeye imusaba kujya kwivuriza hanze. I Mugereko ho amatora arashyushye. Biguri yanyuze hasi no hejuru ngo atahukane intsinzi. Mu gihe babaruraga amajwi Shema we atangaje ko abonye ikibazo gikomeye bituma ibarura ry’amajwi rihagarara.
627Nyuma yo gusanga ibyo Mariza yashinjwaga ari ibinyoma, yasabwe gusubira ku kazi. Mu gihe Shema na Batamuriza bamubaza impamvu Gafarasi atasaba Joziyane ngo barerere umwana wabo hamwe, we ahangayikishijwe no kuba amakonti ye yarafunzwe kubera imyenda abereyemo abaturage ba Mugereko.
626Zaninka umujinya ni wose nyuma y’ipfuba ry’umugambi wo kwica ubukwe bwa Samvura na Rita. Arashinja Bahizi kuba ikigwari. Gafarasi we abaturage ba Mugereko yatwariye utwabo bamugeze kure ! Rita na Samvura bo mu gihe bari bagiye gusezerana hajemo kirogoya.
>800 >700 >695 >690 >685 >680 >675 >670 >665 >660 >655 >650 >645 >640 >635 >630 >625 >620 >615 >610 >605 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved