Episode Topic Content
675Ikibazo cy’ibura ry’amazi mu nkambi y’abanyamugereko i Bugo kiravugisha benshi. Samusoni we atangiye gukwiza ibihuha ko intandaro ari abanyabugo ! Shema na Batamuriza bo babashije kuvugana nyuma y’igihe nta n’umwe uzi irengero ry’undi. Umuhuza we na n’ubu. Kwa Nyiranjishi ho igikuba kiracitse ngo umwana w’abandi arapfuye !
674Kwa Munyemanzi haracyavugwa inkuru imaze iminsi itangajwe ko Bahizi ari mwene Sebarame w’umuyabumanzi. Zaninka atangiye kumwiyegereza amwumvisha ko ibivugwa nta shingiro. Hagati ya Fidusiya na Batamuriza ho umuriro uratse ! Barahuye benda gusumirana nk’amasake. Joziyane we ntazi icyo bapfa, aragerageza gukomakoma ! Manyobwa we asanze Kigingi yihugikanye Maribori amwuka nabi amushinja kumwicisha akazi.
673Inkuru y’uko Bahizi ari umunyabumanzi ikomeje gutera benshi urujijo. Mu muryango wa Munyemanzi naho ntibivugwaho rumwe. Gafarasi we amenye inkuru nziza ko Joziyane na Gashema bakirimo akuka. Ku rundi ruhande abanyabumanzi na Muhumuro bagize umutima utabara. Biyemeje kugoboka abanyamugereko babahungiyeho. Kigingi we arakutirije kwa Maribori.
672Umutingito usize ukoze ibara i Mugereko. Abawurokotse bamwe bahungiye mu baturanyi i Bugo abandi baboneza iya Muhumuro na Bumanzi. Shema we ahumurijwe ko umubyeyi n’umwana baguye mu bitaro i Bugo atari Batamuriza n’Umuhuza nk’uko yabikekaga. Gusa aracyahangayitse yibaza niba bo baba bakirimo akuka ! Kwa Manyobwa na Maribori ho bibaye ibindi, Manyobwa agiye mu ry'agaca nyuma y’aho yumvanye Maribori amagambo ateye urujijo yavugaga kuri Kibanga.
671Umutingito uyogoje Mugereko. Harabarurwa abahasize ubuzima batagira ingano, ababuriwe irengera n’abagwiriwe n’amazu batarashiramo umwuka. Abawurokotse bo bahunze bariruka hirya no hino. Batamuriza n’Umuhuza bo ntawe uzi irengereo ryabo. Ku rundi ruhande Bahizi agahinda ni kose nyuma yo kumenya ko yabyawe n’umunyabumanzi. Arahata ibibazo nyina Zaninka ashaka kumenya niba koko ibyo yabwiwe ari ukuri.
>800 >700 >695 >690 >685 >680 >675 >670 >665 >660 >655 >650 >645 >640 >635 >630 >625 >620 >615 >610 >605 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved