Episode Topic Content
815Melodie abifashijwemo na Kigingi, abonye ikimenyetso gisa n'ikiganisha ku kumenya irengero ry'ibyibwe Melomar. Gasore na Shantali bo urukiko rurabatandukanyije burundu. Zaninka arabyinira ku rukoma. Kwa Mbaburukeye na Nyirandatwa ho ntirwambukwa. Nyamugabo ntashaka ko hari umenya ko arwaye. Kwa Kibanga na Manyobwa bo ibintu byongeye kujya irudubi.
814Melodie agushije ishyano ! Umutungo wa Melomar yasezeranyije Maribori kubungabunga benengango barawigabije na we ubwe abahonoka ku kaburembe! Urubyiruko rwa Muhumuro na Bumanzi ruramukomeza runajya inama y’uko rwashakisha ibyibwe mu maguru mashya. Gasore na Shantali bo baracyaburana ubutane imitima yabo idahagazeho kimwe. Ku rundi ruhande, Mbarubukeye agize umujinya w’umuranduranzuzi ashinja Nyirandatwa na Shema kumwandagaza imbere y’umwuzukuru.
813Gafarasi na Karimanzira barajya inama y’uko babangamira Abanyabugo n’Abanyarusangi ku isoko nyambukamipaka ngo kugeza babananije bakazinga utwabo. Shantali we nyuma yo gufunga umwuka akagaruka mu rugo arasangiza Batamuriza ukuntu yishimiye kongera kubona Prince na Princesse bakina. Manyobwa we ubwoba bwo gutahurwa n’iterambere mu kugenza ibyaha bumuteye kwemera ko ubujura ashinja Maribori ari imitwe. Melodie we induru ayihaye umunwa nk’uguwe gitumo.
812Nyirandatwa na Shema barakangurira Mbarubukeye kujya kwa muganga kugisha inama y’uko yakwitwara ngo arame nyuma yo kumenya yo yanduye agakoko gatera SIDA. Baramusaba gushyira mu gaciro akarenga ibyo gutinya amaso y’abo bahahurira. Mariza na Melodie bo bari kuri Kigingi wananiwe kwemera umwana mu gihe cyabyo none akaba ari muri hobe ibyansize. Ku rundi ruhande Manyobwa yasaze yasizoye ngo telephone ye agombe ayibone.
811Iby’ubujura Manyobwa ashinja Maribori bihinduye umuvuduko nyuma yo kumenya ko ushinjwa yitegura gufata iy’ikirere. Manyobwa arahamya ko nta kindi giteye Maribori kurira indege uretse gucika ngo adakurikiranwa n’ubutabera. Umuryango wa Munyemanzi wo wongeye guterana ku kibazo cya Gasore. Benshi mu bawugize baratera mu rya Shantali basaba Gasore kutemera ko urugo rwe rusenyuka burundu. Maribori we ubwo yari ku kibuga cy’indege asezerwaho n’inshuti ibyishimo Kigingi abizanyemo kidobya.
>855 >850 >845 >840 >835 >830 >825 >820 >815 >810 >805 >700 >600 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved