Episode Topic Content
670Ukuri gushyizwe ahagaragara. Humvikanye amajwi Donati yafashe ubwo Fidusiya yigambaga ko ibyo yakoreye Shema yamwihimuragaho kuko ngo yamugiriye nabi ! Shantali we yibarutse umwana w’umuhungu. Ibyo mu muryango wo kwa Munyemanzi byo bijemo urujijo. Umusaza Sebarame atangaje ko Bahizi ari umunyabumanzi.
669Gafarasi afashe icyemezo cyo kuva i Mugereko. Imyenda y’abaturage itumye ashinga amano ! Joziyane ntabyiyumvisha. Mu muryango wo kwa Munyemanzi ho bagize icyo bumvikanaho mu rwego rwo gufasha Zaninka kubona amafaranga akeneye. Ku rundi ruhande, Fidusiya we ageze aho yivamo. Ngo ibyo yakoreye Shema kwari ukumwihimuraho.
668Ikibazo cyo kugurisha isambu yo kwa Munyemanzi cyafashe indi ntera. Umuryango watumiye abaturanyi ngo babunganire mu ikemurwa ryacyo. Rwabuze gica. Kwa Shema na Batamuriza ho ntirwambukwa ! Batamuriza ntiyiyumvisha uburyo Shema yagiye kwiyandarika kwa Fidusiya ! Shema aragerageza kwisobanura, ariko Batamuriza ntamwumva.
667Kwa Munyemanzi ntibavuga rumwe ku igurisha ry’isambu y’umuryango ! Mu gihe Zaninka ashaka kuyikubira yose ngo yibonere impamba imujyana i Mugereko, Rutaganira we arifuza ko buri wese yabona umugabane we. Ntibabivugaho rumwe ! Gafarasi na Joziyane bo bari mu kwezi kwa buki. Joziyane arifuza ko batembera bakajya kwinezeza ku nyanja ariko Gafarasi we ntabikozwa. Ngo byaba ari ugusesagura. Rwabuze gica.
666Gafarasi na Joziyane babaye bwana na madamu ! Bararebana akana ko mu jisho urugwiro ni rwose ! Fidusiya we arahigira Shema ari na ko amusebya imihanda yose ! Zaninka we yasubiye ku ke ! Yikomye abanyabumanzi bikomeye. Rutaganira aramusaba kureka kwangira abantu ubusa kuko ntawe ugena aho avukira. Zaninka na muhungu we Bahizi ibyo ntibabikozwa.
>800 >700 >695 >690 >685 >680 >675 >670 >665 >660 >655 >650 >645 >640 >635 >630 >625 >620 >615 >610 >605 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved