Episode Topic Content
850Kigingi ararikoze na surire n’umuba w’indabyo z’indobanure atura Maribori amusangana na kambale bavuga ku rukundo akimirana adasezeye. Mu gihe Zaninka we yishimiye ko umwana we Bahizi yenda gufungurwa nyamuhungu we amubwiye ko gufungurwa aza asanga igihiriri cy’abaheruka kurekurwa barangije igihano cyabo bitamuhaye amahoro na busa. Gasore nyuma y’amakuru aherutse kumenya ku ifatwa ku ngufu rya Shantali ari mu kabari yarenzwe n’umujinya n’agahinda.
849Maribori atungujwe ibirori byo kumwifuriza isabukuru nziza ! Iyo acika intege agaheranwa na bya bihe bibi yaharaniye kurenga n’ubu aba akiseguye agahinda. Joziyane we ahangayikishijwe n’umwuka mubi ututumba mu rugo rwe none arashakira umuti mu nzaratsi atavugaho rumwe na Nyiranjishi. Gasore we yagiye gusura Bahizi kuri gereza none igihe cyo gusura kimurangiranye agifite inyota yo kumenya iby’abagizi ba nabi babaye intandaro yo gusenyuka k'urugo rwe na Shantali.
848Kwa Gakwaya igikuba kiracitse. Bayobewe aho Soso yarengeye kandi umwana w’umukobwa yagiye kwirebera Akili i Bugo ashakisha amakuru ya nyina. Hagati ya Gasore, Joziyane na Shantali ho intambara irarose. Joziyane arashinja Shantali gushaka kumutwarira umugabo ! Vicky we ahimbiye Manyobwa indirimbo y’akataraboneka. Gusa ntibabashije kumvikana ku giciro !
847Gafarasi abwiwe ko Joziyane yashatse umugabo ! Akirita mu gutwi telephone ihita yikupa tutumvise igitekerezo cye kuri iyo nkuru. Joziyane we aciriye amarenga Nyiranjishi ko mu rugo atari shyashya ! Ngo Gasore ageze aho kwihunza icyumba cy’abashakanye. Joziyane we agaragaje amatsiko yo kumenya niba koko inzaratsi zikora. Hagati ya Soso na Viki ho ntirwambukwa.
846Ruvubura aratekerereza Gakwaya ibyo asigaye arara arota agahitamo kwiyahuza inzoga ngo akunde atore agatotsi ! Mbarubukeye we yavuye mu bitaro. Nyirandatwa aramusaba kureka burundu kuruhanya akiyambika ubutwari agatangira ubuzima bushya. Ku rundi ruhande Kambale abajije Maribori niba yiteguye kongera gukunda.
>855 >850 >845 >840 >835 >830 >825 >820 >815 >810 >805 >700 >600 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved