Episode Topic Content
680Gasore na Shantali bakomeje kutavuga rumwe ku kibazo cyo kuva mu nzu bacumbitsemo. Kwa Kibanga na Manyobwa ho ntirwambukwa. Manyobwa umunabi ni wose nyuma yo kwangirwa guherekezwa ngo ajye kubwirwa iby’ubuzima bwe n’uwiyise umuhinguranyabihe. Ku rundi ruhande Bahizi arihanangirijwe ku mugaragaro. Ngo ntazongere guhirahira ashaka kugurisha inzu y’umuryango bitumvikanyweho.
679Kwa Munyemanzi amahane ni yose ! Ikibazo cyo kugurisha inzu y’umuryango ntikivugwaho rumwe. Bahizi arasaba bene nyina kumvisha Zaninka kugira ngo yemere ko igurishwa, ariko bamubereye ibamba. Shema we yatangiye gucuruza amafi i Bugo ngo arebe ko yahangana n’ubuzima bumugoye arimo.
678Imvano y’ikibazo cy’ibura ry’amazi mu nkambi yamenyekanye ! Abitwazaga ko abanyabugo ari bo nyirabayazana babuze aho barigitira ! Shema we yamenye ko umurambo w’umwana wabonetse utari uw’Umuhuza nk’uko yari yabibwiwe. Zaninka we abuze amafaranga ye none umuriro uratse.
677Zaninka amaze iminsi yitsinda ku kibazo aterwa n’abanyamugereko bari mu nzu ye none kamere yanze. Yakoranyije umuryango ngo ababwire icyo atekereza ngo bagicoce ariko rwabuze gica. Ikibazo cy’amazi mu nkambi cyo gikomeje kuba ingorabahizi. Abahembera amakimbirane bo bakomeje kubyuririraho bashyushya imitwe ngo abanyabugo ni bo mvano.
676Ikibazo cy’ibyorezo byibasiye impunzi z’abanyamugereko i Bugo cyakomeye. Gafarasi yikomye abanyabugo avuga ko ari bo bahumanyije amazi biba imvano yo kwandura. Mu muryango kwa Munyemanzi ho ruracyageretse. Rutaganira arasaba ko amafaranga yagombaga gufasha Zaninka ubwo yifuzaga kuva i Muhumuro yasaranganywa abagize umuryango mu rwego rwo gukemura ibibazo bafite. Zaninka ibyo ntabikozwa.
>800 >700 >695 >690 >685 >680 >675 >670 >665 >660 >655 >650 >645 >640 >635 >630 >625 >620 >615 >610 >605 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved