Episode Topic Content
690Ibyishimo ni byose mu muryango wo kwa Shema na Batamuriza. Nyuma y’igihe umutingito uhitanye abatari bake, abandi ukabatatanya, bongeye guhuza amaso. Abadapfuye ntibabura kubona koko ! Ku rundi ruhande mu nkambi i Mugereko ibintu bikomeje gufata indi ntera ! Noneho bageze aho bashaka kwishyira hamwe ngo bikome abanyabugo ! Zaninka n’urubyaro rwe rwabuze gica. Ikibazo cy’uwavuye Bahizi ntikivugwaho rumwe.
689Abadapfuye ntibabaura kubonana koko ! Shema n’Umuhuza bongeye guhuza amaso na Batamuriza bari baraburanye. Ibyishimo ni byose. Zaninka na Bahizi bo barasaba umuryango ngo wishakemo akayabo k’ibihumbi 500 bishyure uwavuye Bahizi. Ntibivugwaho rumwe n’abandi bagize umuryango. Kigingi utazi umwuka uri kwa Manyobwa we aje n’umunezero aje gusura inshuti ye Maribori, Manyobwa akimukubita amaso aramugurukana.
688Zaninka na Bahizi barabyinira ku rukoma ko imigambi yabo igenda igerwaho ! Ubwo kandi ni na ko bakomeje guteka imitwe ngo barebe ko bazagera ku byo bifuza. Ibya Mugereko na Bugo byo bibaye ibindi. Kambale yibasiwe n’insoresore z’abanyamugereko ku mugaragaro. Abanyabumanzi n’abanyamuhumuro bo bagaragarije umutima w’impuhwe abanyamugereko babahungiyeho babagezaho imfashanyo babakusanyirije.
687Mu nkambi y’abanyamugereko i Bugo hakomeje gukwizwa ibihuha ko hari abanyabugo bafite umugambi wo kugira nabi, abahembera urwango bariye karungu ! Bahizi we afashwe n’indwara y’amayobera. Mu gihe umuryango wifuza ko ajyanwa kwa muganga ngo barebe niba atari ikibazo cyo mu mutwe, Zaninka we ntabikozwa. Aremeza ko ari amarozi.
686Inkuru y’uko ngo hari abantu bakorera abanyabugo baneka abanyamugereko aho bari mu nkambi i Bugo itangiye gusakara. Abahembera urwango babisamiye hejuru. Kibanga na Manyobwa bo ntibarebana neza kuva aho Kibanga asangiye Manyobwa kwa Mutanazi atabikekaga. Bahizi we afite mugambi wo kugurisha inzu yo kwa Munyemanzi.
>800 >700 >695 >690 >685 >680 >675 >670 >665 >660 >655 >650 >645 >640 >635 >630 >625 >620 >615 >610 >605 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved