Episode Topic Content
750Gasore afashwe n’indwara y’amayobera. Abo bari kumwe i Rusangi barahangayitse cyane. Imyitwarire ya Mbarubukeye yo ikomeje guhangayikisha umuryango ! Ibyo kwa Kibanga byo bihinduye isura ! Noneho Manyobwa yandikishije Maribori inyandiko iganisha ku guhamya Kibanga ko ari we wateye inda Maribori. Gafarasi we akomeje kuba gashozantambara.
749Kwa Kibanga rwabuze gica ! Mu gihe amaze gufata icyemezo cyo kwirukana Maribori, Manyobwa ntabikozwa. Mu muryango wa Shema na Batamuriza ho bakomeje guhangayikishwa n’amagambo abiba urwango Zaninka yatekeye mu Muhuza. Gasore we ashyikirijwe ibyangombwa yumvikana nk’uguye amarabira.
748Ubuyobozi buheruka gutorwa i Bugo bumenyesheje abahahungiye bakomoka i Mugereko ko hagiye gukorwa ibarura mu nkambi hagambiriwe gusoza ikibazo cy’ubuhunzi. Fidusiya we aritoratoza kuri Nyirandatwa yiha kumutwaza agambiriye kumudaha amagambo ngo yumve niba hari icyo yamenye ku butati bwe. Ibyo kwa Kibanga na Manyobwa byo bibaye ibindi, Maribori abajijwe inyuguti zitangira izina ry’uwamuteye inda zihura n’iz’irya Kibanga.
747Zaninka nyuma yo gufatwa atekera urwango mu mwuzukuru, agize ikimwaro atangira kwikoma Batamuri amushinja kumushira isoni. Ingwe ikurira inyana ikakurusha uburakari ! Shantali we kubera gusiragira ku mupaka w’i Rusangi impamba iramushiranye aziguruka ibyo kwambuka apfa gutuma Mariza wendaga kujya yo mu kazi. Kwa Shema ho bahamagajwe byihutirwa ku ishuri ry’umukobwa wabo Umuhuza .
746Kwa Kibanga na Manyobwa ntirwambukwa biturutse ku nda Maribori atwite ! Noneho Manyobwa yahunze ikiryamo. Shema we yafashe umwanzuro wo kujya kwihanangiriza Fidusiya ngo ahe urugo rwa Mbarubukeye amahoro. Gusa yatunguwe n’icyerekezo Fidusiya yashatse guha ibiganiro amwototera. Batamuriza we asanze Zaninka yongeye kumutekerera umwana mo urwango ararakara bikomeye
>800 >795 >790 >785 >780 >775 >770 >765 >760 >755 >750 >745 >740 >735 >730 >725 >720 >715 >710 >705 >700 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved