Episode Topic Content
840Inkuru nziza yasesekaye i Muhumuro na Bumanzi ko Shantali yibarutse. Gusa aragaragaza ko afite ikibazo kidasanzwe aho adashaka kwikoza umwana. Soso we intimba ni yose ariko ntashaka kwifungurira Viki mu gihe yari yiteguye kumwumva. Ku rundi ruhande ifungurwa rya Ruvubura rikomeje guhangayikisha abatari bake i Muhumuro na Bumanzi. Naho ibyo kwa Maribori na Kigingi biraca amarenga nk’ibigiye kugira icyerekezo gishya.
839Mbarubukeye yarembye ariko ntakozwa ibyo kujya kwa Muganga ! Shema wari wahurujwe ngo aze yinginge se ajye kwivuza atunguwe no kumva nyakuvuzwa bisa n’aho ntacyo bimubwiye ahubwo amusaba imbabazi ngo ku makosa yose yamukoreye yaba ayo azi n’ayo atazi ! Maribori we nyuma yo kurokoka impanuka yihutiye kujya kureba Kigingi kwa Muganga aho arwariye nyuma yo kugwa igihumura.
838Hagati ya Zaninka n'umukazana ibishashi bitangiye gutaruka ! Umukecuru areruye abwira Joziyane ko asanga ntaho ataniye na Shantali, undi na we ati kenyera duhangane ! Kigingi we ari kwa muganga, n’ubu ntarazanzamuka nyuma yo kwitura hasi akazikama yumvise ko indege yari itegerejwemo Maribori na Hercule yakoze impanuka. Melodie na Fiyete bo biyamiriye nk’ababonye ikidasanzwe.
837Vicky umutima uremerewe n'amakuru mabi yamenye kuri Se none abatuye gitari ati mutima wanjye nkubwire iki ko ntaguhoza nanjye ndira. Shema na Batamuriza bo baraganira na Nyirandatwa ku cyakorwa ngo Mbarubukeye yumve ko ari ngombwa kwiyitaho ngo acume iminsi. Baratekereza gusaba urungano rwa Mbarubukeye kumuganiriza. Maribori we yari ategerejwe ku kibuga cy'indege none igikuba kiracitse nyuma yo gutangaza ko indege yagombaga kuzamo yakoze impanuka.
836Zaninka ari mu birere yishimiye umukazana mushya yifuje kuva kera ! Karimanzira we arahamya ko kuba abakorera muri koperative baraguze ikamyo itari yo yabarangiraga, ari ikimenyetso cy’uko basesewe n’abo badakeka bazahirika Koperative. Manyobwa we asanze Kibanga kuri Melomar aganira na Melodie arumvirana bivamo kubakeka amababa amahane aba maremare.
>855 >850 >845 >840 >835 >830 >825 >820 >815 >810 >805 >700 >600 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved