Episode Topic Content
740Joziyane ari mu maboko y’abashinzwe umutekano akekwaho kugira uruhare mu irigiswa ry’amafaranga y’umukiliya muri Hoteli akoramo. Nyiranjishi na Karimanzira baramuhangayikiye bikomeye. Maribori we akomeje kugira imihindukire y’umubiri atarabasha kumenya imvano. Bagenzi be baramugira inama yo kujya kwa muganga kwisuzumisha. Mu muryango wa Munyemanzi ho impaka ni zose k’ugomba kujya kureba Gasore i Rusangi.
739Nyuma yo kumva ko Gasore akiriho, Shantali abashije kuvugana na we. Gusa kuba Gasore atabashije kumumenya bimuteye agahinda gakomeye. Ubutumwa Manyobwa yandikirwa n’abakunzi ku mbuga nkoranyambaga bwo buteye Kibanga kwibaza byinshi. Mbarubukeye we aracyari mu maboko y’abashinzwe umutekano akurikiranyweho guhohotera Nyirandatwa bashakanye.
738Inkuru y’uko Gasore akirimo umwuka yamenyekanye. Shantali arabwira umuryango inzira y’inzitane yanyuzemo ! Mbarubukeye we yafunzwe nyuma yo kugirwa inama zo kureka guhohotera umugore, akanga akavunira ibiti mu matwi. Nyirabandora we yibarutse. Zaninka aguye mu kantu ubwo yashakaga gucira ya migani ye iteye ubwoba Umuhuza ntabigereho.
737Ihohoterwa rikorerwa Nyirandatwa ryongeye kuzana impaka mu muryango. Abaturanyi barajya impaka ku cyakorwa ngo Mbarubukeye acike kuri iyo ngeso mbi. Gasore we agaragaye i Rusangi nyuma y’igihe umuryango we utazi irengero !! Samusoni na Akili baguye mu kantu babonye uko amerewe. Manyobwa we ibinezaneza ni byose nyuma yo kubona telefone yari amaze iminsi yifuza.
736Nyirabandora ari kwa muganga ategereje kubyara. Kwa Mbarubukeye ho umuriro uraka nyuma y’aho Nyirandatwa yumvise amagambo ateye kwibaza byinshi umugabo we yavugiraga kuri telefone! Kibanga we arashyize yemeye kugurira telefone Manyobwa nyuma y’igihe ayimusaba. Manyobwa ibinezaneza ni byose.
>800 >795 >790 >785 >780 >775 >770 >765 >760 >755 >750 >745 >740 >735 >730 >725 >720 >715 >710 >705 >700 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved