Episode Topic Content
685Hagati ya Gasore na nyina ntirwambukwa ! Nyuma y’aho Zaninka afungiranye abari mu nzu yo kwa Munyemanzi, Gasore agakoresha ingufu akabafungurira, umukecuru yabifashe ukundi. Uburakari ni bwose. Joziyane we ashimishijwe n’uko hari abaganga b’inzobere bagiye kuza kuvura abarwayi bafite ibibazo nk’ibya Nyiranjishi atiriwe yimurirwa ibitaro. Manyobwa we aguwe gitumo na Kibanga kwa Mutanazi mu mbere.
684Nyiranjishi nyuma yo kugongwa na moto ikamusiga ari intere, ubu ikibazo cy’ubushobozi bwamujyana aho yizeye gukira cyabaye ingorabahizi ! Mu nkambi i Bugo ho ishyamba si ryeru. Nyuma y’uko hari abambuwe bakanaterwa ubwoba, hari abatangiye kubihindura ibindi. Kwa Munyemanzi ho ntibyoroshye ! Gasore ntavuga rumwe na nyina ku gufungirana umuryango we ndetse n’abandi bacumbitse mu nzu y’umuryango.
683Hagati ya Shema na Batamuriza ibinezaneza ni byose. Umuhuza wari waraburiwe irengero yabonetse agihumeka umwuka w’abazima ! Kambale we arashimirwa ko yunguye ibitekerezo Shema mu bucuruzi bwe none akaba arimo kwirwanaho n’ubwo bitaragenda neza. Ku rundi ruhande, Karimanzira akomeje kuba hafi umuryango wa Nyiranjishi, ubu noneho ahangayikishijwe n’ifunguro rigemurirwa umurwayi.
682Igikuba kiracitse ! Ihema rya zimwe mu mpunzi rifashwe n’inkongi y’umuriro ! Manyobwa we yatangiye iperereza mu rwego rwo gusobanukirwa amakuru aherutse guhabwa n’umuhinguranyabihe. Abanyamuhumuro na Bumanzi bo barigira hamwe uburyo bwo kugoboka abanyamugereko babahungiyeho. Shema we arakangaranye ! Ngo kuri station ya police ya Bugo baramukeneye.
681Nyiranjishi yazanzamutse nyuma y’impanuka ikomeye. Karimanzira yiyemeje kumuba hafi. Bahizi we yeruriye Nyirabandora ko atakigoheka. Umutoma ni wose. Mu nkambi y’abanyamugereko I Bugo ho haranuka urunturuntu ! Icyuka gikomeje gukwira ko ngo abanyabugo batangiye kwibasira abanyamugereko ! Abashyira mu gaciro bo barabyamaganira kure. Ku rundi ruhande Manyobwa amenyeshejwe ngo igituma abura amahoro mu rugo !
>800 >700 >695 >690 >685 >680 >675 >670 >665 >660 >655 >650 >645 >640 >635 >630 >625 >620 >615 >610 >605 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved