Episode Topic Content
810Shema aguye mu kantu amenye ko Mbarubukeye wamubyaye yanduye icyago mu busaza ! Ajegeye inkingi z’umutima ibitotsi biriheza ijoro arita hanze ! Shantali we arasaba Gasore kwiyambika ubutwari agaha urugo rwabo andi mahirwe bakongera gutwaza bajya imbere. Manyobwa we arataka ko Maribori yamwibye telephone n’amafaranga, Kibanga agize ngo arabyibazaho ashinjwa kuvugira inshoreke mu rugo umuriro uraka.
809Soso na Vicky kimwe n’urubyiruko rwa Muhumuro na Bumanzi amarangamutima ni yose. Bararushimira ubuvandimwe rwabagaragarije rufasha guhindura ukuri inzozi bari bafite zo guhura n’ababyeyi babo n’ubwo bombi batahiriwe kimwe. Hagati aho Gakwaya na Rutaganira bo baragaya Mugenga kuba yarakoze ibidakorwa agatera agahinda uwo yibarutse amwihakana izuba riva. Nyirandatwa we aramaramaje hafi kumenera Shema ibanga rya Mbarubukeye.
808Kwa Kibanga na Manyobwa ibibazo birasanga ibindi. Manyobwa arashinja umugabo kumutangaho amakuru nk’icyogajuru bigatuma asanga Melodie na Maribori bamuteze umutego. Soso we inzozi zo kwegama mu gituza cya Se zisimbuwe n’intimba nyuma yo guhura na we akamureba nk’icyo imbwa ihaze akagerekaho amagambo amukomeretsa. Kigingi we yinjiye atunguranye mu kiganiro cya Maribori na Melodie yamaganirwa kure.
807Shantali arazimiye nyuma yo gusigira Shema na Batamuriza ubutumwa buteye urujijo n’impungenge zikomeye. Nyirandatwa na Mbarubukeye bo bahuriye ku muryango kwa Fidusiya batabisezeranye impaka ziba ndende. Manyobwa we ubwo yari ateye Maribori aho akorera n’amahane menshi atunguwe Melodie amufungiranye ya manyama arashira.
806Kigingi arabunza imitima yibaza uko yakuzuza bwangu ibyo yasabwe ngo abone akazi kataramuca mu myanya y’intoki. Noneho asabye Se kumugira inama cyangwa akamurangira umugeni byihuse. Soso we yaraye arira ijoro ryose yibaza icyo yacumuye ngo abe yaraviriye i Bugo kutakirwa na Se yaje asanga ! Rita we aragerageza gufasha Kibanga na Manyobwa gucoca ikibazo kiri mu rugo, none ibintu bihinduye isura Manyobwa ariye karungu.
>855 >850 >845 >840 >835 >830 >825 >820 >815 >810 >805 >700 >600 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved