Episode Topic Content
665Ubukwe bwa Gafarasi na Joziyane buratashye ! Inshuti n’abavandimwe babukereye. Zaninka we nyuma y’imyaka itari mike, yogeye kwicara mu be. Rutaganira aragaya Bahizi ko aho kumufasha gutera intambwe igana ku kwisanzura ku bo asanze, atangiye kwenyegeza ibitekerezo by’urwango.
664Ubukwe bwa Joziyane na Gafarasi bwashyushye ! Urungano rwaje gukorera umuhuro Joziyane nk’umukobwa uri burare aribushyingirwe. Ashimishijwe no gushagarwa, amarangamutima yamurenze. Kigingi we ararikocoye ! Ngo yishimiye cyane Maribori kugera n’aho asigaye amurota ! Maribori we ntabyiyumvisha.
663Zaninka arafunguwe ! Nyuma yo gutegerezwa ntaze Bahizi agakwiza ibihuha by’uko ngo yashimuswe akandagiye i Muhumuro ! Kwa Munyemanzi aho kumwakiriza yombi hatangiye kunuka urunturuntu ! Hazamutse itiku ngo hari abatari bahangayikiye Zaninka ubwo yari afunzwe ! Ku rundi ruhande, mu gihe imyiteguro y’ubukwe bwa Joziyane na Gafarasi igeze kure kwa Shema aho bugomba kubera, nyir’urugo atangaje ko hari abo adashaka mu myiteguro yabwo.
662Nyuma y’ibibazo byari kwa Shema byatumye Batamuriza yikubita akagenda, noneho yemeye kugaruka mu rugo ariko arara mu cyumba cy’abashyitsi ! Shema arabifata nk’intambwe ya mbere itewe, gusa akamusaba gutera indi akagaruka mu kiryamo cye. Ku rundi ruhande, mu gihe Bahizi akwirakwiza ibihuha ko Zaninka yaba yashimuswe, Mukecuru arafunguwe ahitira i Bumanzi. Gafarasi na Joziyane bo imyiteguro y’ubukwe ni yose. Baje guteguza kwa Shema gahunda ijyanye n’imihango yabwo iteganyijwe kuhabera.
661Amakimbirane aracyari yose mu rugo kwa Shema. Donati na Muhorakeye ntako batagira ngo bashakishe inzira yo kuyahosha. Mu gihe Donati asaba Shema kubwiza ukuri umugore we, Muhorakeye we arasaba Batamuriza kureba inyungu z’umwana mbere y’ibindi byose. Ku rundi ruhande, Zaninka wari utegerejwe mu bagomba gufungurwa, ntahamagawe.
>800 >700 >695 >690 >685 >680 >675 >670 >665 >660 >655 >650 >645 >640 >635 >630 >625 >620 >615 >610 >605 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved