Episode Topic Content
635Gafarasi akomeje kwikoma abanyabugo abita amazina abambura ubumuntu, inshuti ze za hafi ziramubwira ko ibyo akora bidakwiye ! Kwa Kibanga na Manyobwa ho akanyamuneza kari kose ! Nyuma yo kongeza umushahara Maribori na we yahisemo kugenera nyirabuja impano ! Joziyane we abwiwe inkuru itamushimishije.
634Ikibazo cya Joziyane na Gafarasi gikomeje gufata indi ntera. Mu gihe umugabo yifuza ko Joziyane yakuzuza inshingano ze nk’umugore mu rugo, undi ntabikozwa ngo kereka basezeranye imbere y’amategeko. Inshuti z’umuryango wa Samvura zo zitangiye gutekereza uko zakusanya inkunga yafasha Rita kujya gusura umukunzi we Samvura. Manyobwa we yishimiye ko Maribori ari umushyushyarugamba mwiza.
633Gasore na Shantali bageze aho bumvikana ku kibazo cy’akazi cyari kimaze iminsi kitavugwaho rumwe mu muryango. I Mugereko ho inkuru ivugwa ni iya Muhorakeye wahaye akazi Yohanita bari bahanganye mu matora. Ku rundi ruhande ho ibyishimo ni byose kwa Manyobwa nyuma y’aho Kibanga agarukiye mu rugo. Joziyane we afungiranwe mu cyumba kwa Gafarasi.
632Muhorakeye yatumyeho abo yatsinze mu matora ngo barebere hamwe icyo bafatanya mu guteza imbere Mugereko. Biguri we akomeje kugaragaza ibitekerezo byo kwikoma abanyabugo ! Ku rundi ruhande, inshuti za Gafarasi ziramugira inama ngo asabe Joziyane barerere hamwe umwana wabo. Naho Batamuriza na Shema bo barafasha Shantali na Gasore kuganira ku bwumvikane buke bumaze iminsi hagati yabo.
631Hagati ya Mandevu na Biguri ntirwambukwa ! Ikibazo cy’umwenda Biguri yafashe ubwo yiyamamazaga cyakomeye ! Gasore na Shantali bo ibyabo byabaye ibindi. Mu gihe Gasore atifuza ko Shantali asubira ku kazi kwa Karimanzira, Shantali we ibyo ntabikozwa. I Mugereko ho babonye umuyobozi mushya ! Muhorakeye yimitswe ku mugaragaro. Kibanga we afashe icyemezo cyo kongera guhunga urugo.
>800 >700 >695 >690 >685 >680 >675 >670 >665 >660 >655 >650 >645 >640 >635 >630 >625 >620 >615 >610 >605 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved