Episode Topic Content
745Batamuriza na Shema bakubiswe n’inkuba babonye gihamya y’ubucuti butindi hagati ya Mbarubukeye na Fidusiya. Batamuriza arumva bakwihutira kubibwira Nyirandatwa, Shema we ariko si ko abyumva. Kigingi na Kambale bo barenda gufatana mu mashati Kigingi ashinja Kambale kumuca inyuma mu gihe undi we amunenga kudahagarara gitwari imbere y’ingaruka z’ibyo yakoze.
744Shantali ishavu ni ryose ! Yagenze ijoro ryose agaruka i Muhumuro nyuma yo kwangirwa kwambuka umupaka w’i Rusangi asanga Gasore. Maribori we arabwira bagenzi be ko asigaye yitungiwe n’amarira nyuma yo kumenya ko afite inda yabikoza uwayimuteye akamutera utwatsi. Mbarubukeye we arafunguwe ariko ataha atavuga atavugana. Ku rundi ruhande Karimanzira ategereje umwanzuro ku cyifuzo cye cyo guhabwa intebe idashyigurwa mu mutima wa Joziyane.
743Umuhuza ari mu birere, Se Shema yamuguriye ikanzu isimbura iyari yaciste ubwo yagwaga ahunga Nyirakuru Zaninka ngo atamucira umugani wuzuye urwango ku Banyabumanzi. Maribori we ibibazo birakiyongera, inda atwite itangiye kumuteza ingorane mu kazi. Urubyiruko rwa Muhumuro na Bumanzi rwo ruhanganye n’ikibazo cya Kigingi udashaka ko abatumva ibintu nka we batambutsa inyandiko zabo mu Kinyamamakuru rwashinze.
742Maribori aracyababaye kubera ko Kigingi ahamya ko yamuteye inda, akomeje kumwihakana ndetse anamushinja gushaka kumugerekaho inda yatewe na Kambale. Kwa Kibanga ho telefone ya Manyobwa ikomeje kuba imvano y’amakimbirane. Mbarubukeye we aho afungiye arashimagiza Fidusiya wamugemuriye. Ngo iyaba byashobokaga akamugemurira buri munsi. Fidusiya we ahangayikishijwe n’ukuntu Mbarubukeye yananutse, ari na ko ashyashyariza Myirandatwa.
741Kibanga arinubira ko aho Manyobwa aboneye telefoni igezweho asigaye arara yandika ku mbuga nkoranyambaga kugeza ubwo amubuza gusinzira mu gihe Manyobwa we yumva ko ari uburenganzira bwe. Zaninka we ararakaye bikomeye ! Ntiyumva impamvu Shantali yaba ari we ujya i Rusangi kureba Gasore. Nyirabandora ari ku kiriri, yishimiye uko umuryango wa Munyemanzi wamubaye hafi ubwo yari mu bikomeye kuri materinite. Maribori we amarira ni yose, aratakambira Kigingi ngo areke kumutererana mu bibazo, mu gihe undi atemera uruhare muri byo.
>800 >795 >790 >785 >780 >775 >770 >765 >760 >755 >750 >745 >740 >735 >730 >725 >720 >715 >710 >705 >700 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved