Episode Topic Content
725Agahinda ni kose kuri Gafarasi ! Nyuma y’inkuru yabwiwe ko atakitwa umugabo wa Joziyane ari mu mayirabiri ! Shantali we intimba ni yose nyuma y’urupfu rwa Gasore. Mu gihe abaturanyi, abavandimwe n’inshuti bari mu kiriyo cya Gasore, Zaninka aje nk’iya Gatera atagaza ko hari ikibazo gikomereye umuryango. Ibyo kwa Mbarubukeye noneho bibaye ibindi. Nyuma y’ubusinzi noneho ageretseho no kwangiza umutungo w’urugo. Umugore arabimubwiye undi umujinya awurusha intare yica.
724Urujijo ruracyari rwose ku rupfu rwa Gasore ! Inshuti n’abavandimwe baribaza icyakorwa cyabayobeye ! Bamwe barumva hatangizwa ikiriyo, abandi bakumva haba hakiri kare. Karimanzira we akomeje gucura imigambi itari myiza ku banyabugo. Ibyo kwa Joziyane na Gafarasi byo bibaye ibindi ! Urukiko rufashe umwanzuro wo kubatandukanya. Inshuti za Joziyane ziribaza niba zimuha pole cyangwa felisitasiyo !
723Nyirandatwa akomeje kubuzwa amahoro na Mbarubukeye. Icyakora yanze kwihererana ikibazo amugayira incuti ngo zimucyahe agaruke mu murongo. Samusoni we nyuma y’igihe umutima umutota abonye umwanya utagira uko usa wo gushimira uwamukuye ahaga amuha impyiko. Inshuti Z’umuryango wa Gasore zo zikomeje kuba hafi Shantali nyuma yo kumva inkuru y’incamugongo ko mugabo we atakibarizwa ku isi y’abazima.
722Inkuru mbi yakwiriye Muhumuro na Bumanzi ko Gasore atakibarizwa mu isi y’abazima. Agahuru kagusabye amaraso ntukarenga koko ! Manyobwa we kuyobya uburari yirakaza biramupfubanye ubwo Maribori yamutamazaga imbere ya Kibanga agashyira hanze ukuri kuri mukorogo. Mbarubukeye we atashye umujinya ari wose. Nyirandatwa aramwinginga ngo amubwire igituma atahanye umunabi, none undi amubanye ibamba.
721Joziyane akomeje gushaka gutana na Gafarasi ashinja guta urugo ! Noneho ikibazo cyageze mu rukiko. Shantali we agahinda ni kose nyuma yo kuvugana na Gasore wumvikanaga nk’uri mu kaga. Arasaba Kambale kureba icyo yakora agakura umugabo we mu menyo ya Rubamba. Mu cyumba cya Maribori ho havutse impaka ! Kibanga arabaza Manyobwa icyo ahakora undi na we akamubaza icyo yari aje kuhakora.
>800 >795 >790 >785 >780 >775 >770 >765 >760 >755 >750 >745 >740 >735 >730 >725 >720 >715 >710 >705 >700 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved