Episode Topic Content
705Bahizi aravugishwa nyuma yo kujegezwa n’amakuru yamenye ko Nyirabandora ari mwene Sebarame. Urwa Gafarasi na Joziyane rwo rusigaye rwubatse ku manga ! Nyamugore ntagishaka kumuvugisha kuri telefone. I Bugo mu nkambi y’abanyamugereko ho hacitse igikuba abantu batatu baburiwe irengero. Kwa Rutaganira ho Kananga agiye kureba abavunyishaga asanze ari abashinzwe umutekano agarukana igihunga nk’urabutswe ingwe.
704Shema na Batamuriza impungenge ni zose nyuma yo kuvumbura ko Zaninka yiyegereza Umuhuza amupakiramo ibitekerano. Gusa Shema ntavuga rumwe na Batamuriza ku gitekerezo cyo guca umwana kuri Nyirakuru ! Samusoni we mu bitaro i Bugo aracyabunza imitima ! Ategereje umugiraneza wamugoboka akamuha impyiko akareba ko yacuma iminsi. Nyiranjishi we aribaza aho imyitwarire ya Joziyane utangiye kujya ataha igicuku kinishye imuganisha! Bahizi we ararabiranye abwiwe ko se wa Nyirabandora ari Sebarame.
703Bahizi ntiyemera ko ari umuvandimwe wa Nyirabandora uko yakabibwiwe na Zaninka. Arumva ari imitwe yo kumuzambiriza urukundo ! Arabaza Gasore na Batamuriza icyo babitekerezaho. Melodie na Fidusiya bo batangiye kwibaza niba uko Karimanzira yitaye kuri Joziyane biri ku busa. Ubufatanye bw’Abanyamuhumuro na Bumanzi bwo bwongeye kwerera imbuto Abanyamugereko babahungiyeho. Umuhuza we yivumbuye kuri Batamuriza abwiwe ko atazasubira kwa Nyirakuru !
702Joziyane arazirikana kwitura Karimanzira wamuhesheje akazi amusaba kwemera ko azamusengerera mu mushahara wa mbere. Bahizi we abwiwe ibanga nyirantarengwa ribangamiye ubukwe bwe ! Isano ya Nyirabandora n’uwo atwite iraba ari iyihe? Samusoni ku ruhande rwe ari hagati y’ubuzima n’urupfu akeneye uwamugoboka akamuha impyiko akareba ko yacuma iminsi! Akoze kuri Gafarasi incuti y’akadasohoka one imutera utwatsi!
701Mugenga na Kananga barasaba Rutaganira kubavuganira ngo barebwe neza i Muhumuro na Bumanzi mu gihe we ababwira ko ikibazo kiri mu biganza byabo aka wa mugani ngo umwana ni we wiha ingobyi. Kwa Gasore na Shantali ho akanyamuneza ni kose, ubwato bwatangiye kwinjiza agatubutse. Kambale we inkuru ziva iwabo i Bugo zikomeje kutaba nziza ndetse anamenye ko yikomwe bikomeye n’abambari ba bamwe mu biyamariza amatora yegereje. Zaninka we agiye kubwira urubyaro ijambo rikomeye amarira amutanga imbere
>800 >795 >790 >785 >780 >775 >770 >765 >760 >755 >750 >745 >740 >735 >730 >725 >720 >715 >710 >705 >700 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved