Episode Topic Content
695Mugenga na Kananga imitima yababanye ijana. Kananga arumva yahebera urwaje agataha ku ivuko mu gihe Mugenga we yerekeza umutima i Muhumuro na Bumanzi akababwa. Kamurisa we yuriye rutemikirere agiye ibwotamasimbi gukomeza amashuri asize bagenzi be mu kiniga. Ibya Maribori nyuma yo guterwa umugongo na Kigingi na byo biracyavugwa. Inkingi z’umutima we ziracyajegajega icyo afashe kimucika amena umusubizo. Zaninka we anengeye imbere y’umuryango uwo Bahizi yifuza ko bazabana akaramata.
694Melodie aragaya Fidusiya yigeze kugira inama yo kwirinda gukuza muri we urukundo rudashoboka akavunira ibiti mu matwi ! Manyobwa we ariye karungu ubwo Yohanita wari uhagurukijwe n’amatsiko yo kujya kumureba amusanze uko atamutekerezaga akanegurira abazimu mu ndaro. Bahizi we arasisiye, arashaka gucumbika kwa Nyirabandora mu gihe we amusaba kutamushyira mu kigeragezo.
693Batamuriza yajyanye Umuhuza kwa Nyirakuru. Zaninka yishimiye umwuzukuru cyane ! Mu nkambi y’abanyamugereko i Bugo ho hakomeje gututumba umwuka utari mwiza ! Donati we ntako atagira ngo yumvishe ba Gafarasi ko badakwiye gusamira hejuru ibije byose ngo bifatwe nk’ukuri . Bahizi atangarije bene nyina ko imyitwarire aherutse kugaragaza Zaninka ayifitemo uruhare.
692Igihu kireyutse mu mubano wa Shema na Batamuriza. Ukuri ku byabaye kuri Shema ubwo yarazwaga ku ngufu kwa Fidusiya kuramenyekanye. Nyiranjishi we avuye mu bitaro yihutira gushimira cyane Karimanzira umutima utabara yamugaragarije. Kamurisa we yakiriye ubutumwa kuri telefone ajya mu birere.
691Imitwe ya Zaninka na Bahizi iranze irabapfubanye. Noneho barihugikanye bavuga ku gikwiye gukorwa nyuma y’aho umugambi wo kugurisha inzu wanze. Jyamubandi we akomeje kubwira abahembera amakimbirane b’i Mugereko ko ibyo bakora bikoma abanyabugo bidakwiye. Karimanzira we yijeje Joziyane ko atazamutererana. Ngo n’iyo isi yose yamutera umugongo we azamuba hafi ibihe byose.
>800 >700 >695 >690 >685 >680 >675 >670 >665 >660 >655 >650 >645 >640 >635 >630 >625 >620 >615 >610 >605 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved