Ikinamico musekeweya
No Names Comments
1 Ndisanze Ildephonse
Sun, 04/Feb/2024, at 8.09 am
Iyo ubibye urwango, usarura ubugome.Ariko urukundo ni umusingi w'ubumwe.amacakubiri arasenya ntiyubaka.
2 Lambert
Wed, 24/Jan/2024, at 8.38 pm
Ndabumvira i rilima. rwose musekeweya muri abarimu beza mudasabye minerivari turabakunda cyane mudufashe muzongere iminota
3 Ni tadeyo
Wed, 26/Apr/2023, at 9.40 pm
Dukunda uburyo mwubaka abanyarwanda binyuze munyigisho zanyu byumwihariko kibanga uburyo yihamganira manyobwa murakoze
4 Mucyo kamonyi umupro
Mon, 24/Apr/2023, at 7.37 pm
Iranyubaka pee!!!
5 MUKAKALISA Donata/ huye/simbi
Mon, 27/Mar/2023, at 2.23 pm
Nongeye kubasuhuza mwebwe mwese bakunzi bamusekeweya!yewe mumfashe mumbirire Gasore uti injangwe iyo yaraye hanze yitwa inturo hama hamwe urebe uburyo Josiane atakirimo umugore wo kubaka,kuko mubisanzwe iryo tungo navuze haruguru iyo ryamaze kuba irya gasozi rigaruka mu rugo ntiritegereza ko barigaburira nkuko bisazwe ahubwo riza risahura!nongeye gushimishwa no kwiyubaka kwa Melomari kdi rwose bakomereze aho birinde icyakongera kubatanya
6 Sindayigaya Celestine Gatsibo kabarore malimba
Fri, 03/Mar/2023, at 8.01 pm
Rwose musekeweya iranyubaka njyewe numu ryango wanjye.
7 Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru
Mon, 05/Dec/2022, at 10.38 am
Niko kuri,sinzongera kurashisha umuheto n'ibijyanye nawo ukundi, ibyo byose mbivuniye ku ivi ry'iburyo kandi sinzongera kubitunga ukundi bibaho, ndicuza igihe kinini nabimaranye mbyita intwaro yanjye iruta izindi, nibeshye kuva kera ntabizi, niringiye ibidakwiye kwiringirwa, nizera ko mfite uburinzi bukwiye nyamara naribeshyaga, gusa ubu ni byiza ko maze kumenya igikwiye, abo nahigishije intwaro nk'izo bambabarire, abo zakozeho mu uburyo bwose nakoresheje pfukamishije amavi yombi ndetse ncishije n'umutima bugufi ngirango mbasabe imbabazi, nakoze byishi bidakwiye nicuza ariko ubu....!!,ndahindutse: intwaro iruta izindi narayibonye, umurinzi usumba abandi namenye aho ari, ubwihisho butavumburwa ukundi nzi aho buherereye, ubu rero hari kimwe gisigaye: gushakisha ibyo byose nkabisimbuza ibyo navuniye ku ivi, nteye umugongo amahane, mpindukiriye AMAHORO, nguyu umurinzi ukwiye, ngiyi intwaro isumba izindi, ni iyi inzira izira ibigusha, ni uyu umurwa uzira kuneshwa, ese ko ba Viki baterura bagakora mu umuhogo barata amahoro n'urukundo, njye nimbisunga nzagwa nabi?,igisubizo ni oya, reka rero ntere intambwe ngana ahakwiye kandi nizeye ko abasize muzankurura ikiganza, Nimufashe mumfate ikiganza tujyane
8 SINDAYIGAYA VIATEUR
Mon, 21/Nov/2022, at 8.20 am
Birakwiye ko mU isi igoye mu minsi ya none,aho urukundo ubumuntu bigenda bikendera,ishyari,inzangano n'ubugome bifite intebe,urambere uwo nisunga,mu isi igoye,mu minsi ya none aho ntawunezezwa n'umugisha wundi no kujya mbere bikaba bigoye,urambere uwo nifuza nyabusa,umbere imfura,njye nkwirahira nishimire kubaho,ni wowe nshaka ko umfata ukuboko,ni wowe nshaka ko unyobora kuko uzatuma mbaho nseka,mbera inshuti nziza,unyibagize amaruhe y,iyi si nkwigireho ibyiza ninjya nkureba nibonere ijuru ku isi,ndifuza ko nanjye umpora hafi ukanyobora nkuko wayoboye abasaza b'ibihe byose nka MUZATSINDA,SAMVURA n'abandi kugirango nanjye nzirahirwe nkuko tubirahira none,ndakwifuza mu gitaramo,mu urugendo no mu bikorwa byawe kugirango ibyanjye byose ubibemo kandi ubiyobore,niba ba Batamuliza batubereye ku uruhembe,ni gute twe tutabafatiraho urugero rwiza?,mba hafi tujyane,Duhorane kandi tugeze ubutumwa bwiza ku bandi
9 KARONKANO PASCAL, NYAMAGABE
Sat, 12/Nov/2022, at 6.41 pm
Oya burya bya bindi sibyo, reka nanjye nifashishe uyu mwanya mbatume kuko nizeye ko muzantumikira :burya ntabwo ubuze uko agira ariwe ugwa neza, ahubwo hagwa neza ufite umutima wo kubigira kuko n'ababi babura uko bagira kd ntibahitamo kugwa neza kuko uwo mutima batawugira niyo mpamvu dukwiye kujya dushima abo bagwa neza kuko babikora bibarimo atari ibibagwiririye.., Ntabwo guhemuka ari igisubizo cyo kwitura inabi uwayikugiriye, kuko numwitura ibyo yagukoreye nawe azagerageza gukora ibirenze ibya mbere, maze muhore muhiganwa mu bibi, ibyiza mubyibagirwe, maze umusaruro wanyu uzabe intonganya, amakimbirane, amashyari, amarozi n'amatiku, bityo ntuzagerageze kwihimura ku uwaguhemukiye kuko ntawe uzagukomera mu mashyi ko wagize neza ahubwo uzahora uhabwa urw'amenyo.., Ubushobozi bwo gukora ibyiza si ukuba ufite amafranga n'indi mitungo myishi gusa, burya barakubeshyaga, uriya Mukecuru utishoboye muturanye ku umusozi se bamushimira ko ari Umugiraneza kubera imodoka afite atwaramo abantu ku Ubuntu?, kubera amafranga afite aha abaje bamugana?, kuko afite ivomo mu urugo iwe se, akavomera abo ku umusozi bose ntibamanuke gushaka amazi mu kabande?, oya nawe yinginga uhise wese ngo amugabanyirize kuyo avomye, nyamara nawe uramutaka ko ari mugiraneza, ese ubwo wowe bikunaniza iki?, bigerageze urebe.., Ubunyangamugayo si ukuvugira neza uwakuguriye icupa, uwakoroje itungo, uwakugabiye akakugororera, uwakubwiye ko muzagabana ibyo aburana nabitsindira, kwanga kuvuga ibigaragara ukituriza ngo hato utiteranya bityo ugakingira ikibaba ikinyoma kd wari uzi ukuri, ahubwo ubunyangamugayo ni ukurangwa n'ukuri, kuvuga ibiribyo, no gukora ibikwiye kd mu gihe gikwiye, bigerageze nawe bizagukundira.., Kuvuga neza suko nta kibazo uba ufite, ahubwo ikibazo ni ukubwira nabi uwariwe wese, bityo ugatura ibibazo byawe n'utabigizemo uruhare kd akaba yanakumvira ubusa, ahubwo kuvuga neza umusaruro w'uwatojwe kwiyoroshya no kwicisha bugufi ugamije kubanira neza buri wese.., Kuba umukire si ukuba utunze ibya mirenge ku ntenyo, kuko ubukire bwa mbere si ubutunzi, ahubwo ubukire bwa mbere ni ukumenya uko ubanisha ibyo utunze n'abantu, bityo bigatuma bwa butunzi bwawe bukuramutsa amahoro imbere y'abandi kd ibyawe bikishimirwa na bose kuko bitaguteye kugira umwaga n'umwiryane, bityo banza ushake ubukire bwo mu umutwe kugirango buzagufashe kugenzura bwa butunzi bw'isi.., Kugira imibereho mibi si ukuba urwaye indwara runaka,cg ukennye ahubwo kugira imibereho mibi ni ukuba utuye utumvikana n'abandi bityo ugahora wigengesereye ko ubuzima bwawe bugeramiwe n'abo utabaniye neza kabone nubwo bo baba nta kibi bateganya kugukoraho, bityo wowe uzagerageze kubaka urukundo hamwe n'abandi maze ukabaho utishisha uwariwe wese.., Ahubwo uzazirikane ko inzira ya muntu itagororotse, nugenda uzayoba, uzajombwa n'amahwa yo mu nzira, uzahura n'ibishuko kd ibigeragezo byiyongere, uzicuza icyatumye nawe uba mu umubare w'abaje muri uru rugendo rwo ku isi..., bityo nuhura n'ibibazo mu ubuzima, uzirinde kuvuga ko ubuzima burangiriye aho ngo maze ucike intege ureke urugendo, oya uzaba uhisemo nabi, uzamenye ko ahubwo utangiye kumenyera urugendo kd ko uko urushaho kwihangana ariko urugendo ruzagenda rukorohera.., KARONKANO Pascal nakubwira byishi, Kuganira nawe biranyura maze nanjye Nkashimishwa no gutanga umusanzu Wanjye mu kubaka umuryango nyarwanda Reka tujye twiganirira uko bikwiye, Nugira icyo unenga uzambwire Kubaho neza ni ukubana kd Kubana neza ni ukwicisha bugufi.., Rambira kugaba ibyiza byuje ubwiyoroshye.
10 Niyonzima Patrick , Rusizi
Wed, 09/Nov/2022, at 8.34 pm
Umuntu avuka yarimwiza akurana ubwiza benshi batangarira ariko icyangira umuntu iyokijemo nicyo cyatumye abameze nka Zaninka bahinduka imico irahinduka ihindukirana abo isanze nabo asanze maze kubiba urwangano biba nk'umurage abameze nka Chantal babura amahitamo maze buzura ibinyoma nuko abaraho nkaba Gafarasi bubakira kubinyoma maze buzuza yanyito icyangira umuntu. Twimitse urukundo amatiku ntiyabaho dusenyeye umugozi umwe amakimbirane ntiyabaho twuzuzanyije inzangano ntizabaho twubahanye intonganya ntizabaho twumvise neza inama tugirwa byaturinda kwishora mubidafite umumaro gutega amatwi bagenzi bacu mugihe gikwiye ntakabuza byakoroshya iteka amakimbirane ahodutuye,mumiryango iwacu,ahodukorera naho tugenda hose. Umugayo simwiza,inzangano sinziza,amakimbirane,simeza, Muze ncuti duhuze imigambi duhuze ubumwe maze turwanye ibiturwanya duhurize hamwe ducoce ibitari byiza maze dukomeze inzira zizira icyasha
11 TURATSINZE VIATEUR, AKARERE KA KAYONZA
Mon, 07/Nov/2022, at 12.36 pm
Sinzibagirwa aho navuye, ariko nawe ntuzahibagirwe, reka twese hamwe ntituzibagirwe urugendo twanyuze kuko bishobora no kutugora kumenya urwo dusigaje, uvuye ahabi ugahindukira ukahibagirwa byatuma isaha ku isaha wongera kuhasubira kandi nawe urabizi ko hari habi cyane, urahibuka ugatekereza byishi, urahibuka ukababazwa n'uko wari uhabayeho ariko kandi ibi bigufasha gutuma uharanira iteka kuzahora urwanya aho hatsindwa na Nyagasani, njye rero nzirikana ko ibibi byose nivurugutagamo nabikuwemo na Musekeweya, kandi ni nayo yamparuriye umuhanda ngendamo ubu, kwibagirwa byasubiza inyuma none rero sinshobora gukora ikosa rikomeye nk'iryo.
12 KARONKANO PASCAL, NYAMAGABE
Sun, 06/Nov/2022, at 10.37 am
Uvuka wari mwiza, ku isura wari ukeye Ku umutima wari umuziranenge Wavutse ushagawe na beshi Bagusimburanyaga mu biganza byabo bakwishimiye Impundu nyishi zaravugijwe Abandi bakoma mu mashyi bakwakira Bati ikaze kd uje wisanga. Ukigera ku isi wafashwe neza Utozwa ibyiza byuje byose Wigishwa kugira neza Kd ubwirwa ko guhemuka ari bibi Weretswe byose ntacyo uhishwe Kugirango nawe uzamenye guhitamo. Utangiye guca akenge wagiye uhinduka Imico watojwe utangira kuyita Wadukanye ibidakwiye kd utungura beshi Abakubonye bakakwibazaho cyane Bati ese uriya ni mwene Runaka?? Ibyo byose ntacyo byakubwiye Wakujije urugomo aho unyuze Ubusambo burakwarika Wiyemeza kuba kaboko karekare Wahisemo kuba inshuti n'ikinyoma Kubera ububi bwawe uta inzira zisanzwe Wisunga ibigunda boshye uri inyamaswa Icumbi ryawe riba ibihuru n'amasenga. Umuryango wawe wizerwaga cyane Bari intangarugero mu byiza byishi Abo muvukana bose bahuje amazina Ni ba Micomyiza bene Mugiraneza Ni abeza bo kwa Mwizerwa. Ni koko ngo ibyara mweru na muhima Wowe waje uri gica mu bandi Wigira simbikangwa wari Simpemuka Wanga bose ntacyo bagutwaye Uvutsa ubuzima abandi kd bagusekeraga Wisunga umwijima kd urumuri rutambye hose. Dore nturyama ngo usinzire Uhora uhangayikiye kugira nabi Inzozi mbi zose urose wihutira Kuzigira impamo Ukora ibishoboka byose kugirango uzigereho Uriba, Uriba kd biraguhira. Dore wigize nyoni nyishi Mwigira mwiza kd uri mubi Wigira intungane kd uri icyago Mu materaniro winjira mub'imbere Kwa Padiri ntawe ugutanga guhazwa Kwa pastor ntawe ukurusha gushima Kwa Sheik ni wowe wiyiriza cyane. Ark c reka tuganire Nkubaze kd nawe unsubize : Ko wari Umuntu ugahinduka inyamaswa Wavukiye heza kd hanyuze beshi Watojwe ibyiza ukanabyigishwa Wahawe byose uko byashobokaga kose None ni iki cyaguteye kuba uwo uri uwo? Wakoze kuntiza yombi ndacyakubwira Erega n'ubundi uri umuvandimwe turavukana Uri umuturanyi turaturanye Uri urungano twarareranwe Uri umunyarwanda duhuje Va mu umwijima dore urumuri Zibukira ikibi garukira icyiza Reka kuyoba ngwino tujyane Reka ubunyamaswa kuko uri Umuntu Ngwino dufatanye twubake urwanda Egera hino duhuze imbaraga Tuzikoreshe ibyiza kd ubuhwema Ukuboko kwawe kwahindura byishi kd biboneye Ibitekerezo byawe byaba imbarutso ikwiye Y'iterambere ryawe kd nanjye Narondogoye ark umbabarire Navuze byishi ark byari bikwiye Nciye bugufi ngusaba imbabazi Nagukomerekeje ark wihangane Ndabizi ugiye guhinduka kd wihane Nkufunguriye ku byiza nanjye natojwe Nkuhaye ku mazi afutse nanjye nahawe Nahawe ku Ubuntu Nkuhaye ku ubundi Nawe ngwino ube inshuti nuwo namenye Nzishima mbonye ubaye undi Nzakubwira MUSEKEWEYA iteka KARONKANO NYAMAGABE PASCAL Tora kuko watojwe.
13 Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru
Sat, 05/Nov/2022, at 4.28 pm
Niko biri,mu gihe inzira zisibamye akeshi abari inyuma barayoba,biragorana ko wazamenya icyerekezo abandi banyuzemo mu gihe wowe wari warasigaye waranze kugendana n'abandi, Akeshi uzayoboza ariko byari kukubera byiza iyo uza gufata umwanzuro hakiri kare ukagendana n'abandi, maze mukageranayo, igihe nk'iki nikigera uzicuza ubuze uwo mufatanya urugendo,ubure umujyanama kandi hari igihe wigeze kubitesha,utere intambwe ariko wumve usubira inyuma kuko wigize nyamwigendaho ukiyomora ku bandi, Kuba uri Gafarasi mu ngiro ntibiguhira ntibinakubaka, ahubwo haranira ko izina rihindukana n'ibikorwa, kugirango abo wagonganye nabo ubagirira nabi,uzabashikirire mu nzira bakurinze, igihe uzaba ubahamagara ubabwira uti nimundinde tujyane,uwo nari we,siwe nyiri we., Dutegereje kumva uduhamagara mu ijwi nk'iryo.
14 Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru
Sat, 29/Oct/2022, at 8.42 am
Ufite icyo abunza bwira aguze,gusa ubanza ababunza urwango, ishyari,intonganya n'umwiryane bo bagura bakanagurisha, bityo bakaba babonamo inyungu zitagira ingano, Ibi niba atari ko biri nk'uko mbitekereza,bene byo bakatubwiye izindi nyungu babivanamo,bigatuma bitandukanya n'abandi mu rugendo rwo kubaka,gusakaza no gukwirakwiza amahoro, urukundo n'ineza, Hari beshi bari mu murongo mwiza duhora dushimira iyo mico myiza,isoko nziza ivomwa kuri ba Muzatsinda yarabavumbukiye nabo bemera guca bugufi basoma kuri ayo mazi afutse kandi afitiye umumaro imbaga nyamwishi, Dore imigirire yanyu myiza niyo itugejeje aha, kandi niyo tuvomaho guhagarara twemye tukarwanya ibibi,tugaharanira ibyiza, Inzira mwaharuye ntizasibangana, ibyiza mwubatse ntibiteze gusenywa tureba, Hamwe namwe tuzafatanya kurwanya no guhindura bamwe babunza ibitubaka, Kandi hirya y'ejo tuzatsinda tugeraneyo, bityo rero tujyanemo twese.
15 viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru
Mon, 24/Oct/2022, at 2.38 pm
Nibiba ngombwa ko bagusezera,ntibazagusezera bishimye,habanje kubaho gufata umwanya wo kukuganiriza,baragoragoza ,barahendahenda ariko kugaragaza impinduka muri wowe byarananiranye Niba werekwa ikibi ugasabwa kukireka ariko ukanga ukigira bizengarame, Niba ari wowe ntacyo bimbwiye mu umuryango utuyemo, Niba ushimishwa no kubona abandi bababaye, Niba unezezwa n'ibyago bya bagenzi bawe,... Nta kabuza tuzagusezera kandi ntituzabiterwa n'ibyishimo ahubwo ni ukubura uko tugira, Hari ishuri ry'icyitegererezo beshi twigiramo kugira indangagaciro na kirazira byagakwiye kuranga buri umwe muri twe,hari ba muzatsinda batuye mu bikombe by'i musozi iwacu, Hari ba Gihana bahora biteguye kutwakira no kutugorora buri munsi,ariko wowe uri mu banze kwakira inyigisho n'impanuro wahawe,ugahitamo uti :ikizaba nzanywa umuti, Itegure rero kuwunywa kuko hari igihe kizagera abaguhoraga iruhande bagafata amazi bagakarabira imbere yawe,ariko niba wumva guhinduka muri wowe bikurimo,barakiteguye kukwakira.
16 KARONKANO PASCAL, NYAMAGABE
Mon, 17/Oct/2022, at 4.41 pm
Inzira ntibwira umugenzi,yakaganiriye nawe mbere beshi mu bari mu urugendo bajya basubira inyuma bakabanza bagahindura impamvu n'ibyerekezo bagiye gukoreramo urwo rugendo, Izi nzira zacu ziragoye,hari beshi muri twe dufata urugendo nta ntego,hari abagenda ariko intego bafite ari izo gusenya iz'abandi,hari abagenda bagambiriye kugusha ibyagezweho n'abandi kandi barabiharaniye igihe kirekire,bagategura urugendo bakarushoramo byishi arik bagamije guhemuka, Inzira zacu tuganamo zuzuyemo ba Josiane,mu Mayirabire y'imisozi hirya iyo hicaye ba Gafarasi bagambiriye gufora umuheto ku bagenzi bafite intego zihamye z'urugendo, Nimube maso kandi mushishoze,muyoboze abakwiye kandi munyure inzira ziboneye.
17 Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru
Mon, 17/Oct/2022, at 6.13 am
Uwaruhiye injamba itagira ijambo ubu yacitse ku ijabo,uramenye mugenzi kandi nawe muvandimwe ntumuzeke kuko wasanga ari uko umeze, Niba nawe hari byishi uhihibikanira kugeraho kandi ukabigeraho uhemukiye bagenzi bawe,uzirikane ko uri muri uwo murongo, Hirya gato nawe wasanga ari wowe Josiane,Uri umugabo mubi w'umugambanyi Gafarasi,uracuza abandi ibyabo ubutitsa ijoro n'amanywa,nyamara ntuzirikana ko hari ijisho ritagaragara rikureba, Zirikana ko nawe rero hari inyiturano igutegereje,menya ko byatinda byatebuka ubuhemu ukorera abandi buzakugaruka,niba wumva wikosore kuko ngo "Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru."
18
Sun, 16/Oct/2022, at 12.06 pm
Nitwa bihoyiki victoire. Ndatirwabahizi wotuziteka ituzemumitimayabenshindavuga musekeweya yanyigishijekwihanganakubabarira kumvikanagucishamake nokoroherana. Ganzitekawowewateyishemakuriburumwewesewakumvise. Shingiroryabatowe komezuterintambwe iziragutanta wungukubumenyi ukomezewigishebenshibagutegamatwi nabataribabizibabimenye. Manyo, uransetsate wowenakibangawanguwawe. Maribo ubundi ujyumenyakokambare agukunda cg ntabyuzi? Uzabisuzume. Ni victoire bihoyiki? Uherereye gikondo mukagarikarwamampara umuduguduwamahoro. Ndabakunda
19 KARONKANO PASCAL, NYAMAGABE
Tue, 11/Oct/2022, at 5.09 am
Nugera mu marembo y'aho wagize neza impundu z'urufaya zizavuga,uramburirwe ibishura utambuke, nugera imbere bakwakirire mu mwanya w'abingirakamaro muri uwo muryango, Aho wagize nabi ku urundi ruhande suko bizagenda kuko ugitunguka uzavugirizwa induru wamaganirwe kure,yewe hari n'ubwo abakuri bugufi bazagukurikiza imijugujugu n'amabuye, inshuti yawe ya hafi izagutabara ni ibihuru bazaba bikwegereye., Uko bugiye kwira,buri munsi jya usubiza amaso inyuma urebe ibyo wakoze,wishungure kuva ukibyuka kugeza usubiye kuruhuka,maze nusanga hari aho wafuditse,uce bugufi,usabe imbabazi hakiri kare kandi ugire uti sinzongera gufudika ukundi, Inzira za muntu ntawumenya aho zimwerekeza,jya witwararika buri munsi,ukore ibyiza uko bikwiye,ntawamenya,wasanga abo uhemukiye none ejo uzabirukira, Haranira ko iteka ntaho uzigera uba iciro ry'imigani, ahubwo ko uzaba ikimenyetso cy'umurage mwiza uzasigira abari kurebera ku birenge byawe.
20 TURATSINZE VIATEUR, AKARERE KA KAYONZA
Mon, 10/Oct/2022, at 2.46 pm
Urugendo ni rurerure kandi ruracyari rwose, urugamba turwana narwo ruracyari rubisi, Biradusaba ubufatanye no guhuza imbaraga kugirango tugere iyo tugana kandi tubone itsinzi, Niba rero mu urugendo turikumwe irinde kurangara no kudahuza n'abandi kuko biraduca intege kd naba Gafarasi batatworoheye, kuko bo baragambiriye mu kudusubiza inyuma, Niduhuza imitima tuzagerayo kandi tuzatsinda.
21 Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru
Mon, 10/Oct/2022, at 2.41 pm
Genda uhinge,ufumbire kandi ukoreshe imbuto y'indobanure,ejo umusaruro uzakubera mwiza kd usarure ibinoze, Nuhinga ntufumbire,nuhinga ntukoreshe imbuto nziza kandi igezweho,ntuzitege umusaruro, kuko bagira bati "amakoma ava ahakomeye", Burya rero ntabwo ufumbira afumbira umurima gusa cyangwa se ngo abe ariho ashakira imbuto y'indobanure,ni mu ngeri nyinshi kandi zitandukanye, Niba wifuza kubana neza na bagenzi bawe,nabwo biragusba ifumbire nyinshi,biragusaba kwihingamo imbaraga, imbabazi, ubushobozi,n'imbuto nziza zo kwera no kwerera abandi, biragusaba kwihangana, guca bugufi no kwiyoroshya, Uzabe witeguye ko nkuko wahinga inyoni zikagusarurira,hari n'abandi biteze kugusubiza inyuma mu nzira n'intego ufite byo kugera aho wifuzaga kugera, Wowe ukomere ku ntego,wihe icyerekezo kandi uhore ucunga umurima wawe,. Ejo ni heza.
22 LAURENT NSHIMIYIMANA, BURUHUKIRO, NYAMAGABE
Sun, 09/Oct/2022, at 11.33 am
Sinanyuze iya njyenyine,nanyuze aho abandi banyuze ariko nza gukora ikosa ryo gusigara inyuma sinajyana n'abandi bityo urugendo rumbana rurerure, Ibi byaje gutuma ncika intege,njyera aho nicara kandi abandi bakataje,ibitekerezo binsubiza inyuma byakomeje kumbana byose,gukomeza imbere birahagarara,nsigara ntegereje uwaza ngo amfate ukuboko tujyane, Sinzi uko navuga kuko ubu ndanezerewe ubwo nabonaga Batamuliza akataje,namwiyambaza akemera guca bugufi akanyumva kandi akemera kumfata ukuboko kw'iburyo ngo tujyane, Yangejejeyo ariko ampa nanjye ubutumwa n'inshingano byo gusubirayo nkareba abo bameze nkanjye maze nkabafata ikiganza tukajyana, Nibyo koko ineza yiturwa indi, natwe nitugirirwa neza tujye tuzirikana dufatanye,duhinduke,duhindure kandi twubake.
23 Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru
Sun, 02/Oct/2022, at 9.03 am
Uyu muyaga uri guhuha ni mwiza kuko kuko urahuha werekeza amahoro n'urukundo mu misozi yaheranwe n'urwango,ubushyamirane n'umwiryane, Urahuha ushyira ibyiza abo mu bibaya byo hakurya bigunze kubera kutagira abo bibonamo baganira,bagahuza,hanyuma bagafata ingamba zo guhindura ibyiza ibibi kandi nabo bahinduka, Nawe rero niba hari ubutumwa ufite ushaka gusangiza abo mu misozi yo hakurya fatanya n'umuyaga w'amahoro,mugabane ibyerekezo kandi mwihe intego,ba Batamuliza inyuma yanyu barabaherekeje,muratsindwa none ariko ejo muzatsinda ubutongera gutsindwa mwifatanyije na Muzatsinda we nzobere mu kurwana urw'amahoro.
24 Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru
Sun, 18/Sep/2022, at 12.23 pm
Genda uhinge,ufumbire kandi ukoreshe imbuto y'indobanure,ejo umusaruro uzakubera mwiza kd usarure ibinoze, Nuhinga ntufumbire,nuhinga ntukoreshe imbuto nziza kandi igezweho,ntuzitege umusaruro, kuko bagira bati "amakoma ava ahakomeye", Burya rero ntabwo ufumbira afumbira umurima gusa cyangwa se ngo abe ariho ashakira imbuto y'indobanure,ni mu ngeri nyinshi kandi zitandukanye, Niba wifuza kubana neza na bagenzi bawe,nabwo biragusba ifumbire nyinshi,biragusaba kwihingamo imbaraga, imbabazi, ubushobozi,n'imbuto nziza zo kwera no kwerera abandi, biragusaba kwihangana, guca bugufi no kwiyoroshya, Uzabe witeguye ko nkuko wahinga inyoni zikagusarurira,hari n'abandi biteze kugusubiza inyuma mu nzira n'intego ufite byo kugera aho wifuzaga kugera, Wowe ukomere ku ntego,wihe icyerekezo kandi uhore ucunga umurima wawe,. Ejo ni heza.
25 KARONKANO PASCAL,NYAMAGABE
Sat, 10/Sep/2022, at 11.26 am
Inzira nanyuze: Inzira nanyuze ni iy'inzitane,yari yuzuye ibigeragezo byishi kandi byanteraga gutekereza gusubira inyuma, Amahwa yari meshi mu umuhanda,ibyerekezo bimbera byishi imbere yanjye,Amahitamo yarangoye,ntekereza kwiyicarira nkareka urugendo, Nahuye naba Gafarasi beshi mu nzira,nagirango ndabacitse ngirango niruhutseho gato,nkacakirana naba Karimanzira,byari bigoye ko nahura naba Batamuliza numvaga, Byari bigoye ko mu urugendo rwanjye aho nduhukiye nahasanga ba Muzatsinda, Byari bigoye ko mpura n'ibyiza mu nzira nagendaga, Ndakeka hari beshi twahuje amagorane y'urugendo,abacitse intege bagasubira inyuma ubu baricuza, Twe twaremeye turavunika ariko birangira tugezeyo, Hafi y'iyo twajyaga twagize amahirwe dusanganirwa naba Mukerarugendo beza baje kutwakira, Baraduhumurije akanyamuneza karongera karagaruka,mu maso turacya kandi turanyurwa, Twahuye n'abarimu,abarezi beza batubwira ko amasomo twize mu urugendo yose yari ngombwa kandi azatugirira umumaro mu rugendo tugikomeje, Baradutoje turatora nyuma turatumwa, Twatojwe gitore kuko twatojwe n'umutozi uzi icyo atoza, TWISHIMIYE KUZAHORA TURI INTORE ZA MUSEKEWEYA.
26 Uhawenayo Faustin w'i Nyanza
Wed, 07/Sep/2022, at 4.06 pm
Nawe ubitekerezeho,urebe ko turi kimwe,maze ureke dufate imyanzuro, Umwanya nataye buri gihe ndawicuza, inzira nanyuze zidakwiye mpora nzicuza, ibyo nabagamo bitampesha agaciro buri gihe iyo nicaye mbitekerezaho maze nkigaya, nataye igihe gihagije mu bidakwiye, nicaye umwanya munini w'ubusa ntacyo nkora cyiza kd bizwi neza ko igihe cyatakaye kiba kitakigarutse, uyu munsi wa none ndashima, ndashima ko iminsi ari imwe isa ark idahwanye, I Rwanda haragahora haza abanyamahoro nka Labenevolencya, amatwi yanjye yabafunguriye imiryango nyamishimira Imana, Umutima wanjye wabakiriye neza, nuko wari uzi icyo muzawumarira, mbere nababwiza ukuri ko ibya Musekeweya bitari bimfasheho namba, numbaza uko natangiye kuyumva ndakuburira igisubizo ark numbaza icyo nayikundiye ibisubizo bizaba byishi, bikubiyemo ibyo nawe uzasanga ku umusozi iwanyu, ndahamya neza ntashidikanya ko ntazongera kwicuza ukundi, byishi bibi byantwaye nabiteye umugongo kd nawe nkwifuriza kuba uwisuzuma,Ugahinduka kandi ugahindura.
27 viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru
Wed, 07/Sep/2022, at 3.56 pm
Uguhamagaye umwitabe,Ugutabaje Umutabare,Ukwisunze akaza akugana wicare umwumve,nguwo umuhamagaro dutegerejweho,ngubwo ubutumwa uhamagarirwa gusohoza,ngako akabando k'iminsi ukwiye guca ukakitwaza, Inzira ya muntu burya niwitegereza uzasanga neza itagororotse,uzanyura aheza,nugera hirya usange inzira irarangiye,uzayoba nugera imbere usange umuhanda uharuye, Uko uca aho hose hameze uko niko ibibazo duhura nabyo mu ubuzima bidusimburanaho,birakwiye ko umenya uko ubyitwaramo kandi ugusanze agutakira ukamwumva ukamutega yombi, Uzahura naba Chantal bababaye,ikiniga ari cyose,numuvugisha asuke amarira hasi aturike arire,ntuzamutererane kuko nawe ejo ushobora kuba nkawe, Uzahura na Kigingi uyu munsi anezerewe,ejo nimwongera guhura usange agahinda kamurenze bikurenge,abo bose ntuzabarenze ingohe kuko burya ngo bucya bucyana ayandi, Hari ibyo ukwiye kumenya no kuzirikana: Igihe ugihumeka,uzaharanire ko buri wese uhura nawe yahumeka umwuka mwiza nk'uwo nawe wifuza, Uzaharanire kugirira neza bagenzi bawe,kuko nawe ejo uzabakeneraho ubutabazi n'ubufasha, Uzirinde kwigira nyamwigendaho na mpemuke ndamuke,kuko ibuye rihanitse mu giti,rishobora kugwira twese abaca munsi yacyo.
28 Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru
Sun, 04/Sep/2022, at 7.27 am
Akabando uzicumba mu zabukuru,ugaca kare,niyo mpamvu uteganyiriza ahazaza abikora agishoboye, Ibi ntibihabanye n'imibereho yacu ya buri munsi,niba ushaka kubaho neza hamwe n'abawe,urabitegura none kandi ukomerezeho,urakorera mu nguni zose z'ubuzima kugirango bikunde,mu mibereho yawe,mu mibanire yawe n'abandi,mu mikorere yawe yose ya buri munsi, ndetse n'ibindi, Ntiwazabaho neza utabaniye abandi neza, Ntiwakwibwira ko uzabaho neza wigira Josiane mu umuryango ngo uvuge ko uri gutegura ahazaza heza, Niba uri Gafarasi mu mikorere yawe ya none,ntiwibwire ko ahazaza hazaba heza,haba ahawe n'abawe, Kubaho ni ukubana,kubana kwiza ni ugukorera abandi ibyo nawe wifuza gukorerwa, niba atari ibyo,uri kubaka ku umucanga, Tegura aheza hawe nk'uko umwubatsi mwiza iyo agiye kubaka yitegura ibikoresho bikomeye ku nyubako ye kugirango izarambe igihe kirekire, Ba Muzatsinda bahari ngo tubigireho, tureke kuyoba kandi dufite abayobozi.
29 KARONKANO PASCAL, NYAMAGABE
Sat, 03/Sep/2022, at 8.42 am
Dukumbuye bya bihe bya ba Nyashya na Baba, abavandimwe ntagereranwa, urugero ruhebuje rutwigisha icyo ubumwe ari cyo, Mu bihe byabo dusangamo amasomo n'ingero byishi bitwereka ko mbere na mbere habanza urukundo,ariko byagera mu kuva inda imwe bikaba agahebuzo, Dukeneye ko ba Bahizi bosomerwa kiriya gitabo natwe twasomewe,bakamenya ikibi cy'urwango, icyiza cy'urukundo,birenze ibyo bakigishwa ko ubumwe buhumura,njye sinavuga ngo buranuka kuko nasanze hanuka ikitari icyiza, Iwacu ku umusozi naho hari iyo miryango igikeneye kwibutswa Ko ibyo dupfana bitazigera bisimbuzwa na rimwe duke cyane tudafashe tuba dupfa, Inabi ntikwiye kwiturwa inabi,inabi ikwiye kwiturwa ineza kugirango abaturi inyuma bazavome ku mbuto nziza y'ubwiyoroshye no kugirira neza abaduhemukiye, Abakuru ntidukwiye kwigisha ba Rutebuka n'abandi bato kuri twe ko hari abo tudakwiye guhuza, ngo tureke gusabana, gusangira no gutabarana kuko tutari bamwe, Nimucyo tubigishe urukundo,tubigishe kugira neza no guca bugufi,tubatoze kuba abantu,boye kuba ibisimba, Tubifatanye.
30 LAURENT NSHIMIYIMANA, BURUHUKIRO, NYAMAGABE
Sat, 03/Sep/2022, at 7.15 am
Inzira ntibwira umugenzi,yakaganiriye nawe ikaba yamubwira iby'urugendo rwe, yagatumye hari beshi batirirwa biyemeza guhaguruka ngo bafate urugendo bagende, Abo ni ba Josiane duturanye,ba Bahizi naba Ruvubura bamwe bakora ikibi,bakagambanira abandi bibwira ko ibyo bari gukora bibafitiye inyungu ahazaza, Wowe rero tuganira wiba nkabo,wihihibikanira gukora ikibi no guhemuka ngo hato ejo uzicuze,uzaririre uwo wahemukiye kandi nawe atagifite imbabazi mur we, Igira kuri ba Batamuliza,ba Muzatsinda n'abandi inzira z'imibereho n'imibanire yabo, kuko babayeho ari indahemuka kandi bazira kuzicuza uko bahisemo kubaho.
31 LAURENT NSHIMIYIMANA, BURUHUKIRO, NYAMAGABE
Fri, 02/Sep/2022, at 6.27 am
Inzira ntibwira umugenzi,yakaganiriye nawe ikaba yamubwira iby'urugendo rwe, yagatumye hari beshi batirirwa biyemeza guhaguruka ngo bafate urugendo bagende, Abo ni ba Josiane duturanye,ba Bahizi naba Ruvubura bamwe bakora ikibi,bakagambanira abandi bibwira ko ibyo bari gukora bibafitiye inyungu ahazaza, Wowe rero tuganira wiba nkabo,wihihibikanira gukora ikibi no guhemuka ngo hato ejo uzicuze,uzaririre uwo wahemukiye kandi nawe atagifite imbabazi mur we, Igira kuri ba Batamuliza,ba Muzatsinda n'abandi inzira z'imibereho n'imibanire yabo, kuko babayeho ari indahemuka kandi bazira kuzicuza uko bahisemo kubaho.
32 KARONKANO PASCAL,NYAMAGABE
Thu, 01/Sep/2022, at 3.14 pm
Twiteguye gutsinda,Urumuri rwaganje umwijima,umutima mubi uri kwirukanwa mu mitima y'abanyarwanda,ibyo tubikesha mwebwe mwaje kutubera,icyambu kitwerekeza ku umubano urambye kd ukwiye,kuranga umunyarwanda,ibyo mukora nta gihembo mugamije,turabibashimira,mwebwe baganga b'imitima yashegeshwe n'ikibi mwaje urwanda rubakeneye, inyigisho zanyu ni inkingi ikomeye mu mibereho yacu ya buri munsi,duterwa ishema no kubagira,dushimishwa no kwiganirira namwe, dushimira Imana yo yabaduhayeho umwigisha, tuzahora tuzirikana iyo neza,twagiriwe,bavandimwe bagenzi banjye muze tuvome ku isoko y'umubano udakame,tunywe ku mazi avura umunabi, ayamaze inyota rutaganira ,gakwaya n'abandi nawe,aragutegereje ngo agukure ibuzimu akugarure ibumuntu,dutwaze gitwari,twubake u Rwanda ruberewe no kugira musekeweya mu mitima ,Beshi twatangiye urugendo,turi mu nzira turi hafi yo kuvunyisha,nawe rero tebuka dufatanye,duhunge ikibi kandi tukirwanye uko bikwiye kugirango dutsinde,ni njye ,wowe,we nabo dufite kubigeraho dufatanyije,twese hamwe kandi vuba turabigeraho.
33 Uhawenayo Faustin w'i Nyanza
Wed, 31/Aug/2022, at 6.43 am
Indwara yose ivurwa n'umuti, mu gihe warwara ntiwivuze byanze bikunze uburwayi burakara bukakugeza kure, yewe ndetse rimwe na rimwe ukaba wahaburira n'ubuzima, biba byiza rero mu gihe warwara ko ugomba kugana Umuganga akakwitaho akakumenyera umuti wo kugufasha, Uburwayi rero si ubutera ububabare ku umubiri wacu gusa, urwango, ishyari umwiryane n'ibindi byishi bidutandukanya n'abandi nabyo ni uburwayi, kandi bufite abaganga b'inzobere bo kubivura, Ntibikwiye ko uheranwa n'izi ndwara kandi umuti uhari, Muganga Musekeweya,inzobere mu guhangana n'urwango, ishyari, umwiryane n'ubushotoranyi,akabisimbuza ubwuzuzanye, ubwumvikane, urukundo, amahoro n'umunezero niwe gisubizo dufite kandi wemeye kuvura atagurisha imiti ku umurwayi,nimuze tumugane tuganire, adufashe kunga ubumwe na bose, urukundo ruganze iwacu na hose.
34 TURATSINZE VIATEUR, AKARERE KA KAYONZA
Tue, 30/Aug/2022, at 7.05 am
Iyo uzamutse umusozi, akeshi uranawumanuka, ibyo biba ari ibisanzwe,ibidasanzwe rero biba igihe umusozi ariwo wazamutse umuntu,mbese byitwa kurengwa n'ibibazo, Mu ubuzima rero ibibazo bibaho,ariko nanone bikabera ibindi bindi kuri wa wundi ubyihererana, mbese umwe wahisemo kubaho wenyine,akica ku nshuti, abavandimwe n'imiryango, Ubundi umuntu agirwa n'abandi,wababura nawe ubwawe ukibura, Bijya bigera ubwo rero umuntu yibuka ko hari ubwo igihe twarenzwe n'ibibazo,twibuka ko hari abo twari kugana,ariko kuko twababaniye nabi tukagira ipfunwe ryo kubagana, Icyo gihe dutangira kwishakira ibisubizo twe ubwacu Kd hari n'ubwo tuba tuzi neza ko bitari bukemure ibibazo dufite Akeshi nanone rero hari ubwo twisanga twongera guhemuka kubw'uko tugerageje kwishakira ibisubizo mu nzira zidakwiys, maze ubuhemu bukiyongera ,aho wari wahemutse rimwe,ugahemuka ubugira kabiri, Tukiberaho rero turi ba mpemuke ndamuke, kandi tukumva ko ari ntacyo bitwaye,tukabaho turi ba Josiane ubuzima bwacu bwose,kwicuza bikaba mbarwa, Inzira za muntu rero bari ubwo zijya zimugeza aho atatekerezaga kuba yagera,bivuze ngo aho wahemutse none,ejo uzifuza ko bakugoboka,gira neza aho unyuze,abo ugiriye neza,ejo bizagutera akanyamuneza kandi wumve umutima wawe uzira icyasha,tangira none rero ukore ibyiza kand ibyifurize n'abandi, inzira zawe zizaguka kandi uzahabwa icumbi aho ugeze hose.
35 TURATSINZE VIATEUR, AKARERE KA KAYONZA
Sun, 28/Aug/2022, at 7.33 am
Tuzatsinda,ubumwe bwacu,buhujwe n'imbaraga zacu,tuzagera ku ntego, urugamba inshuro zose rugwanwa ruba rukomeye,nta na rimwe rujya rworoha, Igihe rero tutunze ubumwe nta tsinzi twabona, bamwe bimika ikibi bo ntibajya batuza,bahora iteka bo bahangayikiye ko intego zabo zigerwaho, Twe duharanira ibyiza rero nitujenjeka tukabigendamo gake tuzatsindwa, Ba Gafarasi umurava ni wose,bafite ishyaka ryo kudusenya,amacakubiri akaganza urukundo twari dufitanye, Izi nzira rero turimo ziri kuganzwa n'amahari, nimucyo tuziharurire undi muhanda mugari unesha urwango rwiganje mu zisanzwe kugirango ibyiza duharanira bigerweho, Nimuhagurukire rimwe twese dufatanye, itsinzi iraryoha kandi tuzabigeraho.
36 Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru
Sun, 21/Aug/2022, at 11.23 am
Ntiwayobye nkuko bamwe babikubwira,aho wanyuze niho ho kandi icyerekezo wahisemo kirenze icyabo, Bamwe bati ibyo ukora ntibitunyura,abatanyurwa nabyo ni abatabona umumaro bidufitiye twe nk'abaturanyi bawe, Wahisemo neza wowe wahisemo guharanira ko iwacu dutura dutekanye,tugatandukana n'intonganya, umwiryane n'urwango bidafite ishingiro, Warakoze kutumenyesha no kudutoza kuyoboka Musekeweya kandi turakwizeza ko natwe tuzayitoza abandi, Ntiwagosoreye mu urucaca,humura ntituzagutenguha, Uri Umuturanyi mwiza,buri wese yakwigiraho, Komeza inzira watangiye, wicika intege.
37 LAURENT NSHIMIYIMANA, BURUHUKIRO, NYAMAGABE
Tue, 09/Aug/2022, at 6.33 am
Nawe ntusigare inyuma,witabire gufatanya n'abandi kugirango ejo utazicuza mu gihe uzasanga abandi barateye intambwe ishimishije ugasigara wenyine, Mbere yo kwiyemeza hari ababanje kubyigishwa, abandi babona ko ari ngombwa bitabaye ko babitojwe, Bubatse ibyiza bihuriweho nta gihembo,bafasha abababaye nta kiguzi,barengera abashonje batishyuje, none ubu bishimira ibyo bamaze kugeraho babikorera abadafite shinge na rugero, Nawe rero uramenye ntusigare kuko umusanzu wawe urakenewe mu kubaka umuryango twicuza.
38 Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru
Mon, 08/Aug/2022, at 8.11 pm
Oya, ntibikwiye ko ubifata uko, ntabwo akebo kajya iwa mugarura ku uwahemukiwe,ngo niba waragiriwe nabi,maze nawe ubikore uko, Si ibyo Mwalimu Musekeweya yatwigishije, ahubwo yaratubwiye ngo nidukosoze ikibi ibyiza, kandi ibiri ibyiza tubisigasire, ahari urwango tuhasimbuze urukundo,ahari umwiryane tuhasimbuze ubusabane, Twatojwe n'uwo Mwalimu ko dukwiye guharanira ko iteka ukuri guhora kwicaye ku ntebe y'imbere, Niba rero twarigishijwe tugafata, dukwiye natwe kugendera muri uwo mujyo,isi dutuye ikeneye abeza bo kuyigezaho ibyiza, ikeneye ko abayiriho dusigasira ibyiza bihari kandi tukubaka ibyiza biri gusenyuka, Birasaba rero ko njye nawe tubiharanira kandi tukabishishikariza abandi, intambwe duteye ijya mbere mu byiza izigisha n'abandi, nimucyo dutahirize umugozi umwe.
39 NIRAGIRE ILLUMINE,UMURENGE WA MUSEBEYA,AKARERE KA
Mon, 01/Aug/2022, at 4.26 pm
Umuryango utekanye,akeshi ubera urugero rwiza n'icyitegererzo abandi,ni urumuri ruba rubamurikira iteka bityo nabo bakaba bashobora kuva mu umwijima w'ibibazo n'ubushyamirane babagamo,bakisanga mu urumuri rw'urukundo n'ineza, Impumuro y'ibyiza biva muri uwo muryango,isakara mu bavandimwe ndetse n'abaturanyi bikaba wa mwera uturutse i bukuru ukwira hose, Igihe rero urwo rumuri narwo ruramutse ruzimye,abari bamurikiwe narwo bisanga bataye icyerekezo bagasubira mubyo bahozemo, Niba uzi neza rero ko hari ibyiza abandi bakuvomaho,bikomeze,ikibatsi nikibe cyose kandi ubigaragarize abarenze abo byageragaho, Imigisha usabirwa n'abo bantu,uzayisanga imbere kandi icyizere ufitiwe ntikizigere kiyoyoka.
40 SINDAYIGAYA VIATEUR,MUGANZA YA NYARUGURU
Mon, 01/Aug/2022, at 3.42 pm
Beshi ikivi mwateruye nticyabashije kuswa,kuko abo mwagisigiye babaye ibigwari,bahitamo guhindukira bakabatera umugongo, Hari byishi kandi byiza mwari mwaratangiye,mubigeze hagati biba ngombwa ko mutabikomeza,muragira muti bana bacu,muzatubere aho tutari,muzabe intwari kandi intwaro yanyu ihore ari uguharanira icyiza no kuganza ikibi, twifuzaga ko imiryango yacu yabamo ba SAMVURA NA MUNYEMANZI BESHI, Gusa siko byagenze kuko twisanze turi ba Bahizi naba Karemanzira,tubatenguha bidakwiye, Gusa no gushima ntitwabura gushima kuko hari ba Batamuliza babumviye,batora imico yanyu,baterura ibyo mwasize barabyusa,batangira n'ibindi, Gusa nanone natwe abayobye,abifuza kugaruka biracyakunda,natwe hari ibitureba twagakwiye kuzamura,tukubakira kuri wa muco mwiza twari twararazwe n'abatubanjirije,aho bisasiraga urukundo,bakisegura amahoro, TWIMIKE ICYIZA,IKIBI TUKIME UMWANYA.
41 TURATSINZE VIATEUR, AKARERE KA KAYONZA
Mon, 01/Aug/2022, at 2.44 pm
Iyo uzamutse umusozi, akeshi uranawumanuka, ibyo biba ari ibisanzwe,ibidasanzwe rero biba igihe umusozi ariwo wazamutse umuntu,mbese byitwa kurengwa n'ibibazo, Mu ubuzima rero ibibazo bibaho,ariko nanone bikabera ibindi bindi kuri wa wundi ubyihererana, mbese umwe wahisemo kubaho wenyine,akica ku nshuti, abavandimwe n'imiryango, Ubundi umuntu agirwa n'abandi,wababura nawe ubwawe ukibura, Bijya bigera ubwo rero umuntu yibuka ko hari ubwo igihe twarenzwe n'ibibazo,twibuka ko hari abo twari kugana,ariko kuko twababaniye nabi tukagira ipfunwe ryo kubagana, Icyo gihe dutangira kwishakira ibisubizo twe ubwacu Kd hari n'ubwo tuba tuzi neza ko bitari bukemure ibibazo dufite Akeshi nanone rero hari ubwo twisanga twongera guhemuka kubw'uko tugerageje kwishakira ibisubizo mu nzira zidakwiys, maze ubuhemu bukiyongera ,aho wari wahemutse rimwe,ugahemuka ubugira kabiri, Tukiberaho rero turi ba mpemuke ndamuke, kandi tukumva ko ari ntacyo bitwaye,tukabaho turi ba Josiane ubuzima bwacu bwose,kwicuza bikaba mbarwa, Inzira za muntu rero bari ubwo zijya zimugeza aho atatekerezaga kuba yagera,bivuze ngo aho wahemutse none,ejo uzifuza ko bakugoboka,gira neza aho unyuze,abo ugiriye neza,ejo bizagutera akanyamuneza kandi wumve umutima wawe uzira icyasha,tangira none rero ukore ibyiza kand ibyifurize n'abandi, inzira zawe zizaguka kandi uzahabwa icumbi aho ugeze hose.
42 NIRAGIRE ILLUMINE W'I MUSEBEYA, NYAMAGABE
Sun, 31/Jul/2022, at 7.23 am
Inyambo z'iwacu mbere zosaga zose,abana bo ku umusozi bagakamirwa amata,bakanywa bakanezerwa,ibi byaterwaga n'uko zitigeraga zibura ubwatsi kuko abatuye umusozi bose bazifataga nk'izabo,ubwatsi bwashiraga iwanjye,iwawe bukaba burakuze,bugashira iwawe,tukimuka tukagana ahandi,urwuri rwanyu,rwabaga ari urwacu, Uyu muco ntiwari uwo gucika ariko byagezeho biraba,kurahurirana birarangira,guhana umunyu biba amateka,gukamirana bimera nk'ibitarigeze bibaho, Biteye agahinda kuba twarateye Umugongo ibyaduhuzaga tukagandukira ibidutanya, Ubuvandimwe bwaracitse kandi aribwo sano muzi duhuriyeho, Twiyambuye za ndabo zaduhumuriraga twese ngo bitewe n'abaturutse hirya iyo batakundaga impumuro zazo, Ibitubereye ntidukwiye kubishyira ku uruhande ngo dutore iby'abandi, Twimitse imico ya ba Zaninka turanayitora, nyamara hirya gato mu maso y'abandi iranengwa ikanagawa na beshi, Utazi icyo ashaka,afata icyo abonye,rero twe, nimucyo tugandukire ibyiza byaduhuzaga,tugaruke ku isoko,twicare mu gacaca tuganire,duhindure, dutore maze twongere twubake, Mu umuco wa cyami, umwami yabaga ari uw'abanyarwanda bose,ese twakongeye tukabitora,uri Umubyeyi akaba Umubyeyi w'abato bose,uworoye agakamira abamugana bose, Maze intero abakuru bacu bateraga tukayikiriza tuvuga tuti,turagandutse babyeyi kandi tuje kubaka ubuzira kongera gusenya, NIHONGERE HEME U RWANDA.
43 Uhawenayo Faustin w'i Nyanza
Sat, 30/Jul/2022, at 8.32 pm
Burya amavuta y'isahu,ntanoza imisaya, byishi uhihibikanira ariko ukabigeraho mu nzira zidafutuye, uzirikane ko utazabirambana, mbese muri make,ibyo si ibyawe, rubanda wabinyaze,aho wabasize urahazi, ariko kandi,ngo ihora ihoze, burya hatinda gucya ijoro ritinze mu ubutindi,ntaho iryuzuye amahirwe ntirimara n'amasaha cumi n'abiri, ariko wowe ntiwahiriwe na gato,ibyo wagezeyo ni iminyago ya rubanda rugufi rugukikije, Noneho wowe bwo,ngo wageze n'ubwo ugera aho unyaga umugisha w'abandi, Ese aho uzi neza ko umugisha ukwirukaho utajya uwirukaho?, birashoboka ko utabizi, ariko ibitarimo amahoro n'amahirwe,si ibyawe, Wowe rya duke uryame kare,dore Urwanira byishi,ukabura na bike wari ufite,tunga ibirimo amahoro, sangira ibyo ufite n'abandi, Abo uzagoboka ahamanuka,bazakurwanaho ahazamuka,zirikana ibi nkubwiye.
44 Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru
Sat, 30/Jul/2022, at 4.28 pm
Hari amajwi meshi atabaza,aho mvuga ni aho ku umusozi iwanyu aho utuye ndetse n'indi misozi igukikije, Nawe urahari ariko gutabara ni ikibazo gikomeye,nako da,ngo umusonga w'undi ntujya ukubuza gusinzira, Ariko niba nawe uzi ko ari umusonga w'undi nawe wakazirikanye ko ejo abo bagutabaza,uzaba ubatabaza, None se ko akanwa karya ntiwumve,kavuza induru ntiwumve, kandi ukaba uzi nanone ko amaboko adatanga atajya anakira,wowe ejo uzumvwa na nde?,uzatabarwa na nde?, Nurwara uzarwazwa na nde?,nutsikira uzegurwa na nde?, Iyaba wajyaga ufata umwanya uhagije ugatekereza kuri ibi byose,uyu munsi waryama, ariko ejo ukabyuka wahinduye imyumvire,imikorere n'imitekerereze,mbese muri make wahinduka, Kubaho ni ukubana,iyi si dutuye isaba ko dukenerana, kuko nabonye ibintu ari magirirane, Urahirwa wowe wiharuriye amayira,ukaba warateguye neza ahazaza,woroherana kandi wumvikana na bose, Tukwitezeho kuba undi, tukwitezeho kuba icyitegererezo no kubera urugero rw'impinduka nziza abandi, Iteka jya uzirikana ko guhemuka ari bibi, ariko nanone wibaza kubo uzasiga mu gihe utabaciriye inzira aka Nyamutegera akazaza.
45
Sat, 30/Jul/2022, at 12.13 am
Nawe wongere witekerezeho,Umurinzi w'ukuri ni udasinzirira ku nshingano kuko ashobora gusinzira agakanguka ibyo arinze byanyazwe, ese uwo azasobanurira iki sebuja, mu gihe atazaba amugaragariza ibyo yamuragije byose?, nta kabuza azafatwa nk'indangare kandi abihanirwe, nawe uti ese ko wajimije mu mvugo urashaka kugera kuki?, reka nkufashe: burya muri twe ntawe utari umurinzi, buri wese afite ibyo arinze ahubwo nuko uburyo tubirinzemo butandukanye, ese niba warahawe kuragira amahoro, wibwira ko iyo ari inshingano yoroheje?, niba ariko ubyibwira sibyo, niba warahawe kurinda ibyiza wagezeho cyangwa se mwagezeho, uzirikane ko ufite akazi gakomeye, wahawe kuragira no kureberera ba Prince na ba Princess ,uzirikane ko wabahawe ari abaziranenge, bivuze ko nawe ukwiye gusigasira umutima wabo uzira icyasha kugirango nuhamagarwa kumurika uzaserukane ishema n'icyizere, ndabizi neza ko dufite abafasha hafi kuko ba Muzatsinda twabahawe nk'abarinzi bacu,bazadufasha kandi bazatuba hafi kuko bazirikana kwita kuzo baragijwe., igihe kizagera uhamagarwe,usobanure,uramenye ntuzabure ibyo kuvuga cyangwa se ngo uhimbe ibinyoma
46 LAURENT NSHIMIYIMANA, BURUHUKIRO, NYAMAGABE
Fri, 29/Jul/2022, at 9.31 pm
Turi mu urugendo,turagana hamwe, ariko birasa nkaho tudahuje intego, nubwo tujya hamwe Kandi twese twaratangiye urugendo,biragaragara ko imigambi yacu ihabanye mu mitima, Abakuru bajya bahanura twe abakiri bato bagira bati, abicaye mu ntebe,nimwicaremo muzikwirwemo,ibi bivuze ngo niba uri mu kintu,kigemo wese kandi neza,wijyamo igice, Bivuze iki rero,uri kujya hamwe n'abandi,ariko ntushaka kujyendana nabo,ese ko twese icyo dushaka ari ukugarura no kubaka amahoro, kandi bikaba bidasaba njye njyenyine,wowe wenyine cyangwa se runaka wenyine,ni kuki utaza ngo dufatanye urugendo, maze turusheho koroherwa twese?, Harya uti ngo umuntu asokoza uko yiyogoshesheje, njye ndabona iyo nsokozo yawe itakubereye kuko uri gusokoza ibitandukanye n'iby'abandi, Biracyagoye rero ko tuzagerayo tugenda,uku Biragoye ko tuzabigeraho dukora uku, Mu nzira nidutatana tuzatsindwa tukiri kure kandi twarahagurutse twiyemeje,tujyane kandi dufatanye.
47 Uhawenayo Faustin w'i Nyanza
Fri, 29/Jul/2022, at 6.21 am
Nta muhanda utagira ibinogo,nta rugendo rutagira inzitizi,nta terambere ritagira kidobya, Ibi ndabikubwirira ko hari byishi utangira kandi byiza,ariko hagira ikugusha uhura nacyo,ugahita uhagarika ukumva ko byose birangiye, Ntabwo aribyo,mu gisirikare babivuga neza ko iyo urugamba rukomeye ruba rugiye kurangira, Bya bihe ugezemo ugakomererwa,jya uzirikana ko uri kugera ku tsinzi,uri bugufi y'ibisubizo,uri kwegera aho wifuzaga, Kugirango ba Muzatsinda babe abiringirwa uyu munsi,babanje kugorwa n'ubuzima cyane,bitewe n'imitego myishi bategwaga,ntibigeze binuba cyangwa se ngo bibaze bati ese ubu ndaruhira iki?,oya bari bafite intego n'imigambi ihamye, Nawe rero niba ufite intego zigamije kukugeza aheza ndetse ukanajyana n'abandi, komeza urugendo wicika intege,uri bugufi kugana ku gasongero,ongera urebe neza ahubwo kuri za nzitizi uri guhura nazo,utekereze neza impamvu urimo guhura nazo,hanyuma wongere ushake ibisubizo 3 kuri buri nzitizi ufite, Ejo uzagerayo ndabiguhamirije.
48 TURATSINZE VIATEUR, AKARERE KA KAYONZA
Mon, 25/Jul/2022, at 4.50 pm
Inzira ziratandukanye,izo tunyura nk'abanyarwanda ziduha icyerekezo kimwe, Indangagaciro zo mu umuco wacu ntabwo zihinduka,zigomba kuranga ibyo dukora byose, inzira zacu zishobora gutandukana,ariko intego yacu ni imwe, Iyo utaye umuco ndetse n'indangagaciro zo kumenya ikibi n'icyjza,uba ubuze byose, mukomere ku umuco wacu, Mwubake urukundo,ubunyangamugayo,no kugira neza, kugirango muharurire inzira ikwiye abazaza, Ubumwe tubagarira nibwo buzagena aho dushaka kugana ejo hazaza.
49 DUSHIMIYIMANA Marie Jane,Kigali Nyarugenge
Mon, 25/Jul/2022, at 7.54 am
Ni iminsi isa ariko ntihwane,ibyagenze neza none,ejo byahinduka,ibyagenze nabi uyu munsi,ejo byaba byizanye, Uwo byagenze neza uyu munsi rero,arasabwa kongeramo ikibatsi, imbaraga n'umuhate, Uwo byagenze nabi,nta gucika intege,ibihe biha ibindi,ejo bizagenda neza, Inzira ya muntu ntihora igororotse,uyu munsi wanyura muy'inzitane, ariko ejo bigahinduka,ntibihora ari byiza, kandi ntibizahora ari mahwi, Tujye twiga iteka kwihangana, Batamuliza ni urugero rwiza kand akaba umwalimu mwiza wo kutwigisha kwihangana no kwakira impinduka,azi kwakira ibije,akarekura ibigiye, natwe tumwigireho,dutore kandi dutoze Turi uruganda kandi ibyo dukora ni ibizagirira umumaro abari inyuma yacu.
50 Uhawenayo Faustin w'i Nyanza
Sun, 24/Jul/2022, at 11.38 am
Umuntu nyamuntu,nawe disi uraharanire kuba we,uwo mvuga rero ukwiye guharanira kuba we,si umwe ubona wo mu gihagararo,uwo ubona wuzuye inzira,hamwe n'umwe utugaragarira uko ari inyuma, Ndavuga wa wundi uzabona ugashima umutima,mbese ndavuga imfura mu bandi, Ndizera neza ko imfura uyizi:ni imwe musangira ntigucure,muragendana ntigusige,iyo usiga ikagusigariraho,wayituma ikakugererayo,mbese muri make ikakubera aho utari, Iyo ni imwe musangira ibyiza,Ibibi byaza mugafatanya kubirwanya,ntikwiyereke mu byiza gusa, ngo maze ibibi nibigera uyibone mu bitugu, Uyu munsi urakora byiza, haranira ko ejo uzakora byiza kurushaho, intambwe yo kuba umuntu nyawe uzaba uyiganaho,ejo hashize byari byiza,ejo hazaza niduharanire ko hazaba heza kurushaho, Uru Rwanda dukeneye abantu nyabantu,bafatanya muri byose kandi intego ikaba imwe.
51 TURATSINZE VIATEUR, AKARERE KA KAYONZA
Sun, 24/Jul/2022, at 5.00 am
Ineza yiturwa indi,ntumbaze inabi yo yiturwa iki kuko aho tugeze uyu munsi,ntawagakwiye kuba akiyirangwaho, Ahubwo umva rata nkwibwirire,uzirikane ko ibikorwa byawe byiza ugirira abandi aribyo bikomeza kuguharurira wa muhanda ubona unyura,uzira ibisitaza, Hari abo wagiriye neza,bamenya ko ugiye gutambuka bagashishikazwa no kwitanga uko bashoboye ngo bakure bya bibuye binini bibangamiye urugendo rwawe,ni indakemwa barazirikana Bizahora ari byiza kuri wowe,mu gihe nawe uzaba uri mwiza, ariko nuba undi utandukanye nawe bwo,sinzi ahazaza hawe uko bari, Mu nzira urishimiwe kubera uko ubanira bagenzi,ariko ntugashidikanye ko hirya gato hari abadacana uwaka, ahubwo umwiryane ari wose kandi bapfa ubusa, Rero nawe uracyari mu urugamba,ntiwagira itsinzi ugeraho ngo izagushimishe utayifatanyije n'abandi, Biragusaba kwitanga no kongeramo ikibatsi,ube umuhuza w'abagishyamiranye,ubafashe kugera ku tsinzi y'ibibatanya, Ndabona intango nziza iteretse mu cyumba tuzavugiramo amacumu y'ibyo twagezeho, kandi nkabona tuzaba twicaye twese dusangira nta kwishishanya bikituranga, Reka tubiharanire.
52 Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru
Sat, 23/Jul/2022, at 9.50 pm
Umunsi ugizwe n'amasaha,amasaha 24 agize umunsi,arahagije kuba umunsi warangira hahindutse byishi, ariko biba byiza iyo hahindutse ibyari bibi bigana ubwiza, naho bikaba byaba ibibazo mu gihe ibyiza bisanganira ibibi, Iyo umunsi uranzwe n'umucyo, usanga buri wese akeye mu maso,habaho umuvumbi n'amasura arahinduka ariko rero, Birakaba byiza mu gihe uko dukeye mu maso ariko twabaga dukeye no ku umutima, ariko nanone bikaba n'akarusho na ya masaha tuvuga agize umunsi yarangiraga babandi bijimye ku umutima bahindutse, Kwihana kwawe,ni ugutuza kw'abandi, Guca bugufi kwawe,ni ukoroherwa kw'abandi, Mu mihamagaro ibaho,nta muhamagaro wo kugira nabi cyangwa se guhemuka ubaho, ahubwo ineza yaguhamagarira kwibona mu zindi nzira z'inzozi zawe wakabyaga kuva kera, Uhahe uronke kandi mubyo uhaha, amahoro, ineza n'urukundo,bibe ibiganje mu bihahwa byawe bihoraho.
53 DUSHIMIYIMANA Marie Jane,Kigali Nyarugenge
Fri, 22/Jul/2022, at 9.05 pm
Ubuzima twabayemo,butuma beshi twicuza impamvu twabayeho, ariko tukagarurwa mu cyicaye n'uko amateka ahinduka,maze ay'ahahise nabe agifite umugambi n'uruhare mu y'ahazaza, Beshi amarira twarize tuyaterwa no kugira abaturanyi, abavandimwe, inshuti z'indyarya,ababyeyi badashobotse n'abandi,yagatumye u Rwanda ruba rutakibarizwa mu bihugu bidakora ku nyanja, kuko ayo twasutse yari yihagije mu gukora inyanya ubwayo, Gusa siko bihora,bijya bishimisha iyo uwari mukeba ahindutse umuvandimwe, uwari umwanzi agahinduka inshuti, bituma n'uwari wigunze yihebye ko atakigira umuryango agarura icyizere cy'uko ejo hazaza ari heza, Kwa Magorwa naho umunsi warakeye,ibyari amateme bihinduka amataje,umwijima usimburwa n'urumuri,uwariraga yongera kumwenyura, Niba rero nawe ukifitemo umutima n'intekerezo byo kubabaza abandi,wagakwiye gusinzira uyu munsi,ejo ugakanguka wahinduye intekerezo, Urwanira u Rwanda ntavangura ingabo,nawe shimisha bose utarobanuye,ejo hawe nanjye hazaba heza kandi tuzafatanye gusangira ku umusaruro mwiza w'imbuto tuzaba twarabibye.
54 Uhawenayo Faustin w'i Nyanza
Fri, 22/Jul/2022, at 8.25 pm
Ineza ntigira igipimo, niba ujya ugerageza kugira neza,bikore mu uburyo bwose bushoboka,ntuzigere wibwira ko wageze kure hashoboka,kuk nugeza aho uzaba watangiye gutsindwa, Ibikorwa byiza nabyo nta mupaka bigira,niba ukora ibikwiye,ongeramo ikibatsi,bifate nkaho ntaho uragera, ahubwo wumve ko aribwo ugitangira, wirinde gucika intege no gukurura amagambo hirya no hino kuko hari abazaguca intege beshi barekereje, Niba uri guharura Umuhanda w'amahoro,agura ubuso,ukore Umuhanda ufite ubugari buhagije kuko ndabona abifuza gukora urugendo shuri ruzaca muri wo baraza kuba ari uruvunganzoka kandi bose intego n'intero ni imwe,ni ugushyika iyo aho babona ba Muzatsinda batetse ijabiro kandi bazabifashwamo nawe, Uwahemutse ubutibuka nasubize amaso inyuma,arebe abo yabaniye bitari ibya gipfura maze ace bugufi yiyunge nabo, nibwo azaryama agasinzira ubuzira inkomanga ku umutima, Nimucyo rero twese intero ibe imwe,umugambi duteruranye tuwuhurireho twese kandi gutsindwa kwanjye bibe ibya twese,no gutsindwa kwawe mbibazwe, twubake u RWANDA ruhamije igitinyiro,ruhesha twese ijambo tutarisabye imbere y'uruhando rw'amahanga, Amahoro iwacu RWANDA Urukundo rwa twese RWANDA Umurage utangwa na Musekeweya nukwire i Rwanda n'ishyanga.
55 Laurent Nshimiyimana,Buruhukiro,Nyamagabe
Fri, 22/Jul/2022, at 1.37 pm
Tegura ibyawe kare kandi uharanire ko bitazasenyuka, Umwubatsi mwiza ni ushaka ibikoresho bikomeye byo kuzamura inyubako ye,kugirango ejo itamara kuzura igahirima,akarira kubera byishi yari amaze kuyishoraho, Ese hari umubibyi wigeze abiba imbuto mbi mu umurima we kandi azi neza ko zidashobora kumugirira umusaruro? Imbuto wafumbiye yarameze igeze hejuru iruma iracika kubera kuyima umwanya ngo uyiteho,inzu wubatse nayo yageze aho isenyuka kuko wayubatse ariko uyima ibikoresho bikomeye byari gutuma iramba, ese ubundi ntabwo wari uzi ko UMURINZI W'INZOZI ARI NYIRAZO?, ni kuki ibyiza watangiye byose byagusubiranye inyuma kandi byari kuzakugirira umumaro ahazaza?, ibi rero reka tubigereranye n'amahoro duhora twifuza ariko bikatunanira kuyasigasira:uti ndasumbirijwe, nabuze amahwemo, uwampa aho mpungira aka gace wenda nahumeka kabiri, ibi byose biri hamwe n'ibindi byishi uhora uvuga ko bikubangamiye,ntugize agahenge wahoraga wifuza, sibwo nawe wirengagije bya bibazo wari urimo se?!, sibwo se nawe utangiye guhemuka no gukorera abandi ibidakwiye?,harya ubwo wibwira ko ibyo bitakugarukira?, ese aho waba wibuka inkuru yawa MUBYEYI WIBERAGA MU GISATE CY'INGUNGURU?,sinkusubije mu ishuri ariko nawe wumve ko ibyiza ugeraho uba ukwiye kubisigasira kugirango ejo bitongera kugucika ukifuza ubugira kabiri kandi wari warasubijwe., Rinda ibyo wagezeho kandi ufashe n'abagikeneye gutera intambwe nk'iyo wagezeho.
56 Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru
Fri, 22/Jul/2022, at 6.34 am
Nikundira umubano uri hagati y'amanywa n'ijoro, kugeza ubwo mbi mpora ngerageza kuwigiraho, ariko imbogamizi zikaba ko njye njyenyine ntabyifasha, njye namwe tudafatanyije WARAMUTSE AMAHORO RWANDA?, Beshi bati ndazimije cyane, ngaho nawe irebere: Iyo amasaha 12 agize amanywa ageze, ijoro riraza rikabaza amanywa riti,"wiriweho neza muvandimwe?,rikongera riti,sinshidikanya ko unaniwe, wakoze igihe kirekire none urarushye, reka nkukure", umunsi uti urakoze cyane munywanyi Kandi urare aharyana, Reka rero amasaha 12 agize ijoro nayo agere, amanywa arazinduka cyane,agakomangira ijoro,agira ati "waramukanye impagarike n'ubugingo munywanyi?,ati Ubuntu ni ubugarukiye hafi, jya kuruhuka nkusigarire",bigahora bityo,paka, Kuri twe abantu rero siko biri,twe niba ukorana na runaka,uba ugira uti,icyazana ngo kigire ikibazo runaka,wenda hariya cyicaye ninjye wahicara nkagisimbura, Mu nzira aho tugenda,ntawe ucyifuza kubaza mugenzi we uko bwakeye, n'uko umunsi wiriwe,ni ukumubona tukagira tuti "dore uburyo kinanura...đŸ„±đŸ˜±,birababaje cyane, Niba uko bukeye inyoni zizinduka ziririmba,zigafatanya kuzamura amajwi zishimira ko ziramutse amahoro,ni kuki twebwe abantu twatojwe urukundo tutatora umuco nk'uwo,tukarushwa ineza, urukundo n'urugwiro n'inyoni? Ni bake cyane bifuriza bagenzi babo ineza,ni bake cyane bifuriza bagenzi babo gutera imbere, umubano w'abashakanye wubakiye ku ubugenge n'uburyarya,turi ba Josiane na Gasore muri iki gihe,aho umwe iterambere ry'umuryango usanga ritamufasheho ahubwo agambiriye kurusahura n'ibindi..., Mu guhabwa isi ngo tuyigenge,twahawe kubanza kubona ko turi umwe, njye nawe, dusangiye isano y'ubumwe izira kunyeganyezwa n'ibibazo twahura nabyo byose kuko bitabura, Twimitse urukundo, tukabagarira ubumwe,tuzagira urukundo nk'urw'amanywa n'ijoro,duhore twishimye nk'inyoni za mu gitondo, Twitoze tuzatora.
57 DUSHIMIYIMANA Marie Jane, Kigali,Nyarugenge
Thu, 21/Jul/2022, at 9.44 pm
Abanyarwanda dusangiye amateka,ahahise hacu tuhasangiye turi beshi,ibi bigatuma no mu byo twubakiraho akeshi uzasanga intangiriro ibaye imwe,tukagira tuti, nyuma y'umwaka uyu nuyu, Rero rimwe na rimwe,usanga tuvuga ko ahahise ariho hadufasha gutegura ahazaza,ibi ni ukuri, ariko nanone bigaterwa n'inzira tubinyuzamo, Reka tujye iwacu mu miryango, maze nkubaze, e Ese kuba naguhemukira uyu munsi,byaba bitanga umwanzuro udashidikanywaho ko ubuzima dusigaje aha ku isi,buzahora bugarukamo ko nigeze guhemuka kur wowe,na nyuma y'uko umpaye imbabazi?, Birakwiye se ko igihe nzaba narakoze ibitakunyuze,iteka nzajya mpora nibukirwa ko mu ubuzima nakubaniye nabi?, Aya mateka mbona ntaho ashobora kugeza njye nawe,mu gihe tuzaganira ugaseka, ariko ugasekana imbereka, Mu ubuzima haba hari ipaji z'ibitabo byishi tuba dukwiye kwirengagiza mu kubisoma kugirango inkuru zanditse zisigaye zirusheho kutunyura, ariko twarambura kur rwa rupapuro ruhishe byishi, bigatuma duhita twanga igitabo cyose, Nyamara iyo dushungura twari gusanga,igifuniko cy'igitabo tutagishingiraho duhamya ko igitabo cyose ari kibi, Amateka adufasha gutegura ahazaza,ni ahuza njye nawe,adufasha gutegurira twe ubwacu ndetse n'abatugwa mu byano, Muhumuro na Bumanzi ni imisozi ihagarariye iyo dutuye, ariko ntibivuze ngo kuba yarigeze kugirango amakimbirane,bihinduke ingoyi y'amateka adakwiye azaranga ubuzima buri imbere, Intambara z'ubuzima akeshi turwana,hari ubwo twisanga tutagakwiye kurwana, kuko dusanga turwana urugamba rudafite inyungu n'imwe kuri twese, ahubwo tukazisanga twicuza ko twataye igihe, nyamara bitagikunze gusubiza isaha inyuma ngo dusubire dukosore ahahise, Ndumva icyo dufite uyu munsi ari gushingira ku mateka azatuma abaje badukurikiye bazishimira kusa ibyo twateruye,aho kuba basenya ngo bubake ibishya,kuko basanze, igihe cyacu twarakibayemo mu ubusa.
58 TURATSINZE VIATEUR, AKARERE KA KAYONZA
Thu, 21/Jul/2022, at 11.01 am
Uwayobewe iyo agana,za nzira zose ziri imbere ye zimugezayo,gusa ariko na mbere yabyo guhaguruka nta ntego,aho waba ugeze hose wagarukira aho kuko uba wagezeyo, Ariko njye reka nigarukire kuri wowe wahagurukanye intego,ntuzagere mu nzira ngo ubone abicaye nawe wicare,kuko ntimuhuje icyerekezo, wasanga abo ari bamwe batahagurukanye intego,wibareba ikomereze, Kunanirwa nibyo, kuko nta n'icyo wageraho utakivunikiye, kugirango ba Batamuliza babe abizerwa, ntabwo byizanye,bitoje urukundo bakiri bato,baharanira ukuri mu bihe byari bigoye ku misozi iwabo,none umusaruro w'ibyo bakoze uratugaragarira none,ejo n'ahazaza, Niba rero nawe uri mu urugendo ruganisha ku kuba umunyakuri,komeza uri kugera ku ntego, Uzahura n'abakurwanya beshi,yewe ndetse n'ababyeyi ntibazagutungure kuko urugero rwiza turarufite,urebe uko Mukecuru Zaninka yarwanyije Batamuliza ariko ntiyavuye ku izima , Urwanira ukuri ntacika intege, ahubwo agutsindira abamurwanya baracitse intege, Igihe uzi icyo ushaka wirinda gufata icyo ubonye cyose,hari byishi uzashukishwa ngo ukunde uhagarike urugendo,uzerekwa ibyiza byishi byo guhagarika inzira watangiye, ariko niwemera,uzongera wicuze nyuma yo guhitamo nabi, Urubuto rwanduye rugaragaza izisigaye zose, ariko iyo urufashe ukarukorera isuku ukarusubiza mu zindi,ubwiza bwa zose bugaragarira ijisho ry'umuguzi, Natwe abagaragara nk'abaduteje ikibazo,tubegereye twabafasha kuba beza, maze ikirahure cyanywerwagaho nanjye gusa tukagiburiraho nk'umuryango.
59 LAURENT NSHIMIYIMANA, BURUHUKIRO, NYAMAGABE
Thu, 21/Jul/2022, at 6.41 am
Ikibazo gihari, n'uko utakigira kwihangana no gucisha make,nabwo kandi umbabarire simvuge wowe,ngo wumve ko njye nisize, nanjye sindi shyashya,ndabizi ko ibi nabyo byari kutwongerera ibibazo, Ntitukigira guca bugufi,yaba njye nihinduye intavugirwamo, numva ntari uwo kunengwa kandi ndahemuka, numva ntagawa kandi ndakosa,icyemezo kimfatiwe kitanyuze, ubwo urugamba ruba ruvutse,nawe yego niko biri, kuko nisanze duhuje, Guhinduka yego biroroshye, ariko twebwe twanze guhindura imitima,twakomeje kwinangira,tuti ningira uku barandeba uku,bangaye kandi basuzugure,nyamara twirengagiza kimwe: Muri cya gitabo kinini cyane batubwira ko uwari Sawuri yahindutse Pahulo, nyamara ntiyanenzwe ahubwo yarabishimiwe, ariko tureke kujya mu bitabo, Rutaganira wa kera,yasigaye ku izina gusa,naho ibikorwa n'umutima yahindutse ntamakemwa,nawe arabishimirwa, Indorerwamo ni nziza kuko iyo uyeguye ukireba,iyo usanze utisize ngo winoze, cyangwa se ugasanga utisukuye,usubira inyuma,ugafata amazi n'amavuta, ukongera ukisukura kugirango ugaragare neza, Iyaba shenge uko twagaragaraga neza inyuma ariko twajyanishaga n'imbere, Fata ya ndorerwamo wamanitse imbere ku urukuta iwawe,ndakubona urabyuka ukireba uko usohotse n'uburyo userutse,yishyire mu umutima,uko wirebye inyuma,wikomange n'imbere,urebe neza niba umutima nta vumbi ry'urwango n'inabi userukanye , Ndahihamya ko uwari gica ku umusozi,ejo azaba umuranga w'abeza,uwari ikibazo akaba igisubizo iwacu, Ndabona twese duhuriye munsi y'igiti kinini cy'inganzamarumbo twugamanyemo izuba, kandi nyamara ubusanzwe umwe yakibonagamo undi akifuza ko cyarimbukana n'imizi yacyo ngo kimugwire, Uyu muhanda waharuwe na Musekeweya, numva njye nawe ariwo twanyura,tuzashyika iyo tugana turi umwe.
60 UWAYISENGA SOLANGE W'I KAMONYI
Tue, 19/Jul/2022, at 8.55 am
Bikore nonaha kuko rimwe na rimwe gutinda bivamo kubireka ,wibishyira ejo kandi uyu munsi hahari, Uti nahemukiye runaka,siniteguye kumujya imbere aka kanya ngo musabe imbabazi,reka nzabikore ejo, Ejo harageze,uti reka mbe ndetse gato, Oya witinda, imbabazi ntabwo ari iz'ejo, imbabazi ni iza none,uwo uzisaba,nawe yiteguye kukubona umusanga ngo muganire,nawe arashaka kubohoka, ariko yarakubuze ngo muhuze, Nawe utanga imbabazi n'uko,uyu munsi wakoserejwe, ariko ejo nawe uzakosa,ese niwanga kubohora ku ngoyi uwo utagisinzira kuko wanze kumwumva wowe,nufudika uzagana nde?, Kubaho ni ukubana,ruhura umutima w'ubabaye,umuhe kongera gutuza no kuryama agasinzira, kuko nawe ejo uzamugana kuko ntawe umenya aho bwira ageze, Mwalimu Musekeweya nakomeze atubere umuhuza,adufashe gusaba imbabazi no kuzitanga, intambwe y'ubuzima iruta izindi ni ukoroherana,kubana nabyo bigasaba kubabarirana.
61 TURATSINZE VIATEUR, AKARERE KA KAYONZA
Tue, 19/Jul/2022, at 6.21 am
Oya reka guhagarara kuko watsinzwe,burya urugendo rwo mu kindi cyerekezo ruracyashoboka nyuma yo guhura n'ibibazo byishi, Ndabibona,waragerageje biranga,wakoze ibishoboka byose kugirango ubigereho biragorana,warahatanye ugera ku rwinjiriro,ariko ugikomanga,bati turaheje!,ihangane nyabusa Burya guhatana kwiza ni ukudacika intege no guhozaho, igihe bakubwiraga ko baheje,wowe wananiwe kwihangana,uhitamo gusubira inyuma kuko unaniwe, ariko ukimara kuhashingura ikirenge,bakinguye kuguha karibu,basanga wagiye,gusa si bibi cyane kuko waharuriye abandi Umuhanda, kubera ko mu gihe bakinguraga,basanze abandi bakihagera barabinjiza barabakira, Ni byiza ko utakuyeho umutima,ndacyakubona mu nzira,ugiye kugerayo, Buriya nuko utabizi, Gasore yabaye mubi igihe kirekire, ubwo Rutaganira mukuru we,we yari ruharwa reka mbivuge,Gakwaya yari hafi yabo gato, ariko uyu munsi wa none turi gusoroma dusangizwa ku mbuto nziza bereye u Rwanda n'abarwo,mu gihe twajyaga tubona ko n'hwakoresha umweyo agakubura mu umutwe wabo,batashoboraga guhinduka, Umuntu iyo anyereye rimwe na rimwe ashobora kuvunika, ariko burya iyaba n'uwanyereraga,yanyereraga amanuka kuko burya unyereye amanuka nta rugendo aba yishe kuko agwa iyo yajyaga,nawe rero wicibwa intege n'ibigeragezo biri mu nzira ngo uhitemo kwicara hasi,wijujutire urugendo,vunika ariko ugereyo,nanirwa ariko ugere ku ntego, kuko burya ibyuya by'umuntu wakoze akabigeraho,binukira gusa imburamumaro,twebwe rero,ibyawe biraduhumirira kuko uhatana ugera aheza, Ndabona hirya yawe gato uje usanganirwa naba Hirwa, Kigingi,Fillete n'abandi,biteze kuguha karibu,mukicara mukaganira kandi n'abanyarugwiro,nubageraho,ntuzongera kubabazwa n'ibyo wanyuzemo, Komera rero kandi ukomeze urugendo, ifoto nziza ifatiwe mu umucyo,niyo igaraza impande zose z'ukuri icyafotowe,kandi aho imanitswe inyura uwariwe wese uyibona, nguko uko natwe turi kukubona,iyo dufotoye imbere muri wowe., Kazanya wahageze.
62 Solange Uwayisenga, Akarere ka Kamonyi
Mon, 18/Jul/2022, at 6.34 am
Tugura amavuta tukisiga,uruhu rwari rukanyaraye rukoroha,umubiri wacu ukagaragara neza kandi buri wese akabona ko uwisize akeye, Muri ayo mavuta twisiga,hari abahitamo amwe ahumura cyane maze batambuka,uwo banyuzeho ati runaka arahumura pe,ntibiba bikiri n'amavuta bisiga ahumura, ahubwo nibo baba bahumura, Iyaba uko twahumuraga twisize,ari nako imitima yacu yahumuriraga bose,abisiga bagacya imbere n'inyuma muri twe,ni mbarwa, Ubusanzwe uruganda rutunganya feza,itanura igatunganya zahabu, ariko umuntu we ashimirwa imyifatire ye, Ntawuzagukundira ko wisiga ugacya ukagaragara neza kandi imbere ari ibicika,ntawuzakubahira ko uhumura kubera amavuta wisiga, kandi mu maso iminkanyari y'urwango yarakumaze isura, hamwe n'ibindi bikorwa bitari byiza ku umusozi bakuziho, Wigira nyoni nyinshi,ukiyoberanya, ariko abaturanyi n'abavandimwe bazi ko uri Zaninka imbere, inyuma,aho utuye n'aho ugenda, Kwa kwisiga se bimariye iki abandi?, Dore igikwiye,reka mbere y'uko ducya inyuma tubanze ducye ku mitima, abo tugaragarira neza inyuma,boye gushidikanya n'imbere yacu, tube ba ndashidikanywaho mu bikorwa byacu byose,Umwambaro wera twambaye inyuma,uturange n'imbere. EREGA NAWE WABA BATAMULIZA UKABERWA.
63 Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru
Sun, 17/Jul/2022, at 8.57 pm
Tuzibukirwa kuki?,Njye nabaye kibobo igihe kirekire,kumbaza ibyo kubaha ibyo ni inzozi,guca bugufi byari iby'abarerewe mu miryango kd njye narireze,wambazaga ubuzima bw'imihanda, naho ubw'i Rwanda mu ngo ukabumbaza nyuma, Uwahemutse rimwe ntabura ubwa kabiri,niyo mpamvu ntashidikanya ko nzibukirwa ku byiza n'ibibi, ariko se wowe uzibukirwa kuki?, Mu mvugo zitacyubahisha ababaye mu ubuzima runaka,umwe ati yararezwe,undi ngo nawe yarorowe, Wenda njye ubanza narorowe,wowe warezwe urandusha iki? naje kugeza aho niyibagiza ko amazi ahagama ahari akanogo ,nisanga byabaye mva mu kororwa 2004 ndarerwa, ariko se aho wowe warezwe,uribukirwa kuki?, Norowe na rubanda,ngera aho nderwa na Musekeweya,wowe warezwe turakuvomaho umuco ki,inama zihe,uratuyobora he?, Ngaho tubwire tuguteze yombi, tuganirize uduhugure,aho usobwe tukunganire muri bike dufite Kandi duhuje, Ubundi ubwire abandi icyo uzibukirwaho, Ese ubundi,uzibukirwa kuki?
64 LAURENT NSHIMIYIMANA, BURUHUKIRO, NYAMAGABE
Sat, 16/Jul/2022, at 8.24 pm
Ndi mu nzira ngana iwawe,ndarenguka imisozi itandukanye,nagera ahirengeye nkubura amaso ngo ndebe ko nshyika ariko nkabona urugendo ruracyari rwose,sininubira ivumbi, imvura,izuba,umuyaga, inzara n'umunaniro kuko nagiye guhaguruka nzi neza ko inzira itari nyabagendwa, Ariko Kandi sinabura kwibaza,ko mbona ndi njyenyine mu Umuhanda, abandi basigaye he?,ese ni njye njyenyine naba nari narashimye ibitotsi, abandi bari mu urugendo?, cyangwa aho bose ni ba Gihana naba Chantal,nkaba nari narasigaye ndi Bahizi,wanze kumenya ko ari mu urugendo,akazaza kubimenya abandi baragezeyo?, Njye ndabyibaza,ark niba nawe wibaza nkanjye,sindagusiga cyane, ngwino dufatanye iri zuba,ejo haza turugamana mu gicucu cyuje amahumbezi aho tuzaba dutandukanye no kongera kugenda ukundi.
65 Faustin Uhawenayo w'i Nyanza
Fri, 15/Jul/2022, at 9.27 pm
Ya suri yasambiye byishi ibura na duke yari ifite,wa muvandimwe yarwaniye byishi abura na duke yari afite , turi kuganira, harya Ubwo isomo ni irihe?,mbwira nkuteze yombi, Ariko rero mu gihe ukibitekerezaho reka mbe nkubwira, nshobora kuba narabonye byishi kuri ibi twaganiragaho,yewe hari n'ibyo nanyuzemo, Umukene mu bitekerezeho,ajombwa n'ihwa,yaryihandura akarijugunya mu nzira, ariko uzi igitangaje!, nuko rya hwa ryaje kujomba ikibondo cye cyari kije cyuhanya kimukurikiye,yarize uburi kabiri, kandi iyo atekereza kabiri yari kurira rimwe risa, Uyu rero byishi yasambiye ni ibinyoma kuko yasambiye ubudashungura, Ariko reka twigarukire:nawe uti nimba umukuru w'umuryango,ibi biraba ibyanjye,n'ibi bibe uko,harya ubwo iherezo ni irihe?, Kuko njye Bahizi ndusha abandi amakare n'amashagaga,ndahaguruka mbere yanyu,nganze,ngenge kand nyobore, harya ubwo nuyobora abatakumva muzagera he?, Have have geza aho wisambira byishi by'ubusa bitazaguteza imbere, ahubwo haranira ko nuba Melodi mu bitekerezeho,ukaba ishema rya twese turata mu ngiro, maze wafatira ku njishi yazamuwe na Nyiranjishi,tuzasangira bike dufite tutabyikubiye kand bizatunyura twese,ngayo nguko.
66 SALOME UWERA W'I MBAZI MURI HUYE
Fri, 15/Jul/2022, at 4.26 pm
Ibyiza biraza nkirengagiza ko hari abagize ibyago,Ndebera mu bihe bibi nkiyibagiza ko hari abari mu makuba akomeye, Kuryama nkasinzira nkarota ntibikwiye kunyibagiza ko hari abandi babuze uko baryama, yewe ndetse banaryama bakabura ibitotsi, kurya nkahaga ntibikwiye kunyibagiza ko hari abandi babuze ibyo barya baba bari kwicira isazi mu maso, kuba ufite ababyeyi ntibizakwibagize ku hirya iwanyu mu baturanyi hari imfubyi ku babyeyi bombi iteka zihora zigunze, ese aho ujya uzirikana ko ibyishimo byawe aribyo kababaro k'abandi?, guhaga kwawe ariko gusonza kw'abandi?, ntuzibwire ko ubuzima bwose ari bumwe nkuko igiti cyose kiguye kivuza induru, hari abababara bakarenzaho, abatotezwa bakanuma, abasonza bakizirika umukanda, ntuzemeze ko Umuntu wese useka aba yishimye, ese uyobewe ko hari na ba Nyamusekana imbereka?, icyo dukwiye kwimika rero ni ukuba ba magirirane, uruganda rwenze umutobe ntirwawengeye abishoboye gusa nta ntaho nikora yawusomaho kd nawe wawuguze ugashira inyota ukanishima, none c ubwo twabuzwa n'iki gufatanya?, duhe agaciro gakwiye Umuntu tureke kumugereranya n'ibitagira umumaro. Turi mu ubuzima bwo kubaho dufashanya,Zaninka agafasha Muzatsinda,Bahizi akaba hafi Gihana,Kigingi akumva ko Kambale ari ikiremwa muntu nkawe,maze nanjye nkumva ko nawe uri umuvandimwe wanjye,ibyo bigenzi bityo,nta cyuho cy'ikibi tuzaba dusigaranye.
67 LAURENT NSHIMIYIMANA, BURUHUKIRO, NYAMAGABE
Fri, 15/Jul/2022, at 6.07 am
Intwari ku urugamba,iruta kure cyane intwaro nyinshi ku urugamba, keshi cyane intwari zinatsinda zitagombeye intwaro, Turi mu isi y'ibibazo aho dukeneye intwari zihangana nabyo kandi zititwaje intwaro,turi guhangana cyane ark gutsinda birasaba abahozaho mu kurwana, Bamwe bamaze gucika intege,batsindwa urugamba rugikomeje,abiyemeje guhatana baratsinze bose kandi baratengamaye,abananiriwe hagati barigunze ku urundi ruhande, ariko uwamanutse umusozi,yazamuka n'undi, dukeneye ubufasha kuri mwe mwagezeyo,muri ba Rutaganira beshi badukikije,uwasubiza amaso inyuma,agakurura bamwe mu bakiri guhangana,yaba atanze umusanzu ukomeye ntagereranwa, Mwakoze byishi byiza cyane kandi muracyakora,aho mugejeje nimurusheho gukuba kabiri imbaraga mwakoresheje kugirango duhashye kandi dukemure ibitarajya ku Umurongo, Urwanira amahoro ahora ari maso kuko arangaye gato,ibyo yagezeho bimuvunnye byakongera bigasenywa n'abo yatsinze.
68 SOLANGE UWAYISENGA,AKARERE KA KAMONYI
Thu, 14/Jul/2022, at 4.31 pm
Kuko watsinze mu byiza,komeza utsinde,warwanye urugamba rugoye,uhura n'ibibazo bitandukanye,akeshi ibyifuzo byawe byasubizwaga oya,ariko ntiwigeze ucika intege,warahatirije kugeza usubijwe ngo "YEGO", Hafi ya byose waciyemo byatumye urushaho guhangayika,gutora agatotsi byaranze igihe kirekire kandi wahoraga akeshi unaniwe,watubereye urugero rwiza rwo kudacika intege,natwe tuzatora imico yawe, Biragaragara ko abaturanyi bawe bagize umugisha wo kukugira hafi,bagize Imana bo bakugize hafi yabo kuko wababereye urukuta rukomeye mu kubarinda ikibi no kubafasha guhangana n'ibigusha,natwe twifuza gutura nkuko abakuri hafi batuye, Akeshi mu ubuzima,buri wese yakwifuza guturana n'umuhesha gutuza no kujya mbere,gusa twese siko twisanga n'ubwo natwe hari abo tubanira nabi,ariko twifuza gutura nkawe n'abo muturanye., Ubusanzwe amazi meza agaragaza ishusho y'uyarebamo,ariko kuri twe siko biri kuko iyo tukwirebyemo,dusanga twe twanduye bityo ishushoo yacu ntihure n'iyawe,mbese muri make,turagusebya imbere yawe n,abawe,. Dufashe duhinduke,turifuza kuba nkawe naho kuba wowe ho ntibyashoboka ariko nibyo byari kuruta byose,nubwo umwuka twinjiza uba mwiza ariko uwo dusohora ukaba mubi,twe twifuza no kwinjiza uwo usohoye kuko wuje amahoro,urukundo,ineza,ubupfura no gusabanira bose, Njye ndifuza kuba undi utandukanye n'uwo nahoze ndiwe,mbira ibyunzwe bidaturutse ku umunaniro cg se uburwayi bundi,ahubwo bitewe n'inkomanga inyima amahoro,nufasha kuba undi uremwe nawe,nzakwirahira iteka, UWIHIRWE NI UGUFITE,TURAMBANE,DUFATANYE,TUZAHINDURA ISI, "URI MUSEKEWEYA".
69 Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru
Thu, 14/Jul/2022, at 11.08 am
Ngo wa mugezi uba hagati y'imisozi yacu nutubere intandaro yo kutugira abanyamahanga, inzira ica hagati y'urugo rwanjye nawe nibe impamvu yo gutuma twumva ko ntaho duhuriye,ubwo bihere aho turyane,tumarane dutandukanyijwe n'amazi n'inzira,twirengagize ubuvandimwe,isano iduhuza yatuma twunga ubumwe aho kuryana?, Ndacyakubaza,wowe ushaka ko tutahana amazi,ukifuza umuriro ukajya kurahura hirya y'imisozi Kandi unciyeho ugasiga ncanye usize ndi Umuturanyi!, Urifuza amazi yo kunywa,inyota ikugeze ahabi,ugahitamo kunywa ibiziba n'ibirohwa, kandi Umuturanyi wawe yavomye amazi afutse ameze neza, kandi yaratuye ku nzira ngo amare inyota abatambuka?, Uti Mutanazi nabe icyitegererezo cyanjye,Bahizi akubere inshuti y'akadasohoka,wumve ko ibitekerezo bikubaka uzabivoma kwa Zaninka na Gafarasi, Kandi hirya yabo gato hicaye Gihana uhora aharaniye ko wowe nanjye twunga ubumwe,tukabagarira icyo dupfana,tucyuhiriza koroherana,ubwumvikane n'ubwuzuzanye?! Have sigaho,wikomeza gutana no gutinda mu bidakwiye kandi nawe ubizi neza ko urwanya ukuri,ukazinzitiranya ibyubaka twese, nyamara mu kuryama kwawe,uratekereza ukumva ko amakosa ari ayawe ariko ukagira uti kuva ku izima ni ubugwari, Birashoboka ko warwanya ukuri yego, ark ntuzabasha Kurwanya ingaruka zo Kurwanya ukuri,inkomanga iguhora ku umutima,ikidodo ni cyose, nyamara natwe ubwacu duhora twibaza ikiri kudutanya tukakibura, Seruka utere intambwe,niwisubiraho ntawuzakunenga,natwe ubwacu turiteguye kongera gusabana no gusangira, urugendo turacyarufatanyije,ngwino tujyanemo twubake amahoro.
70 LAURENT NSHIMIYIMANA, BURUHUKIRO, NYAMAGABE
Thu, 14/Jul/2022, at 6.42 am
Nanjye naraje,ariko nza narakererewe,naje imbere yanjye hari abandi,nza niruka cyane kugirango nshyikire ab'imbere, nyamara bo bakoresheje imbaraga nke mu nzira banyuze, Ndicuza, ndicuza ko nahamagawe nkatinda kumva, ndicuza ko nanze kuyoboza nkayobagurika, ndicuza ko nanze kujyana n'abandi nkaza kugenda mbiruka inyuma, Ngo uwitabye kare atumwa kure,ariko icyiza n'uko utumwe n'abakuru ashima ashingura agana iyo atumwe,yirinda kuruta ubutumwa kuko buba aribwo bw'ingenzi kurenza we "iyi niyo mpamvu": Nshima ba Shema bumvise kare,bahamagarwa bakitaba karame, maze bakemera gutumwa,babaye nyambere mu kwemera ubutumwa bugoye, inzira z'inzitane kandi ziruhije,ibigusha,ibishuko n'ibisitaza bikiri byose,ariko bahitamo kugira bati "reka mvunike ariko abaje inyuma yanjye bazoroherwe n'urugendo", Ba Muzatsinda bati nidufatanya n'abandi tuzatsinda,banze kuba ba Nyamwigendaho,bazirikana ko hari amajwi ari inyuma yabo abatabaza,maze banga kwinangira amatwi,baravuga bati nimuze tujyane, Hirya gato ku umusozi iwacu twe ba Karemanzira twari dukomeje propaganda yo gusenya ibyiza byubatswe,kubiba urwango ruzira ishingiro,kwikoma abakora ibyiza n'ababiharanira, ndetse n'ibindi byishi bitanyuze, Ni byiza ko nemeye guhinduka,yego nitabye ntinze ariko ngira nti ndaje,ese nawe turi kumwe?,cyangwa urakinangiye umutima, nanjye Batamuliza yampaye ubutumwa nkuzanira,kd umbabarire unyerere umanuka,kuko ndahamya neza ko urisanga waguye iyo wajyaga.
71 UWIMANA VEDASTE,NYAMAGABE
Sat, 09/Jul/2022, at 12.32 pm
Mu ubuzima abanyarwanda twabayemo buri wese afite byishi byamushenguye umutima,Ibyadushegeshe bigatuma twicuza impamvu twabayeho,byatumye twanga ubuzima tukanagera aho dusaba Imana ngo ibusubirane, Inzira zacu zajemo amahari,urukundo twakundaga abantu ruhindukamo urwango,... byari bikwiye ko 2004 igera tukabona Umucunguzi,Uwomora ibikomere twagize,Uvura intimba twatewe n'amateka mabi twanyuzemo,uwongera kuturemamo icyizere cyo kubaho,akadusubiza urufunguzo rw'ubuzima,akongera gutumu njye nawe tumwenyura,tugasabana kd tukabana nta mbereka, Byari bikwiye ko ubuzima bwacu bwongera kugarukamo ba Batamuliza,Abaduhoza imitima yagurumagamo urwango n'umwiryane,byari bikwiye ko twongera kubona abasaza beza nka Samvura batugarura ku gicaniro tugatora impanuro z'abakuru kandi zubaka kugirango amateka mabi twanyuzemo atazongera kwisubiramo ukundi,. Ni urumuri twabonye tugomba gusigasira iteka, Ni inyenyeri itumurikira dukwiye kwemera ko itugenda imbere, Ni umucyo uzamurikira twe n'abacu bazadukomokaho kugirango icuraburindi twanyuzemo rizahore ari amateka, Niheme u Rwanda kandi rwemane na Musekeweya we wemeye ko imitima yacu yongera kuvaho igihu cy'urwango.
72 UWIMANA VEDASTE,NYAMAGABE
Fri, 08/Jul/2022, at 3.50 pm
Uwakotanye neza ni uwakotanye ahanganye no kurwana ikibi gihora gishaka gusenya ubumwe bwanjye nawe, Uwahanganye neza ni uwahanganiye ko ukuri guhora gutsinda ibinyoma maze kubaho nta rwikekwe hagati yacu bigashinga imizi, Uwize kurusha abandi ni uwize kumenya icyo bisaba kugirango umuntu abe afite amahoro,atekanye kandi atuje,ndetse n'icyo bisaba kugirango buri wese abone ibyo mu gihe byabuze., Umuvomyi mwiza ni uvoma agamije kumara inyota abo ahuye nabo bose akirengagiza ko amazi ye ashobora kuba yayavomye kure cyangwa se yamutwaye ikiguzi runaka kugirango ayagereho, njye naw niba tutisanga muri ibi byiciro turacyafite byishi byo gukora,turacyafite urugendo rurerure rwo kugenda,turacyafite intambwe ndende yo gutera ariko dufite umutima wemera guhinduka,twisunge musekeweya atuyobore maze natwe ejo tuzirate ibyiza twavomye kuri Mumaragahinda,.
73 LAURENT NSHIMIYIMANA, BURUHUKIRO, NYAMAGABE
Fri, 08/Jul/2022, at 8.41 am
Mu nzira y'inzozi turimo,iramutse isibamye abaje inyuma barayoba,aho turi uyu munsi si ahacu, ejo tuzahava haze abandi,ibyo dukora si ibyacu iteka,tuzabisigira abari inyuma yacu nabo bafatire aho tugejeje bakomerezeho,ese nituba twarasize dusenye aho kubaka,abaje inyuma bazahera kuki?, Twaratojwe ntitwatora,twaratumwe ntitwatumika,twarigishijwe ntitwafata,twahawe urumuri,duhitamo kwisunga umwijima,tweretswe inzira, duhitamo guca mu bihuru! Ese abari inyuma yacu badukurikiye,baratora iki mu byo twasize?, keshi inkuta twubaka ngo ziturinde umubabaro,rimwe na rimwe usanga arizo zitangira ibyishimo byacu,nyamara hirya yacu gato ba Muzatsinda baratengamaye kuko batojwe bagatora,baratumwa kd baratumika, Ba Gasore ku urundi ruhande bakataje mu gusigasira urukundo,ineza, amahoro,koroherana no kumvikana mu umuryango nyarwanda ariko kubumva byatubereye ihurizo rikomeye?! Dore inzira turazisibye,turi guhitamo kuba ba Zaninka,tukazana urwango mu bacu, aho twakabahuje ngo tuzasige barahurirana aho gutoberana,mfata ingamba none,hindura icyerekezo bigikunda,cya gitabo wandikagamo ibibi ukorewe gihindurire urupapuro wandikeho ibyiza byishi wirengagije wakorewe, kugirango abawe nabo bazatorere aho ugejeje,nabo bubakire abari inyuma.Tujyanemo
74 UWIMANA VEDASTE,I NYAMAGABE
Thu, 07/Jul/2022, at 10.53 am
Uwanze urumuri yisunze umwijima,ijoro riguye ayobewe iyo agana,arongera ati iyo mbimenya,amahitamo yanjye niyo ankozeho, inzira nanyuze imbanye ndende,none gukomeza biranze no gusubira inyuma biranze,nguye mu kangaratete ariko ndizize,twe rero ntidukwiye kuzagira ngo iyo tubimenya, dufite aho tuvoma kandi tukahavoma ibyizewe, dufite isoko imara inyota,intimba n'umubabaro kuri buri wese wemeye kugana ku iriba, imyanya 18 ishize twishimira iyo mpano twahawe, dufite Musekeweya utwigisha kubana,gusabana,gusaba imbabazi no kuzitanga, ndagira nti nta kindi dufite cyo kuzitwaza igihe umubano wacu n'abandi utagenze neza kuko dufite aho turahura uko dukwiye kubana neza na bose.
75 UWIMANA VEDASTE,I NYAMAGABE
Fri, 01/Jul/2022, at 4.09 pm
Inzozi zabyaye inzira, inzira ikebura beshi, inzozi zirongera zihinduka impamo,ibyabonwaga nk'ibidashoboka,bibera urugero beshi ko bikunda,amashyaka meshi yabyaraga amahari ubu yubatse amahoro,urukingo rw'urwango rutangwa n'urukundo rwubatswe mu wa 2004,igihu cyari cyarakingirije imitima ya beshi kireruruka,mu maso yanjye nawe harongera haracya,abo twibarutse bavoma ku isoko y'ibyo natwe twavomye kuri wowe mugabo wemye mu guhuza umuryango MUSEKEWEYA IWACU,mu myaka 18 ibyasenywe byarongeye birubaka,ibyangiritse birasanwa,ibyazimiye byongera kugarurwa mubabonaga ko bidashoboka,icyabuze mu mitima y'abanyarwanda igihe kirekire byongera kwimikwa mur njye,wowe,we n'abandi "URUKUNDO IWACU", Yego nibyo,ndavuga ibyo nzi sinabitewe n'abandi, ndavuga ibyo mpagazeho sibyo numvirije, ndavuga ibifite gihamya mu maso yanjye nawe nzabisubiramo, umutima wanjye nawe urabihamya ushize amanga,nihasigasirwe ibyo Musekeweya yubatse iwacu i Rwanda,nibibungabungwe kd bitozwe abato kur twe, kugirango nabo bazabitoze abato kuri bo,maze ibisekuru n'ibisekuru bizahore biganira kubyo twarahuye iwawe kuva 2004 kugeza iherezo tutifuzaga kumenya.
76 UWAMAHORO JOSEPHINE,MUSAMBIRA
Fri, 17/Jun/2022, at 3.16 pm
Imvura yakunyagiye ntiyanyagiye wowe ubwawe gusa,ahubwo yagwiriye beshi,ariko wowe uraterura uti ni iyo runaka yanterereje,urwango ruva aho ,wanga uwo mwizeranaga,uwo mwahanaga amazi n'umuriro muhindukana abanyamahanga kandi mbere uwazaga iwanyu yarahumurirwaga n'ubumwe bwabarangaga,ibyiza mwasangiraga wabihinduymo iriba rididibuza urwango,urarwimika,urarubagarira,urarwuhiraurarukuza ariko gusarura sinzi igihe ubikorera,sinzi niwa wenda wowe hari aho ukura inyugu yo kwigira mpemuke ndamuke,bintwaye iki,Rwango n'ibindi byishi ntarondora,hindukira,va ku giti dore umuryango,ngwino nawe urahure kwa Shema,uvome kwa Muzatsinda,unywere kwa Nyiranjishi,wisange mu umuryango nka mbere,karibu
77 UWAMAHORO JOSEPHINE,MUSAMBIRA
Tue, 14/Jun/2022, at 9.30 am
Iyi nzira ni ndende,kugira aho ugera biragusaba kugendana n'abandi,ba Nyamwigendaho mu urugendo bakomeje gusigara inyuma kd kugerayo ntibiri kubakundira,abishyizehamwe nta kibananira,abisunze ba MUZATSINDA bakomeje gutsinda mu urugendo rwose,sinzi abari gusigara icyo batekereza,sinzi abakiri gutekereza ko bagomba kubaho bonyine bumva ko bazagera ku ntego,niba rero nawe utekereza nkanjye ngwino dufatanye naba Fillette,twunge ubumwe mu urgendo naba Gasore,niduhuza intambwe tuzagera aho twifuza kd tuzira amavunane.
78 Nshimyumuremyi jean Pierre,akarere ka Gisagara
Sun, 12/Jun/2022, at 12.24 pm
Hari beshi birengagije kugendana namwe barayoba,abanze ko muganira,babitamo kuganira n'ababasbuka,bamaze kuboreka,bongera kwibuka ko uhari,abaguteye Umugongo bose wakomeje ku agenderera kugirango ubagarure mu bandi,tugiye kukuvuga imyato muri iyi myaka 18,byasaba kwicara tukareka ibindi twari duhugiyeho,tukinjira mu mateka tugugekerereza abandi,hari beshi twahinduye uburyo bwo kubaho kubera wowe,twongera kubana n'abo tutifuzaga twibwira ko ari babi,gusa muri make warakoze kuhaba ku bwacu,warakoze kubaho kubw'abanyarwanda,tuzishimira kukuganiriza ibisekuru n'ibindi kugirango bamenye ko uri Musekeweya.
79 Uwamahoro josephine w'i Musambira
Sat, 11/Jun/2022, at 1.01 pm
2004====>2022,Uru rugendo ni rurerure,abagendanye namwe kugeza uyu munsi ni abahamya ba byishi babavomyeho inzira yose murikumwe,bamwe bati:mwatubereye isoko ivubura amahoro,aho tutayakekaga twisanga ubumwe ari bwose,urwango ruganzwa n'urukundo,umwiryane uranduka mu miryango aho twe twabonaga ko bitagishoboka kongera kubana,munyangire icika iwacu,ubumwe bwongera guhabwa icyicaro,igicaniro turongera turagikikiza tuvoma impanuro zari zimaze gukendera,ndagira nti byose ni ku bwanyu kuko,ba Shema baduteye ishema ryo kongera kwitwa abavandimwe,ba Muzatsinda badufasha gutsinda ibibi byatuganzaga,ba Batamuliza badufasha guhoza abo twari twararijije amarira adahora,abasekewe no kugira Musekeweya mu mitima yacu,ubu dusazwe ibyishimo no kuzahora tubirata mu bandi batarabamenya,kd tuzaharanira gukora ibishoboka byose kugirango nabo imitima yabo ifunguke bafungurire ba Hirwa,Kigingi,Nyiranjishi n'abandi natwe twavomyeho kugirango njye,wowe,we,bo na twese twubake u Rwanda ruzira urwango.
80 Mukakalisa Donatha /Huye-Simbi
Mon, 17/Jan/2022, at 12.52 pm
Ndabasuhuje mwe mwese mudahwema gutega amatwi Rdo Rda mukamfasha kumva isomo ricaho kuwa gatatu no kuwa gatanu saa mbirina mirongo ine z'umugoroba!namwe muritegura ndabasuhuje amahoro y'Imana nabane namwe kdi mbifurije n'umwaka mushya muhire!mu bakinnyi navuga nde nkareka nde bose tubigiraho byinshi?gusa munsuhurise Kamurisa na mwarimu w'amateka Fabien turabakumbuye,Gihayima imbunda ivubura amahoro yayishyize he?Josiane we uti iminsi y'igisambo irabaze urabizi ko iba myinshi ariko igahimwa n'umwe!ndabona ibyawe bigiye ku karubanda maze ugaseba mwana wa mama uzaba uwande?ubwo Gasore azamenya ibyawe ku kazi bakabimenya Nyiranjishi asobanukirwa neza dore uzi kumujijisha,Gafarasi wari wiringiye nawe ko umuzi mwabanye mukanabyarana,uzaba uwande ko nkugira inama ijosi ukarinaga shoje nkumenyesha ngo wiringira ijosi rikambyara umwingo!
81 UBWANDITSI BWA MUSEKWEYA
Tue, 01/Jun/2021, at 9.23 am
ITANGAZO: BAKUNZI BA MUSEKEWEYA ! TURABASHIMIRA BYIMAZEYO UBURYO MUDAHWEMA GUKURIKIRA IBIGANIRO TUBATEGURIRA. TUNEJEJWE RERO NO KUBAMENYESHA KO URETSE AHO MUSANZWE MUKURIKIRIRA MUSEKEWEYA, TWANAFUNGUYE YOUTUBE CHANNEL, MUSHOBORA GUKURIKIRAHO EPISODE IGEZWEHO YA MUSEKEWEYA NDETSE N'INKURU YAKUNZWE KURUSHA IZINDI ARI YO YA SHEMA NA BATAMURIZA. JYA KURI YOUTUBE, WANDIKEMO : IKINAMICO MUSEKEWEYA OFFICIAL, UKORE SUBSCRIBE, UJYE UKURIKIRA IBICE BYOSE BYA MUSEKEWEYA DUSHYIRAHO. MU MINSI IRI IMBERE TUZANABAGEZAHO IBICE BYOSE BYA MUSEKEWEYA UHEREYE KU GICE CYA MBERE CYAHISE KUWA 26 GICURASI 2004. UMVA MUSEKEWEYA KURI YOUTUBE, UTANGE IBITEKEREZO KU GICE WUMVISE, UNAYIGEZE KU BANDI UKORA SHARE, UZABA ARI UMUSANZU UKOMEYE UDUHAYE. MURAKOZE UBWANDITSI BWA MUSEKEWEYA
82 HABARUREMA PATRICE,RUBAVU DISTRICT, Tel 0788436987
Wed, 26/May/2021, at 9.02 pm
Nteruye nshimira musekeweya yo soko mvomaho maze ngashira inyota. Ndagirango mbwire GASORE ko usorama ibimusumba yihanganira ibimutokoza.Mbivugirako Josiane yahinduye ingendo kd ari we wumvaga azaza yujuje ibyifuzo bya ZANINKA ugatererana umugore wawe Chantal,aho ko Gafarasi yongeye kwigarurira umutima wa Josiane,uzashobobora kwihanganira umukino bari kugukina? Reka mbwire JOSIANE nti: <> mesa kamwe kuko iyo iminsi y'igisambo irangiye,uwagendaga yububa abonwa n'uwo atakekaga. Ndasoreza kuri Kigingi mugira inama yo kureka kambare akita kuri MARIBORI kuko ibisa birasabirana. Ese ko wamwirengagije igihe yari agukeneye ugirango ubu ngubu niwowe akeneye. Cisaha make kuko siwowe muti n'urukingo. Mugire amahoro n'amahirwe bituruka kuri Rurema we wahanze byose nyuma akabagabira Impano yo gusakaza amahoro n'ituze.
83 UWAMAHORO JOSEPHINE,I MUSAMBIRA
Sat, 06/Mar/2021, at 10.36 am
Urwango rutagira ishingiro rwaraduteranyije,rutugira babiri kandi twarahoze turi umwe,ahu unyuze ndahakurikiza umuvumo n'umuriro kandi twarahoze dusabirana,nta cyiza nifuza ko cyaba iwawe kandi naw nuko,inzira zacu zabyaye amahare kandi turi abavandimwe,urugendo rwacu rwongeye kuba rurerure kuko tutakigendana ngo dufatanye intambwe kandi twendaga kugerayo,njye sinzi icyabiteye,nisanze tutakivuga rumwe ndatungurwa ariko ndanatangara,wowe rero uzi neza icyo twapfuye ndagusabye ngo wongere ungarukire tuganire,twiyunge turahurirane,duhane amazi,abageni n'umunyu,dusangirebyose kandi dutabarane iteka.
84 MUKAKALISA Donata huye simbi
Fri, 05/Mar/2021, at 12.35 pm
Nongeye kubasuhuza mwe mwese bakunzi ba musekeweya namwe bakinankuru muraho?eeehh burya ngo indyarya ihimwa n'indyamirizi ndavuga Josiane na Zaninka ikindi kdi ngo inkuba ebyiri ntizitura mu gicu kimwe ngo n'ibihanga bibiriri ntibikwirwa mu nkono imwe!jyewe ibyanyu biranyobeye nshime nde ngaye nde?ahubwo Gasore natege umutwe! nshimiye cyane Maribori utarahemwe n'agahinda ahubwo agashaka ibisubizo kdi akaba ari kubisangiza abandi bafite ibibazo nkibyo yanyuzemo!naho SOSO we kumwigisha ndabona ari nko gutokora ifuku kuko ntasha kumva gusa Viki na papa we be gucika intege kuko nta rimwe ikibi kizanesha ikiza!
85 MUKAKALISA Donata /huye/simbi
Mon, 22/Feb/2021, at 12.03 pm
Muraho?nongeye kubifuriza ibihe byiza mwe mwese bakunzi ba Musekeweya amahoro y'imana nabane namwe kdi turusheho kwirinda icyorezo cya covid 19 imgamba tuziziranyeho cyo nimumfashe tuzishyire mu bikorwa!mukecuru Zaninka uti ugiye wabona!burya uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera!umukazana wifuzaga uruta Chantal waba waramubonye Gaso iyo mbimenya burya ngo yari ijambo! wibutse ibitereko washeshe iyo uza kumva Chantal mbere y'igihe ntabwo urugo rwawe rwari gusenyuka ngaho gerageza ariko umenye ko amahirwe aza rimwe mu buzima wiruka k'ugusiga ,ugasiga ugusanga!
86 NTIRENGANYA Maurice, Akarere ka Nyaruguru
Sun, 21/Feb/2021, at 7.10 pm
Ahazaza ni heza, ariko kugirango habe heza harategurwa, birasaba ko njye nawe dufatanya tukabigiramo uruhare, inzira ya wenyine iravuna kandi ikananiza, ariko igihe uzaba ufatanyije urugendo n'abandi uzagera iyo ugana utarushye,irinde kuba nyamwigendaho, irinde kuba Bahizi na Zaninka kuko abantu nkabo bafungiranye inzira zabo, bityo kugendana n'abagana aheza bibabera ihurizo, ngwino dusangire ibyiza, turwanyirize Ikibi hamwe, twubake ahazaza duhuje intego, tuzabigeraho kandi tuzatsinda.
87 Uwamahoro Josephine, akarere ka Nyamagabe
Fri, 19/Feb/2021, at 5.35 pm
Muri Iyi si, uwababariwe ntashaka kubabarira abandi, uwagiriwe neza, ntashaka kwitura iyo neza abandi, uweretswe inzira, niwe ufata iya mbere mu kuyobya abandi, mbega isi?, mbega kutazirikana no kutibuka?, iteme nambutse nageze hakurya ndarica, nyamara sinagize umwanya wo gutekereza niba hari abandi bazaza bankurikiye bashaka kwambukira aho nambukiye!!!!, igihe kizaba kimwe nicuze, ariko se bizaba bigifite igaruriro?, ndahamya neza ko nzaganzwa n'ijambo rigira riti: iyo mbimenya, ese aho wowe ntuzaba nkanjye?, utekereze neza, ukore ibikwiye kandi ushoboye, aho kuzicuza nkanjye, uzishimire abo wagiriye neza ukibifitiye uburyo n'ubushobozi.
88 Uwamahoro josephine, i Musambira
Mon, 15/Feb/2021, at 7.32 am
Nta munsi n'umwe tuzitega umusaruro mwiza uje ukomoka ku mbuto mbi zatewe, iyo ufumbiye umurama mubi, igisubizo kibivamo nuko usarura umusaruro mubi cyangwa ntunasarure kuko za mbuto birangira zitameze, bamwe bati ibyo mubiba nibyo muzasarura,twe turabiba urwango, turabiba amacakubiri, turabiba amacakubiri, ishyari n'ibindi bibi, ese umusaruro twiteze ubwo ni uwuhe?, ese ubwo ni ba Umuhuza bashya twiteze ko bazaturuka muri izo mbuto zacu?, ni ba Chantal naba Muhorakeye b'abanyarugwiro se twiteze ko bazakurikira abariho ubu?, ubirebe nawe umbwire, ubyigeho nawe usubize, ubitekerezeho nawe ufate umwanzuro ukwiye.
89 Mukandayisenga Clementine, Akarere ka Nyamagabe
Mon, 08/Feb/2021, at 7.23 am
Umwe wasuzuguraga ubushize, niwe uri kwirukaho uyu munsi, umwe wimaga umwanya ejo, uyu munsi uri kumushakisha ukamubura, uwo wimye agaciro, uri kwifuza kukamuha bitagishobotse, igihe byose byari bigishoboka kuri wowe, ntiwigeze umenya ko kubaho ari ukubana, Kubana neza ari ukubana mu mahoro, hari aho umaze kugera ubona ko ubushobozi bwawe ari buke, wisunze ubw'abandi, usanga waritandukanyije nabo, uyu munsi wa none ukeneye ko bakumva, nyamara wowe ntawe wigeze wumva, ufite isomo rinini ryo kwigisha abandi, ufite impanuro watanga kubataragera aho ugeze, bafashe rero batazayoba nkawe, ahubwo bo bazabashe kuyobora abari inyuma.
90 Uwamahoro josephine, Musambira, Kamonyi
Mon, 08/Feb/2021, at 7.15 am
Uri umwubatsi niyubake ibiramba, umuhinzi nahinge kd abibe neza kugirango umusaruro uzabe mwiza, abacuruzi nimucuruze ibyujuje ubuziranenge kandi muharanire ubunyangamugayo, hanyuma rero ikiyongera kuri ibi byose mukora, nimubikorane urukundo, muharanire ubumwe, murangwe n'ineza kugirango namwe mube ababibyi b'amahoro kandi bayaharanira hose, bayageza aho ari make, babasha kwitangira abandi kandi bumva ko nta mahoro, ibyo dukora byose bitagerwaho, duharanire gutera ikirenge mucya ba Gakwaya, Duharanire itsinzi twigira kuri ba Muzatsinda, ikindi twirinde kugamburuzwa n'ubuhemu ndetse n'ikibi, ndiyumvamo ko vuba aha tuzabyinana itsinzi naba Batamuliza, Shema n'abandi beshi nkabo.
91 Uwamahoro Josephine, I Musambira
Tue, 02/Feb/2021, at 7.04 am
Utwariye urumuri abandi, umurikiye imbaga nyamwishi kandi baragendera ku ntambwe z'ibirenge byawe, uririnde rero, irinde kurangara no kuba umupfayongo, irinde icyatuma uyoba kuko nawe wayobya beshi, irinde icyatuma utsikira ukagwa kuko nawe wagusha imbaga, uharanire kuba umunyamutima n'umunyamurava, uharanire kureba kure kugirango abo umurikiye bazagereyo amahoro, wisunge kandi wigire kuri ba Muzehe Muzatsinda, bazakuvungurira ku ibango ry'ibanga bakoresheje kugirango tube aribo dufatiraho urugero rwiza uyu munsi n'ejo hazaza, komeza kuba umunyamutima.
92 RUKUNDO MANZI JONATHAN AKARERE KA GAKENKE
Sat, 30/Jan/2021, at 9.46 pm
Nukuri ndagaya soso ,uri umwari mwiza ufite ejo hazaza heza ,ufite kugera kuntego zawe ,ukeneye kugera kuri byinshi wifuza ariko mbona ntanakimwe uzageraho utavuye kubiyobyabwenge byose wazabibura ,yaba ubuzima bwiza ,umucon'uburere byose ubifite mubiganza byawe natwe nkurubyiruko bagenzi bawe duhangayikishijwe nawe pe gira vuba wikosore igihe kitararenga kandi wongere wisanzure mubandi erega baragukunda
93 UWAMAHORO JOSEPHINE,MUSAMBIRA
Sat, 23/Jan/2021, at 7.54 am
Ababyeyi gito,abo tubana nabo,tukirirwana abo,ariko ntibivuze ko kuba baba kandi bakagwa gito atwe dukwiye gutora iyo mico yabo,ntibivuze ko imico yabo yose tuzayivoma bityo natwe tukagira ngo dukora ibyo mutwereka,oya,ibyiza byabo tuzabitore hanyuma ibibi tubyirinde kugirango twe tugaragaze itandukaniro nabo,twe duharanire ko ubumuntu bwacu buganza kugirango kuba umuntu kwacu bishingire ku ubumuntu butugaragaraho inyuma n'imbere,umbere icyerekezo wowe wamaze guhitamo ibikwiye kugirango nanjye nzabone uko nyobora abandi.
94 NSHIMYUMUREMYI JEAN PIERE,AKARERE KA GISAGARA
Fri, 22/Jan/2021, at 9.08 am
Uwaguhaye ubuzima si uwakwibarutse gusa,wa wundi ukwifuriza amahoro,umwe ukwifuriza umunsi mwiza,umwe uhora yishimira ko umeze neza kandi utekanye uwo nawe ari mu baguhaye ubuzima,hari umujyanama wawe wa hafi,hari wa mugenzi wawe utabaza akaza yiruka,hari umwe ugusekera adasekana imbereka ndetse n'abandi,ariko se kandi umwe wumva ariko utarabona we umuha gaciro ki?,ni uwuhe mwanya umugenera mu ubuzima bwawe?,ese aho ntiwumva ba Rutaganira ukumva ko ari imikino baba barimo?,ndagirango nkubwire ko dufite abajyanama beshi kandi batwifuriza ineza baba abo tubona n'abo tutabona hafi yacu ,abo twumvisha amatwi ariko tutarabona isura,tubumve ariko dushungure kuko ibiryohera amatwi byose siko byubaka,iga kumva no gutekereza hanyuma wanzure utari bwicuze.
95 DUSHIMIYIMANA OLIVIER,AKARERE KA NYANZA
Fri, 22/Jan/2021, at 8.03 am
Ni iki ukuramo mu ubutumwa uhabwa,uyu munsi ubona impanuro nshya,ejo wahawe impanuro nshya,ejo nabwo uzabona inama nshya,ariko se ukuramo iki?,njya numva abakuru aribo bavuga ibyo guterera agati mu ryinyo,ese aho nawe ntiwaba ubarirwa muri abo?,ba Muzatsinda bari hano ku bwacu,batubereyeyo kandi barara bahangayitse kuko babona ko batubwira ntitwumve,ese ko ibyo batubwira bitagombera ikiguzi runaka usibye kubatega amatwi gusa,bitunaniza iki?,nyamara hari igihe kizagera tugatangira kugira duti,Nyagasani iyi nkongoro uyindenze,uharanire kutazaba muri abo,urakoze kubyumva.
96 Ishimwe Diane,Akarere ka Nyamagabe
Fri, 22/Jan/2021, at 7.56 am
Bimenye neza kandi ubisangize abandi kuko Birahebuje :nibyo byiza bibaho kuruta ibindi, nibwo bwishingizi nyabwo burenze ubundi bwose bubaho, kuba mu umuryango utuje kd utekanye nicyo cyiza nasanze gihebuje mu ubuzima, ngiyo impano nabonye mwaduhaye iruta izindi hano I Nyamagabe ndetse no mu Rwanda hose, kuba mwarubatse umuryango utibona mu ndorerwamo y'ikibi nibyo byiza twari twarabuze kuva kera none mwabituzaniye ku Ubuntu, ndashima kuko mwaduhaye ubumwe buzira gutana ukundi, ubwiyunge bwunga abanyarwanda bose, nimukomeze umusingi nk'uwo kuko wibonwamo na twese.,Turakazanya duterura duterana intambwe igana imbere kandi twizeye ko tuzashyika iyo tugana nidukomeza guhuza imbaraga,umutima n,ishyaka kandi tukiyumvamo ubumwe no gukorera hamwe.
97 Ishimwe Diane,Akarere ka Nyamagabe
Mon, 18/Jan/2021, at 1.22 pm
Bimenye neza kandi ubisangize abandi kuko Birahebuje :nibyo byiza bibaho kuruta ibindi, nibwo bwishingizi nyabwo burenze ubundi bwose bubaho, kuba mu umuryango utuje kd utekanye nicyo cyiza nasanze gihebuje mu ubuzima, ngiyo impano nabonye mwaduhaye iruta izindi hano I Nyamagabe ndetse no mu Rwanda hose, kuba mwarubatse umuryango utibona mu ndorerwamo y'ikibi nibyo byiza twari twarabuze kuva kera none mwabituzaniye ku Ubuntu, ndashima kuko mwaduhaye ubumwe buzira gutana ukundi, ubwiyunge bwunga abanyarwanda bose, nimukomeze umusingi nk'uwo kuko wibonwamo na twese.,Turakazanya duterura duterana intambwe igana imbere kandi twizeye ko tuzashyika iyo tugana nidukomeza guhuza imbaraga,umutima n,ishyaka kandi tukiyumvamo ubumwe no gukorera hamwe.
98 UWAMAHORO JOSEPHINE,MUSAMBIRA
Sat, 16/Jan/2021, at 11.12 am
Akanigi kawe waragataye,iyo wakanigizaga karakuberaga kd ukizihirwa,warambaraga tukanyurwa kandi ugatambukana ishema,aho wagataye ntiwigeze wifuza kujya kugashaka,ntiwigeze ubabazwa n'uko wagataye ahubwo wumvise ko ari ibisanzwe,nyamara kari gafitiye beshi umumaro kandi kari ak'ingenzi,gashakishe rero wongere ugatunge,gashakishe wongere ukambare,gashakishe wongere wizihirwe kandi uberwe nka mbere,ako kanigi kakuberaga ni umuco mwiza wagiraga,ni urukundo rwakurangaga,ni ineza yakugengaga,ni umubano mwiza wagiranaga n'abandi,utaye akanigi kawe kd ari ak'ingenzi.
99 Ntirenganya Maurice,Akarere ka Nyaruguru
Sat, 16/Jan/2021, at 10.53 am
Amabwire twumva tukayaha umwanya akeshi niyo adusenyera ingo,nyuma hakazagera igihe cyo kwicuza tutagifite ibisubizo,inzira twishimiraga kunyura zikadutera amahari,aho twishimiraga kwicara tukaharebesha ijisho rimwe,ibyadushimishaga byose bikatubera ibyo kutubabaza,ibyo twishimira guha agaciro akeshi biza tubihubukiye,ibyo tutahaye umwanya wo kubitekerezaho,ejo bikaturiza,dukwiyev rero gushishoza mu myanzuro dufata,dutekereze kabiri mbere yo kwanzura kandi tumenye ko akeshi imyanzuro yacu igira ingaruka ebyiri,twirinde rero ko imbi zizaruta ubwishi inziza.
100 Ntirenganya Maurice,Akarere ka Nyaruguru
Mon, 11/Jan/2021, at 8.14 am
Ntiwigeze uyoba kubw'abandi,ahubwo wowe ubwawe ni wowe wiyimye icyerekezo,imigambi y'abandi kuri wowe ni myiza,ariko wowe ubwawe ni wowe wiyimye amahoro kugeza ubwo inzira zawe zisibangana,wishyizemo abandi kubw'ibikorwa byawe bibi,wibwira ko abandi bakwanga nyamara imigirire yawe mibisha niyo ituma batakwiyumvamo,nuhinduka muri wowe ukareka ibyo ubamo uzabona ko nta rundi rwango bagenzi bawe bagufitiye,reka kuba Zaninka mu umutima,ube Muzatsinda mu bikorwa,uzagarukirwa na bose.
101 MUKANDAYISENGA CLEMENTINE,AKARERE KA NYAMAGABE
Sat, 09/Jan/2021, at 2.18 pm
Yego urihebye,nibyo koko uranahangayitse,nyamara wabwiwe keshi ngo ntukumve amabwire,wowe rero wabirenzeho ukurikiza ibyo ubwiwe,ubyakira utanashunguye none ingaruka zitangiye kukuzaho,uwagushutse nta kibazo afite aratuje kandi aracyakomeje no kukujya mu matwi,wowe uti iyo mbimenya???,ese kwisubiraho birashoboka?,ibyo ni wowe ubizi,ntiwigeze umenya kandi ngo uzirikane ko icyizere ari nk'amazi,iyo amenetse atayorwa,wari umugabo mwiza,wumva kandi akajya inama,ugira inama kandi akanazigisha,none ubu n wowe nyobewe iyo bigiye,yaragukunze wowe umwereka ko utakimukeneye none ubu umeze nk'uwiruka inyuma y'umuyaga,iherezo ni irihe?,harya ubwo twe turi shyashya aho ntitwiganjemo ba Gasore?twisuzume turebe neza,twisubireho amazi atararenga inkombe kuko twazicuza bitagishobotse.
102 UWAMAHORO JOSEPHINE,MUSAMBIRA
Sat, 09/Jan/2021, at 2.04 pm
Twese twanyuze inzira imwe,yego twarashyitse iyo twajyaga,ariko nyuma yabwo intekerezo zacu ntabwo zakomeje kuba zimwe,twagiye turi umwe,duhuje ibitekerezo ,ariko mu kugaruka ntitwagarukanye imyumvire imwe,bamwe barahanuwe barumvira kandi barahinduka,abandi twakomeje kwinangira imitima,ndabona ba Ruvubura biyemeje kuba abantu bashya,ariko ku urundi ruhande ndabona nabamwe muri twe tukiri babandi,ese tuzahindurwa n'iki?,tuzategereza bande se ngo dukunde twumvire?,ni ba MUZATSINDA bangahe dukeneye ngo dukunde twumvire?,umbwirenawe igkwiye kugirango dukunde tube abantu.
103 Ntirenganya Maurice,Akarere ka Nyaruguru
Sun, 03/Jan/2021, at 10.51 am
Mu nzira tunyura akeshi turayobywa,rimwe na rimwe ibigusha bibi byishi,ibitsitaza bikatubana inzitizi,iyo dusanze imitego mu nzira tugira impungenge zo gukomeza kugana imbere kuko akeshi tuba twibwirako aho tujya ariho habi cyane kurusha aho tuvuye,icyo tuba twifuza rero ni ukubona abadufata ukuboko,abaduhumuriza kandi bakatwereka ibyiza biri aho tugana,mwe mwagezeyo tubifuza keshi,tubakenera cyane kandi tukumva twarangwa no guhorana namwe,erega nimwe muzatubera abahuza n'abaduca intege,bityo tugafatanya urugendo duhuje intego,Ndabihamya ko hamwe namwe tuzatsinda,ndahihamya ko hamwe namwe tuzagerayo,ndabona itsinzi imbere kandi imbuto zayo ziri kuduhumurira turi beshi.
104 UWAMAHORO JOSEPHINE,MUSAMBIRA
Sun, 03/Jan/2021, at 9.01 am
Uwari inshuti wamuhinduye umwanzi,uwari umuturanyi wamuhinduye umunyamahanga,ariko igikomeye nuko nawe utamenye ko uwo wari we yahindutse ubu ukaba uri undi wundi bityo ukanahera aho uvuga ko abari abawe bahindutse,erega ni wowe ntandaro ya byose,ni wowe mbarutso yo kutabana neza n,abari abawe ,ni wowe kibazo mu bandi kandi ni nawe ukwiye gushaka igisubizo,dore 2020 irarangiye,dutangiye undi mwaka kandi utandukanye n'uwo tuvuyemo nawe rero tandukana n'uwo wabaye we mu mwaka dusoje,hinduka kandi uhindure imigirire,ingiro,n'imvugo,ubuzima buratugoye ariko ikibazo ntitumenya ko butugora kubera twe,hindukira rero,garuka kuko nturarenga,subira inyuma kuko nturagera kure,ongera ugirire ikizere umuturanyi,ongera wubake ubucuti hamwe n'abawe kandi ushake n'abandi'ndagusaba ko mbere na mbere ubanza kubaka ubucuti nawe ubwawe muri wowe nyuma ubone guhuza n'abandi,ngutegereejo impinduka kandi nziza,yewe kandi tukwemereye ubufasha twe naba NYIRANJISHI kandi nutwemerera tuzafatanya gusigasira umujishi,zirikana ko insigasiramujishi ari imbaraga z'abahetsi.
105 MUKANDAYISENGA CLEMENTINE,AKARERE KA NYAMAGABE
Sun, 03/Jan/2021, at 8.44 am
Beshi duhagaze ku irembo turakomanga,dutegereje ko isaha ku isaha twafungurirwa tukinjira ,bityo tugahuza n,abandi ibiganiro byubaka kandi bakatwungura inama nyishi z'ubuzima kuko bo bafite aho bageze,ku irembo turi dufite amatsiko meshi yo kugeramo imbere,dufite byishi twibaza kd dukeneye gusubizwa n'abarimo imbere kuko nibo bafite ibisubizo by'ibibazo twibaza,beshi dukeneye kumenya ese ni gute Muzatsinda yabashije gutsinda ibigeragezo by'ubuzima akaba abashije gusaza atanduranyije?,ni gute RUTAGANIRA yagamburuje umutima wo kugira nabi no kwanga abo badafitanye ibibazo ,ubu uyu munsi akaba ari mwizerw ,mugiraneza kd akaba uwo kwiyambaza mu bikomeye aho natwe tumushaka ariko tukabangamirwa no kuba tutarinjira?,ni umuryango ufunganye,ni inzira ndende kd ni umunaniro mwishi byose byabaranze kugirango mwinjire,ariko natwe twizeye ko iyi 2021 iradusiga mu nzu aho tutazongera gusiganuza uko ubuzima bwa BATAMULIZA,SHEMA,CHANTAL,VIKI n,abandi babayeho kuko tuzaba twicaranye nabo,nimuduhe ikaze natwe tugabe amahoro.
106 MUKANDAYISENGA CLEMENTINE,AKARERE KA NYAMAGABE
Mon, 07/Dec/2020, at 9.12 am
Warakosheje biri keshi,wahemukiye beshi kd ubigira keshi,ikiruta ibi byose nuko ibyo byose wabisabiye imbabazi ukazihabwa,urakomanga urakingurirwa,urafunguza uragaburirwa,amazi usabye bakwiciye inyota uko bishoboka,ibikenewe bishoboka byose warabihawe ariko kuri wowe nuko utazirikana,amahitamo yawe ya buri munsi ni mpemuke ndamuke,ni nzicuza kandi nzihana nyuma,uri ntacyo bimbwiye,ibyo ukora byose bgira ingaruka ku bandi,ibyo ukorerewe bibi birakubabaza kd ukabigaragaza,ese ko twese dushaka kuba ba ZANINKA turi beshi aho nitugira abo dukenera,twifuzaho ubufasha ntituzababura?,ngo akebo kajya iwa mugarura,umunsi twagerewe muko tugereramo abandi tuzabyakira dute?,umbwire nawe dusangire ibitekerezo ark duhuze no kubona umwanzuro.
107 DUSHIMIYIMANA OLIVIER,AKARERE KA NYANZA
Fri, 04/Dec/2020, at 2.46 pm
Ni umuturanyi,niwe utuye mu irembo iwanjye,niwe dukwiye guhana amazi,guhana umuriro,gutabarana yewe ndetse no gufashanya mu zindi nkingi zose z'ubuzima,dore rero ntitubanye neza,turashihurana buri munsi,turaryana tukabana nk'inama n'ikirura,aho usanga dupfa ibidakwiye,icyakaduhuje kiradutanya,icyakatubereye umusingi w'ubumwe nicyo kitubereye ikibazo,dukwiye inama,dukwiye abatwegera,dukwiye ba BATAMULIZA bo banyuze mu bibazo byishi bitandukanye kugirango badufashe,duharanire kuba abaturanyi beza bahana byose kugirango n'abandi bazaze kutwigiraho,ntibikwiye ko imvugo iba ingiro ngo "UMUTURANYI MUBI,ARUTWA CYANE N'IKIGUNDA".
108 NSHIMYUMUREMYI JEAN PIERRE,AKARERE KA GISAGARA
Thu, 03/Dec/2020, at 9.30 am
MU isi igoye mu minsi ya none,aho urukundo ubumuntu bigenda bikendera,ishyari,inzangano n'ubugome bifite intebe,urambere uwo nisunga,mu isi igoye,mu minsi ya none aho ntawunezezwa n'umugisha wundi no kujya mbere bikaba bigoye,urambere uwo nifuza nyabusa,umbere imfura,njye nkwirahira nishimire kubaho,ni wowe nshaka ko umfata ukuboko,ni wowe nshaka ko unyobora kuko uzatuma mbaho nseka,mbera inshuti nziza,unyibagize amaruhe y,iyi si nkwigireho ibyiza ninjya nkureba nibonere ijuru ku isi,ndifuza ko nanjye umpora hafi ukanyobora nkuko wayoboye abasaza b'ibihe byose nka MUZATSINDA,SAMVURA n'abandi kugirango nanjye nzirahirwe nkuko tubirahira none,ndakwifuza mu gitaramo,mu urugendo no mu bikorwa byawe kugirango ibyanjye byose ubibemo kandi ubiyobore,niba ba Batamuliza batubereye ku uruhembe,ni gute twe tutabafatiraho urugero rwiza?,mba hafi tujyane.
109 ISHIMWE DIANE,AKARERE KA NYAMAGABE
Thu, 03/Dec/2020, at 7.57 am
Ariko mu urugendo rwawe ugenda wibaza byinshi,uti ese nzagerayo?,uti ese hari abandi bagezeyo?,uti ese abagezeyo bamerewe bate?,ni koko birakwiye ko utekereza cyane ubwo uri mu urugendo,umunsi wasohoye ibitekerezo byawe ukabibwira abandi nibwo uzatangira kubona inama zitandukanye,hari abazakubeshya,abakuyobya,abazakubwiza ukuri,ndetse n'abazakumvia ubusa,ariko njye hari abo nakurangira uzasobanuza cyangwa se ukayoboza kugirango utayoba cyangwa se ukabeshywa,bikagera aho bituma ucika intege,hafi yacu hari ba RUTAGANIRA birinda kagambirira ikibi,hari ba MUZATSINDA bahora biteguye kutwumva no kudusangiza inama nyinshi z'ubuzima kandi biri namahire kuko badusangiza ibibagaragaraho imbere n'inyuma,dufite ba Batamuliza ku umusozi iwacu batuba hafi uko bikwiye bakadufasha kubaka no kuyobora imvamutima zacu kugirango intego zacu zigerweho,tuyoboze aba rero,tuganire nabo cyane,tubasangize ibyacu nta mbereka tuzagera aho twifuza.
110 BENESE Epimaque(IRUTSIRO)
Fri, 27/Nov/2020, at 1.30 pm
murahoneza barimudukunda ndavuga musekeweya itwigisha kubanamumahoro nokungubumwe muribagenzibacu natw'ubwacu.mwe mwigishimitima yasobetswenurwango igakira.turabashimiye mukomerezehe inyigishozanyu ziratwubakaaaaaaa.......(BENESE Epimaque) IRUTSIRO
111 Uwamahoro Josephine w"I Musambira
Mon, 02/Nov/2020, at 5.43 am
Ubu buzima tubamo nabwo ni inzira y'ibihe, bwuzuye ibyiza n'ibibi, ababi n'abeza, abahemu n'abagiraneza, bityo iyo ukusanyije ibyo byose, mu umutwe umwe w'igitabo ukazawita inzira y'ibihe,iki gitabo gisomwa na beshi kuko bisanga ibyo basoma aribyo babamo ariko ikiba kigoranye ni uguhindura ibibi basangamo ngo maze hasigaremo ibyiza, imibanire yacu hano ku isi ntiwayibonera igipimo, umunzani wayo nawo ubanza wahengamira uruhande rumwe, nawe urumva ko urw'ibibi ruzaruta uburemere urw'ibyiza, ese umushoferi w'ubu buzima ni inde?, niba hari ubutwaye ari kubuyobora ahadakwiye, niba kandi buri wese ariwe muyobozi w'ubwe twagakwiye kwigira kubabashije kubuyobora uko bikwiye bakagera aho bajya batayobye cyangwa se ngo bagonge, hari abatabarutse ari inyangamugayo, abakiriho bo kwigiraho, ndetse hakaza n'abato bo kwigisha, wirinde rero ko uzigirwaho ikibi kandi hari ibahasha yuzuye ibyiza wagakwiye guha ku bato.
112 Nshimyumuremyi Jean Pierre, Akarere Ka Gisagara
Fri, 30/Oct/2020, at 5.24 am
Yibwiraga ko azi ubwenge kurusha abandi, ni koko burya ngo utazi ubwenge ashima ubwe, yanze impanuro z'abakuru,abamugiraga inama abima amatwi,abamushuka bamubeshya abaha umwanya, abamuyobya abaha icyanzu, icyuho cyiza kubamunanizaga, yibwiraga ko ariwe muntu wenyine ukora ibikwiye, nyamara ba muzehe Munyemanzi bari baturanye ku umusozi bakamwereka ko hari ibyo akwiye gukosora akarenga akagira ati mwe muri abakera ntimuzi ibigezweho basaza, yirengagizaga ko uraganiriye na se, adashobora kumenya impanuro sekuru yasize mu umuryango, Ba Muzatsinda bati mwana wanjye uri mu biki, nawe ati ibyanjye ndabizi kandi nzabyimenyera, ese ko igihe cyaje kugera akifuza kuganira n'abo yimye umwanya, ni kuki wowe ushaka kubanza kunyura mu nzira yanyuzemo kandi ubizi neza ko yabanje kuyoba?, wowe nyura inzira igororotse, wegere abakwiye muganire, wisunge abakuru baguhanure maze nawe ejo uzaganirize abagukeneye kandi ubavungurire kubyo wungukiye ku bandi, singuhannye ahubwo ndakuyobora nkuko nanjye nayobowe bikamfasha.
113 Mukandayisenga Clementine, Akarere ka Nyamagabe
Fri, 30/Oct/2020, at 5.23 am
Uwanyereye amanuka yishe urugendo kuko yaguye iyo yajyaga, icyongeyeho nuko yananiwe kwiyegura aho yaguye kuko yari afite byishi bimutsikamira aho ari, yatinze kubona abamwegura akomeza kwigaragura muri cya cyondo ariko ni byiza ko aho yegukiye yahavuye yiyemeje, niwe Samson wanyereye keshi ariko ubu asigaye afite umuhanda mwiza yaharuye utazongera kumugwisha ukundi, niba Gakwaya bageze kure habi habaho, ariko ubu nibo bantu ba mbere bo kwizera, inama nziza batanga,urugero rwiza baduha, ibitekerezo byiza byubaka, bakaba kandi aribo muyoboro mwiza turahuriramo urukundo, ubufatanye, koroherana no gusaba imbabazi, nawe wikwigira nyamwigendaho,egera abandi muhuze, mufatanye kandi mwubake amahoro yo shingiro ry'ibindi byiza byose twifuza kugeraho.
114 NTIRENGANYA Maurice, akarere ka Nyaruguru
Thu, 29/Oct/2020, at 5.07 am
Sinarinzi ko inzira zacu zabyara amahari, ndabyibuka nkababara iyo nibutse amagambo twabwiranaga yerekeye urukundo, iteka nibwiraga ko uzahora uri Gasore w'ingiro nziza namenye kera, nibwiraga ko uzahora uri Gasore umpesha ishema mu bandi, uzahora uri umugabo nishimira ko ndusha abandi, uzampanagura amarira yose narize ntarakubona, nibyo koko ngo ibihe bihi ibindi ariko ikibazo nuko ibyacu byahaye ibyo ntatekerezaga, isaha ya buri muntu koko ngo igerera igihe, ndabyibuka ko ku umusozi aritwe twaratwaga mu kubana neza, beshi batwigiyeho byishi, urugo rwacu rwabereye ishuri ryiza abakijya mu urukundo, igihe gito twabanye twari intangarugero muri beshi, ariko se ubu turigisha iki ab'uno munsi?, kubaho burya ni byiza gusa iyaba hahoraga umunezero, hari byishi biduhangayika gusa tujye twihangana, buri gihe mba numva ndiho ntariho ariko nkagira ba Batamuliza bantera imbaraga, abagikundanye nimwirinde guhemukirana, nimuharanire gutsinda ibigeragezo by'ubu buzima kandi mwirinde kuzatatira indahiro, murahore muri intangarugero mu bandi.
115 Ishimwe Diane w'i Nyamagabe
Thu, 29/Oct/2020, at 5.06 am
Ibyo watoye nk'umuco sibyo byari bikwiye, ibyo wahaye agaciro mu ubuzima nabyo byabaye amahitamo mabi, abo wahisemo ko mugendana mu urugendo warabahubukiye none ubu ibyishi ubayemo muri ubu buzima urimo birangwa no kwicuza, ntiwagishije inama kandi abajyanama bari bahari, mu urugendo ntiwayoboje kuko wibwiraga ko uzi icyerekezo, wafashe ibyemezo byishi utabyizeho uko bikwiye none ubu uragira uti iyo nitonda, burya ngo intamenya yaririye ku umuziro kandi uwakuze atabaza, yashaje atamenye, ngiyo impamvu wabaye Bahizi, ugahora uhiga ibibi ariko wowe wibwira ko ari byiza, wabaye ikivume kandi wari uw'agaciro, uvuka mu beza ariko wowe uba mubi, ariko inama nziza nuko abakigutegereje ngo bakwereke inzira bahari, niwemera ko muganira ugaca bugufi ukabatega yombi, ibyari ibigoranye kuri wowe bizabona ibisubizo kandi nawe unyurwe nk'abandi, ugendanye n'abakwiye kandi uganire n'abagira ibyo bakungura mu ubuzima bwawe.
116 Ubuyobozi bwa MUSEKEWEYA
Mon, 26/Oct/2020, at 1.06 pm
Itangazo : Turamenyesha abagenewe ishimwe ry'icyumweru muri aya mezi abiri ashize, ko bazaza gufata ibihembo byabo kuri uyu wa 3 saa yine aho La Benevolencija ikorera ku Kacyiru. Tuboneyeho gusaba abazaza ko batwoherereza numero ya Tel bakoresha, kugira ngo tubatelefone tubarangire neza. Numero mwayohereza kuri 0788803816 cg mukayitwandikira hano ku rubuga. Murakoze.
117 Ubuyobozi bwa MUSEKEWEYA
Mon, 26/Oct/2020, at 1.06 pm
Itangazo : Turamenyesha abagenewe ishimwe ry'icyumweru muri aya mezi abiri ashize, ko bazaza gufata ibihembo byabo kuri uyu wa 3 saa yine aho La Benevolencija ikorera ku Kacyiru. Tuboneyeho gusaba abazaza ko batwoherereza numero ya Tel bakoresha, kugira ngo tubatelefone tubarangire neza. Numero mwayohereza kuri 0788803816 cg mukayitwandikira hano ku rubuga. Murakoze.
118 Uwamahoro Josephine w'i Musambira
Sat, 24/Oct/2020, at 7.52 am
Nanjye ndi inyuma yanyu mwisiga, murakataje mutera intambwe ariko ndabakurikiye, si njye wifuza gusigara mu gikombe cy'ibibazo, si njye wifuza gusigara nigunze kandi naramenye aho ibyishimo biri, si njye uzasigara nyoboza kandi narabonaga icyerekezo muganamo, uwo mugabo musanga nanjye naramumenye, uwo muyobozi mwishimiye nanjye naramubwiwe, uwo mujyanama uhiga abandi nanjye ndamukeneye, iryo tara ryaka mushaka guhorana mu ntoki nanjye ntiryangwa nabi, uwo Musekeweya ugaba amahoro twamumenye twese, icyifuzo ni ukumusanga kuko nawe yiteguye kudusanganira,urugendo rw' umwe ruravuna ariko iyo ujyanye n'abandi ushyika utananiwe kandi wishimye.
119 Ishimwe Serge Valentin, Nyarubaka, Kamonyi
Sat, 24/Oct/2020, at 7.51 am
Twahuye ntakuzi, turaganira bishyira kera, nkubwira ibyanjye nawe uremera uranyumva, nyimara kukuganiriza byose numvise nduhutse mu umutima, ikiniga nari mfite kiragabanuka niyumvamo impinduka, wambereye injishi y'intangiriro y'ubuzima bwanjye, kurya witwaga Nyiranjishi wemera kumbera urufatiro rw' umukeka nabohaga, nabaye indatwa ntojwe nawe, aho nyuze ndaratwa kandi naravumwaga, ni wowe Nyirandatwa nari narabwiwe kandi nanjye niyemeje gufasha abandi nkuko nafashijwe, akebo nagerewemo nzagakuba kabiri mfungurira ku bandi, agaseke ko kazahora gafunguriye buri umwe wifuza kumenya uko uwari yarabaswe n'ikibi, yabaye uwo beshi bashimira imyifatire ye.
120 Uwamahoro Josephine, Musambira, KAMONYI
Tue, 20/Oct/2020, at 5.45 am
Ibanga ni umutima, mwebwe mukiri bato twiganirire rungano, reka iteka tujye tureka kuvuga ngo ejo,ejo, ejo..., kubera yuko aho hantu ntihajya hagera, twabyirutse tubwirwa ko akabando k'iminsi gacibwa kare kakabikwa kure, urbanza ariko kuri kwari guhari, ariko uyu munsi nasanze ka kabando koko kagicibwa kare nkuko byahoze ariko ntikabikwe iyo kure ahubwo kagahita kitwazwa ako kanya, wirindira kukabika hato utavaho unibagirwa aho wakabitse maze ejo ugasanga katoye umugese,reka rero nkungure ibanga buriya akabando kavugwaga ntikakiri kamwe ahubwo twabaye tubiri, mbere bavugaga umurimo ariko ubu wongereho no Kubana, Muvandimwe iga gukora ariko ntiwibagirwe ko ibyo uzakora bizaguteza imbere kubera umubano ufitanye n'abandi, aha niho tuzashinga za MELOMAR, zikagera ahashimishije, kubana kwacu n'abandi nibyo bizatwongerera abatugana, tuzaba twajishe igisabo hose kuko nta guhohoterwa, twirinde inzigo n'inzangano, tube inkundabigwi ziharanira gukomeza intambwe, duharanire ishema n'ibigwi bizanwa n'urukundo dukunda bose, intego nibe wowe nanjye, hanyuma twese duhurire mu urugendo.
121 Ishimwe Diane, Ntuye I Nyamagabe
Mon, 19/Oct/2020, at 6.04 am
Ndi kubona ko uriya ari umuntu uje asanga, uko biri kose si inyamaswa runaka cg ikirura kindi kisanganira ngo ngire ubwoba mpunge, ubuzima bwaramuhindutse nawe arahinduka, amaze guhinduka asanga akora ibibi, abantu nabo baramuhinduka kuko yabakoreraga ibidakwiye, yabaye igicibwa n'ikivume,aba ikirara n'icyomanzi ku umusozi iwabo aho atuye, ariko njye ndifuza kumwakira, ndamusuhuza ngira nti: gira so gira ababyeyi, gira abavandimwe,kagire inka, amahoro n'abana, none se nimuhunga ntamuteze yombi,nzabwirwa n'iki ikimugenza?, wenda birashoboka ko nawe ubuzima abayemo atabwishimiye, arashaka gutera indi ntambwe, akaba utandukanye n'uwo tumenyereye, ngo uwari Sawuli yahindutse Pawulo, hari n'ubwo uri pawulo azakomeza kuba Pawulo, byashoboka rero ko njye aje asanga namufashasha kuba Pawulo, si umusanzu ukomeye usaba ibya mirenge naba ntanze ahubwo kumwumva no kumugira inama nirwo ruhare runini nsabwa kandi nkazishimira imbuto yakwera kuri urwo rubuto naba mfumbiye, muri iyi si kubaho ni ukubana, Kubana kwiza ni ukumvikana, kuzuzanya no gusangira ibyo dufite, mubyo dufite nitumenya ko ari ibifatika gusa ahubwo harimo n'ibitekerezo, tuzabasha gufungurira beshi kandi bijute kuko ifunguro ryiza si iritunga umubiri gusa kuko n'ubwonko buragaburirwa.
122 Nsabimana Eric, akarere ka Bugesera
Sun, 18/Oct/2020, at 7.38 am
Agendera muri V huit, nawe ukagendana Vase, nibyo koko biragaragara ko uburyo bw'imibereho yanyu butandukanye kure ariko ibi ntibikwiye kuba impamvu yo kumva ko wowe ugendera muri v huit utazaca bugufi ngo wumve ubeshejweho no kubumba vase, nawe, ubumba vase wikumva ko icyo ukwiye gukora ari ugutega ibyondo uwo mudahuje ngo uhirimishe vase ye, ndakubwiza ukuri ko ari ikibazo cy'igihe gusa kiba imbogamizi, nawe ejo uzatera intambwe igana aheza, muzehe Muzatsinda ntabayeho ubuzima buhambaye ariko niwe rugero rwiza dufite twigiraho ubumuntu no kugira urukundo, mu mibereho ya Hirwa ntabya mirenge bigeze batunga ariko ntiyigeze ahwema mu guha ubufasha abandi atirengagije ko nawe hari ubwo akeneye kandi bwihutirwa, Ese nanone nkwibarize: ujya wibuka ko twese uko dutandukanye mu mibereho ari nako ibibazo byacu bitandukanye, nyamara disi icyo utazi nuko wa muvandimwe wacu ugendera muri v huit afite ibibazo byamurenze, yageze n'aho yagutakambira abona ko hari icyo wamufasha ariko agira ipfunwe ry'uko mu mibereho ye yakwimye amatwi keshi, ntabwo nari mpari ariko ngo igihe cyarageze Umwami akenera urushinge ibwami ararubura, nyamara Umubumbyi w'inkono niwe wagobotse uwubahwa na bose, abantu twese uko turi turakenerana, untware muri v huit utirengagije ko nikoreye ibumba ryo kubumba vase, nanjye bidatinze nzakwitura umutako mwiza uvuye mu ibumba kandi tuzabyishimira twese.
123 Kubwimana Jeanne, Umurenge wa Kibirizi, akarere ka
Sat, 17/Oct/2020, at 7.12 am
Uguhitamo nyako: mu mahitamo yacu inshuro nyinshi asozwa no kwicuza,agaherukwa n'ijambo iyo mbimenya, Ese ubundi kuki duhora twicuza nyuma, ni kuki tudatekereza kabiri mbere maze ngo dufate umwanzuro?: Reka mpere mu urukundo: Hari ubwo mu urukundo usabwa guhindukira kugirango uhure n'umuntu ukwirukaho aho kunanizwa no guhora wiruka k'uwo utazigera ufata, akeshi ibi urabyanga maze hirya y'ejo ukicuza ugira uti kuki nabaye impumyi ku umutima, nkanga urukundo nkatora agahinda, uti iyo mbimenya, Mu guhitamo abo mugendana: akeshi uhitamo abo ugira ibyo usoromaho (ntuzigere utekereza ko usoroma ibimusumba yihanganira ko bimutokoza),ugahitamo abeza ku isura, ukirengagiza abeza ku umuco, ejobundi bamwe wirukagaho kuko ufite ibyo ubaryaho bazagutera umugongo bisangire abo bahuje urwego, nyamara ab'umuco wateye umugongo bari kuzakuba hafi iteka kandi bageze kure bagoboka ababisunze, wowe agahinda ni kose kuko wahisemo nabi, uti iyo mbimenya, Umwe wakwirutseho waramusize, agera aho ananiwe afata umwanzuro wo guhindukira asubira inyuma arakwihorera, urakomeza uriruka uza kugera aho uyoberwa aho uwo wirukagaho arengeye nawe ushaka guhindukira, ese aho wibwira ko uwakwirukagaho yari gukomeza akarindira ko uzagaruka kandi nyuma yaraje kubona uwo bafatanya urugendo bakaruhuza ntawigeze yiruka ku uwundi ngo amunanize? (Mu isomo rya Musekeweya, paji ya Kigingi na Maribori, niho nasanze bavuga kuri ibi,nawe urambure igitabo uhasome urahakura byinshi), Ese ko ugirango biroroshye, ariko kandi turacyaganira:urukundo rwawe ni rwa Mukundabintu, ba Mukundabantu bari gukomanga iwawe ngo mushakire hamwe uko mwagera ku bintu munyuze ku bantu, dore warabyanze, urukundo rwawe rwo ntarwo nzi kuko warugize urw'abahisi n'abagenzi, ese ko ujya mu ishyamba utazi ugacayo inkoni utazi, ntufite impungenge ko ushobora kuzabona uwo ufite ibintu, mwabana akabona ko aribyo wari ukunze akabiguharira we akakwiyima, hanyuma ugahita usanga ko abantu baruta ibintu ,ukifuza gushaka bamwe bari bafite Ubuntu n'ubumuntu, nabo bakakwereka ko ubumuntu bakibufite ariko nta buntu bakigufitiye?, Muri iyo mbimenya yawe ndabona amarira agushoka ku matamba yombi, mfite ubushake bwo kuguhoza ariko sinyifite kuguha ibyo unsaba kuko hari abo namaze kubyegurira,niteguye kuguha agatambaro ukihanagura, ariko sinzigera nkuhanagura kuko ubu nanjye mfite uwo mpoza amarira, (Kandi kuri wa Mwalimu Musekeweya, nasanze mu ipaji ntibuka numero neza inkuru ya Gasore na Chantal yaravuze kuri ibi),ariko nzakwifuriza gukomera kandi nkubwire ko ugikomeje urugendo, ushobora kubona uzaguha agatambaro akanaguhanagura niba koko warahindutse, IYI NYAGWA IYO MBIMENYA YARI IJAMBO NUKO IZA NYUMA, urahirwa wowe uyitekereza mbere yo gushyira mu ngiro imyanzuro yawe.
124 MUTUNGIREHE BONIFRIDE, AKARERE KA Gicumbi
Fri, 16/Oct/2020, at 6.15 am
Gerageza ugere ikiganza mu cyanjye uce bugufi unyumve maze ukunde twicare mu urucaca nkuganirize ku byanjye,nunyumva nawe uzabiganirize abandi kuko bishobora kububaka, byaba byiza bikanabahindura kuko nanjye nahinduwe n'abandi: ni koko ngo agahanze umugenzi agasanga iyo agiye mu mikurire yanjye byari bigoranye kwibonamo bagenzi banjye, nashimishwaga no kubona abandi bababaye nkashengurwa no kubona abishimye, icyari kuba cyatsikamira utari uwanjye naragikundaga cyane byananshobokera nkagikorana ishyaka, ibakwe n'umurava,cyaraziraga kwishimira iterambere ry'abandi, nkanyurwa no kumva ibihombo byabo, ariko ijoro ryanjye ryo ryabaga ari iry'amateka, usibe kumbaza ibitotsi kuko akeshi sinamenyaga uko bisa, nari mfite umutima uhora udiha uko ndyamye unsubiza mubyo mbamo,inkomanga ikaba yose, inyoni za mu gitondo ziraririmba ariko njye umutima wanjye wa mu gitondo wabaga wuzuye inkomanga n'amaganya,icyo uzaba ntaho kijya, kuko ndabihagararaho nkubwire ko ijwi rya Rutaganira ariryo ryampamagaye mu ijoro keshi ariko mbifashwamo cyane nawa mutima utari ushyigikiye umutwe, sindasoza urugendo kuko nkirurimo kandi nubwo hari byinshi naretse, sindatera intambwe yo gusaba imbabazi abo nabikoreye, burya igiti cyemera kwakira imvura yose ikigwaho ariko siko yose ikigirira umumaro, niyo mpamvu mbaganiriza ibyanjye muri beshi ariko hari abakomeza kuca intege bagatuma ntatera intambwe ikwiye, twicaye mu urucaca rero ngo nkubwire ibyanjye nawe unyobore kandi umfashe no gusubira inyuma gusaba imbabazi no kubaka ibyo nasenye, tera intambwe unsanga,ndaca bugufi nkumve kuko nkwizeyeho inkunga ikomeye.
125 Uwimana Vedaste w'I Nyamagabe
Thu, 15/Oct/2020, at 6.24 am
Benshi muri twe turifuza kujya mbere, turashaka ko dusimbuka tukagera kure, ubanza hari ibyo dushaka gutaruka hagati mu urugendo, nyamara nigeze kumva ko ushaka gusimbuka akagera kure abanza gusubira inyuma, dore rero ngaha aho ihurizo rikomeye riri: abeshi nidusubira inyuma ntituzongera kuvayo, hari imitego myishi twasize tuhateze ntitwayitegura bityo ikaba yaduturikana, muri make hari beshi tuvuga ko dushaka kuba abatundukanye n'abo twari dusanzwe turibo ariko hari amakosa meshi turakosoye, abo twimye imbabazi, abo tutazisabye, abo tukifuriza inabi, muri make turifuza guterera imbuto hejuru y'urutare kandi tubizi neza ko zitazashora imizi, igikwiye ni iki bavandimwe nimucyo tubanze duhinge amasinde dufite tuyamaremo urwiri kugirango tuzabashe gutera imbuto twizeye neza ko izakura ikabyara izindi, ibi nitubikora ntakabuza tuzagera kure twifuza kandi ntituzaba tugitekereza ahahise ngo dutengurwe.
126 Uwamahoro Josephine, I Musambira
Tue, 13/Oct/2020, at 6.20 am
Niba waragerageje kubitekerezaho, ukaba warabashije kugera ahantu hari indabo z'ubwoko butandukanye, sinshidikanya neza ko wasanze izo ndabo hafi ya zose zihumura, zifite impumuro zitandukanye ariko zose nziza, hari izo wagezeho wifuza kuba wahigumira kubera umwuka mwiza zitanga, nyamara nta kiguzi tuzigomba kugirango ziduhe impumuro nk'iyo, ngaho rero nawe guhera ubu gerageza kubera abandi ururabo, bahumurire aho uri hose kandi nibakugeraho bifuze kugumana nawe, ibi bizanyurira mu bikorwa byawe, imvugo yawe kandi mu ubuzima bwawe bwa buri munsi, uru nirwo rurabo dukwiye gutera hose no gusigasira ngo rutaducika, nirugere hose kandi rukomeze iyo mpumuro kuko niyo ikenewe,ndi kubona u Rwanda rwuje impumuro nziza y'abarutuye,kandi ndi guhumurirwa n'umusaruro w'indabo nyishi tuzageraho ahazaza.
127 Nsabimana valens, I Nyakariro
Mon, 12/Oct/2020, at 6.13 am
Ubusanzwe uruganda rutunganya feza, itanura igatunganya zahabu ariko wowe muntu ushimirwa imyifatire yawe, ariko se nkubaze niba ari mibi ubwo uzaba ukiyishimiwe ra?, ibyo sinabisubiza ubwo bizaterwa n'ukureba ariko aha icyo bishatse kuvuga nuko imyitwarire yacu niyo igaragaza abo turibo, hari ubwo abeshi muri twe tuzisanga turi ba Kigingi, akeshi dusaba abo twimye, simpise mbasubiriza ngo nabo bazatwima kuko imitima y'abantu iratandukanye kandi ngo n'umubaji wayo ntiyayinganyije, tuzisanga turi ba Nyamwanga iyo byavuye maze twime abaduhaye, yoooo birababaje disi kutazirikana ko ineza yiturwa indi maze twe tukayisimbuza inabi, iherezo ryacu abateye uko rero sindyiyumvisha, ariko nkibaza nti bitunaniza iki kuba twese twaba ba Batamuliza cyangwa ba Vicky bo bashimirwa imyifatire yabo myiza kandi idufatiye runini?, urambwire nawe icyo uzashimirwa.
128 NAMBAJIMANA Jean Marie Vianney, akarere ka Rulindo
Sun, 11/Oct/2020, at 7.08 am
Uwamfashe ukuboko akamfasha kuva ahabi nari ndi sinagize amahirwe yo kugerana nawe aho nifuzaga kugera, twageze mu nzira nawe acika intege kandi urugendo rwari rwose, burya kugenda uri wenyine akeshi biragora, iyo ubonye uwo mufatanya nawe ntimusozanye nabyo bishengura umutima, iyo noneho mwaganaga aheza maze agasigara mu nzira ubabara kurushaho kuko nawe aba asigaye akiboshywe n'ibyari byarakuziritse, mu nzira turi beshi bari mu urugendo ariko ibigusha ni byishi biri gutuma tutazarusohoza twese, za Rushimusi ni nyishi zitubuza kuzashyika, birakenewe ko mwe ba Muzatsinda mwabashije gutsinda uru rugamba twe tukirimo mwadufasha mukatuvungurira ku ibango ry'ibanga mwakoresheje, natwe tubijeje gukurikiza no kubahiriza inama zanyu kuko aho mugeze hifuzwa na beshi.
129 Nshimyumuremyi jean Pierre, Akarere ka Gisagara
Sat, 10/Oct/2020, at 9.30 am
Nyamara ubu ndabyicuza, iyaba ibihe byasubizwaga inyuma, ngo iminsi yanjye napfushije ubusa subireyo nikosore,ndabyibuka ko igihe kinini nabwirwaga sinumve, nkerekwa ibikwiye ariko simbone, nkahamagarwa iteka gufatanya n'abandi ariko nkabatera umugongo,burya ngo ijoro ribarwa n'uwariraye kuko iyo ndebye iminsi nsigaye siganwa nayo ngo mpindure ibyahise ngorwa nuko hari ibyo mbona bitakishobokera, hari abatabarutse narababaniye nabi bagenda ntabasabye imbabazi, inkomanga ku umutima ni yose, hari abo nimye ubufasha kandi nari mfite ubushobozi bwo kubutanga, none ubu mfite ikidodo, ikirenze kuri byose ndi gusaba abo nimye none ikimwaro ni cyose,ndicuza byinshi ariko nsaba n'imbabazi,nzi ko neza mfite abanyumva, ariko nkabinyuza kwa Rutaganira we wahinduye amateka yiwe, uwari ruharwa mu ubuhemu akaba agize aho agera yubaka amahoro, namwe rero mumbohore ku ngoyi nziritseho kandi mbizeza ko nahindutse, erega isubira niyo mbi, kandi ni icyaha.
130 Seburakeye Francois, Muhanga
Fri, 09/Oct/2020, at 6.22 am
Uraho Munyarugendo, uraho nawe dufatanyije urugendo, nibyo koko unyikirije neza, dufatanyije urugendo kandi intego yakabaye imwe, iyi ni indamukanyo yagakwiye kuturanga kandi ikaduhora ku umutima,ninumva kandi nkazirikana ko dufatanyije urugendo nzazira kuguhemukira nawe wirinde kuntenguha, nzaharanira igituma dusohoza urugendo nawe uharanire ko urugendo rwacu rwaba ruhire, nta kabuza aha tuzagerayo twese kandi twishimye, tuzaba tuzira amavunane kuko ntawuzasiga undi cyangwa ngo ananize mugenzi we, nzifuza ko aheza ngeze nawe wahagera nawe unyifurize ko ibyiza ugezeho nabigeraho, intero izahora ari imwe ntera nti Uraho munyarugendo, nawe n'umutima mwiza uti uraho nawe duhuje urugendo, gira urugendo ruhire kandi urusohoze amahoro.
131 Nsabimana Eric, akarere ka Bugesera
Fri, 09/Oct/2020, at 6.12 am
Iyo andi hafi ngira amahoro yanjya kure nkagira amaganya, iteka mba nifuza ko yampora hafi tukabana aho ndi hose kuko mba ntekereza ko ashobora kundekura nkongera gutwarwa n'ibishuko, nkasubira aho nahoze kandi ntabyifuza, niwe nahisemo mu bandi, ni igitego mu bantu bose n'ibibaho byose, niwe mujyanama ukwiye nabonye kandi nkamenya wandutiye abandi, hari abanshukaga bambeshya ngo baranyubaka, hari abandohaga bambeshya ngo baranyobora, hari abantereranaga aribo nari niringiye, ariko burya hari ubwo umuntu ayobagurika ariko akageraho akabona inzira ikwiye, hari ubwo unyagirirwa ku mbaraza z'abandi ariko igihe kikazagera nawe ugatunga inzu yawe aho wakugamisha n'abandi, nguko uko ingendo zacu ziteye ariko njye wamenye Musekeweya mbere yawe namukuratiraga ngirango nawe mufatanye urugendo, azakuyobora kandi akubere n'ubwugamo bugukingira ikibi n'ubuhemu.
132 HAKIZIMANA THEONESTE, NYARUGENGE
Thu, 08/Oct/2020, at 6.17 am
Dushobora kugabanya ubukana bw'urwango twabayemo, dukora ibyiza byibagiza bimwe bibi twabayemo, si byiza ko guhora twitwaza ko twashutwse biduhora mu mvugo kuko buri wese afite umutimanama we wari kuba wamubwira ngo have sigaho, aho wanyuze wunamye ushobora kuhanyura uhagaze wemye kandi abaguhungaga bakagusanganira, erega zirikana ko na ba Gakwaya bahemutse, ariko nyuma baje gusaba imbabazi, barababarirwa none ubu nibo basangwa b'abizerwa mu miryango, nawe nanjye duharanire kuba muri abo kandi dutere Ikibi umugongo ubuhoraho.
133 NTIRENGANYA Maurice, akarere ka Nyaruguru
Thu, 08/Oct/2020, at 6.07 am
Nta kindi ntegereje usibye kuza kukureba, mbabarira ntuzanyihishe kuko sinkiri wa wundi wari uzi mbere, nzaza nzanywe no kugusaba imbabazi no kukubwira ko ntazongera kuba uwo batinya, ese uzambabarira?, urakeka nzagira ibyishimo bingana iki numbwira uti,Bohoka ku umutima?, ndakwinginze uzambabarire kuko njye sinkiri Kananga wo gukuza utununga tw'umutima ngo bityo nkomeze ubuhemu, icyo nkusaba ni ukuntega amatwi ukanyumva kugirango nanjye mbohoke kandi numbohora nanjye nzahita nigisha abandi kubohora abakiboshye imitima ariko mbohora n'abo nkiboshye, Rurema yaremye muntu amuha ubutungane, bwa butungane aburengaho arahemuka ariko amuha n'umwanya wo gusaba imbabazi niyo mpamvu nanjye nifuza ko wongera kunyoza umutima.
134 Nsabimana valens w'i Nyakariro
Tue, 06/Oct/2020, at 6.21 am
igihe wa mubyeyi yari agitwite umwana we, hari mu bibazo byishi bijyanye n'imibanire na bagenzi be higanjemo umutekano muke ushingiye ku kutumvikana, intonganya zihoraho, imirwano n'ibindi bibi nkabyo, akibyara wa Mwana yahisemo kumwita Bucyanayandi, yumvaga ko uko byamera kose ibihe bizahinduka ibyari ibibazo bigahinduka ibisubizo, yigiriraga icyizere cyane kuko yaje gukabya inzozi, wa mwana we yaje gukurira mu isi nshya itandukanye n'iyo ababyeyi be babayemo igihe kirekire, ni mu gihe cy'amahirwe cyahuriranye nuko duhawe Musekeweya kugirango adufashe kurwanya no gukuraho izo mbogamizi zose zatumaga twitwa amazina adutega iminsi, sinshaka kongera gutekereza gusubira ahashize kuko nta cyiza nahabonye ahubwo reka ndusheho kugirira icyizere ahazaza kuko hafite umuyobozi ukwiye.
135 Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru
Mon, 05/Oct/2020, at 6.08 am
Ahashize hari heza ariko ejo hazaza hakubera heza kurushaho, ibyiza wagize ucyugarijwe n'igihu cy'umwijima, nugera aho uhura n'urumuri rutamirije ikirere cyose, umutima n'inzira zawe zose urumva bitazarushaho kuba byiza, dore twagize ubuhemu inshuti igihe kirekire, none tumaze gusobanukirwa ko twari twarayobye, ubwo se urumva nitumara guhitamo inzira imwe twese ahazaza hataba heza kurushaho?, reka tuhategure twese, dutahirize umugozi umwe kandi dusenyera ibyiza, ndabona twese ahazaza turi ba Hirwa kuko turi guhirwa n'urugendo.
136 NIYONSENGA BOSCO, I BURERA
Sun, 04/Oct/2020, at 7.53 am
Harabaye ntihakabe kuko aho nabaye sinifuza kuhasubira nawe ubwawe sinahakwifuriza, mba nongeye no kugira nti haraphuye hogapfa ariko kuko ntakwifuriza umuntu uyu cyangwa uyu kwamburwa ubuzima ahubwo niba yarampemukiye nkamusabira guhinduka, ubwo uko natangiye nawe birakwereka ko ntakuriye heza, birakwereka ko urugendo rwanjye rwari rugoranye kugeza ubwo no kumva nakwibaza nti naremewe iki byazagamo, mu bisanzwe nuko ntawugira amahitamo y'aho avukira cyangwa se aho akurira kuko iyo biza kuba bibaho sinariguhitamo gutura mu nzira y'ingeso mbi, abuzuye bakigisha urwango, abanga abandi kuko batangana mu mibereho yabo, abaterwa ishyari n'uko umuturanyi runaka abarushije ikintu runaka, abashimishwa no kubona uwari ubayeho neza asubira inyuma, uwagura imodoka yahirima bagakora iminsi mikuru n'ibindi byishimo bitandukanye biza hejuru y'umubabaro w'abandi, gusa nawe urabizi, ngo agacumu kazaguhorera ntumenya iyo gaturutse,akamanutse mu myaka 16 ishize ko ntikamporeye gusa ahubwo kaje no guhashya n'abari kuzavuka biteguye guhemuka, iyo aho dutuye hose haza kuba hari ba Munyemanzi, Samvura, Rita, Gihana n'abandi nkabo, ntitwari kuzongera kwicuza ko habaye ariko ntihakabe, gusa abeshi mwaturemyemo abandi bantu bashya, mudutandukanya n'amateka mabi twakuriyemo, ariko mukadutoza kutazayibagirwa kugirango atazagaruka, Uwabyara umwana akamwita Shema bityo akazajya amutera ishema mu byiza akora bitwaye iki?, ese uwagira ba Batamuliza beshi bo aho ubwo twazongera kwikeka ikibi ukundi?, ngaho rero ni ahacu njye nawe, kandi twubake ibizanyura abaturi inyuma.
137 Dushimiyimana olivier, akarere ka Nyanza
Sat, 03/Oct/2020, at 12.00 pm
Kubw'umuturanyi mubi warampemukiye unyangiriza ubuzima igihe kinini, kubw'uko wanyerekaga ko unkunda, ukangira inama mbi umbeshya ko unkunda nabyicujije igihe kirekire ariko ngira amahirwe ndahumuka,njye wowe unyumva nakubwira ko nabeshywe igihe kirekire, nkora ibidakwiye kubera umuturanyi/umubyeyi mubi, nunze ubumwe naba Rutaganira bo hambere ndetse nkumva nabatera ingabo mu bitugu ahubwo nkabangamirwa no kutagira aho mbabona, iyo ugize umuyobozi mubi, umutima wawe wari mwiza urahinduka ukaba icyo we yifuza kandi akagutwara uko ashatse, ubu navumbuye ko nayobye, uwakanyoboye arampabya, uwakanyubatse aba ariwe usenya, gusa ubu simvuze ko nashwanye nawe, ahubwo namweretse ko namaze kumenya ukuri ariko sinamujya kure kugirango nawe ndebe ko azatera intambwe iganisha ku guhinduka, ndabibona ko hari ikigenda gihinduka muri we, ndabibona ko buhoro buhoro nawe azamenya ukuri ariko kandi mu gihe nyiriho nzashimira umuvandimwe HIRWA, kuko intera ngezeho nyikesha we, abambaye hafi namwe sinzigera mbarenza ingohe, kandi n'abakiri mu rwobo nk'urwo nari ndimo nzabafasha gutera intambwe nk'iyanjye.
138 Dushimiyimana olivier, akarere ka Nyanza
Sat, 03/Oct/2020, at 12.00 pm
Kubw'umuturanyi mubi warampemukiye unyangiriza ubuzima igihe kinini, kubw'uko wanyerekaga ko unkunda, ukangira inama mbi umbeshya ko unkunda nabyicujije igihe kirekire ariko ngira amahirwe ndahumuka,njye wowe unyumva nakubwira ko nabeshywe igihe kirekire, nkora ibidakwiye kubera umuturanyi/umubyeyi mubi, nunze ubumwe naba Rutaganira bo hambere ndetse nkumva nabatera ingabo mu bitugu ahubwo nkabangamirwa no kutagira aho mbabona, iyo ugize umuyobozi mubi, umutima wawe wari mwiza urahinduka ukaba icyo we yifuza kandi akagutwara uko ashatse, ubu navumbuye ko nayobye, uwakanyoboye arampabya, uwakanyubatse aba ariwe usenya, gusa ubu simvuze ko nashwanye nawe, ahubwo namweretse ko namaze kumenya ukuri ariko sinamujya kure kugirango nawe ndebe ko azatera intambwe iganisha ku guhinduka, ndabibona ko hari ikigenda gihinduka muri we, ndabibona ko buhoro buhoro nawe azamenya ukuri ariko kandi mu gihe nyiriho nzashimira umuvandimwe HIRWA, kuko intera ngezeho nyikesha we, abambaye hafi namwe sinzigera mbarenza ingohe, kandi n'abakiri mu rwobo nk'urwo nari ndimo nzabafasha gutera intambwe nk'iyanjye.
139 ISHIMWE SERGE VALENTIN,NYARUBAKA ,KAMONYI
Fri, 02/Oct/2020, at 4.49 pm
Mu kiganza cy'iburyo ufite itara ryaka,ariko ndebye neza nsanze ibumoso ufite umuvuba kandi uwo muvuba urazimya rya tara,birababaje kuko ukiri mu mayirabire kandi ugaragariza abantu ko ushaka gutwarira itara abandi,ntabwo ari byiza kuko hari abashobora kugukurikira wagera hirya ukabata mu nyenga kuko kwa kuboko kw'ibumoso gushobora kurusha imbaraga ukw'iburyo,uracyakwiye kwikosora no kwisubiraho ukazirikana kuri iryo tara wemeye gutwara kandi ukarishyitsa aho wemeye kurigeza,abagukurikira nabo uzabayobore ahakwiye kuko bakwizeye nk'umuyobozi mwiza,ujye iteka uzirikana kucyo umariye abandi kandi nawe umenya ko bagufatiye runini,aho twese twifuza kugera ni ahaduhuje twese ariko duhurira mu byiza.
140 NSABIMANA ERIC,AKARERE KA BUGESERA
Fri, 02/Oct/2020, at 4.24 pm
Umwe waguteye kwishima,nawe murinde kubabara,urabizi ko akebo kajya iwa mugarura kandi ibyoroshye nuko ibyo agusaba bidasaba ubushobozi bundi cyangwa ngo ujye kubisaba ahandi,yaguhaye kuba uwo uriwe none kandi wishimiwe n'abandi,urabyibuka neza ko mbere watambukaga bakavuza induru,abandi bati murave mu nzira,abandi nabo bati nimukinge imiryango,none dore uratambuka bagusanganira,icyuho yaragisibye none kumwitura ni ukudasubira hamwe wahoze n'aho wanyuze hose,azahora ari MUSEKEWEYA kandi azahora aseka kubwo gushyira mu ngiro ibyo yagutoje,urakarama kandi urahe n'abandi kurama.
141 HAKIZIMANA THEONESTE,AKARERE KA NYARUGENGE
Fri, 02/Oct/2020, at 4.17 pm
Humura rwanda nziza,ndi kuguhumuriza kuko nari mu baguteye umugongo none narahindutse,ndabyibuka ko nari udashobotse bityo nkadindinza byishi mu iterambere rigamije amahoro iwacu,ndabyibuka ko nar umukunzi n'umufana waba RUTAGANIRA,KANANGA,ZANINKA n'abandi,nzi neza ko ubwo nari ntarahinduka nishi byishi nkiza bike,yewe ndetse mvuze ko ari ntan'ibyo nakijije sinaba mbeshye, ndabihamya neza ko ntiyumvagamo abantu nka BATAMURIZA,SAMVURA NA BA MUZATSINDA,sinashyigikiraga byo bakora kandi numvaga mfite n'ubushobozi bwo kubarwanya nabamagana nivuye inyuma,ahwiiii,nararuhutse kandi ndatuje kuko byishi byandwaniraga mu umutima namaze kubyirukana muri njye mbishyira ku uruhande,mfite abampumurije bangarura ibumuntu kandi narahoze mbarwanya,nzahora nshima ko mu babyeyi mfite uyu munsi ba BATAMURIZA aribo bambereye ku uruhembe,icyo mbasaba ni ukumfasha gukomeza gusigasira aho maze kugera no kutibagirwa aho navuye,ndumva itsinzi iri imbere kandi ndatera intambwe nkisanganira.
142 NTIRENGANYA Maurice, akarere ka Nyaruguru
Fri, 02/Oct/2020, at 2.31 pm
Umurinzi w'ukuri ni udasinzirira ku nshingano kuko ashobora gusinzira agakanguka ibyo arinze byanyazwe, ese uwo azasobanurira iki sebuja, mu gihe atazaba amugaragariza ibyo yamuragije byose?, nta kabuza azafatwa nk'indangare kandi abihanirwe, nawe uti ese ko wajimije mu mvugo urashaka kugera kuki?, reka nkufashe: burya muri twe ntawe utari umurinzi, buri wese afite ibyo arinze ahubwo nuko uburyo tubirinzemo butandukanye, ese niba warahawe kuragira amahoro, wibwira ko iyo ari inshingano yoroheje?, niba ariko ubyibwira sibyo, niba warahawe kurinda ibyiza wagezeho cyangwa se mwagezeho, uzirikane ko ufite akazi gakomeye, wahawe kuragira no kureberera ba Prince na ba Princess ,uzirikane ko wabahawe ari abaziranenge, bivuze ko nawe ukwiye gusigasira umutima wabo uzira icyasha kugirango nuhamagwa kumurika uzaserukane ishema n'icyizere, ndabizi neza ko dufite abafasha hafi kuko ba Muzatsinda twabahawe nk'abarinzi bacu,bazadufasha kandi bazatuba hafi kuko bazirikana kwita kuzo baragijwe.
143 NTIRENGANYA Maurice, akarere ka Nyaruguru
Fri, 02/Oct/2020, at 7.49 am
Umurinzi w'ukuri ni udasinzirira ku nshingano kuko ashobora gusinzira agakanguka ibyo arinze byanyazwe, ese uwo azasobanurira iki sebuja, mu gihe atazaba amugaragariza ibyo yamuragije byose?, nta kabuza azafatwa nk'indangare kandi abihanirwe, nawe uti ese ko wajimije mu mvugo urashaka kugera kuki?, reka nkufashe: burya muri twe ntawe utari umurinzi, buri wese afite ibyo arinze ahubwo nuko uburyo tubirinzemo butandukanye, ese niba warahawe kuragira amahoro, wibwira ko iyo ari inshingano yoroheje?, niba ariko ubyibwira sibyo, niba warahawe kurinda ibyiza wagezeho cyangwa se mwagezeho, uzirikane ko ufite akazi gakomeye, wahawe kuragira no kureberera ba Prince na ba Princess ,uzirikane ko wabahawe ari abaziranenge, bivuze ko nawe ukwiye gusigasira umutima wabo uzira icyasha kugirango nuhamagwa kumurika uzaserukane ishema n'icyizere, ndabizi neza ko dufite abafasha hafi kuko ba Muzatsinda twabahawe nk'abarinzi bacu,bazadufasha kandi bazatuba hafi kuko bazirikana kwita kuzo baragijwe.
144 NTIRENGANYA Maurice, akarere ka Nyaruguru
Fri, 02/Oct/2020, at 7.49 am
Umurinzi w'ukuri ni udasinzirira ku nshingano kuko ashobora gusinzira agakanguka ibyo arinze byanyazwe, ese uwo azasobanurira iki sebuja, mu gihe atazaba amugaragariza ibyo yamuragije byose?, nta kabuza azafatwa nk'indangare kandi abihanirwe, nawe uti ese ko wajimije mu mvugo urashaka kugera kuki?, reka nkufashe: burya muri twe ntawe utari umurinzi, buri wese afite ibyo arinze ahubwo nuko uburyo tubirinzemo butandukanye, ese niba warahawe kuragira amahoro, wibwira ko iyo ari inshingano yoroheje?, niba ariko ubyibwira sibyo, niba warahawe kurinda ibyiza wagezeho cyangwa se mwagezeho, uzirikane ko ufite akazi gakomeye, wahawe kuragira no kureberera ba Prince na ba Princess ,uzirikane ko wabahawe ari abaziranenge, bivuze ko nawe ukwiye gusigasira umutima wabo uzira icyasha kugirango nuhamagwa kumurika uzaserukane ishema n'icyizere, ndabizi neza ko dufite abafasha hafi kuko ba Muzatsinda twabahawe nk'abarinzi bacu,bazadufasha kandi bazatuba hafi kuko bazirikana kwita kuzo baragijwe.
145 UWAMAHORO JOSEPHINE'MUSAMBIRA,KAMONYI
Thu, 01/Oct/2020, at 1.01 pm
Abemeye kubera inzira y'inzozi abandi,mwadufashije kwambuka icyambu twifuzaga kugera hakurya yacyo,byagoraga beshi kumva ko tuzabona inzira ariko kubw'inama nziza zanyu,inzozi zacu zahinduwe impamo,abari barayobye twongeye kwereka inzira ikwiye,abari baracitse intege twongera kugira imbaraga kandi imbaduko ziradusanga,igihe tugikomezanyije namwe twifuza ko twazasubira no hakuno y'uruzi kureba abasigaye bifuza kwambuka'hari beshi bifuza kudusanga kuko aho turi hazira umwiryane kandi hifuzwa na buri wese,nyamara ndabona naba RUVUBURA baza badusanga kandi natwe twiteguye kubasanganira tubafata ikiganza,ibyasaga nk'ibikomeye biri koroha niyo mpamvu mpamya neza ko naba MUGENGA bazatugana,turizera neza ko uyu muyobozi twahawe azageza bose ku mihigo y'amahoro kandi abaza bahabwa ikaze rikwiye n'abamaze kumenyera umuryango mugari dutuyemo,ntabe arinjye usigara nigunze kuko hamwe na MUSEKEWEYA,uwasekewe n'urukundo arishimye.
146 Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru
Tue, 29/Sep/2020, at 7.34 am
Turi abantu batagira ubumuntu, abo nibo ntandaro y'ibibazo mu bantu, turi beshi bababazwa n'itsinzi z'abandi, aho kuzishimira kugirango natwe izacu zizabone abazishimira, turangwa no gukuririza urwango kandi tuzi neza ko urukundo arirwo rukwiye kuganza, mpamya neza ntashidikanya ko uwaduhagarikira Zaninka imbere ngo maze imfura muri twe imutere ibuye, twakwikubura turi imbaga nyamwishi akaba yakwisanga we ubwe ari umwere, nyamara byishi twirirwamo tubikora tuzi ko ari bibi, tuzi ko twe n'uwabidukorera byatubabaza ku uburyo bukomeye, none ni kuki tutari gushaka gukorerwa ibyo dukorera abandi?, mu ubushobozi bwawe unsubize kandi mu kubyibazaho cyane biguhe umwanzuro ukwiye.
147 UWAMAHORO JOSEPHINE,NYARUBAKA,KAMONYI
Mon, 28/Sep/2020, at 9.33 am
Aho navuye hatandukanye cyane n'aho wavuye,birashoboka njye navuye kure cyane ugereranyije nawe kimwe nuko byaba ari wowe wavuye aharenze ahanjye,aha ndavuga mu myumvire,imitekerereze,ingiro,no kubaho kwanjye mu mibanire n'abandi'ariko kandi icyo mvugira ibi nuko nanone nshimishwa n'aho maze kugera ubwo bijyanye no guhinduka k'uko nari mbayeho,twese dushobora guturuka ahantu hatandukanye ariko tugahurira hamwe rimwe na rimwe duhujwe n'umuntu umwe biba ari byiza kuko aba aduhuje kubw'intego runaka,njye aho nageze nahagejejwe na MUSEKEWEYA kandin'aho navuye niwe wankuyeyo,beshi tuganira duhuje intero kandi n'ingiro ni imwe,ariko icyo nibaza ni iki:aho tujya twarahageze?,nsubije ngo oya naba mbeshye se?,ndabona tutaragerayo,hari byishi dukeneye kubaka bitarubakwa uko byifuzwa,hari byishi tugisabwa guhindura kugirango aho twifuza hagerweho,hari icyo twiyemeje cyo kugira umunyarwanda umwe wuje urukundo,ineza,n'amahoro kandi ntiturakigeraho,tuyobowe n'uwadukuye aho twari turi rero tuzesa imihigo kandi ngo n'abagiye inama ,Imana irabasanga.
148 Ishimwe Serge Valentin, Nyarubaka, Kamonyi
Mon, 28/Sep/2020, at 8.24 am
Iyo urugemwe rwitaweho kuva rugifumbirwa, rugaterwa mu ubutaka bwiza, rugahabwa ifumbire ikwiye, rukabagarirwa ku gihe, byaba ari mu gihe cy'izuba ryishi rukavomerwa, nta kabuza urwo rugemwe rutanga umusaruro rwari rwitezweho kandi ugashimisha nyirawo, ariko rero iyo bidakozwe uko, ibyari byitezwe sibyo bisarurwa, nguko rero uko umwana uzamukiye mu biganza by'ababyeyi beza bimugendekera, aho akura ari Umuhuza wari utegerejwe, akaza aje kusa ikivi cyateruwe n'abamwibarutse hamwe n'abandi bose bagize uruhare mu gutuma agera aho yishimiwe, hirya gato naho hari ababa barwana no kwikura muri bya biganza bibi bazamukiyemo, bakaba abizerwa atari uko babitojwe n'abo mu umuryango,ahubwo bararwanye urugamba rukomeye rwigobotora inama mbi bahawe, bikarangira bageze ku tsinzi, nanjye numva umuhamagaro wa twese waba uwo, kandi utsinze agaharanira ko atazanyagwa iyo tsinzi ukundi, tubiharanire twese rero kandi tumenye ko gushaka ariko gushobora.
149 Seburakeye François, Akarere ka Muhanga
Mon, 28/Sep/2020, at 6.56 am
Niwe Maman w'abana bawe, iteka uzahora wibuka ko ariwe mwafatanyije guha ubuzima ba Musumbabihe no kubaha uburere bw'ibanze nubwo bitabaye ngombwa ko mukomezanya kubabera abunze ubumwe, icyo uzicuza kandi kitazakuvamo ni uko uzahora wishinza ko wabateye igikomere mu ubuzima dore ko nawe ubwawe kitazabura kukugiraho ingaruka, mwari umuryango mwiza, muhuje urukundo, uhemutse asaba imbabazi, uhemukiwe nawe akazitanga, none ngo ya minsi y'imitindi itandukanya abakundanye niyo yabaye kidobya ituma ibyari byiza bihinduka ibyago, warihuse cyane gufata umwanzuro kandi nanone wagiye kare kuko hari ubwo uzashaka kugaruka,reka nkubwire: umunyarwanda yagize ati intamenya irira ku umuziro, kandi ngo iyo mbimenya yari ijambo nuko yaje nyuma, sinkwifuriza kuzarira bwa kabiri ahubwo nasaba ngo ahazaza hawe hazabe heza nubwo bigoye kuko ndakureba nkabona urasubiza amaso inyuma ukazenga amarira mu maso, nkusabiye guhirwa ariko nanone nkusabye kuba wakongera ukaba wa Gasore namenye mbere, ugire amahoro n'amahirwe.
150 Nsanzimana Eric, Nyakariro
Sun, 27/Sep/2020, at 3.03 pm
Njye naje nkusanga kuko nari ndi kubona ko nkukeneye, hari beshi bakwihunza kuko bataramenya icyo uricyo n'icyo umaze muri bo, hari abakwihunza kuko bagendeye ku bandi nyamara ni uko baba babeshywe bakabwirwa ibitaribyo kandi bafite kwirebera, abegereye ba Batamuliza bamenye ukuri, naho abayoboje ba Shema bagendanye ishema mu urugendo rwabo, njye nzakomeza kukwisunga rero kuko uri byose nkeneye.
151 NAMBAJIMANA jean Marie Vianney, Rulindo
Sun, 27/Sep/2020, at 2.55 pm
Icyo ntazi ni uburyo waje mu ubuzima bwanjye ukihuza nanjye,gusa icyo nahamya ni uko waje nkukeneye kuko wubatse byinshi muri njye,ibindi urabisana kandi byaragaragaraga ko byasenyutse kandi bikwiye umwubatsi w'umuhanga,mu kuza kwawe ushobora kuba warabanjye kubaririza ukamenya ibyo nyennye hanyuma ukaza uzanye ibisubizo binyura umutima wanjye,itafari wazanye ku urukuta rw'umutima wanjye ndahamya neza ko rizabera abandi bubatsi urufatiro rwiza rw'abandi bubatsi kuko ryuje ibyangombwa byose bikenewe nabo kuko ryakozwe n'umwubatsi w'umuhanga,ntacyo wanganya ubuzima burimo ba Muzatsinda kuko iteka bahora badufasha gutsinda ikibi,tugatera intambwe nziza igana mu kubaka no gusigasira ibyiza,dufatanyije tuzakomeza kubaka ibyifuzwa n'abanyarwanda bose kandi bizabera icyitegererezo n'icyerekezo abandi.
152 Nsabimana Eric, akarere ka Bugesera
Sat, 26/Sep/2020, at 8.07 am
Nibyo koko warize, urabishimirwa ko waharaniye kugira ubumenyi kandi ukanabigeraho yewe ndetse bikanaguhira bikagutunga, ubayeho neza kandi urabyubahiwe kuko byakugejeje ahashimishije, njye rero reka nkubwire warize uraminuza ariko hari icyo wibagiwe kuri wowe kandi cyari kunganirana n'ayo mashuri wize, igitangaje kuri ibyo nuko cyo kitagusabaga kugana ishuri ngo wicare imbere ya Mwalimu, aguhe ubwo bumenyi, nutsindwa usibire cyangwa uhanwe mu ubundi buryo, rero wananiwe kwiga kugira UBUMUNTU NO KUBA UMUNTU UFITE ICYO AMARIYE ABANDI, icyo twari tugukeneyeho kuruta ibindi ni ukugira urukundo, gusaba no gutanga imbabazi, kumva abababaye no kubafasha mu ubushobozi bwawe, Ese nkwibarize byakunanije iki ko nta mashuri ntan'ingengo y'imari byagusabaga?,ariko kandi menya ko ntarirarenga, umwanya wo gukora ibyo uracyahari kandi ababikeneye bariyongera ku bwishi uko bwije n'uko bukeye, urugemwe watera none rwakura vuba kandi rukazasarurwa rufitiye beshi akamaro.
153 MWIZERWA GILBERT,AKARERE KA GASABO
Fri, 25/Sep/2020, at 2.14 pm
Hari beza batambutse aho kubigiraho turabakwena cyane,twageze aho tubita imburamukoro,tubahindura indangari n,abatazi icyerekezo,abo baratambutse birarangira kuko icyiza kidapfa gushimwa na bose,ababi bo baje twabagize inshuti turashimagiza nyuma ibyo bakoze natwe bitugiraho ingaruka kandi barabikoreye hakurya y'iwacu,nyamara bamwe muri twe nibwo batangiye guhumuka babona ko ibyari bikwiye guhabwa agaciro atariko byagenze ahubwo ibyari bikwiye kwamaganwa bikaba aribyo byahawe icyicaro none biradusenyeye,twe turabyina tuvamo nyamara twari dukwiye kuvamo tubyina none mwebwe abakiri bato MURAMENYE NSHUTI Z'URWA GASABO,ikibi nikirwanyirizwe kure kandi cyamaganwe uko bikwiye,icyiza kimikwe yewe ndetse kinabagarirwe kuko ntibikwiye ko iyo mbimenya izagaruka mu mitwe yanyu nkuko twe dusazanye nayo,simbaruta cyane ariko nabahanura kuko ikimitswe kitari gikwiye kandi namwe ubwanyu murabona,nimube abakwiye mu bikwiye.
154 NTIRENGANYA MAURICE,AKARERE KA NYARUGURU
Fri, 25/Sep/2020, at 2.08 pm
Ese iyo ejo hashize nanjye nza kuba mpari,nari kubyitwaramo nte?,ese aho sinshobora kuba nseka abandi ntibahanyuze gitwari kandi nanjye iyo nza kuba mpari nari gukora nk'uko bakoze cyangwa se nkanaharenza?,birashoboka ko naba ndi guseka abadakwiye kuko nanjye uyu munsi nari kuba ndi Gakwaya imbere ya Vicky,amazi meza niyo agaragaza ishusho nyayo y'uyarebamo ariko hari ubwo iyo nza kuba mpari njye nari kuyarebamo akangaragariza ko mfite ico ryishi yewe ndetse ntakwiye no kuyakarabamo,igihari kandi gikwiye ni iki:dushime abari bahari batiroshye mu kibi,dushime abakiroshyemo ariko uyu munsi wa none bakaba barahindutse,dushime n'abo bose bakomeje kutwigisha koikibi kitubaka ahubwo gisenya kugirango natwe tuzajye tukigendera kure,ntugaseke uwakoze nabi wowe utari uhari birashoboka ko nawe byari kuba uko ahubwo bigusigire isomo ku mu gihe nawe witwaye nkuko yitwaye ibiri kumubaho bizagukomangira ejo.
155 UWAMAHORO JOSEPHINE'MUSAMBIRA,KAMONYI
Fri, 25/Sep/2020, at 2.02 pm
Nawe suko udashoboye,urashoboye rwose,ahubwo icyo udashoboye ni ugukora ibyo ashaka no guhuza n'ibimunyura,erega n'abandi banyuze aho bari intungane,ariko gutungana kuri we byarananiranye,ni ntawe uvuze ko uzaterwa ibuye cyangwa ngo wamaganwe kuko wabaye umukazana mubi,oya rwose,wowe ukomeze gukora ibikwiye kandi mugihe cyabyo ufite abagushima,abanyarwanda bo bagize bati niko zubakwa ariko njye siko mbibona kuko ntizubakirwa mu kunenga no kunegura ibidahari,ntizikwiye kubakirwa mu kudashima ibikorwa bihari byiza ahubwo ukavuga ko ntacyakozwe,ukomeze kwihangana kuko hari n'abandi bari kukwigiraho uko uri kubyitwaramo kugirango n'abo nibahura n'inzira nk'iyawe bazamenye uko bayisohoza,ba MABUKWE namwe nimuduhe agahenge kuko dufite ibyo dushoboye.
156 NAMBAJIMANA Jean Marie Vianney, akarere ka Rulindo
Tue, 22/Sep/2020, at 6.46 am
Imbuto wafumbiye yarameze igeze hejuru iruma iracika kubera kuyima umwanya ngo uyiteho,inzu wubatse nayo yageze aho isenyuka kuko wayubatse ariko uyima ibikoresho bikomeye byari gutuma iramba, ese ubundi ntabwo wari uzi ko UMURINZI W'INZOZI ARI NYIRAZO?, ni kuki ibyiza watangiye byose byagusubiranye inyuma kandi byari kuzakugirira umumaro ahazaza?, ibi rero reka tubigereranye n'amahoro duhora twifuza ariko bikatunanira kuyasigasira:uti ndasumbirijwe, nabuze amahwemo, uwampa aho mpungira aka gace wenda nahumeka kabiri, ibi byose biri hamwe n'ibindi byishi uhora uvuga ko bikubangamiye,ntugize agahenge wahoraga wifuza, sibwo nawe wirengagije bya bibazo wari urimo se?!, sibwo se nawe utangiye guhemuka no gukorera abandi ibidakwiye?,harya ubwo wibwira ko ibyo bitakugarukira?, ese aho waba wibuka inkuru yawa MUBYEYI WIBERAGA MU GISATE CY'INGUNGURU?,sinkusubije mu ishuri ariko nawe wumve ko ibyiza ugeraho uba ukwiye kubisigasira kugirango ejo bitongera kugucika ukifuza ubugira kabiri kandi wari warasubijwe.
157 NTIRENGANYA Maurice, Nyaruguru
Mon, 21/Sep/2020, at 1.45 pm
Erega ntateye nkawe, wishaka ko aza nkuko waje, dore we yemeye kugororwa yemera icyaha aricuza,asaba imbabazi kandi yemera guhinduka, wimutegerezaho ko agiye kugaruka gufatanya nawe mu ubuhemu ahubwo aje kugufasha guhinduka nunanirana akurwanye, ahubwo umutege amatwi, wumve inama akuzaniye ubundi umufashe mu urugendo rushya atangiye,, Ni Ruvubura ugiye kuvubura amahoro aho yavubuye amahane kandi yaje yiyemeje.
158 Hakizimana Theoneste, Nyarugenge
Mon, 21/Sep/2020, at 1.17 pm
Warwanye urugamba ariko nturarutsinda, aho bigeze niho hagusaba imbaraga kugirango utsinde nyakuri, nugera ku tsinzi nabwo ntuzaryame ngo usinzire kuko uwo watsinze azahora ategereje kukwigaranzura, ibyo wakoze byiza hari ba Mugenga bagambiriye kubisenya, komeza ube maso rero kandi uharanire guhindura n'abo bakurwanya, natwe i Nyarugenge tuzafatanya nawe, tugutere ingabo mu bitugu kugirango dusigasire itsinzi, dufatanyije tuzaganza ikibi, uri Musekeweya kandi uwakwise natwe yaduhaye intero nziza mu kwita abazadukomokaho, ni Hakizimana w'i Nyarugenge
159 MWIZERWA GILBERT,AKARERE KA GASABO
Sun, 20/Sep/2020, at 10.25 am
Nawe urakenewe,uru rwanda rugukeneyeho umusanzu ukomeye ariko ikibazo gihari nuko utamenya ko hari icyo wowe utegerejweho,hari byishi bihari wafasha ariko aho kubigiramo uruhare urabitera umugongo,ese ni kuki?,ni kuki utumva ko hari icyo ushoboye kandi nawe washoboza abandi?,erega biroroshye ko nawe waba UMUHUZA maze ugahuza ya miryango y'iwanyu itabanye neza,ihora mu ntonganya kandi nawe ufite ubushobozi bwo kuzihosha,haguruka rero dufatanye kandi aho uzananirwa tuzakugwa mu ntege.
160 UWAMAHORO JOSEPHINE'MUSAMBIRA,KAMONYI
Sun, 20/Sep/2020, at 10.15 am
Niba nawe ufite uwagufashije kuba mu mahoro,ukaba UWAMAHORO kandi ukubonye akabona koko uriwe,ni kuki nawe udakwiye kwagura uko kuboko waheshejwe ngo nawe ugukoreshe uha abandi ku ifunguro wahawe?,ntabwo wahawe kugirango birangirire aho,ntabwo wahawe ngo ibyo wahawe ubigumane iwawe,ahubwo kwari ukugutuma kugirango ubutumwa wahawe nawe ubugeze kuri bagenzi bawe,si ubwo kubika kuko iyo biza kuba ari ukububika n'ababuguhaye baba barabugumanye,ariko kuko wemeye kumva kare kandi mbere y'abandi niyo mpamvu nawe watumwe kuri abo batarumva ngo banemere kwakira ubu butumwa bw'amahoro,nawe rero haguruka ugende ugeze iryo funguro ku bandi kandi uharanire ko ribahaza nkuko nawe wahagijwe.
161 ISHIMWE SERGE VALENTIN,NYARUBAKA YA kamonyi
Fri, 18/Sep/2020, at 5.38 pm
hirya yawe hazaza abandi,inyuma yawe naho hari abandi baje bagukurikiye,none se ni kuki umaze kwambuka ukaba ushaka guca iteme?,ni kuki ugeze hakurya ukibwira ko inyuma yawe nta bandi bahari bifuza kwambuka?,nyamara biragaragara ko wikunda utakigira umutima uzirikana ku bandi?,ese ko iteme atari wowe warishyize ku umugezi,nawe ko uryambukiyeho nkuko abarishyizeho bambutse kandi ko bambutse bateganya ko inyuma yabo hazaza abandi,ni kuki wowe ufite umutima mubi nk'uwo?,oya rwose ahabi wavuye reka n'abandi baveyo'icyobo usimbutse reka na bagenzi bawe bagisimbuke kugirango mwese muzavugire imyato rimwe ababafashije kwambuka,ndabizi neza ko muzazirikana ku uwaberetse inzira kandi niba ntibeshye muzahuza nanjye intero n'inyikirizo dushima MUSEKEWEYA we wemeye ko imitima yacu yongera guseka,iminwa yacu ikamwenyura maze intambwe zacu zikongera kujya mbere.
162 NTIRENGANYA MAURICE,AKARERE KA NYARUGURU
Fri, 18/Sep/2020, at 4.31 pm
Inzira ya muntu:ndagirango nkubwire ku nzira yamuntu,inzira ya muntu burya ubimenye ntigorotse,iragoramye cyane nk'inzoka yinyuramo,ntaho ushobora kuzasanga inzira yawe igorotse kuva ku itangiriro ryayo gushyika ku iherezo,wenda uzatangira ubona ko byose mu urugendo rwawe ari bizima ariko nugera hagati uuzahura n'ibikunaniza hanyuma urugendo rwawe ruzemo ikoni,ntibizagutangaze cyangwa ngo bitume uhagarika urugendo ahubwo bizabe umwanya wo kongera gutekereza ku urugendo rwawe,ushake ingamba nshya,utekereze niba hari ibyo wagakwiye kuvugurura ndetse n'ibyo wagakuyemo kugirango urugendo rwongere rube ruhire,birashoboka ko ugitangira urugendo wazahita uhuriramo n'ibibazo,ariko aho niho utegerejwe kugirango hagaragare uko witwara ,hanamenyekane uwo uriwe nyirizina,nugera ahakomeye uzibuke ko na Shema aho bahanyuze ariko bahatambutse gitwari maze ubisunge muganire bakugire inama kandi bagufashe guhitamo inzira ikwiye.
163 Karenzi innocent,Muganza ya Nyaruguru
Fri, 18/Sep/2020, at 4.09 pm
Ntabwo ari wowe byananiye ahubwo nuko wanangiye umutima,ukawuha kuba umugenga w'ikibi kandi n'ibyiza wabibera umwami/umwamikazi wabyo,nubishaka urabigeraho kd urabishobora kuko abantu beshi bemeza ko ntakidashoboka munsi y'ijuru, umushiha ufite ntugira ishingiro bityo kuwirukana ni aka kanya, inabi yawe ntigir ibyemeza ko ukwiye kuyigira bityo nawe ushobora gusekera bose, ukanezeza bose kd ukishimirwa na bose, nta kure habaho utakurwa, nta na hafi habaho hatananiza kuhagera, igikwiye ni iki :gira intego kd ugire Ibitekerezo bifite umugambi n'icyerekezo, shaka abajyanama nyabo kd ubabwire ibyawe byose bazakumva kd bakugire inama nyayo, irinde kwishisha abo utabonaho ikibi kd nawe wumve uwariwe wese, ubishatse wabishobora kuko natwe hano I Muganza ya Nyaruguru ya Nyaruguru dukataje mu kugira imyumvire izira kubangamirana,iyo nkuhemukiye mba nangirije uburenganzira bwawe kandi buri wese azirikanye ko uburenganzira bwe burangirira aho ubwa mugenzi we butangirira yakora ibyiza bidashavuza abandi.
164 NAMBAJIMANA JEAN MARIE VIANNEY,AKARERE KA RULINDO
Fri, 18/Sep/2020, at 3.51 pm
Aho wisanze waravukiye niho ho wari waragenewe,wivuga ngo ese iyo nza kuvukira aha cyangwa aha kuko iwanyu ni aho ,bamwe bati iyo mvukira aha,kuko hameze uku kurenza uku,oya wikwifuza uko kuko aho niho wagenewe,hari abavuga bati :kuko aha ndi hahora intonganya zidashira,igisubizo gikwiye buriya si ukwimuka,ahubwo ubwo ikibazo gihari,fata iya mbere ushakishe igisubizo cy'izo ntonganya,wikwifatanya n'abo wowe ubona ko badashobotse ngo ubatere ingabo mu bitugu,ahubwo begere,ubereke ko ibyo barimo bidakwiye ,ubereke ibibi byabo maze nibakumva mufate umwanzuro ukwiye mu kubihindura,byose bizagenda neza nubigiramo ubushake,kandi uzifatanye n'abandi kuko abanga intonganya ni beshi biteguye kuguha ubufasha uzabakeneraho.
165 Mwizerwa Gilbert, akarere ka Gasabo
Fri, 18/Sep/2020, at 3.27 pm
Dufite ubushake bwo gutumwa ariko ubwo bushake nibujyane n'ubushobozi kuko abo dutumwaho bafite imbaraga zigomba izindi kugirango ubutumwa bubagereho kandi bugire akamaro, si ba Zaninka gusa kuko hirya no hino huzuye ba Mugenga bagombwa gutumwaho n'abandi babifitiye ubushobozi, igihari ni kimwe nuko ba Batamuriza ari bake bityo bakaba bagomba gutumwa heshi, turasabwa rero kwambara tukikwiza kandi tukagira n'intego imwe kugirango tuzatumike neza, dufatanyije njye namwe tuzesa umuhigo kandi ba Mugenga tuzaganira neza.
166 Hakizimana Theoneste, Akarere ka Nyarugenge
Thu, 17/Sep/2020, at 7.00 am
Mu mvugo ye arangwa n'ukuri, amagambo ye ahora aganjemo impanuro haba Ku bakuze bamuruta n'abo aruta, yavukanye ukuri, urukundo no kugira neza, nyamara hirya ye gato urebye ibyo umubyeyi we akora wavuga ko ntaho bahuriye kuko nawe yakabaye akora nkawe, abandi bati ni gute se atabyose mu ibere?, ni byinshi bimuvugwaho ariko njye iyo mubonye nifuza ko u Rwanda rwahora rwibaruka ba Batamuriza, nifuza ko ababyeyi bose bahora babyara bahirwa maze twese abarutuye tugahirwa no guturana mu mahoro, ituze n'urukundo.
167 Nsabimana Eric, akarere ka Bugesera
Thu, 17/Sep/2020, at 7.00 am
Guhinduka kwe biragoye, ndamuzi turaturanye, beshi bagerageza kumwegera ngo bamuganirize ariko yakomeje kunangira umutima, akanyamuneza ke agaterwa no kubona ahakozwe urugomo gusa, naho ahari ibyiza byishimirwa na beshi we ntabikozwa, ahora yenyegeza umuriro aharangwa amahoro kugirango hongere havuke umwiryane, niwe Zaninka wacu, kandi niwe Mugenga wanyu, ariko hirya namwe ba Gakwaya nimukomeze inzira mwatangiye mwirinde gucika intege kuko itsinzi ndayibona hafi kandi irashoboka.
168 NTIRENGANYA Maurice, akarere ka Nyaruguru
Tue, 15/Sep/2020, at 8.49 am
Hari ukomanga Ku umuryango mukingurire, burya ngo urugo rwiza ni urugendwa ariko bikaba byiza cyane iyo ari urugendwa n'abarwifuzaho kuruvomaho byinshi mu byiza rwagezeho, abifuza kuza gutaramana namwe ni beshi ku umuryango kubw'igitaramo cyanyu cyuje inama n'impanuro nyishi z'ubuzima, abifuza ko mubavungurira ku ibango ry'ibanga ry'uko urugo rwanyu ari icyitegererezo n'ishuri kubifuza gushinga izabo n'abamaze kuzishinga dore ni beshi kandi bamaze umwanya babategerereje ku marembo y'amahoro ngo mubasangize kuby'urugendo bagiye gutangira,nimukingure rero nk'uko mwabyiyemeje kandi mwongere inkwi ku gicaniro cyo mu gikari kuko niho bataramira bakanyurwa kandi bakumva vuba.
169 FRANÇOIS SEBURAKEYE, MUHANGA
Tue, 15/Sep/2020, at 7.04 am
Oya wikwiheba, ejo n'undi munsi buzacya, ngo Bucyanayandi ntiwihebe, ibibazo urimo, umwijima ukugarije, ubwigunge bugushengura umutima byose bizarangira wikwiheba, erega izuba rizongera rirase n'ukwezi kumurike, ndabihamya ko uzongera ukishima nka Chantal wo hambere, twese dutegereje ko urumuri mu maso hawe ruzongera rukaganza uko kwiheba, buriya ibibazo biberaho kutwigisha kandi bikadusigira n'isomo, ntibivuze ngo ntawo kwizerwa ukwiye kubaho ahubwo tujye twizera tunateganya ko impinduka zasa isaha ku isaha,ibi nibyo bizatuma tudahangayika mu gihe byabaye, ibyabaye ntibibe ibyo kuguherana, imvura yabuze ishobora kugwa nawe ahari hakubereye inombe hakoroha maze ugahinga kandi ugasarura nk'abandi,haranira kwishima ufasha n'abandi kugera kuri izo mbuto.
170 Valens Nsabimana, i Nyakariro
Mon, 14/Sep/2020, at 4.40 pm
Uko wanyakiriye ntibyantunguye kuko nari mbyiteguye ariko bidatinze nzagaruka, nzongera nze tuganire kandi kugusura ngiye kubigira ibihoraho, birashoboka ko uzanyinuba ariko njye sinzacika intege, kubera iki se njyewe ntagera Ku ntego?, kubera iki se njye ntatumikira uwantumye nkuko nanjye natumweho?, burya umuhinzi wese iyo abonye umusaruro uvuye ahamuvunnye awishimira kurusha gusarura aho atatakaje imbaraga nyishi, ni nabwo amenyeraho ko guhinga atari ugukina kuko ahinze akina nawe asarura asekwa, nanjye rero umusaruro niteze ko uzaba ari mwiza kandi nzafatanya na beshi kwishima, natumwe kuri wowe Zaninka duturanye, mpabwa impamba nshyira Gafarasi, nohererejwe imbuto ngomba guha kuri Karimanzira ngo nawe ahinge, maze mu gusarura azafashwe na Kananga, Bahizi na Mugenga, muritegure kunyakira rero kuko sinzahindukira ntababonye kandi ntatumitse, nikoreye agaseke k'amahoro kandi nzagatura iwanyu.
171 Eric Nsabimana, akarere ka Bugesera
Mon, 14/Sep/2020, at 6.59 am
Urukundo nyarwo burya rugereranwa n'inzu yubatse neza, ikomeye kuva mu isizwa kugera isakawe, niwubaka inzu yawe ariko ukayishyiraho ibikoresho byoroheje nta kabuza izasenyuka itamaze kabiri maze uhore mubyo kubaka gusa, urukundo rero narwo ni uko, iyo utarukomeje iherezo ryarwo riba ryageze, akabazo gato kazaruzamo kazarusenya kugeza ubwo wongeye gutangira bundi bushya, urukundo nyarwo rusaba guhora ruvomerwa, rukuhirwa yewe ndetse rukanabagarirwa, ariko ikirenze ibi byose nuko rubagarirwa, ibi nibyo bizatuma dukunda ururamba rutandukanye n'urwa Gasore n'abandi nkawe batabanza kumva ngo maze bababarire, nkwifurije kubaka ururamba, nkusabye kandi kuzarwigisha abandi no kubatoza kurufumbira iteka, urwa Batamuliza na Shema nirutubera urugero fatizo, tuzubaka urw'icyitegererezo ku bandi.
172 UWAMAHORO JOSEPHINE I MUSAMBIRA, AKARERE KA KAMONY
Sun, 13/Sep/2020, at 6.19 pm
Burya kuba umubyeyi, si ukubyara abana gusa, ahubwo ni ukugira urukundo rw'umuryango, ukawitangira kandi ukawumenyera buri kimwe cyose ukeneye kiwufasha kugirango ubeho neza, wari mama, twasangiraga agahiye none ubu ndabona ku kabisi unaniwe, nyamara uzirikane ko gukomera ku urugamba ariryo herezo ry'itsinzi kandi gusumba ibibazo niko kunesha, ibi wowe mubyeyi nutabyiyumvamo ngo ubiharanire bizakugora ko tuzakwita umubyeyi, abo wibarutse ndabizi neza ko nibakura bazakubaza bati harya uburere bukwiye abo wibarutse wadutoje burihe?, hari ubwo nawe uzicuza cyane mu gihe uzisanga wararushijwe n'inkoko kwita ku mishwi yayo kurusha uko wowe witangiye abawe, sinazanwe no kukubwira meshi ariko nzi neza ko make nk'aya ari ingirakamaro kandi hari icyo wayakuramo,tekereza cyane kandi utekereze ibintu binini bizaguhesha ishema bikanubahisha abawe kabone nubwo uzaba utakiriho.
173 Ishimwe Serge Valentin, Kamonyi, Nyarubaka
Sun, 13/Sep/2020, at 4.21 pm
Wagiye kare ariko igikomeye kurenza ibindi byose nuko wagiye kure, ese ubundi kuki wagiye?, dore wari utangiye kugira abavandimwe hafi kandi beza, inshuti zitangiye kuba nyishi kandi impande zose, ntiwigiraga ku iriba kuko wari usigaye ufite abana utuma bakitaba kare, igihe cyose wakeneraga abantu warababonaga,mbese wari umaze kumenya itandukaniro ryo kubaho wenyine no Kubana n'abandi, washimye Musekeweya ko ariyo yaguteje intambwe ikomeye mu kwegera abandi, ushima Muzatsinda ko yakubaye hafi mu urugamba rw'amateka warwanaga narwo ugirango uhinduke, ushima Batamuliza utarahwemye kukuba hafi ngo aguhoze amarira meshi warize, ariko ugira utya urongera utera umugongo abo bose?, ese ko wari uhari uhishimiye waje kugeraho uhabura iki?, umuryango mugari wagufashije kongera kuba umuntu wawuburanye iki kugirango usubire mubyo wahozemo?, ese ubundi wagiye he?
174 NAMBAJIMANA JEAN MARIE VIANNEY W'I BUREGA, RULINDO
Sat, 12/Sep/2020, at 8.12 pm
Ibyo tunyuramo nibyo bitwigisha uko iyi si imeze n'uko dukwiye kuyitwaramo, ukiri ku isi uzashukwa, uzabeshywa, uzayobywa, yewe ndetse uzanagambanirwa nugira amahirwe ubisimbuke, uzagerekwaho byishi bibi ariko bitewe no kwihangana uzatsinda, mu ubuzima ntuzabura ba KARIMANZIRA, iki rwose ukitegure kare kuko ushobora kuzasanga aribo uturanye nabo mu irembo, sinkubwiye ngo uzabimuke kuko uwo siwo muti nyawo, ahubwo umuti ukwiye ni uko uzagerageza kubahindura, bizakubabaza ko ubona bakora ibidakwiye ariko uzirinde gusuka amarirau mu maso yabo kuko bo bizatuma bongeramo imbaraga, ahubwo uziyumanganye, ubereke ko bikubabaje maze nyuma ubegere ubaganirize, nkubwije ukuri ko bizakugora ariko burya umuti uvura urarura cyane, ibyiza uzakomeza Kubagirira nibyo bizatuma nabo biyumvamo guhinduka, nkwijeje ko hari ubwo uzishimira itsinzi wagezeho, uyikuye mu kwihangana no kubanira abo bigaragara ko ari babi, ngaho rero komera ushikame kandi uri hafi yo gutsinda.
175 HAKIZIMANA THEONESTE, AKARERE KA NYARUGENGE
Sat, 12/Sep/2020, at 7.02 am
Izingiro ry'ikibazo nararimenye, ibituma dukimbirana bihoraho, kumvikana bikagorana nabyo namaze kubona ubwihisho bwabyo, erega ntuge kure ngo ushakishirize ahandi kuko ikibazo kiri hafi yawe aho., intandaro ya byose :ni njye nawe, uti gute rero?: dore urambona ukambonamo ikibazo, nakureba nkabona ko umbangamiye, ndagira ikibazo nkahita mbanza gutekereza ko impamvu ari wowe, ubwo ntangira gushaka uburyo bwo kwihimura no kwihorera, nyamara ntitujya dutekereza ko ibyo duhura nabyo rimwe na rimwe bishobora no kwizana, mfitiye ubwoba ahazaza hacu mu gihe tuzaba dukomeje Kubaho no kubana uko turi ubu, mfite ubwoba bw'uko nidukomeza kwimika umwiryane ahazaza heza twifuza tuzakomeza kubabona mu nzozi gusa, Ese nawe ibi ujya ubibona?, ngaho mbwira, ubona twakora iki?, nkuteze yombi ngo dushake igisubizo kuko ibi ni ibihe bikomeye ndetse n'akaga mu mibanire yacu.
176 NSABIMANA ERIC, BUGESERA
Fri, 11/Sep/2020, at 8.30 pm
Nakuze nanga kuzaba igitebwe kugirango nzasige umuryango uzira ubugwari,ibi numvaga aribyo bizaba intego yanjye ariko sinaje kubigeraho uko nabyifuzaga, ndakubwira ko imbogamizi zandutiye amahirwe, ariko sinacitse intege, nahuye n'umubyeyi gito ambera Zaninka kandi ananiza mu uburyo bwose, nabanjye kumvira inama ze nk'umubyeyi, nishimira kuganirizwa no kugirwa inama na Mama, gusa nyuma naje kumenya ko uwanyoboraga ariwe wanyobyaga, mbega kwiringira ikirere wizeye ko aricyo kizaguha imvura kikagutera amapfa!, ubutebwe bwaramfashe, ubugwari butaha umuryango igihe kirekire kubera umubyeyi ariko ubu nangiye kugira icyizere ko nzagera Ku ntego, nageze kure ariko sinahezeyo kandi umubyeyi namwibohoye ntamwubahutse,icyo niyemeje nuko nzagera Ku ntego kandi mfatanyije naba Muzatsinda,Rutaganira wanze kuganirizwa n'iminsi kandi abantu bahari hamwe naba Batamuliza birinze kuriza urwanda tuzesa umuhigo.
177 Yohani Bosco Hafashimana w'i Gasabo
Thu, 10/Sep/2020, at 5.25 pm
Iyo numvise nkasoma n'amateka, mpita nsanga kera urwanda rukiri urwa Gasabo nta rwango rwari ruhari, nta kibi cyaharangwaga yewe n'ishyari ntiryari rizwi mu barutuye, abanyarwanda barwo barangwagwa n'ubumwe cyane cyane ingufu zabo nyishi ari izo kwagura igihugu, kukirinda umwanzi no kukirwanira ishyaka kurinda ubwo kigeze aha, uwo mutima warangaga abari batuye urwanda rw' icyo gihe wagiye uzamo kidobya, biza kugera aho ubwumvikane buba buke, abari umwe bahinduka babiri, abasangiraga batangira kuryana no gupfa ubusa, ibyiza baharaniye kuva kera bidindira babireba, igihugu baza kugeza n'ubwo bagitujemo ba ZANINKA NABA MUGENGA,baragihindura baracyoreka barakiroha, urwanda rutahwa n'amage, abeshi bahinduka impehe ahari iwabo, urwango rurakura rumara imyaka..., ARIKO ubu ndumva nishimye kandi nishimiye aho tugeze, ni byiza ko igihugu kibarutse ba Batamuliza beshi nabo bakaba bari kubyara ba Umuhuza bazahuza bamwe bake bakiryana tukongera tugaturana dusangira byose, nishimiye ko ndi mubo muri icyo kinyejana kizongera gusangira amata n'ubuki kandi gishyize hamwe mu kurwanya ikibi, umwami w'igihugu azaba ari MUSEKEWEYA naho ba Muzatsinda ari ibikomangoma, nishimiye kandi nawe ndakwifuriza kuzongera gutura mu Rwanda rwa Gasabo ruteye uko.
178 Yohani Bosco Hafashimana w'i Gasabo
Thu, 10/Sep/2020, at 5.25 pm
Iyo numvise nkasoma n'amateka, mpita nsanga kera urwanda rukiri urwa Gasabo nta rwango rwari ruhari, nta kibi cyaharangwaga yewe n'ishyari ntiryari rizwi mu barutuye, abanyarwanda barwo barangwagwa n'ubumwe cyane cyane ingufu zabo nyishi ari izo kwagura igihugu, kukirinda umwanzi no kukirwanira ishyaka kurinda ubwo kigeze aha, uwo mutima warangaga abari batuye urwanda rw' icyo gihe wagiye uzamo kidobya, biza kugera aho ubwumvikane buba buke, abari umwe bahinduka babiri, abasangiraga batangira kuryana no gupfa ubusa, ibyiza baharaniye kuva kera bidindira babireba, igihugu baza kugeza n'ubwo bagitujemo ba ZANINKA NABA MUGENGA,baragihindura baracyoreka barakiroha, urwanda rutahwa n'amage, abeshi bahinduka impehe ahari iwabo, urwango rurakura rumara imyaka..., ARIKO ubu ndumva nishimye kandi nishimiye aho tugeze, ni byiza ko igihugu kibarutse ba Batamuliza beshi nabo bakaba bari kubyara ba Umuhuza bazahuza bamwe bake bakiryana tukongera tugaturana dusangira byose, nishimiye ko ndi mubo muri icyo kinyejana kizongera gusangira amata n'ubuki kandi gishyize hamwe mu kurwanya ikibi, umwami w'igihugu azaba ari MUSEKEWEYA naho ba Muzatsinda ari ibikomangoma, nishimiye kandi nawe ndakwifuriza kuzongera gutura mu Rwanda rwa Gasabo ruteye uko.
179 NTIRENGANYA MAURICE,AKARERE KA NYARUGURU
Thu, 10/Sep/2020, at 4.47 pm
Niba uteye nkabo nawe ukeneye guhinduka:abo nkubwira ni aba:turacyafite ba ZANINKA ariko ntibagikenewe mu umuryango nyarwanda,umusanzu wabo niba barigeze banawugira simbizi ariko ntugikenewe,inama zabo ntizigikwiye kuko inama zitubaka twarazisezereye,ntitugikeneye impanuro zaba GAFARASI kuko ibyo baduhanura ni ibituroha bikaba byatuma natwe turoha abadufataho icyitegererezo,ba MUGENGA bo rwose no kubabona biratubabaza kuko nibo bunze muri wa mugani ngo IPFIZI IRABYARA ARIKO NTIVUMERA,beshi nk'abo ntibagikenewe iwacu,ibi nabyo ndakeka n'iwanyu ari uko kuko ibyiza nifuza mbyifuriza bose,ab'ubu bo bagira bati twahinduye umuvuno,dukwiye rero twese kunga mu ryabo duhindura umuvuno w'ikibi duhindukirira ibyiza,ndakwifuriza gukurikira abari kugerayo kuko abagezeyo bo ntabo,turafatanya dukore ibyiza,nidutandukana buri wese arayoba.
180 HAKIZIMANA THEONESTE,AKARERE KA NYARUGENGE
Thu, 10/Sep/2020, at 4.07 pm
Beshi barayobye,abandi nabo barayobejwe,hari abanyujijwe inzira zidakwiye kandi bari bafite ububasha n'ubushobozibwo kwihitiramo umwanzuro nyawo kubera ko : Hari ubwo bijya bibaho ko aho kubuzwa amahoro, umutekano, umudendezo n'ubwisanzure n'umuturanyi, ushobora kuyabuzwa n'umubyeyi wakwibyariye, akakurera kd akakwitaho kugeza ukuze, ugufatira ibyemezo, ugutegeka icyo ukwiye gukora kd wifitiye ubushobozi bwo kwihitiramo ark cyane cyane akaba yakwinjirira no mu ubuzima aguhitiramo uwo muzarushingana ku ngufu n'igitsure bikomeye, ababyeyi nkabo rero nabo ni ibigusha kd ni ibibazo mu mibereho y'abana babo, bityo bakabaho bumva babangamiwe kd nta bwisanzure bifitemo, babyeyi rero mukwiye kumenya no kuzirikana aho inshingano zanyu zirangirira, mukamenya ko hari igihe kigera uwahekwaga akigenza kd n'uwatamikwaga agatangira kwihahira, Murakoze kubyumva ark cyane cyane kubishyira mu bikorwa,Ni ngombwa ko na buri wese agera igihe akamenya ko yakuze ku uburyo amenya gushungura ibyo abwirwa ndetse n'ibyo yerekwa hagamijwe kwifatira umwanzuro ukwiye uzirana na iyo mbimenya.
181 SEBURAKEYE FRANÇOIS, MUHANGA
Thu, 10/Sep/2020, at 10.56 am
Abagiye inama, Imana irabasanga ariko aha twongereho ko isanga abajya inama zubaka, namwe musenya mutavaho mwibwira ko imigambi yanyu iraza guterwa ingabo mu bitugu na Rugira, guhuza mu byiza ni umugambi ushyigikirwa na beshi, abamaze kugera ku cammionnette si ibyo gusa kuko mu gihe intego ikiri imwe n'ibindi bizaza, muri imboni nziza ya beshi muri twe kandi tubigiraho ibyo natwe tuzigisha abandi,muri mwe hari beshi batubereye urugero rw'ifatizo kandi tukishimira byishi tumaze kugeraho kubera mwe, icyo dukomeza kubasaba ni ubwitange kuko n'ubundi tububaziho, mugukomeza kwitangira abandi nibyo bizatuma namwe mwishimira ko hari imbuto nziza mwabibye kandi zitangiye gutanga umusaruro mwari muzikeneyeho,dufatanyije urugendo kandi twizeye ko tuzagerayo, hamwe namwe twizeye ko tuzaganza ibigusha kandi tugasoza urugendo twemye.
182 Ni joseph KANANI KAMIRINDI i GISAGARA g
Wed, 09/Sep/2020, at 9.16 pm
CHANTA IHANGANE GASORE AZABONA INGARUKA Z'IBYO ARI GUKORA KANDI AZAKUGARUKIRA!
183 NSABIMANA VALENS W'I RAMAGANA,NYAKARIRO
Tue, 08/Sep/2020, at 1.18 pm
Nawe Musekeweya iraguhamagarira guhinduka, Tubishatse twasubira ku isoko kuko turabikeneye,:Umuco mwiza wo gufasha ubabaye wahozeho mu banyarwanda igihe kuba nyamwigendaho byari bitarimikwa ngo bihabwe icyicaro, buri wese wagiraga ikibazo yaragobokwaga kd akabona ko atari wenyine, ubu siko bimeze, abantu barahindutse baba abandi, uragira ikibazo ukimenya, urayoba aho wayoboje ukubonye akakubwira ati komeza inzira ni iyo, urarwara aho wakavujwe bakagira bati iyaba cyari gipfuye, mbega isi mbi, gusa nanone sinabura kuvuga ko hari abagifite uwo mutima mwiza wo kumva ububabare bw'abandi, nawe rero niba hari intambwe wateye yo kumva ko mugenzi wawe ahora agukeneye, tera indi ntambwe yo kubyumvisha abandi kugirango tugendere hamwe, uwahuye n'ikibazo umube hafi kd umwizeze ko atari wenyine, ngiyo isi dukeneye,Ntitugikeneye ab'umwiryane,ntitugikeneye ba nyamwigendaho,ntitugikeneye ba kiragapfa,ahubwo dukeneye urukundo rujyanye no gufasha abadukeneyeho ubufasha.
184 ISHIMWE SERGE VALENTIN,NYARUBAKA KAMONYI
Tue, 08/Sep/2020, at 1.13 pm
Ibi nabyo byiyongereye kubyo wari usanganwe byagira ikindi bikungura,bimenye rero:Nibyo koko uratekereza, umutwe wawe ufite ibitekerezo kandi byiza, ni nabyo kandi biragaragara kuko hari aho byagukuye n'aho byakugejeje ariko rero ntibivuze ko ibitekerezo byawe aribyo by'ingenzi kurenza iby'abandi niyo mpamvu bikwiye ko no mu gihe uhuye n'abandi muganira hakwiye kubaho umwanya wo gusangira ibitekerezo, hakabaho umwanya wo kubihuza maze iby'inyamibwa kurusha ibindi bigahabwa agaciro ndetse bigashyirwa no mu ngiro, hari ubwo igitekerezo cyawe gishobora kutazatoranwa mu bindi, ntuzumve ko ari ukugjsuzugura cyangwa se kugutesha agaciro ahubwo nuko haje ibyisumbuye kuri bimwe byawe, nitumara guhuza imitekerereze rero nibwo uzasanga dufite imigambi myiza yo kubaka Muhumuro na Bumanzi byunze ubumwe, nibwo tuzagarura ba Gafarasi mu nzira nyayo, nibwo twubaka urwanda nyarwo, ngwino rero duhuze ibitekerezo bigamije kutugira umwe dukora ibyiza, ndabona ejo hatwese hakeye kandi hashimishije,gusa harategurwa kandi hamara kugerwaho hagasigasirwa.
185 Gilbert MWIZERWA w'i Gasabo
Tue, 08/Sep/2020, at 7.15 am
Bibaho mu ubuzima, iki banza ukizirikane kandi ujye wumva ko ari ibisanzwe, uzahemukirwa, uzasuzugurwa yewe ndetse uzakorerwa byishi bibi kandi bikubabaza, ariko uzamenye ko ku isi ari ibisanzwe, gusa reka nkuhe umuti mwiza wo kwihorera kandi uzagufasha mu gihe ukiri muri uru rugendo,:UZIHORERE UTSINDA: kuko burya ngo ukwihorera kwiza ni ugutsinda ariko kandi uharanire itsinzi ihoraho kuko burya ngo gutsinda rimwe mu ubuzima ni ugutsindwa iteka, uzababazwa cyane, gutsinda abakubabaza uzabakorere ibikorwa byiza bibereka ko ibyo bagukorera ntacyo byaguhungabanyijeho,ukurakariye umusekere, ugiriye undi nabi akamufudikira umutoze gusaba imbabazi, ibi nibyo bizatuma tubana naba Gasore kandi tukarambana tuzi neza ko twigeze kugirana ibibazo, erega abo bose baraje bakugarukire!, kandi ntukeke ko biri kera kuko ndabibona imbere yanjye, wowe wirinde gucika intege gusa.
186 NYINAWUMUNTU CLEMENTINE, NYABIHU
Tue, 08/Sep/2020, at 7.15 am
Ese aho uracyari mu urugendo?, inzira watangiye uracyayirimo?, aho ntiwaba waracitse intege aho wahoze ukaba utakiriyo?, hari ubwo njya ngira inzozi mbi nkarota tutakiri kumwe kandi twaratangiranye tugafatanya urugendo igihe kirekire, ko nababara cyane!, ese aho ba Maman batubyara (ariko si bose ndavuga bamwe muri bo),ntibaba baraguciye intege, bakagusubiza inyuma ko nzi neza ko Zaninka atari wenyine i Rwanda!,ni ukuri wari ubirimo neza ,wakoraga byiza bikatunyura, wubakaga umuryango nyarwanda utitaye ku ngaruka byakugiraho yewe ndetse utarindiriye n'ibihembo, ese aho ibyo byose ntiwaba warabiteye umugongo?, ndagusaba ngo ukomeze kwicara mu ntebe wahozemo kandi uyikwirwemo neza kuko icyicaro cyawe kiracyahari kandi turagusaba no kuzana beshi bakuzura kandi bakuzuza umuryango twifuza.
187 HAKIZIMANA THEONESTE W'I NYARUGENGE
Mon, 07/Sep/2020, at 3.00 pm
Ufite imbaraga ni byiza turabishima,ufite ubwenge,nabyo ndabishima kuko hari byishi ubikoreshamo bikakubeshaho,ariko reka nkugaye:imbaraga ufite si izo gusenya no kurwana kuko hari abavandimwe beshi bakeneye izo mbaraga ngo ubashakire aho kuba,ubavomere amazi,ubasirize urukwi kandi uzagororerwe nyuma,none izawe ni ukumva ko MUHUMURO yasenyuka uyu munsi,BUMANZI yasibangana ku ikarita y'i Rwanda,nyamara uko yabayeho ntubizi ntan'uruhare wabigizemo,mbere najyaga numva abatubanjirije badutoza guturana tudatongana,none ni kuki wowe unezezwa n'intonganya gusa kandi twe dushaka amahoro?,itekerezeho kandi utekereze no kubo ubuza amahwemo maze ufate umwanzuro none.
188 NAMBAJIMANA JEAN MARIE VIANNEY W'I RURINDO
Mon, 07/Sep/2020, at 9.26 am
Dore ugiye kuvoma, uramenye uvome ku isoko nziza kandi ifutse, uririnde kuvoma ibirohwa kuko amazi nk'ayo ntawukiyakeneye, hakenewe amazi y'ingirakamaro kandi ahembura uyanyweyeho, uzirikane ko hari beshi muzahurira mu nzira bakagusaba kubatsirikira icyaka,turizera ko utazazuyaza kubaha ku mazi yawe, ariko kandi uramenye ushishoze, nusanga ba Zaninka ku iriba ntibazagushuke ngo bagutobere, ba Mugenga nabo mushobora kuzahurira mu nzira, uramenye nibakwaka ku mazi uzabe maso hato batazayangiriza bakayahumanya, gusa ntuzayabimeho kuko bashobora kuyanywaho maze nabo bakifuza kugana kuri iryo riba, nkurangiye iriba twafukuriwe na Musekeweya kuko niryo riganwaho na beshi kandi rikavomwaho amahoro, ineza n'urukundo.
189 NSABIMANA ERIC W'I BUGESERA
Mon, 07/Sep/2020, at 9.25 am
Aho twahuriraga ntukihanyura, aho twaganiriraga ubu hameze urucaca, ibikorwa byiza byose twafatanyaga ntukibirangwamo, nyamara ndabyibuka ko byose byatangijwe nawe kandi nanjye ubwanjye naje nkurikiye wowe, ayiweee burya koko umuntu ni mugari, siniyumvishaga ko wahinduka ukaba undi utandukanye n'uwo nari nzi, ese ubu ba Prince urakibuka ko babaho?, urakibuka se inzira y'amahoro twafatanyaga?, sinzi niba ukizirikana umugambi twari duhuje twariyemeje no kuzageraho igihe twari tugifatanyije intego, ariko rero turacyafite icyizere ko ushobora kongera kugaruka ku isoko, turacyagufitiye icyizere kandi twiteguye kukwakira, ngwino twongere dufatanye kuko uracyakenewe.
190 SEBURAKEYE FRANÇOIS, MUHANGA
Sun, 06/Sep/2020, at 1.20 pm
Burya ibikorwa ukora byerekana iby'ibanze kuri wowe, aha ni hamwe ho n'umunyarwanda agera akakubwira ati: nta handi cyangwa se nta bundi unyinze, umwambaro ukugaragaraho inyuma werekana n'uko imbere umeze, singombwa ko ukubonye mu mwambaro wambaye inyuma ajya no kureba uko wambaye imbere kuko ishusho yayibonye, niba wambaye ibyuje umwanda, ubwo imbere ho birarenze, ese wibwira ko wagira amagambo mabi hakagira ukubonamo ubwitonzi ku umutima?, ntibishoboka rwose, uwo uriwe imbere agaragazwa n'inyuma hawe, turabibona uri Gafarasi ku isura,ku umutima no mu ngiro, aho uduhishe ni aho tutabasha kugera, gusa ibi birahinduka, nta karande nk'iyo itavurwa mu gihe nyirayo ubwayo yemera ko afite ubwo burwayi, uwo mwenda ukugaragaza nabi rero wiyambure kuko hari indi myambaro wakwambara ukaberwa kandi ukubonye wese akakwishimira.
191 Ishimwe serge Valentin, Nyarubaka, Kamonyi
Sat, 05/Sep/2020, at 9.06 am
Imyumvire yari ikiri kure, guhinduka byari bikigoranye,kwisanga mu bandi byamusabye urugendo rurerure, ariko ubu byarahindutse, uyu munsi wa none tumwigiraho byishi, tumukesha byishi kandi tumuvomaho byishi kuko niwe Mukeshamahoro, yarahindutse tubanza gukeka ko ari ukwishushanya, yari Mugenga ugenga ikibi none ubu niwe Mugenga w'amahoro, ubu iwe haragendwa, abakuze n'abato twese tumwibonamo, ni ukuri tuganira nawe twishimye kandi tukagira urugwiro ruzira imbereka, mbega ibyiza twari twarabuze!!!, ese ubu iyo hataza kubaho wowe MUSEKEWEYA, ibi byishimo bya none biba bahagarariwe n'iki?, njye ndakeka ari Ikibi gusa ariko umunsi twatumiye MUZATSINDA azatuganiriza byose.
192 HAKIZIMANA THEONESTE W'I NYARUGENGE
Sat, 05/Sep/2020, at 7.26 am
Sinzongera kurashisha umuheto n'ibijyanye nawo ukundi, ibyo byose mbivuniye ku ivi ry'iburyo kandi sinzongera kubitunga ukundi bibaho, ndicuza igihe kinini nabimaranye mbyita intwaro yanjye iruta izindi, nibeshye kuva kera ntabizi, niringiye ibidakwiye kwiringirwa, nizera ko mfite uburinzi bukwiye nyamara naribeshyaga, gusa ubu ni byiza ko maze kumenya igikwiye, abo nahigishije intwaro nk'izo bambabarire, abo zakozeho mu uburyo bwose nakoresheje pfukamishije amavi yombi ndetse ncishije n'umutima bugufi ngirango mbasabe imbabazi, nakoze byishi bidakwiye nicuza ariko ubu....!!,ndahindutse: intwaro iruta izindi narayibonye, umurinzi usumba abandi namenye aho ari, ubwihisho butavumburwa ukundi nzi aho buherereye, ubu rero hari kimwe gisigaye: gushakisha ibyo byose nkabisimbuza ibyo navuniye ku ivi, nteye umugongo amahane, mpindukiriye AMAHORO, nguyu umurinzi ukwiye, ngiyi intwaro isumba izindi, ni iyi inzira izira ibigusha, ni uyu umurwa uzira kuneshwa, ese ko ba Viki baterura bagakora mu umuhogo barata amahoro n'urukundo, njye nimbisunga nzagwa nabi?,igisubizo ni oya, reka rero ntere intambwe ngana ahakwiye kandi nizeye ko abasize muzankurura ikiganza.
193 NYINAWUMUNTU CLEMENTINE, AKARERE KA NYABIHU
Thu, 03/Sep/2020, at 7.53 am
NYINAWUMUNTU disi: ese Maman wambyaye nzakwiture iki?, hari ibyo ntazi wenda bishobora kuba byarahindutse nyuma, ariko kandi byanashoboka kuba ariko bikimeze, birashoboka ko wasamye unkunze, ukanyosa unyishimiye, urandera ndakura yewe ndetse n'ishuri urinjyanamo, urumuri nari nkeneye nkiri muto wararumpaye, ifunguro ringenewe warishatse uko ubishoboye kandi riraboneka, ndabigushimira ko mu bwana bwanjye ntabyo mfite nkushinza, ariko se Maman aho uracyanyumva ,turacyari kumwe ngo nkubwire?,ni kuki maze gukura wambereye ZANINKA!!??, dore ubu noneho ndabyicuza kuba narabyawe nawe, birababaje kandi ko umwana yagera aho yinubira kubyarwa na nyina, niba uko wandeze nkiri ku ibere ryawe ari nk'ibyo mbona ubu, nakubwira nti warahemutse kumbyara, ubu ndarahura ubwenge ku bandi, ndavoma ibitekerezo ku bandi, ngisha inama abo hirya nkutambutse, nifuza abamama b'abandi kandi nkufite, nkaterwa ipfunwe n'ikimwaro kuvuga ko uri Maman mu uruhame, ESE MAMAN NKOMEZE KWICUZA KWANJYE CG UGIYE GUHINDUKA?, mbwira niba ntazakomeza kwicuza, mbwira niba hari ibindi bisubizo ntegereje imbere yanjye, mbwira niba inyiturano yanjye itazaba nk'iyo ntekereza ubu maze nanjye nsoze ngira nti: MAMAN WAMBYAYE NZAKWITURA IKI!, ESE URI NYINAWUMUNTU KOKO? UMUMARIYE IKI UWO WIBARUTSE UKAMUHA KUBAHO?
194 ndikumana jerome mperereye iburera
Wed, 02/Sep/2020, at 10.26 pm
muraho musekeyeweya mwebwe mucyo wurwanda mwemutuma abanyarwanda basenyera umugozi umwe bakumvako bagomba kubaka igihugu ndahamya ntashidikanya kibyo mukina mubikura mubaturage koko hanzaha bagafarasi ,mugenga zaninka baruzuye tutibagiwe nabajya kwangara nka bagasore barahari peee!! gusa tutirengagije ko kubera imbuto nziza musekeweya ibiba kurubyiruko murizo mbuto twavugamo nkokwihangira imirimo tukiteza imbere nka meromali musekeweya mwebwemuseka amasaro agaseseka nimukomerezaho turabashigikiye murakoze
195
Wed, 02/Sep/2020, at 10.23 pm
muraho musekeyeweya mwebwe mucyo wurwanda mwemutuma abanyarwanda basenyera umugozi umwe bakumvako bagomba kubaka igihugu ndahamya ntashidikanya kibyo mukina mubikura mubaturage koko hanzaha bagafarasi ,mugenga zaninka baruzuye tutibagiwe nabajya kwangara nka bagasore barahari peee!! gusa tutirengagije ko kubera imbuto nziza musekeweya ibiba kurubyiruko murizo mbuto twavugamo nkokwihangira imirimo tukiteza imbere nka meromali musekeweya mwebwemuseka amasaro agaseseka nimukomerezaho turabashigikiye murakoze
196 MUTAMURIZA FRANÇOISE, HUYE
Tue, 01/Sep/2020, at 9.36 am
Hari bimwe numva yewe nkabasha no kubyisobanurira ikiyongeraho bikananshimisha, ariko hari ibinanira kubyumva nkayoberwa nuko nabifata ubwo nawe uramfasha kubyumva, uti ni ibihe rero: ntega yombi nkubwire, numva kandi nkabona umuhereza aba Umufundi, umunyeshuri aba umwalimu, Convoyeur ahinduka umushofeur, ni byiza cyane kandi ndanabyishimira kuko bigaragaza ko ari intambwe nziza iganisha ku iterambere twese dukwiye no guharanira, ariko ibingora kubyumva n'ibi:yewe ndetse hari n'ubwo bindwaza umutwe kubera kubitekerezaho cyane, ni gute MUGIRANEZA ariwe wahindutse MUGIRANABI?, ni gute MUKUNDABANTU ariwe wahindutse RWANGO?, Ese wambwira ute ukuntu NYANGAMUGAYO ariwe usigaye ukunda umugayo hanyuma NKUNZURWANDA akaba ariwe uri kurwifuriza Ikibi?, ibi byo birananira kubyumva, erega iyo n'izina riza kuba ariryo muntu na MUGENGA twumva ntiyagakwiye kuba ari uko ari ubu, ibi rero nawe ubimfashemo, nyuzuza unsobanurire ariko nubona hari ibyo wahindura ubiharanire, duterane intambwe igana ku gisubizo nyacyo kuko kiri muri twe.
197 NTIRENGANYA MOURICE, NYARUGURU
Sun, 30/Aug/2020, at 2.46 pm
Musanabaganwa: ngiryo izina nkugeneye, uri Musanabaganwa kuko nasanze uganwa n'abimpande zose, nasanze abantu bo mu kigero cyose bakwibonamo bityo bakaza bakwisunga kubera ibyiza bakuvomaho, iyi niyo mpamvu nanjye nicaye maze nkagushakira izina rikubereye nkasanga MUSANABAGANWA ariryo rikubereye kuko risobanura uwo uriwe, abato ni abawe, abangavu ni barumuna bawe, abasheshe akanguhe ni bakuru bawe, ab'indahangarwa bo mubana umunsi ku uwundi kuko mbivugira ko nanjye ndiwe, tukugana tugushakaho amahoro, tukugana tugushakaho ko utwigisha kugira urukundo, tukugana tugukeneyeho ko utwereka uko tubana mu umuryango kandi tukishimira ko utwakira utadusubije inyuma cg ngo urobanure ku ubutoni, uri kandi uzakomeza kuba Musanabaganwa, iteka ryose tuzahorana nawe kandi tuzakomeza gukura, ibanga twakumenyeho tuzarisangiza abandi kuko twasanze rikwiye kubakirwaho ubumwe bw'abanyarwanda.
198 NAMBAJIMANA JEAN MARIE VIANNEY,AKARERE KA RULINDO
Fri, 28/Aug/2020, at 6.17 pm
Birashoboka ko ibyo twakoze twazabibazwa, birashoboka ko ibyo nakoze nazasabwa inyishyu yabyo, birashoboka ko ibyo nanyuzemo byose nazabigaragarizwa umunsi umwe kandi nkabyiturwa, none ko iyo abeshi dushyize ku umunzani ibyo twakoze, ibibi ko bisumba ibyiza aho ubwo twaziturwa ibimeze bite?, Gafara urumva inyiturano yawe cyangwa se ingororano yawe izaba imeze ite?, kuba mvuze wowe muri beshi suko ari wowe ruharwa wenyine uriho ntubindakarire ahubwo nuko nshatse kukwereka ko nawe utari shyashya, nanjye kandi sindi miseke igoroye,nifuza ko iteka twajya duhora dutekereza kubyo dukora, nifuza ko twajya tuzirikana ko tuzabazwa iby'ubu buzima twabayemo dutijwe kandi buri wese ku giti cye, harya wowe ubwo witeguye gusubiza iki?, ni ahawe.
199 UWAMARIYA FRANCINE,AKARERE KA GISAGARA
Fri, 28/Aug/2020, at 6.02 pm
Nanjye nemeye gutumwa, ndifuza gutanga no gutwara urumuri kandi ndabyishimiye, nishimira ko hari abubatse izina bakaryubakira n'abandi kubw'amahitamo meza bagize, biranyura ko mfite ba Batamuliza bo kwigiraho kandi ba Muzatsinda bakazamfasha kugera ku ntego, aya mahoro afite beshi bayaharaniye banahasiga ubuzima none nanjye ndabona umusanzu wanjye ari uwo kuyageza aho atarasakara, ba Shema mbasabye ubufasha kandi ntimuzantererane.
200 NYINAWUMUNTU CLEMENTINE,AKARERE KA NYABIHU
Fri, 28/Aug/2020, at 5.54 pm
Nabonye beshi bagira ubwoba,nabonye beshi bagenda bagatinya,nabonye beshi basubira inyuma kandi baratangiye urugendo,njye sinzatinya kandi sinzasubira inyuma,birashoboka ko n'uru rugendo natangiye nazasitara ariko sineze gutinya ukundi,nzasizanira kuruhuka ngezeyo,nzaharanira kwicara nshyitse,ndiyemeje kandi ningerayo nzaharanira kona ba Gafarasi bazansangayo aho nzaba nicaranye naba MUZATSINDA dusangira ku mbuto z'itsinzi.
201 SEBURAKEYE FRANÇOIS, AKARERE Ka Muhanga
Fri, 28/Aug/2020, at 10.27 am
Ntunjye kure kuko ni wowe naje nshaka, ntunyereke ko utankeneye kuko naje nisunze urumuri rwawe, ahubwo ndagusaba ngo umurikire, ndakwifuza ngo ungende imbere, kandi ndakwizeye ko utazantererana, ndabizi neza ko abo wafashe ikiganza wabagejeje aho bifuzaga kugera, ndabizi ko abo wamurikiye batigeze baganzwa n'umwijima,ahubwo icyo wakoze ni ukagarura icyizere muri bo cyo kumenya ko hari icyo bategerejweho kandi ko bafite umusanzu munini muri societe nyarwanda, muri uru rugamba turimo rwo kubaka ubunyarwanda muri twe, urukundo, ineza n'amahoro kandi kwizerana bikaba intego, wisiga rero mu mage, kandi winyimana kandi wimpakanira kukwisunga, ni koko uri Musekeweya kandi izina ryawe ririvugira.
202 MUTAMURIZA FRANÇOISE,AKARERE KA HUYE
Thu, 27/Aug/2020, at 2.54 pm
Nzagerayo ntinze ariko nzagerayo, nzagenda buhoro buhoro ariko nzahagera, ndabizi neza ko mu nzira yanjye hari ibigusha, ndabizi neza ko mu urugendo rwanjye huzuye amahwa, ndabizi neza ko ibisitaza ari byishi ariko nizeye neza ko nzagerayo, ni koko ngo uzi icyo ashaka ntafata icyo abonye, Iyi niyo mpamvu nanjye nirengagije byishi ariko nkiyemeza uru rugendo, ndabizi neza ko hari abo nasize,ndabyibuka neza ko hari byishi nateye umugongo, ariko cyari igihe nyacyo cyo kubikora kugirango ndebe icyo ba Shema mwaturushije, aho ngana mwe mwarahageze, niyo mpamvu ningera aho nzabasha kubahamagara mukanyumva nzavuza akampo mukaza munsanganira kandi mukamfata ukuboko, nimbiyambaza muzanyumve kuko iyo niyo mfashanyo yonyine mbakeneyeho kandi nanjye ningerayo nzafasha abandi bazanyiyambaza, ndi mu urugendo kandi nawe ubishaka twafatanya, ndabihamya kandi ndabyizeye ko nzagera ku mahoro kuko niyo ndi gutera intambwe nsanganira.
203 MUTAMURIZA FRANÇOISE,AKARERE KA HUYE
Thu, 27/Aug/2020, at 2.54 pm
Nzagerayo ntinze ariko nzagerayo, nzagenda buhoro buhoro ariko nzahagera, ndabizi neza ko mu nzira yanjye hari ibigusha, ndabizi neza ko mu urugendo rwanjye huzuye amahwa, ndabizi neza ko ibisitaza ari byishi ariko nizeye neza ko nzagerayo, ni koko ngo uzi icyo ashaka ntafata icyo abonye, Iyi niyo mpamvu nanjye nirengagije byishi ariko nkiyemeza uru rugendo, ndabizi neza ko hari abo nasize,ndabyibuka neza ko hari byishi nateye umugongo, ariko cyari igihe nyacyo cyo kubikora kugirango ndebe icyo ba Shema mwaturushije, aho ngana mwe mwarahageze, niyo mpamvu ningera aho nzabasha kubahamagara mukanyumva nzavuza akampo mukaza munsanganira kandi mukamfata ukuboko, nimbiyambaza muzanyumve kuko iyo niyo mfashanyo yonyine mbakeneyeho kandi nanjye ningerayo nzafasha abandi bazanyiyambaza, ndi mu urugendo kandi nawe ubishaka twafatanya, ndabihamya kandi ndabyizeye ko nzagera ku mahoro kuko niyo ndi gutera intambwe nsanganira.
204 Ishimwe serge Valentin,Kamonyi, Nyarubaka
Mon, 24/Aug/2020, at 9.06 am
Ikibi gihari nuko duhura n'ibibazo, nyuma tugahita tuvuga ko ibyo bibazo tuba twabitejwe na bagenzi bacu, ubwo aho rero kaba kamaze kuba kuko bamwe twegetseho ibyo bibazo icyo gihe baba batakiri inshuti zacu ahubwo bahinduka abanzi nyuma tugakurikizaho guhangana, karabaye rero umubano urabuze, urukundo rurangiriye aho, kwizerana birayoyotse, ahubwo guhangana no guhigana bishyizwe imbere, ese ko ibibi nk'ibi aribyo tugeneye icyicaro cy'icyubahiro kandi igihe kirekire ubwo umusaruro uzaba uwuhe?, niba ba Mugenga bari hafi munsubize, mwebwe ba Zaninka nubwo nzi neza ko mutari bunyumve ndifuza ko tuganira, ba Gafarasi mwebwe ho ndashaka n'icumbi aho iwanyu, ntimugire ikibazo nzizanira impamba kuko nzamara igihe ariko tuganire, nizeye neza ntashidikanya ko hari ibyo tuzahuza kandi tubifatire umwanzuro ukwiye, ariko se nanone ko kuvuga ari ugutaruka, aho njye naba ndi miseke igoroye?, namwe abaturanyi munsubize kugirango mbone kuganiriza abandi.
205 Seburakeye francois, Akarere ka Muhanga
Sun, 23/Aug/2020, at 12.29 pm
Wowe wahiriye n'urugendo uribuke abari inyuma, zirikana ko nabo bifuza kugera aho ugeze kandi ko uzabibafashamo, dore ugeze ku kiraro, have sigaho wikumva ko umaze kwambuka ngo maze uriture iteme, uko watangiye ni byiza kandi aho ugeze harashimishije ark nuzirikana ko na ba UMUHUZA bakeneye kugera aho ugeze, ukamenya ko ba Prince bakeneye inama zawe kandi uzirinde kubashuka no kubayobya, uru rugendo rusaba gufatanya no kwigira ku bandi kugirango tugere aho tugana, Twizeye ko ba Muzatsinda muzatuyobora kandi nidushyika natwe tuzibuka abakiri inyuma, Mutuyobere dushyike kandi dushime.
206 MUTAMURIZA FRANCOISE, AKARERE KA HUYE
Sun, 23/Aug/2020, at 12.08 pm
Ndabona amazi y'inyanja arushaho gusatira inkombe zose, ndabona kwambuka bingoye,ndashaka kugera ku umusozi wo hakurya ariko biraruhije kugerayo, abasare ntabo mbona, amazi yuzuye umuhengeri, umuyaga ni wose,Umenyereye icyambu wese ndamwiyambaye antabare, uwamenyera abasare b'ukuri ndamwinginze ngo angoboke, sinshaka guhera ishyanga kandi mfite iwacu, ndifuza kandi ndizera ko abo nzasanga bose bazanyakirana ubwuzu, ndatabaza ngo mumbe hafi kandi mumbere icyanzu,mbaye mbashimiye ariko ndagaya ba ZANINKA bambereye umuhengeri mu nyanja,ndanenga ba Gafarasi bakomeje kubuza abasare kugashya ubwato, ese mwe ba Mbarubukeye muzatuza ryari?, nimureke ba Batamuliza batugeze iyo twifuza kuko tubaziho ubushobozi kd namwe ba Muganga tubasabye kutwakira
207 Yvone Musabimana,Akarere ka Nyanza, Umurenge wa Ny
Sat, 22/Aug/2020, at 9.15 am
Nyamara akabura ntikaboneke si nyina w'umuntu gusa kuko n'akabura kakaduhangayitsa twese ni AMAHORO, harya ni he yabuze maze iwacu tukajya mu nzu tukaryama tugasinzira?, ni ryari umutekano muke wo mungo zacu watumye twumva ko dutuje nkaho ari nta gihari?, bitekerezeho nawe ubyumve maze nubona ko mubyo dukwiye guharanira birenze kandi bihatse ibindi ufatanye natwe kuyashaka no kuyageza aho atari, dufatanye tuzagera ku ntego.
208 Mbarushimana Theoneste, akarere ka Huye
Sat, 22/Aug/2020, at 9.13 am
Wimbwira ko nayobye kuko ndabizi neza ko ndi mu cyerekezo gikwiye, wishaka kunyereka inzira z'ubusamo kuko nanjye nari nzi ko zihari ariko nzi Impamvu nahisemo kunyura aho ndi aha, wimbwira ko nzagerayo mvunitse cyane kuko natangiye uru rugendo nikwje ,abo ba Zaninka twaragendanye baranyobya, ba Gafarasi taaraganiriye baranshuka, nagendanye na beshi barenze uwo uriwe none ubu namaze kumenya no guhitamo abo tuganira, abo ngisha inama n'abo nshobora kuzigisha, humura sinzongera kuyoba ukundi kuko njye na Musekeweya twafafanye ukuboko kd duhuje intego.
209 Ishimwe Serge Valentin, Ntarubaka,Kamonyi
Sat, 22/Aug/2020, at 9.04 am
Wikwirengagiza,ndabizi neza ko muri wowe harimo ibitekerezo byiza, wuje ibitekerezo byubaka kandi bifitiye beshi akamaro, ikibazo cyabaye kimwe kuri wowe, ntushaka ko ibyo byiza bigera ku bandi, ntushaka ko bagenzi bawe banyurwa nkuko wowe unyuzwe, nyamara ibyo wima abandi wabigezeho ubifashijwemo nabo, none wazirikanye ko akebo kajya iwa mugarura ukagirira iyo neza nawe wagiriwe!, ubitekerezeho maze wisubireho kuko nawe ukeneweho umusanzu nk'uwo wahawe.
210 Musekeweya
Thu, 20/Aug/2020, at 8.53 am
Dukomeje gushimira mwebwe mwese mudahwema kutwoherereza ubutumwa. Ibitekerezo muduha, inama mutugira ni byo bidutera imbaraga zo gukomeza kubategurira ibiganiro bibanyura. Mukomeze rero mutwandikire natwe ntituzahwema kubagezaho Musekeweya irimo ubutumwa bubafasha kubaka amahoro aho muri hose.
211 mbarushimana erick kayonza
Fri, 08/May/2020, at 9.13 pm
musekeweya turayikunda cyane! murabarimu beza mukomeze mutugezeho ibyiza!
212 Maurice B Rugambab
Sun, 12/Apr/2020, at 11.57 am
Ndabashimiye cyane kubw’amasomo akomeye akubiye muri MUSEKEWEYA. Nkumuntu wafashe umwanya nkayumva yose mpereye kuri episode 814, mpamyako abanyarwanda Bose bagize amahirwe yo kumva izi nyigisho byahindura imitima y’abatari bake. Nifuzaga kubaza niba Ep 814 ariyo ya nyuma kuko ndumva nshaka kugeza kuri Ep yanyuma. Murakoze cyane
213 PierreCelertin
Tue, 31/Mar/2020, at 9.37 am
Amakuru bakunzi ba musekeweya ndabakunda kunyigisho muduha
214 ntakirutimana benjamin Gatsibo Distrit
Mon, 10/Feb/2020, at 11.13 am
Ngewenunva musekeweya ariko iranezeza cyanecyane manyobwa afite imanope
215 MUKAKALISA Donatha huye simbi
Wed, 04/Dec/2019, at 1.13 pm
Muraho?maze iminsi ncecetse ariko sinasiba kumva musekeweya uko ntibagirwa kurya ni nako ntasiba kuyumva!mbabajwe cyane n'umukecuru Zaninka utagira abana inama nzima ahubwo inama ze ni gusenya!
216 Musabimana Yvonne, akarere ka Nyanza
Tue, 08/Oct/2019, at 11.02 am
Ramba maze nanjye nirambire, bityo turambane, ibi kugirango tubigereho rero uti biradusaba iki: ntabwo bigoye biroroshye, koroherana, kugira urukundo, gutanga amahoro, kubabarira no gusaba imbabazi, kurangwa n'ubumwe, ineza yawe nanjye ifite byishi yatugezaho, kumvana hagamije gutega amatwi ibibazo bya buri wese bifite umusanzu munini mu gutuma uko kuramba tuvuga kugerwaho, tubiharanire rero twese, tuzabigeraho.
217 Musabimana Yvonne, Nyanza, Nyagisozi
Tue, 01/Oct/2019, at 10.46 am
Nyamara akabura ntikaboneke si nyina w'umuntu gusa kuko n'akabura kakaduhangayitsa twese ni AMAHORO, harya ni he yabuze maze iwacu tukajya mu nzu tukaryama tugasinzira?, ni ryari umutekano muke wo mungo zacu watumye twumva ko dutuje nkaho ari nta gihari?, bitekerezeho nawe ubyumve maze nubona ko mubyo dukwiye guharanira birenze kandi bihatse ibindi ufatanye natwe kuyashaka no kuyageza aho atari, dufatanye tuzagera ku ntego.
218 Nsabimana eric, akarere ka Bugesera
Tue, 01/Oct/2019, at 10.39 am
Nawe gabura amahoro,ese ubundi wabuzwa n'iki gufungurira ku bandi kandi nawe warafunguriwe?, wabuzwa n'iki kugirira impuhwe abandi mu gihe nawe wazigiriwe, inzira waciye si wowe wayiharuye, intebe wicayeho si wowe wayibaje, nyamara hari abayibaje kandi ari wowe bagirira,haranira ko ayo mahoro wagejejweho birakwiye ko nawe uyageza ku bandi, birakwiye ko abakuzirikanye nawe ubazirikana ugirira abandi ibyo nawe wagiriwe, inzira zacu ni ndende kandi ntituzi neza aho tuzagarukira bityo reka dutegure hose kugirango natwe tuzategurirwe.
219 Uwamariya Francine, akarere ka Gisagara
Thu, 26/Sep/2019, at 1.10 pm
Nanjye nemeye gutumwa, ndifuza gutanga no gutwara urumuri kandi ndabyishimiye, nishimira ko hari abubatse izina bakaryubakira n'abandi kubw'amahitamo meza bagize, biranyura ko mfite ba Batamuliza bo kwigiraho kandi ba Muzatsinda bakazamfasha kugera ku ntego, aya mahoro afite beshi bayaharaniye banahasiga ubuzima none nanjye ndabona umusanzu wanjye ari uwo kuyageza aho atarasakara, ba Shema mbasabye ubufasha kandi ntimuzantererane.
220 Musabimana yvone, nyagisozi, Nyanza
Thu, 26/Sep/2019, at 1.04 pm
Ni byiza ko utwaye urumuri ariko uramenye urutwarane umutima wose, utwaye ikintu cy'agaciro, urasabwa kumurikira beshi babangamiwe n'umwijima, bage imbere kandi ubayobore ahakwiye ikindi kandi wirinde gutuma batatana, uri uw'ingenzi mu bandi, ni wowe bafatiraho icyerekezo kuko uri uw'icyitegererezo ,iteka jya uhora uzirikana ku nshingano wemeye kwikorera kandi ni ishingano zikomeye, tanga kandi uharanire amahoro
221 Nsanzimana valens, i Nyakariro
Mon, 23/Sep/2019, at 9.14 am
Ihangane, uyu munsi urababaye ariko siko bizaguma, erega isi dutuye niko iteye, ibyishimo n'umubabaro birasimburana,aho bamwe baba baseka, abandi baba barira, komera rero kandi ushikame, ibyo wanyuzemo birababaje ariko siko bizaguma, abakubabaza ntuzatungurwe no kubona bagarutse kugusaba imbabazi, ntuzazuyaze mu kubabarira kuko ubuzima butababarira ntibugira icyerekezo, namwe ba Chantal mwihangane kuko ejo ni heza.
222 Mbarushimana theoneste, akarere ka Huye
Tue, 17/Sep/2019, at 11.05 am
Ntabwo nayobye, ndacyizeye uwo nakurikiye kandi nizere aho azangeza, mfite icyizere ko abamuyobotse bose bafite amahoro kandi bahorana umutuzo mubyo bakora, inama za ba Batamuliza, Shema, Muzatsinda, Gakwaya n'abandi babagira,zirabubaka zikagira aho zibakura n'aho zibageza, ababona ko twahisemo neza rero nimutwiyungeho dufatanye urugendo, inzira twahisemo ntiduteze kuyoba no kuyobya abadukurikiye.
223 Nsanzimana valens i Nyakariro
Mon, 16/Sep/2019, at 12.35 pm
Ubuzima tubamo bwuzuye ibibazo gusa, ibyo tunyuramo byuje ibyiza n'ibibi, aho ugeze akeshi imbogamizi ziba nyishi,gusa iyo twemeye gutsindwa nazo akeshi twisanga tunaniwe ntaho turagera, niba wowe rero waramaze kubona icyerekezo gikwiye, ni byiza ko wafasha bagenzi bawe nabo guhitamo ibikwiye, wenda ntibikwiye ko bazahitamo nk'ibyo wahisemo ariko kandi ufite inama nyishi wabagira, niba uri Muzatsinda kandi ukaba uhorana itsinzi, ni kuki utafasha abandi?, mu ubuzima ni magirirane,nimucyo dufashanye.
224 Ishimwe serge Valentin, i Nyarubaka ku kamonyi
Mon, 16/Sep/2019, at 12.15 pm
Ntabwo inzira twese twanyuze ziharuye kimwe,niyo mpamvu tugenda duhura n'ibibazo bitandukanye mu urugendo rwacu, aho unyuze hari ubwo wisanga mu nzitane maze kuhikura bikakubera ibindi bibazo ndetse bikakubyarira n'ibindi bikomeye, ntidukwiye gusekana rero ahubwo niba ba Chantal banyuze mu nzira y'amage birakwiye ko tubegera tukabasanga tubahumuriza kugirango bumve ko atari bonyine, dufashe abakiri mu urugendo rw' ubuzima kurugenda amahoro kandi tubifurize kugera ku ntego mu gihe bagamije ibyiza.
225 Nsanzimana valens i Nyakariro
Thu, 05/Sep/2019, at 7.38 am
Shira impumu kuko ntakikikwirukasa, icara hasi uruhuke kuko byishi wirukaga nabyo warabisize, gira amahoro arambye kuko warwanye urugamba rukomeye muri wowe none utahukanye itsinzi, ikibi warakiganje ni amahoro iwawe, reka rero nkusabe numara kuruhuka uzegere na bagenzi bawe basigaye ubafashe gutera ikirenge mu cyawe, ubu buzima ni magirirane, korera abandi ibibageza aheza, uzishimira uwo musanzu uzaba waratanze
226 Ishimwe serge valentin w'i Nyarubaka
Thu, 05/Sep/2019, at 7.33 am
Ndabizi neza ko muri wowe harimo ibitekerezo byiza, wuje ibitekerezo byubaka kandi bifitiye beshi akamaro, ikibazo cyabaye kimwe kuri wowe, ntushaka ko ibyo byiza bigera ku bandi, ntushaka ko bagenzi bawe banyurwa nkuko wowe unyuzwe, nyamara ibyo wima abandi wabigezeho ubifashijwemo nabo, none wazirikanye ko akebo kajya iwa mugarura ukagirira iyo neza nawe wagiriwe!, ubitekerezeho maze wisubireho kuko nawe ukeneweho umusanzu n'uwo wahawe.
227 Nambajimana jean marie vianney, i Rulindo
Tue, 03/Sep/2019, at 6.09 pm
Iyi si yari nziza yari ituwe n'abeza kuko bahurizaga ku umugambi umwe kandi bakawubonekaho bose ntawuhemutse, ibyiza byose babihurizagaho, ibibi byose bakabirwanyiriza hamwe, bari bafite intego zo kubaka ubumwe kandi bakarinda uwariwe wese ushaka kubusenya, ubu bwo rero byarahindutse, turi kuba ba mpemuke ndamuke, turi gusenya ubumwe bwaharaniwe kuva kera, dukore ibishoboka twisubireho, dukunde kandi dusigasire ibyagezweho na abatubanjirije kuko INSIGASIRA MUJISHI N'UBUMWE BW'ABAHETSI.
228 Nsabimana valens, i Nyakariro
Mon, 02/Sep/2019, at 12.58 pm
Nawe uri urumuri rw' abandi, haranira guhora ubamurikira kandi ubagoboke cyane mu gihe cy'umwijima, haranira ko urumuri mu bawe rutazabura kandi uhore urwongeramo amavuta uko bikwiye, kuba waba intangarugero nicyo wifuzwaho kuko ntiwamurikira abandi wowe utimurikiye, mbere na mbere ni wowe, kora ibyiza kandi bigera kuri beshi, jya uzirikana ko ineza ugiriye abandi bizakugarukira kandi bikakunezeza, itara ryaka niriguhore mu biganza kandi rihorane amavuta.
229 Musabimana Yvonne, Nyanza, Nyagisozi
Fri, 30/Aug/2019, at 7.13 pm
Ugufite hafi afite byose kandi uwagutuje mu umutima yatuje uw'ingenzi kurenza ibindi, amahitamo ya muntu amutera urujijo kubera byishi aba abona akumva byose ko yabigira ibye ariko kuba agomba gufata bimwe muri byo tugorwa n'ibyemezo dufata bitewe no kudashishoza, bamwe rero twisanga twahisemo ibidakwiye, twisanga twahisemo nabi maze ejo tukazicuza, twisanga duhora muri iyo mbimenya kandi iri ni ijambo riza nyuma y'igikorwa, abahisemo neza rero bazirana no kwicuza kandi bahorana ishema n'ibyishimo, niyo mpamvu abahisemo Kubana nawe MWALIMU MUSEKEWEYA aribo barusha abandi kunyurwa, bafite icyerecyezo gikwiye, bafite intambwe ihagaze imbere y'iz'abandi, ni byiza rero ko natwe tugira ibitekerezo byagutse mu mahitamo yacu kugirango dutandukane no kwicuza bijyanye no gutekereza ibidakwiye.
230 Nambajimana jean marie vianney, akarere ka Rulindo
Sun, 25/Aug/2019, at 9.02 am
Birashoboka ko ibyo twakoze twazabibazwa, birashoboka ko ibyo nakoze nazasabwa inyishyu yabyo, birashoboka ko ibyo nanyuzemo byose nazabigaragarizwa umunsi umwe kandi nkabyiturwa, none ko iyo abeshi dushyize ku umunzani ibyo twakoze, ibibi ko bisumba ibyiza aho ubwo twaziturwa ibimeze bite?, Gafara urumva inyiturano yawe cyangwa se ingororano yawe izaba imeze ite?, kuba mvuze wowe muri beshi suko ari wowe ruharwa wenyine uriho ntubindakarire ahubwo nuko nshatse kukwereka ko nawe utari shyashya, nanjye kandi sindi miseke igoroye,nifuza ko iteka twajya duhora dutekereza kubyo dukora, nifuza ko twajya tuzirikana ko tuzabazwa iby'ubu buzima twabayemo dutijwe kandi buri wese ku giti cye, harya wowe ubwo witeguye gusubiza iki?, ni ahawe.
231 Nyinawumuntu clementine w'i Nyabihu
Sun, 25/Aug/2019, at 9.01 am
Nyinawumuntu yabaye umunyamahanga, nyina w'umuntu yabaye ikigusha, uwakakuyoboye niwe ukuyobya, uwakakugiriye inama niwe ugushuka, uwari Zaninka yabaye zana urwango mubo yibarutse, mbega icyerekezo kibi turi kuganamo, ko abo twirukira aribo bari kudushuka,ubwo igisigaye ni iki ngo tumenye abo kugana no gusabana nabo?, uwo kwizerwa ni uwuhe kandi ni inde wo kuyoboza?, ndakeka ko ibi mbisangiye na beshi, nawe mfasha dushake igisubizo kandi ngo abishyize hamwe nta kibananira wenda njye nawe tuzabona umwanzuro ukwiye.
232 Nyiraminani pascasie, Nyagatare
Sat, 24/Aug/2019, at 8.06 am
Turishimira ko turi bakuru mu myaka ariko twigaye ko twagwingiye mu bitekerezo, turacyatekereza gukora ibibi, turacyashimishwa no guhemuka, turacyashimishwa nuko bamwe bagize ibyago, uko gutekereza nabi bitagize icyo byungura bitumariye iki?, ndabizi ko mbivuga ukavuga ngo ndabeshya ariko nawe nureba urasanga ugengwa n'imitima ibiri kandi ukubwira gukora ikibi urakuganza, harya ubwo uracyavuga ko mbeshya?, niba nkubeshyera urangaragarize ikinyuranyo ariko kandi niba mvuze ukuri uharanire kubihindura.
233 Uwamariya Francine, akarere ka Gisagara
Sat, 24/Aug/2019, at 7.59 am
Agaseke karacyapfundikiye, gapfundikiyemo byishi kandi biteye amatsiko, huzuyemo byishi byaba ibyiza n'ibibi, beshi bafitiye amatsiko igihe ako gaseke kazapfundurirwa, hari ibizabababaza, ibizabashimisha, ndetse n'ibizabanyura imbere bikarangira, ibyo twakoze byishi nibitunyura imbere hari ubwo tuzicuza cyane, ese aho nitwisanga twese turi ba Zaninka ubwo birashoboka ko tuzishima?, birashoboka ko twanyurwa n'ibyo twakoze mu gihe bizashyirwa ku kibaho runaka ngo dore ingengamyitwarire yawe?, njye simbizi niba ibyo dukora byatunyura ariko abo byanyura mutwegere mutwereke inzira.
234 Nsanzimana valens, Nyakariro
Fri, 23/Aug/2019, at 1.25 pm
Amahoro aho yahunze hasigaye iki?, nkubwije ukuri ko ari nta cyiza na kimwe cyahasigaye usibye ibibazo bidashira kandi bitagira ishingiro n'icyakabiteye, amahoro niyo mwami wa byose, amahoro niyo nzira yo kugera ku iterambere twifuza kandi rirambye,icyo duharanira cyose kuba twageraho nimucyo tubanze amahoro, nimucyo tubanze gushaka igikwiye ibindi byose bizakurikiraho, gira amahoro Muvandimwe kandi uyageze ku bandi, tanga ibikwiye kandi wigishe ibyubaka.
235 Uwamariya Francine, Gisagara
Tue, 20/Aug/2019, at 8.31 am
Sinayobye ahubwo narayoboje,sinatannye nkuko bamwe mubivuga ahubwo nagiye gutaramana n'abakwiye, nasanze ba Rutaganira kugirango tuganire ibyiza, nisunga ba Muzatsinda tugamije gushakira itsinzi hamwe, nta cyerekezo nataye kandi sinzongera no kuyoboza kuko namaze kumenya aho ngana, ndi mu ngamba neza kandi urugamba nzarutsinda, niteze ko nawe uzadusanga numara gusobanukirwa n'ibyo ukwiye guhitamo kandi natwe tuzagusanganira tukwishimiye.
236 Nyinawumuntu clementine i Nyabihu
Mon, 19/Aug/2019, at 3.32 pm
Niba ugiye koko, reka mvuge ko ugiye kare, ugiye tukigukeneye kuko twakwigiragaho byishi, ugiye tugifite byishi byo kuganiraho nawe, dufite intambwe twateye ku bwawe wenda ntitwakurikije ibyo ukora ahubwo twamenye ko uri kugaragaza ibitubamo kandi bitari byiza kugirango tubireke ,wagaragazaga imico mibi itari ikwiye umwana w'i Rwanda bityo kuyireka ikaba ari intambwe nziza ihebuje izindi, tuzagukumbura kandi tuzakuzirikana, tuzanagusabira umugisha kuko watubereye umwalimu mwiza.
237 Nambajimana jean Marie vianney, akarere ka Rulindo
Mon, 19/Aug/2019, at 8.50 am
Birabe ibyuya, kuko nubwo waba utari utunganye ntiwari uwo kuba wagenda, ntibikwiye ko watabaruka iki gihe kuko abo wigishaka bari beshi, ibyo watwigishaga twabikuragamo amasomo akomeye bityo tukirinda guhemuka kuko tuba twabonye ingaruka mbi zabyo, oya nturi uwo kugenda kuko wari ugikenewe mu umuryango wacu nyarwanda, turacyagukeneye kuko kubera wowe abamaze guhinduka ni beshi, abamaze gufata icyemezo cyo kutaba ba Fidusiya ni beshi kubera wowe, wigenda rero kuko uracyakenewe mu umuryango ukeneye guhinduka.
238 Ndaruhuye Olivier, Gatsibo
Sun, 18/Aug/2019, at 9.30 pm
Ibyanyobeye wowe warabivumbuye, ese ni kuki utamfasha ukampa umwanya wo kukwegera ngo tuganire unyobore,unyereke aho nayobye kandi ungire inama?,warantereranye rwose kandi ntibyari bikwiye, gusa ndabizi ko nawe ufite inkomanga, ark nunzirikana ukanyibuka uzibuka ko nanjye nkwiye kuba mu bana bawe kandi nkwiye kuyobirwa,ark kuko utavangura nanjye nzasekerwa nawe kandi mbe umwuzukuru wa Muzatsinda???!! ese witeguye kunyakira?
239 Nsanzimana valens, i Nyakariro
Thu, 15/Aug/2019, at 7.43 pm
Iri shuri ni inyamibwa, ngwino nawe wisunge abandi, mwigane kandi mufatanye kurahura ubumenyi kuko abamaze kuburahura muri iri shuri bamaze kububyaza umusaruro uko bikwiye,ni ishuri ritagira uwo riheza, ni ishuri rifungurira buri wese amarembo, ni Musekeweya yiteguye guha ikaze buri wese uturutse mu mpande enye z'isi ya Rurema kandi ihora isonzeye kugufungurira Ku masomo yayo, ikaze kwa Shema na Batamuliza, Karibu kwa Gasore na Chantal, nimugubwe neza kwa Rutaganira na Muzatsinda, kandi amasomo meza kuri mwe mwese mufashe iya mbere mu kwinjira mu marembo y'amahoro.
240 Eugene Kabera, Ruhango
Tue, 13/Aug/2019, at 9.07 am
Wahisemo neza ntuzicuza, waharuye umuhanda ugifite ingufu witeganyiriza ugifite uburyo, none mu masaziro yawe ntuzarushywa n'iminsi, ntuzasaza wanduranyije nka Mbarubukeye, ntuzasana umugayo nka Zaninka, ahubwo uzayobokwa na beshi bakubaza ibanga wakoresheje, uzifuzwa hose kubaha inama cyane cyane abakibyiruka, uzafasha beshi kwiharurira inzira kd bagendeye ku yawe, uzaririmbwa iteka igihe uzaba ukiriho waranatabarutse, nanjye nifuza kuzasaza nkawe, nifuza kuzatera ikirenge mu cyawe, Twese turaharanira kuba ba nkore neza ndeberweho.
241 Muhizi vital, kamonyi
Tue, 13/Aug/2019, at 9.01 am
Imbere muri wowe hari undi muntu, hari ukuburanya akakubwira ngo kora uku kandi wowe washakaga gukora ukundi, ikibazo kandi kibabaje nuko akeshi akubwira gukora ikibi kandi wowe ukamwumvira, ugasanga iteka urahemutse, ukoze ibidakwiye kandi bibabaza abandi, muri make ukemera kuba waba uwo abantu batagukekagaho kandi wari usanzwe wizewe, ese uwo muntu ukurimo niwe uguhinduye Mbarubukeye peeee?, rekeraho iteka kumvira uwo muntu.
242 Ishimwe serge Valentin, Nyarubaka, Kamonyi
Tue, 13/Aug/2019, at 8.59 am
Uri umuhanga mu byiza ,komeza uwo murongo wahawe na Nyakugiribitangwa kandi uzafashe n'abandi, uri icyitegererezo mu bandi kandi mu bikwiye, komeza kutubera urugero rwiza kandi n'abacu bazakwigiraho, intambwe zawe twazitoye turi beshi, intambuko yawe inyura twese, ijwi ryawe iyo rivuze twese tugira tuti "karame",karame rero nanjye nje nkugana kugirango mubahabwa inama nziza n'impanuro namwe tubashe kunga ubumwe no guterana indi ntambwe, ntabwo ndi njyenyine kuko ndi kumwe naba Muzatsinda, kandi twiyemeje kuganza ikibi.
243 Mbarushimana Theoneste, akarere ka Huye, Umurenge
Tue, 13/Aug/2019, at 8.57 am
Indwara nari ndwaye yaravumbuwe kandi birashoboka ko yavuwe igakira, ni indwara yari ikomeye cyane, ifite ubukana bukabije bwo kwanduza abandi kandi ikabagiraho ingaruka zikomeye, ni byiza ko abaganga bamenye indwara nari ndwaye kandi bakayishakira umuti, kutiyumvamo abandi, kutibonamo abavandimwe, kutagira urukundo mu bandi, kutuzuza nabo byagakwiye,..., iyo ni indwara ikomeye nawe ishobora kuba yarakuboshye, ni byiza ko nawe wakwivuza kandi iyo ndwara iravurwa igakira, umuganga arahari kandi arabishoboye, ntabwo akuri kure kuko aguhora hafi kugirango agufashe, agusanga agusekera kandi akishimira ko umusanga, nta wundi nakubwiraga utari MUSEKEWEYA kandi numwegera muzahuza urugwiro.
244 Nsabimana eric, Musenyi, Bugesera
Mon, 12/Aug/2019, at 6.58 pm
Ni amahirwe ko mutigeze mutujya kure, iteka duhura n'ibigeragezo kandi akeshi kubyikuramo biratugora, aho ubujyanama bwanyu butari turayoba tukava mu umurongo, umuryango tukawubera ibivume kandi aritwe twagakwiye kuwubera abakawugiriye akamaro, kuba muri hafi yacu rero iteka muradufasha bityo bikatubera amahirwe akomeye, iyo turi kumwe tuba tubohoye imitima n'amaboko, turikumwe tuzakomeza kuzamuka umusozi tutareba inyuma kandi hari igihe gihagije cyo kuruhuka
245 Jean Bosco Habineza,Rusumo, Kirehe
Mon, 12/Aug/2019, at 6.48 pm
Gerageza gukora ibikugira umugabo,aho gukora ibikugaragaza nk'umugabo, shaka abantu mbere yo gushaka ibintu kuko burya ibintu birashira ark abantu uzahorana nabo, nawe iyubakemo umutima wo guca bugufi uharanire kubanira neza abandi kd bose, urukundo wakunzwe nawe warukunda abandi kd bakanyurwa bityo ukaba nyirineza na mahoro aho unyuze hose, kuba witwa Gafarasi cyangwa Karimanzira ntibyakubuza kuba intwari kuko izina siryo ryubaka ubutwari ahubwo ibikorwa byawe nibyo bizakugira intwari.
246 Nyiraminani Pascasie, Nyagatare
Mon, 12/Aug/2019, at 6.39 pm
Inama wangiriye burya yari inyamibwa, niyo yabaye ingenzi mu nama zose nahabwaga n'abandi kuko nasanze hari n'abanyobyaga nibwira ko bari kunyobora, mu ubuzima burya iyo hatabayemo gushishoza umuntu yisanga yicuza kandi yari kwigarura hakiri kare, njye ndi mubishimira ko namenye icyo nyennye mu umutima wanjye maze ngira n'amahirwe yo kubona abo kukimpa, nari nkennye kubona amahoro no kuyatanga, none nabonye umfasha kugera kuri by'ingenzi muri njye, nzakomeza rero nanjye gushishikariza abandi kumenya guhitamo ibikwiye.
247 Kubwimana jean marie vianney, Kamonyi
Mon, 12/Aug/2019, at 10.34 am
Waje ku isi usanga abandi, usanga babanye neza batekanye, usanga bunze ubumwe kandi batahiriza umugozi umwe, usanga basangira byose bimwe byitwa akabisi n'agahiye, bari bafite byose kandi bakabisaranganya uko bikwiye, wowe waraje rero ubabibamo urwango, uzana ishyari aho ridakwiye kandi uraribagarira uko ubishoboye, ese ko watanyije abari bamwe, abavandimwe ukabagira abanyamahanga bakarebana ay'ingwe, aho ntiwaba wibwira ko aricyo waremewe ukazanirwa hano ku isi?, oya sibyo rwose kuko wazaniwe gukomeza urukundo n'ubumwe wasanze kandi ugaharanira ko bikomeza gukura, haranira iryo shyaka rero uko bikwiye.
248 Ndaruhuye Olivier, i Gatsibo
Mon, 12/Aug/2019, at 7.25 am
Ibyiza wakoze ntibizatinda kwibagirana mu mitwe y'abantu, ariko umunsi wakoze ibibi bizandikwa mu bitabo by'ubwonko bwabo ku uburyo iteka uko bakubonye bazajya bagusomamo cya kibi wakoze hejuru y'ibikorwa byiza byishi wagezeho, niba rero isi ari uku ifata abantu ntabwo bikwiye ko bya byiza wakoze byasimbuzwa ikibi kugeza ubwo uba indorerwamo yacyo, guma ku isonga kandi ukomeze uruhembe, ibyiza byawe bizabe amateka kuri wowe no ku bazagukomokaho.
249 Nyinawumuntu clementine, Akarere ka Nyabihu
Mon, 12/Aug/2019, at 7.24 am
Twambaye twaje, dore twambaye twaje kandi twambariye urugamba, inzozi mbi ni izadusubiza inyuma kandi indoto nziza ni izo gutsinda urugamba, dufite byishi twambariye guhangana nabyo kandi dufite icyizere ko tuzabihangamura tukabikura ku ntebe y'icyubahiro byicayeho, uru ni urugamba kandi rukomeye, ni byiza ko buri wese yiha intego kandi agaharanira kuyigeraho, turikumwe naba Muzatsinda kandi bamenyereye urugamba, ni byiza ko twumvira inama zabo tukanazikurikiza, itsinzi iri hafi ndimo kuyibona.
250 Nambajimana jean marie vianney, akarere ka Rulindo
Sun, 11/Aug/2019, at 10.51 am
Mu gihe uri umubyeyi mwiza, irinde kudohoka ku nshingano zawe zo kurera, irinde kuba nyirantibindeba ngo maze abo wibarutse bakose ubareba, bahemuke ubahagarikiye,bayobe wagakwiye kubayobora, irinde kuba wakwitwa umubyeyi gito mu bandi kandi abo wibarutse bo kubwabo bari gukora ibikorwa byiza, gerageza guharurira inzira bose kandi ubarinde ikibi, nicyo Nyagasani yabaguhereye kandi azakubaza icyo wabamariye, Tandukana naba Zaninka baheruka babyara nyuma bagahindukira aribo baba ibigusha kubo bibarutse, iteka jya uhora utekereza kucyo wakora kigateza imbere imibereho y'abawe kandi kigafasha na rubanda nyamwishi, Zirikana igikwiye.
251 Nyinawumuntu clementine, Nyabihu
Sun, 11/Aug/2019, at 10.50 am
Turi ba Mbarubukeye turi beshi, turi bamwe bashimishwa no gukora ikibi twishimye kandi tutazirikana ku ngaruka zacyo maze igihe cyazo cyagera tugakwira imishwaro tukigira ba nyoninyishi, kuki dushimishwa n'ibibi gusa boshye abatazi ikiguzi cyabyo?, kuki mu nzira twiyerekana ko turi beza nyamara mu mitima no mu bikorwa hari ibihabanye n'ibyo tugaragaza mu magambo?, iherezo ry'ikibi ni irihe?, iherezo ryo guhemuka ni irihe?, mbwira ko buri munsi duhemuka tumaze kunguka ibingana iki ku uburyo twabiratira abandi tukabashishikariza no kubizamo?, suzuma neza umbwire ariko nusanga nta cyiza wabikuyemo, ugire uti guhera none ndazibukiriye kandi sinzongera guhemuka no kugira nabi ukundi.
252 Uwamariya Francine, akarere ka Gisagara
Sat, 10/Aug/2019, at 8.03 pm
Ndi mu urugendo ariko nishimiye ko aho ngiye nsanze abantu, aho ngiye nsanze abavandimwe, aho ngiye nsanze urukundo, nishimiye urugendo ndimo nabwo kuko ndi kugendana n'imfura, inyangamugayo, abanyamutima ndetse na ba Mukundabantu, ntako bisa kugendana n'abo wibonamo nta n'icyo wabinganya kujya aho uzi ko usanga abavandimwe, niba mu nzira ngendana na ba Mukahirwa, aho nduhukira ndushye nkasangayo ba Fillette naba Umuhuza, naho abo nsanga nkasanga hatuye ba Muzatsinda, ubwo nagira ubwoba bwo gutsindwa n'iki?,sinzongera guhangayika ukundi kuko ndarinzwe.
253 Nsanzimana valens, i Nyakariro
Sat, 10/Aug/2019, at 7.53 pm
Hari ubwo umuntu arwara maze abavandimwe bakagira bati "ese runaka yarozwe na nde?, yewe n'uwamuroze ntiyari yigeze akaraba",harya ubwo abo twiyita ko turi bazima, ubwo twavuwe nande?, gusa ubwo wowe uri muzima uwakuvuye yari yakarabye arinoza kugirango utazongera gufatwa ukundi, gusa njyewe icyo nishimira, sinavuwe indwara z'umubiri kuko nta n'umuntu upfa kuzikira kuko turazigendana, ahubwo kuba naravuwe kandi nkavurwa neza nuko navuwe indwara y'imitekerereze aho narinzwe gutekereza ikibi, nyuma yo kugaragarizwa ububi bwacyo no gusobanukirwa ingaruka zacyo, naho abaganga bo si bamwe bambaye umwambaro ubaranga kandi babyigiye kuko inyuma yabo nabwo hari ba Donati naba Kambale ariko bakaba bunganira abo bavuzi b'indwara z'umubiri, nzahora nibuka kandi nzirikana kunywa Ku umuti nahawe kuko mbyirengagije nasubira mu uburwayi maze abanyita indembe bakaba beshi.
254 Nyiraminani pascasie, Nyagatare
Sat, 10/Aug/2019, at 6.36 am
Njye sinzongera kwikanga ibirura ukundi kuko namaze kubona umurinzi, namaze kubona umba hafi, akandinda ibibi byose, ambera umuyobozi mwiza, none ubu ndatera intambwe nshikamye, nkaterura ikirenge nkomeye, nkagendana na Musekeweya igihe cyose,sinzongera kuyoba no kuyobywa, sinzongera kurangazwa no kunanizwa, nzakomeza kubana n'abarinzi beza, nzakomeza gushishikariza abandi nabo guterana intambwe n'abakwiye.
255 Musabimana yvone, Nyagisozi,Nyanza
Fri, 09/Aug/2019, at 6.07 am
Urahumura, impumuro yawe nikomeze kugera hose, impumeko yawe nikomeze kuba umwuka wifuzwa na beshi, abo uhumurira bahorana akanyamuneza, ishyaka n'umurava byo gukora ibyiza no kugira neza aho bageze hose, uri urumuri kandi umurikira beshi, aho utari hataha umwijima, icuraburindi n'ikindi gisa nabyo,uri igisubizo ku bibazo bya beshi kandi nanjye ndimo, uri umutako w'imitima yacu kandi umutako wose uzirana n'umwanda, ikibi n'ikindi kintu cyose kidatunganye, umunyarwanda we ati "izina niryo muntu",nawe Musekeweya niryo zina rikubereye kandi ritunyuze twese n'ubwo nanone tutanyuzwe cyane n'izina ahubwo tunyuzwe n'ibikorwa ukora, komeza utubere ku uruhembe kandi udufatishe ikiganza cyawe cy'i buryo.
256 Kubwimana jean marie vianney, ku kamonyi
Tue, 06/Aug/2019, at 7.37 am
Nta yindi nzira nzanyura, nta kindi cyerekezo nteze kubaza ukundi, hari inzira yanyuzwemo na beshi kandi bishimira urugendo, amabuye muri iyo nzira yari make ugereranyije n'izindi nzira zose zanyuzwe,abasitaye babaye bake kandi bose ntawasitaye ipfundikirane, ubu abeshi muri abo bagenzi bishimira ko bageze iyo baganaga amahoro usibye bake muri bo bananiriwe mu nzira bagacika intege bigaragara,si beshi cyane kandi nabo bananijwe n'imitima yabo itarabashije guhitamo neza, ni ba Gafarasi biyemeje kuruha uw'abandi basimbutse kandi byagaragaraga ko bafite ingufu zo kujyana n'abandi, nanjye rero aho nzanyura ni aho nisigara nzaba nizize kuko mu urugendo nta mavunane arimo, wowe uri kugenda wisiga tujyane.
257 Yohani bosco Hafashimana w'i Gasabo
Tue, 06/Aug/2019, at 7.35 am
Iyo numvise nkasoma n'amateka, mpita nsanga kera urwanda rukiri urwa Gasabo nta rwango rwari ruhari, nta kibi cyaharangwaga yewe n'ishyari ntiryari rizwi mu barutuye, abanyarwanda barwo barangwagwa n'ubumwe cyane cyane ingufu zabo nyishi ari izo kwagura igihugu, kukirinda umwanzi no kukirwanira ishyaka kurinda ubwo kigeze aha, uwo mutima warangaga abari batuye urwanda rw' icyo gihe wagiye uzamo kidobya, biza kugera aho ubwumvikane buba buke, abari umwe bahinduka babiri, abasangiraga batangira kuryana no gupfa ubusa, ibyiza baharaniye kuva kera bidindira babireba, igihugu baza kugeza n'ubwo bagitujemo ba ZANINKA NABA BAHIZI, baragihindura baracyoreka barakiroha, urwanda rutahwa n'amage, abeshi bahinduka impehe ahari iwabo, urwango rurakura rumara imyaka..., ARIKO ubu ndumva nishimye kandi nishimiye aho tugeze, ni byiza ko igihugu kibarutse ba Batamuliza beshi nabo bakaba bari kubyara ba Umuhuza bazahuza bamwe bake bakiryana tukongera tugaturana dusangira byose, nishimiye ko ndi mubo muri icyo kinyejana kizongera gusangira amata n'ubuki kandi gishyize hamwe mu kurwanya ikibi, umwami w'igihugu azaba ari MUSEKEWEYA naho ba Muzatsinda ari ibikomangoma, nishimiye kandi nawe ndakwifuriza kuzongera gutura mu Rwanda rwa Gasabo ruteye uko.
258 Nsanzimana valens, i Nyakariro
Mon, 05/Aug/2019, at 3.05 pm
Nawe Musekeweya iraguhamagarira guhinduka, Umuco mwiza wo gufasha ubabaye wahozeho mu banyarwanda igihe kuba nyamwigendaho byari bitarimikwa ngo bihabwe icyicaro, buri wese wagiraga ikibazo yaragobokwaga kd akabona ko atari wenyine, ubu siko bimeze, abantu barahindutse baba abandi, uragira ikibazo ukimenya, urayoba aho wayoboje ukubonye akakubwira ati komeza inzira ni iyo, urarwara aho wakavujwe bakagira bati iyaba cyari gipfuye, mbega isi mbi, gusa nanone sinabura kuvuga ko hari abagifite uwo mutima mwiza wo kumva ububabare bw'abandi, nawe rero niba hari intambwe wateye yo kumva ko mugenzi wawe ahora agukeneye, tera indi ntambwe yo kubyumvisha abandi kugirango tugendere hamwe, uwahuye n'ikibazo umube hafi kd umwizeze ko atari wenyine, ngiyo isi dukeneye.
259 Muhizi vital, kamonyi
Sun, 04/Aug/2019, at 6.03 pm
Uwo watumye yangejejeho ubutumwa, warakoze cyane kunzirikana, warakoze cyane kuntekereza no kumenya ko nkukeneye, ubutumwa bwawe bwari ingenzi kuri njye bwaje bukenewe kandi bwahinduye byishi, ba bavandimwe wantumyeho nabo babaye intumwa nziza, abo watumye byanganaga no kwiyizira, ndashima ba Muzatsinda naba Maribori kubw'urumuri banzaniye, nanjye nimuntuma nzatumika kandi nzagera hose, ubu butumwa subwo kwicarana kuko bukenewe na beshi, nanjye nzababera intumwa.
260 Karenzi Innocent, Muganza ya Nyaruguru
Sun, 04/Aug/2019, at 8.41 am
Mwana wanjye uko ugenda ukura ujya juru niko urushaho kurahura no kuvoma imico myishi itandukanye, imyiza n'imibi yose uhura nayo kandi nturabasha kumenya iyakugirira umumaro n'iyakuyobya, mwana wanjye ibyishi mubyo uhura nabyo uracyabona ko ari byiza kandi ko byose bigufitiye umumaro, mwana wanjye abo mugendana bose ubona ko ari beza nyamara nturabasha kumenya no kuvumbura ububi n'ubugome bwa bamwe muri bo, Mwana wanjye nashakaga kukubwira no kuguhanurira ko ibyo ubona byose atari zahabu, abo muganira bose atari abatagatifu, mwana wanjye sinkwangishije abantu ariko gerageza gushungura no gushishoza, sinkwifuriza ikibi cyangwa se kuzagira uti iyo mbimenya kandi ejo ukazashinja kukuba kure, Mwana wanjye urabe maso kandi ube umugabo, urugendo rwiza rw'ubuzima nirwo nkwifurije mwana wanjye, nkusabiye kutazaheranwa naba Gafarasi dore ko ari beshi kuri iyi si, Mwana wanjye uzabe intwari.
261 Nsanzimana valens, i Nyakariro, Rwamagana
Sat, 03/Aug/2019, at 7.27 pm
Uwabaraga ubukeye asigaye abarirwa ubugome, niwe wari intangarugero mu bandi ku bikorwa byiza, ubu niwe utangwaho urugero rw'abakora ibikorwa bibi kandi bibangamiye amahoro, umutuzo, umutekano n'ibyishimo ku bandi, ni koko ngo biragoye ko uwambaye umwambaro w'urugamba yishima nk'uwambuye atabarutse kuko ushobora gutsindwa ukiwambaye, ababasha kwitwararika rero nimucyo tubigerageze, uko ukora ibyiza niko wongera ibyishimo ku bandi kandi nawe utisize, kora ibyiza uko ubishoboye, ishema ryawe rya mbere rizava mu gufasha abandi.
262 Habineza jean bosco, Rusumo, kirehe
Sat, 03/Aug/2019, at 1.08 pm
Ibyawe bikore none,dore iby'ejo bikora abejo, none ni kuki ibyo uteganya gukora ubishyira ejo kandi ahawe ari uyu munsi?, kuki ejo aribwo uvuga ko uzahinduka ugakora ibyiza, kuki uvuga ko ejo aribwo uzakora ibinyura beshi, dore ko bose byo utabishobora kandi uzi neza ko ahawe ari uyu munsi?, njye rero sinje kuguha icyerekezo cy'ibyo wagakwiye gukora ariko tuganiriye nakubwira ko ibyiza bikorwa none kuko niho hawe kurenza ejo, njye sintaha ntakoze ibigomba, none se nawe nuko?,byabaye byiza uzirikanye ko igihe cyawe ari iki
263 Uwamariya Francine, akarere ka Gisagara
Sat, 03/Aug/2019, at 1.01 pm
Ufite umutima wanjye wose, komeza kuwuragira rero no kuwurinda ikibi kuko ni wowe murinzi wanjye, ibyishimo ni byose kuko mfite umurengezi, sinyigendera mu icuraburindi ry'ubuyobe kuko nabonye umujyanama, mfite unyobora mu byiza, mfite umfasha kwifasha mu gusobanukirwa no gukora ibikwiye, mfite byose kuko mfite Musekeweya kandi nizera ko ari amahirwe sangiye n'abandi nkanayasangiza abo atarageraho, nabo nibamenya ibyo byiza, bakemera kubiyoboka no kubisigasira, tuzubaka urwanda rwiza kandi twifuza, tuzubaka Africa itunyuze twese, tuzubaka isi inezeza uwayihanze.
264 Nyiraminani pascasie w'i Nyagatare
Sat, 03/Aug/2019, at 1.00 pm
Urebye urasanga turi bamwe, ibi kubireba nuko uratekereza byimbitse maze wamara gusanga mu kubaho kwanjye nawe nta ruhare twabigizemo, byahita bituma tuba bamwe kurusha gutana no kuryana, ni iyihe mpamvu ituma agakosa gatoya kabaye hagati yacu ugakuririza, ukakazamukiraho kakatubera intandaro yo kwangana no kumarana kandi turi bamwe?, ni kuki kuba ntuye i Bugo, wowe ukaba utuye i Mugereko wakumva ko ubwo nta sano dufitanye tubitewe n'imipaka y'amazi idutandukanya?, ubu koko twemere amazi aturushe ubwenge kandi twe twarahawe kugenga ibiri ku isi byose?,mbwira icyo dupfa tukirandure kuko njye nawe turi umwe.
265 Muhizi vital, kamonyi
Fri, 02/Aug/2019, at 6.15 pm
Nawe ikoreremo, dore nta guheza guhari kandi ngo uwikoreyemo ntashobora gukora mu kebo kuzuye ishavu, amahitamo ni ayawe urata ibibi uze usanga ibyiza, urabererekera ikibi uze wihuta usanganira icyiza, ibyiza abandi bagutanze kugeraho byuzuye mu kebo nabo bahisemo gukoramo, gusa kuba baragutanze birashoboka ko ari uko watinze kumenya ako kebo ariko ubwo ukamenye igihe ni iki ngo nawe uhitemo nk'abandi, sobanukirwa: uwahisemo neza ahorana ibyishimo, uwahisemo nabi ahorana ishavu n'agahinda, ngaho rero bererekera ba Jyamubandi batambuke sanganira ba Donati kuko bari bugufi baza.
266 Uwamahoro Francine, akarere ka Gisagara
Fri, 02/Aug/2019, at 6.09 pm
Ni inzira nziza wanyuze n'abandi bazayinyura, kuba inzira zari nyishi ariko wowe ukabasha guhitamo ikwiye ni umutimanama wawe mwiza wabigufashishemo kandi natwe twifuza kukwigiraho, ubu uri icyitegererezo mu bandi, isomo ryiza abasigaye aho wari uri twifuza kwigiraho, kuko wageze ku tsinzi natwe twifuza gutera ikirenge mu cyawe kandi nudufasha tuzabigeraho, turigira ku birenge byawe kandi gutsinda niyo ntego.
267 Nyinawumuntu Clementine, Akarere ka Nyabihu
Fri, 02/Aug/2019, at 7.41 am
Iby'isi bihinduka uko byishakiye, abari beza uyu munsi ejo bakabyuka ari abandi bandi, abakoraga ibyiza uyu munsi ejo Bakakugaragariza urundi ruhande rwabo utakekaga utifuzaga no kubona, ibi mvuze ntabwo nkubeshya kuko nureba neza urasanga nawe aho iwanyu hari ba Fidusiya b'impande ebyiri, urahasanga ba Mbarubukeye biyoberanya bakaba bakwigira beza ariko ejo ukayoberwa imiterere yabo, bafite isura ku umutima yuzura n'umwijima rimwe na rimwe bakaba bakugaragariza imvugo zuje ubumwe n'urumuri, abantu nkabo rero tubitondere kandi tumenye uko tubana nabo, twirinde ko batugusha ahubwo twe duharanire kubahindura nicyo cyiza kiruta ibindi.
268 Nambajimana jean marie vianney, akarere ka Rulindo
Fri, 02/Aug/2019, at 7.37 am
Twambaye twaje, twambariye urugamba, tuje tuzi ko bigoye, tuzi neza ko bikomeye, tuzi neza ko urugamba rwuje ibibazo byishi ariko nyine twaje, ntituje kurwana urugamba rw'amasasu cyangwa se urundi rwose rwitwaje intwaro z'ubumara ariko turabizi neza ko n'urwo tuje kurwana rukomeye, ni ya mitima yinangiye tuje guhindura, ni bya bikorwa bibi tuje guhashya, ni rwa rwango tuje kurandura, ni ba Gafarasi tuje kugarura, twambaye twaje rero kandi twiteguye gutsinda, turabizi ko tuzabona abatwiyungaho beshi kandi twiteguye guhindukirana itsinzi, namwe mubyiyumvamo ko uru rugamba ari ngombwa, nimuze dufatanye kandi tuzabishobora.
269 Ishimwe serge valentin w'i Nyarubaka ku Kamonyi
Thu, 01/Aug/2019, at 6.51 pm
Uwabibye ibitotsi yasaruye ingonera, harya ubwo uwabibye urwango we, mu gihe abandi basaruraga amasaka, ingano, ibigori n'ibishyimbo we yasaruraga iki?, Gafara egera hino umbwire ntusige ba Jyamubandi naba Bahizi kuko ndabizi ko mwunze ubumwe, nifuzaga kumenya igihembo mugenerwa n'umusaruro uva mubyo mukora, ariko namwe musuzume neza birenze ibyo tuganira ahubwo murebe uko umwaka ushize ibyo mwiyungura mu mufuka ariko muramenye nimusanga ari ntabyo, nyabuneka mubitere umugongo maze muze dufatanye mu gukora ibidufitiye inyungu!, ngaho rero mbateze yombi tuganire, uyu mugoroba nimwe nawuhariye ngo dusangire ibitekerezo, mbwire nanjye nkumve maze tugire ibyo dusobanukirwa twembi, numbwira ibikurimo nanjye nkagusangiza ibyanjye ndabizi neza ko inyungu zirataha kuri twese.
270 Nsabimana Eric, Musenyi, Bugesera
Thu, 01/Aug/2019, at 5.02 pm
Rimwe na rimwe bingora kubyumva, ubundi amagambo meza twayasangaga mu ndirimbo zitandukanye none ubu no kuri wowe mpakura arenze ayo navomaga mu ndirimbo, 2004 si kera cyane nubwo tutatangiranye ariko kandi hari abo mwatangiranye kandi nanjye bantoza kukumenya no kugukunda, ibingora kubyumva rero ni ubwitange butarobanura kandi ntibugire umupaka, ni urukundo udutoza kandi ukabikora bidategereje igihembo, ndabizi neza ko tuzahorana, ndabizi neza ko uzakomeza kumbera uw'ingenzi kandi nanjye nzaba intumwa hose.
271 Nyandwi josepha, akarere ka Burera
Thu, 01/Aug/2019, at 8.00 am
Zitura kandi uzibukire, dore wafashe ikibi ukizirika ku nzira, wabaye umugome wo ku umuhanda kandi inzira ni nyabagendwa, ese ni kuki wahisemo kubohera ingoyi ku urugendo wari wiyibagije ko nawe ubwawe cyangwa se abawe bazahanyura?,nari nzindutse nkuhamagarira gukura icyo kibi ku nzira, nari naje niteguye ko beshi mu bagenzi wababujije gutambuga, nakubwiraga ko kuba uri Gafarasi bitakwemerera kuba watunga ifarasi utatwaraho abagenzi, nakubwiraga ko kuba uri Jyamubandi abo ujyamo atari bamwe bo kubuza abandi amahoro n'amahirwe, ahubwo ko ari ko ari ugufatanya n'abakora neza kugera ku ntego.
272 Musabimana yvone, Nyagisozi, Nyanza
Thu, 01/Aug/2019, at 7.59 am
Ntabwo ari ba Jyamubandi bamwe twizeraga bonyine twabuze, ba baturanyi beza twayobewe aho banyuze, ba babyeyi beza batugiraga inama twayobewe irengero ryabo, ba bagenzi beza twafatanyaga urugendo baradusize, none ubu abo kwizerwa ni ikibazo, abo kugisha inama ni mbarwa, abo kwiringira mu urugendo ni bake cyane, gusa ba Muzatsinda bake turacyabafite, naba Batamuliza bamwe baracyaboneka, ariko se nanjye mbibarije: ba Samvura barengeye he ko bagiye natwe tukibakeneyeho impanuro?, namwe mumpe igisubizo kandi ndabizi ko kitabagoye kukibona, niyo byabagora kandi ndabizi ko muzi kwihangana, ba Gihana bo se mubona bataragiye kare?, nimumbwire.
273 Nyinawumuntu clementine w'i Nyabihu
Sun, 28/Jul/2019, at 8.44 pm
Niyemeje kugukurikira kuko nizeye ko uzamurikira, niyemeje kuguhora iruhande kuko nizeye ko uzamara irungu, niyemeje guhorana nawe kuko aho uri hazirana n'ikibi, reba abakuru n'abatoya bose baragukikije, tuje uwawe kuko udutegereje kandi udutegerejeho ibyiza twabuze ahandi, iyo tukwegereye turatekana kandi tukaba twizeye ko turikumwe n'umubyeyi, twemerere rero ukomeze kutuyobora, tubere urumuri mu umwijima, utubere umutaka mu gihe cy'imvura kandi ukomeze kutubera ubwihisho bw'izuba ry'igikatu,nudutoza kuba ba Batamuliza naba Rutaganira babereye urwanda, tuzasiga umurage mwiza kubo tuzibaruka kandi dusige inkuru nziza i Rwanda.
274 Nyinawumuntu clementine w'i Nyabihu
Sun, 28/Jul/2019, at 8.43 pm
Niyemeje kugukurikira kuko nizeye ko uzamurikira, niyemeje kuguhora iruhande kuko nizeye ko uzamara irungu, niyemeje guhorana nawe kuko aho uri hazirana n'ikibi, reba abakuru n'abatoya bose baragukikije, tuje uwawe kuko udutegereje kandi udutegerejeho ibyiza twabuze ahandi, iyo tukwegereye turatekana kandi tukaba twizeye ko turikumwe n'umubyeyi, twemerere rero ukomeze kutuyobora, tubere urumuri mu umwijima, utubere umutaka mu gihe cy'imvura kandi ukomeze kutubera ubwihisho bw'izuba ry'igikatu,nudutoza kuba ba Batamuliza naba Rutaganira babereye urwanda, tuzasiga umurage mwiza kubo tuzibaruka kandi dusige inkuru nziza i Rwanda.
275 Muhizi vital, ku kamonyi
Sun, 28/Jul/2019, at 12.49 pm
Iyaba imbaraga zabaga mu magambo ziramutse zigiye mu maboko twakubaka byishi kandi byiza mu gihe gito gishoboka, ufite ikibazo twamugoboka, umuhanda wangiritse twawusana, ikibazo gihari cyose twagikemura ariko ikibazo dufite kidukomereye kandi tutabona nuko ingufu twazihariye ururimi gusa maze umutwe, amaboko n'amaguru tuyagabanyiriza akazi kabyo, harya ubwo imbaraga z'ururimi n'amagambo bizatugeza kuki?, mbwira nawe.
276 Habineza jean Bosco, Kirehe, Rusumo
Sat, 27/Jul/2019, at 7.45 am
Nibyo koko uratekereza, umutwe wawe ufite ibitekerezo kandi byiza, ni nabyo kandi biragaragara kuko hari aho byagukuye n'aho byakugejeje ariko rero ntibivuze ko ibitekerezo byawe aribyo by'ingenzi kurenza iby'abandi niyo mpamvu bikwiye ko no mu gihe uhuye n'abandi muganira hakwiye kubaho umwanya wo gusangira ibitekerezo, hakabaho umwanya wo kubihuza maze iby'inyamibwa kurusha ibindi bigahabwa agaciro ndetse bigashyirwa no mu ngiro, hari ubwo igitekerezo cyawe gishobora kutazatoranwa mu bindi, ntuzumve ko ari ukugjsuzugura cyangwa se kugutesha agaciro ahubwo nuko haje ibyisumbuye kuri bimwe byawe, nitumara guhuza imitekerereze rero nibwo uzasanga dufite imigambi myiza yo kubaka Muhumuro na Bumanzi byunze ubumwe, nibwo tuzagarura ba Gafarasi mu nzira nyayo, nibwo twubaka urwanda nyarwo, ngwino rero duhuze ibitekerezo bigamije kutugira umwe dukora ibyiza, ndabona ejo hatwese hakeye kandi hashimishije.
277 Ishimwe serge valentin, Nyarubaka, Kamonyi
Sat, 27/Jul/2019, at 7.42 am
Ese ko wagize amahirwe yo kwigishwa, harya wowe ugeze he wigisha abandi?, ko wagize umugisha wo guhabwa ubumenyi bukwiye, wowe ugeze he ubushyira mu ngiro?, watojwe urukundo mbere y'abandi,wabonye urumuri mbere ya bagenzi bawe, ese aho urwo rumuri ntiwaba wararwubitseho ikibo? kandi rwari rugenewe kujyanwa ahari umwijima?, hari bagenzi bawe bagukeneye kandi bagutegerejeho byishi ariko ndabona wariyicariye ugatuza ukagereka akaguru ku kandi, ndababaye cyane kuko utengushye uwagutumye kandi utumye beshi wari waratumweho barohama, Ese aho waba ugiye kwisubiraho, ndakwizeye ko uzabikora.
278 Ndaruhuye Olivier, Gatsibo
Sat, 27/Jul/2019, at 7.40 am
Biracyatugoye,ubwo ugize amatsiko uti ese ni ibiki?, tega amatwi mbikubwire, biracyatugoye gutera imbere, biracyatugoye guharanira kuba bamwe, biracyatugoye kumva ko turi abavandimwe, biracyatugoye kuzatahiriza umugozi umwe Mu gihe mbona ikibazo nkakegeka kuri mugenzi wanjye, mu gihe ibibi byose bimbayeho numva ko hari uwabinterereje,mu gihe amarangamutima yanjye agitekereza kuri njyewe gusa akirengagiza abandi, niba ntuye i Muhumuro ubwo ngo nibibe ihame ko ndwanya umunyabumanzi, niba ntuye mu uburasirazuba ubwo ab'iburengerazuba babaye abanyamahanga, kuri njye ntaho duhuriye!!!!!, imitekerereze nk'iyo izatugeza he Gafarasi we???, namwe mwicare mubitekerezeho mumbwire, wenda muraza no kubona igisubizo hafi mukidusangize, kandi ndabizi njyewe ko abashyize hamwe nta kibananira.
279 Emmanuel Nsengimana, Kigali, Ntarugenge
Fri, 26/Jul/2019, at 9.35 am
Uwakinishije kwicumba akabando n'ubundi byarangiye ashaje, agendesha amaguru atatu aho yagendeshaga abiri, ni nabyo koko ngo agatinze ariko kazaza ni amenyo ya ruguru, ni nayo mpamvu nawe bishoboka ko uwo ushaka kuba we wamuba uyu munsi, nushaka kuba Mwizerwa biroroshye, icyiza nuko umenya ibiranga n'ibikwiye kuranga Mwizerwa nyawe kandi ubereye twese, uyu muryango turimo ukeneye ba Mwizerwa beshi kandi bizewe na beshi, Ya mvura mbi yaguye yarahise kandi za nkuru mbi zaducaga intege ntizikiri mu nzira yacu, none ngwino dufatanye dukureho ibyangirijwe n'imvura kugirango ahari harabuze umucyo wongere utame mu byanya byose.
280 Kabera eugene, Ruhango
Fri, 26/Jul/2019, at 7.21 am
Mugenzi wanjye arababaye, mugenzi wawe arashavuye, mugenzi wanjye arigunze, mugenzi wawe yuzuye ishavu, ese wakwibaza ko ibi byose bimutera kutishima bituruka he?, ni kuri njye, ni kuri wowe, ni kuri twebwe, nitwe ba Gafarasi, nitwe ba Mbarubukeye, ni ibikorwa byacu bibangamye, ni imigirire yacu idahwitse, ese ni inde wo kumusubiza kunezerwa, ni njyewe, ni wowe, ni twebwe abakora ibidahwitse tugomba guhinduka,reka rero tureke kuba ikibazo Ku bandi ahubwo tugerageze kuba ibisubizo ku bibazo bafite.
281 Muhizi vital, Kamonyi
Thu, 25/Jul/2019, at 7.50 pm
Gerageza nawe urabishoboye, ikinaniranye nuko witinya ukumva ko bitashoboka ariko muri make nawe urashoboye, ababigezeho nta zindi mbaraga bakoresheje ahubwo umutimanama wabo, guca bugufi, guharanira ukuri, kugira urukundo no gukora icyiza hatitawe ku bagikorerwa nibyo bakoresheje maze babigeraho, ubu rero baraho baratuje kandi baratengamaye, wowe urahangayitse kandi ufite umutima ushikagurika iteka, ariko se wibwira ko abaharaniye aya mahoro dusangiye nubwo wowe ugeregeza kuyasubiza inyuma badatengamaye?, nawe rero nubiharanira uzabigeraho kandi bizakorohera, wowe gusa iyumvemo ko uwo ushaka kuba we wamuba kandi ukagera n'aharenze aho, biharanire rero.
282 Musabimana yvone, akarere ka Nyanza, Nyagisozi
Thu, 25/Jul/2019, at 7.48 pm
Bamwe bishimira ko hari ibyo bubatse kandi bikaba bifitiye beshi akamaro, ni kuki se wowe udashobora gushakisha uburyo wakwishimira ko wasigasiye ibyo byubatswe maze ukazirata ko Ku myaka 20 byari kumara, wowe watumye byikuba kabiri bikagera Ku myaka mirongo ine (40),birashoboka rero, kunda ibyo abandi bakoze, uzirikane ko byakozwe ku neza ya beshi maze nawe wumve ko uruhare rwawe rukenewe, erega ba Muzatsinda bazasaza kandi dukomeze gukenera abameze nkabo, none nitutihingamo kuba nkabo tuzakura he abari nkabo?, mbwira ndakubajije.
283 Kubwimana jean marie vianney, kamonyi
Tue, 23/Jul/2019, at 8.28 am
Kubwawe wibwira ko uri mwiza, kubwawe wibwira ko uri intungane, kubwawe wibwira ko byose ari shyashya nyamara ibikorwa byawe imbere y'abandi birababangamiye, ntuzi Kubana neza na bagenzi bawe, kwiyoroshya no kwicisha bugufi byarakunaniye, kubaho mu ubuzima butabangamiye abandi ni inzozi kuri wowe, gerageza rero kwemera gukosorwa no kwikosora, nutabana n'abandi uzasigara wenyine kandi Umurunga w'iminsi nuko wahuza na bose, gira urukundo.
284 Nsabimana eric, akarere ka Bugesera
Mon, 22/Jul/2019, at 9.00 am
Inzira zacu ntabwo ari zimwe, bamwe banyura mu zigoranye bakagerayo ariko hari n'abasanga imihanda iharuye, icyo dukwiye guharanira twese ni kimwe, duharanire kugenda tukagerayo kabone n'ubwo twahura n'imbogamizi ziduca intege, erega nawe uzirikane ko amakoma ava ahakomeye kandi mu bigoye ko ariho dukura ibikomeye, ngwino dufatanye urugendo, uko biri kose tuzagerayo kandi nyuma yabwo tuzanezerwa.
285 Ishimwe serge Valentin, Nyarubaka, Kamonyi
Sun, 21/Jul/2019, at 4.10 pm
Ndaje nige, namenye ko abo mwigishije babaye abahanga bose kandi bamenye guhitamo no gushishoza, nanjye ndashaka rero kuba umwe muri abo, ndashaka kumurikirwa n'urumuri rwanyu, ndashaka ko itara ryanyu rimpora iruhande, ndashaka kuba uwanyu iteka kuko ubagiye kure ntatinda kuyoba, ninyoborwa namwe nzahora mu ukuri iteka kandi nanjye nzamurikire n'abandi,urumuri rwanyu ni ingenzi kandi nanjye ndashaka kuba mub'ingenzi.
286 Nsanzimana valens, i Nyakariro
Sun, 21/Jul/2019, at 4.08 pm
Uwumvise ijwi ryanyu akaryumvira riramuyobora rikamukura mu kibi maze iteka akisanga ari mushya mu byiza kandi akiyemeza kuguma aho, abumviye iryo jwi kera bamaze kuba ab'igikundiro mu maso y'abandi kandi bakundiwe ukuri kuko bakundirwa ibyiza bakora, nimpamagarwa n'andi majwi nzica amatwi nirengagize ariko ba Muzatsinda nibambaza bati urihe nzitaba nti karame ndi i ruhande rwanyu kandi mbateze yombi.
287 MUKAKALISA DONATHA
Thu, 18/Jul/2019, at 5.00 pm
Nongeye kubasuhuza bakunzi ba musekeweya!yewe akabaye icwende ntikoga koko!ngo niyo koze ntigacya Fidusiya yigeze kugira umutima wa kimuntu none yareruye pe!arakataje mu gusenya ingo zabandi ngo icyo ashaka n'ifaranga ibindi ntibimureba byakomeye!babivuze ukuri ngo umuntu ahinduka nk'ikirere kdi ngo umubiri mwiza ubyara ibibembe!wibuka tugufaho urugero rwiza mu ishimutwa rya Batamuriza ko utahishiriye uwari umugabo wawe Mudaraza? fidusi jyewe narababaye ukuntu ineza wahoranye wayorosheho ubugome uracyafite amahirwe yo kwihana ukisubiraho subiza amaso inyuma wibuke ubugwaneza wahoranye numara kwihana nzagufasha gushima!(kubera umupira ntitukimenya amasaha musekeweya igiramo byaba byiza mudusangije isaha nyakuri murakoze!)
288 Emmanuel Nsengimana, kigali, Nyarugenge
Mon, 15/Jul/2019, at 1.19 pm
Uyu mwanya twahawe kuri iyi si ntabwo twawuherewe ngo dukore ibibi, duhemuke,tubibe urwango, dukwirakwize ikibi hamwe n'ibindi bikorwa byishi bitari byiza bituma twangiriza isi twaragijwe, ejo uzabyuka ugayirwa ko wahemutse, abandi bazabyuka bashimirwa ko bagiriye bagenzi babo neza, niba ari wowe ufite uruhare runini mu gutuma Muhumuro na Bumanzi bitekana bikagira urukundo uzabishimirwa, ariko se kandi niba ari wowe utuma abavandimwe baryana, bagashwana uzashimirwa iki?, ubitekerezeho neza.
289 Jean Bosco Habineza, Akarere ka Kirehe, Rusumo
Tue, 09/Jul/2019, at 11.04 am
Abari beza nibo bari guhinduka babi, abari ababi nibo bari guhindukamo abantu beza, ba KIGINGI bari kutwereka urundi ruhande rushya rw'umutima wabo, ba Mbarubukeye nabo bari kutwereka roho ebyiri zitandukanye bityo tugatungurwa n'abo twizeraga ko batubereyeyo, ariko kandi ni ibyo kwishimira ko ba Samson nabo bari kutwereka ko umutima wa kimuntu bawufite, ni byiza kubona uwari warokamwe n'ikintu kibi bahindutse bakaba abandi bashya, ni byiza ko hari abari ku uruhembe rw'izo mpinduka nziza kandi nanone bakaba badacibwa intege n'ababereka urundi ruhande rubi ahubwo bakihutira kubagarura, inama yazimiye izagarurwa mu zindi kandi ibyishimo bizaba byose l Muhumuro, Bumanzi, Mugereko, l Bugo n'iwacu ku urusumo.
290 Nyandwi Josepha, akarere ka Burera
Tue, 09/Jul/2019, at 10.55 am
Abo hambere batubanjirije baturushaga ibanga, ibanga nta rindi byari ugushyira hamwe, gutahiriza umugozi umwe, guhitamo igikwiye kandi gifitiye beshi akamaro,twe abubu rero ubwo bumwe twarabubuze, kuryana no gushihana nibyo bituranga, Kubana nk'abakeba twabishyize imbere, ngo Muhumuro na Bumanzi nta sano y'ubumwe ikwiye kuba hagati yabo, Mugereko na Bugo bikwiye guhora ari nk'umubano w'agaca n'inkoko... harya ubwo kera ibyo byabagaho?, igisubizo cyihuse ni OYA, dusubire ku umuco rero, twimike urukundo n'ubwumvikane kandi dushyire imbere ibiduhuza kurusha ibidutanya.
291 Ndaruhuye Olivier, akarere ka Gatsibo
Tue, 09/Jul/2019, at 8.27 am
Amateka yanjye aho yakwandika yasomwa na beshi, ibyo muntu anyuramo byose kurinda ubwo atabaruka uwabishyira Ku urukuta rw'inzu runaka bimwe byatangaza beshi cyane, ibindi bikabababaza hakaba n'ibyabashimisha, njye rero nshobora kuba nakwishimira ko muri ibyo byose harimo ibyahindutse bikaba byarahawe umurongo ukwiye Ku uburyo bishyizwe Ku urukuta runaka byose bitasekwa kimwe ahubwo harimo n'ibyakwigirwaho n'abandi, ndashima ko amateka yanjye yinjiwemo n'umugabo ukomeye mu Gihugu kandi azakomeza kuyabamo iteka, nguwo uwemeye kwitangira beshi muri twe kandi akagira uruhare rukomeye mu buzima bwacu,"MUSEKEWEYA"hamwe nawe, amateka yacu azahora ahinduka kuba meza.
292 Musabimana yvone, akarere ka Nyanza
Tue, 09/Jul/2019, at 8.22 am
Uyu mwenda nambaye n'abandi barawambaye, uyu mwambaro nikwije uyu munsi hari n'abandi bawambaye kandi urababera, ni kuki se arinjye wataka cyangwa nkijujutira ibyo nambaye kandi byarambawe n'abandi bikabanyura?, umwambaro nambaye ni ubuzima kandi bwambawe na beshi, sinkwiye rero kwijujutira ko nabuhawe ahuwo ahubwo nagakwiye kubazwa impamvu ntabukoreha ibyo nabuherewe, niba narahisemo kuba Kananga cyangwa se Mugenga, ni kuki nijujuta kandi arinjye wahisemo nabi?, reka duhinduke.
293 Ishimwe serge valentin, Kamonyi, Nyarubaka
Mon, 08/Jul/2019, at 12.39 pm
Mu nzira yanjye nahuye namwe muranyobora,urukundo mwangaragarije ni ntagereranwa kuko rungana urwo umubyeyi nyawe agaragariza umwana we cyane cyane iyo amukunda, nifuza ko ubumuntu nagaragarijwe namwe nanjye nazabugaragariza abandi cyane cyane abafite inyota yo kubamenya, uko nayobowe nanjye nafasha abandi mu urugendo bakagera aho nageze ku bwanyu ndetse bakanaharenza, Iyi nzira iratunganye kd yizihiye abayinyura,dukomeze dufatanye mu urugendo.
294 Ishimwe serge Valentin, Nyarubaka, Kamonyi
Mon, 01/Jul/2019, at 5.35 pm
Inzira nanyuze iratunganye kandi urugendo nagenze rwaramiriye, nakwicuza iki kandi naranyuze aho ba Muzatsinda banyuze, nkakora urugendo nkurwo ba Batamuliza bakoze kandi bakagera iyo bagana?, ntacyo nakwitwaza ntan'urugendo rumbangamiye kuko ndabizi ko nanjye nzagera ku tsinzi, abo dufatanyije urugendo dukomeze umurava kuko turi hafi kugera iyo tugana.
295 UBWANDITSI BWA MUSEKEWEYA
Thu, 27/Jun/2019, at 8.50 am
Muraho Bakunzi ba Musekeweya ! Turamenyesha aba bakurikira ko bazaza gufata ibihembo byabo ejo kuwa 5 tariki ya 28.06.2019 saa yine za mu gitondo aho La Benevolencija ikorera saa yine za mu gitondo. Bazaze bitwaje indangamuntu cg ikindi kibaranga. Barasabwa kandi kohereza numero zabo za telefone kugira ngo tubahamagare tubarangire neza aho dukorera. Abo ni : Dufitimana Eddy (Umujyi wa Kigali), Tuyishimire Dorothee (Bugesera), Mpayimana Emmanuel (Gasabo), Bizimana Celestin (Kayonza), Uwineza Betty (Gatsibo), Uwamahoro Josephine (Muhanga), Nzayisenga Venant (Rubavu), Mbarushimana Edouard (Ngororero) , Nyirantezamatwi Stephanie (Nyamasheke, Habamenshi Anastase (Burera). N.B : Uwaba azi abo bavuzwe yabamenyesha bakohereza numero twabahamagaraho kuri 0788803816.
296 Jean claude Hakizimana, akarere ka Ngororero
Tue, 25/Jun/2019, at 9.46 am
Ahari urukundo n'umubano,IMANA iba ihari,iyo ineza iganje inabi byose bigenda amahoro,none niba abapfaga imirima bariyunze ni kuki twe twapfa ibidafashe?,ni gute twe dushaka gusimbuza urukundo urwango?,reka dukomeze guharanira kurangwa n'icyiza,kuko namenye ko ineza izahoraho iteka,niyo mpamvu kuba Uwineza nzabirwanira iteka.
297 Emmanuel Nsengimana, Kigali, Nyarugenge
Tue, 25/Jun/2019, at 7.09 am
Ubanza nawe bikugoye,Ikigoye nuko uwambaye umwambaro w'urugamba yishima nk'uwambuye atabarutse, beshi bakora ibyiza ark nyuma bakadohoka kuri ibyo byiza bakoze, abasoza urugamba rwabo bakiri mu nzira nziza ni bake, aho wanyuze ugira neza, uyu munsi ukahanyura uhemuka, nyamara iyaba wazirikanaga ku umwambaro wambaye, wambitswe umwenda wera ark wawuhinduye icyasha, urwo rugamba wambariye urarutsinzwe kd beshi bazambikwa ikamba ry'itsinzi, iyo nawe uza guharanira kuba muri abo wari kuzishimana n'abandi ku umunsi w'itsinzi, ndabizi uzicuza, ndabizi uzababara, nubona ba Muzatsinda bambikwa ikamba ry'ubutwari bizagushengura umutima ark nyine inzira wahisemo ni iyo kd akaje karemerwa nibyo koko :"biragoye ko uwambaye umwambaro w'urugamba yishima nk'uwambuye atabarutse".,haranira itsinzi.
298 Habineza jean bosco, Kirehe, Rusumo
Tue, 25/Jun/2019, at 7.00 am
Nta wundi muranga nkeneye, uwo kunyobora naramubonye kandi aho anjyana ndahemera ndanahishimira, umuntu umwe niwe wavuze ngo abahigi beshi bayobya imbwa, bivuze ko n'abaranga beshi bayobya abagenzi, njye rero nahisemo kugumana n'uwo nahisemo kandi yuje ukuri n'urukundo, nahisemo kurangwa n'ibyishimo aho nyuze hose kandi nkagendana ineza n'amahoro, nahisemo kuyoborwa na Musekeweya kuko uwo yayoboye atabasha kuyoba no kuyobya abandi ahubwo ahora afite icyerekezo kimwe kandi kiboneye, nawe shaka umuranga ukubereye.
299 Nsabimana eric, Bugesera
Mon, 24/Jun/2019, at 5.41 pm
Niba uri mu nzira ikwiye gerageza kujyana n'abandi ariko kandi mwihute mu urugendo kuko mutinze mwakerererwa kugera iyo mujya kandi urugendo rukiri rwose, intambwe zanyu zigana ku byiza zagakwiye guhora zitekereza kubiri imbere ariko zifasha n'abazikurikiye mu gukomeza kubegera, ibyo mwatangiye ni byiza ariko kandi bikeneye gukomeza gusigasirwa, intambwe zanyu nizikomeze kumurikira iz'abandi kandi ziharanire gukomeza kugenda ku ntego.
300 Nyiraminani pascasie, Nyagatare, Katabagemu
Mon, 24/Jun/2019, at 7.20 am
Si Muhumuro na Bumanzi, si Bugo na Busange, Si Mugereko n'ahandi hose nawe utekereje hari ibibazo mu bavandimwe, abaturanyi, ndetse n'imiryango gusa ahubwo nureba neza nawe uzasanga aho iwanyu mu umudugudu ari biracika kandi washaka imvano y'uko gushwana ukayibura, urashaka ikibazo kiri mu bavandimwe gituma bamarana ukakibura, urashaka Impamvu ituma abantu bakubita intoki ku zindi kuko bagenzi babo babayeho neza ukayibura, ubwo buzima tubayemo butuma ndeba icyerekezo tuganamo nkakibura, niba ba Batamuliza bakomeza kutwitangira ngo batwereke urugero rwiza ariko twe tugatera umugongo ibyo batwigisha, ubwo ntitwaba turi guharura umuhanda tuzanyura ariko tukawusigamo amabuye ariyo azatubera ibigusha?, Dushishoze.
301 Ishimwe serge Valentin, Nyarubaka, Kamonyi
Sun, 23/Jun/2019, at 11.00 am
Wowe twiganye ndahamya neza ko twize ibyiza, ishuri twizemo ryari ririmo abarimu beza badufashaga bakatuba hafi kandi bagaharanira kubona duhinduka tuba beza bigirira umumaro bakawugirira n'abandi, ndashima ko nawe ubwo bumenyi wahawe bwakugiriye akamaro kandi bukaba bwaraguhinduye intangarugero mu bandi, ndashima ko ba Rutaganira batubereye abeza bo kwigirwaho, ndashima ko ba Muzatsinda batubaye hafi bakatubera urugero rwiza rwo gukurikiza, guhinduka no guhindura abandi, dukomeze gufatanya, dukomeze kunga ubumwe, duharanire kubera abandi icyitegererezo tugamije ko uru Rwanda ruba uruzira ikibi n'urwigirwaho n'abandi.
302 Niyonzima Obedience
Fri, 21/Jun/2019, at 8.46 am
Amahoro Yimana Abane Namwe Mura Twubaka Cyane "Merc".
303 Munyengabe Emmanuel/Muhoza/Musanze
Wed, 19/Jun/2019, at 4.39 pm
Ni byo koko, ushize impumu yibagirwa icyamwirukansaga, kandi koko ngo gukira byibagiza gukinga! Niko Jyamubandi, nawe nizeraga? Ugendeye ku bikorwa bibi bya Gafarasi none utangiye kwamura ubumuntu abanyabugo? Uri umugabo nkaba undi, reka twiganirire nta mbereka nkwibarize ibibazo, ndahamya ko nubitekerezaho, umutimanama wawe uri bukugire inama izatuma uzafata umwanzuro ukwiye. 1. Ese Jyamubandi mwana wa mama, uribuka ubwo Samusoni yaburaga uwamuha impyiko? Ese ko ari muzima kandi ari gukora ibikorwa byo kwiyubaka, iyo mpyiko, yayihawe n'umuntu ukomoka he? 2. Nyibutsa harya, ubwo icyiza cyabaga i Mugereko, wowe na bagenzi bawe, mwahungiye he kandi mwakiriwe na ba nde? 3. Ese niba hari umwe mu banyabugo waba waragukoreye amakosa nubwo mpamya ko kugeza ubu nta we, byakwitirirwa abanyabugo bose, kugeza n'aho ubagereranya n'inyamaswa? Ibyo bibazo byose uzabyibaze, kandi ndahamya ko ku bitekerezo byiza wahoranye kera, uzumva ko nta cyiza kiva mu kwammbura ubumuntu abandi, kandindahamya ko amakosa Gafarasi yakugushijemo, azakwereka ko burya muri buri gace haba abeza n'ababi, kandi abo babi wowe nanjye n'abandi dufite inshingano zo kubakebura.Reka nsoze nibariza Gafarasi ikibazo kimwe cyonyine: 1. Niko se Gafarasi muvandimwe, urwango wanze abanyabugo kuva kera na kare, rwakumariye iki? Ibuka ko nta mugabo umwe, abo wanga uyu munsi, ejo ari bo bashobora kukuvana mu byago, nyamara abo wakundaga bakaguha urw'amenyo, umugabo ntanga ni Samusoni
304 Nyiraminani Pascasie, akarere ka Ntagatare, Kataba
Tue, 18/Jun/2019, at 7.22 am
Shyira ku umunzani ibikorwa byawe, gereranya urebe ibirusha ibindi uburemere, ese usanze ibyishi ari ibihe?, birababaje niba usanze ibibi biruta kure ibyiza, Disi urababaje kd uruwo gusabirwa no gufashwa, uri Bahizi nakubonye, intonganya zirakunyura, kubeshyera abandi iyo biguhiriye wigurira agacupa, ayiwe ko intambwe zawe zinkangura nsinziriye, zikambuza ibitotsi kubera imirindi y'ikibi zigendanye, harya ubwo uzagarukira he?, ahubwo se uzagaruka ryari?, inzira yawe izafungwa kd uritegure kuzanyura mu bihuru kuko umuganda twiharuriye ntiduteze kwemerera abanyakibi nkawe kuwidedembyamo kd tuzakwamagana aho tuzakubona hose, ntuzasenya amahoro twaharaniye igihe kirekire kd yaratugoye kuyageraho.
305 Nyandwi josepha, akarere ka Burera
Mon, 17/Jun/2019, at 6.36 pm
Ese nawe niko uteye?, birashoboka ko duhuje imico n'imyifatire, none rero reka dufashanye kureba aho duhagaze kugirango tumenye uko tugaragara imbere y'abandi :Ni ibikorwa byanjye bigaragaza uwo ndiwe, ureba ibyo nkora, akumva ibyo mvuga, ahita amenya aho ambariza n'uwo ndiwe, byaba bibabaje rero ndamutse ngaragarira mu ndorerwamo y'ikibi, ese aho nyuze bamfata bate, aho sinambuka bagakinga?, ese sinaba mpita bakandyanira inzara?, muri bagenzi banjye se tubanye dute?, aho sinaba ndi ikibazo kd nari nkwiye kuba igisubizo?, ndakeka nkwiye kwisuzuma, niba ndi mubi ndashaka guhinduka, wowe c uhagaze he?, isuzume urebe nawe ko duhuje inzira
306 Ishimwe serge valentin, akarere ka kamonyi, Nyarub
Mon, 17/Jun/2019, at 12.08 am
Uko uzamuka mu ubutunzi, mu mafranga cyangwa se mu mashuri, uzagerageze no kuba ariko wazamuka mu mibanire yawe n'abandi kugirango bwa butunzi bwawe buzagufashe mu gushaka no kongera inshuti, maze za nshuti washatse ugifite ubutunzi, zizakugoboke mu gihe isi izaba ikweretse urundi ruhande rubi rwayo, urugendo rw' ubuzima ntirukorwa imvura ihise ahubwo rugusaba guhora uyigendamo.
307 Nsengimana Emmanuel, Kigali, Nyarugenge
Sat, 15/Jun/2019, at 6.06 am
Iyo turi kumwe numva nuje, numva nkomeye kd nifitemo imbaraga nyishi, ni koko birakwiye, uri kumwe n'uwo utishisha uba utekanye, wumva ko ntacyaguhangara, burya umurinzi wa mbere si uhetse intwaro runaka kuko n'ukugira inama nyazo abarirwa muri abo, ese Umuntu yabura iki aramutse yisanze urugo rwe ruturanye nurwa Neli, Muzatsinda, Donati, Shema n'abandi nkabo, ko bampa gukomera kuko numva Ibitekerezo byabo, ndamutse nganira nabo namererwa nte?, nawe urage uganira n'abakwiye, urajye ugendana kd n'abatakuyobya kugirango ejo utazicuza cg ngo ugire uti "iyo mbimenya ".
308 Nsanzimana valens, Nyakariro
Fri, 14/Jun/2019, at 6.19 am
Umutima mwiza n'urukundo mugira nibyo bituma natwe tuzatoza abakiri bato kubitora no kubikurana, dufite ubushake bwo gushyira mu ngiro ibyo mutwigisha, ntimugosorera mu urucaca namba kandi ntimubwira abatumva, turi inkomezabigwi kandi ubutumwa muduha tuzabusohoza hirya ya Muhumuro na Bumanzi, i Bugo na Mugereko, hamwe n'ahandi hose mwifuza kudutuma.
309 Muhizi vital, akarere ka Kamonyi
Tue, 11/Jun/2019, at 6.23 am
Mugenzi wawe usanze avugwa nabi, gerageza kumuvuganira kuko nushingura ikirenge aho avugwa nawe bazahita bakuvuga nabi, numuvuganira rero nawe uzavuganirwa n'abandi, ntibikwiye rero ko uhitamo kwigira Gafarasi gusa, Karimanzira cyangwa se abandi bahora bavuga bagenzi babo nabi nkaho bo iteka bahora ari ba Miseke igoroye, ibyo uvuga abandi nawe ejo uzabivugwa, igikwiye rero haranira ko aho uvugwa utakwa ibyiza kandi aho bavuga abandi nabi wowe uharanire kubavuga ibikwiye.
310 Ishimwe serge Valentin, kamonyi, Nyarubaka
Mon, 10/Jun/2019, at 4.32 pm
Umwana mwavukanye nawe ubwe yujuje imyaka 15,amashuri arayagerereye kuko abanza yarayasoje none ubu atangiye ayisumbuye,birumvikana ko nawe ubwe amaze kumenya byishi kandi bimufitiye umumaro, biranashoboka ko yabamenye kandi afite icyo yabamenyeyeho, ni byiza ko ibyo yabamenyeyeho kandi byamufashije mu ubuzima bwe twabyigiraho natwe turi beshi kugirango dukomeze gusangira no gusakaza ibyiza, uyu muryango nyarwanda ukeneye abafite umutima wiyoroshya kandi wicisha bugufi kugirango tuwubake mu urukundo no mu mahoro.
311 Uwamariya Francine, akarere ka Gisagara, i Mamba
Sun, 09/Jun/2019, at 10.16 am
Wa muyaga wa serwakira wagabanyije umurego, ya mvura y'amahindu yagenjeje make, erega na rya zuba ryacanaga cyane risigaye rivanzemo amahumbezi!!!, ndabona ikirere kimeze neza, hano iwacu izuba riri mu urugero kandi n'imvura turayibona iringaniye ,ikibazo gisigaye ni kimwe, abatuye ku umusozi bose, abaturanyi, urungano, abavandimwe hamwe n'abandi beshi bavuga ko ariwowe usigaye ubabereye umutwaro,ngo ni wowe mvura ibabangamiye kandi idahita, ni wowe zuba ry'urugaryi ritakibaha amahumbezi kandi ni wowe utumye batagisarura, ni wowe Zaninka wanze kuzana inyambo ugahitamo gufumbira urwango, ni wowe Kigingi utakiri uwo kwizerwa ahubwo wahisemo kuba mpemuke ndamuke kandi mbere ari wowe wari icyitegererezo mu urubyiruko, ngaho rero zirikana, tekereza kuri ibi byose bikuvugwaho, zirikana ko wari ukwiye kuba igisubizo mu bandi none ni wowe ubabuza gusinzira, umariye iki abandi?, ko ubaye umutwaro mu bawe kandi bidakwiye aho ubwo wowe uzakenera abantu uzabakura he?, ubitekerezeho kandi ubihe umwanya ukwiye.
312 Nsengimana Emmanuel, Nyarugenge, Umurenge wa Kigal
Sat, 08/Jun/2019, at 3.37 pm
Ubushobozi bwawe bwakora byishi, ubushobozi bwawe bwakugeza kuri byishi, ubushobozi bwawe bwahindura byishi ku bwawe no kubw'abandi, gusa hari icyo nakwisabira :irinde ko ubwo bushobozi bwawe wabukoresha mu bibi, irinde kubukoresha mu bikorwa bisenya, irinde kubukoresha mu ubugambanyi, bukoreshe wubaka ibyiza kd biramba, bukoreshe urwanya ubuhemu, bukoreshe urwanya urwango, bukoreshe uharanira ubumwe bwa bose, bukoreshe ugaragaza itandukaniro ryawe naba baturanyi babi, bashimishwa no gusenya, gusahura, kugambana n'ibindi bibi nkabyo, nawe aho utuye ba a Gafarasi barahari, nawe aho utuye ba Bahizi barahari bityo rero koresha ubushobozi bwawe mu guhindura bene nk'abo kd wubake ibyiza wishimira.
313 Ishimwe serge Valentin, Kamonyi, Nyarubaka
Sat, 08/Jun/2019, at 2.46 pm
Ishuri ryo kwigiramo urukundo nararibonye, ishuri ryo kwigiramo kugira neza, guca bugufi, gusaba imbabazi hamwe no kuzitanga nararibonye, nta shuri numva ko nzasanga ahandi ririmo ibi byose atari ishuri ryo kwa Shema na Batamuliza, aha niho ho gutangirira ishuri ribanza ry'urukundo kugeza kuri kaminuza, aho niho nemeye guca bugufi nkigira, aha niho nemeye kurahurira Ubumenyi, ishuri nk'iri nasangamo byose kandi ntishyuye naribona he?, aho uzabona uzandangire ariko hazakugora kuhabona atari muri MUSEKEWEYA.
314 Nsabimana eric, akarere ka Bugesera
Sat, 08/Jun/2019, at 6.37 am
Urumuri wahawe wararupfukiranye, itara wahawe watumye rizima kd wamurikiwe kugirango nawe umurikire abandi, wahawe itara kugirango nawe urihe abandi, wahawe ibyiza urabyihererana none umusanzu wari utezweho twarawuhebye twese, subira ku isoko, tanga amahoro, gabura urukundo, shushanya ibyiza aho unyuze hose kd biguhumureho mu nzira, bera abandi icyitegererezo gikwiye mu byiza.
315 Nsanzimana valens, i Nyakariro, Rwamagana
Mon, 03/Jun/2019, at 2.58 pm
Ntabwo nteze kuzabyicuza ahubwo nzabyishimira iteka, kuba narabamenye kandi nkakurikira impanuro zanyu nibyo bingejeje aho ndi uyu munsi wa none, nibyo bituma mpagarara nkumva ndakomeye, nibyo bituma ntera intambwe nkumva ndajya imbere, iteka rero nzashima ba Samvura na Muzatsinda kuko nibo mfata nk'icyitegererezo kandi nkaharanira gutera ikirenge mu cyabo,nzabashima iteka kandi nzabakurikiza uko bwije nuko bukeye.
316 Nzayisenga venant, akarere ka Rubavu
Sun, 02/Jun/2019, at 8.18 am
Imyaka 15 ivuze byishi, haba kuri twe dutuye i Rubavu hamwe namwe mwese mutuye hirya no hino mu gihugu, ndahamya neza ko buri wese afite byishi yungutse mu gihe amaze amenye ikinamico MUSEKEWEYA ariko bikaba akarusho kuri buri umwe wese watangiranye nayo bakaba bamaranye imyaka 15 yose mu urugendo rwo kubaka amahoro arambye mu banyarwanda, nizeye ko yubile tuzazizihiza ari nyishi tukiri kumwe kandi ibikorwa bikazavuga kurenza ibindi byose.
317 Nzahumunyurwa celestin, akarere ka Nyamagabe
Fri, 31/May/2019, at 4.37 pm
Twiteze kuzabakorera mu ngata ikivi mwateruye ntigiteze kuzasigara kitushijwe, kubw'umurage mwiza mwaduhaye, inama nziza mwatugiriye, umuco mwiza mwadutoje, ibyo byose ni akabando k'iminsi mwadufashije guca kandi twe ntituzakabika kure ahubwo tuzakitwaza umunsi ku umunsi kugirango tutazatsikira tukavaho dusubira inyuma yewe ndetse bikatuviramo no kunyerera ikizamuka, imyaka tumaranye n'iyo tuzamarana izatugeza kure kandi heza kandi uko twafashijwe niko tuzafasha abandi.
318 Valens Nsanzimana w'i Nyakariro
Fri, 31/May/2019, at 6.03 am
Uwo amaso yapfubiye amwereka ingwe ariko njye ayanjye yarampiriye anyereka Muzatsinda, anyobora kuri Shema na Batamuliza, arongera anyicaza hamwe na Gasore, Kigingi hirwa n'abandi, ndashima ko kubw'iyi myaka 15ishize ubuzima bwanjye bwahinduriwe icyerekezo n'intego, bukongera kwiyubakamo icyizere kandi bugafasha n'abandi kongera kugira umucyo mu maso yabo, ndabizi neza nzahorana namwe, ndabizi neza ko tuzakomeza kugendana no kuganira, niteze ko muzakomeza kumbera abarimu beza kandi nanjye nkabizeza ko kuba umunyeshuri mwiza ariyo intego n'indahiro.
319 Eric Nsabimana, akarere ka Bugesera
Mon, 27/May/2019, at 6.18 pm
Igihe chose umpamagaye nzitaba nti: karame Rudasumbwa kuko mu myaka yose tumaranye nasanze ari ntawubasumba, nasanze inama zanyu zihebuje, nasanze urukundo rwanyu ruhebuje, nasanze intambwe zanyu zifasha mu kuyobora izanjye kandi mukanjyana ahakwiye, nzahora nishimira kugendana namwe, nzanyurwa ninkomeza kuganira namwe, nzishima nezerwe kuko nzaba ndi kumwe n'abo nisanzuyeho kandi bangira inama zikwiye.
320 Habineza Jean bosco,Kirehe
Mon, 27/May/2019, at 5.52 am
Kuba narabamenye si igihombo kuri njye ahubwo ni iby'agaciro gakomeye, kubamenya byangize uwo ndiwe uyu munsi, kumenya Muzatsinda byamfashije kwiyoroshya, kumenya Gasore byamfashije kumenya kwihangana no kwakira ibigeragezo, kumenya buri umwe wese uri muri Musekeweya byanyunguye byishi kandi ndahamya neza ko bizambera akabando k'iminsi ko kumperekeza mu ubuzima bwanjye, ubu narabohowe kandi ndanyuzwe, Iyi myaka 15 tumaranye izahorana igisobanuro gikomeye ku ubuzima bwanjye kandi bizaba uruhererekane no ku banjye.
321 Emmanuel Nsengimana, Umurenge wa Kigali,akarere ka
Sat, 25/May/2019, at 5.50 am
Natwe mwareze twarakuze, turi bato kuri mwebwe kandi twaciye ubwenge, ubwo kuri twe mwe muri ababyeyi bacu, tubifurije isabukuru nziza nk'abatwibarutse mu urukundo, ineza, amahoro no kwiyoroshya, tubijeje kuzahora dushyira mu ngiro inama nziza mutugira, tuzahora turi bato kuri mwe ariko ntiduteze kuzaba gito, tuzafatanya namwe iteka kugirango twubake urwanda twifuza kandi tuzabishobora.
322 Uwamahoro Josephine, akarere ka Muhanga.
Tue, 21/May/2019, at 10.00 am
Hobe Hobe, Hobe ibyasize, hobe ubu buvandimwe butagihabwa agaciro, hobe uru rukundo ruri gukendera, hobe ubumwe ndeba nkabubura, hobe umuco ugenda ukendera, hobe ineza naburiye irengero, dukinguriye umwiryane iwacu, aho kwa Mbarubukeye ni biracika, kwa Manyobwa ni hasi hejuru, natwe hano iwacu ntituri shyashya none ubwo icyerekezo ni ikihe?, aho umuharuro duharurira abakiri bato si uwo kubagwisha no gutuma batsikira buri munsi?, Dore ibitwubaka twabyirukanye mu umuco, ibiduhuza turabiheza, ibidutanya turabikikira, none umusaruro usigaye ni ukubaho nta rukundo, ubumwe, amahoro n'umutuzo, ni hobe ibyasize kuko siniteguye kujyana nabyo kandi nawe nkusabye kubitera umugongo kuko icyerekezo cyabyo ntakibona.,I Muganga tuzakomeza guhangana n'ikibi.
323 Uwamahoro Josephine, akarere ka Muhanga,Umurenge w
Tue, 14/May/2019, at 8.57 am
Uyu mucyo twahawe dukwiye kuwusigasira kugirango ejo tutazasubira mu icuraburindi nk'iryo twahozemo,izi nama nziza tugirwa naba Muzatsinda zikwiye kutwubakamo umuco n'urukundo, koroherana no Kubana neza mu Mahoro,aka ni akabando k'iminsi twaciriwe kare tukitwaze aho tugiye hose kugirango twirinde kuzatsikira ukundi.
324 Uwamahoro Josephine, akarere ka Muhanga, Umurenge
Tue, 07/May/2019, at 11.08 am
Icyo namenye mundusha nicyo naje kubashakiraho, namenye ko mundusha amahoro kd mugatanga urukundo none niyo mpamvu niyemeje kubakurikira, nzakora byose muntoje ark nanjye ngire iyo mpano yo kugaba ibyiza biruta byose, nzaharanira ko nzemera kuba umwana kd nari mukuru kugirango mfite nk'umwana, nzakurikiza imico yanyu uko bikwiye kugirango nzatahane impamba yuzuye mubyo nzaba naraje guhaha, nzaharanira kuba uwo mushaka kd niringira ko ugushaka kwanyu kuganza ukwanjye kuko njye ibyo nshaka siko byose bingirira akamaro cg c ngo bikagirire n'abandi.
325 Nzayisenga venant, akarere ka Rubavu, Umurenge wa
Sun, 05/May/2019, at 4.36 pm
Ubutumwa kuri ba Zaninka :ndagirango mbamenyeshe ko mbere na mbere mukwiye kumenya ko ntacyo bimaze gutega inyoni kd zose zireba imitego, zizakureba ziguseke kd nizirangiza zigurukire, ese ubundi muyobewe ko n'ubusanzwe uguhiga ubutwari mutabarana ark ikibabaje nuko uhigana n'abadakwiye, dore Umuhuza yamaze kumenya urukundo umufitiye, muri make yabonye ko rugerwa ku mashyi kd ko nta byishimo rumuzanira, usibye kumuhahamura no kumukura umutima, none dore atangiye kukugendera kure kd ari umwuzukuru wakagupfumbase akakumara imbeho n'irungu, none niba abawe aribo bagiye gufata iya mbere mu kugucikaho no kugutera umugongo uzasigarana nande?, ko nanjye ubwanjye ntarimo ubaye uwande?, abanyarubavu twese ko twagukuyeho amaboko usigaye he?, mfite ubwoba n'impungenge ko ushobora kuba nka cya giti bambuye amashami yose kd yaracyiziye kigasigara nk'ikitarayigeze, niba unyumva nkuhaye ubutumwa bwo guhinduka ukaba undi kuko nateje inzuzi nkabura ibyishimo byawe ahazaza.
326 Eric Nsabimana, Bugesera, Mwogo
Sun, 05/May/2019, at 11.32 am
Ni amahirwe ko mutigeze mutujya kure, iteka duhura n'ibigeragezo kandi akeshi kubyikuramo biratugora, aho ubujyanama bwanyu butari turayoba tukava mu umurongo, umuryango tukawubera ibivume kandi aritwe twagakwiye kuwubera abakawugiriye akamaro, kuba muri hafi yacu rero iteka muradufasha bityo bikatubera amahirwe akomeye, iyo turi kumwe tuba tubohoye imitima n'amaboko, turikumwe tuzakomeza kuzamuka umusozi tutareba inyuma kandi hari igihe gihagije cyo kuruhuka
327 Nyandwi alphonse, akarere ka Ruhango
Sat, 04/May/2019, at 9.28 am
Urijimye mu maso, erega aho no ku umutima byaba ari uko bimeze!, ugira imvugo mbi, imikorere yawe inengwa na bose, nyamara wowe wakorewe byishi byiza kurinda ugera aho, subiza amaso inyuma urebe, reba inzira zose wagezeho, reba ibibazo byose wanyuzemo n'uburyo wafashijwe kubivamo, ariko wowe urarenga ukigira intare, urigira ikigenge ariko ntutinye n'iminsi?, uzirikane ko ivuguta nta muvuba bityo nawe izakwitura ibyo ukorera abandi.
328 Muhizi vital, akarere ka Kamonyi
Fri, 03/May/2019, at 7.17 am
Iri shuri nawe rigufunguriye umuryango, ngwino nawe wige kuko kwiga ntibishira, ni byiza ko wize ukaminuza yewe ndetse ukabihererwa n'impamyabumenyi zihanitse ariko nuramuka nawe uje ukigana natwe uzisanga ko hari ibyo utaminujemo kwa Mwalimu w'ibinyabuzima, uw'ubutabire, uw'imibare n'andi masomo meshi wagiye wiga, harya aho wize hose wigeze wiga kubana kandi neza n'abandi?, wigeze wigishwa guharanira, kubungabunga no gushakisha amahoro no kuyageza aho atari?, none se ko waminuje kandi tubikubahira aho waba waraminuje mu ukubagarira ubumwe, urukundo, ineza no koroherana?, urabona rero ko hari byishi utize kandi by'ingirakamaro, ngwino rero dusubire ku ntebe y'ishuri kwa Mwalimu Musekeweya, twige kandi tumenye, ndabizi neza ko aya masomo ari ingirakamaro kandi nuyahuza n'andi wize bizagufasha kandi bikugire undi wundi utakekaga, karibu mu ishuri.
329 Ndaruhuye olivier, I Gatsibo
Fri, 03/May/2019, at 7.15 am
Nugerayo uzibuke n'abandi, urugendo uzakora uzazirikane na bagenzi bawe, urugamba rurwanwa na beshi ark siko twese turutsinda,ndagusaba rero kuzasabira n'abandi kugirango bazagere aho wageze, twese twifuza kuba ba Muzatsinda ark ntitwabigereraho rimwe gusa duharanire gutsinda ikibi kuko bishoboka.
330 Kabera Eugene, Ruhango
Thu, 02/May/2019, at 8.11 pm
Ese abo mumurikiye barifuza kumurikirwa cyangwa bikundira umwijima?, abakunda ibikorwa by'umwijima ibihembo byabo bazabihererwa mu mwijima, abisunga ikibi, bafite ishimwe ryabo bazagenerwa, buri wese azagerwaho n'ibihembo bitewe n'imirimo yakoze, urumuri ni rwiza ark turarwihunza, umucyo ni mwiza kandi wagakwiye kuganza hose ariko turawamagana tukawurwanyiriza kure, uwo mukino turimo biragoye ko tuzawutsinda, biragoye kubonera itsinzwe mu umwe kd hari abakinira mu umucyo, nimucyo twisunge ibikorwa bimurikiwe kd bifite intego, kd twemerere urumuri kutugenda imbere.
331 Uwamahoro josephine, Akarere ka Muhanga
Tue, 16/Apr/2019, at 8.56 am
Nanjye mfite inyota,dufite inyota y'amahoro, dusonzeye ineza no gutungana, dufite umugambi wo kuba umwe, dufatanyije ba Zaninka twabahindura kd bagakora ibyiza umuntu wese akabatekerezaho ko byabavamo, icy'ingenzi ni ukugira intego na gahunda, gutahiriza umugozi umwe, no kumenya inkomoko y'ikibazo gituma umuntu akora ikintu runaka cg c atekereza mu uburyo ubu nubu, nimucyo rero twihe intego, dufate ingamba nshya, maze tuzimare iyo nyota dufite ubutazasubira kuyigira.
332 Yankurije Felicien Akarere ka kayonza.
Sat, 30/Mar/2019, at 10.48 am
Muraho neza nshuti bakunzi ba musekeweya, mbere na mbere ndashimira byimazeye musekeweya uruhare igira muguhindura imyumvire y'abanyarwanda. mubyukuri, hari ingo nyinshi zari zarasenyutse, abana batacyumvira ababyeyi, ariko ibyo byose, musekeweya Yagize uruhare rukomeye ibigarura munzira nziza. Musekeweya yatubereye umwarimu tuvoma ho ubumenyi bitadusabye minerivari, bityo bituma duhindura imico n'imyifatire tuva ibuzimu tujya ibuntu. Sinasoza ntabwiye manyobwa ko nubwo Maribori yatwaye inda atateguye ko yagira umutima wa kimuntu akamurekera mukazi kuko aracyashoboye. kandi akirinda kumubwira amagambo amukomeretsa nk'umugore utwite kuko sibyiza. Gusa ndibaza iyo musekeweya itabaho uko byari kugenda? Mubyukuri uwakurikije inyigisho zayo, ndizera ntashidikanya ko yagize aho ava naho agera. Nsoje mbifuriza amahoro y'imana.
333 Ishimwe serge Valentin, akarere ka Muhanga
Mon, 25/Mar/2019, at 7.04 am
Ndabizi neza ko muri uru rugendo nzavunika ariko n'ubundi ngo ntacyo wageraho utakivunikiye ariko icyangombwa nuko nzagerayo, abamaze kugerayo ni abazi kwihangana bityo nanjye ngomba kubikora kugirango ngere ku ntego, abamaze kugerayo ni abicisha bugufi ariko kandi nanjye nabishobora, ntidukwiye guharira urugendo ba Muzatsinda naba Shema gusa, ntidukwiye guharira urugendo abahanze kandi bakadutegurira ikinamico Musekeweya gusa ahubwo twese nitube ababibyi b'amahoro, twimike urukundo, ineza n'amahoro, dushyire imbere ubuvandimwe n'ubunyangamugayo, natwe tuzagerayo ndabyizeye, nizeye ko namwe Abatuye i MUHANGA TUZAFATANYA.
334 Ishimwe serge Valentin, akarere ka Muhanga
Mon, 25/Mar/2019, at 7.04 am
Ndabizi neza ko muri uru rugendo nzavunika ariko n'ubundi ngo ntacyo wageraho utakivunikiye ariko icyangombwa nuko nzagerayo, abamaze kugerayo ni abazi kwihangana bityo nanjye ngomba kubikora kugirango ngere ku ntego, abamaze kugerayo ni abicisha bugufi ariko kandi nanjye nabishobora, ntidukwiye guharira urugendo ba Muzatsinda naba Shema gusa, ntidukwiye guharira urugendo abahanze kandi bakadutegurira ikinamico Musekeweya gusa ahubwo twese nitube ababibyi b'amahoro, twimike urukundo, ineza n'amahoro, dushyire imbere ubuvandimwe n'ubunyangamugayo, natwe tuzagerayo ndabyizeye, nizeye ko namwe Abatuye i MUHANGA TUZAFATANYA.
335 Jean Claude Hakizimana, akarere ka Ngororero
Sun, 24/Mar/2019, at 3.35 pm
Impamvu bivugwa ko abantu turi babi nuko uzasanga beshi muri twe twima agaciro ibiduhuza ahubwo tukabagarira ibidutanya, uzasanga hafi ya twese buri umwe ari umugambanyi wa mugenzi we, uzasanga uguca inyuma akakugambanira ari uwo utakekaga ahubwo ari uwo mwasangiraga, uzasanga umwanzi wawe ari umwe wakwigiragaho inshuti ya hafi ariko utungurwe no gusanga ibibi byose bikubaho ariwe ubifitemo uruhare, ibyo nibikubaho uzareke amarira yawe atembe ajya mu nda kugirango uwo atabona ko ageze ku tsinzi, gusa wowe ntuzakore nkawe kuko twese tugize uko Iyi si twaragijwe twayiroha mu nyenga.
336 Kubwimana jean marie vianney, Kamonyi, Nyarubaka
Sun, 24/Mar/2019, at 6.43 am
Ifunguro ryiza ,Burya ibyo kurya byiza si ibirayi bitetse neza, si ayo mafi atunganyije neza nkuko ubyifuza, si uwo muceri wuzuyemo ibirungo byishi umwe nawe ureba ukumva uwukunze kd utari usanzwe unawurya, ahubwo iyo ibyo biherekejwe n'ijambo ryiza, ryuje impanuro, ineza n'urukundo, ryuje ubwenge, ubunararibonye n'ubushobozi, iryo niryo funguro ryiza kd ryuje intungamubiri zose buri wese aba akeneye mu ubuzima bwe bwa buri munsi, nyamara nasanze nanone ubitanga byose, uwemeye kwitangira imitima yari ibayeho itarafata umurongo, uwemeye kuganzwa no kugira neza gusa akinjira mu miryango iwacu akuruwe n'ibibazo byari bitwugarije ark rero nakomeje kumutsinda kd adatera umwaku, nkomeza kumuhishira kd akwiye kumenywa na bose, ngaho nawe mumenye kd umwigireho, wemere akubere umutoza kd utuze agutoze ibyiza, uzamwishimira ndabizi, uzunguka byishi ndabihamya ark nuramuka umwumviye, mumenye rero niwe Musekeweya wifuza gusekana nawe, mushakishe bigishoboka.
337 Nzayisenga venant, Rubavu
Sat, 23/Mar/2019, at 7.45 pm
Turi mu ishuri turi kwiga, turigishwa amasomo y'ingenzi kandi afite akamaro gakomeye, turasabwa kwiga kandi tugafata kuko ibyo turi kwigishwa natwe tuzabyigisha abandi, turasabwa natwe kuzatanga umusanzu ukwiye mu guha ubumenyi nk'ubwo twahawe abaturi inyuma, turiga kugira urukundo, turiga kubiba amahoro, turiga kubabarira, gusaba imbabazi, guca bugufi no kwiyoroshya kandi natwe tukazabyigisha abandi, twigire kumenya rero.
338 Jean de Dieu Muragijimana
Sat, 23/Mar/2019, at 7.40 pm
Turi mu kibuga turi gukina, dufite abo dufatanyije gukinana ariko kandi hari n'abo duhanganye mu umukino, hari icy'ingenzi dukwiye kumenya no kuzirikana, iki kibuga turi gukiniramo hari abandi bakibanjemo kandi bitwaye neza uko bikwiye, umupira turi gukina n'umwe nkuwo abo nabo bakinnye, none ikibazo ni iki: ni kuki twe dukina tugatsindwa, ni kuki twe tureka gukina umupira ahubwo tugakina ishyari, ni kuki tureka kurwanira igikombe ahubwo tukarwanira imisozi?, uyu mupira nimureke tuwukine uko bikwiye, nimureke uyu mupira tuwukine dukurikiza amabwiriza awugenga, icyo kibuga turi gukiniramo ni isi dutuye kandi nitutayitwararika tuzatsindwa twese.
339 Nsabimana Eric akarere ka Bugesera
Sat, 23/Mar/2019, at 10.23 am
Zirikana ko uriho, zirikana ko ufite amahoro, zirikana ko inshuro nyishi uba ufite umunezero, umutuzo nyamara ntujya wibuka ba bandi wowe ubuza amahwemo, ba bandi ubuza gusinzira no kwisanzura kwabo, zirikana ko abo nabo bakeneye kubaho nkuko nawe ubikeneye kandi ko ibyiza wifuza nabo ariko babikeneye, bazirikane maze ubahe ibyo bakwiye.
340 Nyandwi alphonse, Ruhango
Sat, 23/Mar/2019, at 10.20 am
Gerageza nawe uce bugufi, gabanya amarere kandi wige no kubaha abandi, ese ko witandukanya na bagenzi bawe, ugakora ibibabangamiye kandi bikanabahutaza, ni iki gituma wowe ushaka guhora uhemuka, ukigira mpemuke ndamuke kandi nta kuramba k'umugome!, ibyo abantu batubeshya ko dupfa birutwa kure n'ibyo dupfana, nawe rero cisha make, wige Kubana no koroherana na bose, reka ishyari ahubwo uharanire ishyaka nibwo nawe uzibona mu muryango mugari w'abahuje intego.
341 Nzahumunyurwa celestin, akarere ka Nyamagabe
Sat, 23/Mar/2019, at 10.19 am
Ryama maze usinzire, nkwifurije kugira inzozi nziza kuko uramutse urose imbi nanjye byambabaza kandi uzi ko ibibi byose byakumiriwe bikumirirwa ishyanga, abatubanjirije barwanye nabyo yewe ndetse hamwe na hamwe bakabigwamo, buriya ushaka kumenya uko urwo rugamba rwagenze wabaza ba Samvura bakubwira bo na ba Nyiranjishi, twe rero turaryama tugasinzira yemwe twemerewe no kurota ariko abandi uwo mwanya ntibawubonaga, twe rero nimucyo duharanire gusigasira ibyagezweho, ibyakozwe ni byishi kandi byiza nimureke twese tubihe kuramba.
342 Noel Bamporiki, Nyamasheke
Fri, 22/Mar/2019, at 12.51 pm
Iki gikombe kindenge, iyi nkongoro sinifuza kuyisomaho, iyi divayi irakarishye, iyi nkongoro yuzuye ibibi gusa, inkongoro itaterekerwa Abavandimwe, ntiterekerwe umuryango, inkongoro yuzuye urwango, imisango yayo ikaba ari iyo gukizwa amacakubiri, inkongoro idahuza abantu nayisomaho nshaka iki?, naba ntandukaniye he naba Gafarasi?, naba ndushije iki ba Fidusiya?, naba ndi iki kirenze kuri Bahizi?, iyi nkongoro sinyifuza kandi nawe ubwawe mugenzi wanjye ntuzayisomeho, ibiba urukundo, ikatwigisha gukundana, ikatwereka igikwiye, niyo nkuhamagariye kuzasomaho kandi nawe uzayihamagarize abawe.
343 Nsengimana Emmanuel, Kigali, Nyarugenge
Fri, 22/Mar/2019, at 12.46 pm
icyerekezo kirahari, aho nerekeza ndahareba imbere, mfite icyizere ko nzagerayo, mfite icyizere ko umwanya wanjye uhari, nishimiye ko hari abambanjirije kandi bakamparurira inzira, nishimiye ko ba Muzatsinda babanje kubaho mbere yanjye, bakoze byishi kandi byiza kugera naho bakorera abari inyuma yabo aribo twe, aho tugana ni heza kubwabo kandi habereye kuhatura, nanjye ningerayo nzishimana n'abahari kandi mfashe abakiri mu nzira gushyika vuba.
344 Kabera Eugene, akarere ka Ruhango
Fri, 22/Mar/2019, at 6.59 am
Nunyerera umanuka kabone nubwo wababara cyangwa se ukavunika ntuzababare cyane kuko burya Unyereye amanuka nta rugendo aba yishe kuko agwa iyo yajyaga, umva nkubwire hari ubwo uzakora neza/ibyiza ukabisuzugurirwa, ndabizi ko bizakubabaza ariko burya ntuzabyicuze kuko umusanzu wawe uzaba uwutanze kandi hari ubwo uzagarukirwa n'abawukwimiye agaciro, ibikorwa byawe reka byivugire, reka iteka ibyiza bigutange imbere, inzira uri guharura ni iya beshi hamwe n'abakurwanya kandi bazakugarukira nibagera mu nzitane.
345 Ndisanze Ildephonse, Gicumbi, Manyagiro
Fri, 22/Mar/2019, at 6.58 am
Ni umunyarwanda wabivuze"Ngo uwanga abana ntakababone"ibi nibyo nanjye ndabyemera ariko noneho aho ikibazo kiri kandi gikomeye ni uwanga cyangwa akagambanira umukobwa kandi nawe ahetse undi, aba ni ba Manyobwa mvuga bo bafata ba Maribori nk'utunyamaswa two mu ishyamba kandi nabo ari abantu yewe ndetse n'ibyababayeho bishobora kuba ku babo, Iyi niyo mpamvu bavuga ko guseka ari ukugurizanya, uwo usetse ikimanuka azaguseka ikizamuka, nimureke twubahane, ducishe make kandi duhe agaciro buri wese kuko agakwiye, aho ageze numenya ko nawe wahagera nta kabuza uzamwumva.
346 Muhizi vital, akarere ka Kamonyi
Thu, 21/Mar/2019, at 7.24 pm
Niwo murunga utubumbira mu umuryango utekanye,umuryango mwiza niwo shingiro ry'imibereho myiza, umuryango mwiza niwo shingiro rya mbere ryo kugira igihugu cyiza kandi cyuje ibyiza byose, iyo ibi byose bitabayeho, wa mutuzo twifuzaga urabura, ya mahoro twahihibikaniye aracogora maze umwiryane ugahabwa icyicaro gihoraho iwacu mu urugo,Musekeweya rero niyo murunga utubumbira mu muryango utekanye maze iwacu hagasaba amahoro n'urukundo kandi bihoraho, impanuro zose dukuramo kandi zuje ubuhanga tuyikesha nizo zituma tuba abo turibo kandi tukazazisigira n'abandi.
347 Nsanzimana valens, i Nyakariro
Thu, 21/Mar/2019, at 7.21 pm
Ni aha ngeze ariko kandi nawe wahagera, aho ngeze ni aho namaze kumenya icyo amahoro aricyo nuko bigenda mu gihe hari aho yabuze, icyo namenye ni akamaro ko kumvira no kumva abandi hamwe no gusangiza ibyanjye abandi cyane cyane ibindemereye, namaze gusobanukirwa ko umutwe umwe utigira inama ahubwo wifasha gusara no kuyoba byonyine, namenye ibyiza byo kugira Bose inshuti ko bituma ubaho ntawe wishisha, ni byiza kandi ko nawe wamenya ibi, ba Batamuliza barahari ngo babigufashemo kandi nawe uzabigeraho, menya iby'agaciro kurusha ibindi.
348 Nsabimana eric, akarere ka Bugesera.
Thu, 21/Mar/2019, at 10.05 am
Ibibazo byo mu rugo mbere na mbere biba bikwiye gukemurirwa mu urugo kandi bigakemurwa n'ababifitanye mbere yuko byivangamo abandi, iyo ari amabanga y'urugo rero byo bisaba kwitonderwa no kwirinda kuyashyira hanze uko bishoboka kose, si kwa Gasore na Chantal ibi mbikurije gusa ahubwo nureba neza urasanga nawe aho iwanyu mu umuryango bihari, mbere na mbere nkuko mugize umuryango nimumenye ko n'ibiwuberamo byose biri mu biganza bwanyu kurenza uko biri mu ubushobozi bw'abandi, nimwishakire ibisubizo mwebwe ubwanyu,nibinanirana mwiyambaze inshuti zanyu za hafi, ariko kandi nimwirinde ibibatanya aho kuko mwahujwe n'urukundo kandi ruracyariho.
349 Nsengiyumva vumilia Jean claude
Mon, 18/Mar/2019, at 9.09 am
Abakomanga ni beshi ark bose siko banzaniye inkuru nziza, ngomba gushishoza rero kuko hari abagenzwa na twishi, Nunkomangira nzagukingurira,nisanga ugenzwa n'amahoro,nzaguha ikaze nkwereke icyicaro maze nkutege yombi tuganire,nisanga uri umubibyi w'urwango,nzongera nyinge umuryango wanjye nkureke wangare kuko ugendana n'ubugambanyi ntahabwa icyicaro iwanjye,tuza tubane,undebere nkurebere,kd turebere buri wese,ba ba Mugenga tubime amatwi kuko bagamije kuducamo ibice, bagamije kuduteranya no kutunyaga amaboko, bagamije kubona turyana kd bo bazanezezwa no kubona nta bumwe tugifitanye, Tubamagane abo bose batishimiye kubona twunze ubumwe turangwa n'urukundo, mu Rwanda hose wahabona utishimiye ko ujya imbere kd n'i Gisagara iwacu nuko.
350 Nsengimana Emmanuel, Kigali, Nyarugenge
Mon, 18/Mar/2019, at 8.04 am
Abantu bakomeje guhemukirana, abantu bakomeje kugomera abandi, abantu bakomeje gukuza urwango no kubiba ibibi n'ibibazo mu bandi, icyo nibaza ndibaza nti ese bizarangira ryari?, ni ryari tuziyumvanamo twese urebye umwe akamubonamo urukundo aho kumubonamo umugambanyi?, ni ryari wowe uzambona ukabona ko ndi umuvandimwe kabone nubwo naba mvuye hakurya y'inyanja?, mbwira igihe nawe ubona bizarangirira!?, mbwira icyo ubona cyakorwa n'uruhare rwanjye nawe kugirango bibe uko tubyifuza, niteguye gufatanya nawe.
351 Uwitonze Eupharasie, akarere ka Nyamagabe
Sat, 16/Mar/2019, at 7.11 pm
Uwagiye yububa niwe wabonywe n'uhagaze, niyo mpamvu n'inyoni yaritse mu gihuru yaruriwe n'icyaruzi kandi akeshi kigendera mu bicu, iyi niyo mpamvu rero ba Mbarubukeye bo hamwe n'abandi beshi batahurwa mu byo bahoramo kandi bifuditse bibwira ko ntawe ubabona, ntaho wabona ho kwihisha utakwigera utahurwa, igikwiye rero nuko ukora ibikwiye kandi mu gihe cyabyo kugirango wirinde urwikekwe hamwe n'ibindi byose wumva ko ukwiye gukora wihishe.
352 Byiringiro Jean Paul, i Rwamagana
Fri, 15/Mar/2019, at 11.46 am
Ni inzira y'inzitane, beshi birangira banditse ibitabo bivuga ku nzira banyuze abeshi rero iyo usomye ibyo bitabo byabo birangira utaye amarira, uzasoma ubuzima bwa ba Maribori, ushobora gusoma ubuzima bwa ba Gasore amarira akakuzenga mu maso, ariko nyine nibwo buzima, beshi banyuze inzira z'inzitane, beshi bafite amateka ashaririye, abo rero nuhura nabo jya ubatega amatwi, uce bugufi ubumve kuko bibafasha kuruhuka no kubohoka, babe hafi kandi ubafashe uko bikwiye kuko nawe ejo uzabakenera.
353 Nsanzimana xavier, i Ngoma mu uburasirazuba
Thu, 14/Mar/2019, at 5.18 am
Twariyubatse nibyo ariko hari ba Kananga bashaka kudusubiza inyuma, ba Zaninka bari kuduca intege uko bwije n'uko bwije, ibyiza twagezeho nimucyo tubihe agaciro, nimucyo tubibungabunge kandi twime amatwi ba bandi bashaka kutunaniza, ibyo twagezeho ni byishi kandi byaratuvunnye, amahoro twaharaniye twarayavunikiye, dukore cyane, duharanire kujya mbere, dukore ibyiza tudacika intege, tugire intego kandi duhore twiteguye ko turamutse turangaye twahomba ibyo twagezeho.
354 Nsengiyumva Vumilia Jean claude, akarere ka Gisaga
Tue, 12/Mar/2019, at 11.07 am
Urijimye mu maso, erega aho no ku umutima byaba ari uko bimeze!, ugira imvugo mbi, imikorere yawe inengwa na bose, nyamara wowe wakorewe byishi byiza kurinda ugera aho, subiza amaso inyuma urebe, reba inzira zose wagezeho, reba ibibazo byose wanyuzemo n'uburyo wafashijwe kubivamo, ariko wowe urarenga ukigira intare, urigira ikigenge ariko ntutinye n'iminsi?, uzirikane ko ivuguta nta muvuba bityo nawe izakwitura ibyo ukorera abandi.
355 Byiringiro Jean Paul, akarere ka Rwamagana
Tue, 12/Mar/2019, at 5.51 am
Igitekerezo cyawe kirarema, amagambo yawe ararema, erega burya n'ingendo yawe irarema, iyo rero uzi ko ibyo byose bidatunganye kuri wowe uzajye uhita utekereza uburyo urema, ibyaribyo byose uzasanga urema ibipfuye, uzasanga urema ibyica abandi kandi wagakwiye guharanira ko urema ibyubaka bose, kuko twaremewe isi kugirango tuyigenge ntibikwiye ko aritwe tugira uruhare rwa mbere mu kuyihindura uko idakwiye kuba iri, duharanire gukora ibyiza, dutange umusanzu ukwiye mu kubaka urwanda n'isi muri rusange, haranira ko ibyagezweho n'ibitenganywa kugerwaho bikomeza kuba byiza kandi ndabizi ko nta kigoranye kirimo.
356 Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru
Tue, 12/Mar/2019, at 5.49 am
Niba izuba rirenze nirirengane n'ikibi, niba kandi rirashe ritungukane n'ibyiza yewe ndetse n'abeza, njya numva akeshi abakuru iyo bahuye n'ikintu kibi, kitari cyiza bakivumira ku urutoki rw'agahera bagira bati kirakarengana n'izuba, nanjye ibibazo byose bidutesha kubana neza uko bikwiye mba numva ko byarengana n'umunsi, erega n'ibibazo byo kwa ba Mbarubukeye nabyo birimo, kandi kuko njye nemera n'imbaraga z'amasengesho, reka tujye dusengera abugarijwe n'ibibazo bitandukanye kugirango babivemo amahoro.
357 Uwitonze Eupharasie, akarere ka Nyamagabe
Mon, 11/Mar/2019, at 12.48 pm
Ijambo ryiza uzahora ukundirwa n'abandi n'iryo kwicisha bugufi, niwemera ko wakosheje, ukemera gusaba imbabazi ark kd ukemera no guhanwa nta kabuza uzakirwa, ndizera neza ko nureka amazina ya kanunga na Muginga, ukaza uri kananga wahindutse, ukaza uri Mugenga nta kabuza uzakirwa neza kd ugirirwe imbabazi, uzirinde kuza uri wa wundi, ahubwo uzaze uri undi mushya, amateka yawe azasige inkuru nshya ku umusozi kd abo wateye ibikomere uzaharanire kubabera ibyomoro kd bibomora ububabare bwose bagize kd babutewe nawe, Nkwifurije kuba kananga wahindutse, nkwifurije kuba Mugenga ugenga ibyiza, imyaka yose izakubere iy'amateka mu ubuzima.
358 Ngendahayo Theogene w'i Mata muri Nyaruguru
Mon, 11/Mar/2019, at 11.25 am
Icyo nabonye nuko iyo mu urugo hagati y'abashakanye habuzemo kubahana no gucisha make kuri buri wese, nta kabuza urwo rugo ruba rwataye kurambana no kwizerana, niyo mpamvu umwe ashobora kujya yatangira gukeka mugenzi we ko hari ikintu runaka yakoze kitamujyaniye kabone n'iyo izo ngeso yaba atazigenderamo, ibi kd nibyo bigize uruhare runini mu misenyukire y'ingo y'uyu munsi, uhozwa ku nkeke ageraho akarambirwa maze agafata umwanzuro wo kuba yakwigendera ngo maze amahoro akunde ahinde, bantu mwubatse ingo yego gufuha kose si kubi, ark c gufuhira ibyo udafitiye gihamya byo mubona bizabarambishanya n'abanyu?, nimugerageze kuba abanyamucyo mubyo mukora, mugendere ku ukuri n'ibimenyetso, mwirinde ko mwazatunguzwa no gutizwa imihoro ngo musenye izanyu kd arimwe muzihirikiye mu mpanga.
359 Nsengimana Emmanuel w'i Kigali, Nyarugenge
Mon, 11/Mar/2019, at 10.37 am
Ese wari uzi ko birashoboka ko abo watonetse wabarinda gukomeza gutonekara, birashoboka ko abo wababaje wabasubiza ibyishimo, abo waraje rwantambi wabasubiza umucyo n'icyizere, inzira ni ndende wanyuzemo kugirango ubagire uko bari uku ark yaba ngufi uramutse wiyemeje kubasubiza icyizere, ubagaragariza ukuri, ubahishurira ibyo wabahishe, maze ibyari inzigo kuri wowe nabo bikaba inzira yo kwiyunga no kuvugurura umubano, dore wahejeje imiryango myishi mu gihirahiro, ntibazi niba ababo bakiriho cg c niba baritabye Imana, ark amahoro duhamagarirwa uyu munsi ni ayo gutera intambwe tugaragaza ibyahishwe hanyuma tugafasha abihebye gusubirana icyizere cy'ubuzima
360 Nsabimana Eric, akarere ka Bugesera
Mon, 11/Mar/2019, at 8.50 am
Menya n'ibi umurunga w'iminsi ni umurimo ntabwo umurunga w'iminsi ari amagambo, yego amagambo hari abo akiza ark kd ndakeka ko atari beshi, harya ngo ufite icyo abunza bwira aguze?, njye ndahamya ko atari byo kuko nta muhaho w'uruvugo, beshi bataye umubiri mubi ark bahamana umutima mubi, ntacyo bimaze rero kuko ugengwa n'ubugambanyi kd akagambanira n'abe ashiduka ari imburabyose kd yari Umuntu mu bandi, ibizakurikira kuko wahemutse uzabyirengere kuko imigambi y'umubisha ntihama.
361 Noel Bamporiki, Akarere ka Nyamasheke
Mon, 11/Mar/2019, at 8.46 am
Intambwe zanjye ziramurikiwe, simfite ubwoba bwo gutsitara, urumuri runjyenda imbere runyereka aho kunyura kd nkahatambukana icyizere, kureba inyuma ni byiza ark simpindukira ndangariye abandangaza, ndajwe inshinga no kujya mbere kd inshingano zanjye ni ukujyana n'abandi, ngwino dufatanye urugendo, dukomezanye 2019 dufite intambwe ishinguye kd ifite intego, sinishimiye kugenda njyenyine, sinifuza ko nagusiga, ngwino dufatanye urugendo, urw'umwe ruravuna kd rukananiza, ark nidufatanya nzi ko tuzarinda tugerayo tuzira amavunane, banguka tugende ndagutegereje.
362 Nyandwi alphonse Ruhango
Mon, 11/Mar/2019, at 6.03 am
Sinzibagirwa aho navuye, ariko nawe ntuzahibagirwe, reka twese hamwe ntituzibagirwe urugendo twanyuze kuko bishobora no kutugora kumenya urwo dusigaje, uvuye ahabi ugahindukira ukahibagirwa byatuma isaha ku isaha wongera kuhasubira kandi nawe urabizi ko hari habi cyane, urahibuka ugatekereza byishi, urahibuka ukababazwa n'uko wari uhabayeho ariko kandi ibi bigufasha gutuma uharanira iteka kuzahora urwanya aho hatsindwa na Nyagasani, njye rero nzirikana ko ibibi byose nivurugutagamo nabikuwemo na Musekeweya, kandi ni nayo yamparuriye umuhanda ngendamo ubu, kwibagirwa byasubiza inyuma none rero sinshobora gukora ikosa rikomeye nk'iryo.
363 Kubwimana Jean marie vianney, akarere ka Kamonyi
Sun, 10/Mar/2019, at 7.08 pm
Ese wowe iherezo ryawe ni irihe?, ese nyuma yo kuva muri ubu buzima ni iyihe nkuru uzasiga I musozi?, uzasigara wibukirwa kuki?, wenda abawe ba hafi bazababazwa nuko ubasize mu bibazo bitandukanye, bazababazwa n'imyenda, amadene n'ibindi nkabyo ubasizemo, abandi nabo bashobora kuzaba bari kwishima bati nuko nikigende kuko cyari cyaratuzengereje, iherezo nk'iryo ni ribi, ritere umugongo urisezerere, haranira kurangwa n'ibikorwa byiza kd bishimwa na beshi, igira ku birenge by'abakubanjirije maze ibyiza bagezeho ubiharanire, niba uturanye naba Shema, haranira ko inama zabo zigukura hamwe zikugeze ahandi, aho niho hirya y'ejo hawe hazasigara hashimwa n'imbaga nyamwishi. Maze n'i Kamonyi tuzamenye amateka yawe meza.
364 Nsanzimana xavier, i Ngoma mu uburasirazuba
Sun, 10/Mar/2019, at 6.58 pm
Impamvu ntatuje nuko nawe udatuje,impamvu ntasinzira nuko nawe udasinzira,uhora uhihibikanira kugira nabi nanjye nkashaka uburyo naburizamo uwo mugambi mubisha,biragorana kuvumbura umugome,biragorana gutahura umubisha,mu maso yawe yigira nyoni nyishi agamije kwigira umutagatifu,ngibyo ibibazo mpora nifuza guhangana nabyo,gusa umunyarwanda ati:"nzakira ingurugunzu nyiri ngagi",nanjye nzatuza ari uko ba ZANINKA b'iwacu bose bahindutse ,Mana ubimfashemo.
365 Nsanzimana Valens, i Nyakariro
Sun, 10/Mar/2019, at 6.15 am
Uzaharanire kuba uwo wateguye kuba we, ntuzabe uwo abandi bateguye ko uba we, birashoboka ko waba ufite imigambi myiza ark ikaba yaganzwa n'ibitekerezo by'abandi bitewe n'aho bashaka kukwerekeza kd atari heza, bityo rero mu gihe ufite imigambi myiza kd iboneye, ba ariyo ukurikirana kd uharanire kuyigeraho wirinde abakujya mu matwi kuko siko bose bishimiye ko ugera aheza, uwo wateguye niwe we kd niwe uhamye, mukomereho uko bishoboka kose.
366 Bamporiki noel, Nyamasheke
Sun, 10/Mar/2019, at 5.41 am
Ese nanjye naba uw'ingenzi?, Ni koko ngo uwishima aho yishikira ntiyikwatagura kandi burya akaboko kazaguha ukamenya kakigusuhuza,nagize amahirwe yo kugira inshuti ikwiye kandi imbera umujyanama unyuze ubuzima bwanjye,ni amahirwe atakwiteshwa na buri wese mu ubuzima igihe ashaka icyerekezo gihamye cy'ubuzima,umutima ukunda kandi witanga niwo mbasaba gukomeza kunyigisha kd nanjye nkawigisha abandi,ese ibikorwa byanjye n'imigirire yanjye bishobora kuba urugero rwiza abandi bakwigiraho?,niba bishoboka muzabimfashemo.
367 Mfitumukiza fidele, Musanze, Umurenge wa Muhoza
Sun, 10/Mar/2019, at 5.39 am
Ntibikiri zirara zishya ngo nibucya zizime ahubwo ubu ziri gushya amasaha 24/24, si kwa Mbarubukeye mbikuye gusa kuko ba Mbarubukeye bakina ibibera hano iwacu mu byaro, gusa ndakeka ko no mu mujyi ibibi bihari, umutekano mungo ni muke, amakimbirane ni yose, gucana inyuma byo byabaye intero maze ubusambanyi buhinduka inyikirizo, abagiha agaciro isezerano ni bake cyane, hari bamwe basigaye bambara impeta z'isezerano bari mu rugo ariko bamara gusohoka hanze bakazambura bakazibika mu bikapu no mu mifuka, ubwo namwe murumva icyo baba bagamije, nimukomeze intego kandi mwigishe cyane kuko ibyo mutwigisha biradufasha kandi aho byadukuye ni kure, ndahamya neza ko naho bizatugeza hazaba hashimishije.
368 Kabera Eugene mu Ruhango
Sat, 09/Mar/2019, at 8.01 pm
Umutima mwiza beshi twarawutaye, urukundo ruzira inyungu beshi ntiturugira, kwitangira abandi bisigaranye bake, kumva umunyakuri biragoye muri iki gihe, gushyigikira ukora ibyiza ntibikibaho ahubwo ararwanywa, niba uvuga ko mbeshya usubize amaso inyuma urebe aho ku umusozi iwanyu urasanga hari ba Gasore beshi barenganye abandi ndetse bakabura ubuzima tutirengagije n'abarigiswa bakaburirwa irengero kd muby'ukuri bazira ibikorwa byabo byiza byo kwitangira abandi no guhagarara ku ukuri, uwo mutima twasimbuje uw'ubuhemu utwunguye iki mu isi ya none?, ndabyibaza ark nawe ubyibaze, hanyuma igisubizo cyiza ubona ube ari wowe wa mbere mu kugishyira mu ngiro maze ubone kugisangiza abandi.
369 Muhizi vital ku Kamonyi
Sat, 09/Mar/2019, at 6.14 pm
Imbere muri wowe hari undi muntu, hari ukuburanya akakubwira ngo kora uku kandi wowe washakaga gukora ukundi, ikibazo kandi kibabaje nuko akeshi akubwira gukora ikibi kandi wowe ukamwumvira, ugasanga iteka urahemutse, ukoze ibidakwiye kandi bibabaza abandi, muri make ukemera kuba waba uwo abantu batagukekagaho kandi wari usanzwe wizewe, ese uwo muntu ukurimo niwe uguhinduye Mbarubukeye peeee?, rekeraho iteka kumvira uwo muntu.
370 Ndisanze Ildephonse w'i Manyagiro, Gicumbi
Thu, 07/Mar/2019, at 6.10 am
Umutima mubi dufite twawurazwe nande?, ko uwaduhanze yaduhanganye urukundo, ubwiyoroshye no kwicisha bugufi, ni kuki twe twabaye ibirura, tukigira abagome kandi tukamera nk'abatazi urukundo?, beshi twisanishije n'inyamaswa, twiyambika impu z'inama kandi turi ibirura, twiyoberanya uko bwije n'uko bukeye, turi za nyamaswa zirya amatungo zikarenga zikarusha nyirayo uburakari, turi ba Mbarubukeye mu ijoro no ku manywa, harya ubwo turagana he?, mbwira nawe aho tuzagarukira.
371 Bimenyimana francois, akarere ka Ruhango
Tue, 05/Mar/2019, at 5.41 am
Sinayobye kuko nabanje kuyoboza, sinabuze icyerekezo kuko njya guhaguruka nahawe ikarita yo kungeza iyo ngana kandi byongeye nari nahawe umuyobozi wo kunyobora mu urugendo, ubu noneho birashimishije ko ngeze aho mbona iyo ngana, ngibiriya ibibaya by'amahoro, ineza urukundo no koroherana, ndabona imisozi iteye kandi ituye neza aho ikibi cyose cyamaganirwa kure kandi bikozwe na buri wese uhatuye, ndushijeho kuhakumbura no kuhifuza kuko hateye ubwuzu, ubanza ariho ba Muzatsinda, Samvura, Nyiranjishi na ba Gihayima barerewe nyabusa, ndabona umusibo ari none nanjye ejo nkahataha kandi ningerayo nzahamagarira abandi kuhaza ari beshi, yewe ntukeke ko hari ahandi nakubwiraga ahubwo niba aho utuye uharanira kuharinda ikibi icyo aricyo cyose, haranira kuhaguma kuko niho heza haruta ahandi.
372 Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru
Mon, 04/Mar/2019, at 7.15 pm
Ibyamaze kubakwa,kd bikubakwa n'amaboko y'imbaga nyamwishi,ntihakagire ubisenya turebera,amahoro twaharaniye ,guhangayika twagize kubera kudatuza ntituzirare ngo twumve ko twagezeyo maze ya mahoro yacu atwarwe n'abandi,abakiri nka Bahizi turacyarikumwe kd bakifuza ko twahora dukimbirana,turabe maso rero.
373 Byiringiro Jean Paul, i Rwamagana
Mon, 04/Mar/2019, at 1.53 pm
Nubishaka urabigeraho kd urabishobora kuko abantu beshi bemeza ko ntakidashoboka munsi y'ijuru, umushiha ufite ntugira ishingiro bityo kuwirukana ni aka kanya, inabi yawe ntigira ibyemeza ko ukwiye kuyigira bityo nawe ushobora gusekera bose, ukanezeza bose kd ukishimirwa na bose, nta kure habaho utakurwa, nta na hafi habaho hatananiza kuhagera, igikwiye ni iki :gira intego kd ugire Ibitekerezo bifite umugambi n'icyerekezo, shaka abajyanama nyabo kd ubabwire ibyawe byose bazakumva kd bakugire inama nyayo, irinde kwishisha abo utabonaho ikibi kd nawe wumve uwariwe wese, ubishatse wabishobora kuko natwe i Rwamagana dukataje mu kugira imyumvire izira kubangamirana.
374 Nsanzimana xavier, i Ngoma mu uburasirazuba
Mon, 04/Mar/2019, at 1.44 pm
Burya utazi akamaro k'amazi yakabaza inka yahagiye niyo yamubwira ibyayo, nanjye rero kwirengagiza sinabishobora kuko Umuntu mwiza ni ugaragaza imyifatire ye, ndashimye mwebwe ikinamico MUSEKEWEYA n'abanditsi bayo, mwantekerejeho mumenya ikinkwiye kd nkihabwa ku Ubuntu, umutima wanjye wari ubakeneye cyane, ubugingo bwanjye bwari bubafitiye inyota, imbaraga zanjye zari zikeneye uwo kuzunganira, ntashimye rero naba ndi ingayi, umutima wanjye uzahora ushima ineza mwawugiriye, mwubatse undi muntu mushya muri njye kd mfite icyizere ko nanjye nzubaka abandi ku bwanyu, mwaramfunguriye none nanjye niyemeje gufungurura abandi bafite inzara yo kugera ku ifunguro ryanyu, muri ab'agaciro mu ubuzima bwanjye. Jun 22, 2018
375 Nsabimana Eric, akarere ka Bugesera
Mon, 04/Mar/2019, at 1.06 pm
Bingora kubyumva, kubyakira byo ni umutwaro kuri njye, ni kuki umuntu ananirwa no kubana n'abandi, bikamubera ikibazo aho byakabaye igisubizo?, ni kuki gukora ibyiza bitunanira ark ikibi kikabanguka haba mu mvugo no mu ngiro?, ese ubundi umuntu yaremewe iki?, ni ukwamamaza ikibi, cg ni uguharanira no guhiga icyiza aho kiri hose?, twahawe isi ngo tuyigenge ark ntitwayiherewe kuyiroha, ibikorwa bya muntu uko bwije nuko bukeye birushaho kuba bibi, ese uwatugabiye isi natubaza inyiturano tuzamubwira iki?, mbere byajyaga bivugwa ko agasozi katagira umukuru kagwirwaho n'ishyano rikirirwa rikarara none ikibabaje abakuru nibo basigaye bagwisha rya shyano, ese ubwo abato bo bazakora iki?, ni ikibazo nibaza, niba uwakakuyoboye ariwe ukuyobya uzahabwa icyerekezo nande?, bizaba bya bindi ko amaso yapfubiye nyirayo amwereka ingwe?, ni agahinda, kd nyabusa bitunanira nta kiguzi bisaba nyamara hari byinshi dutakazamo ibyacu byinshi kd bidafite umumaro, ark kubana neza bigura ubusa biratunaniye!!!!, nibaza byinshi nkabura ibisubizo, wowe undusha kureba kure mfasha gusobanukirwa n'ibyandenze, nkwirinjyiye kuko nkubaha nawe nyishingira kuko nkwizeye, mfasha kuyobora urukundo n'ineza mu batabigira kd nitubibasha ndabizi neza ko ingororano yacu izaboneka, Tubibe amahoro aho atari kd tubere abatubona urumuri rwuje urukundo.
376 Mfitumukiza fidele, Musanze, Umurenge wa Muhoza
Mon, 04/Mar/2019, at 8.09 am
Uku niko mbibona, ukuri kwanjye nuko nasanze nta mukozi uba ikibazo mu urugo , ahubwo abakoresha nibo ntandaro y'ibibi byose bihakorerwa, niba atari ba Manyobwa babaye babi (abakoresha b'abagore), uzasanga ari ba Kibanga babaye ikibazo (abakoresha b'abagabo), ibyo dukeka ku bakozi mungo, ubusambanyi n'izindi ngeso mbi zose zishoboka zigira inkomoko ku babakoresha, ariko ugasanga ba Maribori hamwe nawa mukozi uri mu urugo iwanyu sinamwirengagije bararenganywa, baratotezwa ubutitsa, bakagera naho bavutswa uburenganzira bwabo, abakoresha nimube abanyamutima kandi murangwe n'impuhwe, urukundo no gushishoza
377 Jean de Dieu Muragijimana, akarere ka Ngororero
Sun, 03/Mar/2019, at 1.31 pm
Hindukira urebe, subiza amaso inyuma aho wanyuze hose, zengurutsa amaso mubo wahuye nabo bose, dore isoni n'ikimwaro birakwishe, ubanza wibutse kandi ugatekereza kubyo wakoze, birashoboka ko wahemutse cyane, birashoboka ko utatunganye mu urugendo, erega wibutse ko wananduje abandi kuko n'ubundi ishyano rirandura, ikibabaje kirenze nuko hari aho bigukora ariko ntibigire aho bigukura, ubanza ibyo ukora ari ukwiyerurutsa gusa kuko iyo bitaba ibyo uba usigaye uri Gasore, uba uri Gakwaya cyangwa Rutaganira kuko nabo aho barahanyuze ariko ntacyo, ubwo ubitekerezeho hari igihe ibihe bizibaruka ibindi uwari mubi agahinduka umwizerwa.
378 Nzayisenga venant, akarere ka Rubavu, Busasamana
Sun, 03/Mar/2019, at 5.47 am
Hari ubwo najyaga numva abakuze bakunda kuvuga ngo runaka yavuniye ibiti mu matwi, bivuze ko umubwira ntiyumve, cyangwa se yanumva ntashyire mu ngiro, none ubu maze kubona ko iki kibazo gifitwe na beshi muri twe, namaze kubona kandi ko hari beshi turushwa ubwenge no kureba Kure n'abana bato nka ba UMUHUZA kandi bidakwiye, ese ko bariya aritwe twagakwiye kubayobora, none iyo bigeze aho kutuyobora ubwo byitwa iki?, nanjye ntumbaze ariko nzi ko nawe ubona ko ariko biri, abandi go guhinduka birashoboka ariko bisaba igihe, ese icyo gihe cyose birinda gufata ni ikizajya kuzana hakurya y'inyanja abaduhindura cyangwa guhinduka biva mu mitwe yacu?, utu tununga dukomeza kunungagiza mu mitima yacu tukemera guhora turi ba Kanunga, ubwo tuzadusenya ryari?, nawe umbwire ndakubajije.
379 Emmanuel Nsengimana w'i Kigali, Nyarugenge
Sat, 02/Mar/2019, at 5.32 am
Aho kuguhomba yaguhombya, ntishaka ntiyifuza no kukubura, intambwe mwateranye ni ndende kandi urugendo mumaze gukorana mwaganiriye byishi, imyaka 15 ni myishi, uwo mwaganiriye yakunguye byishi, yakubikije amabanga kandi nawe umubitsa andi, yakugiriye icyizere akuganiriza byose none nawe wabaye mushya kubera inama ze, dore wari Mugenga wihindura Muginga, wari Kananga wihindura Kanunga ark uyu munsi uri kwemera gutera umugongo ibyo byose ukisunga ba Rutaganira naba Samson, nawe yiyemeje rero kutazagutererana ngo akurekure wongere wangare kuko yiyemeje kuguhombya aho kuba yaguhomba.
380 Hakizimana Jean claude, akarere ka Ngororero
Sat, 02/Mar/2019, at 5.30 am
Mfite ijisho rindeberera ariko kandi ntibivuze ko njye nkomeje guhumiriza ngo nkomeze kurandatwa kuko nanjye ngomba kuba mukuru n'ureba kure kugirango nanjye nzarandate abandi, ntabwo nyigira ubwoba bw'aho ndi kuko iteka mba nizeye umutuzo aho ndi hose kuko njyendana n'umujyanama, mfite icyizere ko nawe uhisemo neza waba kimwe nanjye, uwo mutuzo wawugira, ayo mahoro wayageraho gusa icyo usabwa ni uguhitamo neza, ugahitamo ukwiye kandi ukubereye, nawe uhisemo Musekeweya ntiwazicuza namba kuko icyo yiyemeje ni urukundo muri twese.
381 Nsanzimana xavier, i Ngoma mu uburasirazuba
Fri, 01/Mar/2019, at 8.52 pm
Njye ubwanjye sindi intungane, nawe ubwawe nturi intungane, yego sindebye mu umutima wawe ariko nawe hari ibyo wishinza byishi kuko uzi ko utabikora neza, ariko icyo mbivugiye ni iki :mu bandi bose muganira wigira umutagatifu, aho ugeze hose wigira intungane kandi mu bikorwa no mu umutima uri gica, muri wowe haragurumana umuriro kandi kuzima kwawo biragoye, none se ko twese twakumenye ko uri Fidusiya wakweruye ukigaragaza uko uri cyangwa se ukiyemeza guhinduka!!, ibi mbikubwiye nanjye nzi ko ntari shyashya ariko aho gukomeza ubu buryarya nzerura ngaragaze uwo ndiwe cyangwa se bibe ngombwa ngaragaze ko mpindutse, wowe se uhagaze he?
382 Muhizi vital ku Kamonyi
Thu, 28/Feb/2019, at 7.01 pm
Urumuri rwaganje umwijima,umutima mubi uri kwirukanwa mu mitima y'abanyarwanda,ibyo turabikesha mwebwe mwaje kutubera,icyambu kitwerekeza ku umubano urambye kd ukwiye,kuranga umunyarwanda,ibyo mukora nta gihembo mugamije, turabibashimira,mwebwe baganga b'imitima yashegeshwe n'ikibi mwaje urwanda rubakeneye, inyigisho zanyu ni inkingi ikomeye mu mibereho yacu ya buri munsi,dutewe ishema no kubagira,dushimishwa na kwiganirira namwe, dushimira imana yo yabaduhayeho umwigisha, tuzahora tuzirikana iyo neza,twagiriwe,bavandimwe bagenzi banjye muze tuvome ku isoko y'umubano udakame,tunywe ku mazi avura umunabi, ayamaze inyota rutaganira gakwaya n'abandi nawe,aragutegereje ngo agukure ibuzimu akugarure ibumuntu,dutwaze gitwari,twubake urwanda ruberewe no kugira musekeweya mu mitima yacu.
383 Byiringiro Jean Paul, i Rwamagana
Thu, 28/Feb/2019, at 1.00 pm
"INSHUTI NI INGENZI MUBUZIMA GUSA KENSHI UMWANZI WAWE ABA AZIHISHEMO SO NI UKWITONDERA ABO TUBANA NABO MU BUZIMA BWA BURI MUNSI KANDI TUKIRINDA GUHEMUKA KUKO NTAGIHE IKIBI KIZIGERA GITSINDA ICYIZA", mu ubuzima bwacu bwa buri munsi tubana, tugendana twiriranwa naba Fidusiya, bagerageza kutwereka urukundo rwo mu magambo ariko mu bikorwa ni ibindi bindi, batwigiraho abatagatifu ariko mu mutima wabo ari biracika, biragoye kubana n'umugambanyi utabizi kuko keshi na keshi agufatiranira aho rukomeye, gusa unyumve neza ibi ntibivuze ko mu gihe wamumenye nawe uzabaho nkawe, oya rwose ntibikwiye, ahubwo uzagerageze kumwereka ko yayobye kandi yakosheje, niba ari uwo kwitwararika ubikore ariko wirinde kumwitura ibyo yagukoreye, burya akeshi iyo weretse uwaguhemukiye ko ntacyo bigutwaye, bituma akorwa n'isoni n'ikimwaro kandi agatangira gutekereza guhinduka.
384 Nsengimana vumilia Jean claude, akarere ka Gisagar
Thu, 28/Feb/2019, at 12.06 pm
Iki kibuga turimo aho kugikiniramo turi gukina nacyo, aho kukibungabunga turi kucyangiriza, twaragihawe ngo tugikorere neza, dukore ibikwiye kugirango gikomeze kumera neza kugeza n'ubwo twakagihaye abandi bazadukurikira ariko tucyangirije kikiri gishya, bamwe bati nta gitangaje kuko abantu niko duteye, ntitwumva kandi ntidufata ibintu kimwe, ukora ibyiza aragerageza, urwanya ibyiza akamurwanyiriza kumuhitana, ushaka ibyiza ararara adasinziriye ariko nanone ukora ibibi we akarara ahagaze akanirirwa agenda, njye ndabona uyu mupira unaniye, sinzi uburyo bwo gukina kugirango tsinde, ndananiwe kandi urugamba ruracyari rwose, ba Mbarubukeye baranganje kandi bari kundusha ingufu, niba ubona hari icyo nakora cyangwa twakora mbwira dufatanye, sinashakaga gutsindwa ni nayo mpamvu umfashije nasubira mu kibuga, nufasha tuzafatanya kandi itsinzi tuzayibona
385 Uwera salome w'i Rusatira, Huye
Thu, 28/Feb/2019, at 8.16 am
Bimwe mubyo naburiye umumaro kandi bikaba binakorwa cyane harimo no kuba abantu bashyigikira kandi bagakwirakwiza amacakubiri, ubushyamirane n'umwiryane kandi wareba ishingiro ryabyo ukaribura, ugasanga kuba abantu batuye ku misozi itandukanye bibaye ikibazo, kuba abantu badahuje ururimi rumwe bibaye ikibazo, kuba abantu batumva ibibazo kimwe bibaye ikibazo kandi ubu aribwo bwakabaye uburyo bwiza bwo guhuza Ibitekerezo no gushaka igisubizo kirambye, ibi rero birakururuka, bigakura bikagera kure bikaba ubwo bibyara n'ibibazo bitari byitezwe kugeza n'ubwo yewe bamwe babizizwa bakaba babisigamo n'ubuzima, ariko nanone iyo usubize amaso inyuma ubura inyungu ababishyigikira bakuramo ahubwo ugasanga ingaruka mbi gusa niwo musaruro uvuyemo kugeza ubwo nabo bashobora kwicuza, Ariko ubundi twibaze dupfa iki kandi dutandukanwa n'iki ko twimye ibyo kuduhuza agaciro, maze ibidutanya tukabiha ibyacaro?, mbwira nawe uko ubibona hamwe n'inyungu wabikuyemo niba waba warigeze ubikora.
386 Nsanzimana Valens, Nyakariro
Thu, 28/Feb/2019, at 8.14 am
Itara ryaka wari utwaye wararizimije kuko wahisemo kuryubikaho ikibo maze ahari hari urumuri hataha umwijima, nyamara wari umurikiye beshi, abagenderaga ku ntambwe zawe bose ubu bari mu umwijima wababujije n'urugendo, nyamara ku umusozi wari umusaza w'imico myiza, ni wowe impanuro nziza zose twazibarizagaho, ni wowe wari umujyanama w'umusozi wose hamwe n'agace kose kagize umudugudu, ariko wirengagije icyo ibyo byiza byose byari bitumariye uhitamo kudutera umugongo, dore wari MBARUBUKEYE UHORA UKEREYE GUKORA NO GUKORA KU BYIZA ark wahisemo kuba Mbarubukeye usigaye abara uburamutse kubw' amakosa n'ibibi ukora, ese musaza mwiza, wagarutse ku isoko ko waduteye umugongo tukigushaka kandi tukigutegerejeho byishi byiza!, tugutegerejeho kwisubiraho Mubyeyi mwiza.
387 Bamporiki noel i Nyamasheke
Mon, 25/Feb/2019, at 2.07 pm
Reka twiganirire n'ubundi ngo ukuri gushirira mu biganiro, Ese koko kugira nabi biravukanwa cg birigwa?, sinzi igisubizo kiri hagati y'ibi bintu byombi kuko uzasanga hari uhemuka kuva mu ubuto bwe kugera ashaje, hakaba n'uhemuka yaramaze gukura ugakeka ko yabitojwe, ark rero ikirenze ibi nuko ntaramenya inyungu zo guhemuka, sinzi niba ari ubucuruzi bwunguka cg c bubeshejeho bene bwo, hari unyagirwa n'imvura akavuga ko yayitejwe na mugenzi we maze nawe agashaka uburyo azihimura, ese koko Umuntu yateza undi imvura?, none c iyo mvura yagwa ku urugo rw'umuntu umwe gusa ntigere ku bandi?, niko c bavandimwe banyarwanda ubwo koko mubona icyerekezo dufite ari ikihe, ese ubundi turapfa iki?, nyibwirira nkuteze yombi, wenda uri igisubizo cy'ibibazo mfite, ukaba uwampa impanuro ikwiye ikindi kandi umbwire Impamvu dushaka gutera ikirenge mucya ba Zaninka kandi naba Batamuliza bari hafi kandi batwigisha ibirenze ibyo twavoma kuri Zaninka.
388 Ndisanze Ildephonse, Gicumbi, Manyagiro
Mon, 25/Feb/2019, at 2.02 pm
Abandi ko bahindutse bahindutse bakareka ikibi, wowe uri inde wo kunanirana?, abo mwaganiraga, abo mwasangiraga, abo mwagendanaga ko ubu ari abantu bashya kandi bishimiwe na rubanda nyamwishi, wowe uracyari iki gituma ukomeza kwitwa Gafarasi mu bikorwa no mu mvugo?, uti bariya nibo bibeshye mu guhitamo, bariya nibo bayobye, bariya ni ibicucu ntibazi ibyo barimo hamwe n'ibindi byishi ariko nyamara urebye neza wasanga ari wowe wayobewe ibyo urimo, none se muri 5 mwasangiraga, mu 10 mwagendanaga..., abo bose nibo bahisemo kuba ibicucu bakayoba none ukaba usigaye ari wowe ntungane iriho yonyine?, urarebe neza nawe umbwire, urashishoze mu mahitamo yawe maze ubone kwanzura, urabe intwari mu guhitamo kundi gushya
389 Mfitumukiza fidele, akarere ka Musanze, Umurenge w
Mon, 25/Feb/2019, at 7.53 am
Nimwe muyoboro w'ibitekerezo byiza byubaka igihugu n'abagituye, ndahamya neza ko nta gihugu gituje kidafite amahoro, nta gihugu gituje kitagira abantu bafite urukundo, nta gihugu gituje kidafite ubumwe, none se ko ibyo byose arimwe tubyigiraho ni gute nabura kuvuga ko arimwe soko yabyo maze ba Batamuliza naba Gasore bakaba umuyoboro ubituganishaho?, mwaraje muvomera ibyarabiranye, mwaraje muramira ibyendaga kumeneka, mwaraje mutubera byose byiza kandi ikiruta byose mwarakoze guhitamo urwanda, tuzakomeza twubakire kubyo mwadutoje, tuzakomeza dutunge Musekeweya mu mitima yacu, tuzakomeza kuba urwanda rufite amahoro, urukundo n'ubumwe kandi dukomora kuri mwe.
390 Jean Paul Byiringiro, akarere ka Rwamagana
Sun, 24/Feb/2019, at 9.39 am
Nanjye ndifuza umuryango nk'uyu Urugo rwiza ni uru :Umuryango ubayeho neza nuko uba ufite amahoro mu urugo, kubana neza ni ukuba mwuje urukundo n'amahoro, mu gihe ibi byose bitabayeho amahoro mu urugo ntiyashoboka, kubana neza ntibyagerwaho, ishingiro ry'ibyiza byose bigerwaho ni amahoro, imodoka yanjye intwara ni amahoro, umushoferi wanjye nawe n'uwo, shishikazwa kd ushishikarize abandi gushaka no gutanga amahoro kugirango tugire umutuzo iwacu., Natwe kwiberaho nka Gasore na Chantal ntitubyanze, ahubwo tubiharanire twubake umuryango ubereye igihugu
391 Nsengimana Emmanuel w'i Kigali, Nyarugenge
Sun, 24/Feb/2019, at 6.46 am
Ntabwo uwimye umwana aba yimye umukungu ahubwo nasanze uwimye umwana aba yimye igihugu, muri make uwimye umwana aba yimye Urwanda, ndareba nkabona ba Umuhuza aribo ba Rwanda rw'ejo, ndareba nkabona aribo bayobozi bakomeye b'ejo hazaza, none niba ushobora kugirira nabi abana nk'aba aribo bazaba ba Perezida b'igihugu ubwo ntabwo uba ugiriye nabi igihugu?, niba ubashuka, ukabayobya, ukabananiza cg c ukabadindiza mu mitekerereze, umenye ko ibyo byose uri kubikorera igihugu, ngaho rero niba wumva ibi, irinde guhemukira igihugu, irinde kwica ahazaza h'igihugu, kuko uwo uhemukira ejo niwe uzacungura igihugu.
392 Mugisha Rutsiro Samuel
Sat, 23/Feb/2019, at 7.46 pm
Ndi kujya kuvoma nkavoma ibirohwa kandi abandi bari gutahana amazi afutse kd asukuye, ndi kujyana n'abandi nkananirwa ngitangira urugendo kandi abandi baryohewe n'intambwe bari gutera, ni kuki intambwe zanjye zitandukanye n'iz'abandi?, ni kuki mvoma ibirohwa kandi abandi duhuriye ku isoko imwe bari kuvoma amazi meza?, ubanza ikibazo kitari aho ngana ahubwo kiri kuri njye, uru rugendo rumvuna ndi kumwe n'abandi, ibi birohwa mvoma kandi mvomana n'abandi byongeye kandi ntan'uwantobeye, bibazwe nde kandi bigerekwe kuri nde ko nzengurutsa amaso hose nkaheba?, ubanza ndi Gafarasi bavuga, ndabona arinjye Bahizi waririmbwe kuva kera, ninjye wo kwikosora no kwisubiraho, ninjye wo kumenya indwara ndwaye no kumenya umuganga wo kumvura kandi ndabona nawe atari kure kuko uwavuye Samson nanjye yanshobora kuko n'indwara ndwaye atari karande ahubwo ivurwa igakira.
393 Nsabimana Eric, akarere ka Bugesera
Sat, 23/Feb/2019, at 7.38 pm
Wimuheza kingura urugi yinjire, wimuheza reka yisange n'ubwo atari iwe kuko nawe ejo uzamukomangira uwo uheza niwe uzaguha karibu ejo, uwo ukingirana niwe uzakomangira ejo, uwo usuzugura niwe uzapfukamira ejo, ese ko iby'isi ari gatebe gatoki ubishoboye ntawakwirinda ko ako gatebe kazaguhenukana kandi ko ubizi neza ko gateretse ku isi? Yewe nitwe ba Kigingi twavuzwe duhemuka kandi ejo tuzihohora, mpemuke ndamuke ntigikwiye guhabwa icyicaro kandi nari umugabo ntigihabwa icyicaro.
394 Kabera Eugene mu Ruhango
Sat, 23/Feb/2019, at 7.01 pm
Umuhanda waharuye nizera neza ko utawuharuriye abawe gusa ahubwo wawuharuye ugirira ko ari mubi kandi ubigiriye bose, wakoze neza ko warushije abandi kubona ko hari ikibazo kandi ugafata iya mbere mu kugikemura, wakoze byiza kandi ubikoreye beshi nubwo utabizi kandi wakoze ibizakwiturwa nubwo uzi ko wikoreraga, nanjye nishimiye kunyura mu nzira waharuye kandi niteguye kuyibungabunga no kuyisigasira, erega ni wowe Musekeweya navugaga, ntukeke ko hari undi wundi.
395 Jean claude Hakizimana w'i Ngororero
Sat, 23/Feb/2019, at 6.54 pm
Muri inshuti nziza, hejuru y'ibyo nta kindi nababwira, uwo muri inshuti umubwira byose, ukamuhishurira byose kandi ukamusobanuza kuri byose, muri abo namenye ntinze ariko muri abangiriye akamaro kurusha abo namenye mbere, icyizere mbafitiye gituma ngeze aho gusiga umuryango w'urugi ntawukinze nkawubaharira kuko mba nizeye ko muri inyuma kandi murambera aho ntari, muri idirishya ryanjye kandi muri imboni yanjye aho ntagera nimukomeze kumbera uwo kumpuza n'abandi kandi muri abo no kumbera aho ntari, ndi kumwe namwe ntacyo nabuze kandi ndi kumwe namwe ndatekanye.
396 Muhizi vital ku Kamonyi
Fri, 22/Feb/2019, at 6.42 pm
Iri shuri nawe rigufunguriye umuryango, ngwino nawe wige kuko kwiga ntibishira, ni byiza ko wize ukaminuza yewe ndetse ukabihererwa n'impamyabumenyi zihanitse ariko nuramuka nawe uje ukigana natwe uzisanga ko hari ibyo utaminujemo kwa Mwalimu w'ibinyabuzima, uw'ubutabire, uw'imibare n'andi masomo meshi wagiye wiga, harya aho wize hose wigeze wiga kubana kandi neza n'abandi?, wigeze wigishwa guharanira, kubungabunga no gushakisha amahoro no kuyageza aho atari?, none se ko waminuje kandi tubikubahira aho waba waraminuje mu ukubagarira ubumwe, urukundo, ineza no koroherana?, urabona rero ko hari byishi utize kandi by'ingirakamaro, ngwino rero dusubire ku ntebe y'ishuri kwa Mwalimu Musekeweya, twige kandi tumenye, ndabizi neza ko aya masomo ari ingirakamaro kandi nuyahuza n'andi wize bizagufasha kandi bikugire undi wundi utakekaga, karibu mu ishuri.
397 Ndaruhuye olivier, Gatsibo
Fri, 22/Feb/2019, at 6.39 pm
N'i Gatsibo hari ba Fidusiya, n'iwacu i Gatsibo hari ba Mbarubukeye kandi n'iwacu i Gatsibo hari ba Shema, ntidukwiye rero kwiyicarira ngo tugereke akaguru ku kandi ngo twumve ko twagezeyo kuko hari byishi biri kubera mu miryango yacu, ingo zisenyuka ubutitsa, ishyari mu bavandimwe, urwango rutagize aho rushingiye, hamwe n'ibindi byishi bishobora gusubiza inyuma ibyo twubatse kandi twarabigezeho bituvunnye, ba Mbarubukeye bari kudukebura ngo natwe dusubize amaso inyuma, turebe ko koko ibyo batubwira twabirenze ku uburyo twabera n'abandi urugero rwiza, harya ubwo twe iwacu mu miryango nta gucana inyuma bikihaba?, reba neza maze ureke dufatanye mu gushaka ibisubizo ariko ndabizi neza ko uwadushungura atatuburamo inkumbi.
398 Muragijimana jean de Dieu, akarere ka Ngororero
Fri, 22/Feb/2019, at 6.38 pm
Amavuta n'isabune ni byiza kuko byahindura isura yawe kuba nziza kurusha uko yari isanzwe ariko ndabizi neza ko hari icyo bitahindura, uruhu rwatewe gukanyarara n'ibibazo, uruhu rwatewe kwikunyakunya no kwigunga, uruhu rwatewe guhinduka ukundi kubera intonganya mu umuryango, ndahamya neza ko ya mavuta naya sabune ntacyo byaruhinduraho, igikwiye ni ikihe rero :nimucyo tubanze twambike imibiri yacu amavuta y'amagambo meza, ururimi rwacu turusige diyama y'ubwuzuzanye n'umwumvane, imitima yacu tuyambike umwambaro wo kwicisha bugufi, kubabarira no gusaba imbabazi maze tubone kwiruka kuri ya mavuta n'isabune byo mu nganda nibwo umubiri wacu uzahinduka mwiza uko tubishaka kandi udahangayitse.
399 Salome Uwera w'i Rusatira
Fri, 22/Feb/2019, at 12.04 pm
Hobe Hobe, Hobe ibyasize, hobe ubu buvandimwe butagihabwa agaciro, hobe uru rukundo ruri gukendera, hobe ubumwe ndeba nkabubura, hobe umuco ugenda ukendera, hobe ineza naburiye irengero, dukinguriye umwiryane iwacu, aho kwa Mbarubukeye ni biracika, kwa Manyobwa ni hasi hejuru, natwe hano iwacu ntituri shyashya none ubwo icyerekezo ni ikihe?, aho umuharuro duharurira abakiri bato si uwo kubagwisha no gutuma batsikira buri munsi?, Dore ibitwubaka twabyirukanye mu umuco, ibiduhuza turabiheza, ibidutanya turabikikira, none umusaruro usigaye ni ukubaho nta rukundo, ubumwe, amahoro n'umutuzo, ni hobe ibyasize kuko siniteguye kujyana nabyo kandi nawe nkusabye kubitera umugongo kuko icyerekezo cyabyo ntakibona.
400 Nshimiyumuremyi Grace, i Kiruhura, Huye
Fri, 22/Feb/2019, at 12.01 pm
Ndabona ejo ari heza niyo mpamvu nanjye nishimiye kuzahaba ntuje, ndabona ejo huje byose twifuza kuko hari ba Samson, ba Akiri, ba Muzatsinda n'abandi, dore ba Muzatsinda banze gushyigikira ikibi, ndabona ari intego yabo kuva na kera, ndabona urukundo rusaba bose, ndabona ineza imaze gutsinda inabi, ndabona ejo habereye abeza gusa, none nanjye ndamaranira kuhinjira, dushima abagira uruhare bose mu kuhategura kugirango habe uko tuhishimiye, dushimiye abarara bahangayikishijwe n'ahazaza hacu, dushimira uwo mutima mwiza utagirwa na bose, tubizeza ko tuzatera ikirenge mu cyanyu, tuzamaranira kusa ikivi mwateruye.
401 Nsengimana Emmanuel w'i Kigali, Nyarugenge
Fri, 22/Feb/2019, at 5.57 am
Amahoro azagaruka iwacu ryari?, kwa Mbarubukeye ko turyana, tugatongana, ko dushwana uko bwije n'uko bukeye, amahoro iwacu azagaruka ryari?, ko mbere twari dutuje, twagize n'ubwo twibaruka maze abacu tukabita ba Shema, ese rya Shema twashingiragaho ubu turacyarifite?, abatwigiragaho ibyiza bari beshi, abadufataga nk'urugo rw'intangarugero mu bandi ntibagiraga uko bangana, natwe twaterwaga ishema no kwigirwaho n'abandi none ubu nitwe turi kuryanirwa inzara, harya ubwo tuzongera dusubire ibyo bihe?, nkumbuye ibyo bihe nk'uko twabihozemo.
402 Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru
Thu, 21/Feb/2019, at 8.20 pm
Ngutuye urwanda, ngutuye urwanda uru rw'ejo hazaza, ngutuye urwanda rwuje amahoro kandi rwuje urukundo, ngutuye urwanda rwuje ba Umuhuza kuko mbona bazaba abambukambibi bagahuza n'ab'i mahanga, sinshidikanya ko ahazaza ari heza, sinshidikanya ko turi gutegurirwa igihugu cyiza gitamba abeza kandi batambana urukundo, uru Rwanda ruri gutegurwa nawe rugiremo uruhare, ukore ibyiza kandi ubikorera hose no kuri bose, sigasira ibyagezweho kandi uhange n'ibishya, garagaza umusanzu wawe kandi n'abawe bazawubahirwe kuko itafari ryawe mu kubaka ibyifuzwa rizaba rigaragarira bose.
403 Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru
Thu, 21/Feb/2019, at 8.15 pm
Ngutuye urwanda, ngutuye urwanda uru rw'ejo hazaza, ngutuye urwanda rwuje amahoro kandi rwuje urukundo, ngutuye urwanda rwuje ba Umuhuza kuko mbona bazaba abambukambibi bagahuza n'ab'i mahanga, sinshidikanya ko ahazaza ari heza, sinshidikanya ko turi gutegurirwa igihugu cyiza gitamba abeza kandi batambana urukundo, uru Rwanda ruri gutegurwa nawe rugiremo uruhare, ukore ibyiza kandi ubikorera hose no kuri bose, sigasira ibyagezweho kandi uhange n'ibishya, garagaza umusanzu wawe kandi n'abawe bazawubahirwe kuko itafari ryawe mu kubaka ibyifuzwa rizaba rigaragarira bose.
404 Nsanzimana Valens, Nyakariro
Thu, 21/Feb/2019, at 10.58 am
Icyizere cyo ndagifite kandi kimaze kwiyongera ahejo hazaza hari ba UMUHUZA ndizera neza ko hazaba ari heza, ndifuriza ababyeyi bose bari kubyara kuba bakwibaruka ba UMUHUZA beshi biri mu mvugo no mu bikorwa, ngaba abazahuza imiryango yose ifitanye ibibazo, iyatatanye hamwe n'iyiri mu bibazo bitandukanye, urwanda rufite nk'aba se ruzabura iki?, ndabona aho tugana ari heza kuko huje ibyiza, huje ibisubizo kandi harakeye, nanjye ntewe ishema now kuzaba aheza nk'aho kandi ndabona looks hegereje, ese naba Brave baje kutubera ibisubizo?, ni amahirwe kuri njye nawe, urwanda n'abatuye isi muri rusange.
405 Kubwimana Jean marie vianney, akarere ka Kamonyi
Tue, 19/Feb/2019, at 6.15 am
Njye simfite inka yo kubagabira, yewe ndetse simfite n'inkoko yo kubazimanira ariko nanjye mfite ubushake bwo gushimira mu mvugo abo babakiriye bakongera kubereka ko mukiri ba Gasore n'ineza kandi bakwiye kuyigaragarizwa, aho bakuye hazasubire ibindi, abo bahaye bazagwize kandi umutima wabo uzahore utekereza gukora ibyiza, wirinde kuvangura no kugira abo uheza.
406 Nsanzimana Valens, Nyakariro
Mon, 18/Feb/2019, at 2.13 pm
Ya mfura mugendana ntigusige, mwaganira ntikuvemo, wayibitsa ibanga ikarizigama, mwanyagirwana ntiyitanguranwe ko yatose yonyine, mwagirana gahunda mukayihuriraho,..., abo nibo nzigumanira nabo, ni ba Muzatsinda b'abajyanama beza, ni ba Gasore batwigisha kwihangana no guca bugufi, ni ba bandi bose batwigisha kwakira ibigeragezo n'uburyo bwo kubinyuramo maze bakatwigisha kubaho gitwari kandi tudahemutse, ese uwo mubana akwigisha iki kandi akungura iki?, uwo mugendana umuvomaho iki kandi kikumarira iki?, reba neza ko utabana n'abingwizamurongo gusa maze utangire gushaka ab'ingirakamaro kuri wowe kandi bazagufasha gutera intambwe ijya imbere
407 Nsabimana Eric, akarere ka Bugesera
Mon, 18/Feb/2019, at 9.18 am
Uwimye umwana aba yimye umukungu ariko se noneho uhaye umwana ariko akamuha uburozi we aba aroze nde?, njye navuga ko uwo we aba aroze igihugu cyose, abo ni ba Zaninka bari hirya no hino mu gihugu bamaze kwangiriza ba UMUHUZA bababibamo Ibitekerezo bigamije gukuza amacakubiri mu bakiri bato kandi aribo ba Rwanda rw'ejo, abantu nk'abo rero nibo bica ahazaza heza h'igihugu kuko uyu mwana ibyo akurana nawe nibyo azigisha abandi, mu gutegura ejo hazaza dukwiye gutekereza aheza aho gutegura ahabi, niba bavuga ngo ejo ni heza kuki twe dushaka kuhica twica abo b'ejo hazaza?, uragiriye impuhwe ba Umuhuza ni inde wundi yazigirira?, icya mbere babyeyi beza dukwiye gukora ni ugutegura ahazaza heza h'abato, duhamagarirwa iteka kubaka urwanda rwiza tuzasigira abacu kandi tubasize bataryana cyangwa ngo bamarane, uru Rwanda niturwubaka, abanyamahanga bazatugana bibere mu Rwanda.
408 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Mon, 18/Feb/2019, at 6.27 am
Nubishaka urabigeraho kd urabishobora kuko abantu beshi bemeza ko ntakidashoboka munsi y'ijuru, umushiha ufite ntugira ishingiro bityo kuwirukana ni aka kanya, inabi yawe ntigir ibyemeza ko ukwiye kuyigira bityo nawe ushobora gusekera bose, ukanezeza bose kd ukishimirwa na bose, nta kure habaho utakurwa, nta na hafi habaho hatananiza kuhagera, igikwiye ni iki :gira intego kd ugire Ibitekerezo bifite umugambi n'icyerekezo, shaka abajyanama nyabo kd ubabwire ibyawe byose bazakumva kd bakugire inama nyayo, irinde kwishisha abo utabonaho ikibi kd nawe wumve uwariwe wese, ubishatse wabishobora kuko natwe hano I Rusenge ya Nyaruguru dukataje mu kugira imyumvire izira kubangamirana.
409 Noel Bamporiki, Akarere ka Nyamasheke
Mon, 18/Feb/2019, at 6.22 am
Hari ibyo wagirwagamo inama ibyishi ukabitera utwatsi, hari ubwo ababyeyi bakubwiraga bati mwana wanjye gira gutya maze ugaterura uti ko mwe nta vision muzi ibyo muvuga ni ibiki?, nyamara disi ubu usigaye wicara ukavuga uti iyo ngira ntya, ni nabyo kd koko kuko bavuze ngo iyo mbimenya yari ijambo, wavuniye ibiti mu matwi wanga kwakira iby'ingirakamaro ark ubu ugejejwe Kure no kwicuza, ni igihe rero kigeze ko wowe wafata iya mbere ugira inama abakigenza nkawe, ukabereka inzira kd ukirinda kubayobya, ni ukuri nugenza uko nawe uzabigororerwa., Nyamasheke
410 Nyandwi alphonse Ruhango
Sun, 17/Feb/2019, at 7.08 pm
Amaso yanjye ashobora guhuma, amenyo yanjye ashobora gushiramo ark ubwonko bwanjye buzahora ari buzima, nzabukoresha rero nkubwira icyiza, nzabukoresha nkubwira ko wakosheje kuko wahemutse bidakwiye, nzabukoresha nkubwira ko wayobye ukemera guca mu bihuru no mu byatsi kd utaye umuhanda unoze neza twaharuriwe n'abagiraneza, Musekeweya itwereka inzira, ikaducira amayira ark abemera kunyuramo nibo bake, nawe rero kuba uri muri abo nzakoresha ururimi rwanjye ndengeze n'ijwi rirenga nkubwira nti garuka kd vuba, nawe rero uzambabarire unyumve kd wumve ibyo nkubwira, gusa uzarangwe no gutega amatwi no kuzirikana.
411 Nzayisenga venant, akarere ka Rubavu
Sun, 17/Feb/2019, at 7.06 pm
Udogagira akora urugendo kandi nanone ngo akanyamasyo kagenda gake ariko kakagera iyo kajya, niyo mpamvu igihe mbonye uhinduka nubwo yaba agenda gahoro ariko agana mu byiza mbimushimira kandi nkamushimira iyo ntambwe, nawe nushaka uzakore urugendo rw'iminsi n'iminsi ariko ufite intego n'icyerekezo, nta kabuza uzagerayo kandi wishimire intambwe uteye.
412 Ngendahayo Theogene w'i Mata muri Nyaruguru
Sun, 17/Feb/2019, at 6.29 am
Haba mu mvura cg c mu zuba ntuzibagirwe kugendana amahoro n'urukundo kuko nibyo bizaba umutaka wawe muri ibyo bihe bikomeye, uzamenye gutanga ayo mahoro mu bandi kd uwo mutaka uzawutwikiremo uwariwe wese uzaza agukeneyeho ubwugamo, uzahura na beshi banyagiwe cg c bishwe n'izuba yewe ndetse na ba Zaninka muzahura ark ntuzamwiture ibyo akora ahubwo uzarenzeho, haranira kuba intangarugero mu byiza, ubaka amahoro arambye kd ashingiye ku urukundo, maze uzabere bose icyerekezo n'icyitegererezo gikwiye, Nyaruguru y'abarinda n'abarindangwe
413 Nsengiyumva Vumilia Jean claude, Gisagara
Sun, 17/Feb/2019, at 6.23 am
Umubano wacu nubwo wagiye usubira inyuma, ibyaduhuzaga tukabihindura ibidutanya, biragaragara ko hari abakizirikana uwo muco wahoze ari inkingi ikomeye yahuzaga abatubanjirije kandi banawuhaga agaciro gakomeye, byagaragariraga mu kugobokana ku bafite ibibazo, gutabarana, gufatana mu mugongo, guhumurizanya no kwihanganishanya ariko cyane kugabirana no kuremerana, niyo mpamvu usanga na n'uyu munsi hari abagifite imigirire nk'iyo aribo ba Muzatsinda, ba Gakwaya n'abandi ariko nkibaza ni ni kuki umuco nk'uyu tutakiwuha agaciro kawukwiye?, ni kuki twirengagiza iby'agaciro maze tukimika ibidafite umumaro kuri twe kandi tukanabitakazamo ibya mirenge ku ntenyo?, njye ndakubwira ngo niba ubona koko ko twateshutse ku nshingano :ngwino dusubire ku isoko kandi tuvome aho abatubanjirije bavomaga.
414 Eugene Kabera, Ruhango
Sat, 16/Feb/2019, at 6.56 pm
Wahisemo neza ntuzicuza, waharuye umuhanda ugifite ingufu witeganyiriza ugifite uburyo, none mu masaziro yawe ntuzarushywa n'iminsi, ntuzasaza wanduranyije nka Mbarubukeye, ntuzasana umugayo nka Zaninka, ahubwo uzayobokwa na beshi bakubaza ibanga wakoresheje, uzifuzwa hose kubaha inama cyane cyane abakibyiruka, uzafasha beshi kwiharurira inzira kd bagendeye ku yawe, uzaririmbwa iteka igihe uzaba ukiriho waranatabarutse, nanjye nifuza kuzasaza nkawe, nifuza kuzatera ikirenge mu cyawe, Twese turaharanira kuba ba
415 Byiringiro Jean Paul, i Rwamagana
Sat, 16/Feb/2019, at 6.39 pm
Urugo rwiza ni uru :Umuryango ubayeho neza nuko uba ufite amahoro mu urugo, kubana neza ni ukuba mwuje urukundo n'amahoro, mu gihe ibi byose bitabayeho amahoro mu urugo ntiyashoboka, kubana neza ntibyagerwaho, ishingiro ry'ibyiza byose bigerwaho ni amahoro, imodoka yanjye intwara ni amahoro, umushoferi wanjye nawe n'uwo, shishikazwa kd ushishikarize abandi gushaka no gutanga amahoro kugirango tugire umutuzo iwacu., Natwe kwiberaho nka Gasore na Chantal ntitubyanze, ahubwo tubiharanire
416 Nzahumunyurwa celestin, akarere ka Nyamagabe
Fri, 15/Feb/2019, at 7.50 pm
Burya ngo ikirura kikurira abana kikarenga kikakurusha uburakari, none abanyarwanda twese twahindutse ibirura, ubu uguhemukiye wese niwe ukurusha kukurakarira ku uburyo wikeka ko ari wowe wakosheje, njye iyo mbonye imyitwarire yacu mpita nsanga turi ba Kigingi haba mu mvugo, haba no mu ngiro, ubuhemu twabwimirije imbere, tugira ukwikunda kwanga abandi, ni koko ngo nubwo icyaha kivuza induru ariko kigira n'imbaraga, kuko usanga abagikoze aritwe twishyize hejuru tukanga kwemera amakosa, ariko icyo mbona gikwiye nuko icyo dukora cyose tuba dukwiye kucyakira hamwe n'ingaruka zacyo zose, zibe nziza cyangwa zibe mbi, birakwiye ko tumenyera kwakira ibisubizo by'ibyo dukora, erega Umuntu asarura aho yabibye.
417 Muhizi vital ku Kamonyi
Fri, 15/Feb/2019, at 4.24 pm
Burya nasanze umurezi mwiza atari Mwalimu wo mu ishuri gusa, nasanze atari umubyeyi wanyibarutse gusa cyangwa se undi wese wandeze, ahubwo wowe aho uri hose wabashije gutanga inama nziza ku bandi by'umwihariko abakiri bato, wowe witangiye abandi kugeza naho wabizira, wowe wumva ko ahari ikibazo uba wafata iya mbere ukagishakira igisubizo, ibyo ndabigushimiye kd nawe uzirikane ko uri umurezi mwiza, ark se ni uruhe rugero rwiza rwo Gushimiramo Musekeweya ko yo ihebuje byose ikaba hari n'abo yabereye ababyeyi kurenza ababibarutse mu nda?, ni iki gikomeye cyakorwa ngo ibyo twayigiyeho dukomeze kubisigasira kandi tubigeza no ku bandi?, kubiyambaza nibyo by'ingenzi mu ubuzima bw'uwamaze gufata icyerekezo, kubashimira mu magambo gusa biramvuna ark icyangombwa nuko binyuriye mu nama n'inyigisho zanyu, nanjye nzakomeza gukwirakwiza hose urwo rukundo kd kwitangira abandi uko mbishoboye bikaba mu migambi yanjye iteka, njye nzahora nshima iteka, nawe se?
418 Nsanzimana Valens, Nyakariro
Fri, 15/Feb/2019, at 4.55 am
Iri riba riravubura amazi meza nawe ngwino uvome ayo kunywa niba ufite icyaka ntibikwiye ko wiyahuza ibiziba kandi hari ahari amazi afutse, abayanyweyeho batandukanye n'icyaka ukundi, bahorana amahumbezi kandi bakishimira guhora bavoma kuri iyo soko idakama, nawe ngwino uvome kuri Musekeweya, ntizigera na rimwe yanga kuguha ku mazi yayo, kandi nawe nuyivoma ntuzicuza na rimwe ko wavomye ibirohwa, ikaze ku isoko y'amahoro
419 Uwera salome, Rusatira, Huye
Tue, 12/Feb/2019, at 12.06 pm
Inzira ni nyabagendwa, imihanda iratunganye, buri wese aratekanye n'i Bugo twagerayo, I Mugereko turisanga, i Busange ni amahoro, umushoferi udutwaye turamwizeye kandi azatugezayo afite ibyangombwa byose bimwemerera kudutwara no kutuyobora aho tujya, twishimiye gutwarwa na Musekeweya kandi twishimiye ko azatugeza aho tugana
420 Nzahumunyurwa celestin, akarere ka Nyamagabe
Tue, 12/Feb/2019, at 5.37 am
Njye nawe turashoboye, njye nawe twakubaka byishi, njye nawe twakora byishi byiza, njye nawe imbaraga zacu zatanga umusanzu ukomeye mu gufasha abandi, kurengera abatishoboye, gukora ibikorwa by'urukundo, hamwe n'ibindi byishi, imbaraga zawe nanjye tuzikoresha mu biki?, aho ntiduta umwanya mu bidakwiye kandi hari ibikwiye byishi biri kwangirika?, aho dusumye neza ntitwasanga aba ba Gafarasi twirirwa duseka aribo ntungane imbere yacu?, reka njye nawe twisuzume tumenye igikwiye n'ikitugomba, maze njye nawe tugende mu umurongo uhamye.
421 Nsengiyumva Vumilia Jean claude, Gisagara
Tue, 12/Feb/2019, at 5.22 am
Turaryama tugasinzira kuko dufite amahoro, tugenda aho twifuza hose ntacyo twikanga kuko dufite amahoro, dukora ibyo dukora byose nta nkomyi kuko dufite amahoro, nyamara ababitekerezaho nibo bake, abaha agaciro iki kintu babarirwa ku ntoki, beshi twibwira ko kuryama no kubyuka ari ibisanzwe, twibwira ko ari ihame ko tugenda kandi tugakora ibyo byose dushaka ntacyakozwe, hejuru y'ibyo byose duhere uyu munsi tuzirikana ko hari amahoro bityo natwe tuyasigasire kandi tuyaharanire kugirango bimwe twirirwamo byose bibashe gutekana no kuduteza imbere kandi natwe duture dutuje.
422 Byiringiro Jean Paul, I Rwamagana
Mon, 11/Feb/2019, at 8.51 pm
Ntugahangane na rimwe n'umuntu udafite icyo ahomba, ntukajye impaka z'urudaca bibaho n'umuntu udafite icyo yakungura, buri gihe jya ugerageza kuganira n'abo ufite icyo wakwigiraho ariko kandi ntuzirengagize bamwe bagukeneye ubona ko hari icyo bakwigiraho, ni byiza ko buri gihe ufata umurongo ukwiye ugenderaho, burya mbere yo kubyuka jya ugira gahunda ihamye y'ibyo uri bukore kuri uwo munsi kuko nibyo bizagufasha kurwanya guhura na bamwe badashobora kugira icyo bakungura, burya mu ubuzima ba Gafarasi bari heshi bityo rero iyo wemeye kubasigaho igihe cyawe kirekire uganira nabo barakuyobya bakagutesha umurongo ariko nanone igihe uzabona ko bagukeneye ngo bagire ibyo bakwigiraho, uzabafungurire amarembo y'umutima wawe kd ubafashe kubona icyo bagukeneyeho, jya ugira intego iteka.
423 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Mon, 11/Feb/2019, at 7.31 pm
Erega Nawe byakubera, kunyura mu nzira uhumurira abandi, kunyura mu nzira urangamiwe n'abandi, kunyura mu nzira wishimiwe n'abandi, nyamara nawe byakubera, uwo mwambaro ntuhenze, ayo mavuta ntakosha, nugerageza kwambara urukundo, ukisiga ineza n'ubunyangamugayo, nawe bizakubera, uzashimwa aho unyuze hose, uzakomerwa mu mashyi yewe ndetse uvugirizwe n'impundu, uzubahwa kd wizerwe, kuko uzaba waremewe gusigwa amavuta y'urukundo. Ark se harya ubaye Batamuliza wo mu bikorwa, Shema mu myifatire aho byakugwa nabi?, hera none ubigerageza bizakunda
424 Ngendahayo Theogene w'i Mata muri Nyaruguru
Sat, 09/Feb/2019, at 6.36 pm
Icyo namenye mundusha nicyo naje kubashakiraho, namenye ko mundusha amahoro kd mugatanga urukundo none niyo mpamvu niyemeje kubakurikira, nzakora byose muntoje ark nanjye ngire iyo mpano yo kugaba ibyiza biruta byose, nzaharanira ko nzemera kuba umwana kd nari mukuru kugirango mfite nk'umwana, nzakurikiza imico yanyu uko bikwiye kugirango nzatahane impamba yuzuye mubyo nzaba naraje guhaha, nzaharanira kuba uwo mushaka kd niringira ko ugushaka kwanyu kuganza ukwanjye kuko njye ibyo nshaka siko byose bingirira akamaro cg c ngo bikagirire n'abandi.
425 Uwera salome, Rusatira, Huye
Sat, 09/Feb/2019, at 6.34 pm
Usize umusigati ku nzira yagaruka akawuhasanga ngo aba atagira bene wabo, igihe kandi ibyo bikubayeho uzajye witwararika kuko abantu bazaba bagutinyira ububi bwawe, ba Josiane se mwibwira ko iherezo ryo kwima agaciro Umuntu, ngo muce bugufi mumuvugishe neza, yewe niba hari n'ibyo ababajije mumusubizanye ubwitonzi, ubushobozi n'ubutazicuza murabona iherezo rizaba irihe?, uwo udafashe neza none ejo uzamwirukaho, ngo ikibazo rero burya ni ukugaragariza impuhwe Umuntu utagikeneye ko uzimwereka, abicuza mu bitagishobotse mwese ndabatashya kandi Josiane ababere isomo maze muhindure ingendo kuko inzira si iya mbere.
426 Ndisanze Ildephonse, Gicumbi, Manyagiro
Sat, 09/Feb/2019, at 6.25 pm
Kubera ko wabaye intwari mu ubuzima bwawe bwakuranze bwose natwe tuzakwigiraho kandi tuzagukurikiza, inama zawe nziza zitwubaka, impanuro zuje urukundo, ubwitonzi n'ubugwaneza, imigirire myiza hamwe n'ibindi byishi byiza biranga ubuzima bwawe ni urugero rwiza rwereka abato ko dukwiye kwigira ku birenge byawe kandi natwe tukazabera ishuri abandi bakiri inyuma yacu, abazadukomokaho n'abazabakomokaho, iwawe hahora amahoro, iw'abandi hakaba umwiryane, turifuza kuba nkawe, turifuza kugenda nkawe, turifuza kwitwa abuzukuru bawe kandi baterwa ishema no kukwitirirwa.
427 Ntirenganya Denis I Nyabihu
Thu, 07/Feb/2019, at 8.13 pm
Ibyo tuvuga sibyo dukora, ku ururimi turi beza ariko mu ngiro turi babi, turi ibirura ariko twiyambitse uruhu rw'intama, twiyambitse umwambaro utadukwiye kuko duhemuka kandi tutarabiremewe, duseka ba Fidusiya nyamara turamutse turebye neza twasanga turi inyuma ye mu kuba beza, dufite utugeso twishi twatwokamye, ngaho ibinyoma, ubugambanyi, inzangano zidafite icyo zishingiyeho ishyari,...., ndareba icyerekezo tuganamo nkakibura, ndifuza ko twahinduka, ndifuza ko twakwandika andi mateka, erega natwe twakora kandi tukaba nka Batamuliza naba Muzatsinda, wowe uvuga ko bidashoboka se urabishingira kuki?, birashoboka tubiharanire.
428 Nsanzimana Valens i Nyakariro
Thu, 07/Feb/2019, at 3.03 pm
Inzira yari inzitane ariko uko byabaye kose twageze mu umuhanda, icyerekezo cyari kigoye, urugamba rwari rukomeye ariko uko biri kose inyoni yikoreye icyari cyayo, dore abari barahabye bari gutaruka, abihebye bari gusubirana icyizere, nanjye ndabashimiye pe, turi amahoro kandi turanyuzwe, Musekeweya yatugejeje ku byiza, yaduhuje n'abandi, itwubakira imiryango idufasha kongera kugirira icyizere abacu no gusubizanya abacu, natwe kuko mwadusubije gutuza tuzabitura guturana neza.
429 Ngendahayo Theogene, i Mata, Nyaruguru
Tue, 05/Feb/2019, at 6.07 am
Uzi ukuri azagukomereho, ukora ibyiza niyirinde gucika intege, uhuza abavandimwe batongana nashyigikirwe uko bikwiye, kubaka umuryango nyarwanda bisaba imbaraga za beshi, ubwitange no kwihangana, niba ufite icyo wamarira abandi wikigayira ubuto bwacyo kuko buri wese atanga uko yifite, ntuzacike intege udasoje urugamba watangiye, uzakazanye kugeza ku isegonda rya nyuma ry'ubuzima bwawe bwose kd ndahamya neza ko uzatahukana itsinzi, gira umurava mubyo ukora mu gihe urimo gukora ibikwiye.
430 Muragijimana jean de Dieu, akarere ka Ngororero
Tue, 05/Feb/2019, at 6.04 am
Namaze kumenya ukuri sinzongera gushukwa ukundi, namaze kumenya inzira, sinzongera kuyobagurika no kuyobywa, ntaragira icyerekezo nari nyiranjya iyo bigiye, nari mu urungabangabo kandi sinabonaga icyerekezo gikwiye, maze kumenya no gusobanukirwa Musekeweya, ubuzima bwanjye bwafashe ikindi cyerekezo, bwabonye umurongo mushya kandi bwizera uwabuyoboye udateze kubuyobya no kubuta mu urugendo, namaze kumenya gutandukanya ikiri icyiza n'ikibi, nzakomeza inzira natangiye rero kuko namenye ko nahisemo neza, nawe niba ubona ko twakwisungana mu urugendo banguka tujyane kuko ntiduteze kuzicuza bibaho
431 Uwera salome, Rusatira, Huye
Mon, 04/Feb/2019, at 7.35 pm
Iyaba imbaraga zabaga mu magambo ziramutse zigiye mu maboko twakubaka byishi kandi byiza mu gihe gito gishoboka, ufite ikibazo twamugoboka, umuhanda wangiritse twawusana, ikibazo gihari cyose twagikemura ariko ikibazo dufite kidukomereye kandi tutabona nuko ingufu twazihariye ururimi gusa maze umutwe, amaboko n'amaguru tuyagabanyiriza akazi kabyo, harya ubwo imbaraga z'ururimi n'amagambo bizatugeza kuki?, mbwira nawe.
432 Mugisha Rutsiro Samuel
Mon, 04/Feb/2019, at 7.34 pm
Urwanda twifuza nitwe tuzaruharanira, urwanda twifuza ruri mu biganza byacu, ahazaza heza harakorerwa kandi hasaba ubwitange bukomeye, iyo icyo wifuzaga ukigezeho urishima cyane kandi ukumva unyuzwe, reka rero natwe duharanire gutegura urwanda rwiza twifuza twunga ubumwe, tugira urukundo, turwanya ikibi, duharanira icyiza.
433 Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru
Mon, 04/Feb/2019, at 7.33 pm
Ubuze byishi kuko mubyo ufite byose ubumuntu, wabuze ikintu gikomeye kandi wari ugikeneye cyane, ibyo utunze byishi kubigeraho byarakuvunnye yewe ndetse wararaga utanasinziriye ariko ikitagoye kukibona warakirengagije!!!, birababaje, nyamara mubyo uharanira gutunga muri wowe ubwawe wagakwiye kubanza gutunga ubumuntu, bizagufasha cyane kandi bizaguhuza na beshi, bizakugeza heshi kandi bizagutera ishema.
434 Nzayisenga venant I Rubavu
Mon, 04/Feb/2019, at 2.07 pm
Ntihakwiye kugwa neza uwabuze uko agira, Ubuze uko agira niwe ugwa neza, ubuze uko yifata yifata uko abonye, ubuze icyerekezo kd anyura aho abonye kuko nta nzira aba abona imurutiye izindi, gusa amahirwe aba amwe mu ubuzima kuko n'ubundi ngo aza rimwe, beshi twarayabonye tuyatera inyoni, beshi twabonye uko tugira ark ntitwabikora, beshi twagiriwe ineza ark turayirengagiza, wenda njye natojwe ibyiza ark sinabiha agaciro, ntozwa gusaba imbabazi ark numva ko ntacyo bivuze, ntozwa gutanga imbabazi ark numva ko ntawe nzirukira, ibyo byose umwalimu Musekeweya yabitwigishije mu gihe kitari gito cy'imyaka yose, twanze guhinduka maze nawe abura uko agira agwa neza yanga kuduta mu kangaratete, iwacu I Rubavu naho iyo nkuru nziza yarahageze ark twavuniye ibiti mu matwi, ese tuzireguza iki?, nanjye nta gisubizo mfite ariko ndagishaka, reka mbishyiremo ingufu bizakunda.
435 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Mon, 04/Feb/2019, at 2.02 pm
Nibyo koko buri wese yifuza kuba icyo akunda, cg igikunzwe kurusha ikindi, niyo mpamvu umwana bamubajije bati urifuza kuba iki, maze nawe agasubiza atajuyaje ati "ndifuza kuba TELEVISION", Impamvu nuko yabonaga ko television ariyo ikunzwe kurusha ibindi byose mu urugo rwabo., Ubanza rero nanjye umbajije icyo nifuza kuba cyo, nahita nsubiza ntatinze ko nifuza kuba MUSEKEWEYA, wenda kuko buri wese agira amahitamo ye, wasanga wowe wahitamo kuba ikindi kintu kitari icyo mpisemo, ark c aho wowe amahitamo yawe yaba aganisha kuki?, byakabaye byiza nawe wifuza kuba uw'ingenzi mu bandi, ukazaba igikomangoma cy'amahoro, ukazaba umwamikazi w'urukundo, Mu byifuzo byanjye rero ndumva nshaka ko byazaba impamo, maze ku uburyo niyo ntaba Musekeweya, nkaba Shema cg Rutaganira, ndifuza gutera intambwe igana aheza, ndifuza gutera intambwe ihunga ikibi ihihibikanira icyiza, Musekeweya uzabimfashemo.
436 Noel Bamporiki, Akarere ka Nyamasheke
Mon, 04/Feb/2019, at 1.49 pm
Njyewe ndagushimira kuko wamenye icyo umunyarwanda akwiye kandi ukakimugezaho bizira ikiguzi cyangwa se indi ngurane yose, ahubwo kubw'urukundo n'ubwitange bukomeye mwemera kutubera abayobozi beza, sinahakana ko inyuma yanyu tuzakomeza kugira ba Mariza naba Fiette banogeye igihugu kandi ko urukundo mwadutoje ruzakomeza gukura no kwaguka, tuzakomeza kubaka amahoro kandi dukangurire n'abamaze kuyageraho kuyasigasira no gufasha abatarayageraho kuyabona uko bikwiye.
437 Nyandwi alphonse Ruhango
Sun, 03/Feb/2019, at 7.03 am
Ugerageza kwihorera ukabigwamo, ugerageza kwihimura wowe ukihimurirwaho kabiri, nubwo bavuga ko akebo kajya iwa mugarura ntabwo bavuze ngo ijisho nirihorerwe ijisho, ugutwi nako guhorerwe ukundi, oya sibyo rwose, dore icyo bivuze, niba akebo kajya iwa mugarura ni ugukora ibyiza ukazabisanga imbere, wenda uwo ugiriye neza siwe uzayikwitura ariko iyo neza hari aho yandikwa kandi irazirikanwa, uguhemukiye nawe rero ntibivuze ngo ihorere, ahubwo mureke wigendere kuko urabizi ko iyo urugo rugututse urusubiza ukarusenya, irinde rero guhemuka ngo nuko wahemukiwe, ibyiza ukora nibyo bizaguharurira inzira naho abo witura inabi nibo bazakuroha mu nyanja kandi uzirikane neza ko nubwo uzi koga no kugashya utakoga inyanja ngo wambuke ugere hakurya, itonde rero kandi witwararike uko ushoboye.
438 Valens Nsanzimana, i Nyakariro
Sun, 03/Feb/2019, at 7.01 am
Itoze kumva vuba ariko usubize bitinze, irinde guhutiraho mu gusubiza bitaba bimwe byo gusubiza ibirohwa, uyu munwa dufite uduhishiye byishi, ushobora kudukiza cyangwa se ukaducisha ijosi, byose bituruka mu magambo atuvamo, uru rurimi rwihuta kuvuga kandi akeshi rukavuga ibinyoma, ibyo binyoma se bitwungura iki mu mibanire yacu n'abandi?, biraduteranya gusa, bikaduhindura abanzi kandi twari bamwe, byose biterwa no gusubiza tudatekereje cyane, wowe rero umva byishi ariko uvuge bike bizagufasha kubana neza n'abandi kandi bizakongerera inshuti, izo nkuru mbarirano gerageza kuzima amatwi kuko burya ziratuba nta gushidikanya, ayo magambo yuzuye umunyu nayo urayagendere kure kuko yakunyagisha, ni inama nakugiraga muvandimwe.
439 Valens Nsanzimana, i Nyakariro
Sun, 03/Feb/2019, at 7.01 am
Itoze kumva vuba ariko usubize bitinze, irinde guhutiraho mu gusubiza bitaba bimwe byo gusubiza ibirohwa, uyu munwa dufite uduhishiye byishi, ushobora kudukiza cyangwa se ukaducisha ijosi, byose bituruka mu magambo atuvamo, uru rurimi rwihuta kuvuga kandi akeshi rukavuga ibinyoma, ibyo binyoma se bitwungura iki mu mibanire yacu n'abandi?, biraduteranya gusa, bikaduhindura abanzi kandi twari bamwe, byose biterwa no gusubiza tudatekereje cyane, wowe rero umva byishi ariko uvuge bike bizagufasha kubana neza n'abandi kandi bizakongerera inshuti, izo nkuru mbarirano gerageza kuzima amatwi kuko burya ziratuba nta gushidikanya, ayo magambo yuzuye umunyu nayo urayagendere kure kuko yakunyagisha, ni inama nakugiraga muvandimwe.
440 Nsanzimana xavier, i Ngoma mu uburasirazuba
Sun, 03/Feb/2019, at 7.00 am
Ese nibyo koko ngo amazi natubwira kureka kuyoga tuzayasubize ko nta mbyiro twari dufite?, aho ibi si bimwe byaba ari nko gutongana n'inkwi bikakuviramo kurya ibibisi?, ibisubizo n'ibi si byiza na gato, ntabwo gusubiza akari imurori aribwo butwari kuko hari ubwo ushobora kubisubiza abagufiteho ububasha maze nabo bajya kukubwira bakakubwira irihera ayandi, uwo ubwiye irihera ayandi se ejo numukenera uzanyura he kugirango umugereho?, hari ubwo uwo watuka we yagukubita kandi akurusha n'imbaraga, irinde rero kuvuga irihera ayandi, irinde kuvuga iryo wita irya nyuma kuko akeshi ntiriba ryiza, ukubwiye nabi musubize neza kandi ugenzure umujinya wawe kuko ushobora kugusibira amayira, irinde bya bindi by'abanyarwanda bagira bati "ibize nabi uyima ifu", oya rwose sibyo ahubwo wowe uzayicanire, uyongeremo inkwi hari ubwo yo yakubyarira umutsima uryoshye cyane
441 Bimenyimana francois, akarere ka Ruhango
Fri, 01/Feb/2019, at 7.42 pm
Ni inshingano zanjye ariko kandi nawe ni inshingano zawe, nkwiye kwita kubitagenda kandi bagakwiye kuva aho biri ariko nawe uwo ni umukoro wawe, dore ubumwe mu bavandimwe buradindira umunsi ku umunsi, icyizere mu bantu kiragenda kiyoyoka, ishingiro ryo kwizerana se rizagaruka gute kandi rizagarurwa nande?, gusa reka nkusubize dore ibisubizo biri mu biganza byacu, niba tubona aho ikibazo kiri, ni iyihe mpamvu yatubuza no kubona igisubizo?, niyo mpamvu ari inshingano zanjye nawe mu kurandura izo nzitizi zose zibangamiye imigendekere myiza ya rwa rukundo dukeneye maze njye, wowe n'abandi tukaba muri rwa rukundo twifuza kandi tubigizemo uruhare.
442 Nzayisenga venant I Rubavu
Fri, 01/Feb/2019, at 7.41 pm
Iyo umushumba w'amatungo ari umushumba mwiza, akamenya izo aragiye kandi akazitaho uko bikwiye, amatungo ye aranezerwa, akarisha nta kibazo na kimwe yikanga, yewe ndetse kabone nubwo ikirura cyatera, ayo matungo aba yizeye uburinzi bukomeye buturuka ku umushumba wayo, nguko rero uko umutima wanjye nanjye uhagaze, uri mu biganza byiza, ufashwe neza kuko ugirwa inama zose zishoboka kandi zikwiye, nyuzwe n'uwo ndiwe kubera Musekeweya yemeye kunyitangira kandi siniteze kwikanga ikirura na kimwe gishobora kungirira nabi kuko umuyobozi wanjye ahora ari maso iteka.
443 Nzayisenga venant I Rubavu
Fri, 01/Feb/2019, at 7.40 pm
Iyo umushumba w'amatungo ari umushumba mwiza, akamenya izo aragiye kandi akazitaho uko bikwiye, amatungo ye aranezerwa, akarisha nta kibazo na kimwe yikanga, yewe ndetse kabone nubwo ikirura cyatera, ayo matungo aba yizeye uburinzi bukomeye buturuka ku umushumba wayo, nguko rero uko umutima wanjye nanjye uhagaze, uri mu biganza byiza, ufashwe neza kuko ugirwa inama zose zishoboka kandi zikwiye, nyuzwe n'uwo ndiwe kubera Musekeweya yemeye kunyitangira kandi siniteze kwikanga ikirura na kimwe gishobora kungirira nabi kuko umuyobozi wanjye ahora ari maso iteka.
444 Bamporiki noel, Nyamasheke
Fri, 01/Feb/2019, at 11.48 am
Iki gikombe kindenge, iyi nkongoro sinifuza kuyisomaho, iyi divayi irakarishye, iyi nkongoro yuzuye ibibi gusa, inkongoro itaterekerwa Abavandimwe, ntiterekerwe umuryango, inkongoro yuzuye urwango, imisango yayo ikaba ari iyo gukizwa amacakubiri, inkongoro idahuza abantu nayisomaho nshaka iki?, naba ntandukaniye he naba Gafarasi?, naba ndushije iki ba Fidusiya?, naba ndi iki kirenze kuri Bahizi?, iyi nkongoro sinyifuza kandi nawe ubwawe mugenzi wanjye ntuzayisomeho, ibiba urukundo, ikatwigisha gukundana, ikatwereka igikwiye, niyo nkuhamagariye kuzasomaho kandi nawe uzayihamagarize
445 Sewabeza Simeon ku Nkombo
Fri, 01/Feb/2019, at 11.46 am
Ba Manyobwa batagira impuhwe, ba Manyobwa batagira urukundo, ba Manyobwa mutagaragaza ko muri ababyeyi, muratwigisha iki twe abakibyiruka?, muraharurira izihe nzira ba Umurutasate?, muracira ayahe marenga abababona?, njye ndabanenze kandi namwe mwinegure, intambwe zanyu ntizibizihiye, ingendo yanyu iravuna, impanuro zanyu ndazinenze, niba muri ababyeyi koko nimudusigire umusanzu n'urwibutso bikwiye kugirango natwe tuzajye tubwira abandi ko twigiye ku birenge by'abatubanjirije.
446 Uwera salome, Rusatira, Huye
Thu, 31/Jan/2019, at 7.00 pm
Nawe se uri bimbwiye iki?, nawe se wigize ntibindeba?, nyamara nkubwize ukuri ibyo wateye umugongo birakureba, abo wateye umugongo uzabakenera, abo wahemukiye uzifuza kubagana, wigize udafatanya n'abandi, wigira nyamwigendaho kandi hari byishi wafatanya n'abandi mu kugera ku byiza byishi, ese ibyo byiza wanze gufatanyamo n'abandi aho igihe ntikizagera ukabyifuza kandi bitagushobokeye ko ubigeraho?, watangiye none bigishoboka, washatse abantu ukibafite, wabanye n'abandi bigishoboka?, birenge ni wowe ubwirwa.
447 Uwitonze Eupharasie, akarere ka Nyamagabe
Thu, 31/Jan/2019, at 6.57 pm
Ubushobozi urabufite ariko wabuze ubushake, uburyo burahari ariko icyabaye ikibazo ni ukumva ko hari icyo wakora, menya ko urugamba rero nawe rukureba, menya ko amahoro turwanira nawe agufitiye akamaro, biragoye kuba wabaho udafite amahoro, biragoye kuba wabaho udafite umutuzo, koresha ubushobozi ufite ufatanya n'abandi mu gushakira u Rwanda icyiza, dufatanye kuruha icyizere kandi duharanire ko icuraburindi twanyuzemo ritazasubira ukundi, kora ibyiza kandi mu gihe cyabyo, umusanzu wawe utegerejweho n'uwo kandi uzatunyura.
448 Emmanuel Nsengimana w'i Kigali, Nyarugenge
Thu, 31/Jan/2019, at 11.20 am
Imvura y'amahindu, imvura y'urubura, imvura yuzuye umuyaga, hamwe n'ibindi byose bigendanye nayo byaduteza ibyago iri guhita, twishimiye ko tugiye kwinjira mu minsi y'umucyo, tunejejwe no kuba tugiye kwinjira mu bihe byiza bizira icuraburindi, iyi mvura ihise yahangayikishije beshi none irahise, burya koko nta mvura idahita, tugiye kubona ba UMUHUZA bidagadura ku umuharuro, ba Gasore bato bavukira mu umucyo, ba Batamuliza bicaye ku gasusuruko baganiriza urungano, ba Muzatsinda bicaye kuri kiberinka bagira inama abakiri bato, twishimiye ibihe n'ibi, byuje abajyanama beza, byuje abayobozi beza b'imitima yiteguye kuba mishya (Musagara, Karori Rwanga na Nahimana), mufite byishi muvuze ku ubuzima bwacu, nimwe mwiyemeje gufasha Gihanga we wahanze ubu buzima kubuha icyerekezo gikwiye, kubera mwe rero mbabwiye ko abeza bariho kandi bazakomeza kwiyongera, tuzakora ibyiza kuko dufite abo tubikomoraho kandi tuzirinda gutsikira no gutsitara ibirebanyuma.
449 Byiringiro Jean Paul, I Rwamagana
Thu, 31/Jan/2019, at 7.01 am
Uyu mwenda nambaye urashaje, iyi mpumuro yawo ntigendekera abandi neza, uyu mwenda wuzuye umwuka mubi, ndabona ukwiye gufurwa cyangwa se ugasimbuzwa undi, umwenda wanjye uranuka urwango, umwenda wanjye wuzuye ishyari n'amatiku, ndawujyana mu bandi bakawinuka, ndawusohokana bakanena, nanjye ubwanjye ndumva maze kuba ikibazo, nanjye ubwanjye ndumva maze kwinukira, ba Gakwaya muramfashe guhindura uyu mwambaro, kuko mwe mwambaye myishi mwamfasha guhitamo unyura ugahumurira n'abandi kandi nkaba nazawambara igihe kirekire, umwenda nambaye ni uwo kutumvikana na bose.
450 Eric Nsabimana, Bugesera
Thu, 31/Jan/2019, at 7.00 am
Ese aho njye naba ndi shyashya?, ese kuba ntumvikana na bagenzi banjye baba aribo kibazo gusa?, ubu koko imiseke yanjye iragoroye ku uburyo ubugome bwose mbushyira ku bandi?, nyamara nanjye ndi Gafarasi, none se abo tugirana ibibazo byose inkomoko yabyo iba ari iyihe?, nanjye sindi mwiza imbere y'abandi, sindi intungane kandi singororotse muri byose, ngiyi Impamvu mpora mfitanye ikibazo n'abandi, ngiyi Impamvu ituma mvuga ko abandi ari babi, nanjye nkwiye kwisubiraho, nkwiye kujora abandi nabanje kureba umugogo wenda guhitana ijisho ryanjye, nimpinduka n'abo nitaga babi bazahinduka cyangwa se nsange bo ari bazima, menye neza ko ntakiranutse kandi njyiye kuba undi.
451 Nsengiyumva Vumilia Jean claude, Gisagara
Thu, 31/Jan/2019, at 6.59 am
None se ubu buzima bwuzuye ibibazo kubangikana nabwo birashoboka, ubuzima burimo abantu batagira imbabazi bworohera bande kububamo?, biroroshye ko waturana naba Zaninka ukanyurwa?, biroroshye ko wabana naba Gafarasi ugatuza?, ko ubanza ubu buzima bugoye abasheshe akanguhe mutubwire mwabushoboje iki kuba mugejeje iki gihe mutaranduranya?, mudusangize ku ubunararibonye, mudusangize ku mbuto mwasoromaga, nimutubere urumuri kandi natwe twemere kumurikirwa kuko aho mugeze n'ibyo mwagezeho byatubera akabando k'iminsi.
452 Ndisanze Ildephonse, Gicumbi, Manyagiro
Thu, 31/Jan/2019, at 6.59 am
Ndisanze kuko nsanze umuryango, ndisanze kuko nsanze Abavandimwe, ndisanze kuko nsanze ibiganza by'abankunda, ndisanze kuko nsanze ngarutse aho nakuriye, nibyo koko amazi meza ntagira ibara n'impumuro, ayo nari maze iminsi nywa yaranukiye kandi arambihira kandi birazwi neza ko amazi meza ataryoha ntanuke ariko nishimiye ko ngarutse kunywa ayo ku isoko, nuzuye ibyishimo n'ituze mu umutima, nemerewe kongera kunezerwa no kwishima nka mbere, nongeye kuba Gasore usoretse ineza, nyuzwe no kongera kugera aho nsanga numvwa kandi nkategwa yombi.
453 Hakizimana Jean claude, Ngororero
Tue, 29/Jan/2019, at 6.46 am
Nyuma y'ibigeragezo ubuzima burakomeza, ikaze nanone mu bawe, ikaze mu umuryango mugari w'abagukunda, garuka twongere dutarame tuganire, garuka twongere tujye inama nkuko byahoze, garuka twongere twubake umuryango nyarwanda, turahamya neza tudashidikanya ko ukiri Gasore wa mbere, turahamya neza ko nubwo wanyuze muri byishi bibabaje kandi bishegesha umubiri bitaguhinduye kuba undi ahubwo ukiri Gasore w'impano n'impanuro mu kugera ku byiza, karibu twongere twunge ubumwe, karibu twongere twubake u Rwanda.
454 Mugisha Rutsiro Samuel
Tue, 29/Jan/2019, at 6.39 am
Mbafitiye umwenda ko ntarasohoza ibyo niyemeje, mbafitiye idene ko ntatunganyije ibyo nasabwaga, mfite isoni nyishi nterwa nuko ntujuje amasezerano ariko kandi ndacyabasaba n'ubufasha kugirango ngere ku ntego, niyemeje gusakaza amahoro, niyemeje gusakaza urukundo, niyemeje kugeza ubumwe mu bavandimwe, niyemeje kugarura ubwumvikane mu baturanyi, ariko umwenda ndimo nuko ntarabigeraho, ndabizirikana ko nabyemeye, ndabitekereza iteka ko nzabikora, umutima unshishikariza iteka kubikora ariko kuko nyifite intege nyeya zo kubigeraho, nongeye kubisunga ngo munyoherereze ba Muzatsinda naba Muhorakeye, nidufatanya nzesa imihigo kandi itafari ryanjye mu kubaka umuryango nyarwanda rihore ribengerana.
455 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Mon, 28/Jan/2019, at 5.23 pm
Niba icyaha kivuza induru, uwagikoze agatahwa n'ubwoba kugeza ubwo yanakwivamo akivuga, ibi bituma abantu beshi bakigendera kure kugera n'ubwo bakirwanya, birakwiye rero ko niba n'ineza ibaho koko ikwiye kujya ivuza impanda, abantu tukamenya ko ineza ibaho, bityo ukora ibyiza akamenya kandi akazirikana ko iyo neza akoze cyangwa se akoreye azayiturwa, beshi barahakana ko nta neza ibaho, ngo kugira neza ntibigira ikiguzi n'inyiturano, abandi bati ugiriwe neza n'uwo yabigiriye aba agira Imana, bityo bigatuma abakora ibyiza baba bake, ineza rero nivuze impanda, tumenye ko iriho kandi turushanwe mu gukora ibyiza kugirango natwe iyo nyiturano izatugereho.
456 Nsengiyumva Vumilia Jean claude, Gisagara
Mon, 28/Jan/2019, at 11.46 am
Iyi soko ifite amazi meza, uwayanyweyeho wese ashira icyaka kandi akazirana n'inyota ukundi, abayavomyeho bakayajyana iwabo mungo baranezerewe, uko bayakeneye barayabona kandi bakimara inyota, avomwa cyane buri wa gatatu na buri wa gatanu, ku isoko haba hari abantu beshi cyane bayakeneye, saa mbiri na mirongo ine za buri mugoroba (20h45'),ivomo riba ryuzuye urujya n'uruza rw'abantu, nanjye nishimiye kuvoma kuri iyi soko, nifuza gutunga kuri aya mazi, abanjye bose bakayanywaho hamwe n'abatuye Gisagara bose, nimara kuyabona iwanjye nzahashyira icyapa kivuga ko ari karibu kuri wese kandi buri wese uzahagera nzakora uko nshoboye agende asomye kuri iyo ntango y'amahoro, kwira hose mu isi soko nziza idateze gukama bibaho
457 Bamporiki noel i Nyamasheke
Mon, 28/Jan/2019, at 7.23 am
Hano iwacu hari bose kandi hano iwacu hari byose, hano iwacu hari ba Zaninka ariko kandi hari naba Batamuliza, hano iwacu hari ibyiza ariko kandi hano iwacu hari n'ibibi kuko ishyari rirahari, urwango rurahari, amakimbirane arahari ariko kandi hari n'ibyiza twakwigisha abandi, birakwiye rero ko dukora uko dushoboye kose kugirango ibyiza dufite biganze ibibi, birashoboka ko njye nawe na bariya dufafanyije ababi twabaganza, ibibi tukabirandura, tugasigara mu isi izira ikibi, hano iwacu tuganire iwacu heza
458 Nsanzimana Valens i Nyakariro
Mon, 28/Jan/2019, at 7.16 am
Mu ubuzima abantu barakenerana, nta muntu n'umwe ubaho yihagije, imbaraga zawe iyo zunganiwe n'iza mugenzi wawe bituma mugera ku kintu wabonaga ko wowe ubwawe utashobora, Ibitekerezo byawe iyo byunganiwe n'iby'undi bituma mutekereza byishi kandi by'ingirakamaro kurenza ibyawe ubwawe, niyo mpamvu n'umunyarwanda yagize ati NTAWIGIRA,ntidukwiye rero kwigira ba Gafarasi ngo twumve ko tutazakenera bagenzi bacu bibaho, ntidukwiye gufata abantu bamwe ngo bose tubagire babi kandi barimo abeza dushobora kuzakenera ejo, twubahane kandi twubahe buri wese kugirango uwo tuzagenda tugana tumukeneyeho ubufasha azatwakirane ubwuzu n'urugwiro bitewe n'uko natwe twamwakiriye.
459 Olivier Ndaruhuye, i Gatsibo
Sun, 27/Jan/2019, at 8.12 pm
Iri terambere rinyaruka ritanyarukana urukundo ndarireba rikanshisha, ndabura icyerekezo kitagira ubumuntu, ndabona ubukire butagira ubupfura, ndabona ubukungu butagira impuhwe, mfitiye ubwoba iri terambere kuko nta heza ndibonamo, ba Gafarasi ko aribo bagenga b'iyi si, ba Gakwaya bazavuganirwa nande?, niba bishoboka iri terambere turijyanishe no kuba abantu kugirango ibintu dushaka bitazaturusha kugira urukundo twe tukaba ibirura.
460 Nsengiyumva Vumilia Jean claude, akarere ka Gisaga
Sat, 26/Jan/2019, at 6.53 pm
Urugero rwiza mwaduhaye kurukurikiza ni isezerano, inama nziza mwatugiriye beshi twaziziritse ku ndiba z'imitima yacu, twarize kandi twaramenye, twaravomye kandi ntitwavomye ibirohwa, dufite byishi tubashimira kandi tuzirikana ko ari iby'ingirakamaro, bamwe twiyemeje kuzavamo ba Shema abandi ba Batamuliza, bamwe twiyemeje kuzaba ba Muzatsinda, abandi ba Gakwaya, Gasore naba Kambale, twavomye ku isoko nziza yuje amazi meza kandi afutse, twiteguye natwe kuzicira inyota abandi bazaza batugana kandi tuzabahera mucyo mwatugereyemo kuko cyuje ishema n'isheja.
461 Ngendahayo Theogene, i Mata, Nyaruguru
Sat, 26/Jan/2019, at 6.30 pm
Wenda reka tuvuge ko ba Umuhuza bazavuka ari beshi ariko se kuvuka kwabo bavukira mu biganza bya ba Nyirakuru Zaninka bifite uwuhe musanzu bizubaka muri uyu muryango Nyarwanda?, ni umwana w'intama uvukiye mu birura kandi twese tuzi ko umubano w'ikirura n'intama ari ndagiye ariko sinzi ko ngaruka, ndiriwe ariko sindara, abo bana bacu se bazakurana iki?, bo se bazabwira iki ababo?, kubyara ni byiza ariko kutagira aho ubyarira biragatsindwa, urwango mu bandi ruzarangira ryari?, niba ufite igisubizo nsubiza vuba umare amatsiko no kwiheba.
462 Ntirenganya Denis I Nyabihu
Sat, 26/Jan/2019, at 5.28 am
Abantu nka Gasore ni ingenzi mu umuryango, niyo mpamvu twishimira iteka kubana namwe, twishimira guhorana namwe kubw'umusanzu wanyu ugaragarira buri wese mu kubaka Umuntu wuje ubumuntu kandi ufite urukundo n'ubwiyoroshye, twishimira ubujyanama bwanyu, twishimira ubwitange bwanyu, ibirenge byanyu twabyigiyeho byishi kandi turacyabigenderaho buri munsi, Ibitekerezo byanyu biratwubaka kandi bidufatiye runini, twifuza ko i
463 Nzayisenga venant I Rubavu
Fri, 25/Jan/2019, at 6.30 pm
Imyaka 15 ivuze byishi, haba kuri twe dutuye i Rubavu hamwe namwe mwese mutuye hirya no hino mu gihugu, ndahamya neza ko buri wese afite byishi yungutse mu gihe amaze amenye ikinamico MUSEKEWEYA ariko bikaba akarusho kuri buri umwe wese watangiranye nayo bakaba bamaranye imyaka 15 yose mu urugendo rwo kubaka amahoro arambye mu banyarwanda, nizeye ko yubile tuzazizihiza ari nyishi tukiri kumwe kandi ibikorwa bikazavuga kurenza ibindi byose.
464 Ndisanze Ildephonse, Gicumbi, Manyagiro
Fri, 25/Jan/2019, at 6.29 pm
Nanjye numva kandi nishimira kujyana namwe, nanjye uru rugendo ruranyuze kandi ruranyubaka, ntibyanezeza gusigwa n'abandi kandi urugamba bagiye kurwana ari ingirakamaro kuri twese, ibyo barwanaho birareba buri wese niyo mpamvu ntawe ugomba gusigara, amahoro utayakeneye ni inde?, ni inde utifuza ituze no kunezerwa?, Impamvu rero nabakurikiye nuko nanjye nifuza gutanga umusanzu Wanjye mu kugirango iyo ntego igerweho, uruhare si urwa Musekeweya gusa ahubwo ni urwange nawe mu kugirango agerweho kandi mu gihe dufite ubushake n'ubushobozi buraboneka.
465 Byiringiro Jean Paul, I Rwamagana
Fri, 25/Jan/2019, at 6.29 am
Wowe watorewe kuba umurinzi w'igihango komeza gusigasira icyo cyizere wagiriwe, komera ku gicaniro kandi wirinde ko kizima maze ukaba wanyagwa ibyo warindishijwe, ni byiza ko wagiriwe icyizere muri beshi kandi byaba bibi ugitakarijwe, uri uw'ingenzi muri twese kandi dushimira ibikorwa n'imyifatire byawe byiza.
466 Kabera Eugene mu Ruhango
Fri, 25/Jan/2019, at 6.27 am
Nibyo koko urugendo kurusoza amahoro birashoboka, erega n'ubundi ngo inzira zose ntiziharuye kimwe, ni nayo mpamvu ushobora gutsikira ariko ukagerayo, birashoboka ko abandi bagusiga ariko ukanga ukagerayo, icyangombwa mu ubuzima ni ukwirinda gucika intege, dore ko iyo ucitse intege uba utije umurindi kandi ugatera ingabo mu bitugu abifuzaga ko utasoza rwa rugendo watangiye, njye rero nishimiye ko ndi kugarura icyizere, nishimiye ko ntangiye kubona ibimenyetso byerekana ko aho ngana ari bugufi, ba Hirwa biteguye kumpa ikaze kandi nanjye nishimiye kuzakirwa mu bandi.
467 Nzahumunyurwa celestin I Nyamagabe
Fri, 25/Jan/2019, at 6.26 am
Bijya bibabaza cyane kubona uwari intyoza mu byiza ariwe uhindutse ingaruzwamuheto y'ikibi, uwari umujyanama mwiza ku bandi, akaba micomyiza mu urungano rwe, abo aruta n'abamuruta abatengushye akaba undi wundi kandi utari witezwe, ni kuki ba Mbarubukeye bari kugenda biyongera mu Rwanda rwa none?, ni kuki biri kugaragara ko abari beza aribo bari guhindukirira ikibi?, twe tukiri mu nzira duharanire kuyigumamo kandi dukomeze intego twatangiranye n'ubwo abo twarutangiranye bashobora kuduhinduka ari beshi
468 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Thu, 24/Jan/2019, at 5.35 pm
Impamvu natsitara yaba ari iyihe kandi mfite urumuri imbere yanjye?, ni iyihe mpamvu yatuma ngenda nikandagira kandi ngendana n'itara aho njya hose?, sinishisha aho kujya kuko mfite unyobora kandi akamara irungu, nishimira kugendana nawe aho njya hose kuko ni umujyanama ukwiye kandi uruta abandi, nishimira ko mu myaka ishize mumenye yanyunguye byishi mu ubuzima bwanjye kandi bimfasha mu kubana neza n'abandi mu ubuzima bwa buri munsi, nishimira ko namenye Musekeweya kandi ikemera kumbera umuyobozi, sinikanga gusitara kuko ndamurikiwe.
469 Byiringiro Jean Paul, I Rwamagana
Thu, 24/Jan/2019, at 1.27 pm
Icyizere ni cyose, umucyo ndawubona imbere, urumuri ruri kwiganza mu bice byose bitandukanye, iki cyizere gifite ishingiro kuko gifite aho gishingiye imizi, hamwe na Musekeweya birashoboka ko ibyari ibidashoboka bizashoboka, amahoro twabonaga ko adashoboka ndabona ko azashoboka, ubumwe bwari bwarabuze ndabona ko buzagaruka mu bantu, ibyari imisozi irumbaraye ndabibonamo ibibaya bityo bikorohera abari babangamiwe n'urugendo mu kugera iyo bajya, ni byiza ko ejo hazaba huzuye ba UMUHUZA bahuje urwanda rwose kandi ko ba Gasore bazakomeza gusoreka urukundo n'amahoro aho bageza umutima hose.
470 Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru
Thu, 24/Jan/2019, at 9.02 am
Abakomeye nibakomere mu byiza, abanditse amazina, nimwandike amazina mu gukora ibikwiye, muzavugwa cyane nimuvugwa ko mwaharaniye amahoro, urukundo n'ishema rya bose, namwe ubwanyu muzashimishwa cyane no kuvugwa hose ko hari beshi mwagiriye akamaro kandi bakaba aribo ubwabo babirahira, Musekeweya yatubereye umuyoboro mwiza w'ibikwiye, itwigisha kugira urukundo no kwicisha bugufi bityo natwe nitube abayobozi b'imitima itari hamwe, tubafashe kongera kumva ko bariho kandi bafite abantu babatekerezaho kandi babatekerereza ibyiza.
471 Emmanuel Nsengimana w'i Kigali, Nyarugenge
Thu, 24/Jan/2019, at 8.58 am
Dufite imbaraga z'amaboko n'ibitekerezo, zishobora kutugeza kuri byishi twifuza ariko noneho hababaje ko imbaraga z'imitekerereze zaganje iz'amaboko maze kandi bikababaza kurushaho aho imitekerereze itwuzuye yuzuye ibibi, twahindutse ba Gafarasi mu mvugo no mu ngiro, ubumuntu burabura, urukundo ruragwingira, inabi ihabwa icyicaro, ineza iramaganwa maze uwari uwo kwizerwa aba bimbwiye iki, twiyemeza kuba ba mpemuke ndamuke twirengagiza ko ineza iruta byose kandi iyo ugize neza ubisanga imbere, wowe wakomeje umurongo mwiza, tandukana n'abadaha agaciro ibikorwa byawe kandi uharanire kudasubira inyuma, icyizere kirahari ko ineza izaganza inabi.
472 Kwizera Marcel, I Burera
Thu, 24/Jan/2019, at 8.55 am
Inzozi mpora ndota zizaba impamo ryari, Ibitekerezo ntekereza bizasohora ryari?, ibyifuzo byanjye bizagera ku ntego gihe ki?, amahoro ni make ariko ndota ko igihe kizagera akagaruka kandi akaganza hose, imbabazi ntizigihabwa agaciro kazo ariko mu byifuzo byanjye mpora nifuza ko hazagera ubwo twumva akamaro n'agaciro byo gusaba imbabazi bijyanye no kuzitanga, mu bitekerezo byanjye byo rero ntekereza ko ubuvandimwe bwaciwe bukimwa n'uruhare rwabwo buzagaruka, tukicara hamwe twese, tukajya inama nziza kandi zubaka tukanazihuza, ntekereza ko amateka ya kera atazakomeza kwimakazwa maze njyewe ntuye i Burera nkisanga utuye i Rusizi ari umuvandimwe, utuye i Kirehe ari mukuru wanjye, utuye i Gisagara ari umubyeyi wanjye, yewe ndetse bikarenga n'imbibi ntihabeho umunyamahanga ku uwundi ahubwo akaba umuvandimwe wa kure, ibyo nifuza byo ni byishi ariko ibyo nshoboye gukora kugirango bigerweho nzabiharanira ariko nawe uzamfashe kuko ubuvandimwe ntibugira umupaka.
473 Muhizi vital ku Kamonyi
Mon, 21/Jan/2019, at 5.45 am
Iyaba abantu twarangwaga no gutekereza kabiri (2),hari byishi bibi dukora twareka maze ibyiza bikaba byishi, hari ubwo ba Manyobwa bakwisanga ari abanyembabazi, bakagirira impuhwe ba Maribori, hari ubwo ba Zaninka bahinduka abantu beza kuko baba batekereje cyane ku migirire yabo maze bakagera aho bumva ko urukundo ruganje urwango, mu by'ukuri beshi dukora ibibi kubera guhubuka mu bitekerezo, nitumara rero guha icyerekezo Ibitekerezo byacu, tuzakora byishi byiza kandi ibyo dukora nabyo biduheshe agaciro bityo duhinduke beza.
474 Habineza Jean bosco, akarere ka Kirehe, Rusumo
Sun, 20/Jan/2019, at 4.00 pm
Mu ubuzima ikipe irangwa no gushyira hamwe, guhuza imbaraga, kumenya Impamvu iriho no kuzirikana ku ntego nyamukuru ibereyeho akeshi niyo itsinda kd mu gihe iyo kipe itsinda ntisimbuzwa, ngiyo ikipe nagereranya n'itsinda rya Musekeweya ryo ryamenye aho umurwayi ababara, icyo umushonji akeneye, icyo uwuzuye akababaro abura kugirango agere kubyo yifuza, iyo niyo tsinzi ya mbere kuri buri wese yo kumenya ahari ikibazo maze hagakurikiraho kugishakira igisubizo, ngiyo Impamvu ba Shema biyongera kandi bakaba bavuze byishi mu ubuzima bwacu, badufatiye runini kuko bamwe muri twe twahisemo no kubagira abajyanama b'imena, twishimira guhorana n'ikipe itsinda, dufite ishema ryo kubita urumuri rwacu, dufite icyerekezo cyiza kuko turi kumwe namwe.
475 Nzahumunyurwa celestin I Nyamagabe
Sun, 20/Jan/2019, at 6.48 am
Mu gihe bamwe baba bafite umuhate wo gukora ibyiza, hari abandi baba nabo barajwe ishinga no gukoma mu nkokora ibyo bikorwa byiza biba byaraharaniwe, iyi niyo mpamvu mu ubuzima hadashobora kuburamo ba Zaninka uko byakagenda kose, impanga zabo za ba Gafarasi nabo baba babazengurutse impande kugirango bakomeze kubatera ingabo mu bitugu, none rero dukomeze gukora ibyiza byacu twatangiye tutareba cyangwa ngo dusubizwe inyuma n'abaduca intege, iteka ukora ibyiza yirinda kugorama mu ngamba kandi umukozi mwiza ni usoza ibyo yatangiye.
476 Nzayisenga emmy Gatsibo kabarore
Thu, 17/Jan/2019, at 4.09 pm
Kubahoneza kuriyisi na mahoro,umunezero ubwumvikane cyose manyobwawe? kondeb'udashaka kumvikana na kibanga ubwamaherezo
477 Ndisanze Ildephonse I Manyagiro, Gicumbi
Thu, 17/Jan/2019, at 10.27 am
Nasanze bidakomeye, yewe ndetse ntan'ikigoranye kirimo, ahubwo nkwibarize :wowe bikunaniza iki kubaho mu mahoro, ubanye n'abandi, urangwa n'urukundo, ubwiyoroshye no kwicisha bugufi?, wowe binanira biragoye ko uzagira ibindi ushobora, ugorwa no kubana neza n'abandi ntabwo azoroherwa no kubasaba imbabazi mu gihe yabafudikiye, itwararike rero wirinde ibyo bikunanira kandi bidakwiye kukunanira kuko nibyo bintu byoroshye mu ubuzima busanzwe tubamo bwa buri munsi.
478 Bamporiki noel I Nyamasheke
Thu, 17/Jan/2019, at 6.22 am
Umuryango nyawo ni urangwa n'ubumwe, umuryango nyawo urangwa n'urukundo, gushyira hamwe, kugira ishyaka rigamije gukemura ibibazo byugarije urugo kugeza ubwo bikemutse burundu ariko nanone bagaharanira ko bikemuka batabyimuriye ku bandi, burya umuryango niwo shingiro rya byose mu iterambere ry'agace runaka, igihugu n' isi yose muri rusange, umuryango udashyize hamwe urasenyuka, bigatuma igihugu nacyo gikomeza kudindira mu bikorwa byacyo by'iterambere, nimucyo twubake umuryango uzirana n'amakuru, umwiryane, urwango n'urugomo, umuryango wacu nubere icyitegererezo abandi mu byiza.
479 Nsanzimana Valens I Nyakariro
Thu, 17/Jan/2019, at 6.19 am
Abeshi iyo tubyutse tubyukana Ibitekerezo bitandukanye byaba ibigamije kudukura ahantu hamwe bidushyira ahandi, ibihindura imibereho yacu, ibirwana ku ubuzima bwacu ariko burya ikibabaje nuko hari ababyukana imigambi yo kugirira abandi nabi, kubagambanira, kubahutaza, kubasubiza inyuma kandi habi, n'ibindi, ese bimaze iki kurenga ibyawe ukababazwa no guhemukira abandi kandi uzi neza ko urugamba usabwa gutsinda ari urwawe wenyine?, abambura abandi ubuzima, iyo mubikoze imyaka yanyu yo kubaho yikuba kabiri (*2)?,nimurangwe n'intekerezo nziza, zibateza imbere mwebwe ubwanyu kandi zikanabongerera igikundiro mu bandi nimuharanire kuba urumuri rw'abandi.
480 Ngendahayo Theogene, akarere ka Nyaruguru, I Mata
Mon, 07/Jan/2019, at 7.40 pm
Urumuri twubitseho icyibo hari ubwo tuzifuza ko rwongera kwaka, bikatugora maze tukicuza tujya gushaka urundi bamwe muri twe ntitunarubone, hari ibyiza byishi tudaha agaciro ariko hakaba ubwo hazabaho ko tubikenera kandi tutakibibonye, inama kuri mwe mwirengagize ibikwiye nimurangwe nougushishoza kandi mutekereze kubyo mubona byose mu maso yanyu, hari ubwo muzabona ko urumuri mwasigasiye ari ingirakamaro kandi rubafatiye runini.
481 Nyandwi alphonse Ruhango
Mon, 07/Jan/2019, at 5.02 pm
Burya iyo usubije agaciro uwo wari warakambuye, ukagarurira icyizere uwo wari waragitereye ukongera kuzura n'uwo mwari mutakivuga rumwe, uzamenye kd wishimire ko umwongereye ibyishimo mu ubuzima bwe kd icyo uzakora cyose wirinde gusubiza inyuma ibyo byishimo umuhaye n'agaciro umusubije, iyaba abantu twese twageragezaga gusubiza amaso inyuma kugirango turebe aho tutagenze neza ngo maze niba umutima ubitwemerera twikosore dusabe n'imbabazi, nshimira abagerageza gutera intambwe nk'iya Samson na Maribori, nshimira abazirikana mwese ku gaciro Umuntu afite imbere y'undi, nshimira kd abaha umwanya urukundo, impuhwe, kubabarira no gusaba imbabazi.
482 Nsanzimana Valens, Nyakariro
Mon, 07/Jan/2019, at 4.56 pm
Ndategereje kandi nzanyurwa mbonye igisubizo cy'ibyo ntegereje, ntegereje kuzabona iherezo ry'ikibi, nkazabona abantu twese dusabana, nkazabona dusekana tukishimana, nkazabona buri wese agaragariza urukundo uwo azi n'uwo atazi, ubanza iryo ariryo herezo ryiza ntegereje, ubanza ibyo aribyo byishimo nizigamiye, ngurwo urumuri ntegereje, ngiyo ineza izaba iruta izindi, niba aho ndara ndara mpangayitse nuko akeshi haba hari Impamvu ibitera, icyo nshaka ni ugushyira ku uruhande Impamvu zose zanteranya n'abandi maze nkazabaho mu isi nziza izira ibyo bibazo byose.
483 Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru
Mon, 07/Jan/2019, at 5.15 am
Amashuri twigamo akatwigisha Ubumenyi akwiriye kutwigisha no kugira ubumuntu, dukwiye kwiga kuba abantu kugirango dushobore kubana nabwa bumenyi duhabwa ku ishuri mu ubumuntu budahungabanya kubaho neza kw'abandi, buri wese nawe mubyo akora akwiye kubikorana ubumuntu, urukundo, ubushobozi n'umutima utekereza ku bandi, ndabona tugifite urugendo rurerure kuko turacyabura byishi, ndabona dufite byishi byo kwicara hamwe tugatekerezeho kuko ibyo dukora bitandukanye kure n'ibikwiye gukorwa, Ubumenyi butajyanye n'ubumuntu ndabwanze kd kubaho bitagira urukundo ndabinenze.
484 Nzayisenga venant I Rubavu
Sat, 05/Jan/2019, at 5.27 am
Ururimi rwiza ni mugenzi w'Imana ariko ikiruta ibindi nuko rukiza, niyo mpamvu nkushishikariza iteka guharanira ko mu kanwa kawe hasohokamo ibyiza gusa kugirango uhore utekanye, irinde kubera abandi Nyirabayazana w'ibibazo bivuye ku magambo akuvamo, ahubwo babere ibisubizo kandi ubavugire ibyiza kugirango iteka bazashime imyitwarire n'imigirire yawe, vuga amagambo abaze kandi uvuge afite akamaro kurenza ayandi, iteka jya utekereza kubyo ugiye kuvuga mbere yo kubibwira abandi.
485 Kabera Eugene mu Ruhango
Fri, 04/Jan/2019, at 6.24 am
Uru rugendo rurangoye, ngowe no kugendana mu nzira na ba Mbarubukeye, ba Gafarasi, namwe ba Zaninka, ndagendana ubwigunge kubera mwe, ndagendana irungu kuko mbona ntacyo mfite cyo kuganira namwe, ntewe ishavu n'agahinda kubw'ibikorwa byanyu bibi, imigirire mibi, imigambi mibisha, urwango rudafite ishingiro, hamwe n'indi myitwarire idahwitse, ese uru rugendo nzarugeza iyo ngana nkiri hamwe namwe?, mwe se mubona koko bishoboka ko twazasohoza amahoro?, ubu buzima butumvikana, butoroherana, butababarira, budasaba imbabazi, buticisha bugufi ntibuharanire ibyiza ndaburambiwe kandi si njye njyenyine, mfasha tugire ibyo duhindura kugirango tugende twishimye kandi tuganira.
486 Emmanuel Nsengimana w'i Kigali, Nyarugenge
Sun, 30/Dec/2018, at 6.06 am
Babyeyi mwabyaye, nimucyo mbabaze, ko turi kuyobya ba UMUHUZA tubaroha mu nyenga, aho ntitwibwira ko aribwo turi kubategurira aheza?, ndabona tubaroha mu nyenga kandi twibwiraga ko tubatwaye mu umunyenga, umwana ni umutware w'ejo hazaza ariko ibyo bikorwa ahabwa uburere bwiza, urukundo akanarutozwa, kugira neza kandi nawe ubwe bikamugaragaraho, naho kubatoza ko abantu aba n'aba ari inyamaswa, udukoko n'ibindi bibi biriho aribyo bizabagira abo twifuza ko bazaba bo turibeshya kandi tuzabona bidatinze, ubwo nabwiye ba Zaninka hamwe n'abandi bose bashuka abato bibwira ko babagirira neza.
487 Muhizi vital ku Kamonyi
Sun, 30/Dec/2018, at 5.59 am
Ndabona ejo hazaza ari heza, ndabona dufite icyerekezo cyiza, ndishimira ibyo tumaze kugeraho, ndishimira Ibitekerezo byiza kandi bireba kure beshi muri twe tumaze kugeraho, ba Samson turi kuba beshi, ba Gafarasi bari kugenda bagabanuka, ya ntego twihaye yo kuba umwe ndabona ishoboka, imbere ni heza, urukundo ruziganza kandi ruzatsinda, na hano ku Kamonyi ubuvandimwe bumaze kuganza ibindi byose bidutanya kandi ndizera ntashidikanya ko uwateruye ikirenge agatera intambwe adateze kuzasubira inyuma, mbifitiye icyizere n'ibyishimo byishi
488 MUKAKALISA Donatha Huye/Simbi/0783888383
Thu, 27/Dec/2018, at 3.13 pm
Nongeye kubifuriza umugoroba mwiza ndetse n'umwaka mushya muhire wa 2019!yebabawe nibyo koko ngo uherekeza mwiza ukaza uri mwiza waherekeza mubi ukagaruka uri mubi munyumvira uburyo umuhuza yamaze kwangirika ibitekerezo bye zaninka yamaze kubyangiza pe!gusa haracyari amahirwe kuko igiti kigororwa kikiri gito!babyeyi mbizeyeho ubushobozi nimugorore Umuhuza inzira zikigendwa!ikindi mbega Nyirandatwa ngo aranegurira abazimu mu ndaro!!dore Zaninka nawe ngo arivamo nk'inopfo yanze kubwira Bahizi se umubyara none kubera ya kamere ye abivuganye umujinya ariko ararikocoye pe!Bahizi we fatiraho umenye inkomoko yawe ureke gutesha umutwe Rutaganira!
489 Uwera salome, Rusatira, Huye
Thu, 27/Dec/2018, at 6.01 am
Umwaka mushya twinjiyemo ukwiye kutubera uwo gusiga ibibazo inyuma, ukwiye kutubera uwo kureka ishyari, urwango, inabi, ubuhemu n'ubugambanyi, ntidukwiye kuzawutangira turi ba Zaninka, ntidukwiye kuwinjiramo turi ba Gafarasi, nimucyo dutegure kandi dusukure imitima yacu kugirango izahore ishashagirana urumuri rw'urukundo kandi aho tunyuze hose tubahumurira ineza, uzatubera ikiraro cyo gukomeza guhuza abafitanye ibibazo kugirango umuryango nyarwanda ubeho utekanye kandi mu mahoro no mu byishimo.
490 Nzahumunyurwa celestin I Nyamagabe
Sun, 23/Dec/2018, at 10.57 am
Ikigoye muri ubu buzima ni ukubaho tubangikanye naba Zaninka, bagoreka abo twagoroye, bayobya abo twayoboye, bica ahazaza h'igihugu uko bwije n'uko bukeye, biragoye kubangikana n'umuturanyi mubi, biragoye kuganira n'umugambanyi, biragoye kuba wahora ubaho uhangayikiye guturirwa nabi kd uturiwe n'abadashobora guhinduka gusa kuko kubona ku isi bisaba kwihangana no kwiyoroshya tujye tugerageza kubanira neza bene abo bantu, tubereke ko hari icyo tubarusha kd tubagaragize ko ibyo bakora bitazadusubiza inyuma
491 UBWANDITSI BWA MUSEKEWEYA
Wed, 19/Dec/2018, at 7.40 am
Muraho Bakunzi bacu ! Amahoro amahoro !! Tubiseguyeho kuko uru rubuga rumaze iminsi rudakora kubera ibibazo bya tekiniki. Ubu noneho rwongeye gukora uko bisanzwe. Mukomeze mwumve episodes za Musekeweya natwe dukomeze twakire ibitekerezo byanyu. Murakoze. Ubwanditsi bwa Musekeweya
492 Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru
Thu, 29/Nov/2018, at 6.02 pm
Tera intambwe tujyane, dore Musekeweya ituri imbere nta mpamvu yo kugira ubwoba, abafashe icyemezo mbere bamaze kudusigaho intambwe uretse ko natwe tuzabashyikira urugendo rwacu nituruha icyerekezo, ibibi twivurugusemo ni byishi, ingaruka zabyo nazo dushobora kuzibera abahamya, nimucyo rero tugendere kubagezeyo n'abamaze guhitamo kugirango natwe dusige icyo kibi, urugendo ruroroshye kandi rurashoboka, banguka wisigara.
493 Ndisanze Ildephonse I Manyagiro, Gicumbi
Sun, 25/Nov/2018, at 6.15 am
Ntuhamagariwe gukora ibitangaza, ntuhamagariwe gukora ibyananiye abandi, ahubwo uhamagariwe gukora ibyo abandi birengagiza kandi babishoboye, ngwino wubake amahoro, ngwino ubagarire urukundo, ngwino uvomere ineza n'ubumuntu, ibyo beshi barabyirengagiza kandi bitabananiye, ngwino rero wowe ugaragaze itandukaniro kandi ubere abandi icyitegererezo mu byiza byabihishe mu ububasha n'ubushobozi byabo.
494 Xavier Nsanzimana I Ngoma, Mu uburasirazuba
Sat, 24/Nov/2018, at 5.19 am
Ntaho ndabona urusaku rw'inyoni rutera igiti zirimo kugwa, iyi niyo mpamvu dukwiye kujya tureka bamwe nkaba Zaninka barakara bakivovomanga bakabikora kuko birangira nta kigezweho ariko rero biranababaje kuba umubyeyi yakwanga abe, akabafata nk'abajura, abanyamahanga n'abandi bose babi babayeho, ariko rero babyeyi nsoze mbabaza :Umukazana wanyu aba ataniye he n'umwanya wanyu mwibyariye mu nda?, ntimpusubize ahubwo mubitekerezaho.
495 UBWANDITSI BWA MUSEKEWEYA
Mon, 19/Nov/2018, at 4.04 pm
Mwiriwe ? Kuri liste y'abazaza gufata ibihembo byabo, hari aho twari twibeshye. Mukamurenzi Vestine uzaza ni uw'i Nyamagabe. Umuzi yamubwira akazaza ejo saa yine kuri La Benevolencija aho dukorera ku Kacyiru. Agize ikibazo yahamagara kuri 0788803816
496 Mukamurenzi vestine I Nyamagabe
Mon, 19/Nov/2018, at 11.12 am
Umuryango ubayeho neza nuko uba ufite amahoro mu urugo, kubana neza ni ukuba mwuje urukundo n'amahoro, mu gihe ibi byose bitabayeho amahoro mu urugo ntiyashoboka, kubana neza ntibyagerwaho, ishingiro ry'ibyiza byose bigerwaho ni amahoro, imodoka yanjye intwara ni amahoro, umushoferi wanjye nawe n'uwo, shishikazwa kd ushishikarize abandi gushaka no gutanga amahoro kugirango tugire umutuzo iwacu.
497 UBWANDITSI BWA MUSEKEWEYA
Fri, 16/Nov/2018, at 9.11 am
Muraho Bakunzi ba Musekeweya ! Tunejejwe no kumenyesha abagenewe ishimwe ry'icyumweru bakurikira, ko bazaza gufata ibihembo byabo kuwa 2 tariki ya 20.11.2018, ku Kacyiru aho La Benevolencija ikorera saa yine za mu gitondo. Abo ni : 1.NIYORUREMA Jean de Dieu (Rwamagana) 2.HARINDINTWARI Cyprien (Nyamagabe) 3.URIMUBENSHI Emmanuel (Rutsiro) 4.UWIYUBASHYE Felicien (Gasabo) 5.UWIZEYIMANA Leonie (Rulindo) 6.MUKAMURENZI Vestine (Rwamagana) 7.MUKANZIGA Vestine (Gasabo) 8.RUGEMINTWAZA David (Nyamasheke) N.B : Uwaba azi numero ya telephone y'umwe muri aba yamumenyesha iyi gahunda, cyangwa akatugezaho numero akoresha ayohereje kuri 0788803816. Murakoze. Ubwanditsi bwa Musekeweya.
498 Mugisha Rutsiro Samuel
Tue, 13/Nov/2018, at 1.28 pm
Ishuri ryo kwigiramo urukundo nararibonye, ishuri ryo kwigiramo kugira neza, guca bugufi, gusaba imbabazi hamwe no kuzitanga nararibonye, nta shuri numva ko nzasanga ahandi ririmo ibi byose atari ishuri ryo kwa Shema na Batamuliza, aha niho ho gutangirira ishuri ribanza ry'urukundo kugeza kuri kaminuza, aho niho nemeye guca bugufi nkigira, aha niho nemeye kurahurira Ubumenyi, ishuri nk'iri nasangamo byose kandi ntishyuye naribona he?, aho uzabona uzandangire ariko hazakugora kuhabona atari muri MUSEKEWEYA.
499 Byiringiro Jean Paul, I Rwamagana
Tue, 13/Nov/2018, at 5.09 am
Ubusanzwe ngo ntawuhana uwahanutse ariko burya biroroshye gutangira uwarugiye guhanuka kugirango adahanuka akagwa hamwe habi, ibiganiro mu babyeyi n'abana nibikorwe cyane, ababyeyi nimuganirize abana cyane cyane abakobwa kuko mu mikurire yabo bahura n'ibishuko byishi cyane, ba Kigingi hanze aha ni beshi, bararekereje mu kwangiriza ubuzima bw'abo bangavu maze bakica ahazaza habo hari kuzaba heza, bakica iterambere ryabo, iryanyu n'iry'igihugu, ikindi kandi nuko n'uwahanutse yahanwa akaganirizwa kugirango atazongera guhanuka bwa kabiri, tuganirize abakiri bato ku birebana n'ubuzima bw'imyororokere kugirango ibyo banyuramo byose baba babizi kandi babyitwaremo neza.
500 Ntirenganya Denis I Nyabihu
Mon, 12/Nov/2018, at 6.40 pm
Ni ibibazo mu urubyiruko, ni ibibazo mu urukundo rwo muri iki gihe, urubyiruko rwa none birarugoye mu kumenya uko rwitwara mu urukundo, ntirurazirikana ko ikosa rimwe mu urukundo rwabo ryabahagarikira icyerekezo cyabo cy'ubuzima bityo ibyari ibyiza / ibyishimo bikabaviramo amarira adashira, beshi bazi ko kugaragariza uwo mukundana ko umukunda by'ukuri ari uko bakorana imibonano mpuzabitsinde, rubyiruko nimusigeho muhindure imyumvire ndetse n'imyitwarire kugirango mubashe kugenzura ubuzima bwanyu, ikindi mutazi nuko burya iraha ry'akanya gato ryaborekera ubuzima.
501 Emmanuel Nsengimana w'i Kigali, Nyarugenge
Mon, 12/Nov/2018, at 5.57 pm
Ubushobozi bwawe bwakora byishi, ubushobozi bwawe bwakugeza kuri byishi, ubushobozi bwawe bwahindura byishi ku bwawe no kubw'abandi, gusa hari icyo nakwisabira :irinde ko ubwo bushobozi bwawe wabukoresha mu bibi, irinde kubukoresha mu bikorwa bisenya, irinde kubukoresha mu ubugambanyi, bukoreshe wubaka ibyiza kd biramba, bukoreshe urwanya ubuhemu, bukoreshe urwanya urwango, bukoreshe uharanira ubumwe bwa bose, bukoreshe ugaragaza itandukaniro ryawe naba baturanyi babi, bashimishwa no gusenya, gusahura, kugambana n'ibindi bibi nkabyo, nawe aho utuye ba a Gafarasi barahari, nawe aho utuye ba Bahizi barahari bityo rero koresha ubushobozi bwawe mu guhindura bene nk'abo kd wubake ibyiza wishimira.
502 Vestine Mukamurenzi I Nyamagabe
Mon, 12/Nov/2018, at 11.18 am
Umubyeyi arabyara, akarera uko ashoboye kose, agatanga uburere bwiza uko abishoboye yewe ndetse akarenza n'ubwo yahawe ariko kuko umugani nyarwanda ugira uti inda ibyara mweru na muhima bikarangira inda imwe ivutsemo ba Bahizi na Batamuliza Abavandimwe babiri ariko batandukanye mu mico, mu ngiro, mu mvugo no mu miterere, gusa nanone hari ubwo ababyeyi nabo baba atari shyashya ku uburyo usanga uburere bubi umwana akurana abukura ku babyeyi be, bakagira bati, inyana ni iya mweru, cyangwa se imfura nase barangana, icyo nshaka kugarukaho ni iki :nimucyo babyeyi tugaruke ku isoko, dusubire ku ishyiga tunoze uburere duha abana bacu kandi tubatoze urukundo, umwana warezwe neza atera Ineza ababyeyi kandi bikaba n'ishema ku uwahawe ubwo burere.
503 Nsengiyumva Vumilia Jean claude, akarere ka Gisaga
Mon, 12/Nov/2018, at 5.43 am
Ibihe byose bigira AB'UBU, nta gihe kigeze kibaho kitagira ab'ubu, nta gihe cyabayeho kidafite ba Zaninka, ba Fidusiya nabo ntabwo babyirutse ubu ahubwo bahozeho, ikibazo buri wese ashobora kwibaza ni kimwe "ese birashoboka ko dushobora guhindura ab'ubu, abo twita ngo ibibarimo ni karande tukabibakuramo?, birashoboka ko twazagira ingoma itagira ab'ubu?, ariko njye kubwanjye numva ko bishoboka, umuhate wacu mu gushishikariza abantu kumenya icyiza numva ko wagira uruhare rukomeye mu gukuraho iyo ngoma, numva ko bishoboka ko twazagira ba Zaninka bumvikana na bose batitaye ngo bakomoka aha, batuye aha, bavugana n'aba, nimucyo tubiharanire rero, nimucyo tubishyiremo imbaraga kugirango bishoboke maze icyo twagize karande gihinduke amateka, nta ab'ubu bo guhemuka.
504 Habineza Jean bosco, akarere ka Ngoma, Rusumo
Sun, 11/Nov/2018, at 6.50 pm
Abari beza nibo bari guhinduka babi, abari ababi nibo bari guhindukamo abantu beza, ba KIGINGI bari kutwereka urundi ruhande rushya rw'umutima wabo, ba Mbarubukeye nabo bari kutwereka roho ebyiri zitandukanye bityo tugatungurwa n'abo twizeraga ko batubereyeyo, ariko kandi ni ibyo kwishimira ko ba Samson nabo bari kutwereka ko umutima wa kimuntu bawufite, ni byiza kubona uwari warokamwe n'ikintu kibi bahindutse bakaba abandi bashya, ni byiza ko hari abari ku uruhembe rw'izo mpinduka nziza kandi nanone bakaba badacibwa intege n'ababereka urundi ruhande rubi ahubwo bakihutira kubagarura, inama yazimiye izagarurwa mu zindi kandi ibyishimo bizaba byose l Muhumuro, Bumanzi, Mugereko, l Bugo n'iwacu ku urusumo.
505 Bamporiki noel I Nyamasheke
Sun, 11/Nov/2018, at 6.45 pm
Turizihiwe kuko dufite uwatwizihije, turanezerewe kuko dufite uwatumye tugira ibyishimo, nibyo koko ngo ufite umusegura agonda ijosi, niyo mpamvu natwe turyama tugasinzira kuko dufite umurinzi utubereyeyo, wenda wowe uzamwita umuzamu, biterwa n'icyo ubona akumariye ariko icyangombwa nuko ubona ko Musekeweya hari uruhare ifite mu kuba ubuzima bwawe buhagaze neza nkuko ubishaka, guma muri uwo murongo rero, komera ku gicaniro kandi uzirinde kwibagirwa icyatumye ugira ibyo byishimo.
506 Bamporiki noel I Nyamasheke
Sun, 11/Nov/2018, at 6.45 pm
Turizihiwe kuko dufite uwatwizihije, turanezerewe kuko dufite uwatumye tugira ibyishimo, nibyo koko ngo ufite umusegura agonda ijosi, niyo mpamvu natwe turyama tugasinzira kuko dufite umurinzi utubereyeyo, wenda wowe uzamwita umuzamu, biterwa n'icyo ubona akumariye ariko icyangombwa nuko ubona ko Musekeweya hari uruhare ifite mu kuba ubuzima bwawe buhagaze neza nkuko ubishaka, guma muri uwo murongo rero, komera ku gicaniro kandi uzirinde kwibagirwa icyatumye ugira ibyo byishimo.
507 Ndisanze Ildephonse I Manyagiro, Gicumbi
Sun, 11/Nov/2018, at 4.45 am
Ntabwo naje nisanga kuko nasanze umuryango, ntabwo naje ndi nyakamwe kuko nasanze ndi mu bavandimwe, nasanze nkikiwe n'ibiganza byiza kandi byuje impuhwe n'urukundo, kubyirukira mu umuryango nk'uwa Gasore na Chantal, ugasanga ufite ba Nyogosenge nka Batamuliza, ukagira amahirwe yo kugira ba so wanyu nka Rutaganira n'abandi, uba ufite umuryango wuzuye kandi uzagutoza ibyiza byose byagufasha kuba uwo wifuza kuba we uzigirira akamaro kandi ukakagirira n'abandi, ngiyo Impamvu ntisanze rero, ngiyo Impamvu ntari njyenyine, nzakomeza nanjye kuba uw'ingenzi mu bandi, nzakomeza kugerageza kuba umugabo kandi nzaharanira gusigasira ibyiza nasanze mwagezeho dufatanye no kubaka ibindi.
508 Sewabeza Simeon ku Nkombo mu uburengerazuba
Sat, 10/Nov/2018, at 3.23 pm
Nta mutavu w'ijambo ubaho, ijambo ryose ryarenze ururimi rishobora kubaka cyangwa se rigasenya, niyo mpamvu abanyarwanda bagize bati :"akarenze umunwa karushya ihamagara", ururimi rwacu akeshi nirwo rutubera nyirabayazana w'amagambo mabi duhora tuvuga, kwa gukaraga ururimi inshuro zirindwi batubwira gukora mbere y'uko tuvuga akeshi bikorwa na bake, naho ubundi abeshi ibije byose turavuga hatabayeho kuyungurura no gusesengura, ayo magambo tuvuga rero hari ubwo atugarukira kandi akazana ubukana, ibyo twavugaga duseka, tukabyibuka turira!!, ese ko twahawe ururimi ngo turugenge, twaruherewe ngo rutugenge?, nibyo Gafara?, ururimi rwacu turarugenga cyangwa ruratugenga?, nitwemera rero ko rutugenga, tumenyere no kwakira ibyo rutuzanira kuko akaje karemerwa
509 Nshimiyumuremyi Grace, Kiruhura, Huye
Sat, 10/Nov/2018, at 5.08 am
Ese iyo ijisho riza guhorerwa ijisho, iryinyo rigahorerwa iryinyo, ntibyari kurangira abantu twese tubaye impumyi, ndetse naba mapengu ariko siko byaje kugenda kuko haje kuvamo abafite imitima ibabarira maze bagirirwa nabi bakarenzaho bagatanga imbabazi, niyo mpamvu naba Nyirandatwa bari muri abo bakaba batareba ibibi bakorewe bakababarira ubutagira inzika, natwe tumenye kubabarira kandi tugire urukundo kuko isi ibaye itagira abantu bagira urukundo byarangira twese tubaye inyamaswa.
510 Kabera Eugene mu Ruhango
Fri, 09/Nov/2018, at 7.22 pm
Nutinda ku byanjye, uzakererwa gukora ibyawe kandi ibyanjye nabirangije niturije, akeshi nubwo tubwirwa gutahiriza umugozi umwe hari ibidatahirizwa umugozi umwe, ahubwo umwe wese akaba azi ko ariwe ugomba kubazwa ibyo yakoze ku giti cye kandi akagaragaza n'umusaruro, hari ubwo biba ngombwa ko buri wese yerekana ubushobozi bwe, bityo rero igihe bibaye ntugatinde kuby'abandi ahubwo jya ushyira umuhate ku byawe ubirangize kare utarangariye abandi kuko hari ubwo bishobora kuba kandi bo barangije ibyabo, gukora ibyiza ntibisaba kubirebera ku bandi kuko ni inshingano buri wese agomba kuzuza kandi neza, ntukabanze rero kurebera ku bandi ahubwo jya usoza ibyawe mbere maze ubone kureba aho abandi bageze.
511 Uwitonze Eupharasie I Nyamagabe
Fri, 09/Nov/2018, at 7.17 pm
Mu ubuzima buri wese asarura aho yabibye, utabikoze gutyo akeshi nuko aba yibye iby'abandi kandi uwo si umuco mwiza twashyigikira, ubundi ubibye urwango nirwo asarura, ubibye urukundo nirwo asarura, none rero dushyire ku umunzani turebe :ko abantu babiri bari kugendana kandi barabibye ibintu bitandukanye, umwe ni Mugiraneza undi nawe ni Semwaga, none ko aba bantu bombi bafatiwe n'isari n'inyota mu nzira, aho bose aho bazajya kwaka ifunguro bazakirwa bose cyangwa Mugiraneza azahabwa karibu maze Semwaga avugirizwe induru?, harya ubwo azaba asaruye iki?, njye ndahamya ko azicirwa n'inzara I musozi kandi Mugiraneza anezerewe, ku bwanjye rero nanjye ndumva nabiba urukundo maze urwango nkaruharira ba Semwaga, nawe amahitamo ni ayawe.
512 Mugisha Samuel w'i Rutsiro
Fri, 09/Nov/2018, at 5.34 pm
Mpa umwanya tuganire, mpa umwanya nkwisanzureho, CA bugufi unyumve ndabizi ko ufite byishi wirukaho, ndabizi ko ufite byishi byo gukora ariko wigomwe gatoya nanjye ukanyumva waba utanze umusanzu ukomeye ku ubuzima bwanjye hamwe n'ubw'abanjye, dore nkuzaniye umutima umenetse ngo uwusane, nkuzaniye umutima wuzuye ibibazo ngo uwugarurire ihumure, nje nkugana kuko nasanze uruta abandi bose kandi nkwizeyeho ibisubizo byishi binyubaka kandi binyuze, umutima ufite ibikomere urawomora, uwatsikiye ukamushakira ubwungo bwo kumuvura, indwara nyishi z'imitima warazikijije, none ni ukubera iki njye ntakwisunga?, mpa Umwanya Musekeweya tuganire.
513 Emmanuel Mugenga w'i Karongi
Fri, 09/Nov/2018, at 5.31 pm
Burya abeza ntibagacike kandi ntibakabure, abeza ntibagasaze ahubwo bajye bahora ku uruhembe batureberere kuko nasanze badufatiye runini, ba Muzatsinda baragahora bibaruka abandi ba Muzatsinda kd ba Shema baragahora ari abasore igihe cyose, umutima mwiza mwifitiye iyaba watangwagaho umurage ngo natwe muzaturage kuri iyo neza, urwanda rutewe ishema no kuba rubafite kandi intambwe zanyu ziragahora zijya mbere ariko zidasize izacu, kuko mudusize twacika intege tukananirirwa aho tugeze, ibiganza byanyu nibihore bigaba imigisha.
514 Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru
Fri, 09/Nov/2018, at 5.29 pm
Ese ko habayeho Rutaganira mushya, hakaba harabayeho Gasore mushya, tukaba twarabonye Gakwaya utandukanye n'uwo hambere, haba hasigaye igihe kingana iki ngo tubone Zaninka mushya?, ni ukuri njye iki gihe ndagitegereje, mfite amatsiko meshi cyane kandi nizeye ko azashira, nkeneye Zaninka mushya, mu bitekerezo bishya, imikorere ye ikaba itandukanye n'iya none, kandi ndimo kubyiyumvamo ko biri hafi, sinzi umunsi n'igihe ariko ndabizi ko bizaba, aya matsiko yanjye ahishe byishi ariko umunsi byasohoye,... Ahaaa!!!, reka ntegereze.
515 Muhizi vital ku Kamonyi
Thu, 08/Nov/2018, at 5.36 pm
Niba habaho n'ibirezi byishi, twe tuzi ko twambaye ikirezi kera, kuko wenda birashoboka ko haba hariho n'ibyirabura, bimwe bibangikanwa kandi bikuzura n'umwijima, twe turamurikiwe ntibikwiye rero ko tuba inshuti n'umwijima, ntibikwiye ko tuba inshuti n'ibikorwa byirabura, Musekeweya mubyo yaje kutwigisha ibyo ntibibamo kandi ntibishyigikiye, icyo dusabwa ni ukugaragaza ikirezi twambaye, ni ukugitaka ibikorwa byiza kandi tukagisegura urukundo, Ubuntu twagiriwe ntitukabupfushe ubusa kuko hari beshi bifuza kugira amahirwe nk'ayo twagize bakayabura, tube abo dukwiye kuba bo kandi twigishe ibyo turibyo aho kwigisha ibiturimo.
516 Uwera salome, Rusatira, Huye
Thu, 08/Nov/2018, at 11.48 am
Nibyo koko indangagaciro zikwiye kuranga umunyarwanda nyawe nizo zikwiye gushyirwa imbere hagamijwe kubaka no kurema umunyarwanda nyawe, wuje urukundo, impuhwe, imbabazi n'ubumuntu, uwajya kure y'ibitekerezo bya Padiri yaba agiye kure y'ukuri, intego yanyu nyamukuru nibe iyo kwimakaza urukundo, abanyarwanda turangwe n'ubumwe, ubuvandimwe n'ubunyangamugayo, tube abanyarwanda bifuzwa kwigirwaho na beshi kandi duharanire ko aho tugeze dushimwa kubw'ibikorwa byiza bituranga.
517 Kubwimana Jean marie vianney, akarere ka Kamonyi
Tue, 06/Nov/2018, at 7.46 am
Abo twize mu ishuri rimwe, abo twaherewe uburere hamwe, abo twavomye ku isoko imwe, abo twoteye ku gicaniro kimwe, nizeye ntashidikanya ko mwese mugisigasiye impanuro twahawe, nizeye ko mugicigatiye inama twahawe kandi mukomeje kuzibyaza umusaruro, ayo ni amatarena twahawe kandi duhora tubazwa umusaruro wayo, byaba bibabaje ko waba warahawe amazi meza ariko wowe ukaba uvomera abandi ibiziba, byaba bibabaje ko wagiriwe inama nziza zikubaka ariko wowe ukaba uhora ushuka abandi aho kubafasha nkuko wafashijwe, ko Musekeweya yatwitangiye njye nawe, ni kuki wowe utitangira abandi? Twibaze twitonze.
518 Nzahumunyurwa celestin, akarere ka Nyamagabe
Mon, 05/Nov/2018, at 5.50 pm
Ese kuba Nyamagabe iri mu ntara y'amajyepfo, amajyepfo akaba ari intara y'u Rwanda, ubu ibi bikwiye gushyiraho rya hame rivuga ko utuye mu uburasirazuba ari umunyamahanga kuri njye?, ibi bivuze ko utuye mu uburengerazuba dukwiye kwangana kugeza n'ubwo twamarana?, ngo za Mugereko, za Bugo, za Bumanzi nacyo bapfana bityo gutemana no kuryana nibyo bikwiye kwimikwa bigashyirwa imbere tukibagirwa ubumuntu, urukundo n'ubumwe kuko aribyo bihatse ibindi?, oya kuryana tubisezerere, aho dutuye hatandukanye siho hagomba kudukururira amahari kd aribyo byagatumye ahubwo dukumburana, tugasurana nk'abavandimwe, ntabwo aho ntuye ariryo tandukaniro ryanjye nawe, reka ahubwo tubagarire ubuvandimwe, duhuzwe no kugenderana kandi niduhura dusuhuzanye kuko burya ngo Mwaramutse iraguma.
519 Ngendahayo Theogene, I Mata, Nyaruguru
Mon, 05/Nov/2018, at 5.24 am
Igiti cyiza cy'inganzamarumbo nicyo basoromaho amashami, mu ubusitani higanjemo imbuto nyishi z'amako yose, nyamara siko zose zidufitiye umumaro, mu kuzisoroma bisaba gushishoza, bisaba kugisha inama no kureba neza, izidufitiye akamaro nizo nkeya ugereranyije n'izihari, izo zifite akamaro ni ingenzi mu ubuzima bw'uwazisoromye, ni ingirakamaro mu mitekerereze n'imikorere yacu, nakwifuriza kuzahitamo neza igihe uzaba ugeze mu ubusitani, ndagusaba kd ko nuhitamo neza uzagaragariza abandi icyo giti cyiza kd cy'ingirakamaro, ntikigoranye cyane kukimenya kuko kiriranga, cyagiriye beshi akamaro gihindura ubuzima bwabo, nanjye kd sinisize kuko nasanze Musekeweya ariyo gisubizo ku ubuzima bw'uwariwe wese wihebye.
520 Mugisha Rutsiro Samuel
Mon, 05/Nov/2018, at 5.18 am
Umuryango niwo shingiro ry'imibereho yawo ubwawo, niwo ugomba kwishakamo ibisubizo by'ibibazo ugenda uhura nabyo kandi mu gihe bicaye hamwe bafatanya mu gushakira no gufatira hamwe ingamba zihamye zizamura imibereho y'abawugize, mu umuryango wumvikana kandi habamo umukuru w'umuryango, mu gihe uyu ahari bitewe n'ishingano yahawe kandi akazihererwa mu uruhame hari ubwo iyo ubwumvikane bwanze akoresha itegeko kugirango hagire ikibazo runaka gikemurwa hagire kandi n'ibindi bifatwaho umwanzuro mu gihe biri gukurura gukimbirana, yaba umuryango wo kwa Munyemanzi, yaba umuryango wa hano iwacu I Rutsiro, haba n'aho iwanyu nimureke imbaraga zacu tuzishingire mu umuryango, dushyire hamwe, duhuze imbaraga kandi mu ubufatanye n'ubwumvikane bwacu dushake icyateza imbere umuryango turwanya amakimbirane, ishyari n'umwiryane.
521 Noel Bamporiki I Nyamasheke
Sun, 04/Nov/2018, at 5.51 pm
Reka twiganirire n'ubundi ngo ukuri gushirira mu biganiro, Ese koko kugira nabi biravukanwa cg birigwa?, sinzi igisubizo kiri hagati y'ibi bintu byombi kuko uzasanga hari uhemuka kuva mu ubuto bwe kugera ashaje, hakaba n'uhemuka yaramaze gukura ugakeka ko yabitojwe, ark rero ikirenze ibi nuko ntaramenya inyungu zo guhemuka, sinzi niba ari ubucuruzi bwunguka cg c bubeshejeho bene bwo, hari unyagirwa n'imvura akavuga ko yayitejwe na mugenzi we maze nawe agashaka uburyo azihimura, ese koko Umuntu yateza undi imvura?, none c iyo mvura yagwa ku urugo rw'umuntu umwe gusa ntigere ku bandi?, niko c bavandimwe banyarwanda ubwo koko mubona icyerekezo dufite ari ikihe, ese ubundi turapfa iki?, nyibwirira nkuteze yombi, wenda uri igisubizo cy'ibibazo mfite, ukaba uwampa impanuro ikwiye ikindi kandi umbwire Impamvu dushaka gutera ikirenge mucya ba Zaninka kandi naba Batamuliza bari hafi kandi batwigisha ibirenze ibyo twavoma kuri Zaninka.
522 Ntirenganya Denis I Nyabihu
Sun, 04/Nov/2018, at 5.44 pm
Nyamara burya abeza batagira inenge bariho, ndumva nshaka kunyomoza uwaciye umugani agira ati :nta mwiza wabuze inenge, ngo na nyirahuku igira amabinga, none se ngendere muri icyo kigare kandi hari aho mbona bikocamye?, ubu se mpirahire nterure ngira nti Muzatsinda uri mubi, uri umugome uri shitani kandi ntarabona n'uwo yasitayeho?, ntarabona n'uwo yasagariye koko, none nanjye mbifate uko nabisanze?, oya rwose akariho karavugwa niyo mpamvu ibyiza mbona nzabivuga, ukuri namenye nkaguhagararaho kandi n'ikibi nshoboye kurwanya nkagikumira nivuye inyuma, niyo mpamvu ngira nti abantu beza babaho kandi bazahoraho, Muzatsinda azataburuka ariko hasigare n'abandi.
523 Sewabeza Simeon ku Nkombo
Sun, 04/Nov/2018, at 5.42 pm
Ese niba narasanze amahoro ni kuki njye nayasenya?, niba narasanze urukundo, ni kuki njye nabiba urwango?, ni kuki umuco mwiza nasanze nawuhindura ico nkawusibanga kandi warakujije ba Sogokuruza naba Nyogokuruza, bakawuraga n'ababo?, ntibikwiye ko arinjye uba iciro ry'imigani, ntibikwiye ko arinjye wasenya ibyagezweho kandi ababigizemo uruhare baravunitse cyane, ahubwo nkwiye kuba umusemburo w'impinduka nziza, mparanira gusigasira ibyagezweho, ndwanya ikibi cyose nivuye inyuma kugirango nanjye nzajye mvugwa mu bandi ko hari itafari ryanjye mu byiza abandi bazaba bafite.
524 Maniriho Desire
Sun, 04/Nov/2018, at 7.19 am
I kirehe turabakunda cyane dukunda ukuntu mutugezaho amasomo meza
525 Nsengiyumva Vumilia Jean claude, akarere ka Gisaga
Sun, 04/Nov/2018, at 6.22 am
Umubyeyi mwiza ni uzirikana ku nshingano ze ni utanga urugero rwiza kd uburere buboneye akabukwirakwiza hose uko bishoboka,ni inshingano zisigaye zarananiye ababyeyi bamwe na bamwe kuko hari abasigaye bifata nk'abana ukibaza niba barabyaye bikakuyobere,mbega icyerekezo turi guha u rwanda,mbega inzira turi kugana!,mubyeyi,ese wowe aho ibyo ukora bikwemerera kwitwa umubyeyi i rwanda?,isuzume nusanga utabikwiye wibaze impamvu kd utangire guhinduka none,haranira ineza
526 Umubyeyi Vestine Mukamurenzi, akarere ka Nyamagabe
Sun, 04/Nov/2018, at 6.14 am
Kuki umubyeyi w'ubu atagitera ishema abe nk'uko abo hambere byari bimeze?, ibi ndabivuga kuko nanjye ndi umubyeyi, ubundi umubyeyi wo hambere yari byose mu umuryango, yashoboraga kuba igisubizo cya nyuma kube, akaba umuyoboro w'impinduka nziza, akaba ukebura abandi mu urugo rwe no hanze yarwo kugeza n'ubwo yarengaga imbibi akitwa umubyeyi wa bose muri cellule, secteur na komini dore ko ariyo mazina yakoreshwaga mbere, ariko umubyeyi wa none yarahindutse pe, Ndashima Zaninka ko ariwe wabibonye mbere maze agafata iya mbere mu kugaragaza ubuzima tubamo bwa buri munsi agamije kureba ko twabuvamo tugahinduka, tukongera kuba ibisubizo by'umuryango aho kuba ba Nyirabayazana b'ibibazo umuryango uhura nabyo, nitwe ndorerwamo nziza z'abavuka none, ababyiruka n'abageze igihe cyo gutera ikirenge mu cyacu bashinga izabo, nitutaba ababyeyi b'icyitegererezo rero nta murage ukwiye tuzaba duha abo bafite ibyo batwigiraho kuko nabo bazakora nk'ibyo babona dukora, dusubire ku isoko, tuvome urukundo ruranga umubyeyi ukwiye, kandi tumare inyota n'abandi bose bazaza batugana bashaka amazi amara inyota y'umutima
527 Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru
Sun, 04/Nov/2018, at 6.13 am
Waje ukenewe kandi waziye igihe, waje nk'umwana w'imfura mu umuryango, ubusanzwe mu umuryango uwariwe wose umwana w'imfura aba ategerejwe cyane, avuka yariteguwe kandi akaba afitiwe amatsiko kandi arenze ay'abandi, gusa nanone twe ntitwavuga ngo twari tugufitiye amatsiko kuko ntitwari tuzi ko uzaza iwacu mu Rwanda, gusa uko waje nuko waje ukemura byishi kandi byari bimaze igihe kirekire (kubaka no kugarura ubumwe mu banyarwanda), n'ubwo bavuga ngo nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingombyi, wowe imyaka 14 ishyira 15 ingombyi warayuzuye kuko wakoze ibirenze ugereranyije n'igihe umaze, ni wowe mfura muri twe, ni wowe mukuru w'imiryango myishi kuko ni wowe Mujyanama mukuru, tuzakomeza kugutega amatwi no kumva impanuro zawe kandi nibidukundira natwe tuzabera imfura abandi.
528 Nyandwi alphonse Ruhango
Sat, 03/Nov/2018, at 6.50 pm
Iwacu ni amahoro kuko twayaharaniye kandi tukaba tuzi akamaro kayo kuri twe, mu ubuzima bwacu bwa buri munsi, iwanyu ni intambara zidashira kuko mutamenye gushaka no gusigasira amahoro ngo maze muture mutekanye, iwacu harangwa urukundo, iwanyu hahora umwiryane, iwacu harangwa ubwumvikane, iwanyu hahora ishyari, urwango n'ubuhemu, ese ko igihe cyose mumaze muri ayo makimbirane nta nyungu mwakuyemo, namwe mwashakishije icyiza gihatse ibindi kd mugaharanira ko ibyo mwabayemo igihe kirekire byaba amateka!, ni inama nabagiraga kandi nimuyikurikiza muzabona inyungu nyishi.
529 Nyandwi alphonse Ruhango
Sat, 03/Nov/2018, at 6.49 pm
Iwacu ni amahoro kuko twayaharaniye kandi tukaba tuzi akamaro kayo kuri twe, mu ubuzima bwacu bwa buri munsi, iwanyu ni intambara zidashira kuko mutamenye gushaka no gusigasira amahoro ngo maze muture mutekanye, iwacu harangwa urukundo, iwanyu hahora umwiryane, iwacu harangwa ubwumvikane, iwanyu hahora ishyari, urwango n'ubuhemu, ese ko igihe cyose mumaze muri ayo makimbirane nta nyungu mwakuyemo, namwe mwashakishije icyiza gihatse ibindi kd mugaharanira ko ibyo mwabayemo igihe kirekire byaba amateka!, ni inama nabagiraga kandi nimuyikurikiza muzabona inyungu nyishi.
530 Xavier Nsanzimana I Ngoma, Mu uburasirazuba
Sat, 03/Nov/2018, at 6.44 pm
Kimwe mu biranga inzu nziza nuko iba yubatse ahantu heza, yubatse neza kd ifite amarangi meza kandi yakozwe n'uruganda ruzwi runemewe cyane, ibi rero ni nabyo bagakwiye kuranga umutima mwiza, kuba wubatse mu umubiri muzima, ufite Ibitekerezo bizima kandi bifite icyerekezo, kuba uhorana amarangamutuma yo gukora ibyiza kandi ukarazwa inkera no kubigeraho, roho nzima burya itura mu umubiri muzima, gutekereza neza birashoboka ko byaba kuri buri wese ariko ibi bisaba kudashukwa n'ibikorwa by'umubiri, tukigengesera ku ngeso mbi udukururira zituma dukora ibidatunganye, dutuze imitima yacu mu mazu meza kugirango dutekereze neza kd dukore ibikwiye.
531 Nzayisenga venant I Rubavu
Sat, 03/Nov/2018, at 5.38 pm
Ntihakwiye kugwa neza uwabuze uko agira, Ubuze uko agira niwe ugwa neza, ubuze uko yifata yifata uko abonye, ubuze icyerekezo kd anyura aho abonye kuko nta nzira aba abona imurutiye izindi, gusa amahirwe aba amwe mu ubuzima kuko n'ubundi ngo aza rimwe, beshi twarayabonye tuyatera inyoni, beshi twabonye uko tugira ark ntitwabikora, beshi twagiriwe ineza ark turayirengagiza, wenda njye natojwe ibyiza ark sinabiha agaciro, ntozwa gusaba imbabazi ark numva ko ntacyo bivuze, ntozwa gutanga imbabazi ark numva ko ntawe nzirukira, ibyo byose umwalimu Musekeweya yabitwigishije mu gihe kitari gito cy'imyaka 14 yose, twanze guhinduka maze nawe abura uko agira agwa neza yanga kuduta mu kangaratete, iwacu I Rubavu naho iyo nkuru nziza yarahageze ark twavuniye ibiti mu matwi, ese tuzireguza iki?, nanjye nta gisubizo mfite ariko ndagishaka, reka mbishyiremo ingufu bizakunda.
532 Kabera Eugene mu Ruhango
Sat, 03/Nov/2018, at 5.38 pm
Ese urugamba turwana tuzarutsinda?, niba tuzarutsinda se bizadusaba igihe kingana iki?, ese aho ntidushobora kuzacika intege kandi abo turwana nabo bagikomeje umurego?, dore duhanganye n'intambara y'amagambo, duhanganye n'abafite ururimi rutyaye mu gukwirakwiza ibihuha, iyo bigeze mu bikorwa ho barasya batanzitse, mureke abo dufatanyije urugamba dukaze kandi dukomere ku ntego, ubushobozi bwa ba Gafarasi si bwishi cyane ku uburyo duhagurukiye rimwe baduhangara, imbaraga zawe ziteranye n'izanjye twatsinda kandi dushobora no kuganza ba Gafarasi tukabigarurira bakaba abafatanyabikorwa bacu, amahoro tuzayageraho dufatanyije twese kandi abashyize hamwe Imana irabasanga.
533 Nsanzimana Valens I Nyakariro
Sat, 03/Nov/2018, at 5.29 pm
Umuntu agira ubushobozi bwishi, ndahamya neza ntashidikanya ko usibye Imana yo nyir'ibiremwa byose bibaho, nta kindi kinyabuzima kirusha njyewe, wowe, n'abandi bose ubushobozi, ariko ikibazo nuko hari aho ducika intege, kuki iyo tugeze aho duhamagarirwa kurwanya ikibi dutsindwa?, kuki tunanirwa kurandura urwango kandi tugashobora kuruteza, tukarubagarira, tukarwuhira, tukanarukuza kugera ku urwego twifuza?, ubushobozi bwo kurwanya ibibi kuki bufitwe na bake muri iyi si?, nkuko dushoboye byishi, nimureke n'ibi bibazo bitwugarije by'urwango tubihagurukire, tubirandure mu mitima yacu tubisimbuze umutima ukunda kandi kuri njye ndumva bishoboka, nawe kandi birashoboka, ahari ubushake n'ubushobozi buraboneka.
534 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Sat, 03/Nov/2018, at 3.50 pm
Nawe umbwire ko ariko ubibona, ubu buzima burantangaza ariko kandi bukanyigisha byishi, ni kuki ibyacu buri gihe bihora ari insimburane?, uyu munsi urakora ibyiza ariko ejo ukabizambya ubisimbuza ibibi, uyu munsi ni Kigingi ugaragaza imyumvire yagakwiye kwigirwaho na beshi ariko ejo ugasanga ni Kigingi ugutunguye akakwereka urwego ruri hasi, rumugaragaza nk'undi muntu ukwiye kwegerwa agafashwa kandi akongera guhabwa amasomo meshi mu kunoza no kuvugurura imitekerereze ye, ubwo buzima nibwo mbona duhoramo, abahora mu umurongo umwe ni bake ku uburyo hari n'ubwo wakora urugendo rurerure ugiye kubashaka kandi ukaruhira mu nzira, ubu buzima bw'akazuyaze rero sinjya mbwishimira, wowe watangiye umurongo mwiza wo gukora ibyiza, ni kuki bucya ukabisimbuza ikibi, oya wintenguha guma muri icyo cyerekezo kandi ufashe n'abataramenya ibyiza kubigeraho.
535 Muhizi vital ku Kamonyi
Sat, 03/Nov/2018, at 3.48 pm
Mwana wanjye, ndagukunda ariko umugore wawe ndamwanga!!!!, harya ubwo abazi ubwoko bw'urukundo, urwo barwita ngwiki?, ese ni ukubera iki, urukundo rutogera ngo rusange naba Zaninka batarugira?, aho bazumva ko kuba abantu batuye ku misozi itandukanye bitavuze ko ari bamwe?, aho bazumva ko umukazana wawe nawe aba yaramaze kuba umwana wawe?, ntegereje icyo gihe, ntegereje ko mu mitwe y'abantu nkabo hazazamo impinduka zigaragara maze ahari urwango rwo mu magambo no mu bikorwa hakaza urukundo, ndumva nifuza kuzabona Zaninka mushya, ndumva mbifitiye icyizere kandi izi nzozi zanjye zizaba impamo, reka twese tubiharanire kd tubishyiremo imbaraga kugirango ibyo kwangana bizasigare ari amateka muri ba Zaninka n'abandi baturanyi tubona iwacu.
536 Muragijimana jean de Dieu, akarere ka Ngororero
Sat, 03/Nov/2018, at 3.48 pm
Uwatoje neza nakomeze ubutoza, uwareze neza nakomeze umujishi kandi akomeze kuba Nderabakura, dore urwanda rwacu rukeneye abatoza beza, urwanda rwacu rukeneye abarezi beza bafata abana nk'abantu bazavamo abantu bakomeye kandi bakabatoza ibyiza bizatuma bagera kuri iyo ntego, umwana wese umufashe nk'uwawe, ukamutoza imico myiza yuje indangagaciro na kirazira biranga umunyarwanda nyawe, ukamurinda ikibi hamwe n'icyamukururira ikibi, dukeneye ba Muzatsinda b'ejo hazaza, dukeneye ba Batamuliza bo batazariza abato bose kandi dukeneye urwanda rwuzuyemo ba Shema buje ishema mu bandi.
537 Habineza Jean bosco, akarere ka Kirehe, Rusumo
Fri, 02/Nov/2018, at 7.41 pm
Dore iby'ejo bikora abejo, none ni kuki ibyo uteganya gukora ubishyira ejo kandi ahawe ari uyu munsi?, kuki ejo aribwo uvuga ko uzahinduka ugakora ibyiza, kuki uvuga ko ejo aribwo uzakora ibinyura beshi, dore ko bose byo utabishobora kandi uzi neza ko ahawe ari uyu munsi?, njye rero sinje kuguha icyerekezo cy'ibyo wagakwiye gukora ariko tuganiriye nakubwira ko ibyiza bikorwa none kuko niho hawe kurenza ejo, njye sintaha ntakoze ibigomba, none se nawe nuko?
538 Uwitonze Eupharasie, akarere ka Nyamagabe
Fri, 02/Nov/2018, at 7.37 pm
Iby'isi ni ibanga ritaziguye, uzagire neza wigendere Ineza uzayisanga imbere, uwo muzahura ushoboye kumufasha uzamufashe, uwo muzahura ubashije kumurengera uzabikore, umukecuru ukeneye amazi yo kunywa kandi ushoboye kuyamuvomera uzamuvomere maze wigendere, natangiye nkubwira ko iby'isi ari ibanga ritaziguye, muri make ntuzakore utegereje inyungu z'uwo munsi, ndaguha urugero :uramutse ugiye mu kabari ukabaza uwo uhasanze uti ese nguhe icupa uyu munsi, cyangwa uryihorere nyuma y'icyumweru nzaguhe abiri, ndakubwiza ukuri ko atazabikwemerera ahubwo azakubwira ati rimpe ndinwe none kuko amaraso y'umugabo ni amuraye ku umubiri, nawe rero nukora uko nta cyiza uzageraho cyangwa ngo ukigeze ku bandi, ahubwo jya uharanira ibyiza by'igihe kirambye, jya ukora ibyiza udategereje inyungu, igihe kizagera nawe cyangwa se abawe bakwiture/babiture ibyo wakoze kuko ineza ntihera
539 Ndisanze Ildephonse, Gicumbi, Manyagiro
Thu, 01/Nov/2018, at 7.55 pm
[[Iyabo ry'amagara ntirigendana n'umwasama]], ibi ntibyumvikane nabi, ngo beshi bavuge ko ntukanye, kuko uyu ni umugani w'umugenurano nkoresheje kugirango ba Maribori aho bari hose mbagenere ubutumwa, ubundi muri make ubuzima bwa muntu mbere na mbere bukwiye kwitabwaho na nyirabwo, abandi baza nyuma, iyo rero wowe ubwawe winaniwe, na ba bandi wari wiringiye ko bazakwitaho bagukuraho amaboko ku manywa izuba riva, none se ni inde utarisize wanogerejwe n'abandi?, unaniwe kugenga ubuzima bwe wabugengewe n'abandi ni inde?, muri make reka tuganire gatoya bavandimwe bashiki banjye nkunda :dore isi iriruka cyane, natwe nibyo dutozwa kwirukankana nayo kugirango itadusiga ark ikibazo gihari nuko hari abagerageza kwiruka nayo kandi batabanje kureba umuvuduko iriho n'uwo nabo bariho maze bikaba ngombwa ko bananirirwa mu nzira, urugendo watangiye rukaba imfabusa, ese aho uzaba wararuhiye iki, igihe cyose wamaze wiruka ku bigusiga?, nibyo urukundo rubaho ark nitutazirikana ko tudakwiye kugengwa n'urukundo ahubwo twe dukwiye kurugenga nta kabuza tuzasamara, urukundo tutagenze nirwo rudukoresha ibidakwiye hanyuma hakazaba bimwe byo kwisana twasandaye, harya ubwo tuzaba turamiye iki?, inda zidateganyijwe ziri hanze aha kuki nta somo ziri kudusigira?, harya ba basore twirirwa twigaraguraho iyo bigeze mu kubabwira ko imbuto yinjiye badusubiza iki?, abo Kigingi yaraye ahaye igisubizo muramfashe guhanura n'abandi kd namwe abo byamaze kubaho mube abarimu beza, ubuzima bwanyu buri mu biganza byanyu, nibubacika buzasandara.
540 Mugisha Rutsiro Samuel
Thu, 01/Nov/2018, at 12.28 pm
Beshi bahitamo nyuma bakicuza ariko njye maze kubona ko ntazicuza, sinzicuza ko nahisemo guha Musekeweya icyicaro muri njye, sinzicuza ko ariyo nemeye kugira umujyanama mukuru, sinzicuza ko nemeye ko ingenda imbere ikamurikira nanjye nkakurikira urumuri rwayo, nzahora nishimira iteka uko nahisemo kuko guhitamo kwanjye kwanyubatsemo undi muntu kd ubereye kwitwa ukwiye mu bandi.
541 Nsengimana Emmanuel w'i Kigali, Nyarugenge
Thu, 01/Nov/2018, at 12.15 pm
Ese impuhwe zawe ziri he?, kuba uri umubyeyi wabyaye bigaragarira he?, ko mbona ungana abatarabyaye kd wowe ufite abana n'abuzukuru, ni iki kikuranga muby'ukuri?, urukundo nta rwo, gucisha make ni kirazira, kwihangana ntibikureba, uri nde muri make?, Umuhuza arakurusha kugira impuhwe, Umuhuza arakurusha kumenya agaciro k'umuntu, Umuhuza arakurusha Ibitekerezo, ese wowe impuhwe zawe ziri he?, nsubiza ndabigusabye, mfasha kuva mu urungabangabo kd umpe igisubizo cyinyuze, imbere y'abandi uri muntu ki?
542 Nshimiyumuremyi Grace, Huye, Kiruhura
Thu, 01/Nov/2018, at 12.13 pm
Imbwirwaruhame nyishi zidutoza kugira urukundo, imbwirwaruhame ruhame nyishi zidusaba guca bugufi, ark biragoye ko twakunda duheza bamwe, biragoye ko twaca bugufi dusuzugura abandi, nimucyo duce bugufi twubaha bose, nimucyo duhe agaciro buri wese ugakwiye, nimucyo dufatanye kwishakamo urwo rukundo kandi turugaragaze mu ubuzima bwacu bwa buri munsi, tube abantu tureke ubunyamaswa kandi twubake ubumuntu buruta uburyarya.
543 Mukamurenzi vestine, Umubyeyi w'i Nyamagabe
Thu, 01/Nov/2018, at 8.30 am
Igitondo gihire kd cyuzuye umugisha ku bakunzi mwese ba Musekeweya rwanda, ese iyo tuganira dutanga inama z'uko twagakwiye kwitwara mu mibereho yacu ya buri munsi, hari aho bigukura n'aho bikugeza?, cg c birashoboka ko tuba duta inyuma ya huye?, dukwiye kwigira ku bandi bamaze gutera intambwe inoze mu kubana neza na buri wese, dukwiye kwimika amahoro, ubumwe n'ubuvandimwe aho tuba turi hose, tube abanyamutima bibe aribyo tugira indangamuntu twitwaza
544 Uwera salome, Rusatira, Huye
Thu, 01/Nov/2018, at 7.53 am
Iyi modoka igenda nta feri iranshisha, iyi modoka igenda ititaye ku gaciro k'abayirimo inteye ikibazo, iyi modoka ndayibona ibikoba bikankuka, ndumva umutima utari hamwe, ndumva ntatuje kd ndashikagurika cyane, mfite ikibazo ko iyi modoka itazatugeza iyo twifuza kugana, mfite ikibazo ko uru rugendo tutazarusohoza amahoro, DORE IMODOKA MVUGA, imyitwarire y'urubyiruko muri iki gihe irampangayika, urubyiruko turi kugendera mu kigare, nyamara ukiyoboye ndarangaguza amaso hose nkamubura, mfite ubwoba ko iki kigare kituganisha mu nyenga, ikibabaje kandi nuko iki kibazo kitari kubonwa na beshi muri twe, ababibona rero nimureke dufatanye mu gushaka ibisubizo, nimureke dufatanye mu gushaka umushoferi ukwiye w'iyi bus yatannye cyane, iki kigare nidufatanya turakirwanya, kd nitwumva ko giteye ikibazo turafashanya mu gushaka umuti urambye, iyi modoka ndayireba nkarushaho guhangayika.
545 Mugisha Rutsiro Samuel
Tue, 30/Oct/2018, at 2.40 pm
Ejo hashize ntihakwiye gusa n'ejo hazaza, ibyo twanyuzemo ntibikwiye guhora aribyo bisobanuro by'ubuzima tubamo, wenda ejo hari habi, ntibivuze rero ko ahabi hashize hazaranga ahazaza, ahubwo hadufasha gutegura ejo heza, kuko ibi tubikuramo isomo rikomeye rituma dutegura uburyo tutazabisubiramo, mu gutegura ejo heza, tureba impande zose z'ubuzima, ibyatubabaje, ibyadushimishije, ibyatunanije,..., tureba kd kuri abo badukomokaho, tukitegurira nabo tubategurira, ntitwanze ko abana bacu bose baba ba UMUHUZA ariko kandi tumenye ko kugirango babe bo bitegurwa bitajya byizana.
546 Nzahumunyurwa celestin I Nyamagabe
Tue, 30/Oct/2018, at 2.38 pm
Isi dutuye twayihawe kugirango tuyigenge, twayihawe kugirango tuyigire nziza kurusha uko twayisanze, ariko se wowe iyo witegereje usanga ibikorwa byawe biri mu bituma isi irushaho kuba nziza cyangwa biri mu biyisubiza inyuma?, dore ni wowe ushoza intambara z'urudaca, ni wowe uhora ukurura umwiryane n'amatiku mu umuryango, ni wowe utera inkunga ibikorwa bibi kandi ugashimishwa no kubona abantu bamarana, ese aho urumva nihaba urubanza witeguye kuruburana ukarutsinda cyangwa uzemera icyaha utaburanye?, nuko rero nawe suzuma ibikorwa byawe, reba uko uhagaze mubyo ukora n'icyo bimariye abatuye isi, jya uzirikana iteka ku mpamvu nawe uri ku isi maze ukore ibikwiye.
547 Byiringiro Jean Paul, I Rwamagana
Tue, 30/Oct/2018, at 11.19 am
Aho kubita abaturanyi reka tubite abandimwe, aho kubita abanyamahanga reka tubite Abavandimwe, nitubita Abavandimwe bizatuma twobonanamo kandi twisanzuraneho, tuzafatanya byose bizira kwishishanya kandi buri wese ashyigikire ibyo mugenzi we amaze kugeraho, uwo wise umuturanyi umukinga byishi, uwo wise umunyamahanga umugendera kure, ark umuvandimwe musangira byose kandi mugafashanya muri byose, tube Abavandimwe kurenza abaturanyi, inzira ni ndende kugirango dutsinde kd ibanga ryihishemo ni ugufatanya.
548 Ntirenganya Denis I Nyabihu
Tue, 30/Oct/2018, at 11.16 am
Ibyo yambwiraga byose nabifataga nk'inama z'umubyeyi ku umwana, numvaga ko ari impanuro nziza kd zizamfasha mu ubuzima, nyamara sinarinzi ko yambwiraga byose nabifataga nk'inama z'umubyeyi ku umwana, numvaga ko ari impanuro nziza kd zizamfasha mu ubuzima, nyamara sinarinzi ko ari umubyeyi gito, nafataga ko anyubaka kd arimo kunsenya, we yibwiraga ko ari kunkorera ibyiza naho yandohaga mu nyenga, ntangiye kwitekerereza yakomezaga kumbwira ko ndi mu buyobe, ntangiye guhuza n'abandi ntibyamushimishaga na gato, yambereye ikigusha kd ariwe wari ukwiye kumbera igisubizo, birashoboka ko rero uwo wiringiye ariwe wagutenguha bityo tumenye kd twige gushungura mubyo tubwirwa byose. ari umubyeyi gito, nafataga ko anyubaka kd arimo kunsenya, we yibwiraga ko ari kunkorera ibyiza naho yandohaga mu nyenga, ntangiye kwitekerereza yakomezaga kumbwira ko ndi mu buyobe, ntangiye guhuza n'abandi ntibyamushimishaga na gato, yambereye ikigusha kd ariwe wari ukwiye kumbera igisubizo, birashoboka ko rero uwo wiringiye ariwe wagutenguha bityo tumenye kd twige gushungura mubyo tubwirwa byose.
549 Bamporiki noel I Nyamasheke
Tue, 30/Oct/2018, at 5.10 am
Ibyaribyo byose ufite ikarita ikuranga, sinshatse kuvuga ko ikarita ikuranga ari iyo wambaye mu gatuza kubw'akazi ukora, cg c indi myanya runaka, oya kuko bibaye ibyo haba hari abatagira amakarita nk'ayo kuko nta kazi bagira, byakabaye byiza, byakanyuze buri wese, byakaranze buri munyarwanda wese kuba waba urangwa n'ikarita y'ubumuntu, aho ugeze hose bakagusomamo urukundo, bakakubonamo amahoro, haranira kugira ikarita nk'iyo, haranira kugira icyangombwa nk'icyo, uzanyurwa n'uwo uriwe kurenza ibindi byose bibaho.
550 Habineza Jean bosco, akarere ka Kirehe, Rusumo
Tue, 30/Oct/2018, at 5.04 am
Buri wese yifitiye urufunguzo rw'ubuzima rw'icyumba cye, icyo cyumba nibwo buzima bwe, uburyo duhitamo ibyumba dufungura uko bitandukanye ni nakoze tuba duhitamo igihe dushaka guha ubuzima bwacu buzamara hano ku isi, ibyumba ni byishi, kandi ntibivuze ko tubifitiye imfunguzo byose, turasabwa rero guhitamo, hari uguhitamo gufungura icyumba cy'ubuzima bworoshye, ubuzima bukomeye n'ubuzima buvangiye, ark rero nagirango nkubwire ko ubuzima buvangiye aribwo butuma twese tumenya kuba mu is it bityo bukaba aribwo twagahisemo kuko butwigisha byishi, gusa nanone amahitamo ni aya buri wese, nawe uzahitemo uko ubyumva kd guhitamo kwawe niko kuzagena uko ushaka kubaho.
551 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Mon, 29/Oct/2018, at 7.07 pm
Niba icyaha kivuza induru, uwagikoze agatahwa n'ubwoba kugeza ubwo yanakwivamo akivuga, ibi bituma abantu beshi bakigendera kure kugera n'ubwo bakirwanya, birakwiye rero ko niba n'ineza ibaho koko ikwiye kujya ivuza impanda, abantu tukamenya ko ineza ibaho, bityo ukora ibyiza akamenya kandi akazirikana ko iyo neza akoze cyangwa se akoreye azayiturwa, beshi barahakana ko nta neza ibaho, ngo kugira neza ntibigira ikiguzi n'inyiturano, abandi bati ugiriwe neza n'uwo yabigiriye aba agira Imana, bityo bigatuma abakora ibyiza baba bake, ineza rero nivuze impanda, tumenye ko iriho kandi turushanwe mu gukora ibyiza kugirango natwe iyo nyiturano izatugereho.
552 Nzayisenga venant I Rubavu
Mon, 29/Oct/2018, at 7.06 pm
Ni he kuri iyi si utasanga icyiza gihanganye n'ikibi?, niba hari aho wabonye undangire aho icyiza cyaganje maze nanjye nigire kwiturira ahantu nk'aho, Nawe aho uherereye ibibi birakorwa, aho ugenda abantu bararenganywa kd ubibona, ba Kambale baragambanirwa kd uzi aho ukuri guherereye, none se ukora iki kugirango urwanye akarengane nk'ako?, aho ntubirebera ahubwo ugakoma mu mashyi warangiza ukigendera?, byaba bibabaje kuba waha ikibi icyuho kd hari icyo wagakwiye gukora, icyo nkwisabira ntikigoye na mba, gerageza kudaharurira ikibi umuhanda ahubwo ugifungire amayira uko bishoboka kose, ndabizi neza ko ingororano uzayibona, natwe abatuye Rubavu ibi biratureba kuko kurwanya ibibi ntibidusagutseho., ntibireba njyewe ngo wowe ube Nyirantibindeba, nindwanya icyiza wowe ukagishyigikira, bizatugiraho ingaruka twese kd tube twishe ahazaza hari kuzaba heza, ubufatanye nibwo bukenewe kuko n'abakora ibibi bahuza imbaraga.
553 Nsanzimana xavier I Ngoma, Mu uburasirazuba
Mon, 29/Oct/2018, at 7.02 pm
Mu kibuga umutoza mwiza ni ubanza kumenya neza imyitwarire y'abakinnyi be, ahari intege nke zabo, uko ubuzima bwabo buhagaze, ibyo bakunda n'ibyo banga hanyuma akabatoza abazi neza nuko atoza buri umwe wese kuko aba amuzi uko ari wese, abatoza nk'aba akeshi nibo bahorana itsinzi kandi bagakundwa n'abo baba batoza kuko bose bibonanamo, iyo tsinzi n'umutoza Musekeweya arayihorana, azi abo atoza n'ibyo bakeneye gutozwa, azi ibiri mu mitwe yabo bityo akamenya icyo bakeneye mu mitekerereze yabo kugirango batekereze ibiribyo kandi binogeye ababyumva, twe abahisemo gutozwa nawe mu kibuga dukiniramo (isi) turatsinda kandi dukinana umurava, amahitamo yawe nawe bitewe n'aho ukeneye kugera muri iki kibuga arakenewe kandi guhitamo neza niko gutsinda.
554 Sewabeza Simeon ku Nkombo mu uburengerazuba
Mon, 29/Oct/2018, at 3.21 pm
Bamwe banyura inzira nziza bakagera iyo bajya kare, abandi nabo berekwa inzira ikwiye ark imitima yabo ikanangira bagahitamo kunyura inyereramucyamo bagatinda kugera iyo bajya, ese ni kuki akeshi dukunda kwihagararaho mu bibi kd tuzi neza ko ntaho bizatugeza?, kuki hari ubwo batuyobora tukanga kuyoboka kandi nyuma tukazicuza?, kuki duhitamo kwanduranya kandi twabwirwa gusaba imbabazi no kwisubiraho tukanangira imitima?, inzira yanyuzwe na beshi kandi bakagera iyo bajya nanjye nifuza kuyimenya kandi nkayikurikira, ba Muzatsinda nzi neza ko bafite iyo bayobotse kandi bagezeyo vuba, abanangira imitima muzisubiraho ryari?, hari ubwo muzisubiraho mwarasigaye.
555 Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru
Mon, 29/Oct/2018, at 3.15 pm
Dufite umutima uhora ujya impaka buri gihe n'umubiri, umutima uti gira utya, umubiri uti have sigaho, umubiri uti gira utya, umutima uti have sigaho, ese iyo ari ugusigana mu gukora ikibi, itsinzi iboneka ku uruhe ruhande?, ahubwo se hagati y'umutima n'umubiri, ni ikihe kiryoherwa no gukora ikibi, guhemuka cyangwa se kugambana?, ese ubwonko bwacu bwo bugira uruhe ruhare mu guhitamo hagati y'icyiza n'ikibi?, iteka mbere yo kugira icyo ukora, jya ubanza uhe umwanya umutima n'ubwonko bitekereze cyane, ndabizi neza ko umubiri wo ugira ibyawo akeshi utazatuganisha ku mahitamo nyayo, iteka jya uha icyiza agaciro, jya uhora uzirikana ko iyo ukoze neza ubishimirwa, wakora nabi ukabigayirwa, njye rero aho kugawa mpisemo gushimwa, nawe uhitemo ibigutera ishema mu bandi.
556 MUKAKALISA Donatha Huye/Simbi/0783888383
Mon, 29/Oct/2018, at 1.00 pm
mwiriwe?ndanenga Maribori yemeye kuryamana na Kigingi kdi bagifiyanya none uri kwibaza ngo umubiri wawe hari impinduka nyamara uriyobagiza ibyo wakoze cyo irengere ingaruka ubu se Kigingi nakwihakana uzabwira iki Manyobwa?
557 Mugisha Rutsiro Samuel
Mon, 29/Oct/2018, at 11.26 am
Turi mu irushanwa ariko aho dusigana nk'abakinnyi b'amagare, aba akeshi uzababona bakorerana, bagendera hamwe, bafashanya kd abeshi bahuje intego, natwe rero irushanwa turimo duhuje intego, turimo kwiruka ku mahoro, turimo kwiruka ku ubumwe buduhuza, irushanwa ryacu ridusaba gufashanya, gukorera hamwe no kuzamura abo bigaragara ko bakiri kure, turiruka ku kintu gikomeye kd gikenewe cyane, itsinzi twageraho yadushimisha twese, dufite abafatanyabikorwa badufasha uko bashoboye kd bakaduhora hafi, mu isiganwa baduha amazi atumara inyota yo ku umutima, batugira inama nziza zijyanye n'uko twakwitwara mu irushanwa kugirango dutsinde, twishimiye kuba tubafite uruhande rwacu kd Musekeweya tuzahora twifuza gushyikirwa nayo, tuzagera ku ntego nidukorana umurava, tuzatsinda neza nitumenya icyo dutumbiriye
558 Kubwimana Jean marie vianney, akarere ka Kamonyi
Mon, 29/Oct/2018, at 5.16 am
Uri Intare y'inkazi, aho utari turasusuruka, waba utashye tugasuhererwa, abuzukuru baragutinya, abakazana bagufata nka mukeba wabo, abo wabyaye ntibaterwa ishema no kukwita umubyeyi wabo mu uruhame, mbese kuvuga izina ryawe, bibatera ishavu n'ikimwaro, nuko ntaho byavugwa, naho ubundi utabarutse beshi twavuza impundu, none se ko ntacyo watumariye kandi twari tukwitezeho byishi, ko watubereye umubyeyi gito kandi twari tuzi ko uzatumara irungu, ko wadutereranye tukaba imfubyi kandi twari tugufite nk'umubyeyi, ubwo urwibutso uzadusigira ni iruhe?, ni ikihe tuzajya tukwibukiraho igihe uzaba utashye indi si?, ndakubwiza ukuri ko tutazatinda kukwibagirwa kuko mu mitwe yacu harimo ishusho mbi yawe bityo tukazashaka uburyo bwo kuyisiba bidatinze.
559 Uwera salome, Rusatira, Huye
Sun, 28/Oct/2018, at 6.46 pm
Namwe ndabanenga :ababyeyi mutakimenya inshingano za kibyeyi, ababyeyi mutakigira urukundo, ababyeyi mutakigira impuhwe za kibyeyi, ababyeyi mutakigira imyitwarire nyayo iranga ababyeyi, ababyeyi mutakimenya ko arimwe cyitegererezo cy'abakiri bato, ababyeyi mwumva ko abo mukwiye kwitaho gusa ari abo mwabyaye kandi umubyeyi mwiza aba ari umubyeyi w'igihugu, ndabanenze namwe mwinenge, mukwiye kuba mukorwa n'isoni kubera imyitwarire yanyu, mukwiye kugira ikimwaro kubera uko musigaye mugaragara imbere y'abato, ariko kandi niba namwe mubona koko ko mwateshutse ku nshingano "nimuhinduke", nimwongere mwibuke ko mwambaye urugori, nimwongere mwibuke ko arimwe shema ry'igihugu, nomwongere mwibuke ko arimwe rugero rwiza rw'abato maze mutange umusanzu wanyu ukwiye mu gutuma abo ba Rwanda rw'ejo bazavamo ababyeyi beza barwo ahazaza kd bazajye babarata ko arimwe bigiyeho gukora ibyiza bibaranga, erega aho mbanengera nanjye nazagaruka mbashimira ko mwikosoye.
560 Mugenga karongi Emmanuel
Sun, 28/Oct/2018, at 7.07 am
Ufite umutaka natwikire abandi mu gihe cy'imvura, wowe ufite inzu kd ukaba utuye ku nzira irinde gufunga umuryango kd uzi neza ko hanyura abantu bakeneye ko ubugamisha, kuba waratuye ku nzira bizaguha umugisha cg umuvumo bitewe n'uko uzitwara, umugisha uzava mubyo uzakorera abazaza bakugana, inzu yawe nibe ariyo ikuzanira uwo mugisha wakira kd ukumva abakugana, inzu yawe niyuzuzanye n'umutima wawe kugirango ba Muzatsinda bazifuze kugama iwawe batambutse ingo igihumbi za ba Zakewusi bo hambere muri bibilia yezu atarataha iwe, ingo ibihumbi zaba Bahizi ntizikiri nyabagendwa ark urwawe rugire nyabagendwa imbere imbere y'izindi.
561 Ngendahayo Theogene, Umurenge wa Mata, akarere ka
Sun, 28/Oct/2018, at 7.00 am
Uzi ukuri azagukomereho, ukora ibyiza niyirinde gucika intege, uhuza abavandimwe batongana nashyigikirwe uko bikwiye, kubaka umuryango nyarwanda bisaba imbaraga za beshi, ubwitange no kwihangana, niba ufite icyo wamarira abandi wikigayira ubuto bwacyo kuko buri wese atanga uko yifite, ntuzacike intege udasoje urugamba watangiye, uzakazanye kugeza ku isegonda rya nyuma ry'ubuzima bwawe bwose kd ndahamya neza ko uzatahukana itsinzi, gira umurava mubyo ukora mu gihe urimo gukora ibikwiye.
562 Uwitonze Eupharasie I Nyamagabe
Sun, 28/Oct/2018, at 6.52 am
Bamwe bazashimwa abandi tubagaye, bamwe bazambikwa ikamba rya kibyeyi abandi bambikwe iry'ubugwari, ese ni ku myaka ingahe nzagera nkumva ba Zaninka barahindutse?, ni ku myaka ingahe nzicara nkaganira n'abateye nka Mugenga mbisanzuyeho kd tuganira ibyubaka?, iyo myaka ndayitegereje kd nyitegeranyije amatsiko, sinifuza kd ntibyanashimisha kuzabona umubyeyi wabyaye agaheka agakuza agenerwa ikamba ry'ubugwari mu uruhame rw'abandi babyeyi, mu maso yanjye hazataha umwijima igihe ababyeyi bamwe bazaba bashimwa abandi banengwa, gusa ndifuza ko wowe utifuza kuzatera abawe agahinda wakora ibishoboka ugakora ibinyura abawe, nyuma ukanezeza n'abandi kuko uwo niwo murage wabanyura, nanjye nzishimira kuganira n'abampa Ibitekerezo binyubaka aho kwigunga kd mfite abakuru nkamwe.
563 Vestine Mukamurenzi, umubyeyi w'i Nyamagabe
Sat, 27/Oct/2018, at 8.43 pm
Ku umugoroba nkuyu dutaramye tukaganira ibiduhuza ni umusingi ukomeye tuba dutanga mu kubaka ubumwe hagati yacu kd burambye,biba bikwiye ko twunga abafitanye ibibazo,tugahuza abatanye,tukabanisha imiryango,tugahoza abababaye,tukagisha inama abazidukeneyeho,tugashaka umuti w'ibibazo hirya no hino mungo iwacu...,iyo dutaramye dushakira umuti ibibazo bitandukanye byugarije umuryango nyarwanda kd tugafasha urwanda kubaka ubumwe n'ubwiyunge,dukomeze gufatanya na Mujyanama MUSEKEWEYA RWANDA mu nzira yiyemeje yo kubanisha abanyarwanda mu mahoro, Ndi umubyeyi w'I Nyamagabe
564 Byiringiro Jean Paul, I Rwamagana
Sat, 27/Oct/2018, at 6.04 pm
Amafranga ni meza kd ashoboye byishi ark hari ibyo atagura, uyafite wagura urubanza ba Josiane bakaba abere kabone n'ubwo icyaha cyaba kibahama, uyafite wagura imodoka nziza waba ufite umutima mwiza ukaba wajya utwara itsinda ry'amahoro rya ba Maribori, Mariza, Fillete, Mukahirwa n'abandi, urugero rw'amafranga ufite yagukorera byishi kd bikunyuze ark hari icyo atazaguha, amafranga yose ufite uzayikorere uyajyane mu isoko kugura amahoro mu gihe wayabuze maze urebe ingano y'ibyo bazagupfunyikira, nuba uyafite uzayagura umukobwa, rimwe na rimwe umutware abandi ark biragoye ko uzaba uguze urukundo rwe, none rero niba aya manyagwa atagura amahoro kd ariyo dukeneye kugirango tugere kuri ubwo butunzi, ni kuki tuyashakisha cyane kurenza ibindi?, ni kuki tutabanza ngo dushake igihatse ibindi maze nikimara kuboneka duhindukire dushake ayo matindi?, uko dukwiye kubana n'ayo manyagwa rero nuko abayafite twayifashisha mu gushaka umubano n'abandi, tubakemurira ibibazo uko tubishoboye, tugerageza gufasha abandi muri ayo mafranga dutunze kd aho gutuma dusuzugura abatayafite agatuma duca bugufi tukabubaha, nguko uko dukwiye kubana n'amafranga.
565 Uwera salome, Rusatira, Huye
Sat, 27/Oct/2018, at 12.18 pm
Ntuzifuze kwanga cyangwa kubiba urwango nyuma utazifuza kuyora amazi yatembye, hari ubwo byazakubera nka bimwe byo kumanika agati wicaye ariko kukamanura bikagusaba guhaguruka, urumva imvune irimo kuko hari n'ubwo akeshi birangira bikunaniye, ba KIGINGI se mutangiye guhindurwa n'iki, ko imitekerereze yanyu itangiye kuzamo ubuyobe?, ko mbere wari umwe mu batega amatwi buri wese mugamije kumva uko ameze n'uko abayeho, none ni kuki mutangiye kugira abo mugira abanyamahanga kandi mwari mu barimu beza bigisha ko twese turi bamwe?, irinde kuyoba rero hakiri kare ejo utazifuza ko amazi yavuye mu kibindi agatemba yakongera kuyorwa kandi uzi neza ko bitagushobokera, tekereza cyane maze ugaruke, ube Kigingi wo hambere.
566 Nsengiyumva Vumilia Jean claude, akarere ka Gisaga
Sat, 27/Oct/2018, at 8.49 am
Ubuzima duhoramo buhora busimburanamo guhangayika no kwishima, ba Gasore badahangayitse ibyishimo biba ari byose, ba Nyirabandora badaheranwe n'agahinda, uzababona bakeye ku maso, ariko rero icyo nshaka kukwibariza, ni uwuhe musanzu wawe mu kwegera abo baba bababaye ngo ubamare iyo ntimba?, ukora iki kugirango ugarurire icyizere abantu nk'abo bihebye?, niba utajyaga unabitekerezaho, zirikana ko umusanzu wawe ukenewe mu kugarurira abantu nk'abo ibyishimo n'umunezero, hari ubwo uzasanga utanakenweho umusanzu uhambaye ahubwo ari no kubaganiriza gusa byari bikenewe, erega birashoboka ko nawe ejo yaba ari wowe ukeneye kwegerwa.
567 Habineza Jean bosco, akarere ka Kirehe, Rusumo
Sat, 27/Oct/2018, at 8.26 am
Ubusanzwe nta kintu na kimwe kinyura umutima nko kubaho utuje nta nkomanga ufite ku umutima, igihe cyose umutima wawe utagize icyo ugushinza iteka uhorana ibyishimo, akanyamuneza n'ishyaka mu bandi, ariko kandi ibi kubigeraho biraharanirwa ntabwo byizana kuko ntabwo umunyamutima mubi ashobora kubigeraho, uhorana umwiryane nawe nuko, iyo ukora ibyiza kd neza iteka uba uha ubwishingizi bukwiye umutima wawe, uba uwuhe icyizere ko akababaro katazawushengura bibaho, kubana neza n'abandi, gusabana na bose, gushaka icyiza no kugishakira abandi nibyo bitanga umutima utuje, impano rero ikomeye kd iruta izindi nuko nawe ugomba gutoza abandi kumenya uburyo bagira kandi bakabana n'umutima utuje iteka utagira icyo ubashinza, umurage ukeneweho n'uwo, impamba tukwitezeho ni iyo kandi birashoboka ko waba urufunguzo n'imbarutso by'impinduka nziza aho iwanyu ku umusozi, mu kagari, Umurenge n'igihugu muri rusange n'ikirehe naho twumve ko bishoboka.
568 Kabera Eugene mu Ruhango
Fri, 26/Oct/2018, at 6.24 am
Muri intwararumuri kandi mutumurikiye turi beshi, mwe mwiyemeje kurangwa n'ukuri iteka, mwe mwiyemeje kugengwa n'ibikorwa by'urukundo, mwe mwiyemeje kuba umusemburo w'impinduka nziza, mwe mwiyemeje guhora ku uruhembe rw'ibikorwa bikorerwa mu guhindura imyumvire y'abataragera ku urwego nk'urwanyu muri Intwararumuri, dukeneye abantu beshi nkamwe, urwanda rukeneye kwibaruka abameze nkamwe, dukeneye kumurikirwa kugirango natwe tuzamurikire abazaza inyuma yacu kuko natwe tutishimira umwijima w'ikibi kandi tuzi ko intwaro yo kuramba ari ugukora ibyiza.
569 Olivier Ndaruhuye I Gatsibo
Fri, 26/Oct/2018, at 6.22 am
Ni byiza ko hari beshi bitangiye urwanda kugirango rwongere kuba urwanda, ni byiza ko hari beshi nanone bari kwitangira urwanda kugirango basigasire ubumwe bwaharaniwe na bamwe barwitangiye mbere, ni byiza ko MUSEKEWEYA iri mub'imbere mu baje gusigasira ibyagezweho hagamijwe gukumira ko ibyabaye bitazongera kuba, abatwikiranaga batazasubira, abasahuraga batazasubira, ba Rutaganira bo muri 2010 batazongera kubaho ukundi, muri abo dufata nk'icyitegererezo kandi muri umurimashuri duhora tuza kwigiramo gukora ibyiza kugirango natwe tutazayoba.
570 Ndisanze Ildephonse, Gicumbi, Manyagiro
Thu, 25/Oct/2018, at 2.49 pm
Ndicuza, mbabarira nsabye imbabazi, dore ciye bugufi kd niyemeje kwisubiraho, nigize wa mwana w'ikirara, nteshuka ku nshingano za kimuntu, niyambika umwambaro w'ubunyamaswa, ark ubu ndabona ko nayobye, ndabona ko ntagikwiye kwitwa umwana mu umuryango kuko nabaye icyomanzi /ihabara /ikirara, nanyuze inzira nyishi zitanyemerera kongera kwitwa imfura mu bandi ark ninemerwa kugaruka mu umuryango, nzakora ibyiza byose nkeneweho kd nzagaragaza ko nahindutse koko, ni byishi nigiye muri ubu buzima kd byanyeretse byishi, nimumbabarire kuko nisubiyeho, ndashaka kuba undi utandukanye n'uwo nari ndiwe,..., aya ni amwe mu magambo ba Kananga bazavuga, aya ni amwe mu magambo ba Gafarasi biteguye kuzavugira imbere y'umuryango, namwe abazasabwa imbabazi nimwitegure kubabarira kuko ndabizi ko imbabazi muzazisabwa kd nimukomeze kugira umutima witeguye kwakira abari barabaye ibirara n'ibyomanzi.
571 Nsengimana Emmanuel w'i Kigali, Nyarugenge
Tue, 23/Oct/2018, at 6.12 pm
Kugaragariza Umuntu ko umukunda kd umugambanira si byiza, kwereka Umuntu inseko nziza kd mu umutima umuriro w'urwango ntibikwiye, uwatojwe nagumane ubutore, uwarezwe akurane uburere yahawe, tubyare kd turere ba UMUHUZA beshi, duhe icyerekezo gikwiye abadukomokaho n'abazabakomokaho, tureke kuryarya abato tubereka ko tubakunze kd dushaka kubabibamo umutima w'urwango.
572 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Tue, 23/Oct/2018, at 12.32 pm
Ntacyo bimaze kwicumba akabando kd katazakurengera mu magorwa, bityo rero nta kamaro bizakugirira kuba wakumva inama z'umupfayongo cg c ngo uganire nawe, ni uguta umwanya wawe ku ubusa igihe utega amatwi umushukanyi kd uzi neza ko yaroshye beshi kd ko nawe ubwe ntaho ahagaze mu kwigira inama zubaka, kwa Zaninka uzahigira iki kd uzi neza ko nawe ntacyo yimariye?, umusanzu umwitezeho mu gukomeza intambwe zawe mu kugana imbere ni uwuhe?, bityo rero akabando nk'ako ntuzagace kd inzira zuzuye abantu nka bariya uzazigendere kure.
573 Gatera Joseph, Umujyi wa Kigali, akarere ka Kicuki
Tue, 23/Oct/2018, at 7.10 am
Ngo kubona inkumi nziza yabuze umutima, ni nko kubona impanuka yahitanye abawe, niyo mpamvu mu ubuzima bwa buri munsi tunyuramo tutazahwema guhura naba Fidusiya bahora iteka bifuza gusenya izubatswe n'abandi, bakaba barananiwe kwigira ku bandi ngo maze nabo biyubakire izabo kd zikomere, ark kumva ko bazajya mu zubatse kd bakuyemo abazivunikiye bikaba aribyo bibaraza inshinga, abo rero batandukanye n'abakobwa b'abanyamutima kuko bo iteka baharanira gukomera ark bakomejwe n'ukuri kd bakababazwa no kubona hari bagenzi babo bakora ibidakwiye kd bibatesha agaciro kuko ngo aba umwe agatukisha bose, wowe munyamutima rero haranira iteka ko ibikorwa by'umutima wawe bishimwa n'ababibona kd abakwigiraho biyongere umunsi ku uwundi.
574 Byiringiro Jean Paul, I Rwamagana
Tue, 23/Oct/2018, at 7.07 am
Dore utitaweho n'abo yabyaye yitwa incike abe bakiriho, ark se nanone Umuntu yakwibaza ati :utitaye kubo yabyaye we yitwa ngwiki?, bo se bitwa iki?, ark birashoboka ko bo wenda bitwa imfubyi kd umubyeyi akiriho!!!!, gusa birababaje, ba Zaninka mubyara mugahinduka inyamaswa, abo mubyaye mukabatoza ibikorwa by'ubunyamaswa, ijwi ryanyu iteka rikumvikana rirwanya kd risenya ibyiza byagezweho,..., ngo none mutegereje ko tuzabita ababyeyi kd mutabikwiye?, icyo muricyo nicyo tuzabita kd ntibizabatere ipfunwe kuko bizaba bijyanye n'abo muri bo.
575 Uwera salome, Rusatira, Huye
Tue, 23/Oct/2018, at 6.58 am
Mu ubuzima busanzwe uwize cyane arabyubahirwa ariko nimucyo tujye tuzirikana ko umutekano w'ikibindi atari ibikirimo ahubwo ko ari icyo giteretseho, nibyo Ubumenyi ni ngombwa kandi bwakugeza kuri byishi, ariko se Ubumenyi bwawe bushingiye kuki?, ahubwo se ubukoresha ute, ubukoresha iki?, ukora iki se kugirango ubwo bumenyi bwawe ubwongere kandi ubwongerere ubushobozi n'ububasha?, ndizera ko kuko ufite ubwo bumenyi uzi neza ko kwiga ari uguhozaho ariko kandi kubwo ufite unamenye ko Ubumenyi bwose budatangirwa mu ishuri gusa hamwe tugenda Mwalimu akatubwira nyuma tugataha, oya ahubwo n'ubwo sosiyete itwigisha nabwo ni Ubumenyi kandi bwuzuzanya n'ubwo Mwalimu yaguhaye, hari ubwo ba Rutaganira batwigisha, hari ubwo ba Samson baduhugurira, hari ubwo dutozwa naba Zaninka, kd niba ufite koko Ubumenyi bwo mu ishuri uzi neza ko Zaninka ari umwalimu mwiza kandi atabereyeho kukoshya kuko we yisanisha n'umubi muturanye kugirango akwereke ububi bwe kuri wowe maze umwegere umufashe guhinduka ase nawe, umutekano w'ubwenge bwawe rero ni ukumenya uko ubukoresha n'uko ubwongerera ubushobozi, Musekeweya yakubera intereko nziza y'ikibindi (Ubumenyi bwawe) cyawe kd ukizera ko cyizahora gisendereye iteka.
576 Habineza Jean bosco, akarere ka Kirehe, Rusumo
Mon, 22/Oct/2018, at 5.06 pm
Ibyo dutekereza ntibikwiye kujyana n'ibyo dukora, hari ubwo dutekereza nabi, none se bivuze ko igihe dutekereje ikibi dukwiye guhita tugishyira mu ngiro, oya, isi twaba tuyiroshye mu nyenga kd kuroha isi bingana no kwiroha, hari n'ubwo ibyiza dutekereje nabyo bitajyana no kubikora kuko hari n'ubwo byaba byiza kuri wowe ark bikaba bibi ku bandi, ibyo dutekereza rero tujye tubanza kureba ingaruka zabyo maze tubishyire mu ngiro nibwo tuzaba dukoze neza kd dukora ibitabangamiye abandi.
577 Ishimwe Songayingabo pasteur, Kimihurura, Gasabo
Mon, 22/Oct/2018, at 4.58 pm
Byose biterwa n'ikibazo cy'igihe gusa, ni nayo mpamvu utarahinduka, kuko bisaba igihe +gutekereza maze umwanzuro ugafatwa, aho wagenze nabi ukahakosora, aho wahemutse ukigorora, aho wateshutse ku nshingano ukiyemeza kwisubiraho, uyu munsi uri Kananga ark ejo ushobora kuzaba uri Samson, ushobora kuzaba uri Rutaganira, nutuguha umwanya ukitekerezaho ndabizi neza ko nawe uzahitamo neza, si wowe wishimiye umwijima kd utayobewe ko urumuri rubaho, hinduka maze nawe umurikirwe kd utere indi ntambwe nshya.
578 Mugisha Rutsiro Samuel
Sun, 21/Oct/2018, at 7.09 pm
Iyaba umugisha wabagamo impano, iyaba umugisha wasangirwaga, iyaba umugisha wahererekanwaga nari gusaba bamwe mu bagize amahirwe yo kuwuhabwa bakangabanyirizaho bityo nkagira ubushobozi nk'ubwabo, umugisha utanzweho impano ndahamya neza ko Batamuliza atari kwanga kungabaniraho, ntabwo Muzatsinda yari kwanga kuwumaho umurage kd uwa Nyiranjishi w'inama zubaka nanjye nari kumwegera akampaho, gusa nanone ibi ntibivuze ko kuba ntafite kuri uwo murage nemerewe gukora ibibi, oya, gukora ibyiza ntibigombera umugisha ahubwo bigombera umutimana kd buri wese yabishobora, nawe rero haranira ko wagira umugisha wo kugaba ibyiza.
579 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Sun, 21/Oct/2018, at 7.02 am
Ntimwagosoreye mu urucaca, ntimwabwiye ugutwi kw'iburyo ngo bisohokere mukw'i bumoso kuko ibyo twabavomyeho byose tubibika mu mutima, tuzirikana ko gushaka amahoro aribwo butunzi bwa mbere bubaho kurenza ubundi, tuzirikana ko gushaka ineza biruta gushaka umugayo, tuzirikana ko mwaje mu Rwanda iwacu mufite intego kd mufite ibyo muje gukosora no kubaka kugirango umuryango nyarwanda utere intambwe ishimishije mu mibanire, mu mikorere no mu ubuzima bwacu bwa buri munsi, ntimwabwiye intumva rero kuko tubizeza ko tuzavamo ba Batamuliza beza, tukazaba ba Gakwaya bikwije urukundo kd tukazubaka ibyo ba Mudaraza naba Mandevu bashenye, ntimuzagosorera mu urucaca bibaho.
580 Ngendahayo Theogene I Nyaruguru, Mata
Sun, 21/Oct/2018, at 7.00 am
Hirya y'ejo ni heza, hirya y'ejo huje ibyiza, hirya y'ejo ndahategereje cyane kd mpakumbuye nk'uwigeze kuhagera, dore Impamvu hirya y'ejo ari heza :hirya y'ejo tuzaba dufite ba Kigingi beshi aribo bakuru b'imiryango, tuzaba dufite ba UMUHUZA aribo babyeyi bizihiye urwanda, tuzaba dufite ba Musumbabihe badufasha kwiyibagiza ibihe bibi twanyuzemo ark tuzirikana ku bibi byabiranze, Impamvu navuga ko hirya y'ejo ari heza ni nyishi kuko ba Zaninka bazaba baraduhaye urubuga dukosora ibyo bagoretse kd ba Mbarubukeye nabo ntibazaba bakigaragara bakubita abo babyaranye bukuzukuruza, ahubwo tuzaba dufite ba Shema batewe ishema no gukora ibyiza, nkukumbuje kd nkwifurije kuzagera hirya y'ejo kuko huje ibyiza byishi.
581 Muragijimana jean de I Ngororero
Sun, 21/Oct/2018, at 6.58 am
Burya ntabwo akabando k'iminsi gaciribwa kubikwa gusa ahubwo gacibwa kare maze ugafite akakicumba, akabando kawe k'iminsi nukitwaza ukigafite kazakumenyereza maze uzagere muri ya minsi wagateganyirije ko karamaze kukurinda byishi, none se niba akabando k'iminsi kawe ari amagambo meza aturuka mu kanwa kawe, uzagira igihe runaka cyo kuyavuga ubundi ikindi gihe ujye uvuga ibitameshe kd bikomeretsa beshi?, ako kabando kawe rero kagendane hose kd ugakoreshe icyo wagateganyirije hakiri kare, ba Muzatsinda bazakurangire aho baciye akabo n'uburyo bagakoresha kugirango nawe kakubere ak'iminsi koko.
582 Nsengimana vumilia Jean claude, akarere ka Gisagar
Sat, 20/Oct/2018, at 8.22 pm
Ntabwo ari umunyamahanga ahubwo ni mugenzi wawe, nabwo ari uw'ikanarange ahubwo ikibazo nuko bitari kudukundira ko twese dutura hamwe, niyo mpamvu umugezi ushoka, amazi asuma, hamwe n'imbibi zakaswe n'abantu byadutandukanyije bamwe bakaba aba Nyamubanzi, abandi nabo bakaba abanyabugo, Mugereko n'ahandi heshi, ntidukwiye kuryana rero dupfa ubusa kandi turi Abavandimwe, kuba ntuye I Gisagara, ntibivuze ko utuye I Huye, Bugesera na Ruhango ari umwanzi wanjye, oya, sibyo rwose, ahubwo nimucyo twiyumvemo ubuvandimwe, urukundo, ineza n'ubumuntu, tube abantu tureke ubunyamaswa kandi tuzirikane ko ejo dushobora kwirukira abo twirukanye,
583 Ndaruhuye olivier I Gatsibo
Sat, 20/Oct/2018, at 6.26 am
Isi nta nyiturano igira, niyo mpamvu ibyiza byose ukora ukwihangana gukomeza kubikora udategereje abazaza kubigushimira cyangwa se ngo bazakwiture iyo neza, oya siko biri, ahubwo ushobora kuzahura n'ibitandukanye nibyo watekerezaga, ushobora kuzagambanirwa uzira ibyo ukora, ushobora kuzagira akarengane keshi uzize ibyiza wakoraga, ushobora kuzahohoterwa mu uburyo utazi uzize ibyo utazi ariko njye kuko namaze kumenya inyiturano y'iyi si ndakwisabira kutazacika intege cyangwa se ngo udohoke ku nshingano, kora ibyawe byiza watangiye kd wongere umurava mubyo ukora kugirango ugaragarize abashaka kugusubiza inyuma ko uzi neza ibyo wahisemo kandi ko witeguye no kubizira ariko udahemutse, witegereza inyiturano y'isi kuko ntuzayibona uko uyiteze.
584 Xavier Nsanzimana I Ngoma, Mu uburasirazuba
Fri, 19/Oct/2018, at 5.25 pm
Uko izuba rirenze ryagakwiye kurengana n'ibibazo, ryagakwiye kurengana n'agahinda maze ryarasa rikarasana n'ibisubizo, ibyishimo n'imigambi myiza, amahirwe ufite yo jya uyakoresha amanwa n'ijoro, jya ugerageza kurwanya ibibazo kd ukumire ikibitera, komeza guhangana uko ubishoboye, komeza kwiyubakira icyizere, komeza kwihingamo ubushobozi bwo guhorana itsinzi kd uko uyigezeho ufashe n'abandi bakirwana no kugera aho ugeze, ubunararibonye bwawe mu guhangana n'ibibazo ubisangize abakiri inyuma yawe kd ubereke igikwiye, izuba rirenge ukoze ibyiza kd, utangirane n'umucyo mu gukemura abayobye.
585 Nzayisenga venant I Rubavu
Fri, 19/Oct/2018, at 1.23 pm
Uwiganye ikibi ntaba akiruse, uko waba umeze kose biragoye ko mu gihe imico yawe igerageza kukwerekeza ku bintu bitari byiza, uzaba wisanisha nabyo kugeza igihe ugereranwa nabyo, uzakubona wese azakubonera mu ndorerwamo ya cya kintu, azakubona akugereranye narya shyano yigeze kubona, uzanyura inzira yose witwa Zaninka, uzagera ahantu heshi witwa Mugenga, ark se ubundi ni kuki waha ikibi agaciro kd ibyiza byishi bihari kd ubikoze byagutera ishema?, zibukira utere ikibi umugongo, uhindukirire icyiza kd ube aricyo wigana.
586 Nsanzimana Valens I Nyakariro
Fri, 19/Oct/2018, at 7.03 am
Icyo namenye nawe ukwiye kukimenya, sinkuhatira kugitora ngo ugikurikize kuko burya mu ubuzima buri wese agira amahitamo ye ark nabwo bibaye ngo wagitora kuko nta gihombo kirimo, burya umuyobozi mwiza mu gihugu wa mbere si Perezida, cyangwa se Umwami runaka (aho ingoma ya cyami igikoreshwa), ahubwo abo baza bakurikira undi muyobozi w'ikirenga ariwe ubafasha kuyobora neza abo bashinzwe, dore namaze kumenya ko umuyobozi mwiza wa mbere ari AMAHORO, aho aganje ibindi byose birikora, aho ari abandi bayobozi bose biborohera kuyobora, aho aganje higanza ineza, higanza urukundo, higanza koroherana no kubabarirana, uwo nakurikiye rero ni udufasha kugera kuri ayo mahoro, utwereka inzira ikwiye, uduharurira inzira iboneye, utwereka abo kwizerwa no kugisha inama, naramutoye kd naramuyobotse, nawe uzahitemo neza ubutazicuza, njye nahisemo natekereje mpitamo MUSEKEWEYA, nawe wifatire umugambi n'icyerekezo.
587 Leonie Uwizeyimana, I Rulindo, Burega
Thu, 18/Oct/2018, at 10.08 pm
Uyu muyaga ufite imvura, uburyo uyu muyaga uhuha, ukura I Burasirazuba ujyana I Burengerazuba ndumva ufite imvura, ba bandi muzi kureba inka mukamenya icyo ihatse mwigire hino munyomoze kuko uyu muyaga ndabona uhatse byishi, abatinya imvura murave mu nzira, abadashoboye kugenda mu ubunyereri muratahe kare kuko byanze bikunze imvura igomba kugwa, utarishakiye ihema arabage yifashe kuko buri wese agomba kwishakira ubwugamo, kugamisha undi biragoye kuko bitanashoboka, ngaho nimutuze kuko imvura icishije make, erega nawe watakaye mubyo navuze watuza nkagusobanurira, umuyaga mvuga si uw'imvura iyi isanzwe kuko byongeye n'umuyaga mwishi ntukurura imvura, ahubwo imvura igiye kugwa ni impinduka nziza twagejejweho zigiye gukwira hose kubwa Musekeweya, maze ba Karimanzira, ba Gafarasi, ba Mugenga na Kananga, ba Mbarubukeye n'abandi bakazakorwaho n'ibikorwa bibi babamo kd bashaka ubwihisho bakabubura, wumve ko Musekeweya iduhishiye byishi kd wumve ko izahindura byishi, abihisha ikibi ntimuzabona ubwihisho kuko ntawo kubahisha ushobora kuzasigara, ahubwo urashake igituma ukora ibibi maze ukireke kugirango iyi mvura itaza kukunyagira, UYU MUYAGA UFITE IMVURA
588 Emmanuel Nsengimana w'i Kigali, Nyarugenge
Thu, 18/Oct/2018, at 12.30 pm
Uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu umugongo, bivuze ko ibyo ukorera imbere y'abato babitora bakabikurana kd bakazabishyira mu bikorwa, ba Samson barahari ko batubera urugero rwiza rwo kwigiraho, ibyo bakoze bakigaragarura mu bibi, byatowe n'abato none batangiye kubishyira mu ngiro, amagambo bavugaga mabi, abato bayatoye nk'ukuri, birakwiye se dukomeza gukora ibibi kd bimaze kugaragara ko turi abatoza ?, ubwo bivuze ko iyo dukoze ibibi tuba tubaye abatoza babi kd tuzirikane ko abo dutoza nabo bazaba abatoza n'abandi, urwego wifuzwaho kubamo ni urw'uko ukora ibyiza igihe cyose kugirango inzu yawe izabere izindi zose urugero rwiza kd baze kukwigiraho, mbera urugero rwiza maze nanjye nzabere abandi icyitegererezo.
589 Uwera salome, Rusatira, Huye
Thu, 18/Oct/2018, at 6.47 am
Abavuka nabakiri bato bazakurira mu biganza byiza, icyo ni icyizere dukwiye kugira, twishimire ko ba Donati ari beshi, twishimire ko ba Samson bari kuba beshi buri munsi, tugire icyizere cyishi ko abazavuka bazavukana amahirwe yo gutozwa ibyiza gusa aho kuzisanga bisiga bakisanga kuko abo basize ari abashukakanyi, abo basanze ari abagome, ndabizi kandi ndabibona neza ko Musekeweya izaba yaracengeye mu mitima ya bose kandi bumva neza icyo ishatse kuvuga, icyo yigisha n'impamvu yabayeho, imaze imyaka 14 mu Rwanda ark turizera ko izamara igihe kirekire kd izakomeza guhindura byishi, abato bacu tubatoze urukundo, abato bacu tubatoze kubaha, dore nibo Rwanda rw'ejo, dore nibo cyizere cy'ejo dufite, tubateganyirize rero kd tubaharurire inzira kugirango tuzizere ko tubasize heza
590 Kabera Eugene mu Ruhango
Wed, 17/Oct/2018, at 6.38 am
Umutima mwiza beshi twarawutaye, urukundo ruzira inyungu beshi ntiturugira, kwitangira abandi bisigaranye bake, kumva umunyakuri biragoye muri iki gihe, gushyigikira ukora ibyiza ntibikibaho ahubwo ararwanywa, niba uvuga ko mbeshya usubize amaso inyuma urebe aho ku umusozi iwanyu urasanga hari ba Gasore beshi barenganye abandi ndetse bakabura ubuzima tutirengagije n'abarigiswa bakaburirwa irengero kd muby'ukuri bazira ibikorwa byabo byiza byo kwitangira abandi no guhagarara ku ukuri, uwo mutima twasimbuje uw'ubuhemu utwunguye iki mu isi ya none?, ndabyibaza ark nawe ubyibaze, hanyuma igisubizo cyiza ubona ube ari wowe wa mbere mu kugishyira mu ngiro maze ubone kugisangiza abandi.
591 Kubwimana Jean marie vianney, akarere ka Kamonyi
Tue, 16/Oct/2018, at 6.44 am
Uwavutse turamwishimiye, uwabyaye tumuhaye impundu, Uwavutse kd tumuhaye ikaze, tumwifuriza kuzagira ishya n'ihirwe, ageze ku isi aho natangira kugira icyo akora kizajya kibonerwa mu ndoto 2, bamwe bati biriya akora na runaka yarabikoraga, abandi bati yari gutatira Zaninka akaba uwande, abantu bagira ayabo, bamwe bazajya bagira bati imfura nase barangana, ni uwa Bahizi ku gahuru, ibyo byose uzabyakire kuko waje ku isi, iyi si ntigira imbabazi, ntigira impuhwe, ahubwo igufata uko ishatse, ark njye mbaye nkwisabiye, dore batangiye kuvuga ko isura ari iya Zaninka, irabe isura gusa ark ingiro muzabe mutandukanye cyane, imvugo nayo bizabe uko, uzagaragaze itandukaniro n'abo bagutwerera ngo murasa, ahubwo ugaragaze urukundo n'ubunyangamugayo, ikaze mu isi nshya.
592 Jean claude Hakizimana w'i Ngororero
Tue, 16/Oct/2018, at 6.43 am
Ese bitunaniza iki?, hari byishi twagakoze kd bitagombera ikindi kiguzi, nta mashuri bisaba, nta mafranga bitugomba yewe ndetse ntibibe byanasuzuguza ubikoze none se bitunaniza iki?, kugira urukundo, kuvuga neza, koroherana no kubabarirana bitunaniza iki?, komera bavuga se ngo ururimi rwiza ni mugenzi w'Imana, ni kuki abantu tutishimira kuba mugenzi w'umuremyi?, nyamara ibyo dukora byo bitugombera ikigusha kinini kd inyungu zikabura, none ubwo amahitamo nk'ayo atumariye iki?, ndakubajije usubize, ndakwitabaje tuganire, icyiza uzamenya ikisangize kd ikibi kizaza uzakirwanye uko ushoboye.
593 Niyonzima Fidele, akarere ka Muhanga
Mon, 15/Oct/2018, at 6.25 pm
Buri wese agira uko ayifata, beshi muri twe tuyifata nka Theatre, tukavuga ko ibyo bavuga /bakina bitabaho, beshi muri twe tuvuga ko Manyobwa atabaho, tukemeza neza duhagaze ku maguru abiri ko Gafarasi ari uwo mu bitekerezo gusa, ark se wowe iyo utekereje ukagerageza no gusesengura urakomeza ukayita ikinamico igamije gusetsa no gushimisha abayumva?, niba wowe rero uyifite nk'ikina ibibaho hari icyo nkwisabira :ese aho iyo bavuze Gafarasi witekerezaho ukareba niba mudahuje imico?, uwo Zaninka se we ntiyaba ari wowe ahagarariye aho iwanyu ku umusozi?, nimvuga ko ushobora kuba waba ari wowe Mugenga bwo ndabizi urantera ibuye, ark nanone, Shema ararifatira mu kirere, gusa ibi byose mbikubwiye kugirango umenye ikintu kimwe gusa :Bahizi ni njyewe, ni wowe cyangwa se ni mugenzi wawe /wanjye, kubera y'uko I Muhumuro ari hano iwacu, cyangwa se aho iwanyu, I Bumanzi naho nuko, za Mugereko nazo zirahari, bityo rero twifata Zaninka nk'uwo mu bitekerezo gusa, ngo dufate Muhumuro nk'amahanga atabaho, maze niturangiza twemeze ko ibivugwa ari Ibitekerezo gusa kandi bitabaho hano I Muhanga iyo misozi yose irahari, ba Zaninka nabo barahari kd naho iwanyu nuko ahubwo nimucyo turwanye kandi turandure urwo rwango twabibye, turandure urumafu rwameze mu ngano, maze dusigarane imbuto nziza kandi twakwishimira gutera tukayihaho na Bagenzi bacu.
594 Leonie Uwizeyimana, I Rulindo, Burega
Mon, 15/Oct/2018, at 4.11 pm
Ndifuza kuba umukire ark :Umukire ugira urukundo Umukire witonda Umukire ufasha abandi Umukire utera inkunga ibyiza Umukire wiyoroshya Umukire wicisha bugufi Umukire w'umunyamuhwe Ndagusaba kd nawe ndakwifuriza guharanira no kuba umukire nk'uwo Ndifuza kumenyekana ark : ndashaka kumenyekana nkora ibyiza Ndashaka kumenyekana mu bikorwa byo gufasha imbabare Ndashaka kumenyekana mu bikorwa by'ubwitange Ndashaka kumenyekana mu gukoresha bwa bukire nifuza buzamura abandi Nawe ndakwifuriza kumenyekana gutyo Icyo ntashaka nacyo rero kirahari, sinshaka ubukire nk'ubwa Karimanzira kuko aho gukiza rubanda burabahonyora, ubukire bukunda umugayo simbwifuza kuko sinifuza kugawa kuko ntakoze ibyiza, ahubwo nzagawe kuko nakoresheje ibyanjye mu mu gukumira icyaha n'ikibi, Muri make ubukungu butagaba ibyiza ndabugaye kd wowe uharanira ubukungu nk'ubwo NTUMEHO.
595 MUKAKAYANGE FAYINA/KIBEHO /NYARUGURU
Mon, 15/Oct/2018, at 2.06 pm
Muraho nshuti namwe bakunzi ba Musekeweya?mu myaka 14 ishize numva Musekeweya mfite byinshi nayigiho kdi rwose nungutse ubumenyi kuko burya kwiga ntabwo ari kwicara mu ishuri gusa musekeweya yambere umwarimu mwiza ubu narangije icyiciro cya mbere nkoze ikizamini ndatsinda kuko nize neza ntasiba kdi sindangare ubu ngeze mu mwaka wa kabiri w'ayisumbuye nkomeje kwiga neza kdi rwose ndifuza kuminuza!mperuka ndi kugira inama mukecuru Zaninka uburyo yakira Musekeweya ariko ndabona akabije kuvunira ibiti mu matwi!dufite intwari twibuka kubera ibikorwa byiza zakoze weho se uzasiga nkuru ki imusozi?
596 Muhizi vital ku Kamonyi
Mon, 15/Oct/2018, at 1.49 pm
Have wisiga kd nkukeneye, wisiga kd nshaka ko tujyana, wintererana kd nkwifuzaho byishi, mfite byishi nshaka kukurahuraho, mfite byishi nshaka kukwigiraho, wageze kuri byishi byiza kd mbona ko nanjye byangirira akamaro, ufite intambwe wateye kd ishimishije, burya iyo hari beshi bifuza kukwigiraho nuko uba hari ibyiza wakoze kd bitera abandi ishema, iryo shema nawe wagakwiye kurigira kuko hari beshi bihunzwa kubera imico mibi baba bafite, wowe rero ku byiza uba ukora jya ushyiramo imbabazi, jya ukorana umurava ark kd wihe intego yo gukomeza kuba umwigisha mwiza w'abandi, twishimira kd twifuza kugera ku byiza wagezeho kd tuzabiharanira.
597 Xavier Nsanzimana I Ngoma, Mu uburasirazuba
Mon, 15/Oct/2018, at 1.40 pm
Ihwa rikujombye ntukaryihandure urijugunya mu nzira ahubwo jya ugerageza kurikura hafi y'aho abandi banyura kugirango ritabangiriza, erega nawe birashoboka ko wakongera kuhanyura kd rikaba ryakongera kukugirira nabi, mu nzira aho unyura jya urwanya ibigusha, jya uharanira ko aho unyuze uhasiga ibyiza ku uburyo buri wese yifuza kunyura aho wanyuze, nanjye aho nzanyura nzahaharura kd sinzaba nitaye ko hazanyura abanjye gusa ahubwo nzabikorera ko hazanyura abantu bameze nkanjye, urugendo rwiza ruzira amahwa n'amavunane.
598 Nyandwi alphonse Ruhango
Mon, 15/Oct/2018, at 7.40 am
Isoko ni urugero rwiza rukwiye rutwereka amahitamo yacu mu isoko habamo ibicuruzwa byishi ark buri wese urijyamo agira guhitamo, birashoboka wenda ko duhitamo kuko ubushobozi ari buke, ese ko mbizi neza ko iyo duhisemo mu bicuruzwa duhitamo ibyiza kurusha ibindi ni kuki no mu ubuzima busanzwe tutahitamo dukurikije uko duhitamo iyo tugeze mu isoko?, ni inde wagiye mu isoko agahitamo umwenda mubi kd abona umwiza kd ubushobozi bwe bumwemerera kuwugura?, ni kuki se mu mahitamo yawe uhitamo kugira nabi kd no kugira neza ubifitiye ubushobozi?, aho utuye naho baragukeneye mu kugira neza, baragukeneye mu ubushobozi bwawe ko hari icyo wabafasha, baragukeneye ko mubyo wize hari icyo wakora kikabateza imbere ark wahisemo guhemuka gusa, amahitamo nk'ayo akungura iki?, hitamo ibyo ukora nkuko uhitamo ibyo ugura ugeze mu isoko kd umusanzu wawe urakenewe mu kuzamura uyu muryango nyarwanda.
599 Bamporiki noel I Nyamasheke
Mon, 15/Oct/2018, at 7.16 am
Burya umuhinzi mwiza utumbiriye umusaruro, iteka ahora yita ku myaka ye, guhera ku mbuto atera kugera igihe cy'isarura, ashaka imbuto nziza kd iberanye n'ubutaka bwe, akayitera mu umurima utegura neza, akabagara, agatera ifumbire n'imiti yica udukoko hamwe n'iyirukana ibyonnyi maze akizera kuzabona umusaruro mwiza, umuhinzi mwiza rero agereranwa n'umubyeyi mwiza, we ukora uko ashoboye kose Akita ku mwana we kuva akiri urusoro mu nda ye, kugeza igihe cyose umwana avutse ndetse n'igihe cyose azaba acyumvira ababyeyi be mu nama bamugira, iyo umwana atitaweho aba ikirara / icyomanzi /inzererezi kd akagira ingaruka zitari nziza ku umuryango no kuri sosiyete muri rusange, uwo rero akeshi niwe uvamo ba Kananga, niwe uvamo ba Mugenga, Bahizi, Gafarasi n'abandi, niba uri umubyeyi gerageza guha uburere bukwiye abawe kd n'umubyeyi w'abawe gusa ahubwo ube umubyeyi wa bose.
600 Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo
Sun, 14/Oct/2018, at 8.26 pm
Uzaharanire kuba uwo wateguye kuba we, ntuzabe uwo abandi bateguye ko uba we, birashoboka ko waba ufite imigambi myiza ark ikaba yaganzwa n'ibitekerezo by'abandi bitewe n'aho bashaka kukwerekeza kd atari heza, bityo rero mu gihe ufite imigambi myiza kd iboneye, ba ariyo ukurikirana kd uharanire kuyigeraho wirinde abakujya mu matwi kuko siko bose bishimiye ko ugera aheza, uwo wateguye niwe we kd niwe uhamye, mukomereho uko bishoboka kose.
601 Jean Bosco Habineza, I Kirehe, ku Rusumo
Sun, 14/Oct/2018, at 6.50 am
Muri bimwe bimbabaza nuko iyo nsubije amaso inyuma nsanga hari igihe cyanjye kinini nataye nkora ubusa, nataye nkora ibidakwiye, nataye nkora ibidafite akamaro, ark nanone nkasanga ko intandaro y'ibi byose ari uko nabagaho nta mujyanama nari mfite, mu ubuzima iyo ufite umujyanama nyawe bigufasha mu bikorwa byawe kd ukubonye akakubonamo uw'icyitegererezo, akeshi wowe ufite umujyanama nyawe ibikorwa byawe bizagaragara ko bitandukanye kure cyane n'ibya ba bandi bakora ibibajemo kd batabitekerejeho, wenda njye uwo nahisemo ni uwatumye menya uko nagura umubano wanjye n'abandi kd n'icyo nagakwiye gukora kugirango uwo mubano ukomeze gukura "MUSEKEWEYA RWANDA", nawe rero nkwifurije guhitamo neza, ugahitamo ukubereye kd uzakungura byishi byiza, nkwifurije amahitamo meza, Kirehe nawe saba kd usabire abandi amahoro kuko niyo shingiro rya byose.
602 Habineza Jean bosco, akarere ka Kirehe, Rusumo
Sat, 13/Oct/2018, at 12.23 pm
Twarigishijwe kd turahugurwa bihagije, twatojwe byishi birimo ubumuntu kd twerekwa ibyiza byabo ark hababaje ikintu kimwe gusa, uragira uti icyo ni iki?, icyo kintu nuko ibyo twigishijwe byose twabiteye umugongo, twigira ba Nyirantibindeba kd twarabitojwe kugirango tubishyire mu ngiro, nimucyo rero twigire kuri ba Samson bo babaye mu umwijima igihe kirekire none akaba yaramenye urumuri, uyu yatwigisha byishi kd akabidutoza kuko burya ngo ntiribara umukuru nk'umuto waribonye, iga nawe umenye kd ushyire mu ngiro.
603 Nyandwi alphonse, Ruhango
Sat, 13/Oct/2018, at 7.18 am
Ubusanzwe abantu bareba kure nibo bahorana itsinzi, mubyo bakora byose bihora ku umurongo kd biba bifite gahunda yewe ndetse binagaragaza icyerekezo cyiza, sinanatinya kuvuga bene abo bantu bakunze kugira iherezo ryiza, beshi rero muri twe kugira imyitwarire nk'iyi byaratunaniye, ntitugira gahunda tugenderaho, usanga turi ba Nyiranjya iyo bigiye, dukora ibitujemo, duha umwanya munini ibyo tutatekerejeho, mbese muri make turimo inshuti naba Mbarubukeye kuko nibo bahinduka nk'ikirere, ibyabo bigahindagurika nk'ibicu, ugasanga uyu munsi yakoze ikintu cyiza ark ejo akagutungura akora ibyo utamukekagaho ko yakora, njye rero sinkwifurije kuba umwe muri abo, ndakwifuriza gukora ibitunganye kd bifite icyerekezo nibwo uzagera ku tsinzi kd uyigeze no ku bandi.
604 Ngendahayo Theogene I Nyaruguru
Fri, 12/Oct/2018, at 2.26 pm
Kubwanjye numva bitagikwiye ko ari Musekeweya I Muhumuro na bumanzi gusa kuko byabaye Musekeweya I rwanda, I Nyaruguru turayumva, Nyamagabe yarabahinduye, Nyanza baracengewe, Rulindo Bamenye icyiza, Rwamagana, bivugira aho yabakuye, Nyabihu nabo bati Musekeweya iwacu, Gasabo ho ni ku cyicaro cyayo banayisura kenshi gashoboka, none ko wabaye uw'urwanda rwose utakiri uwo mu misozi ibiri gusa, nahera he mvuga ko ntakumenye?, narakumenye uranyigisha, warampuguye ndacengerwa, waranyoboye ndayoboka none imbuto y'icyiza yarasabye niyo mpamvu nzahora nkuvuga muri bose kd nigishe ibikorwa byawe ntategwa mu mvugo kuko uvuga ukuri kd abizi neza ntacyo yikanga akuvugana ishema n'igitinyiro.
605 Nsengimana Emmanuel w'i Kigali, Nyarugenge
Fri, 12/Oct/2018, at 12.22 pm
Amazi meza agaragaza ishusho y'uyarebamo, ni nayo mpamvu iyo uyanyweye afite inyota ayanywana ibyishimo kd agashira icyaka n'andi mavunane, amazi meza nk'ayo yishimirwa na buri wese, akoreshwa muri byishi bibafiyiye akamaro kd by'ingenzi kurusha ibindi, nanjye nishimira kunywa kuri ayo mazi, burya ntawanga ibyiza nuko ahubwo tubibura, hari icyo rero nabonye kigereranywa n'ayo mazi, mu myaka 14 itambutse cyamaze kuba ishema rya beshi kd kibabera umutako mu mitima yabo, mu bikorwa no mu ngiro, ayo mazi meza aragereranywa na Musekeweya yo yasekeye urwanda, yubatse beshi kd ivura beshi mu gihe imaze, hanyuma rero wowe wishimira kunywa kuri ayo mazi amara inyota y'umubiri, jya ukurikizaho atangwa na Musekeweya yo amara inyota y'umutima kugirango roho nziza ikorere mu umubiri muzima, nkwifurije gushira inyota nk'izo mu uburyo bwombi.
606 Nsanzimana Valens I Nyakariro
Fri, 12/Oct/2018, at 12.15 pm
Mfite icyizere, nawe ukwiye kukigira, mfite icyizere ko tuzagira urwanda rutagira ba Mugenga, mfite icyizere ko umunsi umwe tuzagira urwanda rutarangwamo ba Mugenga, mfite icyizere kinini ko Musekeweya izubaka byishi kd byiza igasenya ibyari byarafashwe nk'ihame aribyo bitekerezo bibi byaritse mu mitima y'abanyarwanda maze urwanda rugasigara rwuzuye ibyiza, rurangwa amata n'ubuki, gusa ibi biradusaba guhindura imyumvire, gukora cyane no kumenya igikwiye kurenza ibindi, mfite icyizere cyishi rero ko dufatanyije naba Muzatsinda, Shema, Batamuliza n'abandi tuzubaka urwanda twifuza kd tukaruraga n'abato.
607 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Thu, 11/Oct/2018, at 7.03 pm
Ese nazo tuzihe umwanya zidusenyere?, byavugwa he?, gusa byaba bibabaje, dore zasimbuye ibiganiro mu urugo, zasimbuye kugenderana no gusurana kd ibi byahoze mu umuco wacu abanyarwanda, zihariye byose mu ngo zacu, ntizigituma twita ku umuryango cyane cyane guha uburere abakiri bato ark zagera kuri za selfie zo kwa Manyobwa ho zigasya zitanzitse, none se tuzemerere zidusenyere?, ziratwirukanisha mu kazi, ziratuma dutanga umusaruro udakwiye aho dukora, ziratwibagiza inshingano zacu mu bice byishi by'ubuzima, zagera kuri watsap na Instagram zo kwa Manyobwa ho zigakora ishyano, none se koko tuzemerere zidusenyere?, ntiwumve ko navuze kwa Manyobwa ngo ukeke ko ariho gusa ibi bibazo biri, Reba nawe aho mu urugo rwawe uko bimeze, reba aho mu baturanyi bawe umwiryane zibateza, kurura amakuru acicikana hirya no hino mu bihugu bitandukanye ku bagera aho basaba gatanya kubera izi nyagwa, maze nushaka ko zitakugiraho ingaruka ufate ingamba mu uburyo bw'imikoreshereze yazo, maze uzigenge aho kuba arizo zikugenga.
608 Muhizi vital ku Kamonyi
Thu, 11/Oct/2018, at 7.00 pm
Ubanza nta gisimba kibi kibaho kikurenze, n'ubundi barabivuze ko igisimba kibi ari Umuntu, none natwe dutangiye kubibona, ubundi kera hose abakecuru nkawe bari ab'impanuro, inama zitandukanye kd nziza zubaka umuryango by'umwihariko abakiri bato, abato nkatwe twizihirwaga iyo tugukikije utuganiriza, uducira imigani migufi ndetse n'imiremire, utwigisha ibisakuzo byishi kd bikatunyura natwe tukanezerwa, yewe ndetse bamwe twifuzaga no kurara iwawe kubw'urukundo udukunda, none aho bigeze ngo nitwoge magazi kuko amazi si ya yandi?, niba abakecuru bose basigaye bateye nkawe urwanda rubuze icyerekezo, kuba abato tuzajya dusabwa kwigira inama no kwishungurira kd dufite abo twagasanze bakaduhanura birababaje, ark icyizere kirahari ko dufite ba Batamuliza bazaduhoza kd bakaturinda ayo marira, twizeye ko umunsi umwe urwanda ruzisanga ruganje ba Nyiranjishi badufatiye umujishi w'ibyo byiza.
609 MUKAKALISA Donatha Huye/Simbi/0783888383
Thu, 11/Oct/2018, at 3.17 pm
Mwiriwe?nibyo koko akabaye icwende ntigoga!ndabaza Fidosiya nti ko ukabije gusenya ingo zabandi?uribuka aho wagejeje urugo rwa Shema ukaba wibasiye n'urwa Mbarubukeye?sigaho uwo muco mubi kuba ari muri gereza ufitemo uruhare nawe urabizi!garukira aho kd utere intambwe yo gusaba Nyirandatwa imbabazi abonereho ajye gusabira umutware we imbabazi kuri gereza, ndabwira kandi Zaninka n'umuhungu we ntibagateshe ikiremwamuntu agaciro bigeze aho Mukecu ntibigukwiriye jya umenyenya gusaza utanduranije cyane!kd usigeho wari ufite amatara yo kukumurikira none wayatwikirije intonga n'utubando wari kuzitwaza ugeze aharenga,none uri kutuvuna ndavuga abana bawe Batamuriza na Rutaganira nturi kunva impanuro baguha nyababuna akabando k'iminsi gacibwa hakibona.
610 Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo
Thu, 11/Oct/2018, at 1.25 pm
Umwicanyi mubi wa mbere ni wowe ubwawe, Umurozi mubi wa mbere ni ururimi rwawe, uburozi bubi bwa mbere ni amagambo asohoka mu kanwa kawe, biroroshye cyane ko wakwirinda uwo wita Umurozi ku umusozi wanyu, biroroshye ko wakwirinda urupfu rutewe n'isasu cg ikindi kiza runaka ark biragoye ko wakwirinda ururimi rwawe cg urwa mugenzi wawe kuko bigoye gufata ururimi kugirango utavuga, aha niho ba Zaninka bagira amagambo meshi kd mabi atyaye kurenza ubugi bw'intorezo ikimara gucurwa /gutyazwa, ugasanga barafata agace k'abantu runaka bakabita inyamaswa kd nazo zimwe zisuzuguritse cyane, ugasanga biragoye kugorora ururimi rwabo kugirango rukunde ruvuge ibikwiye.., mbere na mbere mbanje kukwisabira wowe ushaka kwiyunga n'abandi, banza wiyunge n'ururimi rwawe kd ugenzure buri jambo ryose ugiye gusohora, zirikana ko akageze hanze kagora igorora maze ushake ururimi rwiza ruguhuza n'abandi aho kubatanya, Ba Bahizi nizeye ko mwanteze amatwi.
611 Nzayisenga venant I Rubavu
Tue, 09/Oct/2018, at 6.57 am
Urumuri wahawe wararupfukiranye, itara wahawe watumye rizima kd wamurikiwe kugirango nawe umurikire abandi, wahawe itara kugirango nawe urihe abandi, wahawe ibyiza urabyihererana none umusanzu wari utezweho twarawuhebye twese, subira ku isoko, tanga amahoro, gabura urukundo, shushanya ibyiza aho unyuze hose kd biguhumureho mu nzira, bera abandi icyitegererezo gikwiye mu byiza.
612 Ntirenganya Denis I Nyabihu
Tue, 09/Oct/2018, at 6.52 am
Nubwo uri kwigendera ugiye nabi, ugiye nta mpamba witwaje kd aho ujya ni kure cyane, ugiye nta kabando k'iminsi utwaye kd urugendo rw'izabukuru ruravuna, urashaka kugenda uri Mbarubosore kd uri Mbarubukeye utakizirikana ku myaka yawe no mu bihe ugezemo, ese ko utangiye gutenguha uwo mwafatanyije urugendo rwo mu ubusore, Nyirandatwa wakwitayeho, akakurwanaho mu byago ndetse n'amakuba, ukaba ugeze aho umugaraguza agati kd we yarakubereye ibyiza byose, aho iyo niyo nyiturano ugiye kutwereka ko ariyo dukwiye kwitura abatugiriye neza?, niba ari iyo, njye ndayigaye, mfashe iya mbere ndakunenze kd aho nzagusanga hose nzakubwira ko wahemutse, iyo udasubije amaso inyuma akeshi ukarumbirira iby'imbere gusa, rimwe na rimwe urayoba kd kumva abakwereka inzira biragorana, ese birashoboka ko wakwisubiraho!, uko niko soje nkubaza.
613 Nyandwi alphonse Ruhango
Mon, 08/Oct/2018, at 7.33 pm
Imfura kuri wowe ni inde?, iherereye he? Imfura ni iyo musangira ntigucure, mwajya inama ntikuvemo, waterwa ikakuburira, wapfa ikakurerera. ni ukuba ukiz ntusuzugure ukennye, wasonz ntiwibe. nyamara ngo imfura nziz ni iyo mutaraganira ark se washima imfura ! mutarasangira ikiraro?,ese imfura kuri wowe ni Karimanzira umwami w'abagambanyi,umukuru wa groupe y'ikibi,umuyobozi w'imitwe igamije gutera ubwoba abiturije n'ibindi bikorwa by'ubugome?,kuri wowe c imfura ni watangiye kuba wa mugome, umurozi ugamije guhitana ubuzima bwa muntu kd atariwe wabumuhaye?,hitamo imfura muzakorana kd urebe n'icyo muzakorana,inyungu yacyo,n'umusanzu wacyo muri sosiete.
614 MUKAKALISA Donatha Huye/Simbi/0783888383
Mon, 08/Oct/2018, at 4.28 pm
Nongeye kubifuriza ibihe byiza bwebwe bahanzi namwe bakunzi ba Musekeweya nteruye ngira nti ayiiii!nejejwe cyane no kumva Gasore agihumeka umwuka w'abazima!inzozi zanjye zibaye impamo,ikindi ndabwira bahizi n'amashumi ye ko nta mahoro y'umunyabyaha!nubwo bacura inama mbi twebwe abaharanira amahoro dukomeje kujya inama bityo abahuje inama Imana irabasanga!niyo mpamvu bidatinze tuje kubafatira mu cyuho nubwo mwihishahisha .
615 Byiringiro Jean Paul, I Rwamagana
Mon, 08/Oct/2018, at 2.51 pm
Inshuti nyanshuti ni iyo muzagendana ntigusige,mwaganira ntikuvemo,mwahana gahunda ntigutenguhe,mwasangira ntigucure,wagira ikibazo ikakurwanaho,warwara ikakuvuza,waterwa ikagutabara,twese twibuke ba Mutunamuka na ba Nzamurambaho mu bitabo bya kera uko bari babanye,gusa muribo nyuma uwaje kuba inshuti ikwiye ni utarizerwaga,natwe rero Nyagasani ahora atugerageza agamije kureba imibanire yacu n'abandi,dore Umuvandimwe, umugenzi, n'abandi beshi bakeneye ubufasha kuko barasumbirijwe,twagakwiye kubagereranya nawa muturanyi wacu,ba bandi bose badukeneyeho ubufasha kugirango dukure ubuzima bwabo mu kaga,tubane kivandimwe kuko ntibyo tuzahererwa ingororano iruta izindi.
616 Gatera Joseph, Umujyi wa Kigali, akarere ka Kicuki
Mon, 08/Oct/2018, at 1.01 pm
Nawe ngwino wige, witegereza ko ibyo wigiye mu ishuri ari ibyo gusa ngo maze wumve ko wagezeyo, Umuntu yigira mu bintu bitandukanye,kwiga ntibigombera kwicara mu ishuri ngo utegereze mwalimu,oya abakibitekereza uko barasigaye,kwa manyobwa wakwiga ko nta neza yo gufata umugabo uko wishakiye,(gufuha si byiza),kwa zaninka wakwiga ko kugira nabi ari umuco dukwiye kurwanya,(ibyo dukora isaha n'isaha biratugaruka),kwa kigingi wahigira ko kugira neza biruta byose,(gira neza wigendere,iyo neza uzayisanga imbere),kwa rutaganira wahigira ko guhinduka bishoboka,(kora igikwiye mu gihe gikwiye kugirango ibikorwa byawe bigaragarire buri wese),nyamara nawe wakwiga da!
617 Nsanzimana xavier I Ngoma mu uburasirazuba
Mon, 08/Oct/2018, at 7.54 am
Nanjye kuvuga icyo musekeweya yamariye ntibinteye isoni namba,yahinduye uwo ndiwe ingira umuntu mushya kd mu byiza,kuba mbasha guhagarara imbere y'imbaga,nkahavugira ijambo kd igitekerezo cyanjye kikakirwa neza,mbikesha Musekeweya,warakoze kumara ubwoba bwambuzaga kuvuga akandi ku umutima,dore ubu maze kuba uwo kwizerwa iwacu mu umudugudu,ngerageza gukora ibinyuze buri wese ku bwanyu,nzakomeza kubisunga iteka.
618 Olivier Ndaruhuye I Gatsibo
Mon, 08/Oct/2018, at 7.53 am
Niba ibihe biha ibindi kuki ugira nabi atumva ko byazagera nawe akiturwa iyo nabi yagiriye abandi?,ngo akebo kajya iwa Mugarura kd nanone ako ugereyemo niko nawe uzagererwamo,ibikorwa byawe nibyo bizakubahisha cg bikagusuzuguza,niba uri umugiranabi,uzubahwa n'abagiranabi bagenzi bawe kd wumve ko biguteye ishema ark uri kwiyambura ubumuntu muri wowe,kd wowe mubi ni wowe MUSEKEWEYA yaziye kuko iyo isi itaza kugira abantu nkawe,ndakubwiza ukuri ko itari kubaho,ese wayorohereje akazi,ukayigabanyiriza imvune,uyereka ko ushaka guhinduka?,gerageza kd birashoboka.
619 Ndisanze Ildephonse I Manyagiro muri Gicumbi
Mon, 08/Oct/2018, at 7.51 am
Mwiriwe neza ni iby'agaciro kongera kuganira namwe,irungu ntirizanyica nganira namwe kuko mumbera umusingi n'umuyoboro urwanya ubwigunge n'ubwihebe,nishimira inama mutugira kuko zubaka beshi,nifuza kuganira namwe imbone nkubone nubwo ntaragira amahirwe yo kubigeraho,umuntu yarayobye ark uruhare runini nimwe murufite mu kugarura ubwo buyobe,kuba mwaraje mu rwanda ni impano twahawe nubwo tutarabimenya,icyo mbisabira ni ukugumana natwe,kuturekura ni ukuduterarana,nimuko­ meze kuba ababyeyi b'igihugu,mube ba Nderabakura,kuko murerera urwanda,ubumwe mumaze kubaka buzaragwe ibisekuru byose bizakurikira,tera imbere rwanda kuko ufite umujyanama ukwiye.
620 Ngendahayo Theogene I Nyaruguru
Mon, 08/Oct/2018, at 7.47 am
Amahoro ntiyagerwaho mu gihe iteshagaciro rikigaragara hirya no hino,mu gihe kd hakiri abantu bamwe babona ko abandi ari utunyamaswa dusuzuguritse umuntu yakwihonyorera uko ashatse,birakomeye kumvisha abagitekereza uku ko abantu ari bamwe bityo bagakwiye gutahiriza umugozi umwe,bakimika ikibahuza,barandura ikibatanya,ese aho ntibishoka ko nawe waba ukiri mu umurongo umwe nka Gafarasi,Kananga ,Karimanzira n'abandi?,isuzume
621 Noel Bamporiki I Nyamasheke
Sun, 07/Oct/2018, at 10.37 am
Intambwe zanjye ziramurikiwe, simfite ubwoba bwo gutsitara, urumuri runjyenda imbere runyereka aho kunyura kd nkahatambukana icyizere, kureba inyuma ni byiza ark simpindukira ndangariye abandangaza, ndajwe inshinga no kujya mbere kd inshingano zanjye ni ukujyana n'abandi, ngwino dufatanye urugendo, twinjirane 2019 dufite intambwe ishinguye kd ifite intego, sinishimiye kugenda njyenyine, sinifuza ko nagusiga, ngwino dufatanye urugendo, urw'umwe ruravuna kd rukananiza, ark nidufatanya nzi ko tuzarinda tugerayo tuzira amavunane, banguka tugende ndagutegereje.
622 Uwera salome, akarere ka Huye, Umurenge wa Rusatir
Sun, 07/Oct/2018, at 10.31 am
Ibyo nibwira n'abandi barabyibwira,ark ikibabaje kd giteye agahinda,nuko ibyo twibwira kd tukabifata nk'ukuri ataribyo,ese nawe wibwira ko guharanira amahoro bigoye kubigeraho?,njye niko njya mbyibwira,ark urebye neza wasanga nta kigoranye kirimo,byakunaniza iki c kubanira neza mugenzi wawe?,wacibwa inege n'iki c kumva kd ukabwirwa ko abantu bose bakuvuga neza kubera imyitwarire yawe ibanyuze?,numara kumva kd ukabona ko ibi bishoboka,uzahita umenya ko guharanira amahoro bitagoye na gato,tangira none ubigerageze,aho uzategwa uzagishe inama kd usobanuze uko bikwiye,maze nusanga narakubeshye uzanyomoze,ni Uwera salome w'i Huye uzahasanga tuganire,ark njye nizeye ko numara kubikora uzaza unshaka ngo unshimire ku nama nziza nakugiriye.
623 Nshimiyumuremyi Grace, Kiruhura, Huye
Sat, 06/Oct/2018, at 7.55 am
Nasanze imvura nziza ari igwa igahita, hakaza iminsi y'umucyo, igihe imvura izagwa ubudahita, ndakubwiza ukuri ko tuzayinuba turi beshi kuko tuzaba twugarijwe n'icuraburindi ridatanga agahenge, ubuzima bwa muntu nabwo ni uko buteye tubaho mu bibazo ark igihe kiragera bigashira, ibisubizo bikaza, akanyamuneza kakagaruka, ibyishimo bikaboneka, umucyo ukaganza umwijima, ba Gasore bakongera kuboneka umuryango wa Munyemanzi ugasubirana ibyishimo Chantal agasubirana icyizere cy'ubuzima, ni koko imvura nziza ni ihita, ibibazo byiza ni ibiza bigashira ark umucyo mwiza ni uhoraho.
624 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Sat, 06/Oct/2018, at 6.21 am
Nibyo koko buri wese yifuza kuba icyo akunda, cg igikunzwe kurusha ikindi, niyo mpamvu umwana bamubajije bati urifuza kuba iki, maze nawe agasubiza atajuyaje ati "ndifuza kuba TELEVISION", Impamvu nuko yabonaga ko television ariyo ikunzwe kurusha ibindi byose mu urugo rwabo., Ubanza rero nanjye umbajije icyo nifuza kuba cyo, nahita nsubiza ntatinze ko nifuza kuba MUSEKEWEYA, wenda kuko buri wese agira amahitamo ye, wasanga wowe wahitamo kuba ikindi kintu kitari icyo mpisemo, ark c aho wowe amahitamo yawe yaba aganisha kuki?, byakabaye byiza nawe wifuza kuba uw'ingenzi mu bandi, ukazaba igikomangoma cy'amahoro, ukazaba umwamikazi w'urukundo, Mu byifuzo byanjye rero ndumva nshaka ko byazaba impamo, maze ku uburyo niyo ntaba Musekeweya, nkaba Shema cg Rutaganira, ndifuza gutera intambwe igana aheza, ndifuza gutera intambwe ihunga ikibi ihihibikanira icyiza, Musekeweya uzabimfashemo.
625 Urimubeshi Emmanuel w'i Rutsiro
Fri, 05/Oct/2018, at 6.12 pm
Muri abarimu beshi banyuze imbere, reka nterure mbashima ark by'umwihariko sinshaka gushima cyane wowe wanyigishije ubugenge, wowe wacengejemo ubutabire, wowe wanyigishije amateka n'andi masomo meshi, yego namwe mwarakoze ark rero hari byishi mutampaye kd mwarabonaga ko nzabikenera bitewe n'uko ari iby'agaciro mu ubuzima bityo nkaba nshaka gushima uwabimpaye kd akanabintoza, ndashima uwanyigishije kubana neza na bose, ndashima uwanyigishije guca bugufi, ndashima uwanyigishije kugira urukundo, ndashima uwanyigishije gusaba no gutanga imbabazi, ndashima uwantoje kuba ukwiye mu bandi kd akampa kumenya guhitamo neza "NDASHIMA MUSEKEWEYA NZIZA"., namwe barimu beza ndabashima ark murabona ko Ubumenyi mwampaye bwaburaga byishi kugirango bwuzure bube Ubumenyi nyabwo, niyo mpamvu muri byishi nshima kd no muri beshi nkashimira, Nimushimwe mwe mwese mwamfashije kuba ndi uwo ndiwe uyu munsi, mbikesha mwe kd Mwarakoze cyane ark kuri wowe Mwalimu mwiza Musekeweya, nzagushima igihe cyose nkihumeka.
626 Uwizeyimana Leonie, akarere ka Rulindo, Umurenge w
Fri, 05/Oct/2018, at 5.04 pm
Nawe imvura yakunyagira, nawe ibiza byakugeraho, ese ujya uzirikana ko uri munsi y'ijuru?, ujya uzirikana se ko utuye ku isi?, none se niba ubitekerezaho kandi ukabiha umwanya uhagije, ni kuki uhemuka?, ni kuki ugira nabi kd uzi ko nawe ibyo ukora byakubaho?, amazi nawe ashobora kukurengera, nawe umusozi ushobora kukugwira, ariko ibyo byose urabirenga ugakomeza kuba Kananga, Mugenga, Karimanzira n'abandi, ese aho umunsi wowe ijuru ryakugwiriye hazacura iki ra?, mbihanze amaso.
627 Byiringiro Jean Paul, I Rwamagana
Thu, 04/Oct/2018, at 12.36 pm
Ururimi ni inyama itagira amagufwa ariko rufite ubushobozi n'imbaraga byo kwahuranya no kumena umutima, inyama ifite ubukana burenze ku uburyo rukwiye kwitonderwa, rugira imvugo nyishi ark iz'ingenzi ni ebyiri arizo :imvugo nziza n'imvugo mbi, iyo mvugo mbi rero niyo ifite iya mbere mu kwahuranya wa mutima Iyo tutitondeye amagambo atuvamo akeshi twisanga twishe cg se turoshye byishi. Beshi twarwise ngo ni inyama yigenga ariko sibyo kuko birashoboka ko twayigenga, birashoboka ko ba Zaninka bashobora kugenzura amagambo bavuga, birashoboka ko ba Gafarasi bashobora gufata ijambo ribi riva mu kanwa kabo bityo hagasohoka ibiyunguruye. Twitondere ibyo tuvuga, dukarage ururimi rwacu inshuro nyishi mbere yo kugira icyo tuvuga kugirango turengere imitima myishi yakwangirika bitewe n'ibituvuyemo. Ururimi rwiza ni mugenzi w'Imana.
628 Nzahumunyurwa celestin I Nyamagabe
Thu, 04/Oct/2018, at 5.58 am
Twiboneye urwererane, ruhumura nk'ururabo, impumuro yarwo iragahora imbere yacu twe abaryoherwa no guhumurirwa narwo, isi yagize amahirwe yo yagiriwe Ubuntu bwo guhabwa impano itagira uko isa, Urwanda rwarabonekewe kuko rwemeye kukwakira ukaruturamo kd ugasanga imitima imenetse, iyihebye, iyaheranwe n'ibibazo, agahinda, urwango n'ingoyi y'ubukene bw'imitekerereze, Ni koko uri Musekeweya kd uwo wasekeye ntaba agisekewe n'ibibazo ukundi kuko ahorana ineza iganjemo inama mumugira maze nawe agasangiza iyo neza abandi ababera umuturanyi mwiza, umujyanama ukwiye, umugenzi uboneye kd aho ari hose akarangwa n'imyitwarire inyuze twese. Iyo niyo mpano iruta izindi twahawe Ni umutako utatse imitima yacu Umutaka uturinda imvura Maze imitima yacu ikanezezwa no guhorana nawe, Nimucyo rero bavandimwe twe twamenye ibyiza bituruka ku umujyanama ukwiye, dufatanye kugeza ku bandi inyigisho nziza atugezaho, tuberere imbuto kd tubabere imvubura zibavuburira urukundo, amahoro, ineza n'inama zabakura mu kibi zibatuza mu cyiza.
629
Wed, 03/Oct/2018, at 9.31 pm
Muraho barimu dukunda kandi duhanze amaso tunabatega yombi!Ni jean paul niyonsaba hano i kirehe!Ntangiye ngira nti akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze koko kandi ntakaraho kabura icyo kamara nanone kandi nshimye samusoni ko yarabutswe gasore twabuze ntamwihakane erega koko isano iruta iy'amaraso ni urukundo!Ayii.... Imana ishimwe twongeye kumva ijwi rya gasore koko turishimye cyane kandi amarisa twarize twabuze gasore tugiye kuyahozwa!Samusoni we iyo nkuru ntuyihererane humuriza muhumuro na bumanz4 byvmwihariko chantal nubwo nyuma y'ibyavuzwe n'ibyakozwe kwakirako gasore ahumeka ntibyoroshye!Naho ubu turatengamaye mumahoro twasaruye kuri musekeweya mwarabibye turasarura mukomereze aho muhumura abakiri mumwijima kuko ubu umucyo wanyu naho utaragera hasigaye umwanya muto nabakinangiye imitima igakinguka,mwe bakinyi ba musekeweya muri umucyo ukwiye!aho muzajya nzajya aho, ntahandi mbona umucyo wizewe kandi ndumva muri urumuri kuri buri wese udahwema kubumva,muri abatanga mahoro mwaziye igihe!
630 Nyandwi alphonse Ruhango
Mon, 01/Oct/2018, at 8.59 am
"La vieille dame ", amateka y'umukecuru wo hambere atubwira ko yari Umuntu w'agaciro gakomeye, ku umusozi aho yabaga atuye yagendererwaga n'abantu b'ingeri zose, baba abakuze n'abato, abakuru bazaga baje gusaba impanuro z'ibyo babona badasobanukiwe mu bihe byabo naho abato bagakururwa n'imigani n'ibisakuzo yabasanganizaga ndetse n' uturirimbo tutagira uko dusa, muri make umukecuru wo hambere yari umuberabose, reka rero twigarukire ku uw'ubu, gusa kumuvugaho mfite ubwoba ko ndabitererwa amabuye, ark mu magambo make sinabura kumwita NYIRAKIGUNU aha nanone byumvikane ko atari bose, NYIRAKIGUNU w'ubu rero aho kuba igisubizo ku umusozi yabaye ikibazo, yuje gateranya abantu no gukwiza urwango rudakwiye, impanuro kuzimubarizaho bingana no kuganira n'umwana w'imyaka 5, nta mpuhwe yigiramo na nkeya, nta rugwiro ntan'akanyamuneza yigiramo, nako barabyoroheje bagira bati "AB'UBU... " nushaka kumumenya rero uzumve kd ukurikirane Mukecuru ZANINKA, uzamenya byose kuri bo, ark disi njye Nikumburiye :"La vieille dame ".
631 Muragijimana jean de Dieu I Ngororero
Mon, 01/Oct/2018, at 8.32 am
Uwafashe itara ryaka mu ntoki, niyirinde ko rizima kd najye imbere y'abandi abamurikire, ufite urumuri rw'icyiza naharanire kurugumana kd arutwarire ahazira umuyaga hamwe n'ikindi cyose cyaruhungabanya, wagiriwe Ubuntu bwo kwakira ibyo byiza guma mu umurongo nk'uwo, bera icyitegererezo n'icyerekezo cyiza ba Gashema, Umuhuza, Musumbabihe n'abandi kugirango nabo bazazamukane umutima mwiza nk'uwawe, tukwisabiye kutazahinduka cg ngo usubire inyuma kuko aho ugeze hafitiye twe beshi umumaro ukomeye.
632 Cyprien Harindintwari I Nyamagabe
Sat, 29/Sep/2018, at 7.48 pm
Nawe Musekeweya iraguhamagarira guhinduka, Umuco mwiza wo gufasha ubabaye wahozeho mu banyarwanda igihe kuba nyamwigendaho byari bitarimikwa ngo bihabwe icyicaro, buri wese wagiraga ikibazo yaragobokwaga kd akabona ko atari wenyine, ubu siko bimeze, abantu barahindutse baba abandi, uragira ikibazo ukimenya, urayoba aho wayoboje ukubonye akakubwira ati komeza inzira ni iyo, urarwara aho wakavujwe bakagira bati iyaba cyari gipfuye, mbega isi mbi, gusa nanone sinabura kuvuga ko hari abagifite uwo mutima mwiza wo kumva ububabare bw'abandi, nawe rero niba hari intambwe wateye yo kumva ko mugenzi wawe ahora agukeneye, tera indi ntambwe yo kubyumvisha abandi kugirango tugendere hamwe, uwahuye n'ikibazo umube hafi kd umwizeze ko atari wenyine, ngiyo isi dukeneye.
633 Uwizeyimana Leonie, akarere ka Rulindo, Umurenge w
Sat, 29/Sep/2018, at 7.22 pm
Ngwino nawe wige kd urahure Ubumenyi nyabwo, Ishuri ryiza ni iryo wigiramo kugira neza, ni iryo wigiramo urukundo, ni iryo wigiramo koroherana, kubabarira, gutanga no gusaba imbabazi, ishuri nk'iryo uzaryige kd urirage abawe, uzaharanire kurikuramo Ubumenyi buritangirwamo ku uburyo utazarisozamo amara masa, Impamvu mbikubwiye nuko iri shuri utazarisanga heshi, yewe ndetse bizanakugora kuribona, bityo rero kuri wowe uzagira amahirwe yo kurigeramo uzarivomemo byishi maze nawe uzafungurire ku bandi ibyo warikuyemo, abalimu nka Muzatsinda, Samvura, Batamuliza, Shema, nyiranjishi n'abandi nkabo uzabasanga hake bityo rero nubabona uzabakureho 95% by'ubumenyi bazaguha maze 5% nako gasigaye kabe akawe ko kwishungurira, I Burega namwe mwese abakunda amahoro mbifurije amasomo meza kuri wowe wahisemo kugana iri shuri.
634 Ndisanze Ildephonse I Manyagiro muri Gicumbi
Fri, 28/Sep/2018, at 4.09 pm
Aho uzajya hose nzagukurikira kuko umurikira nkabona umucyo, nyemerera tujyane kuko kujyana nawe ntako bisa, nyemerera nkufate ikote, ntore imico yawe, imigirire yawe nyambare, ubujyanama bwawe bundange aho ndi hose, maze impumuro ya, Batamuliza uhora urizwa no kubona abantu bahemukira abandi, Shema uhora ushimushwa no kubona twese twunze ubumwe, Muzatsinda uhorana itsinzi y'ibibazo bibangamiye imibanire yacu, hamwe n'iz'abandi beshi kd beza duhora twigiraho kugira neza iturange, kugirango urwanda mudutegurira ruzaturwemo n'abarwishimiye kd barubereye bose.
635 Nsanzimana xavier I Ngoma
Fri, 28/Sep/2018, at 2.29 pm
Nawe aho wanyuze :inzira ni nyishi kuri buri wese uri mu urugendo, amayobera ni meshi kd n'ibigusha ni byose, aho wanyuze rero kuko wahuye n'ibigusha byishi ushobora kuburira abakiri inyuma inzira nyayo kugirango ntibazabashe kuyoba nkuko wayobye, inzira wanyuze yarakunanije cyane kd urugendo rukubana rurerure, nibyo koko nawe uri mu bafite ubunararibonye mu urugendo rwawe niyo mpamvu tugukeneyeho inkunga yo kuyobora abakiri mu nzira, nabo barimo barahuzagurika kd bakeneye kwihuta kugirango bagere iyo bajya, babere umuyoboro kd ubarangire inzira nyayo, haranira kuba uzaratwa na beshi kubera ubufasha bwawe wabahaye mu urugendo kd nawe uzishimire kuvugwa neza aho unyuze hose.
636 Nsanzimana Valens I Nyakariro
Thu, 27/Sep/2018, at 7.50 pm
Burya igiti kigororwa kikiri gito, urugemwe rukizamuka iyo urwitayeho ukarukurikirana umunsi ku umunsi bituma rukura neza nkuko ubishaka kd rukakugirira akamaro wari urutegerejeho ark nurwitaho rwaramaze gukura hari ibyo rutazaguha, uzirikane ko ntawugorora inkondo y'ikijumba, bityo birakwiye ko twita ku bacu bakiri bato, tukareka kurindira ko baba ba Kananga na ba Bahizi ngo maze tubone kubereka inzira, ba UMUHUZA bashobora gukura uko tubyifuza kd buje indangagaciro zose tubifuzaho.
637 Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo
Thu, 27/Sep/2018, at 1.33 pm
Ese wowe iherezo ryawe ni irihe?, ese nyuma yo kuva muri ubu buzima ni iyihe nkuru uzasiga I musozi?, uzasigara wibukirwa kuki?, wenda abawe ba hafi bazababazwa nuko ubasize mu bibazo bitandukanye, bazababazwa n'imyenda, amadene n'ibindi nkabyo ubasizemo, abandi nabo bashobora kuzaba bari kwishima bati nuko nikigende kuko cyari cyaratuzengereje, iherezo nk'iryo ni ribi, ritere umugongo urisezerere, haranira kurangwa n'ibikorwa byiza kd bishimwa na beshi, igira ku birenge by'abakubanjirije maze ibyiza bagezeho ubiharanire, niba uturanye naba Shema, haranira ko inama zabo zigukura hamwe zikugeze ahandi, aho niho hirya y'ejo hawe hazasigara hashimwa n'imbaga nyamwishi.
638 Jean bosco Habineza I Kirehe
Thu, 27/Sep/2018, at 5.38 am
Uraharanira kumera neza ariko wica aheza h'abandi, Uraharanira kugera ku byiza ark usenya iby'abandi bagezeho, urashaka gukundwa ark wowe urwango rwarakurenze, urifuza ibyiza byose kd wowe ibibi byose ubyerekeza ku bandi, reka nkubwire :ibyifuzo nk'ibyo Nyagasani abindinde, urarye wenyine ntumeho kuko ndumva ntaho byankura, nta n'aho byangeza, njye nifuza gufatanya ibyiza n'abandi, nifuza kugendana n'abandi, nifuza guterana imbere n'abo kd bitewe n'abo ngendana nabo ndabona bizashoboka, amahoro kuri mwe mwese mwamenye ibikwiye kd ibyishimo byishi kuri ba Samson mwese muri mu gihugu mwamenye ko ingoma y'ibibi yarangije manda yayo mu mitima yanyu, ubutwari nk'ubwo muzabwigishe n'abandi mutirengagije n' aba hano I Kirehe bataramenya ko manda nk'izo zarangije akazo.
639 Nshimiyumuremyi Grace, Huye, Kiruhura
Thu, 27/Sep/2018, at 5.29 am
Nawe uracyasinziriye ariko kanguka, ndabona ukiri mu bitotsi, ndabona ukiri mu ndoto, imitekerereze yawe irakiganjemo ubutuna bwishi kandi nyabusa abakangutse kare bakihumura bamaze gutekereza byishi byiza kandi byubaka, numara Gushira ibitotsi urasanga ugomba kwifatanya natwe, urasanga utagikwiye kugira bamwe mubo utega amatwi kuko bakuyobya iteka, urasanga ba Zaninka batakiri abo kwicarana nabo ngo ubatege amatwi kuko buje amagambo asenya kd akurura urwango, natwe rero turakataje mukwereka abantu nkabo ko bayobye, VA mu nzozi nk'izo uze dufatanye kugendana n'ibyiza bizira ibitotsi bibi kuko ntakamaro kabyo.
640 Nzahumunyurwa celestin, akarere ka Nyamagabe
Wed, 26/Sep/2018, at 9.11 pm
Isi ya none iteye ukwayo, isi ya none njye ndayigaya cyane, isi ya none uri kwirengagiza abakwiye kwitabwaho, isi ya none irirengagiza gutanga amahoro kd ariyo shingiro rya byose,, isi ya none irirengagiza kugira urukundo kd aho ruri haba umutuzo, none se ubwo isi ya none ifite iki kindi iduhishiye kirenze ibyo itugaragariza?, njye rero isi ya none irashisha kd iteye impungenge, nawe rero niba ubona hari icyo twafatanya gukora kugirango tuyihindurire icyerekezo, ndakwinginze mfasha kd urabizi ko abishyize hamwe nta kibananira.
641 Kagabo Thomas
Fri, 14/Sep/2018, at 6.00 am
Turabakunda cyane. Iwacu mu Gasarenda ntitwajya kuryama tutumvise Musekeweya. Mukomereze aho ntituzabavaho.
642 Urimubeshi Emmanuel w'i Rutsiro
Tue, 04/Sep/2018, at 6.39 am
Niba guhitamo bikugora kuki utemera kugumana icyemezo wafashe mbere kuko ibyo ufashe byose nyuma uhindukira ukabona ko wibeshye?, none se niba nawe uri nka Josiane, uba wibwira kd wifuza ko uwo mwahoranye we atatera indi ntambwe?, narakubwiye ngo muri byishi ujya guhitamo urashishoza, niba rero utarashishoze mu kwanzura ibyemezo byawe, irinde kubabazwa n'ibyo mugenzi wawe amaze kugeraho kuko nawe yari akeneye kwiyibagiza ibyamushegeshe byose kugirango atangire ubuzima bushya, muri byose dushishoze.
643 Karonkano Nyamagabe pascal
Mon, 03/Sep/2018, at 9.16 pm
Uvuka wari mwiza, ku isura wari ukeye Ku umutima wari umuziranenge Wavutse ushagawe na beshi Bagusimburanyaga mu biganza byabo bakwishimiye Impundu nyishi zaravugijwe Abandi bakoma mu mashyi bakwakira Bati ikaze kd uje wisanga. Ukigera ku isi wafashwe neza Utozwa ibyiza byuje byose Wigishwa kugira neza Kd ubwirwa ko guhemuka ari bibi Weretswe byose ntacyo uhishwe Kugirango nawe uzamenye guhitamo. Utangiye guca akenge wagiye uhinduka Imico watojwe utangira kuyita Wadukanye ibidakwiye kd utungura beshi Abakubonye bakakwibazaho cyane Bati ese uriya ni mwene Runaka?? Ibyo byose ntacyo byakubwiye Wakujije urugomo aho unyuze Ubusambo burakwarika Wiyemeza kuba kaboko karekare Wahisemo kuba inshuti n'ikinyoma Kubera ububi bwawe uta inzira zisanzwe Wisunga ibigunda boshye uri inyamaswa Icumbi ryawe riba ibihuru n'amasenga. Umuryango wawe wizerwaga cyane Bari intangarugero mu byiza byishi Abo muvukana bose bahuje amazina Ni ba Micomyiza bene Mugiraneza Ni abeza bo kwa Mwizerwa. Ni koko ngo ibyara mweru na muhima Wowe waje uri gica mu bandi Wigira simbikangwa wari Simpemuka Wanga bose ntacyo bagutwaye Uvutsa ubuzima abandi kd bagusekeraga Wisunga umwijima kd urumuri rutambye hose. Dore nturyama ngo usinzire Uhora uhangayikiye kugira nabi Inzozi mbi zose urose wihutira Kuzigira impamo Ukora ibishoboka byose kugirango uzigereho Uriba, Uriba kd biraguhira. Dore wigize nyoni nyishi Mwigira mwiza kd uri mubi Wigira intungane kd uri icyago Mu materaniro winjira mub'imbere Kwa Padiri ntawe ugutanga guhazwa Kwa pastor ntawe ukurusha gushima Kwa Sheik ni wowe wiyiriza cyane. Ark c reka tuganire Nkubaze kd nawe unsubize : Ko wari Umuntu ugahinduka inyamaswa Wavukiye heza kd hanyuze beshi Watojwe ibyiza ukanabyigishwa Wahawe byose uko byashobokaga kose None ni iki cyaguteye kuba uwo uri uwo? Wakoze kuntiza yombi ndacyakubwira Erega n'ubundi uri umuvandimwe turavukana Uri umuturanyi turaturanye Uri urungano twarareranwe Uri umunyarwanda duhuje Va mu umwijima dore urumuri Zibukira ikibi garukira icyiza Reka kuyoba ngwino tujyane Reka ubunyamaswa kuko uri Umuntu Ngwino dufatanye twubake urwanda Egera hino duhuze imbaraga Tuzikoreshe ibyiza kd ubuhwema Ukuboko kwawe kwahindura byishi kd biboneye Ibitekerezo byawe byaba imbarutso ikwiye Y'iterambere ryawe kd nanjye Narondogoye ark umbabarire Navuze byishi ark byari bikwiye Nciye bugufi ngusaba imbabazi Nagukomerekeje ark wihangane Ndabizi ugiye guhinduka kd wihane Nkufunguriye ku byiza nanjye natojwe Nkuhaye ku mazi afutse nanjye nahawe Nahawe ku Ubuntu Nkuhaye ku ubundi Nawe ngwino ube inshuti nuwo namenye Nzishima mbonye ubaye undi Nzakubwira MUSEKEWEYA iteka KARONKANO NYAMAGABE PASCAL UMUBIBYI W'AMAHORO ITEKA.
644 Jean bosco Habineza, I Kirehe
Mon, 03/Sep/2018, at 8.35 pm
Umwanya ukomeye muri njye narawuguhaye, nawe ndizera ko wanyakiriye, numva ntazigera nicuza, icyerekezo nahisemo nicyo, uzabona ko nayobye azambwire ikiruta guharanira no gushaka amahoro muri iyi si dutuye, beshi bibwira ko bigoye kd bivunana kubigeraho ark n'ubundi birazwi ko nta nzira itagira amayirabire, niyo mpamvu inzira zose zisaba kuyoboza no kujyana n'abandi ark kd njye nishimira ko Nisanze ndi kumwe n'umuyobozi nyawe kd twuzuzanya, MUSEKEWEYA
645 Nsengimana vumilia Jean claude w'i Gisagara
Mon, 20/Aug/2018, at 4.00 pm
Uradutengushye kuko ushaje ukundi, nturi Mbarubukeye abato barataga ibyiza, nturi Mbarubukeye wari umusaza w'impanuro, nturi Mbarubukeye uwo ku umusozi birahiraga ku ubutwari, ibikorwa byiza, ishyaka, umurava n'urukundo byitangira abandi, ibyiza twakumenyeyeho bigiye gusimbuzwa n'ibibi umaze guha umwanya munini muri wowe, intero nziza igiye gusimbuzwa n'imvugo mbi, turakugaye kuko udutengushye, ukaba utakiri Mbarubukeye watwigishije byishi, ukaba uri uwo twese abagukundaga tugiye kugukuraho amaboko.
646 Jean Bosco Habineza, I Kirehe
Mon, 20/Aug/2018, at 3.49 pm
Ntabwo wayobye, ahubwo wahisemo neza, icyerekezo wafashe ni ingenzi, wahisemo ibikwiye, ibikorwa byawe bizahora bivugwa iteka, nutabaruka abazasigara bazahora barata ibigwi byawe, wahisemo kubaka amahoro nyamara wari ufite ibindi byishi wajyamo nkuko abandi babikora, ark kubw'uko ufite umutima ureba kure, nta byiza biruta ibyo wahisemo uzasanga abandi barakurushije, komeza icyerekezo kd werekere abandi, intambwe umaze gutera nibwo butwari.
647 Byiringiro Jean Paul, I Rwamagana
Mon, 20/Aug/2018, at 3.30 pm
Ya mahoro twaharaniye ntiturayageraho, bwa bumwe twaharaniye ntiturabugeraho, turacyafite ba Mugenga beshi bakibereye inzitizi ibikorwa byacu, turacyafite ba Kananga impande zose bambariye kudusubiza inyuma, bakatugarura mu icuraburindi ry'urwango twahozemo kd twari twaratangiye inzira yo kurusezerera burundu, turacyahamagarirwa kuba maso, turacyahamagarirwa gukomeza umurego, turacyibutswa ko umwanzi akituri bugufi kd agifite imbaraga bityo ko natwe dukwiye gukuba kabiri izo twakoreshaga mbere, dufatanye kd duhuze intego, nta kabuza abaturwanya tuzabatsinda kd amahoro twifuza azagerwaho uko bishoboka kose.
648 Ngendahayo Theogene I Nyaruguru
Mon, 13/Aug/2018, at 6.23 pm
Uwibwira ko ahagaze aritonde atagwa, wowe wibwira ko ari wowe munyabwenge gusa urashishoze neza kuko urasanga hari abakurenze beshi kd udateze no kuzashyikira, zirikana ko imitwe y'abantu itandukanye kd ntuzagereranye ubwenge bwawe n'ubwa mugenzi wawe kuko ntaho byahurira, gusa niba nawe imitekerereze yawe isa niya Zaninka cg c Bahizi, uri kwibeshya cyane, ubanze wicare utekereze maze uraza gusanga uri hanyuma y'abandi bose, nyamara ushatse waca bugufi ukabana n'abandi amahoro.
649 Byiringiro Jean Paul, I Rwamagana
Mon, 13/Aug/2018, at 3.52 pm
Intambwe za bamwe ziragana imbere, intambwe z'abandi nazo zikerekeza inyuma, Ibitekerezo byacu nabyo ni uko, bamwe baratekereza ku iterambere ryabo abandi nabo bagatekereza mu kurisubiza inyuma, aho bishobora guhurira niho hagoye kuhamenya, ibyerekezo byacu biratandukanye, kubaka icyo twifuza biragoye kuko imigambi si imwe, sinzi uzatsinda urugamba, gusa imbaraga zacu twe abumva gushyira hamwe mu byiza ziramutse zibaye nyishi, twagera ku ntego, ababyifuza bose ko twubaka ibyiza duhereye ku mahoro nimuze dufatanye, tuzabigeraho kuko turashoboye kd turashyigikiwe.
650 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Mon, 13/Aug/2018, at 3.40 pm
Nawe byakubera, kunyura mu nzira uhumurira abandi, kunyura mu nzira urangamiwe n'abandi, kunyura mu nzira wishimiwe n'abandi, nyamara nawe byakubera, uwo mwambaro ntuhenze, ayo mavuta ntakosha, nugerageza kwambara urukundo, ukisiga ineza n'ubunyangamugayo, nawe bizakubera, uzashimwa aho unyuze hose, uzakomerwa mu mashyi yewe ndetse uvugirizwe n'impundu, uzubahwa kd wizerwe, kuko uzaba waremewe gusigwa amavuta y'urukundo. Ark se harya ubaye Batamuliza wo mu bikorwa, Shema mu myifatire aho byakugwa nabi?, hera none ubigerageza.
651 Nsanzimana Valens I Nyakariro
Sun, 12/Aug/2018, at 9.50 am
Ndabaza namwe mumfashe gusobanukirwa : inyungu nziza ziva mu kugira umutima mubi ni izihe, ibyiza biva mu kugira urwango ni ibihe, ese hari umushahara wa buri kwezi ugenewe abantu barangwaho ibikorwa nk'ibyo, wenda reka tuvuge ko ntawuhari, none rero niba ari ntawo, murambwira ba Kananga na ba Mugenga tubona hirya no hino mu gihugu inyungu zabo ziva he?, ese koko kugira nabi byagutunga?, ark niyo byagutunga waba utunzwe n'umugayo, kd umugayo si mwiza kuko urakenya, ubwo rero numva bibaye byiza wowe waboneraga inyungu mu ubuhemu wagahagaritse ibikorwa nk'ibyo, inzira nyishi kd nziza zo kugera kubyo wifuza zirahari, zinyuremo udahemutse kd utabangamiye abandi, nta kabuza uzabigeraho kd wishime kurushaho.
652 Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo
Sun, 12/Aug/2018, at 7.09 am
Burya ibyo kurya byiza si ibirayi bitetse neza, si ayo mafi atunganyije neza nkuko ubyifuza, si uwo muceri wuzuyemo ibirungo byishi umwe nawe ureba ukumva uwukunze kd utari usanzwe unawurya, ahubwo iyo ibyo biherekejwe n'ijambo ryiza, ryuje impanuro, ineza n'urukundo, ryuje ubwenge, ubunararibonye n'ubushobozi, iryo niryo funguro ryiza kd ryuje intungamubiri zose buri wese aba akeneye mu ubuzima bwe bwa buri munsi, nyamara nasanze nanone ubitanga byose, uwemeye kwitangira imitima yari ibayeho itarafata umurongo, uwemeye kuganzwa no kugira neza gusa akinjira mu miryango iwacu akuruwe n'ibibazo byari bitwugarije ark rero nakomeje kumutsinda kd adatera umwaku, nkomeza kumuhishira kd akwiye kumenywa na bose, ngaho nawe mumenye kd umwigireho, wemere akubere umutoza kd utuze agutoze ibyiza, uzamwishimira ndabizi, uzunguka byishi ndabihamya ark nuramuka umwumviye, mumenye rero niwe Musekeweya wifuza gusekana nawe, mushakishe bigishoboka.
653 Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo
Fri, 10/Aug/2018, at 5.17 pm
Twige kubaha kugirango natwe twubahwe, ushaka icyubahiro ahawe n'abandi nuko nawe ubwe abasha kuba yiyubashye mbere, ninde wahawe icyubahiro kd we ubwe agaragaza kutiyubaha?, ni inde wagiriye abandi inama we atigiriye, bahora batubwira buri gihe kuba ba Nkore neza bandebereho, ibyiza byose wifuriza abandi bigomba kuguheraho maze ukabisagurira abandi, Ku umusozi iwanyu uri Zaninka, mu Umuryango iwanyu ibikorwa bibi byarakokamye, abato baragutinya, abakuru bagucitseho, uri umugome wayogije byose na bose, uri igihungwanabose kd amagambo yawe ararema, watwitse umusozi uhisha umwotsi none dore ugeze n'aho abawe bakubahuka, si ibyo kwinubira rero kuko uwigize agatebo ayora ivu, ibyari bikwiye gushingirwaho ngo wubahwe byose warabisenye none akira inyiturano ivuye mubyo wakoze, uzahore wishimira igihembo wagenewe kuko kingana n'umurimo wakoze.
654 Emmanuel Nsengimana w'i Kigali, Nyarugenge
Fri, 10/Aug/2018, at 4.32 pm
Abo watije amaboko bagirira nabi abandi nawe bazaguhinduka, ubuhemu wagiriye abandi nawe uzabugirirwa, uzirikane ko akebo kajya iwa mugarura, uzirikane ko ibibi wifuriza abandi nawe uzabyifurizwa, inzira duharurira abandi natwe nizo tuzaharurirwa, bityo rero icyo dukwiye gukora ni ugukorera abandi ibyiza kugirango natwe tuzabyiturwe.
655 Nzahumunyurwa celestin I Nyamagabe
Mon, 06/Aug/2018, at 5.25 pm
Ishyaka ryaruse ishyari :rimwe na rimwe Umuntu usanga yarishyizemo ko abantu runaka ari babi, agace k'abantu runaka ari babi, agasozi runaka, cg c umuryango uyu n'uyu, ugasanga abafitiye urwango rutagira ingano, akabahiga kd akabarwanya uko abishoboye kose kugeza aho ingufu ze n'ubushobozi bwe bigarukira ark rimwe na rimwe amateka ajya ahinduka maze iryari ishyari rigasimburwa n'ishyaka, urwango rugahinduka urukundo, umwiryane ugasimburwa n'ubumwe budatana, icyo gihe ba Samson basigara bavuga amateka y'ibihe banyuzemo, bakagaragaza intera bari bagezeho mu urwango rwabo ark kd bakagaragaza n'intambwe bamaze gutera mu ukunga ubumwe n'abo babonaga ko ari inzigo, uwari mubi niwe wahindutse indatwa, uwari ikibazo niwe watanze igisubizo, maze uwari umunyamahanga agasigara ari umuvandimwe mu bandi, ese twebwe intambwe nk'iyo tuzayitera ryari?, tubiharanire kubigeraho.
656 Mugisha Rutsiro Samuel
Mon, 06/Aug/2018, at 5.24 pm
Nibyo koko icyaburaga cyarabonetse, iyo ufite umuyobozi mwiza, usanga akeshi akugeza kubyo wabonaga nk'inzozi, ushakira ibisubizo ahatatekerezwaga, agahuza ibyagaragaraga ko bitashoboka maze mu urugero rwiza rwa Muhumuro na Bumanzi akunga imisozi myishi yarebanaga ayingwe, abaturanyi bakongera kurahurirana, kugenderana no gusuhuzanya, ni ukuri icyo nicyo twari twarabuze, umuyobozi nk'uwo niwe twari dukeneye, umujyanama nk'uwo niwe urwanda rwari rukeneye kuva kera, ngiyo Impamvu rero dukwiye gusigasira ibyo twagezeho, ngiyo Impamvu dukwiye gukomeza kunga ubumwe, ngiyo Impamvu dukwiye gukomeza gushima Musekeweya yo yadukoreye ibyagaragaraga nk'inzozi muri beshi mu mibanire yacu abanyarwanda.
657 Muragijimana jean de Dieu I Ngororero
Sun, 05/Aug/2018, at 8.05 pm
Uhashye ibimwubaka iyo afite umutima mwiza ahaha n'ibyubaka abandi, burya biba byiza iyo witekerezaho ark utekereza no ku bandi kuko akeshi bikurinda guhemuka no kugira nabi ark iyo Uhashye ibikubaka gusa, rimwe na rimwe usanga biba bisenya abandi mu uburyo butandukanye, inzira uhahiyemo jya uyirangira na mugenzi wawe, aho bakwiciye inyota jya uharangira n'umuturanyi wawe, umunsi wanezerewe jya ushaka n'icyanezeza abagukikije kuko icyiza cyo kuba ku isi ni ukubana.
658 Bamporiki noel I Nyamasheke
Thu, 02/Aug/2018, at 7.39 pm
Umukecuru mubi, udakwiye guturana n'abandi, udakwiye kuganira n'abandi ngo abahe impanuro, udakwiye kumvwa kuko avuga amateshwa, udakwiye kwizerwa no kugishwa inama, uwo niwowe Mukecuru mubi wuje urwango kd urwanda rwuje urukundo, ese ko watumye beshi dufata abashaje n'abantu babi, ugatuma twishyiramo ko abakuze ari abanyarwango gusa, urabona twe utaraturoze ukadushyiramo isura mbi?, watumye Ibitekerezo byacu bitekereza ibidakwiye, utuma twumva ko beshi mubadukikije ari babi kd atariko biri, uri uwo kugawa kd ukanengwa cyane, gusa beshi tumaze gukura tumenya ukuri, twamenye ko ari wowe mubi kd bitazitirirwa bose, twiyemeza kukwirinda no kwirinda ibikuvamo, tuzubaka ibyo wasenye kd tuzasana n'ibyo wangirije, Zaninka mubi nta agaciro ufite muri twe.
659 Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo
Thu, 02/Aug/2018, at 3.44 pm
Mu gihe isari yasumbye iseseme bituma uwari uri mu gihe cyo kubihirwa yifuza kongera kumva uko uburyohe bumera nyamara bitakimukundiye, rimwe na rimwe ibyemezo dufata bitugaruka keshi kd iyo tujya kubifata tuba twibwira ko twabitekerejeho neza, maze ugasanga dutangiye gusubira muri za iyo mbimenya kd nyamara tutaribwiraga ko iryo jambo rishobora kuzatugaruka, ba Josiane tugatangira kwicuza kuko twari tuzi ko twajugunye ibibazo none bikaba byongeye kugaruka kd ari twe tubyiteye, ubwo buzima beshi duhura nabwo, buri munsi turicuza ko twahubutse, buri munsi iyo dusubije amaso inyuma twifuza gusubira mubyo twari twaratambutse, nyamara muri bya bihe duhabwa amahirwe yo gutekereza kabiri ark tukayatera ishoti, twirinde rero ibyemezo bihubukiyeho kuko ingaruka zabyo akeshi ntiziba nziza.
660 Harindintwari cyprien, Nyamagabe
Thu, 02/Aug/2018, at 3.25 pm
Niba ibihe bihinduka ark ugahindukana nabyo, uzazirikane ko bihindukana byishi, nawe utazisanga mu gihe byabaye bibi nawe wabaye mubi, akeshi iyo ubaye nyiranjya iyo bigiye burya uba wamaze guta umurongo, nta cyerekezo uba ufite, nta ntego uba ufite, mu gihe rero utari gutekereza mu bihe urimo akeshi ibihe biguhindura mubi, biguhindura umwanda kd nawe ukibona ko wabaye wo, ark burya uzi ubwenge amenya kugenga ibihe, mu byiza akajyana nabyo, mu bibi akabyitaza, uguhitamo ni ukwawe, ugutegereza ni ukwawe, inzira uzanyura ni wowe uzayiharurira kd ibigusha uzahura nabyo ni wowe uzabasha kubirwanya, wineshwa n'ibihe ahubwo binesheshe guhitamo neza.
661 Emmanuel Nsengimana, Umujyi wa Kigali, akarere ka
Mon, 30/Jul/2018, at 5.19 pm
Ibidakozwe kuwa mbere byica umubyizi wo kuwa kabiri, nanjye ntashimye none sinazashima ejo, ibikorwa byanyu ni ibyo gushimwa, bigaragarira buri wese ark kubashaka kubireba, niyo mpamvu nanjye umwanya wanjye ari uyu, beshi twigiye kuri ba Batamuliza, Chantal, Shema, Muzatsinda n'abandi maze twubaka ukuri n'urukundo, ibyo nibyo tubashimira uyu munsi, uwahisemo neza yageze iyo ajya ajyanye namwe, ni ibyo tubashimira kd tubizeza ko tuzabigeza ku bandi, ubwonko bwanjye bufashwa namwe gutekereza none ni nayo mpamvu nshima.
662 Urimubeshi Emmanuel, akarere ka Rutsiro
Mon, 30/Jul/2018, at 5.11 pm
Birashoboka, none se ko wagiriwe neza igihe wari uri mu makuba, ni ukubera iki wowe utagirira abandi neza?, ni kuki wowe iyo neza wagiriwe utayitura abandi?, muri beshi uhura nabo hari abafite ibibazo bitandukanye kd bagukeneyeho ubufasha, hari abakwifuzaho inkunga runaka kd urabifite mu ubushobozi, birashoboka ko hari icyo wakora, dore wagobotswe n'utakuzi aragufasha akura ubuzima bwawe mu kaga, none ni kuki wowe wakwemerera mugenzi wawe kugwirwa n'ibyago kd hari icyo wamumarira?, icyo ufite gukora, gikorere uwo ukuri hafi kd ugukeneye, birashoboka ko ari wowe gisubizo kuri we.
663 Ndaruhuye olivier I Gatsibo
Mon, 30/Jul/2018, at 3.36 pm
Ibyo twirirwamo :ibyo twirirwamo biratandukanye, bibe byiza cg c bibi byose bifite ingaruka zitari nziza kd zitandukanye kuri bagenzi bacu, imirimo yacu nayo uko yaba iteye kose ifite abo ibangamira mu uburyo ubu cg c buriya, burya hari ubwo iyo ukora igikorwa runaka wishimye biba bishoboka ko hari uwo uri kubangamirana, wenda birashoboka ko waba utabishaka ark niko biri, niyo mpamvu abafite umutima utekereza cyane tuba dukwiye gutekereza kabiri mbere yo gushyira mu ngiro ibyo dutekereje, duharanire inyungu zacu ark tutirengagije n'iz'abandi kuko burya ibintu ni magirirane, birashoboka ko abo wahemukiye ejo, ejobundi wabakenera.
664 Dieudonne Uwimana, Rusenge ya Nyaruguru
Sun, 29/Jul/2018, at 11.58 am
Nubishaka urabigeraho kd urabishobora kuko abantu beshi bemeza ko ntakidashoboka munsi y'ijuru, umushiha ufite ntugira ishingiro bityo kuwirukana ni aka kanya, inabi yawe ntigir ibyemeza ko ukwiye kuyigira bityo nawe ushobora gusekera bose, ukanezeza bose kd ukishimirwa na bose, nta kure habaho utakurwa, nta na hafi habaho hatananiza kuhagera, igikwiye ni iki :gira intego kd ugire Ibitekerezo bifite umugambi n'icyerekezo, shaka abajyanama nyabo kd ubabwire ibyawe byose bazakumva kd bakugire inama nyayo, irinde kwishisha abo utabonaho ikibi kd nawe wumve uwariwe wese, ubishatse wabishobora kuko natwe hano I Rusenge ya Nyaruguru dukataze mu kugira imyumvire izira kubangamirana.
665 Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo
Sun, 29/Jul/2018, at 11.54 am
Ikigoye nuko uwambaye umwambaro w'urugamba yishima nk'uwambuye atabarutse, beshi bakora ibyiza ark nyuma bakadohoka kuri ibyo byiza bakoze, abasoza urugamba rwabo bakiri mu nzira nziza ni bake, aho wanyuze ugira neza, uyu munsi ukahanyura uhemuka, nyamara iyaba wazirikanaga ku umwambaro wambaye, wambitswe umwenda wera ark wawuhinduye icyasha, urwo rugamba wambariye urarutsinzwe kd beshi bazambikwa ikamba ry'itsinzi, iyo nawe uza guharanira kuba muri abo wari kuzishimana n'abandi ku umunsi w'itsinzi, ndabizi uzicuza, ndabizi uzababara, nubona ba Muzatsinda bambikwa ikamba ry'ubutwari bizagushengura umutima ark nyine inzira wahisemo ni iyo kd akaje karemerwa nibyo koko :"biragoye ko uwambaye umwambaro w'urugamba yishima nk'uwambuye atabarutse".
666 Jean Paul Byiringiro, akarere ka Rwamagana
Sun, 29/Jul/2018, at 10.54 am
Dore kera wari mwiza, warangwaga n'ibikorwa byiza, wagiraga urukundo aho unyuze hose, wari mukundabantu, wangaga urugomo kd ukarwanya akarengane, wagiraga impuhwe zidasanzwe, warwanyaga akarengane kd ugaharanira kurangwa n'ineza, none se ibyo byaje kujyahe?, ni iki cyaguhinduye?, ni ukubera iki wahindutse inyamaswa, ko wari Micomyiza ni gute waje guhinduka Bihemu?, nanjye narababaye, mbabazwa nuko wantengushye, wanyeretse urundi ruhande ntari nkwitezeho ark ndakeka ko wa mutima mwiza ntaho wagiye, subira ku isoko turacyagutegerejeho urwo rukundo, garuka urwane urugamba rw'amahoro nkuko wari wararutangiye, tugarurire icyizere ugarukana umutima wa kimuntu, I Rwamagana twereke ko hakiri abantu beza.
667 Masengesho drocelle, Akarere ka Nyabihu
Sat, 28/Jul/2018, at 6.49 pm
NAWE UZAHITEMO NEZA, ibyo nahisemo nibyo bikwiye, ibyo najugunye nibyo bikwiye, ibiri I Nyabihu nibyo biri n'ahandi hose mu gihugu, bivuze ko wenda niba uri mu uburasirazuba ni urugero dushobora kuba twarahisemo bibi, njye nahisemo ngendeye mu guhitamo kwa Rutaganira, wenda nawe twarahuje, namaze kumenya ububi bw'ikibi hamwe n'abo kigiraho ingaruka maze mpitamo bundi bushya, sindongera kumva umutima ushinza ko nahisemo nabi, sinibeshye ndabizi, nta kibazo ko mumaze imyaka 14 I Rwanda ark njye nkaba nujuje 8 mbamenye ark muri njye hamaze kujya ibuye ry'ifatizo rigaragaza icyicaro cyanyu mu umutima wanjye, kwitangaho ubuhamya biragora ark nanjye kubabwira ko ndi mushya nta pfunwe bintera, ndabyambara nkagenda, mbikenyereraho nkumva mfite ishema, mfite itara ryaka mu ntoki sinshaka ko ryazima ukundi.
668 Alice Yankurije, Nyabihu
Sat, 28/Jul/2018, at 6.39 pm
:Amazi meza agaragaza ishusho y'uyarebamo, nibyo koko mwatubereye amazi meza mu umubiri, bityo natwe ishusho yacu murayizi, ni iyahindutse mu myaka 14 ishize, ni ishusho nshya mu bavandimwe, abaturanyi n'imiryango, ni ishusho yuje koroherana, ni umutima wiyoroshya mwaturemyemo, ni ibyiza byishi twabungukiyemo, bituma tuba ba Kamulisa beza, ba Hirwa b'imico myiza, ba Neri bo kwigiraho byishi, twishimiye kuzaganira namwe, twishimira inama mutugira, twishimira aho mwadukuye, twizeye ko tuzagumana iteka, tubafunguriye amarembo y'imitima
669 Uwitonze Eupharasie, akarere ka Nyamagabe
Sat, 28/Jul/2018, at 11.50 am
Akabando nishinjikirije ni amahoro nahawe atagira ikiguzi, urukundo neretswe, ineza nagiriwe, impuhwe nahawe, nafashijwe kubaho mu munezero kuko natojwe kuwugira no kuwushakisha, maze kwerekwa ko guha icyuho ikibi aribyo bituma akababaro n'agahinda byiyongera, nafashe umwanya wo kubisezerera muri njye maze niyemeza kubaho mbana n'abakwiye ba Muzatsinda, Samvura twabuze tukimukeneye, Kigingi umusore w'imico myiza, urubyiruko rwa Muhumuro na Bumanzi rwuje imyifatire ikwiye kwigirwaho na twese..., ubu ndatuje kuko nagize amahitamo akwiye, nawe shakisha ibikwiye kd uharanire kubiha umwanya uruta ibindi byose, nibwo uzagera kuri ayo mahoro nanjye nkubwira ko nagezeho.
670 Muragijimana jean de Dieu, akarere ka Ngororero
Sat, 28/Jul/2018, at 7.43 am
Kuko akebo gakwiye kujya iwa Mugarura, ineza niyiturwe indi, ba Akiri bashimirwe umutima mwiza bahawe na Rurema, abagiraneza baho iwanyu ku umusozi bashimirwe urukundo bagaragaza, buri wese ukora ibikwiye imbere ya bagenzi be yerekwe ko atahisemo nabi, ishyaka tugukeneyeho ni ugutera imbaraga ukora ibyiza kugirango akomeze umurava, umuganda ukeneweho ni ukugerageza kumwigiraho maze nawe ukazatera ikirenge mucye, birashoboka kuko ntawubivukana, hera none, zirikana kd ushime, itoze kugira urukundo n'ishyaka ryo gukora ibyiza ibindi byose bizakwizanira.
671 Cyprien Harindintwari I Nyamagabe
Fri, 27/Jul/2018, at 8.04 pm
Burya kugirango ugere ku ubuzima bigusaba gufungura ibyumba byishi kd bifungishijwe ingufuri nyishi yewe ndetse zinakomeye,biragoye ko uzabigeraho mu u uryo utekereza kuko hari imbogamizi nyishi uzahura nazo mu gihe uzaba utangiye urwo rugendo,hari bimwe mu byumba uzafungura kd wiyushye icyuya ark ugasanga nta kirimo,ibyo bibaho mu ubuzima,ibyo ntibizaguce intege kd ntibizakubabaze cyane kuko ariyo nzira ya muntu.,wowe uzakomeze gushyiramo imbaraga,uzakomeze kurwana no guhatana kuko birashoboka ko umunsi umwe uzagera kucyo ushaka,gira umurava n'ishyaka kd ukore uko ushoboye ukorane intego,nta kabuza ibyumba by'itsinzi uzabifungufa kd nubwo imfunguzo zabyo ziri kure uzazigeraho kuko hari abakubanjirije bamaze kuzishyikira.
672 Nyandwi alphonse ,Ruhango
Thu, 26/Jul/2018, at 6.59 pm
Burya iyo usubije agaciro uwo wari warakambuye, ukagarurira icyizere uwo wari waragitereye ukongera kuzura n'uwo mwari mutakivuga rumwe, uzamenye kd wishimire ko umwongereye ibyishimo mu ubuzima bwe kd icyo uzakora cyose wirinde gusubiza inyuma ibyo byishimo umuhaye n'agaciro umusubije, iyaba abantu twese twageragezaga gusubiza amaso inyuma kugirango turebe aho tutagenze neza ngo maze niba umutima ubitwemerera twikosore dusabe n'imbabazi, nshimira abagerageza gutera intambwe nk'iya Kigingi na Maribori, nshimira abazirikana mwese ku gaciro Umuntu afite imbere y'undi, nshimira kd abaha umwanya urukundo, impuhwe, kubabarira no gusaba imbabazi.
673 Nsanzimana Valens, Nyakariro
Thu, 26/Jul/2018, at 6.28 pm
Icyo dukwiye kwigaya nuko hafi ya twese twajugunye umutima w'urukundo tukimika uw'urwango, ibyiza byishi ntitubiha agaciro, ibibi byishi turabirangamira, ntiduha agaciro ibikwiye guhabwa agaciro ahubwo usanga duta umwanya wacu wose kubitadufitiye umumaro, icyo ndakeka nawe ukibona ark c ukora iki kugirango njye nawe dukore igikwiye?, ukora iki kugirango ibikwiye gushyirwa imbere abe aribyo dushyira imbere?, niba twese twarayobye se, ni inde uzatugarura mu nzira ikwiye ko ba Gasore bari kuzabikora tubamariye ku icumu?, njye nta gisubizo mfite ark niba undusha kureba umfashe unsangize kubyo ubona bikwiye gukorwa maze dufatanye mu kubigeraho.
674 Habineza Jean bosco, akarere ka Kirehe
Thu, 26/Jul/2018, at 4.23 pm
Inzira nubwo ziharuye ntibivuze ko ugomba kuzinyuramo uhumirije, oya rwose kuko amahwa arahari, imitego ni myishi kd bishoboka ko byakugirira nabi igihe cyose, ba Gafarasi ntaho bagiye, ba Bahizi ntibarahinduka, ba Mugenga imigambi mibisha iracyari yose, ba Kananga baracyari mu mayirabire bategereje kugutega imitego itandukanye, dore igikwiye rero ni iki, gerageza kugendana n'abakwiye, shishoza abo mufatanyije urugendo, yoboza kd ugishe inama mu urugendo rwawe, isunge abakwiye kd iteka nawe ugerageze kwigira ku birenge by'abakubanjirije kd bageze ku ntego mu urugendo rwabo.
675 Nsengimana vumilia Jean claude, akarere ka Gisagar
Thu, 26/Jul/2018, at 4.22 pm
Ikipe itsinda buri wese yifuza kd akishimira guhorana nayo, ikipe iguha ibyishimo kd ikaguha byishi mubyo uyikeneyeho ntiwifuza gutana nayo, nanjye naba nyobye ndamutse ntatiye ikipe itsinda, Musekeweya niyo mahoro yanjye, Musekeweya niyo mpamvu yanjye yo kwishima, niyo nzira yanjye yo kwiyunga n'abandi, intambwe zanjye zihora iteka zishimira kujyana nawe mu urugendo niyo mpamvu ntakwiye gutatira urukundo yangiriye, namwe abatuye I Gisagara, muzamenye ukwiye kumenywa kd mubane n'abagaragaza umubano nyawo.
676 Jean Paul Byiringiro, akarere ka Rwamagana
Thu, 26/Jul/2018, at 4.16 pm
Sinzi niba ari ihame ko uwaje ku isi agomba guhura n'ibigeragezo, sinzi niba igisobanuro cy'iyi si ari uguhura n'ibibazo gusa, ark niba aribyo birababaje kuri wowe Mana Mubyeyi waduhaye ubu buzima kuko waba warabuduhanye n'ibibazo, dore Impamvu ituma mvuga ibi :utishimye uyu munsi ejo niwe uzaba wishimye, uwishimye none ejo niwe uzaba ubabaye, uwari ubabaye ku umunsi w'ejo, uyu munsi niwe wishimye, mbese muri make iby'ubu buzima ni gatebe gatoki, ubanza nta neza ikibaho, ubanza nta muhwe zikibaho, twemeye kugengwa n'ikibi, twemeye gutera icyiza umugongo, twemeye kuba ingaragu z'icyaha, tuba abaja b'urwango, none umusaruro twakuyemo ni ukwiheba no kwigunga, sinzi igihe ibibazo bizashirira, sinzi igihe umunezero uzazira, ndi kwibaza byishi ark nta bisubizo mfite, ndi gutekereza cyane kd ndabona nzananirwa mu umutwe ark nituganira ukamara amatsiko y'ibibazo nibaza, ndabizi neza ko nzatuza.
677 Jean marie vianney kubwimana, akarere ka Kamonyi
Thu, 26/Jul/2018, at 3.44 pm
agahinda wamuteye niko kamushegeshe umutima, ibibazo wamushyizemo nibyo byatumye yanga ubuzima, kubura uwawe utazi n'aho yagiye birababaza, iyaba byibuze wagiraga impuhwe ukamwereka n'irengero rye byibuze yaruhuka, ngaho warahemutse ark noneho gira ubumuntu, mubohore umutima kd nawe ubohoke, mufashe umubwire aho uwe ari kuko nicyo ukeneweho uyu munsi, si Batamuliza mvuganira gusa ahubwo ni buri umwe wese weshegeshe no kutamenya irengero ry'uwiwe kd uhazi neza, mufashe rero.
678 Nzayisenga venant, akarere ka Rubavu
Thu, 26/Jul/2018, at 3.27 pm
Uzambabarire ninza nkusanga ngamije kugusaba imbabazi kuko nagukosereje kuko nzaba nkoze igikorwa gikomeye cyananiye beshi kd ari igikorwa nyamukuru mu bikorwa biruhura mu umutwe, umutima, n'umubiri, beshi barahemuka ark byorohera bake mu kugaruka ngo bapfukame imbere y'uwo bakosereje bamusabe imbabazi bakuye ku umutima, uzabikora uzamwumve kd umugirire ikigongwe, uzaba umutuye umutwaro uremereye kd bikazamutera guhora azirikana iyo neza, umutima wawe nube ariwo ukubera umujyanama wawe wa mbere, wugishe inama iteka mbere yo kugira icyo ukora kd ujye uganira nawo birambuye, gira imbabazi kd nawe witoze kuzisaba.
679 Uwizeyimana Leonie, akarere ka Rulindo, Umurenge w
Thu, 26/Jul/2018, at 3.17 pm
Ishuri ryiza ni iryo wigiramo kugira neza, ni iryo wigiramo urukundo, ni iryo wigiramo koroherana, kubabarira, gutanga no gusaba imbabazi, ishuri nk'iryo uzaryige kd urirage abawe, uzaharanire kurikuramo Ubumenyi buritangirwamo ku uburyo utazarisozamo amara masa, Impamvu mbikubwiye nuko iri shuri utazarisanga heshi, yewe ndetse bizanakugora kuribona, bityo rero kuri wowe uzagira amahirwe yo kurigeramo uzarivomemo byishi maze nawe uzafungurire ku bandi ibyo warikuyemo, abalimu nka Muzatsinda, Samvura, Batamuliza, Shema, nyiranjishi n'abandi nkabo uzabasanga hake bityo rero nubabona uzabakureho 95% by'ubumenyi bazaguha maze 5% nako gasigaye kabe akawe ko kwishungurira, I Burega namwe mwese abakunda amahoro mbifurije amasomo meza.
680 Emmanuel Nsengimana w'i Kigali, Nyarugenge
Thu, 26/Jul/2018, at 3.09 pm
Ufite urumuri najye imbere y'abandi abamurikire, ufite intwaro y'urukundo nafate iya mbere arwanirire abandi kuko ariwe uzabafasha gutsinda urugamba, wowe wabaye intwari komeza ubutwari kd ukomere ku isezerano, ugabe amahoro, wimike urukundo, uyobore impumyi zo zumva ko uzifitiye impuhwe, shishoza kd iteka uhore uri umunyakuri, hora uharanira kuba mu nzira ikwiye kd ufashe abayobye gusubira mu cyerekezo gikwiye, ziri ko ibikorwa wakoze byiza bishimwa na beshi maze wirinde kubisimbuza ibibi byo bishobora gusibanganya izina ryiza wanditse, uwo uriwe uyu munsi akomeze akubemo kd uwakugiriye inama umuhoze ku uruhembe, niba waramenye musekeweya ndaguhamiriza neza ko wamenye ukwiye kd ko utazigera wicuza igihe cyose mukiri kumwe.
681 Emmanuel Urimubeshi, akarere ka Rutsiro
Thu, 26/Jul/2018, at 3.07 pm
Muri beshi wasanze wahawe ikaze kd wakirwa neza, wabonye byishi kd nawe wibonera byishi, ndakeka ko ibyo weretswe ari ibyiza gusa ark ntukeke ko aribyo byonyine bihari kuko ubwishi bwabo butuma n'ibibi bigaragara aho bateraniye, niyo mpamvu nyine uri mu beshi kd ari umunyabwenge areba kure, none rero dore wageze muri abo banyamico itandukanye, ibyiza wahigiye uzabitore kd ubyigishe abandi, ibibi wabonye uzirinde kubikurikiza kd ubirinde abo bitarageraho, dore muri beshi uzahakura byishi ark siko byose bigufitiye akamaro, uzarangwe rero no kuba umunyabwenge nyawe muri abo beshi buzuye ba Gafarasi n'abandi.
682 Kabera Eugene mu Ruhango
Thu, 26/Jul/2018, at 3.05 pm
Ntumeho, wowe wahisemo guha ikibi icyicaro, ugahitamo kubakira ku kinyoma, ishyari n'inzika, ugahitamo gutera icyiza umugongo, ukerekwa ibikwiye ark ukanangira, ukagirwa inama ark ukavunira ibiti mu matwi ntumeho, imyaka 14 tubwirwa guharanira, gushaka no gutanga amahoro, imyaka 14 duhamagarirwa kubiba icyiza, imyaka 14 dukangurirwa kubana neza na bose ark wowe ukigira ntibindeba, ntumeho, nzasangira n'abeza, nzaganira n'abo tujya inama y'ibyubaka ark wowe kw'ifunguro ryawe ryo ntumeho.
683 Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo
Wed, 25/Jul/2018, at 9.24 pm
Burya ibyo kurya byiza si ibirayi bitetse neza, si ayo mafi atunganyije neza nkuko ubyifuza, si uwo muceri wuzuyemo ibirungo byishi umwe nawe ureba ukumva uwukunze kd utari usanzwe unawurya, ahubwo iyo ibyo biherekejwe n'ijambo ryiza, ryuje impanuro, ineza n'urukundo, ryuje ubwenge, ubunararibonye n'ubushobozi, iryo niryo funguro ryiza kd ryuje intungamubiri zose buri wese aba akeneye mu ubuzima bwe bwa buri munsi, nyamara nasanze nanone ubitanga byose, uwemeye kwitangira imitima yari ibayeho itarafata umurongo, uwemeye kuganzwa no kugira neza gusa akinjira mu miryango iwacu akuruwe n'ibibazo byari bitwugarije ark rero nakomeje kumutsinda kd adatera umwaku, nkomeza kumuhishira kd akwiye kumenywa na bose, ngaho nawe mumenye kd umwigireho, wemere akubere umutoza kd utuze agutoze ibyiza, uzamwishimira ndabizi, uzunguka byishi ndabihamya ark nuramuka umwumviye, mumenye rero niwe Musekeweya wifuza gusekana nawe, mushakishe bigishoboka.
684 Mugisha Rutsiro Samuel
Wed, 25/Jul/2018, at 9.23 pm
Umutima w'umupfapfa uba mu kanwa, naho akanwa k'umunyabwenge kakaba mu umutima, beshi muri twe tuvuga byishi tutatekerejeho, beshi muri twe tuvuga byishi bituguye mu kanwa kd nta gihamya, twabwirijwe keshi ngo ugiye kuvuga ibikwiye akaraga ururimi inshuro 7 maze tukabona kuvuga ibiturimo cg c tukabisubika, abanyabwenge baturusha byishi kuko bavuga make meza, natwe twitoze kuvuga ibikwiye, twirinde indimi z'ibinyoma, twimike ukuri kuko niko shingiro ry'imibanire myiza.
685 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Sat, 21/Jul/2018, at 1.09 pm
Ubanza tubifata uko bitari bati "abagiye inama, Imana irabasanga", none se niba aribyo koko, Imana isanga n'abajya imigambi mibisha?, ndahamya neza ntashidikanya ko Imana itabyemera, ntishobora gushyigikira ba Bahizi, Kananga n'abandi baba bapanga kugira nabi ngo nuko bagiye inama, inama nk'izo Imana ntizishyigikira, ishyigikira abaganira ibyubaka, ishyigikira abunze ubumwe mu kugera ku byiza, nawe iteka haranira kugera ku byiza ufatanyije n'abandi, icyo gihe uzashyigikirwa ark mu bibi byo, urarye wenyine ntumeho, I Rusenge ya Nyaruguru natwe twishyire hamwe duharanira kugera ku byiza.
686 Harindintwari cyprien, Nyamagabe
Fri, 20/Jul/2018, at 4.14 pm
Ukora ibyiza bikaba amateka bikibagirana mu mitwe y'abantu ark wakora ibibi bigahora byibukwa iteka aho unyuze hose ukibukirwaho cya kibi wakoze, ntabwo ibyiza wakoze bizahora mu mitwe ya beshi ark kd biraruta gukora ibyiza bikibagirana aho kuba wajya wibukirwa ku bibi wakoze, ayo mateka mabi yo kugusibira amayira wazayicuza iteka kd bikakugora kuyasiba, za nzira wanyuraga ukazihindura, ba bandi bose bakwizeraga bakagukuraho icyo cyizere, ugasigara uri nyakamwe kd warigeze abantu, gira uti sinshaka kuba intabwa, sinshaka kuba igicibwa, ndashaka guhora ndi inshuti ya bose kd duhujwe n'ibyiza.
687 Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo
Tue, 17/Jul/2018, at 10.58 am
Mu mvugo no mu ngiro uracyari Bahizi wa kera, icyo wahindutseho nuko wahinduye uburyo bwo kwiyerekana ukundi, uracyari Bahizi w'indyarya, urakiyambitse uburura muri wowe, urakifitemo umuco w'ubunyamaswa kuko ubugambanyi bwawe burakigaragaza, nturaba uwo beshi twifuza ko uba we, nturaba uwo kwizerwa, nturaba uwo twafata nk'icyitegererezo ahubwo uracyari umwe wihinduranya ukundi ugamije ko tugufata uko utari, twarakumenye rero uracyari wa wundi kd tuzakwitondera uko bishoboka kose, gusa uhindutse byatunezeza kd nawe wabona ko wahisemo icyerekezo gikwiye.
688 Harindintwari cyprien, Nyamagabe
Tue, 10/Jul/2018, at 1.22 pm
Ijambo ryiza uzahora ukundirwa n'abandi n'iryo kwicisha bugufi, niwemera ko wakosheje, ukemera gusaba imbabazi ark kd ukemera no guhanwa nta kabuza uzakirwa, ndizera neza ko nureka amazina ya kanunga na Muginga, ukaza uri kananga wahindutse, ukaza uri Mugenga nta kabuza uzakirwa neza kd ugirirwe imbabazi, uzirinde kuza uri wa wundi, ahubwo uzaze uri undi mushya, amateka yawe azasige inkuru nshya ku umusozi kd abo wateye ibikomere uzaharanire kubabera ibyomoro kd bibomora ububabare bwose bagize kd babutewe nawe, Nkwifurije kuba kananga wahindutse, nkwifurije kuba Mugenga ugenga ibyiza, isabukuru y'imyaka 14 umaze wumva kd ukurikiza inama za Musekeweya izakubere iy'amateka mu ubuzima.
689 Mugisha Rutsiro Samuel
Sat, 07/Jul/2018, at 11.45 am
Umwanya mwiza ufite kurusha iyindi ni uyu, ibyiza byose ufite gukora wagakwiye kubikora none, ntuzategereze ejo kuko si ahawe, ntuba uzi ko uraramuka, niba ari ibyiza uteganyiriza Muhumuro, Bumanzi, Mugereko, Bugo n'ahandi heshi bitewe n'aho uri, bikore none, umusanzu wawe ukwiye guhera none, wikwigira kuri ba Mugenga bo bagenze isi nabi ngo utange ibihumanye kd warahawe ibizima, koresha uyu mwanya ufite witangire isi kuko hari ubwo nawe abawe bazitangirwa n'abandi.
690 Ndaruhuye olivier I Gatsibo mu uburasirazuba
Sat, 07/Jul/2018, at 7.04 am
Umutima w'umuntu ni nka simcard muri telephone, uko uhora iteka wongera ama unite muri telephone yawe ni nako ukwiye guhora wongera Ibitekerezo nyabyo mu umutima wawe kugirango uhore uguha ibyiza kd bigufitiye akamaro, Ibitekerezo byawe nibyo bizihuza n'ibikorwa byawe kugira aho bigukura n'aho bikugeza ndetse hamwe n'abandi bantu beshi ushobora kugirira akamaro, haranira guhora uha umutima wawe ibikwiye, haranira guhora wiyungura byishi mu mitekerereze n'imikorere, haranira kuba uw'ingirakamaro mu bandi kuko niwo musanzu mwiza uruta iyindi utegerejweho.
691 Noel Bamporiki I Nyamasheke
Sun, 01/Jul/2018, at 4.26 pm
Ibyaribyo byose ufite ikarita ikuranga, sinshatse kuvuga ko ikarita ikuranga ari iyo wambaye mu gatuza kubw'akazi ukora, cg c indi myanya runaka, oya kuko bibaye ibyo haba hari abatagira amakarita nk'ayo kuko nta kazi bagira, byakabaye byiza, byakanyuze buri wese, byakaranze buri munyarwanda wese kuba waba urangwa n'ikarita y'ubumuntu, aho ugeze hose bakagusomamo urukundo, bakakubonamo amahoro, haranira kugira ikarita nk'iyo, haranira kugira icyangombwa nk'icyo, uzanyurwa n'uwo uriwe kurenza ibindi byose bibaho.
692 Urimubeshi Emmanuel w'i Rutsiro
Sun, 01/Jul/2018, at 2.46 pm
Muri beshi wasanze wahawe ikaze kd wakirwa neza, wabonye byishi kd nawe wibonera byishi, ndakeka ko ibyo weretswe ari ibyiza gusa ark ntukeke ko aribyo byonyine bihari kuko ubwishi bwabo butuma n'ibibi bigaragara aho bateraniye, niyo mpamvu nyine uri mu beshi kd ari umunyabwenge areba kure, none rero dore wageze muri abo banyamico itandukanye, ibyiza wahigiye uzabitore kd ubyigishe abandi, ibibi wabonye uzirinde kubikurikiza kd ubirinde abo bitarageraho, dore muri beshi uzahakura byishi ark siko byose bigufitiye akamaro, uzarangwe rero no kuba umunyabwenge nyawe muri abo beshi buzuye ba Gafarasi n'abandi.
693 Habineza Jean bosco, akarere ka Kirehe
Thu, 28/Jun/2018, at 7.38 am
Mu ubuzima uwiturwa ineza n'uwo yayigiriye aba agira Imana, ukora neza akeshi ukiturwa inabi, uwo waharuriye umuhanda akakwitura kugutega amahwa, inzira zawe akazuzuzamo amabuye kd we yaragenze ahashije, bavandimwe bagenzi banjye mbabwije ukuri ko abantu bazirikana nka Samson ari bake cyane, ese tubuzwa n'iki gushimira uwatugiriye neza?, tubuzwa n'iki gusubiza amaso inyuma ngo turebe ibyiza twakorewe maze natwe tubikorere abandi?, inzira zacu zaharuwe n'abandi none nimucyo natwe duharurire abaturi inyuma, I Kirehe ni amahoro kuko twamenye ibyiza bikubiye mu nyigisho zanyu.
694 Gatera Joseph, Umujyi wa Kigali
Mon, 25/Jun/2018, at 8.26 pm
Sinzi wowe iyo uryamye ibyo utekereza ark numva wagakwiye guhora uzirikana ku uruhare rwawe mu kubaka amahoro, gusigasira ibyiza byagezweho, kurangwa n'ishyaka ryo gukora ibyiza, kuzindukira mu mirimo iguteza imbere ikanateza imbere bagenzi bawe, wahawe umugisha wo gutekereza none koresha iyo mpano utekereza ibikubaka bikubaka n'abawe.
695 Jean claude Hakizimana w'i Ngororero
Sat, 23/Jun/2018, at 8.41 pm
Burya jya uhora iteka uzirikana, inzira wanyuze kugeza ubu ufite abayigufashijemo, ibyo ugezeho uyu munsi ufite abaguteye inkunga, uri mu gihome hari beshi bagusengeraga cyane ngo ukivemo, irinde kuba Mbarubukeye, haranira iteka gushima abakugiriye neza, kubaho ni ukubana ark kubaho neza kwa mbere bisaba gushishoza, inzira zawe ziracyari zose, nurangara uzayoba cg c uyobywe ark urugamba rwa mbere ni wowe uzarurwana, irinde kuba Nyamwanga iyo byavuye, wubahe bose kd ukunde abakunda.
696 Nsanzimana Valens, Nyakariro
Sat, 23/Jun/2018, at 8.25 pm
aho Mpagaze nyikijwe n'ibishuko, nawe urabe maso, abagukikije siko bose bakwishimiye, hari abazakujya mu matwi baguteranya n'abo mwari mubanye neza bityo nibagera ku ntego bishime birenze, uhore uri maso kuko ba Kananga na Mugenga bari hose mu gihugu, shishoza uhitamo abo mugendana n'abo muganira.
697 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Fri, 22/Jun/2018, at 12.26 pm
Burya utazi akamaro k'amazi yakabaza inka yahagiye niyo yamubwira ibyayo, nanjye rero kwirengagiza sinabishobora kuko Umuntu mwiza ni ugaragaza imyifatire ye, ndashimye mwebwe ikinamico MUSEKEWEYA n'abanditsi bayo, mwantekerejeho mumenya ikinkwiye kd nkihabwa ku Ubuntu, umutima wanjye wari ubakeneye cyane, ubugingo bwanjye bwari bubafitiye inyota, imbaraga zanjye zari zikeneye uwo kuzunganira, ntashimye rero naba ndi ingayi, umutima wanjye uzahora ushima ineza mwawugiriye, mwubatse undi muntu mushya muri njye kd mfite icyizere ko nanjye nzubaka abandi ku bwanyu, mwaramfunguriye none nanjye niyemeje gufungurura abandi bafite inzara yo kugera ku ifunguro ryanyu, muri ab'agaciro mu ubuzima bwanjye.
698 Nsengimana Emmanuel w'i Kigali
Thu, 21/Jun/2018, at 3.02 pm
Isi ntigira inyiturano, niyo ikwituye ntikwitura nkuko wayikoreye, uzakora nabi ikwiture ibyiza, nukora ibibi ikwiture ibyiza, ibyayo byaranyobeye, urugero rwiza rw'inyiturano yayo ni ibyo igenda ikorera ba Gasore bo hirya no hino, gusa ibi ntibitume uhindura ibyiza wakoraga ngo wisunge umwijima n'ibikorwa byawo, oya ahubwo guma mu umurongo mwiza kd ukwiye watangiye nyiribiremwa azakwihembera we ubwe kuko ntabera.
699 MUKAKALISA Donatha Huye/Simbi/0783888383
Thu, 21/Jun/2018, at 2.54 pm
Muraho neza bakunzi ba Musekeweya namwe bakinankuru?yemwe nagirango mbaze Zaninka na Gafarasi ngo ubu umugezi wa Nyabarongo aho uhurira n'Akagera uwabasaba ngo bamuhe amazi y'akagera cg aya Nyabarongo babishobora?kuki biha kuvangura abantu Imana yaremwe?hati aho twifatanije mukababaro n'umuryango wa Chantal Gasore imana imuhe iruhuko ridashira!gusa njyewe ndacyafite icyizere cy'uko yaba akiriho reka dutegereze basi haboneke umurambo nitumushyingura nibwo nzabyemera gusa Imana ibiturinde!murakoze
700 NGIZWE NDIKU
Wed, 20/Jun/2018, at 10.39 pm
TURASHIMA ABAKINYI BAMUSEKEWEYA KUBWIBITEKEREZO NINAMA BADUHA.
701 Kubwimana Jean marie vianney I Kamonyi
Sun, 17/Jun/2018, at 8.53 pm
Imbaraga zawe zifite kubaka byishi mu gihe uzikoresheje ibyiza, igihe imbaraga zawe zikoze ibyiza uzaba utanze umusanzu ukomeye mu kubaka aho utuye, igihugu ndetse n'isi muri rusange, jya uhora uzirikana, urebe kure, utekereze cyane, wisuzume mu bikorwa byawe maze urebe ko ibikorwa byawe bifite ingaruka nziza ku bandi maze nusanga utari muri uwo murongo uhindukire ugaruke mu nzira nyayo, koresha imbaraga zawe ibikwiye.
702 Urimubeshi Emmanuel, I Rutsiro
Fri, 15/Jun/2018, at 7.00 pm
Biragoye guhisha ingeso uri muri beshi, igisambo kiriba ark Umunsi wa 40 iyo ugeze kirafatwa, ese aho muvandimwe Manyobwa aho wowe iminsi yawe ntibaye iyi ukaba ufashwe?, ubundi biragorana guhisha ingeso, urayibikira ark iminsi iyo igeze ijya ahagaragara, natwe rero aho guhisha ibizagaragara tugerageze gukora ibibonwa na beshi kd banabishima nibwo tuzaba turi mu umurongo ukwiye, uri mu beshi arangwa no gukora ibyiza.
703 Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo
Thu, 14/Jun/2018, at 2.28 pm
Uwicisha inkota nawe azayicishwa, bivuze ko niba ugirira nabi abandi nawe ariyo nyiturano uzahabwa kuko akebo kajya iwa mugarura, birakwiye ko twaharanira gukora ibyiza kuko dufite igihe cyabyo ibibi tukabireka kuko byo nta mwanya bifite muri twe, ineza niturange kd urukundo ruduhumureho aho turi hose.
704 Mugisha Rutsiro Samuel
Tue, 12/Jun/2018, at 6.58 am
Birahebuje :nibyo byiza bibaho kuruta ibindi, nibwo bwishingizi nyabwo burenze ubundi bwose bubaho, kuba mu umuryango utuje kd utekanye nicyo cyiza nasanze gihebuje mu ubuzima, ngiyo impano nabonye mwaduhaye iruta izindi hano I Rutsiro, kuba mwarubatse umuryango utibona mu ndorerwamo y'ikibi nibyo byiza twari twarabuze kuva kera none mwabituzaniye ku Ubuntu, ndashima kuko mwaduhaye ubumwe buzira gutana ukundi, ubwiyunge bwunga abanyarwanda bose, nimukomeze umusingi nk'uwo kuko wibonwamo na twese.
705 Ndisanze Ildephonse I Manyagiro muri Gicumbi
Mon, 11/Jun/2018, at 6.25 pm
Urukundo niba ntaho rwagiye nawe ushobora gusaba imbabazi ukababarirwa maze Gafarasi akongera akaba umugabo mu urugo, nawe ku umusozi ukongera ukagirirwa icyizere, ca bugufi usabe imbabazi abo wumva ko wahemukiye maze wowe Gafarasi ugire uti "amakosa nakoze ndayazi, nababaje umutima wankunze, none niyemeje kuba uwo nariwe mbere kd niyemeje guhinduka no gusubirana inshingano", bikore ubikuye ku umutima ark mbere na mbere zirikana ku isezerano ryawe n'uwo mwarushinganye, ibuka ko mwari mwarasezeranye kubana mu bibi no mu byiza, subiza amaso inyuma n'umutima kd ugerageze kwicuza, uwo wahisemo ufite icyari cyaguteye kumukura mu bandi, musubize agaciro umusanga ngo muganire ku ubufatanye mwasezeranye, iteka jya uzirikana ku isezerano maze ugaruke ku isoko.
706 Bimenyimana francois, UR Huye Campus
Mon, 11/Jun/2018, at 3.18 pm
"Intare niyo yapfa, inkende ntabwo zayobora ", none ni kuki wanga mugenzi wawe ukageza aho umunyagisha kd ibyo anyazwe utari bubihabweho impano?, ni kuki ugambanira umuvandimwe kd utari bujjye mu kimbo cye?, uzamugambanira ark uzaguma uko uri, uzamwanga ark ntibizatuma abamukundaga bahita bagukunda, murishyira hamwe murwanya abameze neza, murwanya abiturije ark muzirikane ko "Ishyirahamwe ry'imbeba ritazigira injangwe", bityo mugerageze kubana neza n'abandi kuko ibyiyumviro byo kubagirira nabi bitabahindura abo baribo.
707 Nyandwi alphonse kelly, Ruhango
Mon, 11/Jun/2018, at 12.25 pm
Hari icyo wakora :Nawe bimenye kuko bigufitiye agaciro, u Rwanda ni rwiza, ruri gutera imbere mu bice byose bitandukanye, none se wowe muntu usigaye he mu gutera imbere mu mutekerereze, usigaje iki ngo umenye ko nta ruhare amatiku agifite mu iterambere ryacu, aho ntituza kugusiga inyuma ugaheranwa n'amateka kd twe twarakataje mu ubumwe n'urukundo?, Rangamira ikirere ibyo gihatse mu gihe twe turangamiye iterambere kd tugizemo uruhare, ryuje indangagaciro na kirazira biranga umunyarwanda wuje umuco w'ubutore, nutozwa ibyiza nawe uzabitoze abandi kd nutozwa ikibi uzacyange kd ugikumire kugera ku bandi, kora ibikwiye kd mu gihe cyabyo, umusanzu wawe utegerejweho nuwo kuri buri wese.
708 Sewabeza Simeon ku Nkombo
Sun, 10/Jun/2018, at 5.43 pm
Kwihangana bitera kunesha, utihanganiye ibyo unyuramo warambirwa ubuzima hakiri kare kd bitari ngombwa, uzarenganywa, uzazira ubusa, uzatotezwa, uzakorerwa byishi kd bibi ark nutazirikana ko ibanga ryo kubaho ari ukwirengagiza no kwihangana bizakugora, ibyo gasore anyuramo ni ishusho y'inzira ya twese kd tuyinyuramo ku bwishi, Umuntu niko ateye kd tuzirikane ko Umuntu ari ikimwihishemo kd nta n'umwe ukizi, Twihanganire ibyo tudashobora guhindura ku bantu.
709 Jean claude Hakizimana w'i Ngororero
Sun, 10/Jun/2018, at 3.18 pm
Iyo nitegereje nsanga waragiye kera, iyo ntekereje igihe wagendeye, nkatekereza ko wagiye utagiriye inama abakiri bato nkatwe, nkatekereza ko wagiye utaduhishuriye ibanga rikomeye ryo kuramba, nkatekereza ko wagiye utabonye amwe mu mafuti yagizwe amabanga kd adakwiye, nkatekereza ko wagiye utagiriye udahannye Zaninka, nkatekereza ko wagiye utatweretse uko kubana neza n'abandi bikorwa nkuko wabikoraga, mpita mpamya neza ko wagiye kare koko, dore wagiye utatubwiye akabando k'iminsi karuta utundi, ugenda utatubwiye ko wenda uzatureberera ngo nusanga dukurikiye ikibi utugarura... Mbese muzehe MUNYEMANZI wagiye kare ark nanone Humura kuko ntiwasize imbwebwe ahubwo wasize abagabo, wasize Rutaganira uganira na bose, Usiga Batamuliza ubabazwa no kubona urira arenganyijwe, usiga Gasore wakoresheje ubusore bwe mu kurwanirira abari mu kaga n'amakuba bikomeye, none bamaze kubaka byishi kubwawe,, bamaze guhindura Muhumuro na Bumanzi ndetse na hano dutuye I Ngororero imisozi y'ituze ark tukagira duti :"nawe iyo uhaba muba mumaze guhindura urwanda rwose.
710 Noel Bamporiki I Nyamasheke
Sun, 10/Jun/2018, at 7.55 am
Ni koko ngo uwishima aho yishikira ntiyikwatagura kd burya akaboko kazaguha ukamenya kakigusuhuza,nagize amahirwe yo kugira inshuti ikwiye kd imbera umujyanama unyuze ubuzima bwanjye,ni amahirwe atakwitesha na buri wese mu ubuzima igihe ashaka icyerekezo gihamye cy'ubuzima,umutima ukunda kd witanga niwo mbasaba gukomeza kunyigisha kd nanjye nkawigisha abandi,ese ibikorwa byanjye n'imigirire yanjye bishobora kuba urugero rwiza abandi bakwigiraho?,niba bishoboka muzabimfashemo.
711 Nzayisenga venant, akarere ka Rubavu
Sun, 10/Jun/2018, at 7.50 am
Ubuze uko agira niwe ugwa neza, ubuze uko yifata yifata uko abonye, ubuze icyerekezo kd anyura aho abonye kuko nta nzira aba abona imurutiye izindi, gusa amahirwe aba amwe mu ubuzima kuko n'ubundi ngo aza rimwe, beshi twarayabonye tuyatera inyoni, beshi twabonye uko tugira ark ntitwabikora, beshi twagiriwe ineza ark turayirengagiza, wenda njye natojwe ibyiza ark sinabiha agaciro, ntozwa gusaba imbabazi ark numva ko ntacyo bivuze, ntozwa gutanga imbabazi ark numva ko ntawe nzirukira, ibyo byose umwalimu Musekeweya yabitwigishije mu gihe kitari gito cy'imyaka 14 yose, twanze guhinduka maze nawe abura uko agira agwa neza yanga kuduta mu kangaratete, iwacu I Rubavu naho iyo nkuru nziza yarahageze ark twavuniye ibiti mu matwi, ese tuzireguza iki?, nanjye nta gisubizo mfite.
712 Uwitonze Eupharasie, I Nyamagabe
Sun, 10/Jun/2018, at 7.36 am
Rimwe na rimwe Umuntu ahitamo gutuza kuko nta magambo aba yabasha gusobanura ibigiye kuba mu ntekerezo ze cg c mu umutima we, kuko hari ubwo Umuntu abura amifato, none se igiye uzize akarengane, igihe uzize ibikorwa byawe byiza, igihe uzize ko wagiriye abandi neza, icyo gihe wavuga iki?, natwe rero rimwe na rimwe tujye twituriza tureke ukuri konyine kube ariko gufata ijambo gusobanura ibyabaye ndabizi ko agahinda kazagushengura ark ntikazakwica kuko ngo ntikica ahubwo kagira mubi, nawe uzarenganwe kd ugere kure kuko si Gasore wenyine ibyago bigarukiyeho ark uzihangane kuko kwihangana bitera kunesha.
713 Muhizi vital ku Kamonyi
Sat, 09/Jun/2018, at 6.17 pm
Niba unaniwe byashoboka ko ari wowe winanije, ese ubundi ni kuki wahisemo kugenda wenyine usize abandi kd mufatanyije urugendo?, kuki wemeye kuba Nyamwigendaho kd uzi ko urugendo rwa wenyine rugora?, kuki wirengagije abajyanama nyabo kd bafite uruhare runini mu guhindura ibyari bibi kuri wowe bikavamo ibyiza?, Mu urugendo wari ufite inyuma yawe hari ba Muzatsinda, hari ba Samvura na Nyiranjishi kd mwari muri kujya hamwe?, bitekerezo neza ubundi ntuzongere kwinaniza kuko urugendo rwawe rurimo beshi, jyana n'abandi kd wumve inama bakugira bizagufasha mu urugendo.
714 Nsanzimana Valens I Nyakariro
Sat, 09/Jun/2018, at 6.27 am
Nawe nubyitegereza ukanabitekerezaho urasanga twese turi ba Karimanzira, urasanga mu mitima yacu tubikamo abaduhemukiye gusa ark abatugiriye neza twarabasibye kera, munzu zacu (abazifite) uzasanga hamanitsemo ibimenyetso by'uwo twagiranye ibibazo gusa nyamara umwe watugobotse mu makuba twaramwibagiwe, harya ubwo urwibutso nk'urwo rutwungura iki mu ubuzima bwacu?, ese rutuma turushaho gukora ibyiza cg rutuma dutegura kwihorera isaha n'isaha?, ark ugasanga mu nzira twigize intungane, mu biganiro twigize abatagatifu, mu bitaramo twigize abamalaika, niba mbeshye mpagaze imbere yawe ngo unyomoze, nicaranye nawe ngo umbwire aho natannye ark niba mvuze ukuri ndashaka ko ureka tugasiba inzibutso mbi ziri mu mitima yacu tukazisimbuza inziza kuko zirahari nyishi.
715 Ndaruhuye olivier I Gatsibo
Fri, 08/Jun/2018, at 8.46 pm
Urugiye kera ruhinyuza intwari, Intwari ku urugamba igaragazwa no gutsinda, iyo gutsinda bivuyemo gutsindwa, uwari intwari ahinduka ikigwari, ibyo wakoze ushimwa ukabisuzurirwamo kugeza zibyaye amahari, nyamara rya joro ryarakeye, wa mwijima warashize, ya mvura y'amahindu yaragabanutse, Twari twiteze ko intwari zacu zigiye gutuza, none uko twabitekerezaga siko byagenze none intwari zacu ziracyatotezwa, hirya no hino aho mutuye hafungiye ba Gasore beshi bazira akarengane n'urugomo, bazira ibikorwa byabo byiza, ubunyangamugayo n'ukwitangira abandi, abo ni intwari zacu dukwiye guhora duhoza ku umutima, mu gihe tugifite kubatekerezaho, tubasabire kd tubasure kugirango ukuri bazira kuzatsinde ikinyoma, nawe aho uzi Gasore wanyu afungiye hose musure umubwire uti "ihangane muvandimwe".
716 Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo
Fri, 08/Jun/2018, at 2.53 pm
Umutima wawe niwo mujyanama wawe wa mbere, iteka iyo ugiye guhemuka ugira imitima 2, umwe ukubwira uti bikore, undi nawo uti, sigaho, ark mu kutareba kure kwawe wihutira kumvira wa mutima wa mbere ukubwira ngo bikore, ukubwira kubireka ukawima amatwi, none se ni kuki twihutira gukora ibyo bibi gusa kd tuba dufite n'ubushobozi bwo gukora ibyiza?, ni kuki tunangira umutima ushaka gukora ibyiza tukawutera umugongo mu mahitamo yacu kd tuzi neza ko ibyiza aribyo biba bikenewe muri iyi si ya Nyagasani kd ko arinacyo twayizaniweho?, Gafara ibi mpora mbyibaza nkabiburira igisubizo, Zani wowe urakuze kundenza wafatanya na Gafarasi mukamfasha gusobanukirwa, maze nanjye nkamenya Impamvu isi yuzuye umugome n'umugambanyi kd bitari mubyo twahamagariwe.
717 Emmanuel Urimubeshi, akarere ka Rutsiro
Thu, 07/Jun/2018, at 9.21 pm
Muri beshi wasanze wahawe ikaze kd wakirwa neza, wabonye byishi kd nawe wibonera byishi, ndakeka ko ibyo weretswe ari ibyiza gusa ark ntukeke ko aribyo byonyine bihari kuko ubwishi bwabo butuma n'ibibi bigaragara aho bateraniye, niyo mpamvu nyine uri mu beshi kd ari umunyabwenge areba kure, none rero dore wageze muri abo banyamico itandukanye, ibyiza wahigiye uzabitore kd ubyigishe abandi, ibibi wabonye uzirinde kubikurikiza kd ubirinde abo bitarageraho, dore muri beshi uzahakura byishi ark siko byose bigufitiye akamaro, uzarangwe rero no kuba umunyabwenge nyawe muri abo beshi buzuye ba Gafarasi n'abandi.
718 Kubwimana Jean marie vianney, akarere ka Kamonyi
Thu, 07/Jun/2018, at 9.04 pm
Isaro nataye ni isano nari mfitanye na bose, ishema nabuze ni urukundo rutavangura nari nkwiye kugira, ishavu natahanye ni umusaruro mubi nakuye mu kuba nyamwigendaho, igihembo nahawe ni agahinda kuzuye umutima katewe no kuba ndi njyenyine, wowe rero ukibasha kugisha inama kd inziza ukazikurikiza, haranira kugira urukundo, haranira gushaka no kurwanira amahoro, jya uzirikana ku neza ugiriwe kd ntuzategereze kuyitura uwayikugiriye gusa, imico myiza nikubere indangamuntu kd ukubonye wese agusomemo urukundo mbere y'ibindi byose bibaho.
719 Kubwimana Jean marie vianney I Kamonyi
Mon, 04/Jun/2018, at 8.00 pm
Iyo abantu bafashe icyemezo cyo kubaka urugo, ni umwanzuro ukomeye uba ufashwe kd uba ukwiye kwitonderwa mbere yuko ushyirwa mu bikorwa, iyo bihubukiwe nta kabuza bigaragara vuba kd bikagira ingaruka mbi zigaragarira buri wese, Gafarasi nawe Josiane ni byiza ko mwari mwarateye intambwe ishimishije haba ku babyeyi, inshuti n'imiryango, none rero dore wowe Gafarasi uteshutse ku nshingano, nyamara iki ni ikimenyetso kigaragaza ko wahubutse mu myanzuro yawe, bidusigire isomo rero ko ibyo dukora byose bikwiye kubanzirizwa no gushishoza ndetse no gutekereza cyane, umugabo utaye urugo aba yirengagije inshingano yarahiriye kd nanone Umuntu ufashe umwanzuro nyuma ukamunanira kuwubahiriza yitwa Umuntu mbwa kd agahorana ikimwaro mu bandi.
720 Mugisha Rutsiro Samuel
Sun, 03/Jun/2018, at 4.51 pm
Niba warabeshywe, igihe ni iki cyo kumenya ukuri, ntabwo ibyo bakubwiye byose byari ukuri, ntabwo inzira zose zuzuye amahwa, ntabwo imigezi yose ariko yakamye ku uburyo utabona aho uvoma, ntabwo abantu bose ariko ari babi ku uburyo utabona abo wungurana Ibitekerezo nabo, aho wayobye ni hamwe nuko waganiriye n'umushukanyi, ugisha inama uwananiwe ubwe nawe kuyigira, uyoboka uwamaze kuyoba maze nawe ntiyatindiganya kugutwara mu cyerekezo nk'icyo nawe ubwe yanyuzemo, ese ubona Gafarasi yari kukongerera iki mubyo atiyongereye?, ubona Mugenga yari kukwereka iyihe nzira iyo we nawe ubwe atiyeretse, ko burya mu ubusanzwe Umuntu arahurirwa n'ucanye kd nawe ubwe wirahurira, agafungurirwa n'uwifunguriye, ni kuki wagiye kwaka amata umworo kd aborozi bahari?, byarabaye twibitindaho ark igihe ni iki cyo kumenya igikwiye ukumva ko ba Batamuliza bari hafi yawe, ba Rutaganira muturanye hamwe na ba Muzatsinda maze ukirinda kuzongera kuyoba ukundi kd abo kukuyobora bari mu ntanzi z'urugo iwawe.
721 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Sun, 03/Jun/2018, at 6.41 am
Burya rwa rukundo rwo muri gereza, kwa gusabana mwagiranaga, wa mubano wagendaga ukura, kwa kwiyumvanamo kwavukaga :"byari IMPUMURO Y'ISANO YABABUNGAGAMO ", nibyo koko ngo ubumwe buranuka kd bugakururana, mwe ubwanyu bwarigaragaje ark ntihagira ubibahishurira, bwarakururanye bugera kure maze bubuze ababushyira hanze kare bubyara amahano bidakwiye ark nihashimwe Uwatumye bumenyekana nubwo yashatse kuyora amazi yamaze kumeneka mu byatsi, agashaka gusana ibyangiritse bitagikunze, isomo ni irihe?, Twirinde guhishira ibyateza ingaruka mu gihe bigaragaye bitagifite igaruriro, twirinde guhishira ikibi kd tubona ko cyateza ingaruka mbi, tugire ibanga ibikwiye kuba amabanga, duhishure ibikwiye kujya ahagaragara, namwe bavandimwe b'I Rusenge murabe abanyakuri n'abanyarumuri.
722 Ishimwe songa pasteur, Umujyi wa Kigali, akarere k
Fri, 01/Jun/2018, at 8.49 pm
Dore nta bushobozi bisaba, nta kiguzi bigombera, ntibisaba ubutunzi n'amafranga meshi, yewe ndetse hari n'ubishobora nta na make afite ark dore wowe byarakunaniye, kwicisha bugufi bikunaniza iki?, kubana neza n'abandi bisaba iki?, Kugira urukundo no kuruharanira aho ugeze hose bigoranye he?, harya wakoze imibare ingana iki kugirango ubone ko bigoye?, nyamara umaze gushora meshi kd atagira ingano mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi, ubugambanyi, ubwicanyi n'ubusahuzi, ni byishi navuga ark se niba ubona ko nta nyungu wabikuyemo wafashe umwanzuro none!!!, singuhatiye gukora byose utabishaka ark ubonye ari byiza wabihindukirira, iteka izuba rizaturasire twese maze natwe dusekere bose.
723 Muragijimana jean de Dieu I Ngororero
Fri, 01/Jun/2018, at 6.29 pm
Agacumu kazaguhorera kacuzwe nande?, Ibyaribyo byose ntawe uzi, ntabwo uzi ko hejuru y'amakosa ukora, hejuru y'ibyaha wirirwa wivurugutamo, hejuru y'ibibi byose wirirwamo hari ukureberera, uhora ahangayikiye uburyo wahinduka, uhora ababajwe n'ibibi wirirwamo, hari Mukahirwa ubabajwe n'urubyiruko rutakimenya icyiza, Batamuliza uhora ubabajwe nuko ababyeyi batakimenya inshingano zabo, Shema ubabajwe nuko abagabo batagitanga /batagisaba imbabazi, Rutaganira ubabajwe nuko abantu batari guhinduka ngo bave mu bibi bagane mu byiza, abo bose nibo cumu rizaguhorera, uramutse ubahaye umutima wawe, ukabemerera kuganira nawe, nibo bazagufasha Kuruhuka ibibazo urimo, ugatuza ugatekana, kd ukagira ihirwe mu bandi kuko uzaba wemeye kuba Umuntu watatiye ubunyamaswa.
724 Nyandwi alphonse kelly, Ruhango
Fri, 01/Jun/2018, at 6.46 am
Ni inkuru ishimishije, ni umunsi tuzahora tuzirikana, birashimishije mu mpande zose, Ubanza koko warahindutse, ubanza koko ugiye kuba undi, birashoboka ko wabitekerejeho igihe kirekire none ukaba warasanze ko witwaye nabi bidakwiye none ukaba ufashe ingamba nshya, ni byiza rwose wahisemo neza, ni icyemezo cya kigabo kd kizashimwa na buri wese, ibyiza watanzwe kuva kera warihemukiye ark igihe ni iki, tugiye kwitegura kukwakira nk'undi muntu mushya, tuzafatanya kukugezaho ibyo twagutanze kugeraho ark numara kutwereka ko wahindutse koko, ikaze, twishimiye ko iyi myaka 14 ishize igufasjije kuvuka bundi bushya, uvukanye Ibitekerezo byubaka, uvukanye ineza n'urukundo, ikaze mu umuryango mushya wo kubaka amahoro.
725 Nzayisenga venant, akarere ka Rubavu
Fri, 01/Jun/2018, at 6.41 am
Umunyarwanda ati "iminsi iba myishi ark igahimwa n'umwe gusa", bivuze ko ushobora kwigaragura mu bibi igihe kirekire ark umunsi ukagera bikakugaruka, ese ubwo byishi wakoze bibi ukabituramo ark inyandiko ikazuzuzwa ku umunsi umwe gusa bimaze iki?, ba Zaninka muri hirya no hino mu gihugu mwambwira, mwampa igisubizo maze nkamenya icyo muhihibikanira, gusa mutarasubiza njye mbona icyaba cyiza ari kimwe, aho gukora ibizakugiraho ingaruka wakoze ibyiza uzashimirwa na beshi kd utazigera wicuza mu ubuzima bwawe?, uti gukora ibyiza ntibimbereye, nyamara ntawe bisagutse, nta n'uwo bitabera, umutimanama wawe ganira nawo, mujye inama kd muburane hanyuma nimufata umwanzuro mwiza mukurikize uwo.
726 Nsengiyumva w'i Gisagara
Thu, 31/May/2018, at 4.21 pm
Kubivuga biroroha,ark kubikora bikananirana,nkwibarize"ese bitunaniza iki?",kuki bitworohera kuvuga amahoro mu kanwa kacu ark kuyashyira mu ngiro bikatunanira?,ndabyi­­ buka,hari kuwa 5 mu kwezi kwa 10,umwaka wa 2010,nibwo ijambo musekeweya ryinjiye mu matwi wanjye,iyi ni italiki nabitse ntateze kwibagirwa kubera akamaro yangiriye kugeza uyu munsi wa none,nishimira ko kubera wowe MUSEKEWEYA,ubu ndi umunyarwanda ukwiye kd wishimiye uko narezwe namwe ,bigashima­ ngirwa na Musekeweya,"rwanda nziza nzakomeza guharanira ishema ryawe kuko mfite umujyanama mwiza.
727 Noel Bamporiki I Nyamasheke
Thu, 31/May/2018, at 7.18 am
Ese koko kugira nabi biravukanwa cg birigwa?, sinzi igisubizo kiri hagati y'ibi bintu byombi kuko uzasanga hari uhemuka kuva mu ubuto bwe kugera ashaje, hakaba n'uhemuka yaramaze gukura ugakeka ko yabitojwe, ark rero ikirenze ibi nuko ntaramenya inyungu zo guhemuka, sinzi niba ari ubucuruzi bwunguka cg c bubeshejeho bene bwo, hari unyagirwa n'imvura akavuga ko yayitejwe na mugenzi we maze nawe agashaka uburyo azihimura, ese koko Umuntu yateza undi imvura?, none c iyo mvura yagwa ku urugo rw'umuntu umwe gusa ntigere ku bandi?, niko c bavandimwe banyarwanda ubwo koko mubona icyerekezo dufite ari ikihe, ese ubundi turapfa iki?, nyibwirira nkuteze yombi, wenda uri igisubizo cy'ibibazo mfite, ukaba uwamara impungenge n'amatsiko, Turapfa iki koko?
728 MANIRAHARI Narcisse, Utuye akarere ka Bugesera- Mu
Wed, 30/May/2018, at 10.21 pm
Ndashimira Musekeweya Yabay' Insuti yumuryango mbere yuko Leta itekereza urworwego; ark hakomeze Gucyahwa abateza imidugararo Mutubyiniro nomumisozi.
729 Eugene Kabera Mu Ruhango
Wed, 30/May/2018, at 12.04 pm
Ntumeho, wowe wahisemo guha ikibi icyicaro, ugahitamo kubakira ku kinyoma, ishyari n'inzika, ugahitamo gutera icyiza umugongo, ukerekwa ibikwiye ark ukanangira, ukagirwa inama ark ukavunira ibiti mu matwi ntumeho, imyaka 14 tubwirwa guharanira, gushaka no gutanga amahoro, imyaka 14 duhamagarirwa kubiba icyiza, imyaka 14 dukangurirwa kubana neza na bose ark wowe ukigira ntibindeba, ntumeho, nzasangira n'abeza, nzaganira n'abo tujya inama y'ibyubaka ark wowe kw'ifunguro ryawe ryo ntumeho.
730 Mugisha Rutsiro Samuel
Tue, 29/May/2018, at 8.21 am
Si inzira nanyuzemo mbi ahubwo abagenzi bamwe twahuriyemo nibo babi, njya guhitamo nari narabitekerejeho mfata n'umwanzuro ark naje kugendana n'abadashobotse, urabe maso nawe rero kuko abo mugendana siko bishimiye ko mugeranayo, wabitekerejeho neza maze urahaguruka ufata urugendo, wari waratekereje neza rwose ark wayobejwe n'abo mwahuye, gusa nanone hari beza mwagendanye kd buje imico myiza, abo rero kwemera ko bagusiga ntacyo ubavomyeho ni igihombo gikomeye, uwuje ibyiza umurahuraho iyo mpano yagiriwe kd nawe ukazarahurira abandi, gusa uzirinde gucika intege, ibyiza n'ibibi mu nzira birasimburana, niba waramaze kwishyiramo ko uzagerayo nta kabuza uzahagera, uzagishe inama abakwiye, uyoboze abatakuyobya bazakwereka inzira, kuko nanjye indirimbo ntera nkanikiriza ni MUSEKEWEYA, ni umuyobozi undutira abandi, ni umujyanama wanjye mu bihe byose.
731 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Fri, 25/May/2018, at 2.40 pm
Nawe byakubera, kunyura mu nzira uhumurira abandi, kunyura mu nzira urangamiwe n'abandi, kunyura mu nzira wishimiwe n'abandi, nyamara nawe byakubera, uwo mwambaro ntuhenze, ayo mavuta ntakosha, nugerageza kwambara urukundo, ukisiga ineza n'ubunyangamugayo, nawe bizakubera, uzashimwa aho unyuze hose, uzakomerwa mu mashyi yewe ndetse uvugirizwe n'impundu, uzubahwa kd wizerwe, kuko uzaba waremewe gusigwa amavuta y'urukundo. Ark se harya ubaye Batamuliza wo mu bikorwa, Shema mu myifatire aho byakugwa nabi?, hera none ubigerageza.
732 Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo
Fri, 25/May/2018, at 2.32 pm
Sinzi uko waje mu ubuzima bwanjye, watangiye ntagukunda ntaguha agaciro na gato, numvaga ko ibyo utangaza ntacyo bindebaho na gato ko ndi umwana wo mu umujyi kd nkwiye kujyana n'ibigezweho :imiziki, ama filime hamwe n'ibindi byishi biranga imico y'abanyamujyi, gusa sinzi uko nabivuga, sinzi uburyo naguhaye icyicaro muri njye nkemera kukumenya, kuguha agaciro nkutega yombi kd mparanira kumenya ibyo wigisha, nibyo koko urizihiza isabukuru y'imyaka 14 umaze utashye imitima y'abagukunda, njye icyo nabivugaho nuko iyo ari imyaka y'urumuri, urukundo, ubworoherane n'ubusabane, ndifuriza buri wese ugiteye nkuko nari ndi kugira amahirwe yo kukumenya, ndifuriza abanyarwanda bose kubiba mu mirima myiza bazasaruramo kd bagacungirwa na buri wese kubwo kwizerwa kwe, nsoje ngira nti :isabukuru nziza.
733 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Tue, 22/May/2018, at 5.25 pm
Kuko Musekeweya yatwigishije kubana, ikatwigisha kugira urukundo, ikadutoza kuba abantu kureka ubunyamaswa, natwe dukwiye guharanira kugendera muri uwo murongo mwiza, kubana kivandimwe, kurandura ikibi hagati yacu aho kiva kikagera ndetse no kumva ko ubumwe bubagariwe aribwo ntera y'amahoro, duharanire rero ubwo bumwe, duturane tudatongana.
734 Masengesho drocelle, Nyabihu
Mon, 14/May/2018, at 8.43 pm
Ese ubundi hari umusanzu wundi twari tubakeneyeho urenze uwo mwatanze wo guhuza umuryango nyarwanda mugendeye ku bibazo twanyuzemo bikatugira abanzi, bikadutandukanya twari dusanzwe twunze ubumwe, bitewe no gushukwa n'abigira abanyabwenge?, ni ukuri njye kubwanjye mbona icyari gikenewe ari icyo, umusanzu wanyu waragezweho, ibikorwa byanyu byarageze mu banyarwanda beshi, kd n'umusaruro ukaba uboneka, natwe I Nyabihu rero ntabwo twasigaye inyuma mu kumenya ibyo byiza, twaravomye kd tuvoma ku isoko ifutse none natwe twiteguye kumara inyota abishwe n'icyaka cyo kutamenya ibyiza bibaturukaho.
735 Rukundo baptiste, akarere ka Nyabihu
Mon, 14/May/2018, at 1.39 pm
Mbere numvaga ari inzozi ibindi nabyo nkabibona n'indoto, ni koko inzira ya muntu ni ngari, iragutse kd ifite amashami meshi, dore kubera mwe uwari ikirara yarongeye aba umwana mu umuryango, uwari igicibwa yongera kugirirwa icyizere, uwari yarihebye yasubijwe umutuzo, uwabuze inzira muramuyobora, mwubaka byishi nta nyungu mubitezemo, usibye kubona abanyarwanda babanye neza kd bishimana hagati yabo, nguwo umusanzu mwazanye, ngibyo ibyiza twari tubatezemo, ngicyo ikivi mwatangiye kd bigaragara ko muzacyusa neza, ngibyo ibyo tubashimira I Nyabihu no mu Rwanda hose.
736 Yankurije Alice, Nyabihu
Mon, 14/May/2018, at 7.20 am
Ikaze I Nyabihu :Amazi meza agaragaza ishusho y'uyarebamo, nibyo koko mwatubereye amazi meza mu umubiri, bityo natwe ishusho yacu murayizi, ni iyahindutse mu myaka 14 ishize, ni ishusho nshya mu bavandimwe, abaturanyi n'imiryango, ni ishusho yuje koroherana, ni umutima wiyoroshya mwaturemyemo, ni ibyiza byishi twabungukiyemo, bituma tuba ba Kamulisa beza, ba Hirwa b'imico myiza, ba Neri bo kwigiraho byishi, twishimiye kuzaganira namwe, twishimira inama mutugira, twishimira aho mwadukuye, twizeye ko tuzagumana iteka, tubafunguriye amarembo y'imitima yacu iwacu I NYABIHU.
737 Ntirenganya Denis, Nyabihu, Mukamira
Sun, 13/May/2018, at 8.25 pm
Ibikorwa byacu iteka bihora bigeramiwe, ubwato bwawe iteka buhoramo umuhengeri, imyaka yawe nayo yibasirwa n'imvura /izuba ryishi, muri make ibibazo mu ubuzima ntibishiraho, igikwiye nuko rero twitoza kubaho tubana n'ibibazo ark kd tugerageza kubishakira umuti nyawo ukwiye kd utatugiraho ingaruka, ba Gasore muri hirya no hino ntimukumve ko mugeramiwe ngo maze mwumve ko byacitse kugera naho mwahitamo gushyira ubuzima bwanyu mu kaga, muramenye kd muzirikane ko amagara aseseka ntayorwe kd igihenze kurusha ibindi ni ubuzima, ibintu ni ibishakwa, haguma ubuzima., nkuko bisanzwe akarere ni Nyabihu, Umurenge wa Mukamira
738 Donatha Tuyizere, Nyabihu
Sun, 13/May/2018, at 8.19 pm
Ibyo nahisemo nibyo bikwiye, ibyo najugunye nibyo bikwiye, ibiri I Nyabihu nibyo biri n'ahandi hose mu gihugu, bivuze ko wenda niba uri mu uburasirazuba ni urugero dushobora kuba twarahisemo bibi, njye nahisemo ngendeye mu guhitamo kwa Rutaganira, wenda nawe twarahuje, namaze kumenya ububi bw'ikibi hamwe n'abo kigiraho ingaruka maze mpitamo bundi bushya, sindongera kumva umutima ushinza ko nahisemo nabi, sinibeshye ndabizi, nta kibazo ko mumaze imyaka 14 I Rwanda ark njye nkaba nujuje 8 mbamenye ark muri njye hamaze kujya ibuye ry'ifatizo rigaragaza icyicaro cyanyu mu umutima wanjye, kwitangaho ubuhamya biragora ark nanjye kubabwira ko ndi mushya nta pfunwe bintera, ndabyambara nkagenda, mbikenyereraho nkumva mfite ishema, mfite itara ryaka mu ntoki sinshaka ko ryazima ukundi.
739 MANIRIHO MODESTE W'I NYABIHU
Sun, 13/May/2018, at 1.04 pm
ESTE W'I NYABIHU., burya ngo ihene irisha aho ikiziriko cyayo kigarukira ni nabyo kd ko inkoko itora aho ijosi ryayo rigera, ubanza nanjye narishimye aho nishyikira nkemera kubagira inshuti kuko ntabo mujya musubiza inyuma iyo baje babagana, ngiyo Impamvu yatumye umutima unezezwa no guhorana namwe, mu ubuzima bwa buri munsi nyuramo nkenera inama zanyu, mu nzira nyura nsangamo ibigusha byishi, aho nirirwa hose hari imitego, byari bikwiye rero ko ngira umujyanama ukwiye kd uzira kuyobya abo ayobora, ni koko uwamenye Musekeweya kd agakurikiza inama zayo, ntacyo yabuze mubo yiyambaje, ntabwo yongeye kuyoba ukundi, ntabwo yongeye gutsitara mu nzira ahubwo yasigaye afatiye akabando abandi, ababera inkoni ibayobora, mu nzira aho anyura asigaye agendana n'ikivunge, kd nanjye nkaba muri abo, turahirwa abanyarwanda kuko twabamenye ark by'umwihariko turahirwa twebwe abatuye I Nyabihu kuko muje ngo tuganire kd tumenyane birushijeho, nanjye nishimiye kuzabana namwe kd niyemeje gukomeza kubatumikira.
740 Rukundo baptiste, akarere ka Nyabihu
Sun, 13/May/2018, at 12.32 pm
Byarashobokaga ko umuryango wacu nyarwanda wari kuzima, Byarashobokaga ko bitari gushoboka ko ubumwe bugaruka iwacu, bitewe n'ibyabaye mu Rwanda havutse urwango rukomeye abantu bibonamo abandi, abaturanyi babana nk'abanyamahanga, Abavandimwe babana nk'abatarose rimwe, ingoma y'ikinyoma yarimitswe, amacakubiri ahabwa icyicaro, urukundo rurabura mu Rwanda hose kuko n'i Nyabihu iwacu byarahagaze, kwiheba bitaha mu mitima ya beshi..., ark burya ngo agacumu kazaguhorera ntumenya uwagacuze, akacu twebwe abanyarwanda twese kacuzwe na Musekeweya iza komora ibikomere isana n'imitima yashenjaguritse, yongera kuduhuza twongera kuba bamwe, ubumwe burisubira none ubu turarahurana, duhana amazi, inkwi n'imyunyu, birenga ibyo twongera guhana n'abageni, none birenze ibyo twishimiye ko muje iwacu ngo tuganire, murebe iyo mitima mwongeye gukomeza, murebe n'ibitagenda muri uwo murongo mugari wo guhuza twese abanyarwanda
741 Yankurije Alice, Akarere ka Nyabihu
Sun, 13/May/2018, at 9.29 am
Ni koko ngwino iwacu tuganire, ngwino mu misozi miremire ya NYABIHU, twungurane Ibitekerezo, tukubwire ibyo watugejejeho mu myaka 14 ishize kd izakomeza kwiyongera, ese ko njye wantoje kuba Batamuliza nkaba mbikubwiye ukanabimenya, aho iyo utaza ngo uganire n'abasaza batazi kwandika nk'uku mbikoze ark bazi gutega amatwi aho wari kuzamenya ko twakumenye koko, ngwino rero tuganire tugutume ku bandi bavandimwe bari hirya no hino mu gihugu batarahinduka, turabizi ko uzadutumikira kuko n'ubundi usanzwe ubikora kd kugushimira ineza watugejejeho mu bihe byose tuganira niryo shimwe riruta ayandi.
742 Yankurije Alice, Akarere ka Nyabihu
Sun, 13/May/2018, at 7.20 am
Imyaka 14 nanjye ni iy'agaciro kuri njye, ibyahindutse ni byishi kuva nabamenya, amateka kuri njye yariyanditse, ibyo nakwandika mu gitabo ndamutse mpawe amahirwe yo kwandika ni byishi, sinjya menya kubeshya mu ubuzima, sinjya menya kwirarira, imico yanjye yo hambere itandukanye n'iy'ubu, bigaragarira abanzi ubwashize n'ubu, ibimenyetso mu bikorwa no mu mvugo birigaragaza, gusa nanone ndi umunyamahirwe kuko nabashije kubamenya, ndi umunyamahirwe kuko nahawe kubakira mu umutima, njyewe icyo nafashijwe nuko nahindutse kd mpinduwe namwe, kubivuga aha biragoye ark ndahamya neza ko umunsi umwe tuzahura turaganira, ishimwe nkaritanga kd nkabatuma no kuri ba Gafarasi duturanye, ark mbere y'igihe nk'icyo nimukomeze mwubake amahoro n'urukundo, nimwubake umunyarwanda nyawe kd uberewe no kwiyoroshya.
743 Harindintwari cyprien, Nyamagabe
Tue, 08/May/2018, at 7.23 am
Oya, ntabwo muri abo kugenda ngo mudusige twenyine kuko ntabwo intego yanyu irasozwa, yego nibyo koko ibikorwa byiza mwarabikoze, mwubatse byishi, mwarengeye byishi ark inzira iracyari ndende, intego ziracyahari zose, niyo mpamvu igihe kitari iki, dore hirya hino mu gihugu abaturage barirahira aho bamaze kugera mu gihe cy'imyaka 14, bageze kuri byishi kd byiza, uwabonagamo mugenzi we inyamaswa y'inkazi ubu aramubonamo akanyoni k'akanyamanza, nawe urazi uburyo akanyamaswa gakunzwe, urukundo rwarazamutse mu bantu, imibanire irashimishije, koroherana bisigaye biranga abanyarwanda twese, ese mwagirango ibyo hari abandi tubikesha batari mwe?, ni ukuri twishimira kotana izuba namwe twiganirira, tukugamana imvura namwe twirahurira urukundo.
744 Muragijimana jean de Dieu, akarere ka Ngororero
Mon, 07/May/2018, at 8.57 pm
Kubamenya byanyunguye byishi, kubamenya byanyigishije byishi, kubamenya byangize undi wundi, kubana namwe byanyubatsemo icyizere, kubumva byanzibuye umutima, gukurikiza inama zanyu byampinduriye ubuzima kd bimpesha ishema mu bandi, sinatinya kuvuga ko kuri njye ndi umunyamahirwe, sinatinya kuvuga ko nahawe nta kiguzi, bityo rero numva ko ntazibagirwa cg c ngo ntetereze iyo neza, narahawe kd nanjye nzatanga, narigishijwe kd nanjye nzigisha abandi, hamwe namwe, mfite umujyanama unyizihiye.
745
Sat, 05/May/2018, at 6.27 am
Nitwa Mubirigi Antoine Ndi Nyabihu.Batamuriza Na Rutaganira Barebe Uko Bajyana Mukecuru Wabo Kwa Muganga Windwara Zo Mumutwe Kuko Yasaze Ari Kuvuga Amagambo Adasobanutse Murakoze.
746 Ishimwe songa pasteur I Kigali
Thu, 03/May/2018, at 6.52 pm
Isabukuru nziza, imyaka 14 ivuze byishi kuri twe twabamenye, inzira mwaduharuriye yaranoze kd igendwa na beshi, ibyiza mwatwubatsemo byabyaye ibindi, urumuri ni rwose muri twe, Ibitekerezo byarahindutse tuba bazima kd bigaragarira bose, mwubatse ibyiza kd biziturwa, abo tuzitura ni abo bose tuzagirira ineza nk'iyo mwatugiriye, tuzabagarira urukundo turwuhirize ubumwe, tuzatera amahoro tuyabungabungishe ineza, tuzahora dushima kd dusangira ibyiza byose, tuzubaka urwanda rwuje ibyiza kd izina Musekeweya ntirizasibangana mu mitima y'abarimenye.
747 Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo
Mon, 30/Apr/2018, at 10.54 am
Umuhuza ni uwo guhuza imiryango, UMUHUZA ni uwo guhuza abavandimwe, Umuhuza ni uwo guhuza abatanye, Umuhuza si uwo gutanya abantu, ntiyiswe Umuhuza ngo abe gasenyamiryango, yaremewe urukundo, Imana imuha umugisha wo kuvukira mu babyeyi beza kd bafite imico ikwiye, tumureke rero akurane urukundo yatojwe, akurane ubumwe yeretswe kd agahabwa nabo, twimuyobya ngo tumushyiremo ibidakwiye, nitureke kuba ba Zaninka, tureke kuba ba Gafarasi, tureke kuba abakurura ibibazo mu bantu ahubwo duharanire kuzamura ubumwe, ineza, urukundo n'amahoro muri bose.
748 Eugene Kabera wo mu Karere ka Ruhango
Sun, 29/Apr/2018, at 2.25 pm
Umuntu umwe niwe wagize ati :"wanga kumenera igihugu amaraso ark imbwa zikayanywera ubusa ", ibi ni kumwe wanga kwitangira mugenzi wawe kd agukeneyeho ubufasha, akarenga akabaho kd ukazabyicuza nyuma, turi ba Gafarasi turi beshi, turikunda bikabije, tugira urukundo rw'inyuma ku uruhu ark mu umutima twuzuye uburyarya n'ubuhemu, ikindi kd nuko twikundira abagira ibyo baduha gusa ark iyo bagize ibyo batwaka duhina amaboko, ese ubwo kutitangira uwakwitangiye ni rukundo ki, ni bucuti ki?, wowe umeze uko Ntumpeho.
749 Uwitonze Eupharasie, akarere ka Nyamagabe
Sun, 29/Apr/2018, at 8.53 am
Nawe byakubera, kugira neza ntawe byananira, gukora ibyiza ntawe bisagutseho, kubaha no guca bugufi ntawe byagabiwe ngo byamburwe undi, twese dufite umutima ark ntidutekereza bimwe, umwe atekereza kugira neza undi agarekereza kugira nabi, ukora ibyiza akabangamirwa n'ukora ibibi, gusa mbona nawe gukora ibinyuze abandi nawe byakubera, mbona gutera umugongo ibibi nawe byaguhindura undi wundi utandukanye n'uwo wari uriwe, tugire urukundo, tugire amahoro, tugire kwizera, tugire kwihangana, twubahe, duce bugufi, dukora ibyiza bigishoboka, dutegure ahazaza heza tukibishoboye, "Nyamara nawe byakubera".
750 Noel Bamporiki I Nyamasheke
Sat, 28/Apr/2018, at 7.22 am
Ubufasha nyabwo buherekezwa no kuvuga "mwihangane" maze bukakirwa no kuvuga "Murakoze", ikindi gikurikiraho nuko uwafashijwe arangwa no guhora azirikana ku neza agiriwe maze byaba ngombwa ark mu gihe bishoboka akitura, ibi ntibikorwa kubw'agahato cg c igitugu cy'uwafaahije kd n'ubundi abikora ntawabimubwirije, birazwi ko kd Umuntu afasha undi kubera umutima mwiza agira, yaba uwo yatojwe cg c uwo Rugira yamwihereye, ntabwo ubufasha nyabwo buherekezwa no kuvuga ngo "nkorera iki", cg c ngo ninkufasha uzampa ibi n'ibi, ngubwo ubufasha bwahoze mu umuco w'abanyarwanda kd bwuje urukundo, impuhwe no kugirira neza abandi, nta kamaro nta n'ishimwe bikwiye abatanga ubufasha nk'ubwa Karemanzira , ubufasha nyabwo si ubwa mpa nguhe kd si ubwa ngutegerejeho iki, gufasha kwiza ni ukwiteganyiriza kd burya ngo ugira ineza ukayisanga imbere yewe ndetse birashoboka ko utanakwiturwa n'uwakugiriye neza "Inshuti uyikura ku nziza maze nawe ikazagukura ku nzara.
751 Nzahumunyurwa celestin I Nyamagabe
Sat, 28/Apr/2018, at 7.18 am
Ese ni kuki dufata abana bacu tukabima amahoro tukabaha amahiri?, ni kuki tubima imitsima tukabaha amabuye?, ni kuki tubima urukundo tukabaha urwango?, ni kuki dukora ibyo byose Zaninka we?, ni kuki dukora ibyo muturanyi mwiza?, ni kuki dukora ibyo muvandimwe twose rimwe?, ni iki kidutera gusigira umurage mubi abo twagakwiye kuraga ibyiza?, nawe ndakwitabaje ngo unsubize, wenda ibyo mbona nawe urabibona kd uko bimbabaza nawe bishobora kuba ari uko abari kuzaba abahuza tubagize abatanya kd bakiri bato, turica icyerekezo cyabo tudasize n'icyacu, turasiba amayira bari kuzanyuramo kd natwe tutiretse, mbwira nawe igikwiye.
752 Ngendahayo Theogene I Nyaruguru
Fri, 27/Apr/2018, at 1.05 pm
Amahoro ntiyagerwaho mu gihe iteshagaciro rikigaragara hirya no hino,mu gge kd hakiri abantu bamwe babona ko abandi ari utunyamaswa dusuzuguritse umuntu yakwihonyorera uko ashatse,birakomeye kumvisha abagitekereza uku ko abantu ari bamwe bityo bagakwiye gutahiriza umugozi umwe,bakimika ikibahuza,barandura ikibatanya,ese aho ntibishoka ko nawe waba ukiri mu umurongo umwe nka Gafarasi,Samson,Mand­­ evu n'abandi?,isuzume
753 Nshimiyumuremyi Grace, Huye
Fri, 27/Apr/2018, at 1.04 pm
Numva ari ibishoboka, imbaraga zanjye zagakoreshejwe mu byiza gusa aho ngeze hose, numva umusanzu Wanjye wakabaye uwo kubaka urwanda rumwe ruzira ikibi, intonganya, amakimbirane n'umwiryane ark kuko byose bisaba umufasha ukwiye mpitamo kwisunga mwe ababashije kubigeraho ngo mumfashe gusoza umugambi, hamwe na Musekeweya Mwalimu w'abifuza guhinduka nimuyobore ibirenge by'intambwe zanjye kugirango ntayoba nkata inzira.
754 Harindintwari cyprien, kibirizi ya Nyamagabe
Thu, 26/Apr/2018, at 6.28 pm
Ese umuco wacu wagiye he?, wazimiriye he, kd wagambaniwe nande ngo tuwugarure?, Umuco mwiza wo gufasha ubabaye wahozeho mu banyarwanda igihe kuba nyamwigendaho byari bitarimikwa ngo bihabwe icyicaro, buri wese wagiraga ikibazo yaragobokwaga kd akabona ko atari wenyine, ubu siko bimeze, abantu barahindutse baba abandi, uragira ikibazo ukimenya, urayoba aho wayoboje ukubonye akakubwira ati komeza inzira ni iyo, urarwara aho wakavujwe bakagira bati iyaba cyari gipfuye, mbega isi mbi, gusa nanone sinabura kuvuga ko hari abagifite uwo mutima mwiza wo kumva ububabare bw'abandi, nawe rero niba hari intambwe wateye yo kumva ko mugenzi wawe ahora agukeneye, tera indi ntambwe yo kubyumvisha abandi kugirango tugendere hamwe, uwahuye n'ikibazo umube hafi kd umwizeze ko atari wenyine, ngiyo isi dukeneye, dukeneye kubana kivandimwe kd duharanire kuba abantu bazira kuba inyamaswa.
755 Ndaruhuye olivier I Gatsibo
Thu, 26/Apr/2018, at 6.27 pm
Sinzibagirwa:Ndabyibuka iteka nkigaya iyo nibutse uko nari indi, iyo nsubije amaso inyuma ngira isoni n'ikimwaro bikabije kuko nsanga ibikorwa byanjye bitararangwaga n'ubumuntu, utagira urukundo, niyifurize abandi amahoro, ntarangwe n'ineza, akishimira kubona abandi bababaye..., uwo ntiyagakwiye kwigaya?, ark nanone ndashima kd nkishimira intambwe maze gutera, mbere ya byose nyurwa no gushima uwabonye ibyo nkeneye kurusha ibindi maze akazana ikinamico MUSEKEWEYA I Rwanda, nguwo uwangaruriye ubumuntu, nguwo uwantoje urukundo, nguwo uwanyigishije gutanga no gushakisha amahoro, uwo ubuzima bwanjye bufatiyeho imizi uyu munsi n'ejo hazaza, n'uwo nshima kd mbikuye ku umutima, n'uwo ndata kd nkanyurwa n'ibyo muvomaho, n'uwo nawe nakwifuriza kd nkagushishikariza kumumenya kuko nasanze ko kwemera kugirwa inama nawe ari iby'agaciro gakomeye, mushakishe kd wubahirize inama akugira zizagufasha mu ubuzima bwawe.
756 Ntirenganya Denis I Nyabihu
Thu, 26/Apr/2018, at 2.30 pm
Menya n'ibi :Ibikorwa byacu iteka bihora bigeramiwe, ubwato bwawe iteka buhoramo umuhengeri, imyaka yawe nayo yibasirwa n'imvura /izuba ryishi, muri make ibibazo mu ubuzima ntibishiraho, igikwiye nuko rero twitoza kubaho tubana n'ibibazo ark kd tugerageza kubishakira umuti nyawo ukwiye kd utatugiraho ingaruka, ba Gasore muri hirya no hino ntimukumve ko mugeramiwe ngo maze mwumve ko byacitse kugera naho mwahitamo gushyira ubuzima bwanyu mu kaga, muramenye kd muzirikane ko amagara aseseka ntayorwe kd igihenze kurusha ibindi ni ubuzima, ibintu ni ibishakwa, haguma ubuzima ibindi byose biraza bigahita.
757 Nsanzimana Valens, Nyakariro, Rwamagana
Thu, 26/Apr/2018, at 2.14 pm
Amahirwe yawe nuko wamenye ukuri ukanagukurikiza, wamenye ibyiza ukererewe ark ubiha agaciro, biragaragara ko utazongera kuyoba ukundi, biragaragara ko wahise umenya gushishoza no gutekereza cyane mbere yo gufata umwanzuro, ntuzongera kwiheba ukundi nukurikiza amasomo ukuye mubyo wanyuzemo, ni byiza ko wigiye ku bibi maze bikagufasha gukanguka, si wowe Nyirabandora na Bahizi nabwiraga gusa ahubwo ni buri wese ufata umwanzuro mubyo atabanje gutekerezaho bihagije
758 Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo
Tue, 24/Apr/2018, at 9.04 pm
Kuko urugendo rwanjye ari rurerure, niyo mpamvu nkomeje kugenda, mfite icyerekezo nshaka kuganamo, birasaba kugenda ijoro n'amanywa, nifuza kuzaruhuka ngezeyo, nifuza kuzicara nkatuza mu gihe nzaba nsohoje urugendo, byaba byiza ko uzamenya urugendo rwanjye yazifatanya nanjye, urugendo niturufatanya tuzoroherwa kd nyuma yarwo tuzishima, urugendo nshaka gukora ni uruhunga ikibi, rukajya mu kibaya cyuje ibyiza n'amahoro, iyaba wari uje tukajyana kuko nawe aho uri wugarijwe nacyo ndabizi tuzanyurwa kd tuzasoroma ku mbuto z'icyiza iteka zisimbura ikibi twanyuzemo.
759 Urimubeshi Emmanuel, I Rutsiro
Tue, 24/Apr/2018, at 8.41 pm
Uri mu beshi amenya byishi, uri mu beshi abwirwa byishi, uri mu beshi abona byishi, ibyiza n'ibibi byose bimunyura imbere, biragoye ko guhitamo ku Umuntu nk'uwo biba byoroshye, bisaba umutima ureba kure, bisaba umutima utekereza cyane, bisaba gushishoza ark bijyanye no kumenya guhitamo igikwiye, biragoye ko uri mu beshi yabura ikosa ark kd ntibivuze ko amakosa ariyo dushyira imbere ngo tuyarutishe ibyiza tubona muri abo beshi duhura nabo, wowe rero nuba uri mu beshi uzaharanire gukora ibyiza muri abo beshi, uzahakura ishema kd unyurwe n'ibyo wakoze.
760 PATRIC NABITUYEYESU
Fri, 20/Apr/2018, at 9.30 pm
BURYA MUBUZIMA NTAKINTU KIZA NKO KUJYA INAMA NABO MUVINDIMWE MUHUJE IBITEKERUZO KUKO NTACYO MUTAGERAHO CYANE IYO UYE INTWARI NKABATAMURIZA.MURAKOZE.
761 Valens Nsanzimana, I Nyakariro
Mon, 16/Apr/2018, at 7.41 pm
Nawe uzabe umugabo ark uzabe umugabo urangwa n'ibikorwa byiza, uzabe icyitegererezo mu bandi, uzabe urumuri rumurikira abemera kumurikirwa, uzagabe amahoro, ibyishimo, ubumwe n'ubugwaneza, uzishimire ko waharaniye ko abantu babana neza kd ukunga n'abashwanye, urahorane itara mu ntoki ry'ubugiraneza kd rihore ryaka amahoro n'urukundo.
762 Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo
Sun, 15/Apr/2018, at 7.51 am
Kuko urugendo rwanjye ari rurerure, niyo mpamvu nkomeje kugenda, mfite icyerekezo nshaka kuganamo, birasaba kugenda ijoro n'amanywa, nifuza kuzaruhuka ngezeyo, nifuza kuzicara nkatuza mu gihe nzaba nsohoje urugendo, byaba byiza ko uzamenya urugendo rwanjye yazifatanya nanjye, urugendo niturufatanya tuzoroherwa kd nyuma yarwo tuzishima, urugendo nshaka gukora ni uruhunga ikibi, rukajya mu kibaya cyuje ibyiza n'amahoro, iyaba wari uje tukajyana kuko nawe aho uri wugarijwe nacyo ndabizi tuzanyurwa kd tuzasoroma ku mbuto z'icyiza iteka zisimbura ikibi twanyuzemo.
763 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Sun, 15/Apr/2018, at 7.18 am
Wowe wamenye ibyiza ntukabyihererane, kubisangiza abandi niko kubaka umuryango nyarwanda, niko kubaka urukundo, niko kubaka amahoro, niko gusigasira ibyiza mu bavandimwe, jya uharanira kungura abandi ibyiza buri munsi, jya uharanira kuyobora uwayobye, jya uhora ushaka kugendera mu nzira itunganye kugirango intambwe zawe zihore zimurikiye abandi, isunge umwalimu Musekeweya nukurikiza inama ze, uzaba icyitegererezo mu bandi.
764 Musekeweya
Fri, 13/Apr/2018, at 9.30 am
Mutwihanganire, muri iyi minsi ubutumwa bwoherezwaga kuri uru rubuga ntitwabashaga kububona kubera ikibazo technique, ariko birimo birakorwaho mu gihe gito biraba bikosowe, ubutumwa bwanyu bwongere bugaragare ku rubuga. Mutwihanganire.
765 Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo
Mon, 02/Apr/2018, at 7.29 pm
Uwahawe amahoro nawe aba akwiye kuyatanga, uwagiriwe neza nawe aba akwiye kugira neza, burya inyiturano nziza ni ukumenya gutanga ibyiza kuwabiguhaye kd ukamwitura ibiramba kurenza ibyo yaguhaye, burya Umuntu uguha agaciro arenze kure cyane uguha iby'agaciro, burya Umuntu waguhaye amahoro aba agaciro karenze ibindi byose, dutange amahoro, dutange urukundo, tubane n'abandi neza, tubahe amahoro, dutozwe kd dutoze kugira neza niyo mpano iruta izindi zose zibaho.
766 UBWANDITSI BWA MUSEKEWEYA
Mon, 26/Mar/2018, at 4.55 pm
Muraho bakunzi ba Musekeweya ! Nk'uko twabibamenyesheje, abagenewe ishimwe ry'icyumweru, bazahabwa ibihembo byabo ejo kuwa kabiri tariki ya 27.03 saa yine aho La Benevolencija isigaye ikorera ku Kacyiru. Umanuka umuhanda ujya ku bitaro bya Faycal hafi ya Hotel Meridien. Iyo uvuye kuri station ya essence ugana ku bitaro bya Faycal, umanuka metero nka 200, wagera ku muhanda wa mbere iburyo ugakata,ukagenda nka meterao 100 ukabona icyapa haruguru y'umuhanda cyanditseho LA BENEVOLENCIJA GRANDS LACS. Ugiza n'ikibazo cyo kuyoba waterefona kuri 0788803816. Ni ah'ejo.
767 Munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze
Sat, 24/Mar/2018, at 12.25 am
Burya kuba Musekeweya yarubatse benshi cyane mu bayikurikiye, simbishidikanyaho. Gusa ndagira ngo mbaze abakunzi bayo kandi nanjye nibaza: Ese inyigisho tuvana muri Musekeweya, tuzikurikiza uko bikwiye? Ese aho ntitwaba tuyumva maze tukagaruka mu byo yatubujije? Ese na none, tujya duhagarara ku migambi irwanya ubugizi bwa nabi nka Muzatsinda, Hirwa, Kigingi, Batamuriza, Chantal, Shema, n'abandi? Ese twaba twariyemeje gutera intambwe idasubira inyuma nk'iya Rutaganira na Gasore? Ese aho tujya turangira abandi ibyiza bya Musekeweya? Ibyo bibazo byose, tubyibaze tunabyisubize! Niba hari aho wisuzumye ugasanga utahakora neza, uzahakosore; kandi niba hari aho wasanze uri nta makemwa, wongeremo akagufu kugira ngo ibyo ukora bibe byiza kurushaho; maze duhagararire Musekeweya neza aho iwacu dutuye!
768 mutwarasibo patrick
Fri, 23/Mar/2018, at 2.37 pm
Ndabashimira,kuko ibyiza biva mu nkinamico yanyu,ntibirondoreka.
769 Munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze
Sun, 18/Mar/2018, at 11.10 am
Musekeweya we, uri umuyobozi mwiza utayobya. Uwagukurikiye wese ahora yifuza kugukurikira kandi n'uwayobye wese uramumenya ukamuyoborana urugwiro n'ubugwaneza bwakuranze iminsi yose. Uwagukurikiye kandi, umwereka igaburo ryiza ryuje intungamubiri zimufasha gukura mu mibanire na bagenzi be. Sinabona uko ngutaka bigukwiriye kuko ibyo wagejeje kuri buri wese bitarondoreka kuko uwabyandika atabirangiza kuko ari byinshi nk'amazi n'umusenyi by'inyanja. Gusa icyo nakwifuriza, ni ukurama no kuzahabwa igihembo kigukwiriye na Rurema ugena byose!
770 Nshimiyumuremyi Grace, Kigoma ya Huye
Sat, 17/Mar/2018, at 6.35 pm
Gushyira hamwe kw'imbeba ntibizigira injangwe ikindi kd gushyira hamwe kw'impinja ntibizihindura abakambwe ark burya GUSHYIRA HAMWE KW'ABANTU BIBAGEZA KUCYO BIFUZA KUGERAHO, Mu myaka irenga 13, umunyarwanda yamenye kd asobanukirwa icyo bimusaba kugirango abane na mugenzi we mu ubwumvikane, kuvuga make, guca bugufi, kwakira impinduka, kwemera ikosa no kurisabira imbabazi bikajyana no kubabarira, kumva akababaro ka mugenzi we hamwe n'izindi ndangagaciro zuzuza ubumwe amahoro n'urukundo bya kivandimwe twese tumaze kubimenya tubikesha mwebwe abahimbyi n'abanditsi b'ikinamico Musekeweya, turi abanyarwanda beshi bamaze kubamenyeraho icyo buri wese asabwa kugirango yuzuzanye na mugenzi we, twamenye kd icyo gushyira hamwe bimaze maze tubiha agaciro gakomeye, hamwe namwe ntituzasubira inyuma kd guharanira ibyiza nibwo butwari.
771 Hyacinthe Muragijemariya Bugesera - Musenyi
Sat, 17/Mar/2018, at 7.55 am
"Uwondiwe N'agaciro Kanjye Imbere Y'uwo Nkunda" Ntago Bikwiye Ko Amakosa Yose Tuyagereka Kuri Mucyecuru Njye Ndabona Ikosa Rinini Arirya Nyirabarondo We Utaramenye Uwariwe N'agaciroke Imbere Yuwo Bakundanye Akemera Ko Baryamana Iyo Utiyubaha Ntanundi Ukubaha Kandi Umuntu Niwe Wihesha Agaciro None Reru Bakobwa Bagenzi Banjye Mureke Tumenye Abo Turibo N'agaciro Kacu Tumenya Kwifata Kandi Ndahamyako Byaturinda Bikarinda N'abasaza Bacu.
772 Cyprien Harindintwari I Nyamagabe
Fri, 16/Mar/2018, at 7.42 pm
Ese urunturuntu mu bantu ruzashira gihe ki?, ni ryari tuzasimbuza urunturuntu ubumuntu?, ni ryari ibibi bizaganzwa n'ibyiza, iyo Umuntu atambutse ku bandi bihutira kumuvuga ikibi bamubonyeho nyamara bakirengagiza ibyiza ijana (100) bimwuzuyeho maze cya kindi kibi kikaba aricyo gikwirakwizwa hose naho ibyiza bye bigapfukiranwa, ubanza mu ubuzima bwa muntu gushima ibyiza Umuntu yakoze ari ikizira ark kumunenga ibibi bamubonaho bikaba bitozwa n'ukivuka, kugira amahoro kwa muntu ayahawe na mugenzi we biragoye, gutuza kwa muntu mu baturanyi be ni ikibazo, aho haganje intonganya zidashira, amakimbirane ahoraho, umwiryane, ubushotoranyi n'urugomo, nguko uko twahisemo kubaho, nguwo umubano twimitse, ngubwo ubuzima butunyura nyamara atari bwiza, niba nawe ubona ibi ubirambiwe ngwino dufatanye kubirwanya dushake icyiza kd tukirwanirire nta kabuza itsinzi tuzayigeraho.
773 Mutwarasibo Patrick I Muhanga
Fri, 16/Mar/2018, at 5.57 am
Nibyo koko ngo wirukankana Umuntu keshi maze ukamumara ubwoba akaba yanaguhindukirana, unaniza Umuntu cyane akageraho akagusuzugura, iyo umenyereje Umuntu ikibi nawe ageraho akakigukorera, none c nkawe Mukecuru Zaninka wababazwa n'iki ko ibyo umuhungu wawe atangiye kugukorera ari wowe wabimutoje?, shyika hamwe kd wemere ingaruka kuko ari kukugerera mu keso wamugereyemo, Burya njye nishimira buri wese uteye intambwe ishimishije mu ubuzima cyane cyane iyo hari ikibazo ije gukemura, Kigingi muvandimwe uri uwo gushimwa, urugero rwiza utoza abakiri bato, ni ibuye ry'ifatizo rikomeye mu gushingiraho urukundo, ni ibuye ritwereka ko urukundo nyarwo ari urwihanganira byose, urwicisha bugufi, urubabarira, urusaba imbabazi kd rukaba urutekereza cyane rwasanga ruri mu makosa rugasaba imbabazi rukanisubiraho, uri umwalimu mwiza twese abato twigiraho, komeza utwereke inzira ikwiye, komeza kudufasha kwiharurira umuhanda uboneye, twereke uko urukundo rwubakwa kd rukaramba iteka n'iteka.
774 Kubwimana Jean marie vianney I Kamonyi
Thu, 15/Mar/2018, at 5.13 pm
Ntibigikwiye ko tuvuga ko umurunga w'iminsi ari umurimo kuko njye iyo ndebye nsanga umurunga w'iminsi ari ukubana, burya iyo ubana n'abandi neza nibwo bwiteganyirize bwawe bwa mbere uba ufite kd ni nako kuramba kurenze ibindi byose, wabanye neza na bose, utagira uwo wishisha n'abakuryanira inzara, inzira yawe yose ugenda ukizera ko yuje amahoro, uwo niwo murunga w'iminsi wawe ukurutira byose, wowe gerageza wige kubana neza n'abandi, urwo rugamba nurutsinda uzadamarara urame kd urambe.
775 Valens Nsanzimana, I Nyakariro, Rwamagana
Thu, 15/Mar/2018, at 6.13 am
Niba koko turi abanyarwanda b'umutima, gukosa nibijyane no gusaba imbabazi, guhemuka nibijyane no kwicuza, ntibikwiye ko dukomeza guhagarara ku makosa kd nyamara abo twahemukiye bashenguwe n'agahinda, ese iyo wowe ukorewe ikibi wumva mu umutima wawe umeze ute?, wakira ute ibikubabaje?, twiyubakemo umutima uca bugufi kd uzirikana ku mibereho y'abandi.
776 Munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze
Wed, 14/Mar/2018, at 12.26 am
Musekeweya nabuze uko nyita gusa nasanze yarabaye umusare wa wundi wadusanze turi mu nyanja y'ubugizi bwa nabi maze ikaturohora ikadushyira mu bwato bw'urukundo, amahoro, ingeso nziza n'ubwitange tugambiriye kubana neza hagati yacu! Gusa ndibariza Karemanzira: Ese Karemanzira, nubwo uri kwita kuri Joziyane, ujya wibuka ko ari umugore wubatse akaba afite umugabo? Ese ujya wibuka ko washatse kugerageza guhungabanya agati kateretswe n'Imana ari ko: urugo rwa Chantal na Gasore ariko Nyagasani akakwereka ubuhangange bwe? Gerageza utekereze ibyo byose maze umwiteho nk'umuvandimwe wawe ariko kumwitaho nk'umukobwa utarashaka ubyibagirwe kuko bishobora guteza Joziyane n'umugabo we kudacana uwaka!
777 Vital Muhizi w'i Kamonyi
Tue, 13/Mar/2018, at 2.16 pm
Ibyago bibaho kuko byararemwe, gusa nanone biraza bigatambuka, bikadusiga turi intere cg c bikanaduhitana, iyo bije rero bisaba ko Umuntu aba ashoboye kwihangana kd akagerageza guhangana nabyo, ukaba wari ufite uwo wakundaga ukabona aguciye mu myanya y'intoki, ukaba wari ufite itungo ukabona ririnaze, ukaba wari ufite umutungo runaka ukabona icyiza runaka kiraje kirawuhitanye..., ni byishi ntawarondora, ikindi kandi tutakwirengagiza nuko bikunze kwibasira abantu beza bamwe biyoroshya, bicisha bugufi kd bamwe bagifite umutima wa kimuntu nka ba Gasore n'abandi nkawe, dukwiye kujya twihangana rero, dukwiye kujya kd twihanganisha abagwiriwe n'ibibazo nk'ibyo tujye dufatana mu umugongo kuko burya bucya bucyana ayandi.
778 Jean claude Hakizimana w'i Ngororero
Tue, 13/Mar/2018, at 1.30 pm
Birababaza gutandukana n'uwo mwakundanaga kd wenda nta mpamvu nyakuri igaragara ibatanyije, akeshi uwiswe nyirabayazana w'ibibazo niwe ubabara cyane yewe ndetse akumva ko yanze n'ubuzima ark burya iyo abantu bemeye gufata umwanya uhagije bakemera kuganira ku bibazo bafitanye, iyo buri umwe wese yemeye guha undi agaciro akamwumva ibyo avuga bikunze kurangira wa mubano ugarutse, twige kumvana, duhane umwanya kd twumve akababaro ka buri wese, twitoze kubabarira ark kd twirinde no kubabazanya mu bidakwiye.
779 Ngendahayo Theogene I Nyaruguru
Tue, 13/Mar/2018, at 6.06 am
Niba koko urupfu rwa Samson ari impamo, rukwiye kudusigira umukoro ukomeye ark mbere na mbere tukazirikana iki kintu : biragoye kubona uwo kwizera, biragoye kubona inshuti ikwiye, biragoye kubona uwakuba hafi mu byiza maze ibibi byagera akarushaho, beshi bazakwishimira kd mwishimane mu gihe ufite ibyishimo, ibirori n'umunezero, ntibivuze ko hirya hazabura abazaba bakugugunira amenyo kuko ufite ibyo byishimo ark ikibabaje nuko nugera mu bibazo ba bandi mwahoranaga bazakwihakana bakakubera bashya mu maso yawe, Umukoro rero wo gusigarana ni uyu :niba tutivuguruyemo kugira urukundo rukundana mu byiza ark rukiyongera mu bibi, niduhagarike uburyarya n'ubuhendanyi kuko n'ubundi nta wabuze umukunda mu byiza, niba ufite inshuti ark ntuyigereho mu bibazo, ubucuti nkubwo bushingiye kuki?, buragatabwa nicyo navuga.
780 Mbarushimana Aphrodice I Cyahinda, Nyaruguru
Mon, 12/Mar/2018, at 8.52 pm
Ese koko birakwiye ko amakosa yose tuyagereka kuri Mukecuru Zaninka gusa cg n'abandi bafite amakosa ark tukaba dushaka kuyagereka ku Umuntu umwe gusa aka wa muntu bafata bakikoreza imitwaro yose hamwe n'ibibazo byose bibaye?, yego Mukecuru koko yarakosheje abika ibidakwiye kd atazi ko bizabyara izindi ngaruka ark c mwa Rubyiruko mwe abe ari mwe nibariza, ni inde usigaye warabagiriye inama yo kurya ubukwe bukiri bubisi?, ni inde wababwiye ko ibyo byo atari amahano?, ni kuki c mudakora ibikwiye kd mu gihe cyabyo?, urubyiruko ndabanenga ko mutarakura mu umutwe, nimube bakuru mu umutwe, ibyanyu byose mubishyire ku umurongo maze mubone gushinza ababyeyi ibyo batabagendeyemo neza, nimushishoze uko mushoboye.
781 Nsengimana Emmanuel w'i Kigali
Mon, 12/Mar/2018, at 8.18 pm
Ibi byo ni ukuri, ngo koko ibihe bihitamo abo muhura, maze umutima nawo mu gutuza no gushishoza kwawo ugahitamo abo muhuza, maze imyitwarire yawe nayo igahitamo abo mugumana, byaba bibabaje ibihe biramutse biguhitiyemo abo muhura beza ark imyitwarire yawe ikanga / ikakubuza kugumana nabo, wenda ndabizi ko abantu nka Gafarasi mutahuza, abantu nka Mugenga mutagumana ark imyitwarire yawe nikubuza kugumana n'abantu nka Shema, Gasore, Muzatsinda n'abandi uzamenye kd uzirikane ko ari wowe mubi maze utangire urugendo rwo guhinduka, ndagusabiye ngo ibihe nibiguhitiramo abantu beza imyitwarire yawe izakwemerere kugumana nabo.
782 I Kamonyi, Jean baptiste Mbonigaba
Mon, 12/Mar/2018, at 7.38 pm
Twambariye gutsura cya kivi cy'abakambwe, dore ibyo mwatangiye turabashima, aho mwahagarikiye haratunyura, aho duhagaze natwe hashingiye ku kivi mwusirijeho, muri make dufite amahoro kubera mwe, dufite urukundo nubwo atari rwishi kubera mwe, twagize amahirwe yo kubaboneraho umusimbura mwiza Musekeweya Rwanda nziza kd dushima kuko yabakoreye mu ngata adufasha kusa ikivi mwatangiye, tugeze kure kd heza, twateye intambwe ishimishije kubera mwe na Musekeweya nziza dushima, aho mwusirije niho twatangiriye kd twiyemeje no kurenza aho mwari kuzusiriza.
783 Cyprien Harindintwari I Nyamagabe
Mon, 12/Mar/2018, at 9.33 am
Birashoboka ko ushobora kugenda wagera kure ukamenya ko wayobye, burya iyo uri mu urugendo wirinda gucika intege, numara kumenya ko wanyuze inzira itariyo uzahindukirane ibakwe usubire inyuma maze unyaruke ugana inzira nyayo, wenda wahisemo nabi wiyemeza kuba umurwanyi kd uzi ko uhanganye n'abaharanira amahoro, hindukira vuba, iyunge kubo warwanyaga mufatanye kubaka kuko umusanzu wawe ufite uruhare runini mu gusana ibyangiritse, garuka rero udakomeza guta inzira kd wamenye ukuri.
784 Noel Bamporiki I Nyamasheke
Mon, 12/Mar/2018, at 7.30 am
Ibyaribyo byose ufite ikarita ikuranga, sinshatse kuvuga ko ikarita ikuranga ari iyo wambaye mu gatuza kubw'akazi ukora, cg c indi myanya runaka, oya kuko bibaye ibyo haba hari abatagira amakarita nk'ayo kuko nta kazi bagira, byakabaye byiza, byakanyuze buri wese, byakaranze buri munyarwanda wese kuba waba urangwa n'ikarita y'ubumuntu, aho ugeze hose bakagusomamo urukundo, bakakubonamo amahoro, haranira kugira ikarita nk'iyo, haranira kugira icyangombwa nk'icyo, uzanyurwa n'uwo uriwe kurenza ibindi byose bibaho.
785 Nyandwi alphonse, Ruhango
Sun, 11/Mar/2018, at 10.45 am
Nawe bimenye kuko bigufitiye agaciro, u Rwanda ni rwiza, ruri gutera imbere mu bice byose bitandukanye, none se wowe muntu usigaye he mu gutera imbere mu mutekerereze, usigaje iki ngo umenye ko nta ruhare amatiku agifite mu iterambere ryacu, aho ntituza kugusiga inyuma ugaheranwa n'amateka kd twe twarakataje mu ubumwe n'urukundo?, Rangamira ikirere ibyo gihatse mu gihe twe turangamiye iterambere kd tugizemo uruhare, ryuje indangagaciro na kirazira biranga umunyarwanda wuje umuco w'ubutore, nutozwa ibyiza nawe uzabitoze abandi kd nutozwa ikibi uzacyange kd ugikumire kugera ku bandi.
786 Ntirenganya Denis I Nyabihu
Sun, 11/Mar/2018, at 8.14 am
Ibyo yambwiraga byose nabifataga nk'inama z'umubyeyi ku umwana, numvaga ko ari impanuro nziza kd zizamfasha mu ubuzima, nyamara sinarinzi ko ari umubyeyi gito, nafataga ko anyubaka kd arimo kunsenya, we yibwiraga ko ari kunkorera ibyiza naho yandohaga mu nyenga, ntangiye kwitekerereza yakomezaga kumbwira ko ndi mu buyobe, ntangiye guhuza n'abandi ntibyamushimishaga na gato, yambereye ikigusha kd ariwe wari ukwiye kumbera igisubizo, birashoboka ko rero uwo wiringiye ariwe wagutenguha bityo tumenye kd twige gushungura mubyo tubwirwa byose.
787 Umubyeyi w'i Rulindo, Marie solange Abahire
Sun, 11/Mar/2018, at 8.11 am
None rero nawe Mubyeyi, waragawe ark ntiwumva umugayo, waranenzwe ark ntibyagira icyo bigutwara, wiyemeje guta ishema ry'ababyeyi, wiyambura urugori rw'abategarugori, wemera kuba igicibwa mu bandi utura uri bimbwiye iki kd kwitwa Bintwaye iki birakunyura., waduteye igisebo twe abandi babyeyi, dusigaye tugira ipfunwe ryo kwitwa ababyeyi kuko iryo zina waryambitse isura mbi, ntidutewe ishema n'ibyo wahisemo, ahubwo dupfukiranwe n'ibyo ukora, byari bikwiye ko utitwa umubyeyi nubwo wabyaye intwari, abakuvutseho bahorana ikimwaro cyo kukwita uwabibarutse ark nanone kuko ngo ntawuhitamo aho avukira ahubwo ahitamo uko abaho, niyo mpamvu bazakwima amatwi mu bishuko n'impanuro mbi zawe.
788 Grace Nshimiyumuremyi, I Huye
Sun, 11/Mar/2018, at 6.29 am
Wowe wasanze urukundo wasanze byose, wowe wavutse usanga amahoro aganje wavutse neza kd uzakomeze guharanira uwo mucyo waje usanga, beshi bavukiye mu bibazo, beshi bavukiye mu miryango ifitanye amakimbirane, beshi bamenye ubwenge bisanga ari ba nyakamwe, beshi bakuranye ubwihebe bukomeye, ark wowe wakuranye byose, amahoro, ituze, urukundo, umunezero n'ibyishimo bizira kidobya, nawe icyo usabwa ni ukugira ishyaka ryo gukomeza gusigasira ibyo byiza wasanze, umusanzu wawe uyu munsi ni uguharanira ko bitasubira inyuma ahubwo ko byakwiyongera uko bishoboka kose, ufite abajyanama beza bazabigufashamo aribo ababyeyi bawe, inshuti zawe, imiryango yawe ark by'umwihariko hari umujyanama wagaragaje ko ahebuje abandi numwisunga azakuyobora aheza iteka "Musekeweya".
789 Munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze
Sun, 11/Mar/2018, at 1.19 am
Ni iki cyatuma tudakurikira ikinamico musekeweya? Indwara? Oya! Indwara ikomeye ni ukubaho utabana neza na bagenzi bawe, ariko iyo wumvise Musekeweya iyo ndwara igenda nka nyomberi! Nareka kumva Musekeweya kubera ibyago? Oya! Ibyago byanjye bya mbere ni ugucikwa n'igice kimwe cy'ikinamico musekeweya kuko mba mpombye inyigisho ntashyira mu mibare. Uko nta na kimwe cyambuza kumva Musekeweya, ni na ko nta na kimwe cyambuza kwiganirira na Bahizi! Bahizi we! Ihangane kuko ibyakubayeho nta ruhare wabigizemo kandi nk'uko mukuru wawe na mushiki wawe babikubwiye, gerageza kwiha imbabazi kuko bizatuma utuza, kandi ikindi nakugiraho nk'inama, ni ukwegera Zaninka ukamubaza impamvu yatumye ahisha ukuri kwatumye ugwa mu makosa utiteye, ariko na none, witekereza kubana na Mushiki wawe kuko nawe urabizi ko waba ukoze sakirirego!
790 Xavier Nsanzimana I Ngoma mu uburasirazuba
Sat, 10/Mar/2018, at 7.24 pm
Burya umutungo wa mbere, mwiza kurusha iyindi yose, utunga kd ukaguhesha ishema, ukunyura kd ukanyura n'abandi bose ni "ABANTU ", bizakubera byiza nutunga abantu beshi kurenza ibintu, byakubera akarusho uramutse utunze abantu ark b'ingirakamaro kurenza gutunga indyarya naba Bihemu, nugwiza abantu ark bamwe bakugaragariza ko bakuri hafi cyane mu gihe cy'ibibazo kurenza abazakwishimira mu gihe wishimye cyane uzaba wariteganyirije ubutunzi budahomba mu gihe cy'amakuba, ndabizi neza ko inshuti nyishi ziri hanze aha ziteye nka ba Gafarasi ark kd biranashoboka ko abo twakwita inshuti nyazo nabo bariho, gira abantu kurenza ibintu, uzamenya agaciro kabo mu gihe ibintu bizaba bigushiranye.
791 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Sat, 10/Mar/2018, at 4.14 pm
Urupfu ntirukwiye kutubabaza kuko rwararemwe kd rugomba kubaho, ntacyo twakora kd kugirango turukureho cg c ngo turuhunge, igikwiye kutubabaza ni kimwe, birababaje ko Umuntu yagira uruhare mu gutuma mugenzi we ahitanwa n'urwo runyagwa kd yari afite mu ubushobozi bwe uburyo bwo kumurinda, ni urugero rufatika :hari umurwayi wari gufashisha amaraso none ashizemo umwuka kuko wayamwimye, hari mugenzi wawe wari ukeneye urugingo runaka kugirango akomeze kubaho none avuye mu umubiri kuko wanze kumugirira iyo neza, ndabizi ko iyo Umuntu abuze ubuzima kubera wowe, iteka bihora bikurya, ukwiye kwirinda kwikorera imitwaro nk'iyo ku ubushake kd hari uburyo bwo kwirinda kubabara, bera mugenzi wawe igisubizo cyiza mu gihe cy'ibibazo, azahora azirikana ineza nk'iyo wamugiriye kd nawe bigutere ishema.
792 Munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze
Thu, 08/Mar/2018, at 11.33 pm
Yooo! Ibyago bitera bidateguje koko! Samusoni agiye agikenewe! Gusa nubwo agiye, urupfu rwe rwongereye urwango rwinshi kwa Gafarasi pe! Ese Gafarasi koko: Urwango ufitiye abanyabugo ruzagabanyuka koko? Kuki ikibi kibaye cyose ugihirikira ku banyabugo nk'aho wowe uri miseke igoroye? Ese wowe nta cyo utakoze cyari kuramira ubuzima bwa Samusoni? Ese ntiwari ukwiriye gutekereza kugira ngo nihagira uzagira ikibazo nk'icya Samusoni azatabarwe hatabayeho gusigana nk'uko wabimugiriye? Ese ko wari inshuti ye ya mbere, ibimubayeho nkeka ko nawe iyo ubishaka bitari kugera hariya, iyo ubitekereje bigusigira irihe somo? Reka rero nkubwire ko umubiri w'umuntu ari nk'ubusa. Uyu munsi ushobora kuba umeze neza, nyamara ejo bigahinduka! Si Gafarasi cyangwa abanyamugereko gusa, ahubwo ni twe twese mbwira! Nihagira ukenera urugingo rwacu kugira ngo acume iminsi, ntitugatindiganye kuko dushobora gutinda n'isegonda rimwe, ejo tugasigara twicuza ngo iyo mbimenya, kandi ngira ngo muzi ko iyo mbimenya yari ijambo iyo itaza nyuma!
793 Cyprien Harindintwari I Nyamagabe
Tue, 06/Mar/2018, at 12.07 pm
Umuco mwiza wo gufasha ubabaye wahozeho mu banyarwanda igihe kuba nyamwigendaho byari bitarimikwa ngo bihabwe icyicaro, buri wese wagiraga ikibazo yaragobokwaga kd akabona ko atari wenyine, ubu siko bimeze, abantu barahindutse baba abandi, uragira ikibazo ukimenya, urayoba aho wayoboje ukubonye akakubwira ati komeza inzira ni iyo, urarwara aho wakavujwe bakagira bati iyaba cyari gipfuye, mbega isi mbi, gusa nanone sinabura kuvuga ko hari abagifite uwo mutima mwiza wo kumva ububabare bw'abandi, nawe rero niba hari intambwe wateye yo kumva ko mugenzi wawe ahora agukeneye, tera indi ntambwe yo kubyumvisha abandi kugirango tugendere hamwe, uwahuye n'ikibazo umube hafi kd umwizeze ko atari wenyine, ngiyo isi dukeneye.
794 Munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze
Tue, 06/Mar/2018, at 10.55 am
Burya koko kubaho udakurikira ikinamico Musekeweya, ni nko kubaho udafungura udafata n'icyo kunywa; Gusa muri ubu butumwa, ndifuza kwihanganisha Nyirabandora mubwira ko ibyago yagize akwiriye kubyakira kuko atari we wabyiteye, kandi uwo mwana na we azamubyare kuko ashobora gutekereza gukuramo inda bikazamuzanira ibindi bibazo atari yiteguye. Gusa na none namusaba gufatanya na bene Zaninka bakamwumvisha ko kwangana nta cyo bimaze kuko urwo rwango rwatumye ahisha Bahizi isano ye maze ingarukea zitewe n'urwo rwango zikagaragara mu muryango.
795 Ntirenganya Denis I Nyabihu
Tue, 06/Mar/2018, at 10.05 am
Inzigo igiye kera ihora umwuzukuru ark burya umugabo ni ubasha kwisubiraho maze agakora igikwiye, nawe rero Maribori nturi umwana mu bitekerezo, ndakeka ko ibyo hanze aha ubizi kd uzi imico y'abantu, ndakeka neza ko uzi Kigingi kd imyitwarire ye imaze kukugera mu umutwe, ni ahawe rero gushishoza ukareba ikihishe nyuma y'umubano wanyu utameze neza kd nizeye ko uzasanga umukunzi wawe ari umwere, abari mu urukundo namwe murabe maso, ejo nimurangara imishinga yanyu izarohwamo ibishirira kd bizayiyengereze mureba, mukure mu mutwe kurusha uko mukura mu gihagararo.
796 Munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze
Tue, 06/Mar/2018, at 9.28 am
Iyo nari nzi ko ibyo nakoraga byari byiza ariko nyuma yo gusangira n'abandi inyigisho nziza ziva mu ikinamico Musekeweya ngasanga ko nari mu nzira itaboneye, maze ngahindura imyitwarire, nshishikariza n'abandi bari bameze nkanjye mbere na bo bagahindurwa na Musekeweya yo idaheza, kandi nawe nshuti ni uko nifuza ko wamera ndetse ukanakebura bagenzi bawe nk'uko nifuza gukebura Gafarasi: Ese gafarasi we, ko ikibi kibaye cyose ukitirira abanyabugo, aho wowe haramutse habaye ikibi mu nkambi kikakwitirirwa, byagushimisha? Ese ko Donati na Mandevu babikubajije, ibyo uvuga uba ubifitiye ibihe bimenyetso? Ko ari abanyabugo gusa? Reka ngusabe kwivanamo umutima w'urwango no koshya abantu ubashyiramo ibitekerezo by'urwango. Niwumva ko abanyabugo ari abantu nkawe, bizatuma abatarakwisanzuragaho bagufata nk'inshuti nziza; kandi burya inshuti nziza ni iyiyemeza gukunda bose itavanguye nk'uko Musekeweya ibidutoza!
797 Emmanuel Nsengimana w'i Kigali
Mon, 05/Mar/2018, at 6.29 pm
Nari naratojwe kunyurwa ark umutima ugeraho ukantenguha, akanyamuneza ndakagira ark hari ubwo ntungurwa no gusanga nibitsemo urwango rutagira ingano, ibyishimo ndabigira ark njya ntungurwa no gusanga naratwawe n'umubabaro, kuganira ndaganira ark rimwe na rimwe nisanga naheranwe n'ubwigunge bukabije, gusabana ndasabana ark ntibijya bibura ko ntwarwa n'urugomo rukabije, muri make ubuzima bwanjye ni akazuyaze, mu umutwe wanjye harimo byishi kd bikambera inzitizi zo gutera imbere mu urukundo no kugirira ineza abandi, niruka nshaka gusiga ibinyurakaho ark ibinyirukamo nabiburiye umuti, aho nikinze imvura hose nsanga hava, aho nugamye izuba nsanga ari ku mbuga iryuje ryose, aho nshakiye umutuzo niho nsanga urusaku rukabije, iyo nshaka kuba njyenyine nibinkundira nisanga mu mbaga nyamwishi, iyo numva nshaka kuba ndi hamwe n'abandi nisanga ndi njyenyine, nibyo koko ibi bigaragaza ko ubuzima bwanjye buri mu kaga, bukeneye umujyanama Uhoraho kd w'inararibonye, njya nisanga mu bibazo byishi ark nkabura uwo kubyereka ngo abimfashemo, nisunze beshi barantenguha ark ubanza igihe ari iki cyo kubona ibisubizo, numvise ko ukorera ku Kimihurura ark nasanze ugera mu gihugu cyose, nanjye rero kuko aho nicaye uhagera nkuhisemo nk'umuyobozi w'ibitekerezo byanjye, mpa icyerekezo gikwiye wowe Mubibyi w'amahoro Musekeweya nziza.
798 Emmanuel Habiyaremye I Mbazi Huye
Mon, 05/Mar/2018, at 11.41 am
Ntabwo imvura yari yagwa mukwa mugenzi wawe ngo maze wowe iwawe ihasaguke, izuba ntiriracana ahandi ngo wowe ugwishe imvura y'indimburamabuye, uko ubayeho nabi si muturanyi mugenzi wawe wabigizemo uruhare, si umunyabugo si umunyamugereko, si umunyehuye si umunyenyanza, ahubwo ni ugushaka kw'iyakare, none kuki wanze umuturanyi, ukamwishyiramo ko yakurogeye, ukamubuza amahoro, ukamubuza amahwemo, ngo uzihorera ku mwere!!!, uzirikane ko inkoni ikubise mukeba bayirenza urugo bityo rero iyo wakubise abandi nawe wayikubitwa, aho wagereye umuturanyi mugenzi wawe, nawe ejo wagererwamo, I Huye twige kubana neza maze I Mbazi tubere umusemburo w'impinduka nziza ku batuye u Rwanda.
799 Maniragaba John w'igatsibo mumurenge wa rwimbogo
Sat, 03/Mar/2018, at 8.42 pm
muraho bahanzi dukunda bahangamura inabi mumitima yasobetswe nurwango nukuri uwaguhanze akwiye inka nyinshi ninyana zazo kko aho wankuye ni Kure cyane
800 Karenzi innocent I Nyaruguru
Sat, 03/Mar/2018, at 11.42 am
Nifuza ko icyaduhuje cyazahora kiduhuza, twahujwe n'urukundo, muratwitangira, mubona ko dufite imitima yanduye bityo ikaba ikeneye gusukurwa, maze muhitamo kutwegera ngo mufashe iyo mitima kuva mu kibi, gukangukira icyiza, kurangamira amahoro, no kugira intego mu umutwe zose zuje urukundo, Rwanda wagize amahirwe yo kwakira Mwalimu mwiza uhebuje kurusha abandi Musekeweya, ntuzaterere ayo mahirwe inyoni kuko zo zitatoranyijwe mu kugira uwo mugisha, ahubwo uzahore uharanira ko ibyo uwo Mwalimu mwiza yagutoje bizasigara bivugwa mu bisekuru byawe byose kd bikanashyirwa mu ngiro uko bwije nuko bukeye.
801 Gatsinzi Thicien I Gicumbi
Sat, 03/Mar/2018, at 6.46 am
Iyo ugize amahirwe yo guhinga umurima mwiza, ukawufumbira uko bikwiye maze ukera, ushimishwa n'umusaruro ukuyemo kd noneho ukiyemeza ko ubutaha uzawusaruramo ibirenze ibyo wakuyemo uyu munsi, buri wese ashimishwa nuko yabona ibyo yakoze bimuzanira umusaruro mwiza, buri wese yishimira kubona ibyo akora bigenda neza, ibi mbivugiye ko mwebwe Musekeweya mwahisemo gufata umurima wari wararariranye urajugunwa uhinduka ikigunda ark mwiyemeza kuwurarura kugirango muwubyaze umusaruro ukwiye kd uteye ishema, uwo murima ni umunyarwanda mwafashe mumukura mu mitekerereze mibi, imikorere idahwitse, imyumvire itajyanye,mukiyemeza kumugira wa wundi uri mu umurongo ukwiye kd uboneye, ifumbire mwakoresheje muri uwo murima ni iyo guhindura Ibitekerezo bidakwiye, tunoza imyumvire mu mibanire no mu mikoranire, ndahamya rero ko hari icyo iyo fumbire imaze kugaragaza mu umurima yashyizwemo, mu myaka 13 ishyira 14 umusaruro mwiza umaze kugaragarira beshi, bamwe twarahindutse, abandi baracyahinduka, bamwe babaye abalimu b'abandi, abandi nabo bemeye kuba abanyeshuri, nishimira ko uko turi kumwe tubungukiramo byishi buri munsi, namwe rero nimukomeze kwita ku umurima wanyu, ubutaka bwo gufumbira buracyari bwishi kd bitewe n'umuhate mufite birashoboka ko buzafumbirwa bwose bukera, natwe twiyemeje kwakira iyo fumbire kd inyiturano ni umusaruro mwiza tuzagereyo.
802 Munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze
Thu, 01/Mar/2018, at 4.11 pm
Ikimbabaza cyane, ni uko umuntu ashobora kujya mu bibazo atikururiye, maze mu buryo bwo gushaka umuti wabyo nyirabayazana akamutambamira! Ni ko se Zaninka we, uzakomeza kongera uburemere bw'ikibazo cya Bahizi na Nyirabandora kugeza ryari? Ese ko uzi ko utabwiye Bahizi igisekuru cye akiri muto, n'aho akimenyeye amazi yararenze inkombe yarateye inda mushiki we, ubwo ni nde wakoze amakosa? Ese aho uribuka ko umwana wawe ari mu bitaro kubera ibibazo wamuteje? Ese uribuka uburyo wamubeshye ubwo Sebarame yamubwiraga ko ari se maze ukabigarama? Ibuka ko uri umubyeyi wabyaye kandi wubashywe n'abantu bose, maze ufashe abana gukemura ikibazo kuko nukomeza gukora ibyo wakoreye Nyirabandora wibwira ko uri gukemura ikibazo wateje, ahubwo uzisanga cyaremereye kandi nta garuriro ufite ryo kugikemura!
803 Nsanzimana Valens, Nyakariro, Rwamagana
Thu, 01/Mar/2018, at 1.29 pm
Twarahiriwe kuko twahawe kugira amahoro, Twarahiriwe kuko twatojwe kugira urukundo, dukwiye kwitwa abahire kuko twahiriwe n'ibyiza, iwacu turatuje kd turatekanye, twagiriwe Ubuntu bwo guhabwa ibyiza ku Ubuntu kd tugirirwa n'ubundi bwo kuyiha ikaze mu mitima yacu, tuzahora dushima, tuzahora dusangiza abandi ibyiza twamenye, tuzazirikana ko Musekeweya yatashye iwacu kd ikaduhindura muri byishi.
804 munyengabe emmanuel Muhoza/Musanze
Tue, 27/Feb/2018, at 10.54 pm
Musekeweya yatubereye nk'inyanja. Ubwo twayigeragamo, twari turi mu bwato nagereranya n'umutima wo kudaha agaciro bagenzi bacu, ariko ya nyanja ari yo Musekeweya irusha ingufu ubwo bwato burarohama. Icyiza nabonye ni uko nyuma yo kurohama, nifuza ko nawe waza muri iyo nyanja niba uri muri ubwo bwato uzarohama. Kandi numara kurohama ntuzapfa nk'uko bigenda ku yandi mazi ahubwo na we uzifuza guhamagara bagenzi bawe kuko uwamaze kurohama, amazi y'iyo nyanja aramutembana maze akamwohereza iwabo guhamagara abataramenya ibyiza bya Musekeweya. Reka rero nisabire Nyirabandora kwihangana kuko iyo amenya ukuri akuvanye ahandi hatari kwa musaza we, byari kumugora kubyakira kurushaho. Ikindi kandi, umuntu yashimira Bahizi kuko yakiriye ibyamubayeho akihangana akabibwira Nyirabandora kuko nubwo bitoroshye gufata umwanzuro, ariko birakwiriye ko Bahizi nava kwa muganga, yazicarana na Nyirabandora maze bakaganira ku bizakurikiraho.
805 Muhizi vital ku Kamonyi
Tue, 27/Feb/2018, at 1.12 pm
Numara kuzirikana kd ukamenya ko isi ya none itagikeneye ukuri ahubwo yimitse ikinyoma, ndabizi ko uzahindura imyitwarire maze ugatangira kurwana nayo, ndabizi ko aho nawe utuye umunsi ku umunsi uhura n'abantu batandukanye, abapfa ubusa, abapfa imitungo kd ari abavandimwe, hamwe n'ibindi byishi bidindiza iterambere ry'imibanire myiza kd ikwiye, ark rero nagirango nkubaze, nkawe ubwawe kd ukaba ukunda amahoro, ubona hakorwa iki kugirango ubuvandimwe bube aribwo buba inganzo y'ururimi rwa buri wese mu magambo amusohoka mu kanwa?, kuki muri iki gihe ikibi cyahawe agaciro mu miryango yacu, tukagisasira, tukagisegurira, tukanacyorosa?, Nyarukira hirya ku umuturanyi muganire kuri ibi, igisubizo muzafata nanjye uzakisangize kuko kizangirira akamaro gakomeye.
806 Xavier Nsanzimana, Akarere ka Ngoma
Tue, 27/Feb/2018, at 5.50 am
Inzu yawe niwo muryango wawe wambere, numenya kuyobora iyo nzu yawe neza bizaba itangiriro ryiza ryo kuyobora uwo muryango, nutoza inzu yawe kumenya gutandukanya icyiza n'ikibi, izaya ariyo nzira yo kubaka umuryango uzirana n'icyo kibi, haranira rero kumenya uko utwara uwo muryango wawe binyuriye mu kuyobora inzu yawe, uyirinde ikibi cyose kugirango inzu yawe izabere izindi zose urugero rwiza.
807 Eugene Kabera Mu Ruhango
Mon, 26/Feb/2018, at 4.46 pm
Abo wagiriye neza nabo bazakwitura iyo neza, abo wahemukiye nabo ntibazabura kubikwereka, niba hari aho wagenze nabi uzahitwararike kuko ushobora no kuba wasanga watezwe amahwa kd akaba yakujomba cyane, gusa nanone hari abatanga imbabazi ku uburyo uwo wahemukiye yakwakirana urugwiro, nugirirwa izo mpuhwe uzajye uhora uzizirikana kd nawe uzazigirire abandi, burya ngo uzagire neza wigendere, iyo neza uzayisanga imbere.
808 Nzahumunyurwa celestin I Nyamagabe
Mon, 26/Feb/2018, at 10.27 am
Narakererewe ark nshobora kugera Kure, natinze gutangira ark nshobora kugera aho abandi bagera, burya ikibazo si igihe ahubwo ikibazo ni ukumenya gukoresha icyo gihe uko ngifite, niba narabonye aho ikibazo kiri nibyo byari bigoranye cyane, kugishakira igisubizo biroroshye, sinashoboye guhagurukana n'abandi ark niyemeje kubashyikira, nifuza gufatanya nabo mu gusigasira ibyo bubatse, niba ari amahoro bagezeho numva ko nanjye mfite umusanzu ukomeye, niba ari ubumwe bumaze kugerwaho nanjye uruhare rwanjye rurakenewe, abashyize hamwe nta kibananira kd ingufu zanjye nawe zifite ubushobozi bwishi mu gukuraho ibibi.
809 munyengabe emmanuel Muhoza/Musanze
Mon, 26/Feb/2018, at 6.57 am
Musekeweya yatugaburiye ifunguro ry'imitima yacu aho abari bameze nka Gafarasi, ubu basogongeye kuri iyo mbuto nziza maze bakaba barahindutse ndetse bakaba basigaye batera ya ntero isigaye iranga Muhumuro na Bumanzi ngo "amahoro, amahoro naganze iwacu" Ubu ingo nyinshi zafatiye urugero ku rugo rwa Shema na Batamuriza ari na bo nshaka gusaba kugira icyo bakora amazi atararenga inkombe bereka Zaninka ko ibyo ari gukora bidashimishije kandi bitubaka; kandi erega ngo igiti kigororwa kikiri gito! Nakomeza gushyiramo Umuhuza ibitekerezo by'urwango nta na kimwe murakora, kuzamugarura bizagorana.
810 munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze
Sun, 25/Feb/2018, at 10.55 pm
Nk'uko izuba rirasa rikatumurikira, nk'uko imvura igwa maze ikabobeza ubutaka, ni na ko Musekeweya ituyungururra, ikatuvanamo ibitekerezo by'urwango, maze ikatubobezamo ibitekerezo by'ubufatanye. Ni yo mpamvu uwumvise Musekeweya iwabo yaritwaga Gafarasi, uyu munsi asigaye yitwa Rutaganira; mbese muri make, asigaye yitwa Nangumugayo. Rutaganira rero ni we nshaka kwisabira kudacika intege yumvisha Mugenga na Kananga ko kuba basigaye bahura bagasuhuzanya ndetse bakungurana ibitekerezo ari intambwe ya mbere bateye igaragaza ko umunyamuhumuro n'umunyabumanzi ari umwe kandi bashobora kuganira nta mbereka; ariko intambwe ya nyuma ari na yo ikomeye basigaje gutera, ni ukwemera amakosa bakoze maze bagasaba imbabazi kandi ndizeye ko batazatinda kubabarirwa nibazisaba babikuye ku mutima. Na bo bazaboneraho batangire gusana ibyo basenye; kandi buri wese abantu bazamwisanzuraho nk'uko bisanzura kuri Mbarubukeye, Rutaganira n'abandi bigeze kubiba urwango ariko ubu bakaba babiba ubumwe hagati ya Muhumuro na Bumanzi!
811 Umubyeyi w'i Rulindo, Marie solange Abahire
Sun, 25/Feb/2018, at 4.07 pm
Uko ururabo ruhumurira bose, ni nako amagambo meza aturutse mu kanwa ka muntu ahumuriza bose, akanyamuneza kakabasanga umutima wose, maze aho banyuze bakagaragaza urukundo ruzira umupaka, intambwe uteye iyo imurikiwe n'urumuri uba ufite amahirwe meshi yo kudatsitara maze ukagendana icyizere gisesuye, nkeka ko ayanyubaka ariyo yubaka n'abandi, ni koko ngo ururimi rurarema kd rukaba rwanasenya, Niba amagambo yuje inyigisho nziza kd zuje intungamubiri zose umubiri uba ukeneye, nyakura muri MUSEKEWEYA, akaba ariyo fatizo n'ishingiro by'urugo rwanjye, nabuzwa n'iki kugaragariza abandi urwo rumuri ngo nabo rubamurikire?, njye rero ndanyuzwe kuko natandukanye Kure n'umwijima, nawe rero hitamo none, uzanyurwa no kutayoba ukundi.
812 Cyprien Harindintwari, kibirizi ya Nyamagabe
Sun, 25/Feb/2018, at 4.04 pm
Iteka iyo mbyutse mba nifitemo imigambi myinshi itandukanye, mba numva nakora byinshi kd byiza ark hari ubwo umunsi urinda uca ikibu nta na kimwe mbashije kugeraho, ibyiza byose nateganyaga bikarangira uko, hari ubwo mbyukana impuhwe ark bikarangira ntawe ngiriye neza, icyo nkeneye kd nifuza ni ugukomeza kumba hafi, kuko mfite umujyanama usumba abandi Musekeweya, ndisunga n'abandi bamaze kumumenya kundusha kumba hafi bagafatanya nawe kunyubakamo urukundo nyarukundo kd iteka, ngwino unyobore kd nawe uzishimire ko wamfashije kubaka umunyarwanda ukwiye.
813 Noel Bamporiki, Nyamasheke
Sun, 25/Feb/2018, at 2.44 pm
Burya koko ubumuntu nawe wabugira kuko nubwo urabugaragaza buba bukurimo, Karemanzi ngushimiye umutima mwiza uhora werekana kd mbere twaragufataga nk'inyamaswa, nawe twereke ko ineza ariyo ikwiye kuganza inabi iteka kd ko buri wese yashobora gukora ibyiza.
814 Ntirenganya Denis I Nyabihu
Sun, 25/Feb/2018, at 12.09 pm
Ese nawe niko uteye?, birashoboka ko duhuje imico n'imyifatire, none rero reka dufashanye kureba aho duhagaze kugirango tumenye uko tugaragara imbere y'abandi :Ni ibikorwa byanjye bigaragaza uwo ndiwe, ureba ibyo nkora, akumva ibyo mvuga, ahita amenya aho ambariza n'uwo ndiwe, byaba bibabaje rero ndamutse ngaragarira mu ndorerwamo y'ikibi, ese aho nyuze bamfata bate, aho sinambuka bagakinga?, ese sinaba mpita bakandyanira inzara?, muri bagenzi banjye se tubanye dute?, aho sinaba ndi ikibazo kd nari nkwiye kuba igisubizo?, ndakeka nkwiye kwisuzuma, niba ndi mubi ndashaka guhinduka, wowe c uhagaze he?, isuzume urebe nawe ko duhuje inzira
815 Grace Nshimiyumuremyi, I Huye
Sun, 25/Feb/2018, at 12.04 pm
Umunsi uzatabaruka, amashyi meshi azakomwa, impundu nyishi zizavuga kd ibyishimo bibe muri beshi, birababaje kuba Umuntu atabaruka bakababara, agahinda kagashengura beshi umutima ark wowe bakaba bazirirwana ibyishimo bibuzuye umutima, byose bituruka ku bikorwa byawe, ibyo wirirwamo nibyo biguharura inzira, niba waritwaye nabi ku bandi c ubwo ubundi wari utegereje kuzaririrwa nande?, dore abari kuzakuririra bose nawe warabarijije, urabahemukira kd ubigira nkana, ayo bari kuzakuririra rero azahinduka ibyishimo byabo kd kubw'ubuhemu bwawe, komeza inzira watangiye niba ubona ikubereye ark uzirinde kwicuza bitagifite igaruriro.
816 munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze
Thu, 22/Feb/2018, at 11.24 pm
Burya igishimisha umubyeyi, ni ukubona abana be bamenya ubwenge bakagira icyo bimarira mu buzima bwabo, ni na ko kandi igishimisha umushumba ari ukubona inka ze zororoka kandi zigatanga umukamo mwinshi kandi mwiza, nanjye ikinshimisha ni uko umuntu wese wakurikiye inyigisho zikubiye mu ikinamico Musekeweya, ahindura imibanire ye na bagenzi be maze ubucuti bukaganza muri muryango no mu gace atuyemo. Sinigeze ngira inama Joziyane, ariko reka muganirize: Niko se Joziyane we! Ko Karemanzira ari kugufasha, icyo ashaka urakizi? Ese ujya wibuka isezerano wagiranye na Gafarasi, Ese ujya umutega amatwi? Ese wari uzi ko Karemanzira yari agiye gusenya urugo rwiza rwa Gasore na Chantal? Niba utari ubizi, njye ndabikubwiye. Ni byiza ko wakumva umugabo wawe kuko mwagiranye isezerano izuba riva kandi mufitanye n'umuhungu mwiza; kandi guhita umuzinukwa kandi nta ko atagize ngo akwiteho wowe n'umwana wanyu kuko niba wibuka neza, ubu ari mu nkambi i Bugo. Ubuzima nibugaruka, ndizera neza ko azaza akakwibagiza ibihe bibi byose waciyemo ubwo mwari mwaratandukanye.
817 munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze
Thu, 22/Feb/2018, at 1.17 pm
Burya koko iyo umuntu afite ibibazo bose bakamutererana, ntiyari akwiriye kugereka umubabaro we ku bandi bantu badahuje inkomoko! Icyo kandi ni na cyo nshaka kwibutsa Samusoni: Ese samusoni we! Uzi ko kutizera abaganga b'inzobere, bishobora kukubera imvano yo kudakira cyane cyane ko ibyo bagukorera byose wabyanga maze bikakuvira kubura ubuzima kubera urwango gusa wari ufite? Ibihe urimo biragoye ni byo! Ariko wifatirana ibihe bibi urimo, maze utangire gushinja no abantu no kubagerekaho amakosa batagizemo uruhare!
818 Munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze
Wed, 21/Feb/2018, at 11.33 pm
Mbega ibyiza kandi byinshi! Ndavuga ibyiza biduhuza bikaduhuriza mu rukundo n'amahoro duhora dutozwa na Musekeweya! Izi nyigisho kandi, ni zo zituma nenga umukecuru zaninka kubera uburyo akomeje konona abana b'ejo hazaza! Ese zaninka we! Ibyo wabwiye Umuhuza na n'ubu ntibiragutera ipfunwe? Ese guhora umubwira amateka y'ibinyoma kandi agoretse, ni byo bizatuma atazamenya ukuri kw'ibyakubayeho? Nabimenya se, ya mateka agoretse uzongera kuyamubwira? Reka ngire icyo nkwisabira rero: Ibuka ijambo Nyakwigendera Munyemanzi yasize avuze mbere y'uko yitaba Imana: Yarakubwiye ati, "Muzabane neza na bose mutitaye ku gace cyangwa inkomoko ye." Numara kuyibuka, uzamenya ko watatiye uwo murage wasigiwe na Munyemanzi, maze wubake amateka yawe uyagire meza kandi uzayubake uhereye ku mwuzukuru wawe umubwira ukuri kuko ari byo bizatuma akwisanzuraho cyane!
819 Theogene,kaminuza y'urwanda
Wed, 21/Feb/2018, at 11.09 pm
Nakomeje gutega amatwi, nshaka andi mazina nabita, inuma yamahoro we? Ikirere gitamaje se? Inzira yubuzima buboneye se? Kuri kuje amahoro se,ubuzima bwaragwa se? Nabanyeshuri turiga ariko tugasozerera kubumenyi mutugenera,gusa utashima ninde,utazi icyo musekeweya yamariye abanyarwanda munzira yokongera kubaho, gusa reka mbite imfura
820 Ngendahayo Theogene I Nyaruguru
Tue, 20/Feb/2018, at 9.55 am
Kubwanjye numva bitagikwiye ko ari Musekeweya I Muhumuro na bumanzi gusa kuko byabaye Musekeweya I rwanda, I Nyaruguru turayumva, Nyamagabe yarabahinduye, Nyanza baracengewe, Rulindo Bamenye icyiza, Rwamagana, bivugira aho yabakuye, Nyabihu nabo bati Musekeweya iwacu, Gasabo ho ni ku cyicaro cyayo banayisura kenshi gashoboka, none ko wabaye uw'urwanda rwose utakiri uwo mu misozi ibiri gusa, nahera he mvuga ko ntakumenye?, narakumenye uranyigisha, warampuguye ndacengerwa, waranyoboye ndayoboka none imbuto y'icyiza yarasabye niyo mpamvu nzahora nkuvuga muri bose kd nigishe ibikorwa byawe ntategwa mu mvugo kuko uvuga ukuri kd abizi neza ntacyo yikanga akuvugana ishema n'igitinyiro.
821 Cyprien Harindintwari, kibirizi ya Nyamagabe
Tue, 20/Feb/2018, at 9.52 am
Ubu mu gihugu cyose intero ni imwe muri iyi minsi ni ubudasa, ese twebwe twaretse no mu mibanire yacu tukarangwa n'ubudasa?, ndabizi neza ko gushoboka byashoboka kuko ahari ubushake n'imbaraga nta kinanirana, nimucyo twubake umubano uzatera buri wese ureba kd akumva urwanda kudutangarira ark batangazwa n'ibyiza twubatse, urwanda mu biganza byacu nitwe dufite kuruha icyerekezo, niturworeka ruzorama ark kd niturwitangira ruzatera imbere bishimishije rushingiye ku umubano mwiza tuzaba twigaragazamo.
822 Ntirenganya Denis I Nyabihu
Tue, 20/Feb/2018, at 5.57 am
Ibyo yambwiraga byose nabifataga nk'inama z'umubyeyi ku umwana, numvaga ko ari impanuro nziza kd zizamfasha mu ubuzima, nyamara sinarinzi ko ari umubyeyi gito, nafataga ko anyubaka kd arimo kunsenya, we yibwiraga ko ari kunkorera ibyiza naho yandohaga mu nyenga, ntangiye kwitekerereza yakomezaga kumbwira ko ndi mu buyobe, ntangiye guhuza n'abandi ntibyamushimishaga na gato, yambereye ikigusha kd ariwe wari ukwiye kumbera igisubizo, birashoboka ko rero uwo wiringiye ariwe wagutenguha bityo tumenye kd twige gushungura mubyo tubwirwa byose.
823 Emmanuel Nsengimana, Umujyi wa Kigali
Mon, 19/Feb/2018, at 2.39 pm
Umurage mubi, umuvumo mu bandi,..., ngurwo urwibutso uzadusigira tuzajya tukwibukiraho, nta cyiza twakwigiyeho, nta muco twagufatiyeho, nta bupfura twigeze tukubonaho umunsi n'umwe niyo mpamvu kukwibuka no kugusabira bizatugora, ntibinakwiye ko nunataburuka tuzababara kuko nta gihombo tuzaba tugize ahubwo ndahamya ko tuzaba tugize bimwe dukira, ntiwatubereye Zaninka w'amahoro ahubwo watubereye uwo kwigiraho ababyeyi babi.
824 Clarisse Nyirantezimana, kaminuza y'urwanda
Mon, 19/Feb/2018, at 7.27 am
Mugenga yanyuzwe no gukomeza kwitwa Muginga, Kananga we aterwa ipfunwe no guhorana ubununga bwa Kanunga, akaba ashaka kugaruka ku izina rimuhesha ishema kd yahawe n'ababyeyi, ni byiza ko duhitamo gutera umugongo ibyadushyiraga mu byiciro bidutandukanya n'abandi tugahitamo kongera kubana neza n'abandi, nawe aho ku umusozi utuye hari izina wahimbwe kubera ibikorwa bibi cg c hari iryo wihimbye ugamije kuyobya uburari no kujijisha abantu ark uyu munsi ukaba ushaka kubitera umugongo, ni ukuri ni igikorwa cyiza, kuba intwari bitangirira aho
825 Munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze
Sun, 18/Feb/2018, at 11.33 pm
Izina ni ryo muntu koko! Uwaguhaye izina ryiza ari ryo Musekeweya, yarebye kure kuko wabaye ikiraro kituvana mu bugizi bwa nabi, urugomo, n'ibindi bisenya, maze kikatwereka inzira igana amahoro, urukundo, n'ibindi byose bituma tubana neza! Ibyo mvuga si amakabyankuru kuko abayumvise bose ari abahamya b'ibyo mvuga; kandi niba hari ubinyomoza, azatege amatwi inyigisho tuvana mu ikinamico Musekeweya, maze na we azibonera n'ibindi byiza ntavuga ngo mbirangize! Reka mbonereho rero ngire icyo nisabira abanyamugereko bahungiye i Bugo mbabwira ko ubwoba mufite budakwiriye gutuma mwemeza ko abanyabugo ari bo bashimuse abanyamugereko kuko kubera ingorane mufite hakiyongeramo n'ubwo bwoba bishobora gutuma abantu bafite ibitekerezo by'urwango nka Gafarasi baboneraho bakabibumvisha maze bigatuma mushaka kugirira nabi abanyabugo kandi barabakiriye neza. Icyiza nimumenyeshe inzego zishinzwe umutekano i Bugo ingorane mwagize, maze zibafashe gushakisha abo bagenzi banyu baburiwe irengero.
826 Xavier Nsanzimana, Akarere ka Ngoma
Sun, 18/Feb/2018, at 7.53 am
Iyo wirukankanye umugabo, iyo uzi ubwenge uzigama imbaraga zizagusubiza inyuma, ibi rero nasanze twebwe abantu tutabigira, iyo uwishyizemo gahunda yo guhemukira mugenzi we ayishyize mu bikorwa ntajya azirikana ko nyuma byazamugiraho ingaruka zitari nziza ngo maze ahemuke yizigama, nibwo uzasanga beshi turi nka Kananga, tujya mu uburyohe bwo guhemuka maze igihe cyagera tugasarura ku umubabarao wuko twahemutse, ugasanga umwe wakoraga ibibi byose ntacyo yishisha, ubu ahora mu bwihisho budashira yewe n'imbeba yo mu nzu yakoma akikanga abaje kumubaza ibyo yakoze, ni za mbaraga nyishi tuba twarakoresheje ibibi ark ntitubashe kuzigama izo gukora ibyiza, ntibikwiye guhemuka ark kd nibikubaho ujye uzirikana ko abo uhemukira nabo ari abantu ko kd bashobora kukugerera mu kebo wabagereyemo.
827 munyengabe emmanuel Muhoza/Musanze
Thu, 15/Feb/2018, at 11.48 pm
Burya icyo wakoze cyaba ari cyiza cyangwa ari kibi, ugisanga imbere. Burya iyo waranzwe n'imyitwarire myiza nka Muzatsinda, Shema, Batamuriza n'abandi, maze ukava aho wari utuye hashira iminsi ukahagaruka, wakirwa neza n'abo mwari muturanye. Urugero: Shema ubwo yavaga i Mugereko kubera umutingito, yagarutse iwabo kandi yakiriwe nk'intwari kuko yakoze ibishimwa na rubanda byanagize uruhare mu guhindura imyitwarire kwa se! Ariko iyo wakoze nabi, icyo gikorwa kibi wakoze kigutera inkomanga ku mutima ku buryo wikanga agakomye kose ukeka ko ushobora kugirirwa nabi. Ushidikanya azabaze Mugenga na Kananga ihungabana bagize ku mutima baritewe n'ibikorwa by'ubugome bakoze igihe bari bakiri iwabo. Nimucyo rero twiyemeze kubanira neza buri wese tutitaye aho inkomoko cyangwa imyemerere ye kuko uwo ugiriye neza uyu munsi ashobora kuzayikwitura cyangwa se kuzayitura mugenzi wawe!
828 Emmanuel Habiyaremye, Mbazi Huye
Wed, 14/Feb/2018, at 8.13 pm
Ibyishimo wampaye nanjye nzabikwitura, akabando waciriye nanjye nzakagucira, ko wankoreye ibyiza njye nabuzwa n'iki kukugerera muri ako kebo?, wapfunduriye akeso kuzuye amavuta, wemera kwigomwa kuri rwa rwabya rwawe rw'ibanga ungabanyirizaho, wampishuriye byishi byiza byatumye ubuzima bwanjye burushaho kuba bwiza, ndakubwiza ukuri ko waharuriye ubuzima bwanjye umuhanda mwiza kd uranawusiga zose, uri uw'icyitegererezo mu ubuzima bwanjye, akebo kajya iwa mugarura niyo mpamvu numva nanjye nzakwishyura ibyo byiza, komeza utubere umusingi wo gukora ibyiza, komeza utubere urumuri rutwereka inzira ikwiye, tuzahora tukwita umubyeyi w'abiyemeje guhinduka kd uzatwemerere iryo zina uryakire, Musekeweya Rwanda.
829 Munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze
Tue, 13/Feb/2018, at 1.57 am
Nk'uko ibyishimo by'umwana ari ugutetera umubyeyi we, nk'uko ibyishimo bby'umuhinzi ari ukubona imvura izatuma yeza imirima ye, nk'uko ibyishimo by'umushumba ari ukubona umusaruro utubutse uturutse mu matungo ye, nanjye ngubwa neza iyo ngaburirwa inyigisho z'amahoro n'urukundo mpabwa na Musekeweya n'abakinnyi bayo harimo Rutaganira, Shema, Batamuriza, Gasore, Chantal, n'abandi benshi! Gusa na none, kugira inama Shema na Batamuriza. Shema nawe Batamuriza! Ni byo koko murahangayitse kandi uguhangayika kwanyu gufite ishingiro kuko burya umubyeyi ubwira amagambo mabi umuziranenge nk'umuhuza, namugereranya na za ngano zatewe mu murima ariko umwanzi akazibibamo urumamfu. Icyo nababwira nk'igisubizo, nimwifatanye nk'umuryango kuko ndabizi ko umuryango wose uzabatera ingabo mu bitugu mugafasha umubyeyi gito Zaninka kwivanamo uwo mutima w'urwango; kandi na Zaninka namusaba kwibuka ijambo umusaza Munyemanzi yavuze mbere y'uko ashiramo umwuka. Yaravuze ati, "Muzabane na buri wese mutitaye aho akomoka." Nonese Zaninka we, uwo murage yaguhaye uri kuwutoza abana bawe n'abuzukuru bawe? Niwibuka iryo jambo umugabo wawe yasize akubwiye, uzaharanira kutazongera kumutetereza, ahubwo uzashimangira ko bene Munyemanzi ari abenemahoro kandi buri wese ahawe ikaze mu muryango maze na we aze gusoma umutobe w'amahoro ashire inyota! Murakoze kandi ndabakunda!
830 NTEZIMANA PLACIDE NDI MASISI D R C
Fri, 09/Feb/2018, at 8.36 pm
BAHIZI NIYEMERE INAMA Z'ABAVANDIMWE ATAZABA NKA NYINA ZANINKA
831 Munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze
Thu, 08/Feb/2018, at 11.33 pm
Burya gucikwa ikinamico musekeweya ni ukunyagwa zigahera kuko gucikwa igice kimwe gusa, uba ugize igihombo nk'icy'uwagiye guhaha ariko ntaronke, nk'uwacuruje ariko agahomba, kandi burya twibukiranye ko igihombo gikomeye burya ari uguhomba inyigisho zigufasha kubana neza na bagenzi bawe! Reka rero mbonereho umwanya wo kuganira na Gafarasi! Ariko se Gafarasi we! Urwango ufitiye abanyabugo ruzageza ryari? Ese kuva wabamenya nta kiza na kimwe wigeze ubabonaho ku buryo ubanga bigeze aho? Kugeza n'aho utangira kubwira Samusoni ko indwara ari kuvurwa atari yo koko? Ese nk'uko Donati na Jyamubandi babikubwiye, uramutse wimuye Samusoni mu bitaro by'i Bugo ukamujyana aho wizeye ko bamukiza maze akageza aho abura ubuzima kubera ko nta muganga w'inzobere afite umwitaho, waba wungutse iki? Ni ukuri reka ngusabe ikintu kimwe gusa: Reka abaganga babyigiye bite kuri Samusoni kandi ureke gutuma acika intege kandi yirwariye kandi ugerageze kumubwira amagambo amwubaka umutima aho kumubwira amagambo atuma yiheba!
832 Emmanuel Habiyaremye, Mbazi Huye
Tue, 06/Feb/2018, at 11.59 am
Abantu beshi ubu baragowe, beshi muri iki gihe bafatwa n'uburwayi bakihutira kujya kuvuza amarozi ngo ubwo abaturanyi babarogeye, indwara zose zahindutse amarozi, umuturanyi wese yahindutse umugambanyi, icyizere mu bantu cyarayoyotse, nuwo wizeraga uyu munsi, ejo akubera uwo utakekaga, agasozi kabaye agasharu ku kandi, abeshi bibwira ko banzwe n'abo baturanye ark siko biri, imigambi mibi igatangirira aho, kubana mu bantu bisigaye ari nkuko umwe yorora agaca undi akorora inkoko, nyamara kudashishoza nibyo bitwiciye umubano, bitumye twangana dupfa ubusa kd twari dukwiye kurangwa n'ubumwe, urukundo n'amahoro, tuzahora dupfa ubusa kugeza ryari?, twisuzume maze twisubireho.
833 Nshimiyumuremyi Grace, Kigoma, Huye
Tue, 06/Feb/2018, at 7.13 am
Ni byiza ko hari abantu bagifite umutima muzima, ni byiza ko hari abantu bacyumva ko gufasha abandi bikwiye kuba inshingano, ni byiza ko hari abantu bakibona ibibazo by'abandi nk'ibyabo, abagifite umutima mwiza nk'uwo ni abo gushimirwa, ni abo kwigirwaho kugira neza hagamijwe kubaka urukundo mu bantu, ukuboko gutanga niko kwakira, kd uwo ufashije nawe bwacya akakugoboka dore ko ibyago ntawe bisagutseho.
834 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Mon, 05/Feb/2018, at 7.47 pm
Kubyibagirwa ni ugucumura, nuramuka wibagiwe ko uharanira amahoro atajya atuza ngo agereke akaguru ku kandi uzaba ucumuye kuko nawe ushobora kuzahita wibwira ko wageze iyo ujya maze ukisanga ibyo wubatse imyaka myishi byarasenywe mu masegonda make, niwibagirwa ko kugirango ubeho utuje bituruka ku kuba mugenzi wawe atuje, uzimika urusaku umusakurize maze nawe ejo azakugerere mu kebo wamugereyemo, mu ubuzima bwawe iteka uzaharanire icyiza, uzirinde kwanduranya no gusagarira abandi kuko bitabaye ibyo ejo wazibwira ko uhagaze wemye kd nyabusa warashize.
835 Eugene Kabera Mu Ruhango
Mon, 05/Feb/2018, at 6.53 pm
Urwanda ni rwiza ark ntirwuje abeza, abarutuye baravanze kd bafite imico itandukanye, rutuwe na ba Muzatsinda, abagabo baberewe no kugisha inama, rutuwe na ba Shema, abagabo bo kwigisha abandi uko Umuntu nyawe yitwara mu bigeragezo ark kd na ba Zaninka ntibaruhejwemo, barwuzuye impande zose maze bagasenya ibyo ba Samvura bubatse igihe kirekire, kuba rero u Rwanda rwuje bose niyo mpamvu Umuntu anavuga ko rwuje ibibazo, twige rero kubaho duharanira gukemura ibyo bibazo kugirango tuzagere aho tugira urwanda tuzishimira kuraga abacu.
836 Munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze
Mon, 05/Feb/2018, at 4.49 pm
Buri wese ku isi afite ikimuryohera mu buzima bwe ku buryo agifite aba yumva amerewe neza! Ariko twese hari ikintu kimwe duhuriyeho: Burya iyo agace utuyemo karangwamo n'amahoro, urukundo n'ubwumvikane, ku bwa njye, mbona ari byo bintu bya mbere bindyoheye. Impamvu yabyo ni ukumva ukuntu abantu b'i Muhumuro na Bumanzi bihutiye kugoboka abanyamugereko baje babagana kubera akaga bari barimo! Nimucyo twese aho tuba tubigane, maze ka kabyino bateye bagira bati, "Amahoro, Amahoro!" natwe tukagire akacu, maze kurwanya ubugizi bwa nabi bibe intero yacu. Icyo gihe, tuzaba twubatse umubano udashobora gusenywa n'icyo ari cyo cyose!
837 Bimenyimana francois, akarere ka Ruhango
Sun, 04/Feb/2018, at 8.04 pm
Isi ni mbi, abo ibereye nziza ntibanyumve nabi, imbereye mbi kuko yuzuye abagome gusa, yuzuye abanyamutima mubi, yuzuye abagambanyi, ugusekeye wese siko aba agukunze, ikimenyimenyi uzamwitabaze wageze mu makuba urebe, azakubera umunyamahanga kd mbere mwari bamwe, azakwigurutsa akwereke ko ntaho muhuriye, isi nk'iyo yanshimisha ite?, ibingora kubyakira muriyo ni byishi, ndambiwe no kugira inshuti nka Gafarasi, nawe ufite icyo urambiwe kd, isi iteye uko rero tuyirwanye.
838 Munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze
Sat, 03/Feb/2018, at 5.42 pm
Yemwe abashaka guhabwa amasomo y'ubugiraneza no kubana n'abandi nta kwishishanya, nimuze mwige kuko amarembo ahora yuguruye! Ishuri ritanga ayo masomo yose ku buntu, nta handi warisanga! Iryo shuri nta rindi ni Musekeweya; maze abarimu baryo barimo Shema, Batamuriza, Rutaganira n'abandi, bakabafasha gutera intambwe yo kuva mu kwishishanya maze ikagana mu kuzuzanya! Nteruye ubu butumwa bwanjye nshaka kwiganirira na none na Gafarasi. Niko se Gafarasi! Urwango ugirira abanyabugo uruterwa n'iki? Ese wari uzi ko ubuzima bwa Samusoni buruta kure amarangamutima ukomeje kugirira abanyabugo? Ese wanga abanyabugo kubera ko bagutwaye iki? Ko umutingito washegeshe Mugereko wabaye maze ugahungira i Bugo maze bakakwakira, ni iki gituma ubanga akageni kangana gatyo? Reka nkubwire rero: Rekera aho gusebya abandi bantu ubitewe n'uko mudahuje inkomoko kuko abo bantu ari kimwe nawe nk'uko Donati na Jyamubandi bahora babikubwira, ikindi kandi, niba waranze gutanga impyiko ku nshuti yawe Samusoni kandi uzi ko ubuzima bwe bugomba gutabarwa byihuse, wibuza n'abantu bifitiye umutima mwiza wo gutabara abari mu kaga! Ubwo se nihagira umunyabugo umuha impyiko, maze Samusoni akava mu bitaro ari muryerye, ubwo uzarigitira he? Ndizera ko icyo kimenyetso kizaguhamiriza neza ko abanyabugo ari kimwe nawe, kandi nawe ushobora kujya mu byago maze bakagutabara.
839 Leonard tuyisingize at kamonyi
Sat, 03/Feb/2018, at 2.16 pm
Nukuri turagaya ZANINKA kubwo kwigish umuhuza imico mibi
840 Jean baptiste Mbonigaba w'i Kamonyi
Tue, 30/Jan/2018, at 12.27 pm
Kwiga ni uguhozaho, kd kwiga ni buri munsi, namaze kumenya ko nta bihembo byiza bibaho byo guhemuka maze niga kuba nagira neza, nawe iryo shuri uramutse uryize ntiwazigera wicuza kuko uzasanga urusha beshi ubumenyi kabone bukwiye kabone nubwo baba baraminuje batagira urukundo, kwiyoroshya, kugira neza no kubana neza na bose, ibyo nubyiga maze ugasanga ko wataye igihe cyawe uzabimpore.
841 munyengabe emmanuel / Muhoza / Musanze
Tue, 30/Jan/2018, at 12.26 am
Ndabasuhuje na none! Mpere hehe ngeze hehe ndata ibigwi n'ubutwari bya Musekeweya, ko ibyo nyikesha bitarondoreka? Gusa byose mbihurije mu ijambo rimwe: Musekeweya nyise Mubibamahoro! Reka nongere niganirire n'abagabo basubiye ku ivuko ari bo Mugenga na Kananga: Buriya nta cyiza nko kuva iwanyu warahasize mu icuraburindi, maze ukagaruka ugasanga hatemba amata n'ubuki kandi urukundo ruranga abahaturiye! Kananga nawe Mugenga! Aho mujya musubiza inyuma uko abaturage ba Muhumuro na Bumanzi babanaga? Ese mujya mutekereza imibanire myiza irangwa iyo misozi yombi? Ese na none mujya mwibuka ko mwari mu ba mbere bashyiraga ingufu nyinshi mu kuryanisha abaturage ba Muhumuro na Bumanzi? Ese namwe mujya mwifuza kugaragara mu iterambere riri kugaragara muri Muhumuro na Bumanzi ndetse namwe mukarigiramo uruhare? Nimwibaza ibyo bibazo byose, muzibuke n'ijambo Rutaganira yababwiye ko ibyababaho byose ku bijyanye no guhabwa imbabazi no kugaragara mu bikorwa by'ubufatanye biranga Muhumuro na Bumanzi, biri mu maboko yanyu. Nanjye reka iri jambo yababwiye ndibasubiriremo: Burya rero, niba mutari munabizi, Muhumuro na Bumanzi, harangwa n'abantu biteguye gufatanya n'uje wese abagana; kandi n'abari mu kaga barabafasha! Niba mugira ngo ndabeshya, muzabaze bamwe mu baturage ba Mugereko bahungiye i Muhumuro na Bumanzi, bazabampera ubuhamya. Nimubanze mwemere ko mwagize uruhare mu kubiba urwango hagati ya Muhumuro na Bumanzi naho gukomeza kuvuga ko nta kibi mwakoze, muzaba muri gutoneka ibikomere by'ababuriye ibyabo n'ababo mu mvururu mwagizemo uruhare. Maze nimumara kwemera amakosa mwakoze, muzace bugufi musabe imbabazi kandi icyiru muzahabwa, muzagikore nta gushidikanya; kandi nimukirangiza, muzasubire mu miryango yanyu mwiteguye gukomeza iyo ntambwe nziza yatewe na Muhumuro na Bumanzi maze amahoro ari kuranga iyi misozi yombi, muzanayakwize mu yindi misozi muturanye. Murakoze kandi ndabakunda!
842 Munyengabe Emmanuel mu murenge wa Muhoza mu karere
Mon, 29/Jan/2018, at 11.02 am
Burya kwirengagiza inyigisho duhabwa na Musekeweya, ni nko kutugamisha uwakugaburiye igihe wari ushonje! Musekeweya ni iriba ridakama ridudubiza inyigisho zigambiriye kuzuzanya no gufatanya muri byose! Reka rero niganirire na Bahizi: Ese bahizi we, Nyuma y'ibyo nyoko Zaninka akubwiye, maze ikiniga kikagufata ubwo wajyaga kubiganiriza uwo mwifuzaga kurushinga, ubu ufite iyihe migambi? Jye rero ndi wowe, nakwihangana nkabimuganiriza, maze tugafatanya gushakira hamwe uburyo bunoze bwo gukemura icyo kibazo kandi nta we ubangamiwe muri twe uko turi batatu: jye, Nyirabandora n'umwana atwite! Ariko rero biguhe isomo ry'uko kwanga abantu ubaziza agace bavamo atari byiza habe na gato; kuko urabizi ko wangaga abanyabumanzi kandi na so wakubyaye ari umunyabumanzi! Tangira rero ubane na bose kandi usangire byose na bo nk'uko umuhanzi yabiririmbye, kandi nawe ufatanye na bakuru bawe na mushiki wawe Batamuriza, kumvisha nyoko Zaninka ko urwango atari rwiza ahubwo rusenya! Murakoze kandi ndabakunda cyane!
843 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Mon, 29/Jan/2018, at 6.14 am
Ni koko inshuti nyayo uyibonera mu byago, umuvandimwe mwiza umubonera mu bibazo, umuturanyi mwiza ni ukugoboka mu makuba, uwo wizeraga nutamubona muri ibyo bihe, uzamenye ko wituranye, wivukana cg c uri wenyine, uzabona abantu wishimye ark mu kababaro bazagucikaho, hari ubwo uzagobokwa nabo utakekaga ahubwo wari uzi ko aribo banzi bawe, Samson nawe ubu nibwo ugiye kubona inshuti, nibwo ugiye kubona ba Munywanyi wawe Gafarasi n'abandi ko ari inshuti koko, ese nutungurwa n'ibikorwa byiza wagirirwa n'abanyabugo uzifata ute?, uzakora iki nutungurwa ko abo witaga inshuti magara bakwihungije mu makuba?, ndakeka uzisubiraho ukagaruka kd ukagarura n'abandi.
844 Marie solange Abahire, I Rulindo
Fri, 26/Jan/2018, at 7.39 pm
Twari twiteze kuzakwambarira nkuko natwe twambariwe, Twari twiteze kuzagushagara nkuko natwe twashagawe, twari twiteguye neza ibirori byawe none bitangiye kuzamo kidobya, inzira iri kuzamo amahwa, ubwato buri kuzamo umuhengeri, umuhanda uri kunyerera, igicu kiri kuganzwa n'igihu, umubyeyi gito akwiciye ibirori, ntahemutse rimwe ahubwo yahemutse ubugira keshi, kuva kera ntiyizerwaga, yahoraga akekwaho ikibi ark akiyita intungane, ubu noneho ko ibyari biri mu gaseke bigiye mu gatebo bikamenywa na bose azakurikizaho iki?, babyeyi muratubabaza ark si mwese, icyo mukwiye ni ugusubira ku isoko mukamenya inshingano nyazo z'umubyeyi ukwiye, mukareka gushengura imitima y'abo mwibyariye kd mwarabateganyagaho ibirori binoze.
845 Nyirantezimana clarisse, Kaminuza y'urwanda, colle
Fri, 26/Jan/2018, at 11.52 am
Uzirata ko wamariye iki abandi?, kuramba kwiza ni ukuramuka, kuramuka kwiza ni ukumva utekanye, gutekana kwiza ni ukuba udafite inkomanga ku umutima ko ntawe mubanye nabi, wuje umutuzo, amahoro n'urukundo, icyo gihe uba wariharuriye umuhanda mwiza unoze ugufusha kuba wagera ku nzozi zawe kuko uzazifashwamo na beshi, numva iteka nakwifuriza kuramba muri ubwo buryo, numva nakwifuriza guhora uramuka muri iyo ndoto, uzabiharanire ntibigora, uzagerageze kuba wakwiyoroshya kuri bose ibindi uzabifashwamo n'abandi kuko abo woroheye nabo bazakorohereza, ese ni ikihe cyiza cyo kwigisha imico yawe mibi ababyiruka kd uzi neza ko ntaho bizabageza?, inyungu ukuramo ni izihe?, wungutse inshuti zingana iki kubera imigirire yawe?, ugeze koko naho uwari UMUHUZA umugize umutanya?, uzagororerwa.
846 Hashakimana Philemon, Umurenge wa Nyabimata, akare
Fri, 26/Jan/2018, at 11.35 am
Iyo bitabaye umugisha, biba umuvumo, hanze aha kugirango umugabo yemere umwana mu gihe yabyawe mu uburyo butemewe biragoye, ark umusaza Sebarame we yashatse guhesha umwana we umugisha, wowe nyina umubera umuvumo, wahemutse keshi none ugeze aho ushyira umwana wawe mu gahinda kanini bigoranye kuzikuramo, ese ababyeyi bagukuyeho inyigisho imeze ite?, bagiye gutanga ubuhe burere buvanze n'ukuri?, muri make Umuntu yakavuze ati ntibizongere ukundi, ark c biroroshye ko iyi yaba imvugo ya buri wese?, tubyihingemo uko dushoboye niba dushaka kuba ababyeyi bazashimwa n'abo bibarutse.
847 Habiyaremye Emmanuel, Huye, Mbazi
Fri, 26/Jan/2018, at 6.40 am
Nibyo koko buri wese agira Umuntu w'ingenzi mu ubuzima bwe, ibi bivuze ko uwo w'ingenzi ari uba akurutira abandi bose mubo wamenye, none c nibaze niba umugore ufite umugabo ashobora kubwira undi mugabo ko ariwe w'ingenzi kurenza uwo bambikanye impeta, ibi bitaniye he no kwirahurira umuriro mu maguru kd uzi ko utwikana?, abubatse bazirikane ko amagambo ava mu kanwa kabo ashobora kububakira cg c akabasenyera maze bamenye icyo kuvuga gikwiye kd mu gihe cyacyo.
848 Munyengabe Emmanuel mu murenge wa Muhoza mu karere
Thu, 25/Jan/2018, at 4.06 pm
Sinzarambirwa gukurikira Musekeweya nubwo naba ndwaye, kuko Musekeweya yambereye umuti ndetse n'urukingo ku ndwara yitwa urwango ari na rwo soko y'ubugizi bwa nabi aho buva bukagera! Ariko sinabura kugaya umuntu witwa Zaninka: Ese Zaninka we! Ko numvise uri gucira umugani umwuzukuru wawe maze ukamubwira ko abantu b'i Bumanzi ari ibisimba, umukwe wawe ko akomoka i Bumanzi nawe ni igisimba? Si n'umukwe wawe gusa; n'umukazana wawe na we akomoka i Bumanzi. Ubwo se na we ni igisimba? Ese ko bakubyariye abuzukuru beza, ubwo se na bo ushaka kubita ibisimba kubera ko bamwe mu babyeyi babo bakomoka i Bumanzi? Umva nanjye ngo ndarondogora! Ese ko umwana wawe Bahizi, uvuga ko wamubyaranye na Sebarame kandi na we akaba akomoka i Bumanzi, ushaka kuvuga ko n'umwana wibyariye ari igisimba? Ni byinshi nakakubajije, ariko reka nkugire inama isumba izindi: Umenye ko iyo mbuto mbi uri kubiba mu mwuzukuru wawe ashobora kuzayikurana maze bigatuma umuntu wese uje amugana amwereka urwango arutewe nawe; ikindi kandi, izo mvugo zitesha agaciro abandi bantu zidakwiriye kuranga umubyeyi nkawe kuko nawe uwakwita igisimba ndabizi neza ko bitagushimisha! Reka ngire inama undi muntu na we witwa Samusoni. Samusoni we! Ihangane kuko uri mu bihe bitoroshye. Ariko na none ndashaka kukwibariza ikibazo kimwe: Ko wahereye kera uvuga ko abanyabugo bose ari babi, hagize umunyabugo umwe wemera kuguha impyiko ye, wakongera kuvuga ibyo? Ese ko Gafarasi yayikwimye, we uzavuga ko ari mubi? Rero ni byiza ko usobanukirwa ko buri gace kose gafite abantu batandukanyije imico; maze rero nihagira umunyabugo ukugirira neza uzayiture undi muntu uzahura na we kuko na Gafarasi wakwimye impyiko ashobora kugwa mu kaga nk'uko nawe wakaguyemo. Ntuzareke kumugirira neza ngo ni ukubera ko yakwimye impyiko ye! Murakoze kandi ndabakunda cyane!
849 Hakizimana Jean claude, I Ngororero
Thu, 25/Jan/2018, at 7.13 am
Iryo jambo ryawe twari turyiteze, gusa turagushimiye ko uri umusannyi mwiza w'ibitagishoboka gusanwa, uri urugero rwiza w'uramira ibitakiramika, warakoze guhemukira umwana wawe, warakoze gutuma akora ibidakorwa, uzabibazwe byose ark kd ubere urugero rwiza abandi bameze nkawe.
850 Emmanuel Habiyaremye I Mbazi
Tue, 23/Jan/2018, at 12.43 pm
Amatwi yanjye azumve byishi ark umunwa wanjye usohore bike, umunwa wanjye ntukwiye uwo kuba guteranya imiryango ngo maze wigire gasenyamiryango, niba ari ibyo ururimi rwanjye rwagobwa ark nkabana n'abandi amahoro, bisaba iki kurangwa n'ukuri n'ubunyangamugayo?, bisaba iki koroherana, kubabarira no gusaba imbabazi?, ubwo nta kiguzi mbonyemo reka nemeranye n'umutima wanjye ko hari icyo twakora kugirango tube abifuzwa mu bandi.
851 Eugene Kabera, Ruhango
Mon, 22/Jan/2018, at 8.10 pm
Abo wagiriye neza nabo bazakwitura iyo neza, abo wahemukiye nabo ntibazabura kubikwereka, niba hari aho wagenze nabi uzahitwararike kuko ushobora no kuba wasanga watezwe amahwa kd akaba yakujomba cyane, gusa nanone hari abatanga imbabazi ku uburyo uwo wahemukiye yakwakirana urugwiro, nugirirwa izo mpuhwe uzajye uhora uzizirikana kd nawe uzazigirire abandi, burya ngo uzagire neza wigendere, iyo neza uzayisanga imbere.
852 Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo
Mon, 22/Jan/2018, at 4.31 pm
Nyamara nubwo uvuga ko warozwe n'ubundi nibyo, kd byongeye n'uwakuroze yaraguhamije kuko yakuroze atanakarabye, gusa ntiyakuroze ipyiko nkuko ubivuga, ntiyakuroze indwara yindi imunga umubiri cg c iteza ibindi bibazo mu umubiri, ahubwo yakuroze akarimi kabi, kd wibuke ko gasemera agasaya nutakirinda kazagusemera, yakuroze urwango, akuroga ishyari, akuroga inabi, ivangura no kwikunda, ark aya marozi yose warozwe, aravurwa agakira, si muganga wabyigiye mu ishuri uzakuvura, ahubwo abajyanama bo mu umutwe nibo uzegera nubishaka bakaguha imiti y'ubwo burwayi bwawe kd nukira uzegere nawe abameze nkawe kugirango ubahe ubufasha, ngaho ivuze vuba hato uburwayi butarakwirukasa ku umusozi.
853 Emmanuel Nsengimana w'i Kigali
Mon, 22/Jan/2018, at 3.09 pm
Ibyo nemerewe nibyo nawe wemerewe, nemerewe gutuza nawe urabyemerewe, nemerewe kugira amahoro, nawe urabyemerewe ark kd ikirenze ibindi byose nuko nemerewe guhitamo uko nshaka mubyo mbona nkuko nawe ubyemerewe, none ni kuki utakwishimira amahitamo yanjye?, ni kuki ubabazwa n'inzira nahisemo kunyura kd njye mbona iboneye?, winaniza ngo umbuze amahwemo, shyigikira guhitamo kwanjye kuko sinahubutse njya kubikora, zirikana ko nawe igihe wafataga umwanzuro ntawabiguhatiyemo maze ureke nikomereze inzira.
854 Mbarushimana Aphrodice, Cyahinda ya Nyaruguru
Fri, 19/Jan/2018, at 5.27 am
Urukundo nyarwo si urwingingwa, nuramuka ugiye gukunda winginga uzamenye ko uzavunika kd amaherezo ukazisanga wararuhiye ubusa kuko akeshi bene urwo rukundo rurangira rusenyutse, ibikwiye mu urukundo ntibigoye, uzakunde ugukunda, kuko we wagukunze ashobora kwihanganira byishi kuri wowe kabone nubwo waba wakosheje, kuko n'ubundi azaba yagukunze azi neza ko ushobora gukora amakosa nk'umuntu, ark rero nawe kwitwararika no kwigengesera bikwiye kukuranga ugamije kutababaza uwo wakwihebeye, urukundo rutababarira nk'urwa Kigingi turusezereho none.
855 Karonkano Nyamagabe Pascal
Thu, 18/Jan/2018, at 6.54 pm
Oya burya bya bindi sibyo, reka nanjye nifashishe uyu mwanya mbatume kuko nizeye ko muzantumikira : burya ntabwo ubuze uko agira ariwe ugwa neza, ahubwo hagwa neza ufite umutima wo kubigira kuko n'ababi babura uko bagira kd ntibahitamo kugwa neza kuko uwo mutima batawugira niyo mpamvu dukwiye kujya dushima abo bagwa neza kuko babikora bibarimo atari ibibagwiririye.., Ntabwo guhemuka ari igisubizo cyo kwitura inabi uwayikugiriye, kuko numwitura ibyo yagukoreye nawe azagerageza gukora ibirenze ibya mbere, maze muhore muhiganwa mu bibi, ibyiza mugibagirwe, maze umusaruro wanyu uzabe intonganya, amakimbirane, amashyari, amarozi n'amatiku, bityo ntuzagerageze kwihimura ku uwaguhemukiye kuko ntawe uzagukomera mu mashyi ko wagize neza ahubwo uzahora uhabwa urw'amenyo.., Ubushobozi bwo gukora ibyiza si ukuba ufite amafranga n'indi mitungo myishi gusa, burya barakubeshyaga, uriya Mukecuru utishoboye muturanye ku umusozi se bamushimira ko ari Umugiraneza kubera imodoka afite atwaramo abantu ku Ubuntu?, kubera amafranga afite aha abaje bamugana?, kuko afite ivomo mu urugo iwe se, akavomera abo ku umusozi bose ntibamanuke gushaka amazi mu kabande?, oya nawe yinginga uhise wese ngo amugabanyirize kuyo avomye, nyamara nawe uramutaka ko ari mugiraneza, ese ubwo wowe bikunaniza iki?, bigerageze urebe.., Ubunyangamugayo si ukuvugira neza uwakuguriye icupa, uwakoroje itungo, uwakugabiye akakugororera, uwakubwiye ko muzagabana ibyo aburana nabitsindira, kwanga kuvuga ibigaragara ukituriza ngo hato utiteranya bityo ugakingira ikibaba ikinyoma kd wari uzi ukuri, ahubwo ubunyangamugayo ni ukurangwa n'ukuri, kuvuga ibiribyo, no gukora ibikwiye kd mu gihe gikwiye, bigerageze nawe bizagukundira.., Kuvuga neza suko nta kibazo uba ufite, ahubwo ikibazo ni ukubwira nabi uwariwe wese, bityo ugatura ibibazo byawe n'utabigizemo uruhare kd akaba yanakumvira ubusa, ahubwo kuvuga neza umusaruro w'uwatojwe kwiyoroshya no kwicisha bugufi ugamije kubanira neza buri wese.., Kuba umukire si ukuba utunze ibya mirenge ku ntenyo, kuko ubukire bwa mbere si ubutunzi, ahubwo ubukire bwa mbere ni ukumenya uko ubanisha ibyo utunze n'abantu, bityo bigatuma bwa butunzi bwawe bukuramutsa amahoro imbere y'abandi kd ibyawe bikishimirwa na bose kuko bitaguteye kugira umwaga n'umwiryane, bityo banza ushake ubukire bwo mu umutwe kugirango buzagufashe kugenzura bwa butunzi bw'isi.., Kugira imibereho mibi si ukuba urwaye indwara runaka,cg ukennye ahubwo kugira imibereho mibi ni ukuba utuye utumvikana n'abandi bityo ugahora wigengesereye ko ubuzima bwawe bugeramiwe n'abo utabaniye neza kabone nubwo bo baba nta kibi bateganya kugukoraho, bityo wowe uzagerageze kubaka urukundo hamwe n'abandi maze ukabaho utishisha uwariwe wese.., Ahubwo uzazirikane ko inzira ya muntu itagororotse, nugenda uzayoba, uzajombwa n'amahwa yo mu nzira, uzahura n'ibishuko kd ibigeragezo byiyongere, uzicuza icyatumye nawe uba mu umubare w'abaje muri uru rugendo rwo ku isi..., bityo nuhura n'ibibazo mu ubuzima, uzirinde kuvuga ko ubuzima burangiriye aho ngo maze ucike intege ureke urugendo, oya uzaba uhisemo nabi, uzamenye ko ahubwo utangiye kumenyera urugendo kd ko uko urushaho kwihangana ariko urugendo ruzagenda rukorohera.., KARONKANO Pascal nakubwira byishi, Kuganira nawe biranyura maze nanjye Nkashimishwa no gutanga umusanzu Wanjye mu kubaka umuryango nyarwanda Reka tujye twiganirira uko bikwiye, Nugira icyo unenga uzambwire Kubaho neza ni ukubana kd Kubana neza ni ukwicisha bugufi.., KARONKANO NYAMAGABE PASCAL UKWIFURIZA KUGIRA 2018 YUJE URUKUNDO, AMAHORO NO KWIYOROSHYA.
856 Hashakimana Philemon, Umurenge wa Nyabimata, akare
Thu, 18/Jan/2018, at 5.16 pm
<>, none se ikibazo ni iki :ko mufitanye isano kd mwarahuje n'indi itari ikwiye bizagenda bite?, niba ibitari bikwiye gukorwa hagati yanyu kubw'isano mufitanye byaramaze gukorwa, umuti uraba uwuhe?, ese ku uruhande rumwe nubwo umubyeyi yaba hari ikosa yakoze, mwe muri shyashya?, muri abo kubabarirwa?, nibyo koko namwe mwarahemutse kd murakosa, mwakoze amahano kd atazagaragaza ibisobanuro bikwiye, gusa ni isomo ku bandi, nimwirinde kuvumba kuzo mwengewe kd n'ubundi ari mwe muzazinwa, mukore ibikwiye kd mu gihe cyabyo kugirango ejo mutazicuza mugira muti :iyo mbimenya.
857 Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru
Thu, 18/Jan/2018, at 2.09 pm
Nanjye nkwisabiye ko uyu mwaka turimo kd tugitangira ukubera uwo kwivugurura no kwiyoroshya, witwaye nabi bihagije, ugomera beshi kd mu bidakwiye, ukora ibibi byose bishoboka ntacyo wikanga, waravuzwe cyane aho utuye ark wari warigize bimbwiye iki, wigira mpemuke ndamuke kd uzi ko guhemuka ari icyaha..., ibyo wakoze byo ni byishi kd ubishyize ku umunzani wavuga uti "BIRAHAGIJE", none rero reka dutangirane Umwaka n'ingamba nshya, twicuze kd dusabe imbabazi, dufatanye urugendo n'abo twahemukiye mu kubaka ibyo twasenye, igihe ni iki kd gukerererwa ni ukongera guhemuka.
858 Sewabeza Simeon ku Nkombo
Thu, 18/Jan/2018, at 1.32 pm
Udafashe iya mbere ngo wisabire imbabazi, wategereza ko ari undi wuhe uzabigukorera?, niba warahemutse, bikaba bikuri ku umutima ko wumva ushaka gutera intambwe isubira aho wakosheje ngo usabe imbabazi, wisaba ibigukorera ahubwo wenda saba uguherekeza n'ubigufashamo, nibwo bizagaragara ko ibyo ukora bikuvuye ku umutima kd n'abaziguha babone aho bahera bababarira, icara utekereze, wibaze ku gikorwa ugiye gukora, maze utere intambwe uzi icyo uyitereye, ngaho haguruka vuba kd witware gitwari, ndabizi ko uzababarirwa.
859 Nsanzimana Valens, Nyakariro, Rwamagana
Thu, 18/Jan/2018, at 1.08 pm
Akajambo gakwiye mu gihe gikwiye, ni nka akarabo k'izahabu ku mbehe y'ifeza, nibyo koko ark c iryo ugiye kubwira umuryango wateranye rirakwiye cg rije rikererewe?, none c hari icyo riraramira?, wabitse ibitagakwiye kuba ibanga, uhisha ibidakwiye kd iyo bivugwa mbere byari gukiza byishi, none ibyo ugiye gukora bingana no kuba wayora amazi wasutse mu umucanga, none c ubwo ayo mazi wayayora?, ndumva bidashoboka, birakwiye rero ko uyu mwaka dutangiye uzakubera uwo kurangwa n'ukuri hamwe n'abandi bose bafite imyitwarire nk'iyawe, muzarangwe no gusana ibigisanika kd muramire ibigishoboka kuramirwa.
860 Ndaruhuye olivier, Gatsibo
Thu, 18/Jan/2018, at 5.56 am
Nibyo koko, mu gihe amazi akubwiye ngo winyoga, nawe gerageza kuyereka ko nta mbyiro wari ufite, urukundo nyarwo si urwingingwa, mu gihe uwo ushaka kuruha aguteye umugongo, gerageza kumwikuramo no kumwiyibagiza, ibyo nibirangira uzabona undi ugishimisha kd ugukunda birenze uwa mbere akaba yewe yakwihanganira n'amakosa yawe kurenza uwa mbere, si Maribori gusa mbwira, ahubwo nawe washegeshwe n'urudashoboka, igihe ni iki, ikureho iyo ngoyi utangire ubuzima bushya, kd uharanire kwereka uwagutereranye ko yatumye uba mushya kd wafunguye umutima kurenza mbere.
861 Vital Muhizi w'i Kamonyi
Sat, 13/Jan/2018, at 7.43 am
Urumuri rwanjye ruri kuzamo umwijima mwishi, Iyo ufashe itara ryatangaga urumuri ukaryubikaho ikibo nta kabuza iryo tara rizazima, uzikururira umwijima kd wari wicaye ahabona, uzasigara mu icuraburindi kd ari wowe wikuye aheza, uzisunga ibishirira kd wari ufite urumuri rwiza, ni nako rero urukundo rupfukiranwe rugenda, uwo umutima wahisemo aba ari uwo, gushaka kumukubuza ni ukuzimya rya tara ryaka, umutima uba warabonye beshi ark ugahitamo kwishimira umwe gusa, nguko uko rero uwa Bahizi wabonye beshi ark ukabenguka Nyirabandora gusa, nawe rero Mukecuru Zaninka ugomba kwemera amahitamo y'umwana, none c ubundi ko wowe Muzehe Munyemanzi yaguhisemo mu bandi nuko wari ubuze inenge n'imwe?, ahubwo wenda dore ko waduhishe byishi tubwire niba Hari isano abo bombi bafitanye maze tubimenye, naho ubundi niba ari nayo ha urukundo rw'abana umugisha kd ubabere umubyeyi bombi aho kubabera umuzigo, Reka rero nsoze nibaza ibi bibazo :ese ubundi ni uruhe ruhare umubyeyi yagakwiye kugira mu urukundo rw'abana?, ni iyihe myitwarire ikwiye kuranga umubyeyi imbere y'abana bikundaniye?, ni kuki ababyeyi b'iki gihe aribo bashaka kuganza no kwinjira mu urukundo rw'abana babo kurenza ba nyirarwo?, none c umuti uzaba uwuhe ngo dukunde twisanzuye kd urwacu ruhabwe umugisha?
862 Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo
Thu, 11/Jan/2018, at 11.02 am
Ni kuki dukora amakosa twihishe ark yamara kujya ahagaragara tugashaka kwigira abaterambabazi kd bitagakwiye, kubera ko tujya gukora icyaha ntawe twateye imbabazi?, icyaha gikorwa Umuntu yihishe ark ikibi cyacyo kivuza induru maze bikarangira cyishyize ahagaragara maze kikanahashyira n'abagikoze, ndumva aka kanya ntagaya Bahizi gusa ushaka kwirengeza amakosa ye abandi kd batarafatanyije kuyakora ahubwo ari buri wese wumva ko ibibazo bye bizakemurwa n'abandi kd bataragize uruhare mu gutuma abijyamo, nta nama n'imwe yabagishije wenda ngo avuge ko bamushutse cg c bakamushyigikira mu bidakwiye, niba rero twifatanyije mu gukora ibidakwiye, nitube ari natwe twibera abikorezi b'ibibazo byacu, ese ni gute wakwiyumvisha uburyo utagutumiye mu byishimo bye, yakwifuza ko mufatanya mu bibazo bye?, ntibikabeho rwose.
863 Gatsinzi Thicien, Gicumbi
Thu, 11/Jan/2018, at 7.18 am
Mbere amaso yapfubiraga bene yo yaberekaga ingwe none ay'abubu uwo apfubiye aramwereka mushiki we, ese Mukecuru mubi Zaninka ko ibyo wahishe byose bigiye kujya ahagaragara uzarigitira he?, dore wahishe ukuri kuva kera, uba umunyamafuti mbere hose, none utumye umwana uzavuka uwo yari kuzita nyirarume amwita se!!!!, ese ubwo ikosa riri kuri inde?, ni Bahizi wihuze akabyara ibihumye cg ni wowe nyina wamuhishe ivuko?, njye birandenze, nanjye ndi umugabo ndubatse mfasha kubona igisubizo cy'icyo kibazo hamwe n'ibyo nzajya nganiriza abanjye, nguteze yombi kuva aka kanya.
864 Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo
Mon, 08/Jan/2018, at 3.59 pm
None c uzahinduka ryari?, ko weretswe ko uri mubi kuva kera, ukagaragarizwa ko ibikorwa byawe n'ibitekerezo byawe byuzuye urwango rwishi, ugasabwa iteka kubireka no kwisubiraho ukabyanga, ahubwo ugakomeza gushimangira uti nzakomeza kuba Zaninka ku umusozi, nzaba Samson iteka mu umudugudu, sinzareka ubucuti mfitanye na Gafarasi na rimwe, hamwe n'ibindi byishi, ubwo koko ubona ko uzareka ibyo byose ryari?, njye numvaga igihe cyari kigeze ngo tukubonemo undi utari wowe, tukwiyumvemo kd tukwisanzureho, twereke ko uri undi wundi maze natwe tukugaragarize ko twongeye kukwakira no kukwizera.
865 Vital Muhizi w'i Kamonyi
Sat, 06/Jan/2018, at 6.35 am
Iyo ufashe itara ryatangaga urumuri ukaryubikaho ikibo nta kabuza iryo tara rizazima, uzikururira umwijima kd wari wicaye ahabona, uzasigara mu icuraburindi kd ari wowe wikuye aheza, uzisunga ibishirira kd wari ufite urumuri rwiza, ni nako rero urukundo rupfukiranwe rugenda, uwo umutima wahisemo aba ari uwo, gushaka kumukubuza ni ukuzimya rya tara ryaka, umutima uba warabonye beshi ark ugahitamo kwishimira umwe gusa, nguko uko rero uwa Bahizi wabonye beshi ark ukabenguka Nyirabandora gusa, nawe rero Mukecuru Zaninka ugomba kwemera amahitamo y'umwana, none c ubundi ko wowe Muzehe Munyemanzi yaguhisemo mu bandi nuko wari ubuze inenge n'imwe?, ahubwo wenda dore ko waduhishe byishi tubwire niba Hari isano abo bombi bafitanye maze tubimenye, naho ubundi niba ari nayo ha urukundo rw'abana umugisha kd ubabere umubyeyi bombi aho kubabera umuzigo.
866 Mbarushimana Aphrodice, Cyahinda, Nyaruguru
Thu, 04/Jan/2018, at 5.30 pm
Ese igikwiye ni iki?, nuko twitura inabi abayitugiriye cg nuko twirengagiza ibibi batugiriye maze tugatanga imbabazi?, Ntawe ukwiye kwitura undi inabi yamugiriye ahubwo habaho kwirengagiza no kugira urukundo ruruta ibindi, sinzi uko byagenda mu gihe utugiriye nabi natwe tumuhembye kumugirira nabi, urwo Rwanda rutagira imbabazi c rwazatugeza he?, rwazaturwamo nande?, urwanda nkurwo ntirukabeho, igihugu nk'icyo ntikigaturwemo, umubano nk'uwo ntukaturangwemo, tube abanyarwanda, barangwa no kugira urukundo, kubabarira, kwigomwa no kudahemuka, urwo nirwo Rwanda twifuza kd turuharanire twese.
867 Ngabonziza olivier akarere ka Musanze Nov,30,2017
Sat, 30/Dec/2017, at 7.24 pm
nkunda musekeweya kuko irantuzisha knd ituma mbananabavandimwe mumahoro inyigisha urukundo icyaricyo knd nkunda na abakinnyi
868 Ngabonziza olivier akarere ka Musanze Nov,30,2017
Sat, 30/Dec/2017, at 7.24 pm
nkunda musekeweya kuko irantuzisha knd ituma mbananabavandimwe mumahoro inyigisha urukundo icyaricyo knd nkunda na abakinnyi
869 Muhizi vital, Kamonyi
Fri, 29/Dec/2017, at 7.05 pm
Nibyo koko ngo Kubaho neza ni ukubana, kubaho utuje ni ukugirana urukundo nabo mubanye, iyo utabanye n'abandi mu mahoro nta mutuzo uba ufite muri wowe, iyo urangwa n'umutima mubi, ukaba warajeho urubobi rw'urwango, ukanga buri wese kd ntacyo mupfa nta kabuza isi iragukenyura ugasaza wari ukiri umusore cg inkumi, ark disi uwibanira n'abandi mu byiza gusa, ibibazo byaza bagafatanya kubishakira umuti kd urambye, yihoranira akanyamuneza kd nta kabuza araramba akarambana nabe, nawe rero niba ushaka kuramba iga kd witoze kubana, bizagukundira kd uzabona ko wari waracikanwe no kuba mu isi nziza itagira uko isa aho abayirimo bose bahorana umunezero, umunezero w'abandi nawe uzakunyura kd n'abandi bazanyurwa n'uko wabanyuze .
870 Emmanuel Nsengimana w'i Kigali
Fri, 29/Dec/2017, at 1.46 pm
Ni ukuri nawe uzabe intwari, bizagushimisha kd bikunyure, Intwari ku urugamba ni ihora yiteguye, ihora izirikana ko isaha ku isaha umwanzi yatera kd akangiza byishi, ihora izirikana ku nshingano yahawe n'ubutumwa yahawe igihe yiteguraga guhaguruka ngo ijye ku urugamba, iyo itsinzwe itwarwa bunyago kd ikicwa rupfu rubi, ishoboye gucika umubisha isubira inyuma ark nayo ikaza yitwa ikigwari, yicazwa mu uruhame igahanwa ndetse ikanengwa bikomeye, nawe rero nkwifurije kuba intwari ikomeye kd ihora yambariye urugamba, haguruka duhangane n'ibibazo kuko ni byishi kd birakomeye cyane, uzirikane ko buri munsi ba Samson bavuka kd ba Muzatsinda barushaho kugenda bagabanuka, haguruka rero turwane, ubutwari buraharanirwa
871 Ntirenganya Denis, Nyabihu
Wed, 27/Dec/2017, at 8.22 pm
Birashoboka ko nakosheje, birashoboka ko nakoreshejwe n'umujinya nkavuga amagambo adakwiye, ubu rero nibwo mbonye ko arinjye kibazo, narakosheje rwose kd ndabyemera, nabaye Maribori wakoreshejwe n'urukundo nkakora ibidakwiye none ndumva niyemeje kuba naba undi, sindi wa wundi Maribori w'umujinya ahubwo ndi Maribori wo kumva ko nakosheje, nimumbabarire mumbere abavandimwe mu bibazo nanjye nzababera Maribori mu bisubizo, Fillette hamwe n'abandi nimunyumve mbasabye imbabazi.
872 Harindintwari cyprien, kibirizi ya Nyamagabe
Wed, 27/Dec/2017, at 8.12 pm
Ijambo ryiza uzahora ukundirwa n'abandi n'iryo kwicisha bugufi, niwemera ko wakosheje, ukemera gusaba imbabazi ark kd ukemera no guhanwa nta kabuza uzakirwa, ndizera neza ko nureka amazina ya kanunga na Muginga, ukaza uri kananga wahindutse, ukaza uri Mugenga nta kabuza uzakirwa neza kd ugirirwe imbabazi, uzirinde kuza uri wa wundi, ahubwo uzaze uri undi mushya, amateka yawe azasige inkuru nshya ku umusozi kd abo wateye ibikomere uzaharanire kubabera ibyomoro kd bibomora ububabare bwose bagize kd babutewe nawe, Nkwifurije kuba kananga wahindutse, nkwifurije kuba Mugenga ugenga ibyiza, bibiri na cumi n'umunani (2018) izakubere iy'amateka mu ubuzima.
873 Gatsinzi Thicien, Gicumbi
Thu, 21/Dec/2017, at 9.37 am
Watahutse ufashe icyemezo, waje wiyemeje kwisubiraho no gusaba imbabazi, wiyemeje ko nuhanwa uzabyemera ark ukagaragaza kwicisha bugufi kugirango nibiba ngombwa ngo uhabwe n'imbabazi, zirikana ko wakosheje kuko waranabebereye none ubonye ko aho wagiye ari ishyanga kd nta mugisha waho, ngwino rero wigishwe kd wemere guhanwa, uzagaragaze ko wahindutse kd natwe tuzagushyigikira, gira kwicuza no kwiyoroshya.
874 Abahire marie solange, I Rulindo
Thu, 21/Dec/2017, at 7.28 am
Uko ururabo ruhumurira bose, ni nako amagambo meza aturutse mu kanwa ka muntu ahumuriza bose, akanyamuneza kakabasanga umutima wose, maze aho banyuze bakagaragaza urukundo ruzira umupaka, intambwe uteye iyo imurikiwe n'urumuri uba ufite amahirwe meshi yo kudatsitara maze ukagendana icyizere gisesuye, nkeka ko ayanyubaka ariyo yubaka n'abandi, ni koko ngo ururimi rurarema kd rukaba rwanasenya, Niba amagambo yuje inyigisho nziza kd zuje intungamubiri zose umubiri uba ukeneye, nyakura muri MUSEKEWEYA, akaba ariyo fatizo n'ishingiro by'urugo rwanjye, nabuzwa n'iki kugaragariza abandi urwo rumuri ngo nabo rubamurikire?, njye rero ndanyuzwe kuko natandukanye Kure n'umwijima, nawe rero hitamo none, uzanyurwa no kutayoba ukundi.
875 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Sun, 17/Dec/2017, at 7.14 pm
Hari ubwo bijya bibaho ko aho kubuzwa amahoro, umutekano, umudendezo n'ubwisanzure n'umuturanyi, ushobora kuyabuzwa n'umubyeyi wakwibyariye, akakurera kd akakwitaho kugeza ukuze, ugufatira ibyemezo, ugutegeka icyo ukwiye gukora kd wifitiye ubushobozi bwo kwihitiramo ark cyane cyane akaba yakwinjirira no mu ubuzima aguhitiramo uwo muzarushingana ku ngufu n'igitsure bikomeye, ababyeyi nkabo rero nabo ni ibigusha kd ni ibibazo mu mibereho y'abana babo, bityo bakabaho bumva babangamiwe kd nta bwisanzure bifitemo, babyeyi rero mukwiye kumenya no kuzirikana aho inshingano zanyu zirangirira, mukamenya ko hari igihe kigera uwahekwaga akigenza kd n'uwatamikwaga agatangira kwihahira, Murakoze kubyumva ark cyane cyane kubishyira mu bikorwa.
876 Bamporiki noel, akarere ka Nyamasheke
Tue, 12/Dec/2017, at 5.33 pm
duhuje umugambi twananirwa n'iki?, dore turi urunana rw'urungano, twicaye mu urucaca tujya inama, ndatanga igitekerezo ukambwira uko ucyumva kd nawe ukongeraho icyawe, twuje urugwiro twungurana byishi, twizihiwe no kuganira ibyiza kd byubaka ark siko tubikora, twahaye umwanya munini cyane ibisenya, twahaye agaciro ibidafite akamaro n'inyungu, twashutse imitima yacu tuyitoza ibidakwiye, twarinangiye bikomeye kd mu bidakwiye, umwitozo dukwiye gukora ntukomeye, twunge ubumwe mu byiza, tuganire ibyubaka kd bitunogeye twese, duharanire kuzamura urwanda rurangwa n'urukundo n'ineza, duhuze umugambi tuzagera kuri byishi.
877 Hashakimana Philemon, Umurenge wa Nyabimata, akare
Sat, 02/Dec/2017, at 7.33 pm
Burya koko ngo hahirwa Umuntu utaravutse ngo maze akandagire kuri iyi si yuzuye amahwa ahanda kd adahandurwa bibaho, bene uwo utarayigezeho ntahura n'ibibazo by'isi kd aba akize byishi, gusa nanone hagowe umwe wese uteza ibyo bibazo kuko nasobanuzwa azarya indimi kd agahanirwa amakosa ye yose, ese harya indishyi y'ikibi ni iyihe?, byakakubereye ubonye uzahemuka ku isi maze ugahitamo kuyivamo utaranduranya, nawe Zaninka rero uraburirwa kuko uri ku Isi, barumuna bawe na bakuru bawe mu bikorwa bari hirya no hino ku isi barazirikane ku bigeragezo bateza abere.
878 GASPARD GATETE AKARERE KA RWAMAGANA
Fri, 01/Dec/2017, at 11.04 am
MURAHO NEZA BARIMU BEZA NDAGIRA NGO MBABWIRE KO JYEWE NDI KUGENDA NKUNDA CYANE MUKECURU ZANINKA NUBWO AGIRA AMAHANE ARIKO NANONE HARI IGIHE KUBA KURI IYI SI BIGUSABA KUGIRA AMAHANE. NDASUHUZA CYANE SHEMA,BATAMURIZA NA GASORE N'UMUGORE WE CHANTAL. ARIKO NIFUZAGA KO ABAKINNYI BA MUSEKE WEYA BAZAZA KUDUSUSURUTSA INO IRWAMAGANA MUMUGI, MUGIRE IBIHE BYIZA
879 Clarisse Nyirantezimana, kaminuza y'urwanda, colle
Sat, 25/Nov/2017, at 7.11 pm
Ni ikizame gikomeye, ni umukoro usaba ingufu n'imbaraga zidasanzwe kugirango utere intambwe imwe ishyira iyindi, iyo icyo kizamini rero ugitsinze uranezerwa, ukanyurwa muri make ukumva ko urugamba urutsinze, Umuntu nkuwo rero wifuza gutera intambwe nk'iyo aba agomba gushyigikirwa, kubifashwamo no kugirwa inama uko bishoboka kose, niba aho mutuye hari Umuntu nka Bahizi, akaba ashaka gutera intambwe iva mu umwijima yimikije urumuri, asaba abo kumuba hafi kd akerekwa ko ari mu nzira nziza, dufashe abashaka guhinduka, tubumve kd tubatege yombi mubyo bifuza ko tubagiraho inama, tubabere umusingi nyawo wo kuzamuriraho ibuye fatizo ry'ubuzima bwabo.
880 Bamporiki noel, akarere ka Nyamasheke
Tue, 21/Nov/2017, at 12.45 pm
URWANDIKO KURI GAFARASI :Waduteye irungu, nyamara wagiye aribwo umuryango wari ugukeneye cyane, wadusize mu bibazo, twarakubuze turahangayika, ubu Gashema kawe gahora kambaza aho wagiye, nyamara wowe uriturije gusa nanone ibyo urimo si byiza, wagiye gusenya imiryango y'abandi, ark ntiwibwire ko n'iyawe itekanye, ubu ibibazo ni byose, warakoze kutwereka ko utakitwitayeho, ndabizi ko uzagaruka usaba imbabazi, ark nanjye ndumva umutima wo kuzitanga ndi kugenda nkwiyambura, kubabarira nibinanira ntuzandenganye kuko ngeze aho kwihangana bibanira, gusa agahinda n'irungu ni byose.
881 Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru
Tue, 21/Nov/2017, at 5.25 am
Kwihesha agaciro ni iki?, keshi na keshi uzumva runaka ngo yihesheje agaciro, nyamara nujya gucukumbura icyo yiheshejemo agaciro uzasanga harimo n'ibikorwa bibi yakoze ark we akabyita ko yihesheje ako gaciro, kubwanjye nari nzi ko Kwihesha agaciro ari ugukora ibyiza bigufitiye akamaro kd bikaba byagira n'icyo bifasha ku ubuzima bwa bagenzi bawe, ibindi bitajyanye n'ibyo, numva nta Kwihesha agaciro byaba birimo, imirimo yacu mu isi niyo ikwiye kuduhesha agaciro, nidukora ibyiza agaciro kazizana kd katurange aho turi hose.
882 Jean claude Hakizimana w'i Ngororero
Tue, 21/Nov/2017, at 5.06 am
Dore ntibazakubeshye ko hari inzira iboneye igufasha kugera ku tsinzi, iyo ushaka kunesha urarwana bikomeye, iyo ushaka kugera kuri iyo tsinzi nta kabuza urakora cyane, iyo ushaka kugera Kure ushyira imbaraga nyishi mu urugendo rwawe, nawe rero Bahizi kuba hari intambwe ushaka gutera, ugomba gushyiramo ingufu nyishi zishoboka, ugomba kumenya ko ari urugamba rukomeye wiyemeje kd burya buri wese ajya ku urugamba yiyemeje kunesha, hari abo bizaba ngombwa ko wima amatwi kd bari inkoramutima zawe kd hari n'abo uzagarukira mutajyaga mucana uwaka,, byose ukabikora kubw'intego, komera rero kd ukomeze gutera intambwe.
883 Emmanuel Nsengimana, Umujyi wa Kigali
Mon, 20/Nov/2017, at 1.31 pm
Ni ukuri nawe uzabe intwari, bizagushimisha kd bikunyure, Intwari ku urugamba ni ihora yiteguye, ihora izirikana ko isaha ku isaha umwanzi yatera kd akangiza byishi, ihora izirikana ku nshingano yahawe n'ubutumwa yahawe igihe yiteguraga guhaguruka ngo ijye ku urugamba, iyo itsinzwe itwarwa bunyago kd ikicwa rupfu rubi, ishoboye gucika umubisha isubira inyuma ark nayo ikaza yitwa ikigwari, yicazwa mu uruhame igahanwa ndetse ikanengwa bikomeye, nawe rero nkwifurije kuba intwari ikomeye kd ihora yambariye urugamba, haguruka duhangane n'ibibazo kuko ni byishi kd birakomeye cyane, uzirikane ko buri munsi ba Samson bavuka kd ba Muzatsinda barushaho kugenda bagabanuka, haguruka rero turwane, ubutwari buraharanirwa.
884 Nyandwi alphonse kelly, Ruhango
Sat, 18/Nov/2017, at 8.24 pm
"La vieille dame ", amateka y'umukecuru wo hambere atubwira ko yari Umuntu w'agaciro gakomeye, ku umusozi aho yabaga atuye yagendererwaga n'abantu b'ingeri zose, baba abakuze n'abato, abakuru bazaga baje gusaba impanuro z'ibyo babona badasobanukiwe mu bihe byabo naho abato bagakururwa n'imigani n'ibisakuzo yabasanganizaga ndetse n' uturirimbo tutagira uko dusa, muri make umukecuru wo hambere yari umuberabose, reka rero twigarukire ku uw'ubu, gusa kumuvugaho mfite ubwoba ko ndabitererwa amabuye, ark mu magambo make sinabura kumwita NYIRAKIGUNU aha nanone byumvikane ko atari bose, NYIRAKIGUNU w'ubu rero aho kuba igisubizo ku umusozi yabaye ikibazo, yuje gateranya abantu no gukwiza urwango rudakwiye, impanuro kuzimubarizaho bingana no kuganira n'umwana w'imyaka 5, nta mpuhwe yigiramo na nkeya, nta rugwiro ntan'akanyamuneza yigiramo, nako barabyoroheje bagira bati "AB'UBU... " nushaka kumumenya rero uzumve kd ukurikirane Mukecuru ZANINKA, uzamenya byose kuri bo, ark disi njye Nikumburiye :"La vieille dame ".
885 Noel Bamporiki, Akarere ka Nyamasheke
Mon, 13/Nov/2017, at 4.10 am
Nsigaye niyumvamo ko ibishoboka byiza byose nagerageza kubikora, numva inkomanga ku umutima ko nateshutse igihe kirekire none nkaba nshaka kuba undi, birashoboka ko nahemukiye beshi kd cyane ark nkaba niyumvamo impinduka, ndumva nshaka kwisubiraho ark bigomba ubufasha, abanyumva nimumbe hafi kd mumfashe kwicuza no gusaba imbabazi, ndumva nshaka kuba undi kd mushya, impinduka aho ziziye urazakira kd ukazishakira umwanya, nawe nahemukiye mbabarira nkusabye imbabazi, sinzasubira ukundi.
886 Alice Nyiramiryango, kamonyi
Fri, 10/Nov/2017, at 7.51 pm
Ni koko ngo ijoro ribara uwariraye, uwahuye n'ikibazo niwe umenya kukivuga kurenza uwakibwiwe, buriya erega n'umuhuza ahishe byishi kd azavuga byishi, Shema nawe rero kubw'uko wamenye ko ibibazo bibaho uzakomeze gutabara no kurengera ababirimo kugirango nabo bave mu makuba nkayo, Inyanja twogamo yo tuzirikane ko irimo imihengeri, tugerageze kugendera mu bwato bufite abasare bizewe kugirango tutazarohama, ndizera neza ko ntajimije kuko isi turimo ni iy'ibibazo kd tukaba dukwiye kubinyuramo kugirango tugere ku tsinzi.
887 Ntirenganya Denis, akarere ka Nyabihu
Thu, 09/Nov/2017, at 5.14 pm
Umutima ukunda ntiwihishira, niyo nyirawo yifashe urukundo ruramutamaza, ikibazo gihari ni kimwe ni ugukunda uwamaze gukundwa kd ubizi neza, bivuze ko uba uri gusenya ibyubatswe n'abandi kd baravunitse cyane kugirango babigereho, ese ubundi hagoye iki kugirango buri wese yiyubakire urwe rukundo ruzira, amakimbirane n'intonganya?, niko Karemanzi ko ubishatse utabura uwo ukunda kd utarambikwa impeta n'abandi wowe kumushaka bikunaniza iki?, nsubiza nkuteze yombi.
888 Harindintwari cyprien, kibirizi ya Nyamagabe
Thu, 09/Nov/2017, at 5.45 am
Iminsi iba myishi ark igahimwa n'umwe gusa ikindi kandi nuko ivuguta nta muvuba, uyu munsi wigira ikigenge ark ejo ikakumanura hasi ikagutsikamira ikaguhindura umucungugu wo ku ubutaka, igikwiye ni iki rero :kwiyoroshya no kwicisha bugufi, kubana neza n'abandi, kumva ko imbere y'abandi uri ubusa kd ko hari abakuruta beshi, kumva ko abatuye isi bose ari bamwe kd bagakwiye gutahiriza umugozi umwe n'ibindi byishi, twige kubana kurusha ibindi, twige kugira urukundo no kubana mu mahoro, twubake isi twifuza.
889 Jean claude Hakizimana, Ngororero
Mon, 06/Nov/2017, at 6.13 pm
Iyo umeze neza kd wumva utuje, jya usubiza amaso inyuma maze ushimire buri wese wagize uruhare mu kumera neza kwawe, uyu munsi rero birakwiye kd biranyuze kuvuga ko nshimira Musekeweya yo yamfashije kubona no guhitamo icyerekezo gikwiye cyo guha ubuzima bwanjye, ubuzima bwa beshi buri mu kaga n'amakuba atandukanye, ndetse beshi muri twe bemeye kugengwa nabwo maze buri munsi bukabakoresha ibidakwiye, niyo mpamvu rero uwagiriwe amahirwe yo kumenya uko abutwara kugirango yirinde ko bumugwisha mu bidakwiye ahora aterura ashima, nawe rero uzajye wibuka gushima kuko aho ugeze si ku bwawe, uzatere intambwe ijyana n'abandi kd uzajye iteka usubiza amaso inyuma ureba aho wavuye n'abagufashije kuva ahabi nkaho.
890 Emmanuel Nsengimana, Umujyi wa Kigali, akarere ka
Mon, 06/Nov/2017, at 6.09 pm
Ibyo yatekerezaga ko azageraho, ibyo yapangaga ko azakora, imishinga yose yari imuri mu umutwe, hamwe n'ibindi byishi bitandukanye yari afite muri gahunda byamubereye imfabusa kuko yigize nyamwigendaho akanga kugisha inama, guhuza n'abandi no gufatanya nabo, ingaruka zamujeho nuko yaje kubura byose nk'ingata imennye, wowe rero uracyafite amahirwe, uracyafite kwitekerezaho no kwivugurura kugirango ejo utazaba n'uwo wasekaga, erega ntawishwe no kunga ubumwe na bagenzi be, ahubwo beshi bazize kwihererana ibintu, nimugire kureba Kure no gukora ibibazamura mu ntambwe.
891 Muhizi vital, Kamonyi
Mon, 06/Nov/2017, at 5.08 am
Inzira tunyuramo ntiziharuye neza, nyamara duhitamo kunyura ibihuru hari imihanda ikoze neza kd izira ikibi cyose, ese ni kuki duhitamo kubundabunda kd twagakwiye kugenda twemye?, beshi basize ingo zabo, bajya gusenya iz'abandi kd nabo izabo zubakiye ku manegeka, byari kuba byiza niyo bagenda bagiye gufasha abari mu kaga, ark bagiye kubasonga, biragoye kwihanganira byose ark cyane cyane biragoye kwihanganira abantu nkabo, ntuzagire ikiniga uri kumwe n'abandi uzabasangize byose bashobora kuzagufasha bakakugarurira icyizere mu ubuzima kuko burya ngo ahari abantu ntihabura abandi.
892 Bimenyimana francois, akarere ka Ruhango
Fri, 03/Nov/2017, at 7.57 pm
Yego koko ngo ntaw'uhisha uwo ahishaho kd amwirebera neza, burya iyo uciye mu bibazo nibwo umenya gufata umwanzuro ukwiye, ese muzi ko abahinguranyabihe nka Mutanazi bageze hose, utabaye maso bazagucuza utwawe kd bakongerere ibibazo aho kubigabanya, buri munsi mu ubuzima duhura n'isomo ni nayo mpamvu buri munsi twiga kd tugategekwa gufata, ibyo tunyuramo rero bidutoza kuba bakuru mu bitekerezo kd tugafata n'imyanzuro tudahubukiye.
893 Nyiramiryango Alice, kamonyi
Fri, 03/Nov/2017, at 7.51 pm
Ni koko ngo ijoro ribara uwariraye, uwahuye n'ikibazo niwe umenya kukivuga kurenza uwakibwiwe, buriya erega n'umuhuza ahishe byishi kd azavuga byishi, Shema nawe rero kubw'uko wamenye ko ibibazo bibaho uzakomeze gutabara no kurengera ababirimo kugirango nabo bave mu makuba nkayo, Inyanja twogamo yo tuzirikane ko irimo imihengeri, tugerageze kugendera mu bwato bufite abasare bizewe kugirango tutazarohama, ndizera neza ko ntajimije kuko isi turimo ni iy'ibibazo kd tukaba dukwiye kubinyuramo kugirango tugere ku tsinzi.
894 Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo
Fri, 03/Nov/2017, at 12.05 pm
Igiti iyo kigiri gito kiba gitohagiye kigaragaza imikurire myiza, amababi yacyo ari meza kd giteye amabengeza, nyamara uko kigenda gikura kigenda gihindura isura n'imikurire igasubira inyuma, hari ubwo kigera hejuru kikagwigira kwa gukura bigahagararira aho, iyi mikurire y'igiti rero yagereranwa n'urukundo rw'umubyeyi ku mwana we, iyo umwana akiri muto ahabwa byose, agafatwa neza uko bikwiye, agateteshwa agakundwakaza ark nyuma uwari umwana ahinduka icyana, uwari imfura agahinduka igisambo kd binashoboka ko arengana, ababyeyi nkabo rero ntibagakwiye kuba bakigaragara mu rwanda rwa none, ubyara wese nabyare abo afitiye urukundo kuva ababyara kugeza yitahiye iwabo wa twese, nirwo rukundo dukeneye kd twishimiye.
895 Ngendahayo Theogene, akarere ka Nyaruguru
Fri, 03/Nov/2017, at 7.22 am
Uzi ukuri azagukomereho, ukora ibyiza niyirinde gucika intege, uhuza abavandimwe batongana nashyigikirwe uko bikwiye, kubaka umuryango nyarwanda bisaba imbaraga za beshi, ubwitange no kwihangana, niba ufite icyo wamarira abandi wikigayira ubuto bwacyo kuko buri wese atanga uko yifite, ntuzacike intege udasoje urugamba watangiye, uzakazanye kugeza ku isegonda rya nyuma ry'ubuzima bwawe bwose kd ndahamya neza ko uzatahukana itsinzi, gira umurava mubyo ukora mu gihe urimo gukora ibikwiye.
896 Cyprien Harindintwari, kibirizi ya Nyamagabe
Fri, 03/Nov/2017, at 7.10 am
Nashatse kugenda njyenyine ndayoba, Nashatse kwigendana nduhira nzira kd ntakibashije gusubira inyuma no gukomeza imbere, nibyo koko ngo ushaka kugenda wenyine arabage yifashe, uzahitamo gukora ibikorwa bitaguhuza n'abandi bizakunaniza kd ubure umusaruro, nyamara abahisemo guhuza imbaraga bageze Kure cyane ku uburyo wowe utabashikira, baguhamagariye keshi kwifatanya nabo ark uranga uba ibamba, nguko uko wasigaye inyuma y'abandi, ngiyo intambwe itava aho uri kd abandi bakigenda, nibyo koko inzira ntibwira umugenzi kuko iyo iza kuba imuburira uba warahisemo kujyana n'abandi.
897 Niyoyita agnes, Umujyi wa Kigali, Umurenge wa Kiga
Fri, 03/Nov/2017, at 7.09 am
Njya numva ko mbere mu banyarwanda bo hambere barangwaga no gushyira hamwe, guhuza imbaraga, gutabarana, kugobokana ku uburyo yewe ngo bageraga naho banywana amaraso bakaba bahanye igihango gikomeye kugirango batazahemukirana kd uwabirengaho icyo gihango kikamuhama, ni ukuri byari byiza kuko byatumaga abantu bihanganirana kd bakabana mu mahoro, hari imico imwe n'imwe rero ya kera numva nkibaza Impamvu yacitse nkaba nanakwifuza ko yagaruka, kuko kuri ubu usanga ubuhemu bwariyongereye kuko abantu nta gihango bagihana, nta kirazira tukigira tugenderaho kuko ngo kiriziya yaraziciye zose, nyamara twiyambuye umuco wacu wa kinyarwanda twiyambika ibyo ntazi none biraturyanisha buri munsi, ark nanone reka mvuge ko ibyo twahisemo aribyo twabonaga bitubereye kurusha ibindi kd byongeye ngo uko zivuze niko zitambwa.
898 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Wed, 01/Nov/2017, at 8.06 pm
Nyamara ngo Umuntu wisinjirije bigorana kumwicuza, biragoye kwigisha cg c guha impanuro uwavuniye ibiti mu matwi, biragorana guhana uwahanutse, inzira koko inyurwamo na beshi ark ni bake bazakubwira iherezo ryayo, abazakubwira ko iherezo ry'inzira ari munzu ntuzapfe kubumva kuko burya siryo herezo, gusa nanone birababaje ko ducika intege kd tukiri mu urugendo, duhanure abemera guhanurwa, tugire inama abemera kudutega amatwi, duhinge ubumwe aho butari kd tube umusemburo w'impinduka nziza.
899 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Wed, 01/Nov/2017, at 8.06 pm
Nyamara ngo Umuntu wisinjirije bigorana kumwicuza, biragoye kwigisha cg c guha impanuro uwavuniye ibiti mu matwi, biragorana guhana uwahanutse, inzira koko inyurwamo na beshi ark ni bake bazakubwira iherezo ryayo, abazakubwira ko iherezo ry'inzira ari munzu ntuzapfe kubumva kuko burya siryo herezo, gusa nanone birababaje ko ducika intege kd tukiri mu urugendo, duhanure abemera guhanurwa, tugire inama abemera kudutega amatwi, duhinge ubumwe aho butari kd tube umusemburo w'impinduka nziza.
900 Ndaruhuye olivier, Gatsibo
Wed, 01/Nov/2017, at 7.50 pm
Ni koko ngo abadapfuye barabonana, burya koko ibyishimo bizira igihe bishakiye, nanjye nzishimira ko Imana isubiriza igihe, UMUHUZA yongeye guhuza imiryango, izina niryo muntu koko, nawe rero ugifite ibibazo ihangane kd urangwe no gusenga, inkuru mbi zidusubiza mu bihe bitoroshye zibaho ark dufite umurengezi, dukomeze gusabirana.
901 Bamporiki noel, akarere ka Nyamasheke
Mon, 30/Oct/2017, at 7.58 pm
Hari ibyo wagirwagamo inama ibyishi ukabitera utwatsi, hari ubwo ababyeyi bakubwiraga bati mwana wanjye gira gutya maze ugaterura uti ko mwe nta vision muzi ibyo muvuga ni ibiki?, nyamara disi ubu usigaye wicara ukavuga uti iyo ngira ntya, ni nabyo kd koko kuko bavuze ngo iyo mbimenya yari ijambo, wavuniye ibiti mu matwi wanga kwakira iby'ingirakamaro ark ubu ugejejwe Kure no kwicuza, ni igihe rero kigeze ko wowe wafata iya mbere ugira inama abakigenza nkawe, ukabereka inzira kd ukirinda kubayobya, ni ukuri nugenza uko nawe uzabigororerwa.
902 Turikumwe Emmanuel, akarere ka Karongi
Sat, 28/Oct/2017, at 6.37 am
Burya koko hagati y'umuntu n'undi hari urunturuntu, aho Umuntu ari ntihabura ibibazo, biragorana ko ibyo bibazo bikemurwa mu uburyo bworoshye kuko buri wese aba yumva yarengera inyungu ze kurenza iza mugenzi we, nyamara hari ubwo usanga bari gupfa utuntu tudafashe ark ugasanga byageze Kure ku uburyo usanga hitabazwa n'abantu kugirango bahuze bene abo bantu, nyamara abantu dukunda gusiga inkuru mbi I musozi kd dusize inziza ntawabiduhanira, ese wowe uhagaze he?
903 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Fri, 27/Oct/2017, at 6.11 am
Kuko isi ituwe n'abantu bafite imico itandukanye, mu mibanire yawe nabo bazagutera igikomere ark nyine ukwiye kuzihangana kuko nyine uzaba uri ku isi, bazaguhimbira ibyo utakoze, bazakugerekaho byishi, bazakugaraguza agati, ark wowe ikiruta byose nuko uzagerageza kwihangana, uzagerageze kubaho nk'umusirikare ku urugamba, uzababazwe ark ntuzabereke ku ubabaye, bazakurushe imbaraga ark ntuzabereke ko unaniwe, ahubwo uzakazanye mu kwikomereza ibikorwa byawe by'iterambere kd ukomeza kubereka ko wowe ushishikajwe no kubana nabo, erega nibabona ko utitaye kubyo bagukorera bazacururuka, mbikwijeje mbihagazeho.
904 Mutwarasibo Patrick, Muhanga
Thu, 26/Oct/2017, at 7.53 pm
Beshi biyemeje kuba ba Gasenyamiryango, beshi birirwa bahimba ibinyoma ngo basenyere abafitanye ubumwe, ark c wowe wabikoze wungutse iki kuva wabitangira, warahinze c urasarura kuko wasenyeye mugenzi wawe cg hari intambwe yisumbuye wateye mu mibereho yawe?, wirirwa ubunza umutima uhangayikishijwe n'ubusa uhihibikanira iki koko??, wahinduye imico yo kubaho mu ubwumvikane muvandimwe!!!!, uzicuza.
905 Ngendahayo Theogene, akarere ka Nyaruguru
Thu, 26/Oct/2017, at 7.48 pm
Uwibwira ko ahagaze aritonde atagwa, wowe wibwira ko ari wowe munyabwenge gusa urashishoze neza kuko urasanga hari abakurenze beshi kd udateze no kuzashyikira, zirikana ko imitwe y'abantu itandukanye kd ntuzagereranye ubwenge bwawe n'ubwa mugenzi wawe kuko ntaho byahurira, gusa niba nawe imitekerereze yawe isa niya Zaninka cg c Bahizi, uri kwibeshya cyane, ubanze wicare utekereze maze uraza gusanga uri hanyuma y'abandi bose, nyamara ushatse waca bugufi ukabana n'abandi amahoro.
906 Muragijimana jean de Dieu, akarere ka Ngororero
Fri, 20/Oct/2017, at 8.47 pm
Nyamara burya ngo ubuzima ni nka camera, ibyo ukora byose burafotora bugasigarana amafoto, niba ukoze ikibi, uzirikane ko ubuzima bw'uwo ukoreye buzasigarana iyo foto kd bukazajya bukwibutsa uko muhuye ibyo wakoze, igikwiye rero wagakwiye kureka ubuzima bwawe bugafotora ibyiza gusa kugirango igihe uzahura n'uwo wabikoreye nawe azaziririkana iyo neza wamugiriye, haranira gusiga ifoto nziza kuko izakunezeza igihe nawe ubuzima bw'undi buzagufotora, gira neza uyu munsi kuko ejo si ahawe, ahubwo ejo nibwo uzakenera kugirirwa neza.
907 Nyendahayo Theogene, akarere ka Nyaruguru
Fri, 20/Oct/2017, at 8.17 pm
We waje neza yaje ari mahoro, we waje neza yaje ari rukundo, we waje neza yaje ari umuhuza uje guhuza imiryango ifitanye ibibazo, yagwatiriwe n'amakimbirane, yuje urwango urugomo n'ubwikunde, we waje neza yaje ari igisubizo mu bandi aho kwisanga ari ikibazo mu umuryango, yakiriwe neza kubera uko yaje, yahawe ikaze kd ahabwa n'agaciro kamukwiye, arubahwa igihe cyose kuko yicisha bugufi kd akumva abandi, afasha imbabare uko abishoboye kd akagerageza kumva akababaro kazo, ni Umuntu mwiza aho anyuze hose kd agerageza kumva bose, maze rero nkwisabire :nawe uzabe Umuntu mwiza kd usuhuzwe na bose, ndagusabye uzabe Umuntu mwiza.
908 Gatera Joseph, Umujyi wa Kigali, akarere ka Kicuki
Thu, 19/Oct/2017, at 9.49 pm
Gukurana uburyarya, kurangwa n'ikinyoma, kwemera uburyarya bwawe bukaguhindura igisambo, gucurikwa umutima ukabura ubwitekerereza, kuba nyiranjya iyo bigiye hamwe n'ibindi byishi bitandukanye bidahesha nyir'ukubikora agaciro ni ibiguca mu bandi ukaba ikivume mu bavandimwe, umugambanyi, ugacibwa kd ugahezwa mu bawe kuko wakuze bunyamaswa, ese birashoboka ko umwana warezwe neza, agatozwa imico ikwiye umunyarwanda nyawe, akerekwa ikibi kd akabwirwa ububi bwacyo yabitera umugongo akayoboka inzira mbi?, none se ni kuki hirya no hino usanga higanje abantu nka Bahizi, barabuze urukundo rwa kivandimwe kd bafite abavandimwe beza?, ikigoranye ni ikihe kugirango Umuntu Abe ukwiye kd ubereye abandi?, icyo dusabwa gukora ni iki kugirango tugire isi nziza kd izira ibikombe n'utununga tw'imisozi twuje ikibi?, igikwiye cyose tukigire intego zacu za mbere duharanira kwesa kd duharanire kubaka aho gusenya.
909 Hashakimana Philemon, Umurenge WA Nyabimata, akare
Thu, 19/Oct/2017, at 9.30 pm
Urugomo ni iki, ni igihe uhohoteye Umuntu ukamugirira nabi ntacyo agutwaye, ukaba wamuteza kugira ibibazo runaka kd bimukomereye mu ubuzima akabikorerwa ari umuziranenge, umwere ndetse ntan'uwo yasagariye, twese turi abantu kd dufite umubiri, none c Umuntu aramutse aguhemukiye kd wowe uri umwere kuri we wakora iki?, ndahamya neza ko byakubabaza cyane, kukuziza ko uri uwo ku umusozi runaka, kukuziza ko uri uwo mu bwoko runaka, kukuziza icyo uricyo byose ni Urugomo Umuntu akorerwa kd bikamubabaza cyane, ese uramutse ukorewe nk'ibya Kambale wakwiyakira ute?, nimucyo rero bavandimwe duharanire kuba abantu batandukanye n'inyamaswa, dushake ubumwe aho kwimika ikidutanya, twishakemo urukundo kurusha byose nibwo isuka ihinga izasaza bakagutiza, ijerekani imenetse umuturanyi akakurwanaho, kd warwara ukavuzwa, duturane tudatongana.
910 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Thu, 19/Oct/2017, at 6.20 am
Ikizwi cyo biragoye cyane ko ikinyoma cyahabwa icyicaro kabiri, uragifumbira, ukakibagarira, ukacyuhira kugirango gikunde kigerweho ark nkubwije ukuri ko utazabeshya ubugira 2, burya kd ngo abahinzi bajya inama n'inyoni zijya izindi Bahizi na Zaninka ntimwibwire ko arimwe banyabwenge kurusha abandi kuko icyatumye abo mwashukaga ngo musange umuvuzi wa kinyarwanda banga kizatuma n'ubu batahura amayeri yanyu, bijya binshimisha cyane iyo umunyabinyoma akozwe n'ikimwaro mu gihe atamarijwe mu uruhame kd mbere yarerekwaga ukuri ark akaguca ku uruhande namwe rero mwizere ko muzamwara kd muzakorwa n'isoni zizira insobeke.
911 Uwitonze Eupharasie, Umurenge WA Gasaka, akarere k
Mon, 16/Oct/2017, at 7.04 am
Iyo inda isumbye umutima nyirayo arya inshuti akarya nubucuti kd bigashira adahaze, abateye nka Bahizi ni beshi, abashyize inda imbere kurusha ibindi byose ntaho batari, abemeye kwitwa ibisambo ark bakumva nta pfunwe bagaragara umunsi ku umunsi ark rero, umunsi uzaba umwe, ndabizi neza ko igihe kizagera ugasaba uwo wimye kimwe nkuko wimye uwaguhaye, ibyo ukora byose jya wandika hato utazavaho wibagirwa, ukibwira ko wakoze neza kd nta cyiza kigeze kikuranga.
912 Bimenyimana francois, akarere ka Ruhango
Mon, 16/Oct/2017, at 6.20 am
Abaganga Dushima Imana ko yaduhaye kuvura indwara zitandukanye bityo dufatanyije nayo tukagerageza gukura ubuzima bwa beshi mu kaga kd bari bageze Kure, nizere keshi twishima iyo tubonye dusubije kubaho uwari umaze guta icyizere cyo kubaho abona ko byose birangiye, ark rero Mana reka nkwisabire ikindi kintu, nibyo koko waduhaye kuba abafasha bawe, none watwongereye imbaraga n'ubumenyi byo kuvura indwara yadutse muri iki gihe, maze nayo ikajya ivurirwa kwa muganga byaba ngombwa tukayibonera n'urukingo rwa burundu, ni ukuri indwara y'urwango mu bantu iriyongera buri munsi, irasenyera abavandimwe, irateranya abadakwiye gushwana, iricisha bamwe ikanyagisha abandi, Mubyeyi mwiza rero twongerere ubushobozi bwo kuvura iyi ndwara, duhe kubanisha abantu mu mahoro no mu urukundo nibwo tuzanyurwa birushijeho, duhe koroherana Mubyeyi udukunda.
913 Turikumwe Emmanuel, akarere ka Karongi
Sun, 15/Oct/2017, at 2.14 pm
Kuryama nkasinzira nkarota ntibikwiye kunyibagiza ko hari abandi babuze uko baryama, yewe ndetse banaryama bakabura ibitotsi, kurya nkahaga ntibikwiye kunyibagiza ko hari abandi babuze ibyo barya baba bari kwicira isazi mu maso, kuba ufite ababyeyi ntibizakwibagize ku hirya iwanyu mu baturanyi hari imfubyi ku babyeyi bombi iteka zihora zigunze, ese aho ujya uzirikana ko ibyishimo byawe aribyo kababaro k'abandi?, guhaga kwawe ariko gusonza kw'abandi?, ntuzibwire ko ubuzima bwose ari bumwe nkuko igiti cyose kiguye kivuza induru, hari abababara bakarenzaho, abatotezwa bakanuma, abasonza bakizirika umukanda, ntuzemeze ko Umuntu wese useka aba yishimye, ese uyobewe ko hari na ba Nyamusekana imbereka?, icyo dukwiye kwimika rero ni ukuba ba magirirane, uruganda rwenze umutobe ntirwawengeye abishoboye gusa nta ntaho nikora yawusomaho kd nawe wawuguze ugashira inyota ukanishima, none c ubwo twabuzwa n'iki gufatanya?, duhe agaciro gakwiye Umuntu tureke kumugereranya n'ibitagira umumaro.
914 Mbarushimana Aphrodice, Cyahinda, Nyaruguru
Sun, 15/Oct/2017, at 11.17 am
Ese ko uhiriwe n'abazimu agirango yarushije abandi kuraguza, uhiriwe n'ibisazi we yibwira iki, abantu barisarisha bikabakundira kubera ubusambo, ubwambuzi n'ubwikunde, nyamara numva bavuga ko biryoha bisangiwe, ahhhaaaa ni koko ngo nta buvandimwe bukibaho, nta babyeyi nyabo bakibaho, umubyeyi asigaye arya abo yibyariye, umwana aragambanira abo bose rimwe, umwana arica umubyeyi, umubyeyi aragambanira umwana..., harya ubwo turagana he, dufite uwuhe mugambi, turiruka ku biki bituma tuba inyamaswa, ndababwiza ukuri ko atari ba Bahizi na Zaninka gusa tubonaho imyitwarire nk'iyo kuko I Rwanda hose ibi bireze, Umuntu yirengagije Ubuntu yagiriwe maze we arahemuka, niba ibyo mbona nawe ubibona ubona tugana he?, njye nta gisubizo mfite, ahubwo nuzuye ishavu n'agahinda.
915 Patrick Mutwarasibo, Muhanga
Sun, 15/Oct/2017, at 7.19 am
Kwiga ni byiza kuko bigirira akamaro nyir'ukwiga bikakagirira n'imbaga nyamwishi ndetse n'igihugu muri rusange ark rero ayo mashuri mwiga atigisha urukundo, ntiyigishe amahoro, ntiyigishe ineza no kwicisha bugufi njye ndayanenga, Kugira amafranga nibyiiiiiiiiizaa kuko bituma ubasha kwikenura mu bibazo byishi bitandukanye kd ukanabikemurira abandi ark rero ayo mafranga atarimo kubaha, ntabemo kubana, ntabemo gufasha abatishoboye n'abarwayi, ntabemo ibikorwa by'urukundo n'impuhwe ni mafranga nyabaki?, ese amafranga yarwaza Umuntu mu gihe atabanye n'abandi, amafranga c yakuganiriza mu gihe uri wenyine irungu ryakwishe?, ark reka mbabwire amafranga yo ubwayo yakugambanira akagucisha umutwe maze agatuma wibagirana kd ukagenda ukenyutse, amafranga dutunga nadufashe kubana n'abantu, amashuri twiga nituyafatanye no Kwiga urukundo, amahoro n'ubumuntu, duharanire kugira imitima itari amabuye, ahubwo yiyoroshya ikumva buri wese, urukundo rutagira urubibi nirutuganze mu mitima.
916 Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru
Sat, 14/Oct/2017, at 7.34 pm
Umwanya nataye buri gihe ndawicuza, inzira nanyuze zidakwiye mpora nzicuza, ibyo nabagamo bitampesha agaciro buri gihe iyo nicaye mbitekerezaho maze nkigaya, nataye igihe gihagije mu bidakwiye, nicaye umwanya munini w'ubusa ntacyo nkora cyiza kd bizwi neza ko igihe cyatakaye kiba kitakigarutse, uyu munsi wa none ndashima, ndashima ko iminsi ari imwe isa ark idahwanye, I Rwanda haragahora haza abanyamahoro nka Labenevolencya, amatwi yanjye yabafunguriye imiryango nyamishimira Imana, Umutima wanjye wabakiriye neza, nuko wari uzi icyo muzawumarira, mbere nababwiza ukuri ko ibya Musekeweya bitari bimfasheho namba, numbaza uko natangiye kuyumva ndakuburira igisubizo ark numbaza icyo nayikundiye ibisubizo bizaba byishi, bikubiyemo ibyo nawe uzasanga ku umusozi iwanyu, ndahamya neza ntashidikanya ko ntazongera kwicuza ukundi, byishi bibi byantwaye nabiteye umugongo kd nawe nkwifuriza kuba uwisuzuma.
917 Nyendahayo Theogene, akarere ka Nyaruguru
Sat, 14/Oct/2017, at 4.43 pm
Icyo namenye mundusha nicyo naje kubashakiraho, namenye ko mundusha amahoro kd mugatanga urukundo none niyo mpamvu niyemeje kubakurikira, nzakora byose muntoje ark nanjye ngire iyo mpano yo kugaba ibyiza biruta byose, nzaharanira ko nzemera kuba umwana kd nari mukuru kugirango mfite nk'umwana, nzakurikiza imico yanyu uko bikwiye kugirango nzatahane impamba yuzuye mubyo nzaba naraje guhaha, nzaharanira kuba uwo mushaka kd niringira ko ugushaka kwanyu kuganza ukwanjye kuko njye ibyo nshaka siko byose bingirira akamaro cg c ngo bikagirire n'abandi.
918 Umuhoza Clementine, akarere ka Rubavu
Sat, 14/Oct/2017, at 4.37 pm
Niwurira igiti kirekire ukagera Kure yacyo hashoboka, uzahindukize amaso urebe hasi maze utekereze uburyo ugize ibyago byo guhubuka wamera, uzatekereze kd ko bibaye ngombwa ko usimbuka uburyo wamera ugeze hasi, ndabizi uzahita utekereza ku gaciro k'ubuzima n'impamvu wagakwiye kubukunda ark nyamara keshi na keshi uzagenda ugaragaza ko ubuzima bukuraje ishinga ari ubwawe gusa, ni keshi wanyuze ku bantu bakoze impanuka yewe ndetse harimo n'abitabye Imana ark ukavuga uti biriya ni ibisanzwe, ni keshi wanyuze ku ndembe zikomerewe n'ubuzima ark ukikomereza uvuga ko ntaho batarwara, ark c reka nkubaze :kuki wowe uyu munsi uri muzima nta kibazo cy'uburwayi ufite?, kuki buri munsi ugenda mu binyabiziga ark ukaba utarakora impanuka na rimwe?, ibi byose ubona bica ku uruhande ark ntujya ubyitaho, nukunda ubuzima, ntuzakunde ubwawe bwonyine, ntuzakunde ubwa mugenzi wawe kuko hari akabari runaka muhuriramo ahubwo uzabukunde kuko ubwe bumeze nk'ubwawe, uzaharanire iteka kugira intambwe iterwa igashimwa n'abandi nibwo uzagendana akanyamuneza aho uzanyura hose.
919 Kabera Eugene, Ruhango
Sat, 14/Oct/2017, at 4.08 pm
Zirikana ko nta kintu na kimwe ufite muri iyi si, ibyo ubona byose bigukikije birahita bikagenda, urukundo rwonyine ubitse mu umutima wawe nirwo uzasigarana iteka, ngaho rero wowe iga kubana n'abandi iga kugira urukundo niba utarwifitemo kd ugerageze kwiyoroshya, gira kwihangana mu bibazo uhura nabyo ark kd wige no gutanga imbabazi haranira kuba Umuntu unyuze bose nubwo bigoye kuko ngo ngo ntabyera ngo de kd ntiwabasha no kunyura bose kd nanone kubaho utabangamye byashoboka.
920 Ndaruhuye olivier, akarere ka Gatsibo
Fri, 13/Oct/2017, at 8.56 pm
Mu Rwanda kimwe hose no ku isi nta bandi bantu batinyitse nk'abasirikare, kabone yewe nubwo baba batitwaje intwaro, ark buriya nyabusa ntawubarusha kwitonda, kugira neza no kwicisha bugufi, ese ni kuki abatinyitse aribo biyoroshya ark twe turi ba ntacyondi tukizamura hejuru?, nyamara abiyoroshya nibo bazazamurwa maze abishyira hejuru nabo bakamanurwa, byaba byiza twicishije bugufi, tukabana na bose neza mu mahoro, tugaharanira icyiza, maze ifi imwe irobwe mu mazi ikagabanywa imbaga nyamwishi uko bishoboka, erega ngo ahatari umwaga uruhu rw'urukwavu rwisasirwa na batanu, twe c tubura iki?
921 Ntirenganya Denis, akarere ka Nyabihu
Fri, 13/Oct/2017, at 8.42 pm
Ni ibikorwa byanjye bigaragaza uwo ndiwe, ureba ibyo nkora, akumva ibyo mvuga, ahita amenya aho ambariza n'uwo ndiwe, byaba bibabaje rero ndamutse ngaragarira mu ndorerwamo y'ikibi, ese aho nyuze bamfata bate, aho sinambuka bagakinga?, ese sinaba mpita bakandyanira inzara?, muri bagenzi banjye se tubanye dute?, aho sinaba ndi ikibazo kd nari nkwiye kuba igisubizo?, ndakeka nkwiye kwisuzuma, niba ndi mubi ndashaka guhinduka, wowe c uhagaze he?
922 Manirakora fabien, Kabagari ka Ruhango
Fri, 13/Oct/2017, at 6.32 pm
Umuhigi w'ishyari afuhira abandi bahigi kd ishyamba ryo guhigamo ari rigari n'inyamaswa zose guhiga zuzuye ishyamba, aho kugira ishyaka ryo guhiga, agira iryo kurwanya bagenzi be bityo agataha nta muhigo ajyanye, abo nibo ba ntamwete batuma kuvoma bakazana ibirohwa kd batabuze amazi, abo ni ba Gafarasi bajyenda bagiye guhahira urugo ark bakanezezwa no gucuruza amagambo naho umuhaho wo wajya, sinkwifurije kuba nta mwete, sinkwifurije kuba Umuhigi w'ishyari, nkwifurije guhuza n'abandi imbaraga mugakora mugatera imbere kd mudasiganye
923 Noel Bamporiki, Akarere ka Nyamasheke
Fri, 13/Oct/2017, at 6.37 am
Niba utaramenya ko umwana ari nkundi, kuko n'umubyeyi yise umwana we BOSENIBAMWE, ukaba utaramenya ko urwango mu bavandimwe ari nka Cancer idakira mu magufwa, bizakugora kubanisha abawe, Urukundo rw'umubyeyi ntiruvangura, umubyeyi mwiza ni ugira urukundo kd agakunda bose kimwe, yirinda gutonesha bamwe ngo asige abandi kuko yaba ari kubazamuramo ishyari hamwe n'urwango rutazabashiramo, ahorana kd umugambi n'intego byo kurinda abe icyabahungabanya cg c kigatuma bangana, nawe Zaninka rero ibi nibyo uhamagariwe garagariza abana ukuri utaguciye inyuma kd uharanire gukomeza kubabakamo ubumwe butabatanya, uratonesha Bahizi ark uzirikane ko igiti kimwe atari ishyamba, Mubyeyi mwiza garuka ku isoko ya Kibyeyi.
924 Nyandwi alphonse kelly work mu Ruhango
Fri, 13/Oct/2017, at 6.31 am
Sinagize amahirwe yo kumenya Umuntu icyo aricyo kuko ni Nyamusekana imbereka, nasanze ari mwiza kd ari na mubi, Umuntu yakugambanira kd yanagutabara, yakugirira neza kd yanakunyagisha, uwo mwumvikana uyu munsi ejo yaguhinduka, uwo musangira none ejo yakubikira ifunguro, uwaguhaye akazi uyu munsi ejo yakakwirukanishaho utabikeka, yewe nibyo koko ngo Umuntu ni mugari, niba ugize amahirwe yo kumenya Umuntu naguhemukira ntuzihorere kuko azaba akoze ibiri muri kamere ye, gusa nanone uzamwereke ko atakubaniye kd ubimubwirane umutima mwiza.
925 Harindintwari cyprien, kibirizi ya Nyamagabe
Thu, 12/Oct/2017, at 4.19 pm
Ese wari uziko iyo inyoni ari nzima irya intozi ariko iyo ipfuye nazo zirayirya kugirango zibashe kubaho....ibihe bishobora guhinduka mu kanya gato...ntuzagire uwo usuzugura cg ngo umukomeretse mu gihe cyo kubaho kwawe. Ushobora kubikora uyu munsi ariko jya uhora wibuka ko ibihe bikomeye kukurusha. Tekereza kuri iyi mvugo-shusho: igiti kimwe kifashishwa mu gukora za miliyoni z'imyambi y'ikibiriti, ariko iyo igihe kigeze umwambi umwe gusa utwika miliyoni z'ibiti bigize ishyamba. Twese byaba byiza tuyobowe n'iri jambo" Wiringire Uwiteka n'umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe." Ntugatuze mu kugira neza kuko ejo si ahawe, ibi mbikubwiye ntisize, sindengeje ingohe kd wowe uri nka Gafarasi, Samson, Bahizi n'abandi nkabo
926 Vital Muhizi, akarere ka Kamonyi
Wed, 11/Oct/2017, at 9.29 pm
Numara kuzirikana kd ukamenya ko isi ya none itagikeneye ukuri ahubwo yimitse ikinyoma, ndabizi ko uzahindura imyitwarire maze ugatangira kurwana nayo, ndabizi ko aho nawe utuye umunsi ku umunsi uhura n'abantu batandukanye, abapfa ubusa, abapfa imitungo kd ari abavandimwe, hamwe n'ibindi byishi bidindiza iterambere ry'imibanire myiza kd ikwiye, ark rero nagirango nkubaze, nkawe ubwawe kd ukaba ukunda amahoro, ubona hakorwa iki kugirango ubuvandimwe bube aribwo buba inganzo y'ururimi rwa buri wese mu magambo amusohoka mu kanwa?, kuki muri iki gihe ikibi cyahawe agaciro mu miryango yacu, tukagisasira, tukagisegurira, tukanacyorosa?, Nyarukira hirya ku umuturanyi muganire kuri ibi, igisubizo muzafata nanjye uzakisangize kuko kizangirira akamaro gakomeye.
927 Karonkano Nyamagabe Pascal
Tue, 10/Oct/2017, at 3.22 pm
Nikundira inyoni za mu gitondo kuko ziririmbira ababi n'abeza, nikundira akazuba ka mu gitondo kuko gasusurutsa abishimye n'abababaye, nkunda imvura kuko igwa mu mirima y'abanyabyaha n'intungane, izuba naryo narigize inshuti kuko ricana ku bashonje n'ibifite, kiberinka iranyura kuko ifasha ba basaza b'inama nyishi na ba bakecuru b'impanuro guhanura no guhugura urungano ku umugoroba utuje Sintinya inyamaswa kuko niyo yakurya iba yabanjye kukwihisha , Ark c aho urabizi buriya ntinya Umuntu birenze kuko yuje uburyarya n'ubucakura bwishi, sininya ibikorwa bye bibi ahubwo ntinya umutima mubi agira wo utuma ahemuka (akica, akiba, akaroga, akangana, akarwana ) kd akumva ko abaye intwari kubera ibyo bikorwa bibi yakoze, nyamara ukora ikibi ukishima ark ntuzirikana ko nawe bizakubaho, ese ntubizi neza ko isi idasakaye nawe imvura izakunyagira? Nibyo koko ngo umukobwa usigaye mu urugo ntakwiye guseka uwagiye kuko ni umuruho wa bose, ni kuki wishimira guseka abari mu makuba kd uzi neza ko nawe uri musi y'ijuru? Ngo indakenga yoroha iroha, wowe rero urababaje kuko utigiramo no gukenga ko nawe ikibi kizakubaho, umeze nk'utagira umutima, uteye nk'igiti cyumiranye ark kikaba kigihagaze I musozi, gusa urababaje. Koko se warabyemeje pe ngo umwana w'undi umufashwa n'akatsi?, nyamara nawe uwawe ntikamurenga, urashishoze kuko aho wicaye hahoze hicaye abandi, nurerera abandi nawe ejo bazakurerera. Erega ntibikwiye ko twimika ikibi, mbere byajyaga bivugwa ko iyo ishyano rigutanze uryerekera, nyamara njye mbona atari ko biri ahubwo rigusanze warihunga, none dore wowe urimika ikibi kd uzi ko kidakwiye, birababaje. Burya rero biragoye ko uwambaye umwambaro w'urugamba yishima nk'uwambuye atabarutse, ese ko urugamba twambariye ari urwo kugaba no kugarura amahoro, mbere y'uko tururwana kd hakaba hari abarwamburiye barutsinze, wowe uyobejwe n'iki kd mbona warahawe umwambaro ukwiye?, mbwira nkuteze yombi. Ni ukuri mbabarira ndabizi navuze byishi kd utishimiye KARONKANO Pascal sinari ngambiriye kugukura Umutima cg c ngo ngucire urubanza, Nakwibutsaga ko twateshutse ku nshingano kd Twiyambuye umwambaro w'urugamba tutararutsinda Ngwino dukomeze twambare, niduhuza umutima tuzatahukana itsinzi Nzahora nzirikana, irinde gupfubirwa n'amaso kuko yakwereka ingwe. KARONKANO NYAMAGABE PASCAL, UMUBIBYI W'AMAHORO ITEKA
928 Ntirenganya Denis, akarere ka Nyabihu
Tue, 10/Oct/2017, at 2.36 pm
Ni ibikorwa byanjye bigaragaza uwo ndiwe, ureba ibyo nkora, akumva ibyo mvuga, ahita amenya aho ambariza n'uwo ndiwe, byaba bibabaje rero ndamutse ngaragarira mu ndorerwamo y'ikibi, ese aho nyuze bamfata bate, aho sinambuka bagakinga?, ese sinaba mpita bakandyanira inzara?, muri bagenzi banjye se tubanye dute?, aho sinaba ndi ikibazo kd nari nkwiye kuba igisubizo?, ndakeka nkwiye kwisuzuma, niba ndi mubi ndashaka guhinduka, wowe c uhagaze he?
929 Nyandwi alphonse kelly, Akarere ka Ruhango
Tue, 10/Oct/2017, at 6.52 am
Umusirikare ku urugamba ahorana itsinzi mu bitekerezo, arwana afite icyizere ko azatsinda agatahukana ishema, ntacika intege ararwana kugeza ku isegonda rya nyuma ry'ubuzima bwe, natwe rero turi abasirikare ku urugamba rw'amahoro, duhanganye n'umwanzi ukomeye kd tugomba gutsinda kugirango tugere ku ntego, hirya hino hari intambara nyishi, hari amacakubiri mu miryango, hari umwiryane n'urugomo, hari amatiku no kugira nabi, ngibyo ibyo dufite kurwana nabyo, ngurwo urugamba rukwiye kuturaza ijoro n'amanywa, reka dushyiremo imbaraga tuzatsinda, dufatanye tuzagera aheza.
930 Alice Nyiramiryango, kamonyi
Tue, 10/Oct/2017, at 6.31 am
Dushobora guhuza imbaraga tukubaka byishi, dushobora kd gusenya byishi kuko duhuje imbaraga, amaboko yacu niyo yubaka kd ninayo asenya, gusa na none twibuke ko ari ibikoresho kuko turatekereza maze tukayabwira tuti gira gutya, birababaje rero kuba twarahawe amaboko ngo tuyubakishe none tukaba tugeze Kure mu kuyasenyesha no kuyakoresha ibidakwiye, tureba Kure mu gupanga imigambi mibi, tureba Kure mu kwimika ibibi, turakataje mu guhemuka, turi intyoza mu cyaha, ese iherezo ni irihe?, umurage ku bacu ni uwuhe?, ingororano kuri twe ni iyihe?, bingoye kubisubiza nawe mfasha dushakire hamwe igisubizo gikwiye.
931 Harindintwari cyprien, kibirizi ya Nyamagabe
Mon, 09/Oct/2017, at 6.34 am
Amazi meza kd ashoka arangwa no kutagira umwanda, ntagira ibara, ntagira impumuro, buri wese iyo ayanyweye amumara inyota kuko ayanywa yizeye isuku yayo, ese habura iki ngo nawe wibere nk'ayo mazi ashoka, ni kuki abantu batishimira kwicarana nawe ubaha ku byiza weze kugirango nabo bibagirire akamaro?, nyamara wasanga wari uwo kubera abandi igisubizo ark ukaba waranangiye umutima, wasanga wari kubera abandi isoko nzira ntenge yo kuvomwaho Amazi meza none wahisemo kwigira ikidendezi cyuje umwanda, tugutegerejeho ko ugiye kutubera isoko ituvuburira Amazi amara inyota kd azira umwanda.
932 Jean baptiste Mbonigaba, akarere ka Kamonyi
Sat, 07/Oct/2017, at 5.37 pm
Iyo ushaka kugera Kure ujyana n'abandi, ikindi kd iyo ushaka kwihuta ujyana n'abandi, none c reka nkubaze :muri ibi byose ko ari ingenzi wahitamo ikihe?, reka nkugire inama burya uzishimire kujyana n'abandi kuko ushobora kwishimira kugenda wenyine ark ukananirwa utageze iyo ujya, fatanya n'abandi mu urugendo rwo gukora ibyiza muzagera Kure kd mwihute ntuzigire nyamwigendaho kuko wazagwa mu nzira ntaho ugeze kd ntiwazabona abahagukura, hitamo neza.
933 Mutangana jeremie, Gacurabwenge ya Kamonyi
Fri, 06/Oct/2017, at 5.29 pm
Ahaaa, yewe nimugurishiriza mu gaseke, mukagurisha mudasinyiwe, mukazinzitiranya abavandimwe ntibimenyekane, nanjye kuyo muzaba mwagurishije nzabongereraho andi :muri iyi si abantu beshi bibwira ko aribo bazi ubwenge bonyine nyamara ntibajya bazirikana ko ngo umutwe umwe wifasha gusara, ibindi byo ni nta mugabo umwe, Zani nawe ntiwagakwiye kurushwa ubwenge n'umwana wibyariye ngo agukoze isoni kd uzamware wenyine, ibyo nkubwira bizakubaho kd uzahakura isomo, gusa sinabura kukubwira ko uri umubyeyi gito kd udakwiye iryo zina ryo kwitwa umubyeyi kuko usebya abandi babyeyi bizihiwe n'abo bibarutse.
934 Nsengimana Emmanuel, Umujyi wa Kigali
Fri, 06/Oct/2017, at 5.19 pm
Icyo numva cyiza kurusha ibindi ni urukundo, ikinyura Umuntu kurusha ibindi ni ukuba abanye neza n'abandi yiyumvamo ko ntawe bafitanye ikibazo, ni intambwe itagoranye kuyitera kuri buri wese kugirango abane n'abandi amahoro, bisaba ubushake gusa kd ukaba uri Umuntu utagira inzika, ukaba uri Umuntu ukunda kwishima, ukaba uzi gutanga imbabazi no kuzisaba, iyo ushoboye ibi byose ibindi birizana, nawe rero gerageza kureba aho uhagaze, niba ibi utabyujuje ubyishakemo kuko birashoboka, haranira kubana n'umutima utuje utagushinza icyaha, uzahora ukeye ku umutima no mu bitekerezo .
935 Emmanuel Nsengimana, Umujyi wa Kigali
Mon, 02/Oct/2017, at 6.02 pm
Nari naratojwe kunyurwa ark umutima ugeraho ukantenguha, akanyamuneza ndakagira ark hari ubwo ntungurwa no gusanga nibitsemo urwango rutagira ingano, ibyishimo ndabigira ark njya ntungurwa no gusanga naratwawe n'umubabaro, kuganira ndaganira ark rimwe na rimwe nisanga naheranwe n'ubwigunge bukabije, gusabana ndasabana ark ntibijya bibura ko ntwarwa n'urugomo rukabije, muri make ubuzima bwanjye ni akazuyaze, mu umutwe wanjye harimo byishi kd bikambera inzitizi zo gutera imbere mu urukundo no kugirira ineza abandi, niruka nshaka gusiga ibinyurakaho ark ibinyirukamo nabiburiye umuti, aho nikinze imvura hose nsanga hava, aho nugamye izuba nsanga ari ku mbuga iryuje ryose, aho nshakiye umutuzo niho nsanga urusaku rukabije, iyo nshaka kuba njyenyine nibinkundira nisanga mu mbaga nyamwishi, iyo numva nshaka kuba ndi hamwe n'abandi nisanga ndi njyenyine, nibyo koko ibi bigaragaza ko ubuzima bwanjye buri mu kaga, bukeneye umujyanama Uhoraho kd w'inararibonye, njya nisanga mu bibazo byishi ark nkabura uwo kubyereka ngo abimfashemo, nisunze beshi barantenguha ark ubanza igihe ari iki cyo kubona ibisubizo, numvise ko ukorera ku Kimihurura ark nasanze ugera mu gihugu cyose, nanjye rero kuko aho nicaye uhagera nkuhisemo nk'umuyobozi w'ibitekerezo byanjye, mpa icyerekezo gikwiye wowe Mubibyi w'amahoro Musekeweya nziza.
936 Jean claude Hakizimana, Ngororero
Mon, 02/Oct/2017, at 7.44 am
Ngo rugira ayarwo (urwo ni urukundo ), beshi bo bazakubwira ko batazi icyerekezo cyarwo, bamwe bati Rwihanganira byose, abandi bati Rubereyeho gutesha umutwe gusa, Rurababaza kd nanone hari abo Runyura ubuzima bwabo rwose, mu gihe abantu baba bitegura kubana, ntawakwereka uruhande rwe rubi, ni ibyiza gusa yewe ukavuga uti umutagatifu ari aha, ark c nyuma yo kubana zisenyuka zimaze kangahe?, uwari Umuntu ahinduka igisimba, akarangwa n'intonganya, ya mico mibi ye yose aba abonye urubuga rwo kuyigaragarizamo, muri make urukundo ni uburyarya gusa, uzasanga urwo ku mayaga arirwo rw'i Bwanacyambwe, uzasanga urwo mu kinyaga arirwo rw'i Busanza, uzasanga urwo mu ubuyenzi arirwo rw'i Bufumbira kuko hose uzarusangamo ibyiza n'ibibi, abarambagizanya rero nimureke amagambo yuzuye uburyarya, nimube abanyakuri kd mwigaragaze uko muri bizatuma buri wese amenya byimazeyo uwo baganira maze afate umwanzuro azi neza ko adahubutse, ukuri kubarange.
937 Mutangana jeremie, Gacurabwenge ya Kamonyi
Fri, 29/Sep/2017, at 3.15 pm
Ubusanzwe sishyigikira ikosa, Dore ko rimwe na rimwe Umuntu akosa abitewe n'undi kd akabona ko igisubizo cyari gikwiye ari ugukora ibyo yakoze, yego nibyo Gasore warahemutse Ark c ni inde wabiguterera ibuye?, ni inde wavuga ko waciye inka amabere?, ni inde wavuga ko wakoze ibidakwiye?, ndaranganyije amaso n'amatwi muri beshi sanga nta numwe ukubaraho ikosa, ikosa ryakozwe n'utagira umutima ukwiye, utagira urukundo n'ubumuntu, uwiyemeje kuba bimbwiye iki?, uwiyemeje guhemuka akaramuka, Gasore humura nturi wenyine, wakoze ibyo buri wese yakora kd uwahemutse niwe uzahorwa ayo makosa,
938 Ntirenganya Denis, akarere ka Ngororero
Thu, 28/Sep/2017, at 8.27 pm
"Manyo, ntutungurwe nuko nyinze, abahinguranyabihe tugira amahame tugenderaho... "erega si manyobwa ubwirwa wenyine kuko nawe upfusha ibyawe ubusa ujya kuraguza urabwirwa ark ntiwumva, uraburirwa ark ntutega amatwi, urerekwa ark ntugira amaso yo kureba, urerekwa inzira ark ukanga ukayoba..., nibyo koko ngo iby'abapfu biribwa n'abapfumu, ese wowe wiringira bene nkabo bamaze kukugeza kuki?, ese kuva wajya kuraguza amahoro yari yarabuze yaragarutse iwawe?, ubutunzi wabuze bwaraje buraniyongera uko ubishaka?, abo mwari mufitanye ibibazo byarakemutse kubera kuraguza?, ni byishi nakubaza ark ndakeka wansubiza bike, ikibabaje ntubona ko urwawe rugeze aharindimuka kubera kwizera abaguteranya n'intungane, uramutse unyumva nagusaba kuzibukira ibikorwa nkibyo bigayitse kd bigusubiza inyuma, kurikirana Musekeweya isoko idakama uzavoma byishi.
939 Nyandwi alphonse kelly, Akarere ka Ruhango
Thu, 28/Sep/2017, at 7.26 pm
Ese aho nawe urabizi?, umva ntega yombi nkubwire :Urwanda ni rwiza, ruri gutera imbere mu bice byose bitandukanye, none se wowe muntu usigaye he mu gutera imbere mu mitekerereze, usigaje iki ngo umenye ko nta ruhare amatiku agifite mu iterambere ryacu, aho ntituza kugusiga inyuma ugaheranwa n'amateka kd twe twarakataje mu ubumwe n'urukundo?, Rangamira ikirere ibyo gihatse mu gihe twe turangamiye iterambere kd tugizemo uruhare, ryuje indangagaciro na kirazira biranga umunyarwanda wuje umuco w'ubutore, imishinga nizirane n'ibishirira, nibe iyo kukugirira akamaro ark kd ikagirire n'abandi, tekereza hirya y'ejo kuko dukeneye abakuze mu umutwe kd bareba Kure.
940 Harindintwari cyprien, kibirizi ya Nyamagabe
Thu, 28/Sep/2017, at 7.44 am
Ibitagombera amashuri, ntibigombere amafranga, ntibisuzuguze ubigize bitunaniza iki?, ese kugira neza aho unyuze hose, gufasha abababaye, gushyira mu gaciro, kuvuga neza abandi bitunaniza iki?, ese iyo biza kuba bigombera ikiguzi aho hari uwari kuba yarekura na rimwe?, nyamara burya ngo nta kiruta umubano mubantu ark kuwugira no kuwushakashaka byaratunaniye, amasaha uko yicuma niko ibikorwa bibi byiyongera, amashyirahamwe abiba urwango yiyongera buri munsi, ibikorwa by'ubugizi bwa nabi biravuka buri munsi, ese mu Rwanda iwacu duhagaze he?, dutekereza iki twifashe dute?, icyizere cy'umunyarwanda kuri mugenzi we gihagaze he?, twongere tube abantu aho kuba inyamaswa, dushakashake urukundo aho kubiba urwango, duharanire kugira urwanda ruberewe n'abarutuye bitewe n'ibyishimo biri hagati yabo, Umuntu namenya ko akenera undi mu ubuzima bwe bwa buri munsi nta kabuza ineza izaganza inabi.
941 Nyandwi alphonse kelly
Fri, 22/Sep/2017, at 7.03 pm
AMAHORO wampaye aruta inka icumi wari kumpa, urukundo rwiza wanyeretse ruruta ibindi byose wari kumpa, kumbera umuturanyi mwiza nibyo byanyuze kurenza izindi mpano zose wari kumpa, ngushimira ko mbura amazi ukampa umwana wo kuyanzanira ku umugezi, ngushimira ko mbura umuriro ukandahurira yewe ndetse ukantiza n'ikibiriti, nyamara wibwira ko ibyo unkorera bidafite agaciro ark njye mbiha ireme rikomeye nzahora nishimira guturana nawe, nzahora nkuratira abandi ko wandutiye beshi, uri umuturanyi mwiza ndabigushimira, ngaho dukomeze twubake amahoro n'urukundo mu bandi.
942 Mbonigaba Jean baptiste, Kamonyi
Fri, 22/Sep/2017, at 6.25 am
Icyangira Umuntu gitera ahaginda, ikindi kd nuko agahinda ari kabi kuko ari imungu mu umutima kd ishengura nyirako gahinda, akeshi wumva usumira ibigusiga, ukumva ko isi yakwanze, wahumbya gato imyaku ikakwaka, nyamara ntidukunze kuzirikana ko burya ku isi dutuye ariko bigenda, niyo mpamvu rero ugomba guhora uzirikana ibi :nubona wishimye uzajye umenya ko ku urundi ruhande hari n'abandi bababaye, nubona ubabaye nabwo kd uzibuke ko hari abishimye, ubwo nibwo buzima tubaho, icyo dukwiye gukora rero ni ukugirirana urukundo tugamije kugobokana, burya rero Imana iyo igukerereje iragutegera bityo rero natwe ntitugatererane abo twakerereje.
943 Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru
Thu, 21/Sep/2017, at 7.28 pm
Yego nta uhitamo aho avukira kuko iyo biza kuba byabagaho ko Umuntu ahitamo, ndahamya neza ntashidikanya ko Mukecuru Zaninka yari kurinda asanga Rurema atigeze umwana mu umugongo, nyamara kuko tutagira ayo mahitamo Umuntu yisanga yavukiye ku umubyeyi gito, umugome, umurozi, umwicanyi, igisambo n'ibindi bibi ntavuze, gusa icyo dukwiye gukora ni ukugerageza kwitandukanya n'imico nkiyo, nimucyo twe abamenye ibyiza dukomeze kubisigasira, twange umurage mubi duhabwa na bamwe mu babyeyi nkabo kugirango twubake urwanda twifuza.
944 Harindintwari cyprien, kibirizi ya Nyamagabe
Thu, 21/Sep/2017, at 7.21 pm
Iyo Umuntu agusuhuje ati gira amahoro, burya aba aguhaye byishi mubyo afite kd ntacyo aba akwimye, none c ukwifurije amahoro yakwima iki kindi?, ndakeka amahoro ariyo shingiro ry'ubuzima bwose tubayemo niba rero Umuntu akoresheje umwuka we akakubwira ati amahoro kuri wowe no kubawe uzabimushimire nawe umubwira uti namwe bibabere uko, duharanire kd twihingemo amahoro uko bishoboka kose, nabura natwe tuzabura kd tuburane kd bidakwiye, nkwifurije kurangwa n'amahoro kd ukayageza hose.
945 MUSEKEWEYA
Mon, 18/Sep/2017, at 11.12 am
Bakunzi b'uru rubuga turabasuhuje. Kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nzeri, isi yose izizihiza umunsi mpuzamahanga w'amahoro. Mu gihugu cyacu insanganyamatsiko iragira iti "Twese hamwe duharanire amahoro twimakaza indangagaciro z'ubwubahane n'agaciro ka muntu mu muryango " . Nagira ngo tuganire : Mwe mubona hakorwa iki ngo ubwubahane mu muryango bushinge imizi ? Ni iki se mubona gitiza umurindi amakimbirane mu muryango ? Ese Musekeweya hari icyo mwumva imara mu gukemura amakimbirane mu muryango. Ibitekerezo byanyu turabitegereje ngo tuzabisangize abandi muri iki cyumweru nyuma y'ikinamico Musekeweya.
946 Hashakimana Philemon, Umurenge WA Nyabimata, akare
Fri, 15/Sep/2017, at 12.46 pm
Nyamara burya ngo akagabo gahimba akandi kataraza, ikindi kd aho intozo ikubitiwe akabwana kotana amakenga, Samson nawe Gafarasi iyaba mwari muzi ko kuvuga ari ugutaruka cg c kuvuga ari ukuziga mwajya muvuga kd mugacisha make, iby'iyi si dutuye ni gatebe gatoki, abo duseka, abo tugerekaho ibibi batakoze, abo tugirira nabi nabo ejo bashobora kutwishyura, sinzi niba hari agace runaka karemewe gukora ibibi ngo maze abandi nabo babe ababikorerwa ark icyo nzi cyo nuko ngo uwo isi itarakaranga atari urukundo iba imufitiye ahubwo iba ikimutoranyiriza ibirungo, twitonde rero.
947 Mbarushimana Aphrodice, Cyahinda, Nyaruguru
Fri, 15/Sep/2017, at 8.09 am
Umanika agati wicaye ark wajya kukamanura bikagusaba guhaguruka yewe ndetse bikaba ngombwa kd wisimbukuruza, hari ibyo dukora rimwe na rimwe twibwira ko ari ibyiza turi gushaka kugeraho ark ntitumenye ko turi kwishyira mu nyenga y'ibibazo ark ikibabaje kurusha ibindi ni abiyambaza abapfumu bibwira ko aribo bazabaha ibisubizo by'ibibazo byabo byahe byokajya ko ari ukubikuba keshi, ese ubundi ko bavuga ngo utirahuriye ntarahurira undi, ni gute Umuntu utiraguriye we yaragurira undi?, none se abapfumu bo ntibagira ibibazo?, kuki se baba batabibonye kare ngo maze babikumire bitarabageraho?, banyarwanda nkunda mwipfusha ibyanyu ubusa ngo muragana bene nkabo kd namwe mwirengagije ko inzira nziza yo kuva mu bibazo ari ukuganira n'uwo mubifitanye, umuryango wayobotse inzira y'ubupfumu urakena kd ugakenyuka, Murabe abareba Kure.
948 Emmanuel Habiyaremye, Mbazi Huye
Thu, 14/Sep/2017, at 8.50 pm
Hari ubwo ibyishimo bikurenga, aho ugeze bikagaragarira bose, ukishima bikanyura beshi Ark ndetse tutiyibagije ko hari abo biba bishengura umutima, gusa ku isi niko bihora, niwishima hari abazababara, nubabara hari abazishima, gusa rero reka nanjye nifatanye n'abishima kd mbabarane n'abababaye, nihashimwe Imana Nyagasani ko Umuhuza abonetse amahoro, ni ibyo kwishimira kd buri wese ugira urukundo byakamunyuze, kuko rero Umuntu nyamuntu ari uwifatanya na bose reka njye kwa Nyiranjishi mubwire nti Mubyeyi mwiza shikama kd ukomere, abakuvomaho imyitwarire ikwiye duhora tugusabira kd uzakira wongere udusange mu umuryango, tuzakomeza kukuba hafi mu masengesho kuko Kure y'amaso siho Kure y'umutima.
949 Nyiramiryango Alice, kamonyi
Thu, 14/Sep/2017, at 5.49 pm
Niba wanga amahoro ntukayabone kd numara kuyabura uzabona ko yarakenewe cyane, amahoro niyo shingiro rya byose, iterambere, imibanire myiza, urugwiro n'urukundo, ubwitonzi n'ibikorwa byiza, birakwiye ko buri wese yumva ko yagakwiye kuba ishingiro ry'imibanire myiza kd yuje ibyiza kuri mugenzi we, twese nitwiyumvamo ko kubaka amahoro bitureba, tuzubaka urwanda twifuza kd ruzira ikibi.
950 Nshimiyumuremyi Grace, Kigoma, Huye
Tue, 12/Sep/2017, at 12.05 pm
Njye nawe twambaye umwambaro umwe, twambaye umwambaro w'umubiri, twawugabiwe n'umuntu umwe, adutegeka kuwitaho kimwe Ark icyaje kuba ikibazo ntitwawitayeho kimwe, ntitwawukoresheje kimwe, ntitwawusukuye kimwe, twawugabiwe ngo tuwukoreshe ibyiza ark byarangiye tuwukoresheje ikibi, umusaruro uvamo ni uguhemuka, kugira nabi, kwangana, gukuza urwango n'ibindi bibi, gusa ntitwirengagize ko tuzabona ingororano kd ijyanye n'ibikorwa twakoze, uwakamenye ubwenge rero yagashishikaye akora ibyiza kugirango bisibanganye ibibi yakoze kd bibe n'ikuguzi cyabyo.
951 Habiyaremye Emmanuel, Huye, Mbazi
Tue, 12/Sep/2017, at 6.45 am
Umwambaro w'ikibi wambaye uragusebya, icyo wimitse ntigikwiye, icyo wayobotse ntigihamye, icyo wahaye icyicaro ni icyasha kuri wowe, ikosa wararikoze Ark ntubibona, guhemuka warahemutse Ark ntubyemera, kwicuza birashoboka Ark uracyafite umutima winangira, haranira guhinduka, irinde guhemuka, iyubakemo gukunda uraba wubatse ubumwe butajegajega.
952 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Sat, 09/Sep/2017, at 8.56 pm
None c ni iki cyatumye uhemuka, ni iki cyatumye uhitamo kuba inyamaswa kd wari umuntu?, ni iki cyatumye uba Gasenyamiryango kd wari kuzaba Gahuzamiryango?, uhakana ibiri ukuri, ukemeza ibinyoma, muri make wunze ubumwe n'ikinyoma kd kitakugaburira, Ese ubu wanyereka facture y'ubucuruzi bwawe mu kinyoma n'indi mitungo umaze kugwiza kubera umutima mubi?, Ibyo unyigisha byose ndabyanze kd nzabyangisha n'abandi, njye nzaba umunyakuri kd nzarwanya ikinyoma aho kiva kikagera, nawe usoma ubu butumwa uzamfashe kd uzaba utanze umusanzu wawe mu kubaka umuryango nyarwanda.
953 Uwitonze Euphrasie, Umurenge wa Gasaka, akarere ka
Fri, 08/Sep/2017, at 8.57 pm
Burya iyo wanyuze mu bigeragezo byishi ark ukabasha kubisohokamo amahoro, uhakura amasomo akomeye kd agufasha mu ubuzima bwawe bwose kurusha babandi badapfa guhura n'ibibazo, njye ibigeragezo mbifata nk'ishuri rikomeye ryigisha umuntu akaba yaba umuhanga kd nawe akazigisha abandi, simvuze ko buri wese akwiye kunyura mu bigeragezo kugirango abashe kugira ubumenyi mu miterere y'iyi si, ark wowe nubinyuramo uzige kuko bizagufasha kubaho mu gihe cy'ibibazo, abari mu nkambi zitandukanye hirya no hino mu gihugu kimwe no ku isi yose mukomere kd mukomeze guhagarara kigabo.
954 Niyoyita agnes, Umurenge wa Kigali, akarere ka Nya
Thu, 07/Sep/2017, at 2.34 pm
Nubwo waba ntacyo wikanga burya hari aho uhamagarwa bikagutera kwibaza byinshi no kugira ubwoba, guhamagarwa kuri Police ho wishakaho icyaha waba warakoze ukakibura, umutima ukava mu gitereko, ibibazo bikaba byose, Nifuza rero ko uburyo dutinya guhamagarwa na Police ariko twagakwiye no gutinya guhemuka, yego simvuze ko Shema yakoze icyaha ark akaba agiye kubibazwa ahubwo nuko bitewe n'ibyo ahamagariwe bihamagarirwa abantu benshi, dukwiye kubana mu mahoro, dukwiye kwishakamo urukundo, twirinde guhemuka bityo ntaho tuzahurira na Police idukurikiranyeho ikibi, niba ibyo mbona hano muri Kigali aribyo nawe ubona, dufatanye kubirwanya kuko birarenze.
955 Muragijimana jean de DIEU, intara y'uburengerazuba
Tue, 05/Sep/2017, at 8.13 am
Ubusanzwe akamaro k'umunzani ni ugupima ibiro hagati y'ugura n'ugurisha bityo bakumvikana bagahahirana ntawe ujyanye ingingimira, ark rero icyo twabuze ni kimwe, abavumbuzi baravumbuye ark bananiwe na kimwe, ni koko ngo ntawe ushobora byose kuba barananiwe kuvumbura igipimo gipima ubugome bwa muntu byabaye ikibazo gikomeye, ibi iyo biza gukunda hari beshi bari kujya biterwa isoni n'uko bisanze bahagaze bityo bakiyemeza guhinduka kuko bari kujya bahabwa urw'amenyo aho bageze hose, ark nanone umuntu nyamuntu ntarindira ko bamunenga kugirango yikosore ahubwo aharanira gukora igikwiye kd mu gihe cyacyo, nimucyo rero tube abantu nkuko twabihawe tureke kuba inyamaswa kuko nazo zifite uko zibayeho.
956 SEWABEZA nkombo simeon
Mon, 04/Sep/2017, at 7.40 pm
Nyamara burya kuba mu urukundo ark rukagera ku ntego bisaba gusenga kuko isaha ku isaha ushobora guhura n'ibirusubiza inyuma kd wowe utabitekerezaga yewe ntan'uruhare wabigizemo, Kigingi we ibyo rero ni bimwe mu bibazo byo mu urukundo umuntu ahura nabyo, bisaba kwihangana ark ukanatekereza cyane, abadutanze kurugeramo bo bavuga ko urukundo rutageragejwe burya ngo rutaramba nubwo njye atari ko mbifata, yego rurababaza ark kd mba mbona ibigeragezo bitagakwiye kuba byishi uko umuntu arwinjiramo cyane, ikindi kd rero buriya ntukwiye kurenganya Maribori kuko ibyo abonye kubyiyumvisha no kwemera ukuri uri kumubwira biragoye kd nawe ugerageje kwishyira mu mwanya nkuwe ntiwapfa kubyakira, ngaho aho kubera Umugabo rero bihera, ni ukumenya kwihangana, gufata umwanzuro ukwiye no gutekereza birenze ibisanzwe.
957 SEWABEZA nkombo simeon
Mon, 04/Sep/2017, at 7.22 pm
Nyamara burya kuba mu urukundo ark rukagera ku ntego bisaba gusenga kuko isaha ku isaha ushobora guhura n'ibirusubiza inyuma kd wowe utabitekerezaga yewe ntan'uruhare wabigizemo, Kigingi we ibyo rero ni bimwe mu bibazo byo mu urukundo umuntu ahura nabyo, bisaba kwihangana ark ukanatekereza cyane, abadutanze kurugeramo bo bavuga ko urukundo rutageragejwe burya ngo rutaramba nubwo njye atari ko mbifata, yego rurababaza ark kd mba mbona ibigeragezo bitagakwiye kuba byishi uko umuntu arwinjiramo cyane, ikindi kd rero buriya ntukwiye kurenganya Maribori kuko ibyo abonye kubyiyumvisha no kwemera ukuri uri kumubwira biragoye kd nawe ugerageje kwishyira mu mwanya nkuwe ntiwapfa kubyakira, ngaho aho kubera Umugabo rero bihera, ni ukumenya kwihangana, gufata umwanzuro ukwiye no gutekereza birenze ibisanzwe.
958 Nyandwi kelly alphonse, Ruhango
Mon, 04/Sep/2017, at 8.36 am
Yewe Bahizi we urukundo rwawe ndarukemanga kd ndufitiye amatsiko menshi cyane, ese ubundi koko ubu uwo mwakundana wamwungura iki mu ubuzima?, ngo uzamugaragarize urukundo c, uzamutoze kubana neza n'abandi c, uzamufashe iki c koko?, gusa ntawe uvuma iritararenga nduteze amaso, Gaso nyamara birashoboka ko inama Muramu wawe akugiriye zishobora kubyara umusaruro ufatika, wikwitwaza ngo umushinga w'ubwato nta bandi bigeze bawukora kuko burya si ngombwa gukora ibyo abandi bakoze, umunyabwenge ni ureba kure kd akazana udushya kuko abandi bajya kumenyera ibyawe wowe waramaze gukuramo inyungu zawe, shishoza kd ufate umwanzuro ukwiye.
959 Eugene Kabera, akarere ka Ruhango
Sun, 03/Sep/2017, at 7.24 am
mbere najyaga numva bavuga ngo umuntu inyama ikunda yarayitaye nkagirango koko nibyo, sinibwiraga ko baba bashatse kuvuga ko bene uwo muntu nta rukundo aba yifitemo, nyine iyo ukiri umwana hari aho ibitekerezo byawe biba bigarukiye, aho maze kubimenyera rero nasanze ababa bavugwa ari abari nka Samson, GAFARASI, hamwe nababandi bateye nkabo batuye hirya no hino mu gihugu, abandi nabo bakabwira umuntu wabaswe n'urwango bati iyo nzoka yangana uzayijyane ku kibuye, aha naho nkibwira ko ariho abantu bangana batuye, ark birashoboka ko nibwiraga ibitaribyo ahubwo bishoboka ko bababwiraga bati muzayijyane mu kivu, none namwe Gafarasi na Samson, urwo rwango rwanyu rukwiye kurohwa mu kivu, Nyiranjishi we erega Imana iracyakurinze, mu yindi mvugo uracyabirya, komeza urware ubukira uri umuntu w'ingenzi kuri twe tukiga kubana, watubereye akabando k'iminsi niyo mpamvu tutifuza kukubura.
960 Grace Nshimiyumuremyi, akarere ka Huye, umurenge w
Sat, 02/Sep/2017, at 8.06 pm
Njya numva ngo iyo urugamba rukomeye ruba rugiye kurangira, uwarwanye akaba yizeye ko agiye kuruhuka kd rimwe na rimwe atahukanye itsinzi, imyaka yose y'ubuzima bwa muntu iba yiganjemo ibyiza n'ibibi, umubabaro n'ibyishimo, agahinda n'umunezero bityo rero kuko kuba ku isi ari ukwihangana uwariwe wese aba agomba kwihingamo ubwo bushobozi, wenda nawe aho wicaye ufite ibibazo nkibya Gasore, Batamuriza, Shema hamwe n'abandi beshi umuntu atarondora ark nyine gutsinda ni ukugerageza kwishakamo imbaraga ziruta izindi mu kwihangana, biragoye ark birashoboka, utihanganye ntiwamara kabiri kuri iyi si, ark niwihangana uzagerageza no kwihanganisha abandi batifitemo ubwo bushobozi, ubutumwa bw'umuntu wihangana buba bwuzuye ihumure kd bugera kuri beshi.
961 Nsengimana Emmanuel, Umujyi wa kigali, akarere ka
Sat, 02/Sep/2017, at 12.56 pm
Nari naratojwe kunyurwa ark umutima ugeraho ukantenguha, akanyamuneza ndakagira ark hari ubwo ntungurwa no gusanga nibitsemo urwango rutagira ingano, ibyishimo ndabigira ark njya ntungurwa no gusanga naratwawe n'umubabaro, kuganira ndaganira ark rimwe na rimwe nisanga naheranwe n'ubwigunge bukabije, gusabana ndasabana ark ntibijya bibura ko ntwarwa n'urugomo rukabije, muri make ubuzima bwanjye ni akazuyaze, mu umutwe wanjye harimo byishi kd bikambera inzitizi zo gutera imbere mu urukundo no kugirira ineza abandi, niruka nshaka gusiga ibinyurakaho ark ibinyirukamo nabiburiye umuti, aho nikinze imvura hose nsanga hava, aho nugamye izuba nsanga ari ku mbuga iryuje ryose, aho nshakiye umutuzo niho nsanga urusaku rukabije, iyo nshaka kuba njyenyine nibinkundira nisanga mu mbaga nyamwishi, iyo numva nshaka kuba ndi hamwe n'abandi nisanga ndi njyenyine, nibyo koko ibi bigaragaza ko ubuzima bwanjye buri mu kaga, bukeneye umujyanama Uhoraho kd w'inararibonye, njya nisanga mu bibazo byishi ark nkabura uwo kubyereka ngo abimfashemo, nisunze beshi barantenguha ark ubanza igihe ari iki cyo kubona ibisubizo, numvise ko ukorera ku Kimihurura ark nasanze ugera mu gihugu cyose, nanjye rero kuko aho nicaye uhagera nkuhisemo nk'umuyobozi w'ibitekerezo byanjye, mpa icyerekezo gikwiye wowe Mubibyi w'amahoro Musekeweya nziza.
962 Mutangana jeremie, Kamonyi
Sat, 02/Sep/2017, at 7.43 am
Umwana udakenga, yishe inyoni itaribwa, Nyirabandora we nzindutse ari wowe nshaka kubwira ni nayo mpamvu ntangije uyu mugani, burya ngo ntuzabone isha itamba ngo ute n'urwo wari wambaye, erega Bahizi aragutomagiza ukavuga uti Umugabo ari aha, nyamara ngo nta nama ni urwoya, nta mugabo muri Bahizi dore mbikubwiye izuba ritararasa kd nanarivuga rirenze, Umugabo utagira ibikorwa, wuje urwango n'ubuhemu, utazagufasha kwagura umuryango, utazakubanisha n'abandi baturanyi amahoro hamwe n'ibindi byishi, uwo nta mugabo Umurimo dore mbivuze ndi I Kamonyi, kubaka urugo ni ugushishoza kuko iyo udashishoze wicuza ukirugeramo, nubwo rero bavuga bati amagambo ntacyo ahuriyeho n'ibikorwa aya Bahizi yo yarigaragaje kd ararenga yerekana ko ntaho adukinze, urakenge rero muvandimwe.
963 Uwiyubashye felicien, Bumbogo bwa Gasabo
Fri, 01/Sep/2017, at 8.34 pm
Ntuye I Bumbogo bwa Gasabo, ndi Umugabo ndubatse, kubaka urugo rero bishingira kuri byinshi, inama ugirwa n'abantu, ibyo ubona ku bandi bakubanjirije ukabona ko unyuzwe, ibyo wumva n'ibyo ubwirwa byose, muri make buri wese agira aho yigira uko yubaka urwe n'uburyo arwubaka, njye rero urwanjye rwubakiye ku masomo mvoma muri Musekeweya, mbabwije ukuri Musekeweya yatashye mu matwi yanjye kuva kera ark rero nababwira ko natinze kuyakira mu umutima wanjye ngo nyihe icyicaro gihoraho, natwawe n'umujyi bihagije nigira ujyana n'ibigezweho gusa niyibagiza zimwe mu ndangagaciro zikwiye umunyarwanda nyawe, nagezeho rero nza no kuyibagirwa ahubwo mu umutwe wanjye hatahamo imiziki, imikino, hamwe n'ibindi byishi binyura urubyiruko namwe murabizi, gusa burya ibya muntu ntaho bijya, nongeye kuza kumenya Musekeweya mbifashijwemo n'umufasha wanjye yo kagira amahoro arambye iteka, burya kubana n'uwo mwuzuzanya ntako bisa, mbabwije ukuri ko hari n'ubwo namwimaga amahirwe yo gukurikirana Ibiganiro byanyu ahubwo nkumva na radio nayifunga, ark binyuriye mu udukuru yagendaga ambwira akagezaho agatanga zimwe mu ngero z'abakinankuru banyu byagezeho nanjye numva nongeye kugaruka mu umurongo, ubu uyu munsi wa none iwanjye urugo rwanjye rushingiye ku umubano mwiza dukura mu nkuru zanyu, yewe ndetse ubu umwe ni Gasore undi nawe akaba Chantal, ibyacu ni birebire kd twizeye ko imfura yacu izitwa Musekeweya kubw'ibyiza tubavomamo, murakomeze rero kutuyobora ku iriba ry'urukundo n'amahoro.
964 Hashakimana philemon, Nyaruguru, Nyabimata
Mon, 28/Aug/2017, at 7.22 am
Bizadushimisha cyane kd tuzanaterura dushima Imana kumva ko UMUHUZA yabonetse kd amahoro, ni koko ngo :Inkuru nziza iturutse mu gihugu cya kure ni nk'amazi afutse mu umuhogo wakakaye, umutima wa Batamuriza urashenguwe cyane, wuzuye impagarara n'agahinda keshi, ukeneye kuramirwa no kubona Umuhuza imfura y'abeza, Samso ni koko ngo akabaye icwende ntikoga, ikindi kd ngo ntawe uhana umuvu ntan'uhana uwahanutse, ark c nkwibarize ibikubamo ubikura mu umuryango iwanyu bikaba ari akazu cg ni ibyo wize mu ishuri?, gusa njye mpamya ko nawe ubikora ubizi kuko n'ubundi ngo AKABIKORA KABIZI KARYA IMBOGA KARITSE, ukaba uzi n'ingaruka zabyo ark ukanga ukanangira umutima, ese roho ibana n'abandi warayijugunye?, dutegereje kukumva.
965 Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru
Sun, 27/Aug/2017, at 2.06 pm
Ukuri gushirira mu biganiro, ikindi kd imfubyi yumvira mu urusaku, burya iyo abantu baganira buri wese avuga ibye ark kd buri wese atoranya ibye, wowe rero uganira n'abandi ark ibyo mwaganiriye byose bigasigara aho, uba utaye byinshi cyane, nawe Bahizi rero urumve iryo Murumuna wawe avuze kd uryigeho cyane, ubaye uri umuntu utekereza cyane byakwigisha byishi hamwe n'uruhare ukwiye kugira mu umuryango wo kwa Munyemanzi, Ni koko ngo nyir'umutwe mubi ntarengwa n'imijugujugu, Nyiranji, icyo nagufasha ni ukugusabira kd nkanakwihanganisha, ibikubaho ark nabyo bikwiye kudusigira isomo ko umuntu adahora mu gihe cy'ibyishimo gusa ahubwo agomba kuzirikana ko ibihe biha ibindi, habaho kwishima no kubabara kuko niko ubuzima buteye, Batamuri erega Umuhuza aracyariho, wishengurwa n'agahinda rero ngo wumve ko atakiri mu isi y'abazima kd n'Iyamuhanze itaramukuraho amaboko, gusa nawe ndakeka ko aho ari afite agahinda nk'akawe kuko atari hamwe n'ababyeyi bamukunda ark nizeye ko agihumeka uw'abazima.
966 Hakizimana jean Claude, Ngororero
Sun, 27/Aug/2017, at 10.49 am
Nubwo umujinya ukora ibyawo ntabwo twagakwiye kuganzwa nawo ngo dukore ibidakwiye cg c ngo utume twiteranya n'abavandimwe, Gaso, Bahizi nubwo mutaba muhuje so, uzirikane ko muhuje Umubyeyi kd ashobora kugira uruhare kuby'ababyeyi be bose, yego nibyo pe arahemuka kd yitwara bidakwiye ark wimwereka ko ntacyo umurushije, mwereke ko nubwo ari mukuru wawe wowe ukaba uri murumuna we ubugabo atari ubutumbi, mwitwararike kd ugerageze kumugira inama wenda umunsi uzagera nawe ahinduke abe umuntu nyamuntu, erega byose biva kure!!!.
967 MBARUSHIMANA aphrodice, cyahinda, Nyaruguru
Sun, 27/Aug/2017, at 5.33 am
Umuririmbyi wa vuba aha yararirimbye ati :Ibigeragezo si karande kd si n'umurage, arongera ati kubaho nabi si karande kd si n'umurage, ati nta mugabane umuntu yagabanye ngo ibyago bimwokame, ibyo nanjye niko mbyizera kd nkiringira ko buri kimwe cyose kiba cyarateguwe, ntidukwiye rero kujya twiheba ngo dehukire iyaduhanze bitewe n'ibihe tugezemo, Ese Batamuri wibwira ko Imana yakwibagiwe, ese ibyiza byose yagukoreye urabyibuka?, kuki c ubu wumva ko waheranwa n'agahinda ukeka ko ijisho yaguhanze kuva kera ryasinziriye?, abanyarwanda ntitukarebe hafi ahubwo tujye tugerageza kureba kure kd twumve ko hari uwaduhanze utureberera, njye mfite icyizere ko Umuhuza ari amahoro kd azaboneka bidatinze, nimucyo rero tureke nguhangayika imitima kuko hari ijisho risumba ayandi yose twiringira.
968 Bimenyimana Francois, akarere ka Ruhango
Sat, 26/Aug/2017, at 7.16 pm
Uko byakagenda kose nta kitagira iherezo, ibyo dukora byose bigira aho biherera kd bigira uko birangira, ntibikwiye rero ko umuntu yigira ikinani akigira icyigenge yibwira ko ntacyamuhangara, waba uri Samson, waba uri Gafarasi, waba uri uwo uriwe wese ibyo ukora bizagira iherezo, ntibikwiye rero gukora ikibi kd ubizi ukaba uzi n'ingaruka zabyo, niba wishyiramo umuntu ngo ni mubi kd ntaho mwari mwahurira ngo aguhemukire ibyo uba ubiterwa n'iki?, Wigize RUDOMORO ark nawe uzadomorwa n'iminsi, yego singuteze iminsi ark ndizera ko nayo ari imitindi kd iguhanze ijisho, ni bya bindi ngo rusibiye aho ruzanyura ubwo rero wizere ko nawe ruzakunyuraho
969 Nsanzimana valens, eastern province, Kirehe distri
Sat, 26/Aug/2017, at 6.53 pm
Ese koko ni ihame ngo agahinda gashira akandi kageze ibagara?, kuki ibibazo bibaho koko kd bigafatirana abadakwiye?, ese umuntu w'intungane koko ahora ageragezwa?, Reba nawe Nyiranjishi yari ageze igihe cyo gutuza, agashima Rugira kubwo umwuzukuru we Gashema, none dore nawe aguye mu matsa, ibi ni isomo rero dukwiye gufata ko umuntu Mwiza aba akwiye kwitegura kugeragezwa no kubabazwa, nimucyo rero twitegure kd duhore turi maso, twaje ku isi kd tugomba guhora twiga, uko uziga uzagerageze kwigisha abandi ark nawe uzagerageze gufata kugirango ibyo wize bitazagupfira ubusa.
970 Mutwarasibo patrick, Muhanga
Sat, 26/Aug/2017, at 6.42 pm
Burya urukundo nyarukundo rugaragara mu gihe cy'ibibazo, iyo ibibazo bije nibwo bigaragara koko abunze ubumwe bahuje byose, Chantal rero nawe ntiwagakwiye gufatirana Umugabo wawe muri iki gihe cy'ibibazo ngo umwongerere umubabaro, kubaho ni ukubana ark kd nino kwihangana, ibibazo iyo bije nibwo ubutwari bugaragara, wabaye intwari rero kuva kera none haranira ko ibyo wubatse bitasenyuka kd ari wowe wabigizemo uruhare, tera intambwe y'ubwumvikane.
971 Emmanuel Habiyaremye, Mbazi ya Huye
Sat, 26/Aug/2017, at 6.07 pm
Umuryango udahuje imbaraga, ngo wunguranire ibitekerezo hamwe, uhane inama kd uhanane nta kabuza urasenyuka ukazima, bigera aho kumvikana binanirana maze buri wese akigira nyamwigendaho kd mwarahoze muri abavandimwe mwunze ubumwe kd musangira byose, gusa uwo kwa Zaninka wo Bahizi ashaka kuwuhirikana ingufu ark kuba abasigaye mwunze ubumwe muzakomeze kurwana urwo rugamba, nawe mukecuru Zaninka uzirinde gushyigikira ikibi kd ukibona nibwo ubumwe buzagaruka mu umuryango.
972 Bimenyimana Francois, akarere ka Ruhango
Sun, 20/Aug/2017, at 7.48 pm
Kora ibyiza hakiri kare kd hakibona, wikwirindira umwijima ngo ubone gukora ibyo wishakiye, niba ari byiza bikore bose bakibibona kugirango bamwe banakwigireho abandi nabo bagufashe, ibyiza wakoze bishobora kwigisha beshi no gutuma bahinduka kd utabitakajemo ingufu nyishi cyane, ese ubundi wibwira ko urwanda rudakeneye ingufu zawe mu kurugira rwiza kurushaho?, niba ubyemera nta wundi musanzu ukeneweho atari ugukora ibyiza gusa.
973 Uwitonze Euphrasie, Umurenge wa Gasaka, akarere ka
Sat, 19/Aug/2017, at 6.57 pm
Bijya bivugwa ko gushaka k'umugore biba ari itegeko imbere y'umugabo we, hari ubwo rero biba ikibazo iyo umugore asabye Umugabo ibimukomereye, niyo mpamvu abagore mu gusaba kwacu dukwiye kujya dushishoza, Chantal we nawe gusaba kwawe nikuzure kureba kure no gusaba ibitagora ishema ryawe Gasore, ndabizi ko wenda ugiye gusaba Umugabo wawe ngo akore uko ashoboye mwimuke nyokobukwe Zaninka kuko si uwo kubana n'abantu ark ubimusabe ubona bitamugora, namwe bavandimwe rero twige gusaba neza kugirango buri gihe uko dusabye tujye duhabwa tutinubwe.
974 Niyodusenga Gilbert, Ruhango
Sat, 19/Aug/2017, at 3.36 pm
yewe Kigingi we uhawe ikaze ark nubwo urihawe uzagende wikandagira kuko uwo ugiriye mu urugo ntashoboka kd ahinduka nk'ikirere, ni umuntu Mwiza ku uruhande rumwe ark ni na mubi ubizirikane, indi nama kd urazirikane ko gutereta atari uguhora iy'umukobwa buri gihe ahubwo bisaba guhana umwanya no kwiha gahunda, nawe Bahizi warakoze kwihangira imirimo ark ndagirango nkubwire ko iyo yo iraza kugukenya bidatinze, kwigira umujura w'ingufu, kutuzuzanya n'abavandimwe bawe, uburyarya n'ubushurashuzi bikugize igicibwa kd ni wowe wikozeho, Gafara ubu c koko wowe nkubwire iki ndeke iki?, birangoye ark reka nkubwire nti akanwa karirirwamo ark ntigahoherwamo.
975 Nshimiyumuremyi grace, kigoma, Akarere ka Huye
Fri, 18/Aug/2017, at 6.59 pm
Icyo njye nawe dupfana kurusha ibindi ni urukundo n'amahoro, icyo nicyo cyenewabo ngukeneyeho kurenza ibindi kuko ni nacyo kizaduhuza kurusha ibindi byose twatekereza, niba atari icyo unyeneyeho ndumva guhuza nawe bizatugora kuko aho ibi bitari n'ibindi byishi unyeneyeho ntibyakunda, reka rero nkwisabire niba ubona ko ubuze ibi mu ubushobozi bwawe, gerageza kubyihingamo kuko birashoboka kd ntawe bitahira, urwanda twifuza ruzashingira kuri izi ngingo 2 z'ingenzi kd zikwiye kugirwa na buri wese, reka rero dufatanye gushaka urwo rukundo n'ubumwe kugirango twimike ubuvandimwe twifuza.
976 Muragijimana jean de DIEU, intara y'uburengerazuba
Fri, 18/Aug/2017, at 2.42 pm
Nibyo koko Kamulisa ni umwana w'imico myiza, yuje ubwitonzi n'ubunyangamugayo, yuje imico yose ikwiye umwari w'i rwanda, abereye urugo kd yasusurutsa abaza barusanga ark rero icyo dukwiye kubaha nuko buri wese aba akwiye kumva no guha agaciro amahitamo ya muntu, kuba Kigingi yarahisemo Maribore suko ariwe mukobwa wenyine wari uri mu mitekerereze ye gusa ahubwo nuko ariwe wahuje n'ugushaka kwe, nimucyo rero tubihe agaciro kd tubyubahe nawe Muzehe Muzatsinda ntuzaganze ibitekerezo by'umwana wawe mu kwihitiramo icyerekezo gikwiye kuko bibaye ngombwa ko yicuza ntimwazavuga rumwe kd bitari bikwiye.
977 Mutangana jeremie, Kamonyi
Fri, 18/Aug/2017, at 2.29 pm
ibyo tumaze kugeraho byose tubikesha gufatanya no gushyira hamwe, wowe rero ukigerageza intwaro zawe zidafashe ndakubwiza ukuri ko utagifite umwanya muri twe, uracuruza amagambo yo guteranya abadafitanye ibibazo nyamara disi ntuzi ko ntawe ukwitayeho, sinzi niba ubucuruzi bwawe bukungura yewe ndetse sinamenya n'imari wabushoyemo, icyo nishimira nuko ntawe ugutaho umwanya ngo akumve kuko abantu twamaze kumenya ukuri, marira inkwi zawe mu umuriro ucanwe mu mvura kd ndakeka ko iyo mvura nayo itazatuma ufatwa.
978 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Fri, 18/Aug/2017, at 7.53 am
Ese koko bizaba ihame ko akanwa kasohotsemo ikibi kadashobora gusohokamo icyiza?, kuki uwijanditse mu bibi guhinduka ari ibintu bikomeye kuri we, niko Gafara ejobundi wabeshyeraga abanyabugo ngo nibo babafungiye amazi none utangiye kuvuga ko no mu ubucuruzi aribo banyirabayazana mu kubura abakiriya?, ese ni ryari akanwa kawe kazasohokamo ijambo ry'ihumure koko?, gusa ngo iminsi iba myinshi igahimwa numwe gusa hari ubwo ibyo wirirwamo nawe bizakugaruka kd uzirikane ko ngo ururimi ruvuga undi rutagorama, nawe rero uruzakuvuga ruzahora rutyaye nk'icyuma gishyashya.
979 KARENZI INNOCENT,MUGANZA YA NYARUGURU
Thu, 17/Aug/2017, at 3.30 pm
Buri gihe kwishima bigendana no kubabara, niyo mpamvu nuhura n'ibibazo uzajya uzirikana ko wigeze no kwishima kuko ibyo byose birasimburana, inzira ya muntu niko imeze, gusa ikiba kibabaje nuko hari abibwira ko bo inzira yabo ihora igororotse, oya rwose siko biri nawe uzageraho uhure n'inzira ivunaguye kd mu gihe utamenye ko iyo nzira iriho na mbere izakugora kuyinyuramo, icyo wagakoze ni ukwegera abandi mukajya muganira, abanyuze mu bigeragezo bitandukanye bakaguha amasomo meza kd akwiye kuzagufasha igihe nawe uzaba usumbirijwe, zirikana ko gushyira hamwe ariwo murunga wo kuramba.
980 KABERA EUGENE,AKARERE KA RUHANGO
Thu, 17/Aug/2017, at 3.27 pm
Bigeze kure ark kd biranababaje niba no kwiba bisigaye ari ukwihangira umurimo,nkeka ko kwihangira umurimo tubwirwa ari ugukora ibyemewe n'amategeko biguteza imbere kd bigateza imbere n'igihugu,mu gihe rero umuntu akA KD BUYHANIRWEA n'ora IBITANDUKANYE NIBYO NDAHAMYA NTASHIDIKANYA KO BITEMEWE,UBWO BUBAS ARI UBUJURA kd buhanirwa n'amategeko,Bahizi we nibyo koko ngo iminsi y'umujura ni mirongo ine,dore ufashwe kd uzira ibidafashe none na nyoko zaninka mwuzuraga agiye kugukuraho amaboko,urazirikane kd ko umuvumo w'umubyeyi ufata kd ugakenya,ark nanone ngo urwishigishiye ararusoma,ca bugufi rero usomeho kuko ni wowe warwiyengeye,bavandimwe namwe muzirikane ko kwihangira umurimo dutozwa Atari kuriya tubyeretswe na BAHIZI.
981 Manirakora fabien, kabagari ka Ruhango
Wed, 16/Aug/2017, at 6.45 pm
Utazi irengero ry'amagambo agirango umuyaga niwo wayatwaye, beshi bavuga ibyo babonye, bakavuga ibinyoma bakabeshya kakahava ark iyo batahuwe uyoberwa irengero ry'amagambo yabo, uzabashaka nabo ubwabo ubabure ark kd ntaho bazaba baragiye kuko nibongera kugaruka mu gutwika imbaga ntuzamenya iyo baturutse, bavandimwe rero muhore mwiteguye kuko umuntu mubi ntaho ajya, azafata agahenge wenda ugirengo yarabiretse ark ahora arekereje kugirango agufatire mu cyuho
982 Gatera joseph, umujyi wa kigali, akarere ka KICUKI
Tue, 15/Aug/2017, at 6.24 am
Uraryama ugasinzira, rimwe na rimwe ukarota, zaba inzozi nziza cg c imbi zose zirasimburana ibyo byo ni ihame, nyamara iyo ukangutse witegura kubyuka, ugirango ni wowe wirinze muri iryo joro ryose ryatambutse, utangira gupanga imigambi mibisha, urugomo, ubuhemu, ubujura, ubugambanyi, ubwambuzi, ubwicanyi hamwe n'ibindi bifitanye isano nabyo, ayiwe, ese ko wigize ikigomeke ku Mana no ku bantu aho wibwira ko warushaga ubudahangarwa, Hitler, Musolini, Napoleon n'abandi?, niba warigeze gukandagira mu ishuri ngirango urabazi, nyamara disi aba bose baratambutse kd bari buje ibyubahiro n'igitinyiro, ngaho rero niba wumva ko ufite ukugenga gira guca bugufi, wubahe kd wige kubana neza n'abandi, menya ko kuba ku isi ari kunga ubumwe no gufatanya, ikindi kd nuzirikana ko isi idasakaye nawe ushobora kunyagirwa, uzifatanya n'abandi mushobore kugurira hamwe umutaka wo kwitwikira.
983 KUBWIMANA JEAN MARIE VIANNEY,KAMONYI
Mon, 14/Aug/2017, at 2.16 pm
None c ko ikibazo cy'amazi gikemutse uwatezaga ibibazo abandi bavandimwe azashira ikinyoma ate?,bavandimwe banyarwanda,ni kuki dushukwa n'ibitekerezo byacu bikadukoresha ibidakwiye koklo,nyamara umutima ubitse ukuri tuba tuwufite ark tuwuhishira kure,ark umunsi uzaba umwe tuzatahurwa kd dutunguwe,GAFARASI NAWE SAMSON/nyamara igihe ni iki cyo kwigarura kd nidukerererw tuzasigara,dore urwanda ni urwacu,nitururoha nitwe tuzaba twiroshye kd bizagorana ko turohorwa,uwiyishe ntaririrwa.
984 KARENZI INNOCENT,NYARUGURU
Mon, 14/Aug/2017, at 2.12 pm
NIWUMVA amabwire uzashiduka ariyo akugiye mu umutwe,bazagushuka bagucurike maze bakugire uwo bashaka,muvandimwe utangiye urugendo,uramenye wirinde kuko inzirayuzuye inzitane,irinde abo uyoboza kuko bose siko bishimiye aho ijya,hari abazakuyobya kd bagere ku ntego haguruka ufate umwanzuro wawe,gerageza kwigirira icyizere kd uzagerayo,KIGINGI we erega nawe nakubwiye,ngo harya ngo maribori wamukundiye iki,uzababwire ko ari wowe ukizi.
985 MUTANGANA JEREMIE,AKARERE KA KAMONYI,UMURENGE WA G
Mon, 14/Aug/2017, at 8.47 am
Njye naw turi umwe,duteranwa n'ubu buzima bwo ku isi ark tukirengagiza ko turi abavandimwe,nyamara hari ubwo mba nkurenganya cg c ukandenganya,birashoboka ko nagufudikira,ark c ujya ufata umwanya wo kwibuka gutanga imbabazi?,njye c byaba bijya bimbaho?,dore twimitse urwango kurusha ibindi,sinyikibuka ineza uko isa mu umutima wanjye,nawe ndakeka ari uko bimeze,nyiri umwana natozwaga kugira neza ark nyimara gukura narahindutse mba undi,ngaho haguruka dusubire ku isoko,duharanire icyiza kuko nicyo kizaduhuza,mbera uw'ingenzi maze nanjye nkubere uwo.
986 HABARUREMA Patrice SIBO.RUBAVU/Cyanzarwe.Tel 07839
Fri, 11/Aug/2017, at 9.17 pm
Muraho murakomeye nkunzi zimika amahoro amahano agataha imuhana.Nongeye kugaruka ku isoko isohokamo amazi amara inyota maze imitima yari yumakaye ikongera igatahamo ituze riturutse k'umutuzo mutanga mutiziganya.Reka mbwire NELLY nti:"Mukobwa mwiza kandi mwari ubereye u Rwanda,abakurera n'abakureba barahirwa kuko umutima wawe wuje umutuzo,utangaza abatakuzi."hambere ntarakumenya neza,numvaga uhana Gafarasi kubera umutima mubi wo kwanga abanya BUGU.Uyu munsi iyo nicaye ngasesengura nsanga ejo hazaza nawe uzagera ikirenge mu cya BATAMULIZA,CHANTAL,....Mwali mwiza komeza wimike ubutwali wimure ubugwari nanjye nk'intore itari intoragura mayogi nkuri mu nyumba.MANYOBWA na MARIBORI mwitondere abo bantu muhurira mu mihana bakabahanura ngo muzaba ibitangaza bitandukanye n'ibyo RUREMA yatangaje,ejo mudasanga mwarasamariye ibyabasize.KAMULI,ubushomeri si ikintu ariko mwitondere imibereho y'ubu ejo mudashoka imishinga ibashora mu busambanyi,ubusugi bwanyu bugasogobera.IMANA iraguha ntimugura.
987 Emmanuel Habiyaremye, Mbazi ya Huye
Fri, 11/Aug/2017, at 4.44 pm
Yewe Maribo, nyamara burya ngo ukuri gushirira mu biganiro kd byongeye ngo n'umusazi arasara ark akagwa ku ijambo, ibi mbikubwiriye ko Manyobwa ajya akora byishi bitajyanye ark nyamara hari ubwo atuza akarikocora, njyirango uribuka amagambo yakubwiye ati mukobwa nuba icyomanzi, ukereka abahungu mu gikari cyawe... , uzicuza wenyine kd uzavuga byishi wijimye mu maso, burya ngo umuhungu ni umwana w'undi, uko umwiyeretse niko akubona kd akakureba wese yewe ndetse akareba nibyo utamweretse, gukundana ni byiza ark kd uratarimo amakenga rurakenya muvandimwe, shishoza kd ugerageze kuba umukobwa w'umutima.
988 Emmanuel Habiyaremye, Mbazi ya Huye
Fri, 11/Aug/2017, at 4.35 pm
Ibihe ni amateka kuko birahita bigaha ibindi, tubinyuramo ark kd tugeraho tukabyibagirwa tukazasigara tubisoma mu bitabo maze tukabona kubyibuka, nushaka kumenya ko mvugisha ukuri cg c mbeshya uzabaze umwana wavutse 2016/2017 ubugome yaba azi kuri Rutaganira azakubwira ko, Imana y'irwanda, umwami w'amahoro, umukunzi w'icyiza hamwe n'andi meshi kd meza Rutaganira yaba mubi ate?, nyamara nawe ubwawe wamumenye ubugome bwe ubuzi mu mateka, nibyo koko ibibi biraza bigahita ark bijye bitwigisha, twirinde kubisubiramo ark tubyigireho bitwigishe, jya uzirikana nibyo biruta byose kd ubutunzi bwiza ni ugutunga abantu kurusha ibintu.
989 Bimenyimana Francois, akarere ka Ruhango
Fri, 11/Aug/2017, at 7.13 am
Kubivuga biroroha,ark kubikora bikananirana,nkwibarize"ese bitunaniza iki?",kuki bitworohera kuvuga amahoro mu kanwa kacu ark kuyashyira mu ngiro bikatunanira?,ndabyibuka,hari kuwa gatatu mu kwezi kwa 7,umwaka wa 2008,nibwo ijambo musekeweya ryinjiye mu matwi yanjye,iyi ni italiki nabitse ntateze kwibagirwa kubera akamaro yangiriye kugeza uyu munsi wa none,nishimira ko kubera wowe MUSEKEWEYA,ubu ndi umunyarwanda ukwiye kd wishimiye intambwe maze gutera mu mibanire yanjye n'abandi ,bigashima­ngirwa na Musekeweya,""rwanda nziza nzakomeza guharanira ishema ryawe kuko mfite umujyanama mwiza.nzavuga ndi mu Ruhango ark nizeye ko ijwi ryanjye rizagera kure kubera wowe Musekeweya rwanda.
990 HABARUREMA Patrice SIBO/Rubavu-Cyanzarwe.Tel 07839
Wed, 09/Aug/2017, at 10.10 pm
Ndakomeza mbwira ZANINKA tuza witongana n'abato wakagombye kubatoza ubutwari n'ubutore none aho kubatoza urabatota ubatonganganya kandi witotomba ubatuka kandi ubita ngo ni abatindi.Ese ko wanga ko ayo mafaranga wanga ko muyagabana BAHIZI akaba ayagutwaye ubwo ntibakuboneye ubusa? Chanta,uziko kuva kera na kare ZANINKA akwanga ngo uri uw'Ibumanzi,nari nzi ko yavuye muri gereza yaranoze none ahubwo umutima we uracyabuditse umwijima w'icuraburindi n'urwango rutagira ingano ariko tuza umubwireko: reka nsoreze kuri Josiane.Josia,ubu nibwo wamenya neza agaciro ka Gafarasi,gusa ndasabira GASHEMA ngo Rurema amurengere atitaye ku mafuti yawe kd ngashima n'abo bavandimwe bagufashije kuva mu aitaro wari umaze gushoberwa.Reka nsoze ngucira uyu mugani ngira nti: jya umenya ko umuntu ari nk'undi.AMAHORO Y'IMANA ABANE NAMWE.
991 HABARUREMA SIBO PATRICE/Rubavu-Cyanzarwe.Tel 07839
Wed, 09/Aug/2017, at 9.27 pm
Nongeye kugaruka nshimira musekeweya wowe soko idakama ivomwaho n'abafite inyota yo kwimika amahoro bakimura urwango.Musekeweya uwavuga ibyawe ntiyabirangiza kuko aho umaze gushyitsa imitima y'abagukunda ntiyabirangiza.Nanzitse mvunyisha nshaka guhumuriza abari mu nkambi nti:SHEMA we;Shikama kandi ukomere kuko ukomejwe n'ugukunda kandi ari nawe ukomoraho ubutwari,ndavuga Rurema waguhanze akaguha umuhoza BATAMURIZA byongeye akaguhemba Umuhuza.Humura kuko ugiye guhura n'UMUHUZA wawe mugahuza amaso agihumeka.MARIBO,burya ngo ijambo ry'umukuru ni ubuhanuzi niba ushaka ugushaka shingira ku magambo MANYOBWA akubwiye ejo udashukwa na Adolescence ukabura Fiancé wari kuzakwambika Allience kugeza mugiranye Confiance.Witonde kandi ushishoze kuko ubuto burashukana.ZANINKA we! umutima muhanano ntiwuzura igituza,nubwo ndi muto nyemerera nguhanure kuko n'igi ryahannye inyoni.Tuza witongana
992 Jean Leonard Nkundabagenzi, akarere ka Gisagara, u
Sun, 06/Aug/2017, at 9.06 pm
Izuba rirashe, abeza bazarasana naryo, bazatangaza urumuri rwaryo hose kd banezerewe, bazabikorana umutima mwiza kd wiyoroshya kd bafata uwo bahuye wese nk'icyaremwe gishya, bazarara ku marembo yawe bakomanga kd ntizaba bafite isoni zo kwinjira ark kubwo kuba baratojwe umuco bazarara ku ururembo bagutegereje kd atari uko babuze aho barara ahubwo kubw'intego, nawe nukingura uzabakire neza kd ubazimanire kuko uwo munsi amateka iwawe azahinduka kd ari nta kiguzi, umugisha iwawe uzahataha, urukundo ruzagera hose, urwango ruzaganzwa iteka maze rusimburwe n'ineza itangira ihere mu bawe unga ubumwe na bose kd ube umubibyi w'amahoro hose nicyo kimenyetso kizagaragaza ko hari icyo uzwiho mu bafashije sosiete nyarwanda kuba imbere y'abandi mu guharanira icyiza.
993 Nyandwi kelly alphonse, Ruhango
Sun, 06/Aug/2017, at 7.10 am
Njya nicara iyo ndi njyenyine nkatekereza byishi, gusa muri ibyo ntekereza iyo hari ibyo mburiye igisubizo ndababara, ngaho rero nawe mfasha twiganirire :Ese inyungu z'umugome ziba izihe, ni inde uhemberwa ko yateranyije abantu benshi kd yuje ikinyoma, ni inde wagororewe kubwo guhemuka cyane?, ibyo ni bimwe muri byishi nibazaho nkaburira igisubizo, dore mbere twari dufite ba Mandevu, mwalimu fabiyane nk'abagome kuruta abandi, none biragaragara ko umugome avuka buri munsi kd akazana ubukana burenze ubw'abandi, none nkibaza aho guhemuka ntibyaba bihemberwa umushahara utubutse ko mbona beshi babigize business?, iyo twiganirira umfasha kuruhuka no gutuza muri njye, ninjya nkwiyambaza rero jya umfasha unyumve kuko uri uw'ingenzi kuri njye kd naguhisemo kukurutisha abandi kuko wuje inama n'impanuro, Musekeweya Rwanda
994 Mutangana jeremie, akarere ka Kamonyi, Gacurabweng
Sat, 05/Aug/2017, at 12.25 pm
Imbere hawe ni heza ark nubwo ari heza bigusaba kuhategura no kuhateganyiriza, ibyo bisaba mbere na mbere gukora, kurangwa n'umuhate ndetse n'umurava, kumenya kwikura mu bibazo kd neza, kwibera igisubizo no kukibera abandi, kumenya kubana no kubanisha abandi, ngibi ibizatuma imbere yawe haba heza kd hakabera n'urugero rwiza abandi, ni tugerageze gushaka ibisubizo nka Shema, dore agera mu bibazo ark ntaheranwe n'agahinda ahubwo agashaka umuti ukwiye, uyu munsi niwo wawe, kora none kd ugere kure, dore ejo si ahawe ni ah'abandi kd burya ngo nyir'inkota ni uyifashe ikirumyo.
995 Kubwimana jean marie vianney, akarere ka Kamonyi
Fri, 04/Aug/2017, at 8.37 pm
ishuri ry'ibyiza umuyoboro mwiza kd unoze mu gukwiza urukundo mu bantu, intambwe idasubira inyuma mu kubaka ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda, ishema ryacu, ishimwe ryose kuri Musekeweya rwanda kuko wafashije mu kutugira abo turibo uyu munsi, mwiyemeje ubumwe budatanya bose niyo mpamvu natwe twiyemeje gukumira ikibi cyose kubera indangagaciro mwadutoje, ubu twishimiye kuba turi ba Batamuriza, Shema, Muzatsinda n'andi mazina yuje ibyiza kd ntiduteze gutezuka kubyo twiyemeje, tuzabashimira iteka kd tuzakomeza gufatanya kubaka urwanda
996 Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru
Fri, 04/Aug/2017, at 3.25 pm
Nubwo abantu babi bakiriho ni byiza cyane ko abeza dufite baganza ubwishi abo babi, birashimisha kugira abantu nka Kamulisa mu miryango yacu kuko nta cyakwangirika babona, kuri iki gihe kuba abantu benshi bataka ubushomeri biragoye ko ushobora guta amafranga ngo uzayabone kd binashoboka ko uwayatoraguye akuzi neza kd yakubonye uyatakaza, abantu nka Kamulisa bo rero bagifite umutima mwiza batazi kwirukira iby'isi kd atari ibyabo, ubura ibyawe bagahangayitswa no kubikugezaho turabafite, tubashimira umutima mwiza nkuwo mutoza abanyarwanda, buri wese ukurikirana Musekeweya yagakwiye kugira umutima n'ibitekerezo byiza nk'ibya Kamulisa, urwanda ruzubakwa n'abanyamutima wiyoroshya kd ukora igikwiye.
997 Muragijimana jean de DIEU, intara y'uburengerazuba
Fri, 04/Aug/2017, at 11.58 am
Intoki zanduye nizo zitanga umugati wera, nta gihe na kimwe uwakoze yatengushywe n'amaboko ye, ntiyigera yikorera amaboko bibaho, mu gihe uwigize umusongarere, amaboko mu mifuka amatiku ari yose, amacakubiri adashira ariwe urara akirirwa atesha abandi umutuzo n'umutekano wabo, ngabo ba Samson hirya hino, gukora ni kirazira ark kuvugagura ni aba mbere, umunyarwanda mwiza ni umenya Umurimo umutunze kd akawuha agaciro, kora witeze imbere, ibyo ushaka uzabigeraho kd urenge abirirwa babunza amagambo atagabura
998 MUHIZI VITAL, UMURENGE WA MBAZI, AKARERE KA KAMONY
Fri, 04/Aug/2017, at 6.53 am
Hari ababa batabyishimiye, hari ababa bababajwe nuko wowe n'umuturanyi mubanye neza, hari abashengurwa no kubona murahurana, mugahana amazi, mugatabarana, yewe ndetse mukanataramana, nibyo koko ngo umuntu ni ntamunoza, niyo wamushimisha ute ntazishima wese, icyo mbona rero gikwiye nuko wowe wamaze guhitamo kd warahisemo neza uzirinde gushukwa n'abo batishimira intambwe umaze gutera, uzaharanire gukomeza kujya mbere kd urusheho, kubera abandi urugero rwiza mu byiza bizaguhesha ishimwe n'ishema aho unyuze hose kuko urwanda rushyigikira ibyiza uko bishoboka kose.
999 Hakizimana jean Claude, Ngororero
Thu, 03/Aug/2017, at 7.59 pm
kuri bamwe urwango rugenda rwamburwa icyicaro, ku bandi nabo bakomeje kurwimika no kuruha agaciro kurenza ibindi byose, nguko uko abantu duteye kd ntuzabyibazeho cyane, nta muntu uhuye n'undi mu mico no mu ngiro, uzasanga agace kamwe abantu batekanye naho abandi bari kuryana benda kumarana, ikibabaje nuko hari aho bamarana kd hari bamwe barengana, inkomoko y'ikibazo ntiba nini kuko n'akantu gato gashobora gutera impagarara, urugero rwiza kd rwa hafi reba aho ikibazo cya Mugereko na bugo gihagaze bitewe n'abagabo 2 Gafarasi na Samson, aba bashobora gukuza ikibazo kikagera kure kd twabonaga ko byoroshye, nimucyo rero tujye duhora dusigasira ibyo twagezeho, tubirinde abashaka kubisenya kuko tuba twaravunitse tubigeraho.
1000 Ntirenganya Denis, Nyabihu
Thu, 03/Aug/2017, at 4.02 pm
Manyobwa we erega igihe ni iki ngo ureke Maribore yisanzure kuwo akunda, urabizi ko urukundo rujya aho rushatse ark ikirenze nuko rudahishirwa, igihe nawe wakundaga wibuke neza ko ariho umutima wabaga uri wose, ikindi rero zirikana ko iyi ari inzira ya buri wese usibye uwihaye Imana wenyine, icyo wagakoze nk'umubyeyi ahubwo ni ugushyigikira urukundo rwabo kuko n'ubundi Maribore ni umwana wawe kd angana umurutasate, shyigikira abana kd ubafashe ibyo Maribore na Kigingi bazabigushimira iteka.
1001 Hakizimana jean Claude, Ngororero
Thu, 03/Aug/2017, at 8.32 am
Ntuzicare ngo utuze wumve ko wageze iyo ujya, niba uharanira amahoro, nutuza gato bizasubira inyuma kd bimwe wirutseho byaragutwaye ingufu nyishi cyane, isaha yawe yose jya uyikoresha uko ikwiye, ugenzure ibyo watangiye byose kd ubihozeho ijisho, uzirinde ko hari uwaguca mu rihumye kuko isegonda rimwe rirahagije mu gusenya ibyo wubatse imyaka n'imyaka, erega disi uzirikane ko ba Gafarasi bari hose.
1002 SEWABEZA nkombo simeon
Thu, 03/Aug/2017, at 7.14 am
yewe Zaninka mubyeyi gito ugereranwa n'inkoko ibyara abana maze nyuma ikazahindukira ikabarya, ark nanone nibe n'inkoko kuko byamenyerewe ko ariko iteye, ndabona rero uzasigara nk'igiti kitagira amashami kd cyarayigeze, icyo giti kiruma hanyuma kigatemwa kigacanwa, kikibagirana nk'ikitarigeze kubaho, mbega agahinda kutazagira uzajya akuvuga neza kd utababuze ahubwo aruko nta cyiza bafite cyo kukuvugaho, ese ko wiciye kubawe urabona nukenera abantu uzasanganirwa nande kd n'abawe batakikumva?, urababaje kd ndakubwiza ukuri ko uzageraho ukicuza ibitagishoboka, abawe bari kuzakumenya utagishoboye kugira icyo wikorera ark siko bizagenda kuko uzaba umeze nka ya mazi yabwiye umuntu uti uramenye ntunyoge maze nawe akayasubiza yitonze ati humura nta mbyiro nari mfite.
1003 Umuhoza clementine, akarere ka Rubavu
Tue, 01/Aug/2017, at 3.47 pm
uwiriwe ntaba azi ko arara, ese niba tutamenya uko ejo bizamera ni kuki twumva kurarana igihemu utagisabiye imbabazi abo wahemukiye, ushobora kuzajyana igihemu utabarutse kuko utinda kwicuza ngo ube umwere imbere y'abandi, mu kubaka urwanda twifuza bisaba ubunyangamugayo n'ubushishozi
1004 Mbonigaba jean baptiste, akarere ka Kamonyi
Tue, 01/Aug/2017, at 11.26 am
Njye nkwise nyamuberwa n'inkindi, nyir'ugukomerwa amashyi iteka kubw'inama zawe zihebuje, wubatse urwanda rushya rwizihiwe n'abarutuye kubera imibanire myiza wabatoje, nta wahisemo kugukurikira wahombye cg c ngo yicuze ko yahisemo nabi, uri umujyanama usumba abandi ku bakumenye, ishuri ryuje ibyiza byose kubemeye kuryigamo, komeza kuzamura imibanire y'abanyarwanda uko bikwiye kd ingabire ubahundagazaho z'urukundo zizagere kuri bose
1005 Uwitonze Euphrasie, Umurenge wa Gasaka, akarere ka
Tue, 01/Aug/2017, at 7.03 am
Inzira ifunganye burya niyo igeza ku tsinzi, inzira yuzuye amahwa, imitego, ibigusha n'ibindi byishi bibi bishobora kugutinza mu urugendo uzihangane uyinyuremo witonze ark uyigende yose kuko nyuma yayo uzashyika iyo ushaka kugera kd unezerwe, none c, munyarwanda aho wagirango ibibazo ku isi bizashira?, ntibishoboka rwose kuko umunsi ku umunsi bigenda bivuka byaba ibiterwa n'abantu ku giti cyabo, imitingito, intambara, inzara, ubukene hamwe n'ibindi byishi by'uruhurirane, kwihangana rero niko gutsinda kd duharanire twese kuba ba kwihangana, maze tuzibaruke ba Muzatsinda, tureke kuba ba Ntahomvukiye nta Ntuyenabi ngo twumve ko abacu bazaza ari ba Bahizi gusa.
1006 Nzahumunyurwa Celestin, akarere ka nyamagabe
Mon, 31/Jul/2017, at 9.18 pm
Indwara z'ibyorezo ziratera abantu bikaba ikibazo, umwanda nawo wafata abantu bati twarogewe, aho mwabereye nihe mwumvise umuntu aroga amazi koko?, banyarwanda beza, ni ryari tuzasobanukirwa ukuri nyakuri kd tukamenya no kugukoresha?, burya mu gihe abantu baba mu ubuzima bubi, cyane cyane ubwo mu nkambi bakunze guhura n'indwara z'ibiza kd inyishi zitewe n'umwanda, nimucyo rero tureke kuba ba Samson cg c Gafarasi turenganya abere n'abatagira icyaha.
1007 Karonkano Nyamagabe Pascal
Mon, 31/Jul/2017, at 8.58 pm
Bingora kubyumva, kubyakira byo ni umutwaro kuri njye, ni kuki umuntu ananirwa no kubana n'abandi, bikamubera ikibazo aho byakabaye igisubizo?, ni kuki gukora ibyiza bitunanira ark ikibi kikabanguka haba mu mvugo no mu ngiro?, ese ubundi umuntu yaremewe iki?, ni ukeamamaza ikibi, cg ni uguharanira no guhiga icyiza aho kiri hose?, twahawe isi ngo tuyigenge ark ntitwayiherewe kuyiroha, ibikorwa bya muntu uko bwije nuko bukeye birushaho kuba bibi, ese uwatugabiye isi natubaza inyiturano tuzamubwira iki?, mbere byajyaga bivugwa ko agasozi katagira umukuru kagwirwaho n'ishyano rikirirwa rikarara none ikibabaje abakuru nibo basigaye bagwisha rya shyano, ese ubwo abato bo bazakora iki?, ni ikibazo nibaza, niba uwakakuyoboye ariwe ukuyobya uzahabwa icyerekezo nande?, bizaba bya bindi ko amaso yapfubiye nyirayo amwereka ingwe?, ni agahinda, kd nyabusa bitunanira nta kiguzi bisaba nyamara hari byinshi dutakazamo ibyacu byinshi kd bidafite umumaro, ark kubana neza bigura ubusa biratunaniye!!!!, nibaza byinshi nkabura ibisubizo, wowe undusha kureba kure mfasha gusobanukirwa n'ibyandenze, nkwirinjyiye kuko nkubaha nawe nyishingira kuko nkwizeye, mfasha kuyobora urukundo n'ineza mu batabigira kd nitubibasha ndabizi neza ko ingororano yacu izaboneka, Tubibe amahoro aho atari kd tubere abatubona urumuri rwuje urukundo.
1008 Mubera Theogene, akarere ka Nyarugenge
Mon, 31/Jul/2017, at 7.38 am
Iyo bavuze ngo umuntu ni uw'i Gasabo, muri make njye mpita numva ko ari umunyarwanda wuje imico myiza, imyitwarire n'imigirire y'umunyarwanda ukwiye, nyamara iyo njye nitegereje nsanga iyo mico ari ntayo ark nanone nkigarura mvuga ko impamvu bivugwa n'abanyarwanda bari hanze y'igihugu nibwo iyo bahuye babazanya bati nawe uri uw'i Rwanda rwa Gasabo?, naho iby'iyo mico yo nasanze ari ntayo, dore ubu abenshi twuje ikinyoma, turangana, turanegurana, turajorana, bikarenga tukamburana n'ubuzima, nkeka ko imico nk'iyo ab'i Gasabo batayigiraga, ntiwari kubasangamo ba Gafarasi ku kinyoma, Samson ku urwango rutagira ishingiro, Zaninka ku macakubiri n'abandi, Nawe rero nakubaza nti :umunyarwanda nyawe ni umeze ate?, ese ni uwo wavukiye I rwanda cg ni uwuje imico myiza y'umunyarwanda, urangwa n'urukundo, ineza n'amahoro aho ari hose?, shaka igisubizo kd nawe wisuzume ko nyuma y'ibyo waba uri umunyarwanda ukwiye.
1009 Muhizi vital, Umurenge wa Mugina, akarere ka Kamon
Sat, 29/Jul/2017, at 7.35 am
Akabaye icwende ntikoga, niyo koze ntikanoga, niyo kanoze ntigashira inuka, ibyo ni abanyarwanda b'abahanga babivuze, rimwe na rimwe njye nshobora kwemeranya nabyo ark ku urundi ruhande nkabihakana kuko hari ubwo umuntu wari warabaswe n'ingeso runaka ahinduka akaba undi bimwe yakoraga ntibimugaragareho na gato, naguha urugero kuri Rutaganira wahindutse akaba Rutaganira udasanzwe ugereranyije nuko yari ari, akarere ko rero kadashobora gushira isura y'ikibi nako karigaragaza, umuntu yahinduka ark akagira ibimubaho karande bituma hari ya ngeso ye idasibangana burundu, reba Gafarasi muri Musekeweya, urebe uko yari ameze mbere ugereranye n'uyu munsi, urasanga hari ibyo yahindutseho ark kd hari n'ibindi byamubayeho karande, urwango rwaranze n'ikinyoma kiramwokama, natwe rero iwacu abo bantu ku mpande zombi turabafite, abadahinduka burundu rero tuba tugomba kubaba hafi, erega n'ubundi kwigisha ni uguhozaho, nidukomeza kubereka ububi bw'ibyo bakora bazageraho bisubireho kd bemere kubireka gusa natwe tuzasibe gucika intege no gusubira inyuma mu ntambwe tumaze gutera
1010 Mutwarasibo patrick, akarere ka Muhanga
Fri, 28/Jul/2017, at 6.11 am
Burya bambe urukundo nibyo rwiza cyane iyaba rwarambaga ntirushire, iyo mugikundana muba mwarabaye umwe, mwifurizanya ibyiza, musangira byose, yewe bikagera naho umwe yakwemera kwitangira undi, igiteye agahinda rero nuko kuri beshi rumara igihe gito kd rugatera agahinda abarurebera hafi, iyo mumaze kugera mu urugo ya magambo meza mwabwiranaga, ya migambi myiza mwapanganaga, yewe na bya byishimo mwasangiraga birangirira aho, mbega agahinda!!!, inama rero kubatarashinga izabo :nimureke kuryaryana mubyo muganira, mubwizanye ukuri kd mwicare muganire ibishoboka, nimwubaka izanyu muzage mugerageza kwiyibutsa bya bihe, ibibazo nibiza muzajye mugerageza kwiyibutsa kuri ya magambo meza mwaganiraga, ibi bizajya bituma mubasha gufashanya kubikemura kd mwishimye, nimukomeze kubaka uruzabera abandi urugero rwiza.
1011 Dieudonne Uwimana
Thu, 27/Jul/2017, at 7.59 am
Ese tuzahora dukurura inzangano n'amatiku bidafite aho bishingiye ryari?, ese niba koko abarozi babaho hari uwo mwumvise waroze amazi?, dutuye ku isi kd koko iriho abagome, abarozi hari aho bari turabyemera, none wowe wabamenye kuva kera hari aho ibi waba ubizi usibye kwishyiramo abantu?, bavandimwe banyarwanda tuzimika ikibi kugeza ryari, tuzuhirira ibidafite akamaro ibinyejana bingana iki?, urwanda rwarenze igihe cyo kubagarira ikibi twimirije kuhira urukundo n'amahoro, abateranya abandi kd nta shingiro igihe cyabo cyararangiye, nimucyo twubake urwanda twifuza kd ruzira urwango.
1012 Karonkano Nyamagabe Pascal
Tue, 25/Jul/2017, at 6.26 pm
Bingora kubyumva, kubyakira byo ni umutwaro kuri njye, ni kuki umuntu ananirwa no kubana n'abandi, bikamubera ikibazo aho byakabaye igisubizo?, ni kuki gukora ibyiza bitunanira ark ikibi kikabanguka haba mu mvugo no mu ngiro?, ese ubundi umuntu yaremewe iki?, ni ukeamamaza ikibi, cg ni uguharanira no guhiga icyiza aho kiri hose?, twahawe isi ngo tuyigenge ark ntitwayiherewe kuyiroha, ibikorwa bya muntu uko bwije nuko bukeye birushaho kuba bibi, ese uwatugabiye isi natubaza inyiturano tuzamubwira iki?, mbere byajyaga bivugwa ko agasozi katagira umukuru kagwirwaho n'ishyano rikirirwa rikarara none ikibabaje abakuru nibo basigaye bagwisha rya shyano, ese ubwo abato bo bazakora iki?, ni ikibazo nibaza, niba uwakakuyoboye ariwe ukuyobya uzahabwa icyerekezo nande?, bizaba bya bindi ko amaso yapfubiye nyirayo amwereka ingwe?, ni agahinda, kd nyabusa bitunanira nta kiguzi bisaba nyamara hari byinshi dutakazamo ibyacu byinshi kd bidafite umumaro, ark kubana neza bigura ubusa biratunaniye!!!!, nibaza byinshi nkabura ibisubizo, wowe undusha kureba kure mfasha gusobanukirwa n'ibyandenze, nkwirinjyiye kuko nkubaha nawe nyishingira kuko nkwizeye, mfasha kuyobora urukundo n'ineza mu batabigira kd nitubibasha ndabizi neza ko ingororano yacu izaboneka, Tubibe amahoro aho atari kd tubere abatubona urumuri rwuje urukundo.
1013 Hashakimana philemon, Nyaruguru, Nyabimata
Tue, 25/Jul/2017, at 2.41 pm
Nyamara disi yahoze ari umuntu mwiza, yagiraga neza aho anyuze hose ark dore ubu yarahindutse, iminyururu y'ubuhemu yaramujishe, asigaye ari nyamurindwa abana n'abakuru, aho anyuze hose aranduranya..., bijya bibabaza iyo wari umuntu mwiza are ugahinduka nk'ikirere, ukaba uwo bahunga kd ari wowe wataramiraga abandi, ese kuki wabaye undi?, kuki wateye inshuti zawe umugongo?, warahemutse cyane, abantu ku isi ntitugira umurongo uhoraho tugenderaho bityo ugasanga nta numwe wo kwizerwa ukibaho, birababaje ko dufite mwalimu mwiza kd wuje ubuhanga ark ntitumutega amatwi, igihe kizagera kd twicuze tuti ibyo Musekeweya yavugaga byari ukuri ark sinabyitayeho.
1014 Jean baptiste Mbonigaba, akarere ka Kamonyi
Tue, 25/Jul/2017, at 8.44 am
Oya mawe have wikabya, wagerageje gusaza utanduranyije cyane koko, wakibutse ko nawe wabaye mu buhunzi no mu nkambi maze ukareka gusagarira abo umwana wawe wakurushije kugira umutima utabara yagiriye neza, Erega Rutaganira nta mafranga yaciye izo mbabare nuko ari umuhungu wawe gateranya Bahizi utabyishimiye, ngirango rero ugerageze gusubiza amaso inyuma, wibuke cya gihe nawe wari usumbirijwe maze ugire uti :Mbabarira dawe kuko nari ngiye kwibagirwa aho wankuye, ubuhunzi urabuzi kd uzi ubuzima bubi bwabwo, wikongera rero kwanduza umutima wawe ukundi ukora ibishobora nawe kuba byakongera bikagukorerwa, uzirikane ko nta heza h'isi Mubyeyi.
1015 Bimenyimana Francois, akarere ka Ruhango
Mon, 24/Jul/2017, at 8.09 pm
Umurage uruta ibindi byose ni ukuba waragwa kuba umunyamahoro no kuba impirimbanyi yayo, nta Shema ribaho rirenze iryo kunyura ahantu hose ukomerwa mu mashyi kubera ibikorwa byawe byiza kd bifasha rubanda nyamwishi, bitandukanye no kugenda wikandagira, unyura mu bihuru mu gihe uhuye n'abandi kubera amakosa yawe aba yarakurenze, nawe rero nakwifuriza ko ababyeyi bawe, abavandimwe se, inshuti, abaturanyi n'imiryango bazakwifuriza kd bakanagusigira umurage nkuwo, umuryango nyarwanda ukeneye abantu buje ubunyangamugayo n'urukundo kugirango ubane mu mahoro na kivandimwe.
1016 Gatera joseph, umujyi wa kigali, akarere ka KICUKI
Mon, 24/Jul/2017, at 7.08 am
Mbere nyiri mu umwijima, inkunga yanjye kwari ugushyigikira ibikorwa bibi, nateranyaga abantu ngo barwane, nkashyigikira urusaku mbona ko rwabyara amahanga, nkaterwa ishema no kubona abantu batumvikana, kumbwira ibyo gushyigikira ubumwe n'ubuvandimwe byabaga ari ukuntuka, ukubise undi nkagira nti mukubite sha, muby'ukuri iyo nza gukura cg gukomeza uko nari ndi, nari kuba nahemuka birenze, gusa nirengagije ibi ngo buri wese agira intumwa ye ivuye kuri Nyagasani ikagira ubutumwa bwe bwihariye imugezaho kd bukamukoraho, Musekeweya iyo itabaho ubwo nanjye mba nkibereye muri wa mwijima nari narakuriyemo dore ko n'ababyeyi batanshoboraga kuko nari narabananiye, nirengagizaga ko utumviye se na Nyina yumvira ijeri ariko ubu ndishimira ko numviye Musekeweya maze nabo nkagaruka nkabumvira kd nkaca bugufi nkabasaba n'imbabazi hamwe n'abandi nari narabaniye nabi, nguwo Musekeweya utuma ndata kd nezerewe.
1017 Hakizimana jean Claude, Ngororero district.
Sun, 23/Jul/2017, at 9.05 pm
Ese ni iki cyaruta Ubuntu n'imbabazi mu bantu kitari umubano?, uwo ni wa mubano dutozwa buri munsi, ni ya neza twigishwa ubudatuza, ni kwa kwicisha bugufi no kwiyoroshya duhora dukangurirwa kugira, ese ubundi ni inde waremerewe no kugira neza ku isi?, uwo byabereye umutwaro yavaha he?, niba bitakugora c bitunaniza iki kubikora?, ugerageze ukore ibyiza ukibishoboye kuko birashoboka ko hari igihe wazifuza gukora ibyagucitse bitakigushobokeye, inama nkugiriye nanjye ndayigirwa kd tuyikurikije twakubaka icyiza.
1018 Ishimwe Songa Pasteur, Kimihurura
Sun, 23/Jul/2017, at 9.49 am
Nibwira ko urukundo nyarukundo rudasaza, iyo wiyemeje gukunda wagakwiye gukunda rumwe tutazazamo inungunika, iminkanyarari,.. hamwe n'ibindi byose bisubiza inyuma urwo wakunze, inzira yarwo igira amahwa ark hahirwa abihanganira kuyanyuramo maze bakayihandura nyuma, ngurwo urwo ngusaba wowe Maribore urutangiranye na Kigingi, warabyivugiye koko uti Namaze guhitamo, uzirinde rero kongera guhitamo ukundi, uwo wahisemo azahore ari uwo ahubwo uzakomeze guhitamo ibikomeza kumushimisha no kunyurwa nibyo umukorera, nimugirirwa Ubuntu na Nyagasani mu gihe muzaba mushinze urwanyu, muzakomeze kugisha inama, mbifurije kuzabyara mugaheka ark by'umwihariko muzabere abatarubaka izabo icyitegererezo cy'urugo rwiza, amahirwe masa mu nzira mutangiye.
1019 Kabera Eugene, akarere ka Ruhango
Fri, 21/Jul/2017, at 4.55 pm
Batamuri nkeka ko Imana yatumye urokoka, umutingito, Shema nawe bikaba uko atari yo yatuma Umuhuza aducika, dore ko nkuko izina rye ribyivugira ariwe twari dutezeho kuzahuza abo bose batavuga rumwe, kuzubaka urukundo ruzira kuvangura hagati ya Muhumuro, Bumanzi, Mugereko, Bugo, impinga no mu umucyamo, umuntu nkuwo rero uzaba ingirakamaro ntabwo Iyamuremye yamuhamagara atageze ku ntego ze, yego birumvikana ko umubyeyi mwiza ari uhora ahangayikiye uwo yibarutse, ark kd turizera ko akiriho amahoro, nawe Samson ukirangwa n'ivangura, ndifuza kukubwira ko beshi mu bakumva twakwimye amatwi kuko dukurikije amateka yaryo I rwanda, ubu twamaze guhitamo kd umurongo twafashe ni udasubira inyuma cyane cyane mu gukora ikibi, ibyo ukora byose urata inyuma ya Huye kd ni vuba ukabona ko wibeshye, urababaje kuko ugiye guta imfura n'ibiheko.
1020 Hakizimana olivier, uburasirazuba
Thu, 20/Jul/2017, at 10.05 am
Ku I tariki natangiye kubumvaho nibwo natangiye kuba undi, nibwo natangiye kwiyumvamo impinduka ntazi aho zituruka kd zimbwiriza ko hari icyo nakoraga nagakwiye kureka, nibyo koko ntabwo nari shyashya dore ko nanagirwaga inama kenshi ark nkanangira umutima, kubaho kwanjye kwari kwihariye kd nta numwe kunyuze, mumaze imyaka 13 muje I rwanda ark njye maze 10 mbafunguriye amarembo y'amatwi yanjye, uzavuga ko atigeze agirira nabi abandi mu ubuzima azaba abeshye, ibi nanjye narabakoze kd kenshi, nari uwo guhinduka koko kd nari nkeneye umujyanama iruhande rwanjye, ubu umunsi wo kuwa gatatu saa mbiri na mirongo ine ni umunsi udasanzwe kuri njye, ni umunsi usumba indi mu ubuzima bwanjye yewe ndetse urenze n'uw'amavuko yanjye kd nawo uba ari umunsi ukomeye, umuntu wese agira icyo akunda kurusha ibindi niyo mpamvu njye nahisemo gukunda Musekeweya kurusha I byose, ntaw'uzabinterera ibuye ndabizi kuko ntawe ukwiye kuganza guhitamo kwanjye.
1021 MBARUSHIMANA aphrodice, akarere ka Nyaruguru
Thu, 20/Jul/2017, at 7.15 am
Mu mashuri yose nize kurinda nsoze kaminuza ntaho nigeze ntozwa kugira neza, ntaho nigeze nigishwa kubana neza n'abandi cg c kugira urukundo n'ineza, nigishijwe za Science zitandukanye, niga amateka, niga ubumenyi bw'isi, ark nta n'isaha nimwe natozwaga gufashanya, ese amashuri nkayo atagira isaha yo kwigisha gufashanya amaze iki?, iyi niyo mpamvu mvuga ko umuntu ahora yiga, ubu nabwo kuva nava mu ubuzima bw'ishuri maze kunguka ubundi bumenyi ko kubaho ari ukubana kd nabyigishijwe na Mwalimu Musekeweya kd imyaka 16 namaze mu ishuri ntarigeze mbibwirwa, isi rero ikeneye inyigisho zanyu, ahubwo nimukomeze kwagura amashami kd mukomeze no kumanuka iwacu mu cyaro tuganire kuko kubumva no kubabona imbona nkubone no kubumva inyumva nkumve, kd tuganira twungurana ibitekerezo bizadufasha kubaka byishi, murakaramba I rwanda.
1022 Niyodusenga Giselle, akarere ka Ruhango, Mbuye
Thu, 20/Jul/2017, at 6.53 am
Gushima ni umuco w'abanyarwanda bo hambere ndetse n'abubu nubwo ab'iki gihe bitakibaranga cyane, ukugiriye neza uba ukwiye kumushimira icyo gikorwa cy'indashyikirwa aba agukoreye, niyo mpamvu njye Gilbert nifuza gushima abatekereje kuzana Musekeweya I rwanda, nukuri koko ngo agacumu kazaguhorera ntumenya uwagacuze, kuva Musekeweya yataha umutima wanjye yambereye icyomoro cyomora ibibazo byishi nari mbayemo, imfasha kubana neza n'abandi, impa gutuza no gusabana ark ikiruta ibindi byose nuko nanjye yanjyize Rutaganira mushya, nubwo bavuga ko ntawivuga amabi kd ameza ahari, hari n'abarenzaho bakavuga ko nta mwiza wabuze inenge, njye se nahera he mvuga kd nari indakemwa, oya rwose, nari undi wundi kimwe nuko uyu munsi kuva namenya Musekeweya nabaye undi, nifuza rero kubashimira umusanzu wanyu ukomeye mu guhindura imitekerereze n'imigirire y'umunyarwanda by'umwihariko twe abakiri bato, ibyanjye byari amateka kd n'andi amateka arakiyandika kd ku bwanyu nizeye ko nzakomeza kuba ukwiye mu bandi.
1023 Ngiruwonsanga Daniel, Gisagara, umurenge wa Ndora
Tue, 18/Jul/2017, at 8.29 pm
Ababyeyi bari aba agaciro gakomeye, yewe ndetse nanubu hari abakigafite ku uburyo mbere banacirirwagaho imigani ikomeye ark iganisha ku kamaro kabo mu ubuzima bwacu bwa buri munsi, bamwe bati igihugu kitagira ababyeyi kiba cyabaye nk'igihuru, abandi bati agasozi katagira umukuru, kagwirwaho n'ishyano rikirirwa rikarara, hamwe n'indi migani myinshi yavugaga ku kamaro kabakuru, ubu birikugenda bihinduka, uwakakugiriye inama niwe ugushuka, uwakakuyoboye niwe ukuyobya, uwakakubereye umubyeyi, ntatinya kukubera mukaso, ngabo abakuru dusigaranye, ni ba Zaninka gusa, ubu umuntu asigaye yigira inama kd isi yuzuye abagakwiye gutanga izo nama, muradufashe rero mutwigishirize n'abaturuta kugirango tureke kwisiga ngo tunisange kd twakagize abo dusanga.
1024 Hakizimana jean Claude, Ngororero
Tue, 18/Jul/2017, at 4.57 pm
Iminsi iba myinshi igahimwa numwe gusa, maze ugasanga uwasekanaga niwe uri gusekwa, uwari ubabaye yishimye, uwari wishimye ababaye, ngayo nguko rero niba ubabaza abandi, uzirikane ko umunsi uzaba umwe nawe ukababara, kuko iby'isi ari gatebe gatoki, uyu munsi ni umunyabugo uvuga nabi, nawe ejo azakwishyura, ni umunyamuhumuro ufite ibibazo kd ukaba uri kumukinaho mu bibazo ark nawe ntuzi uko ejo uzaba umeze, ikiruta ibindi nuko twakwiga kubana neza no koroherana.
1025 Mutwarasibo patrick, Muhanga
Tue, 18/Jul/2017, at 11.51 am
Ibyo tunyuramo mu ubuzima bwacu ni byishi kd biratandukanye, hirya hino aho tugenda hose, ibyo twirirwamo byose, ibyo tubwirwa ibyo tubona, ni ishuri, ntitugihura n'abarimu kuko twagiye mu ishuri gusa, ese wowe waba umaze kwiga ibingana iki?, ibyo wanyuzemo c bimaze kuguha iyihe shusho?, ibyo wabonye niba ari byiza bizakugirire akamaro kd niba ari bibi nabwo bizakubere isomo
1026 Emmanuel Habiyaremye, Mbazi ya Huye
Tue, 18/Jul/2017, at 6.52 am
Iraha riraryoha, uririmo aba yumva yarashyikiriye ijuru, gusa iyaba twazirikanaga ko udahoraho, hari igihe kigera ugasubira muri bya bihe wahozemo, aka wa mugore w'umukene wiberaga mu ngunguru, ibyamubayeho abenshi mu bageze mu ishuri murabyibuka, none c nawe Zani ko numva ibyawe ari ukwishimisha mu dufranga wagurishije isambu, kd uko ukuyeho ijana ridasubiraho ahubwo agenda agabanuka, aho nagushirana hazacura iki?, birashoboka ko icyo gihe uri guhekwa azigenza, mubyeyi mwiza nubwo nabonye utagirwa inama wagakwiye kuzirikana ko iminsi ivuguta nta muvuba, ndabona mu minsi mike ushobora kuzasabiriza kd warihaye kd ndahamya ko uzahabwa na bake kuko nawe ntabo wagiriye neza, uzirikane kd ko usenya urwe bamutiza umuhoro.
1027 Karonkano Nyamagabe Pascal
Mon, 17/Jul/2017, at 6.44 pm
Isi siyo mbi, ahubwo abayituye nitwe babi, mbabarira narahemutse ark sinasaba imbabazi, umutima wabimpatiye kenshi ark ndanangira. ni koko inkomanga kumutima, ihora inyibutsa ko hari inshingano ntujuje, mfasha gutuza umbohora umutima, nyiyerekera ko wambabariye, nanjye nkusezeranye, ko ntazongera kugufudikira ukundi. EREGA NARAHINDUTSE, KD KOKO NARAHINDUTSE, NI KOKO NGO USHAKA KWIHUTA AGENDA WENYINE, ARK IYO USHAKA KUGERA KURE, UJYANA N'ABANDI. ngwino dufatanye urugendo Urugendo ni rurerure, buri wese aba yifuza kurusohoza amahoro, muri urwo rugendo hari ubwo umuntu ahura n'ibigusha byinshi bityo rero akaba yakwifuza uwo bafatanya mu gutera intambwe ngo bajyane kd amwizeye, yajorwa n'amahwa mugenzi we akamutabara. ni byishi bidafite akamaro, twari guhura nabyo iyo tutabona umugenzi ukwiye mu kugendana natwe, yayoboye intambwe zacu, amurikira ibirenge byacu abirinda gusitara, imitima yacu ayuzuza urukundo rutojwe n'ineza, ubwitonzi n'ubugwaneza, uwo niwe wisunzwe na beshi. Dore ubu amaze imyaka 13 atashye mu mitima y'abanyarwanda, yubatse amahoro arambye, kd ayageza kuri bose. iyo umuntu yujuje ISABUKURU, bagira bati isabukuru nziza, kd kura ujye juru, njye nabuzwa n'iki kubifuriza kujya mbere, mu gukomeza kubaka umunyarwanda ukwiye?, Karonkano pascal ntabivuze naba ndi ikigwari, kuko sinaba ndebye kure, Musekeweya Rwanda, komeza ibikorwa byawe wiyemeje, Izina wahisemo rigaragaza Uwo uriwe, kd ibikorwa byawe bizahora byivugira, turizihiza imyaka 13, ark kd n'100 tuzayizihiza, twishimira ibikorwa byawe. Karonkano sinyuzwe n'imyaka mumaze, ahubwo nubatswe n'ibikorwa mumaze kutugezaho. Kuko rero NATOJWE KUNYURWA NO GUSHIMA, REKA NJYE NIBUKA KO HARI ABAMFASHIJE GUTERA INTAMBWE IJYA MBERE MBASHIME KD, MBAHOZE KU UMUTIMA., kd nawe nyabusa, Jya uzirikana, uwakugiriye neza iteka, Kd umwiture ibyiza. NDANYUZWE.
1028 Nshimiyumuremyi grace, kigoma, Akarere ka Huye
Mon, 17/Jul/2017, at 6.13 am
Hirya no hino, abantu beshi bahigira gukora ibikorwa biteze imbere bo ubwabo, naho abayobozi bagahigira gukora ibiteza imbere abo bayobora, utageze kubyo yahigiye rero arabibazwa, ark ndatangazwa nuko abandi bakomeje guhigira gukwirakwaiza amazimwe kd adafite ishingiro, mbaze gatoya, niba umwana yaraguze icyo kurya mu isoko nyuma akagira ikibazo, abariye kuri ibyo bicuruzwa bose barahumanye?, none c ubwo umucuruzi yari afite umugambi wo koreka imbaga yose dore ko atari yiteguye kuri buhure nuwo mwana?, ndahamya neza ko igisubizo buri wese yatanga aha ari hoya, ayo mazimwe rero dukwiza tuzirikane ko yoreka imbaga nyamwishi mu mitekerereze kd bidakwiye, nimucyo tube abanyarwanda bukuri kd barangwa n'ukuri.
1029 Jean De DIEU Muragijimana, akarere ka Ngororero
Sun, 16/Jul/2017, at 1.27 pm
Aka ya mvugo yubu ngo banyweye basinze n'ibindi byishi, Mariza, Fiette, Kigingi n'abandi, nimunywe ark mwirinde isindwe, muracyabyiruka kd mufite amaso meshi abareba, nimwiyandarika bazabandurura kd atari kubw'impuhwe bazaba babagiriye, muzirikane kd ko ururimi rwoshywa n'urundi mwirinde guterana amagambo na Manyobwa, ubundi umuntu ucisha make, iyo umwe ashyize hejuru wowe ushyira hasi, murabe urubyiruko rw'umutima kd mube abanyabwenge buje ibitekerezo by'iterambere.
1030 Manirakora fabien, kabagari ka Ruhango
Sun, 16/Jul/2017, at 12.23 pm
Amateka arigisha, ibikorwa bikigisha, imvugo zikigisha, yewe navuga ko buri kimwe cyose ubona iruhande rwawe gishobora kukwigisha ark nyabusa uzirinde kwigishwa n'isi kuko yigishanya igisura, uribuke uburyo kiryana nk'ubumara bw'ikinyabwoya, waretswe kd urareba, niba warashishoje uzigishe n'abandi kureba kd bamenye banasesengura, ark c nsoze ngira nti ishuri rurimo mwalimu nka Gafarasi tuzagiryireho iki?, niwiga uzaharanire kumenya ark wirinde gushyira mu bikorwa ibyo wigishijwe byose kuko siko ari byiza.
1031 Gatera joseph, umujyi wa kigali, akarere ka KICUKI
Sun, 16/Jul/2017, at 9.44 am
Akari ku umutima gasesekara inyuma, Kigingi we wivuga ko abakobwa bose bazimura kuko ndakeka ko ibyo Maribore yakoze aruko yanyuzwe n'impano yahawe, njye mbona atari umuzimuzi kd ataranabyigeze, mbona ko ari umukobwa w'umutima kd wuje ubwenge, wimwitiranya n'abo wabonye bose kuko atandukanye nabo kd kure cyane, nubwo yabaye umuyaya yuje imico y'uwakuranye n'ababyeyi be kd mbona ko adateze guhinduka, ese ubundi utarahindutse ari kumwe na Manyobwa na kamere ye, yazahinduka abonye Umugabo mwiza nkawe, sinabihamya kd ndahamya neza ko nta ruhu rw'inama yiyambitse.
1032 Nzahumunyurwa Celestin, akarere ka nyamagabe
Sat, 15/Jul/2017, at 9.38 pm
Ni akamalaika kawe, kazakubera akamararungu, kazakwibagiza ibibi wanyuzemo, kazakurinda kongera kwigunga ukundi, kazagutaramira kd kakuganirize uko ubishaka ndabizi kazagushimisha kd unyurwe, kazaguhora iruhande iteka kakubere akajyanama karuta abandi, erega yewe kazagupfumbata ushire imbeho, birumvikana ubu silibateur uzaba ubuteye ishoti, bivuze ko hari n'imwe mu mico yabwo uzareka kd myinshi, uzaba winjiye mu kindi cyiciro cy'ubuzima, uzirinde kwihererana ibikubangamiye cg ibikubabaje kuko nawe wazatuma ababara, ndabizi ko ibibazo bibaho ark bisaba kubiganiraho mwebwe mwembi, kigingi mwana wa Mama iyi mpanuro ni wowe nayigeneye, wabaye intwari mu ubusore bwawe kd n'urugendo utangiye rwo kurambagiza uzarwitwaremo gitwari kd ruzaguhire, natwe icyo cyiciro twakinyuzemo kd gisaba kwitonda no gushishoza.
1033 Nzahumunyurwa Celestin, akarere ka nyamagabe
Sat, 15/Jul/2017, at 9.37 pm
Ni akamalaika kawe, kazakubera akamararungu, kazakwibagiza ibibi wanyuzemo, kazakurinda kongera kwigunga ukundi, kazagutaramira kd kakuganirize uko ubishaka ndabizi kazagushimisha kd unyurwe, kazaguhora iruhande iteka kakubere akajyanama karuta abandi, erega yewe kazagupfumbata ushire imbeho, birumvikana ubu silibateur uzaba ubuteye ishoti, bivuze ko hari n'imwe mu mico yabwo uzareka kd myinshi, uzaba winjiye mu kindi cyiciro cy'ubuzima, uzirinde kwihererana ibikubangamiye cg ibikubabaje kuko nawe wazatuma ababara, ndabizi ko ibibazo bibaho ark bisaba kubiganiraho mwebwe mwembi, kigingi mwana wa Mama iyi mpanuro ni wowe nayigeneye, wabaye intwari mu ubusore bwawe kd n'urugendo utangiye rwo kurambagiza uzarwitwaremo gitwari kd ruzaguhire, natwe icyo cyiciro twakinyuzemo kd gisaba kwitonda no gushishoza.
1034 Ishimwe Songa Pasteur, Kimihurura, Gasabo
Sat, 15/Jul/2017, at 5.17 pm
Niba hatanzwe inka yo gukamirwa Prince, umwana uvutse mu beza kd akaba yitezweho ibyiza, njye nahera he nanga kuyikurira ubwatsi kd mbifitiye ubushobozi?, niba avutse ari prince ashobora no kuzaba King, azaba umwami w'amahoro kd ahuze abafitanye ibibazo, erega n'ubundi ngo isuku igira isoko, ko afite abo azacaho iyo mico myiza se yabura ate kuzarangwa n'ibyiza, twizeye ko azakurana umutima mwiza kd wumva bose, ark bisaba abazabimutoza n'abazamwerka inzira ikwiye.
1035 Kabera Eugene, akarere ka Ruhango
Sat, 15/Jul/2017, at 6.35 am
Mwana nkunda tega amatwi nkubwire ijambo ritatse ineza kd ryuje impanuro Ibintu ni abantu, kugira ibintu ntugire abantu byose ni ubusa, kuba ku isi neza ni ukubana na bose, gutuza neza ni ukuba udafite icyo wishinza na kimwe hagati yawe n'abandi, uraryama ukumva ko utuje kd ugasinzira neza, niba ubyutse akanyamuneza kaba ari kose kd ukeye mu maso y'ukubona wese, mbega ibyiza, ntibikwiye kwirengagizwa na buri wese ukunda amahoro kd ukunda kwishima, Ihorere abakujya mu matwi bashaka kukuyobya ngo ute inzira watangiye kuko ndabizi neza ko imbere uzavugirizwa impundu za kibyeyi, abagabo bazagucira akabando ko kwitwaza kd nibukwiriraho uzacumbukirwa kuko aho uraye nta rungu kd bazira kwishisha umunyamahoro nkawe.
1036 Mutangana jeremie, akarere ka Kamonyi, umurenge wa
Fri, 14/Jul/2017, at 9.09 pm
Yewe Bahizi we ni koko wavutse usharira kd nubu uracyasharira, ikibabaje nuko udasharira mu byiza ngo uzatangweho urugero rwiza kd rukwiye gusharirira buri wese ahubwo ugasharira mu bibi, uzitwa umuhemu iteka kd aho unyura hose uzitwa umubi maze abana baguhunge, abakuru bakuvume maze nawe wumve ko ntaho uri, mbega guhitamo nabi!!!, mbega kwihesha amabuye aho wari guhererwa amata?, mbega kuzajya uca ibigunda aho kunyura mu nzira nyabagendwa kd yuje abeza!!!, gusa ntawaguseka kuko ngo isohotse uko iri ntibugayirwa ark nkwijeje ko ari wowe uzigaya kd bidatinze.
1037 Hashakimana philemon, Nyaruguru, Nyabimata
Fri, 14/Jul/2017, at 7.47 pm
Umurobyi aroha urushundura akaroba amafi mu mazi bityo akayikenuza muri byishi aba afite, umuhinzi arahinga yiteguye kuzabona umusaruro uvuye mubyo yahinze, umucuruzi arangura ibintu bitandukanye ategereje gucuruza akazabona inyungu, umworozi agura itungo yiteguye kuzaribyaza cg c ryakura akaryikenuza, buri wese ibyo akora aba ategerejemo inyungu ark rero ndifuza kubabaza kd munsobanurire, umucuruzi w'amagambo, ufite akarimi karangwa no guteranya abantu gusa, yungukira he?, inyungu ze ni izihe?, ese aranguza angahe?, ababizi mumbwire kd nimusanga nta nyungu irimo mumfashe kugira inama Fidusiya, Bahizi, Gafarasi n'abandi bimitse ikinyoma, batirengagije ingaruka zacyo kd njye kuva babikora nkaba ntarabona umusaruro bakuyemo.
1038 SEWABEZA nkombo simeon, akarere ka Nyamasheke, umu
Fri, 14/Jul/2017, at 7.30 pm
Yewe Gafara harya ngo abanyabugo ni abarozi!!, iyaba wari uzi ko nawe uri umurozi, erega umurozi si ufata ubuzima bwa muntu ngo abwangirize akoresheje ibintu runaka byica umubiri, oya, burya umurozi wa mbere ni uwo ku ururimi, amagambo tuvuga niyo ya mbere yica kd akica nabi, yangiza muntu mu uburyo bukomeye, wowe rero urenze kuba umurozi ahubwo ukuriye abarozi, ururimi rwawe rwuje amagambo mabi gica kd yica nabi, kwishyiramo abantu batagize icyo bagutwaye nabwo ni uburozi, nushaka ko abanyabugo bahinduka rero bakaba uko ubishaka, nawe uzabanze uhinduke ube uko bashaka maze urebe ko mudaturana mudatongana, ibi nkubwiye nzi neza ko uzanabibwirwa n'abandi batari njye.
1039 Uwitonze Euphrasie, Umurenge wa Gasaka, akarere ka
Fri, 14/Jul/2017, at 6.36 pm
Uko ubibye niko usarura, Iyo uhinze imyaka, ugerageza gushyiramo ibyangombwa byose kugirango uzabone umusaruro ushimishije kd mwiza, ugura ifumbire, ugashaka imiti irindi udukoko, ukabagara yewe ndetse ubuzima bwawe bukaba ubwo kwita kuri uwo murima gusa, ibi rero mbona bisa no gukunda, urukundo ruruhirwa, rukabagarirwa yewe ndetse rukanafumbirwa, iyo kimwe muri ibyo kibuze nta kabuza mu urukundo rwawe naho haburamo ikintu kd gishobora no kuba ari icy'ingenzi, ba Kigingi na Maribori bari hose ku isi, urwo bakundana rugaragara hose, hamwe nabo rero twige kd duharanire mu kwita ku urukundo rwacu kugirango rutazatugendekera uko tutifuzaga ko rwaba, Manyobwa we nawe rero reka kubera Maribori umusaraba kuko yagukoreye byiza kd byishi, igihe ni iki ngo umuheshe agaciro kd umureke nawe yubake urwe kuko kumusebereza umukunzi we byamushengura umutima kd ubizi neza ko nawe yubaha Kibanga wawe uko bikwiye.
1040 Muhizi vital, Kamonyi
Mon, 10/Jul/2017, at 5.11 pm
Kwigira ku bandi byagufasha kd bikaguhindura, erega n'ubundi ngo ntawigira, umuntu agirwa n'abandi kd akazamurwa cg c agasubizwa inyuma nabo, ukora ibyiza umwigiyeho nawe waba mwiza kd ukazigirwaho n'abandi, kugira neza ni igikorwa cy'ubutwari kd kitagombera ubwishi bw'ibyo utunze, ni umutima mwiza gusa kd witanga ngaho nawe ba icyitegererezo kd uharanire kuba INDAHEMUKA
1041 Nyandwi kelly alphonse, akarere ka Ruhango
Mon, 10/Jul/2017, at 12.30 pm
Imitekerereze ya muntu ikora mu nguni nyinshi, biranashoboka ko ari yo mpamvu bivugwa ko muntu ari mugari, ikindi kd nuko iyo mitekerereze itandukanye, umwe apanga gukora icyiza, undi umugambi w'ikibi awugeze kure, biragoye ko abantu bashobora guhuza imigambi myiza kd bakayikorera rimwe, nyamara ibi biba kuko hari ibyo abantu tutajya duha agaciro, ntituzirikana ko mu ubuzima abantu bakenerana bityo ibyo nagukeneraho nawe ejo ukazabinyeneraho, kudatekereza kuri ibi nibyo bituma duha intebe ikibi ark natwe twazagerezwaho bikatugora tukabura abo twisunga kuko tutabaye shyashya mu mibereho yacu.
1042 Uwitonze Euphrasie, Umurenge wa Gasaka, akarere ka
Mon, 10/Jul/2017, at 11.17 am
Iyo uhinze imyaka, ugerageza gushyiramo ibyangombwa byose kugirango uzabone umusaruro ushimishije kd mwiza, ugura ifumbire, ugashaka imiti irindi udukoko, ukabagara yewe ndetse ubuzima bwawe bukaba ubwo kwita kuri uwo murima gusa, ibi rero mbona bisa no gukunda, urukundo ruruhirwa, rukabagarirwa yewe ndetse rukanafumbirwa, iyo kimwe muri ibyo kibuze nta kabuza mu urukundo rwawe naho haburamo ikintu kd gishobora no kuba ari icy'ingenzi, ba Kigingi na Maribori bari hose ku isi, urwo bakundana rugaragara hose, hamwe nabo rero twige kd duharanire mu kwita ku urukundo rwacu kugirango rutazatugendekera uko tutifuzaga ko rwaba.
1043 Nzahumunyurwa Celestin, akarere ka nyamagabe
Mon, 10/Jul/2017, at 9.22 am
Urukundo ni ikigeragezo, mu gihe urwinjiyemo jya umenya ko winjiriye ibigeragezo kuko byanga bikunda uzahura n'ibigeragezo kd bikuruwe n'urukundo, iyo urwinjiyemo rero uba ukwiye kuba uri umuntu wihangana kugirango nuhura n'ibyo bibazo byarwo uzabisohokemo gitwari, ushobora kurota umukobwa mwiza nka Maribore cg c umusore w'imico myiza nka Kigingi ark buriya nimutangira kuganira hari byinshi uzamubonaho bitandukanye n'ibyo wamutekerezagaho, ibyo nabyo rero ni ibigeragezo mu urukundo kd uba ukwiye kwakira kuko n'ubundi ngo nta mwiza wabuze inenge, wowe uzamenye kuzirikana no kwita kucyo ushaka, kd uzaharanire kwihingamo kunyurwa kuruta ibindi.
1044 Kabera Eugene, Ruhango
Mon, 10/Jul/2017, at 8.35 am
Ushobora kongera gutekereza impamvu wowe ibibazo biza biguca ku uruhande ark buri gihe mugenzi wawe ntibimurenge, nyamara ntujya wicara ngo ubyibaze kd ari ikintu gikomeye cyane, kuki Mugereko yagwiriwe n'umutingito ark aho uherereye za Bumanzi, Muhumuro, Bugo, Nyanza, Nyabihu, Gakenke, Bugesera n'izindi mpande zose z'isi waba uherereyemo ntibihagere?, Nyamara ntusubiza amaso inyuma ngo urebe abo batagize amahirwe yo kurenga ibyo byago ngo ubagoboke kd ubahumurize, jya uzirikana kd ufashe abandi kuko burya ibintu ni abantu.
1045 Muhizi vital, Kamonyi
Sun, 09/Jul/2017, at 8.46 pm
Aho intozo ikubitiwe, akabwana kotana amakenga, kd nanone ngo umukeba mwiza ni urenza utwatsi aho mugenzi we aguye, none c Bahi imvugo nk'iyo ufite ibyabaye kuba Nyamugereko ko ntawe bisagutseho, wowe bikubayeho wabwirwa angana iki?, nyamara ngo usekana ikimanuka ark wowe ukazasekwa ikizamuka ko iby'isi ari gatebe gatoki, uzi wowe ejo buzira umuze ute, buzira c ugeze he? Nyamara mwana wa Mama igihe n'icyo wowe uba ugitijwe imbaraga ni icyo kureba babandi batakishoboye bityo nawe bazakwibuke igihe uzaba ugeze aho nabo bari uyu munsi, ko ntawe ujya inama n'ubuzima wacishije make nyabusa, kd muvandimwe ndabibona ko hari igihe kizagera ugashaka gusaba uwo wimye, bizaba bibabaje kd waraburiwe kenshi ark ukanga kumva.
1046 Nsanzimana valens, Kirehe district, eastern provin
Sun, 09/Jul/2017, at 12.47 pm
ufite intego kd zitamuteye ipfunwe aharanira kuzigeza kuri bose kuko burya icyakugirira akamaro gishobora no kukagirira abandi, umutima mwiza ukuranga wafasha n'abandi kuwugira, ndabizi wahuye na beshi kd bakubwira byinshi ark wabaye umunyarwanda w'umunyamutima ntiwabikora uko babikubwiye, komeza iyo nzira rero kuko utayobye kd uzayobora n'abandi
1047 Ntirenganya Denis, Nyabihu
Sun, 09/Jul/2017, at 12.42 pm
Bizafasha beshi mu gihe icyiza wamenye uzagisangiza abandi, urukundo wamenye uzarugeza kuri bose, ineza wagiriwe nuyitura abandi, uzakomeze kuba umuntu w'agaciro kd ukomeze kurangwa no kugira neza aho unyuze hose, ibi nibyo bizagaragaza ko wamenye kd ugasobanukirwa n'intego za Musekeweya kd ukazishyira mu ngiro
1048 Kabera Eugene, Ruhango
Sat, 08/Jul/2017, at 8.27 pm
Nibyo koko isuku turayigira, tugasukura umubiri ukomeye bikwiye, yewe ndetse tugacya tukanasa na bike, ark icyatunaniye ni kimwe, kuko twananiwe no gusukura roho n'imitima byacu kd ibi aribyo byagakwiye kwitabwaho mbere kurusha ibindi, iyi niyo mpamvu duhorana umwiryane, amatiku, amacakubiri no kutumvikana kuko ibyakaduhuje twabisigaje inyuma, niyo mpamvu abantu bagira ikibazo twe tukumva ko bitatureba ni koko ngo agahwa kari ku uwundi karahandurika, izo roho tudasukura rero nizo zagakwiye kutubera inzira y'ubwumvane, nimucyo dutere intambwe ikwiye mu kwimika urukundo, twoze imitima yacu mbere y'ibindi nibwo tuzabana mu ubwuzuzanye.
1049 Karenzi innocent, Muganza Nyaruguru
Sat, 08/Jul/2017, at 5.10 pm
Birashoboka ko hari ibyiza ukora ark buriya dushyize ku umunzani twasanga ibibi aribyo byishi, none c ubwo ni kuki buri gihe dukora bike byiza na byishi bibi?, sinzi niba ibibi wenda aruko aribyo birimo inyungu nyishi ark abashoboye ibyiza gusa numva nabo bavuga ko bifite inyungu nyishi kd bagashimishwa n'ibyo bakora, gusa rero buriya uko izuba rirenze ryagakwiye kurengana n'ikibi cyawe maze irirashe rikarasana n'icyiza, ngaho nawe hindura imico, ba uw'icyitegererezo kd ugere naho kwitegerereza abandi.
1050 Jean Leonard Nkundabagenzi, akarere ka Gisagara, u
Sat, 08/Jul/2017, at 2.21 pm
kera urwanda rwari rwiza, numva ko uwarwaraga yavomerwaga amazi n'abaturanyi, bakamusura, bakamutahiriza inkwi bakamucanira no mu ziko..., iyo yabaga agize ikibazo yagobokwaga n'abamuri hafi, ntiyari kwigunga ko ari wenyine kabone nubwo yari kuba ari wenyine mu nzu, ubu rero siko bikiri, ibyo byose byagiye nka Nyomberi akaya mvugo y'ubu, ushobora kuvuga ko mbeshya ark se niba mbeshya ni kangahe aho dutuye, mu bavandimwe bagira ibibazo nk'ibya Mugereko tubareba kd dufite ibyo twabafashisha ark tukinangira imitima?, ndakeka ko wari kuntera ibuye ariko kuko usanze mvuga ukuri urisubiye ahubwo ushatse icyo wakora, ibyo utegereje ntibirangirire aho, ibiganza bitanga nibyo byakira, burya ngo ibirenge bijya imbu kujya imbere, ejo ni wowe uzagirirwa neza nkuko wagiriye wa Mugenzi wawe.
1051 Mutangana jeremie, Gacurabwenge, Kamonyi
Sat, 08/Jul/2017, at 10.03 am
Ruba ari urugamba rukomeye, ni umugezi muremure buri wese aba ashaka kuzambuka kd yagera no hakurya ntiyibwire ko agezeyo ahubwo agakomeza kururwana, beshi rurabatsinda kuko barurwana igice, bakibwira ko hari aho bagomba gusubikira kururwana cg c bagiye kwicara bakaruhuka, ntawe nabonye warusubitse ngo areke gukomeza kurwongeramo amasasu wahiriwe, beshi barananirwa maze rugasubira inyuma, urwo NI URUGAMBA RW'URUKUNDO mbabwira niba utangiye gukunda ntuzibwire ko hari igihe kizagera ukarekera, urukundo ruhora rusaba kongerwamo ibirungo kd rukavomerwa iteka, nawe rero KIGINGI nukora uku nta kabuza uzahirwa n'urugo ubuzima bwawe bwose.
1052 Nshimiyumuremyi grace, akarere ka Huye, umurenge w
Sat, 08/Jul/2017, at 7.39 am
Sebarame disi, nibyo koko ngo izina niryo muntu, igihugu cyose cyakwifuje kugira abasaza nkawe, cyakwifuje kurangwa n'abantu bafite urukundo, umuco, indangagaciro ark no kuzirikana nkawe, gusa ntibishoboka kuko hari indi mico abantu twikujijemo y'ubwikunde no guhisha ukuri, gusa nanone njye nubwo nshima nyuzamo nkanagaya, nubwo udusigiye umurongo wo kurangwa n'ukuri kuki ubikoze wigendeye ntawuzongera kugushaka ngo akubone akubaze ukuri kurenze kubyo wasize utubwiye?, abanyarwanda beshi twigiramo imico yo kugaragaza ibintu ark byararenze igaruriro cg c bigoranye kugirango byemerwe, buriya tugerageje gukora nk'itangazamakuru, twakubaka byishi kd byiza kuko burya itangazamakuru ntacyo rihishira rivuga icyaricyo cyose kigaragara ark kd cyizewe kd cyujuje ukuri.
1053 Ishimwe Songa Pasteur, Kimihurura, Gasabo
Fri, 07/Jul/2017, at 8.57 pm
Hahahahah mbanje guseka kuko bikwiye, ese ubundi kumenya umuntu ubwoya bw'ino cg c ubucakwaha biteye ikihe kibazo byongeye ko byameze ahashobora kubonwa na buri wese!!, ahaaa ni akumiro, gusa Manyo igihe cyo gucisha make cyawe ni iki kuko ibyo umaze gukorera Umugabo wawe Kibanga bimugeze kure, nibyo koko amashyi y'amabahasha akwiye gukomwa kd ni mu gihe, birakwiye kd ko abantu bishimira ibyo bagezeho bashyize hamwe, gusa mugerageze kwibuka no kuzirikana ku bababaye, nimukore nk'abikorera kugirango mugoboke abavandimwe ikijumba kimwe cyahaza imbaga kuko ngo ahatari umwaga uruhu rw'urukwavu rwisasirwa na batanu.
1054 Kabera Eugene, akarere ka Ruhango
Fri, 07/Jul/2017, at 8.49 pm
Icyangira umuntu koko gitera agahinda, Rutagani agahinda ufite nanjye nakagira Mukandutiye aramutse abuze, Sebarame we yashatse gusaza yubatse umuryango ukomeye aho uwiyitaga umunyamuhumuro azisanga ari umunyabumanzi kd agasanga abo yangaga aribo bavandimwe be yagakwiye kuvuka mbere, Mukecuru Zaninka rero wowe ushobora kuba uri gufungira inzira umwana wawe kd ariho byashobokaga ko umugisha we ushingiye ikindi kd Mukecuru, uzirikane ko mvira mu urugo atari mvira mu Rwanda, abo wirukana uyu munsi nawe ejo ushobora kuzabakenera kd uzirikane ko akebo kajya iwa mugarura, aho ugerera mugenzi wawe niho nawe uzagererwa, ushatse rero wacisha make kuko ngo ntawe umenya aho bwira ageze.
1055 Kubwimana jean marie vianney, akarere ka Kamonyi
Fri, 07/Jul/2017, at 6.55 pm
Bamwe bazakubwira bati, mbona mufatanye nkabona mutaberanye, intambwe zanyu ntiziberanye...., hamwe n'andi meshi, abo uzabime amatwi yaba wowe Kigingi cg c Maribore, abacantege mu urukundo ntibabura, hari beshi batishimiye ko urukundo rwanyu rwazagera kure, buri umwe muri mwe azabwirwa meshi kd amukure mubye, icyangombwa nuko mwazagerageza kwirinda amabwire, abazabajya mu matwi muzabatege yombi ark ibyo bababwiye mubyime agaciro, yego hari n'abazabagira inama nziza kd zubaka ark muzirikane ko abantu bose atari shyashya, Zaninka we wowe c uzakomeza guhisha ukuri kugeza ryari?, ko wishe byishi kd ukayobya byishi ubu noneho ntiwakwerura ngo ugaragarize Bahizi n'abavandimwe be ukuri, Nyamuneka uzirikane ko guca mu ziko ark ntigushye, Gafarasi we wowe nubwo nta mugabo uvuza impundu ark wari ukwiye kuzivuza, nyuma yo kumenya ko umuryango wawe uri amahoro ukwiye kubishimira Imana ark kd ugakomeza no gusabira abatarabona ababo kugirango bazabasange ari bazima, kubaho ni ukubana kd bijyana no gusabirana.
1056 Ntirushwa Pascal, ntuye I kigali Kibagabaga
Fri, 07/Jul/2017, at 5.49 pm
Nibyo koko ngo ibyago bigwira abagabo, ark c twibaze ari ineza n'inabi ni iki kigoranye kugikora?, ahubwo se kubana neza n'abandi byananije nde?, ese ni gihe ki umuntu azumva ko agize ikibazo ark ntiyihutire gushakira impamvu yacyo kuri mugenzi we?, ibi hamwe n'ibindi byishi nibaza nawe ushobora kuba ubyibaza, gusa njye mbiburira umuti, uramutse uwundusha wasangiza nanjye nkazagira abandi nkuhaho dore ko ababyibaza ari beshi muri Bibilia niho bajya bavuga ko ngo bigoye ko umukire yakwinjira ijuru kurusha uko byoroheye inzovu guca mu mwenge w'urushinge, none ubu ikigezweho nuko bigoye ku umugiranabi gukora icyiza kurusha uko bwakwira atonganye na batanu, ibyo nibyo mbona ku nawe ijisho rirakwihera, gusa uwamenye icyiza ntakagipfukirane kuko ni itara ryaka kd rimurikira beshi uba wubitseho urujyo, haranira kuganza ikibi ubikoresheje ineza, nta kabuza uzavugwa nabi, uzatukwa kd ukorerwe ibidakwiye ark iteka ukuri kuzatinda.
1057 Nzahumunyurwa Celestin, Nyamagabe
Fri, 07/Jul/2017, at 4.57 pm
Niba akamalaika kawe, kazakubera akamararungu, kazakwibagiza ibibi wanyuzemo, kazakurinda kongera kwigunga ukundi, kazagutaramira kd kakuganirize uko ubishaka ndabizi kazagushimisha kd unyurwe, kazaguhora iruhande iteka kakubere akajyanama karuta abandi, erega yewe kazagupfumbata ushire imbeho, birumvikana ubu silibateur uzaba ubuteye ishoti, bivuze ko hari n'imwe mu mico yabwo uzareka kd myinshi, uzaba winjiye mu kindi cyiciro cy'ubuzima, uzirinde kwihererana ibikubangamiye cg ibikubabaje kuko nawe wazatuma ababara, ndabizi ko ibibazo bibaho ark bisaba kubiganiraho mwebwe mwembi, kigingi mwana wa Mama iyi mpanuro ni wowe nayigeneye, wabaye intwari mu ubusore bwawe kd n'urugendo utangiye rwo kurambagiza uzarwitwaremo gitwari kd ruzaguhire, natwe icyo cyiciro twakinyuzemo kd gisaba kwitonda no gushishoza.
1058 Mutwarasibo patrick, Muhanga
Fri, 07/Jul/2017, at 4.12 pm
Impundu disi kd nyishi ku umuryango wa Gafarasi, ntibyari gukunda ko umuryango wawe wose wazimirira rimwe kuko hari byinshi ukitezweho kd bishobora kuzabera abandi urugero, Josia kuba mwararokotse umutingito ni kubw'impamvu, wenda mwatabariwe kubanza guhamya icyiza no kugiharanira, ineza y'Imana yo yabahaye gukomeza kubaho nyuma y'ibibazo bikomeye muzayiyitura aruko mukomeza kurangwa n'icyiza, muzibuke abo mwarokokanye kd batagira kivurira kugirango mwiture Nyagasani, kurokoka kwanyu bizababere ikimenyetso cy'umugisha kd muzaharanire kuwugeza ku bandi
1059 Uwitonze Euphrasie, Umurenge wa Gasaka, akarere ka
Fri, 07/Jul/2017, at 2.58 pm
Ark Bahi aho ujya wemera ko agacumu kazaguhorera utamenya uwagacuze n'aho kacuriwe, birashoboka ko umugisha wawe wari uri i Bumanzi ark hamwe n'umubyeyi wawe wuje ikinyoma mukaba muri kuwitesha, byashobokaga ko igihe cyawe cyo kubana n'abo witaga abanzi bawe cyari iki, kwiyunga nabo, kubabwira ko waguye mu umutego wuje ikinyoma hamwe n'ibindi bibi byinshi ari uko wari warahishwe ukuri n'uwagakwiye kukubwira byose, umusaza ntiyarashatse kuvuga ko uri umuhungu we kuko agukunda gusa ahubwo nuko uri amaraso ye kd akaba yarashakaga kugusiga mubye ari nabyo byawe, gusa rero urazirikane ko umugisha umuntu atawirukaho kd amahirwe ngo aza rimwe mu ubuzima.
1060 SEWABEZA nkombo simeon, akarere ka Rusizi, umureng
Fri, 07/Jul/2017, at 1.52 pm
Ihagarikwa ry'ikamyo sicyo kibazo, ahubwo ikibazo ni abari basanganwe mu mitwe yabo ko abanyabugo ari babi kd bakabigira batabifitiye gihamya, imbarutso y'ikibazo ntijya igombera kuba nini bitewe n'uzamuye icyo kibazo, biragoye ko muri iki gihe wakumvisha umuntu ibyo adashaka kumva kabone yewe niyo yaba abona ukuri, kuri Gafarasi kumwumvisha ko abanyabugo bose atari babi nubwo haba hari abo bagiranye ibibazo biragoye, azaguhindukirana agushinze ubufatanyamugambi nabo ark kuko uzaba ufite intego ushaka kugeraho ntuzacikwe intege, uzirikane ko iyo urugamba rukomeye burya ruba rugiye kurangira.
1061 Uhirwa bienvenue, akarere ka Ruhango, umurenge wa
Fri, 07/Jul/2017, at 12.11 pm
Guhinduka mu umutwe no mu umutima yewe ndetse no mu myifatire bisaba umuntu igihe kd bigasaba ubushake n'imbaraga z'uhinduka n'umuhindura, Kumva ko ikibazo kibaye ukihutira kugishyira kuri mugenzi wawe ko ariwe wagiteye aho kwihutira gushaka impamvu nyakuri yacyo biracyaranga abantu benshi muri iki gihe biragoye kd guhindura umuntu kd we adashaka kwemera ko muri we hari ibigomba guhinduka, gusa ni urugamba kubarutangiye n'abiyemeje kwifatanya n'abo mu kugira abari nka Samson, GAFARASI, Bahizi n'abandi abantu nyabantu kd bafitiye umuryango nyarwanda akamaro, niwowe, ninjye tuzashyira hamwe kugirango twubake urugo rukwiye kd rwinjirwamo na buri wese.
1062 Kanyanjye Leonie, akarere ka nyamagabe
Tue, 04/Jul/2017, at 4.18 pm
Komeza shikama, shira impumu kd ukomeze ubutwari, wicibwa intege n'abakuvuga uko utari, dore uwo niwo musaraba wawe kd niwushyitsa amahoro uzaba usoje urugamba, gerageza kubera abandi intangarugero y'icyiza mu bihe bikomeye, wikwereka abakurwanya ko ucitse intege kuko waba uri kubongerera ibyishimo n'umuhate mubyo bakora, erega ba Gafarasi bari hose kd kubahima ni ukwihugiraho kuruta kubumva, bimwe mu bizakugaragariza ko bagenzwa na twishi nuko bahora bahuzagurika, gusa wowe bime amatwi bazavuga baruhe kd bagusige bagende.
1063 Nsengimana , executif Huye
Tue, 04/Jul/2017, at 11.22 am
Muraho neza, nkuko mwabibonye ndi executif mu karere ka Huye, I kiruhura, njye nifuje kubandikira ngirango mbashimire ku uruhare rwanyu mu kudufasha mu guha icyerekezo gikwiye abaturage bacu, inzira ikwiye mwabatoje, imico ikwiye umunyarwanda mubigisha, hamwe n'izindi ndangagaciro ziranga umunyarwanda nyawe mubigisha nibyo bidufasha mu miyoborere yacu ya buri munsi kd bikatworohereza mu kumvikanisha, kunga no guhuza abafitanye ibibazo nkuko ariko kazi kacu ka buri munsi, ubu ibibazo bitugeraho byaragabanutse bitewe namwe kuko mwigisha abaturage ubuvandimwe no kunga ubumwe buzira amakimbirane, beshi barabigamba bavuga intambwe ishimishije mwabafashije gutera mu kuzamura imibanire yabo, byari bigoranye cyane ubwo twagiraga imanza zidashira zaba iz'imitungo dore ko ari nazo zabaga ziganje cyane, ark ubu abaturage bishyira hamwe bakikemurira ibibazo bitagombeye kujya mu ubuyobozi, mwarakoze cyane kd turabasaba gukomeza intego mwiyemeje mu kubaka amahoro arambye mu banyarwanda.
1064 Bimenyimana Francois, akarere ka Ruhango, umurenge
Tue, 04/Jul/2017, at 10.11 am
Niwe muringa waringanirijwe umutima we, kuva wa munsi umusezera ntarongera gukunda na rimwe, umutima we uhora ukumwishyuza, ntarakunda nyuma yawe..., amagambo nkaya akora ku umutima kd yanyura buri wese niyo aba yuzuye akanwa k'abakiri mu urukundo ndavuga abari nka Kigingi, Maribore n'abandi benshi, ni meza nyabusa kd anogeye n'amatwi ayabwirwa ark ikibabaje ni kimwe nuko hari ubwo aya magambo arangira ku umunsi w'isezerano gusa maze nyuma hagakurikiraho umwiryane udashira, kwa kurebana akana ko mu jisho bikarangirira aho, ka gashyi ko ku matama kagahindukamo inkoni za buri munsi kd tuzi ko inkoni itunga ahubwo ivuna igufwa, none c ni kuki abantu buzuye ururimi rw'uburyarya? Iyaba ingo zacu zubakiraga ku utugambo twiza twabwiranaga tukireshyanya umwiryane wava he?, ngaho rero nitugerageze kujya twiyibutsa ya magambo twabwiranaga bityo azajya ahora atubuza kuryana no gushihurana
1065 Ishimwe Songa Pasteur, Kimihurura, Gasabo
Tue, 04/Jul/2017, at 7.54 am
Koko nibyo abahanga bariho, umuhanga umwe amaze kwitegereza abantu arandika ati :abantu birimbisha uko bashoboye ark babuze umwambaro w'ururimi, ururimi ni rwinkwavu kd ni na rubishye iyo tuza kumenya kurugenga uko bikwiye isi yari kuba inyamahoro kuko byose bitangira gupfa bihereye ku ururimi, ark reka nigarukire kuri Bahizi, buriya koko umuntu uri mu bibazo nka biriya ni gute yagenzwa na twishi mu gihe waba umuhaye aho akinga umusaya?, yego nibyo pe abantu ntituri shyashya kd ngo n'intungane bwira icumuye 7, ark hari ubwo ibibazo bigira umuntu mwiza cg c indahemuka, gusa iyo udakoze ikintu ntushishikariza n'abandi kukireka, reka abafite umutima utabara babikore maze wowe witahire uko ubishaka dore ko nta n'urugo wanagiraga kd byongeye mbona abo wajyana batagira amahoro iwanyu, singucyuriye ko uri mubi Nyakubyara ark hari ubwo ibikorwa byawe bibyivugira.
1066 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Mon, 03/Jul/2017, at 8.48 pm
Ukuboko kwakira guhora kurambuye ark iteka kujya munsi y'ugutanga, gusa ikibabaje nuko uko kwakira akenshi kudatanga, guhora gutegereje kwakira gusa, none c dore urugero, Bahizi ejobundi siwe watamikwaga na Rutaganira yewe ndetse Mukandutiye akamwibira ibyo kurya mu gihe mukuru we yari yamuciye!!, nibyo koko byaragaragaye ko ushize impumu yibagirwa icyamwirukasaga, abategereje kwakira twagiye twitoza no gutanga kd tukabigirana umutima ukunda kd wiyoroshya, erega burya ntawabura icyo atanga dore ko nutanze amahoro ku bandi aba atanze byinshi kd by'ingirakamaro, duharanire iteka kugira neza kuko birazwi ko ibyo dukora tuzabisanga imbere.
1067 Muhizi vital, Umurenge wa Mugina, akarere ka Kamon
Mon, 03/Jul/2017, at 6.15 pm
Aho intozo ikubitiwe, akabwana kotana amakenga, kd nanone ngo umukeba mwiza ni urenza utwatsi aho mugenzi we aguye, none c Bahi imvugo nk'iyo ufite ibyabaye kuba Nyamugereko ko ntawe bisagutseho, wowe bikubayeho wabwirwa angana iki?, nyamara ngo usekana ikimanuka ark wowe ukazasekwa ikizamuka ko iby'isi ari gatebe gatoki, uzi wowe ejo buzira umuze ute, buzira c ugeze he? Nyamara mwana wa Mama igihe n'icyo wowe uba ugitijwe imbaraga ni icyo kureba babandi batakishoboye bityo nawe bazakwibuke igihe uzaba ugeze aho nabo bari uyu munsi, ko ntawe ujya inama n'ubuzima wacishije make nyabusa, kd muvandimwe ndabibona ko hari igihe kizagera ugashaka gusaba uwo wimye, bizaba bibabaje kd waraburiwe kenshi ark ukanga kumva.
1068 Jean Leonard Nkundabagenzi, akarere ka Gisagara
Mon, 03/Jul/2017, at 5.28 pm
Musekeweya, urugero rw'impinduka nziza kd zishoboka mu ubuzima, simbeshya kubwanjye hari byinshi najyaga mbona nkibwira ko bitashoboka, nabona abakora ibibi nkavuga ko ubwo nyine ari ibijyanye n'ubuzima bwabo, ark igishimishije kuva natangira gukurikirana Musekeweya nkunva Rutaganira wo hambere nkamugereranya n'uwubu, nkibuka ibyo ba Gakwaya bakoraga nkabigereranya nk'ibyubu, nanzuye ko byose bishoboka mu ubuzima, burya Mwalimu mwiza ni umenya ubuswa cg c intege nke z'umunyeshuri kd akamenya uburyo bwo kuzimumaramo, nanjye mvuga ko nari mfite imitekerereze ikiri hasi kd ikaba yari kuzatuma hari byinshi ntabasha kugeraho kubera inguni y'imitekerereze nagenderagamo, ubu nanjye kwitwa Rutaganira cg c Gakwaya ntibyantera isoni kuko mfite byinshi duhuje kd bagikomeje no kumbera abalimu beza buri munsi.
1069 Umuhoza clementine, akarere ka Rubavu
Mon, 03/Jul/2017, at 4.50 pm
Uri ku isi uzahura na byinshi biguca intege, ibikuyobya bizaturuka impande n'impande ark nugira umutima woroshye nta kabuza uzabura icyo gukora wumve ko isi ikurangiriyeho kd byagashobotse ko ariyo ntangiriro yawe y'umutuzo, umunezero n'ibyishimo, hari ubwo uzahura naba Mandevu cg c ba Bahizi n'abandi nkabo bakwereke inzira idakwiye ark uzigishwa no gushishoza gusa, haranira kuba intwari mu bikorwa byawe, ubwo butwari buzabe bwuje urukundo n'ineza kuko nibwo uzagera ku mahoro akunyuze kd yubatse rubanda nyamwishi, nurangwa no kuzirikana, ubuzima bwawe buzahora bunezerewe iteka
1070 Kubwimana jean marie vianney, akarere ka Kamonyi
Mon, 03/Jul/2017, at 3.55 pm
Ese Gafara ubu Josiane uramutse utongeye kubonana na Josiane, ako gahinda wazagakira?, ese ubundi wumva wazababarirwa ute mu gihe wafashe umugambi wo guhaguruka mu rugo mutabyumvikanyeho kd akanakwingingira kutamusiga ukavunira ibiti mu matwi?, ark n'ubundi ngo amatwi arimo urupfu ntiyumva, sinzi ko iyo shusho y'ukuntu yakwingingaga ngo ntumusige wenyine yazakuvamo, burya iyo abantu bashakanye baba bagomba kuzuzanya kd bakajya inama haba mu byiza no mu bibi, baba bagomba guhuza ku myanzuro bafata nkuko n'ubundi baba barabisezeranye, umwanzuro w'umwe uravuna kd rimwe na rimwe ugatera ibibazo bityo rero tugerageze kunga ubumwe muri byose mubyo dukora kd bishobora kugira ingaruka kubarenze umwe.
1071 Ishimwe Songa Pasteur, Kimihurura, Gasabo
Mon, 03/Jul/2017, at 1.57 pm
Uwo wanga nubwo urwango atari rwiza nta nuwo natoza kurugira nk'umubibyi w'amahoro, ark arakaba mu nkambi, arakabura munsi y'urugo kd yarahigeze, aragahora ategeye amaboko abahisi n'abagenzi yewe ndetse n'abagiraneza kd yarigeze kwiha byose mu gihe yari atekanye, nawe muntu utazi ubuzima bwo mu nkambi, ndagusaba ngo iteka ujye uhora ugira neza aho unyuze hose kuko ngo ntawe umenya aho bwira ageze, jya ufasha abandi mu gihe ukibishobojwe kuko hari ubwo nawe uzakenera inkunga ivuye mu maboko y'abandi, Kuri Bahizi uti ntawamenya ukuntu umuntu ababaye kuko muri iki gihe ubabaye arabyimenyera.
1072 Mutwarasibo patrick, akarere ka Muhanga
Mon, 03/Jul/2017, at 1.40 pm
Nanjye hari abahanzi nikundira bitewe n'ibyo bahanze, umwe ati urukundo nirwogere rusange n'abatarugira, ese ubu urukundo rugabye amaahami rukagera no kubari nka Bahizi cg c Gafarasi, badatinya no kuvugira ku bibereye mu bibazo nk'abanya Mugereko ngo ni abajura ndetse n'ibindi bibatesha agaciro, aho urwo rukundo ntirwaba rwubatse ikintu gikomeye!!, nawe kd niba uri muri icyo kigero navuze, umenye ko hari icyo ubura kugirango ukomezanye n'abandi urugendo, niba utaramenya ubabaye, uzamenya ute ko ibibazo bibaho?.
1073 Karenzi innocent, Muganza Nyaruguru
Mon, 03/Jul/2017, at 9.11 am
Buri gihe kwishima bigendana no kubabara, niyo mpamvu nuhura n'ibibazo uzajya uzirikana ko wigeze no kwishima kuko ibyo byose birasimburana, inzira ya muntu niko imeze, gusa ikiba kibabaje nuko hari abibwira ko bo inzira yabo ihora igororotse, oya rwose siko biri nawe uzageraho uhure n'inzira ivunaguye kd mu gihe utamenye ko iyo nzira iriho na mbere izakugora kuyinyuramo, icyo wagakoze ni ukwegera abandi mukajya muganira, abanyuze mu bigeragezo bitandukanye bakaguha amasomo meza kd akwiye kuzagufasha igihe nawe uzaba usumbirijwe, zirikana ko gushyira hamwe ariwo murunga wo kuramba.
1074 Kabera Eugene, Ruhango
Mon, 03/Jul/2017, at 8.44 am
Nibyo koko isuku turayigira, tugasukura umubiri ukomeye bikwiye, yewe ndetse tugacya tukanasa na bike, ark icyatunaniye ni kimwe, kuko twananiwe no gusukura roho n'imitima byacu kd ibi aribyo byagakwiye kwitabwaho mbere kurusha ibindi, iyi niyo mpamvu duhorana umwiryane, amatiku, amacakubiri no kutumvikana kuko ibyakaduhuje twabisigaje inyuma, niyo mpamvu abantu bagira ikibazo twe tukumva ko bitatureba ni koko ngo agahwa kari ku uwundi karahandurika, izo roho tudasukura rero nizo zagakwiye kutubera inzira y'ubwumvane, nimucyo dutere intambwe ikwiye mu kwimika urukundo, twoze imitima yacu mbere y'ibindi nibwo tuzabana mu ubwuzuzanye.
1075 Mutangana jeremie, Kamonyi ya Gacurabwenge
Sun, 02/Jul/2017, at 6.36 pm
Ngo uwabuze umuranga yaheze mwa nyina, gusa kd hari n'ugira amahirwe akibonera uwo bahuza kd nta muranga, gusa kuri iki gihe abagabo nka Kigingi ni imbonekarimwe bityo kumubona ni amahirwe, umusore nk'uriya, wuje ubupfura, ishyaka, umurava, urukundo n'ubwitange ntakiri Heshi muri iyi si, nsabiye Maribore rero ngo azahirwe no gukundana ururambye na Kigingi kd azakomeze kurangwa n'ibikorwa nkuko biri ubu.
1076 Uwitonze Euphrasie, Umurenge wa Gasaka, akarere ka
Sat, 01/Jul/2017, at 8.24 pm
Bati yigirira isoni, nyamara nubwo agira isoni yararikocoye ararivuga, erega n'ubundi ngo bitinda bizaza, ntavugira hejuru nk'induru ni nayo mpamvu ahora yicisha bugufi, njye iyo mbona ukuri ndakuvuga yewe nzanakuzire, uwagize amahirwe yo gukundwa na KIGINGI yaranyereye agwamo aka ya mvugo y'ubu, ngo umugore yabwiye Mukeba we ati nkurusha ubutoni ku Umugabo, undi nawe ati nanjye nkurusha umugisha, uwashaka Kigingi we yaba akurusha Umugabo n'umugisha, burya ngo ubwira uwumva ntavunika ni nayo mpamvu wowe Maribore hamwe n'abandi bakobwa nkanjye mbabwiriye rimwe ngira nti nugira amahirwe yo kubona uwo muhuje uzitware gikobwa kd ugaragaze ubupfura n'umuco wa gikobwa ark wo hambere, tumenye guhitamo neza muri byishi dukeneye kd tube abanyamutima.
1077 SEWABEZA nkombo simeon
Sat, 01/Jul/2017, at 7.55 pm
Ni koko ngo utazi akaraye ifumbwe araza ifu, upanga ibyawe ark n'Imana cg Satani apanga, ibikorwa byawe nibyo ukoze naho ibyo uteganya si ibyawe, gusa mubyo ukora jya uteganya no kugira neza kuko hari ubwo buzacya nawe ushaka kugirirwa neza, niwowe uzatabarwa mbere mu gihe nawe watabaye abandi, hano ku nkombo nshimishwa nuko beshi muri twe batangiye kumenya ko ineza ivuye ku umutima iruta ibindi byose, namwe iyo hirya iwanyu mwagakwiye kuba ab'ingenzi mu bandi, ibibaye I Mugereko namwe byababaho kd mugakenera ababagoboka, none c nuba undi uzagerwaho nande?, ni ahawe mu guhitamo igikwiye.
1078 Kanyanjye Leonie, akarere ka nyamagabe
Wed, 28/Jun/2017, at 9.45 pm
Igihe mugenzi wawe ababaye, jya ugerageza kwishyira mu mwanya we maze wibaze ari wowe ufite ibibazo nkibye uko waba umeze, uku kwisanisha nawe bizatuma wigiramo umutima wicisha bugufi kd ufite ubushake bwo kugoboka uwo uri mu kaga kuko uba uvuga ko nawe ejo byakubaho, ibyabaye I Mugereko ntaho bitaba kuko I mugereko ni ku isi kd isi ihuje ibibazo, tuzirikane ko ibirenge bijya imbu kujya imbere maze twihingemo kugira umutima utabara imbabare, kugira neza nitubigira umuco, tuzabasha guhangana n'ubwigunge bwugarije isi.
1079 Muragijimana jean de DIEU, intara y'uburengerazuba
Tue, 27/Jun/2017, at 6.04 am
Uko ubishaka birashoboka ko ariko bizaba cg c ntibigukundire, ibyo ukora byose bigira imisaruro 2, umwiza n'umubi, ibyaribyo byose hari ibyo ukora kd nawe uzi ko ari bibi ku bandi ark ikigoranye ni ukubireka, ese ubundi bitunaniza iki?, ko kugira neza bitagombera amashuri cg c ngo bigombere amafranga, ikigoranye ni ikihe?, hirya y'ejo hawe hazaba hate?, urakeka ko hatazakugora kubera icyerekezo wahisemo kuhaha?, igisubizo ni icyawe, ibizakubaho urazirikane ko ari inkurikizi y'ibyo ukorera cg wakoreye mugenzi wawe ark uzirinde gutakamba kuko nawe ntawe wagobotse.
1080 Uwitonze Euphrasie, Umurenge wa Gasaka, akarere ka
Sat, 24/Jun/2017, at 9.31 pm
Iminsi Izaba myinshi, amajoro azaba yose, imvura Izaba igwa ari nyinshi cg nyeya, izuba naryo rizaba ricanye, bizatwara igihe kirekire, uzirinde gucika intege utaragera kucyo wiyemeje, uzemere unyagirwe kd iryo zuba naryo rigucaneho ark usige wesheje umuhigo, ushaka amahoro yirinda kuruha, niyo mpamvu mu urugendo rwawe uzahura n'ibigeragezo byinshi, gusa uzabanze kuzirikana ko ntacyo wabona utiyushye akuya, hari ubwo uzagera aho utazi wayoboza ugasanga uyobowe na Zaninka maze akakuyobya, hari ubwo uzakenera amazi yo kunywa mu urugendo ark ugahinguka kuri Bahizi akayakwima... , ibyo byose bizaguca intege ark uzirinde gusubira inyuma, nugera ku ntego uzicara uruhuke, uzishimira ibyiza wagezeho, uzafatanya n'abandi mu kubaka ibyakuvunnye kubigeraho kd uzahorana ishema n'akanyamuneza bidashira ku umutima, wicika intege, egura akabando kawe utangire urugendo dore igihe ni iki cyo gutangira.
1081 Kanyanjye Leonie, akarere ka nyamagabe
Sat, 24/Jun/2017, at 10.35 am
Nyamara uzicuza ko utakoze ibyiza mu gihe wari ukibifite mu ubushobozi bwawe, uzashaka gukora ibyo utabashije gukora ugifite ababigufashamo bikugore kuko icyo gihe uzaba uri nyakamwe muri iyo minsi, ese ko uyu munsi ubwirwa ngo gira uku wigendere, ukarengaho ukabyanga, ugakuza akarimi gateranya kd ukongera n'intonganya mu mibanire y'abandi, uwo muriro uri kongeramo inkwi ukawenyegeza buri mwanya, nuguhindukiranya ukagutwika uzomorwa nande ibikomere?, nyamara iyo tugira nabi ntitureba ikazaba hirya y'iyo nabi dukora n'ingaruka kuri twe, Nkanjye ndi umubyeyi ku uruhande rwanjye nibwira ko buri mubyeyi wese yagaharaniye gutoza abo yibarutse imico myiza yuje ubumuntu n'ubupfura, none wowe uririrwa ukuza urwango mu bawe, dore uri kurenga ark abawe bari guhinguka, ese bazahingukira he kd warabasibiye amayira?, none c ni gute bazakenera gusaba abo wimye?, ni byishi navuga ark nawe urabizi ko ibyo ukora bitajyanye, ngo uzaba cyo uragitegura ark rero hari nubwo ugitegurirwa, nimucyo dutegurire abo twibarutse aheza, tubaharurire amayira kugirango bazasange ari nyabagendwa, reka kuba umubyeyi gito Nyakubyara kd warahawe agaciro.
1082 MBARUSHIMANA APHRODICE, CYAHINDA, NYARUGURU
Sat, 24/Jun/2017, at 7.00 am
Nkiri muto sinari mubi, kuba mubi nabitojwe nkuze, sinarinzi guhemuka, ark nyuma naje kubyiga ndabikora yewe ndetse mbigira karande, muby'ukuri koko ngo hari ubwo umuntu aba ari mwiza ark agahindurwa n'abandi, abantoje kugira nabi no guhemuka ni abari nanjye bamaze kumpemukira bituma nanjye mbyiga ark icyari kibabaje nuko nageze naho mpemukira abatarampemukiye, sinahakana ko nigeze kugera aho nanjye mba nka MUDARAZA cg c KANANGA, ibi ndi kuvuga, ntimukeke ko ari amakabyankuru cg c ikinyoma kuko njyewe Aphrodice ubwanjye mbihagazeho n'amaguru yanjye kd kuba mvuga ibyandangaga nkeka ko ntawe byatera ikibazo usibye nyir'ubwite wenyine, nabaye mubi bihagije, naje kugera rero aho ngirirwa impuhwe, naje kumenya HIRWA wahiriwe n'ibyiza ndetse ineza idasigaye inyuma, menya KIGINGI, wari wuje urukundo ndetse urugwiro rudasigaye inyuma, bampinduye ntabazi, 2008 mba MBARUSHIMANA APHRODICE mushya, wigiye kubo ntarabona kd abo nabonaga hafi yanjye byarabananiye kungira undi wundi, Nyaruguru mvuka nari narayikurijemo uburara butagereranwa, none ubu uwari mubi yabaye intore y'ibyiza, ndatoza indangagaciro na kirazira iwacu i Cyahinda, kd ntoza ibindimo sintoza ibyo nashyizwemo, sinjya ndeka kuvuga ko ndi umwana wa Musekeweya, nkaba umunyeshuri wa Hirwa na Kigingi, kd mpamya ko guhinduka bishoboka.
1083 Mbonyuwontuma donatien, NOTHERN PROVINCE
Fri, 23/Jun/2017, at 8.21 am
Urungano rw'ubu disi, rutandukanye kure n'urwo numva rwo hambere, imvugo yabaye indi ngo ni abubu, urungano rwa kera rwarangwaga n'urukundo, umurava, ishyaka, gushyira hamwe no gufashanya, rwaratabaranaga kd Uwahemutse akabibarizwa kd akabihanirwa mu uruhame, Ark abubu bo ni ba Nyamwigendaho, ntuzababaze iby'urukundo, umuco barawutaye, abenshi muri bo ni ba Bahizi, ibikorwa by'urwango babikuza buri munsi, ntuzababaze ibyo gusaba imbabazi mu gihe bahemutse, ni abanyabinyoma mu mvugo no mu ngiro, ese duseka Bahizi cg c Zaninka n'abandi nkabo hari aho tubakinze?, ahubwo se hari icyo tubarushije usibye ko tubarusha gusa kwigira NYONI NYISHI?, uwo mbeshyeye arampinyuze ntaragenda, natwe turi abo kwigishwa kugirango duhinduke maze tubonereho guhindura abandi, gusa ngo useka neza ni useka nyuma, mbere yo gukeka Gafarasi na Mandevu, jya ubanza wiseke ubwawe
1084 Habiyaremye emmanuel, umurenge wa Mbazi, akarere k
Thu, 22/Jun/2017, at 8.06 pm
None c Gafara ko wasize umuryango, ukawusiga mu bibazo nubwo nawe wajyanwe n'ibindi, aho urabona iherezo ryabyo rizaba irihe?, ark c ubundi uribuka indahiro wagiranye nuwo mwambikanye impeta mugira muti :urupfu nirwo ruzabagiraho ububasha bwo kubatanya?, ark rero aha ho ndakurenganya kuko si wowe wenyine ahubwo mbibona Heshi na hano iwacu i Mbazi birahaba, gusezerana k'ubu ni umuhango kd wuzuye uburyarya, ntawe ukigira indahiro imuvuye ku umutima, harya ubwo icyerekezo turi kuganamo ni ikihe?, kuki tujya mu urusengero tugiye kubeshya Imana?, amasezerano tugirana igihe dusezerana twagakwiye kujya duhora tuyibuka igihe duhuye n'ibibazo nibwo tuzabasha kujya dufata umwanzuro ukwiye, ngaho fata icyemezo cya kigabo maze ugaruke iwawe, cyo banguka kuko Josiane na Gashema agahinda kabageze kure.
1085 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Thu, 22/Jun/2017, at 3.28 pm
Imana niyo yomora ibikomere kurenza muntu, niba wakomeretse jya ubanza ugaragarize ushobora byose ibibazo byawe kugirango agutabare, gusa hari icyo numva kidashoboka, Shema siniyumvisha yuko Batamuriza yatabaruka atamenye ukuri ngo atange imbabazi kd nawe azisaba kuko hari aho atitwaye neza uko bikwiye, nkeka ko N'IMANA idashobora kubyemera, ihangane dutegereze wenda aho bari ni bazima, Rutagani ubu c koko Mukandutiye tumubure?, ark c ubundi Mana reka nawe nkwibarize ark si ukukubahuka :kuki waremye icyago koko mubyeyi?, kuki utuma dutandukana nabo tugifitiye urukundo ruhebuje?, niba bishoboka uzasubize ukuraho ibyo byago kuko akababaro katugeze ahabi, kwizera biraturanga, gukunda twabitojwe na Musekeweya kuva kera, ineza n'urumuri twiyemeje kwitwaza, kubabarirana tubyitoza buri munsi, ark hari ubwo kwihangana bitugora, dufashijwe na Musekeweya rwanda, nimutwigishe kwihanganira ibibazo kugirango intambwe tumaze gutera itayobywa n'akababaro k'ibibazo duhura nabyo
1086 Emmanuel Turikumwe, akarere ka Karongi
Thu, 22/Jun/2017, at 2.59 pm
Bahi, yego sinkubereye mu umutima ark ndahamya ko utangiye guhinyuza by'ukuri kugirango umenye ko waranzwe n'ikinyoma kitagira ishingiro washyizwemo na Mukecuru wakwibarutse akwigisha ko abanyabumanzi bose ari babi, ukaba rero ugirango umenye koko niba ari babi, ubwo nawe urahinduka mubi imbere ya Nyoko ukubyara?, dore yaguhishe ukuri kuva kera, ubu wenda uba waramaze gutera n'indi ntambwe ishimishije, gusa ubwo igihe ni iki, emera rero wegere so akurage urukundo Zaninka atigeze akwereka yewe ndetse n'isambu dore ko Zaninka we ashaka no kubarya nk'utarabyaye, gusa umusaza amagambo azagutoza uzayazirike ku umutima kuko ushobora kuzasanga ariyo kabando k'iminsi kawe kurenza ubundi butunzi, igihe ni iki muvandimwe.
1087 Ntirenganya Denis, Nyabihu
Thu, 22/Jun/2017, at 2.50 pm
Ushobora kugomera amazi ukayayobesha agata inzira yari asanzwe anyura ark biragoye gukatira urukundo, iyo rero kubw'ibyo urukundo ruje rugusanga uzirinde kurusubiza inyuma kuko urukwerekejeho nawe ntaba ariwe, dukwiye guha agaciro umwanya umuntu aba yakoresheje agutekerezaho maze ukamutura umutwaro uba umuremereye, Niba uri umukobwa nka Maribore Zirikana ku gihe umusore nka Kigingi aba yaramaze adasinziriye ashaka aho ayobora urukundo rwe kd kugirango ruzamuhire, gusa nanone uzarangwe no gushishoza kuko ibishashagirana byose si zahabu kd kumenya ko n'abatekamutwe bagwiriye hari ushobora kugukundira ibyo ufite maze yamara kubishyikira akakwigarika, amahitamo meza kuri mwe mwese mutarabona abo mwegurira imitima yanyu iteka.
1088 Nzahumunyurwa Celestin, akarere ka nyamagabe
Thu, 22/Jun/2017, at 7.35 am
Ubanza koko urose nabi burinda bucya, hari ubwo umuntu aba akirutse ibibazo, akibwira ko agiye gutuza, imvune zose yari amaze kunyuramo aziteye umugongo, ark akabona haziyemo n'ibindi, ese ku isi umuntu azatuza ryari?, ni ryari umuntu azishimira kuba ku isi itagira ibigeragezo?, ibi kubibonera igisubizo byagorana ark rero kuba twaratojwe kwihangana nibyo bizadufasha, gusa Shema reka kuba wikwiheba hakiri kare kuko utanze amakuru ariwe Mandevu uzi ko atigeze agirana umubano mwiza n'umufasha wawe, wenda arashaka kugukura umutima kd bigishoboka ko Batamuriza n'umuhuza bakiri mu umubiri, gumisha umutima mu gitereko, urangwe no gusenga cyane kd twizeye ko abawe bazaboneka amahoro bari bazima, reka twizere Imana ishobora byose ko hari icyo irakora.
1089 Kanyanjye Leonie, akarere ka nyamagabe
Wed, 21/Jun/2017, at 9.37 pm
Kwihangana bitera kunesha, Imana ijya kuturema yari yateguye ko ibyiza aribyo bizaranga ubuzima bwacu iteka, gusa ikibabaje ikibi cyayiciye kuruhande kiyigabanyiriza ububasha, none urupfu ruri kudutwara abacu, Ibibereye I Mugereko natwe iwacu mu cyaro bibaho, ark c aho twaba tugira umuco wo gutabarana?, ntawe urupfu rusagutseho aho bitaniye nuko rudatwarira abantu kimwe, wowe rero uryama ukabona urabyutse uramutse amahoro, jya ushima Imana kd ugerageze no kumenya ko umuturanyi wawe nawe yaramutse amahoro, urwanda dutuyemo ruri ku isi kd isi niyo irimo ibibazo, Mugereko ibiyibayeho natwe iwacu byahaba nimucyo twige kuba abanyamutima wicisha bugufi kd wiyoroshya.
1090 Uhirwa bienvenue, akarere ka Ruhango, umurenge wa
Wed, 21/Jun/2017, at 9.27 pm
None c koko imvugo ibaye impamo?, umunyarwanda ati "agahinda gashira akandi kageze ibagara ", kuki koko Mana, niba Shema yari atangiye gutuza, ni kuki haziyemo ibindi bigeragezo?, ese ni ibicumuro byacu cg?, Umubibyi w'amahoro iteka mpora nifuza ko ikibi cyaca hirya ya buri wese, none kuki icyo cyago cyo kanyagwa kitunyuramo kigadutwara abacu?, twunge ubumwe mu gufashanya, tujye dutabarana kuko ibibaye kuri mugenzi wanjye nawe ejo byakubaho, niba rero koko akebo kajya iwa mugarura, twige gufashanya no gutabarana kugirango twubake urwanda rwuje urukundo.
1091 Ntirushwa Pascal, akarere ka Gasabo, kibagabaga
Tue, 20/Jun/2017, at 8.48 pm
Burya ukuri gushirira mu biganiro, Samson we kuba wemera kwicarana n'abandi bakakunenga ku myitwarire yawe, nizera ko umunsi umwe bizagira umusaruro ufatika, gusa birashoboka ko nawe waba wigiza nkana, ukaba ufite ukuri ark ntukugaragaze, igikwiye rero, uzashyire ahagaragara UMUNYABUGINGO mufitanye ikibazo maze gikemurirwe mu uruhame maze ureke gufata abanyabugo bose nk'abagome.
1092 Turikumwe Emmanuel, akarere ka Karongi
Tue, 20/Jun/2017, at 8.53 am
Nyir'umugayo arawugendana kuko akenshi uba usanga hari ubwo yaremanwe nawo, ntacyo uba umubwiye ahubwo ugaya niwe uba ufite ikibazo, nk'ubu twibwira ko kuba Samson abwira kd akagayirwa ko ibyo akora ari bibi, ark we ntacyo bimutwaye, ngiyo vision tugezemo ntawe ubabazwa n'ibyo akora ahubwo bibabaza abo abikorera, iyo isi iza kuba igira imbabazi yari kubabarira abibwira ko badakosa kugirango nabo bamenye ko baremanwe icyaha, none rero siko byagenze niyo mpamvu abamenye ko buri wese ashobora gufudika duhamagariwe guhora turi hafi y'abateye nka Samson kugirango nabo bagire intambwe batera ibakura mu umwijima w'ikibi bakisunga urumuri rw'icyiza
1093 Kanyanjye Leonie, akarere ka nyamagabe
Mon, 19/Jun/2017, at 6.22 pm
Umwana ni umutware, ni umukuru muri bose, ni umuziranenge utagira icyaha, ni uwo gutozwa imico myiza kuko ibyo yigishijwe afata ibyo, duhaye ikaze uwo mwami uje udusanga, uvukiye mu umuryango wuje urukundo, ineza n'impuhwe, azaharanire iryo Shema asanganye ababyeyi be, urukundo bagaragariza abandi azarukube maze yigarurire imitima ya Muhumuro na bumanzi, namwe babyeyi nimwonkwe kd mukomeze kurangwa n'urukundo.
1094 Mbonyuwontuma donatien, NOTHERN PROVINCE,
Mon, 19/Jun/2017, at 4.39 pm
Nubwo turi ku isi, twese tukaba dukosa tukanacumura, bamwe bagasubira inyuma bakicuza kd bakiyemeza kutazabisubira ukundi, turacyafite n'abari nka Zaninka, bo batumva ko bakosa, ko ibyo bakora byose biba ari ibitagatifu, nyamara tujye tuzirikana ko ngo nta mwiza wabuze inenge kuko na nyirahuku igira amabinga, ark kuri Zaninka we birarenze, dore uri umubyeyi gito nk'inkoko dore ko ariyo itera amajyi, ikayararira, ikayaturaga igakuramo abana ikabarera ark nyuma y'iminsi mike igatangira kubarya nk'abatari abayo, mbega umugayo kuri wowe!, urababaje gusa, niba kwemera ko uri umunyamakosa bikugora c, ubu bwo noneho Bahizi wawe we uraza kumukizwa n'iki?, dore wapfukiranye ikinyoma imyaka n'imyaka none ukuri kuranze kugiye kujya ahagaragara, ubu c urwango wangaga abanyabumanzi ugiye kurwanga n'umuhungu wawe ra!?, twese dutegereje kumva ibyawe n'uburyo uzabyitwaramo, gusa igihe cyari iki cyo kuba umunyakuri kd ugatana n'ikinyoma, gusa uko wakagira kose ingaruka z'ikibi zigera igihe zizigaragaza, witegure rero kuzahangana nazo.
1095 Muragijimana jean de DIEU, intara y'uburengerazuba
Mon, 19/Jun/2017, at 1.03 pm
Nzaba mpemutse nintatira Igihango niyemeje kugirana namwe, icyababaza umutima wanjye nta kabuza cyashengura n'uwanyu, kubizeza ibi si uburyarya kuko ni ibyo niyemeje, kuko arimwe mwigaruriye umutima wanjye nabuzwa n'iki kuwubaha?, mwandinze amarira aterwa n'agahinda, none niyo mpamvu nanjye nta gitonyanga cy'amarira y'agahinda nzabatera kuko nimwe mbarutso y'ibyishimo byanjye.
1096 Kabera Eugene, Ruhango district
Sun, 18/Jun/2017, at 7.58 am
Sinkwifurije guhera mu bikari kuko ntiwazamenya ko isi imaze kuzuza abantu babi nka Fidusiya biyemeje gusenya izo batubatse, ark c ubundi ni kuki umuntu yifata akavunwa n'umutwaro atikoreye?, birababaje, gusa nanone sinkwifurije kuguma wenyine kuko nabwo ntiwazamenya ko kuri iyo si hari abandi bantu beshi beza nka Donati, Samvura, Muzatsinda n'abandi, nyine nujya ahabona birumvikana ko ibyiza uzabibona ark kd n'ibibi ntibizagusaguka, gusa icyo usabwa nuko numenya icyo kibi uzaharanira kukirwanya kd ukakibwira n'abandi kugirango bakimenye banakirinde, uzirikane ko kuba ku isi neza ari uguhuza imbaraga mu guharanira icyiza.
1097 Manirakora fabien, Kinihira mu Ruhango
Sun, 18/Jun/2017, at 7.29 am
Iyo nicaye n'abandi, bakambwira imyitwarire yanjye ya kera, ibyo nakoraga, ibyo navugaga, mbese ibikorwa byanjye byose bya buri munsi, mpita numva ko ntaho nari nandukaniye na Bahizi cg c Mandevu b'ubu, kuba mbwirwa ko nari gateranya, ndangwa no kwikunda, kwanga abandi, kuba nyamwigendaho, Kumva ko ibyiza byose byaba ibyanjye ntitaye ku nyungu z'abandi, hamwe n'utundi twishi cyane, mpita nshima Imana isumba byose yo yampaye kuba undi utandukanye n'uwo nari ndi we, kd nkanashima namwe mwampaye kumenya abo nari ndi nkabo kimwe bityo nkaba nabatangaho urugero rw'umuntu mubi kd nanjye nitangahaho urugero, nzi ko nari undi wundi kd n'uyu munsi ndi undi wundi kubera Musekeweya, mba nifuza ko ikinyura mu matwi cyose ngira icyo nyigiraho kd nkanabisangiza abandi.
1098 Mutangana jeremie, Kamonyi, Gacurabwenge
Sat, 17/Jun/2017, at 3.22 pm
Ese Gafara, ko mperuka iyo abantu bagiye gusezerana biyemeza kuzafashanya mu bibi no mu byiza, kd namwe nkaba nzi ko iryo sezerano mwarigiranye, ni kuki utangiye guca inyuma y'amasezerano?, yego ibyabaye birashoboka ko na Josiane abifitemo uruhare, ark c koko iki nicyo gihe cyo kumusiga wenyine?, Ndibwira ko bidakwiye, Ark kd nawe uri Umugabo kd uratekereza, kora igikwiye nk'umugabo kd ufate umwanzuro w'umugabo uzira kuba akagabo maze ureke gutererana uwakubyariye kd akaba aguhekeye Gashema.
1099 Kubwimana jean marie vianney , akarere ka Kamonyi
Sat, 17/Jun/2017, at 1.38 pm
Umwana ni umugisha kd ni impano ikwiye kurusha izindi zose zibaho Nyagasani agenera abo yahuje bakaba umwe, binyura ababyeyi iyo imbuto Nyir'ijuru yabahaye isaruwe amahoro, niyo mpamvu itumye ngira nti, namwe Gasore na chantal, ni ukuri uburyo mwifuriza abandi ibyiza nta cyatuma namwe ntabibifuriza, nimukomeze kwera imbuto, muzerere muhumuro na bumanzi, imbuto zanyu zizage zikomeza kugaragaza koko ko arimwe zikomokaho, abanyu nabo bazabere icyitegererezo abandi nkuko namwe mudahwema kubitugaragariza, Bazagaragaze itandukaniro rikwiye hagati yabo na Nyirakuru Zaninka hamwe ndetse na se wabo Bahizi, Mbifurije mbikuye ku umutima kuzaba abagaba b'amahoro iteka.
1100 Mubera Theogene, akarere ka Nyarugenge
Sat, 17/Jun/2017, at 8.42 am
Kubw'abifuriza abandi amahoro nanjye ndayabifurije ark kd no kugaya birimo kuko njye sinihishira, wowe uri nka Samson, ukigira imyumvire n'imikorere nk'ibya Zaninka, ukaba ucyunze ubumwe n'abari nka Bahizi, nyemerera nkugaye, isi yacu tugezemo ntikiguha agaciro dore ko itakinagukeneye, niba rero udateye intambwe uva mubyo urimo, urugendo ruhire mubyo wahisemo kd inyungu uzazibona bidatinze.
1101 Ngiruwonsanga Daniel, akarere ka Gisagara, intara
Fri, 16/Jun/2017, at 10.47 pm
Burya n'umugome ajya ageraho akiha umubyizi, maze conge ikaboneka, none c Zani, njye ndatekereza ariko sindahamya niba ari ukuri, ni kuki watekereje kujya I Mugereko maze muri iyo minsi hagataha inkuru nziza, kd inyuze twese, dore hahise havuka umwami prince, nubwo utamwishimira Ariko yaravutse kd twamuhaye ikaze turi beshi, Samson we, wowe ho rero birashoboka ko ari umuzimu waguteye, gusa njye ndabona ko azagufungira amayira maze ukabura epfo na ruguru, dore aguciye ku nshuti akubeshya ko abanyabugo bose ari abagome, Nyabusa se ubwo koko wowe iyo utekereje, usanga icyo atari ikinyoma?, ni gute abantu bose baba babi bigashoboka?, gusa nudashishoza uzabura byose nk'ingata imennye, Rutagani urabona c igisubizo kitagiye kuboneka?, dore Bahizi agiye guhinduka kd ndahamya ko uriya musaza abaye umuti uhamye, reka dutegereze rero turebe ko ari umutima winangira cg c ari imitekerereze itari ikwiye ya Bahizi washukwagwa na Nyina, Turabisengeye kd bizakunda.
1102 Nyirimanzi emmanuel, ville de kigali, District de
Fri, 16/Jun/2017, at 9.23 pm
None c Mugenzi wanjye ni inde?, ni Mutanazi, ni MUDARAZA, ni Mandevu, ni Bahizi cg?, ese niba mbwirizwa kugirira mugenzi wanjye wese neza, ni gute nzagirira neza utayigirira abandi?, ni gute nzafungurira udafungurira abandi?, ni gute nzarahurira utarahurira abandi?, ni gute nzicira inyota utayicira abandi, ibi byose birangora, kugirira impuhwe utazigirira abandi biracyambereye umutwaro uremereye cyane, sinzi niba arinjye bibaho gusa cg c hari n'abandi, uko bwije nuko bukeye, abagome bagenda biyongera, ba Fidusiya basenya iz'abandi bavuka buri munsi, ba Zaninka ba kazarutwika ndacyababona duturanye, none icyo gukora ni ikihe? Umutimanama wanjye nturakinyereka niyo mpamvu nifashishije mwe abanditsi ba Musekeweya, ababibyi b'amahoro iteka kugirango munyereke inzira, njye ubumuntu bubabarira abatababarira abandi buracyari kure nk'ukwezi.
1103 Nyandwi kelly alphonse, akarere ka Ruhango
Fri, 16/Jun/2017, at 8.48 pm
Ese niba ibyo dukora koko umunsi umwe bizatugaruka, ababeshyera abandi bakajya ahagaragara, umunyabinyoma akerekanwa, umujura agatahurwa, aho njyewe nawe uwo munsi tuzaba tumeze dute?, Mukecuru Zaninka ushobora kumfasha tugasubiza iki kibazo?, mfasha kd witabaze n'abandi kugirango koko turebe uko naho duhagaze kuko hari ubwo rimwe na rimwe tuzajya twibwira ko duhagaze twemye kd nyamara turi mu manegeka aka ya mvugo y'abubu, ibikorwa byanjye bimwe na bimwe bijya binshisha kuko njya nteshuka ku nshingano nkayoba, kwicuza bikangora nkahora njyendera ku cyaha kd cyoroshye kugisabira imbabazi, Muzatsi mbabarira uko nzajya nkugana ngo unjyire inama uzajya unyumva kd ukamfasha kugaruka mu umurongo ukwiye, nawe wagira uwo wisunga maze akajya agufasha kwigarura no kwicisha bugufi kuko ndabizi ko twese duhorana amakosa.
1104 Mutwarasibo patrick, Muhanga
Fri, 16/Jun/2017, at 8.16 pm
Umwana murizi ntakurwa urutozi, umutima muhanano ntiwuzura igituza, iyi migani hamwe n'indi myinshi nshobora kuyigucira wowe Samson kuko ugirwa inama kenshi ark ukazihinyura, nyamara umunsi umwe uzagira uti iyo mbimenya, kuko nayo yari ijambo ark iza nyuma, urwango rwawe rudafite ishingiro ubona ruzakugeza he?, cg nawe ukeneye gutwarwa mu kigo ngororamuco ukazaza warabaye undi!, ark aha naho naba nigiza nkana kuko na Zaninka cg c Bahizi ntibamazeyo igihe gito, Ark rero ntacyo kuko burya ngo ibihe biha ibindi, umunsi umwe uzicuza kd ushake kwegera abo wiciyeho, kd Muvandimwe byagakwiye ko wabikora bigishoboka, ukibona abajyanama n'abagufasha kwiyunga nabo wahemukiye, erega ubwo nakubwiye, ntugirengo ndagaruka ukundi.
1105 Kabera Eugene, Ruhango
Fri, 16/Jun/2017, at 4.35 am
Nishimira ko muri byishi amatwi yanjye yumvise hari ibyo yahaye agaciro kurusha ibindi, hari ibyanyuze umutima wanjye kd bizagirira akamaro ubuzima bwanjye iteka igihe nzaba nyiri kuri iyi si, inyigisho zihoraho kd zubaka muntu, zimwigisha kubana na buri wese, koroherana no gufashanya, hamwe n'izindi ndangagaciro ziranga umuntu ukwiye kd wuje byose, Ibyo byose ni ibyo nagaburiwe na Mwalimu Musekeweya kd kuzirikana nibyo nzahora nshyira imbere, urugwiro kuri mwe mwadutoje urukundo kd icyizewe kizwi neza nuko mutagosoreye mu urucaca.
1106 Uwitonze Euphrasie, Umurenge wa Gasaka, akarere ka
Thu, 15/Jun/2017, at 9.26 pm
Tubahaye impundu, nimwonkwe kd mwongere mwonkwe, utakwifuriza icyo kibondo ikaze yaba nde, ese ubundi yaba yishingikirije iki?, uwo uje ni umwami, uzahuza muhumuro na bumanzi, uzagenga Mugereko, impinga n'umucyamo, tubahaye impundu ubugira kabiri, uwo mutingito ni umutingito w'amahoro, mwihangayika kuko Imana ntiyatererana abayo kd bayifasha, Batamuri nyuma yo kumenya ukuri se urakora iki?, nizeye ko uregera Shema ukamusaba imbabazi kd nawe akemera kuziguha kuko ibyo wakora si urwango ahubwo ni urukundo rw'uwo mwambikanye iy'ubudatana, Rutaganira we, erega ntutungurwe n'ibyo umusaza akubwiye kuko njye ndabibona nk'inzira yo guhindura Bahizi, abo yitaga abanzi be bagiye kuba abavandimwe be, ubwo se urumva ya nabi azaba akiyibafitiye?, ntibishoboka rwose, ahubwo intambwe iratewe, dusabire na Zaninka kuko ndabona ariwe usigaye kd impundu zigiye kuvuzwa ubwo Bahizi araba abaye undi.
1107 Habiyaremye emmanuel, umurenge wa Mbazi, akarere k
Thu, 15/Jun/2017, at 8.34 pm
Nta cyiza nko kuzuzanya, kugira ubwumvikane n'ubumwe, abuje ibyo byose nta kibi kigeze cyinjirira uwo murongo biyemeje, nkawe rero Samson kumva ko inzira wanyuze ari izagusigaza wigunze, ukabura abantu n'ibintu, ubwo wasigara wumva ko usigaye he?, Nyamara Muvandimwe ngo ugira Imana, abona umugira inama, erega nanjye nari nkawe, kuko mbere ntaramenya Musekeweya, iyo nagiranaga ikibazo n'undi, nahitaga nishyiramo umuryango wose kd barengana, kuki tudashakira ibibazo aho biri ngo maze aho kubikuza tubishakire umuti?, ese kuki twakumva ko kwangana aribyo twashyira imbere kd ntaho bizatugeza?, Muvandimwe rero dore abantu batandukanye barakugira inama, burya ngo uzubahe kd wite ku ritavuze umwe, haranira kubana neza kd mu mahoro na bose, nibwo nawe uzaba ubaye umwe mubo Musekeweya ishaka ko baba bo kd ubibere intangarugero, dufashe natwe hano I Mbazi kumva no kumenya agaciro ka Musekeweya iwacu.
1108 Kanyanjye Leonie, akarere ka nyamagabe
Tue, 13/Jun/2017, at 11.22 am
Muraho neza mwebwe bubatsi kd babibyi b'amahoro, nanjye kuva natangira kubumva, nanyuzwe n'inyigisho zanyu kuko zifasha beshi mu guhinduka, bahindura imyumvire n'imyitwarire, nakozwe ku umutima nuko hari beshi babanyura imbere babagaragariza uburyo mwabubatse kd mukaba mugikomeje kuzamura urukundo mu banyarwanda, nanjye rero ndi umubyeyi kd uushingira ku nyigisho zanyu mu gutanga uburere bukwiye kubo Nibarutse, mvuze ko muri abafasha beza mu kurera abanjye sinaba mbeshye bitewe nuko hari impanuro mbaha zivuye kuri mwe, nimukomeze umurongo w'ubwigunge mwiyemeje, mwubaka umunyarwanda uzirana n'ikibi.
1109 Nkundabagenzi Leonard, Gisagara
Tue, 13/Jun/2017, at 8.31 am
Umubyeyi iyo yicaye, akikijwe n'abana be, ibinezaneza biramusanga, ibyishimo bikuzura umutima, akumva akeye wese nubwo yaba afite ibibazo ntabyibuka, ark wowe Zaninka aho kuzura nabo wibarutse urashihurana nabo muraryana, urabaryarya bose utabatwise amezi 9, ukibaruka, ukabarera, uzi ko uhagaze nk'utarigeze abana!!, gusa birababaje, babyeyi ko nta gihe uwabaye umubyeyi areka kuba we, mwagarutse ku nshingano zanyu uko bikwiye koko, kuki muri kwiyambura ikamba n'urugori bya kibyeyi kd mwari muberewe?, Nimwisubireho tubasabye tubinginga.
1110 Ntirushwa Pascal, ntuye I kigali Kibagabaga
Mon, 12/Jun/2017, at 6.46 pm
Nyamara icyo twagahaye agaciro twakimye umwanya maze dukuza urwango n'inabi, ese ni iki cyasimbura urukundo nyarukundo nubwo rutakibaho?, ni iki cyaruta ibyishimo n'amahoro bizanwa no kugira umutuzo?, kubaho uhangayitse, udatuje, umutima uterera hejuru byose biterwa n'ibyo twirukamo, mwaretse tukiyubakamo ineza ko izatwicaza twese hamwe nk'abavandimwe maze icyo kidutanya tukagitera umugongo!, wabishobora kd nanjye nabishobora maze twahuza twese tukubaka amahoro azira amahane
1111 Hakizimana jean Claude, Ngororero
Sat, 10/Jun/2017, at 2.36 pm
Kwihangana, kwitwararika, koroherana ndetse no kwicisha bugufi, ni amwe mu masomo y'ingenzi kd nizeye ko azangirira akamaro gakomeye mu ubuzima bwanjye narahuye kuri mwebwe mwahisemo kutuzanira ikinamico Musekeweya iwacu i rwanda, birashoboka ko hari beshi birengagiza amasomo akomeye ayitangwamo, bakumva ko ibikinwa nta gaciro bifite mu matwi yabo, kd ibishoboka byose hari intego yatumye muza I rwanda, byari byoroshye ko mwajya za centrafrica, cameroun, Djibouti n'ahandi hatari mu Rwanda, ark c kuki mwahisemo twe?, ni urukundo rufite intego na gahunda mwari mudufitiye kd hari icyo rumaze gukora kigaragara nubwo atari kuri twese kuko hari abafite imitima ikomeye mu kuyihindura no kuyigisha ngo ibe iyifuzwa, niyo mpamvu rero njye Hakizimana jean Claude, iyo hari ikinyuze ndakigaragaza kd nkakiratira n'abandi, inyigisho zanyu nazihaye umwanya uhagije mu kuyobora imitekerereze yanjye niyo mpamvu nzayiratira buri wese ushobora kuba yakumva akanasesengura.
1112 Ntirenganya Denis, Nyabihu
Sat, 10/Jun/2017, at 12.12 pm
Nagize amahirwe yo kubona urumuri, ubu ndamurikiwe muri buri ntambwe z'umutima wanjye zose, sinteze gusitara bibaho kuko anyuza mu nzira izira ibisitaza n'ibigusha, nifuza kuzashima kuko nahawe impano ikwiye kd iruta izindi, nahawe no kunyurwa bijyana no kunogerwa, nawe rero wagakwiye kumusaba igikwiye, akaguha kuri iyo mpano, none c wowe kuba wabaho uri Muzatsinda byakugwa nabi, ngwino rero dufatanye kubaka amahoro kuko nawe nicyo yaziye, navugaga kd nakuratiraga Musekeweya, Umubibyi w'amahoro.
1113 Bienvenue Uhirwa, Ruhango
Fri, 09/Jun/2017, at 3.20 pm
Ibyishimo byanjye byiyongera iyo nzi ko ntawe dufitanye ikibazo, iyo umutima wanjye ntacyo ushinza mba numva nyuzwe kd nkeye wese, wenda byaba bitandukanye n'ibyawe kuko wenda ushobora kuba unyurwa no guhemuka kd ukabyirata, gusa nakubwira nti uzabona uri i rwanda nubwo ntaguteze iminsi ark yo izakwiyereka, wagakwiye kujya ugira ikiniga mu gihe wicaye uzi ko wacumuye, uruhare ni urwawe mu kuburana n'umutima wawe kuko niwo ugucira urubanza, uzaba inshuti n'abagome ark ingaruka niziza buri wese azazirengera ukwe, witandukanya nabo wagakwiye kwigiraho ibyiza, bakakuyobora mu nzira ikwiye ukagirango nibo bayobye, ngaho komeza wunge ubumwe na Samson, Bahizi, Zaninka, hamwe n'abandi beshi biyemeje kubagarira ikibi ark uzirikana ko iminsi ivuguta nta muvuba.
1114 Uwitonze Euphrasie, Umurenge wa Gasaka, akarere ka
Fri, 09/Jun/2017, at 1.57 pm
Zaninka we, kubera kugukurikirana cyane, bisigaye bituma nibaza, ari hagati yo kubyara no kurera hakomeye iki?, ibi ndabyibaza cyane nubwo nkiri muto ark ngo umuto mwiza ni utekereza, nibaza niba warigeze urera cg c abo wabyaye barirwanyeho kuva bamenya ubwenge, iyo nkumvise, numva utari umubyeyi wigeze kurera kuko iyo biba byo uba wararanzwe no kugira urukundo rwa kibyeyi kuva na kera, none rero siko byagenze, ibi mbivugiye ko nubwo nanjye ndi muto ark utagwa gito, ndeba umuntu nkamugirira impuhwe, nkumva ko ndi umwe nawe, none wowe umureba ukamusomamo ikibi, ukabona ko ntacyo muhuriyeho, abana bawe ukabavumira ku gahera, ubwo nahera he mvuga ko wareze?, kuva nakumva kugeza ubu, waranzwe no kuba umubyeyi gito kugeza ubu, nta ruhande rwiza wigeze ungaragariza nkukiri muto kugirango nzagire ibyo nkwigiraho, niyo mpamvu rero nzahora mvuga ko wari kurutwa nuko utari kubyara, ark kd NKAGIRA ni ko abo wabyaye ari ba Micomyiza, ubwo bari kuzira iki?, gusa nuko ntawe ubona uko agira umubyaye naho ubundi ntiwari ukwiye kwitwa umubyeyi wa Batamuriza, Rutaganira na Gasore, naho Bahizi we ni uwawe ntaho wamwibeshyeho.
1115 Mukanyandwi francoise, Musambira ya Kamonyi
Fri, 09/Jun/2017, at 10.52 am
Agasozi gaterera ugatega inshuti, ibikuvunnye nayo bishobora kumuvuna kd ahamworoheye nawe hakorohera, kuko isi nta numwe igirira impuhwe ngo ireke undi dore ko itarobanura ku ubutoni, bivuze ko nawe ibyo ukorera abandi ushobora kubikorerwa, uti nta munyabugo numwe mwiza wabona kimwe nuko nta cyiza cyabavaho, ese iyo uvuga ibi, uba warakoze ubushakashatsi bungana iki kugirango wanzure umwanzuro kd uce n'iteka?, uri umuntu kd bivuze ko akebo kajya iwa mugarura, uyu munsi urashyira abanyabugo mu gatebo kamwe ark nawe ejo uzabyishyurwa, isi ya none ntiyagakwiye kuba ikigendera ku bitekerezo nkibya Samson cg c abandi bameze nkawe, kuki aho kurazwa inkera n'ibikorwa bigamije iterambere, twirirwa twimika amacakubiri kd atatwinjiriza ku kwezi?, uwabyungukiyemo akaba abihemberwa ku kwezi naduhe ubuhamya kugirango natwe tubone gushoramo imari tubone urwunguko, ngaho mutugaragarize izo nyungu.
1116 Mbonyuwontuma donatien, akarere ka Gakenke
Fri, 09/Jun/2017, at 8.38 am
Josia, ntabwo ari ukugukina ku umubyimba kuko burya ngo urwishigishiye ararusoma, rwaba rubishye cg c ruryoshye uba ari wowe nyirarwo nyine, none c ko wagiriwe inama kenshi ukanga kuzumva, uragirango wisane wasandaye?, sinzi ko wabishobora nyabusa kuko burya hari ibisenyuka ark bikananirana kubisana, none c nimba mbeshya ushobora kuyora n'inoki amazi yamaze kumeneka ku mbuga cg c ahandi hantu?, amakwe ahenze, kwigaragaza uko utari, kwerekana ubukire udafite, hamwe n'ibindi byishi bidafite agaciro nibyo wagiriwe inama kubireka ark wanga kuzumva, ubwo rero wabyangaga kd Gafarasi ntako atagize ngo akwereke imbogamizi, shikama wakire kd uhangane n'ibigeragezo, agakoni wamanitse wicaye bigiye kugusaba guhaguruka kugirango ukamanure ark ntakundi ni ukwihangana, isi turimo idutegeka buri gihe kugira tuti iyo mbimenya, ark ntidutoza kwirinda mbere, ihangane rero.
1117 Ntirenganya Denis, Nyabihu
Fri, 09/Jun/2017, at 7.35 am
Burya ngo inkoni ikubise Mukeba, uyirenza urugo, uwiyemeje gusenya iz'abandi ni gute urwawe rwo atarusenya?, Hari beshi bagira intego n'indahiro byo gusenyera abandi bityo rero bababona mwimereye neza bagashaka banaharanira gusenya uwo mubano, ngabo ba Fidusiya hirya no hino iwacu muri sosiete barahari, agatoki bagakubita ku kandi ngo ba runaka babanye neza, nitutitonda izacu barazihirika kd basigare baturyanira amenyo ko twabatije intebe y'amabwire tukima umwanya Uhoraho ukuri, ngayo nguko rero kd nawe Donati urarye uri menge kuko nta rundi rukundo Fidusiya agufitiye.
1118 Ntirenganya Denis, Nyabihu
Sun, 04/Jun/2017, at 6.24 pm
Nuko koko Imana itarenganya kd byongeye isubiriza igihe, buri wese ikamugenera umugabane, ishimwe, cg c umushahara we aba yarakoreye akiri ku isi, ibi rero bivuze ko ibyo twirirwamo byose biba bifite ingororano, uri nka Zaninka, Fidusiya, Bahizi, hamwe n'abandi bose bakora I bitajyanye bakazahabwa ishimwe hakurikijwe uko bakoze, none c ubundi niba ugambanira umuntu ntacyo mupfa, ugashimishwa no kubona urugo rwe uruhirika kd ntacyo agutwaye, ugashimishwa no guhemukira abandi kd bo ari abaziranenge, ubundi irindi shimwe wagakwiye kuba utegereje ni irihe?, buri wese aha yagakwiye kubyibazaho ark kd nkeka ko n'igisubizo cyabyo cyaba kitari kure cyane y'intekerezo zacu, niba rero tudakora ibyagakwiye gukorwa, tukikorera ibyo twishakiye bitunyura ark bikabangamira bagenzi bacu, nimucyo dutegereze twihanganye ishimwe tuzabona.
1119 Nsanzimana valens, eastern province
Sat, 03/Jun/2017, at 7.38 pm
Impano iruta izindi mu ubuzima ni urukundo, burya si ngombwa kubanza kureka ngo umuntu yicwe n'umwuma kugirango umenye ko inyota iryana, ibi nibyo bituma abamaze kubamenya tuzahora tubashimira ineza mwatugiriye, mwaduhaye urukundo mutatuzi, mutwicira inyota yari iturembeje ubwo mwadufukuriraga iriba ryuje amazi afutse akamara intimba n'agahinda, urwango no kwigunga, kwiheba no guheranwa n'ibibazo none mu myaka 13 turasoroma ku mbuto z'ibyo mwamaze kubiba kuko bigeze igihe cy'isarura, sinzibagirwa iyo neza mwatugiriye rero, niyo mpamvu nzahora mbibutsa ko mwubatse urutazasubira inyuma.
1120 Bimenyimana Francois, akarere ka Ruhango
Sat, 03/Jun/2017, at 1.39 pm
Guhemuka si byiza, gusa ikiri icyiza nuko ugira neza ukabisanga imbere, wagita nabi nabyo bikaba uko, none c Fidusi, mu gusenya urwa Shema, inyungu ubonye ni iyihe?, ubu c arahera ko aze akuraze?, wigoreye ubusa kd ikosa ryo ryamaze kwiyandika mu maso y'Imana, Gafara sibwo inama wagiriwe ukanga kuzikurikiza zitangiye kwigaragaza, hari ubwo koko umuntu ashaka nabi nka bimwe ngo umuntu yibyarira ikinshi, gusa uhombye arabyimenyera kuko wanze impanuro za twese, gerageza kwitwara gitwari ark uhakure n'isomo ntuzongere gufata umwanzuro utanshunguye neza, gira amahoro ya Nyagasani
1121 Uhirwa bienvenue, Ruhango
Fri, 02/Jun/2017, at 7.40 pm
Kd Manyo, ni wowe NYIRAKAZIHAMAGARIRA bavuze, ko ushaka gusenya urwawe uragirango tugutize umuhoro?, cg wagizengo ibyo ukora byose niko binyura Kibanga, nyamara Muvandimwe, uwakubeshye ko ari uko zubakwa yaragushutse, niyo waba ukekera Umugabo wawe ko aguca inyuma, ntiwagakwiye kubikora mwa buriya buryo, ese ubundi ntuzi uko iperereza rikorwa?, niba utabizi uzegere abagutanze kubaka bazakubwira, Josiane we rya raha ryawe ko rigukozeho c muvandimwe!!!, urakora iki c ngo ukure Gafarasi mu mazi abira ko ibyo arimo byose ari wowe wabiteye?, gusa inama yo warayigiriwe ark wanga kumva, hama hamwe rero ubone kuko urwishigishiye ararusoma.
1122 Habiyaremye emmanuel, akarere ka Huye, umurenge wa
Thu, 01/Jun/2017, at 3.37 pm
Ubusanzwe hari ubwo n'utabasha kugira icyo avuga mu bandi, uhora wicecekeye bakagirango ni izindi mpamvu zitandukanye zibitera hari aho agera akiyemeza kuvuga bitewe n'ibyo yaba yarabonye cg c yumvise bikamunyura ark kd bikanamurenga, uwabuze icyo avuga kuri Musekeweya nuko wenda yaba itarataha mu matwi ye, ark kd nkeka ko ari ntawe umuntu aramutse akoze igenzura, umwubatsi w'amahoro, umugaba w'ineza, umutoza w'urukundo, umuvuzi w'ubwigunge, umwanzi w'urwango, umutoza indakemwa mu mico no mu myifatire ya muntu, Akaba uyobora imitekerereze n'imigirire y'urungano, niho nanjye namumenyeye, maze impinduka z'ibikorwa bye ziganza umutima wanjye, urumuri rwirukana umwijima muri njye, niyambura uburara n'urugomo byari bimaze gufata icyicaro gihoraho mu ubuzima bwanjye, maze nsubizwa ubumuntu n'ineza, mumaze imyaka 13 mutashye mu mitima y'abanyarwanda, ark njye maze 6 mbimitse mu umutima wanjye, niyo mpamvu niyemeje kubagaragariza icyambu mwanyambukije, nkakurwa mu mpanga yari kuzambuza umubano n'abantu nkongera kuba Habiyaremye wuje imico ya kimuntu w'i Huye muri Mbazi.
1123 Uhirwa bienvenue, akarere ka Ruhango, umurenge wa
Tue, 30/May/2017, at 3.53 pm
Yewe Mukecu, harya ngo abantu barakwangwa, njye ndabona ahasigaye n'imisozi ubwayo igiye kukwanga, maze isi yo ikakumira, isi ubundi ubona kubaho kwawe bikumariye iki cg c bimariye iki abandi, ubona c societe yacu yo ikwigiraho iki usibye urwango gusa?, nta muntu ukurimo ndabivuze kd nishaka nzabihanirwe kuko kuba ntacyo umariye muntu nuko ntawe uriwe, gusa kazanya mu urwango rwawe kuko n'ubundi ngo gusara ni ugushishikara.
1124 Uhirwa bienvenue, akarere ka Ruhango, umurenge wa
Tue, 30/May/2017, at 3.52 pm
Yewe Mukecu, harya ngo abantu barakwangwa, njye ndabona ahasigaye n'imisozi ubwayo igiye kukwanga, maze isi yo ikakumira, isi ubundi ubona kubaho kwawe bikumariye iki cg c bimariye iki abandi, ubona c societe yacu yo ikwigiraho iki usibye urwango gusa?, nta muntu ukurimo ndabivuze kd nishaka nzabihanirwe kuko kuba ntacyo umariye muntu nuko ntawe uriwe, gusa kazanya mu urwango rwawe kuko n'ubundi ngo gusara ni ugushishikara.
1125 Muragijimana jean de DIEU, intara y'uburengerazuba
Mon, 29/May/2017, at 3.08 pm
Burya ngo akarimi kabi gasemera agasaya, iyo umuntu atakirinze nta kabuza karamusemera, ese Fidusiya we ubwo wibwira ko numara gusenya urwa Shema na Batamuriza, uzasimbura Batamuriza ukajya mu kiryamo cye?, wibwira c ko aribwo Shema azakugarukira akagukunda urwo arigeze akwiyumvamo kuva na kera?, none c niba ubona ko ibyo bidashoboka, uri kuruhiriza iki umutima wawe no gushengura uwa Batamuriza kd nta nyungu ubifitemo?, Nyamara muvandimwe ngo akebo kajya I wa Mugarura, ibyo ukorera abandi uramutse ubikorewe nkeka ko bitagushimisha kd no gusara wasara, none c ubundi ko utazahirwa nibyo urimo, ko uri kwandika ku umusenyi, ukasa ku urutare, ushaka gusenya urwubatswe na Nyagasani, rukaba ari urw'abanyabugingo, uri kuruhira iki, komeza uhinge wenda uzasarura nubwo ntabyo nkwijeje.
1126 Mutangana jeremie, Kamonyi
Mon, 29/May/2017, at 3.01 pm
Yewe ye Zaninka we, erega kuva I Muhumuro cg I Bumanzi ntibivuze kuva mu kibi, ubona wenda iyo uba uvuga ko ugiye kuva mu kibi nubwo utemera ko hari icyo ukora kibi, erega n'iyo za Mugereko ushaka kujya sibo bashyigikira inkozi z'ibibi, kuko naho hari abakunda kd bagaharanira amahoro nkuko za Muhumuro na bumanzi bahari, ushaka kubana n'abantu wa kwemera ko uri umunyamakosa kd ukemera gusaba imbabazi no kwihana, maze ayo mahoro uvuga ko wabuze agakunda akaza yose, Umurage wawe udusigiye nk'abato niwo nabuze, naho umuvumo uduhaye wo utugeze kure.
1127 Mukanyandwi francoise, Musambira ya Kamonyi
Mon, 29/May/2017, at 1.00 pm
Ubudahangarwa mfite nuko mbana n'abandi amahoro, nindwara nzavuzwa, ninkena nzafashwa, ninterwa nzatabarwa, ningira ikibazo nzitabaza abaturanyi kd bazanyumva vuba kuko nagerageje kuba umunyamahoro nkuko nabitojwe, kugira urukundo nta kiguzi bisaba ark birababaza kuba arirwo twabuze, ese koko kwirirwa turirimba ngo umuntu ni mugari, bikomeze kutwicira umuco wo kubana no kubahana na bose?, none c kuki twifuza kuba inshuti za Zaninka kd twagakwiye kurangwa no gukurikiza inzira Rutaganira, Gakwaya, Muzatsinda, Samvura n'abandi?, ese ubundi ni gute tunanirwa n'ibitagira ikiguzi?, mbwira nawe nkuteze yombi.
1128 Mbonyuwontuma donatien, NOTHERN PROVINCE
Mon, 29/May/2017, at 7.04 am
Birashoboka ko aho, mpagaze, aho nicaye, aho ngenda, ibyo nkora n'ibindi bitandukanye mbamo haba hari ufite icyo anyigiraho nkuko nanjye nigiye byinshi kd byiza kuri Musekeweya mu myaka ishize mbamenye, icyaba kibabaje rero nuko nshobora kuba nkora ibibi maze nkaba nigirwaho ibibi kd njye narigishijwe ibyiza, ni bimwe byo kuba wahabwa umugisha ark wowe wajya gutanga ugatanga umuvumo, birashoboka ko nawe waba uteye Nkanjye, gusa byaba bibabaje, kugirirwa neza maze wowe ukitura inabi, byaba bimaze iki kuba waba uri ku isi ntacyo umariye abayiriho kd wowe hari icyo wakorewe kd nta kiguzi?, Reka duharanire kugaragaza impinduka zigaragarira buri wese tugira tuti "Ndashaka kuba undi ".
1129 Mukanyandwi francoise, Musambira ya Kamonyi
Sun, 28/May/2017, at 6.57 am
Ese kuki iyo umunsi ukeye, agasusuruko ari kose, ikirere cyuje umucyo, urumuri rwatamye hose, ibintu byose byuje akanyamuneza, wowe wahitamo kuzindukana umwijima mu maso, umutima wawe wuje urwango, urakarira uwo muhuye wese, yaba uwaguhemukiye n'utaguhemukiye, uguhitamo kuraga umutima wawe inabi n'inzika bidashira?, mbega guhitamo kubi!!!!, ese ko kwishima byongera iminsi yo kubaho, no kuramba, aho wowe ntiwaba warabihiwe n'isi ukaba warayihaze ark ukanga kugenda utanduranyije?, ahaaa, biteye agahinda n'isoni ark wowe byakaguteye ikimwaro no kwitekerezaho cyane, kuki umbangamira ntacyo dupfa, ukanyanga kd njye nkukunda, ukampemukira kd ndi umuturanyi wawe, ukanga kundahurira kd njye nkwicira n'isari by'abana bawe, abanjye ukabahoza ku nkeke n'ibitutsi bidashira, hamwe n'ibindi bipfuye amaso byose?, Ngaho rero niba wanyumvise kd ukaba wumva ko hari aho bigukoze, igaragaze ukwereke ko urambiwe kuba Munabi, Mwijima, Nyiramivumbi, Mujinya, n'andi mazina mabi ataguhesha agaciro mu umuryango nyarwanda, Isunge Musekeweya imaze imyaka 13 itwigisha kubana neza, maze utangirane nayo uwa 14 uhinduka, maze ugaragaze itandukaniro guhera none.
1130 Bamporiki noel, nyamasheke
Sat, 27/May/2017, at 9.31 pm
Ndahamya neza ntashidikanya ko iyo umuntu aza kuba yarahawe amahirwe yo guhitamo aho avukira nta kabuza Zaninka yari kurinda asaza, afashyinguzwa ikara, gusa siko byagenze ninayo mpamvu yigaraguriza agati abo yibarutse, gusa uri umubyeyi gito, usibye ko utagakwiye no kwitwa umubyeyi, nuko ari izina rihabwa umuntu wese wibarutse, ark kd sinabura kuvuga ko usebya abandi babyeyi aho wakabubahishije, gusa imigambi yawe yo sinzi ko izagukundira kuko kugurisha uzabyemererwa n'abawe kd nibabyanga uzihangane kuko uzaba warashatse kubarya utabahaye kd warabahetse, gira gutekereza bya kibyeyi kd urangwa n'urukundo.
1131 Uhirwa bienvenue, Ruhango
Sat, 27/May/2017, at 9.26 pm
Samson,burya gufata abantu bose ukabashyira mu gatebo kamwe kd batandukaniye kuri byishi,nibyo bitudindiriza ubumwe,maze ubwiyunge duhora duharanira bukaba ingume kd aritwe tubitera,kuki kuba wahemukirwa n'umuntu umwe,uhita umugereranya n'umusozi wose cg c agace runaka?,bibabaje kuba biba ku umuntu nkawe wahoze wizerwa kd warubahagwa na beshi,burya koko umuntu ni umuntu kuba warabaye undi byanyigishije byinshi.
1132 Mbonyuwontuma donatien, NOTHERN PROVINCE
Sat, 27/May/2017, at 7.21 am
Oya Mawe wikabya, jya umenya gusaza utanduranyije cyane, niba utangiye kumva ko warya abo wibarutse, ukimerera nk'utarigeze agira abana kd ahubwo ibirenzeho wuzukuruje, ukaba ushaka kugaragaza inda nini ari uko ukuze kd hari igihe wigeze kubitangira haba mu nzara ndetse no mu bindi bibazo bitandukanye by'urugo, ubu nibwo ugiye guhemuka, oya rwose sigaho uwo muvumo w'abana ntiwazawukira, gabanira abana, wenda ubahe duke ark batubone, maze ibisigaye ukore uko ushaka ntawe uzakubangamira, ark rero nabwo uzirikane ko igihemu cyo kizaba cyiyanditse kd nawe uzagera igihe ukicuza uti iyo ngira gutya, have mubyeyi wikwanduranya mu bana n'abakwe.
1133 Ntirenganya Denis, Nyabihu
Fri, 26/May/2017, at 7.37 am
Uru rugo rwanyu twarusabiye umugisha turi benshi, turusabira kuramba no kugira amahoro, turusabira kubera icyitegererezo n'icyerekezo cyiza abandi, byose twabonaga byashoboka kd bikabahira, gusa ibyo twabasabiraga n'ibyo twibwiraga bitangiye guhinduka ibindi, Josiane we kubwanjye ndabona kubaka bizakugora, nyamara amaraha uri gushaka, hari igihe bizakugora kd ukazagira uti iyo mbimenya, sinkwifurije kwicuza ark ndabona bizaba, icyagakwiye nuko wacisha make, ukajya inama n'umugabo wawe maze mukareba igikwiye, naho ubundi bitabaye ibyo, gira uti by by kubaka birananiye.
1134 Ntirenganya Denis, Nyabihu
Tue, 23/May/2017, at 8.23 am
Urugo rwiza ni urugendwa, icyo nicyo kigaragaza ko urugo rwuje umugisha, amahoro, n'urukundo, niwubaka urugo ukarutaha ark ukabona ko abantu baruberera yewe ndetse ukabura n'uwaza kugusaba amazi yo kunywa kd bakarenga bakajya kuyashaka ahandi, ukabona abana b'abaturanyi aho kuza gutaramira iwawe, bararenga imisozi bajya iyo bigwa, uzotane amakenga kuko nawe ntabwo uzaba uri ntamakemwa, uzicarane n'uwo mubana muganire maze murebe impamvu ishobora kuba ibitera kd ndahamya neza ko Izaba ihari kd izaboneka, Gafara mwe rero ndabiduriza kuzaba kure y'ibyo byose ahubwo mugaharanira ko urwanyu ruzaba nyabagendwa kd rwishimiwe, ibyo birakorerwa usibye ko bitavunanye, bisaba umutima wuje urukundo n'ubwiyoroshye gusa, urugo ruhire ba Nyakubyara mugaheka.
1135 Harindintwari cyprien, KIBIRIZI nyamagabe
Mon, 22/May/2017, at 1.13 pm
Ntawe umenya aho bwira ageze,burya ngo nubishobora,uzagire neza wigendere kuko iyo neza uzayisanga imbere,bivuze ko nunagira nabi ark utazabura kugenda kuko iyo nabi nayo uzayisanga imbere,bivuze ngo nuhemuka,icyo gihemu nacyo uzagisanga imbere kuko burya ngo akebo kajya iwa mugarura,uranga abantu ntacyo mupfa ukabaziza ubusa uko wishakiye kd ari abaziranenge,ese uwo muriro ukomeza kwirahuriraho,nugurumana uzawuzimirizwa nande ko wamaze kwigira nyirantibindeba na nyamwigendaho,nyamara ngo agahwa kari ku uwundi karahandurika,uramutse ugenzerejwe nkuko ugenzereza abandi wababara,ndabeshya Zani?,ese ubundi uzaba umuntu ryari ko tukurambiwe kuba inyamaswa?.
1136 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Mon, 22/May/2017, at 7.48 am
13 irahise kd si ubusa kuri twe, Niyo mwaramuka musoje ikivi cyanyu nme,ibyo mwubatse bizaguma kugaruka mu mitima y'abanyarwanda iteka,gusa ndahamya ko mudateze kudusiga twenyine,kuko urwo mudukunda ruzagenda rwiyongera,imyaka cumi n'itatu irahise mutashye mu mitima yacu,uwatangiranye namwe ubu yarahuye byishi kd by'ingirakamaro kurimwe,umwana wavukanye namwe 2004 ubu ashoje amashuri abanza kd yamaze kumenya gutandukanya icyiza n'ikibi abitojwe na MWALIMU :KIGINGI,hirwa,SAMVU­RA,muzatsinda,BATAMULIZA,CHANTAL ,MUHORAKEYE n'abandi beshi ntabasha kurondora,mwamutoje kuba umuntu kd kubikurana niyo ndahiro,twe abiyemeje kubisunga,dufite icyo turusha uwabateye umugongo kd natwe intego yacu ni ukuzagarura nabo bose batarabamenya,ISABUKURU NZIZA., gusa n'imyaka 100 tuzaba tukirikumwe.
1137 Nsanzimana valens, Kirehe district
Sun, 21/May/2017, at 1.26 pm
"Ahubwo njyiye kwitoboza ahashoboka n'ahadashoboka",aya ni amagambo ya Manyobwa si aya Valens,ni koko ngo uzaseka neza ni uzaseka nyuma,beshi muri twe tumanika agati twicaye,ark ikibabaje hari ubwo tujya kukamanura tugahaguruka yewe ndetse rimwe na rimwe ntitukagerego,ngo utazi icyo akina nacyo akina n'ubuzima,ubuzima burahenda,kd bukoranye ubuhanga buhambaye,ese kubuhindura ukundi butari nuko tuba tutishimira uko uwabuhanze yabuhaye kubaho?,twatoje kunyurwa ark bamwe biri kutunanira ark ingaruka niziza,tuzirinde kwitabaza uwo twateye umugongo.
1138 Nyandwi kelly alphonse, Ruhango
Sun, 21/May/2017, at 12.08 pm
Hariho zahabu n'ibirezi byishi, ark icy'ingenzi ni ururimi rwuje ubumenyi, Yewe Fidusi, nyamara ntawari gukeka ko wahinduka ukaba undi koko, yewe koko ngo umuntu ni Mugari, harya urahiga ukubita agatoki ku kandi ngo Shema ajye ujye?, mbere yo kuvuga ibyo byose wagakwiye kumenya ko nta nkuba ikubita umunyabugingo, kd umwanzi iyo ari guca icyobo, Imana iba yaramaze gutegura Icyanzu kera, uzirikane ko nyir'ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa, aho guhiga imigambi y'iterambere, kuki uhiga imigambi y'urwango n'ubugambanyi?, ese uwo niwo murage uzasigira Izabayo?, birababaje ark nkeka ko ubuhamya bwawe butazaguhira kd uzasanga ko wakoze ibidakwiye umubyeyi nkawe, nibwiraga ko cyari igihe cyo guca bugufi ngo usabe imbabazi Shema n'umuryango we, ark ndumva uri undi wundi, ngaho kazanya kd uzahembwa.
1139 Donatien Mbonyuwontuma, NOTHERN PROVINCE
Sat, 20/May/2017, at 10.19 pm
Kwishima bigira aho biva nkuko akababaro nako katabura inkomoko,erega n'ubundi ngo nta kabura imvano,kd byongeye isuku igira isogo,abanyarwanda ni beza kuko bazi kuzimiza ark bakamenya no gusesengura ibizimizwa,dore iminsi irahita indi igataha,kuko n'ubundi ngo ibihe biha ibindi,imyaka ni 13 ishize,Musekeweya itashye muri imwe mu mitima y'abanyarwanda,nanjye ubwanjye ndimo,bigitangira navuga ko nari pfukiranwe n'igihu cyambuzaga kuba ukwiye,nihashimwe uwantanyije na KANANGA mu myitwarire ark cyane cyane mu migirire,Donatien ubandikira ubu,yari akwiye kuba ari ubanyaga,none dore ari kubabwira inkuru nziza,muby'ukuri njye,maze hafi imyaka 7 mbaye undi,ndabishimira mwe kuko nzi aho mwankuye,gukura ikirenge mu cyaha biragora ark narabishoboye,ndashima Kigingi na Hirwa bo bambereye urumuri rw'umutima wemeye guhinduka.
1140 Basubiyekwishema Gedeon, akarere ka Nyaruguru, umu
Sat, 20/May/2017, at 10.17 pm
Rimwe na rimwe biragorana kuba wabona inyiturano cg c ingororano, uwagusubije agaciro, akagusubiza ku ishema, ugasubirana ijambo mu bandi, icyizere kikongera kuba cyose imbere y'amaso y'abakureba, burya koko ntawe umenya aho amateka ye agera igihe atarayageraho, gusa nubwo ngo so atakwanga ahubwo akwita nabi, njye birashoboka ko bitandukanye n'ibyo, njye sinzi icyo natanze ngo nitwe BASUBIYEKWISHEMA, gusa sinaryisubijeho, ahubwo narisubijweho, ndashima rero wowe wabigizemo uruhare, burya urukundo si urwo umubyeyi akunda umwana we gusa, cg c urukundo rugize ikindi rugamije, none nk'uwagukunda kd atakuzi kd akakwitaho uko bishoboka, urwo waruha iyihe nyito?, Ni urwo nakunzwe na Musekeweya kd yemera no kunsubiza ku ishema, none ubu kuba uwo ndiwe nuko ndi MUSEKEWEYA kd binteye ishema bimpesha n'agaciro.
1141 Kabera Eugene, akarere ka Ruhango
Sat, 20/May/2017, at 9.07 pm
Birababaje kuba waba ahantu ark ukabura umuco n'umwe wahigira, biteye isoni guta umwanya wawe igihe kinini ahantu bikarangira ntacyo uhungukiye, biteye agahinda kuba wajya mu ishuri, ukamarayo igihe kitagira uko kingana ark ukazarisohokamo uko waryinjiye, none c mukecuru ZANINKA, harya ubwo ngo aho wari waragiye ni he, ark c nanjye ndigiza nkana, nagakwiye kukubaza impamvu wari waragiyeyo, ark kuri wowe ngo ni AKARENGANE da, umutagatifu nkawe c yakosa, gusa nawe ubwawe ukwiye kugira ikimwaro kuba utashye uko wakagiye nta butagatifu bwawe mbonye dore ko nta nubwo uteze, ikibabaje ni kimwe, ni umuhungu wawe w'umupfapfa n'umupfayongo Bahizi, utazi ko uwo yisunga asigaje igihe gito kuri iyi si, Bahizi we, uzabura imfura kd ute n'ibiheko numara kubona ko wataye umwanya wawe w'ubusa mu matiku aho kuwumara ushaka abantu, gusa nawe muturanyi uzi ko uri nka aba navugaga urumvireho, kuko burya ngo abwira beshi ark akumva bene yo.
1142 Mutwarasibo patrick, Muhanga Nyamabuye
Fri, 19/May/2017, at 10.26 pm
Nyamara burya twibwira ko gufata abantu runaka, ukabavuga uko batari, tukabagerekaho ibyo badakora, tukabagereranya n'utunyamaswa dusuzuguritse, tukabambura ubumuntu, tukabambika ubunyamaswa, hamwe n'indi myambaro itabahesha agaciro, biba ari ishema kubabikora, ark c niba ari ishema, ni inde wabiherewe ishimwe kuva yabikora?, ko ibihembo byinshi bitangwa ku bantu batandukanye kd bagize ibikorwa by'indashyikirwa, ni inde war wahemberwa iteshagaciro?, ni inde wari wahabwa prix nobel de la paix kuko yatukanye?, niba bibaho ndakeka ko na Zaninka aba ahora ahiga abandi mu kurihabwa, ark c niba atararihabwa, kuki wowe wumva ko waba nkawe kd ntacyo bikungura?, dusangize igitekerezo impamvu wigaragura mu kibi kd utarabihemberwa.
1143 MUBERA THEOGENE, NYARUGENGE
Fri, 19/May/2017, at 10.11 pm
Ese ko inkuru nziza iturutse mu gihugu cya kure, isa n'amazi afutse mu umuhogo wakakaye, inkuru mbi yo yafatwa nk'iki?, ubanza kuri iyi si nta kigora nko guhinduka, maze kubibona ko bigora beshi kd njye mba mbona ik'ingenzi ari ukugira umutima wemera kd ugaca bugufi, ese iyo umuntu ategetswe n'amarangamutima agakora ibyo amutegetse, aho hacura iki ku bikorwa byacu bya buri munsi?, intekerezo za muntu nkeka ko zifite aho zigarukira ark iyo muntu yibwiye ko ibyo yibwira aribyo byo, nta kabuza aba yishuka, nawe rero niba uri nka Zaninka, zirikana ko ntaho uragera kd ukeneye abantu kurusha ibintu, ntuzashukwe n'umutima nama wawe ngo maze wibwire ko wageze iyo ujya kd utaratangira urugendo, TUYOBORWE NA Musekeweya.
1144 MBONYUWONTUMA DONATIEN, NOTHERN PROVINCE
Fri, 19/May/2017, at 9.52 pm
Umuhinzi iyo ateye igiti, agerageza kukibungabunga uko bishoboka kose kugirango kizamubyarire umusaruro, acyitaho nkuko umubyeyi wibarutse umwana aharanira kubungabunga ubuzima bwe iteka, akaburinda ikibi cyose gishobora kumuhungabanya, kugirango azigirire akamaro kd akagirire n'uwamwibarutse, ngubwo ubuzima bwo ku isi, ibi rero mbivugiye ko namwe ABANDITSI BA MUSEKEWEYA, mwibarutse beshi kubw'inyigisho n'inama zitandukanye mutugenera, ibyo nibyo bingana no kutwitaho nkuko umubyeyi cg c umuhinzi abigenza, kutuba hafi mu bikorwa byacu bya buri munsi nibyo tubasaba kuko birashoboka ko uwahindutse ashobora gusubira mubyo yahozemo, nimwite ku urubyiruko cyane cyane dore ko ari narwo rushukika byoroshye, imyaka mumaze yo ibyo tuyibashimiramo ni byishi, kd ntibirangiriye aha, twizera ko mukiri kumwe natwe kd mudateze kuzaducutsa, turacyacyeneye kubonkamo byinshi kd murabizi namwe ko nta Mwana ucuka ku umubyeyi.
1145 Kubwimana jean marie vianney, akarere ka Kamonyi
Fri, 19/May/2017, at 10.49 am
Burya kuba uri Umugabo ugakuza inda aho gukuza ibikorwa, ubwo bugabo nemeza ntashidikanya ko nta bugabo burimo, Umugabo nyawe ni urangwa n'ibikorwa bikaba bimufitiye akamaro we bwite, cg c umuryango we, cg c nanone bagenzi be batandukanye, iyo rero ushyize inda imbere ark ukaba utazi kuyikorera, nta kabuza amaherezo iragutamaza, si BAHIZI wenyine nashatse kubwira, kuko ngo aba umwe agatukisha bose, ubwo rero nkeka ko Bahizi aguhagarariye cg c ampagarariye bitewe n'uko niyizi cg c uko wiyizi, ese niba tuzirikana ko umurunga w'iminsi ari Umurimo, wowe uri nka Bahizi, Umurimo wawe ni uwuhe?, icyerekezo cyawe cyo se gishingiye he?, ese ko ejo cg ejobundi uzakenera gushinga urugo kd wanahirwa ukibaruka, aho bizaguhira, ko uri kwigira umusongarere aho wagashatse icyaguteza imbere binyuze mu maboko no mu umutwe wawe, aho niwibaruka, abo baziranenge bawe ntuzabaha umurage nk'uwo wahisemo kuragwa?, ahubwo se bazatungwa n'iki ko uko ukenera kurya kd utakoze, icyo gihe mwe muzaba mwabaye abarenze umwe?, simvuze byinshi ark kd ngo imfubyi yumvira mu urusaku, ngirango nawe urakuze kd ntukwiye gukura mu gihagararo gusa, reka nsoze nkubwira nti :"ak'i muhana kaza imvura ihise ", ark c kazaza kazanye iki?, Urisubize kuko igisubizo kiri hafi yawe.
1146 Basubiyekwishema Gedeon, akarere ka Nyaruguru, umu
Fri, 19/May/2017, at 8.51 am
Burya ngo agacumu kazaguhorera ntumenya uwagacuze,ikindi kd ntumenya n'iyo gaturuka,ndahamya neza ntashidikanya ko iyo Musekeweya itaza kubaho,na Gedeon ubandikira aka kanya atari kuba akiriho,hari n'ubwo bishoboka wenda ko nari kuba nanakiriho ark ndi ahandi hantu kd ndi undi wundi,Nyagasani niwe ucisha inzira aho byagaragaraga ko zidashoboka,ninayo mpamvu nanjye yabanyoboyeho,ndi Gedeon mushya nyuma y'imyaka 10 maze mbakurikira,ntandukanye n'uwo nari ndiwe kd n'abanzi babihamya,sinavuga ko RUTAGANIRA,BAHIZI,KANANGA n'abandi bandushaga ubugome,bariya bari abana kurinjye pe,yewe nanabagereranya nkaho bari abanyeshuli nge ndi umwalimu,ibyanjye ni birebire,abo nabaniye nabi ni beshi,ark nishimira ko ubu tubanye amahoro,guhinduka birashoboka,ninaryo somo ry'ibihe byose njye nabafatiyeho kd ntangamo ubuhamya aho bibaye ngombwa,sinzi niba nanjye ndi RUTAGANIRA cg ndi undi wundi gusa icyo mpamya cyo nuko hagati yo kubaho kwanjye na Musekeweya harimo ikimenyetso cya =,ndabashimiye Murakoze., gusa nzi ko Mwansubije ku ishema.
1147 Umuhoza clementine,akarere ka Rubavu
Thu, 18/May/2017, at 6.30 pm
Ese ,umuntu umwe yanditse ku umusenyi,undi akandika ku urutare,aho uwazagaruka nyuma y'imyaka runaka,yazasanga ibyanditswe byose bicyujuje ubuziranenge?,ndakeka ko igisubizo ari oya kuko birashoboka ko inyandiko yo ku umusenyi,ishobora no gusibangana nyir'ukuyandika akiri aho,rero mwebwe nimushyire umutima hamwe,nimwe mwanditse ku urutare kuko ibyo mwaduhaye byose bibitse ku umutima,imyaka 13 ishize,ibitse ibyo guhera muri 2004 nk'inyandiko zo ku urutare zidateze gusibangana,tubitse byishi muri twe,dufite imitima yuzuye inama n'inyigisho zanyu,twaravomye kd tuvoma ku mazi azira umwanda,niyo mpamvu natwe twabizeza kuzayasangiza kuri bagenzi bacu.
1148 Mutangana jeremie,akarere ka kamonyi.
Thu, 18/May/2017, at 6.19 pm
Iyo umuntu yagize amahirwe,iteka ahora yiratira abandi ibyo byishimo kd aho ari hose akageregeza kugaragaza akanyamuneza,iyo kd umuntu anyuzwe nibyo ahawe ,ibyishimo biramusanga kd ikiruta ibindi,ahora akeye ku umutima,imyaka ishize ni 13,kuri bamwe ishobora kuba mike,ark ku bandi ishobora kuba myishi bitewe n'ibyo buri wese yayibonyemo,hari abarahuye ubumenyi buzabaherekeza mu urugendo rwose rwabo rw'ubuzima,hari abamaze guca akabando k'iminsi kd bo batahisemo kukabika kure,ahubwo bahisemo kukitwaza igihe cyose n'aho bari hose,inyungu buri umwe yavuga ko yakuye muri MUSEKEWEYA ziratandukanye bitewe n'icyo umuntu yari ayitezeho akimara kumva untumbero yayo,urugero njye narahuyemo kubana n'abandi kd mu mahoro,numva ko aricyo nari nkeneyemo cy'agaciro kurusha ibindi,kubwanjye nibwira ko ako ariko kabando naciye kd kazansazisha mu ubuzima bwanjye iteka,reka mbabwire nti nimukomeze mukure mu bikorwa,nimwubake urukundo rutajegera kd ruhuje abanyarwanda bose,imyaka izashyika n'ijana tukiri abanyeshuri banyu kuko burya ngo kwiga ntibishira,nimukomeze kujya mbere.
1149 Uwimana Dieudonne,Rusenge ya Nyaruguru
Thu, 18/May/2017, at 3.23 pm
Niyo mwaramuka musoje ikivi cyanyu nme,ibyo mwubatse bizaguma kugaruka mu mitima y'abanyarwanda iteka,gusa ndahamya ko mudateze kudusiga twenyine,kuko urwo mudukunda ruzagenda rwiyongera,imyaka cumi n'itatu irahise mutashye mu mitima yacu,uwatangiranye namwe ubu yarahuye byishi kd by'ingirakamaro kurimwe,umwana wavukanye namwe 2004 ubu ashoje amashuri abanza kd yamaze kumenya gutandukanya icyiza n'ikibi abitojwe na MWALIMU :KIGINGI,hirwa,SAMVU­ RA,muzatsinda,BATAMU­ LIZA,CHANTAL ,MUHORAKEYE n'abandi beshi ntabasha kurondora,mwamutoje kuba umuntu kd kubikurana niyo ndahiro,twe abiyemeje kubisunga,dufite icyo turusha uwabateye umugongo kd natwe intego yacu ni ukuzagarura nabo bose batarabamenya,ISABUK­ URU NZIZA.
1150 Hagenimana valens,akarere ka NYANZA
Wed, 17/May/2017, at 10.10 am
Muraho neza,nanjye nk'utuye i NYANZA YA BUSASAMANA nifuje kubaha ikaze iwacu ngo mu byukuri mbasangize uburyo njye bwite nahinduwe na MUSEKEWEYA namye ntuye mu umujyi ark ibikorwa byanjye bitampesha agaciro,nyuma yo kubamenya,mfite icyo nubatse muri njye kd kimaze kungeza ku ntera ishimishije,kubwanjye uwampa icyo mbitura nkabashimira ineza mwangiriye.
1151 Nitwa uwera salome, ntuye I Nyanza
Wed, 17/May/2017, at 6.05 am
Niba abakobwa mwaradutoje kuzaba ba Batamuriza b'ejo hazaza, mukaduhindura ba Chantal, umukobwa w'umutima, mukatwereka uburyo urugo nyarwo rwagakwiye kuba rwuzuzanya tugendeye kuri Rutaganira n'umuryango we, ni gute twabura kuvuga ko Musekeweya yagize uruhare runini mu guhindura ubuzima bwacu, kubwanjye mbona nayinganya ababyeyi banjye kuko ifatanya nabo mu kungira inama z'ubuzima, ikanyereka uburyo nzabwitwaramo, ikanyereka uko ibibazo bikwiye gukemurwa mu mahoro kd buri wese akanyurwa, hamwe n'izindi nama zitandukanye ngenda nkuramo, ni ukuri muzaze tuganire, tubitumire kubakomeje kwinangira imitima nka Bahizi na Mukecuru Zaninka, ndetse tunabwire Mandevu ko umuyobozi atagakwiye kugira imyitwarire nk'iye.
1152 SIBOMANA THEOPHILE, NYANZA
Tue, 16/May/2017, at 11.14 pm
Muraho babibyi b'amahoro, bavuzi b'imitima yihebye, mukaba abamara intimba n'agahinda ababifite, mbandikiye ndi I busoro bwa Nyanza ngirango nanjye mbabwire ko twanyuzwe n'inyigisho zanyu zuzuye urukundo, impanuro, ndetse n'inama zubaka abanyarwanda, ubwitange bwanyu ni ntagereranywa kuko nkeka ko ibyo mudukorera bitakorwa na buri wese, dore ko bamwe banabivuga neza ngo ni isi y'ifranga, mwe rero icyo kureba ifranga mwarakirengagije maze mwemera kutubera abaganga b'imitima kd mukaba mwarazobereye muri ubwo buvuzi, beshi twarahindutse kubera mwe, mwaje I rwanda mukenewe maze mugeze I Nyanza twifuza kubakamira none rero muzaze dusangire urukundo twejeje kd tubagarire n'urugitoha.
1153 Ngendahayo theogene, akarere ka Nyaruguru, umureng
Tue, 16/May/2017, at 8.16 am
Guhirwa ni iki?,ni igihe ibyo ukoze byose bigukundira,imigambi yawe yose ikagerwho,yewe ndetse na gahunda zawe zose ntihagire uzikora mu nkokora,nawe rero KIGINGI nta guhirwa kuruta kuba wagira amahirwe ukibanira na Maribori,ni umukobwa w'umutima,umunyamurava n'umunyamwete,senga Imana izabahuze kd muzakomeze umurongo mugari wo kubaka urwanda ruzira urwango.
1154 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Mon, 15/May/2017, at 4.51 pm
Imigambi mibisha burya ntihama,abagerageza kugereka urusyo ku bandi ntimuzahirwa?,ikindi kd tuzirikane ko tubereyeho koroherana,ese ubundi twibaze,aho iyo ijisho riza guhorerwa irindi,isi ntiyari kuba iy'impumyi?,none c muyobozi gito mandevu,uwakugirira nk'uko ugirira abandi wabigenza ute?,niba unyumva unsubize.
1155 Mfitumukiza jerome, akarere ka Musanze
Mon, 15/May/2017, at 12.50 pm
Yewe Josia, dore ukowe izizira ubusembwa, uramenye nawe uzirinde kugaragarwaho ubusembwa na buke imbere y'abakureba, uzabe nyamwete kd uhorane ishyaka, uzubake umuryango ukomeye mu urukundo n'urugwiro, uzabere abandi icyitegererezo kd abazagukomokaho bose bazaterwe ishema no kuvugwa neza ko bibarutswe n'inyangamugayo, twa tugeso wajyaga wigiramo turangiriraho kuko ugiye aho uzakosa ukabihanirwa, ngibyo ibyifuzo byacu twebwe abubatsi n'abakunzi b'amahoro batuye I Musanze kd bihuriweho n'umunyarwanda wese ukunda amahoro, nkwifurije guhirwa.
1156 Kubwimana jean marie vianney, akarere ka Kamonyi
Sun, 14/May/2017, at 3.03 pm
Abagiye inama, Imana irabasanga, ark nibwira ko abo isanga ari abajya inama nziza, zubaka kd zifitiye akamaro imbaga nyamwishi, sinibwira ko inama nk'izo mwebwe ba Mandevu murimo hari ubufasha mutegereje ko Nyagasani yabafashamo, gusa buri wese nanone abona ingororano cg c ibihembo by'icyo yakoze, namwe rero imigambi mibisha muhora mucura, mukitwaza icyo muricyo n'ibyo mukora, muzirikane ko hari ubasumbya amaboko kd azabahanira ibyo mukora.
1157 Ntirandekura emmanuel, akarere ka Nyanza
Sat, 13/May/2017, at 10.36 am
Ibigaragarira amaso,bigashyira n'amatwi namwe muzahere i NYANZA aho twituriye ku umupaka n'uburundi mwihere ijisho,aho akamaro ka MUSEKEWEYA mu myaka 13 karenze urwanda,ndavuga iwacu i NYANZA kagafata no mu baturanyi,basingiza kd bakarata Musekeweya bavuga uburyo yongeye kubabanisha n'abo bari bamaranye igihe badacana uwaka,none ubu bakaba barahurirana ,bagahana amazi yewe ndetse bakanashyingirana,iwacu natwe nuko urukundo ni rwose,kwibonanamo byimirijwe imbere,abeshi mu bakuze barata Muzatsinda,Samvura,Gihana n'abandi,natwe abakiri bato muzatubwirire Hirwa na Kigingi muti mwubatse urungano i nyanza rukomeye ku ndangagaciro na KIRAZIRA biranga umunyarwanda nyawe kd bahaye agaciro urukundo kurusha ibindi.
1158 Niyigaba nazaire, intara y'amajyepfo, akarere ka N
Fri, 12/May/2017, at 10.49 pm
Nongeye kugaruka mbasuhuza mu by'ukuri gusubiza ikibazo mwabajije, ku umuntu wakurikiranye Musekeweya kuva kera ntiyabura icyo avuga, twebwe hano I NYANZA twubatse umuryango utajegajega ukura amasomo ya buri munsi ku ikinamico musekeweya, twize ko amahoro aharanirwa kd ashobora kubura mu gihe adasigasiwe, twatojwe ko urukundo ariyo nkingi yo kubana neza n'abandi kd byongeye no kuramba kwacu biva mu kuba dufite amahoro atajegajega, hano iwacu mu umurenge wa KIBIRIZI, nubwo nta byera ngo de, abamaze kumenya Musekeweya bamaze gutera intambwe ishimishije mu mibanire yabo na Bagenzi babo kd barabikuye kuri bamwe mu bakinnyi ba Musekeweya, imyaka cumi n'itatu si ubusa kd twizeye ko n'izakurikiraho tuzakomeza kubigiraho byinshi kd byiza byubaka ubuzima bwuje urukundo.
1159 Mfitumukiza jerome, akarere ka Musanze
Fri, 12/May/2017, at 7.52 pm
Yewe Kibanga we, erega ukwiye kumenya kd ukazirikana ko Maribore akuze, ntabwo akiri umwana wo kuragira ngo mwumve ko uburenganzira bwe bwose bukiri mu biganza byanyu, yego impanuro arazikeneye kuki kuba mumurera ni umwana wanyu ark kd mumenye ko akwiye gutera ikirenge mu cyanyu, gusa nabaganiriza muzamwumve kd mumugire inama ikwiye, ku uburyo azahora abirahira ko mwamubereye ababyeyi beza, nimwirinde kumutonganya rero cg ngo mumurakarire kuko nta kibi yakoze kd nimwirinde kumufata nk'umukozi ahubwo mumubwire ko ari umwana mu urugo kd angana umurutasate.
1160 Ntirushwa Pascal, akarere ka Gasabo
Fri, 12/May/2017, at 4.50 pm
Zani, wagakwiye kumenya ko kubana biruta byose, uracyifitemo umutima w'urwango ark ugomba kumenya ko urwo rwango ruzaguheza mu bwigunge wenyine mu gihe abandi bazaba bakataje mu bikorwa bibateza imbere, uzagira igihe wakagarukiye abandi utakibashyikiriye kuko uzaba waratakaye cyane, nyamara ikibi kirenze ibindi nuko uri guhemukira umuhungu wawe Bahizi we ukibyiruka kuko wowe uri kurenga azabura abantu abure n'ibintu boshye uwisanze atuye mu ubutayu wenyine, gusa we ntazicuze kuko yagiriwe inama kenshi ark avunira ibiti mu matwi, niba mwumva mwarahisemo neza nimukore mushishikaye.
1161 NIYOMUHOZA ALFRED,AKARERE KA NYANZA
Fri, 12/May/2017, at 12.09 pm
Nanjye kutabifuriza urugo ruhire kwaba ari ukutareba kure,mbifurije kuzahirwa mu urugo rwanyu,muzabyare hungu na kobwa,mwagure umubano hirya no hino kd mubere icyitegererezo abandi,urwanda rubatezeho umusanzu mwiza wo kubaka uruzira amakimbirane n'umwiryane kd muzabere abandi abahamya b'uko amahoro mu urugo ariyo shingiro ry'iterambere rirambye ku umuryango no ku gihugu.
1162 Mubera Theogene, akarere ka Nyarugenge
Fri, 12/May/2017, at 11.05 am
None rero namwe bavandimwe, dore Musekeweya yubatse amahoro na roho nzima, abaganga nabo bakomeje gukora uko bashoboye babifashijwemo na Nyagasani, iyo mikoranire myiza bagirana, namwe mwagakwiye kuyisigasira mwubaka urukundo n'ubuvandimwe, murakomeze kwerekana ko ineza ivuye kuri roho izasakara mu mitima yanyu, maze ubwo buzima bwiza muharanira bugatura muri muntu uzira ingeso mbi, nta kiguzi muzabyakirwa kd nta n'uzabibahora, urwanda rwacu rukeneye abantu babanye kivandimwe kd biyumvamo ubumuntu kurusha kuba umuntu.
1163 MUKAKALISA Donata/ simbi/huyei
Thu, 11/May/2017, at 1.42 pm
Nongeye kubasuhuza mwebwe barimu beza ngize nti igicamunsi cyiza!impundu kwa Josiane na Gafarasi bateye intambwe yo kurushina mbifurije kurushinga rugakomera!arko haricyo shaka kubwira josiane aho icyivugo cy'abagore urakizi?cg upfuye kugenda gusa?umva nkikubwire zirikana neza agaciro gafarasi agushubije!kdi ntuzirengagize ineza kwa SHEMA bakugiriye dore iyo babariye ntibuka ikibi mbese ntibagira inzika,kuko ntibari kukwakira mumuryango wabo!nawe ujye ubikorera abandi turakwakiriye mu bagore icyo tugukeneyeho n'ukubaka sosiete ufatanije n'umuryango wa shema na NELI ....mbonereho mbwire kubwira Shema ngo uwo niwo mwanya wo kubwira umufasha wawe ibibazo wahuye nabyo .
1164 Masengesho m chantal, akarere ka nyamagabe
Tue, 09/May/2017, at 10.02 am
Ibyamaze kubakwa,kd bikubakwa n'amaboko y'imbaga nyamwishi,ntihakagire ubisenya turebera,amahoro twaharaniye ,guhangayika twagize kubera kudatuza ntituzirare ngo twumve ko twagezeyo maze ya mahoro yacu atwarwe n'abandi,abakiri nka Bahizi turacyarikumwe kd bakifuza ko twahora dukimbirana,turabe maso rero.
1165 Ntirushwa Pascal, ntuye I kigali, kibagabaga
Tue, 09/May/2017, at 9.54 am
Buri mubyeyi wese aba yifuza gusigira umurage mwiza umuryango we, abo yibarutse cyane dore ko baba ari amaraso ye kd Yifuza ko nta kibi cyababaho, beshi tuba twifuza ko abana bacu bazatunga bagatunganirwa, dore ko nanjye ndi umubyeyi w'abana bane, ibyo mvuga ni ukuri kd ndacyakeka ntawanyomoza, gusa burya mba mbona iyo dutanze umurage nkuwo hari icyo tuba dusize inyuma kd cy'ingenzi, ese ubutunzi butagira amahoro bwaba butumuriye iki?, ahubwo se bwaba bumariye iki abana bacu?, kubwanjye mba nifuza ko mu umurage dutanga twajya tubanza kwigisha abana bacu gushaka amahoro kurusha ibindi, erega niyo shingiro rya byose, uwabuze amahoro muri we, ntabwo yigeze atuza muri we, yewe ndetse nubwo yaba atunze ubwa mirenge ku ntenyo ahora ahangayitse bidashira, nimucyo rero tumenye gutanga umurage ukwiye kugirango n'abadukomokaho batazinuba ko hari icyo twabimye kd byari biri mu ubushobozi n'inshingano byacu.
1166 Uhirwa bienvenue, Ruhango
Mon, 08/May/2017, at 9.05 pm
Uwungutse inshuti,aba yungutse ubuzima bushya,erega burya ngo inshuti ni umugisha,ibi rero ni kimwe nuko ugwiza abanzi aba yikururira urupfu hafi kuko umwanzi nta cyiza akwifuriza atari urupfu,nuharanira kubaho nka Muzatsinda,nta kabuza umugisha uzagwira iwawe,ark nugerageza gutera ikirenge mucya Manyobwa,ahaaaa,muvandi,by by uracge wifashe kd urwo rugendo uzarugende wenyine.
1167 Niyomuhoza alfred, akarere ka Nyanza
Mon, 08/May/2017, at 8.48 pm
Josia,nanjye ndi muto,ark sinabura icyo nkubwira da,kuko ngo n'igi ryahanuye inyoni,mwana wa mama dore ugiye iw'abandi,ngo haravuna ntihunga,kuko n'iyo hunze hungishwa akanyafu,none rero kubw'ibyo,uzaharanire kuba umunyamurava,uzarangwe no kubaha umugabo wawe kd ugerageze kumwumva,uzarangwe no kwicisha bugufi kd naramuka agiye hejuru,wowe uzajye hasi,ndavuga guca bugufi,kwiyoroshya bizabe mu ndangamuntu yawe maze uhore uratwa n'uwakwishakiye ariwe gafarasi,nyuma y'ibi byose nshoje ngira nti:"uzagire ubukwe bwiza".
1168 Bamporiki noel, nyamasheke
Mon, 08/May/2017, at 2.22 pm
Abandi bose kd ingeri zitandukanye bateruye bakwifuriza ubukwe buhire,nibyo koko ni ibikwiye kd buri wese yaterura yunga mury'abandi,intambwe mwateye irashimishije dore ko itanakorwa na bose,ni urugamba ruba rukomeye kubarwiyemeje kuko rusaba ingufu nyishi,gusa nanjye sinteruye ngira nti muzabe kure ya Nyagasani,ahubwo ndagira nti "ntimuzacogore",buri wese azabamenyere ku ukubana neza bizaba bibaranga.
1169 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Mon, 08/May/2017, at 7.37 am
Urungano rugushagaye rugusezera,ninabyo nyabusa ugiye kuruvamo maze ujye mu ubundi buzima,gusa ibihe byiza mwagiranye ntuzabyibagirwe ngo ubitere umugongo,uzakomeze kuruba hafi mu nama no mu kurwungura ibitekerezo,urugo rwawe nirugira ibihe byiza,nabo bazakwigiraho byishi bagerageza gutera ikirenge mu cyawe,nkwifurije guhirwa mu urugo rwawe na Gafarasi.
1170 Kabera Eugene, akarere ka Ruhango
Mon, 08/May/2017, at 7.32 am
Urangwa n'ukuri, ahorana umucyo muri we, uzirana n'inzika, ahorana akanyamuneza, ntacyo aba yishisha nta n'icyo aba yikeka, iyo agize ikibazo agobokwa na buri wese, ahorana urwango intego zo kongera amaboko aho ageze hose, disi umuntu ni uwo kuko niwe uba afite icyo amariye abandi, abera indorerwamo bose bitewe n'ibikorwa bye byiza byuje urukundo n'impuhwe, nubona umuntu nkuwo ntazagucike mutaganiriye kuko azakungura byinshi, erega n'iyo waba uri Zaninka cg Bahizi nawe wahinduka, upfa kuba ufite ubushake.
1171 Nyandwi kelly alphonse, Ruhango
Sun, 07/May/2017, at 2.36 pm
Ark c kiba, ni wowe wagakwiye kubwira Maribore nabi kuriya koko utabanje no kumenya impamvu yamuteye gukererwa, nyamara abakoresha bamwe na bamwe nkamwe bitesha abakozi b'ingirakamaro mu uburyo nkubwo, hari ubwo uramutse ubuze umukozi nka Maribore ushobora kuzihuza birenze kd waramuhoye ubusa, uherereye ku kamaro afitiye urugo rwanyu, uzabone kumubwira nabi kd nawe ni mukuru azumva, Zaninka we nawe sinagenda nagize icyo nkubwira, ndakeka ingando uvuyemo hari icyo zakunguye, nizere neza ko tugiye kumva no kubona Zaninka utandukanye n'uwo twari tumenyereye, icyo twese tugukeneyeho ni impinduka nziza kd zubaka umuryango nyarwanda, fatanya n'abo usanze kubaka amahoro kd ubabere mukuru mu myaka no mu bikorwa.
1172 Celestin Kanyizo, Gasabo, Zindiro
Sun, 07/May/2017, at 1.14 pm
Burya muri byinshi twumva, n'ibyo tubona n'amaso yacu umunyabwenge yagakwiye kugira icyo bimusigira, aha ndashaka kuvuga ko buri wese aba yagakwiye gukuramo isomo mu ubuzima, niba wumva Zaninka ukumva ko ari umugome, wowe wagakwiye gukora ibishoboka byose kugirango uzagendere kure ubugome ark kd uzanaburwanye, icyo gihe uba ubonye isomo utazigishwa na Mwalimu mu ishuri nkuko uziga imibare, ukiga ubutabire, ubumenyamuntu n'ibindi, iryo somo wakura kuri Zaninka cg c umuhungu we Bahizi ryagufasha ubuzima bwawe bwose ukazabaho utanduranya kurinda ushyitsa mu ubusaze bwawe, duharanire kwiga rero ark twihatira kumenya, twigire hose kuko burya ishuri si ukwicara imbere ya Mwalimu gusa, kd ibyo turahura tugerageze no kubisangiza abandi.
1173 Bimenyimana Francois, akarere ka Ruhango
Sun, 07/May/2017, at 12.45 pm
Nimvuga ko nubatswe na Musekeweya, ikandera, ikankuza, ikamfasha kuba ndi uwo ndiwe uyu munsi, uzabifate nk'ukuri kd nawe ubigendereho bizagufasha, nagize amahirwe yo kubona umujyanama usumba abandi, umufasha mu bitekerezo, Umuyobozi mu ntambwe zanjye iteka, akanyubaka mu ubuzima bwanjye iteka, urukundo yangaragarije kuva namumenya rurahebuje, yanyigishije kubaho kivandimwe, kd mbana na bose mu mahoro, anyigisha kwihangana no kwiyoroshya, anyigisha kuba umuntu nyamuntu, nawe niba umukeneyeho ubufasha mwisunge akuyobore kuko ntazigera akuyobya bibaho.
1174 Mutangana jeremie, akarere ka Kamonyi, umurenge wa
Sun, 07/May/2017, at 10.39 am
Nibyo koko ngo amatwi yumva n'ijisho rireba byose byaremwe n'uwiteka,nibaza kd nibwira ko ijisho ryayoboye kigingi kuri maribori ari iry'uwiteka koko nkuko yaryiremeye kd yarabirimo,ntibyabaye nka bya bindi ngo amaso yapfubiye nyirayo,amwereka ingwe,kuko rero n'ugutwi kumva kwaremwe n'uwiteka nawe josiane uramutse wumvise ibyo kigingi akubwira yaba ari intambwe nziza y'ubuzima uteye,ark kd niba hari undi wamaze kwegurira umutima wawe,uzirinde ubuhemu,uzabwize kigingi ukuri kd kukuvuye ku umutima,ark niba ntawundi,wasanga umugabo ari uwo da kd ndamugushimiye.
1175 Mutwarasibo patrick, Muhanga
Sun, 07/May/2017, at 10.32 am
Urugo ruhire, yemwe abagiye kurushinga, ruzabe urutamba mitavu muhoze amata ku uruhimbi, muzabane mu mahoro, muzabyare hungu na kobwa ark muzibuke no kuringaniza urubyaro bavandi, iwanyu hazagendwe n'ababeza kd muzakikizwe nabo, muzubake ku urutare ruzira umusenyi kugirango rutazasenyuka rucyubakwa, muzaharanire kubana na bose, ubwo ndavuga abeza n'ababi kuko bose muzahura, muzaharanire gushakira ibisubizo hamwe by'ibibazo muzajya muhura nabyo, kuko nta byera ngo de, muzagire abajyanama basumba abandi kd urwanyu rushingire ku masengesho, nongeye gusoza ngira nanone nti "urugo ruhire".
1176 Ngiruwonsanga Daniel, Gisagara, umurenge wa Ndora
Sun, 07/May/2017, at 7.31 am
Urumuri rizirana n'umwijima, ahari urumuri ntiharangwa umwijima, ark kd n'ahari umwijima haba nta rumuri ruhari, gusa birazwi ko urumuri rurusha ingufu umwijima, ikidashoboka kuri byo ni ukubangikana, ninako rero umutima ukeye uzirana n'ikibi kd nabwo umutima wuje urwango, uzirana n'icyiza, uhora wijimye kd ukarangwa n'ibikorwa by'urwango, nimucyo rero duharanire kugira umutima wuje urumuri, maze duhangane n'imitima yigaruriwe n'umwijima.
1177 Mbonigaba jean baptiste, Kamonyi
Sun, 07/May/2017, at 7.06 am
Abarangwa n'urukundo, bazira umwiryane kd bagahorana ineza, iminsi yabo yose iba yuje ibyishimo kd bakanyurwa n'ubuzima, mbega ibihe biba ari byiza kd binyuze ababibamo!!, Umubibyi w'amahoro wese ni uwifuriza abandi ibyishimo bihoraho, umutima utuje, kunyurwa n'uko abayeho n'ibindi byose byiza kd nawe yumva ko byamubaho, twubake ubuvandimwe butajegajega, umutuzo nugaruka kwa Shema tuzanyurwa, urugo rwabo nirwongera kuba intangarugero mu byiza tuzashima Nyagasani kd twifuza ko ayo mahoro azira kirogoya.
1178 Mbonyuwontuma donatien, akarere ka Gakenke
Sat, 06/May/2017, at 1.12 pm
Urukundo ruraryoha,iyo buri wese agerageje kubahiriza amategeko arugenga kd akazirikana ko rugira kidobya maze akamenya ko niramuka ije kwitwararika bizamuranga,Josiane nawe rero dore umaranye na Gafarasi igihe kirekire,birashoboka ko yaba yarakweretse uruhande rwiza kure ntuzatungurwe no kuba wabona yahindutse akaba undi utakekaga,wowe uzagerageze kumubera uwo ashaka kd wihingemo izindi mbaraga n'umutima urenze ibibazo,uzarangwe no kwiyumanganya nkuko umuhanzi Masabo yabidutoje mu ndirimbo ye,uzashinjagire ushira.
1179 Ntirenganya Denis, Nyabihu
Fri, 05/May/2017, at 10.18 pm
Urukundo nyarwo ntirwihishira, rugaragara igihe cyose kd urufite akarugaragaza hose, gusa iyo rujemo kidobya, uwarugiraga ashobora guhinduka ntube wamenya ko yarwigeze, ark rero nkawe Shema icyo nkubwira ni kimwe, wikumva ko Batamuriza atakigukunda kuko iyo biza kuba byo ntiyari kukugaruka mu maso, ni ibihe arimo kd bijyane no kutamubwiza ukuri kwawe kd ukwiye kumwumva, Zaninka we nanjye naguha ikaze mu umuryango ark kd nimara kubona ko hari icyo wahindutseho ku makosa wari ufite, ark burya ngo umusazi arasara akagwa ku ijambo, Gihayima tuvuga ko ari umusazi ark ibyo akora, njye mbona ari ibikorwa by'umunyabwenge, harya ngo wemeye guhera inyuma y'abandi mu bibi nkuko inyuguti itangira izina ryawe ihera izindi?, Harya ubundi ngo iherezo ni irihe?, witegure ko Gihayima agiye kukubatiza bundi bushya ark mfite ubwoba ko utazabona umwishingizi, keretse Bahizi umuhungu wawe iyo ataza kuba umusore cg c ngo abe umwana wawe niwe wari kukwemera, gusa ntawamenya da, reka dusenge bizabe amahoro kd avuye kuri wowe akagera kuri twese, Gubwa neza kd utekereze cyane.
1180 Nitwa Muragijimana jean de DIEU, ntuye mu uburenga
Fri, 05/May/2017, at 1.19 pm
Ngo amahirwe aza rimwe kd iyo akunyuze mu myanya y'intoki kuyirukaho byakugora,nubona yaje rero ntuzayatere ishoti,uzayafatirane ukiyabona wenda wasanga ariwo mugisha wawe,nawe Maribori rero nkeka ko ubonye umugabo nka Kigingi utaba uhombye,umugabo w'umunyakuri nk'uriya abonwa na bake,ikindi kd Kigingi nakubwiri ikimuri ku umutima ntumuce intege ahubwo wenda umuhe igihe cyo kubitekerezaho kuko nawe siwe ahubwo ngo ni urukundo rujya aho rushatse,nakubwira ko afite umutwaro umuremereye kd yifuza ko wamutura uzamwumve kd umufashe kuko nawe ntazaba ariwe,mbega urugo rwaba ruberewe shenge!
1181 Uwimana Dieudonne, akarere ka Nyaruguru, umurenge
Fri, 05/May/2017, at 1.10 pm
Amagambo meza asize umunyu,imvugo nziza itagira uko isa kd itagaragara kuri buri wese,urugwiro rutagira urugomo kd rwuje akanyamuneza,biba ari ibihe byiza kd byishimirwa na buri wese ubirimo,mu mvugo y'abubu babyita "ibihe by'uburyohe",ngibyo ibiranga igihe cyo kurambagizanya,birabaye turabishimye ,ubukwe burabaye kd murashyigikiwe,ark c aho ka kanyamuneza kazahoraho?,rwa rugwiro c rugiye he kd?,kuki mudutenguha mukatwereka ibinyuranye n'ibyo mwasezeranye?,ese kuryana mu urugo rwanyu biza bite kd mutarabirangwagaho?,ngayo nguko,Gafarasi nawe josiane rero dore namwe urwanyu murarushinze,muzirinde umwiryane no kutumvikana,indahiro n'amasezerano muzagirana bizabahore mu umutima bibayobore mu urugo rwanyu iteka,muzagire ubukwe buhire.
1182 Mukanyandwi francoise, Musambira ya Kamonyi
Fri, 05/May/2017, at 12.14 pm
Biba byiza iyo usubiye inyuma kugirango ubashe gusimbuka kd ugasimbuka kure hashoboka, Muvandimwe Kibanga burya nujya ujya kuvuga nabi, cg c ngo ufate umwanzuro runaka, jya ubanza urekereze kd urebe nuwo uri kubwira, Maribore ni umuntu ugufatiye runini uyu munsi kimwe n'ejo hashize, ibuka ibyo yagukoreye kd utekereze ibyabayeho mu urugo rwawe kubera we, zirikana ku gaciro afite mu urugo rwanyu maze ubone kumuheza, buriya umuheje nawe akigendera, ushobora kuzicuza utakimubonye, yego umuntu ni umuntu, ashobora gukosa ark ntakosozwa irindi kosa, mutege yombi wumve impamvu yakererewe maze ubone gufata umwanzuro.
1183 Mubera Theogene, akarere ka Nyarugenge
Fri, 05/May/2017, at 9.53 am
Muraho neza, nyuzwe no kubandikira kugirango mbashimire ku umusanzu mutanga wo kubaka ubuzima bw'umunyarwanda, bumwe MUGANGA adashobora gutanga, mu byukuri impamvu nkoresheje imvugo "MUGANGA ", nuko nanjye ndiwe, abaganga dutanga ubuzima nibyo, ark tubifashijwemo na Nyagasani, tugasubiza ubumuntu uwasenzekaye, iminsi ikicuma akongera akishimira kubana n'abandi, ark icyo mbashimira nuko hari icyatunaniye kugitanga ark mwe mukabishobozwa :burya kubaho, ntibisaba kuba ufite ubuzima bwiza gusa, abibwira ko ariko bimeze, hari icyo baba birengagije, burya ROHO ya muntu ni ikintu gikomeye mu kubaho kwa muntu, yego nibyo ngo Roho nzima itura mu umubiri muzima, murumva ko ari ubufatanye, ark twe kuvura roho ya muntu byaratunaniye, ibyo rero mwarabishoboye mwubaka umuntu nyawe, urangwa n'urukundo, ineza, ubwitonzi, ubworoherane n'ubugwaneza, ibyo muganga adatanga mwe biri mu biganza byanyu, nyurwa n'uwo musanzu mutanga kd nkanabibashimira iteka, icyo mbisabira rero nifuje ko dufatanyije twakubaka ubuzima bw'umuntu nyawe, bwuje roho nzima mutanga natwe tubafasha ngo iyo roho iture mu umubiri muzima, dufatanye rero maze Dufashe Imana kurera abo yiremeye mu mpuhwe zayo zitagira urugero.
1184 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Thu, 04/May/2017, at 9.16 pm
Nihagira abababwira bati urugendo mwatangiye murarushoje, muzabikirize ark ntimuzabifate nk'ukuri, urugendo rwanyu nyarwo nibwo mukirutangira, mutangiye ishuri kd ritagira aho umuntu arisoreza, muzaharanire kuribamo aba mbere kd mushishoza, ubukwe bwanyu tuzabutaha turi benshi kd twishimye, gusa muzabe intwari kd muzabere icyitegererezo abandi, abazabagira inama muzabatege yombi ark muzarangwe no gushungura.
1185 Papa Claude Evangelist
Thu, 04/May/2017, at 10.30 am
Shalom! Nanezerewe bikomeye kumva Episode 664 kdi koko ubukwe buranezeza, kubona bantu benshi bagushagaye biraryoha. Congs kuri Josiane na Gafarasi. Mr.Kigingi namwemeye kuko kutarikocora n'amakosa kuko iyo urae utabivuze hari uwagutanga kdi kwa Maribori nawe ari kwijijisha yabyemeye(niko abakobwa bateye) ahhaha abakobwa b'Abarokore bo rero barakubwira ngo reka tugende gusenga ( haboneke kwerekwa) ahhahaa kdi tayali yamaze kukwakira. Mbega ukuntu biryoshye. Shema rero n'umuhatali ararengera inyungu z'umuryango naho Batamuriza ari mu mandazi mureke natabyumva namuhinduka azabyumva kdi yicuze. Icyo nongeye kwiga nuko umugambi w'Imana kubuzima bw'abantu bayo uko byagenda kose urasohora ( Gafrasi na Josiane). Byanejeje cyane!! Inama abashakanye bagirana zigomba kwitabwaho cyane ngo inshuti yawe? Umutoma wa Kibanga unyibukije uwanjye natereteshaga! ahhaha Abakobwa utabahase imitoma ntiwazanarongora. Courage kuri Kigingi & Maribori. Musekeweya ndabakunda. Claude i Kanombe
1186 MUKAKALISA DONATA ,HUYE,SIMBI
Wed, 03/May/2017, at 3.15 pm
Ngeye kubasuhuza nyuma y'igihe kinini naracecetse ark sinigeze nsiba kubatega amatwi.muri make nagirango ngaye cyane FIDOSIYA ubusanzwe twamufataga nk'inyangamugayo ariko umusaruro nari mwiringiyemo siwo nabonye nari nagushimiye uburyo wagize uruhare mu ishakishwa rya Batamuriza!none ugeze ubwo umusenyera?kdi umwihishemo nk'inshuti magara?sigaho uwo muco mubi kuko ntaho wakugeza Batamuri?ndakwingize subiza umutima impembero ubabarire shema kuko nikenshi wagiye ugeragezwa kdi ukihangana shema nakubwiza ukuri kwe kose ariko ntumurakarire ubyumve neza umubabarire wibuke ko wafungiwe kwa kananga kdi shema akabyemera.ndakwizeye uri umugore ubere u Rwanda.
1187 Masengesho m chantal, akarere ka nyamagabe
Tue, 02/May/2017, at 2.16 pm
Kugira ubwenge nyabwo ni ugukora igikwiye,kugira umutima nyawo ni ukugira umutima utanga amahoro,nawe wumva kd ugasesengura Musekeweya,niwisanga iyi ntambwe utarayigeraho,uzamenye ko urugendo rukiri rurerure,uzamenye kd uzirikane ko ibyo gukora bikiri byose maze uhagurukane ibakwe mu ubufatanye bunoze bwo kubaka urwanda rubereye bose.
1188 Uhirwa bienvenue, Ruhango, Ruhango
Tue, 02/May/2017, at 12.58 pm
Imyanda yose siko iyorwa n'agatebo kamwe, yewe ntibinakwiye ko guhuza ibidahuzwa hari icyo byabyara, Burya gufata abantu runaka, cg c agatsiko k'abantu runaka ukavuga ko ari babi ni bibi, kd ni no kwibeshya, ntababa ababi bose kimwe nuko nta baba abeza bose, ese fidusi, uhera he uvuga ko abanyabugo bose ari babi, cg c wemeza ko bose ari indyarya, ese ko umugabo wawe yahoze ari mubi kuki wowe utabaye mubi kd mwarabanye nk'umugabo n'umugore?, oya ntibikwiye rwose, namwe bavandimwe nimureke gufata abantu ngo mubashyire mu gatebo kamwe maze mwumve ko bose bahuje imico n'imyifatire, nimugerageze guhindura imyumvire n'imikorere kugirango Twubake urwanda rwiza kd rubereye bose, Izina ryiza nirijyane n'ibikorwa byiza kd imvugo ivubura ibyiza ibe ingiro.
1189 Celestin Kanyizo, Gasabo, Zindiro
Tue, 02/May/2017, at 12.47 pm
Zaninka we ikaze nanone mu umuryango, uhawe karibu kd ukaba wongeye kubona abawe, aho uvuye ni aho wahozwagaho ijisho ry'uburinzi ark ubu urongeye ugeze aho wigenda, gusa ugomba kumenya impamvu wari uri hariya hantu, ni ibikorwa bibi byawe bitaguhuzaga n'abandi, kwigira nyamwigendaho, kubiba urwango, gukuza amacakubiri n'urugomo, ibyo rero urasabwa kubikosora kugirango wiyunge na sosiete ugarutsemo, impinduka zizaboneka nubishaka kd ugarurirwe icyizere, Shema nawe reka nkubwire ntabwo ikibazo gikemurwa n'ikindi, ntabwo kuba utarakemura ikibazo cyawe na Batamuriza wagakwiye gukomeza kwiteranya na Fidusiya kuko ashobora no gusubiza inyuma imibanire yawe na Batamuriza, yego Fidusiya niwe pfundo ry'ibibazo ufite ark uzirikane ko ashobora kubyongera, isubireho rero kd ujye uzirikana ko kurenzaho bikiza byinshi, Zaninka we, wowe hama hamwe wiyakire kuko burya ngo urwishigishiye ararusoma, ntawakugiriye inama yo gukora ibyo wakoze ahubwo wagiriwe inama kenshi yo kwitwara nk'umuntu ukuze urabyanga, niyo mpamvu rero ngo agatinze kazaza ari amenyo ya ruguru, shikama kd ukomere.
1190 Mutangana jeremie, Kamonyi, Gacurabwenge
Tue, 02/May/2017, at 11.47 am
Dufite inyota y'amahoro, dusonzeye ineza no gutungana, dufite umugambi wo kuba umwe, dufatanyije ba Zaninka twabahindura kd bagakora ibyiza umuntu wese akabatekerezaho ko byabavamo, icy'ingenzi ni ukugira intego na gahunda, gutahiriza umugozi umwe, no kumenya inkomoko y'ikibazo gituma umuntu akora ikintu runaka cg c atekereza mu uburyo ubu nubu, nimucyo rero twihe intego, dufate ingamba nshya, maze tuzimare iyo nyota dufite ubutazasubira kuyigira.
1191 Bizimana Janvier, akarere ka Nyanza
Tue, 02/May/2017, at 7.51 am
Iyo abantu bafashe icyemezo cyo kubaka urugo, ni umwanzuro ukomeye uba ufashwe kd uba ukwiye kwitonderwa mbere yuko ushyirwa mu bikorwa, iyo bihubukiwe nta kabuza bigaragara vuba kd bikagira ingaruka mbi zigaragarira buri wese, Gafarasi nawe Josiane njye nabifuriza kuzahirwa n'umugambi mwafashe ark byose bizashoboka kubera uburyo muzaba mwagitwayemo, njye inama nabagira ni iy'uko mwagerageza kujya muganira n'abandi, inshuti, abaturanyi n'imiryango babanye neza bakabasangiza ku ibanga ryo kubaka urugo, Nyagasani azababe hafi kd ababere umujyanama usumba abandi.
1192 Muragijimana jean de DIEU, intara y'uburengerazuba
Mon, 01/May/2017, at 8.22 pm
Habaye hishyurwa amafranga y'ishuri kugirango turahure ku mpanuro zanyu, beshi twari guhezwa kugera kuri ayo mahirwe, twari kuba dukumiriwe mu kugirango tumenye uburyo tubana n'abandi, uburyo dukemura kd tugakumira amakimbirane, uburyo twubaka urukundo nyarukundo kd duhuza abafitanye ibibazo bitandukanye byugarije ubumwe bwabo n'ibindi, beshi muri twe ubuzima bwacu bwubakiye ku urukundo n'ineza dutozwa na Musekeweya, twiyambuye umwambaro w'urwango maze amahoro tuyikwiza umubiri wose, By'umwihariko hari abo gushimwa iteka kuko iyo batabaho natwe twari kuba tutari abantu nyabantu, Zaninka nashimwe kuko atwereka ko hari byinshi tugifite gukosora no kubaka muri twe kugirango urwango ruranduke burundu, Rutaganira nawe ni ingenzi kuko atwereka ko guhinduka bishoboka kuri umwe waba yarabaswe n'ikibi kd akaba yakongera kuba uwo kwizerwa, muri make twashima beshi kuko intumbero yanyu ari kubaka umunyarwanda ubereye urwanda, nimukomeze kuduha urukundo n'imbaraga byo kuwihingamo umubano uzira imbereka.
1193 Mukanyandwi francoise, Musambira ya Kamonyi
Mon, 01/May/2017, at 1.47 pm
Ese ni iki ukeneye kurusha ibindi?, ese ni ubutunzi cg?, Icyo dukeneye ni amahoro, ubumwe, urukundo, ubuvandimwe ark by'umwihariko koroherana, inzira ya muntu ni ngari kd irimo amahwa meshi, kuyinyuramo bisaba kwitonda, koroherana ndetse no kuzuzanya kwitonda tutabyirengagije, ayo mahwa kenshi aba ashaka ku tugomba, arababaza cyane kd araziraniza, gusa uzi ko aziraniza cyane yiga uburyo bwo kuyanyuramo kd akagera iyo ajya amahoro, yego kunegekara ntibyabura ark kd ni ishusho y'ubuzima, ba Zaninka rero bazatugwisha, batuyobye kd bashake ko dutsikira mu urugendo, icyangombwa rero ni ukumenya ko bariho kd tukamenya imitego badutega, urwanda ni rwiza ark kd rufite abeza n'ababi, reka twige kubaho kd tubana na bose, nibwo ya mahwa yaba Bahizi n'abandi tuzayatambuka, tugure inkweto zikomeye kuko inzira zuzuye amabuye cyane, hamwe n'abubatsi b'amahoro, Intambwe tuzayitera kd tugere kure hashoboka
1194 Mbonyuwontuma donatien, akarere ka Gakenke
Mon, 01/May/2017, at 1.42 pm
Ese amahoro duhihibikanira ark tudashaka ko agera kuri bose azatumarira iki?,ni uwuhe mukire wakize wenyine akumva ko atengamaye kd hari abamukomangira buri mwanya bamufunguza?,ayo mahoro c ubundi kuyabamo wenyine bishoboka bite?,gusa bihira bake,niba dushaka gutuza nitwifurizanye amahoro kuri buri wese tutavanguye nibwo ya mahoro kuri buri wese azagerwaho.
1195 Ntirenganya Denis, Nyabihu
Mon, 01/May/2017, at 12.58 pm
Ibyo mwantoje bizambera impamba idateze kuntera inzara mu urugendo rwanjye rw'ubuzima,narafunguriwe ndijuta kd nanjye niyemeza kuzaha abandi kuri iryo funguro kuko uwaririyeho ntiyongera gusonza ukundi,inama nagiriwe nizo zubatse ubuzima bwanjye kd nzahora nshima iteka,nifuza gutera ikirenge mu cyanyu ark imitego iracyamboha uko bwije nuko bukeye,gusa uwamenye MUSEKEWEYA afite icyo arusha abandi kd gikomeye cyane.
1196 Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru
Mon, 01/May/2017, at 12.49 pm
Amata ni meza mu ishusho y'uyarebamo,iyo aguyemo umwanda,nubwo waba ari muto bigaragarira buri wese,kd bihita bigaragara ko afite intenge,ayo mata yanduye nayagereranya nuko umutima wanjye wari umeze mbere yo kubamenya,wari utwikiriwe n'igihu cy'urwango,umujinya n'urugomo bidafite ishingiro,numvaga nta muntu numwe nakwizera cg c ngo mugirire neza bitewe n'amateka yacu i rwanda,kuba nyamwigendaho byaranyuraga cyane kurenza ibindi byose,byamfashe igihe kirekire kugirango mpinduke,nacuditse n'uwakinaga ari Yuliana ntamuzi kuko numvaga duhuje ubuzima,amaze kwakira ibyamubayeho kd akiyemeza guhinduka no gutanga imbabazi,nibwo nanjye natangiye kubohoka,buhoro buhora natangiye kubonamo ubumuntu n'impuhwe abo numvaga ntakwifuza mu maso yanjye na rimwe,byageze aho ntangira gutera intambwe mbegera tukaganira nabo kd bambereye abana beza baranyumva,ubu twunze ubumwe dusangira kd tugafatanya byose,kuba ndiho neza uyu munsi mbikesha Musekeweya yo yampaye kongera kubana n'abantu,ntuye i RUSENGE MU KARERE KA NYARUGURU.
1197 Hashakimana philemon, Nyaruguru, Nyabimata
Sun, 30/Apr/2017, at 7.09 am
Ubuzima bwiza kd buri wese yakwishimira kubaho, ni ubufite amahoro n'umutuzo, gutuza neza ni ukubana na bose, kubana neza ni ugusangira byose na bose, gufashanya, guhuza no kuzuzanya, yewe ndetse no kwiyumvanamo nk'abavandimwe, kwitana bamwana b'ibibazo duhura nabyo, bitubuza amahoro n'umugisha bituruka kuri Nyagasani kuko bituma tubaho mu umwiryane kd we ntabikunda, Muhumuro na bumanzi byunze ubumwe, I mpinga n'i mucyamo basangira byose, Mugereko na Bugo buzuzanya, niyo miryango twifuza kubona kd ikaba ishuri rya twese, duharanire kugira amahoro n'umugisha bituruka kuri Nyagasani twunga ubumwe kd dutahiriza umugozi umwe.
1198 Bamporiki noel, nyamasheke
Sat, 29/Apr/2017, at 1.48 pm
Shema have utavaho usubiza intambwe yari imaze guterwa inyuma, wikwiteranya na Batamuriza, wongera gushotora Fidusiya, ese numwirukana maze nawe akegera umugore wawe, akaguteranya ko ubwo utararaga mu urugo, waraye iwe kd ko mwagiranye ibihe byiza, aho uzabyikura amahoro?, ni iki uzireguza igihe ibyo bizaba byabaye kd ari wowe ukojeje agati mu ntozi?, Fidusiya afite kuguhuza n'umugore wawe cg c akabatanya, rero igikwiye nuko wamwihorera ntukomeze kumushotora kuko nibyo bizaguha amahoro kurushaho, bitekerezeho kd nawe urasanga ariko kuri gukwiye.
1199 Nyandwi kelly alphonse, Ruhango
Sat, 29/Apr/2017, at 1.35 pm
Hirya y'ejo hazaba heza, abazahagera bazaba batuye mu mahoro, uwakurikiranye inyigisho zitangwa na Musekeweya, akagerageza gushyira mu ngiro inyigisho nziza zubaka zirimo, nta kibi yimitse kd nta mutima mubi yifitemo, ntabwo azaba mu bwigunge kuko urukundo yagaragaje nawe azarugaragarizwa, nimucyo rero duharanire icyiza, turangwe no kuba ba Muzatsinda mu bikorwa, maze ishema ryacu ridutere kwizerwa aho turi hose.
1200 Nsanzimana valens, Kirehe district
Sat, 29/Apr/2017, at 9.32 am
Mba mbona ko ubumwe buzagaruka mu bavandimwe,yewe ndetse sina kera kuko byaratangiye,ark abatunaniza ntibabura,nta byera ngo de nkuko abanyarwanda babivuze,ubu c niba tugifite ba Bahizi na nyina Zaninka,tukaba tukiri mu bibazo by'inzangano n'amatiku,hari ukunaniza ubumwe bwaharaniwe kuva kera?,abubakamahoro ko tubarwanya kd tukabananiza uko bwije nuko bukeye,tubona icyerekezo cyacu ari ikihe?,dukwiye gutera intambwe nk'iya ba Rutaganira,ba Gasore n'abandi nkabo biyemeje gutatira ikibi bagaharanira icyiza,umurongo bahisemo umaze kubageza kure kd heza,ngayo nguko niwiyumvamo impinduka zo gukora icyiza ntuzatinde kuko uzaba ari umuhamagaro.
1201 Mutangana jeremie, akarere ka Kamonyi, umurenge wa
Sat, 29/Apr/2017, at 9.25 am
Bivugwa ko "akarimi kabi gasemera agasaya kd utakirinze kamusemera",beshi bateranwa n'amagambo abaturuka mu kanwa kd bibwira ko bari kugira neza,Bahizi nawe ndagirango nkubwire ko amagambo yawe atubaka ahubwo asubiza inyuma ubuvandimwe bwawe na Mukuru wawe,ingero ni nyishi kd zifatika aho abavandimwe bagiye bacana umubano kubera amagambo,gerageza kwiyunga n'umunwa wawe kugirango ubane neza n'abandi,haranira kugenzura amagambo agusohokamo kuko agiye kuguca ku nshuti n'abavandimwe,twirengwa n'amagambo ngo aturushe ubwenge.
1202 Mbonigaba jean baptiste, Kamonyi
Fri, 28/Apr/2017, at 9.15 pm
Yewe Gasore nawe Chantal, yego ku uruhande rumwe mwagakwiye kwishimira ko mukecuru Zaninka yafunguwe, yego kd ni na byiza ark rero kd mumenye ko akiri wawundi, ntarahinduka ngo abe uwo kuyagira no kubwira byose, aracyunze ubumwe na Bahizi haba mu bikorwa no mu mvugo, kumusura nabyo nibyo ark muzagende mwikandagira, aracyari uwo kwigishwa no kwegerwa kenshi kugirango habashe kugira igikorwa kuko isi dukeneye ntijyanye n'abantu nka Zaninka, nimuhuze imbaraga n'ubushobozi kugirango yigishwe kd ahinduke, natwe hano I Kamonyi, ubufasha bushoboka mwadukeneraho bwose tuzabutanga kd ntimuzatinye kutwegera ngo tuganire, duhindure isi kd tuyigire nziza uko dushoboye.
1203 Uhirwa bienvenue, akarere ka Ruhango, umurenge wa
Fri, 28/Apr/2017, at 9.06 pm
Burya gufata abantu runaka, cg c agatsiko k'abantu runaka ukavuga ko ari babi ni bibi, kd ni no kwibeshya, ntababa ababi bose kimwe nuko nta baba abeza bose, ese fidusi, uhera he uvuga ko abanyabugo bose ari babi, cg c wemeza ko bose ari indyarya, ese ko umugabo wawe yahoze ari mubi kuki wowe utabaye mubi kd mwarabanye nk'umugabo n'umugore?, oya ntibikwiye rwose, namwe bavandimwe nimureke gufata abantu ngo mubashyire mu gatebo kamwe maze mwumve ko bose bahuje imico n'imyifatire, nimugerageze guhindura imyumvire n'imikorere kugirango Twubake urwanda rwiza kd rubereye bose.
1204 Bimenyimana Francois, akarere ka Ruhango
Fri, 28/Apr/2017, at 6.54 pm
Ukurusha umugore aba akurusha urugo, umugore ni byose kuwamaze guhitamo neza kd iyo urwo rugo rwuzuye ubwumvikane, ruhinduka intangarugero muri bose, Gafarasi muvandimwe wowe na Josiane ndabasaba ko urugo mugiye kubaka rwaba ururi kure y'ibibazo, intonganya, amatiku, guhishanya, umwiryane n'ibindi byose bishobora kuzazana impagarara mu mibanire yanyu, tubitezeho twe abakiri bato kuzabigiraho byinshi bizadufasha natwe mu gihe tuzaba tugiye gushinga izacu, muzatubere urumuri kd mwemere kutumurikira igihe cyose tuzaba tugonzwe n'umwijima w'ibibazo, tubitezeho itara rihora ryaka rikarangira buri wese ukeneye amasomo yo gushinga urugo icyerekezo yanyuramo agana umuntu wo kwizerwa wamugira inama zubaka, muzatwemerere tubasure kd tuganire kugirango umubano wacu namwe uzabe nta makemwa, Urugo ruhire kuri mwe.
1205 Kubwimana jean marie vianney, akarere ka Kamonyi
Fri, 28/Apr/2017, at 12.24 pm
Igihe cyose mpemutse numva umutima unkomanga, gutuza muri njye birabura nkumva mfite impagarara muri njye, gusaba imbabazi birangora kd nahura n'uwo nahemukiye nkumva mfite ikimwaro cyishi mu umutima, hari ubwo mba numva nshaka kunyura andi mayira ark rimwe na rimwe ntibinkundire, ikibabaje kd njya guhemuka mbizi ark umutima wigarura ukabura, burya rero abantu ntibahuje imitima, iyo numvise Zaninka yageze ku ntego z'ubugome bwe, ibyishimo biramusaga, akanyamuneza kakaba kose, nibwo uba wumva ko yabaye umuntu kuko igihe kindi gisanzwe usanga umunabi, umujinya, urugomo n'ibindi bikorwa byose aribyo bimuranga, icyo mbasabye rero ni ukumfasha kwiyambura umutima w'ubuhemu, ndashaka gukora igikwiye kd igihe cyose, nimubimfashemo rero kugirango ngire intambwe ishimishije ntera kd ibonwe na bose, inyigisho zanyu ziranyura kd zikanyubaka, nimuyobore umutima wanjye kugera ku ntego nifuza.
1206 Mutwarasibo patrick, Muhanga Nyamabuye
Fri, 28/Apr/2017, at 7.29 am
Ubukwe ni bwiza yewe ndetse bubera n'ababukoze urwibutso ruhoraraho rw'ibihe byiza bagize, ark iyo umubano wanyu ukomeje kuba ntamakemwa nibwo rwa rwibutso mukomeza kurwishimira kd mukumva ko ibyo bihe byanyu byari byiza, Gafara ni iby'agaciro kubana n'uwo wahisemo amahoro, yewe byaba byiza mumibanira nta ntonganya n'imbereka, ibyo rero kubugeraho bisaba kwitwararika no kugerageza kwicisha bugufi, nimugire imyiteguro myiza kd ubukwe bwanyu buzabe buhire, urugo rwanyu rwo ruzabere abandi intangarugero mu mibanire yanyu kd beshi bazabigireho kubana kd babatangeho icyitegererezo, ruzabe urugendwa kd rube urutambamitavu, ku uruhimbi rwanyu hazahore amata kd mu rwabya hazahore huzuye amavuta, Nimurambane na Nyagasani.
1207 Mbonyuwontuma donatien, akarere ka Gakenke
Fri, 28/Apr/2017, at 7.19 am
Umuryango urangwa n'intonganya ntabwo ujya ugira amahoro bibaho, bahorana amakimbirane adashira kd iterambere ryabo rikadindira, amatiku ni mabi kd atagatsindwa, guteranya byo ni ibindi bindi kd bitagakwiye kubaho, urwango rwo ni ikibazo mu miryango imwe n'imwe, hari aho bavuga ngo runaka afite indimi ebyiri, rimwe na rimwe aba akumva kd agushyigikiye, ubundi akaguteranya, abo uzasanga bateye nka Bahizi, nyina n'abandi nkabo, akenshi banitwa IBIRUMIRAHABIRI, twirinde kuba rero ibirumirahabiri kd twirinde guteganya abandi kuko bitazana amahoro ahubwo ari urwango n'ubushyamirane
1208 Ntirenganya Denis, Nyabihu
Thu, 27/Apr/2017, at 8.41 pm
Shema icyo wagakwiye kwirinda ni ugukoreshwa n'umujinya kuko wazatuma uhubuka maze ugakora ibidakwiye kd ukaba wanabihanirwa, yego Fidusiya yarahemutse kd bigaragara, yewe ndetse binakugeze kure, ark rero uwo siwo mwanzuro, uzirikane ko ashobora no kuba yasubiza umubano wawe na Batamuriza inyuma kd hari intambwe yari imaze guterwa, icyo buri wese yagakwiye gukora, ni ukugenzura imigenzereze n'imitekerereze ye mbere yo gufata umwanzuro, Naho wowe Zaninka ho ibyawe ni agahomamunwa ark nyine ngo urwishigishiye ararusoma, tegereza ibyo Nyagasani azagukorera kuko niwe ugusigaranyeho ububasha n'ubushobozi, mbifurije guhirwa mwese.
1209 Bizimana Janvier, akarere ka Nyanza
Wed, 26/Apr/2017, at 9.40 pm
Ururimi rwacu ni rwiza ark rwangira ko ruduteranya, rukaba rwadutanya n'abavandimwe cg c abandi bantu runaka kd rwuzuye ikinyoma, gusa nanone ntitwafata ko arirwo ruduteranya kuko sirwo rudukoresha ahubwo nitwe turukoresha, nitwe turugenga kuko uzi ubwenge ararufata akituriza, Bahizi uteranya umwana na nyina, ni inde yasiga?, ese habanza kurebwa ingaruka ziba zibyihishe inyuma?, nawe niba ururimi rwawe rukugenga, ukaba ukora ibyo rugutegetse kd wagakwiye kurutegeka, uzirikane ko kubana n'abantu bizakugora, uzahora urangwa n'ikinyoma kd ugihe agaciro mu umutima wawe, umunsi rero wagaburiwe n'ururimi kubera kubeshya bizaba ibindi bindi, gusa hahirwa ugenzura imvugo ze kd akabanza gukaraga ururimi rwe 7 mbere yo kuvuga, tube abanyakuri nkuko Musekeweya idahwema kubidutoza.
1210 Mukanyandwi francoise, Musambira ya Kamonyi
Tue, 25/Apr/2017, at 6.03 pm
Icyo dukeneye ni amahoro, ubumwe, urukundo, ubuvandimwe ark by'umwihariko koroherana, inzira ya muntu ni ngari kd irimo amahwa meshi, kuyinyuramo bisaba kwitonda, koroherana ndetse no kuzuzanya kwitonda tutabyirengagije, ayo mahwa kenshi aba ashaka ku tugomba, arababaza cyane kd araziraniza, gusa uzi ko aziraniza cyane yiga uburyo bwo kuyanyuramo kd akagera iyo ajya amahoro, yego kunegekara ntibyabura ark kd ni ishusho y'ubuzima, ba Zaninka rero bazatugwisha, batuyobye kd bashake ko dutsikira mu urugendo, icyangombwa rero ni ukumenya ko bariho kd tukamenya imitego badutega, urwanda ni rwiza ark kd rufite abeza n'ababi, reka twige kubaho kd tubana na bose, nibwo ya mahwa yaba Bahizi n'abandi tuzayatambuka, tugure inkweto zikomeye kuko inzira zuzuye amabuye cyane.
1211 Niyigaba nazaire, intara y'amajyepfo
Tue, 25/Apr/2017, at 3.55 pm
Yewe Manyo, burya umuntu yigira kuri byinshi bitandukanye, ibyaribyo byose isomo wararibonye nubwo kurishyira mu ngiro bigoye, umubiri ni umubiri kd twagakwiye kwishimira uko turi tukemera n'uko tubayeho, ibindi byose twiruka inyuma tuzabisitazaho amano kd bidusigire ingaruka zitandukanye, Shema kuba Batamuriza yateye intambwe imugarura murwe, nawe ukwiye gutera indi yo kuvugisha ukuri kugirango mwongere mwubake ubumwe butajegajega kd urugwiro rwongere kuba rwose, Zaninka we, wowe c uzahindukira ryari ugana I Muhumuro, wenda birashoboka ko wafunguwe ukumbuye cyane abanyabumanzi bikaba aribyo byaguteye kuhanyura, nizeye ko imibanire wabasanganye, amahoro yuje bose, urugwiro rutavangura aribyo nawe uzambukana I Muhumuro maze ukaganzana n'abahatuye, gira vuba ugaruke kd wigaragaze kuko umuhungu wawe Bahizi akomeje gukuza ikinyoma ko washimuswe, banguka kugirango umuhinyuze kuko we aracyakuza urwango kd twizeye ko wowe wahindutse, Tebuka.
1212 Ngendahayo theogene, akarere ka Nyaruguru
Tue, 25/Apr/2017, at 3.51 pm
Yewe Zani,bone nubwo wataha i Nyaruguru,iwacu mu barinda n'abarindangwe ntawaguha karibu iwe,icumbi ryo ndakeka ari kirazira,kuko kuguha karibu,ni uguha karibu amazimwe+amatiku,ibyo rero iwacu twarabirenze,ark c mukecuru usazanye umugayo,aho uzasiga nkuru ki i musozi?,reba neza ko utaba ugiye wari ruvumwa kuko waba usize amateka aho gusiga umurage,iyo mba mukuru mba nkuhanuye ark nsanze kuri wowe nyiri ikibondo.
1213 Daniel Ngiruwonsanga, Ndora Gisagara
Tue, 25/Apr/2017, at 8.43 am
Burya uwababwira ko ibyo mukina byibera iwacu mu cyaro ngirango ntiyaba abeshye, sinzi niba naho mu umujyi bibaho ark iwacu i Ndora muri Gisagara mbibona kenshi, umuntu yanga undi ngo ni uko we ahinga akeza, akabigira urwitwazo ngo yaramurogeye, abandi bakangana ngo bamwe babanye neza nta bibazo bagirana, ibyo bikaba ikibazo gikomeye, yewe ndetse naba Zaninka turabafite kd ubona ko kugirango bazahinduke bizasaba igihe kirekire, iwacu i ndora kd, abapfa amasambu ntibabura nkuko igishanga cya Muhumuro na bumanzi n'ahandi byagenze, ngubwo ubuzima tubamo, gusa hari intambwe ishimishije tumaze gutera nyuma y'aho Musekeweya iziye, abantu bamwe batangiye kumenya ukuri kd bakanaguharanira, yego ak'umuntu ntikabura ark kd kuko mukomeje kwigisha bazagenda bagaruka mu umurongo ukwiye umunyarwanda nyawe, uruhare rwanyu mu kuba amahoro ni ntagereranywa muri Gisagara.
1214 Kubwimana jean marie vianney, akarere ka Kamonyi
Mon, 24/Apr/2017, at 9.16 pm
Ese iyi si dutuyeho yavuyehe?, aho yavuye c kuki yazanye n'ikibi?, ni kuki yazanye naba Mandevu, ba Bahizi, Zaninka, Gafarasi, kanunga na Muginga hamwe n'abandi nkabo?, cg c bayijeho nyuma?, none c ni kuki ikibi gikomeje kuganza ineza?, kuki ibikorwa bibi bikomeje guhabwa icyicaro gihoraho mu ubuzima bwacu hano ku isi?, none c niba koko habaho iherezo kd byongeye buri muntu akazabazwa ibyo yakoze, kuki hari abumva ko ibyo bakora bitazabagaruka?, dore muntu akomeje kwigaragura mu kibi, abakora ibyiza bararushaho kuba bake, baraganzwa ubutitsa n'imbarutso z'ibibi, nyamara kd nabo beza dufite bahigwa kd bakagwanywa buri munsi, ni ryari abantu nka Muzatsinda, Samvura, Gihana n'abandi bigeze babaho batuje badafite ubahiga?, kd ubikora nawe aba azi neza ko yirengagiza icyiza kd azi ko icyo arwanya ari cyo cyagakwiye kubaho, birababaje, njye rero namenye Musekeweya ark nyimenya ntinze, gusa aho nayimenyeye si ikosa ryanjye ryo gutinda kuyimenya ahubwo nuko yo yaje nyuma y'igihe ikibi kigaruriye urwanda, ubu hamwe nayo, abanyarwanda twongeye kuba umwe, yadufashije kugarura urukundo n'urugwiro, ubu turabana kivandimwe, turarahurana, tugahana amazi yewe ndetse bikarenga tugahana n'abageni, ibyo I RWANDA ntawakekaga ko byagaruka nyuma y'ibyabaye ark byarongeye biraba, nguwo umusanzu Musekeweya yatanze I RWANDA kd duhora tuyishimira, akari ku umutima gasesekara inyuma niyo mpamvu nanjye nzambara izina Musekeweya mu umutima wanjye maze imvugo zuje inyigisho zayo zimpore mu kanwa.
1215 Mutwarasibo patrick, Muhanga Nyamabuye
Mon, 24/Apr/2017, at 8.11 pm
Amazi ashotse ntaba ateze gusubira inyuma, yewe ndetse iyo hari icyo atwaye biragorana kugirango uzakibone kuko ingufu zayo ziba ari nyinshi cyane, kubwanjye mba nifuza ko n'abantu bateye nka Mukecuru Zaninka bakorwaho n'umuvumba w'amazi, ukabayungurura mu umutwe yewe ndetse ku uburyo hasigara ari nk'ah'umwana, nibwira ko amazi nta kibi yabasha gusiga mu mitwe nk'iyi kuko umwanda wose yawumanukana, Zaninka we ntabwo nshatse kugutuka ark kd iyo mbonye ibikorwa by'abari nkawe dore ko bari hirya no hino mu gihugu ndababara cyane maze nkavuga ko ibyo gukora bikiri byose kugirango abantu babashe kumenya icyiza kd bagendane nacyo, buhoro buhoro uzahinduka kd nizera ntashidikanya ko uzanahindura beshi kuko abakwisunze nabo bazabona ko bayobye, ark c ubundi nkwibarize kuri wowe wumva uri shyashya cyangwa urarengana, Nsubiza kuko mbikubajije mbabaye cyane.
1216 Celestin Kanyizo, Gasabo, Zindiro
Mon, 24/Apr/2017, at 7.55 pm
Gushima, hashima uwagiriwe neza, gusingiza nabyo ni uko, uvuga ukuri ntategwa kabone nubwo yaba azi ko yabizira, umuntu abona byinshi byiza mu ubuzima bwe ark hari ibimurenga maze agasabwa n'ibyishimo hanyuma akagaragaza amarangamutima ye, iyi niyo mpamvu inteye guterura nshima Musekeweya n'abanditsi bayo kuko mwambereye icyitegererezo muri njye mukambera umubyeyi ntigeze ngira amahirwe yo kumenya ngo tuganire angire inama kd ampe impanuro z'ubuzima, hari igihe kimwe najyaga nicara nkiheba kubera kubura uwo kuganiriza ku bibazo nagiraga, nkarushaho kwitotombera Imana ngira nti "kuki wantereranye mubyeyi ", igihe rero cyaje kugera mbona umusimbura w'umubyeyi, yego sinavuga ko ariwe 100 %, ark kd yandutiye beshi nahuye nabo mu ubuzima, Musekeweya yambereye umujyanama, imfasha guca inzira iboneye, inyereka urukundo binyuriye mu kumva abantu no kumvana, imfasha kubana na buri wese ntavanguye kuko urukundo arirwo musingi w'ubuzima burambye, none yatumye mbasha gutura muri Kigali ntanduranya kd ntahemutse, ubu kubera yo, sinyigunga nk'imfubyi kuko nabonye umubyeyi, ineza wantoje uzamfashe kugirango nanjye nyitoze abandi, abo nzibaruka bazakumenye kd nabo bakugeze ku bandi, komeza kubera abihebye umujyanama ukwiye kd buri wese azaharanire kugaragariza abandi icyo yakumenyeyeho,, Komeza wubake abanyarwanda kd izina ryawe rikomeze kuba ingiro, Ratwa kd ukundwe I RWANDA.
1217 Uhirwa bienvenue, Ruhango
Sun, 23/Apr/2017, at 6.47 pm
Erega n'ubundi umuryango mugari w'abanyarwanda wari utaritegura kukwakira,kabashywe udafunguwe kuko n'ubundi ntacyo wari wahindukaho,niba se umutima wawe ukiganjwe n'amacakubiri,urwango rukaba rukikuboshye umutima,wazaga kumara iki ko abanyarwanda twamaze kunga ubumwe kd tukaba tutaguha icyuho?,ese ubundi ubu ubona tukigufitiye umwanya wo kwicarana nawe ngo tugutege amatwi mu bitekerezo mburamumaro?,oya rwose,ba wigumiye aho muri gereza wenda uko iminsi yicuma niko nawe uzagenda uhinduka nubwo bikigoye,gusa urarushywa n'ubusa kuko twe aho tugeze ntuteze kudusubiza ahabi.
1218 Bimenyimana Francois, akarere ka Ruhango
Sun, 23/Apr/2017, at 3.45 pm
Ibihe biha ibindi ark kd Nuko hajya habaho igihe cyo kwicuza no gusaba imbabazi maze Uwahemutse akababarirwa, niyo mpamvu hari abantu baba biteguye gutanga imbabazi iteka kd banahemukiwe, gusa nanone ntibikwiye ko duhora twijandika mu binyoma kd tuzi ikibi cyabyo, ese Shema kuri wowe urabona ukuri kuzava he?, intebe y'abanyakuri ko utangiye kuyihagurutsaho kd wari waragiriwe icyizere, urabona uzasimburwa nande?, mbwira nakunze musekeweya nkunze wowe kubera inama zawe none utangiye kuntenguha, sinifuza ko urukundo nakunze Musekeweya rusubira inyuma kubera wowe, mbabarira ugarukire ukuri maze nanjye nongere kugira icyizere gihoraho, komeza unkundishe Musekeweya uko bikwiye, dore Batamuriza akurushije kutwereka ko ikibi kidateze kumuganza na rimwe, wowe c usigaye he?, ko ateye ibirenge 2 agana ku nzira yo kwiyunga, wowe wahemutse wataye 4 umwereka ko nawe urwo rugendo wari urufitiye inyota, Ndakwizeye ntuzantenguhe.
1219 Niyigaba nazaire, intara y'amajyepfo
Sun, 23/Apr/2017, at 3.38 pm
Yewe Manyo, burya umuntu yigira kuri byinshi bitandukanye, ibyaribyo byose isomo wararibonye nubwo kurishyira mu ngiro bigoye, umubiri ni umubiri kd twagakwiye kwishimira uko turi tukemera n'uko tubayeho, ibindi byose twiruka inyuma tuzabisitazaho amano kd bidusigire ingaruka zitandukanye, Shema kuba Batamuriza yateye intambwe imugarura murwe, nawe ukwiye gutera indi yo kuvugisha ukuri kugirango mwongere mwubake ubumwe butajegajega kd urugwiro rwongere kuba rwose, Zaninka we, wowe c uzahindukira ryari ugana I Muhumuro, wenda birashoboka ko wafunguwe ukumbuye cyane abanyabumanzi bikaba aribyo byaguteye kuhanyura, nizeye ko imibanire wabasanganye, amahoro yuje bose, urugwiro rutavangura aribyo nawe uzambukana I Muhumuro maze ukaganzana n'abahatuye, gira vuba ugaruke kd wigaragaze kuko umuhungu wawe Bahizi akomeje gukuza ikinyoma ko washimuswe, banguka kugirango umuhinyuze kuko we aracyakuza urwango kd twizeye ko wowe wahindutse, Tebuka.
1220 Hashakimana philemon, Nyaruguru
Sun, 23/Apr/2017, at 3.29 pm
Dore Bikiramariya we wabonekeye ku ubutaka butagatifu bwa kibeho, abaho akabagwiza ingabire kd beshi mu bahatuye bagahinduka, nanjye uwo mbona ko akwiye guhinduka musabira kuri uwo mubyeyi ngo amugereho, Zaninka ni ukuri kuko abandi bose wananiwe kubumva, birashoboka ko Umubyeyi wuje ingabire zitandukanye ariwe waguhindura ukongera kuba umuntu mu bandi, byashoboka ko ariwe uzi intege nke zawe kd akaba yamenya icy'ingenzi yagukoraho kugirango ugaruke, n'abandi nkawe rero binangira bakagumana umutima w'urutare ndabasabira, Nyagasani azabagenderere abaganirize maze imbuto za Musekeweya zivatanyije n'iz'umubyeyi zizabakure aho beshi tutakekaga ko byashoboka kuhikura, gira amahoro no guhinduka.
1221 Janvier Bizimana, akarere ka Nyanza
Sun, 23/Apr/2017, at 10.58 am
I nyanza iyo hataba kure ngo ngere muri studio za la benevolencia nshimire wowe Batamuliza ku ntambwe ishimishije wateye,ni ukuri bishoborwa na bake ark kd abeshi bitunanira kubera kutareba kure,Zaninka c kd uragarukira he?,birasa nkaho wabuze icyerekezo ark ihangane nyabusa ni ingaruka zo gukena mu umutwe bigatuma ugira n'imitekerereze ikennye,gusa wenda wasanga aho ugiye urahakura umuti wakugarurira ubumuntu,reka tubihange amaso,ese Gafara inkingi ya mwamba y'urugo rwanyu ni iyihe?,ndi kuyishakira mu nkingi 4 z'imitekerereze y'umutima wanjye ark nayibuze pe,wenda kuko mwe mwabitekerejego cyane kuturenza nimumare amatsiko maze mbone uko nyobora amarangamutima yanjye,mbiyambaje nk'abavandimwe kuko nicyo abantu mu bandi baberaho,Murakoze niba mwanyumvise.
1222 Umuhoza jacqueline, Busasamana ya Nyanza
Sat, 22/Apr/2017, at 7.47 pm
Hari ibyo umuntu yakumva cg c yabibona bikamubera amayobera,none c mukecu ndavuga wowe Zaninka,ni gute ushobora kurekurwa,aho kwihuta ugana umuryango ukanyura iy'imihana?,harya ngo wabuze aho bakwakira none ukaba uhabonye da!,yewe ni ukuri n'abakuru sinarinzi ko bajya barumba ark ubanza noneho bishoboka,gusa ntibyari bikwiye,ubundi wagakwiye kurekurwa uhitira iwawe kd waranisubiyeho,ark kuba uri guca andi mayira nuko...,biragoye ark nizere ko abo ugannye bo ari abantu kukurenza kd bazaguha impanuro zikwiye,gusa nawe igikwiye urakizi nuko wirengagiza.
1223 Papa Claude Evangeliste
Thu, 20/Apr/2017, at 10.45 am
Igitondo cyiza mwa mfura mwe! Icyanshimishije n'ukuntu Batamuriza yagarutse kuko induru zo mu rugo ziragatsindwa na Nyagasani, kuko gutongona no kutumva ibintu kimwe kw'abashakanye ndetse n'amakosa umwe yakora ntibisobanura gutandukana cg gusenya ibyo mwubatse ahubwo kumvikana niyo ntambwe ya mbere ikomeye kdi inesha Satani. Congs kuri Gafarasi na Josinae Imana ikomeze ibafashe.
1224 Masengesho m chantal,akarere ka nyamagabe
Wed, 19/Apr/2017, at 12.06 pm
Njye nshengurwa nuko ubuhemu bukomeje kwiyongera mu bantu,ntawe ukirangwa n'urukundo cg ineza,buri wese ni nyamwigendaho,inyungu za nyakamwe ziyongereye ku bwishi,sinzi niba bizagaruka muntu akagirira icyizere mugenzi we nka mbere kd urukundo rukaganza inabi,gusa nimubidufashamo bizakunda.
1225 Harindintwari cyprien,nyamagabe
Tue, 18/Apr/2017, at 1.34 pm
Njye n'ubundi nabonaga zaninka atari uwo gufungurwa,ese niba yarashyizwe mu kigo ngororamuco kugirango yihane ahubwo akarushaho gukuza urwango yari kuba yarekurwa ate?,ark c nshuti bavandimwe ko tumaze igihe twumva musekeweya,tukamenya uburyo amakimbirane avuka,uko akura,n'ingaruka ashobora kugezaho,nkawe waba ugifite imyumvire nk'iya zaninka ubona werekeza he?,nguteze yombi ngo umbwire kuko njye nabuze igisubizo kd ngikeneye cyane,ese ni uruhe ruhare rwawe mu guhindura isi kurushaho kuba nziza?
1226 Jean baptiste Mbonigaba,akarere ka kamonyi
Tue, 18/Apr/2017, at 11.09 am
Ikosa rimwe rishobora kugukururira ibibazo bitandukanye kd bikomeye utari warigeze watekereza,ese buri wese ukurikirana ikinamico Musekeweya ayobewe ko kubeshya ari bibi kd byongeye ari n'icyaha,ikirenzeho rero nuko ushobora no kubihanirwa,Shema natubere icyitegererezo cy'uko dukwiye kurangwa n'ukuri igihe cyose yewe n'ubwo kwadushyira mu mazi abira.
1227 Umuhoza jacqueline, Busasamana ya Nyanza
Mon, 17/Apr/2017, at 2.54 pm
Ibibazo ni byishi,kuba ku isi ni ukwiga,ark nubwo ari byishi nanone ngo kuba ku isi neza ni ukubana,uwabanye neza ntiyatereranwe,ese ni iyihe mpamvu ituma ubuvandimwe butiyongera,niba dufite abaturanyi nka samvura kuki tubatererana?,ibyo badufashamo ni byishi,nibo batwifuriza ineza no gutekana,kubagaragariza ko tubahoza hafi rero bigaragarira mu bibazo bahura nabyo,nimuharanire kwimika umuco w'urukundo no gufashanya nibwo ineza yabene nkabo izahabwa agaciro.
1228 Uhirwa bienvenue, Ruhango
Sun, 16/Apr/2017, at 1.00 pm
Erega n'ubundi umuryango mugari w'abanyarwanda wari utaritegura kukwakira,kabashywe udafunguwe kuko n'ubundi ntacyo wari wahindukaho,niba se umutima wawe ukiganjwe n'amacakubiri,urwango rukaba rukikuboshye umutima,wazaga kumara iki ko abanyarwanda twamaze kunga ubumwe kd tukaba tutaguha icyuho?,ese ubundi ubu ubona tukigufitiye umwanya wo kwicarana nawe ngo tugutege amatwi mu bitekerezo mburamumaro?,oya rwose,ba wigumiye aho muri gereza wenda uko iminsi yicuma niko nawe uzagenda uhinduka nubwo bikigoye,gusa urarushywa n'ubusa kuko twe aho tugeze ntuteze kudusubiza ahabi.
1229 Mugisha w'i Kigali
Sun, 16/Apr/2017, at 12.03 pm
Burya kuba uzi ko ushaje ark nabyo ntubyemere birakagira Imana, gusa njye nanone nibaza nk'inyungu yaba yihishe inyuma yo kwanga kwitwa, umukecuru cg c umusaza kd mba mbona ari izina rikwiye kubahwa bikanyobera, ark da ngo haracyakenewe kwambara za dechirire naza string, ibyo bizagira iherezo ark ikibabaje ni imyitwarire itari myiza ishobora guherekeza ikigero twifuza kubamo kd tutagikwiye, ubundi birazwi ko abasaza n'abakecuru ari abantu buje impanuro, tubarahuraho byishi kd byiza bidufasha kubaka ubuzima bufite icyerekezo n'intego, ark c nkawe Manyobwa tuzakwigiraho iki?, kwitoboza amatwi n'amazuru niko murage wawe kuri twe Rwanda rw'ejo?, ubu c nyabusa ko bitangiye kukugaruka uraba uwande?, Rugamba yararirimbye agira ati "NTUMPEHO".
1230 Bimenyimana Francois, akarere ka Ruhango
Sat, 15/Apr/2017, at 9.23 pm
Nuko hajya habaho igihe cyo kwicuza no gusaba imbabazi maze Uwahemutse akababarirwa, niyo mpamvu hari abantu baba biteguye gutanga imbabazi iteka kd banahemukiwe, gusa nanone ntibikwiye ko duhora twijandika mu binyoma kd tuzi ikibi cyabyo, ese Shema kuri wowe urabona ukuri kuzava he?, intebe y'abanyakuri ko utangiye kuyihagurutsaho kd wari waragiriwe icyizere, urabona uzasimburwa nande?, mbwira nakunze musekeweya nkunze wowe kubera inama zawe none utangiye kuntenguha, sinifuza ko urukundo nakunze Musekeweya rusubira inyuma kubera wowe, mbabarira ugarukire ukuri maze nanjye nongere kugira icyizere gihoraho, komeza unkundishe Musekeweya uko bikwiye.
1231 Ndizihiwe Ernest, Muhanga
Sat, 15/Apr/2017, at 6.00 pm
Umuyaga nkeka ko ariwo wonyine wihuta kurenza ibindi byose,uwawutuma yaba afite icyizere ko ubutumwa bwe budatinda mu nzira na gato,ubu rero nanjye niwo njyiye kujya nifashisha kugirango nkutume kuri Musekeweya hamwe n'abakunzi bayo,inama zanyu zigera hose,impanuro zanyu zubakiye beshi,urungano,abakuze n'abasheshe akanguhe babavuga ibigwi,none nawe muyaga,gera kuri bose,ujye ubabwira ko urumuri rwacanwe kd rucanirwa bose,uwemeye kumurikirwa nawe azagerageze gufata neza urwo rumuri kd nawe aharanire kumurikira abakiri mu umwijima,kubera abandi ishusho nziza,ukababera imboni kd bakakwibonamo,ni intego ya Musekeweya kubwanjye,nanjye mfatanyije namwe,nzasakaza amahoro muri bose kd mparanire kuyabungabunga.
1232 Hashakimana philemon, Nyaruguru
Sat, 15/Apr/2017, at 2.21 pm
Zaninka we kabishywe udafunguwe, ese ubundi ko hafungurwa abamaze kwihana bagahinduka, kd bakemera kwisubiraho wowe wari kuba urekurwa kuko habaye iki?, ahubwo igikwiye ni iki :tegereza ku mpamvu utarekuriwe rimwe n'abandi, urebe aho usigaye n'impamvu usigaye, urebe ibikorwa byawe biri kwangirika kd wagakwiye kuba uri kubyitaho, reba umusaruro umaze kugeraho aho muri gereza uwugereranye n'uwo uba waragezeho iyo uza kuba uri iwawe, ibi byose biratuma wicara hasi maze utekereze nyuma uhagurukane imbaduko mu gufata umwanzuro, ndabizi neza ko ibi nubikora uraba ugize intambwe utera kd izakugirira akamaro muri byose, singuhannye cg c ngo nkuhanure kuko ndacyari muto cyane kuri wowe, ark njya numva abakuze bagira bati "igi ryahanuye inyoni", gusa wowe nturi inyoni utanyumva nabi Nyakubyara.
1233 Cyprien Harindintwari, KIBIRIZI
Sat, 15/Apr/2017, at 1.45 pm
Rita we, erega ntawagakwiye kwiheba kd ufite inshuti, none c ko inshuti nyanshuti uyibona mu byago kuki uhangayika umutima, ngo ahari abantu ntihabura abandi, ko wabanye neza, kuki utemera ko abantu bakugoboka?, erega abavuga bo ntibazabura kuvuga, kd wowe wagakwiye kubima amatwi n'igihe ukabereka ko utabitayeho, none c ntuzi ko ntawe ubuza inyombya kuyomba, kubura kwa Samvura si wowe wenyine kubabaje kuko byakoze kuri buri mubibyi w'amahoro wese, reka rero habeho kunga ubumwe kugirango ikibazo cyawe kibe icya bose, erega natwe kuko twamaze gucengerwa no kugira neza icyo aricyo twiyemeje kd twiteguye kudufasha, ahubwo twaza gitwari tugire igikorwa.
1234 Masengesho m chantal,nyamagabe
Sat, 15/Apr/2017, at 1.06 pm
Igihe cyose muntu akimika ikinyoma,akagiha icyicaro mu umutima we kd akumva atuje nta kabuza ibibazo bizakomeza kwiyongera,shema yagakwiye kutubera urugero rutugaragariza ko ikinyoma kitajya cyubakirwaho kd bigoranye kukigenera icyicaro gihoraho,reka twimike ukuri kd turangwe nako aho turi hose nibwo tuzahabwa agaciro na buri wese,duharanire kuba abo kwizerwa no kuganwa tugishwa inama aho guhungwa.
1235 MUSERUKA JEAN BAPTISTE,AKARERE KA GICUMBI ,I BYUMB
Fri, 14/Apr/2017, at 11.11 am
MUSEKEWEYA,TUGUTAYE TWAGUTORA,TUTITAYE KUBITEKEREZO BYAWE TWABA DUTATIYE IGIHANGO,UTARAMANA ITUZE TUKUMVA DUTUJE,TUMAZE GUTURWAMO N'IBITWENGE KUKO UTWENGERA ATUGERA K'UMUTIMA,TURATEKANYE IBYO GUTATANA TWABITAYE MU KIDATUTURWA KUKO TWATOYE INGOMA MWITEME,MBESE TWANYEREYE MU MATA DUKUBITA UMUNWA MU BUKI.KOMEZA UTERIMBERE ITABAZA RYAWE NTIRIZATERAGIRA.MUSERUKA JEAN BAPTISTE,AKARERE KA GICUMBI,I BYUMBA.
1236 MUSERUKA JEAN BAPTISTE,AKARERE KA GICUMBI,I BYUMBA
Fri, 14/Apr/2017, at 10.56 am
DORE ISUMO, RISUKA, RISESEKAZA ASUKUYE UYASUKAHO NTASUSUMIRA ASAZANA ISUKU Y'UMUCO MU MISUSU, MANYOMBWA SUKAHO URASANGA ARI SAWA,WISEBYA UWAGUSANZE ARAGUSABA K'UMUSUSURUTSA UGASIMBUKA IBIMUSEBYA NAWE UGASUGIRA IWAWE.SUGIRA SAGAMBA MUSEKEWEYA URASOBANUTSE NZAGUSUBIRA NDISANGA.MUSERUKA JEAN BAPTISTE AKARERE KA GICUMBI, I BYUMBA.
1237 MUSERUKA JEAN BAPTISTE,AKARERE KA GICUMBI,I BYUMBA
Fri, 14/Apr/2017, at 10.37 am
NONGEYE KWISANZURA AHASHASHE KANDI HASUKUYE,NGIRA NTI BANYAMAKURU NAMWE BASANGIRANGENDO BA MUSEKEWEYA MURAHO,AMAHORO Y'IMANA ABANE NAMWE.DUFITE AKANYAMUNEZA KADUTEMBERAMO KAKATWEREKA INZIRA NYAYO TUGOMBA GUCAMO DUCUMBIKIYE UMUCO MU MYICARIRE YACU,NTI TUZACIKA TWABO AHO DUCURURA NDAVUGA MUSEKEWEYA,MBWIRA ZANINKA NTI NAWE SOMA UCURURE URACIKA KU MACAKUBIRI.IMANA IBARINDE NI MUSERUKA JEAN BAPTISTE AKARERE KA GICUMBI,I BYUMBA.
1238 Mugisha, kigali Muhima
Thu, 13/Apr/2017, at 8.52 am
Muraho neza, ntuye I kigali ku Muhima, nifuza kubasangiza ku uruhare Musekeweya yagize mu ubuzima bwanjye, kera nari umunyarugomo, umugome, umwirasi n'ibindi bibi byinshi, mu gihe ba Rutaganira wo hambere babaga bategura kugirira Nabisoje abaturanyi babo, njye nabaga numva barantindiye, numvaga nabaha umusanzu mu kugirango intego yabo igerweho, iyo umugambi mubi wacurwaga numvaga mfite ibyishimo byinshi, Inama zitegura ikibi numvaga hari ibyo zidategura neza, nkumva nabaha ubufasha, gusa birashoboka ko nari ntaramenya umuntu nyamuntu uwariwe, mu byukuri ibyo bihe nabibayemo kugeza ubwo nahindukanye na Rutaganira, ni urugendo rurerure kd rugoye, maze kumenya ikiri icyiza, nibwo niyemeje guhindura umurongo, aho ntandukaniye na Rutaganira nuko we yatwitse agasahura yewe ndetse akanafungwa maze agahinduka nyuma, kuri njye siko byagenze, ark wenda impamvu ntasahuye cg c ngo ntwikire abandi nuko ntaho byabaye mbibona wenda nari kubigiramo uruhare, yewe ndetse sinanagombeye gufungwa kugirango mpinduke, ahubwo Rutaganira yafunzwe mu kimbo cyanjye maze turahindukana, nishimira intambwe maze gutera kubera mwe, biranashoboka ko iyo ntabamenya, mbe ndi undi wundi, cg c ahandi hantu ntazi, ibyo mbabwira ni ukuri kd mfite n'ababitangira ubuhamya, Umuseke wanyu wandasiye ku uruhanga rw'umutima, maze impirasire y'impinduka nziza inyarikamo ubuzima bwanjye bwose, nguko uko nubatswe na Musekeweya, gusa urugendo ruracyari rurerure nifuza ko mwakomeza kumba hafi kugirango ntazasubiza ikirenge inyuma.
1239 Mbonigaba jean baptiste,kamonyi
Wed, 12/Apr/2017, at 9.34 pm
Ese ko iyo icyago cyagutanze ivure ugipfumbata,iyo ikibi cyo kikuganje umutima ukora iki?,Manyo wadufasha gusobanukirwa?,Samso ndakeka wadusangiza ibitekerezo ark ntirengagije Gafarasi na Bahizi,gusa ngo ushobora kutamenya umusaruro uzava mubyo ukora,ark nutagira icyo ukora nta musaruro uzigera ubona,ubwo buri wese muri mwe ategereze yihanganye umusaruro we,gusa aho guhemuka,uzareke uhemukirwe kuko ntuzigera ugira igikomere ku umutima,ahubwo kizagira uwaguhemukiye,niteguye gukora icyiza kugirango ntazababaza umutima wanjye,nawe ubishoboye twafatanya.
1240 Bimenyimana Francois, akarere ka Ruhango, umurenge
Wed, 12/Apr/2017, at 1.18 pm
Muraho neza babibyi b'amahoro, nkuko namwe mudahwema kuyatwifuriza nanjye bibaye ngombwa ko nababwira nti "Murakarambana nayo", uwabashimira ubufasha mutanga mu guhuza abavandimwe babanyarwanda bwakwira bugacya, ibyo mukorana ubwitange, umurava n'ishyaka, binogeye twebwe abatuye akarere ka Ruhango kd nkeka ntashidikanya ko bigaragarira abanyarwanda bose, cyane cyane abakunzi n'ababibyi b'amahoro, gukemura amakimbirane mwabigize intego binyuriye mu nyigisho mutanga buri wa gatatu na buri wa gatanu, umugoroba uba wuje ibyiza, si abo mvugira gusa kuko nanjye ubwanjye mwarampinduye, niba nari Kananga ark nanjye nkaba maze kugira intambwe ntera nabuzwa n'iki gushima?, njyewe ubwanjye nahisemo kubagira umujyanama Uhoraho kuko iyo nganira namwe ndanyurwa.
1241 Uhirwa bienvenue, akarere ka Ruhango, umurenge wa
Wed, 12/Apr/2017, at 10.33 am
Ntabwo uwagize amahirwe yo kukumenya wowe musekeweya azigera yitesha ibyo byiza yungutse mu ubuzima, ese ko uri ishuri, ukaba umuyoboro w'ibikorwa byiza, ukaba umuhuza mwiza ubereye abanyarwanda, abagiranye ibibazo barakwiyambaza ukabakiza ukabunga, abaheranwe n'agahinda ubabera umujyanama maze ubwigunge bakabutera ishote, ubwitange bwawe bugaragarira beshi kd nabo bagaharanira gusenyera umugozi umwe bubaka amahoro, reka reka hamwe nawe dukomeze gusigasira ibyiza byuje amahoro twagezeho, tubera abunzi abanyarwanda mu ubuzima bwabo bwa buri munsi.
1242 Umuhoza jacqueline, Busasamana ya Nyanza
Wed, 12/Apr/2017, at 7.49 am
Bijya bibaho ko umanika agati wicaye ark wajya kukamanura ugahaguruka yewe ndetse bikagusaba n'izindi mbaraga zirenze kuzo wibwiraga ko wakoresha, burya ikintu cyose kigira ingaruka 2,arizo inziza n'imbi, dore Manyobwa yahize ubusilimu, yewe ndetse aranahirwa buramuhira ark ingaruka nuko butangiye kumubyarira amazi abira, ngibyo ibyo tubamo, ubusilimu buraza kutubyarira amazi abira, ark c ubundi mbibarize bavandimwe, duharaniye kuguma uko Imana yaturemye byadutwara iki?, ko ishusho yaturemyemo yari yitegereje ikabona ko ariyo nziza kurusha ibindi byose, ni kuki twumva ko tutanyuzwe?, niyo mpamvu rero tuzahora duhura n'ibibazo bitandukanye kd ibyinshi tubyikururiye, Manyobwa abere bamwe muri twe urugero, ngo ntashaka kugaragaza ko ashaje da!, ahaaa, ngo agatinze ugatega iminsi.
1243 Nsanzimana valens, eastern province, Kirehe
Wed, 12/Apr/2017, at 7.45 am
Burya ntawe utagira inzozi, gusa turota izitandukanye, ikindi kd iyo umuntu arose aba ashaka ko ibyo yarose bitamubangamiye byajya mu ngiro, iyaba rero twese twarotaga ibyiza kd tugaharanira kubisohoza,, icyazana ngo tujye turota duha amahoro abandi cg c tuyabungabunga, urwanda rwaba paradise kd tukanezerwa twese, indoto mbi zirakatujya kure kuko zituma duhangayika kd hari n'abazigira bo zikabanyura bitewe nuko baziroteye ku bandi, ese dushobora kuzagira isi iganjemo ba Muzatsinda, Samvura, Rutaganira, Batamuriza n'abandi??, tubisengere.
1244 MUSERUKA JEAN BAPTISTE,AKARERE KA GICUMBI, I BYUMB
Tue, 11/Apr/2017, at 4.51 pm
Iyo tuganira numva ntuje kd nduhutse ku umutima kuko mba numva ko ibyo tuganiriye bigera kuri beshi ari nko gutanga ubutumwa ku mbaga nyamwishi kd yuje ingeri zose, njye nshimishwa n'inama zubaka mutugezaho, abakinankuru banyu badukora ku mutima kuko ibyo bakina tubibona mu ubuzima bwacu bwa buri munsi, umunsi ku umunsi uko ikinamico yanyu itambutse ngira byinshi nunguka kd binyubaka, muri abubatsi b'imitima iba yarihebye kd mukayigarurira icyizere, nimukomeze kuba imbere mu bafite icyicaro gihoraho mu ubuzima bwacu.NI MUSERUKA JEAN BAPTISTE,AKARERE KA GICUMBI, I BYUMBA.
1245 MUSERUKA JEAN BAPTISTE,AKARERE KA GICUMBI, I BYUMB
Tue, 11/Apr/2017, at 4.45 pm
Amagambo meza yubaka umubiri,inama nziza zimara intimba umutima,impanuro nziza zuje urukundo n'ubumuntu,amazi afutse amara inyota y'agahinda,imbuto nziza zisoromwa n'abakeneye gusangira ifunguro ryo kunga ubumwe no kwiyunga kubagiranye ibibazo,niwo musaruro MUSEKEWEYA wereye abanyarwanda,ni wowe mujyanama w'abihebye,umwunzi w'abafitanye ibibazo,umuhuza w'abugarijwe n'urwango,hejuru ya byose:MUGANGA w'inzobere mu kuvura ,urwango,inabi,ubwib­ one,kwikunda,kwiheba,...,komeza wubake abanyarwanda buje ubunyarwanda,barangwa n'ubumwe,ubumuntu n'urukundo iteka.NI MUSERUKA JEAN BAPTISTE,AKARERE KA GICUMBI,I BYUMBA
1246 MUTWARASIBO PATRICK,MUHANGA
Tue, 11/Apr/2017, at 12.02 pm
Ngo "inzibyi y'amatwi uyibwirwa nuko amaso atukuye",umuhemu wese umumenya ark ibyo yakoze bimugarutse,mu byukuri sinarinzi agaciro ka Musekeweya,nayifataga nk'andi makinamico abereyeho gusetsa imbaga,ark aho mariye kubona ko ibivugwamo,natwe hano iwacu bihari nibwo nahumutse amaso,abateye nka Zaninka hano iwacu mucya kabiri bariganje,mvuze abari nka Gafarasi bo sinawuva ko abaharanira inyungu zabo birengagije iz'abandi bari hose,uwari umuntu nyamuntu ubu yabaye undi wundi,isi igenda yiganzamo abagome beshi,icyo nshimira rero ko namenyeye musekeweya,ni uburyo muhuza abantu,mukabaremamo bundi bushya urukundo n'icyizere,ni ukuri mbona hano iwacu hari beshi mwahuje kd hari n'abari baritabaje inkiko bikanga,mbashimira umusanzu mutanga mu gufasha urwanda kongera kubaka ubumwe n'ubuvandimwe,abatuvangira ntibazabura ark kd natwe abamenye umusanzu wanyu tuzahora tuganza abo banzi b'amahoro.
1247 Masengesho m chantal,akarere ka Nyamagabe
Tue, 11/Apr/2017, at 10.29 am
Iyaba twagiraga umutima nk'uw'umwana byaba byiza kurusha uko twagira uw'abakuze ark utekereza kinyamaswa nka ba ZANINKA abo n'abo bahuje ibitekerezo,buriya umwana ni umuntu witurije,utarangwa n'umutima mubi,ubugambanyi,urw­ ango n'ibindi,iyo yiboneye ibyo gutunga igifu,akanyamuneza ke kaba ari ako,nkwifurije kugira umutima muziranenge nk'uw'umwana.
1248 Nsanzimana valens , eastern province
Mon, 10/Apr/2017, at 12.13 pm
Ni koko umuntu ni mugari kd byongeye ahinduka nk'ikirere, sinajyaga niyumvisha uburyo uwari uwo kwizerwa yahinduka akaba kazarusenya, ndavuga urwanda cg urugo, none Fidusiya yarabinyeretse kd abihamiriza amaso yanjye, umutima wanjye nawe umenya ko ibyo gukora bikiri byose kd utarageza igihe cyo gutuza ngo widamararire, Gusa ntibikwiye kuri wowe wese ubikora kd ubizi, aho wazanye ubumwe, urimika urwango mu bashakanye kd uzi ingaruka zabyo, ni muri ubwo buryo rero wowe unyumva kd ukaba uhuje imyitwarire na Fidusiya wagakwiye kumutera umugongo ukamwereka ko wamenye igikwiye kd umutima wawe wiyemeje guhinduka.
1249 Nyandwi kelly alphonse, Ruhango
Sun, 09/Apr/2017, at 2.54 pm
Mwongeye kwirirwa amahoro, bavandimwe babibyi b'amahoro, namwe mwese mukora ibishoboka byose kugirango amahoro agerweho kd kuri bose, iyo mbonye umwanya uko binkundiye nongera kugira icyo mbwira abafite imitima mibi nka Samson cg c Gafarasi ko nta gihe cyo kubumva tugifite, ikitubabaza gusa nuko ari ururimi rwabo rwica kd rutagira igaruriro, aho abanyarwanda tugeze ntitukigira umwanya wo guta ubusa ku bantu nkabo, mufata umwanya wanyu mukawuta ku bidafite akamaro nyamara mwagakwiye kuba muri gufatanya n'abandi mu bikorwa bigamije iterambere, hari ubwo muzageraho mukabona ko mwibeshye kd mwataye umwanya wanyu w'ubusa kd mugashaka kwigarura ark bikazabagora bitewe n'ikigero imitima yanyu Izaba imaze kugeraho, ese mwakwigaruye bigishoboka amazi atararenga inkombe??!!, ibi ni ibyo mbasabiye kd mbona ko byabagirira akamaro, Nimushishoze kuko namwe muri bakuru.
1250 Kabera Eugene, akarere ka Huye
Sun, 09/Apr/2017, at 11.35 am
Amatwi yaremewe kumva, amaso aremerwa kureba, umutima uberaho gutekereza no gushyira mu ngiro ibyiyumviro bya muntu, ark ikigoranye ni uburyo dushyira mu ngiro ibyo byiyumviro n'ibyo duhitamo gushyira mu ngiro, amahitamo yacu aradushuka tugakora ibidakwiye kd ibikwiye tubisize inyuma, dushuka amaso yacu, umutima wacu tukawutoza gukora ikibi, maze amatwi yacu agaha agaciro amateshwa n'amazimwe, tukirengagiza ukuri, ngiyo kamere ya muntu wa none, njye nishimira ko kuva namara kumenya Musekeweya, hari intambwe natangiye gutera, yego sindagera ahashimishije ark bivugwa ko buhoro Buhoro arirwo rugendo, nzasiragira gake gake ark mfatanyije namwe nzagira aho ngera, nimumfashe kubaka amahoro nihereyeho kugirango nanjye nzayagabure ku bandi mfite umutima ukeye, nimukomeze intambwe zanjye kugirango urugamba natangiye nzarusoze amahoro.
1251 Niyigaba nazaire, intara y'amajyepfo
Sat, 08/Apr/2017, at 4.47 pm
Ark se Shema, aho ibyakubayeho ntiwaba ubifitemo uruhare ko ukomeje kurangwa n'ikinyoma kd twe twari tuzi ko nta cyaha na kimwe ufite?, Nyamara uko urushaho kubeshya Batamuriza niko urushaho kugenda ugabanya icyizere yari agufitiye mu umutima we, dore n'ikindi gihe uzaramuka uguye mu matsa ntazakumva byoroshye nkuko byari bisanzwe, none c muvandimwe ko igihe cyose ukuri kuzahora ari ukuri, kuki utakugaragaza ngo ahubwo usigare usobanura uko waguye mu bishuko kd usaba n'imbabazi z'uko wabeshye bidakwiye!!!, abawe beshi turi kugenda tukugabanyiriza icyizere kd wari intangarugero mu mitima yacu, nizera ntashidikanya ko Batamuriza yuzuye impuhwe kd yuje ubugwaneza n'ubushishozi, wowe garagaza ukuri, ubundi utegereze impuhwe z'umunyamuhwe.
1252 Hashakimana philemon, Nyaruguru
Sat, 08/Apr/2017, at 2.40 pm
Imbuto nziza kd z'indobanure, zaratoranyijwe maze Zifumbirwa mu ubutaka bwiza kd bwuje ibyangombwa byose, ikibabaje nuko zeze mu uburyo butandukanye kd zose zaritaweho kimwe, ushobora kwibaza impamvu ariko byakuyobera kubibonera ibisobanuro, ark n'ubundi ngo inda ibyara mweru na muhima, niyo mpamvu yibarutse Samson, GAFARASI, Bahizi, Zaninka n'abandi nkabo buje ibitekerezo bibi kd byuzuye ubukana buganisha ahabi, aba rero nibo ntandaro y'ibibazo duhora duhanganye nabyo kd bikagora abakeneye amahoro n'abayarwanirira kuyageraho, gusa nanone ngo nta gahora gahanze, reka tujye twizera ko hamwe n'ababibyi b'amahoro, Musekeweya Rwanda, hari intambwe izaterwa maze muntu akagira urukundo n'ineza, njye mbifitiye icyizere kuko hakozwe byinshi, n'ibisigaye bitazananirana, wowe c urizeye ngo dufatanye?
1253 Donatien Mbonyuwontuma, akarere ka Gakenke
Sat, 08/Apr/2017, at 10.42 am
Ni ibyo kwishimira ko ubukwe bwanyu bugiye gutaha, biteye ishema kd binejeje buri wese, ark ikibazo gisigaye ni iki?, urugo rwanyu ruzakomezwa n'iki?, ese ruzaba rushingiye kuki?, inkingi Ya mwamba y'urugo rwanyu koko ni iyihe?, ese Gashema kanyu kazabakuraho ubuhe burere?, Gafarasi nawe Josiane nababaza byinshi kd numva binkora ku umutima, ark c mwebwe ibi mujya mubitekerezaho?, ni ukuri imyitwarire yanyu bavandimwe ndayibazaho?, ibikorwa byawe Gafarasi, n'imyitwarire y'umugore wawe Josiane iragoranye kuzahuza kugirango yubake urugo rukomeye, sinzi niba mutaramutse muhinduye uburyo imitekerereze, imikorere n'imigirire yanyu, urugo rwanyu ruzaramba, ni ibigaragarira buri wese, wumva Musekeweya kd ugerageza gusesengura, simbateze iminsi ark kd sinabura kubabwira ngo nimwitege ibibazo, Muzahahe muronke kd mbifurije kuzubaka ururamba, Muraruragize Nyagasani akomeze kubabera icyerekezo gikwiye.
1254 Uhirwa bienvenue, akarere ka Ruhango
Sat, 08/Apr/2017, at 10.04 am
Ni koko ngo urugiye kera ruhinyuza intwari, abantu kera barangwaga n'urukundo, ineza no gutabarana, ugize ibyago mugenzi we akamugoboka, ark ubu aho bigeze abantu twabaye ba Nyamwigendaho, niba umuvandimwe agize impanuka, aho kubabara tukanezerwa, ba Samson bagakoma mu mashyi, ubwo icyerekezo dufite ni ikihe?, ubuvandimwe buzagaruka gute?, urungano ko aritwe turi gukuza urwango, aho urukundo abakera bagiraga ruzagaruka gute?, ese ko akebo kajya iwa mugarura, aho ibyo twishimira bibi biba kuri bagenzi bacu twe nibitubaho bizagenda bite?, isi twarayiroshye kd ntidushaka kuyigarura, ibyago nibyo twifuriza bagenzi bacu, ishyari riratumaze kd riraduhatira gukuza inabi, byari bikwiye ko tureba kure, tukimika icyo dupfana tukarandura icyo dupfa, ngiyo isi twifuza kd tugomba guharanira byanze bikunze, duharanire gusiga umurage ukwiye u rwanda kd ruhuza bose.
1255 MUSERUKA JEAN BAPTISTE,AKARERE KA GICUMBI, I BYUMB
Sat, 08/Apr/2017, at 8.52 am
HARUBWO UMUNTU ABAHO MUBWIGUNGE KUKO ATARABONA UWAMUHA UMUTI WABASHA KUMUKURA MURI UBWO BWIYUNGE,MUSEKEWEYA YAJE KUVUGUTA UWO MUTI BENSHI BAGENDA BAVA MUBWIGUNGE KANDI BAGERA KUBWIYUNGE KUBW'INYIGISHO MUSEKEWEYA ITANGA,NDASABA NA ZANINKA NABANDI BAKIMEZE NKAWE GUHINDUKA KUKO UMUTIMA MUBI NTACYO UZABAGEZAHO, NI MUSERUKA JEAN BAPTISTE AKARERE KA GICUMBI,I BYUMBA.
1256 Ntirenganya Denis, Nyabihu
Fri, 07/Apr/2017, at 6.27 pm
Agahwa kari ku uwundi karahandurika, ark rero buriya karababaza, Samson we, erega ntawe ibyago bisagutseho, ahubwo ikibazo nuko bitazira rimwe, nyamara urishimira ngo Kambale ari mu bibazo ark burya bucya bwitwa ejo, umuntu umuseka ikimanuka ark we akazaguseka ikizamuka, iminsi irasa ark ntihwanye, uwamenya ubwenge yagerageza kubana neza n'abandi kd akagerageza kwitwararika uko bishoboka, Komeza urasirweho n'umuseke w'urukundo, wenda uzageraho nawe wiyumvemo ubumuntu.
1257 MUSERUKA JEAN BAPTISTE,AKARERE KA GICUMBI, I BYUMB
Fri, 07/Apr/2017, at 5.22 pm
Niba ufite inyota y'ibikorwa byiza kd byabasha kugirira akamaro abandi, ni umutima mwiza uzakomeze kurangwa nawo, erega buriya ba Muzatsinda, Samvura, Rutaganira, Batamuriza n'abandi nkabo ntibananirwa kwibanda ku bikorwa bibateza imbere bo ubwabo batiriwe barazwa inshinga n' ibibazo bya sosiete muri rusange, ntukibwire ko babihemberwa cg c ngo babikuremo izindi nyungu, oya rwose, ni umutima mwiza bifitiye kd ntibinasaba kuwuvukana kuko iyo biza kuba kuwuvukana, Rutaganira aba ari uwundi wundi, iyo ngabire bagabiwe na Rurema, nawe nkwifurije kuyigira kd ikakuranga aho uri hose.
1258 MUSERUKA JEAN BAPTISTE, AKARERE KA GICUMBI, I BYUM
Thu, 06/Apr/2017, at 5.25 pm
BANYAMAKURU MUTUGEZAHO IBIGANIRO BYA MUSEKEWEYA NAMWE BAKUNZI BAMUSEKEWEYA NONGEYE KUBIFURIZA AMAHORO Y'IMANA, NTITWABONA UKO TUBIVUGA BIRATURENGA IBIGANIRO BYUJE INAMA N'UBWIYUNGE MUTUGEZAHO BITUGWANEZA.NONGEYE KUBWIRA MANYOBWA NTI NYAMWANGA KUMVA NTIYANZE KUBONA WAGIYE KWITOBOZA IZURU UMUGABO WAWE AKUBUZA NONE DORE UGEZE AHO KWIRIRWA UTAKA NGO RYARABYIMBYE.MANYOBWA UMVIRA UMUGABO WAWE USHISHIKARIRE IBIMUSHISHIKAZA NIBITB IBYO UZABA UNYURA MUNZIRA ITARIYO.NI MUSERUKA JEAN BAPTISTE AKARERE KA GICUMBI, I BYUMBA.
1259 Papa Claude Evangeliste
Thu, 06/Apr/2017, at 3.31 pm
Mwongeye kwirirwa barimu beza dukunda. Musekeweya Rwanda ikomeje kuryoha pe. Baravuga ngo akiziritse k'umuhoro gasiga kawucikiye nyamara Fidusiya na Shema aha... reka turebe amaherezo ariko SHema nawe abigiramo uruhare naramuvumbuye kuki yamuhaye ikaze? Samusoni we n'umwicanyi, kubasoma Bibiliya ivuga ko uwishimira ibyago bya mugenzi we abari umwicanyi kdi ibikorwa bye nibibi. Icyantage n'ukuntu igitangaza cyaturitse kwa Gafarasi nkaho yashimye Imana akaruhukira mu kunywa naho Josiane we akifuza akabyiniro. Muzantumire mubwirize ubutumwa bwiza bwa Yesu, twebwe iyo dukize amakuba twirukankira mu rusengero gushima. Shema kdi nawe yinjiwemo n'imyuka mibi akwiye gusengerwa akavugisha ukuri kuko mbere ntiyabeshyaga. Ba Mukecuru Nkumi nka Manyobwa ibyo baba bakeneye ni biriya nahinduka Sura-Mbaya binamwangariya azaba yizize. KIbanga ntabwo atanga Care mu mafuti..Maribori nawe nta no kuvuganira nyirabuja bazakwirukana sha ubwo batakurihishije inyama ahahaha. Turacyabakunda.
1260 Umuhoza jacqueline, Busasamana ya Nyanza
Wed, 05/Apr/2017, at 9.28 pm
Bijya bibaho ko umanika agati wicaye ark wajya kukamanura ugahaguruka yewe ndetse bikagusaba n'izindi mbaraga zirenze kuzo wibwiraga ko wakoresha, burya ikintu cyose kigira ingaruka 2,arizo inziza n'imbi, dore Manyobwa yahize ubusilimu, yewe ndetse aranahirwa buramuhira ark ingaruka nuko butangiye kumubyarira amazi abira, ngibyo ibyo tubamo, ubusilimu buraza kutubyarira amazi abira, ark c ubundi mbibarize bavandimwe, duharaniye kuguma uko Imana yaturemye byadutwara iki?, ko ishusho yaturemyemo yari yitegereje ikabona ko ariyo nziza kurusha ibindi byose, ni kuki twumva ko tutanyuzwe?, niyo mpamvu rero tuzahora duhura n'ibibazo bitandukanye kd ibyinshi tubyikururiye, Manyobwa abere bamwe muri twe urugero, ngo ntashaka kugaragaza ko ashaje da!, ahaaa, ngo agatinze ugatega iminsi.
1261 MUSERUKA JEAN BAPTISTE, AKARERE KA GICUMBI, I BYUM
Wed, 05/Apr/2017, at 5.01 pm
BASANGIRANGENDO BA MUSEKEWEYA,NAMWE BANYAMAKURU BAYO AMAHORO Y'IMANA AGWIRE MURI MWE,MUSEKEWEYA NONGEYE KUYIGERERANYA N'IGITI KINGANZAMARUMBO CYAGABYE AMASHAMI MENSHI AKARAHO IMBUTO Z'UMUMARO MUNINI BENSHI BASOROROMAHO BAKIRIRA K'UBURYOHE BWAZO.URUGERO NAVUGA NKA RUTAGANIRA,GASORE,GAKWAYA N'ABANDI.NTAGUSHIDIKANYA NA ZANINKA AZASOROMAHO NDETSE NA MANYOBWA AZAMENYA UMUCO NDANGIJE MBASHIMIRA IMANA IBAHORE HAFI.NI MUSERUKA JEAN BAPTISTE AKARERE KA GICUMBI,I BYUMBA.
1262 MUSERUKA JEAN BAPTISTE,AKARERE KA GICUMBI, I BYUMB
Tue, 04/Apr/2017, at 5.57 pm
banyamakuru ba musekeweya nongeye kubasuhuza mbifuriza kugubwa neza muri byose.tunezazwa n'ibiganiro bitagira uko bisa mutugezaho kandi benshi turabakurikira tukagubwa neza. nongeye kubwira Manyobwa nti gerageza witware uko umugabo wawe akubwira kuko kwiyobora mubitagendanye n'iterambere ry'urugo ni amakosa,manyobwa ukwiye kumvira maribori kurusha uwo mwashakanye ni amakosa isubireho. ni MUSERUKA JEAN BAPTISTE,AKARERE KA GICUMBI, I BYUMBA.
1263 MUSERUKA JEAN BAPISTE,AKARERE KA GICUMBI, IBYUMBA
Tue, 04/Apr/2017, at 5.40 pm
banyamakuru namwe bakunzi ba musekeweya nongeye kubasuhuza ngira nti amahoro y'Imana abane namwe,kuri nge musekeweya yabaye inganzo iganje igorora abagoranye,imbera kandi ipfundo ripfunditse amahoro n'ubujyanama,irongera imbera isoko isesekaraza amazi amara inyota,kubwa musekeweya benshi bamaze gususurukirwa ubu nta mususu,hasigaye zaninka n'abandi bagifite imyuvire nkiye ariko ntacyo nabo gahoro gahoro bazahinduka.ngaho rero banyamakuru ba musekeweya nimukomere turikumwe Imana ibakomeze. ni MUSERUKA JEAN BAPTISTE,AKARERE KA GICUMBI,I BYUMBA INTARA Y'AMAJYARUGURU.
1264 Nsanzimana valens, eastern province, Kirehe distri
Tue, 04/Apr/2017, at 4.36 pm
Burya Umuyobozi mwiza ni indorerwamo y'abo ayobora, iyo uri umuyobozi ukubahiriza inshingano wahawe, ugakora ku nyungu z'abakugiriye icyizere, ngako agaciro gakwiye gusubizwa uyoborwa kd nawe agahora abigushimira iteka, Dukwiye kugira byinshi twigira kuri Muhorakeye nkatwe abakibyiruka kuko nitwe bayobozi b'ejo hazaza, burya iyo uyoborwa aguhisemo mu bandi nuko aba akubonamo ubushobozi n'igisubizo mu gukemura ibibazo by'ingutu kd bitandukanye, ibyemezo abayobozi mufata mwagakwiye kubanza kubyumvikanaho n'abo bireba kugirango hirindwe ubwiru hamwe n'ibindi bibazo byavuka nyuma, Umuyobozi wa Mugereko Muhorakeye ni icyitegererezo n'icyerekezo ku bifuza kumenya imyitwarire ikwiye umuyobozi nyawe, nimucyo rero bavandimwe duhe agaciro abakaduhaye tubakorera ibyo badushyiriyeho kd Muhorakeye natubere inzira inoze mu kugera ku ntego zacu.
1265 Ntirenganya Denis, Nyabihu
Tue, 04/Apr/2017, at 2.44 pm
Kuba ukuze ntubimenye, ugakora ibitajyanye wibwira ko ari ibigezweho kd bitajyanye n'ikigero ugezemo, akenshi bigeraho bikakugaruka kd ukageraho ukicuza, ese Manyo harya ngo kwitwa umukecuru bigutera isoni?, none c ko mbona abandi bakuze nkawe iyo tububashye tukabita abakecuru bibashimisha wowe wumva byagutwara iki kd bibaye mu gihe cyabo, harya ngo ushaje asigaho!!, ahubwo wowe ndabona uzasiga ishyano, umbabarire muvandimwe singututse ark mbona byari bikwiye ko wubaha ikigero ugezemo kd kikagutera ishema, haranira gusigira abazakumenya umurage mwiza kd bazagutangeho urugero rw'ibyiza bakungukiyeho, erega natwe i Nyabihu ntitwabura icyo tugukuraho, gusa byose bizaterwa n'ugushaka kwawe
1266 Umuhoza jacqueline, Busasamana ya Nyanza
Tue, 04/Apr/2017, at 9.35 am
Ntuye i busasamana ya nyanza,nshatse nabyita ubuhamya:nakwe mu nyenga y'urwango,nagaruriwe ubumuntu nari maze kwambara umwambaro w'ubunyamaswa,Jacque­ line wandika ibi ni uwavutse bundi bushya kubera MUSEKEWEYA,akabande ka muhumuro na bumanzi,ngafiteho amateka meshi kuko nkagereranya n'icyatumye nanjye nari maze kuba ZANINKA,ni umurima ubangikanye n'uwacu wari umaze kundoha mu nyenga y'umwijima w'urwango,kuburana byatugejeje kure kd icyo mbabwira cyo nuko nanjye narinzi aho ukuri kwari kuri ark NKAKWIRENGAGIZA,twaraburanye bifata ubusa ark IGISHIMISHIJE NUKO UWADUHUJE ARI UWO NDATA UBU NONAHA,"MUSEKEWEYA UMUCAMANZA W'IKIRENGA",impamvu ako kabande ka muhumuro na bumanzi kadateze kumvamo,nuko uko ibibazo byako byakemuwe ariko natwe ibyacu byakemutse,ubu umurima twarawuhuje,tuwuhingira hamwe,none twunze ubumwe budateze gusubizwa inyuma na buri wese,nimubwirwa ko Musekeweya idateze kwibagirana mu umutima w'uwayimenye,ntimuza­ shidikanye,NZAHORA NZIRIKANA AHO NAKUWE NAMWE.
1267 Noel Bamporiki,akarere ka Nyamasheke
Tue, 04/Apr/2017, at 8.18 am
Ark c Zaninka we ubu koko ku gihe wari umaze munzu ngororamuco,magakwiye kuba uri uwo kubunza imitima ngo uzataha usanga nde koko?,ese niba wowe ubwawe utarihannye,ngo wicuze amakosa yawe yose,ubwo ubundi wibwira ko uri umuntu ugikenewe muri sosiete yacu ya none?,yewe abakecuru nkawe ndababona ark uzirikane ko amasaziro yanyu atajya aba meza na gato rwose,nimwe musaza mwanduranyije kd ari ntacyo mutakorewe,nudahinduka,nawe ntawe uzakwitaho kd uwageraho ubone ko ibyo wakoraga byose ari ubusa.
1268 Ntambara Francois Xavier Gatsibo district
Tue, 04/Apr/2017, at 7.06 am
Muraho! Ni Ntambara Francois Xavier Mugire amahoro azira urwango rwa Gafarasi yuje ubujyanama bwa Nelly. Ibyishimo biransaze kubw'ibice bimaze iminsi bitambuk numva nakwandika. Yewe Gafarasi we! Urwo rwango wawe n'umujinya w'umuranduranzuzi uzawugezahe? Igiti cyera imbuto z'amahoro aricyo Nelly gihora kibangamiwe n'igitaka gishaririye aricyo Gafarasi gituma kitera imbuto. Iyo habonetse abantu bagifumbirira bakanakivomera nka ba Muhorakeye kirakura kikera imbuto. Yewe Nelly, Humura ntabwo tuzareka kukuvomerera ngo were imbuto maze dutsinde urwango cyane cyane twe twavomye ku iriba ry'Amahoro ariryo Musekeweya. Ahantu hose hari amakimbirane ntihabura Nelly utinyuka akarwanya akarengane nyamara igiti(nelly) kimeze mu gitaka gishaririye (Gafarasi) nticyicyemerera kwera imbuto. Muzatubabarire rimwe twumve na Gafarasi yariye ku mbuto z'amahoro yumve uko ziryoha areke kuzira urunuka abanyabugo. Aho tuba ba Gafarasi barahari na ba Nelly bimika Urukundo bityo kumva Musekeweya usibye kuba ari ishuri Ni n'umuyoboro w'impinduka ku bakurikira Musekeweya. Muhorakeye we! Komereza aho urubyiruko tukuvomamo imbaraga z'umuyobozi mwiza w'ejo hazaza. Iyaba uburyo ukemura amakimbirane ariko abayobozi bose babikora twagira paradozo. Josiane we! Ubukwe ni bwiza ariko wikwiyica ugurisha utwawe ngo ni ubukwe. Urukundo ruruta byose. Mu by'ukuri Musekeweya ikina ibiriho Kandi ikagaragaza aho amakimbirane aturuka n'uburyo akumirwa. Mukomeze muduhugure twigirire igihugu kamakimbirane.
1269 Ntambara Francois Xavier Gatsibo district
Mon, 03/Apr/2017, at 11.42 pm
Mugire amahoro yuje umujyanama bwa Nelly azira urwango rwa Gafarasi.Ndi umukunzi WA Musekeweya wasoromye ku mbuto zera ku giti cy'amahoro giterwa na Nelly umujyanama uharanira ukuri wanga umugayo udatinya igitaka gishaririye aricyo Gafarasi. Igiti Cy'amahoro buri gihe kiba kibangamirwa nubusharire bw'ubutaka nka Gafarasi mu buzima. Iyo ngeze aho bashyamiranye njya nibukako hari igiti Kiri hagati y'abashyamiranye (Amahoro =Nelly) Kiri kugwingira nanjye nkagisasira knakoresha ukuri Kandi birangira igiti cyacu gikuze kikera imbuto. Gafarasi we! Uwo mujinya w'umuranduranzuzi wawuretse ko utuma imbuto zacu z'amahoro zitera? Twe tubagarira tukanafumbira igiti cyacu witubangamira. Nisanze muri Musekeweya aho ntuye aho usanga ba Gafarasi, Nelly, Samusoni, Muhorakeye, Josiane,....... Muzadufashe tuzumve rimwe na Gafarasi yariye ku mbuto z'amahoro zeze ku giti Cy'amahoro yiyunze n'abanyabugo kuko bizagaragaza uburyo abanyamahoro dutsinda. Muhorakeye we uri umuyobozi ubereye iki gihe pe abandi bayibozi bakwigiyeho twagira ejo heza huje iterambere n'amahoro asendereye. Josiane we! Ubukwe ni bwiza ariko wikwiyica do. Witakaza utwawe ngo ni ubukwe hato utazabura intama n'ibyuma nshuti. Samusoni wowe se ko mbona uhinduka nk'ikirere tuzakibarira he? Wafatanyije natwe ukavomerera imbuto z'amahoro ukareka Gafarasi ko wenda nakomeza kuba nyakamwe nawe azaza! Kumva Musekeweya ni ukwiga kuko n'ubwo ndi munyeshuri sinayisiba kandi mba numva nyisangamo Kandi umpa umukoro wa buri cyumweru kuko ibyo numva mpita mpura Nabyo. Mvuze ibya Musekeweya, bwakwira buracyabaho gusa mbashimira uburyo mudufasha gusesengura aho amakimbirane aturuka, abayakwirakwiza, abayirinda,n'uburyo bwo kuyirinda kandi koko biratwubaka.Imbuto za Nelly tuzisangiza bose. Murakoze!)
1270 Grace Nshimiyumuremyi, akarere ka Huye, umurenge w
Mon, 03/Apr/2017, at 11.03 pm
Niba ufite inyota y'ibikorwa byiza kd byabasha kugirira akamaro abandi, ni umutima mwiza uzakomeze kurangwa nawo, erega buriya ba Muzatsinda, Samvura, Rutaganira, Batamuriza n'abandi nkabo ntibananirwa kwibanda ku bikorwa bibateza imbere bo ubwabo batiriwe barazwa inshinga n' ibibazo bya sosiete muri rusange, ntukibwire ko babihemberwa cg c ngo babikuremo izindi nyungu, oya rwose, ni umutima mwiza bifitiye kd ntibinasaba kuwuvukana kuko iyo biza kuba kuwuvukana, Rutaganira aba ari uwundi wundi, iyo ngabire bagabiwe na Rurema, nawe nkwifurije kuyigira kd ikakuranga aho uri hose.
1271 MUSERUKA JEAN BAPTISTE,AKARERE KA GICUMBI,I BYUMBA
Mon, 03/Apr/2017, at 1.37 pm
MUSEKEWEYA URI AGASUSURUKO TWISANZURAHO TUGASARURA ISIMBI,UWAGUSESEYEMO ARASUSURUKA AGASIMBAGIRA UMUTIMA UKAGUBWA NEZA,INAMA NTAGERERANYWA UTANGA ZIMAZE KUBAKA BENSHI.NDAHAMYA NTASHIDIKANYA KO NA ZANINKA ATAZABURA GUHINDUKA.KOMEZA IBIGWI NATWE TUZAKUBERA BAMBASADERI AHO DUTUYE HOSE.ABATUGEZAHO IBIGANIRO BYA MUSEKEWEYA.IMANA IBAKOMEZE KANDI TUBATEZE YOMBI COURAGE! COURAGE!.IMANA IBARINDE
1272 Jean baptiste Mbonigaba, south
Mon, 03/Apr/2017, at 10.17 am
Burya amabara meza ni meshi, ark nubwo ari meshi, buri wese agira irimubera kurusha ayandi kd yaba aryambaye akumva rimuteye ishema, aho ari hose akumva afite akanyamuneza kd bikagaragarira buri wese, nanjye mu mabara meshi nabonye, namaze guhitamo irimbereye kurusha ayandi, nahisemo kwambara Musekeweya rwanda mu mutima wanjye, ark byagezeho bisakara n'inyuma, nawe rero nujya guhitamo, uzashishoze neza, ibara ryiza kd ryuje icyerekezo ni Musekeweya, yuje inama n'impanuro, ni umwambaro uzira icyasha kd uhorana umucyo, nawe niba umuzi, haranira kutazamwibagirwa bibaho.
1273 Mukanyandwi francoise, Musambira, Kamonyi
Mon, 03/Apr/2017, at 9.33 am
Nyuma yo kumbera umubyeyi usimbura uwo nari maze kubura, mukaba umujyanama wanjye usimbura mama, agahinda ishavu n'irungu byinshi byinshi nibyo byari bimaze kunshengura umutima, numvaga ntazongera kugira ibyishimo muri njye "Namwe murabizi ngo akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu", ntuye I Kamonyi muri Musambira, nabuze umubyeyi ku maherere, mbura inama nyinshi yangiraga, shengurwa nuko yitabye Rugira tutari kumwe, agahinda kikubye kabiri numva nanze ubuzima, kwishima bahagarariye aho, numva ntakizongera kumpuza n'abandi kuko uwo nari nishinjikirije nari maze kumubura, nyuma yabwo, naje kumenya undi Mujyanama, Umuyobozi w'umutima wanjye iteka, uha icyerekezo ibirenge byanjye, agahumura amaso y'umutima wanjye, maze maze ibyo nabuze kubera kubura Mama, akabimpera ubuntu buzira ikiguzi, nyuma yo Kumenya Musekeweya, nongeye kumenya agaciro k ' ubuzima, menya ko nkwiye kongera kugira ibyishimo no kubona umujyanama ukwiye, Ubu nabonye Maman wa kabiri, mbona uwongera kumara impumu n'agahinda, kd nizera ko utazantererana ukandekura nkigunga bwa kabiri, nabamenye bitari kera ark mwamaze kubaka ubuzima bwanjye bikomeye, nifuzaga kubabona amaso ku maso ngo mbashimire iyo neza, ark birashoboka ko umunsi umwe bizakunda, ark nubwo bitakunda, nkeka ko iri shimwe aha ndinyujije naho rizatinda rikabageraho, Inama zanyu nziza kd zubaka, nizo zatumye nongera kuba umuntu kd wishimye, Ni amahirwe nagize kubamenya ark nkabasaba kutazantererana kuko nababara bwa kabiri, ibyo nabamenyeyeho nanjye nzaharanira kubigeza ku bandi kuko niwo musanzu mbemereye kd ukaba n'umwenda mbagiyemo, nimbatenguha muzanyibutse ko nateshutse ku nshingano, nimukomeze kwigisha abumva kd bakemera guhinduka., MUSEKEWEYA TUBE HAFI KUKO TURAGUKENEYE CYANE.
1274 Hashakimana philemon, akarere ka Nyaruguru
Sat, 01/Apr/2017, at 10.34 pm
Ababyeyi nimwe dukesha byinshi byiza kd bitwubaka, nimwe rufunguzo rw'ubuzima bwacu kd mufite kutugira beza cg c babi, ubuzima bwacu buba buri mu biganza byacu, ese iyo muduhaye umurage mubi, aho muba mwibwira ko twe tuzaraga iki abo tuzibaruka, niba uri nk'umubyeyi Zaninka, ibikorwa byawe bikaba byuje urwango, inzika n'inabi, aho mubona muba mutaduhemukira, nimuduhe icyerekezo kidukwiye ndabibasabye, nimudufashe guca akabando k'iminsi kd natwe tubemerere ko tutazakabika kure ahubwo tuzakitwaza mu ubuzima bwacu bwose kuko kukabika katora ingese, Tubatezeho byinshi kd byiza, twizeye ko tuzajya tubashimira kd tukanabasabira imigisha kuri Nyagasani bitewe n'umurage mwadusigiye.
1275 Bizimana Janvier, Nyanza
Sat, 01/Apr/2017, at 10.16 pm
Manyo,hari ubwo ibibazo bizakubana byishi,ugasaba imbabazi ntuzihabwe,ukinginga bitagishobotse kd wari wabonye umugabo ukwiye,nyamara abagabo nka kibanga ni bake kd kubabona biragoye,Rutagani dore akazi karacyari kose,uracyafite uruhare runini mu guhindura umukecuru wawe Zaninka kuko nawe agomba kuba uwo societe yishimiye kd uyifitiye akamaro,ibitekerezo byawe kd bihoraho birakenewe kd ukazagaragaza umusaruro wagezeho,ni inshingano ziyongera kuzo wari usanganwe kd uzihangane uzikore kuko kubaka amahoro ni ukuvunika,ba intwari kd ugendane ubutwari.
1276 Uhirwa bienvenue, akarere ka Ruhango, umurenge wa
Sat, 01/Apr/2017, at 1.37 pm
Nuramuka wumvise amahoro agukomangira, uzakingurane ibakwe n'umwete kd mu ubushake kuko hari igihe nawe wazakenera kuyirukaho ark akagusiga, byaba bibabaje kd biteye n'agahinda kuzisanga uri kwicuza ubuzima bwawe bwose, ese niba Rutaganira yarihannye, Gasore nawe bikaba uko, Gakwaya nawe akunga muryabo, ubwo wowe wasigara koko usigaranye iki?, Reka tugerageze kumva impamvu umuntu nka Rutaganira yahinduka ark twe tukanangira imitima, Musekeweya nikomeze kuduhuza na bose kd dukurikize inama itanga buri gihe.
1277 MUSERUKA JEAN BATISTE,AKARERE KA GICUMBI, I BYUMBA
Sat, 01/Apr/2017, at 8.21 am
Akenshi hari ubwo umuntu kurara adasinziriye, guhangayika, guhorana ibibazo bidashira, kugira inabi idafite ishingiro n'ibindi byishi bibi ariwe ubyitera, niba udahuza n'abandi ngo mwunge ubumwe, ukumva ko wibashije, ubwo urumva uzigeza he, Niba utekereza nka ZANINKA kd ugakora nkawe urabage wifashe kd nanjye ntuzanKentere kuko ntacyo nagufasha, niba inzira wahisemo ikunyuze, komeza urugendo arik njye ndahamya neza kd ntashidikanya ko wayobye.kandi ko imikorere mibi no kutabana n'abandi ntaho byageza umuntu.MUSERUKA JEAN BAPTISTE AKARERE KA GICUMBI,I BYUMBA.
1278 MUSERUKA JEAN BAPTISTE,AKARERE KA GICUMBI, I BYUMB
Sat, 01/Apr/2017, at 8.13 am
MUSEKEWEYA KOMEZA UMUREGO TUMAZE KUVUMBURA KO URI UMUTOZA MWIZA KANDI UKABA NUMWARIMU WINDASHYIKIRWA.KUBERA AMASOMO NTAGERERANYWA UTANGA BENSHI MUBANYESHURI BAWE BAMAZE GUSOBANUKIRWA NDETSE BAKOMEJE NO KUGUKURIKIRA KUGIRANGO BASOBANUKIRWE K'URUSHAHO.SHEMA KO UKOMANZE MURI BOUTIQUE UGAHITA WUMVA TEPHONE UTEKERAZA KO ARINDE UGUHAMAGAYE? TWESE DUFITE AMATSIKO REKA NIRINDE KUMUFORA NTARAMUSOBANUKIRWA,ARIKO REKA NONGERE NKUBAZE NUSANGA ARI UMUGORE WAWE UZABYIFATAMO UTE? NANGE NTEGEREJE AMAHEREZO ARIKO NGUSABYE KUBA UMUGABO NYAMUGABO. NI MUSERUKA JEAN BAPTISTE AKARERE KA GICUMBI, I BYUMBA HO MU NTARA Y'AMAJYARUGURU.
1279 Niyigaba nazaire
Sat, 01/Apr/2017, at 7.18 am
Kibanga we, erega ngo uwarose nabi burinda bucya, hari ubwo urushako rukubera rubi, umugore cg c Umugabo akakubera ibara, ark nyine kwihangana nibyo dusabwa buri munsi, umusilimu wawe Manyobwa ni Nyamugendana n'ibigezweho, iby'umuco ntuzabimubaze, gusa ntuzihebe kuko si wowe wenyine, hanze aha bireze kd societe igomba kugira abantu nkabo, gusa iyaba byashobokaga ngo ukuze amenye ko akuze kd akure no mu bikorwa, akore ibinyuze abandi hamwe n'urungano rwe, aha mu majyepho dutuye intero izahora ari imwe turata Musekeweya kuko inama n'impanuro itugezaho nizo zituma twubaka imitima inogeye abandi.
1280 Ernest Ndizihiwe, Muhanga
Fri, 31/Mar/2017, at 11.03 pm
Ubanye n'abandi amahoro, ugaharanira icyiza, ukarwanya ikibi kd ukunga ubumwe na bose, nguwo umusanzu wawe utegerejweho hano ku isi usabwa gutanga kd bigukundiye washyira mu bikorwa, igihe cyose Nyagasani akigutije ubuzima, Erega twese kwitwa ba Muzatsinda byatubera, ahubwo nibaza igituma tubinanirwa, nimucyo duharanire kuba abubatsi b'amahoro iteka, twunge ubumwe na bose, kd twumve ko urukundo ruruta byose, Rwanda nziza, wahawe impano igukwiye Musekeweya, uzakomeze kuyiratira abataragize ayo mahirwe yo kuyibona.
1281 MUSERUKA JEAN BATPISTE,AKARERE KA GICUMBI,I BYUMBA
Fri, 31/Mar/2017, at 8.26 am
MUSEKEWEYA KOMEZA URAMBE,WABAYE URUKARABIRO ABAFITE IMYANDA BAKARABABO BAGASANEZA,NKOMEJE KUKUVUGA KUKO WABAYE UMUGANGA WAVUYE IMITIMA YA BENSHI KANDI UKABA UGIKOMEJE UWO MUREGO.BANYAMAKURU MUTUGEZAHO IBIGANIRO BYA MUSEKEYA MBIFURIJE UMUGISHA W'IMANA NO GUKOMEZWA NAYO.NI MURAMBE KANDI MUKOMEZE UMUREGO NATWE TUBATEZE YOMBI KANDI TUNABAFASHA KWIGISHA AHO DUTUYE.NONGEYE KUBWIRA MANYOBWA NTI IHANGANE WITESHA UMUTWE KIBANGA GERAGEZA KWITWARA NKABABYEYI KANDI WUMVIRE UMUGABO WAWE KURENZA UKO WAKUMVIRA ABANDI BAGUSHUKA,MANYOBWA KUBAKA SI UKUGENDA N'IBIGEZWEHO BITARI MU ITERAMBERE RY'URUGO,UMVIRA UMUGABO WAWE IGIHE UGEZEMO SICYO KWITOBOZA AMAZURU KUKO USHOBORA GUKURIKIZAHO IZINDI NGESO ZANAGUSENYERA UTITONZE. NI MUSERUKA JEAN BATPISTE GICUMBI,I BYUMBA.
1282 Mfitumukiza jerome, akarere ka Musanze
Thu, 30/Mar/2017, at 9.46 am
Yego ubukwe ni bwiza, uwabukoze bumusigira urwibutso ruhoraho mu ubuzima bwawe bwose, yewe ndetse wibuka ko wigeze no kuba wagira ibyishimo birenze kabone nubwo mu bihe waba urimo byaba byarahindutse, ark c igihe ubukwe budashobotse dukwiye kubigira ikibazo tukumva ko byacitse yewe ndetse umuntu akaba yahindura umugambi wo kubana n'uwo yikundiye?, ubundi c gukora ubukwe byaba aribyo bigaragaza umuntu uzagira urugo rwiza mu ubuzima bwe bwose?, Josia niba uri kunyumva nagirango nkugire inama mwana wa mama, nibyo koko ibibazo bibaho ark ntibikemurwa n'ibindi, wikumva ko igikwiye ari ugukora ubukwe kuruta ibindi ngo maze ushake no kugurisha isambu ngo bukunde bube, ese nuyigurisha ejo ugashwana na Gafarasi dore ko nawe mbona adashobotse, uzirukira he muvandimwe?, Ko iyo sambu yagakwiye kuzakurengera ikindi gihe kuki wumva ko igihe cyayo ari iki?, yego da, ngo ukena ufite itungo rikakugoboka, ark njye ndahamya ko udakennye mu ubushobozi ahubwo ukennye mu umutwe, ndavuga mu bitekerezo, icyo ukwiye kubanza gukora ni ugutuza muri wowe, ukiyakira hanyuma ukareba igikwiye kurusha ibindi, gusa njye ndahamya neza kd ntashidikanya ko uzasanga ubukwe butari ku mwanya wa mbere, uzagishe inama abakuze bazaguhanura.
1283 Ntirenganya Denis, akarere ka Nyabihu
Thu, 30/Mar/2017, at 8.07 am
Kuba ukuze ntubimenye, ugakora ibitajyanye wibwira ko ari ibigezweho kd bitajyanye n'ikigero ugezemo, akenshi bigeraho bikakugaruka kd ukageraho ukicuza, ese Manyo harya ngo kwitwa umukecuru bigutera isoni?, none c ko mbona abandi bakuze nkawe iyo tububashye tukabita abakecuru bibashimisha wowe wumva byagutwara iki kd bibaye mu gihe cyabo, harya ngo ushaje asigaho!!, ahubwo wowe ndabona uzasiga ishyano, umbabarire muvandimwe singututse ark mbona byari bikwiye ko wubaha ikigero ugezemo kd kikagutera ishema, haranira gusigira abazakumenya umurage mwiza kd bazagutangeho urugero rw'ibyiza bakungukiyeho, erega natwe i Nyabihu ntitwabura icyo tugukuraho, gusa byose bizaterwa n'ugushaka kwawe
1284 Nsanzimana valens, eastern province, Kirehe
Wed, 29/Mar/2017, at 10.33 pm
Burya Umuyobozi mwiza ni indorerwamo y'abo ayobora, iyo uri umuyobozi ukubahiriza inshingano wahawe, ugakora ku nyungu z'abakugiriye icyizere, ngako agaciro gakwiye gusubizwa uyoborwa kd nawe agahora abigushimira iteka, Dukwiye kugira byinshi twigira kuri Muhorakeye nkatwe abakibyiruka kuko nitwe bayobozi b'ejo hazaza, burya iyo uyoborwa aguhisemo mu bandi nuko aba akubonamo ubushobozi n'igisubizo mu gukemura ibibazo by'ingutu kd bitandukanye, ibyemezo abayobozi mufata mwagakwiye kubanza kubyumvikanaho n'abo bireba kugirango hirindwe ubwiru hamwe n'ibindi bibazo byavuka nyuma, Umuyobozi wa Mugereko Muhorakeye ni icyitegererezo n'icyerekezo ku bifuza kumenya imyitwarire ikwiye umuyobozi nyawe, nimucyo rero bavandimwe duhe agaciro abakaduhaye tubakorera ibyo badushyiriyeho kd Muhorakeye natubere inzira inoze mu kugera ku ntego zacu.
1285 Mbonyuwontuma donatien, akarere ka Gakenke
Wed, 29/Mar/2017, at 9.33 pm
Burya mu ubuzima ibyago kd bikaba igihombo gikomeye ni ukutamenya ukuri, ni uguhora mu ubuyobe ark bitewe no kwirengagiza uko kuri cg c ikiri igikwiye, hirya no hino iwacu ba Gafarasi turabafite, abazinzitiranya ukuri kd bakuzi ahubwo bashaka gukuza urwango turahorana, ark c dukora iki kugirango tubashe kubahindura?, ese aho Neli yaba hari icyo atwigisha mu gufasha guhuza impande zishyamiranye kwiyunga?, nimucyo twisunge mwalimu w'inararibonye Musekeweya, kugirango turahure byinshi maze natwe tubishyire abadutezeho ubufasha butandukanye, yego bizatugora kugirango batwumve, ark umubibyi w'amahoro ntacika intege, ahorana umurava n'ishyaka mu gukemura ibibazo kd buhoro Buhoro tuzatsinda Umwalimu twisunze ni umwe, ahubwo nimucyo tumuhe icyicaro gihoraho kd gikwiye mu ubuzima bwacu bwa buri munsi.
1286 TUGUME Didas
Wed, 29/Mar/2017, at 9.28 pm
Mwiriweneza nshuti twigiraho byinshi mbanjekubasuhuza mwiriwe? rekangire icyo nibwirira Shema! Shema,reka kubeshya kuko sibyiza egera Batamuriza umusabe imbabazi kuko waramuhemukiye. ikindi kandi tukuziho kuvugisha ukuri Batamuriza numusaba imbabazi azakubabarira. sinasoza ntabwiye Manyobwa ngo kwitoboza izuru siko kubamuto, Manyo menyako ukuze uvemuribyo . Yari TUGUME Didas mukarere ka Kayonza
1287 MUSERUKA JEAN BAPISTE,AKARERE KA GICUMBI, I BYUMBA
Wed, 29/Mar/2017, at 4.58 pm
HABONETSE AMAZI UMUNTU YOGAMO AGASHIRA UMWANDA,ARI NAYO NDORERWAMO UMUNTU YIREBERAMO AKAMENYA UKO ASA,NDAVUGA MUSEKEWEYA YASUSURUKIJE BENSHI K'UBURYO BUTANGAJE,IBIGANIRO BYA MUSEKEWEYA NIBYO NDORERWAMO BIKABA N'AMAZI.KUGEZA UBU BENSHI BAMAZE GUCYA KUBURYO BUTANGAJE.NGEWE NSHIMIYE BYIMANAZEYO ABATUGEZAHO IBIGANIRO BYA MUSEKEWEYA,IMANA IBAKOMEZE KANDI IRUSHEHO KUBAHA IBITEKEREZO BYIZA BYO KUNGA ABANTU NO KUBAHA UMUCO UDASANZWE.NGAHO NI MUGIRE IBIHE BYIZA NI MUSERUKA JEAN BAPTISTE AKARERE KA GICUMBI I IBYUMBA.
1288 MUSERUKA JEAN BAPTISTE.AKARERE KA GICUMBI I BYUMBA
Tue, 28/Mar/2017, at 12.48 pm
Burya iyo ufashe umwanzuro kd ukawufata wawutekerejeho, yewe ndetse wanagishije inama inshuti, abavandimwe hamwe n'abandi bantu bose wibonamo, akenshi uwo mwanzuro uba ukwiye, icyo wirinda ni ukwicuza no kugira uti iyo ntagira uku, nguwo umwanzuro uba ukwiye, none rero Chantal, dore wiyemeje kuva kwa KAREMANZIRA, ngirango ni uko wari wamaze kubyumvikanaho n'umugabo wawe kd ndetse mwagishije n'inama, igikwiye nyine ni icyo cyakozwe, wirinde kuzongera kuba wakumva ko wafashe umwanzuro udakwiye ngo wumve ko wanasubirayo kd waramaze guhitamo, shyira imbaraga mu ubucuruzi bwawe kd wumve ko aribwo buzakuzamura, gushyira hamwe, mugahuza imbaraga, nimube aribyo mwubakiraho urugo rwanyu kd twizeye ko ruzongera kuba icyitegererezo nka mbere
1289 Ntirenganya Denis, Nyabihu
Tue, 28/Mar/2017, at 7.16 am
Shema nanjye sinabura icyo nkubwira, ibyo utangiye kunyuramo byose biraterwa n'imyitwarire yawe Ku kibazo cyawe na Batamuriza, ntiwari ukwiye kumubeshya dore ko n'ibyakubayeho nta ruhare wari ubifitemo, ark ubu nkeka ko kugirango azakumve bizakugora cyane, ese Shema ubundi ko mbere wari umunyakuri watangiye guhinduka ute?, Shema nshuti yanjye kd nigiraho byinshi, gerageza kugaruka mu umurongo ukwiye nkuwo wahozemo, wituma njye n'abandi twari twarakwisunze duhindura icyerekezo ngo natwe dusangire inzira yo kubeshya kd twari twaratangiye iy'ukuri, turakwizeye ko uzikosora kd ugusaba Batamuriza imbabazi kuko wamufudikiye
1290 Uhirwa bienvenue, akarere ka Ruhango
Mon, 27/Mar/2017, at 10.47 pm
Burya akenshi impamvu dukora amakosa nuko ibitekerezo bitujemo aribyo duhita dushyira mu ngiro, akenshi imyanzuro yacu ifatwa tutayitekerejeho yewe ndetse ngo bibaye ngombwa tugishe n'inama zitandukanye, Shema ni ukuri kose warahemutse kutabwiza ukuri Batamuriza umugore wawe kd ari umuntu wicisha bugufi kd akumva ibibazo bya muntu uko ashoboye, bizakugora kumwumvisha ukuri kd nawe wumve ko imyitwarire yagaragaje ark byakugendekera, gusa wiyemeze kwikuramo ikinyoma, umugaragarize ukuri nubwo bikomeye ark azageraho akumve, ngiyo inama nakugira kd ugerageze kwigisha bugufi imbere ye kugirango akumve.
1291 MUERUKA JEAN BATPISTE AKARERE KA GICUMBI,I BYUMBA
Mon, 27/Mar/2017, at 4.37 pm
Umunyarwanda niwe wagize ati :"amaso yapfubiye nyirayo, amwereka ingwe", kd na none ngo "aho intozo iki bitewe, akabwana kotana amakenga ", ibi nanjye najyaga mbihanurwa n'abakuru, nanjye rero ibi nifuje kubikubwira wowe FIDUSIYA, USHOBORA Kuba wapfubiwe n'amaso y'umutima akaba ari kukwereka urukundo rudashoboka, ushobora kuba nka wawundi ngo ubuze imfura, ata ibiheko, Shema ni Umugabo w'undi mugore kd babanye neza, ubumwe ni bwose murwabo, uzirikane ko na Josiane yatetse imitwe ark bikarangira imupfubanye, erega ngo nta nkuba ikubita UMUNYABUGINGO!!!, wagakwiye rero kwisubiraho, ugasubiza amerwe mu isaho kd ugusaba imbabazi Shema hakiri kare, tekereza neza urebe icyo gukora kd gikwiye amazi atarakurengana inkombe
1292 MUERUKA JEAN BATPISTE AKARERE KA GICUMBI,I BYUMBA
Mon, 27/Mar/2017, at 4.27 pm
Urushako ni rwiza ark bikaba akarusho iyo ruragijwe Imana, bigatuma nibaza nti ubundi urugo nk'urwa Gafarasi na Batamuriza rushobora gushinga imizi rugakomera?, kuri njye mbona bigoye kuko burya urugo nyarwo mbona ruba rushingiye kuri Mutimawurugo, ark c iyo atabaye Mutimawurugo ugasanga ni biri hanze, ubwo hakurikiraho iki?, Josia simvuze ko uri Birihanze ntunyumve nabi ark ndakemanga imyubakire yawe!!!, Muvandi ni ukuri ukwiye kwerekana ko uri umugore ubereye Nurugo, ukabera icyitegererezo n'icyerekezo abatararushinga kugirango ubabere ishuri kd nabo bige babikunze, dore ukurikiranwa na beshi kd abashyira mu ngiro ibyo ubereka ntibagira umubare, isubireho Nyakubyara.
1293 Niyigaba nazaire
Mon, 27/Mar/2017, at 7.32 am
Shema nyamara iyo uza kurangwa no kuvugisha ukuri, ugasasa inzobe wowe na Batamuriza, ntabwo ibibazo biba byarageze aho ako kageni, Nyabusa erega nta cyiza nk'ukuri, gusa ibi biha isomo abandi baba batekereza gukoresha ikinyoma bibwira ko aribwo bazakemura ibibazo, nta gihe na kimwe ikinyoma kizigera kiganza ukuri, yewe niyo byaba kurashira kukamenyekana, reka duharanire kurangwa n'ukuri, ibikorwa byacu bibe binogeye abantu bose uko bishoboka, ntabwo tuzigera twicuza ko twagize neza ahubwo tuzabigororerwa.
1294 Ndizihiwe Ernest, Muhanga
Sun, 26/Mar/2017, at 9.40 pm
Ubanye n'abandi amahoro, ugaharanira icyiza, ukarwanya ikibi kd ukunga ubumwe na bose, nguwo umusanzu wawe utegerejweho hano ku isi usabwa gutanga kd bigukundiye washyira mu bikorwa, igihe cyose Nyagasani akigutije ubuzima, Erega twese kwitwa ba Muzatsinda byatubera, ahubwo nibaza igituma tubinanirwa, nimucyo duharanire kuba abubatsi b'amahoro iteka, twunge ubumwe na bose, kd twumve ko urukundo ruruta byose, Rwanda nziza, wahawe impano igukwiye Musekeweya, uzakomeze kuyiratira abataragize ayo mahirwe yo kuyibona.
1295 MUERUKA JEAN BATPISTE
Sat, 25/Mar/2017, at 2.10 pm
NTUYE I GICUMBI YA BYUMBA,MUBYUKURI MUSEKEWEYA NIRYO ZINA RYAYO KOKO ABANTU BENSHI BAYISANZEMO,KANDI IBABERA UMUTI WABASHIJE KOMORA NO KUVURA IBIKOERE BY'IMITIMA,NSHUTI DUKUNDA NI MUKOMEREZE AHO KANDI TUBASABIRA ITEKA NGO IMANA IBAHE UMUGISHA MURUSHEHO GUKAZA UMUREGO KUBWO UMURIMO MWIZA MWATANGIYE.COURAGE!COURAGE!COURAGEEEEEEEEEE!
1296 MUERUKA JEAN BATPISTE
Sat, 25/Mar/2017, at 2.02 pm
NDI GICUMBI YA BYUMBA,UMVE KIBANGA MANYOBWA NIYITOBOZA AMAZURU UZIHANGANE CYANE KUKO ABABYEYI BUBU BAMWA NABAMWE NTIBAKIHESHA AGACIRO BIRYO BIGATUMA UMUCO UGENDA UTAKARA,UMVE MANYOBWA URAMENYE SIGAHO KUKO NUTOBOZA AMAZURU UZABA URI GUSEBYA ABABYEYI NKAWE.
1297 Karonkano Nyamagabe Pascal
Tue, 21/Mar/2017, at 1.15 pm
Burya uwaguhaye amahoro Akakwigisha kubana neza n'abandi Akagutoza umuco ukwiye Akakwereka urukundo Akaguharurira inzira izagufasha mu urugendo rwawe rw'ubuzima kugira icyo umwima ni ukutareba kure Umujyanama wanjye mu bihe byose, Akaba umuyobozi w'umutima wanjye, Uyobora ibitekerezo byanjye iteka, Akanyereka icyerekezo cy'ubuzima, Akamfasha gutera intambwe ijya mbere, Uwamfashije kubana n'urungano, Akampa impanuro z'abakuru, Akansangiza k'urukundo rukwiye isi Kumuvuga ntibintera isoni, Kumutaramana bintera ishema, Kumva abamuvuga bikantera ibineza, Kuko iteka bisusurutsa umutima wanjye, Njye niyemeje kukurata iteka, Kukuvuga ibigwi bose bakakumenya, mbwira bose icyo wagejeje ku banyarwanda, Maze abanyamahanga nabo bakwifuze, Rwanda nziza, burya Ngo impano zirutanwa agaciro, Irenze izindi igashimwa iteka, Uwayitanze agahora yibukirwa uwo mutima mwiza, Niyo mpamvu nawe wahawe ihebuje kuruta izindi, Itazigera igutenguha bibaho, Ikagufasha kubaka abanyarwanda buje ubunyarwanda, Barangwa n'indangagaciro y'ubumwe n'urukundo, Urwango barugize kirazira barusimbuza ineza, Maze MUSEKEWEYA ITAHA MU MITIMA YA BOSE, Kuko wamfashije kuyobora intambwe zanjye, Ukamfasha guhitamo no gukora igikwiye, Warampumuye ndushaho kubona kd Mbasha no kuba umuntu ukwiye muri societe nyarwanda, Ngiyo impamvu nanjye nahisemo Kukwima ikibi, ark icyiza cyose nshoboye zakiguhesha ibiganza byombi. ,MUSEKEWEYA RWANDA ni wowe, Wanjyize uwo ndiwe uyu munsi, Gituma nterura igisingizo nkakuvuga ibigwi, Kd nkaterwa ishema nawe, ,Izina ryawe nzaryambara hose, Nzarikwiza hose uko bikwiye, Maze kurangwa n'ubumwe mbigire indangamuntu nitwaza. ngiyo inyiturano KARONKANO PASCAL nkugeneye kd ntuyigaye kuko niyo mbashije kubona mu ubushobozi BWANJYE, icyo nzakwima ni ikibi, icyo nzakurinda ni icyago, icyiza uzamburana ni icyo ntafite KUKO URI ISHEMA RYANJYE, NSHINJAGIRANA NKAGIRA ISHEJA NSHIMA ITEKA. KARONKANO PASCAL W'I NYAMAGABE UMUBIBYI W'AMAHORO ITEKA.
1298 Karonkano Nyamagabe Pascal
Mon, 20/Mar/2017, at 7.58 am
Burya uwaguhaye amahoro, akakwigisha kubana neza n'abandi, Akagutoza umuco ukwiye, Akakwereka urukundo Akaguharurira inzira iza gufasha, mu urugendo rwawe rw'ubuzima, kugira icyo umwima ni ukutareba kure, Umujyanama wanjye mu bihe byose, akaba umuyobozi w'umutima wanjye. uyobora ibitekerezo byanjye iteka, akanyereka icyerekezo cy'ubuzima, akamfasha gutera intambwe ijya mbere, Uwamfashije kubana n'urungano, Akampa impanuro z'abakuru, Akansangiza k'urukundo rukwiye isi, Kumuvuga ntibintera isoni, Kumutaramana bintera ishema, Kumva abamuvuga bikantera ibineza, Kuko iteka bisusurutsa umutima wanjye, njye niyemeje kukurata iteka, Kukuvuga ibigwi bose bakakumenya, mbwira bose icyo wagejeje ku banyarwanda, Maze abanyamahanga nabo bakwifuze. Rwanda nziza, Burya ngo impano zirutanwa agaciro, irenze izindi igashimwa iteka, Uwayitanze agahora yibukirwa uwo mutima mwiza, Niyo mpamvu nawe wahawe ihebuje kuruta izindi, Itazigera igutenguha bibaho, Ikagufasha kubaka abanyarwanda buje ubunyarwanda, Barangwa n'indangagaciro y'ubumwe n'urukundo. Urwango barugize kirazira barusimbuza ineza, Maze MUSEKEWEYA ITAHA MU MITIMA YA BOSE, kuko wamfashije kuyobora intambwe zanjye, ukamfasha guhitamo no gukora igikwiye, warampumuye ndushaho kubona kd mbasha no kuba umuntu ukwiye muri societe nyarwanda, Ngiyo impamvu nanjye nahisemo kukwima ikibi, ark icyiza cyose nshoboye nzakiguhesha ibiganza byombi. ,MUSEKEWEYA RWANDA ni wowe, wanjyize uwo ndiwe uyu munsi, gituma nterura igisingizo nkakuvuga ibigwi, kd nkaterwa ishema nawe, ,Izina ryawe nzaryambara hose, Nzarikwiza hose uko bikwiye, kurangwa n'ubumwe nzabigira indangamuntu nitwaza. ngiyo inyiturano KARONKANO PASCAL nkugeneye kd ntuyigaye kuko niyo mbashije kubona mu ubushobozi BWANJYE, icyo nzakwima ni ikibi, icyo nzakurinda ni icyago, icyiza uzamburana ni icyo ntafite KUKO URI ISHEMA RYANJYE, NSHINJAGIRANA NKAGIRA ISHEJA NSHIMA ITEKA. KARONKANO PASCAL W'I NYAMAGABE UMUBIBYI W'AMAHORO ITEKA.
1299 Ntirenganya Denis, Nyabihu
Sun, 19/Mar/2017, at 8.44 pm
Shema ngirango inama warazigiriwe kd nyinshi z'uko wagakwiye kubwiza ukuri umugore wawe ugukunda cyane Batamuriza wanga kumva, erega ngo urugiye kera ruhinyuza intwari, none c ko ibibazo bigiye kukubera ingume uzabyitwaramo ute?, Bavandimwe nkunda, dore nimugerageze kurangwa n'ukuri uko bikwiye, erega n'ubundi ngo guca mu ziko ntigushye, nimwirinde kwikururira ibibazo kd mwirinde no kubiteza abandi, nimube abanyamahoro kd murangwe n'ubunyangamugayo muri byose.
1300 Uhirwa bienvenue, akarere ka Ruhango
Sun, 19/Mar/2017, at 8.37 am
Burya iyo ubaye umukoresha mubi, nta mukozi ushobora kukunyura, buri wese uramubona, ukamubonamo ikosa, ark ikibabaje cyane si ikosa ahubwo ikibabaje kurenza ibindi byose nuko abakoresha batajya bamenya agaciro k ' umukozi mu ubuzima bwabo, nicyo abamariye, burya umukozi wo mu urugo aba afite ubuzima bwabo akorera mu biganza bye, ashatse yabakorera ikibi cg c akabakorera icyiza, bakoresha ba boss bacu kd dukunda, nimwirinde imikoreshereze nkiya Manyobwa, mufate umukozi nk'umwana wanyu kd mumuhe agaciro akwiye, muzirikane kubyo abakorera kd mujye mumenya ko ari umuntu mu gihe yafuditse mumwumve kd mumubabarire.
1301 Mbonyuwontuma donatien, akarere ka Gakenke
Sat, 18/Mar/2017, at 6.18 am
Nyamara muvandimwe Samson iteshagaciro no gusuzugura abantu runaka kd udafite ishingiro, nkubwije ukuri ko nta nyungu nimwe uzabikuramo ahubwo ni igihombo cyo guhora ubabaza umutima wawe gusa uhiga ikibi ku bandi mu gihe bo batuje bibereye mu bikorwa byabo bibateza imbere, ese ubundi nkubaze :abanyabugo bagutwaye iki gituma waraguye imipaka y'urwango kuri bose?, ese niba warahemukiwe n'umwe, wibwira ko yari yatumwe na bose?, Nyamara ibyo wibwira siko biri, ahubwo icyo uzira ni ukudashishoza no kutamenya gushakira ikibazo aho kiri, ibi byose uramutse ubigenzuye wazasanga ko wibeshye ku banyabugo kd ukiyemeza kubasaba imbabazi, ese witeguye guhindura icyerekezo?, nsubiza maze dukomeze tuganire.
1302 Papa Claude Evangeliste
Thu, 16/Mar/2017, at 6.35 am
Mwaramutse neza bavandimwe' Mbega ingaruka z'ikinyoma Shema yahuye nazo? Nyabuneka tube maso kdi twirinde buriya iyo Shema azakuvugisha ukuri ntaba yahuye n'ibyo yahuye nabo kuko Batamuriza afite umujinya buriya rero ikibabaza n'uko iyo ubeshye umuntu akakuvumbura ntiyongera kukwizera. Ibaze nk'umugore n'umugabo?) tubicikeho. K'uruhande rwa Gafarasi na Josiane byo numvise ikibazo atari Gafarasi ahubwo Josiane nawe yari bushake igisubizo naho abamushuka ngo ntiyaba arongowe yishatsemo ubushobozi baramushuka kuko ubufatanye ningombwa. Abakoresha nka Manyobwa bariho ariko ntibikwiriye.Naho kuba abantu kuba umwe yakora amakosa ntakwiye kwitirirwa agace umuntu akomokamo Gafarasi akwiye guhinduka kdi natwe duhinduke kuko Musekeweya iratwigisha ntako itagira. Tube maso tutazagwa mu mitego y'abantu nka Fidusiya kuko azanye intambara mu rugo rw'abandi kdi bari babanye neza. ni Claude i Kanombe.
1303 Mbonyuwontuma Do national, akarere ka Gakenke
Tue, 14/Mar/2017, at 11.42 am
Ark icyo namenye cyo mu gihe kitari kirekire maze numva Musekeweya, nuko uharanira kugera ku mahoro, yirinda kuruha, gucika intege, kugibwa mu matwi, no kumva ko inzira arimo irimo inzitane, hanze aha uzahura na Zaninka, uhure na Gafarasi, hirya y'ejo usangeyo Bahizi, hino naho ntuzabura kugwa kuri Kananga cyangwa se na ba bandi bose muturanye ubona ko bazakugwisha, ni byiza ko buri wese yakomera ku nzira yatangiye igihe abona itazitanye kd tukamenyana ko iyo urugamba rukomeye ruba rugiye kurangira, terwa ishema ryo kubaka amahoro iwanyu, uzitwe Muzatsinda kugirango uhore utsinda ikibi kd ubere icyerekezo gikwiye buri wese ukubonye.
1304 Karonkano Nyamagabe Pascal
Tue, 14/Mar/2017, at 11.18 am
Burya uwaguhaye amahoro'akakwigisha kubana neza n'abandi,akagutoza umuco,akakwereka urukundo,akaguharurira inzira izagufasha mu urugendo rwawe rw'ubuzima,kugira icyo umwima ni ukutareba kure,kuko wamfashije kuyobora intambwe zanjye ukamfasha guhitamo no gukora igikwiye,warampumuye ndushaho kubona kd mbasha no kuba umuntu ukwiye muri societe nyarwanda,niyo mpamvu nanjye nahisemo kukwima ikibi ark icyiza cyose nshoboye nzakiguhesha ibiganza byombi,MUSEKEWEYA ni wowe wanjyize uwo ndiwe uyu munsi,nicyo gituma nterura igisingizo nkakuvuga ibigwi kd nkaterwa ishema nawe,izina ryawe nzaryambara hose kd nzagerageza kurikwirakwiza hose kd kurangwa n'ubumwe nzabigira indangamuntu nitwaza,ngiyo inyiturano KARONKANO PASCAL nkugeneye kd ntuyigaye kuko niyo mbashije kubona mu ubushobozi bwanjye.
1305 Mbonigaba jean baptiste,akarere ka kamonyi
Tue, 14/Mar/2017, at 7.43 am
Nyamara ngo ururimi rwiza ni mugenzi w'Imana,amagambo tuvuga niyo aduhuza n'abantu cg akadutandukanya,kwiteranya kwa muntu bishobora kumugeza habi hashoboka,kwikora ugasuzugura abantu bose numva nta nyungu ziba zirimo,niba uri ikiremwa muntu kd ukumva ko ukwiye kubahwa kuki wowe utakubaha mugenzi wawe?,ba Gafarasi n'abandi bose mugifata abantu nk'utunyamaswa mukwiye kumva no kumvishwa agaciro k'ikiremwamuntu,umuntu ni nk'undi kd akwiye agaciro no kubahwa.
1306 Bizimana Janvier, Nyanza
Mon, 13/Mar/2017, at 8.51 pm
Urushako ni rwiza ark bikaba akarusho iyo ruragijwe Imana, bigatuma nibaza nti ubundi urugo nk'urwa Gafarasi na Batamuriza rushobora gushinga imizi rugakomera?, kuri njye mbona bigoye kuko burya urugo nyarwo mbona ruba rushingiye kuri Mutimawurugo, ark c iyo atabaye Mutimawurugo ugasanga ni biri hanze, ubwo hakurikiraho iki?, Josia simvuze ko uri Birihanze ntunyumve nabi ark ndakemanga imyubakire yawe!!!, Muvandi ni ukuri ukwiye kwerekana ko uri umugore ubereye urugo, ukabera icyitegererezo n'icyerekezo abatararushinga kugirango ubabere ishuri kd nabo bige babikunze, dore ukurikiranwa na beshi kd abashyira mu ngiro ibyo ubereka ntibagira umubare, isubireho Nyakubyara.
1307 Nyandwi kelly,Akarere ka Ruhango.
Mon, 13/Mar/2017, at 8.26 am
Ni ukuri mbabwiye ko nsigaye mbabazwa no kubo a umuntu ukurura amakimbirane kid Adafite ishingiro numva bindiye mu umutwe ,bituma nibaza icyo Musekeweya yaziye n,icyo abantu bayikuyemo bikanyobera Si Gafarasi gusa ugaragarwaho no gukurura urwango kuko NatWest who dutuye ibi bibazo biragaragara,kwishyiramo ko a face run aka k,abantu nta Cyiza cyakavaho biri he shi haba must Ruhango who ntuye ndetse naho ngenda mbona,Must umuryango nyarwanda ibibazo Ni byishi kd bidafite ishingiro,Igikomeye nuko haba hair n'abatifuza ko byakemuka bakumva bakwigumira murine ubwo buzima,ark c ikibazo nibaza:wowe wamenye musekeweya mere yanjye,Ni uwuhe musanzu utanga murine sosiete nyarwanda kugirango ibibazo nk'ibi birangire?,Nsangiza ubumenyi kugirango nanjye ngira who mpera nubaka umuryango nyarwanda urangwa n'ubuvandimwe,Murakoze kunyumva.
1308 Ndizihiwe Ernest, akarere ka Muhanga, Nyamabuye
Sun, 12/Mar/2017, at 9.22 pm
Nyamara Shema ngo umutego wanga ikinyoma ushibuka nyirawo akiraho, nushake uvugishe ukuri kuko nubwo kuryana kurafasha kd uwo ubwira yari kukumva, ark c ko umaze kumubeshya namenya ukuri uzireguza iki?, aho ntubona ko wishyize mu urwobo utazabasha kwikuramo?, niba uri Shema koko, ukomeze guharanira ishema ryawe rirangwa n'ukuri, none c Josia kwikingirana mu nzu, ukarira amaso akarinda iyo aba indubaruba aho wibwira ko ibyo aribyo bizatanga ibisubizo?, Nyamara nureka kurira ukemera kwicara hamwe na Gafarasi mugashaka umuti w'i kibazo nta kabuza umwanzuro ukwiye waboneka, erega nyabusa ngo nta gahora gahanze!, nyabuneka Gafarasi ntugafate umuntu umwe ngo umugire uhagarariye agace k ' abantu runaka kd byongeye mu bibi, erega abantu si bamwe, ese ko wishyizemo ko abanyabugo ari babi, aho waba warakoze ubushakashatsi, uzabudusangize kugirango natwe tumenye ububi bwabo, gusa muvandimwe ndizera ko ibyo uvuga wibeshya kd utazatinda kubibona, gira amahoro n'amahirwe kd ugerageze kuba indebakure
1309 Nshimiyumuremyi grace, akarere ka Huye, umurenge w
Sun, 12/Mar/2017, at 9.59 am
Guhomba biri kwishi, abenshi bajya bibwira ko umuntu agomba ari uko abuze icyo yari afitiye ubushobozi bwo kuba yagitunga mu ntoki cg c mu ubundi buryo, ark c guhomba mu umutwe ni gute, niba inama zitangwa muri Musekeweya utaziha agaciro, ngo wige ubuzima kd umenye uburyo bukwiye gutwarwa, kubana neza n'abandi, gushaka amahoro no kuyatanga, gukemura amakimbirane no kunga abashwanye, gushakisha ibihuza abantu n'ibyabateza imbere, hamwe n'izindi nama nyinshi dukuramo, aho wagirango iki cyo si igihombo, Musekeweya yafashije beshi mu banyarwanda bari bafitanye ibibazo, ibahuza mu buryo bwishi butandukanye, imyaka 14 ihise ibyubatswe ni byishi kd bizahora bifitiye akamaro buri wese wumvise ikinamico Musekeweya, umusanzu mwatanze mu banyarwanda muzawushimirwa iteka haba iwacu i Kigoma no mu Rwanda muri rusange, nimukomeze kutuba hafi kugirango ibyo mwubatse bidasenyuka tugasubira inyuma.
1310 Bamporiki noel, akarere ka Nyamasheke
Sun, 12/Mar/2017, at 5.51 am
Sinzi niba ari umuco w'abanyarwanda gusa cg c biri ku isi hose, ark nsanga kubeshya ari gakondo y'abanyarwanda kurusha abandi, gusa tubikora tutabanje kureba ingaruka mbi zabyo n'inziza ngo maze turebe icyagakwiye gukorwa hagati yo kubeshya no kuvugisha ukuri, ark se nawe uzi ko hari nubwo tubeshya ibintu bigaragara kd bizadukoraho!!!!, ni gute watinyuka ukavuga ko wari ufunzwe uri gukorwaho iperereza kd aho wari uri wari uri kumwe n'abantu?, ese Shema umunsi Fidusiya yabyigambye ko yakuraranye iwe mu rugo bikagera kuri Batamuriza aho hazacura iki?, uzabage wifashe kuko njye sinzagufasha kuko sinshyigikira ikinyoma bibaho.
1311 Ntirenganya Denis, Nyabihu
Sat, 11/Mar/2017, at 9.59 pm
Burya iyo ushakiye igisubizo aho kitari, ubitewe n'agahinda cg c akababaro, akenshi wibwira ko umwanzuro ufashe ariwo kd muby'ukuri wibeshye, ese Josia ko ushaka kurushinga byongeye kd ukaba ubikwiye kd n'ubushake buhari, ark c niba utariyumvamo ko ibibazo bibaho, aho nuramuka urugezemo bwo, ubwumvikane buzava he igihe utariyumvamo ko ibibazo bibaho?, mwana wa Mama wagakwiye kwemera kugirwa inama ark cyane cyane kuyigisha kuko icyo ukeneye ni ugufashwa mu myumvire kuko bigaragara ko utaramenya ubuzima, reka kwikingirana no gufata imyanzuro idakwiye ikindi kd wumve ko kubaka urugo rugakomera bidasaba kuba warakoze ubukwe gusa, bwaba bwiza cg c bubi ntaho bihurira no kugubwa neza no mu urugo, uzabaze n'abandi bazaguha impanuro.
1312 Nsanzimana valens, eastern province, Kirehe
Sat, 11/Mar/2017, at 2.38 pm
Ni koko ngo Uvomera intashima ahora ku umugozi, ark c ubundi kuki intashima zibaho?, niko Gafara aho uzamenya ko abantu bose ari bamwe ryari?, cg ni bimwe byo kubwira intumva bimera nk'uvunira ibiti mu matwi?, inama zose ugirwa pe ni nko kuvomera mu urutete?, ese ubwo ko ari ibikumenetseho ari ukukugwaho haca iki ra?, ese ujya wibaza ahubwo ari wowe bibaho wakorerwa iki?, nta gisubizo ngusabye ark wagakwiye kubaha buri wese, ugakora ikinyura uwariwe wese kd ubigirana umutima ukunze, niwubaha ubuzima bwa buri wese, nta kabuza nawe uzabigiriramo umugisha.
1313 Niyomuhoza alfred,akarere ka nyanza
Sat, 11/Mar/2017, at 8.23 am
Hari ubwo umuntu uba yari uwo kwizerwa,ashobora kwiyicira icyizere yagirirwaga,aityo agahinduka umunyakinyoma,umuhemu n'andi meshi atandukanye,erega umuntu yiyicira izina mu utuntu duto,kd disi abona ko byoroshye,Fidusi warahemutse kd nawe uzabyicuza,utumwe Shema yiga kubeshya kd atarabitojwe,ubwo buhemu wize agahe gato wagakwiye kubwihana bigishoboka kuko wari utubereye intangarugero mu ubo twigiraho byishi mu ubuzima,isubireho mubyeyi mwiza.
1314 Uhirwa bienvenue, akarere ka Ruhango, umurenge wa
Fri, 10/Mar/2017, at 9.34 pm
Ibishuko biri hanze aha ni byishi, iyo tudashishoje kd ngo turebe kure nta kabuza tubigwamo, urugamba twatangiye rukaba rugarukiye aho, imishinga yacu twateganyaga ikazamo ibishirira, inkongi n'imvura nyinshi, abakobwa biteguye kugusha abasore beshi bariho kd ntitwirengagize ko n'abagore bariho, abagabo nabo ni uko, nudahura na Fidusiya ntuzabura guhura n'undi wese wakuyobya akaguta mu umutego mutindi, gusa urugamba kurutsinda bisaba imbaraga zikomeye, ababasha kwitwara nka Shema ni bake, ark c kuki bitunanira?, kuki tutabasha guha agaciro ubuzima bwacu Nyagasani yaguhaye ngo maze dukomeze kumwubahisha?, Imyitwarire ya Shema niduhindure kd idufashe kugendera mu umurongo ukwiye kd utwubahisha aho tunyuze hose, ni Uhirwa bienvenue wo mu karere ka Ruhango
1315 Roselyne Gakenke
Fri, 10/Mar/2017, at 7.05 pm
Ibyemezo bihubutse,imyanzuro idakwiye,ibitekerezo bidafashe akeshi bitugwisha mu bibazo bikomeye kd twibwira ko aribwo twari dukemuye ibibazo,nubwo akeshi umuntu agwirwa n'ibigeragezo,gufata umwanzuro atagishije inama bikaza imbere,biba bikwiye ko tubanza kwitonda hanyuma tugafata umwanzuro,Shema njye ndabona umwanzuro utari ukwiye kuba uriya wafashe kd ndakeka ko aribwo ibibazo bigiye kwiyongera,Batamuriza uri kumuhemukira kd nawe utisize,ukwiye kurangwa n'ukuri nkuko umugore wawe kd ukamwereka urukundo,ineza no kwicisha bugufi,ni iyo nama numva nakugira kd ugire kureba kure.
1316 Papa Claude Evangeliste
Fri, 10/Mar/2017, at 6.34 am
Mwaramukanye amahoro bavandimwe! Mu byukuri twanezerewe bikomeye na none! Ariko ikibazo cyampereye ihurizo n'ukuntu umugabo nka Shema bamufashe bugwate kdi nta mahane yateye yari yabye nk'intama. Ikindi yakoze amakosa yo kubeshya umugore byongeye amubeshya k'umunsi w'abagore iyo amubwiza ukuri nubwo yari afite umujinya yari butange imbabazi wenda akanabikorera ko ari umunsi wabo? hahahahaa Mukomereze aho naho JOSIANE afite impamvu rwose tugomba gukora ibintu byejejwe kuko ntibabipanze mbere ahubwo GAFARASI yamubenze kuko uko mbona niyo JoSIANE yabyemera GAFARASI yahita abivamo kuko ntabwo ari serious. Yego ubukwe ni ngombwa mugihe nta bushobozi kuko ubukwe n'abantu kdi ntiwamenyesha fiance wawe ko bupfuye habura amasaha make kuko ubukwe ni Procedures..... YAMUBENZE IZUBA RIVA ARIKO YAMUHEMUKIYE.
1317 Mfitumukiza jerome,akarere ka MUsanze
Thu, 09/Mar/2017, at 11.51 am
Shema ndifuza kukumenyesha ko nta cyiza cy'ikinyoma kuko niba ubizi neza ngo ntigihabwa icyicaro kabiri,BATAMURIZA si umuntu wo kubeshya kuko acisha make kd akumva vuba,ese ubwo natahura ko wamubeshye urumva hazacura iki?,ese nkubu FIDUSIYA yikoze akaza kwaka imbabazi batamuriza avuga ko yamuhemukiye akamuraranira umugabo urumva hakurikiraho iki kd warabimuhishe?,ni ukuri ukwiye gufata iya mbere ukavugisha ukuri kugirango ikinyoma kitazaba intandaro yo gusenyuka k'urukundo rwanyu,icara hamwe utuze maze ufate umwanzuro ukwiye kd uzakomeza kubabanisha mu mahoro wowe n'uwo mwambikanye iy'ubudatana,gira amahoro no gutuza,Fidusi niba rero nawe utangiye kwinjira mu mateka yuko wahemukiye abantu aho kubagirira neza,urumva ko ishimwe ryawe rihari,uzirikane ku ijambo Shema yakubwiye agira ati"UBAYE UMUNTU WA KABIRI UMPEMUKIYE MU UBUZIMA",Birababaje cyane kd wanditse amateka mabi akomeye mu ubuzima.
1318
Wed, 08/Mar/2017, at 8.14 pm
muraho barimu wadahwema kutwigisha nagirango mbwire shema ko ataribyiza guhisha batamuriza ukuri ,kuko yibuke ko nawuhisha uwo ahishaho namenya ukuri bizakugwa nabi ni cecile kicukiro
1319 Bamporiki noel, akarere ka Nyamasheke
Tue, 07/Mar/2017, at 11.50 am
Akenshi hari ubwo umuntu kurara adasinziriye, guhangayika, guhorana ibibazo bidashira, kugira inabi idafite ishingiro n'ibindi byishi bibi ariwe ubyitera, niba udahuza n'abandi ngo mwunge ubumwe, ukumva ko wibashije, ubwo urumva uzigeza he, Niba utekereza nka ZANINKA kd ugakora nkawe urabage wifashe kd nanjye ntuzanyentere kuko ntacyo nagufasha, niba inzira wahisemo ikunyuze, komeza urugendo ark njye ndahamya neza kd ntashidikanya ko wayobye
1320 Bizimana Janvier, Nyanza
Mon, 06/Mar/2017, at 9.35 pm
Yoooo, nibyo koko ngo inzozi zigira nkana kuko ushobora kurota uwo wiyumvamo kd ikibi nuko urota uvuga kd uwo ubwira muri izo nzozi zawe atari we murikumwe, ark nanone tujye tuzirikana ko ibyo turota ari ibyo tuba twiriwemo, gusa abahura n'ibibazo nk'ibya Shema mujye mwihangana kuko ngo isi yacu yameze amenyo, Samson we ubucuruzi bwo buragenda neza nta kibazo, ark ntibuzabe ubwo kunyunyuza imitsi ya rubanda, niba uri kurangira kuri 200 ark ukaba usubiza kuri 350, aho urumva urashaka inyungu z'umurengera?, nyamara ngo urya inshuti bigashira udahaze, Manyobwa we erega na Maribore yakubera icyuki nkuko ubivuga, ese ukumenyera ifunguro, akakumenyera UMURUTASATE, yewe ndetse akanamenya ko umwambaro wawe wanduye, uwo ataniye he na cher wawe, wowe gerageza gushishoza, ugabanye gufuha maze urebe ko ibyiza bidataha iwawe, gira umugisha mu urugo rwawe kd ugerageze kunga ubumwe na bose, ARK C MUSEKEWEYA NZAKWITURA IKI KUBW'AMASOMO UNGEZAHO KD NTA KIGUZI?
1321 Ndizihiwe Ernest, Muhanga
Mon, 06/Mar/2017, at 3.13 pm
Bazarira bahekenya amenyo, ababwirwa ntibumve, ababurirwa bakica amatwi, mbese ukagirango ntacyo ibyo babwirwa bibamariye, yego isi ntibura ba Nyirantibindeba ark c iherezo rizaba irihe?, Urwanda rwuzuye ba Kanunga, utununga twabaye twishi mu mitima yabo, ba Muginga bari hirya no hino, birirwa mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi, nibyo twirirwamo, Ba Bahizi bahora bahigira kugira nabi, uwazanyereka ku umunsi wo kwesa imihigo uzaba uwa mbere, ese azahabwa irihe shimwe?, ese aho wowe uzaba ubarizwa he?, ibikorwa byawe bizabyigaragariza reka dutegereze ark duhinduka abizerwa
1322 Nyandwi wo mu ruhango
Mon, 06/Mar/2017, at 1.17 pm
Ese Zaninka we wagirango uzigera utuza muri woe?,igihe ukiri nyamwigendaho,ukaba utabasha kwemera gufatanya n'abandi mu kubaka amahoro,bizakugora kd uzasigara wifuza kunga ubumwe nabo ubibure, nushaka wisubireho bigishoboka, wicishe bugufi usabe imbabazi kd wemere ibihano nibiba ngombwa ko ubihabwa, Bahizi we,Ni ukuri wowe ho uranababaje, ko nshimye ko nyoko zaninka we yigereye no muzabukru, ubwo wowe uri kubyiruka urabona icyerekezo cyawe ari ikihe?, nyamara wiciye Ku bavandimwe,inshuti n'imiryango kid uzabakenera,burya mu ubuzima abantu barakenerana,UKo wabaho kosé ntuzabura kubakenera,gusa nibaza Indira uzabinyuzamo nkazibura ,Josiah wowe ibyawe boy birakomeye kd bikwiye gusengerwa,gusa reka twizere ko bitazaba NGO ayo menyo y'abasetsi atazakubona kd ko Nyagasani azabijyamo, komeza kwizera no gusenga .
1323 Uhirwa bienvenue,Ruhango
Mon, 06/Mar/2017, at 10.59 am
Batamuri,erega reka guhangayika umutima kuko uwagukunze ntacyo yabaye ahubwo nuko yahuye n'ikigusha cy'ubuzima,nawe urabizi ko mu ubuzima ibibazo bibaho kd umuntu ashobora guterwa atiteguye,Shema yaguye mu matsa ark igishimishije ntiyigeza arenga ku isezerano mwagiranye igihe mwambikanaga impeta y'ubudatana,aracyakomeye kuri iryo sezerano kd kuritatira ni kirazira mu zindi,humura kd ushyire umutima hamwe kuko mu masaha make araba akugezeho,wirinde kumwakirana umujinya kd umutege amatwi mubyo akubwira,ntukeke ko akubeshya ngo umurakarire kuko ni umugabo wuje ukuri,iyo ingo zose ziza kugira abagabo nka SHEMA ni ukuri twari kugira umuryango uzira ibibazo n'amakimbirane,ni umugabo udashukwa,wirinda guhemuka no guteshuka ku nshingano,nifirije buri mukobwa wese kuzagira amahitamo meza akwiye kd atazigera yicuza bibaho.
1324 Mfitumukiza jerome,akarere ka Musanze
Mon, 06/Mar/2017, at 9.37 am
Burya niwiyumvamo ko utuje muri wowe,ukaba wuje amahoro n'ituze,ukumva ko nta kibazo ufitanye na mugenzi wawe,uzakomeze guharanira kugendera muri uwo murongo kuko ni inzira nziza inoze kd itabonwa na buri wese,abeshi bifuza kuba mu mahoro ark bakayabura,bifuza guhabwa amahoro byibuze y'akanya gato ark bikanga bagashoberwa,ese wowe wayabonye waba ukora iki kugirango na mugenzi wawe amugereho?,ese aho ukora iki kugirango ukomeze kuyasigasira?,ese ibikorwa byawe birangwa n'iki kd bifitiye akahe kamaro imbaga nyamwishi?,ibi ni ibibazo wowe ukurikira ikinamico MUSEKEWEYA uba ukwiye kwibaza kd ukabishakira n'umuti,haranira ko ineza wagiriwe wayigeza ku bandi maze amahoro agere kuri bose,birakwiye ko ugira intego ukoreraho zo kugira abantu uhindura ku uburyo urwanda ruzasigara rutarangwamo abantu nka ZANINKA,BAHIZI n'abandi,dufatanyije twese twabigeraho.
1325 Hashakimana philemon, Nyaruguru
Mon, 06/Mar/2017, at 6.20 am
Nubwo ubuzima bw'iki gihe busigaye bugoye, ntidukwiye kwiyambura umuco ngo dukunde tububemo neza, ibyo tunyuramo ni ishuri kd tuba dukwiye kwiga, Rubyiruko bagenzi banjye nimwe nshaka kubwira cyane, twikwitwaza ngo ubushomeri ni bwose maze twifate ukudakwiye ngo dukunde tubone akazi, iyo myambarire isebeje ngo dukunde tugaragare neza imbere y'abo dusaba akazi ntikwiye, izo mpenure mwebwe ba KAMULISA, FIETTE NA MARIZA, ni izo kubahenurira ubuzima ntabwo ari izo kubahenurira ubukene, nimucyo turangwe n'umuco, twiyubahe kd twubahe n'ubuzima bwacu, ntawigishijwe na Musekeweya wiyambuye umuco ngo yiyambike incabari.
1326 Ntirenganya Denis, Nyabihu
Sun, 05/Mar/2017, at 7.59 pm
Urukundo nyarukundo rugaragara mu gihe umwe mu barufite bahuye n'ibibazo, nibwo uzamenya ko uwo mwashakanye cg c uwo mutegura kurushingana agukunda by'ukuri, IYAAAAABA abari mu urukundo twese twarangwaga nk'urwo Batamuriza na Shema bakundana, mbega ukuntu disi isi yacu yaba paradizo, gusa uru ni urukundo rurangwa no kwihangana kd hakaziramo gukomera ku isezerano, utabashije kwihangana byose byakubera ibibazo, ark kwihangana bitera kunesha, abatuye hirya ya Muhumuro na Bumanzi, ubwo ndavuga abatuye I rwanda hirya no hino mu uturere 30, nimwige gukundana urukundo rukwiye nk'urwo Shema na Batamuriza badutoza, nimwirinde guhemuka no guhemukirana, ubumwe bwanyu nibwo buzaha icyerekezo abakiri bato kd bakazahora babasabira imigisha ku Mana, yo isumba byose kd ikagena uko ubuzima bwawe nanjye bukwiye kugenda kuri iyi si.
1327 Mbonyuwontuma Donatien,Gakenke
Sun, 05/Mar/2017, at 9.48 am
Ndamutse mbabeshye nababwira ngo nari nzi akamaro ka Musekeweya mu ubuzimabwanjye hamwe no mu mibanire yanjye n'abandi,nabonaga abo tubana begura radio ngo bagiye kumva Musekeweya nkabaseka cyane mbabwira ko ar imburamukoro naho sinkamenye ko koko UWAYISOMYEHO ARIWE UBA AZI UBURYO INURIRA,namye nikundira imikino gusa ,nkumva ko ibindi byose boca kuri radio ari nta kamaro,ngiyo imyumvire yanjye aho yari ishingiye,icyakora birashoboka ko umuntu ajya ahinduka abari bamuzi bakamuyoberwa bitewe n'ibikorwa bye,ibitekerezo,n'imyitwarire,nababwira ko burya buri kintu cyose ugiteze amatwi ukagiha agaciro ushobora kukigiramo byishi,ni muri urwo rwego nanjye nakuruwe no kumva ibyo mu umucyamo no mu mpinga bikarangira niyumvisemo musekeweya,ibi byankuruye kubera ko natangiye kwiyumvamo uburyo amakimbirane n'amacakubiri bishobora kuvuka mu bantu kd bikaba byabageza ahabi hashoboka,icyo nishimira kurusha ibindi kd nungukiye muri Musekeweya nuko uyu munsi wa none ndi umwe mu bantu babasha gukumira amakimbirane kd nkaba naba numwe mu bahuza abantu bagiranye ibibazo,mbabwije ukuri ko iyi atari impano wabona kuri buri wese kd iba ikenewe na beshi,nabamenye vuba,ark ibyo maze kubigiraho bizangirira akamaro mu ubuzimabwanjye iteka,Mwarakoze kuza i RWANDA,NTUYE MU MAJYARUGURU,AKARERE KA GAKENKE
1328 Nshimiyumuremyi grace,kigoma huye
Sun, 05/Mar/2017, at 9.15 am
Burya Urukundo ntaho rwagiye ruracyabaho,ahubwo abarubuze ni abarwihunza batarushaka,amahoro ni yose ku bazi agaciro n'akamaro kayo kd yigishwa heshi kubiteguye kuyakira,ayo twazaniwe na Musekeweya yaba ahagije mu mibanire yacu n'abandi,twimike urukundo,turwanye urwango,tubagarire ubumwe turandure ubwibone n'ubwigunge,inzira y'amahoro irafunguye muze twinjire mu umurwango udaheza,JOSIANE we erega ngo ubuze imfura ata ibiheko,n'ubundi ndakureba nkabona ko nt mutima wo kubaka wifitemo,irari n'iraha nibyo byazaba biranga urugo rwawe,ndakureba nakumva n'imigambi yawe nkishisha mwana wa Mama,ukeneye abakuba hafi bakakugira inama kuko izo ba BATAMURIZA bakugiriye byabaye nko guta inyuma ya HUYE,shaka abakuba hafi muri ibi bihe bikomeye urimo
1329 Roselyne Gakenke
Sun, 05/Mar/2017, at 6.14 am
Hagati y'ibyo abantu dutekereza n'ibyo dukora harimo ikiraro kinini cyane ku uburyo gikeneye abantu bo kugishakira icyambu cyo guhuza ibitekerezo n'ibikorwa, utekereza ibyiza sibyo ashyira mu ngiro, Umutima we uba wuzuyememo imigambi myinshi, imyiza n'imibi ark ugasanga mu ngiro yahaye agaciro ikibi gusa, beshi bakeneye ababafasha mu kuyobora ibikorwa byabo, hari abakeneye abajyanama bahoraho gusa kd ntitwakwirengagiza n'ababihunza, beshi bumva Musekeweya ark imbaga nyamwishi ntibasha gukurura ubutumwa buba bukubiyemo ahubwo ugasanga bayumva bategereje gushimishwa nuko Manyobwa na Kibanga cg c Gihayima babasetsa, dukwiye gutera intambwe yo kureba kureba no kumva akamaro Musekeweya idufitiye kugirango tubashe kujyanisha ibikorwa n'ibitekerezo, Tube ababibyi b'amahoro iteka
1330 Nsanzimana valens, Kirehe
Sat, 04/Mar/2017, at 7.40 pm
Yewe Josia, erega gupfa k ' ubukwe bwawe ntibidutunguye pe, amarere ufite n' ubundi si ayo kubaka ahubwo ni ayo gusesagurira imitungo mu ubukwe gusa, ibitekerezo byawe biracyari hasi rwose, ark rero birashoboka ko gutinda kwabwo bizatuma utekereza ukareba kure maze ukaba Mutimawurugo ukwiye kd wuje ubwenge, erega ubukwe sibwo bwubaka, ese aho ubundi ujya ugerageza kuganiriza abandi babyeyi bagutanze kuzishinga?, niba utaranabikoze wasanga iki aricyo gihe ubonye kugirango ugishe inama, na hano iwacu i Kirehe uzahagere ugishe inama kuko hari ababyeyi buje impanuro, ngaho bitekerezo tuzasubira ubutaha kd nizeye ko ntagosoreye mu urucaca.
1331 Nsanzimana valens,akarere ka kirehe
Fri, 03/Mar/2017, at 9.26 pm
Amagambo meza yubaka umubiri,inama nziza zimara intimba umutima,impanuro nziza zuje urukundo n'ubumuntu,amazi afutse amara inyota y'agahinda,imbuto nziza zisoromwa n'abakeneye gusangira ifunguro ryo kunga ubumwe no kwiyunga kubagiranye ibibazo,niwo musaruro MUSEKEWEYA wereye abanyarwanda,ni wowe mujyanama w'abihebye,umwunzi w'abafitanye ibibazo,umuhuza w'abugarijwe n'urwango,hejuru ya byose:MUGANGA w'inzobere mu kuvura ,urwango,inabi,ubwib­ one,kwikunda,kwiheba,...,komeza wubake abanyarwanda buje ubunyarwanda,barangwa n'ubumwe,ubumuntu n'urukundo iteka.
1332 Niyomuhoza alfred,Nyanza
Fri, 03/Mar/2017, at 8.33 pm
Josia,ibyaribyo byose nizera ko gukora ubukwe bwiza cg c buhenze ataribyo bigaragaza urugo ruzakomera cg c ruzahora rwuje amahoro,oya rwose,ahubwo niba uri umugore w'umutima wagakwiye kuba ugira umugabo wawe inama kd ituma umutima we utuza maze akabona ko afite umugore ureba kure,amenyo y'abasetsi uvuga azaguhuriraho,nkwijeje ko ukoze ubwo bukwe ark bukugoye nyuma ukaburara,nta numwe muribo uzakuzanira ifunguro ngo nuko wakoze ubukwe bwiza,oya rwose wowe ihingemo kuba umunyamutima,ukore igikwiye kd mu gihe gikwiye,wituma umutware wawe aremererwa n'ibibazo hato urugo rwanyu rutazahorana agahinda kadashira.
1333 HABARUGIRA Japhet Rutsiro _ Kivumu.
Fri, 03/Mar/2017, at 5.02 pm
Muraho neza bavuzi b'imitima yasaritswe n'ubugome igahinduka ikaba abunzi mubandi? nagirag ngo mbwire Josiane we reka Shema na Batamuriza bubake urugo rwabo we kubasenyera kuko " AGATI GATERETSWE N' IMANA NTIGAHUNGABANYWA N' UMUYAGA". nawe BAHIZI "reka amabwire ya mama wawe ukurikire abandi munzira y' iterambere". turabakunda. mugire amahoro. ni Habarugira i Rutsiro.
1334 Mbonigaba jean baptiste
Fri, 03/Mar/2017, at 12.48 pm
Erega burya ngo arimo gishegesha ntavura kd byongeye ngo ugumiwe n'amenyo,n'amazi aramuniga,Josia ni ukuri uri uwo gusengerwa kuko hari ubwo ibibazo biza ark umuntu aho kubyakira bikamurenga,kuba rero waba ufite umutima woroshye aho ho bikubera icyigeragezo ark rero iyaba kwihangana byashobokeraga twese byakoroha,kuko uwamaze kumenya ko ibigeragezo bibaho,yihanganira byose,icyo abakunzi ba MUSEKEWEYA twakora gusa ni ukugusengera kugirango ubukwe bwawe buzabe kd bugende neza nubwo ngo nta buba butagezwe intorezo,iyo niyo ntorezo ya mbere ibugezwe kd turizera ko itazabubuza gutaha,gusa NAWE USENGE KD ukomeje,ubyereke NYAGASANI kugirango abe ariwe ubigukemurira,twe abana b'abantu ntacyo twishoboreye ark kuko dufite umugenga azabikemura,shikama usenge.
1335 Hashakimana plilemon,akarere ka Nyaruguru
Fri, 03/Mar/2017, at 12.04 pm
Burya kugira uwo wakwizera muri iyi minsi biragoye,umuntu yabaye mugari kd ahinduka gato,uwo wafataga nk'inyangamugayo uyu munsi,ejo arahinduka ukibaza niba ariwe wari usanzwe uzi bikakuyobera,urugero naguha ni nka FIDUSIYA twese twari tuzi mbere kd tumwizera,beshi twavugaga ko IZABAYO ariwe mwana we na MUDARAZA,atabuze byose nk'ingata imennye nkuko abanyarwanda bo hambere babiciyemo umugani,twavugaga ko nubwo IZABAYO abyawe n'umubyeyi gito ariwe Mudaraza,afite uzamwibagiza byose FIDUSIYA none nawe arahindutse pe,ibi nibyo biba bikwiye kuduha isomo kd bikatwigisha cyane,erega burya ngo UWIZERAUMWANA W'UMUNTU YARASAZE,ark ibi ntibyagatumye twumva ko abantu bose ari bamwe ngo tubacikeho,erega n'uwayobye yagaruka mu nzira inoze kd akiyemeza kutazongera kuyoba ukundi,ahubwo ni ukwiyemeza kwegera bene nk'abo tukabaganiriza tubereka ibibi by'ibyo barimo,mfite icyizere ko na Fidusiya azagaruka.
1336 Uhirwa bienvenue,Ruhango
Fri, 03/Mar/2017, at 9.13 am
Iteka twiruka kd tukirukira kuri byishi ark buri gihe twirengagiza icy'ingenzi,beshi muri twe ntitujya dusinzira kd ibitotsi biba ari byose,umunaniro,imvune...,ark se ibyo twirukira haba hari igihe kigera tukabibona?,ese uwabibonye we yaba yaratuje?,cyangwa arushaho kongera umurego wo gushakisha ku uburyo za mvune zikomeza kwiyongera?,nyamara disi hari bamwe muri twe bahora batuje bamaze kubona ko nta mukiro w'isi,maze bagatangira gushakashaka AMAHORO N'UMUTUZO,dore ko bamaze kumenya ko aribyo butunzi bw'iyi si budashobora guhungabana kuwamaze kubushyikira,ibyo twirukira byose bizagira iherezo,ba RUTAGANIRA nibo bamaze kubibona no kubimenya mbere maze bafata icyemezo cyo guhinduka bigishoboka kd bafata n'umwanzuro ukomeye ark ukwiye,ese aho iyo wahemutse wibuka gusaba imbabazi?,yego ndabizi ko bigorana ark biruhura umutima w'uwahemutse n'uwahemukiwe,ese wowe gushakisha amahoro bikunaniza iki?,kd disi byakubera kuyigisha no kuyakwiza mu bandi,erega ntawakekaga ko GAKWAYA,MBARUBUKEYE,RUTAGANIRA GASORE n'abandi bari kimwe bahinduka bakaba abo kwizerwa uyu munsi wa nane,nawe rero wisunze Mwalimu MUSEKEWEYA,,WEAHIRWA UKANYURWA KD UGATUZA,UKANIYAKIRA UKO URI,gira umutima itekereza kd ukora igikwiye ku nyungu za beshi,ni UHIRWA BIENVENUE ubifuruza guhirwa iteka.
1337 Turikumwe emmanuel,akarere ka Karongi
Fri, 03/Mar/2017, at 8.37 am
Nibyo koko ngo "UKURI GUCA MU ZIKO NTIGUSHYE",gushobora gutinzwa ,kukazingitiranwa yewe ndetse kugahishirwa tutirengagije ko kwanagambanirwa,ark kurashira kukamenyekana,kugashyirwa ahagaragara,uwarenganye akarenganurwa,agacya ku umutima,akanyamuneza kakamugarukira kd abari batangiye kumukuraho icyizere bakongera kumugarukira,none rero nawe SHEMA,yego ibihe urimo birakomeye uri kugeragezwa yewe ndetse ku uburyo ushobora no kugana mu mazi abira,ikiruta ibindi byose ni uko wabaye intwari kuva kera kd wanageragejwe kuva imbere,itondere kugwa mu umutego wa SEKIBI FIDUSIYA,ndabizi ko ubutwari wabuharaniye kuva kera kd n'ubu uzabugeraho,yego uzavugwa meshi ark azageraho ashire,abasore tugutezeho kugufatiraho isomo rikomeye ry'ukuntu twakwitwara kugirango twikure mu kigeragezo igihe tuguye mu umutego nk"uwo,tubere umuyobozi wo gufata icyemezo gikwiye mu bihe bikomeye,i KARONGI twizeye kuzakomeza kutubera icyerekezo n'icyitegererezo cy'ubuzima,Nyagasani akube iruhande mu bihe bitoroshye urimo.
1338 Masengesho m chantal, akarere ka nyamagabe
Tue, 28/Feb/2017, at 8.17 am
Iyaba twagiraga umutima nk'uw'umwana byaba byiza kurusha uko twagira uw'abakuze ark utekereza kinyamaswa nka ba ZANINKA abo n'abo bahuje ibitekerezo,buriya umwana ni umuntu witurije,utarangwa n'umutima mubi,ubugambanyi,urwango n'ibindi,iyo yiboneye ibyo gutunga igifu,akanyamuneza ke kaba ari ako,nkwifurije kugira umutima muziranenge nk'uw'umwana.
1339 Ngendahayo theogene, Nyaruguru
Mon, 27/Feb/2017, at 8.01 pm
Njya numva ngo umubyeyi uko yaba ameze kose ark ari nyoko uramwishimira,ark c mwo kabyara mwe,ubu koko ni gute ushobora kwisanga uvuka ku umubyeyi nka Zaninka kd wumva udahuje imyitwarire,imimerere,imyumvire n'imigirire nkawe ubundi ukamwishimira?,ndababajije kd munsubize kuko mbyibajije igihe kirekire,kwihanganirana no koroherana nibikomeze kuturanga twebwe abumva ikinamico Musekeweya kd bibe icyo turusha abandi batarayimenya.
1340 Nshimiyumuremyi grace, akarere ka Huye
Mon, 27/Feb/2017, at 3.35 pm
Urukundo ntaho rwagiye ruracyabaho,ahubwo abarubuze ni abarwihunza batarushaka,amahoro ni yose ku bazi agaciro n'akamaro kayo kd yigishwa heshi kubiteguye kuyakira,ayo twazaniwe na Musekeweya yaba ahagije mu mibanire yacu n'abandi,twimike urukundo,turwanye urwango,tubagarire ubumwe turandure ubwibone n'ubwigunge,inzira y'amahoro irafunguye muze twinjire mu umurwango udaheza.
1341 Uwayo magnifique odile, Gisagara
Mon, 27/Feb/2017, at 7.50 am
Muraho neza,ndi magnifique ndi mu karere ka Gisagara:Guhora nigunze,kwiburamo ibyishimo,kurangwa n'agahinda ndetse n'irungu ntazi aho riturutse nibyo byarangaga ubuzima bwanjye,niyumvagamo ko mfite ibibazo ark nashaka aho biva nkahabura,byageze aho nanjye mbona ko mbangamiye abandi kuko bari basigaye bambonamo umugome kd ntariwe pe,burya kugirango umuntu agere aho kuba umuntu nyamuntu aba yaranyuze muri byishi kd akabona byishi,ni ukuri Mbabwije ukuri kuzuye ko ntabikijijwe na muganga cg c undi muntu wese,oya rwose,ahubwo niba mwe abanditsi b'ikinamico Musekeweya mubona ubutumwa bwanjye,munyemerere mbitumire ku umubyeyi YURIYANA kuko niwe shingiro ry'ibyishimo mfite uyu munsi,ni ukuri ubuzima yanyuzemo nyuma yo guterwa n'abanyamuhumuro agahungabana ark nyuma akongera kwiyumvamo ubuntu no kongera kwegera abandi,nibyo nanjye byanyubatse n'ubwo njye ntawari warangiriye nabi,ubu mbana n'amahoro kd bituma niyita Amahoro nubwo atariryo zina nahawe n'ababyeyi,Nimuhorane Imana.
1342 Roselyne Gakenke
Mon, 27/Feb/2017, at 6.56 am
Nta byera ngo de, kuko ngo ntan'izibana zidakomana amahembe ark rero hari ibigaragarira amaso y'abantu kd bikorwa nabo ugasanga birababaje kd ukibaza niba ababikora bagira ubumuntu bikakuyobera, yego ubumwe bwatangiye kugaruka mu bantu ark hari aho bigikomeye, hari hamwe mu baturanyi hakigaragara ba Zaninka, ndetse n'ahagaragara abayobozi nka Mandevu, kuko rero kwigisha ari uguhozaho, ishyaka mwatangiye ryo kubaka abanyarwanda nimurikomeze, ibyo gukora biracyari byinshi kuko uyu munsi wa none u rwanda rutagikeneye Zaninka, Mandevu, Samson, GAFARASI n'inkoramutima zabo, nimwubake u rwanda rubereye twese.
1343 Niyomuhoza alfred, akarere ka Nyanza
Sun, 26/Feb/2017, at 7.55 pm
Ese Fidusi koko ugiye kuduhamiriza bimwe byeze hanze aha ngo "isi yameze amenyo ", ubu koko nawe wiyumvisemo guhemuka n'uburyo wizerwaga?, ntibyari bigukwiye rwose kd wumve ko uhemukiye benshi, Zaninka we erega ibibazo wibaza hamwe n'ibyifuzo byawe ntibiteze kubonerwa umuti, abantu bamaze kunga ubumwe, bahuje imbaraga bimika urukundo, babonye ko umurunga w'iminsi ari ukubana mu mahoro, amacakubiri yawe n'umuhungu wawe Bahizi ntateze kongera guhabwa icyicaro ukundi, nushaka wisubireho, wemere gusaba imbabazi kuko ziracyatangwa, kd wumve ko abo uzasanga bazakwakira neza nibabona warahindutse, Chantal we wowe nakubwira nti wahisemo neza kd umugambi wafatanye na Gasore ni ingenzi, wowe rero icyo ugomba gukora ni ugushyira umutima wawe ku ubucuruzi, ukirengagiza amafranga yo kwa KAREMANZIRA kd uzabona ko byose bishoboka, komeza utere imbere
1344 Nsanzimana valens, Kirehe
Sun, 26/Feb/2017, at 7.19 am
Shema dore wabaye intwari kuva kera, ubutwari bwawe bushimwa na bose, no mu bigeragezo ugezeho rero ni umwanya wawe wo kugaragaza ko ubutwari busigasirwa, komeza kwerekana ko wamaze guhitamo kd ukomeye ku masezerano yawe na Batamuriza, twizeye ko Fidusiya azakorwa n'ikimwaro haba imbere y'amaso y'abantu N'IMANA
1345 Mbonigaba jean baptiste, Kamonyi
Sat, 25/Feb/2017, at 3.14 pm
Urumuri rwaje kumurikira twese rutavanguye, nta mupaka rugira kuko iyo rubuze rubura kuri buri wese kd rwamurika rukamurikira uwariwe wese, ese hari umuntu numwe winubira umucyo amahitamo ye akaba umwijima?, kuki tutahora twishimira ibyiza kd kuri buri wese?, njyewe rero uko niko mbona Musekeweya, ni urumuri n'agakiza bya rubanda, ibikorwa byanyu bitagira inenge bishimwa na buri wese ukunda kd uharanira amahoro, muri ubwugamo bwacu kuko muturinda imvura n'izuba byuje umubabaro n'agahinda, harya ngo uwabavaho yasanga nde?, nkeneye igisubizo kuri buri wese wumva kd agasobanukirwa na Musekeweya, erega natwe i Kamonyi tubahoza ku umutima, kd namwe disi nuko
1346 Nyandwi, akarere ni Ruhango
Sat, 25/Feb/2017, at 9.11 am
Kuba mbandikiye ubu suko ntabamenye mbere, cg c ngo mbe narabuze icyo nababwira, ahubwo nuko hari igihe kigera umuntu akumva akozwe ku umutima, ku uburyo guhishira ibyiyumviro bye biba bikomeye, ibyo nanyuzemo n'ibyo ngezemo ubu bintera kuvuga ko ubuzima bwanjye Musekeweya ibufiteho uruhare rukomeye, nabayeho mu byiza no mu bibi ark kugirango mbisohokemo amahoro, navuga ko nabitewe no kwihangana bijyanye no kwiyoroshya ukicisha bugufi, iyi si imico nigishijwe n'ababyeyi cg c undi muntu wo mu umuryango, oya rwose ibi mbyemeje naba mbeshye, ibi niba amasomo n'umurage nagabiwe kd nkigishwa na Musekeweya binyuriye ku umubyeyi BATAMURIZA yo gahorana imigisha ituruka kuri Nyagasani, ndamutse mvuze ko Batamuriza ariwe kitegererezo cy'ubuzima bwanjye ntimugirengo ni amakabyankuru kuko mfite gihamya, angana ababyeyi bambyaye, ark andutira inshuti, abaturanyi, imiryango n'abavandimwe beshi, none nabuzwa n'iki gushima umuntu nkuwo?, Reka ngire nti amahoro y'Imana nabe kuri mwe nkuko muyatanga ku bandi binyuriye ku nyigisho mudahwema kuduha kd urukundo mudutoza nirukure rukwire hose
1347 Nitwa HABARUREMA Patrice i RUBAVU/CYANZARWE.Tel 07
Fri, 24/Feb/2017, at 8.31 pm
Nanzitse nshima ibyiza byawe,soko idakama kandi isusurutsa abayisogongeyeho.Ndavuga MUSEKEWEYA wowe gicumbi cy'umuco gicyaha abacuditse n'Ubucucu bagahinduka ibigwari.Ndavunyisha ngana aheza nshaka kuvuna ngira inama CHANTAL nti:Mutima w'urugo rwa GASORE; shyiramo umwete uteze imbere umushinga wawe w'ubucuruzi kdi wibuke ko Ujya gusimbuka abanza gusubira inyuma.Ntukarakarire Rudasumbwa wawe GASORE kuko KALIMANZIRA yari aguteze kandi burya ngo:KARIMANZIRA nawe yaratunguwe.SHEMA we!urarye uri menge kandi ushishoze kuko FIDOSIA ndareba ngasanga ari gatumwa kandi uzirikane ko:<>.Kandi burya ngo:<>.Nzirikana cyane inzira wanyuze kugirango wubake urugo ngasanga ari inzitane.None rero kora nk'INTORE UBE UMURINZI W'IBYO WAGEZEHO FIDOSIA ATABYANGIRIZA UREBA kuko mbona ari kakiziritse k'Umuhoro gasiga kawuciye.
1348 Niyigaba nazaire, intara y'amajyepfo
Fri, 24/Feb/2017, at 7.36 pm
Umunyarwanda niwe wagize ati :"amaso yapfubiye nyirayo, amwereka ingwe", kd na none ngo "aho intozo iki bitewe, akabwana kotana amakenga ", ibi nanjye najyaga mbihanurwa n'abakuru, nanjye rero ibi nifuje kubikubwira wowe FIDUSIYA, USHOBORA Kuba wapfubiwe n'amaso y'umutima akaba ari kukwereka urukundo rudashoboka, ushobora kuba nka wawundi ngo ubuze imfura, ata ibiheko, Shema ni Umugabo w'undi mugore kd babanye neza, ubumwe ni bwose murwabo, uzirikane ko na Josiane yatetse imitwe ark bikarangira imupfubanye, erega ngo nta nkuba ikubita UMUNYABUGINGO!!!, wagakwiye rero kwisubiraho, ugasubiza amerwe mu isaho kd ugusaba imbabazi Shema hakiri kare, tekereza neza urebe icyo gukora kd gikwiye amazi atarakurengana inkombe
1349 Mfitumukiza jerome, akarere ka Musanze
Fri, 24/Feb/2017, at 7.22 pm
Umwami wenyine niwe uzicira urubanza kuko beshi twarbwiye ark tuvunira ibiti mu matwi, turerekwa ark twanga kubona, hamwe n'izindi mpanuro zitandukanye twahawe ark kumva biba ikibazo, ese Zani harya ngo ntiwufuza kugira umunyamuhumuro cg umunyabumanzi urebana nawe mu maso?, none c aho ntiwagirango wowe hari uwishimiye kukubona?, niba ariko wabifataga uribeshya rwose, Baragukumbura c wabagiriye neza?, ku urukundo cg umutima wa kimuntu wabagaragarije?,ashwi rwose, gusa byanga bikunda nawe uteye nka Zaninka ujye uzirikana ko buri wese azagabanirwa bitewe n'ibyo yakoze, uko uzahembwa bizaterwa nuko uzaba warakoze, dukwiye guharanira gukora icyiza kugirango tuziturwe iyo neza, Twigaragaze neza imbere y'abavandimwe, abaturanyi n'imiryango.
1350 Uhirwa bienvenue
Thu, 23/Feb/2017, at 9.48 pm
Burya iyo ufashe umwanzuro kd ukawufata wawutekerejeho, yewe ndetse wanagishije inama inshuti, abavandimwe hamwe n'abandi bantu bose wibonamo, akenshi uwo mwanzuro uba ukwiye, icyo wirinda ni ukwicuza no kugira uti iyo ntagira uku, nguwo umwanzuro uba ukwiye, none rero Chantal, dore wiyemeje kuva kwa KAREMANZIRA, ngirango ni uko wari wamaze kubyumvikanaho n'umugabo wawe kd ndetse mwagishije n'inama, igikwiye nyine ni icyo cyakozwe, wirinde kuzongera kuba wakumva ko wafashe umwanzuro udakwiye ngo wumve ko wanasubirayo kd waramaze guhitamo, shyira imbaraga mu ubucuruzi bwawe kd wumve ko aribwo buzakuzamura, gushyira hamwe, mugahuza imbaraga, nimube aribyo mwubakiraho urugo rwanyu kd twizeye ko ruzongera kuba icyitegererezo nka mbere, ndi Uhirwa bienvenue mu Ruhango
1351 Roselyne Gakenke
Thu, 23/Feb/2017, at 2.46 pm
Shema, dore wabaye intwari kuva kera, wahuye n'ibigeragezo byinshi kd bikomeye, ibyo bigeragezo kd nibyo bigaragaza Umugabo mu gufata icyemezo gikwiye, aho naho rero ugomba kugaragaza ko inzira watangiye udateze kuyoba, utegerejweho kugaragaza ubutwari cg ubugwari kuko n'ubundi Umugabo nyawe ni ubasha kwikura mu makuba kigabo, Fidusiya yiyemeje kukugwisha no gutuma uhemukira uwo mwambikanye iyo kudahemukirana, mwereke ko wamaze guhitamo kd wishimiye uwo Nyagasani yaguhaye ariwe Batamuriza, Urabe intwari.
1352 Ntirenganya Denis, Nyabihu
Thu, 23/Feb/2017, at 10.22 am
Ark c Mubyeyi mubi kd gito Zaninka,(gusa umbabarire kuba nkoresheje imvugo nyandagazi),nanjye sinjye kuko ni agahinda uba udutera,urabunza imitima ngo uzagana he,uzakirwa nande?,uzaganira nande?,n'ibindi byishi bidafite agaciro,wagirango kwihana bisaba iki?,ese wagirango guca bugufi ugasaba imbabazi,ukemera ko wakosheje kd ugasezeranya ko bitazasubira,bifata igihe kingana iki?,igihe umaze ugororwa ark ukanangira umutima ni kinini,nyamara ibyo ni ibimenyetso byuko utangiye kwicuza no kunanirwa kwiyakira,ark nyabusa byose biracyashoboka ko wahinduka maze ukakirwa nk'umwamikazi,ganira n'umutima wawe utuje maze ukore igikwiye.
1353 Nsanzimana valens, eastern province
Thu, 23/Feb/2017, at 10.17 am
Mbere bajyaga bavuga ko umubiri uhinduka gato nk'ikirere,nabifataga uko gusa nkumva ko biri,ark c aho uwavuga ko n'umuntu nawe ahinduka nkako yaba abeshye?,uwari uwo kwizerwa ejo akaba bihemu,uwari uwo kugisha inama,ejo akaba umushukanyi,n'izindi mpinduka nyishi zitandukanye,ubu c niba ubishidikanya,FIDUSIYA ntiyakubera urugero rwiza rufatika?,ushobora kwibaza byishi,ark nyine ngo umuntu ni umuntu kd ni mugari,ninayo mpamvu ahinduka vuba,bavandimwe rero nimureke guhindura izina mwubatse ark niba ari ryiza,ibikorwa byanyu byiza,mwibisimbuza ibibi kd byica izina ryanyu,urugendo watangiye irinde gucika intege mu gihe utararusoza.
1354 Mfitumukiza jerome, akarere ka Musanze
Tue, 21/Feb/2017, at 2.22 pm
Iteka iyo nahemutse bindya mu umutima,numva mfite intimba kd nkiyumvamo ko nahemutse koko kd nkumva nkwiye no kubisabira imbabazi,ark c buri gihe ko ibi bitajya bimbaho mbere yo gucumura,nizera ntashidikanya ko ibi biba ku bantu beshi,ark disi ikibabaje ngo nuko ak'i muhana kaza imvura ihise,igihe kinini dutekereza nyuma ninayo mpamvu usanga amakosa aba meshi mu bikorwa byacu,buri wese mu mitekerereze ye akeneye umujyanama,guhitamo neza byakurindira ubuzima iteka,iyi niyo mpamvu nahisemo Musekeweya,nawe rero wagakwiye guhitamo nonaha.
1355 Ntirenganya Denis, Nyabihu
Tue, 21/Feb/2017, at 8.47 am
Iyo tuganira numva ntuje kd nduhutse ku umutima kuko mba numva ko ibyo tuganiriye bigera kuri beshi ari nko gutanga ubutumwa ku mbaga nyamwishi kd yuje ingeri zose, njye nshimishwa n'inama zubaka mutugezaho, abakinankuru banyu badukora ku mutima kuko ibyo bakina tubibona mu ubuzima bwacu bwa buri munsi, umunsi ku umunsi uko ikinamico yanyu itambutse ngira byinshi nunguka kd binyubaka, muri abubatsi b'imitima iba yarihebye kd mukayigarurira icyizere, nimukomeze kuba imbere mu bafite icyicaro gihoraho mu ubuzima bwacu
1356 Uhirwa bienvenue,Ruhango
Tue, 21/Feb/2017, at 8.08 am
Muvandimwe Gafarasi,sinavuga ko nta bwenge ufite,oya urabufite rwose kd buhagije,gusa icyo ubura ni kimwe ubura imitekerereze ikwiye,urabura kureba kure no gushishoza,iyaba wari ugirwa inama ugacisha make kd ukaba intangarugero y'impinduka nziza waba umuntu ukwiye kd wishimirwa na bose,dore inama rero,reka gufata ibibazo byawe ngo wumve ko hari umuntu runaka ubiguteza,oya rwose uko ni ukwibeshya,ntawishimiye ko ubaho nabi ahubwo wowe hindura imitekerereze,zirikana ko abantu twese turi bamwe maze umenye guha agaciro buri wese kd uko nawe ukifuza,ugire amahoro.
1357 Hashakimana philemon
Tue, 21/Feb/2017, at 8.05 am
Akeshi iyo umuntu yicaye ari wenyine,bimusaba gutekereza cyane yewe ndetse kurusha uko atekereza arikumwe n'abandi,ubu rero nkunze kwibaza nti:ese iyo nza kwisanga mvuka ku umubyeyi nka zaninka nari gukora iki?,ese nari kubyitwaramo nte?,ese aho ngo ko inyana ari iya mweru,aho sinari kuba nkawe?,ese aho wowe ibi waba ujya ufata umwanya ukabitekerezaho?,niba uri umubibyi w'amahoro,ibi wagakwiye kujya ubyibaza kenshi kd ufata n'ingamba,reka twubake amahoro arambye aho turi hose.
1358 Nshimiyumuremyi grace, akarere ka Huye, umurenge w
Mon, 20/Feb/2017, at 8.34 pm
Niba amahoro abura tugahungabana, amanwa agacura umwijima, ijoro rigatinda gucya, isaha imwe y'ijoro ukaba wayibaramo abiri, ni kuki dutuma tubaho nabi ari twe tubiteye?, Ko kuba twabaho mu mahoro byatunezeza kd tukumva dutekanye, urukundo n'ineza biruta byose, kubana neza n'abandi muri iki gihe, bigoye beshi kd bitagira amananiza namwe, abantu twarahindutse ntitukiri abo kwizerwa, buri wese yabaye nyamwigendaho, isi turayoretse niba tudaharaniye kubaka amahoro kd tuzakomeza kwemera ko urukundo rukendera turureba, dufatanye kubaka ubumwe hagati yacu.
1359 Karonkano Nyamagabe Pascal
Mon, 20/Feb/2017, at 8.51 am
Ni ishuri riruta ayandi twabonye,ni mwalimu w'inzobere kd uhebuje abandi wanize akaminuza mu gufasha rubanda kubana neza no gukemura amakimbirane, Ni umuganga w'inzobere mu kuvura imitima yihebye, agahumuriza uwahungabanye, agatera iteka abibwiraga ko ubuzima burangiye, maze akagarurira icyizere cyo kubaho abari bamaze kwanga ubuzima,twe twabaye abanyeshuri banyu kuva kera ubu nitwe dusigaye twitabazwa mu gukemura amakimbirane,ubu muri make natwe nubwo duhora twiga ark twamaze kuba n'abarimu,twish imiye kuba mwaraje gukorera i rwanda,tunezezwa no kuba twibanira namwe,imitima mwigaruriye izahora ibashimira iyo neza mwayigiriye,dukomeze dutwaze gitwari, dore inzira iracyari yose, aho turangamiye haracyari kure, turangaye tukishinga umunaniro wo mu nzira, twazasekwa n'abatifuza ko tujyerayo, maze amenyo y'abasetsi akatubona, hamwe na Karonkano pascal uwahiriwe no kubamenya, nzafasha abandi guhishura ibanga rwanyu, maze abatuye nyamagabe n'urwanda muri rusange, dusakaze iyo neza, Musekeweya Rwanda
1360 Bizimana Janvier, Nyanza
Sun, 19/Feb/2017, at 7.13 pm
Ni koko ngo uwishima aho yishikira ntiyikwatagura kd burya akaboko kazaguha ukamenya kakigusuhuza,nagize amahirwe yo kugira inshuti ikwiye kd imbera umujyanama unyuze ubuzima bwanjye,ni amahirwe atakwitesha na buri wese mu ubuzima igihe ashaka icyerekezo gihamye cy'ubuzima,umutima ukunda kd witanga niwo mbasaba gukomeza kunyigisha kd nanjye nkawigisha abandi,ese ibikorwa byanjye n'imigirire yanjye bishobora kuba urugero rwiza abandi bakwigiraho?,niba bishoboka muzabimfashemo.
1361 Nsabimana theogene,akarere ka Nyaruguru
Sun, 19/Feb/2017, at 12.11 pm
Ngo agacumu kazaguhorera ntumenya uwagacuze,kuba naramenye musekeweya kd nkayimenya bitewe n'ibibazo nari mfite ubanza ariyo ntwaro izanyobora,nari nigunze ndi njyenyine mbabaye,mpitamo gufungura radio ngo numve ko yanyibagiza ibibazo nari ndimo,ikibabaje nuko nanjye icyo gihe nahingukiye ku gahinda ku umubyeyi YULIANA wari washenguwe n'abanyamuhumuro,nahuje nawe agahinda,maze kubera kumva mbabajwe n'ibibazo byanjye hakiyongeraho ibye nuko ngira amatsiko yo kuzumva iaizakurikira,nguko uko natangiye kumva Musekeweya,kuva ubwo yaranyubatse kugeza na nubu,ubuhamya bw'inyandiko bubabaza kuko butavuga ark hari ubwo ibyo nandika bizashoboka nkabivuga mu magambo,nzakomeza gusangira namwe ibitekerezo kuko bifite aho byankuye,nyagasani azakomeze kumpa imbaraga,ndi mu majyepho i NYARUGURU.
1362 Nsanzimana valens, eastern province, Kirehe distri
Sun, 19/Feb/2017, at 6.27 am
Mwaramutse iraguma ark kd ni ngombwa mu ubuzima n'umuco w'abanyarwanda, burya iyo umuntu agusuhuje kd n'umutima utagira imbereka, utakubaza uko waramutse burya kuba yakwifuriza icyiza byagorana, nyamara disi indamukanyo ntacyo itwaye kd ntanicyo yica, reka mu ubuzima bwacu tugerageze kunga ubumwe, burya ufite umutoza mwiza iteka ahora atsinda, natwe rero umutoza udutoza gukundana no kubana neza mu mahoro, imyaka 13 irashize yemeye kwifatanya natwe mu kubaka amahoro, Musekeweya ihora ihanganye n'ikibi, igaharurira inzira buri wese izira amahwa n'indi mitego yose, uwahisemo neza yamenye inzira ikwiye kd azirinde gusubira inyuma.
1363 Bamporiki noel, nyamasheke
Sat, 18/Feb/2017, at 2.01 pm
Gufata umwanya uhagije ukitekerezaho, ugatekereza ku bikorwa byawe, ukareba ikibangamye n'ikibereye bagenzi bawe, bishobora gutuma ubasha gufata ingamba n'icyerekezo gihamye maze ukaba wabasha kubanira abaturanyi, abavandimwe, inshuti ndetse na buri wese mu mahoro, umufasha arahari kuko twamuhawe nk'impano kd itubereye, ngirango benshi twamufashe nka Mwalimu nawe adufata nk'abanyeshuri, kwiga rero ngo ni uguhozaho ntibijya biranjyira, dukomeze kuba abanyeshuri beza kd bahora bafite inyota yo kumenya, Musekeweya nayo nk'uwo mwalimu w'inararibonye ntateze kudutererana na rimwe kuko yemeye ko tumwitura.
1364 Viateur, Moçambique
Sat, 18/Feb/2017, at 8.13 am
Sindi butange igitekerezo ngendeye ku mubarankuru uyu nuyu. Gusa ndashimira musekeweya ko itwigisha na hano turi mu mahanga! Sinsiba kuyumva, niyo incitse live nza hano kuri uru rubuga nkayikurikira. Abanyarwanda hano ntiducika nk'uko umupira wa APR FC na Rayon utatunyuraho
1365 Ngendahayo theogene, akarere ka Nyaruguru, umureng
Fri, 17/Feb/2017, at 9.03 pm
None c manyo,mubyukuri imiterere n'imitekerereze yawe iteye ite?,ni gute wagurira umugabo wawe imyenda uyikunze bwacya ukayitwika?,nyamara wa mubyeyi we bitamaze kabiri urwawe urarwisenyera,singuteze iminsi wa mubyeyi we,Bahizi we erega n'ubundi ngo agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru,uzabundabunda c kugeza ryari nyakuba umugabo uhamye,ntudahindura ibitekerezo kakubayeho,ark c Gafara uwakuroze yigeze akaraba?,ni ukuri imimerere yawe irantangaza kd nkeka ko atari njye njyenyine,ark nyabusa,burya ngo umutwe umwe wifasha gusara ntiwigira inama,nudatega amatwi abavandimwe,by by kakubayeho kd dore nanjye nkarabiye imbere yawe nifashishije isabune n'amazi yera de.
1366 Roselyne Gakenke
Fri, 17/Feb/2017, at 8.40 pm
Beshi bavuga aho mwabakuye, ibyo mwabakoreye mu ubuzima bwabo, uruhare rwanyu mu mibereho n'imibanire yabo n'abandi, gusa njye ndamutse niyemeje kubivuga byaba birebire, ibyanjye bizwi nabo duturanye ndetse n'abo twagiranaga ibibazo hakiyongeraho abazi uburyo byakemutse, kugirana ibibazo n'umuntu, mupfuye ibidafashe, mugahigana ngo yewe ndetse umwe abe yakwikiza undi ark nyagasani we uba uzi umugambi agakinga ukuboko, tukangana urunuka, umwe akifuza kunyuza umuriro aho undi anyuze, byari birebire, icyo nishimira nuko gukemuka kwabyo, kunga ubumwe kwacu, kongera kwicarana nk'abavandimwe, guhana amazi no kurahurirana, ibintu twabonaga ko bitazongera kubaho, ubu byarabaye kd dutangwaho urugero buri munsi iwacu aho dutuye rw'impinduka nziza kd zakwigirwaho na buri wese, ndashima abunzi bacu aribo Musekeweya rwanda binyuriye mu nkuru za RUTAGANIRA, na MBARUBUKEYE kuko nibo batumye nongera kwicarana n'umuvandimwe tukiyunga, icyo twapfaga cyo nawe ucyumvise waseka, ark kd wanashimishwa n'icyaduhuje, Musekeweya uri umuhuza mwiza ukwiye kwitabazwa mu kubanisha abantu kd nizeye ntashidikanya ko ibyo nakungukiyemo ark n'abandi byabagendekeye, komeza usakare mu Rwanda hose.
1367 Niyomuhoza alfred, akarere ka Nyanza
Fri, 17/Feb/2017, at 8.21 pm
Zaninka we reka nanjye nkubahe nkwite mukecuru,niko c mukecu ubu koko umurage uzasigira abakiri bato ni uwuhe?,natwe c twimike urwango,tubagarire inabi n'ibindi bibi nk'ibikuranga maze tujye tukurata ngo watubereye icyitegererezo?,oya rwose ntibikabe,ese ko utifuza kurebana n'abanyabumanzi mu maso aho wibwira ko bo bifuza kukureba?,oya rwose,iyo mpeta wambikanye n'urwango,nujya gusaza uzayiyambure uyijugunye kure kuko ntabwo twifuza ko hari uwo wayihaho umurage,gusa kuko ngo buri wese abazwa kd agahemberwa ibyo yakoze nawe ba witegura ishimwe uzagenerwa kd uzaryakirane yombi hamwe n'umutima ukeye kuko bizaba bingana n'umurimo wakoze.
1368 Mfitumukiza jerome
Fri, 17/Feb/2017, at 11.05 am
Maliza,Fiette nawe Kamulisa,burya kugirango buri muntu wese atere imbere,yiha intego,akirinda ubunebwe,akirinda gusigana kd ikintu cyose kimunyuze imbere abona ko ashobora kukibyaza umusaruro mu uburyo bwose bushoboka,mwatorewe kugirango muduhe urugero rwiza n'uburyo dukwiye kwitwara,ark c nimusiganira guteka,ubwo gukora byo muzabyitabira!,nimuha icyuho ubunebwe,muzaba muhaye icyanzu ubukene,mwagiye i mugereko mwunze ubumwe,nimukomeze kurangwa rero n'umurava,gushyira hamwe no guhuza imbaraga kugirango mugere kucyo mwiyemeje.
1369 Ntirenganya Denis, Nyabihu
Fri, 17/Feb/2017, at 8.30 am
Ark c Mukanduti,koko ngo usenya urwe umutiza umuhoro?,nubwo dutozwa kugira impuhwe,koroherana no kubabarira ubwo koko urabona Bahizi atazagusenyera?,bahizi si umwana w'igitambambuga,ukwiye kugirirwa impuhwe no gutamikwa,igikwiye nuko wamugira inama y'icyo yagakwiye gukora kugirango atangire urugendo rwo kwibeshaho,burya ngo umugabo arigira,ark iyo yibuze arapfa,buri wese akwiye kwitegurira ahazaza kd birashoboka iyo umuntu yakuye amaboko mu umufuka agakora,ratwa Musekeweya rwanda.
1370 Turikumwe Emmanuel, akarere ka Karongi
Thu, 16/Feb/2017, at 10.02 pm
Iyo bwije buranacya,imvura iyo iguye igera aho ikareka n'izuba rikava,habaho ibihe byiza ark bigasimburana n'ibibi,ni koko ngo iby'isi ni amayobera kd ngo ntagahora gahanze,gusa agahora gahanze ko kibasiye guhanga ku bantu,uwahisemo kuba umugome arabibagarira akabifumbira yewe ndetse akagerageza gukwirakwiza iyo mbuto y'urumafu mu bandi,mbese aho iyo ngize nabi nunguka iki?,kuki nifuza ko mu umurima w'abandi hamera urumafu maze iwanjye hakazamuka imbuto nziza zitagira uko zisa?,kwikunda no kwanga abandi twabihaye ibyicaro by'ibyubahiro iwacu maze twirengagize igikwiye arirwo rukundo,uramenye rero ntuzaseke Zaninka,Gafarasi,Bahizi n'abandi kuko wowe ushobora gusanga ubarengeje ubugome,nujya gutokora mugenzi wawe akatsi kari mu jisho rye,itabaze muganga w'inzobere Musekeweya agukize umugogo ugiye kumena iryawe,simpanuye ndahannye.
1371 Uhirwa bienvenue, akarere ka Ruhango
Thu, 16/Feb/2017, at 8.49 pm
Muvandimwe Gafarasi,sinavuga ko nta bwenge ufite,oya urabufite rwose kd buhagije,gusa icyo ubura ni kimwe ubura imitekerereze ikwiye,urabura kureba kure no gushishoza,iyaba wari ugirwa inama ugacisha make kd ukaba intangarugero y'impinduka nziza waba umuntu ukwiye kd wishimirwa na bose,dore inama rero,reka gufata ibibazo byawe ngo wumve ko hari umuntu runaka ubiguteza,oya rwose uko ni ukwibeshya,ntawishimiye ko ubaho nabi ahubwo wowe hindura imitekerereze,zirikana ko abantu twese turi bamwe maze umenye guha agaciro buri wese kd uko nawe ukifuza,ugire amahoro.
1372 Roselyne Gakenke
Thu, 16/Feb/2017, at 3.09 pm
Ubuzima ntibukwiye kuduha icyerekezo ahubwo nitwe dukwiye kubuha icyerekezo kd tukabuha inzira ikwiye, burya rero iyo twayobowe n'amerekezo buduha akenshi turayoba, icyerekezo dushobora kugifatira ahantu hatandukanye cg c ku bantu batandukanye, nk'ubu nkeka ko uwigishijwe kd agahugurwa na Musekeweya, aba abonye amasomo ahoraho kd aba azamufasha mu ubuzima bwe bwose, buri mukinankuru wa Musekeweya aba afite icyo akwiye kwigirwaho yewe ndetse kabone nubwo yaba akina ibyo twe twita ko ari bibi kuko we akina ibyo twirirwamo iwacu mungo, nimucyo tumenye kd tuzirikane kucyo Musekeweya yaziye, tuyihe agaciro mu ubuzima bwacu bwa buri munsi, tuyibere abanyeshuri bumva kd bagashyira mu ngiro ibyo babwirwa kugirango tunoze imibanire yacu n'abandi, hera none uzirikana kubyo unyuramo byose bizakugirira akamaro kanini cyane.
1373 Harindintwari cyprien, Nyamagabe KIBIRIZI
Tue, 14/Feb/2017, at 5.36 pm
Uko bwije nuko bukeye abantu turushaho kugenda dushyira isi yacu mu kaga gakomeye, ibikorwa byacu byuje urwango n'ubugome, urukundo rwarabuze maze buri wese yigira nyamwigendaho, turi ba Zaninka aho dutuye nubwo we iyo ari gukina twe duseka ark tukiyambika uruhu rw'intama kd turi ibirura n'impyisi mahuma, ese mubona icyerekezo cyacu ari ikihe?, nsubiza nguteze yombi
1374 Roselyne Gakenke
Tue, 14/Feb/2017, at 1.12 pm
Ikibazo nagira mu ubuzima bwanjye ni ukubaho nta bafite kuko amateka y'ubuzima bwanjye muyafitemo uruhare rukomeye kd arabyigaragariza, intego zanjye zose nagerageza kuzihuza n'inama zanyu kd nkanasenga ngo ntibizatandukane, mbasabye kutazahirahira ngo mundekure nsigare njyenyine kuko naba mbaye intabwa, Murakaramba I rwanda
1375 Ndizihiwe Ernest, akarere ka Muhanga
Tue, 14/Feb/2017, at 5.46 am
Uwizihiwe nabe aba afite amahirwe utasangana buri wese kuko aba yifitiye urumuri rumumurikira mu ubuzima bwe bwose, umutuzo, amahoro, ishyaka, ineza, ibikorwa byiza, kubabarira no kwihanganirana nibyo bimuranga, akanyamuneza ke kagaragarira buri wese kuko aho ari hose ntiyihishira, uwatojwe n'umutoza ukwiye kd ubishoboye MUSEKEWEYA nawe ahora yuje ituze ritagira urugero, niyemeje kwigumanira namwe mukanyobora iteka kuko mwuje urukundo n'impanuro, muzandinde kuyoba
1376 Bamporiki noel, nyamasheke
Mon, 13/Feb/2017, at 9.43 pm
Burya umunezero ntiwizana ahubwo uraharanirwa,ibyishimo bya muntu bisaba kwigomwa byishi no kwirengagiza ibindi ukabibika ku umutima ukituriza,ni ukuri josia abantu batandukanye baguhanuye bitandukanye ark nanjye aka niko gakeregeshwa kanjye nongeyeho,urugo rwiza ruraharanirwa kd rukagorana kurugeraho,niwitwararika uzaba indakemwa.
1377 Niyomuhoza alfred, akarere ka Nyanza
Mon, 13/Feb/2017, at 7.39 pm
Ndabizi neza ko turamutse tugerageje kwambika imitima yacu nkuko tugerageza kwambika umubiri tukikwiza, nta kibi na kimwe gishobora kutwinjirira, amahoro arafumbirwa, akabagarirwa, kd akongerwamo ifumbire uko bikwiye, ni nkuko rero twita ku umubiri wacu, tukawugirira isuku, tukawambika imyambaro icyeye, yakwandura tukayigirira isuku, kugirango duhore ducyeye, uwatangiye urugamba rw'amahoro ntatuza kuko n'abamurwanya batajya bafata ikiruhuko, tube ababibyi b'amahoro iteka, twambike imitima yacu twikwize, turwane urugamba rw'amahoro ubudasubira inyuma, nta kabuza tuzarutsinda kd Musekeweya izabidufashamo
1378 Mfitumukiza Jerome ,akarere Ka Musanze
Mon, 13/Feb/2017, at 12.29 pm
Burya utigishijwe n'ubuzima,ngo wigishwe n'abo muhorana,ubigireho kd ibyiza n'ibibi byabo ubimenye bizakugora kuba muri iyi si,ngo umuntu nimugari kd ahishe byishi kubimenya rero bigusaba gushishoza,uguhemukira aba akwigishije,ese nkawe wisanze uri inshuti nka ba Karemanzira,Gafarasi n'abandi wabigiraho iki?,buri muntu wese muganiriye ajya agusigira isomo.
1379 Ntirenganya Denis ,Nyabihu
Mon, 13/Feb/2017, at 12.18 pm
Kugira umuryango mwiza,uguha inama nziza,ukwereka inzira ikwiye,ugufasha guhitamo ntako bisa,ark c Josia kuba warahisemo umuryango wo kwa shema ngo ukubere ababyeyi mu ubukwe bwawe,ni urukundo ubakunda cg ni umutego ubatega?,niba ari urukundo wahisemo neza kuko uzabigiramo byishi mu ubuzima,ark niba ari indi migambi mibisha ubateganyirije,uziri­ kane ko nta nkuba ikubita umunyabugingo,ubukwe bwiza mubyeyi mwiza kd uzagwize umuryango uko ubyifuza,uzunguke byose mu ubuzima.
1380 Mfitumukiza jerome, akarere ka Musanze
Sat, 11/Feb/2017, at 3.46 pm
Iby'isi ni ubusa, ubukungu bwayo ntawubugeraho, abantu dupfa ubusa ark nyamara turapfa tukabisiga, yaba abo mu mpinga, mu umucyamo, I mugereko, muhumuro, bumanzi n'ahandi, twese twiruka kubyo tutazajyanaho umugabane umunsi twahamagawe kuva kuri iyi si, icyaruta nuko twakunga ubumwe, tukimika urukundo maze tukiturira mu mahoro, wowe ubwiwe kd wumva urazirikane kuri ibi
1381 Hashakimana philemon, Nyaruguru
Fri, 10/Feb/2017, at 9.22 pm
Iminsi irasa ark burya ngo ntihwanye, ibyo tunyuramo nabyo bikwiye kujya bidusigira isomo kuko burya ngo nta kiba kidafite impamvu, ark c Shema nkwibarize, aho urabona mu maso ya Batamuriza uri Mutimukeye cg c Miseke igoroye?, kuki utangiye guhinduka koko? Nyamara iyaba wibukaga amagambo mwasezeranye mujya kubana wamenye ko utangiye kumuhemukira, umva nshuti erura ubwize ukuri umutambukanyi wawe umugore ukwibasiye muri iyi minsi, umubwize ukuri uko ibintu byarangiye kd nawe azakumva, zirikana ko Batamuriza ari impano nziza wiherewe na Nyakugiribitangwa maze wirinde kumubabaza, Batamuriza we ni ukuri inama zawe ziratwubaka kd uzakomeze kuduha uwo musanzu.
1382 Nsanzimana valens, eastern province
Fri, 10/Feb/2017, at 2.00 pm
Ngo umuhana avayo, ntumuhana ajyayo ark rero uramutse umubwiye akumva mbere byaba byiza kurushaho, Josia ni wowe nanjye nshaka kubwira ko urugo rutubakwa n'ibitekerezo biteye uko, uritonde nyabusa bitazakugora ukibwira ko hari uwagushutse kd ari wowe ubwawe wikozeho, dore ufite Umugabo w'amashagaga udapfa gucisha make, nazamuka nawe ukazamuka bizakugora maze wibuke ibitereko washeshe, egera abandi babyeyi bagutanze kumenya ibyiza n'ibibi by'urugo bakugire inama maze nawe ushungure urebe igikwiye, ndizera neza ko ntagushutse pe.
1383 Uzaruharanira marc, akarere ka Musanze
Fri, 10/Feb/2017, at 6.16 am
Nyamara Manyo, abagore beshi basenyerwa n'abandi bantu barutururse inyuma ark wowe ndabona uri Nyirakazihamagarira, urwawe uzarwisenyera rwose kd ntawe ubigufashijemo kd nyabusa ukuntu wari witomboreye Umugabo mwiza mu gihe abandi bashakisha nkuwawe bagaheba!!, gusa ikizaba kibi nuko wazicuza uzirikane ko NGO "AKABIKORA KABIZI KARYA IMBOGA KARITSE", kuki ushaka guhatira Umugabo wawe umuco atamenyereye, wamwemereye ko akuze nkuko abikubwira maze ukareka akambara ibimubereye nkuko abishaka, Muvandimwe urakomeza kwishyira mu mazi abira, umunsi rero yagutwitse, urabage wifashe, Urakore igikwiye kd amahitamo hagati yo kubaka no gusenya ni ayawe.
1384 Uzaruharanira marc, akarere ka Musanze
Fri, 10/Feb/2017, at 6.13 am
Nyamara Manyo, abagore beshi basenyerwa n'abandi bantu barutururse inyuma ark wowe ndabona uri Nyirakazihamagarira, urwawe uzarwisenyera rwose kd ntawe ubigufashijemo kd nyabusa ukuntu wari witomboreye Umugabo mwiza mu gihe abandi bashakisha nkuwawe bagaheba!!, gusa ikizaba kibi nuko wazicuza uzirikane ko NGO "AKABIKORA KABIZI KARYA IMBOGA KARITSE", kuki ushaka guhatira Umugabo wawe umuco atamenyereye, wamwemereye ko akuze nkuko abikubwira maze ukareka akambara ibimubereye nkuko abishaka, Muvandimwe urakomeza kwishyira mu mazi abira, umunsi rero yagutwitse, urabage wifashe, Urakore igikwiye kd amahitamo hagati yo kubaka no gusenya ni ayawe.
1385 Ernest Ndizihiwe, Muhanga Nyamabuye
Thu, 09/Feb/2017, at 7.27 pm
umugoroba nkuyu dutaramye tukaganira ibiduhuza ni umusingi ukomeye tuba dutanga mu kubaka ubumwe hagati yacu kd burambye,biba bikwiye ko twunga abafitanye ibibazo,tugahuza abatanye,tukabanisha imiryango,tugahoza abababaye,tukagisha inama abazidukeneyeho,tugashaka umuti w'ibibazo hirya no hino mungo iwacu...,iyo dutaramye dushakira umuti ibibazo bitandukanye byugarije umuryango nyarwanda kd tugafasha urwanda kubaka ubumwe n'ubwiyunge,dukomeze gufatanya na Mujyanama MUSEKEWEYA RWANDA mu nzira yiyemeje yo kubanisha abanyarwanda mu mahoro.
1386 Denis Ntirenganya, Nyabihu
Thu, 09/Feb/2017, at 7.23 pm
Burya umwanzuro wafashwe n'umuryango uba ari ikintu gikomeye cyane kuko akenshi uba utahubukiwe niyo mpamvu natwe mu myanzuro dufata twagakwiye kujya tubanza tugatekerza cyane mbere yo gushyira mu bikorwa, Gasore nawe Chantal, twizeye ko icyemezo mwafashe kitahubukiwe kuko bibaye ari byo mwazisuzuguza KAREMANZIRA kd bidakwiye, nimukomere ku ubumwe bwanyu kd mukomeze kurangwa n'urukundo, ibikorwa n'umurava, Uburenganzira bwose nimwitwara neza nkuko byari bisanzwe tuzakomeza kubafatiraho icyitegererezo kd urwanyu ruratwe hose, nimugire amahoro n'amahirwe
1387 Uhirwa bienvenue, Ruhango
Thu, 09/Feb/2017, at 5.00 pm
Kubaka urugo ntabwo ari ugukina yewe ndetse uwanavuga ko bihira bake muri iki gihe ntiyaba abeshye, ark c josiane we, wowe ko mbona rukunaniye utaranarugeramo nshuti muvandimwe!!, none c ko numva inkwano wazakorwa arizo zikuraje inkera, aho nizo uzashingiraho urugo rwawe?, biragoye nshuti muvandimwe ark byose biterwa no kutareba kure, iyaba wabashaga kumenya uburyo inkwano zigora abasore ntiwakabaye uvuga ngo inka cg c amafranga, gusa nubwo ibi mbikubwira, ntukeke ko njye nagezeyo ahubwo nuko hari ibyo mba mbona, muvandimwe wanjye rero, wikwirukaswa n'ibidafite akamaro kurenza ibindi, haranira gushaka icyazagutuza mu urugo rwiza kd rwuje amahoro n'umutuzo ibindi byazaza nyuma, urugo rwiza Nyakubyara ugaheka.
1388 Joselyine w'i Gakenke
Mon, 06/Feb/2017, at 8.51 pm
Beshi bavuga aho mwabakuye, ibyo mwabakoreye mu ubuzima bwabo, uruhare rwanyu mu mibereho n'imibanire yabo n'abandi, gusa njye ndamutse niyemeje kubivuga byaba birebire, ibyanjye bizwi nabo duturanye ndetse n'abo twagiranaga ibibazo hakiyongeraho abazi uburyo byakemutse, kugirana ibibazo n'umuntu, mupfuye ibidafashe, mugahigana ngo yewe ndetse umwe abe yakwikiza undi ark nyagasani we uba uzi umugambi agakinga ukuboko, tukangana urunuka, umwe akifuza kunyuza umuriro aho undi anyuze, byari birebire, icyo nishimira nuko gukemuka kwabyo, kunga ubumwe kwacu, kongera kwicarana nk'abavandimwe, guhana amazi no kurahurirana, ibintu twabonaga ko bitazongera kubaho, ubu byarabaye kd dutangwaho urugero buri munsi iwacu aho dutuye rw'impinduka nziza kd zakwigirwaho na buri wese, ndashima abunzi bacu aribo Musekeweya rwanda binyuriye mu nkuru za RUTAGANIRA, na MBARUBUKEYE kuko nibo batumye nongera kwicarana n'umuvandimwe tukiyunga, icyo twapfaga cyo nawe ucyumvise waseka, ark kd wanashimishwa n'icyaduhuje, Musekeweya uri umuhuza mwiza ukwiye kwitabazwa mu kubanisha abantu kd nizeye ntashidikanya ko ibyo nakungukiyemo ark n'abandi byabagendekeye, komeza usakare mu Rwanda hose.
1389 Bizimana Janvier, Nyanza
Mon, 06/Feb/2017, at 10.50 am
Ark Gaso, aho ujya uzirikana ko ufite umugore w'umunyamutima!, uzi gutandukanya ikibi n'icyiza, uzi guhitamo ikimubereye kd akaba yashobora kumenya uwamugirira nabi cg neza?, ni ukuri kose reka umugore wawe akomeze akazi, ndabizi neza ko azakomeza kugakorana ubushishozi n'amakenga kuko azi neza uwo akorera imiterere n'imyitwarire ye, reka guhangayika kuko chantal ntazagutenguha na gato, akunda Umugabo kd ntiyamuca inyuma bibaho, wowe mwizere gusa kd wumve ko atahindutse akiri chantal wari uzi kuva na mbere, nimugarure umutuzo mu urugo nkuwo mwahoranye
1390 Nshimiyumuremyi grace, akarere ka Huye
Mon, 06/Feb/2017, at 8.25 am
Ese niba koko nyuma y'ubu buzima hari ubundi buzima,aho ibyo dukora sibyo byaba bitegura ubuzima butandukanye tuzabamo?,dutekereze turebe kd twibaze niba ibikorwa byacu ariyo ticket iza tujyana, none bamwe tukaba twibereye nka Zaninka, Bahizi n'abandi ,aho njyewe nawe dukora nabi ntitwaba turi mu mazi abira,twebwe ba Gafarasi turakuza ubugambanyi n'ubusambo,ba Bahizi twimitse urwango twirukana urukundo,ba Karemanzira dukomeje gukuza umutima w'uburyarya,niba koko turi kwicira amayira aho izo duharura ntituzasanga zaruzuyemo amahwa n'ibitovu?,sinabibonera igisubizo ark buri wese yitekerereze maze yihitiremo,nawe utuye i rwanda, n'i mahanga uhamagariwe gushaka igisubizo
1391 Bamporiki noel, nyamasheke
Mon, 06/Feb/2017, at 8.20 am
Mwaramutse neza babibyi b'amahoro, ndifuza kuvuga ku ijambo ryitwa "kuzirikana" iri jambo abanyarwanda beshi ryaratwihishe, ibyo tunyuramo byose ntabwo tubifatiraho amasomo uko bikwiye, kd byose biba bibereyeho kutwigisha, twibera mu kazuyaze uyu munsi urabwirwa ukumva urafashijwe yewe ndetse ukiyemeza no guhinduka ark ugasanga babaye iby'umunsi umwe, ese ko ba Rutaganira, Mbarubukeye, Gakwaya, Gasore n'abandi bahindutse, bakaba bari muri bamwe dutaka uyu munsi wa none kubera ibikorwa byiza kd by'indashyikirwa bamaze kugaragaza, twe umugambi nkuwo utunaniza iki?, ark byose tubiterwa no kutareba kuri, reka tujye dushishoza mubyo tubona kd twumva byose, maze tugerageza kubizirikanaho, nta kabuza impinduka zizaboneka vuba, ba Rutaganira batubere urugero fatizo.
1392 Marcel Uwitije, Bugesera
Sun, 05/Feb/2017, at 11.03 am
Burya ngo ikigo cyubatse ku mpinga y'umusozi nticyihishira, kuko kiba kiri ahirengeye buri wese bityo utambutse wese akaba yabasha kukibona, iki kigo rero cyagakwiye kugereranwa n'ibikorwa byanyu bitagira inenge kd bizira icyasha, umusaruro wanyu ugaragarira buri wese ubasha gufata umwanya akabatekerezaho, byagorana cyane kuba hari ahandi umuntu yasanga inyigisho zanyu zubaka amahoro kd akazibona nta kiguzi, tubashimira uruhare rwanyu mu kongera kubaka umuryango nyarwanda kd mukomere ku ntego, ibikorwa byanyu nibisakare I rwanda hose
1393 Karonkano Nyamagabe Pascal
Sat, 04/Feb/2017, at 3.45 pm
Ni ishuri riruta ayandi twabonye,ni mwalimu w'inzobere kd uhebuje abandi wanize akaminuza mu gufasha rubanda kubana neza no gukemura amakimbirane, Ni umuganga w'inzobere mu kuvura imitima yihebye, agahumuriza uwahungabanye, agatera iteka abibwiraga ko ubuzima burangiye, maze akagarurira icyizere cyo kubaho abari bamaze kwanga ubuzima,twe twabaye abanyeshuri banyu kuva kera ubu nitwe dusigaye twitabazwa mu gukemura amakimbirane,ubu muri make natwe nubwo duhora twiga ark twamaze kuba n'abarimu,twish imiye kuba mwaraje gukorera i rwanda,tunezezwa no kuba twibanira namwe,imitima mwigaruriye izahora ibashimira iyo neza mwayigiriye,dukomeze dutwaze gitwari, dore inzira iracyari yose, aho turangamiye haracyari kure, turangaye tukishinga umunaniro wo mu nzira, twazasekwa n'abatifuza ko tujyerayo, maze amenyo y'abasetsi akatubona, hamwe na Karonkano pascal uwahiriwe no kubamenya, nzafasha abandi guhishura ibanga rwanyu, maze abatuye nyamagabe n'urwanda muri rusange, dusakaze iyo neza, Musekeweya Rwanda
1394 Alfred Niyomuhoza, akarere ka Nyanza
Sat, 04/Feb/2017, at 12.55 pm
Abubatsi b'amahoro nimwegure intwaro mujye ku urugamba, kuko imitima ya beshi mu ngo irashenguwe kd ishegeshwe n'agahinda, dore mungo biri gucika, kwizerana ni guke, gukekana byahawe icyicaro maze gucana inyuma byimikwa hose, none ubu birababaje iyo umuntu abivuze abandi bakamusubiza bati "wabuze icyo uvuga kuko iyo ni inkuru ishaje", biteye isoni n'agahinda ko ingo z'ubu zubakiye ku ubugenge, si kwa Shema na Batamuriza gusa biri gucika kuko n'iwacu byarahageze, ubu buri wese amenya kd agapanga gahunda ze iz'urugo zo ntumbaze, ba Kazarusenya nabo bahora barekereje ngo barugere intorezo n'imihoro, nimutabare zitarashira kd ibyo mwakoze ni byishi.
1395 Nsanzimana valens, eastern province
Sat, 04/Feb/2017, at 6.37 am
Kubaho ni ukubana, kd kuzirikana byakiza byinshi ikibazo nuko tutabikora, iyaba buri wese yumvaga ko afite uburenganzira nk'ubwa mugenzi we, twabaho mu mahoro, ark c nkawe Samson wahindutse ute ko wari umwe mubo bitakekwagaho?, uratubabaje cyane, Josiane we ubukwe c ubugeze he ubutegura?, nizera ntashidikanya ko impanuro wahawe uzizirikana zose kuko ari zo uzashingiraho urwawe na Gafarasi, siniriwe nongeraho izindi kuko izo wahawe nuzubahiriza zizagutuza amahoro, Bahizi we uzabundabunda c kugeza ryari nyabusa, ark c ubundi aho wowe waba ujya ufata umwanya ukicara ahantu hatuje ngo maze utekereze ejo hawe?, ark ndakurenganya ubanza utawubona, disi abameze nkawe mbabona buri munsi ark ikimbabaza nuko nanjye mbura icyo nabakoraho, gusa uko bizagenda kose igihe kizagera ubone ko hari aho watinze bitari ngombwa, uzirinde kwicuza kuko waburiwe ukanga kumva, erega nubu urabwiwe nuko uvunira ibiti mu matwi, agatinze ugatega iminsi ark sinyiguteze muvandimwe.
1396 Denis Ntirenganya, Nyabihu
Fri, 03/Feb/2017, at 9.18 pm
Yemwe abakiri bato kd mwitegura gushinga izanyu, gusa namwe abamaze kubaka sinabarenza ingohe kuko ibyo mbona nawe byakubaho, dore biragoye ko ingo zimeze nk'urwa Manyobwa zikomera zigashinga imizi, Yego ngo umugore mwiza umuhabwa N'IMANA ark kd hari ubwo uza uri mwiza nyuma ugahinduka, gusa njye mbona hari ubwo rimwe na rimwe mwisenyera mugahirika izo mwubatse maze mukagenda muvuga ngo Umugabo arananiye kd mwo kabyara mwe mugaheka ari mwe mwikozeho, ubwo iryo si ishyano koko!!!, mwaharaniye kuba abanyamutima, mukanyura abagabo banyu uko mubishoboye nubwo bitaba ijana ku ijana kuko ngo nta mwiza wabuze inenge, maze mukareba ko zidakomera!!!, ibi mbabwira muzanabibwirwa n'abandi, ndacyari muto ark nakubera nka rya gi ryahanuye inyoni, nimuharanire ugushaka kw'abagabo banyu, mwunge ubumwe kd mutahirize umugozi umwe, nimugire amahoro n'amahirwe mu zanyu
1397 Niyonshimira cecile, akarere ka Rusizi
Fri, 03/Feb/2017, at 8.58 pm
Ntangiye mvuga ku ubuzima ngirango uwandusha kubumenya abe yampa igisobanuro cyabwo, bamwe bagira bati "iby'isi ni gatebe gatoki", ark kd nanjye njyiye kwinjira muri uwo mubare w'ababivuga, uyu munsi uraba wishimye ark ejo ukababara, ubanye neza na mugenzi wawe, ark ejo mugashwana, ngubwo ubuzima nabonye, gusa nawe nakwitabaje ngo umfashe gusobanukirwa, twese dufata Shema na Batamuriza muri Musekeweya nk'ikitegererezo, inkingi za mwamba fatizo ry'ubuzima bwacu, ark nabo ibishuko ntibibatinya, gusa ntawe uhora yishimye koko ark kd ibi bitwereke ko buri gihe ibigeragezo biba biri ku muryango ngo maze niturangaza inzugi z'ibyumba byacu bitwinjirane wa mutuzo uyoyoke, turabe maso rero kuko tutazi ikiruraye inyuma, abagambiriye gusenya iz'abandi namwe nimucishe make kuko ibyo ukorera abandi nawe ubikorewe wababara, Musekeweya nitubere umuyobozi w'imitima.
1398 Harindintwari cyprien, KIBIRIZI nyamagabe
Fri, 03/Feb/2017, at 8.37 pm
Nta kindi bisaba usibye kwiyumvamo impamvu waremwe ugashyirwa ku isi, ikindi kd ugatekereza ku bandi bavuka maze Nyagasani agahita abisubiza batamaze kabiri ku isi, iyo utazirikanye ku ibi nibwo usanga warabaswe n'ubugome nka Zaninka, mfata nk'umugore mubi naba narumvise, Gafarasi ikirumira habiri mubyo akora, Mandevu indashima n'inkundamugayo cg c Bahizi bigoranye kugira icyiza namuvugaho, muvandimwe waje ku isi, wazirikanye ko uhafite iminsi mike maze ugakora icyo wahazaniwe!, burya ijambo ribi mu ubuzima kd ubishoboye yagakwiye kwirinda ni :"IYO MBIMENYA", wo kabyara we iri jambo rirababaza kd ritera agahinda, hamwe na Musekeweya, nimucyo twigire ku banyamahoro bakwiye kd bakora ibikwiye kugirango tutazicuza bibaho, Umunsi mwiza
1399 Niyigaba nazaire.
Thu, 02/Feb/2017, at 7.21 pm
Ababyeyi ndabakunda disi kuko mutwifuriza ibyiza byuje byose kd bizimanira abanyamahoro umugati umara inimba y'agahinda:Umubyeyi akagira ati,"mwana wanjye uzabe ingenzi",burya umubyeyi iyo akubwiye gutyo,ntaba akuraze kuba ingenzi mu bibi,oya kuko nta mubyeyi ugenera umwana we umurage mubi nka byabindi ngo #umubyeyi ukwanga akuraga urubanza rwamunaniye cg c akakuraga isambu itera,ese niba ababyeyi bacu batwifuriza ibyiza kuki twe tutabyifuriza bagenzi bacu?,nyamara umunyabwenge umwe yaragize ati "icyo unyifuriza Imana igukubire 7,twese twagakwiye kuba ba GIHANA,SAMVURA,MUZAT SINDA n'abandi,ntitubayeho neza kubarusha kuko turi abagome,ahubwo duhorana ingingimira n'urwikekwe kubera ibyo dukora,Hinduka none, ark rero nawe mubyeyi utanga umurage mubi niba koko aho uba ugiye habayo amategeko nawe uzabibazwa, wagakwiye gusigira umwana wawe impanuro zubaka kd zizamubanisha n'abandi amahoro.
1400 Niyigaba nazaire.
Thu, 02/Feb/2017, at 7.17 pm
Ababyeyi ndabakunda disi kuko mutwifuriza ibyiza byuje byose kd bizimanira abanyamahoro umugati umara inimba y'agahinda:Umubyeyi akagira ati,"mwana wanjye uzabe ingenzi",burya umubyeyi iyo akubwiye gutyo,ntaba akuraze kuba ingenzi mu bibi,oya kuko nta mubyeyi ugenera umwana we umurage mubi nka byabindi ngo #umubyeyi ukwanga akuraga urubanza rwamunaniye cg c akakuraga isambu itera,ese niba ababyeyi bacu batwifuriza ibyiza kuki twe tutabyifuriza bagenzi bacu?,nyamara umunyabwenge umwe yaragize ati "icyo unyifuriza Imana igukubire 7,twese twagakwiye kuba ba GIHANA,SAMVURA,MUZAT SINDA n'abandi,ntitubayeho neza kubarusha kuko turi abagome,ahubwo duhorana ingingimira n'urwikekwe kubera ibyo dukora,Hinduka none, ark rero nawe mubyeyi utanga umurage mubi niba koko aho uba ugiye habayo amategeko nawe uzabibazwa, wagakwiye gusigira umwana wawe impanuro zubaka kd zizamubanisha n'abandi amahoro.
1401 Masengesho m chantal
Thu, 02/Feb/2017, at 7.08 pm
Nshobora kuba mbwirwa sinumve,nerekwa simbone,numva ark sinshishoze,ark nawe dushobora kuba duteye kimwe twafatanya gushaka umuti kd urahari,ibyo twibaza,tubona,twumva byose bifite ibisubizo,zirikana ko mwalimu ari umwe maze tumugane aduhanure,MUSEKEWEYA niwe mujyanama ukwiye kd waje kutwitangira,kudahin­ duka kwawe ni umutima winangiye suko wabuze inama,hera none wiga uzabona inyungu bidatinze,twitoze kunyurwa kuko nibyo bituma tubana mu mahoro na duke tutunze,ibyo unyuramo byose ujye ubyigiramo kuzirikana gusa birahagije.
1402 Ndizihiwe Ernest, Muhanga
Thu, 02/Feb/2017, at 5.20 am
Birabe ibyuya, urwatuberaga icyitegererezo ntirusubiranemo kuko abakiri bato tutarubaka nirwo twari turangamire, Shema nawe Batamuriza ni ukuri urugo rwanyu rwari igisubizo cya benshi, buri wese yajyaga gufata umwanzuro agendeye ku bisubizo mugenera ibibazo byanyu none dore ruraca amarenga ko umwanzi yarwinjiriye, yego nta byera ngo de ark hari ibidakwiye kubasenyera, nimube intwari nkuko byari bimeze, mukomeze kwigarurira imitima yayobye mu urukundo nkuko byari biri nka mbere kd kuko ari ineza mwatugiriraga muzayihemberwa, Nimwunge ubumwe nka mbere.
1403 Uhirwa bienvenue, akarere ka Ruhango
Wed, 01/Feb/2017, at 8.42 pm
Njyewe narabibonye ko ikosa rimwe ryambuza amahirwe nari mfite mu ubuzima, ese nawe waba waramaze kubibona?, niba warabibonye rero nyemerera tugire inama twaha umuvandimwe kimwe n'abandi bameze nkawe, uwo mvuga ni Bahizi wa Zaninka, hamwe nawe duturanye ugaragaza imyitwarire idakwiye, dore isi iradushuka, abenshi tukemera gushukwa nayo, iratuyobya tugatomera kugira igaruriro bikatugora, nyamara biriya byose biba kuko tuba tutashunguye ngo turebe igikwiye, hari beshi bazaza badushuka ngo baratugira inama ark zose siko zubaka, ba ZANINKA turabafite badusenya kd twe twibwira ko baturema, nitwumvira bose bizatugora kugira icyo twigezaho, tuzabundabunda nka Bahizi kd twakabaye dusingizwa ko dufite aho twigejeje, bavandimwe dore umupira uri mu kibuga cyacu, uzarusha abandi gucenga niwe uzatsinda igitego, amayeri ni aya buri wese rero kugirango tuzabashe kubona itsinzi, shishoza.
1404 Marcel Uwitije, Bugesera
Mon, 30/Jan/2017, at 8.43 pm
Nubwo Ubugesera bwose butakuvuga ibigwi, njye nzagutaka kd nkuhamirize abandi, nubwo abatuye uburasirazuba bose batavuga akamaro kawe, njye nzagerageza kugashyira mu nyandiko maze abagiriwe ubuntu bwo gusoma babimenye, ubwitange, umurava n'ishyaka, urukundo, ineza n'uburyo udahwema kwitanga wigisha uko twagakwiye guharanira amahoro, bizamenywa na buri wese, Nihashimwe kd uwahisemo kukwita Musekeweya, kuko rwose urabikwiye ninayo mpamvu ukwiye kuvugwa ibigwi iteka, komeza wubake amahoro, ntuzacibwe intege n'abakunaniza kuko ku isi ntibabura, shikama ku ntego zawe kd ukomeze kuba uwo bose barangamiye, ngira inama, maze nanjye nzazishyire abandi, Musekeweya Rwanda
1405 Mfitumukiza jerome, akarere ka Musanze
Mon, 30/Jan/2017, at 5.38 pm
Nyagasani nagutera iteka uzibuke gushima kd unasabire abasigaye nkaho wari uri,burya ngo mu ubuzima icyo umuntu arusha abandi aba agomba kukibakorera,cyane iyo ari umuntu mwiza kd ugira umutima ukunda kd uzirikana,Ese aho mwagirango isi yose ifite abantu nka GASORE aho hari icyo twabura,niba wakwibuka ko wakuwe ahabi maze nawe ukazitura abandi iyo neza wagiriwe nta kabuza ishimwe ryawe uzaba uritanze,birashoboka ko ibikorwa byawe byiza byarengera beshi bababaye kd ubigiriye ko nawe wagiriwe neza,tangira none witura nyagasani ineza yakugiriye,erega uko niko kuzigama imbuto itabora kd ikaba ibitse mu umutamenwa uzira amabandi,Gira neza wigendere, sinshidikanya ko iyo neza uzayisanga imbere.
1406 Hashakimana philemon, Nyaruguru
Mon, 30/Jan/2017, at 7.40 am
Ibikorwa byawe nibyo bigaragaza uwo uri we imbere y'abandi, bizakugira mwiza cg c mubi bitewe n'icyerekezo wabihaye, haranira kuvugwa neza imbere ya rubanda, tangirana n'amatwara mashya ugaragaza ko wahindutse, erega nyabusa nanjye nari nkawe, ark naje kwerekwa ko nayobye ark niyemeza guhinduka, agaciro kawe uzakiha ark uzanagahabwa nabo muhorana, urubanza uzaruburanirwa n'abazi ibyawe, nta muntu numwe uzambuka amazi magari ngo aze akuvuganire atambutse abaturanyi bawe, mbere na mbere bana neza nabo mwegeranye, ubabere umutagatifu nubishobora maze nawe bazakubere aho utari, reka Musekeweya ibigufashemo kuko yagaragaje ko uruhare rwayo ari ukubanisha abantu kivandimwe, nuyisunga izakugeza aho wifuza, Gubwa neza wowe wahisemo neza.
1407 BIZIMANA JANVIER, NYANZA
Sun, 29/Jan/2017, at 2.51 pm
Bahizi we, nari ngiye gutukana kd ari wowe ntuka ark nibuka ko ntaho naba ntandukaniye nawe, gusa umuntu umwe niwe warebye mugenzi we maze arangije amubwiriramo agira ati "wowe ntuzapfa unikamiye n'ayimbwa ", nguko uko yamubwiye, none c muvandimwe wowe ubona umuntu w'umusore nkawe, ugisabiriza ibyo kurya kd ufite amaboko mazima, ukaba ukiri uwo kwaka agakoma boshye umwana muto aho wowe wagirango......, aha ndifashe kuko ngo ntacyo mvuze ntiteranya, gusa wakabaye wumvise icyo nari ngamije kuvuga kuko burya ngo imfubyi yumvira mu urusaku, urabeshya urasiganwa n'iminsi kd izagutamaza, zaninka ugushuka azagusiga wenyine wangare, uzirikane ko we ari kurenga kd wowe ukaba uhinguka, gusa uzirinde gusaba uwo wimye kuko niyo nama iruta izindi nakugira, yazagutamaza ugakorwa n'ikimwaro.
1408 Uzaruharanira marc, akarere ka Musanze
Sun, 29/Jan/2017, at 5.53 am
Mwaramutse neza, nimuhorane amahoro ya nyagasani nkuko namwe mudahwema kuyatwifuriza nubwo kd hari n'abayifurizwa ark bo bakayanga, twebwe rero I Musanze twemeye kuyakira kd tugasangira n'abandi, mwatugaruyemo ubuvandimwe n'ubumuntu mutwubakamo ikintu gikomeye cy'urukundo n'ubumwe, tuzahora tuzirikana ko imibanire yacu ishingiye kuri mwe kd iyo mpano tuzayigeza ku bandi, Mu ubuzima turabangamirana, imibanire na bagenzi bacu ikazamo agatotsi yewe ndetse bigakomera cyane ku buryo twangana tukamerana nk'abataziranye, bigera aho amahoro abura kd dupfa ubusa, umwunzi aba ari umwe kuko ku bandi bo biba byarananiranye, dore ko hatabura n'abongeramo urusenda bagamije gukaza urwango, twegere dufatanye utwigishe kubana n'abandi maze natwe tuzabyigishe urungano, Ramba iwacu i rwanda
1409 Karonkano Nyamagabe Pascal
Sun, 29/Jan/2017, at 5.45 am
Uwishema ritanshiha Shenge naragushimye Byinshi ndabigukesha Kenshi ndanagushaka Ngashaka ko wishima. Cyusa cyizira icyaha Cyiza cyizira icyasha Cyomoro cyomora- amacyenga Cyatwa uhora- unacyeye Cyane ugasa n'icyansi. Uri ihogoza nahawe Amahirwe ntazahaga Uwahiriwe, Yarakoze uwakwise Musekeweya, kuko yatumye natwe abakumenye dusekerwa n'amahirwe, umucyo watashye iwacu, umwijima wirukanwa mu mitima yacu, urumuri ruhabwa icyicaro gihoraho, duhinga amahoro, tuyabagaza ubumwe, twuhiriza urukundo, maze dusarura ineza itagira uko isa kuko yuje amabara y'ibyiza byinshi, Rwanda nziza, Nyagasani yaragutoranyije, aguha umujyanama uyobora imitima y'abawe, yababereye umusingi unyuzwamo ibitekerezo bigamije kubaka umunyarwanda bushyitse kd bwuje ubuhanga none dore uyu munsi wa none turi gusarura icyizere gitatse ishema n'isheja, Karonkano pascal, nzakuvuga ibigwi, abazankomokaho bakwitirirwe kd abo tuvugana bose bamenye ibyiza byawe, Reka nkwisabire :dore urugendo rwa njyenyine rurangora, imitego ni myinshi kd ibingusha byiyongera buri munsi, ngwino umbe hafi dufatanye urugendo, dore iyo njya haracyari kure kd urwo natanjyiye ndifuza kurusohoza, ubutumwa wampaye gushyira abo hakurya no hakuno nirinda kuburarana cg ngo mbe nabuha undi kuko ashobora kubugoreka cg nawe akabusibya, Mba hafi mwalimu mwiza, MUSEKEWEYA RWANDA.
1410 Kirehe Nsanzimana valens
Sat, 28/Jan/2017, at 8.01 pm
Ni ukuri josia,amagambo ubwiwe na bagenzi bawe niba abwiwe umunyamutima ujyanye impanuro n'impano utazahabwa na buri wese,uzirikane ko ijambo ryose ryavugiwe hariya atari iry'ubusa kd urikurikije ryazagufasha mu ubuzima bwawe bubereye umugore w'i rwanda.
1411 Masengesho m chantal, akarere ka nyamagabe
Sat, 28/Jan/2017, at 7.44 pm
Zaninka we amagambo yawe akomeye kurenza icyuma kuko nubwo icyuma gikomera ark umuriro uragishongesha,wowe rero ayawe angana ay'iibyihebe,ark n'ubundi ntaho nibeshye kuko ntaho utaniye nabyo,gusa ngo akimuhana kaza imvura ihise,ark umunsi wowe yaguye ntizarindira guhita kuko kazazana nayo,aho ubiba niho uzasarura.
1412 Ngendahayo theogene, akarere ka Nyaruguru
Sat, 28/Jan/2017, at 5.41 pm
Imbabazi ziracyatangwa kd nawe uzatse wazihabwa,ntibitangaje ko Mbarubukeye yasura uwo yahemukiye kd bagasabana birenze,byose bisaba kugira umutima wiyoroshya usaba imbabazi kd ukazirikna,nawe witerwa ipfunwe no kwigundira ngo woye guhaguruka utere intambwe igana kubo wafudikiye,haguruka ubagane bazakwakira n'umutima utuje kd ubabarira,hera none wunga ubumwe nabo mudahuje kubera ibibazo by'isi.
1413 ntigirinzigo Gustave akarere ka Rwamaga umurenge w
Sat, 28/Jan/2017, at 4.45 pm
Muraho soko tuvomahotwese amazi yubungo ubumwe kwihanga ubumwe nokwirinda mubyukuri museweya maze igihe kinini nyumva kuva yatangira yanyigishije byishi kandi yanyubatse mubuzimabwajye bwaburimunsi none nagirango ngire imana Gasore nachantal nikogaso kukiwunvako karimanzira atahinduka ujyawibuka rutaganira ukoyarameze none nikuki wumvako karimanzira ibyo abakorera ari imitego abatega shizaneza kukonge ndabona aribwoburyoyabonye nkinzira yamufasha kwiyunga nawe kandi ibukako ibyowaciyemo byose ntabushobozi bwawe bwabikoze kubwibyo ureke umugore wawe age gushaka akunyu ndoreko abandi babuze ahoberekeza ahubwo ushyire unmugorewawe mumabokoy'Imana ige imubashisha gutahura imitegoy'umubi sinarangiza ntabashimiye uburyo mutwubakira ingo urugero urugo rwashema nabatamuriza ryubaka ingo nyishi uburyo bahuye nakabutindi josiyane babasha kubwitwaramo kigabo ksndi nuburyo babashije kubabarira josiyane nabyo byaranyubatse menyako imbabazi zitsinda urwango amahoro agasakara rwose iwanyu《muri musekeweya》ngagemetse ingemwe z'amahoro nange sinazitanzweho kandi nkarira nabandi kuzakwifatira ku ingemwe tworoze abandi murakoze Imana ikomeze ibongere impano
1414 Niyomuhoza alfred, akarere ka Nyanza
Fri, 27/Jan/2017, at 9.10 pm
Inzira zanjye ziracyavunaguye,ndayobagurika uko bwije nuko bucyeye,ibitekerezo cyanjye biyobywa kd bigahindurwa buri kanya,ndagukeneye ngo unyobore,wowe wamaze kumenya guhitamo ariko ugahitamo igikwiye,niba waremeye kuyoborwa na Musekeweya,ugatatira ikibi kuko wamenye ingaruka zacyo,garuka umfate mu mavi kuko ndi kurushywa cyane,ndatera intambwe igana imbere bahizi akankurura ansubiza inyuma,ndamanukana umuvuduko,ark nkasanga Gafarasi yanteze amahwa,ndaremerewe ngwino unyegere unyereke aho wanyuze maze nanjye umfashe kuzabera icyerekezo abandi,Musekeweya rwanda,ntawakumenye uteze kuzakwibagirwa bibaho.
1415 Bamporiki noel, nyamasheke
Fri, 27/Jan/2017, at 9.03 pm
Hari ubwo amatwi ampa ari uko atarakura neza bityo akaba yakumva ikivuzwe ariko ntasesengure,wenda nabwo ndacyafite amaso akanura ark ntabone kuko yakabonye yabona ibiri hirya y'ibyo mbona,ururimi rwanjye ntiruramenya kuvuga neza kuko rubimenye rwakavuze ibikwiye,ark c nubwo amatwi yanjye yaba atumva neza,ni gute ZANINKA we yanyumvisha ko ngo ariwe mugore mwiza kuri iyi si?,mwe muzi gusesengura murambe hafi,maso yanjye nawe nkuhe impanuro:umugore mwiza uri nka zaninka ntuzamurangamire ndabigusabye kuko byazatuma nzinukwa abantu vuba,namwe bavandimwe dufatanyije kubaka amahoro,nimuhaguruke tuyasigasire kuko ba zaninka bakifuza gusenya ibyo twagezeho ntaho barajya,nidusinzira tukicura,bazaducuza umutuzo twaruhiye kuva kera,tube maso.
1416 Uhirwa bienvenue, Ruhango
Fri, 27/Jan/2017, at 3.07 pm
Rutagani urasigeho ntiwivutse uwo mwese mwose rimwe kuko ni Bahizi murumuna wawe, nubwo yarumba bwose muva inda imwe, urasigeho kd ntuture umujinya Mukandutiye kuko ibyo akora buri mubyeyi wese yabikora kuko ni impuhwe za kibyeyi zibimutera, kwihanganira kwicisha mwene nyoko inzara byaramunaniye, ubumuntu buramutaha maze nawe yiyemeza guhimba amayeri, erega nawe wabikora kuko ineza ntikumirwa kd uwagiriwe neza nawe yayigira, wirinde kugaragaza umutima mubi kuko nta tandukaniro waba ugaragaje hagati yawe na murumuna wawe.
1417 Ntirenganya Denis, Nyabihu
Fri, 27/Jan/2017, at 11.37 am
Ntabwo nibuka neza uwakoze mu nganzo agira ati "urugo ruhire yemwe abagiye kurushinga, ruzabe urutamba mitavu ruhoze amata ku uruhimbi.... ", yagize neza kuko yagaragaje ibyiyumviro bye kd byagakwiye kuranga buri wese ukunda amahoro n'ineza, none c twe abatuye nyabihu twabuzwa n'iki kukubwira tuti Kuri wowe Josiane, amagambo ari muri iyi ndirimbo turayagutuye kd uzayakurikize, gusa twa tugeso wari ugiye ukunda kurangwa natwo, uramenye udusige iwanyu ku ishyiga, dore ugiye iw'abandi, nyakubyara ngo Haravuna ntihunga, uzahura na byinshi biguhutaza ark uzirinde Kuba umwasama ahubwo urangwe no kugira ubwenge bwo gushishoza, uzarangwe no kugisha inama kd uzarangwe no gushungura, Tuzagusura uko bikwiye kd tugusabire umugisha ku Mana, imyiteguro y'ubukwe myiza, reka natwe tube dushaka imikenyero, imyitero n'amakote.
1418 Niyonshimira cecile, Rusizi
Fri, 27/Jan/2017, at 6.06 am
Uwibwira ko ahagaze, aritonde atagwa, agatsikira igihumure maze akaba yakenera uwamwegura kd nawe ntawe yagiriye neza mu gihe yaragikomeye, byaba bibabaje gutagira abo utagiriye neza mu gihe wari ubifitiye ububasha n'ubushobozi, ibi byose mbivugiye BAHIZI we uhora yishimira ibyago by'abandi ukagirango we ntibyamubaho, none c ko ubazana nkana ngo Samvura yabaye pararyise, ni impuhwe umugiriye kd bizwi ko wowe na Zaninka umubyeyi wawe muri ba NTAMPUHWE?, nyamara muvandimwe ubishoboye wagira umutima wihana kd wicisha bugufi kuko ngo iby'isi ni gatebe gatoki, aho mugenzi wawe aryamye uyu munsi, nawe ejo wahajya, kd ngo ak'i muhana kaza imvura ihise, Murabeho
1419 Uhirwa bienvenue, akarere ka Ruhango
Thu, 26/Jan/2017, at 9.19 pm
Kubaka urugo bisaba gucisha make, gushishoza, kwiyoroshya, kumvana kwihangana no kubabarirana, ibi iyo bikunaniye, nta kabuza urugo rurakugora, gusa nanone mu rugo habamo no guhirwa, inzozi akenshi turota cg c ibyo dutekereza tuzahurira nabyo mu rugo siko akenshi bitubera impamo, rimwe na rimwe uzarota wabonye Umugabo mwiza, mwuzuzanya kd mugafatanya byose ark hari ubwo uzasanga inzozi zawe zihabanye n'ukuri, ibyo uzabyitwararike kd wumve ko bibaho mu ubuzima, gusa uzirinde kubera umutwaro mugenzi wawe, ahubwo uzahore ugaragaza kwicisha bugufi, ntawe udafudika mu urugo, ejo bitazaba ugasanga ushyize ku karubanda uwo mwashakanye, oya siko zubakwa kuko burya hubaka ibanga, iyi niyo mpanuro mpaye wowe josiane hamwe n'abandi mwese mugiye gushinga izanyu, kuzuzanya ni isengesho mbasabiye kuri Nyakugiribitangwa, we utanga gushaka neza no guhirwa n'urugo
1420 Bamporiki noel, nyamasheke
Mon, 23/Jan/2017, at 5.35 am
Mwaramutse, twe turi I Nyamasheke dukunze kugira tuti :akarenze nyungwe karushya igarura nkuko umunyarwanda nawe yagize ati :akarenze umunwa karushya ihamagara ", none c Manyobwa we iyo utinyuka ukarata abasore ngo b'ama beaugare, imbere y'umugabo wawe, aho wibuka ko uwo ariwe mwemeranyijwe kubana akaramata, niba rero hari abandi umurutisha, bivuze ko ubonye uburyo wamuta ukabasanga, mbega ingo z'ubu nyagasani wee!!!, ubu c koko twebwe abakiri bato muradutoza iki?, natwe c tuzazubake uko??, harya ngo niko zubakwa?, gusa niba ariko zubakwa ninako zisenyuka, ngo usenya urwe umutiza umuhoro ark kuko njye ntifuza ko izo mwubatse zisenyuka nzabatiza ibitekerezo byo kuzikomeza mubifashijwemo na Kristu we udushoboza byose.
1421 Ndizihiwe Ernest, akarere ka Muhanga
Sat, 21/Jan/2017, at 7.40 am
Niba hari abamama mungo bameze nka Manyobwa, ni ukuri urwo rugo nta cyerekezo rwaba rufite, ese buriya umwana waruvukamo yazagira burere ki?, buriya c twabyita ubusilimu, ubusitar, cg iki?, byagorana kubyiyumvisha ark simpakanye ko bitabaho kuko uteye kuriya ntiyabura muri sosiete, ark icy'ingenzi ni kimwe, nitumenye guha uburere bukwiye abana bacu, tubigishe uko bakwiye kwitwara no kurangwa n'ikinyabupfura kugirango uzajya abona uwo mwana avuge ko ari umunyarwanda ukwiye.
1422 Niyonshimira cecile, akarere ka Rusizi
Fri, 20/Jan/2017, at 7.12 am
Mwaramutse, nzindutse nijujutira amafranga kuko kuyafatana umwanzuro byaratunaniye, ushaka kugushuka akoresha amafranga, ukugerageza akoresha amafranga, ubu c koko tuzayabanamo n'abantu gute mu gihe akigaragara nkaho ariyo atuyoboye?, biragoye kuba twayarutisha ibindi!!, mbega urugamba rukomeye kd rugoranye kurutsinda!!!, none c ndebera nkawe, Chantal aje yafashe umwanzuro wo gusezera akazi, ark bamubwiye ifranga kuguma ku cyemezo yari yafashe biramunanira!!!, buriya c bizagaragaza ko ari akazi, amafranga, n'ubucuruzi bwiwe yavugaga icyo ashyize imbere ari ikihe?, bavandimwe twishukwa n'ariya manyagwa y'amatindi ngo aturushe ubwenge kd adutanye n'abantu, murakoze murakaramba I rwanda
1423 Bienvenue Uhirwa, Ruhango
Thu, 19/Jan/2017, at 5.35 pm
Burya isi iracyafite abantu bumva ko kugira neza ukigendera biruhura kurusha kuba wahora wishyizemo umuntu, ukazahora ushengurwa n'agahinda, irungu inabi n'umujinya bikakurenga kd disi umuti ubivura utangirwa ubuntu, kubona abantu bakimeze nka Muhorakeye byagorana ark I cy'ingenzi nuko hari aho bari, Uwagira umukoresha nka Mandevu, akamujujubya nkuko yagize Muhorakeye ark we akabyirengagiza, uwo azajye ashima ko agira umutima wihangana, natwe umutima nk'uriya twagakwiye kuwihingamo kd birashoboka, erega mwa bavandimwe mwe nta kiruta ubumwe.
1424 Marcel Uwitije, Bugesera
Thu, 19/Jan/2017, at 7.13 am
Mwaramutse, kuba Muhorakeye yafata umwanya akajya gusura Mandevu, bigaragaza ko abantu dutandukanye mu mitekerereze, ni inzira twese twagakwiye guharanira kuko igaragaza umuntu uzira inzira no kwitura inabi uwayikugiriye, gusa bigira bake ark iyaba twese byadushobokeraga, isi yarangwa n'amahoro, urukundo n'ineza bizira urwango, urwanda rwacu natwe rukeneye abantu bari nka Muhorakeye, nimucyo dusimbuze ikiri ikibi icyiza, Tuzatengamara mu Rwatubyaye
1425 Marcel Uwitije, Bugesera
Tue, 17/Jan/2017, at 5.19 am
Burya ngo ahabuze amahoro, iyo agahenge kaje, baricara bakidamararira bakagirango aho inkomoko y'ishyano yaturutse ntiyakongera ikagaruka, burya ngo ushaka amahoro ntatuza cg c ngo yicare yidamararire, ahora aryamiye amajanja yirinda ko ibyo yagezeho byakongera gutembagazwa areba, erega n'ubundi ngo intore ni umurinzi w'ibyo yagezeho ntawabisenya irora, nimucyo rero bakunzi kd babibyi b'amahoro dukomeze gusigasira ibyo twagezeho, twubake ubumwe n'urukundo kd duhore turi maso kuko ntawe umenya igihe umugisha azazira.
1426 Nsengimana Gisagara Emmanuel
Mon, 16/Jan/2017, at 5.09 pm
Ntabwo navuga ko mbandikiye nkererewe,kuko iyo nza kuba narabandikiye mbere wenda naravuze ibitarabaye cg nkakabiriza,ark igihe ni iki kuko amajoro,ibigunda,imvura,izuba byose nacitse mbikesha ko mwabayeho,nkashmira Imana nyagasani yo yatumye umuvandimwe twari dufitanye ikibazo atuna radio maze akumva Musekeweya,bikagera aho bigera akaza kunyishakira agira ati "Muvandi niba gupfukama aribyo byampesha amahoro n'imbabazi imbere yawe,mbabarira mbikore kugirango umbohore nanjye nduhuke...",mbabwije ukure ko nanjye ikiniga cyandenze ark nkihagana nkamubaza nti "utumwe nande kunshuka ukundi",akansubiza ati "niba radio ibeshya,nabeshywe n'ikiganiro numviseho kitwa MUSEKEWEYA",ibyacu ni birebire gusa nababwira ko uwo mugabo twiyunze ubu tukaba twunze ubumwe,abantu n'uyu munsi wa none baradutangarira!,umwunzi ni umwe rukumbi MUSEKEWEYA,ngicyo icyatumye mbakunda kd ntateze kubareka,Mwasubije amahoro no gutuza muri NSENGIMANA.
1427 Agathe Mutesi, Rubavu
Sun, 15/Jan/2017, at 5.21 pm
Nongeye kugaruka rero kubashimira uruhare rwanyu mu kubaka umuryango nyarwanda, nkuko nabibabwiye, ntuye I Burengerazuba mu karere ka Rubavu, ni byiza ko akeza kavugwa uko kari ntacyo umuntu ahinduyeho, ibyo bituma umuntu ubwirwa abasha kwifatira umwanzuro agendeye ku marangamutima ye ntawe ubimusunitsemo, none c uwavuga ko mu gihe iwacu mu ngo imanza zinanirana mu guhuza abashwanye, bakangana urunuka yewe ndetse umwe akumva yanyuza umuriro aho undi aciye, ark nyuma ukazasanga bariyunze babaye umwe, wabaririza inzira byanyuzemo bakakurangira Musekeweya, uwo yabura kuratwa nande?, hirya no hino gupfa amasambu nk'i Muhumuro na Bumanzi bireze ark igishimishije nuko hari na beshi bahuzwa nuko na ba Rutaganira bayapfaga biyunze ubu bakaba bari mu umurongo umwe, ibi mbabwira mbihagazeho kd nuwaza yabona ibimenyetso by'abivugira ko Musekeweya yabahuje kd batarakekaga ko byaba, nimukomeze rero mutange umusanzu wanyu mu kubaka abanyarwanda, muri Impano urwanda rwarose kd Ruzahora rushima aho mumaze kugeza abarutuye
1428 Masengesho m chantal, akarere ka nyamagabe
Sat, 14/Jan/2017, at 10.53 pm
Gaso,umutima mwiza ufite uzawuhorane kd uzabere urugero rwiza abandi,Gafara zirikana ko ngo uwiba ahetse aba yereka uwo mu umugongo,ntugirengo Gashema we ntaba abona ibyo akora,ese Fidusi aho wowe uwakunda umugabo wawe urwo kumugutwara wabigenza ute?,ibaze wisubize,Zani ngo urugiye kera ruhinyuza intwari,twabuze intwari Munyemanzi tuzahorana agahinda ko uwo yasize ngo amukore mu ngata yamutengushye ark atazatinda kubyicuza,bigaragara ko guharanira amahoro ari urugamba rurerure,ark c wowe ukora iki ngo agerweho,tubwire tuguteze yombi.
1429 Harindintwari cyprien, Nyamagabe
Sat, 14/Jan/2017, at 1.36 pm
Sinavuga ko abantu turi intungane ark twagerageza kuba zo,nshobora kudatunganira bose ark nagerageza,niba Zaninka n'ibikorwa bye ubasha kubona ko bibangamye hari intambwe umaze gutera,niba ubona ko Bahizi asenya ubumwe birumvikana ko wowe hari aho umaze kugera,gutera intambwe ntibisaba kwihuta cyane,ahubwo hari nubwo bigusaba gutegura urugendo neza kugirango uzarusoze amahoro,abamenye icyiza bageze kure,abamaze guhitamo urugendo turarucagase,ese urashaka kujyana natwe,tera intambwe idasubira inyuma,tuzakurinda numara gufata umwanzuro ntakuka.
1430 Mfitumukiza jerome, akarere ka Musanze
Fri, 13/Jan/2017, at 7.40 pm
Nyagasani nagvera iteka uzibuke gushima kd unasabire abasigaye nkaho wari uri,burya ngo mu ubuzima icyo umuntu arusha abandi aba agomba kukibakorera,cyane iyo ari umuntu mwiza kd ugira umutima ukunda kd uzirikana,Ese aho mwagirango isi yose ifite abantu nka GASORE aho hari icyo twabura,niba wakwibuka ko wakuwe ahabi maze nawe ukazitura abandi iyo neza wagiriwe nta kabuza ishimwe ryawe uzaba uritanze,birashoboka ko ibikorwa byawe byiza byarengera beshi bababaye kd ubigiriye ko nawe wagiriwe neza,tangira none witura nyagasani ineza yakugiriye,erega uko niko kuzigama imbuto itabora kd ikaba ibitse mu umutamenwa uzira amabandi,Gira neza wigendere.
1431 Uhirwa bienvenue, akarere ka Ruhango, umurenge wa
Fri, 13/Jan/2017, at 5.55 pm
Iyaba byadukundiraga ngo tubashe kugenzura amarangamutima yacu,byatuma hari byishi byaduteranya n'inshuti ndetse n'abavandimwe,urugero twabasha guhagarika zimwe mu nkundo ziba zigaragara ko zidashoboka ark twe tugakomeza kuzihatiriza,ese byamara iki usenyeye mugenzi wawe kd nawe ejo wabikorerwa?,kuki tutabasha kureba ingaruka z'ibintu bimwe na bimwe dukorera abandi ahubwo tukibwira ko ntacyo bitwaye?,nsubiza nguteze yombi,ndabizi ko dusangiye ibitekerezo twagera kuri byishi.
1432 Niyonshimira cecile, akarere ka Rusizi
Thu, 12/Jan/2017, at 9.37 pm
Umunyarwanda yagize ati :"burya wirukira byinshi ukabura na duke wari ufite ", bishatse kuvuga ngo ibyo twirukira byose siko tubigeraho yewe ndetse hari nubwo wisanga watakaje na tumwe twari tukubeshejeho ark ibyo twirukira tukabibura, none c bavandimwe Josiane na Gafarasi, gukora ubukwe bw'agatangaza ark mukazasanga nyuma mwahuye n'ibibazo by'urusobe kd bibagoye kwikuramo byazabageza kuki?, nyamara burya nta biba byiza cyane nko kwigaragaza uko uri, muzirikane ko ngo "isohotse uko iri itabugayirwa, bavandimwe nimugerageze kuba aba nyamutima, ark mbibarize gato :harya Batamuriza na Shema, bakoze ubukwe buhenze bingana?, nyamara nkeka ko ntawe ubarushije kubahwa no kwizerwa haba I Muhumuro, Bumanzi, Mugereko n'ahandi hose bumvwa I rwanda kuko natwe i Rusizi iyo bigwa inyuma y'ishyamba tubafata nk'abantu b'intangarugero, nyamara suko ari ab'ibitangaza ahubwo nuko bigaragaza uko bakwiye kugaragara, Umuntu yavuga byishi ark burya ngo "imfubyi yumvira mu urusaku", gira icyo usigarana kd uzagisangize n'abandi.
1433 Agathe Mutesi, Rubavu
Tue, 10/Jan/2017, at 5.02 pm
Mwongeye kwirirwa, nyuma y'iminsi nari maze tukaganira nongeye guterwa n'irungu riranzahaza ark nibuka ko mfite abo tujya tuganira bakamba hafi, bakamara intimba n'agahinda natewe n'ibihe ark nta ruhare nabigizemo, ark ikinyura kikananyubaka kurusha ibindi, nuko mwabaye ibuye fatizo ry'ubuzima bwanjye, ubu maze kwigiramo gutuza no kugarukira abantu mu gihe numvaga ko bitakongera gushoboka, nimukomeze kundinda ibihe n'amateka byo byashegeshe imitekerereze yanjye, bikantera kwiyanga no kwanga abo tudafitanye ikibazo, bikanca ku nshuti n'imiryango nari nsigaranye bamba hafi, nkigunga boshye udafite abantu, nabahawe n'Imana, nimukomeze kumbera impano ikwiye guhora ishimwa.
1434 Nshimiyumuremyi grace, akarere ka Huye, umurenge w
Tue, 10/Jan/2017, at 7.24 am
Burya koko ngo so ntakwanga ahubwo akwita nabi,Zaninka we ntabwo wari ukwiye kwitwa ZANINKA ahubwo wari ukwiye kwitwa ZANUMUVUMO cg c ZANUMUGAYO,gusa ntuvuge ko nkugukururiye kuko wawukururiwe ni ibikorwa byawe,ukuntu gusa wapfuyemo umukecuru mwiza wari kuba aberewe no gutangaza ubutumwa bwiza mu itorero,ark nyine siko byagenze wowe wahisemo ikikubereye kurenza ibindi,erega n'ubundi ngo umunyempano ayigaragariza abandi,waduhaye ibyo ufite ntaho wadukinze nj niba ubona bikwinjiriza komereza aho.
1435 Mfitumukiza jerome
Mon, 09/Jan/2017, at 8.03 pm
Uraryama ugasinzira, ukaryama wishimiye rimwe na rimwe ukarota, gusa inzozi ziza uko zishatse, ushobora kurota ibibi cg c ibyiza, bikagutera gutekereza byinshi ark waba wagize indoto mbi ugahangayika ukumva ko nta mahoro ufite muri wowe, ugatangira kubaririza uwagusobanura izo nzozi kugirango wumve imvano yazo ngo urebe ko hari icyo wakora, yewe ni birebire, ark c nibarize niba dukangwa n'inzozi mbi twarose, kuko tudahangayikishwa n'ibikorwa bibi dukora?, ese niba dukangwa n'ibishobora kurubamo, kuki tutibaza kubishobora kuba kuri bagenzi bacu?, nyamara niba twumva ko umubiri ari nk'undi byongeye kd tukaba tubabara kimwe, nitureke guhemuka, twunge ubumwe kd dufatanye muri byose ark byiza, duharanire ko buri wese yisanga nk'umuvandimwe w'undi mu ubuzima bwacu bwa buri munsi, Reka intambwe yawe n'iyanjye bitambukane bigana aheza, nunkurura nanjye nkagukurura tuzaba abazira gusiganwa.
1436 Uwitije marcel, akarere ka Bugesera
Sun, 08/Jan/2017, at 1.54 pm
Mwongeye kwirirwa amahoro, aho nyagasani yagabye umugisha mu Bugesera natwe turaho, ku ubw'urukundo n'ineza mudahwema kudutoza, iyo neza turayizirikana kd tukagerageza kuyibyaza umusaruro n'ubwo bigoranye kuko hari beshi batajya bapfa kwakira ubutumwa bwuzuye impanuro muhora muduha, gusa burya kirazira ni ugucika intege naho ubundi iyo habayeho gukomeza gusunikiriza umuntu agashyiramo imbaraga nta kabuza impinduka ziragaragara kd zigatanga umusaruro, ni muri urwo rwego rero mbasaba ko mwakomeza ubukangurambaga nkuko mwabyiyemeje kugirango urumuri mwatangije rutazacika rukazima rudatanze umucyo kd aribyo mwiyemeje, nimukomeze kutubera imbaraga zidahangarwa n'ibigeragezo.
1437 Cecile Niyonshimira, akarere ka Rusizi
Sat, 07/Jan/2017, at 8.39 pm
Mwiriwe neza, nkuko bisanzwe nganira namwe ndi I Rusizi mu uburengerazuba, niho rirengera ark nkeka ko ibitekerezo ariho bitangirira bityo bigakwira urwanda rwose, ndashaka kubatuma kuri Fidusiya ngira nti :"Muvandimwe reka gusenyera umuvandimwe mugenzi wawe kuko ibyo uri gukora nawe ubikorewe byakubabaza, zirikana ko uri umwe mu babyeyi twajyaga twemera kd tukagufatiraho urugero rwiza, rukwiye kuranga buri wese mu nzira nziza yo kubana n'abandi, gusa rero utangiye kudutenguha kuko ibyo twakwigiragaho bigiye kuba imfabusa, yego urukundo rurizana pe, ark kd ntirwagakwiye kuturusha ubwenge ngo rudukoreshe ibidakwiye gukorwa, nuryama ugakanguka ubitekerezeho neza maze ufate umwanzuro unoze.
1438 Mfitumukiza jerome, akarere ka Musanze
Fri, 06/Jan/2017, at 2.52 pm
Umwaka mushya,kuri mwe abanditsi mudutegurira ikinamico musekeweya,uyu munsi nifuzaga kubatuma kuri bahizi ngira nti "uzaba umunyakuri ryari?,uzamenya ko ukuri kuganja kugaragaza umuntu wo kwizerwa ryari?,ko bakuziza amakosa yawe ark wowe ugahimba ibindi aho urabona bizarangira bite?,nyamara urisunga nyoko,uzirikane ko we arenga ariko wowe uhinguka,ari kukujugunya mu rwobo utazikuramo kandi bizakugora kwisana kuko wamaze gusandara,nyamara ushatse wahinduka bigishoboka,tekereza neza urebe ko utari gukorera ubusa.
1439 Aimable Dusengimana
Fri, 06/Jan/2017, at 2.46 pm
Nimugire amahoro, natwe umwaka twawutangiye amahoro arambye ark tubikesha mwe kuko nimwe muduha impanuro zo kubaho nuko dukwiye kwitwara mu ubuzima, aho ni mu mibanire yacu n'abandi, ibikorwa byacu bya buri munsi, imivugire n'imikorere byose bihabwa icyerekezo namwe, Musagara wowe wadusanganiye ukatumara agahinda no kwigunga bihoraho tuzakwitura iki?, nta kindi twabona kitari ukugusanganiza urukundo ineza, n'amahoro watubibyemo atagira urugero, Rwanga wadufashije kwanga no kurandura urwango twari twarimitse tukaruha intebe y'icyubahiro mu mitima yacu, tuzakwereka gute ko twahindutse?, ark reka tukwizeze ko ibikorwa byacu bizakwigaragariza kd bizaza byivugira, nawe Nahimana waduhaye kunga ubumwe budatana ukundi nitugutenguha uzadufate nk'ibigwari, turi abanyu nimudukomeze mu biganza byanyu kuko byuje impuhwe n'ubutore.
1440 Uhirwa bienvenue, akarere ka Ruhango
Fri, 06/Jan/2017, at 5.46 am
Hirya no hino mu gihugu ba Kazisenyera nka Manyobwa barahari, nyamara umunyarwanda yaciye umugani agira ati "usenya urwe umutiza umuhoro", undi nawe ati "uwiyishe ntaririrwa", burya abanyarwanda ni abantu beza kuko bigishiriza mu migani kd ikumviramo benshi, Kuba muri iki gihe abantu basigaye basenyerwa n'amagambo aturutse mu kanwa kabo bireze ntibigitangaje na gato, ahubwo igitangaje nuko ntabigira kuri iryo senyuka maze ngo bo bahinduke kd bahindure n'abandi, Mwa bavandimwe mwe, ese turagana he ko abantu benshi batakimenya igikwiye, hari bamwe mu basigaye bimereye nk'abana b'ibitambambuga, ark disi nibe nabo kuko ibyo bakora bingana n'ubwenge bwabo, ark se wowe ugitekereza nka Manyobwa wafatwa he?
1441 Kwizera sammuel(kotery'icyuma)
Fri, 06/Jan/2017, at 2.28 am
Murahoneza bakinyibikipe itsinda igataramahoro iwacu irwanda nukuri nshimiracyane abakina musekeweya kujo ibicebisigayebicaho ninkimico yomucyaro pe!ahaa ubwumuturanyi atakigenderera mugdnziwe reo musekeweya soko isusurutsabayisanga komezubahugure murakoze cyane!
1442 Niyomuhoza alfred, akarere ka Nyanza
Thu, 05/Jan/2017, at 7.54 pm
Ni ukuri Manyobwa we, nkubwije ukuri ko utaramenya icyo wahaniwe n'impamvu uri aho mu kigo ngororamuca, wajyanye mu ikosora ark ntubimenya, iminsi umaze aho wagakwiye kuba waramaze guhindura imyitwarire bityo ukazasubira muri sosiete waramaze kongera kuba umuntu nyawe wishimiwe na sosiete kd uyifitiye akamaro, dore igihe ni iki cyo guhinduka, birababaje iyo uvuga ngo inda yabyaye Rutaganira irutwa n'iyari kuvamo kd Rutaganira ariwe wifuzwa na Sosiete kd bikaba biduteye ishema ikindi kd akaba ahagaze yemye kuko ntacyo yishinza, uzicuza igihe wataye ukora I bidakwiye kd uziruka ku byagusize, urwanira gushyikira abamaze kugusiga kuko bahisemo neza, ikibabaje ntibazakurindira kuko ntako batakugize bakugira inama ark wowe ukanangira umutima, Tekereza neza urebe ko utayobye
1443 Niyomuhoza alfred, akarere ka Nyanza, 0722748671
Tue, 03/Jan/2017, at 11.51 am
Muraho neza,ubusanzwe ntuye mu karere ka nyanza,gusa nagirango nganishe ku kinteye kwandika ko ari agahinda namaze guterwa n'imyitwarire ya bamwe na bamwe mu bakinnyi ba musekeweya,ark nabo ataribo ahubwo iyo myitwarire ari iyo babona iwacu mu cyaro aho dutuye,kugambanira abandi si ibya kera kd si n'ibyubu ahubwo ni akarande,kuvuga umuturanyi mu izina byangora ark ndagirango mbabwire ko ibyo mukina wagirango bikinirwa iwacu ku musozi,niba ingo zacu kugirango rumwe rube rwarahurira urundi bikigoranye,murumva turi kugana he?,niba hakiri aho abantu bagitinya gusabana amazi ngo hato batabaroga,ubwo murumva iyo societe yacu iri kugana he??,urwanda rufite umutekano ark iwacu mungo birimo biracika,muracyafite akazi gakomeye rero ko gukomeza kwigisha abantu,nimumanuke iwacu mungo ku musozi mvwegere tuganire kuko kwiyumvanamo nk'abavandimwe biracyatugoye,NIMUKOMEZE KWAGUKA I RWANDA.
1444 Grace Nshimiyumuremyi, akarere ka Huye, umurenge w
Mon, 02/Jan/2017, at 6.52 pm
Muraho neza, burya ishuri ntaho ritaba kd njye nabihamya ko nta naho umuntu atakwigira, apfa kuba afite ubushake kd akaba afite ishyaka ribimutera, dore ndabyibuka ko namenyeye Musekeweya mu BITARO nyibwiwe n'abarwayi, birababaje ark kd biranatangaje kumva umuntu w'indembe, ubuzima bugejeje kure ariwe uguha isomo mu ubuzima kd abazima batuje, hari ku umugoroba, izuba ryari ryarenze, ubwo umurwayi umwe yateruye mu ijwi rye rituje kd rishegeshwe n'uburwayi avuga kuri Musekeweya yari yaraye ibaye, icyo gihe yavuga ku umugore wiyambuye umwana ngo amushyiriye se kd bizwi ko ngo umugore uzi ko igise kiryana atagakwiye kureka umwana we ngo abeho bufubyi, ngirango abakurikira musekeweya mwese mwahise mwumva ko uwo yashakaga kuvuga ari JOSIANE, nagize amatsiko yo kumva icyo kiganiro kuko bavugaga berekeza ku bakobwa, kd nanjye ndiwe, byanteye amatsiko bituma nanjye nshaka kazajya numva iyo kinamico, byari amahire kuri njye kuko hari mu biruhuko dore ko ku ishuri bitari kushobokera, kuva nayumva, sindarara umunsi n'umwe nayumvise mu gihe inyuraho, yaranyubatse cyane imbera umujyanama ukomeye mu ubuzima, nize byinshi kd nigiye kwa muganga aho twagakwiye kwita ko ibiganiro bihaba ari iby'agahinda kuje uburwayi gusa, Musekeweya kuko ntakumenye, sinzakureka bibaho kd nzagukundisha n'abandi, ntuye I Kigoma mu karere ka Huye, Murakoze murakaramba
1445 Niyonshimira cecile, akarere ka Rusizi
Mon, 02/Jan/2017, at 1.34 pm
Umwaka w'udushya, umwaka w'imigisha, umwaka w'umurava, umwaka w'impinduka nziza, tuwutangirane no kwivugurura mu mitima n'imigirire yacu, turashaka kuba abanyamutima kd bishimirwa na buri wese, sinshaka kuba uwashyirwa mu gatebo kamwe na ba Mutanazi, mandevu n'abandi, ndashaka gukura mu mutwe, imitekerereze yanjye ikaba intangarugero mu bandi, I Rusizi iwacu ni Mudufashe kubaka imiryango ihamye idateze kuzasubira mu mateka twanyuzemo, urwanda reka turushyire mu maboko yanyu kugirango ruyoborwe namwe
1446 Bienvenue uhirwa, akarere ka Ruhango
Mon, 02/Jan/2017, at 1.14 pm
Twaherukanaga umwaka ushize, none rero reka ngire nti umwaka mushya muhire, dutangirane ingamba shya mu kubaka amahoro, twizera ko dufatanyije namwe tuzagera kuri byinshi, intego yacu ni ukuba abantu babana mu mahoro ntawishisha undi, nimudufashe kubaka u rwanda ruzira urwango, ishyari, urugomo n'inabi, ibitekerezo byanyu binyuriye muri Musekeweya byahinduye benshi kd biracyafite uruhare runini mu kubaka umuryango nyarwanda, nimukomeze kutwegera
1447 Umuhoza clementine
Sun, 01/Jan/2017, at 8.58 am
Iyi saha nanjye nifuje kwifuriza abanyarwanda bose by'umwihariko abantu bagize igitekerezo cyo kutuzanira ikinamico Musekeweya, umwaka mushya muhire, mwabaye ba Nderabakura kd tubijeje ko inyigisho mwaduhaye zidateze kuba imfabusa bibaho, igiti mwateye tuzahora tukibagarira kd tukibyaze ibindi maze icyari kimwe gihinduke ishyamba
1448 Niyonshimira cecile, akarere ka Rusizi
Sat, 31/Dec/2016, at 10.59 pm
Birashoboka ko ibyo nize muri uyu mwaka dusoje byanyigishije byinshi byiza na bibi ark byampaye icyerekezo cy'ubuzima, sinavuga ngo harabaye ntihakabe, cg ngo harapfuye ntihagapfe kuko habaye ibibi haba n'ibyiza, niba umutima wanjye warashenguwe na Gafarasi, josiane, zaninka, bahizi, mandevu n'abandi benshi ntashaka kurondora, wanagaruriwe icyizere na, Shema, Muzatsinda, Batamuriza, Muhorakeye, Gasore, Rutaganira, hamwe n'andi mazina afite ibikorwa byanyuze umutima, ndabashimiye mwese ko mwambereye abarimu bakwiye, akabando mwanciriye ko kwitwaza nkabika kure kd nkakoresha buri munsi kugirango ntazibagirwa uwampaye kumenya guhitamo, amahitamo yanjye afite aho azangeza kd ikiguzi ni ukubatega amatwi, iteka, ikaze muri 2017, n'imigambi mishya kuri wowe wumva ko hari aho wafuditse.
1449 Dusengimana aimable, akarere ka nyamagabe, umureng
Sat, 31/Dec/2016, at 10.21 pm
Mwaramutse neza,"TWIRINDE GUHEMUKA",nibyo koko urukundo rubaho kd rurizana,rukajya no ku uwo rushatse,ark c rurigenga?,niba rwigenga dufite ibibazo kuko rutangiye kutuyobora ku bagabo bafite abagore,n'abagore bafite abagabo,mbega ibibazo n'agahinda?,ubwo turibugane he ubwo bigeze aho?,ark rero niba dushobora kuruyobora,nimucyo turuhe icyerekezo,dukunde urushoboka kd rutazasenyera abamaze kubaka izabo,umwaka mushya muhire ku banyarwanda twese ark by'umwihariko ku banditsi ba Musekeweya
1450 Uzaruharanira marc, akarere ka Musanze
Sat, 31/Dec/2016, at 10.12 pm
Niba naragize icyo nunguka muri uyu mwaka,mu mibanire yanjye n'abandi,urukundo,in­ eza n'amahoro,ubumwe,umurava n'ishyaka,wowe waba usigaranye iki?,ese ikinamico musekeweya uyiha akahe gaciro mu ubuzima bwawe?,uyigenera mwanya ki kugirango ikwigishe,iguhugure kd ikugire inama?,dore ngwino nyaruka dutangirane umwaka dufata ingamba shya mu guhinduka no guhindura abandi,uzamenya ko kwimika ineza bizakwimisha ingoma y'amahoro,ugatwara ukaganza ukayobora kd ukayoboka,amahoro iwacu i Musanze no mu rwanda hose.
1451 Nsanzimana valens, akarere ka Kirehe
Sat, 31/Dec/2016, at 2.06 pm
Manyo,erega icyo dupfa nuko utajya ureka ngo twumve n'ibyiza bigaragara ku bandi,kuki utajya utuma kibanga agaragaza qualite za maribori ngo nimba ari nziza azisangize abandi bamwigireho kd nawe urahure ubwenge?,ntugakunde ko ibyiza by'umuntu bizinzitiranwa kuko biba byuzuye amasomo meshi yafasha sosiete nyarwanda mu kugira aho iva n'aho yagera,ibi nubyemera nanjye nzava i kirehe hamwe n'nshuti zanjye tuze dutahe susuruka twishmane kd ubone inyungu.
1452 Uhirwa bienvenue, akarere ka Ruhango, umurenge wa
Fri, 30/Dec/2016, at 10.55 pm
Mwongeye kwirirwa, yego burije, abantu beshi bari kuruhuka, nanjye byari byo ark sinaruhuka ntagize ubutumwa ntanga kugirango burare bugeze kuri bene bwo, ndagira nti "burya ak'i muhana kaza imvura ihise" guhora ufite abo wiringiye ujye uzirikana ko bizagira iherezo, hano dutuye n'aho mutuye duturanye na ba Bahizi n'abandi, inda ihora ibasaba ark bo ntibayikorera ngo bazahora bategereje gutamikwa, udakoresheje amaboko ye by by tumusize muri 2016, uzabanze umenye aho isi igana ubundi ubone gukurikira abandi, gusa ntituzakurinda bibaho.
1453 Ntirenganya denis, nyabihu
Fri, 30/Dec/2016, at 10.38 pm
Iyaba habagaho itorero rihindura abagome ngo umwaka wa 2016 hari bamwe mu bantu bajyanwe mu itorero,ngo bahabwe indangagaciro na kirazira by'amahoro,urukundo,­ ineza,n'ubwitonzi,2017 yatangira amazina nka gafarasi,zaninka,mandevu,samson n'andi atangiye kwibagirana mu mitwe ya beshi babaye ibikange n'abanyabwoba kubera imyitwarire yabo,urwanda twifuza ni urutemba amata n'ubuki,rwuje ba Samvura,Muzatsinda Batamuriza n'abandi duterane intambwe twese igamije guhindura umubi kugirango tuzasozanye amahoro.
1454 Ngendahayo theogene, akarere ka Nyaruguru
Fri, 30/Dec/2016, at 11.30 am
Amahoro ntiyagerwaho mu gihe iteshagaciro rikigaragara hirya no hino,mu gge kd hakiri abantu bamwe babona ko abandi ari utunyamaswa dusuzuguritse umuntu yakwihonyorera uko ashatse,birakomeye kumvisha abagitekereza uku ko abantu ari bamwe bityo bagakwiye gutahiriza umugozi umwe,bakimika ikibahuza,barandura ikibatanya,ese aho ntibishoka ko nawe waba ukiri mu umurongo umwe nka Gafarasi,Samson,Mand­ evu n'abandi?,isuzume
1455 Uwitije marcel, akarere ka Bugesera
Thu, 29/Dec/2016, at 12.58 pm
Bahizi we, erega ngo aho umutindi yanitse ntiriva, niyo rivuye riva ryanga gusa hari nubwo kutava kwaryo ubigiramo uruhare, none c kugirirwa impuhwe ugahabwa icumbi, ntiwishyure ubukode, ukagaburirwa kd ugahabwa buri kimwe cyose, ark wowe ukamera nkaho ari wowe nyir'urugo aho uwaguhemba ibyo wamukoreye maze akagusezerera aho yaba aguhemukiye?, ni ukuri bavandimwe banyarwanda dukwiye kujya tuba abantu bakuru, tugakora igikwiye kd mu gihe gikwiye, ese ni kuki uwatugiriye neza tutamuzirikana ngo tumwiture ineza yatugiriye?, ubu c uru nirwo rwanda dushaka kuzaraga abadukomokaho?, Nimucyo dukure mu mutwe kd tube intangarugero, twerere imbuto abandi
1456 Masengesho marie chantal, akarere ka nyamagabe
Thu, 29/Dec/2016, at 8.02 am
Umwaka mushya muhire,twabanye neza muri uyu mwaka urangiye kubw'iriba ryuje amazi afutse mwadufukuriye,twaravomye turanywa,turiyongeza maze dushira inyota y'inabi ahubwo dufatwa n'icyaka cy'ineza,muzakomeze kuturinda kongera kugira icyaka cy'ikibi bibaho,iriba ryanyu rizahorane amazi afutse ahora asanganira abifuza kuba abarokore b'ikibi.
1457 Noel Bamporiki, akarere ka Nyamasheke
Thu, 29/Dec/2016, at 7.02 am
Bahizi we kubwanjye ndabona ko nawe wari ukwiye kubona ko igihe kigeze cyo kwiyitaho,ukava mu rugo rwa rutaganira,ugatangira gushaka icyerekezo cy'ubuzima bwawe,erega maweya urakuze nubwo mu umutwe ukiri umwana?,nturaba uwo kureba ngo ukore igikwiye ark mu myaka ho urashaje,wagakwiye gutangira none,ugashaka icyaguhindura kd ukubaka ubuzima bwawe,erega witinda kuko igihe ni iki.
1458 Hashakimana philemon, Nyabimata, nyaruguru
Thu, 29/Dec/2016, at 7.00 am
Amahoro y'Imana nabe kuri mwe barimu baganga mwigishije kd mukavura beshi muri uru rwanda, dore rero dutangiye undi mwaka, igihe ni iki cyo kuvura abakiri hirya no hino mu gihugu bameze nka Bahizi, Gafarasi, Samson, Mandevu n'abandi, ndabizi ko bitazabagora kuko uwahinduye Rutaganira nta wundi wamugora bibaho, dore natwe abo mwahinduye tubari hafi twiyemeje kubafasha, I Nyaruguru mu umurenge wa Nyabimata nzababera imboni yo kumenyekanisha ishuri rwanyu kd ariryo vuriro ryanyu, abantu bazarushaho kumenya Musekeweya uko bikwiye kd nabo ibabere umufasha mu ubuzima bwabo bwa buri munsi, nimutwaze twambuke ikiraro c y'urwango kugirango tuzataramire mu kibaya cy'urukundo nta numwe utuvuyemo.
1459 Niyonshimira cecile, akarere ka Rusizi
Wed, 28/Dec/2016, at 2.31 pm
I Rusizi mu uburengerazuba turatuje, ni ku gicamunsi cy'uyu wa gatatu aho twicaye tuganira, twungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye, gusa ikitajya kibura iyo ari ku umunsi nkuyu twese dutegerejeho ikinamico musekeweya, ntidushobora gutandukana tutaganiriye ku bice byahise kugirango tugire isomo dukuramo maze dufate ingamba tunitegure kuzirikana ku gice kirakurikira, Umukecuru umwe niwe utwunguye inama agira ati "muri iyi nkubiri y'ubu yo gushaka akazi ku urubyiruko bimaze gutuma abari beshi bahatera ubusugi aho batagitinya kwambarira ukuri abo babasezeranye babitezeho ko barabaha akazi,, arongera ati nguko kuvuka kw'abana benshi bakura batazi base kubera ko abababyaye babahisha ababyeyi babo kuko akenshi uba usanga batanabemera ", akomeje atuganiriza byinshi kd abikuriye ku bakinankuru Mariza, Fiette na Kamulisa, bagiye I mugereko mu urugamba rwo gushakisha akazi, rubyiruko bagenzi banjye rero ubushomeri bwibakoresha ibidakwiye, nimugerageze mwitwararike kuko hamwe no gusenga, akazi kazaboneka, Murwane ku ubusugi bwanyu murwanya igishuko cyose
1460 Uhirwa bienvenue, akarere ka Ruhango, umurenge wa
Wed, 28/Dec/2016, at 2.02 pm
Yewe josiane we erega ngo iminsi irasa ark ntihwanye,uyu munsi uba usa n'undi uzaza ark ikibazo kuritwe nuko twibwira ko hari iruta indi,urashaka gukora ubukwe buhenze ark nyuma ukaba wakwicuza uti nyamara burya narisimbukuruje nireshyeshya uko ntari none ntangiye kwicuza,bavandi nimucyo twirinde ijambo rigira riti "iyo mbimenya",kuko rirababaza cyane,kwicuza kubi ni ukwicuza ibyo udashobora guhindura.
1461 Uzaruharanira marc
Wed, 28/Dec/2016, at 1.54 pm
Mfashe uyu mwanya kugirango nifuriza itsinda ryose ry'abanditsi ba Musekeweya,gusoza umwaka mu mahoro no kuzatangira undi mu mahoro,nizera ntashidikanya ko ibikorwa byanyu mu kubaka amahoro Nyiribiremwa abizirikana kd ko atazabatererana bibaho,mu myaka 12 mumaze muvutse,mwubatse urwanda rubereye buri wese kd twizera ko intego ikiri yose,nimukomeze kuganza iteka.
1462 Mfitumukiza jerome, akarere ka Musanze
Wed, 28/Dec/2016, at 1.48 pm
Rutaganira we,erega ngo nkuko nta mwiza wabuze intenge,nta n'urugo rubura ikigoryi,wihururana ibibando utavaho unica uwo mwasangiye rimwe aha ngo winjiriwe kd ari mwene nyoko BAHIZI,nikoko kubyara nabi birababaza ark kd hari igihe umubyeyi nawe abigiramo uruhare,ababyeyi ntimunyumve nabi kuko ibyo mvuga mubaye mwumva musekeweya mwasanga ko Bahizi imico afite yayose k'uwamwibarutse,ahubwo ugasigara wibaza uti "BATAMURIZA we ntibose rimwe?",byibaze kuko nange ndabyibaza,maze tuzafatanye gushaka igisubizo.
1463 Ndizihiwe Ernest, Muhanga
Wed, 28/Dec/2016, at 8.51 am
Nimwizihirwe nabo mwahaye kuba abo bari bo uyu munsi,muterwe ishema n'ibikorwa byabo kuko bidakojeje isoni kd ntibitere ikimwaro na gato,kuko ni intore zibereye Musekeweya kd zatumwa hose mu gukwirakwiza ubutumwa bw'amahoro igihe cyose,twishimira urumuri rw'imitekerereze mwaducanyemo iteka kd muzatube tururinde guhuhwa n'umuyaga hato rutavaho ruzima.
1464 Janvier Bizimana, akarere ka Nyanza
Wed, 28/Dec/2016, at 8.44 am
Inshuti,abavandimwe,abaturanyi n'imiryango bahoraho ark bashobora kukuyobya,ukava mu umurongo mwiza,ukisanga uri mu mpanga y'ibyago,ibibi n'agahinda,nishimira rero ko njyewe nabamenye kd nkabamenyera igihe gikwiye,mwaranyubatse bikomeye bigatuma mvuga ko mwambereye umurunga w'iminsi y'ubuzima bwanjye,ark mfite ikibazo nibaza kd naburiye igisubizo,kiragira kiti "INYITURANO IBAKWIYE YABA IYIHE?",Nyagasani azamfashe kuyishaka.
1465 Nazaire Niyigaba, akarere ka nyamagabe
Mon, 26/Dec/2016, at 2.38 pm
Kubyibagirwa byangora ark kd byanambabaza, ni koko Imana niyo igaba nkuko ababyeyi bahisemo kubinyita none yarakoze kumpa ingabire ikwiye kd iruta izindi, ese iyo ntabamenya ubu uyu munsi wa none mba ndi iki?, reka nisubize ngira nti ntacyo mba ndi cyo kuko ubuzima bwanjye buriho ku bwanyu, Icyerekezo cy'ubuzima abantu bagishingira ku bintu byinshi bitandukanye bitewe n'inyungu bateganya kuzakuramo, nigeze gutsindwa mu ubuzima ark ndarahiye ko ntazongera ukundi kuko nabonye umutoza ukwiye kd uhiga abandi, ibyo ntigiye ku babyeyi, imiryango, inshuti, abavandimwe n'abaturanyi nabihawe namwe kd bimaze kungirira akamaro gatandukanye mu ubuzima bwanjye bwose, Kumenya guhitamo igikwiye kd nkaba naramaze guhitamo niko kabando kanjye k'iminsi yanjye nshigaje mu ubuzima, ni Musekeweya rwanda
1466 Marc uzaruharanira, Musanze
Mon, 26/Dec/2016, at 11.04 am
Mwiriwe neza, nimuhorane amahoro ya nyagasani nkuko namwe mudahwema kuyatwifuriza nubwo kd hari n'abayifurizwa ark bo bakayanga, twebwe rero I Musanze twemeye kuyakira kd tugasangira n'abandi, mwatugaruyemo ubuvandimwe n'ubumuntu mutwubakamo ikintu gikomeye cy'urukundo n'ubumwe, tuzahora tuzirikana ko imibanire yacu ishingiye kuri mwe kd iyo mpano tuzayigeza ku bandi
1467 Uhirwa bienvenue, akarere ka Ruhango
Mon, 26/Dec/2016, at 10.07 am
Dushoje umwaka mu mahoro,turabashimira ko mwatubereye abarimu beza,mwaratwigishije kd natwe twaharaniye kumenya no gukurikiza inyigisho muduha,ubu beshi twarahindutse turi bashya,urumuri rw'ineza yanyu rwatumuritseho maze natwe twemera gukururwa nuwo mucyo utagira uko usa,nimukomeze kutuba hafi,inama zanyu ziracyakenewe muri societe iwacu kuko haracyari ababoshywe n'ingoyi y'urwango,nimwigarurire imitima yacu.
1468 Nsanzimana valens, akarere ka Kirehe
Sat, 24/Dec/2016, at 6.00 am
Mwaramutse njye nahereye kera nifuza kuganira namwe bikanga ark aho bikundiye binyuze umutima kuko bitumye umutuzo utaka roho yanjye kd nkaba nizeye ko ikizira ari uko nzacika intege, buri gihe mbabazwa nuko abantu benshi dushimishwa no guhemuka ark ikibabaje tugashengurwa no guhemukirwa, none c nikuki ibyo nanga ko binkorerwa nabikorera abandi?, dukeneye gutera intambwe yo kwiyumvanamo kd tukazirikana ko turi bamwe nibyo bizatuma ibyo bitunyura ark bikababaza bagenzi bacu bizagira, ntuye I Kirehe kd nzakomeza kureshya abaho kugirango nabo bababere abageni nyabo.
1469 Nsanzimana valens
Thu, 22/Dec/2016, at 7.06 pm
Burya ngo ntawe uhana uwahanutse, Bahizi we ntuzatinda kubona ko wayobye kd uzashaka kwicuza no kwihana bitakigushobokeye, dore aho nibereye aha, wanze kwakira impanuro z'abakugira inama, uzakira iz'abakuyobya
1470 Nsanzimana valens
Thu, 22/Dec/2016, at 7.01 pm
Burya ngo ntawe uhana uwahanutse, Bahizi we ntuzatinda kubona ko wayobye kd uzashaka kwicuza no kwihana bitakigushobokeye, dore aho nibereye aha, wanze kwakira impanuro z'abakugira inama, uzakira iz'abakuyobya
1471 Dusengimana aimable.
Thu, 22/Dec/2016, at 11.03 am
Nimugire amahoro ya nyagasani, izo mwubatse zarakomeye kd ntiziteze gusenyuka ukundi, murakomeze umurava n'ishyaka, ubumwe mwubatse bwabyaye ubuvandimwe kd bwuje urukundo
1472 Nkeraguhiga Ramazane
Sat, 17/Dec/2016, at 4.50 am
Mfise amatsiko yinyishu ba josiane bazoronka kuko mbona uwo bajany afise ubwoba bwinshi!
1473 Claver
Thu, 15/Dec/2016, at 2.42 pm
Igikino caaaaaaacu ndukunda cane
1474 Uhirwa bienvenue
Thu, 15/Dec/2016, at 7.20 am
Nta gihe kizabaho ngo twumve ko abantu turi bamwe,twunge ubumwe,turangwe n'urugwiro mu gihe hakiri abantu bamwe na bamwe babonamo abandi utunyamaswa,dusuzuguritse ntibumve ko ari bamwe kd bahuje byose,icyo twagakwiye kubanza gukora ni ukwihingamo ubumwe ,urukundo,ineza n'ubuvandimwe kugirango ibindi byose bigerweho,ahari urukundo n'umubano.Imana iba ihari,nimucyo turwihingemo,ibindi tubiharire nyagasani.
1475 NTAWUGASHIRA,CYRIAKE
Wed, 14/Dec/2016, at 8.07 pm
MUSEKEWEYANDAYIKUNDACYANE
1476 Uwitije marcel,akarere ka Bugesera,0782572105
Sat, 10/Dec/2016, at 11.20 am
Birababaza kd bisubiza inyuma imibanire ya beshi mu gihe urugo rwari rubanye neza mu mahoro rutuje kd rutekanye rujemo ibibazo kd ugasanga kugirango bikemuke bigoranye,ni ukuri hari beshi basuhererwa iyo babonye imibanire y'urugo rwari rwarahawe umugisha,ndavuga urwa gasore na chantal ruzamo kutumvikana no kutizerana kd bari bararugize isoko bavomaho ubumenyi bwuje imyubakire y'ingo zubu,ntibyagakwiye ko urugo nk'uru rugwa mu moshya kd abajyanama babereyeho guhuza abantu,Muzatsinda we,tebuka utabare bwangu ufashe imiryango yacu kubana mu mahoro kuko natwe abakiri bato dufatira ishingiro ry'urugero rwiza ku batubanjirije,ibyo batwigisha nibyo dushyira mu ngiro kd muzirikane ko kwikosora byazadutwara igihe kinini.
1477 Uhirwa bienvenue,akarere ka Ruhango
Sat, 10/Dec/2016, at 7.59 am
Mwaramutse,ni UHIRWA bienvenue ugarutse kugirango twiganirirew,ndabizi ni kuwa gatandatu,beshi bari kuruhuka ninayo mpamvu numva twagira ibyo twiganirira,UBUGAMBANYI+UBUHEMU,ese igihembo cy'ibi bintu kiba ikihe,ingororano yabyo se itangwa nande?,nifuza ko uhuje imyitwarire na Gafarasi yansubiza,ark nanabura kubera ipfunwe bimutera,wowe wamaze gutera intambwe twakwiganirira,kuki kumva ko ibibazo urimo ubiterwa n'abandi,aribyo bituza mu mitima mbere y'uko twatekereza izindi mpamvu?,nizera ko nta kabura imvano,ark ikibabaje nuko imvano y'ibibazo duhura nabyo tuyishakira aho itari,dushimiye IMANA yo mugenga wa byose ko yakuye ubuzima bwa SAMSON mu kaga gakomeye,warakoze mubyeyi gukinga ukuboko kwawe kd uzahore aharengeye,abatuye isi twibuzemo ubumwe ninayo mpamvu dupfa ubusa,turigishwa ark ntitwumva,ese wowe twaganiriye urabona twakora iki kugirango inama tugirwa tubashe kuzikurikiza?,mbwira nguteze yombi MUVANDIMWE WANJYE
1478 Niyonshimira cecile,akarere ka Rusizi
Sat, 10/Dec/2016, at 7.40 am
Burya nugira umutima witanga,ukazirikana ku bababaye,ugafasha mu kurokora ubuzima bwabo babukura mu kaga,nawe uzizere ko nugwa mu makuba uzabona abagutabara kd bakurwanirire ubutwari,ni ukuri ubuzima burababaza,uburwayi bwo ntawe busagutse,uyu munsi aba arinjye ejo akaba wowe,gira umutima witanga kd utabarana uko ubishoboye,tera intambwe y'urukundo kuko nirwo ruruta byose,haranira amahoro kd uyageze hose,zirikana ko ineza yiturwa indi kd iyo uyigize uyisanga imbere,Rutagani uri uwo kwizerwa kd kugufatiraho urugero rwiza byagira aho bigeza urwanda n'abanyarwanda,nufasha abameze nka SAMVURA uzaba utanze umusanzu ukwiye mu kugaragaza ko intwari idatereranwa,natwe i RUSIZI tuzakwigiraho byishi
1479 Ubwanditsi bwa Musekeweya
Fri, 09/Dec/2016, at 7.19 am
Twongeye kubiseguraho ko mu byumweru bibiri bishize mutabashaga kumva ibice bya Musekeweya nk'uko mwari mubimenyereye. Hari habaye ikibazo cya tekiniki, ariko ubu byasubijwe ku murongo. Episode igezweho muri iki cyumweru ni 643 kandi ubu yageze ku rubuga. Murakoze cyane.
1480 Ubwanditsi bwa Musekeweya
Tue, 06/Dec/2016, at 1.45 pm
Muraho bakunzi bacu. Tubanje kubiseguraho kubera ikibazo cya tekiniki kitatumaga uru rubuga rukora nk'uko bisanzwe. Ubu cyakemutse tugiye kongera kubagezaho episodes nshya ndetse n'ibitekerezo muhatangira. Mwarakoze kwihangana.
1481 Nkundimfura Janvier, akarere ka Ngoma
Tue, 22/Nov/2016, at 8.06 pm
Burya ngo isezerano rikomeye,riherekeza nyiraryo mu urugendo rikamugeza kure,iyo ugize icyo usezerana n'umuntu kd utazagutenguha biba bikwiye ko uzahora uzirikana kuri icyo gihango,nanjye rero niyemeje kugirana namwe isezerano ryo kuba umunyeshuri wanyu iteka ark kd nkabera n'abandi umwalimu kuko nigishijwe byinshi nasagurira ku bandi,ibyiza nabamenyeyeho sinzabipfukirana kuko byagakwiye kuba umurage w'abatuye akarere ka Ngoma bose.
1482 Harindintwari cyprien, akarere ka nyamagabe, umure
Tue, 22/Nov/2016, at 5.18 pm
Niba umukozi akunaniye,uwo uzanye wese ntakunyure,ukabona arakubagana cg c ni indangare nta mwete agira,burya ikiba gikwiye si ukumwirukana ngo uzane undi,ahubwo igikwiye ni ukwiga uburyo watangira kubaho utamufite,ukiga gukora ibyo yagukoreraga kd bikagenda neza,ntitukabijujutire rero nka gasore na chantal kd twifitemo ibisubizo birambye
1483 Clementine Umuhoza
Tue, 22/Nov/2016, at 7.31 am
Mwaramukanye amahoro,nizeye ko nkuko muyaharanira namwe muyafite kd yuzuye,burya rero inzira yo gukemura ibibazo mu bashakanye ni ukwicara hamwe bakaganira,iyo muganiriye nta mbereka,mugasasa inzobe nta kabuza ibisubizo biraboneka,Gasore na Chantal mu kuganira niho hari ubusugire bwanyu,ark ubwo iyo mvuze Gasore,bivuze ko ahagarariye abagabo bose,navuga Chantal,akaba ahagarariye abagore bose,bavandimwe rero,nimwunge ubumwe mungo zanyu,muhore mwiyibutsa kd musubiramo ya masezerano mwagiranye mujya kubana,nimubere icyitegererezo abakiri bato kugirango bazatere ikirenge mu cyanyu.
1484 Mutangana jeremie,akarere ka kamonyi,Gacurabwenge
Tue, 22/Nov/2016, at 7.23 am
Ibyo nibwira n'abandi barabyibwira,ark ikibabaje kd giteye agahinda,nuko ibyo twibwira kd tukabifata nk'ukuri ataribyo,ese nawe wibwira ko guharanira amahoro bigoye kubigeraho?,njye niko njya mbyibwira,ark urebye neza wasanga nta kigoranye kirimo,byakunaniza iki c kubanira neza mugenzi wawe?,wacibwa inege n'iki c kumva kd ukabwirwa ko abantu bose bakuvuga neza kubera imyitwarire yawe ibanyuze?,numara kumva kd ukabona ko ibi bishoboka,uzahita umenya ko guharanira amahoro bitagoye na gato,tangira none ubigerageze,aho uzategwa uzagishe inama kd usobanuze uko bikwiye,maze nusanga narakubeshye uzanyomoze,ni Mutangana w'i kamonyi uzahasanga tuganire,ark njye nizeye ko numara kubikora uzaza unshaka ngo unshimire ku nama nziza nakugiriye.
1485 Uhirwa bievenue,akarere ka ruhango,umurenge wa ruh
Mon, 21/Nov/2016, at 7.46 pm
Ni ukuri abantu beshi batanga Impano zitandukanye,yewe ndetse hari izo tubona abantu bahanye tukavuga ko arizo z'agaciro gakomeye zitanzwe bitewe n'uburemere tuzihaye,ark buriya hari impano iba iruta izindi kd ikazirusha agaciro nubwo beshi atariko tubifata,uwaguha impano y'amahoro kd ukemera kuyakira,ubwo wamwitura iki?,reka dutekereze ku mpano GIHAYIMPA YAZANIYE MUKECURU ZANINKA,muhumuro na bumanzi turi umwe,ngayo amagambo meza kd yuje ubwenge gihayimpa yahaye zaninka,ese impano yaruta iyi yaba iyihe?,wowe c nka zaninka wanga kuyakira uba utegereje iki?,Bavandi ko amahoro ntawe yishe cg ngo agirirer nabi,tuyangira iki?,mbese ni inde uba wumva ko abangamiwe nayo?,kuba twaba turi umwe c byagabanya iki ku mibereho yacu?,ark turebye neza inyungu zabyop zo twazibona,ni ukuri nimucyo twese duharanira kuba ababibyi b'amahoro,twunge ubumwe kd turangwe n'urukundo,nibwo tuzabasha kumva ko dutuje kd dutekanye muri twe.
1486 Niyonshimira cecile,akarere ka Rusizi
Mon, 21/Nov/2016, at 7.23 pm
Ubushize nabazaga niba nawe muvandimwe waba uzi uwo mukunzi,niba rero mwaramenyanye zirikana ko uzaba uhemutse nutatira igihango mwagiranye,zirikana ko ngo ufite umusegura agonda ijosi,maze wowe umwemerere akubere umusego nawe wisegure iyo neza,zirikana ko ari ineza itagurwa kd itagurishwa kd ikirenze ikaba ari iy'agaciro gakomeye kd idatangwa na buri wese,Musekeweya kuba narakumenye,uzandinde gukora ikosa ryo kukwibagirwa.
1487 Mfitumukiza jerome
Mon, 21/Nov/2016, at 8.17 am
Muri urwo rugamba rwo gusana imitima ya benshi,natwe tugasana ubuzima ariko tubifashijwemo n'imana,nibyo bizatuma abantu nibabaho neza kd mu mahoro,bazanabana kivandimwe,erega namwe muri abaganga b'indwara yari yarananiye abandi baganga,URWANGO+INABI,ibi nimwe mwaje kubishakira umuti,tuzafatanya namwe dukomeza kwigisha abagoswe n'iyo mbata,ntabwo tuzabitera abantu mu urushinge ark tuzajya dushaka uburyo tubibaganiriza tubabwira ko uburwayi atari ukuryama ukaremba gusa,ahubwo ari n'uruhurirane rw'ibibazo bitubyiganira mu mutwe.
1488 Ngendahayo theogene, akarere ka Nyaruguru, umureng
Sun, 20/Nov/2016, at 7.46 pm
Umubyeyi aba ari umubyeyi aba mubi akaba ni nyoko,yahemuka akaba ari nyoko,icyo yakora cyose kibi cyangwa c kigayitse ntaho wamushyira,rero kwisanga warabyawe n'umubyeyi nka zaninka utazaguhesha agaciro mu bandi,ngo agutere ishema kumuvuga mu bandi,wumve ko kuri wowe ari intwari bitewe n'ibikorwa n'imyitwarire ye birakubabaza,ukabyakira ukabitura umutima ark kd agahinda ntikabura,hari ubwo bijya bigorana kwakira umuryango wisanzemo,yewe bidatewe n'ubukene cg c ibindi bibazo,ahubwo gusanga umuryango wawe ariwo kibazo mu bandi,ikiruta byose rero nuko umuntu yakira ubuzima abayemo,akemera kubana nabwo kd Zaninka n'abandi babyeyi bameze nkawe ukemera kubita ababyeyi.
1489 Marcel Uwitije, Bugesera
Sun, 20/Nov/2016, at 4.29 pm
Muri uko kuturinda ikibi rero, ni byiza ko mu mikorere yanyu myiza izira amakemwa mukomeza kumanuka mukatwegera, mukatugira inama tubabona imbona nkubone, ibi bizakomeze kuduha kuzirikana ku neza, ubwitange, umurava n'ishyaka mukorana muganire kugarura imitima yayobye mu nzira nziza ikwiye umunyarwanda kd yuje ubupfura n'ubugwaneza, tuzahora twishimira kuba twazita abana bacu amazina yuje impanuro nziza mwaduhaye kd nabo bibabere ishema, nkeka ko umwana wanjye mwise Muzatsinda maze nawe agakura yumva amateka y'uwo mutaza utagira uko asa, nta soni byatugeza, nimudufashe kwifasha.
1490 Bamporiki noel, nyamasheke
Sun, 20/Nov/2016, at 2.57 pm
Iteshagaciro ni ikibazo kd rimwe na rimwe rishobora gukurura amakimbirane akomeye kd akageza abantu mu bibazo batabasha kwikuramo,ntabwo biba bikwiye ko umuntu yikora ngo afate agace k'abantu runaka maze bose abagereranye n'utunyamaswa kd ataragize uruhare mu kubahanga,Samson muvandimwe,ko mbere warangwaga n'indangagaciro na kirazira umuntu ukwiye kwiringirwa waje guhinduka ute?,nyamara uri gutenguha beshi nanjye ndimo,abagufatiragaho urugero rwiza twese turikubabazwa nuko waduteye umugongo kd bitari bikwiye,dufashe uhinduke,uduhe urugero rwiza maze natwe tugire abo twereka ibyo twarahuye mu ikinamico y'ubuhanga,tukwitezeho byishi.
1491 Niyonshimira cecile,0781895749
Sat, 19/Nov/2016, at 11.23 am
Umutuma wanjye waranyuzwe kd uzahora wuzuye ibyishimo ndakeka ntazongera kubabara ukundi cyangwa ngo nigunge bibaho kuko nabonye umumararungu,umubyeyi,umwalimu,umuganga,umuyobozi,hamwe n'andi mazina meshi namwita kandi nkumva ko mbifitiye ishema,iyo ndi kumuvuga sinegwa mu ijambo cyangwa se ngo ndye indimi kuko sinabura icyo muvugaho kd kinyuze kikanyura nabo mubwira,ni inshuti yo kwizerwa,akaba umuvandimwe wo kugishwa inama kd sininya kumuhisha ibanga iyo bibaye ngombwa kuko niwe nahisemo nk'umutamenwa wanjye iteka,nahisemo neza kd nzahora nishimira ayo mahitamo kuko numva n'abandi beshi bamurata bakavuvuga ibigwi,izina rye rivuzwe numva nahicara nkatuza kuko mpita nishimira ko abarivuga ari abo ryubatse haba mu mibanire yabo n'abavandimwe ariko by'umwihariko,sosiyete muri rusange,yuje inama n'impanuro utasangana abandi kd avutse vuba akaba ategwa amatwi n'abasheshe akanguhe akabigisha imibanire yagakwiye kubaranga nk'uwatanze ku isi,reka muvuge izina kuko navuze ko iyo muvuga ntategwa cyangwa se ngo bintere isoni,uwo ntawundi ni MUSEKEWEYA we wuje umuseke uzira igihu cy'umuvumbi w'urwango kd akaba yariyemeje kubaka amahoro mungo iwacu ,MFITE IKIBAZO CY'AMATSIKO NSKAKA KUKWIBARIZA:ESE NAWE UWO MVUGA WABA UMUZI?.
1492 Bizimana janvier,nyanza
Sat, 19/Nov/2016, at 9.21 am
Mwaramutse,ark se Mukecuru Zaninka we noneho agahinda kangeze kure pe!!,ubu koko uzahinduka ryari?,ese uzaba umuntu ryari ko mbona biri kure nk'ukwezi?,ese ugiye gusigira murage ki abazagukomokaho bose,ko mbona ahubwo byari kuba byiza iyo baba aribo bakagusigiye umurage?,mbega isi ya none ngo iradutenguha!!!!,ark da reka nikosore ntabwo ariyo yadutengushye,ahubwo nitwe twayitengushye,Bavandimwe banyarwanda,ko iyi si twayiherewe kuyigira neza,twayiherewe kuyihindura impanga kd ari impano?,numvaga natukana ark ntaho naba ntandukaniye na ba Zaninka,bahizi n'abandi,ark ndashaka ko aribo basubiza maze nkabona gukomeza.
1493 Nkundimfura janvier,akarere ka Ngoma
Sat, 19/Nov/2016, at 9.07 am
Muraho neza,nitwa nkundimfura janvier,nturuka mu karewre ka Ngoma,nkuko nabivuze hejuru koko muri abo gutumwa kuko murizewe ko umuntu yabaha ubutumwa mukabugeze aho abatumye,none rero nimureke mbitumire ku bakunzi bose ba Musekeweya i Rwanda n'i mahanga,urwanda rwugururiwe amarembo na nyagasani,abafite ibitekerezo byiza kd byubaka umuryango nyarwanda barinjira,nguko uko musekeweya nayo yinjiye i rwanda maze yinjirira muri twe dufite imitima ikomeye,yinangiye,itihana kd igoranye mu kwakira impinduka,nemeza ntashidikanya ko impinduka zaje hano i ngoma wazisanga hirya no hino mu gihugu,urwanda ruratemba amata n'ubuki,amahoro araganje,kd arenda no gukwira hirya y'i rwanda kuko MUsekeweya yumvwa na beshi,ese umuntu uguhaye umusanzu nk'uwo,agusabye kumwitura wamwitura iki?,reka tumwumve tumutege amatwi maze inyigisho aduha tuzigeze hose kd natwe zitubemo,niwo musanzu ukwiye kd atwifuzaho,nimucyo rero tubiharanire kd duharanire kwambara umwambaro wa Musekeweya mu mitima yacu no mu bikorwa,duterane intambwe nawe dukize urwanda
1494 Mfitumukiza jerome,akarere ka Gakenke
Fri, 18/Nov/2016, at 7.55 pm
Muraho neza,reka mbanze nshimireambassade y'abadage mu rwanda,nongere nshimire umushinga la benevolencia wo wahisemo gukorera i rwanda ukirengagiza ibindi bihugu,ni amahirwe twagize i rwanda kd atabonwa na buri wese,ntarajya muri byinshi, reka mbanze mbabwire ko nitwa MFITUMUKIZA JEROME,mvuka mu karere ka gakenke ark nkaba niga UBUGANGA muri kaminuza i butare,mu byukuri beshi mu biga ubuganga bazitwaza ngo nta mwanya bajya babona wo kuba bakurikirana ibiganiro bitandukanye ,yego nibyo kd nanjye birangora,ark icyo ntazabura ni ukumva ikinamico MUSEKEWEYA kuko ariyo SANAMITIMA nyarwanda,nibyo koko twiga ubuvuzi,tugafasha abarwayi bageze kure ark hamwe na nyagasani,tuziga imiti yose ibaho,tuyigerageze kd igirire akamaro beshi,ark ntituzigera twiga kubanisha abantu,tuzabavura indwara zitandukanye ark ntituzababwira,ngo nimubane kivandimwe,ahubwo ikiruta ibindi,nuko ibyo natwe tuzaza kubibigiraho,ubwo c mwe murumva mutari abaganga bakwiriye kubishimirwa iteka?,tuvuye abantu ark ntitubigishe kubana ,ibyo byatumarira iki ?,nta na kimwe,mu rukundo n'ineza yanyu,nimudufashe kubanisha abanyarwanda,tubahe imiti ivura indwara,namwe mubahe ivura urwango,tuzafatanye tuzabishimirwa na nyagasani.
1495 Mutangana jeremie
Fri, 18/Nov/2016, at 5.46 pm
Nyagasani Mana, reka nkusabe kd unyumve, wampaye kuba umugabuzi w'amahoro ko byanezeza iteka mu ubuzima bwanjye, nabonye ko amahoro aruta byose kd nta wayaharaniye wageze akorwa n'ikimwaro, reka nkwisabire mpa kuba Shema mu mutima wanjye ibindi byose nzabigushimura iteka.
1496 Uwitije marcel,akarere ka Bugesera
Fri, 18/Nov/2016, at 10.12 am
Amahoro ya nyagasani nabane namwe,urumuri mwatumurikiye rudukura mu umwijima wuzuye urwango n'umwiryane,nirubagarukire maze rubamurikire intambwe tumaze gutera tugana,intera ishimishije mu kubaka urukundo rudategwa n'imigozi y'urwango,iwacu ni mu karere ka Bugesera kamaze gusesererwa n'ineza ivuye kuri mwe none umusaruro wayo ukaba ari umubano wuje ubumuntu n'ubugwaneza bubanishije twese kd bukaba aribwo nkingi ya mwamba ubuzima bwacu bushingiyeho none,ibigwi byanyu bizavugwa iteka kubera mufite beshi babavuga aho mwabakuye kd bakishimira naho mumaze kubageza,nanjye rero ndi muri abo,ibyo nzabarata muzabyemere kuko nzaba mvuga ukuri kuzira ikinyoma kd guhagarariwe n'ubuhamya bufatika bwaho navuye naho nageze,nimukomeze kubiba urukundo rutagabanyije mu banyarwanda,tubeguriye imitima yacu kugirango muyigenge itazoshywa n'ikibi,nimutube hafi uko bikwiye maze twibanire namwe iteka.
1497 Ndizihiwe Ernest, Muhanga
Fri, 18/Nov/2016, at 6.36 am
Igitondo cyiza ku bakunzi bose ba Musekeweya rwanda hamwe n'abanditsi bayo bose, icyo ngirango tuganiraho ni ugusesagura bisigaye biranga benshi muri iki gihe, mbikurije kuri ba Manyobwa bagiye kwigira ku bandi uko utubari twabo dukora, nibyo koko kwigira ku bandi bamaze kugira aho bagera mu byiza ni ingenzi ark ntibivuze ngo ubonye icyuho gupfusha ubusa kd iminsi ihora isa kd inda ntihwema kudusaba, nimucyo twige kuzigama, twibesheho muri bike dufite ark kd twirinda umunabi, duharanire ko niyo twaba dufite ducye twadusangira n'abandi mu mahoro, icyaba kibabaje ni ugukora ikintu ugihubukiye kd utarebye ku ubushobozi, inkoko, inkwavu, brochette n'ibindi ntibyatugwa nabi, ark twirinde ko byasiga umufuka wacu wera de.
1498 Uhirwa bienvenue, akarere ka Ruhango
Thu, 17/Nov/2016, at 4.54 pm
Ngarutse gutanga umusanzu mu gufasha kubaka sosiete nyarwanda kuko burya ngo n'ibitekerezo byiza bifite akamaro mu kubaka ibyasenyutse, AMAZI YASHOTSE NTAWABASHA KUYATANGIRA, ark kd uwayobye mu mitekerereze we kumugarura byakoroha, ibi ndabivugira ko abantu nka Samson byakoroha mu kubasubiza mu murongo mushya mu gihe tubishyizeho umutima, yego ngo biragoye ko bose bagaruka kuko ngo aho KUGARURA UMUPFU WAYOBYA UMUVU, ark tuzirikane ko nta kinanirana ahari ubushake, nimucyo rero duhuze imbaraga twihe intego, twite kuri bariya bagaragara ko barenze ihaniro, tubicaze mu gacaca maze tubaganirize, ese ko njye nahindutse wowe wabuzwa n'iki kugana inzira y'amahoro?, tubiteho kd bizakunda
1499 Ngarukiye Paul/huye /Maraba/0722181367
Thu, 17/Nov/2016, at 2.07 pm
Nongeye kubasuhuza mwebwe soko ngari tuvomaho tukamwa tugashira inyota!muraho? njyewe uko ntasiba kurya niko musekeweya ntasiba kuyumva kuwa gatatu no kuwa gatanu ndabakurikira 5/5 ndbaza mukecuru Zaninka nti uzageza ryari kugira umutima mubi wuzuye urwango?ibyo Gihayima akubwira ko Muhumuro na Bumanzi ari niko biri ntakubeshya umva mukecu wibuka ko Mbarubukeye mwafungamywe?nawe atava ku izima nkawe ariko nyuma yo kunva inama agirwa yarahindutse ubu ni umugabo wo guhamya amahoro ahumura i Muhuro n'i Bumanzi mukecu emera umushinga wawe na Gihayima utangirire kuri uwo mupira kdi rwose iyo niyo nzira yawe yo kuva muri gereza.
1500 Clementine Umuhoza, akarere ka Rubavu
Tue, 15/Nov/2016, at 11.57 am
Mu mico y'abantu dutekereza bitandukanye,buri wese ayobora ibitekerezo bye bitewe naho yifuza kubiganisha,gufuha rero ni ibya buri wese,ahubwo icyiza nuko tudafuha kimwe cg ngo dufuhire ibintu bimwe,ikigaragara rero nuko abantu bateye nka Manyorwa bariho,aba ni babandi babasha kureba akatsi kari mu jisho rya bagenzi babo ark bakananirwa kubona umugogo uri mu ryabo,gusa ntawabura kuvuga ko rimwe na rimwe gufuha bigira akamaro ark kd iyo bikoranywe ubushishozi n'ubwenge,gusa ibi byose biba ari ishuri kuri twe abumva Musekeweya kd tujye duharanira kumenya.
1501 Bienvenue, 0787448337
Mon, 14/Nov/2016, at 7.25 pm
Ni ukuri iyo tutaza gutwarwa n'ibyisi, twese twari kuba abahire mu maso ya Nyagasani, nuko ibyo binyagwa tutazanakuraho umugisha aribyo bigiye kudutandukanya n'umuremyi, kuko uko kuba ntarakurikiranaga inyigisho zanyu, suko nari mfite ibindi nkurikiye nari kuvuga ngo bifitiye umumaro, oya rwose, ahubwo nuko nari ntaragirirwa umuntu bwo kumenya ko isi yibarutse ba Batamuriza batagira icyo wabagereranya ntacyo, ba Gihana bo bakibuka guhana inka n'abageni, ba Muzatsinda bahora batsinda ikibi kd igihembo cyabo ari ugutukwa no kuba bagambanirwa, iyo si nari ndimo, uyu munsi wa none hari bamwe bakiyirimo, ntibarabasha kuva mu gihu cy'umwijima, sinabura kubabwira ko akazi kakiri kose, ibyo gukora ni byinshi kugirango muhindure benshi, nimukomeze kwitanga kuko ingororano yo Nyagasani yamaze kuyitegura.
1502 Harindintwari cyprien
Mon, 14/Nov/2016, at 2.52 pm
Ibitekerezo byubaka ntawe utabishyigikira,Kamulisa we nubwo uri gucika intege,ndagirango nkubwire ko kwikorera ntako bisa,gukorera abandi biravuna kd ugasanga umusaruro ni muke,wowe na ba Mariza mwishyize hamwe byabageza kure heza kd bikanabera urugero urubwiruko rwinshi ruri hanze kuko rubigiraho byishi,nimwitinyuke rero mwumve ko ubuzima butarangiye ahubwo butangiye.
1503 Uwineza Gloria, akarere ka Huye
Mon, 14/Nov/2016, at 1.18 pm
Ahari urukundo n'umubano,IMANA iba ihari,iyo ineza iganje inabi byose bigenda amahoro,none niba abapfaga imirima bariyunze ni kuki twe twapfa ibidafashe?,ni gute twe dushaka gusimbuza urukundo urwango?,reka dukomeze guharanira kurangwa n'icyiza,kuko namenye ko ineza izahoraho iteka,niyo mpamvu kuba Uwineza nzabirwanira iteka.
1504 Bizimana Janvier, Nyanza
Mon, 14/Nov/2016, at 8.17 am
Burya nubwo societe hafi ya yose yahinduka mbi,tujye dushima Imana ko hatajya habura umuntu numwe,uvuga ukuri uko kuri,akarangwa no kwitwa umuntu nyamuntu,kd akavuga ikintu uko kiri adaciye ku ruhande,hirya no hino iwacu natwe ntitwaburamo abantu nka ba Neli,ark aho abantu tugoranira,ntabwo tubumva ngo tubatege amatwi kugirango inama batugira zigire aho zitugeza,gusa wowe ureba kure,inama y'umuntu nkuyu ntikagucike kuko impanuro ziba zikubiyemo zuje ubuhanga n'ubwenge.
1505 Ndizihiwe Ernest
Sun, 13/Nov/2016, at 11.42 am
Kuba umunyembaraga nigihe useka mumaso yabifuzaga ko warira mugihe ubabaye haribenshi bishima mugihe useka haribenshi bababara gusa ntamuhanga wokuba kuri iyi si gusa twibukeko isi idasakaye buriwese yanyagirwa,ark nanone twikwitwaza ko idasakaye ngo dukore ikibi nkaho tubyemerewe,Imana yaduhaye ubwenge ngo dutekereze ariko ntiyatweretse mu mutima wa muntu niyo mpamvu tugomba kugira amakenga kubo tugendana cyangwa tubana nabo dusangira hato batazakuvutsa umugisha Imana yaguhaye,uzirikane ko muri twe twihishwemo na ba Zaninka,tukagendana na ba Bahizi,tugasangira naba,Kanunga,hafi yacu mu baturanyi ntihabura ba Mandevu,Mutanazi n'abandi,ese udashunguye mu nama wagirwa n'abantu nka bariya yakumarira iki?,twigire ku bakwiye kwigirwaho ibyatugirira akamaro.
1506 Bamporiki noel, nyamasheke
Sun, 13/Nov/2016, at 6.05 am
Nyakira mwami kuko ndi umunyantege nke n'umunyabyaha,wampaye amahoro,ubinyujije muri musekeweya ark nirinda kuyakwirakwiza muri bagenzi banjye,wampaye urukundo ndangije nkora ikosa ryo kwirengangiza iyo ngabire,umuseke nucana,uzampe kwibuka ko nagiriwe ubuntu kd nkamenya akamaro ka musekeweya i rwanda,nzirinda kugutenguha no kugutererana,nawe c?,ngaho nawe bwira abakunzi b'amahoro icyo wiyemeje.
1507 Kayitare casmir
Sat, 12/Nov/2016, at 10.15 am
Chat Conversation Start 10K people like this Community 11:02am Muraho neza,nitwa KAYITARE CASMIR,ntuye mu majyaruguru mu karewre ka GICUMBI,umurenge wa CYAMUTARA,mu byukuri kwandika ibi ntibyari bindimo mbere ahubwo nuko nagiriwe ubuntu bwo guhindurirwa amateka,umunyarwanda niwe waciye umugani ati IBIRENGE BIJYA IMBU KUJYA IMBERE,nishimira ko nanjye navuga ko nagiye imbere bitewe naho nari ndi kd ibyo byose bikaba byaratewe na RUTAGANIRA RW MUNYEMANZI,we mfata nk'icyitegererezo mu ubuzima bwanjye,niwe nkesha impinduka zose zambayeho kuva aho ntangieiye kumva Musekeweya,burya ubuhamya buba bwiza ark iyo butanzwe na nyir'ubwite,ubwanjye ni burebure ark niyemeje kuzabusangiza abakunzi ba Musekeweya uko iminsi izagenda ibyemera,ark njyewenzahora nshimira uwarebye kure maze agatekereza kuzana musekeweya irwanda,nzamushima iteka kd buri wese wumva ko hari aho Musekeweya yagejeje ubuzima bwe azambe hafi muri iyo ntambwe ntangiye.
1508 Bizimana Janvier, akarere ka Nyanza
Sat, 12/Nov/2016, at 6.44 am
Burya bijya biba ngombwa ko mugihe ubuyobozi babona ko ikibazo cyabaye ingutu kd bwamara kubona ko abagiteje badafite ubushake bwo kugirango gikemuke, ubuyobozi bufata umwanzuro wo kugikemura kd ku mategeko runaka, niyo mpamvu akarengane kaba gakwiye gucika kd abaturage bakagirira icyizere abayobozi babo cyane cyane iyo badahuje imyitwarire nkiy'iya Mandevu, FABIYANE n'abandi, Gafarasi ngirango abonye isomo, kuriha iby'abandi yangirije hamwe n'ibyo yatwaye atabiherewe ububasha byari bikwiye, ibi rero biba bikwiye kutubera isomo, nitureke kwitwaza ubufasha dufite ngo maze turenganye ba Rubanda rwa giseseka twitwaje ko ntawe bafite wo kubavuganira, kubana n'abandi amahoro, nitubigire intego, reka iyi si tuyikoreho icyo nyagasani yayidushyiriyeho, Ibikorwa byacu nibibe ibishimisha umuremye aho kumutera kwicuza icyo yaturemeye.
1509 Bienvenue,akarere ka Ruhango
Fri, 11/Nov/2016, at 8.53 pm
Mvuka mu karere ka ruhango,umurenge wa ruhango,maze imyaka 7 ntangiye kubumva,nari umuntu utajya utwarwa no kumva radio,sinigeraga nyiha umwanya na muto mu ubuzima bwanjye,ndabyibuka ko ubwo nari sanze abandi bicaye bateze amatwi radio nababajije icyo bari gutera umwanya,bose baranyirukanye ngo niceceke biyumvire,nagize amatsiko yo gushaka kumva ibyo bateze amatwi maze nanjye ndabegera ntega yombi,ariko ndashima Imana ko nahise ntwarwa ntwawe,nguko uko natangiye kumva Musekeweya,icyo navuga nyikundira nuko yaje ari GAHUZAMIRYANGO,niyo gacaca abanyarwanda dufite yunga abantu kd yo idahannye ngo itange ibifungo hamwe n'ibindi bihano bikomeye kd bibabaza umubiri nkuko izindi nkiko zijya zibikora,abatera intambwe zo guhinduka ni benshi nubwo batajya babibonera uburyo ngo batange ubuhamya nkuko nanjye nari merewe,ndashima mwe mwashyizeho iyi mirongo migari idufasha kuganira namwe hagamije kubereka uburyo dukurikirana ibiganiro byanyu,hamwe n'akamaro bidufitiye mu ubuzima bwacu,mwubatse inkingi ikomeye idateze kuzahuhwa n'umuyaga,nimukomeze muyirinde imiswa y'imitima mibi kugirango itayimunga maze ibyo mwubatse bigatembagazwa n'abatifuza impinduka,mwarakoze cyane
1510 Mutangana jeremie,akarere ka Kamonyi
Fri, 11/Nov/2016, at 8.03 pm
Burya umubyeyi mwiza ni uhora yifuriza icyiza abo yibarutse,akabamaganira icyago kure kd akabahora hafi kugirango hatagira ikibi cyababaho,ese u rwanda rwose ruramutse rutuwe na Zaninka,aho amahoro yaturuka he?,umubyeyi udatinya kwifuriza umwana we ikibi ngo naze babane muri gereza?,ese uwo ni umurage dukwiye guha abana bacu ngo nabo bazawurage abazabakomokaho?,byaba bigoye kubaka umuryango wuje impuhwe n'urukundo kuko muri icyo gihe ntawaba yifuriza ineza mugenzi we,twebwe rero twumva ikinamico Musekeweya ntidukwiye kuba nka Mukecuru Zaninka,icyo dukwiye kuba ni ukuba ababyeyi beza,bifuriza ineza abandi kd bakigirwaho ibyiza,niwo musanzu tuba dukwiye guhamagarirwa, tugamije kwirinda ubushyamirane twazasiga mu gihe isi itazaba ikidukeneye,burya ngo Agasozi katagira umukuru kagurwaho n'ishyano rikirirwa rikarara,tureke kuba ishyano rero ahubwo tubere abacu ishyaka.
1511 Uwineza gloria,umurenge wa mukura,akarere ka huye,
Fri, 11/Nov/2016, at 5.39 pm
Muraho mahoro aganje aho atakekwaga,akamurika urumuri mu umwijima tutari guhamya ko byashoboka,umucyo ukaganza hose lubera umugambi wanyu mwiza wo kubaka ubumwe,urukundo,ineza n'ubugwaneza mu banyarwanda,ntuye i huye mu Umurenge wa mukura,nimunyemerere mbaratire ko kubamenya byatewe n'amakimbirane mwakemuye iwacu mu gihe izindi nzira zose byari byarananiranye,REKA MBANZENSHIME UWAHIMBYE inkuru y'akabande ka MUHUMURO NA BUMANZI KUKO NIKO NZIRA Y'UBWUMVIKANE YABANISHIJE ABATUNYI BACU,NYAMARA MU NKIKO BYARI BYARANANIRANYE,umukecuru duturanye WARI yaranangiye umutima kd aburana amahugu y'umurima akagera kure ark rukabura gica,yunzwe namwe mwo kagira ababatega amatwi kd bagakwirakwiza inama zanyu hose,NDABYIBUKA ko ubwo uwo muturanyi wacu wari warabaswe no kurengera abo bahuje imbibi kd byongeye ari abo mu miryango ye,nyuma yo gukurikirana uburyo akabande ka MUHUMURO na BUMANZI kateranyije abavandimwe ark bikaza gukemuka,niwe wafashe iya mbere yegera abaturanyi be abaganiriza abasaba imbabazi kd ababwira ko atazasubira iryo kosa na rimwe,mbabwije ukuri ko iyo mutazagutekereza iriya nkuru,nanubu ikibazo kiba kitarakemuka,ni ukuri ibyo mukina biratwubaka kuko biri mu ubuzima bwacu bwa buri munsi,umusanzu wanyu ugaragarira kd ukagera kubifuza guhinduka mu gihe izindi nzira zose ziba zarananiranye,nimukomeze mwubake umuryango nyarwanda,urwanda rurabakeneye ntimuzarutere umugongo,kuko haracyari byinshi mukwiye kugaragazamo imbaraga zanyu,Mudufashe kunga ubumwe.
1512 Ngendahayo theogene, nyaruguru
Wed, 09/Nov/2016, at 11.50 am
Ese umuntu yemerewe gukosa?,yego arabyemerewe kuko ari umuntu,ark c guhora umuntu yahora akosa cyangwa se akora ikosa rimwe aho byo byaba byazababarirwa?,umuntu agahora ahemukira abandi,arangwa n'inabi,yijandika mu bikorwa bibi kd atemera gukosorwa?,ark c ko kugira neza ntawe byishe,mwe mubona bitunaniza iki?,ni urugamba dukwiye kurwana kugirango tugere kuri uwo mukoro kuko nicyo gikorwa twahamagariwe gukora.
1513 Bizimana Janvier, akarere ka Nyanza
Wed, 09/Nov/2016, at 6.09 am
Imana yaremye muntu imushyira ku isi, maze ibonye ko azahura n'ibigeragezo byinshi harimo n'uburwayi, ishyaka umufasha ariwe muganga ngo ajye ayunganira mu gusanasana no gusubiza ubuzima abageze kure, gusa ikibabaje nuko muntu yakomeje gucumura, ntibyarangiriye aho kuko, Imana idukunda yanze kudutererana imaze kubona ko twataye ubumuntu yahise iduha mwebwe basannyi b'imitima ikomeretse ngo mutwigishe kubana neza mu mahoro, nguwo umusanzu wanyu nyagasani yabashinze kd turabashimira intambwe mumaze gutera, Mukomeze kurangwa n'ubutwari.
1514 Bamporiki noel, akarere ka Nyamasheke
Tue, 08/Nov/2016, at 5.04 pm
Icyo nkundira abanyarwanda nuko akubwirira mu marenga kd waba uzi ubwenge ukamenya icyo akubwiye,kibanga ati "imyitwarire yawe imaze kungera aho ikiyoni cyambarira urunigi",umunyarwanda iyo akubwiye ibi burya uramuka wumva wagakwiye guhindura kuko aba akunenze,none c niba ugaragarijwe ko uri ikibazo ukora iki ngo ube igisubizo?,burya umuntu asarura aho aba yabibye,niba tunengwa kd turi bakuru,abana bacu bazavuga ibingana iki?,ese bo bazavugwa ibingana iki,reka nkunenge wowe unganya imyitwarire na manyobwa,bahizi,zani­ nka,mandevu...,ariko urajye uzirikana ko bo ari abalimu kandi bigisha ibyo wirirwamo kugirango uhinduke ariko warananiranye,uzabibazwa dore aho nibereye aha mu kinyaga!
1515 Mutangana jeremie, akarere ka Kamonyi, umurenge wa
Tue, 08/Nov/2016, at 10.37 am
Burya ikiba kibabaje nuko abantu dupfa ibyo tutagakwiye gupfa,ese nkiyo usanze dushyamiranyijwe n'ibyo twasanze kd muri twese ntanumwe wagize uruhare mu kubaho kwabyo?,turapfa za Nyiramugengeri,tugapfa imirima,akabande ka Muhumuro na Bumanzi kagateranya abavandimwe kd ark kagakwiye kubahuza,abandi barapfa impinga n'imicyamo kd byose barabisanze,ubwo se iherezo ni irihe koko,kuki turi kumarana kd dupfa ubusa,reka twumve ko isi ari iya twese,tuyituremo tuyinezerewe twese kd duturane tudatongana,ba intangarugero mu byiza.
1516 Ernest Ndizihiwe
Mon, 07/Nov/2016, at 9.28 pm
Mwongeye kwirirwa,nubwo nje nkererewe ark nifuzaga ko twaganira ku umuco,kuri njye numva umuco ari ikintu gikwiye kubahwa kd kigahabwa agaciro gakomeye kuko uranga imyitwarire n'hmimerere runaka mu gace kamwe na kamwe,bityo abakuru bakayitoza abato bagamije ko bitacika bikibagirana,ark c ko uyu munsi wa none abari bakuru bitwa ko bakawutwigishije aribo bari kuwica,abato tuzamenya iki,ba Manyobwa bariyongera ku bwinshi,ntawe ukibasha gutandukanya umukecuru,umubyeyi,u­ mugore n'umukobwa!,ubwo c tuzigishwa nande,babyeyi kuki mwataye urugori kd rwarababeraga koko?,ngaho nimurebe icyakorwa,mugarurire gafi bigishoboka kugirango natwe tuzagire ibyo tuzabwira abo tuzibaruka,Murakoze kunyumva.
1517 Umuhoza clementine, akarere ka Rubavu, umurenge wa
Mon, 07/Nov/2016, at 7.55 pm
Mu buzima duhura n'ibigusha yewe ndetse n'ibisitaza byinshi ark hari bimwe muribyo twikururira kuyoba mu bitekerezo,ngiki ikibazo cyugarije beshi muri twe yewe ndetse bigakomera cyane iyo bikunaniye kwigarura,imitekerereze yacu iyo tuyiretse ikagengwa n'marangamutima ntakabuza tuba twayobye,aha ni hahandi uzabona umuntu ukamusomamo ikibi,ukumva si umuntu ahubwo ni akantu,nguko uko tuyoba mu mitekerereze,nguko uko usanga twarahindutse ba Josiane batagira uwo babonamo icyiza kd nyamara ari abo kwizerwa,dutekereze kure kd twirinde kurangwa n'amarangamutima kuko ntaho twagera mu mibanire yacu n'abandi.
1518 Harindintwari cyprien
Mon, 07/Nov/2016, at 3.13 pm
Mu byiza Imana yaremye,byinshi muri byo birashimishije kd bibereye ijisho ark muntu n'ibikorwa bye nibyo kibazo,umuremyi ajya kurema yari yabonye ko byose ari iby'agaciro irangije ibiha umugisha,muntu uwo mugisha arasa n'uwawigaritse akawuca k'uruhande,maze ba Zaninka bagahinduka ba ZANIKIBI,Bahizi agahinduka BAGOME,Gafarasi agahinduka Kanyamakosa,maze isi tukayihindura uko twishakiye nkaho ari iyacu,kubw'amahirwe twagize twisanzemo abajyanama beza iwacu mu miryango tugira ba Batamuriza Shema Samvura Muzatsinda n'abandi nubwo dusanga ari bake ark badufitiye akamaro kanini bo kagira Imana n'urwanda rwuje ibyiza,twubake ubumwe kugirango isi yacu ikomeze kuba nziza hamwe n'ibiyigize.
1519 Mukakalisa Donatha,Huye,Simbi
Mon, 07/Nov/2016, at 2.51 pm
Igicamunsi cyiza nshuti bakunzi ba Musekeweya abasenga mwense nimumfashe dusengere urugo rwa Gasore kuko numva umutima wanjye uhagaze kubera inkuru Gasore abwiwe!ndababaye cyane!Ndabaza Chantal nti ugeze ubwo ubeshya umutware wawe ngo kukazi mufite abashyitsi naho wapanze kwisohokera?Chanta uzi ko karimanzira yambaye uruhu rw'intana imbere ari isega iryana? reka agufashe kurusenya dore ko ngo usenya urwe umutiza umuhoro chanta n'akanya uribagiwe? ngo ushize impumu yibagirwa icyamwirukanaga!umvankubwire ntukarye ibyo ugufitiye ijisho ribi kuko intore wamize arayikurutsa maze agasigara ugusekera! gusa imana igufashe kandi iguhe ubwenge ubashe kumenya iyo uva n'iyo ujya.
1520 NGARUKIYE Paul ,Huye,Maraba
Mon, 07/Nov/2016, at 2.20 pm
Muraho neza bavuzi b'imitima yazahajwe n'inzango,amacakubiri,urugomo ....?byukuri mvuze ko muri abavuzi sinaba mbeshye!hari abantu benshi bahindutse kubera icinamico Musekeweya bigiye kuri Rutaganira Gasore ,Mbarubukeye nabandi,nkunda gukurikirana musekeweya 5/5 kuva natangira kuyumva nunvise imyitwarire ya Josiane arinayo mpamvu ngirango mubatumeho!Josia ubusanzwe umukobwa ni NYAMPINGA ariko wowe waranyobeye,bagira bati josia uwazamuka akugana wamumarira iki?uwakwaka icumbi se ryo warimuha?ko uko nkumva nuwakuyoboza utamurangira inzira?josia nari munzira yo bagemurira ariko hejuru yo kuvuga ngo abakugemuriye baba babiroze nahise numva umbabaje cyane ndifashe,ese umutima mubi ufite wumva abantu bose bameze nkawe?ubusanze inturo yikeka amabinga! umbabarire singututse mbitewe nuburyo nkumva kuva ntangira kumva ukina ese josia weho na Gafarasi nimuramuka mubanye mwumva muzaturana nande? uzi ko mbona mwembi arimwe nyamaswa!umuntu abagirira neza mwe ntibone iyo neza ahubwo mukayibyaza ikibi musigeho muhindure iyo mico mibi yanyu mugire indangagaciro na kirazira!josia reka ndekere aho, ubutaha nzakubwira kirazira uzajya ugenderaho n'indangagaciro ziranga Nyampinga.
1521 Bamporiki noel, akarere ka Nyamasheke
Sun, 06/Nov/2016, at 6.26 pm
Ibibazo bibaho bigateranya abantu ark nanone bikizwa n'abantu, iyo rero ugiranye ikibazo n'umuntu ark ugakomeza kuba inzitizi zo kugirango gikemuke nta kabuza kizakomeza kugorana, turabona ba Mandevu, Gafarasi na Samson uko bahagaze ku kibazo cya nyiramugengeri, twakwibaza tuti ese kizakemuka gute mu gihe nta numwe wemera uruhare rwe mu guteza ikibazo ngo abe yakwemera n'uburyo cyakemuka, buri wese iyo akomeye ku gitekerezo cye, nta kabuza inzira yo kugikemura iragorana, nimucyo rero nkuko turi abavandimwe, tukaba twemera ko ubumwe aribwo bukwiye kutugenga, tube abanyakuri, tutahirize umugozi umwe mu iterambere rya twese, ngo INYUNGU NYINSHI ZIZIBA AMATWI, nimucyo rero dushyire hamwe tugamije gusangira ducye twiza kd mu mahoro, twirinde igihemu kuko ngo INZARA IRASHIRA ARK IGIHEMU NTIGISHIRA.
1522 Ngendahayo theogene, akarere ka Nyaruguru, I Ruher
Sun, 06/Nov/2016, at 9.00 am
Burya hari ubwo rimwe na rimwe iyo abantu bafitanye ibibazo bibananiye bo ubwabo mu kumvikana ngo babikemure, ubuyobozi bufata umwanzuro wo gukoresha itegeko n'ububasha bufite mu gukemura ibyo bibazo, none se nkawe mandevu niba utemera uburyo ikibazo cyakemuka kd nta ruhande rurenganyijwe ubona hakorwa iki?, Samson ko nawe mbere wagiraga ibitekerezo bya kigabo kd bya kimuntu, ubu wowe urabona umwanzuro waba uwuhe?, bavandimwe nkunda nimwirinde ko hari umuntu ubafatira umwanzuro ngo nuko mwe byabananiye, kuko uwo mwanzuro ushobora kutazabanyura kd mu gihe mwe mwicaye hamwe mwakwishakira ibisubizo kd bikabanyura, nimwirinde ko ubuyobozi bubinjirira mu kibazo kuko akenshi nibuza buzakoresha itegeko kd ntirizabanyura mwese, ngaho mugire impagarike n'ubugingo.
1523 Uwoyaremye eric, Gasabo kacyiru
Sat, 05/Nov/2016, at 9.25 pm
Gasore nawe chantal, ikiganiro cyanyu cyanteye gutuma nanjye hari ibyo nibaza kd nkanatanga inama :Niko se bakoresha mwe aho koko mujya mwicara mugatekereza akamaro k'umukozi mu ubuzima bwanyu bwa buri munsi?, ese mujya muzirikana ko ubuzima bwanyu buba buri mu maboko?, oya ntabyo muzi ahubwo mwe muzi ko ubuzima bwe buri mu maboko yanyu, ark iyo mubimenya ntabwo mwamutesha agaciro uko mwiboneye, harya ngo umukozi ntakwiye kurya indyo imwe nk'iya Nyirabuja?, ahaaaaa!!, ubwo se ko aba yabibateguriye mukabimwima aramutse abihumanyije yaba ahemutse?, oya ark disi ntibabikora kd ntibakabikore kuko ni Abana beza, bakoresha rero nimuhe umukozi agaciro kamukwiye, mumwubahire akazi abakorera, kd mwumve ko afite uruhare runini mu kubaho kwanyu, Mwigire kuri Gasore na Chantal, bazabigisha uburyo mwabana n'abakozi banyu amahoro.
1524 Bizimana Janvier, Nyanza
Sat, 05/Nov/2016, at 3.09 pm
Mwiriwe neza, burya ibibabaza umuntu ni byinshi ark ikiruta ibindi ninko kubona umuntu wagakijije ibintu ari we ubyica, yego ngo kugirango umuntu ahinduke bafata igihe ark c ko hari abo tuba tubona badateze kugira icyerekezo nk'icyo?, niba bishoboka rero kd vuba reka buri mubibyi w'amahoro wese mwisabire :kd iwacu muri sosiete tubana naba Gafarasi, josiane, bahizi n'abandi ni iki dukora ngo tubahindure tubagarure mu nzira ikwiye kd yifuzwa na buri wese, nyamara, ibyo dukora nibyo biba bigaragariza Musekeweya koko nk'impano kd ikaba umujyanama mwiza wo kuduha umurongo mugari ugiye kubaka sosiete nyarwanda yashenguwe n' urwango, ishyari, no kudaha agaciro mugenzi wanjye kd wawe, reka twese intero ibe imwe, tubibe amahoro kd dusarure urukundo kd duharanira kumenywa na bose mu byiza.
1525 Ndizihiwe Ernest, akarere ka Muhanga, umurenge wa
Fri, 04/Nov/2016, at 8.17 pm
None c fabiya,ngirango iyo umuntu umuhaye amaboko agashaka kuguhobera aruko aba akwishimiye kd umuteye ubwuzu?,nyamara ibyo wita inkuba n'imirabyo ntibiri nkuko wowe ubitekereza,Muhorakeye ntafite imyitwarire nk'iyawe igihe wari umuyobozi,umwalimu yewe ndetse n'ubu ndabona ariko ukiri nturahinduka,nyamara iyo udashuka yohanita hari ubwo ibisubizo by'ibibazo by'urugo byari bigiye kubonerwa umuti kuko yohanita yarabonye umuyobozi ukwiye,urarangwe n'impinduka zigamije amahoro.
1526
Fri, 04/Nov/2016, at 8.16 pm
Nitwa VINCENT BUNGURA tubashimiye inyigisho mutugezaho ziratwubaka nuko ibiche bimwe byanditse muri english ndumu congomani
1527 Karonkano Nyamagabe Pascal
Wed, 02/Nov/2016, at 4.07 pm
Uwishema ritanshiha Shenge naragushimye Byinshi ndabigukesha Kenshi ndanagushaka Ngashaka ko wishima. Cyusa cyizira icyaha Cyiza cyizira icyasha Cyomoro cyomora- amacyenga Cyatwa uhora- unacyeye Cyane ugasa n'icyansi. Uri ihogoza nahawe Amahirwe ntazahaga Uwahiriwe, Yarakoze uwakwise Musekeweya, kuko yatumye natwe abakumenye dusekerwa n'amahirwe, umucyo watashye iwacu, umwijima wirukanwa mu mitima yacu, urumuri ruhabwa icyicaro gihoraho, duhinga amahoro, tuyabagaza ubumwe, twuhiriza urukundo, maze dusarura ineza itagira uko isa kuko yuje amabara y'ibyiza byinshi, Rwanda nziza, Nyagasani yaragutoranyije, aguha umujyanama uyobora imitima y'abawe, yababereye umusingi unyuzwamo ibitekerezo bigamije kubaka umunyarwanda bushyitse kd bwuje ubuhanga none dore uyu munsi wa none turi gusarura icyizere gitatse ishema n'isheja, Karonkano pascal, nzakuvuga ibigwi, abazankomokaho bakwitirirwe kd abo tuvugana bose bamenye ibyiza byawe, MUSEKEWEYA RWANDA.
1528 Masengesho m chantal, akarere ka nyamagabe
Tue, 01/Nov/2016, at 6.15 pm
Mbese ni iki gitera guhemuka? (ubuhemu) Benshi bati ''umuntu ntavuka ari mubi, ahubwo yanduzwa n'abamuhemukiye", Abandi bati "kamere iravukanwa" Hari n'abemeza ko burya ineza yiturwa indi, kandi n'inabi ikiturwa indi, Mbese wowe wakwemeza ko ubuhemu ari iki kandi ko buva kuki?,birashoboka c ko uwo bwokamye yabukira?,niba aribyo umuntu yakoresha izihe nzira?,ibi ni ibibazo nibaza kd tuba dukwiye kwicara tugashakira umuti,ibi mbivugiye ko urwanda rwacu rugenda ruta umuco ark rukaba rugomba kuzagarurwa natwe.
1529 Ngendahayo theogene, akarere ka Nyaruguru, Ruheru
Tue, 01/Nov/2016, at 1.31 pm
Ndagarutse ngo twongere twiganirire, nubwo mba nkererewe ark sinjya mbura icyo kuvuga iyo ndi kumwe namwe, reka se nuvugisha josiane mubwira nti :kuri iyi si kubona abantu bameze nka Jyamubandi biragoye, kuko abantu benshi bamaze kuba ba nyamwigendaho, baba ba Mukundabintu kurusha Mukundabantu, none wowe urafata bene nkabo badufatiye runini, ineza yabo ukayikuba na zero?, biteye agahinda ark birashoboka ko impamvu ubikora ari uko utareba kure kuko ari uko bimeze, ntiwari kubwira Jyamubandi nabi n'ukuntu yafashije Gafarasi, ark c nkubaze kd usubize, ubwo nibwo burere ugiye guha Gashema?, ntegereje igisubizo kivuye muri wowe kd watekerejeho neza
1530 Bizimana janvier,nyanza
Tue, 01/Nov/2016, at 11.25 am
Mwiriwe niba amahirwe abaho koko muzaze muganire natwe,hano i nyanza,byaba byiza iryo tsinda ribaye ariho rihereye kuko ubuhamya bwa benshi bwabagaragariza aho mwagejeje abanyarwanda mu kunoza imibereho yacu ,kubaka urukundo n'ubumwe,njyewe ho nzahoranshimira ko mwankuye aharenze aha abandi bavuga kuko umunsiwose nyihumeka nishimira ko uruhare rwanyu mu kuba nyiriho rugaragara kd rufatika,icyo nabasabye ni kimwe,ni ukwirinda kuntererana kuko nubakiye ubuzimabwanjye ku nama muhora mutanga,ntimuzangire­ gitabwa kd narongeye kubona umuryango,nanze gusubira aho navuye niyo mpamvu nahisemo kubagira akabando nitwaza.
1531 Ndizihiwe ernest,Muhanga nyamabuye
Tue, 01/Nov/2016, at 10.53 am
Ni iby'agaciro ko mwemera mukamanuka mukaza kuganira natwe mugamije kureba icyerekezo cy'ubuzima tumaze kugeraho,nyuma yo kuvoma ku isoko idakama,yuje ubuhanga ,ubumenyi,impanuro n'inama umuntu atakwigira mu ishuri cg se ahandi hantu hose habonetse,njye nishimira ko kubera mwe nahindutse,nkaba maze kuba umuntu wagirira akamaro societe kd ibi nkaba ntabyo natekerezaga ko byambaho,ni birebire kuba nababwira aho mwankuye naho mumaze kungeza,ark abo bigaragarira bazambera abahamya kuko njye ibyanjye byari birenze,abakinankuru­ banyu nibo balimu banjye,nishimira kwiga mu ishuri ritishyuza kuko riramutse ryishyuje,abenshi ntitwabona ikiguzi cy'amasomo duhabwa,kuganira namwe biranyubaka kuko mba nganira nuwo nisanzuyeho,mbonye ko muri hafi gukora ubushakashatsi,muzaz­e tuganire,tubasangize­ kubyo twagezeho kubera mwe,kd tunabibashimire.
1532 Uwoyaremye eric, akarere ka Gasabo, kacyiru
Mon, 31/Oct/2016, at 9.32 pm
Burya koko ngo nyir'umutwe mubi ntarengwa n'umujugujugu,nanjye ndabyemeye,kuba mutanazi yarakijije gafarasi yituwe kugirwa umugambanyi!,ubu c iyo amwirengagiza aho uyu munsi wanone ntituba turikuvuga ibindi?,ineza ntikiturwa indi koko,ese Mukanduti ko umunyarwanda yagize ati"ururimi rwiza ni mugenzi w'Imana",aho ntiwaba utangiye kwanduza urwawe uvuga ko Rita yarozwe kd bishoboka ko ataribyo,njye ndumva twategereza ibisubizo bya muganga ubundi tukamenya ukuri,umunyabwenge yirinda kwanduza ururimi rwe.
1533 Clementine Umuhoza, akarere ka Rubavu, umurenge wa
Mon, 31/Oct/2016, at 5.39 pm
Mwiriwe neza ni iby'agaciro kongera kuganira namwe,irungu ntirizanyica nganira namwe kuko mumbera umusingi n'umuyoboro urwanya ubwigunge n'ubwihebe,nishimira inama mutugira kuko zubaka beshi,nifuza kuganira namwe imbone nkubone nubwo ntaragira amahirwe yo kubigeraho,umuntu yarayobye ark uruhare runini nimwe murufite mu kugarura ubwo buyobe,kuba mwaraje mu rwanda ni impano twahawe nubwo tutarabimenya,icyo mbisabira ni ukugumana natwe,kuturekura ni ukuduterarana,nimuko­ meze kuba ababyeyi b'igihugu,mube ba Nderabakura,kuko murerera urwanda,ubumwe mumaze kubaka buzaragwe ibisekuru byose bizakurikira,tera imbere rwanda kuko ufite umujyanama ukwiye.
1534 Bizimana Janvier, Nyanza
Mon, 31/Oct/2016, at 1.56 pm
None c tujye twicara, dutekereze, maze twibaze ark duharanire no gushaka ibisubizo by'ibibazo twibaza, iyo igihugu cyose kiza kuba gituwe n'abantu bateye nka Josiane, amahoro yari kuva he?, ubundi c mwanya wo kwibaza aho yari kuva, yo yari kuba akenewe nande?, Umuntu akugirire neza agutabarire inshuti ark umuhembe kumutonganya?, mbega bivuze ko Jyamubandi ntacyo yakoze?, nyamara yarokoye ubuzima bwari buri mu kaga, iryo ni ishimwe azahora ashimirwa kd azabona icyo abwira Imana Nyagasani, ati Dawe ibuka cya gikorwa nakoze wa munsi ubwo narohoraga ubuzima bw'umuvandimwe, nkawe josiane c ukishyiramo abantu, kd ubarenganya uzitwaza iki?, nako reka nere kugucira urubanza kuko buri wese azibarizwa ibye, wasanga hari aho ujya uhurira n'imana, ukayisaba imbabazi kd ukababarirwa, gusa birakwiye ko twese twiga kugira neza, uwakugiriye neza ukamushima ark nawe ugaharanira kugirira neza abandi, buri wese nategure ijambo azabwira Imana ku umunsi w'urubanza kd nayo izaryishimire.
1535 Harindintwari cyprien,akarere ka Nyamagabe,Umureng
Mon, 31/Oct/2016, at 10.57 am
Njyewe mu gice giheruka ndakeka ko Manyobwa yaba yarazize umunaniro wo ku urubyiniro maze bigatuma agwa igihumure,gusa hari isomo nakuyemo kd ryakubaka benshi:kuki iyo umuntu akugiriye icyizere,akaguha agaciro rimwe na rimwe twirengagiza iyo neza yatugiriye maze rimwe na rimwe tukumva ko ari uko yari yabuze uko agira?,ibi ntibyagakwiye,umuntu­ iyo akubashye nawe wagakwiye kubaha iyo neza ye ahubwo ntubone ibyo agukoreye mu ubundi buryo,benshi iwacu twitwara nka YOHANITA,uwatugiriye­ neza,tumwitura inabi,mbega ingororano,Umuntu akaguha umugati,ukamwitura ibuye!!!,ntibikwiye rwose,ese iyi niyo nzira ya muntu bavuze,yibagirwa ineza yagiriwe ark inabi yo akaba yayandika no mu bitabo kugirango niyibagirwa azajye kubisoma?,kuki tutandika ibyiza twagiriwe muri ibyo bitabo ngo maze ibibi tubyandike ku umucanga maze imvura niza izabimanurane nawo?,ni ikibazo nibaza,ark nawe nukibonera igisubizo wansubiza maze tukareba igikwiye,tuzirikane ko kugira neza ari ubushake bwa muntu kd atabikoze atabihanirwa,tujye duhora tuzirikana iyo neza tugirirwa rero.
1536 Mutangana jeremie, Gacurabwenge, Kamonyi
Mon, 31/Oct/2016, at 10.30 am
Ku isi ntawe uhora yishimye, uyu munsi wa none, uraba unezerewe ark ejo bya byishimo bikazamo kidobya, nuko ubuzima buteye, burababaza yewe ndetse ukumva nawe ugeze aho wihebye, ukiyanga kd ukumva isi urayihaze, ark nitujya twiyanga tujye tuzirikana ko dukoze amakosa, kuko twiyanga kd uwaduhaye ubuzima atarabwisubiza, Rita ni wowe nabwiraga, ihangane kubera ibihe bikomeye urimo, ni ibigeragezo ark kd kubisohokamo neza udacumuye nibwo butwari, reka twere kwihutira kuvuga ko uburwayi bwawe ari abaguhumanyije, tuve gutekerereza muri iyo nguni ahubwo twumve ko ari uburwayi bwashatse kwizana, Fasha sosiete kwiga kwihangana, kd uyirinde gukekera ikibi ku bandi, Ubutwari bukurange nka mbere.
1537 Ndizihiwe Ernest, akarere ka Muhanga, umurenge wa
Sun, 30/Oct/2016, at 9.07 pm
Donati we burya kuba urugero rwiza aho ugeze hose ni ibintu by'agaciro kd ni nabyo abantu benshi tuba dukwiye kwigira ku bantu nkamwe, ubworozi ni igikorwa kiramutse gikozwe neza, cyageza ku bantu benshi akamaro, ark ikibabaje nuko tutabiha agaciro gakwiye, nkubu ba Mariza barababaye ark kd iyo baba bararebye kure baba baramaze kubona icyerekezo nyuma yo guhagarikwa ku kazi, nimucyo rero buri munsi duhagurukire kwigira ku bintu bitandukanye, dukuremo isomo kd turitange ku bandi, inzira tunyura zigira ibyerekezo byinshi ark tudahisemo neza dushobora kuyoba, twigire kuri bamwe mu bemeye kutubera abarimu beza kd bakwiye.
1538 Bamporiki noel, nyamasheke
Sun, 30/Oct/2016, at 12.14 pm
Ubu rero namaze kumenya agaciro k'abavandimwe,namaze kumenya ko umuvandimwe mwiza angana umubyeyi wakubyaye,ndashimira Imana ko yampishuriye ibanga ryari ryaranyihishe ibinyurije muri MUSEKEWEYA hamwe n'umuvandimwe batamuriza,urugendo natangiye rugeze kure kd sineze kongera kureba inyuma ukundi kuko nasimbutse urwobo rurerure,abazamenya mwese muzambe hafi.
1539 Harindintwari cyprien, akarere ka nyamagabe, umure
Sat, 29/Oct/2016, at 6.50 am
Burya Imana nyagasani yo yaduhaye ubuzima niyo iba izi uburyo tuzabaho, ese ko inyoni zidahinga kd ntizigire akandi kazi zikora, bizibujije kubaho?, kuki impinduka z'akanya gato zatuma ducumura kuri Nyakugiribitangwa?, uwari ufite akazi kararamuka gahagaze, nawe ati ubuzima burarangiye, use umuntu yakwibaza ati utarakajyaho bwari butaratangura?, mbega gucumura?, Fiette, Mariza nawe Kamulisa, ko mwarangwaga no kwihangana kd natwe tukabibafatiraho urugero, kuki mutangiye kuduca intege? Ubu c natwe abataragira amahirwe yo kukabona twitere icyizere, nimugire ukwihangana ndabibasabye kd mutuze kuko Imana irabazi kd irabazirikana.
1540 Ndizihiwe Ernest, Muhanga, Nyamabuye
Fri, 28/Oct/2016, at 2.37 pm
Nibyo koko umugome ku isi bibaho, hari abatishimira kubaho neza kw'abandi, ark ikosa natwe abantu dukora nuko twihutira gushakira ibibazo aho bitari, birashoboka ko Rita yaba yahuye n'ibibazo pe ariko guhita umuntu atekereza ko ari amarozi ni ukwihuta cyane, umuntu aramutse ashakiye ikibazo aho kiri, ntabwo umwiryane wahabwa icyicaro hano ku isi, kuko ibyo dupfana biruta kure ibyo dupfa, duhagurukire rimwe twese, duharanire gukora igikwiye kd mu gihe gikwiye, ubumwe bwacu bukomeze kuturanga.
1541 Ngendahayo theogene, akarere ka Nyaruguru, I Ruher
Thu, 27/Oct/2016, at 9.29 pm
Ngo kwigisha ni uguhoza kuko bitabaye guhozaho,n'uwamaze kumenya yakongera akibagirwa cg c uwaretse ikibi akaba yagisubira,gusa burya hari abigishwa bakumva vuba ark ntitwirengagize ko hari abumva bitinze,nkubu c uwakwigisha josiane ko ineza,urukundo n'ubumwe biruta byose,yazabyumva ryari,biragoranye pe,gusa Jyamubandi uri uwo gushimwa no gufatirwaho urugero rwiza,ntiwumva amabwire kuko uzi ingaruka zayo,reka twese tugerageza kumva ko kubanza gutekereza ku bigiye kuva mu kanwa kacu bikwiye kuba biyunguruye nibwo tutazategwa mu mvugo zacu.
1542 Amazina ni Mutangana jeremie w' i Kamonyi
Thu, 27/Oct/2016, at 12.02 pm
Mwaramutse,mbanje Gushimira Imana nyagasani yo yatanze imvura ku babi n'abeza,ni umugisha twahawe nubwo bamwe baba badashaka kuwakira,abo mvuga ni abagikomeje ububyutse bw'ikibi,bakemera bakakimika iwabo kd nabo bazi neza ko atari byiza,gusa birababaje,mu gice cyatambutse ndashaka kugira inama Yohanita mubwira ko imyitwarire ikwiye kd iboneye ariyo itima umuntu arangiza neza inshingano yahawe,Birababaje kugirirwa icyizere ark ugatangira kugikoresha uko wishakiye,abameze nkawe bumvireho:hanze aha akazi karabuze,abashomeri bari kwiyongera umunsi ku umunsi,ese wowe uri mu kazi aho wibwira ko hari ikiguzi watanze ku Mana kugirango ukabone?,ese nuko uri umutoni ku Mana?,niba atariko bimeze se kuki wakumva ko ukwiye kwitwara uko wiboneye kd uzi neza ko ibyo washinzwe biri kwangirika?,nyamara byose biterwa no kudasubiza amaso inyuma ngo urebe aho wavuye,maze urebe naho ugeze,ibi nibyo bituma buri wese ahindura imyitwarire ntarebe urwego yahozeho,Bavandimwe nshuti zanjye,Muraharanire kuba abanyamurava,ibikorw­a bibarange kd ukuri kube kose,Mugire amahoro aganje ineza.
1543 Mukakalisa Donata , simbi huye
Thu, 27/Oct/2016, at 10.31 am
Muraho bahanzi ba musekeweya?iminsi myinshi njyewe rero musekeweya nongeye kuyifata nk'urumuri rwaje kumurikira abanyarwanda!nkuko Yesu yaje kumurikira isi.ndabwira Gafarasi nti wari uzi ko Imana ibona ibizaguruka ikabica amababa?wari ufite imyitwarire mibi!Gafara impanuka wakoze yaje mugihe si ukukwishima hejuru ariko banza wige reba uburyo Jyamubandi yakwitangiye akakurwaza mugihe abo witabaje wari wabuze numwe,sigaho gutesha abantu amazinaatabakwiye, Jyamubandi ntimwashwanye gahoro kdi ibyo byose yabirenzeho akugira iyo neza ese buriya weho watabara bangahe?ko nunva ibitekerezo n'imvugo byawe bigaragaza ko urwangano n'amacakubi aribyo byuzuye umutima wawe?garukira aho wivuze neza ndetse wivuze n'ubwo bumuga bwamunze umutima wawe ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda dore ko n'Imana ubwayo ibidusa.
1544 NIZEYIMANA Tony Evariste
Wed, 26/Oct/2016, at 8.57 pm
Ni byiza kandi bihesheje ishema ubuhanzi bwanyu, mukomeze mutwaze gitwari natwe tubari inyuma iminsi yose.
1545 Ndizihiwe Ernest, akarere ka Muhanga, Nyamabuye
Tue, 25/Oct/2016, at 10.28 pm
Amarangamutima yawe nakubwiriza gukora icyiza, ntuzashidikanye kugishyira mu ngiro, niyo ntambwe nziza igaragaza umuntu ukwiye kuba muri sosiete kd akayibamo neza, imyitwarire Yawe, izahore ishashagirana n'urumuri ruturuka ku ukwezi cg c inyenyeri byo mu kirere, byo byifitemo ubushobozi bwo gukumira umwijima, haranira kwizerwa na bose nibwo akamaro kawe muri sosiete kazagaragarira buri wese.
1546 Bamporiki noel, nyamasheke
Tue, 25/Oct/2016, at 3.58 pm
Ndi umuhungu umwe, mu umuryango w'abana 4,bivuze ko mvukana n'abakobwa 3, mu mikurire yanjye numvaga ko abo bashiki banjye ntacyo mpuriyeho nabo, yewe ndetse nkumva ko nta sano dufitanye, sinabibonagamo namba, numvaga ikibazo bagira muribo ntacyo kindebaho, nkumva ko ari kumwe ngo ntawe ubabazwa n'umutwaro atikoreye, ibyo byose ndashima Imana ko uyu munsi wa none byarangiye, bashiki banjye nkaba mbibonamo nk'abavandimwe kd nubaha cyane, ndashima Batamuriza kuko niwe nabyigiyeho, ko yavukiye mu basore gusa ark ibyo ntibimutere ikibazo ahubwo akabakunda urukundo rurenze, rutagira ingano, Batamuriza nkufata nk'inkingi ya mwamba y'impinduka y'ubuzima bwanjye, ndicuza ukuntu mama yajyaga ampa impanuro ark simutege amatwi, ahubwo nkayabangurira inyoni nkaho arizo zifite agaciro mu ubuzima bwanjye, Mawe uzambabarire kuko nagucumuyeho, ark ubu narahindutse kd nawe urabibona, Batamuriza watumye mpinduka nzamuvugira umuvugo, ubundi nawe nkuhimbire uwo kugusaba imbabazi, impuhwe zawe ndazizeye
1547 Bizimana Janvier, Nyanza
Tue, 25/Oct/2016, at 12.30 pm
Ubwo rero ikibazo tugira nuko dutuye mu isi idashima, nabuze aho mpera ngo nshime uwongeye kumpa amahirwe yo kuba umuntu, igihe nzabonera uwo mwanya azanyemerere muhe ishimwe ryanjye, ni uwatekereje kuzana musekeweya I rwanda, ni uwatumye nongera kuba uwo ndiwe uyu munsi, ni uwahinduye amarangamutima yanjye yari yarokamwe n'ikibi none ubu nkaba narongeye kumva ko icyiza cyagakwiye kuganza hose, wowe wampaye ubuzima nagushima mpereye he?, nakuvuga ibigwi nkageza he?, igishoboka nuko nakwizeza ko ntateze kukwirengagiza bibaho, kuko ngo ineza yiturwa indi, nanjye iyo nzakwitura ni ukugerageza guhindura abandi bameze Nkanjye, ndabizi ko ari urugamba rukomeye, ark kuko nawe wabishoboye ndahamya ntashidikanya ko nanjye bizakunda, uzambe hafi ndabigusabye
1548 Harindintwari cyprien,nyamagabe ,kibirizi,07868164
Tue, 25/Oct/2016, at 8.29 am
Mu ubutumwa butambuka buri gihe ngerageza gutoramo ibyanjye,nicyo Musekeweya ibereyeho kuko ari umwalimu kd tuzirikane ko mwalimu ashimishwa no kubona abo yigisha bafite inyota yo kumenya,gusobanukirw­a no kugira icyo basigarana,kuri njye nyuma ya buri gice mba mfite byinshi byiyongera kubyo mba maze kunguka,ubu guhora umuntu yiteguye kuko aba atazi icyo iminsi ihatse nibyo nungutse bitewe nuko KAMULISA,FIETTE na MARIZA baguye mu kangaratete kubera kuba umuntu atarateguriye iminsi,duharanire kubana n'isi ihora ihindagurika,0728662648.
1549 Ngendahayo Theogene, nyaruguru,ruheru
Tue, 25/Oct/2016, at 8.19 am
Burya gufata icyemezo ukanzura mubyo utabanje gukorera iperereza akeshi bivamo kubeshya kd ugasanga birateranya abantu kd bari bamwe,josiane akifata akavuga ko ariwe uri inyuma y'ibura rya gafarash kd ashobora kuba arengana,tumenye kureba kure mubyo dukora kd nanone twige gushishoza mbere yo gufata umwanzuro.
1550 Uwoyaremye eric, Gasabo kacyiru
Mon, 24/Oct/2016, at 2.29 pm
Niba dufite imitima itekereza kd ireba kure kuki ikibazo kiza, tukumva ko isi irangiye, umuntu nyamuntu iyo ahuye n'ibibazo atateganyije agerageza kubyitwararikamo kd akabikemura neza, Mariza, Fiette, nawe Kamulisa, mwikumva ko kuba akazi gahagaze ubuzima burangiye, ese ubundi mutarakabona ntabwo mwari muriho?, kuki mutakwereka Uhoraho wari wabahaye aka mbere ibibazo muri mo ngo maze abafashe no kubona akandi?, aho uyu munsi wanone nitwishimira kurya ark ntitwibuke uwaduhaye ifunguro?, maze twakongera kugera mu bibazo tukaba aribwo tumwibuka, byaba bibabaje, Tumenye kwitegurira ahazaza, kd tumenye ko iminsi isa ark idahwanye.
1551 Habanabakize Aphrodice,Remera ya kigali,0722880860
Mon, 24/Oct/2016, at 12.54 pm
Burya mu ubuzima hari amakosa tujya dukora tuzi ko ntacyo atwaye nyamara uwaramuka agiye kuyatangira ibihano yaduhana yihanukiriye,nko gutinyuka ukita umuntu mugenzi wawe ngo ni AGASAMUNYIGA,uwajya kuguhanira iryo teshagaciro yaguhana bingana iki?,ese wowe ho uwakwita uko wabyakira ute?,niba koko ibyo umuntu akoreye abandi nawe yagakwiye kubikorerwa,aho benshi muri twe ntibakwisanga banze isi kd atari yo mbi,ahubwo aritwe babi?,niba uzi ko hano kuri iyi si ya Nyagasani ufite imyitwarire nk'iya MANDEVU,ukaba ariwowe urangwa n'ibikorwa byuje urwango n'ivangura,inzira zawe ntizikiri nyabagendwa kuko wamaze kuzifunga nubwo wowe utabizi,wahisemo kwigira nyamwigendaho,uzakom­eze uko,gusa niba wifuza kongera kuba umuntu nyamuntu kuko abantu bo batandukanye,turahar­i kd twiyemeje kukugira inama,uzadusange amarembo arafunguye,kuko twe nubwo dutuye mu umujyi ark ntitwataye agaciro,kd turacyakomeza kurangwa n'indangagaciro na kirazira biranga umunyarwanda nyawe.
1552 Ndizihiwe ernest,akarere ka Muhanga,umurenge w Nya
Mon, 24/Oct/2016, at 12.41 pm
Nyamara josia ngo ukuri kugaragarira mu biganiro,ikigaragaqa­ nuko wakunze gafarasi nubwo ikibazo ari ukubigaragaza,byaba bibabaje kd uramutse ubigaragaje mu gihe yaba atakiri muri uyu mubiri,ark niba akiriho,muture umutwaro yikoreye,umubwire ko umukunda kd umwemerere mubane kugirango murerere hamwe gashema kanyu,urukundo nyarwo ntirwihishir kd abunze ubumwe byose birabahira,reka dusenge nyagasani atugobotorere Gafarasi kd nawe uzamugaragarize ibikurimo,Nyagasani mana utwumve.
1553 Bizimana janvier,Nyanza,0727443067
Mon, 24/Oct/2016, at 12.35 pm
Icyo nibuka cyo nuko mwatangiye gukorera i Rwanda nkiri muto,ntabwo narinzi intego n'imigambi yanyu,mu gihe nakabahaye agaciro,uburara bwaranyokamye,amatab­i n'inzoga ndabyimika,ubugome mbuha icyicaro muri njye,bityo mba gicibwa mu muryango no mu urungano,mc ikivume iwacu,ndangara,gusa kuba narongeye kuba umuntu,uyu munsi wa none nkaba mbasha kutga amateka yanjye nt gutegwa nubwo byari kuba byiza iyo mba mbivuga mu magambo,mbikesha umubyeyi,umuvandimwe­, marume,Rutaganira rwa Munyemanzi,nguwo ipfundo ry'ubuzima bwange,nguwo uwatumye nongera kwakirwa mu umuryango,nguwo uwatumye nongera guhabwa agaciro iwacu,warakoze gutera umugongo ikibi,ukarangamira icyiza kuko watumye nanjye uyu munsi mpindurirwa amateka,mfata ikiganza usindagize,amatabi n'ibindi bibi bitansubiza inyuma,ntuzandekure ukundi ndabigusabye.
1554 Mutangana jeremie,akarere ka kamonyi,umurenge wa g
Sun, 23/Oct/2016, at 10.23 am
Nubwo uri umugome rwose ark nturi uwo gupfa,uracyari umunyabugingo kd kwikosora byashoboka,birashoboka ko josiane yaba yaravugishijwe agatuma twese tujya mu urujijo avuga ko wapfuye,kd ataribyo ark kd ntibikanabe kuko nubwo hari ibyo wica hari n'ibindi ukora neza,ntitwabura kuvuga ko uri umwe mu bigirwaho ko mu gihe wabyaye umwana ukwiye kwita ku nshingano zawe nk'umubyeyi,ibi ubirusha abantu beshi hanze aha kd na Josiane mwamubyaranye arasa n'uwiyambuye inshingano,wagaragaje ubutwari wiruka kuri Gashema ugaragaza ko ari uwawe kd Josiane abihakana,iki cyemezo kigora abasore beshi muri sociyete nyarwanda,ark wowe ho warabishoboye kd natwe i kamonyi tuzajya tubigufatiraho urugero,iyaba warekaga ubwikunde,ngo maze ureke kwiharira iby'abandi,n'umutagatifu wari kuzamuba,ark ndibutse da,ngo n'intungane bwira icumuye karindwi,reka dufate ko ibyo twumvise ari igihunga cya josiane ko ahubwo wowe ukiri amahoro kd uzigaragaza vuba,OYA GAFARA,NTABWO URI UWO GUPFA PE.
1555 Masengesho m chantal,nyamagabe
Sun, 23/Oct/2016, at 9.59 am
Rugamba cyprien ati "urukundo nirwogere,rusange n'abatarugira...",Rugamba we ,warebye kure ujya guhanga ark abatarugira bakomeje kurwihunza,ntibashaka kugengwa narwo,ntibaharanira icyiza ahubwo imitima yabo itwikiriwe n'igihu cy'umwijima,ibikorwa bibi nibyo bikomeje kuranga muntu hano ku isi,niba ijuru ribaho rizabonwa na bake kuko ba MUZATSINDA,MUHORAKEYE NA BATAMURIZA dufite ni bake,isi yuzuye ba Bahizi,Mandevu,Zaninka n'abandi nkabo,mbega agahinda,ese hari uwaharaniye icyiza nyagasani yabihoye?,cg yaramugororeye?,duhitemo igikwiye.
1556 Umuhoza clementine,Rubavu,BUSASAMANA
Sun, 23/Oct/2016, at 8.36 am
Niba ibihe biha ibindi kuki ugira nabi atumva ko byazagera nawe akiturwa iyo nabi yagiriye abandi?,ngo akebo kajya iwa Mugarura kd nanone ako ugereyemo niko nawe uzagererwamo,ibikorwa byawe nibyo bizakubahisha cg bikagusuzuguza,niba uri umugiranabi,uzubahwa n'abagiranabi bagenzi bawe kd wumve ko biguteye ishema ark uri kwiyambura ubumuntu muri wowe,kd wowe mubi ni wowe MUSEKEWEYA yaziye kuko iyo isi itaza kugira abantu nkawe,ndakubwiza ukuri ko itari kubaho,ese wayorohereje akazi,ukayigabanyiriza imvune,uyereka ko ushaka guhinduka?,gerageza kd birashoboka.
1557 Habanabakize Aphrodice, Remera ya Kigali
Fri, 21/Oct/2016, at 4.17 pm
Niba uri umuyobozi, ukaba utarangwa n'indangagaciro zikwiye umuyobozi mwiza, abaturage bose bibonamo, ukaba ari wowe urangwa no gukwirakwizwa amacakubiri, umwiryane, urwango n'ibindi bibi byose, ukaba ugifata abantu bamwe nk'inyamaswa, cg c utundi dusimba dusuzuguritse, ntukwiye kuba umuyobozi I rwanda, ahubwo nawe ukwiye kuyoborwa ark ubanje kugororwa, ukwiye kujyanwa mu itorero ugahabwa indangagaciro na kirazira biranga umuntu wuzuye ubumuntu, niba urangwa n'imyitwarire nk'iya Chef mandevu, ntukwiye inkoni yo gutwara abaturage iwacu i rwanda, ukwiye kwigishwa no guhugurwa bihagije kd urutwa n'umwana w'igitambambuga kuko we burya arakunda kd agakunda n'abamwanga, asekera bose, baba abeza n'ababi, ark wowe usekera uwo utezeho kununuza imitsi ye gusa, uvuga ukuri kuri wowe ni umwanzi wawe gica kd umuciye urwaho wamuhitana, ntuzongere kugirirwa icyizere ukundi kd uzabihanirwe, MANDEVU we niba uri uwumva wumvise kd siwowe nabwiraga ahubwo nabwiraga abitwara nkawe.
1558 Ndizihiwe Ernest, Muhanga, Nyamabuye
Thu, 20/Oct/2016, at 9.58 pm
Mwongeye kwirirwa,nibyo koko ibibazo mu miryango bibaho,abantu bagatongana kd bikagera kure,ark umwanzuro ntibiba ari ugutandukana,kubwanjye ntabwo nifuza ko Manyobwa na Kibanga bashwana kuko ibi byajya bituma hari imiryango myinshi yumva ko umuti w'ikibazo ari ugutandukana,ibi rero byatuma imiryango myinshi itigiramo kubabarirana no kwihanganirana kd aribyo bikwiye kuturanga,abashakanye bunge ubumwe,baharanire icyateza imbere imiryango yabo kd birinde amabwire kuko arasenya.
1559 Masengesho marie chantal, akarere ka nyamagabe
Wed, 19/Oct/2016, at 9.48 am
Ni igitondo cyuje amahumbezi,umutuzo ni wose kd imigambi ni myinshi,mi mitwe ya benshi huzuyemo ibyifuzo byinshi kd bitandukanye,ark c mubyo twifuza aho ntitwaba twibagirwa ishingiro rya byose,ridufasha kugera kuri ibyo byose?,uramenye ntuze gukora ikosa ryo kwibagirwa uruhare rw'AMAHORO mu migambi yawe,uyahuze nabyo maze utegereze umusaruro.
1560 Mutangana jeremie,akarere ka kamonyi
Tue, 18/Oct/2016, at 9.27 pm
Umunwa wanjye uzahore uhamya ibyiza wangejejeho,ibikorwa byanjye bizahore bigaragaza ko bifite isoko bivomaho ubumenyi,imigirire yanjye izarangwe n'ubushishozi buzirz gutererana abandi,kuzahora ntaka ibyiza bya Musekeweya ni inshingano kuri njye
1561 Umuhoza clementine, akarere ka Rubavu, umurenge wa
Tue, 18/Oct/2016, at 6.36 pm
Nanjye kuvuga icyo musekeweya yamariye ntibinteye isoni namba,yahinduye uwo ndiwe ingira umuntu mushya kd mu byiza,kuba mbasha guhagarara imbere y'imbaga,nkahavugira ijambo kd igitekerezo cyanjye kikakirwa neza,mbikesha Musekeweya,warakoze kumara ubwoba bwambuzaga kuvuga akandi ku umutima,dore ubu maze kuba uwo kwizerwa iwacu mu umudugudu,ngerageza gukora ibinyuze buri wese ku bwanyu,nzakomeza kubisunga iteka.
1562 Uwoyaremye eric, Gasabo kacyiru
Tue, 18/Oct/2016, at 7.56 am
Muri abo babandikira nanjye nifuza kubamo, uwabura icyo abavugaho yaba ari utarabumva mu matwi ye, ntuye I kigali, bamwe bati kigali ni amahanga, ibintu byarahindutse, abandi bati abanyakigali bataye umuco, ark ndabanyomoza mbabwira ko atari bose, sinata umuco wo gukurikira ibyubaka abanyarwanda , ngo nkurikire ibisenya yego kigali igizwe n'abantu b'imico itandukanye ark natwe dufite icyaduhuza, Musekeweya nayimenye navuga ko nanjye nari narabaye undi wundi, muri make nari umunyakigali mu mvugo y'ubu, ark ubuzima bwanjye bwahinduwe nayo, mfata icyerekezo gishya, narabyawe ark sinabura kuvuga ko navutse bwa kabiri ubu nkaba ndi mushya, navuga ko nanjye sigaye nuzuriza isabukuru rimwe na, imyaka 12, mwizihiza nanjye niko mba nyizihiza, tuzakomezanya kd sinzasubira inyuma
1563 Ngendahayo theogene, akarere ka Nyaruguru, umureng
Tue, 18/Oct/2016, at 7.34 am
Umunyarwanda ati iby'isi ni amabanga,guhishura ibi mu umutima wa muntu biragorana,iyo umuntu aza kumenya icyo mugenzi we atekereza hari ubwo hari bimwe byari kujya bikumirwa bitaraba,harubwo ubugizi bwa nabi bwari kugabanuka,harubwo ubugambanyi bwari kwimwa icyuho,urwanda ntirwari kurangwamo urwango rwo rwatugejeke ahabi hashoboka,nyaruguru iwacu hari guturwa n'abeza batagira inzika,siko byagenze rero ikaba ari nayo mpamvu mwaje,nimwemere kutubera abunzi,muri abahuza b'imitima yari yarataye icyizere,urwanda rwungutse undi mubyiyi,nimukomeze kurerera igihugu.
1564 Mutangana jeremie, akarere ka Kamonyi, umurenge wa
Mon, 17/Oct/2016, at 10.23 pm
Ubuhamya kubutanga ni ingenzi ark iyo buza kuba ubuvuga, ngo buri wese abwumve, yumve uburyo umuntu ahindura imyitwarire n'imyifatire abitewe n'ibyo bamwe mu bubu bataha agaciro, mfite umubyeyi, marume, masenge, babyara banjye, abavandimwe, abaturanyi, inshuti n'imiryango, yambereye byose kuko kubaho kwanjye mbikesha we, uwo muryango wanjye mvuga uyu munsi wa none ni MUSEKEWEYA, nguwo ipfundo ry'ubuzima bwanjye, niwe buye ry'ifatizo ryubakiyeho imitekerereze yanjye, ubuzima bwanjye nabushyize mu maboko ye ngo abuyobore, Uwampaye ubuzima nawe azamfashe gukomeza kumugira inshuti, I Kamonyi nzagushima hose, nzakubwira abatakuzi kd bose nizeye ko nzasanga bagufitiye inyota.
1565 Munyampirwa fabien, ntuye I kansi muri Gisagara
Mon, 17/Oct/2016, at 11.44 am
Ntabwo mwagosoreye mu urucaca, ntabwo ibyo mutwigisha byinjirira mu ugutwi kumwe ngo bisohokere mu ukundi, amahirwe dufite nuko ibyo tubigiraho tubisanga mu ubuzima bwacu bwa buri munsi, abeza n'ababi tubana nabo, turahorana, tukarahurirana, tugasangira, yewe ndetse tugasabana amazi, mbese uwakwigishije uburyo wahindura uwo muntu mukabana neza akamera nkaho atigeze ikibi wamwitura iki?, ni iyihe mpano iruta izindi wamugenera?, byagorana kuyibona ark I cy'ingenzi ni ugushyira mu gaciro, tukaba abanyakuri, turangwa n'ubunyangamugayo kd urukundo rukaba rwose, tugerageze kugorora imitima yacu bigishoboka kugirango ejo tutazisanga turi ba ntakarye.
1566 Ndizihiwe Ernest, akarere ka Muhanga, umurenge wa
Mon, 17/Oct/2016, at 8.08 am
None c gafara urateganya kugana he?, ko nubwo nawe utari shyashya, kuko ngo nta byera ngo de, waba wiyemeje gutererana Gashema ukamusigira umubyeyi gito nka Josiane?, mbega agahinda n'akangaratete waba utanye umwana wawe, oya wigenda, kwisubiraho ku cyemezo wari wafashe birakwiye kd n'iby'agaciro, ese uyu mwana mwaba muri guterana gutya mwaba muri kumuha burere ki?, icyerekezo cyo se cyaba ari ikihe?, Bavandimwe babyeyi mwatubyaye nimwite ku urubyiruko rw'ubu, cyane cyane abitegura gushinga ingo, mubabwire uko zubakwa kd mubabere abajyanama bahoraho, Mubabwire agaciro ko kubyara, n'inshingano z'umubyeyi ku mwana we, ibi bizatuma abantu bagarura umutima w'urukundo n'ubumuntu maze bikomeze kurangwa 'ineza.
1567 Munyampirwa fabien, akarere ka Gisagara, umurenge
Sat, 15/Oct/2016, at 8.48 pm
Kuko rero guhinduka bisaba kwigomwa, ukirengagiza bimwe mu byari byaragutwaye, akenshi bigombera umujyanama, witanga, wihangana, wicisha bugufi kd akamenya kumva abantu bose, maze akirinda gufata umwanzuro ahubutse, Bene nkuwo kumubona biragorana, njye nagize ayo mahirwe yo kwisanga mu maboko ye, yarantwaye, kd nishimiye gutwarwa nawe, La benevolencia, shimwa ko watuzaniye Musekeweya iwacu i rwanda, cyari cyo gihe kuko nibwo ubumwe bwari bukenewe iwacu, dufashe kwivugurura mu migirire no mu mikorere yacu yose, kd intambwe isubira inyuma ukundi uzayiturinde.
1568 Ntakirutimana sylidio akarere ka Rutsiro umurenge
Fri, 14/Oct/2016, at 9.22 pm
Mubyukuri muri abarimu beza kandi babizi, hari henshi mwadukuye njyewe sinabashaga kurya cyangwa NGO ryame ntarumva musekeweya. Bityo umuntu witwa shema akambera mwarimu mwiza afatanyije na batamuriza. Reka ngire inama josiane nafatire hafi umugabo ataramucika kdi areke kwirata abagabo barabuze nakomeza azabyara nundi mwana . murakoze
1569 Mutangana jeremie,akarere ka Kamonyi,Umurenge wa G
Fri, 14/Oct/2016, at 7.42 pm
MURAHO neza,ineza yazanywe nya nyagasani kuko abantu bo ntayo twari twifitemo,urukundo twarwigishijwe nawe kuko twe ubwacu twaranganaga bihagije,urumuri rwazanwe n'uwaducunguye,abiraga isi kd isi yari twe ark icyamubabaje nuko twakomeje guterera agati mu ryinyo,yakomeje kohereza intumwa biba iby'ubusa ark yahisemo neza we wahisemo gutuma MUSEKEWEYA kuko yasekewe nabo atumweho,erega nta mugayo kuko n'izina rirabyivugira,warakoze kuza guhindura MUTANGANA jeremie,aho wankuye kugirango hamenyekane,byakwandikwa mu gitabo kd kigambera abantu batagira ubute mu kugisoma,mbega ngo ndava mu mwijima,ese ko INTUMA Y'I BURUNDI YATUMYE KUY' I RWANDA ITI :HA UGUHA:,Njye uwampaye nzamwitura iki?,biragoye kukibonaark kuzasangiza amateka yanjye abandi n'uburyo nahindutse nizeye ko bizafasha beshi kd nabo bakemera kumurikirwa n'urumuri ruganzaumwijima,Nyagasani mana uzabimfashemo kd nawe MUSEKEWEYA uzandinde gusubira inyuma ukundi.
1570 Nitwa Munyampirwa fabien, ntuye I kansi muri Gisag
Fri, 14/Oct/2016, at 5.36 pm
Wanteye guhinduka, muri njyewe ubu ndi mushya, inzira ya muntu ni nk'urudodo rwinyuramo, tunyura inzira zitandukanye kd twirengagije iz'ukuri, hari ubwo twibwira ko iherezo ry'ubuzima ryarangiye kd impamvu ari ukubera uburyo twahisemo kubamo, amateka yanjye ni maremare ark uwo gushimwa ni umwe, niwe nzahora nzirikana ko ubuzima bwanjye yongeye kubugaruramo icyizere, yanyongereye amahirwe yo kubaho, nihashimwe Rugira we wamuhaye kubaho kd akavukira I rwanda, nguwo Umugabo Musekeweya, wongeye kumpa ubuzima, imyaka cumi n'ibiri ishyira cumi n'itatu, niko kuvuka kwanjye kwa kabiri, nzahora mbavuga ibigwi, amateka yo ni maremare kd nizeye ko tuzayasangira uko iminsi ibitwemerera, Dukomeze kugira amahoro
1571 Masengesho marie chantal,akarere ka nyamagabe
Fri, 14/Oct/2016, at 11.42 am
Burya kugirango tube ku isi kd dutekanye bidusaba gukora,umurimo niwo soko y'ubuzima kd ngo ntawakuye amaboko mu umufuka wishwe n'inzara,none c nk'iyo ugize amahirwe yo kubona aho wikinga ark warangiza ukitwara uko wiboneye,aho uba uzirikana ko hari benshi bicira isazi mu jisho kubera inzara,burya ngo umurimo niwo uhesha agaciro nyirawo,none nawe YOHANITA wagakwiye kwita ku nshingano wahawe kd ugaharanira kuzisohoza uko bikwiye,uramenye wirinde abakujya mu matwi bakubwira ko MUHORAKEYE agufitiye imigambi mibi,oya rwose kuva na kera yamye ari umuziranenge kd muri we azirana n'inzika,nawe muvandimwe ufite inshingano runaka,gerageza kuzisohoza uko bikwiye kugirango utazatenguha uwakugiriye icyizere,dutungwe n'amaboko yacu.
1572 Umuhoza clementine, akarere ka Rubavu, umurenge wa
Fri, 14/Oct/2016, at 7.51 am
Gushima ni umuco waranze abanyarwanda kuva hambere n'ubwo uyu munsi wa none ugenda uducika, iyo umuntu yagukoreraga ikintu kikakunyura wagiraga uti Murakoze cyane, birababaza rero ko twataye umuco kd warerekanaga amarangamutima yacu kuko n'ubundi ngo akari ku umutima, gasesekara inyuma, Manyobwa we urakoze kongera kwerekana ko uwo muco wacu ukibaho, na maribori yakoze kukugenera impano, biratwereka ko sosiete yacu ikifitemo abantu barangwa no kwitura uwabagiriye neza, gusa impano wahawe yirinde kuba imbarutso yo kongera kutumvikana mu rugo rwanyu, muharanire kunga ubumwe, kuko nibwo urugo rwanyu ruzagira amahoro n'ituze, Sosiete yiteguye kubigiraho byinshi kuko mwayeretse ko muri abarimu beza, Reka nanjye nkomeze kubigiraho ibyo nzagaburira abana kuko nabonye ariryo funguro ryuje intungamubiri zose
1573 Harindintwari cyprien,akarere ka nyamagabe,umureng
Thu, 13/Oct/2016, at 9.10 pm
Intwari mu bikorwa ni ishimwa na bose,kd igakora ibinyurwa na bose,biragoye ko ibikorwa byawe byanyura buri wese kuko ngo abantu turi ba ntamunoza,ukora neza ugashimwa kd ukanagawa ,wakora nabi nabwo bikaba uko,ariko c nkawe uhora mu bikorwa byuje umwijima aho waba ushimwa bingana iki?,yego ngo ubutwari buraharanirwa,ark c ubugwari bwo siko bimera?,nyamara isi yari igukeneye ngo utange umusanzu wawe mu kuyiha icyerekezo gikwiye,none niwowe ufashe iya mbere mu kuyisenya,mbegaagahinda!!!!!,none c niba iyo urebye ugasanga ni wowe GAFARASI,BAHIZI,MUGINGA,KANUNGA n'abandi ntarondora amazina,wibwira ko aricyo waremewe ukazanwa kuri iuyi si?,nyamara uri umunyabyago kuko wavutse,icyari kuruta nuko wari kwigumira munda y'uwakubyaye hakavuka abitezweho gukiza isi,nkukorero umuremyi yaguhisemo ark ukamutenguha,subiza amaso inyuma,urebe imigirire yawe,maze nusanga utanyuzeabandi ,umenye ko wahindutse,erega na RUTAGANIRA yari umuntu nkawe!!!,ark urebe uyu munsi wa none uwo ariwe,nyamara nawe guhinduka birashoboka,BIRENGE NI WOWE UBWIRWA.
1574 Ndizihiwe Ernest, akarere ka Muhanga, umurenge wa
Thu, 13/Oct/2016, at 6.24 pm
Umbubyeyi mwiza ni uzirikana ku nshingano ze ni utanga urugero rwiza kd uburere buboneye akabukwirakwiza hose uko bishoboka,ni inshingano zisigaye zarananiye ababyeyi bamwe na bamwe kuko hari abasigaye bifata nk'abana ukibaza niba barabyaye bikakuyobere,mbega icyerekezo turi guha u rwanda,mbega inzira turi kugana!,mubyeyi,ese wowe aho ibyo ukora bikwemerera kwitwa umubyeyi i rwanda?,isuzume nusanga utabikwiye wibaze impamvu kd utangire guhinduka none,haranira ineza
1575 Ndizihiwe Ernest, akarere ka Muhanga, umurenge wa
Wed, 12/Oct/2016, at 2.08 pm
Bahizi we erega abantu bose ntibafite umutima Nk'uwawe, humura rwose rutaganira ntiyatinyuka kurya ibya bene nyina nkuko wowe wabikora, afite amaboko arikorera kd imbaraga ze azikoresha igikwiye, izo nka sizo arambirijeho kuko afite ibiziruta, namwe bavandimwe mugerageze kunyurwa n'ibyo mufite kuko nibwo butunzi nyagasani yabonye ko bibakwiye kunyurwa biruta byose kd niwo mutuzo ukwiye kuturanga
1576 Umuhoza sarah, akarere ka Huye, umurenge wa Rwanir
Wed, 12/Oct/2016, at 8.41 am
Urukundo nirwogere,rusange n'abatarufite,rugere hose,kd rwigishwe hose,nta muntu numwe utaragiriwe urukundo mu uburyo butandukanye,ese kuki twe tutagirira abandi iyo neza twagiriwe,ntawishwe n'ineza agira,ahubwo abibonera ingororano,buri wese ureba kure nasubize amaso inyuma,arebe aho yavuye n'ibyo yakorewe arasanga nawe hari ibyo agomba abandi,dutekereze cyane.
1577 Ndizihiwe Ernest, akarere ka Muhanga, umurenge wa
Tue, 11/Oct/2016, at 3.57 pm
Umuryango wuzuye ni ugizwe n'umugabo, umugore, n'abana, iyo aba bose babuzemo umwe, ntabwo umuryango uba wuzuye, kugirango rero uyu muryango ubeho neza bigomba uruhare rwa buri wese, habaho kwitanga, gukora cyane, kwihangana no kwigomwa, byongeye kd umwana mu muryango aba akeneye guhabwa uburere bwiza kd bwa kibyeyi, bivuze ko buri mubyeyi wese yagakwiye kuzirikana ku nshingano ze, ibi mbivugiye ko hari ababyeyi bamwe na bamwe, usanga bakimeze nka Josiane, ugasanga uruhare rwabo rwari urwo kabyara naho kurera bikaba iby'abandi, babyeyi rero ibi ntibikwiye, mbere yo gufata umwanzuro wo kubyara, mujye mubanza mutekereze kuri icyo cyemezo, nimuharanire kuba ba nderabakura kd urwanda rubatezeho ibyiza.
1578 Nzabahimana eric, akarere ka Rutsiro
Tue, 11/Oct/2016, at 1.34 pm
Ibigeragezo si karande kd si n'umurage, yewe ngo ntan'umugabane umuntu yagabanye ngo ibyago bimwokame, Rita ni ukuri siwowe nyagasani yahisemo ngo agutererane, ntateze kukwirengagiza kuko uri UMUNYABUGINGO kuri we, humura Samvura azakira kd agaruke I muhumuro vuba, twizeye ko ubutunganire bwe atabuzira kd Uhoraho ahora yigaragariza abanyamahoro, natwe duharanire kugira neza, nta kibi cy'ineza kd ukora neza azabigororerwa.
1579 Harindintwari cyprien, akarere ka nyamagabe, umure
Tue, 11/Oct/2016, at 7.34 am
Ibyago abantu tugira nuko twirengagiza ibifite agaciro mu ubuzima, ugasanga turi kwiruka mu bidafite akamaro na gato mu mibereho yacu, namaze igihe kinini nigaragura mu bibi, mbyinezezamo uko bishoboka, nabonaga ko aribyo juru ryanjye kuko nabonaga ababinteramo inkunga nkagirango ni ababona ko ari byiza naho bari abo duhuje ubupfayongo, mbega igihombo nagize, mbega igihe nataye mbega amayira nifungiye kubera kutamenya igikwiye, narayobye bihagije ark uyu munsi wanone nishimiye ko ubuzima bwanjye bwahindutse, nihashimwe Nyagasani we wazanye Musekeweya I rwanda kuko niwe mwalimu wanyigishije mu gihe abandi bose nari narabananiye, imyaka 12 mumaze nishimira ko ariyo shingiro ry'ubuzima bwanjye bwa none, nishimira cyane mwe abanditsi ba Musekeweya kuko ibyo mwandikaho aribyo nahozemo bityo nkabasha kubona ko nayobye bihagije, nimukomeze gukiza roho za benshi, ibyerekezo muduha gifite uruhare runini mu ubuzima bw'abanyarwanda, Nyagasani azabashimire iyo neza.
1580 nzabahimana eric, akarere ka Rutsiro
Mon, 10/Oct/2016, at 10.26 pm
Urubyiruko nitwe dushinjwa kwica ibintu tukanabikosora, bivugwa ko imbaraga zacu zishyizwe hamwe, icyo twategura cyagerwaho nta kabuza, ark biranagaragara kuko nitwe benshi mu gihugu, none c tunanizwa n'iki, guharanira kugira umurongo umwe wubaka ubumwe, tugaharanira ko icyiza kiganza muri twese kd tukazirikana ko ibyunga abanyarwanda byiyongera hagamijwe kubaka amahoro, ese twishimiye kwitwa ba Kanunga, Muginga, bahizi n'abandi?, oya ntibikwiye rwose njye ndabyanze wowe c?
1581 Masengesho m chantal, akarere ka nyamagabe
Sun, 09/Oct/2016, at 6.08 pm
Burya mu urukundo iyo hajemo kwinginga rimwe na rimwe birangira hajemo kugorana ark akenshi uwinginga aravunika cyane, yego ngo ntacyo umuntu ageraho kitamubijije icyuya ark hari ubwo biba bidakwiye, muri make rero urukundo ntirwingingwa, Gafarasi yego nibyo wabyaranye na josiane mufitanye gashema kd kumurera neza ni inshingano zanyu nk'ababyeyi ark rero irinde guhatiriza josiane kuko niba ashaka kubana nawe, nta kabuza muzabana, kuba mwarabyaranye ntibivuze ko mugomba kubana, oya wenda aracyabitekerezaho kd namara gufata umwanzuro azabikubwira, icyo usabwa ni ugutegereza wihanganye
1582 Umuhoza sarah, akarere ka huye, umurenge wa Rwanir
Sun, 09/Oct/2016, at 4.17 pm
Nuko iby'isi duhihibikanira aribyo bidutanya n'inshuti, bikatugira ba bihemu, tugahemukira abo twari twunze ubumwe, tukaba ibivume, kd twari abo kwizerwa, birashoboka ko umuntu ayoba kd ariwe wiyobeje ikibabaje akaba yari yaratangiye inzira nziza izira amahwa ark agahitamo guca iz'amavunane kd akazahakura umunaniro udashira, tuzirikane ko iby'isi bishira ark bigasiga bidutanyije n'inshuti, tugerageze kuba abanyakuri kd tuzirikana ko iyo ugize neza ubisanga imbere
1583 Nzabahimana eric, akarere ka Rutsiro
Sat, 08/Oct/2016, at 6.33 am
Niba uyu munsi wa none uhinga ukabiba ark ntusarure waba uri gukorera ubusa, cg c ukaba ubiba imbuto itajyanye n'ubutaka bwawe, none c niba ubiba urwango mu isi yuzuye abantu bamaze kumenya ko urukundo ruruta byose byose wibwira ko uzasarura iki, waba uragira aho abandi bamaze ubwatsi, urasiba amayira yamaze kuba nyabagendwa kd ntibyagukundira, uravoma aho amazi yashize mu iriba none wowe ukaba uvoma isayo ugacyura ibirohwa, erega n'ubundi ngo uvoma yanga niko bimugendekera, nyamara wahisemo nabi kd ingaruka urazibona ikibazo nuko udashaka guhinduka, gusa nushaka guhinduka amarembo aracyakinguye kd uhawe ikaze mu umuryango w'ababibyi b'amahoro, intore za Musekeweya, urumuri rw'isi kd rudateze kuzima ukundi, garuka vuba kuko warayobye
1584 Masengesho m chantal, akarere ka nyamagabe
Fri, 07/Oct/2016, at 9.37 pm
Iyi si ya none ntikigira abantu bifuriza abandi ibyiza, ba kazarusenya babaye benshi, iyo ubateze amatwi ukumva kd ugakurikiza ibyo bakubwira nta kabuza rurasenyuka, FABIYANE we ni ukuri inzira watangiye ni nziza kd iragororotse, icyo ukwiye gukora ni ukwirinda abo bose bakujya mu matwi, zirikana ko urwawe ruzubakwa nawe na yohanita naho abandi ari abatabifuriza ineza, urabe maso
1585 Umuhoza clementine,akarere ka Rubavu,Umurenge wa B
Thu, 06/Oct/2016, at 8.49 pm
Burya gusabana ni byiza kuko bidufasha kunga ubumwe na bose ark rero mu gihe tubitegura tujye twirinda gusesagura kuko dushobora kuba twazicuza nyuma,ibyo dukora byose twagakwiye kubanza kubitegura mbere hakarebwa inyungu zabyo n'ibibi byabyo maze tukabona kubishyira mu ngiro,kwa manyobwa bagerageze kutubera urugero barasabana bakishimishanya n'ishuti ark burya kurenza urugero rw'ibyo wateguye ni ikosa,ibikorwa byacu tubihe icyerekezo kd duharanire gukorera ku ntego nibwo tuzagera ku tsinzi
1586 Umuhoza sarah,Akarere ka HUYE,umurenge wa RWANIRO
Thu, 06/Oct/2016, at 6.16 pm
Chat Conversation Start 9.8K people like this Community 6:12pm Amahirwe aza rimwe,ld ngo iyo aje akaramuka agucitse kongera kuyabona biragorana,byashoboka ko uba ariwo mugisha wawe kd waramuka utawubyaje umusaruro ukazicuza ubuzima bwawe bwose,njyewe rero ayanjye yaraje nyafatira hejuru kugirango hatagira undi uyantanga,wambaza uti byagenze gute:Nagize amahirwe yo guhura na Musekeweya,ndicara turaganira maze numva yaba umujyanama mwiza,narasekewe kuko yahise ambera umubyeyi asimbura PAPA nari narabuze narigunze none ubu yasubije ibyishimo,Nafashe MUZATSINDA WE NA samvura mbasaba kumbera ababyeyi mu kimbo cya DATA,disi ni imfura i rwanda kuko banyemereye ubusabe,BATAMURIZA namugize mukuru wanjye kugirango njye mwigiraho byishi,arakabyara kuko yambereye urumuri mu ntambwe zanjye zari zisumbirijwe n'umwijima,kuva ubwo nongeye kugira ababyeyi bombi,bamba hafi bakanganiriza,kd bakampa icyerekezo cy'ubuzima,ngayo amahitamo nafashe,nganira nabo uko bwije nuko bukeye kd nizera ko maze gutera intambwe ishimishije mu ubuzima.
1587 Ndizihiwe Ernest, akarere ka Muhanga, umurenge wa
Thu, 06/Oct/2016, at 10.34 am
Burya ngo abagiye inama Imana irabasanga,ibitekerezo bigamije ubuvandimwe biba bikwiye gushyigikirwa na buri wese,niba mwifitemo imigambi myiza yo gutabara abababaye,mukarengera abari mu kaga nta kabuza Nyagasani azabibateramo inkunga,dufatiye urugero ku umurwayi Samvura nawe waharanira gutabara inshuti n'abavandimwe bababaye,aho utuye hari abagutegerejeho ubufasha butandukanye bakeneye ko ubarengera,gira umutima utabara kd ureba kure,gira neza wigendere iyo neza uzayisanga imbere.
1588 Nzabahimana eric, akarere ka Rutsiro
Thu, 06/Oct/2016, at 8.29 am
Burya mu ubuzima tuba dukwiye kwirinda abantu batujya mu matwi kuko bashobora kutwicira umurongo w'ubuzima,ntawe ukwiye kukwigisha ko icyo uri gukora nta kamaro gifite mu gihe wowe ubona inyungu kigufitiye,FABIYANE muvandimwe wishukwa n'abashaka kukwita ko umugore akugize inganzwa ngo maze wumve ko koko ibyo ubwirwa ari ukuri,oya,none c kuba wakwimesera imyenda cg ukishakira ibyo kurya mu gihe uwo mwarushinganye adahari ikosa riri he?,ni ikihe cyaha kd gihanirwa n'amategeko waba ukoze?,reka twirinde amabwire,twirinde abadutesha umutwe kugirango tubeho mu mahoro,Yohanita nawe tugusabye kuzirinda abakubeshya ko Muhorakeye ari kukugambanira.
1589 Masengesho m chantal, akarere ka nyamagabe
Thu, 06/Oct/2016, at 7.46 am
Ntabwo muri twe dukwiye gukurura urwango ngo tuwimike mu mitima yacu kd turubibe mu bandi,ese ubundi ubibye urwango asarura iki mu gihe abandi babibye imbuto y'urukundo baba basarura umunezero,amahoro,ur­ ukundo,n'ubuvandimwe?,nyamara hari ubwo wowe uba ushengurwa no kuba wasarura,agahinda,gushengurwa umutima,ubwigunge,kubabazwa ko intego zawe utazigezeho,n'ibindi byishi bikubuza amahwemo muri wowe,mbega ibyago kumara igihe nkicyo ubibsa aho utazasarura,ndi nkawe nahitamo none,nkakora igikwiye kugirango nirinde ubwigunge budateze ubusabane,aho birenge si wowe ubwirwa?
1590 NKUNDIMANA Muhamed
Wed, 05/Oct/2016, at 9.24 pm
Birakwiye ko umuryango nyarwanda umenya kd ugatega amatwi musekeweya dore ishuri navomyemo ubumenyi kd nkibuvoma !manyobwa komerezaho uzana umutuzo murugo .Gafarasi nawe hisezerano josiane umugeze murugo
1591 Karonkano nyamagabe pascal
Mon, 26/Sep/2016, at 8.57 pm
Amahoro ni urugemwe dukwiye kubagarira,tukarwitaho tugamije ko rukura neza tukazarusoromaho imbuto,dukwiye twese kuba ababibyi b'amahoro aho turi hose,ibikorwa byacu bikwiye kugaragaza ko Musekeweya ifite aho yadukuye naho imaze kutugeza,njyewe nahisemo kuba umubibyi w'amahoro iteka,wowe c?
1592 Masengesho m chantal, akarere ka nyamagabe
Mon, 26/Sep/2016, at 6.37 am
Amahoro nakomeze kuganza mu mitima yacu, intambwe dutera zirangwe n'urukundo, aho tunyura hose tuhabibe ubumwe, ineza n'ubuvandimwe, nitwe rumuri n'agakiza bya rubanda kd kd nitwe dufite gukiza isi yatangiye kubura urukundo, tera intambwe ijya imbere tujyane kuko nusigara wenyine bizakugora kujyana natwe.
1593 Mukakalisa Donata , simbi huye
Mon, 19/Sep/2016, at 2.21 pm
Icamunsi cyiza mwebwe bahanzi ba musekeweya namwe bakunzi ba musekeweya aho muri hose,mbabajwe cyane nukuntu Chantal atari kumva inama umutware we amuha Chanta nakubwiye ko ibyera byose atari amata!kdi ngo nyamwanga kumva ntiyanze no kubona!umva umuntu amanika agati yicaye yajya kukamanura agahaguruka Chanta urambabaje! uzi uburyo batega imbeba? buriya ko bayigurira utuntu bazi ikunda nuko baba bayifitiye urukundo? umva nutiyarura mu maguru mashya uzisanga mu mutego utazuramo.
1594 Marcelyne ndayishimiye
Mon, 12/Sep/2016, at 4.59 am
Zaninka numubyeyi gito umubyeyi yigisha abana urwanko sumubyeyi numwicanyi kanda Batamuriza na Shema mukomerezaho umugambi mwiza mwahisemo
1595 Umuhoza clementine, akarere ka Rubavu, umurenge wa
Sat, 10/Sep/2016, at 7.17 am
Rimwe na rimwe, umuntu ashobora gutera umugongo abo bari bafatanyije mu gikorwa runaka bitewe n'uko abona inyungu runaka yari akurikiye zirutwa n'izo yakura mubo bahanganye bityo ugasanga yabaye ikirumirahabiri, birashoboka ko ibi aribyo biri kuba kuri Samson, ark kd natwe bitugaragaraho mu mikorere yacu ya buri munsi, ibi biterwa no kudatekereza mbere kd bihagije kucyo ugiye gukora mbere yo kugikora, dutekereze neza kd turangwe no kureba kure, kora igikwiye kd mu gihe gikwiye.
1596 Masengesho m chantal, akarere ka nyamagabe
Fri, 09/Sep/2016, at 6.43 am
Byakorohera cyane gufata kumunywa ngo utavuga gusa biragoye gufata kumutima ngo utababara! ariko Mana haricyo wamvuzeho kitarasohora ndagusabye unite ho, gusa uzandinde kwifuza nabi no gusaba nabi, uzandinde urwango urugomo, ubugambanyi n'ubuhemu, uzampe umutima ukunda, wiyoroshya kd wicisha bugufi, uzampe kubana na bose amahoro kd mfatanye na bose kugera ku byiza, iryo niryo sengesho ngusabye mubyeyi, nawe ushobora gusaba iryawe ngo nyagasani akube hafi, turangamire umubyeyi udukunda
1597 Nzabahimana eric, akarere ka Rutsiro
Thu, 08/Sep/2016, at 7.34 am
Mugihe umuturanyi arwaye kumusabira ngo nyagasani amworohereze ni igikorwa cy'ubutwari tuba dukwiye gukora kuko aricyo kigaragaza ubuvandimwe n'urukundo,samvura tumusabire umugisha ark ntitwibagirwe n'abaturanyi bacu bari hirya no hino mu bitaro bitandukanye,Mana nyagasani urengere abawe bababaye.
1598 Umuhoza clementine, akarere ka Rubavu, umurenge wa
Wed, 07/Sep/2016, at 7.52 am
Umuntu yigira mu bintu bitandukanye,kwiga ntibigombera kwicara mu ishuri ngo utegereze mwalimu,oya abakibitekereza uko barasigaye,kwa manyobwa wakwiga ko nta neza yo gufata umugabo uko wishakiye,(gufuha si byiza),kwa zaninka wakwiga ko kugira nabi ari umuco dukwiye kurwanya,(ibyo dukora isaha n'isaha biratugaruka),kwa kigingi wahigira ko kugira neza biruta byose,(gira neza wigendere,iyo neza uzayisanga imbere),kwa rutaganira wahigira ko guhinduka bishoboka,(kora igikwiye mu gihe gikwiye kugirango ibikorwa byawe bigaragarire buri wese),nyamara nawe wakwiga da!
1599 Ndizihiwe Ernest, akarere ka Muhanga, umurenge wa
Tue, 06/Sep/2016, at 7.30 pm
Ubutwari buraharanirwa,ibikorwa byiza bigaragaza ishusho y'uwo uriwe imbere y'imbaga,uwagerageza kuba indorerwamo ya bose yazabishimirwa ubuzima bwe bwose kd nawe bikamuhesha agaciro mu bandi,ibyo nibyo maze kwiga hiyongereyeho ko amahoro aharanirwa,iyo ntambwe maze gutera nyikesha mwalimu w'ibihe byose musekeweya,ese aho nawe uramuzi?,niba umuzi tukwiteguye ibikorwa bifatika mu kubaka amahoro.
1600 Nzabahimana eric, akarere ka Rutsiro
Tue, 06/Sep/2016, at 7.38 am
Urukundo nirwogere,rusange n'abatarufite,rusaka­ re hose kd ruhabwe agaciro karukwiye,gutabarana wahoze ari umuco warangaga abanyarwanda,kubera iki twe tutakomeza kurangwa n'uwo muco,umuntu wese akeneramugenzi we,ikibazo runaka ugize ,ejo gishobora kuba kuri mugenzi wawe,kubera rero ko iby'isi ari gatebe gatoki,reka tugerageze gufashanya,urwaye tumuvuze,uwahuye n'ibyago tumuhumurize,ngira nkugire
1601 Masengesho m chantal, akarere ka nyamagabe
Tue, 06/Sep/2016, at 7.34 am
Umwana ni umutware,akwiye kurererwa mu umuyango agahabwa uburere bwa kibyeyi,akwiye kuba hamwe n'ababyeyi be bose kugirango bamutoze kuba umuntu ukenewe na sosiete arimo,josiane we ni wowe mbwira,haguruke usange gafarasi mufatanye mu kurerera hamwe umwana wanyu kugirango urukundo rwanyu rumugaragarire,simwe mbwiye gusa ahubwo mbwiye ababyeyi bose bateshutse ku nshingano za kibyeyi.
1602 Nzabahimana eric, akarere ka Rutsiro
Mon, 05/Sep/2016, at 8.21 am
Twunze ubumwe twatanywa n'iki?,dufatanyije mu byiza ni iki cyadukoma mu nkokora?,dore inzira zose zirafunguye ni twebwe dufite icyemezo cya nyuma guhitamo iyo duca,nuhitamo kunyura mu nzira izitanye ushobora kuzagera iyo ujya ark bikugoye,nuhitamo iy'amahoro uzagera iyo ujya ark nayo ntibivuze yuko igororotse,oya rwose kuko naba Samvura baratunganye ark baragerageza, kwa Chantal na Gasore naho amaze yatangiye kuzamo imivumba kd yari yuzuye umutuzo,nta paradizo iri ku isi ark dushobora kuyishakamo,reka dufate icyerekezo kimwe kugirango urugendo rwacu rworohe.
1603 Harindintwari cyprien, akarere ka nyamagabe, umure
Sun, 04/Sep/2016, at 6.31 am
Impamvu ntatuje nuko nawe udatuje,impamvu ntasinzira nuko nawe udasinzira,uhora uhihibikanira kugira nabi nanjye nkashaka uburyo naburizamo uwo mugambi mubisha,biragorana kuvumbura umugome,biragorana gutahura umubisha,mu maso yawe yigira nyoni nyishi agamije kwigira umutagatifu,ngibyo ibibazo mpora nifuza guhangana nabyo,gusa umunyarwanda ati:"nzakira ingurugunzu nyiri ngagi",nanjye nzatuza ari uko ba ZANINKA bacitse iwacu,Mana ubimfashemo.
1604 Ndizihiwe Ernest, akarere ka Muhanga, umurenge wa
Sat, 03/Sep/2016, at 6.53 am
Amakimbirane akururwa n'akantu gato ark ingaruka zayo ugasanga zagize uruhare runini mu gusenya umuryango nyarwanda,abayakurura baba bashishikaye nkuko umushoramari ashishikarira mu gushakisha aho yashora imari ye kugirango yunguke,mbega isi ya none dutuye iramutse yiganjwemo ba Mandevu na ba Biguri twaba turi kugana he,ese ubu ni inde wo kwizerwa muri iki gihe?,abacyifuriza abandi ineza nabo ni mbarwa,icyagakwiye nuko twarenga ibyo dupfa maze tugakuza ibyo dupfana kugirango,twunge ubumwe,mfite mwalimu nisunze uhoraho we umpa impanuro z'ubuzima,MUSEKEWEYA,wowe c akabando kawe witwaje ni akahe?
1605 Umuhoza clementine,akarere ka Rubavu, umurenge wa
Fri, 02/Sep/2016, at 6.45 am
Inshuti nyanshuti ni iyo muzagendana ntigusige,mwaganira ntikuvemo,mwahana gahunda ntigutenguhe,mwasangira ntigucure,wagira ikibazo ikakurwanaho,warwara ikakuvuza,waterwa ikagutabara,twese twibuke ba Mutunamuka na ba Nzamurambaho mu bitabo bya kera uko bari babanye,gusa muribo nyuma uwaje kuba inshuti ikwiye ni utarizerwaga,natwe rero Nyagasani ahora atugerageza agamije kureba imibanire yacu n'abandi,dore Samvura akeneye ubufasha kuko arasumbirijwe,twagak­ wiye kumugereranya nawa muturanyi wacu,ba bandi bose badukeneyeho ubufasha kugirango dukure ubuzima bwabo mu kaga,tubane kivandimwe kuko ntibyo tuzahererwa ingororano iruta izindi.
1606 Masengesho m chantal,akarere ka nyamagabe
Thu, 01/Sep/2016, at 7.00 pm
Mandevu muyobozi gito,uzaba umugambanyi kugeza ryari?,ntabwo mu rwanda tumenyereye abagabo nkawe,uri icyago kd uri gatumwa,uri umugome utazigera yemera amakosa namba?,ko Muhorakeye wamuhunze,ubu bwo kd uramushakaho iki?,ese aho wari uzi ko nta nkuba ikubita umunyabugingo?,oya ntabyo uzi kuko iyo ubimenya ntiwagakwiye kuba uri kuvunikira ubusa uko,gusa nushaka utuze kuko muhorakeye azayobora kd azagaragaza ko ari umuyobozi ubikwiye,tegereza urebe uko umuyobozi ukwiye amera.
1607 Nzabahimana eric,Rutsiro
Thu, 01/Sep/2016, at 6.23 am
Icyangombwa ni ukubana na bose amahoro,iyo ubaye umuyobozi ntiwita ku bagushyigikiye gusa ngo wirengagize abo mwari muhanganye cg c abo mutavuga rumwe,oya ubwo buyobozi ntaho bwagera ba intangarugero mu miyoborere yawe ku uburyo abo uyobora bazahora bakwishimiye,muvandimwe Chantal twishimiye itsinzi yawe ark uharanire kuba uwo bose bibonamo.
1608 Best Claver Butoyi Burundian
Wed, 31/Aug/2016, at 9.31 pm
None Manyobwa ashinja Muhorakeye?Cangwayashinja umugabo we?Ni injinji se yafashwe ku ngufu?
1609 Best Claver Butoyi Burundian
Wed, 31/Aug/2016, at 9.30 pm
None Manyobwa ashinja Muhorakeye?Cangwayashinja umugabo we?Ni injinji se yafashwe ku ngufu?
1610 Umuhoza clementine,akarere ka rubavu,busasamana
Mon, 29/Aug/2016, at 8.50 pm
Nunkomangira nzagukingurira,nisanga ugenzwa n'amahoro,nzaguha ikaze nkwereke icyicaro maze nkutege yombi tuganire,nisanga uri umubibyi w'urwango,nzongera nyinge umuryango wanjye nkureke wangare kuko ugendana n'ubugambanya ntahabwa icyicaro iwanjye,tuza tubane,undebere nkurebere,kd turebere buri wese,ba BIGURI tubime amatwi.
1611 Masengesho m chantal,akarere ka nyamagabe
Mon, 29/Aug/2016, at 6.18 am
Rimwe na rimwe izuba rishobora gukingirizwa n'ibicu, ariko ntibiribuze gutangaza urumuri rwaryo Ibyo bisobanura ko rimwe na rimwe tuzagira ibikorwa bibi ark ntibizigera bihishira ukuri ndetse n'ikiri icyiza,buri wese agira intego ze ark siko zose zigerwaho kuko izabenshi zuzuye ubugome gusa,tumenye kd twumve ko gukora ikiricyo kd mu gihe cya nyacyo aribyo duhamagariwe gukora.
1612 Nzabahimana eric,akarere ka rutsiro
Thu, 25/Aug/2016, at 9.23 pm
Kugera kure mu ubuzima siko guhera kd nanone ngo ibigeragezo biza bihetse ibisubizo hari n'ubwo biba ari impamvu yo kugirango harebwe ukwemera kwacu,muvandimwe RITA ihangane,nyagasani akuri hafi wowe na SAMVURA,wihangayika kuko ntiyatuma ibirori byacu bihinduka amarira adashira,twaza gitwari kuko urugamba tuzarutsinda.
1613 Masengesho m chantal w'i nyamagabe
Wed, 24/Aug/2016, at 1.35 pm
Tera intambwe uze dufatanye urugendo,inzira y'amahoro isaba gushyira hamwe tugafata icyerekezo kimwe hagamijwe kwirinda kuyoba,wisigara inyuma kuko wasanga twagusize maze ukaba wayoboza yewe ndetse ukaba manayobywa kd wari ufite intumbero,intero y'amahoro,intambwe y'urukundo,inzira y'ubumwe,ubwiyunge budasubira inyuma.
1614 Nzabahimana eric,RUTSIRO
Tue, 23/Aug/2016, at 6.27 am
"Nzajya nkusingiza mwami,kd nkurate dawe,nzajya nkushimira wowe mukiza kuko,namenye ko byose bihira abakunda Imana"...,uyu ni umuhanzi wabiririmbye,ark c ko na ababi bakora ibibi bibahira kuki wabyemeye koko Mana nyagasani?,kuki wemera imigambi y'ababisha nka Bahizi na nyina Zaninka igerwaho?,kuki wemera ko ubugambanyi buhabwa icyuho?,ni ibibazo byinshi nibaza ark nkabiburira ibisubizo,gusa nyagasani mubyeyi nkwisabire ikintu kimwe,mpa kuba UMUBIBYI W'AMAHORO.
1615 Harindintwari cyprien,akarere ka nyamagabe,umureng
Mon, 22/Aug/2016, at 10.20 am
Azageragezwa,ark azatsinda,azagorwa n'ubuzima kubera abamurushya ark bizageraho bigire iherezo,nta gihe umuntu w'indakemwa mu mico,mu myifatire no mu migirire atazahura n'ibitsitaza byinshi,rimwe na rimwe,azagwishwa ark azeguka yongere akomeze urugendo,icyangombwa ni ukudacika intege ahobwo ugakomeza guhangana n'ubuzima,#nanjye nteruye nihanganisha abageragejwe bose nka Samvura na Rita,mbabwira ngo mukomere,iyo urugamba rugeze ahakomeye ruba rugiye kurangira,mukomeze ubutwari.
1616 Ndizihiwe ernest,akarere ka Muhanga,umurenge wa ny
Sun, 21/Aug/2016, at 8.32 pm
Akenshi abantu nibo biharurira amayira banyuramo,gusa bayaharura mu uburyo butandukanye bitewe n'icyifuzo cg icyerekezo baba bagamije kugeraho,gusa ngo urose nabi burinda bucya,ubwo rero nuhisemo icyerekezo kibi atinda kugerayo,iyaba abantu twese twamenyaga guhitamo icyerekezo gikwiye twazagerera ku iherezo ry'urugendo rwacu rimwe,reka tumenye guhitamo neza kugirango indoto zacu zigerweho,mfite umujyanama MUSEKEWEYA,wowe c wahisemo ute?
1617 Umuhoza clementine,Rubavu busasamana
Sat, 20/Aug/2016, at 6.53 am
Burya koko ngo umwanzi ntaryama,niyo aryamye ntasinzira,ahora ahangayikiye kugira nabi,mu umutima we inabi yahawe icyicaro gihoraho,ararikiye kurogoya ibyishimo byawe,akereye gutuma iwawe hahora amarira,intonganya n'ibyago bidashira,ashimishwa no kukubona ubabaye,agashengurwa no kubona wishimye,arakabura amahwemo i rwanda,arakabura umurahurira,aragafukurirwa ivomo rya wenyine,amayira ye aragahora yuzuye amahwa y'inzitane,aragahinga ku urutare maze asarurire ku urutaro,arakabiba ingano maze asarure urumafu,Nyagasani mana tube hafi turakwinginze,uturinde umwanzi kd uzanzamure SAMVURA.
1618 Masengesho m chantal,akarere ka nyamagabe
Fri, 19/Aug/2016, at 8.20 am
Isi yacu niko imera,abayizi cyane batga ko yameze amenyo nubwo atagaragara,ntawe ucyifuriza undi ineza,urorora inkoko,umuturanyi akorora inturo cyangwa injangwe,uratera intambwe ugana imbere,umwanzi akarwana no kugusubiza inyuma,ngiyo isi ya none,muvandimwe SAMVURA,komera kd wihangane,nyagasani akuri hafi kd ntazatuma ugwa na rimwe bibaho,abanzi bawe bazakorwa n'ikimwaro kd imbere y'imbaga,twaza gitwari kd wgangane,Imana muri kumwe.
1619 Nzabahimana eric,akarere ka Rutsiro
Thu, 18/Aug/2016, at 5.59 pm
Niba urimo umwenda haranira kuwishyura kuko buri gihe utarishyura uzajya wiyumvamo ipfunwe imbere y'uwo wahemukiye,nyamara ibyo kwishyura akenshi ntibiba bibuze ahubwo habura umutima wo kwishyura,Muvandimwe Gafarasi,wikwinuba ngo compte zawe zarafunzwe ahubwo wowe inubire ko wafunze umutima wo kwishyura,garanira kuvamo umwenda w'abandi kugirango ujye utambuka wemye,buri wese yumvireho.
1620 Ndizihiwe ernest,Muhanga,nyamabuye
Tue, 16/Aug/2016, at 7.31 pm
Amahitamo yanjye niyo agaragaza ugushaka kwanjye,ese ikinyorohereza ni ikihe?,ikindemerera ni ikihe?,aho sinaba norohererwa no kugira nabi maze nkakomererwa no kugira neza?,inzira yanjye iravunaguye kd yuzuye amahwa n'ibitovu byinshi kuko ntabasha guhitamo icyiza,ndaremerewe kuko niba bimeze uku ntaho ndi kugana,ese aho wowe bimeze bite ku uruhande rwawe?,intero y'amahoro kuri wowe uyibma ute?,twisuzume.
1621 Umuhoza clementine,akarere ka Rubavu,umurenge wa B
Tue, 16/Aug/2016, at 2.38 pm
Abigiriye Imana mugasanga amayira yaraharuwe nimukomeze iyo nzira abataragize ayo mahirwe namwe ntimwagakwiye gucika intege,urugendo ruracyari rwose kd n'uwayobye yahindukira akagerayo,icyo dukwiye gukwiye gukora ni uguhitamo igikwiye kd mu gihe gikwiye, Batamuriza niwe muyobozi wanjye nawe wahitamo uwawe.
1622 Masengesho m chantal,akarere ka nyamagabe
Tue, 16/Aug/2016, at 6.23 am
Ubwiyunge nyabwo ni igihe uwahemutse yicara akumva ko yakosheje maze akumva ko akwiye gufata iya mbere agatera intambwe asanga uwo yafukiye akamusaba imbabazi maze nawe akamwakirana yombi yiteguye kumubabarira,mbega ibyishimo n'umunezero,mbega ukuntu biba ari byiza,ni intambwe iganisha ku mahoro twese tuba dukwiye gutera,ese nawe iyo wakosheje wibuka gusaba imbabazi?,none c wowe ukosherejwe ujya uzirikana ineza yo gutanga imbabazi?,reka twisuzume guhera none.
1623 Nzabahimana eric,akarere ka Rutsiro
Mon, 15/Aug/2016, at 7.57 pm
Iyo turanzwe n'ukuri,urukundo,ine­ za no kwizera,ubumwe buriyongera,ubuvandimwe bugahabwa agaciro,kwizerana bigahabwa icyicaro,maze amahoro akaganza hose,gusa ibi biratugora kubigeraho,abantu twabaye ba ntamunoza,nzabakuran­ a,mbonabucya,ntawuziyandemye n'abandi,ngaya amazina dusigaye twitana kubera kutagirirana icyizere,mbega isi dutuye?,gusa dufite bamwe bakirangwa n'ineza,ubuntu n'ubumuntu,ni bake ark baracyaboneka,tugerageze kubegera,baduhe icyerekezo cyuko natwe twatera ikirenge mu cyabo kugirango dukize isi ,inyigisho nyishi tuyihabwa na Musekeweya rwanda tuyitege amatwi.
1624 Masengesho m chantal w'i nyamagabe
Sat, 13/Aug/2016, at 6.13 pm
Hari ubwo rimwe na rimwe njya ntekereza ubuzima bwa muntu ark rimwe nkabura ibisubizo byabwo akawa muhanzi wagize ati "ubuzima buri imbere buteye amatsiko,uko bizaba kose tuzabufatanya,ibibazo biba ari byinshi ark kubisubiza byose bimbera ingorabahizi,none c ngaho namwe nimufashe nkamwe mureba kure mubona icyerekezo cy'ubuzima bw'umugome cg umugambanyi ari ubuhe?,ngaho nimumfashe guha icyerekezo ubuzima bwa :zaninka,bahizi,muda­ raza n'abandi nkabo gusa ngo ijya kurisha ihera ku urugo,nubwo hari uwakubwira ko ihera ahari ubwatsi,natwe tubanze twihereho kuko nta byera ngo de!.
1625 Umuhoza clementine, akarere ka Rubavu, umurenge wa
Sat, 13/Aug/2016, at 6.39 am
Urugo ruhire yemwe abagiye kurushinga,ruzabe urutambamitavu ruhoze amata ku uruhimbi,ubukwe ni umugisha yego benshi babugera amajanja ark uwiteka aba ahagaraye ahirengeye,natwe abifuza ko amahoro ahora aganje iwacu ntitwabura kuvuga tuti Samvura nawe Rita,murakomeze kujya mbere,ibigeragezo muri guhura nabyo,ushobora byose abinyuze kuri kugirango benshi mu bagambanyi bakorwe n'ikimwaro.
1626 Ndizihiwe Ernest, akarere ka Muhanga, umurenge wa
Sat, 13/Aug/2016, at 6.31 am
Nyamara ngo nta nkuba ikubita umunyabugingo,yego ashobora kugeragezwa akaba yahura n'ibibazo bikomeye ark nyagasani akamwibuka vuba akamukura mu menyo y'abagambanyi,BAHIZI nawe ZANINKA kuki mutanyurwa koko?,kuki mudahinduka ngo mube abantu dore ko mwamaze kuba inyamaswa?,gusa muraruhira ubusa,nubwo muri kuduhemukira mutubuza ibyishimo by'ubukwe twari twarakoshereje imikenyero kuva kera,nyagasani arahagarara aharengeye maze adutabare,muzirikane ko natangiye ngira nti :NTA NKUBA IKUBITA UMUNYABUGINGO.
1627 Harerimana ThĂšoneste akarere ka Gakenke Umurenge
Fri, 12/Aug/2016, at 11.47 pm
Muraho barimu beza mwigisha urukundo,kubana n'ibindi iyo ni musekeweya.
1628 Nzabahimana eric, akarere ka Rutsiro
Thu, 11/Aug/2016, at 6.34 pm
Nibwira ko kubabarira ari igikorwa cy'ubutwari n'ubwiyoroshye ark kd igikomeye dukwiye kubigira inshingano,umuntu iyo yifashemo icyemezo cyo gutanga imbabazi ku uwamugiriye nabi biba ari ibintu bikomeye ark kd bivuye kure,ndashaka kubwira kibanga ko nawe akwiye kwirengagiza amakosa yose ya manyobwa maze agaca inkoni zamba,Manyobwa arababaye ark kd yiteguye kwisubiraho,reka natwe rero tumenye gutanga imbabazi kuri buri wese wadufudikiye maze tubane kivandimwe.
1629 Mukakalisa Donatha,SIMBI ,HUYE
Thu, 11/Aug/2016, at 4.26 pm
mwiriwe?igicmunsi cyiza mwebwe aho muri hose mwebwe bakunzi ba musekeweya!njyewe icyo musekeweya yamariye nakuyemo inyigisho kububatse ingo urugero NYIRANDATWA NA MBARUBUKEYE, SHEMA NA BATAMURIZA, RUTAGANIRA NA MUKANDUTIYE na GASORE NA CHANTAL imibereho yo mungo zabo iranyubaka niyo mpamvu najye ngiye kugera ikirenge mucyabo hamwe no gufashwa n'Imana, cyane cyane ndifuza kuzaba umugore mwiza nka Nyirandatwa umutware wange nawe akaba umugabo nka Shema kuko ibyemezo bafata njya numva binyubatse murakoze.
1630 Ndizihiwe Ernest, akarere ka Muhanga, umurenge wa
Thu, 11/Aug/2016, at 10.18 am
Nyamara ngo nta nkuba ikubita umunyabugingo,yego ashobora kugeragezwa akaba yahura n'ibibazo bikomeye ark nyagasani akamwibuka vuba akamukura mu menyo y'abagambanyi,BAHIZI nawe ZANINKA kuki mutanyurwa koko?,kuki mudahinduka ngo mube abantu dore ko mwamaze kuba inyamaswa?,gusa muraruhira ubusa,nubwo muri kuduhemukira mutubuza ibyishimo by'ubukwe twari twarakoshereje imikenyero kuva kera,nyagasani arahagarara aharengeye maze adutabare,muzirikane ko natangiye ngira nti :NTA NKUBA IKUBITA UMUNYABUGINGO.
1631 Nzabahimana eric Akarere ka Rutsiro
Thu, 11/Aug/2016, at 10.13 am
Ibikorwa bya muntu nibyo bigaragaza ibimuri mu umutwe,inzira tunyura zerekana aho twifuza kugana,uburyo tugenda bigaragaza umuvuduko dushaka ko urugendo rwacu rugenderaho,duharanire kurangwa n'ibikorwa byiza,duhagurukire kubana n'abandi amahoro,tugendere ku umuvuduko udasiga abandi ahubwo tubarinde tugendane kuko ngo iyihuse yabyaye ibihumye,kd ngo niba ushaka kugenda wenyine,urabage wifashe,mbera intwari maze nanjye nkubere indi maze dutwaze gitwari tugana aheza.
1632 Masengesho m chantal, akarere ka nyamagabe
Tue, 09/Aug/2016, at 2.55 pm
Niba uri umukangurambaga,gerageza kuba umukangurambaga urwanya ikibi,uharanira ubumwe bwa twese,wunga abashwanye,agahuza abatarebana neza,akaba imbarutso y'amahoro,akaba umwunzi wa bose,reka inyigisho dukomora muri Musekeweya tuzikoreshe mu ubuzima bwacu bwa buri munsi.
1633 Ndizihiwe Ernest, akarere ka Muhanga, umurenge wa
Tue, 09/Aug/2016, at 2.49 pm
Niba umuntu yarahawe ubushobozi n'amahirwe byo kwitekerereza,ni kuki twemera gushukwa n'abandi bakadukoresha mubyo tutateguye?,ese ubwenge twahawe niba tutabukoresheje icyo twabuherewe buzatumarira iki?,ibyabaye kuri Kigingi biba n'ahandi hirya no hino mungo zacu,reka rero dufate isomo rikomeye turahira ko kwemera gutekererezwa n'abandi ari kirazira.
1634 Ndizihiwe Ernest, akarere ka Muhanga, umurenge wa
Tue, 09/Aug/2016, at 2.49 pm
Niba umuntu yarahawe ubushobozi n'amahirwe byo kwitekerereza,ni kuki twemera gushukwa n'abandi bakadukoresha mubyo tutateguye?,ese ubwenge twahawe niba tutabukoresheje icyo twabuherewe buzatumarira iki?,ibyabaye kuri Kigingi biba n'ahandi hirya no hino mungo zacu,reka rero dufate isomo rikomeye turahira ko kwemera gutekererezwa n'abandi ari kirazira.
1635 Umuhoza clementine, akarere ka Rubavu, umurenge wa
Tue, 09/Aug/2016, at 6.56 am
Imfura ni iyo musangira ntigucure, mwajya inama ntikuvemo, waterwa ikakuburira, wapfa ikakurerera. ni ukuba ukiz ntusuzugure ukennye, wasonz ntiwibe. nyamara ngo imfura nziz ni iyo mutaraganira ark se washima imfura ! mutarasangira ikiraro?,ese imfura kuri wowe ni Mudaraza umwami w'abagambanyi,umukuru wa groupe y'ikibi,umuyobozi w'imitwe igamije gutera ubwoba abiturije n'ibindi bikorwa by'ubugome?,kuri wowe c imfura ni Bahizi watangiye kuba umurozi agamije guhitana ubuzima bwa muntu kd atariwe wabumuhaye?,hitamo imfura muzakorana kd urebe n'icyo muzakorana,inyungu yacyo,n'umusanzu wacyo muri sosiete.
1636 Ndizihiwe Ernest, akarere ka Muhanga, umurenge wa
Mon, 08/Aug/2016, at 6.42 am
Niba umuntu yarahawe ubushobozi n'amahirwe byo kwitekerereza,ni kuki twemera gushukwa n'abandi bakadukoresha mubyo tutateguye?,ese ubwenge twahawe niba tutabukoresheje icyo twabuherewe buzatumarira iki?,ibyabaye kuri Kigingi biba n'ahandi hirya no hino mungo zacu,reka rero dufate isomo rikomeye turahira ko kwemera gutekererezwa n'abandi ari kirazira.
1637 Nzabahimana eric w'i Rutsiro
Sat, 06/Aug/2016, at 9.25 pm
Nifuza ko ubuzima bwanjye bwaba ikitegererezo cy'abandi,nifuza ko nanjye naba ishuri benshi bazajya barahuramo ubumenyi,bakavomamo amazi amara inyota y'urwango agasakaza ineza y'urukundo,nifuza kuzabifashwamo namwe MUSEKEWEYA kuko arimwe mumaze kumpa icyerekezo cy'ubuzima,niteguye inama zanyu kuko aho zimaze kungeza hakomeye cyane,nawe c ufite izi ndoto?
1638 Ndizihiwe ernest,akarere ka Muhanga,umurenge wa Ny
Sat, 06/Aug/2016, at 6.43 am
Burya ngo uhinga umurima we ntasigana,ahubwo awushakira imbuto nziza,akazihinga mu umurimamwiza,agahingisha ifumbire kd agahora awusura buri gihe,Gasore we nawe rero ntukwiye kwinuba ko mu bucuruzi bwanyu nta kiri kugenda,komeza gushaka inzira zose zishoboka wakoresha kugirango ukurure abakiriya,buri wese umurimo akora nawuhe agaciro kuko niwo soko y'ubuzima,Musekeweya rwanda komeza kutubera mwalimu.
1639 Mushinzimana obed
Fri, 05/Aug/2016, at 9.05 pm
Yewe ikomeje kutubera agakoni kubuzima ntayindi mvuga ni musekeweya
1640 Masengesho m chantal,akarere ka nyamagabe.
Fri, 05/Aug/2016, at 7.41 pm
Burya nubwo hari abajya bakuzira,ntitwabura kuvuga ko ukuri gukiza,uwiyemeje kuba umunyakuri,ahorana umutima utuje kuko ntacyo aba yikanga,KIGINGI muvandimwe tukwizeyeho ko ugiye kugaragaza ukuri ku byabaye kugirango urujijo ruveho kd bibere na buri wese isomo,umusanzu wawe urakenewe mu guhishura ibihishwe.
1641 Nzabahimana eric,RUTSIRO
Fri, 05/Aug/2016, at 6.41 am
Burya ngo uwo isi itarakaranga siko iba yamutinye ahubwo iba ikimushakira ibirungo,kuko ntabwo isakaye buri wese yanyagirwa,none c niba bimeze uku kuki twimika ubugome kd tuzi neza ko umuntu azabona ingororano y'ibyo yakoze?,kuki ubugambanyi bwiyongera?,kuki ikinyoma cyahawe icyicaro?,kuki urwango rwasimbuye urukundo?,ubona igisubizo atubwire ark kd ushidikanya ko aribyo atangire none ashaka amasomo ya mwalimu docteur MUSEKEWEYA,Azahamenyera byinshi
1642 Masengesho m chantal, akarere ka nyamagabe
Thu, 04/Aug/2016, at 8.08 pm
Mwongeye kwirirwa, burya iyo umuntu agiye gukora ikintu atabanje ngo agitekerezeho neza, akenshi kiramugaruka kd kikamugwa nabi, yego Kigingi warakoreshejwe urashaka ark ntiwabanje gushaka imvano n'impamo y'ibyo ubwirwa ngo urebe isoko yabyo maze ubone gufata umwanzuro w'icyakorwa, ubu rero ubonye isomo kd ubereye n'abandi benshi ishuri kuko barize kd barazirikana, niba tudatekereje turagwa mu moshya kd nibiba ntituzicuze
1643 Harindintwari cyprien, akarere ka nyamagabe, umure
Thu, 04/Aug/2016, at 2.36 pm
Twagakwiye gushima ko ubutabera buca imanza zitabera, iyaba natwe twese twageragezaga gukora ntabwo, ibibazo byagabanuka ku isi, Kigingi we ni ukuri birakwiye ko ushima Imana nyagasani yo igukuye mu gihome ukaba ugarutse mu umuryango, igisigaye rero ni ukugaragaza aho ukuri guherereye kugirango ufashe ubutabera mu gusoza inshingano zabwo, gerageza gutanga amakuru kugirango umunyamakosa azagaragare, abantu natwe ark dukwiye kuba abanyakuri tukirinda kuvuga ibyo tutahagazeho kuko bishobora kuduteranya n'inshuti, duharanire kuba inyangamugayo.
1644 Umuhoza clementine, akarere ka Rubavu, umurenge wa
Thu, 04/Aug/2016, at 11.56 am
Burya iyo abantu bafitanye ibibazo ark ntibemere kwicara hamwe ngo basase inzobe bashake uburyo babikemura, biragorana kugirango bibe byarangira buri wese ugasanga arita mugenzi we nyirabayazana w'ikibazo, nyamara ntarebe uruhare rwe mu kugirango icyo kibazo kibeho, none c Gafarasi muvandimwe ko bakubwira ngo ureke murebe uburyo ikibazo cyakemuka ukiraza i nyanza kd uzi neza ko ari wowe ntandaro y'ikibazo urabona bizarangira bite, bavandimwe banyarwanda dore inama ni iyi, mu gihe ikibazo kivutse tujye tubabazwa no gushaka uburyo cyakemuka aho gukomeza guhembera amakimbirane adafite aho ashingiye, reka duharanire kuba umusemburo w'impinduka nziza iwacu muri sosiete.
1645 Nzabahimana eric,akarere ka Rutsiro
Thu, 04/Aug/2016, at 6.26 am
Ngo ukuri guca mu ziko ntigushye,kuratinda ark ntiguhera,ikinyoma ntigihabwa icyicaro kabiri,hari ubwo utegura ikibi kigamije gusebya umwere imbere y'imbaga ark imigambi ikagupfana,nta narimwe nyagasani ajya atererana abamwizeye,Mudaraza n'abambari bawe dore mu minsi mike muraba mutahuwe ko mwabeshyeye umuziranenge,mufate iya mbere hakiri kare musabe imbabazi,muzababarirwa kuko nta cyaha kitababarirwa,mwihane kugira nabi kuko si byiza.
1646 Ndizihiwe ernest,akarere ka Muhanga,umurenge wa ny
Wed, 03/Aug/2016, at 9.58 pm
Burya si byiza gusamira ikintu hejuru utabanje gutega amatwi ngo wumve icyo ubwirwa kuko rimwe na rimwe ushobora kwirukana umugisha wabyitaga umuvumo,hari ubwo umuntu ashobora kukuzanira inkuru nziza ark bitewe nuko umwakiriye,akaba yakwisubira,Manyobwa we ihangane kuko akaje karemerwa kd ubonye usomo,n'abandi bateye nkawe bafate isomo ko gutegereza gutekereza byagakwiye kuturanga mbere yo gufata umwanzuro. byagakwiye
1647 Umuhoza clementine, akarere ka Rubavu, umurenge wa
Wed, 03/Aug/2016, at 8.44 am
Bintera umunezero iyo mbonye hari abantu bakirangwa n'ibikorwa bya kimuntu, bisigaranwe na bake niyo mpamvu aho bari tuba twagakwiye kubashimira uko bikwiye, isi yarahindutse ark ikibabaje nuko yahindukanye n'abantu, kuba uyu munsi wanone twabona abantu nka Batamuriza biragoranye, ese iwacu mungo ni bande bakemera kwakira umwana mu miryango yabo?, byagorana kubabona, nyamara benshi muri twe batunze ibya mirenge, bararya bagasigaza ark kugira impuhwe byaratwihishe, turangwe no kugira impuhwe kugirango natwe tuzazigirirwe.
1648 Nzabahimana eric, akarere ka Rutsiro
Tue, 02/Aug/2016, at 3.30 pm
Isi irazenguruka kd ishobora kuzengurukana buri wese, ntijonjora uwo uriwe cyangwa c icyo uricyo, ibyo waba ukora byose, nirebera ngo igusige kuko ntirya ruswa cg ngo irangwe n'icyenewabo, uyu munsi uraba ukomeye ark ejo wacishwa bugufi bityo rero mu ubukomere bwawe nkawe MUDARAZA n'abandi mukora bimwe muzirikane ko ubwo buhemu murimo namwe bwazabagaruka, ntawe muzatakira kuko namwe ntawabatakiye ngo mumwumve, akebo kajya iwa mugarura kd icyo ugereyemo abandi nicyo nawe uzagererwamo.
1649 Ndizihiwe Ernest, akarere ka Muhanga, umurenge wa
Tue, 02/Aug/2016, at 8.55 am
Igitondo gihire kd cyuzuye umugisha ku bakunzi mwese ba Musekeweya, nizere ko mwaramutse amahoro ark kd munayifuriza abandi kuko abatayafite barahangayitse kd kudatuza kwabo natwe byatugiraho ingaruka, uwifuriza undi ineza nawe iramugarukira, bityo akumva ko mu umutima we atuje kd anezerewe, ntacyo aba yikanga kuko nta kibi aba yikanga, ese twe tubayeho uko byatugwa nabi?, twabagariye urukundo muri twe maze twimike icyiza, tukarandura urwango n'inabi, tukuhira ineza igasakara hose ko icyo gikorwa twazakigororerwa, ufite amatwi arumve, ufite umutima utekereza arebe kure kd akore igikwiye, maze iyo neza nawe izamugarukire, muhirwe n'ibyo muri bukore uyu munsi wose kd muhahe muronke.
1650 Harindintwari cyprien,akarere ka nyamagabe,umureng
Mon, 01/Aug/2016, at 10.20 pm
Ndabizi neza ko benshi mu nshuti za Musekeweya mwaryamye,biranumvikana kuko umunsi ugeze kure,ark c aho muryama mwibutse gusabira imiryango yugarijwe n'ibibazo?,dufite benshi bababaye,batotezwa,b­ abangamiwe n'umubiri,bahimbirwa ibinyoma nka MUHORAKEYE N'abandi,indembe n'abandi bafite ibibazo bitandukanye mu ubuzima,murage muzirikana kuri abo mu isengesho ryanyu ryo kuryama n'iryo kubyuka,mubaragize nyagasani kugirango ababe hafi,tugire umutima utabara kd ubabazwa nuko abandi badatekanye.
1651 BIZIMANA THEOPHILE
Mon, 01/Aug/2016, at 11.27 am
MUSEKE WEYA MUGONGO UDUHETSE !!! UR'UMUBYEYI WATWESE,NTARI NATANGIRA KUBUMVA NIRI MUKAGA NAKANGARATETE ,GUSABA IMBABAZI KURINJYE BYARI KURE NKU KWEZI,UBU NDI UMWANA MWIZA CYANE NZI KUVUGA NGO PARDO MBIKUYE KUMUTIMA!!!,URABIZI NAHEREYE KURI EPISODE YA 1,
1652 Masengesho m chantal, akarere ka nyamagabe
Mon, 01/Aug/2016, at 8.19 am
Iyo umuntu yageze ku tsinzi y'icyo yifuzaga kugeraho arabyishimira, yumva atuje kd anezerewe, gusa ikibabaza nuko n'ugeze ku tsinzi y'ikibi nawe abyishimira, ark ikibabaje kurusha ibindi nuko ugiye gukora ikibi nawe abisaba Imana ngo izabimufashemo, ubu ba MUDARAZA barambaza ngo ibafashe bazagere ku ntego, dukwiye kumenya gusaba neza kd tugasaba igikwiye, amahitamo yacu nakomeze kuranga icyerekezo turangamiye.
1653 Umuhoza clementine,akarere ka Rubavu,umurenge wa B
Sun, 31/Jul/2016, at 3.56 pm
burya ngo ijambo rivugiwe igihe nink' ikirezi cya zahabu gitakishije feza, kd ngo amavuta n' imibavu binezeza umutima byongeye incuti ituje irasusurutsa kurusha inama wakwigira, rita we ntabwo waba uyobye wisunze samvura ngo mucane akabando k' izabukuru, mukwiye kwicumba ahamanuka, kakabafasha ahazamuka, kd kakababera ako kwerekana ko inzira yanyu, ikwiye kwigirwaho natwe twese abakiri bato, mutwaze gitwari maze natwe tubatwarizeho, aho muzajya mushingira ikirenge niho natwe tuzajya tugitera kugirango aho mwigejeje natwe tuzabashe kuhagera.
1654 NZABAHIMANA ERIC,AKARERE KA RUTSIRO
Sun, 31/Jul/2016, at 3.45 pm
Ngo agati kateretswe n'Imana ntigahuhwa n'inkubi y'umuyaga,yewe niyo waba umuyaga w'isi yose wateraniye hamwe ntacyo wagatwara,ibi ndabivugira kuri ba MUDARAZA bashaka gusebya umwere ngo bamugerekeho amakosa atagira imbere y'imbaga,murazirikane ko "ukuri guca mu ziko ntigushye",kd byongeye ngo ak'imuhana kaza imvura ihize,muri kwandika ku umucanga kd mubizi neza,murarushwya n'ubusa,intego yanyu ntizagerwaho,icyaruta nuko mwakwigarura mutarahura n'ibibazo kuko n'ubundi muzatamara imbere y'uwo mwashakaga kugerekaho urusyo,muraje murwikorere arimwe.
1655 Ndizihiwe ernest,akarere ka Muhanga,umurenge wa Ny
Sun, 31/Jul/2016, at 3.30 pm
Ndabona umunsi uciye ikibu,turicaye turataramye,nina amahire turi ku cyumweru twaruhutse ark c turi kuganira kuki?,aho si ibipara gusa ark bidafite intangiriro n'iherezo?,mu biganiro byacu twagakwiye kubakamo ubumwe,ubuvandimwe,twiha intego ko gukurura amacakubiri iwacu ari kirazira kd ko kubona intonganya ari umugani mu yindi,ese aho ibi twaba tubiha ahaciro?,icyabuze mu rwanda tukamarana ni ubumwe n'ubuvandimwe,ntidushaka gusubira aho kuko aho byatugejeje turahabona,twimike ubumwe buramba kd budateze gutana ukundi,turi abavandimwe imbere ya Nyagasani kd dukwiye kubigirira ishema,reka dutwaze gitwari kugirango tube twagera kuri ubwo bumwe twifuza.
1656 Ndizihiwe Ernest, akarere ka Muhanga, umurenge wa
Sat, 30/Jul/2016, at 3.29 pm
Iyo abantu bateye intambwe igana ku byiza, kubashyigikira biba bikwiye, umuntu akabereka ko abateye ingabo mu bitugu, ninkuko kd iyo umuntu ateye indi ntambwe mu ubuzima aba akwiye kubishimirwa, niyo mpamvu nk'abakunzi b'amahoro twaterura tugira tuti Kuri Samvura nawe Rita, urugendo rushya mugiye gutangira ruzababere urwo gufatanya muri byose, muzunge ubumwe kd mutahirize umugozi umwe, muzabere ishuri abandi bitegura gutera ikirenge mu cyanyu, kd ubumenyi bazabarahuraho nabo bazabugeze ku bandi bityo mube mubereye imbuto nziza urwanda rwose, tuzakomeza kubasengera kugirango imyiteguro yanyu izaherekezwe na Nyagasani, Mukomeze kubaho mu mahoro.
1657 Masengesho m chantal,akarere ka nyamagabe
Sat, 30/Jul/2016, at 6.46 am
"Uzabe umugabo,uzabe intwari i rwanda,uzarengere africa,uzarwanye akarengane", iyi ni indirimbo yaririmbwe n'umunyarwanda,biragaragara ko ari umubyeyi wabibwiraga umwana we,none c nk'umwana udahabwa aya mahirwe yo kugirwa inama n'ababyeyi be kd abafite aba azira iki koko?,babyeyi burya ngo "uburere buruta ubuvuke",tubyare abo tuzaba hafi kd mu gihe bagize aho bigeza bazajye bavuga ko aritwe musingo w'ubuzima bwabo.
1658 Harindintwari cyprien, akarere ka nyamagabe, umure
Fri, 29/Jul/2016, at 2.54 pm
Nibyo koko kugirango umwana ahabwe uburere bwiza kd bwuzuye, habanza ubwa kibyeyi, iyo rero umwe mu babyeyi abuze mu kuzuza inshingano ze agomba umwana, ntabwo umwana aba akibonye bwa burere agomba kubona, nibyo koko rero Gashema akwiye kurerwa n'ababyeyi kd bose kugirango agire uburere bwuzuye, si Gashema gusa ahubwo ni buri mwana wese ukwiye kurererwa mu umuryango, babyeyi namwe sinkeka ko mwashimishwa no kubona abana banyu bahinduka ibirori, mayibobo, ndetse n'abantu batagira umuco, byaba bibabaje cyane, Reka dutegure urwanda rw'ejo kd rubereye igihugu rugatera ishema n'ababyeyi, Ter'imbere rwanda kd uberwe n'abawe.
1659 Mukakalisa Donatha,SIMBI ,HUYE
Fri, 29/Jul/2016, at 10.01 am
Igitondo cyiza mwebwe bakunzi ba musekeweya aho muri hose namwe bakinankuru ngize nti mwaramutse?mbabajwe cyane no kumva Chantal ari mukazi ko kwa Karimanzira,mbaye nkimwumva maze amabere yikora atonsa!Chanta icyo uzakura aho ngaho uzacyakirize amaboko yombi kdi uzihanganire ingaruka Gaso wowe ibigeragezo urabimenyereye gicyo cyinjiye murugo iwawe!usabwe kwiga iryo shuri neza
1660 Ndizihiwe Ernest, akarere ka Muhanga, umurenge wa
Fri, 29/Jul/2016, at 7.48 am
Mwaramukanye amahoro ya nyagasani, kongera kuganira ni imwe mu nzira inoze yo kugera ku ntego zimwe na zimwe ziba zigamijwe mu kugira bimwe na bimwe bikemuka, Chantal muvandimwe nibyo koko ubushomeri buriho ark kd kuba wabonye umwanya kwa Karemanzira ndakeka neza ko atari impuhwe yakugiriye, uribuke uko mwabanye mu minsi yatambutse kd nanubu bitararangira, uragakorane amakenga kd uzirikane ku nama Umugabo wawe Gasore akugira, ukorere amafranga ark kd uyakorerane umutima uzirikana, si wowe gusa wagirwa inama na sosiete yose ihura n'ibyo bibazo kd ababivamo amahoro ni bake, Murashishoze mu byemezo byose mufata nshuti bavandimwe.
1661 Nzabahimana eric,akarere ka Rutsiro
Thu, 28/Jul/2016, at 9.11 am
Burya muntu kugirango ahindure kamere imurimo bifata igihe,rimwe na rimwe iyo atagize n'ababimufashamo biramwokama,kugira abajyanama beza ntako bisa,ubwo rero umujyanama mubi nawe agufasha gutera inyuma,MANYOBWA ni umwe muri abo bafite kamere mbi nkizo ziba zikwiye guhinduka,akeshi rero ibi biterwa no kudatekereza ngo umuntu arebe kure mbere yo gufata umwanzuro w'icyo agiye gukora,birashoboka ko MARIBORI yari amuzaniye inkuru nziza ark yamusamiye hejuru,tumenye kwakira abatugana no kugenzura imikorere n'imitekerereze yacu kugirango dukore ibikwiye.
1662 Umuhoza clementine,akarere ka RUBAVU,Busasamana.
Wed, 27/Jul/2016, at 10.12 pm
Burya koko ngo iby'abapfu biribwa n'abappfumu kd ngo nta gihe umupfayongo azareka kuba umupfayongo,niyo watunga ibya mirenge ku ntenyo,umuti si ukubipfusha ubusa,abameze nka Mudaraza turi heshi,duhora dutagaguza ibyacu tugambanira abazirange,nyamara tuzirikanye ko nta nkuba ikubita umunyabugingo twatera intambwe ishimishije,buri wese yisuzume arebe aho ahagaze,namwe abatuye i RUBAVU mwumvireho.
1663 Ndizihiwe Ernest, akarere ni Muhanga, umurenge wa
Wed, 27/Jul/2016, at 10.33 am
Igitondo gihire kd cyuzuye umugisha ku bakunzi mwese ba Musekeweya rwanda, ese iyo tuganira dutanga inama z'uko twagakwiye kwitwara mu mibereho yacu ya buri munsi, hari aho bigukura n'aho bikugeza?, cg c birashoboka ko tuba duta inyuma ya huye?, dukwiye kwigira ku bandi bamaze gutera intambwe inoze mu kubana neza na buri wese, dukwiye kwimika amahoro, ubumwe n'ubuvandimwe aho tuba turi hose, tube abanyamutima bibe aribyo tugira indangamuntu twitwaza
1664 Nzabahimana eric Akarere ka Rutsiro
Tue, 26/Jul/2016, at 3.51 pm
Umwe mu bahanzi b'ubu yarateruye agira ati "bitangira buhoro buhoro, bikagera kure", nguko rero nuko kutumvikana mu rugo bitangira bihereye ku kantu gato bikagenda bikura ugasanga bibyaye ibindi biba bitanakekwaga, murabibona ko kwa GASORE na Chantal, ibibazo bigenda bivuka umunsi ku umunsi, buri wese arabona ko ikibazo kiri kuri mugenzi we, ibyo abanyarwanda bita ngo ni ukwatana bamwana, ntibyagakwiye kuba gutyo rero, kd ibibabaho natwe mungo iwacu tubyirirwamo, yewe ndetse tukaba twanasenya kd tubyita ibyoroshye, tugerageze kunga ubumwe muri twe, dufatanyiriza hamwe twese mu gukumira ibyadusenyera, twimike ubuvandimwe nibwo tuzatsinda kutumvikana.
1665 Harindintwari cyprien, akarere ka nyamagabe, umure
Tue, 26/Jul/2016, at 10.02 am
Mwaramukanye amahoro, ndagirango twongere tuganire ark noneho ndagaruka ngira inama manyobwa hamwe n'abandi bameze nkawe, burya iyo uteje ikibazo uba ari nawe ukwiye gufata iya mbere mu guharanira ko cyakemuka, gusaba imbabazi biba ari ngombwa kugirango werekane ko wisubiyeho, bityo nuwo mwarakaranyije akabona ko wemeye ikosa akaba yakwisubiraho agatanga imbabazi, ntabwo wowe wakosheje uba ukwiye kurusha uburakari uwo wakoshereje kuko bikuza ikibazo aho kugikemura, reka tugerageze kuba umuti w'ibibazo aho kuba imbuto n'ifumbire yabyo
1666 Ndizihiwe ernest,akarere ka Muhanga
Mon, 25/Jul/2016, at 9.53 pm
Ku umugoroba nkuyu dutaramye tukaganira ibiduhuza ni umusingi ukomeye tuba dutanga mu kubaka ubumwe hagati yacu kd burambye,biba bikwiye ko twunga abafitanye ibibazo,tugahuza abatanye,tukabanisha imiryango,tugahoza abababaye,tukagisha inama abazidukeneyeho,tugashaka umuti w'ibibazo hirya no hino mungo iwacu...,iyo dutaramye dushakira umuti ibibazo bitandukanye byugarije umuryango nyarwanda kd tugafasha urwanda kubaka ubumwe n'ubwiyunge,dukomeze gufatanya na Mujyanama MUSEKEWEYA RWANDA mu nzira yiyemeje yo kubanisha abanyarwanda mu mahoro.
1667 Nzabahimana eric,akarere ka Rutsiro
Mon, 25/Jul/2016, at 11.17 am
Igitondo cy'umugisha ku bakunzi ba Musekeweya rwanda mwese,dore ko hirya no hino twabmya akavura ngirango tunabonereho tukabyaza umusaruro aho guhinga aho tutazabiba nko kubiba amakimbirane,urwango n'ishyari,kd twagakwiye gufumbira aho tuzabona urwunguko rwinshi kd rufitiye akamaro buri wese,buri wese akora ibimufitiye akamaro ark nta cyiza cyo kugira nabi,nta ngororano y'umugome itari ukwiturwa ibyo yakoze,tureke kuba ba Mutanazi,Mugenga ,Kananga n'abandi kuko ntaho byageza urwanda.
1668 Harindintwari cyprien, akarere ka nyamagabe, umure
Mon, 25/Jul/2016, at 8.46 am
Hari ubwo umuntu yitwara neza, agashimwa na bose ark bikaza kugera rya shimwe rikayoyoka bitewe no guhindura imyitwarire, Maribore dore wagerageje kwitwara neza kd ugenda ushimwa ishuro nyinshi gusa ndabona watangiye guhinduka, gerageza usubire ku isoko, haranira kongera kubaho uko wari uri, gira inama Kibanga boss wawe ko agomba gusubirana nuwo bashakanye, mubwire ko mu rugo hatajya habura ibibazo ark kd bidakemurwa no guca ukubiri, reka kumwigarurira kuko uzabona uwawe kd muberanye, haranira kutagira uwo mugirana ibibazo uko ubishoboye, Umunsi mwiza ku bakunzi bose ba Musekeweya rwanda.
1669 tuyisenge djasmine RDC Nord Kivu masisi.
Mon, 25/Jul/2016, at 7.50 am
muraho baganga b'imitima yabaswe n'urwango,Imana izakomeze ibabashishe rekanibwirire manyobwa ngo atuze aturane na maribori kuko ifurye ntabwo ari uru zitiro rwa kibanga kandi n'urugo rwa gasore na chantal rwabuze umujyenama mubakunda mwababa hafi urugo rwabo rukongera rukatubera inzira y'amahoro.
1670 Ndizihiwe ernest,akarere ka Muhanga
Sun, 24/Jul/2016, at 5.22 pm
Burya ngo "uwahiriwe n'abazimu agirango yarushije abandi kuraguza"uhora uhirwa no guhemuka ukigaragura mu ubugambanyi,ubwirasi,ubuhemu n'urwango ukagirango nta ngororano uzakuramo,urarara udasinziriye utegura kugirira abandi nabi kd bikagukundira,ukishima ngo intego yawe igezweho,ishimishe kd unezererwe mu kugira nabi ark uraje ubone inyiturano.
1671 Ndizihiwe ernest,muhanga
Sun, 24/Jul/2016, at 7.39 am
Burya gukora ikibi kd ubona ingaruka zacyo byanarenga ntibikubabaze akenshi bigaragaza ko ufite umutima wa kinyamaswa,nta bumuntu buba bukuranga,yego twese turakosa ark hari uburyo bamwe bicuza bagasaba imbabazi abo bahemukiye kd buri wese yasaba imbabazi akazihabwa,ese niba Rutaganira yarababariwe ni inde wundi utagirirwa impuhwe?,nimumbwire.
1672 Masengesho m chantal, akarere ka nyamagabe
Sat, 23/Jul/2016, at 5.23 pm
Ese ko abavandimwe barangwa n'urukundo kd bakagaragazwa n'ubumwe kuki twe duhora turigana, kuki tudatekereza ngo turebe icyaduhuza aho kubagarira ibidusenya, ntitwagakwiye kuba ba nyamwigendaho ngo twumve ko tutagakwiye kwimika urukundo, reka dushake umuti wo kuduhuza kugirango aho turi hose tube ba byishimo naba munezero
1673 Harindintwari cyprien,akarere ka nyamagabe,umureng
Sat, 23/Jul/2016, at 10.54 am
Burya ngo iyo umuriro ubuze inkwi urazima,kd ngo urugo rurimo intonganya ntiruramba,gurenyuja k'urugo n'ibintu byoroshye kd bituruka ku kantu gato,ntitwakwirengagiza ko nta zibana zidakomanya amahembe ahubwo icyo tutazi ni uburyo zisabana imbabazi,Chantal we ko urugo rwanyu rwari intangarugero iwacu i nyamagabe no mu rwanda hose koko kd natwe tubafatiraho icyitegererezo mu myitwarire yacu,kuki mushaka kuduha amenyo y'abasetsi?,turabinginzi mwidutenguha ngo mudutererane,nimwunge ubumwe kugirango natwe ubwacu budasubira inyuma,tubatezeho impinduka zitugarurira icyizere.
1674 Nzabahimana eric,w'i Rutsiro
Sat, 23/Jul/2016, at 10.19 am
Umurikiwe n'urumuri rw'urukundo,ntayobywa n'umwijima w'urwango,impano ziratandukanye ark twebwe abatuye i RUTSIRO twahawe impano iruta izindi kuko twahawe MUSEKEWEYA mujyanama mu mibereho n'imibanire ya muntu ya buri munsi,nubwo ngo uwambaye ikirezi atamenya ko cyera arktwe twarabimenye kd turatira buri wese,ntabwo duteze kwiyambura icyo kirezi bibaho kd amazi tuvoma mu isoko mwafukuye tuzayasomya kuri buri wese.
1675 Ndizihiwe ernest,akarere ka Muhanga
Fri, 22/Jul/2016, at 12.16 pm
Burya mu ubuzima kuba abantu batajya babona ibibazo kimwe bibasha gutanga ibisubizo bibiri kd bitandukanye,iyo rero bibaye uko bitewe n'ikibazo cyabaye bituma abantu bashwana maze ubutumvikane bukaba bwatuma gushwana mu urugo bihera aho,duhere kwa GASORE na CHANTAL ,bari babanye neza ark mu urugo ntihabura ibibazo,ikibabaje rero nuko ibyo bibazo bikomeza kugenda byiyongera,mugihe rero mu urugo haje ubwumvikane buke,ntibikwiye ko buri wese afata undi nka NYIRABAYAZANA w'ikibazo,hubwo kwicara hamwe mugashaka ibisubizo niyo ntambwe iruta izindi,duharanire gushaka ibitwunga aho guha imbaraga ibidusenya.
1676 Mukakayange Phaine, Nyaruguru, kibeho
Fri, 22/Jul/2016, at 11.46 am
Muraho barimu beza?ndi umukunzi wa musekeweya jyewe musekeweya nagize deseri yo kuwa gatatu no kuwa gatanu amasomo muduha njye numva nyafata nk"ibinini namwe nkabafata nk"abaganga iyo umuntu yisuzumishije neza kdi akanywa imiti uko muganga yamutegetse arakira ni muri urwo rwego nshaka kubwira Zaninka ngo yakwivuje neza indwara y"urwangano n"ishyari n"amacakubiri,umva mukecu ungana na mama wambyaye sinakubahuka ngo ngutuke ariko nabonye ikibazo ufite niyo mpamvu ngirango nkurangire igisubizo musekeweya uyigire ikarita y"ubwisungane mu kwivuza abahanzi ubafate nk"abaganga ibihangano ubifate nk"imiti naho ibitekerezo by"abakunzi ba musekeweya ubugire amazi yo kunywesha iyo miti,nukuri niwisuzumisha neza uzakira kuko ntwe nahongaho twavuye mbese nkwibarize ubukwe bwa Lita urashaka kubwicira iki?weho ko Gihayima agushakaho ubucuti ntiwabumwimye?ahaaa mukecu ntundebe indeshyo cg igihagararo baca umugani ngo igi ryahanuye inyoni!
1677 Mukakalisa Donata
Fri, 22/Jul/2016, at 9.17 am
Nongeye kubifuriza igitondo cyiza mwebwe barimu bange ndavuga abakinnyi ba musekeweya namwe banyeshuri twigana ndavuga abakunzi ba musekeweya bagenzi bange nimumfashe duhugure Chantal! Chanta menya ko ibyera byose atari amata!wakumvise icyo umutware wawe akubwira?baca umugani ngo inama itavuye mukirambi ica ikirago!uzi neza ibihe mwanyuzemo biturutse kuri karimanzira none wagirango ni urukundo abafitiye?Chanta sigaho kwirukira akazi ka karimanzira kuko uzi neza ko ahora ashaka icyagutanya na Gasore ntukangwe n"akarimi keza afite ntuzi icyo umutima we utekereza.
1678 Masengesho m chantal, akarere ka nyamagabe
Thu, 21/Jul/2016, at 10.22 am
Akenshi iyo ibikorwa bya muntu byisunze umwijima, ntibikunze kugera ku ntego, hari abibwira ko kugirango intego zabo zigerweho bisunze ijoro aribwo itsinzi izaboneka, twamaze kumva imigambi mibi ya MUDARAZA, MUTANAZI FABIYANE n'abandi bagambiriye kugirira nabi Muhorakeye ngo bamubuze amahirwe ye nyamara buri wese yagakwiye kuzirikana ko NTA NKUBA IKUBITA UMUNYABUGINGO, kd nanone ngo umwanzi agucira akobo kd Imana yaguciriye akanzu, tumenye kwifuriza abandi ibyo natwe twifuza ko twakorerwa nibwo amahoro azaganza muri twe.
1679 UTAZIRUBANDA JEAN de DIEU. NTUYE MUKARE KA GATSIBO
Wed, 20/Jul/2016, at 10.18 pm
REKA NIBWIRIRE BARIYA BAVANDIMWE BARIMO BASHAKA GUSEREREZA URYA WIYAMAMAZA KO ATARIKURIYA BKABIGENJE. AHUBWO BAKARETSE KUMUTORA NIBA BATAMWISHIMIYE AGATORWA NABANDI. KANDI BIBUKE KO UMWANA WANZWE ARIWE UKURA. MURAKOZE!
1680 Habumugabe theophile, KICUKIRO kagarama
Wed, 20/Jul/2016, at 2.41 pm
Burya iyo imvura iguye abantu twese turugama, ark c kuki twugama imvura ark ntitube twamenya kwikingira ibyadushora mu byago no mu makuba, dore iyo imvura igiye kugwa irateguza, natwe iyo tugiye gukora ikibi turabitegura, ese kuki tudatekereza ingaruka z'icyaha?, turangwe no kureba hirya y'ejo nibwo tuzakora igikwiye.
1681 Habumugabe theophile,akarere ka kicukiro,umurenge
Tue, 19/Jul/2016, at 8.10 pm
Umubyeyi akagira ati,"mwana wanjye uzabe ingenzi",burya umubyeyi iyo akubwiye gutyo,ntaba akuraze kuba ingenzi mu bibi,oya kuko nta mubyeyi ugenera umwana we umurage mubi nka byabindi ngo #umubyeyi ukwanga akuraga urubanza rwamunaniye cg c akakuraga isambu itera,ese niba ababyeyi bacu batwifuriza ibyiza kuki twe tutabyifuriza bagenzi bacu?,nyamara umunyabwenge umwe yaragize ati "icyo unyifuriza Imana igukubire 7,twese twagakwiye kuba ba GIHANA,SAMVURA,MUZAT­ SINDA n'abandi,ntitubayeho neza kubarusha kuko turi abagome,ahubwo duhorana ahubwo duhorana ingingimira n'urwikekwe kubera ibyo dukora,Hinduka none.
1682 Masengesho marie chantal,ntuye mu karere ka nyamag
Tue, 19/Jul/2016, at 4.54 pm
Burya iyo umuntu ureba kure agiye gutegura urugendo kd rurerure,abanza kwitegura ibyangombwa byose azarukeneramo,Tubanze twiyumvishe ko hari imigani ishaje nk'uyu ugira uti"Impamba itazakugeza i kigali uyirira ku uruyenzi",oya,hose yahakugeza wabiteguye,n'inzira y'ubumwe n'ubwiyunge rero ni ndende pe,yewe ntuba uzi n'igihe uzagererayo,kuyigeraho rero ni ukubitegura,ukamenya kd ugateganyiriza inzitizi uzahurira mazo muri urwo rugendo,ubwiyunge burashoboka kd buroroshye tubutegure rero duhereye ubu.
1683 Masengesho m chantal, akarere ka nyamagabe
Mon, 18/Jul/2016, at 3.55 pm
Umunyarwanda ati ntabwo mbyicuza, ark c koko nuwakoze nabi, ntakwiye kwicuza?, nukora neza uzakomeze kujya mbere, ark wowe uhora ugambiriye inabi wagakwiye kumva ko inzira wanyuze wayobye maze ugafata icyemezo cyo kwisubiraho, ese guharanira gusiga isi ari nziza kurusha uko twayisanze bikubwiye iki??, bitekerezeho
1684 Mukakalisa Donata
Mon, 18/Jul/2016, at 1.35 pm
ndabwira Josiane ngo waretse kuba ikirumirahabi?nikenshi Gafarasi yarakwinginze bihagije ngo mubane urabyanga subiza ubwenge inyuma wibuke igihe cyose ugenda umutesha? umva Josia nongeye kukwinginga reka ishyari kdi uhe agaciro Gafarasi nk'umugabo wawe mwabyaranye none se ko wanga kubana nawe wakumva arikumwenabandi ukiha kumufuhira wagirango ntazishakira undi?
1685 Habumugabe theophile, KICUKIRO kagarama
Mon, 18/Jul/2016, at 8.03 am
Mwongeye kuramuka amahoro, natwe nyagasani yadukeje Imitima kd yatsinze imitima y'inabi niyo mpamvu tuzindutse dufite akanyamuneza ko kuganira namwe, ko tunabwire abagifite imitima yinangira ko byari bigeze ko bahinduka bakaba abifuzwa kd bitezweho umusanzu na sosiete nyarwanda, sosiete yacu ya none ikeneye abantu b'inyangamugayo kd bifiitemo urukundo, twagakwiye natwe rero kuba muri abo, ubunyangamugayo buragora ark kd kubugeraho birashoboka dufungure amasomo turebe kure kd dukore igikwiye mu gihe gikwiye.
1686 Habumugabe theophile, KICUKIRO kagarama
Fri, 15/Jul/2016, at 8.32 am
Mpora nshimira Imana nyagasani yo yaduhaye abantu bareba kure kd byongeye bakaba abanyabwenge, kubw'ibyo umuhanga umwe kd twese twiyeranja ariwe "GANDI" yaragize ati" IYABA IJISHO RYAHORERWAGA IRINDI, ISI YOSE YAHINDUKA IMPUMYI, bityo rero umuntu agirirwa nabi ark agatanga imbabazi, kd agakangurira abandi kuzitanga, bityo rero ntidukwiye gukurikiza HUMURABI LOW, we wagize ati "AN EYE FOR AN EYE, A TEETH FOR A TEETH, bivuze ngo umuntu nagukuramo ijisho, nawe azarikurwemo, ntaho twagera, bityo rero reka nihanganishe SAMSON hamwe n'abandi bagirirwa urugomo kd barengana, mwihangane isi niko imera ark siko bazahora, dufatire urugero rwiza ku batubanjirije kd bagerageje kuba intwari mu makuba yose baciyemo.
1687 Masengesho m chantal, akarere ka nyamagabe
Thu, 14/Jul/2016, at 4.57 pm
Kuba ndi umubyeyi, bimfasha mu kugira inama no guhugura abandi babyeyi bagenzi banjye mu bibazo bimwe na bimwe tuba dukwiye kwitwararika, urufunguzo rw'ibyishimo mu umuryango ni ukubana neza, abagore mwagakwiye kuba muzi ibishimisha abagabo banyu mukirinda kuba arimwe muba imbarutso y'amakimbirane mu urugo, ese ubu muba muyobewe ko arimwe ba Mutimawurugo?, kuki mwahitamo kuba ba mute ra bibazo kd arimwe zingiro rw'ibyishimo by'umuryango?, ababayeho nka Manyobwa ndababuriye rusenyutse rutamaze kabiri, gusa kwikosora biracyashoboka kuko amazi ntararenga inkombe, umunsi umwe nzakarabira imbere yanyu mbabwira ko inama zanjye zose nazibahaye uko mbishoboye, murakoze kd mugire amatwi yumva.
1688 NDIZIHIWE ERNEST,Akarere ka MUHANGA
Thu, 14/Jul/2016, at 11.47 am
Mwongeye kuramukana amahoro,reka nongere ngaruka nganira n'umubyeyi MANYOBWA kimwe n'abandi bameze nkawe,burya kugirango urugo rugire umutekano bisaba ubwumvikane no koroherana,iyo ibyo bibuze,umutuzo mu urugo urabura ugasanga amakimbirane n'umwiryane bibaye umuyobozi w'urugo kd bitagakwiye,GUFUHA rero rimwe mu makosa ajya atuma abagabo bashobora no guhunga ingo bakaba bageza naho bishakira abandi bagore,yego gufuha kose si bibi ark igikabije ni ugufuha udafite ibimenyetso,byongeye kd niyo ibimenyetso byaba bihari siko bigutera imbaraga zo kurakarira umugabo,tuzirikane ko hariumunyarwanda wagize ati NIKO ZUBAKWA,dutekereze kuko yari asahatse kuvuga maze tumenye kubana mungo zacu amahoro,Murakaramba i rwanda.
1689 Habumugabe theophile, KICUKIRO kagarama
Thu, 14/Jul/2016, at 7.58 am
Kuba umuyobozi mwiza ntibisaba kuba uri umugabo cg c umugore,kuko hirya no hino ku isi dufite abantu batandukanye kd hatagendewe kuko baricyo babaye intangarugero mu miyoborere yabo hatagendewe ngo ni abagabo cg se abagore,kuyobora ni ukugira umurongo w'ibitekerezo bizima kd bigamije guhuza imbaga nyamwinshi,abagitekereza nka BIGURI kimwe n'abandi nkawe murarebe kure,nta gace cg c ubwoko runaka byagakwiye kuvugwa ko aribyo bivamo umuyobozi,twigire ku ntwari zitandukanye nibwo umusanzu wacu mu kubaka igihugu uzagaragara.
1690 Habumugabe theophile, KICUKIRO kagarama
Tue, 12/Jul/2016, at 11.24 am
Nabyirutse numva ko umwana ari umutware, akwiye kurererwa mu umuryango agakurira mu umuryango kd akitabwaho uko bikwiye, nabifashe nk'ihame kd koko niko byagakwiye, kuba rero umwana asigaye aba uw'umubyeyi umwe birababaza, ntahabwa urukundo rwa kibyeyi uko bikwiye, urugero ni Abana babayeho nka Gasana, hirya no hino barahari, bakurana umujinya wuko batarezwe, Mudufashe rero mukomeze kwigisha ababyeyi gutanga uburere bwiza bukwiye umwana w'umunyarwanda.
1691 Harindintwari cyprien, akarere ka nyamagabe, umure
Tue, 12/Jul/2016, at 8.53 am
Mwongeye kuramuka amahoro, nubwo arimwe mutwigisha kuyatanga, nanjye sinabura kuyabifuriza kuko ngo ineza yiturwa indi, kd akaba kakaba kajya iwa mugarura, ayo mutwigisha natwe twumva tutahwema kuyakangurira abandi, twishimira ko mudufasha mu ubuzima bwacu bwa buri munsi, twishimira icyerekezo cy'ubuzima mudahwema kuduha, duhora twifuza guterana intambwe namwe ijya mbere, twungukira byishi mu nyigisho mudufasha, tuzakomeza gutwaza gitwari kd inyungu yose mu ubuzima tuzajya tuyibashimira.
1692 Masengesho m chantal
Mon, 11/Jul/2016, at 3.00 pm
Nari maze iminsi tutaganira, ubuzima buhora butuzunza hirya no hino rimwe na rimwe bukatubuza gukomeza umurongo tuba twaratangiye, gusa iyo umuntu akiranutse n'ibibazo by'ubuzima arongera agasubira mu cyerekezo yari yaratangiye, gusa nubwo natwagwa, sinjya nibagirwa mwalimu musekeweya, amasomo yanyu yamaze kuducengera turi benshi niyo mpamvu gutana namwe ari ugutandukana n'umurezi mwiza, mu gihe nyagasani akingiriye impuhwe zo kubumva nzahora mbisangiza abandi kugirango iyo neza nabo ibagezaho.
1693 Barayagwiza sylivain, akarere ka nyamagabe
Mon, 11/Jul/2016, at 11.07 am
Burya iyo abashakanye baticaye hamwe ngo baganire ku bibazo by'urugo rwabo, ahubwo ugasanga umwe aranyura ku uruhande abiganiriza abandi, ngiyo inzira ya mbere inoze mu gushwana hagati yabo, ntabwo ibibazo by'urugo byagakwiye kuba ibya rubanda ngo maze bishyirwe ku karubanda, oya bene urugo nibo bene ibibazo, tuzirikane ko ngo akarenze umunwa karushya ihamagara maze tumenye kwikemurira ibibazo, dufatire urugero kubiri kubera kwa GASORE na Chantal, kd bari basanzwe ari intangarugero iwacu.
1694 Habumugabe theophile, KICUKIRO kagarama
Mon, 11/Jul/2016, at 8.25 am
Aho ibibazo bitari, abantu baba babanye mu mahoro, nta bushyamirane buharangwa, umwiryane ni kirazira, ubuhemu ni umugani, twese twifuza kubaho muri ubwo buzima ark dutengurwa nuko bitadukundira, urumuri ruramurika ark tugatanguranwa twirukira mu mwijima, ngibyo ibidushimisha mu ubuzima bwacu, twagakwiye gufata icyerekezo gihamye tugakora igikwiye kd mu gihe gikwiye, turanzwe n'urukundo, amahoro yasakara iwacu, turwishakemo uko bishoboka.
1695 JEAN PAUL FROM TUMBA
Fri, 08/Jul/2016, at 9.13 pm
Musekeweya irimo inyigisho nyinshi rwose,ndabashimiye cyane .
1696 JEAN PAUL
Fri, 08/Jul/2016, at 9.10 pm
Musekeweya irimo inyigisho nyinshi rwose,ndabashimiye cyane .
1697 Barayagwiza sylivain
Fri, 08/Jul/2016, at 9.30 am
AMAHORO ARAGANJE iwacu kubera mwebwe,urumuri rudukeje imitima kubera mwemeye kutumurikira,urukundo rurigaragaza kuko mwadutoje kurugira,reka nongere nifatanye namwe muri uru rugamba mwatangiye rwo kubaka ubumwe n'ubuvandimwe mu banyarwanda,mwaziye igihe kuko mwaje gukiza imitima yari yarashegeshwe n'ibibazo bitandukanye abanyarwanda twanyuzemo,uwabita MUGANGA w'imitima,umwomozi w'ibikomere,umujyanama w'abihebye,umuyobozi ujya imbere abifuza gutera intambwe yo kongera kugana ku umutuzo umutekano n'amahoro birambye,ntawatandukanya nanjye,Inama muduha ni ingenzi mu ubuzima bwacu bwa buri munsi,ni ifunguro ryacu rihoraho kr ryuje intungamubiri zose zibzho,tuzahora twishima natwe gusangiza abandi kuri iryo gaburo ryuje impanuro z'urukundo n'ubumwe.,Mwaje muri abashyitsi mu mitima yacu none ubu mwamaze kuba abasangwa,gusa urwo rwego narwo mumaze kururengwa kuko mwamaze guhabwa ikicaro gihoraho iwacu,reka dufatanye guhoza imitima yihebye,tuyigaruremo icyizere n'urukundo,maze ineza iturangwe ikwire hose nk'umwera uturutse ibikuru,nimudufashe KUNYERERA IKIMANUKA KUGIRANGO TUGWE IYO TUJYA kd bitworohere kuhagera vuba,NYAMAGABE sakaza iyo neza wagiriwe muri bose,nawe RWANDA,akira urumuri rudateze kuganzwa n'umwijima.
1698 Habumugabe theophile, akarere ka KICUKIRO, kagaram
Fri, 08/Jul/2016, at 8.01 am
Iyo urumuri rumuritse, rumurikira bose baba abeza n'ababi, ntirurobanura umunyamakosa n'intungane, ntiruvangura kirazira, ni uko rero n'umuyobozi mwiza amera, ntarobanura mu miyoborere ye, ntarondera uwamutoye ngo yirengagize, utaramutoye, oya, mu gukiza abantu no gukemura ibibazo yirinda kubogama, akorera ku ntego kd agaharanira iterambere rya bose, nguwo ukwiye kwitwa umuyobozi, nguwo uwo mugereko ikeneye uyu munsi wa none, uwo kd ni nawe ukenewe mu isi ya none, bibaye ngombwa wowe muyobozi waharanira kuvugwa neza na bose.,Tubisabe nyagasani abidushoboze.
1699 Barayagwiza sylivain, akarere ka nyamagabe
Thu, 07/Jul/2016, at 3.11 pm
Iyo mu urugo rwari rusanzwe ari intangarugero hajemo amakimbirane bituma bamwe mu babafatiragaho amasomo nabo batangira kugendera mu umurongo utari mwiza ku uburyo bishobora no gusubiza inyuma imibanire ya benshi, Gasore muvandimwe, wishinza chantal ko ariwe wagize uburangare, ibyo mwakoranye mwese mwari mufite umutima kd no gutekereza, zirikana ko ibyemezo by'urugo ari iby'abagize umuryango wose maze mureke kubabazanya, mwidusubiza inyuma kuko twabafataga nk'ishuri turahuramo ubumenyi bujyanye no kubaka ingo nyinshi, ntimudutenguhe bavandimwe.
1700 Barayagwiza sylivain, akarere ka nyamagabe
Thu, 07/Jul/2016, at 3.08 pm
Iyo mu urugo rwari rusanzwe ari intangarugero hajemo amakimbirane bituma bamwe mu babafatiragaho amasomo nabo batangira kugendera mu umurongo utari mwiza ku uburyo bishobora no gusubiza inyuma imibanire ya benshi, Gasore muvandimwe, wishinza chantal ko ariwe wagize uburangare, ibyo mwakoranye mwese mwari mufite umutima kd no gutekereza, zirikana ko ibyemezo by'urugo ari iby'abagize umuryango wose maze mureke kubabazanya, mwidusubiza inyuma kuko twabafataga nk'ishuri turahuramo ubumenyi bujyanye no kubaka ingo nyinshi, ntimudutenguhe bavandimwe.
1701 Habumugabe theophile, akarere ka KICUKIRO
Thu, 07/Jul/2016, at 11.01 am
Burya biba byiza iyo mu gihe cy'amatora, abatora barebye kure, bagatora batagize amarangamutima bagenderaho kuko akenshi usanga iyo bidakozwe uko abantu nyuma bahindukira bakijujuta kd bitakigize igaruriro, bavandimwe banyamugereko, murangwe no kureba kure kugirango mutore umuyobozi ubabereye, simbategetse ngo mube mwatora umuyobozi runaka ark mbona abayobozi nka Muhorakeye bakenewe i rwanda, namwe mushishoze.
1702 Barayagwiza sylivain, akarere ka nyamagabe
Sun, 03/Jul/2016, at 9.35 pm
Burya kugira abantu bafata intambwe ya mbere mu gukemura ibibazo ni impano ikomeye abantu baba bakwiye kwishimira dore ko no kubabona biba ari ikibazo, twibaze dufite abantu nka Gafarasi cg c bahizi muri sosiete, ni inde warengera undi?., biragoye, reka tujye duhora twishakamo ubumwe muri twe, dukurikije mwalimu musekeweya, nibwo urugwiro ruzasakara muri twese kd tukabana mu mahoro, twunge ubumwe.
1703 Habumugabe theophile, kagarama KICUKIRO
Sun, 03/Jul/2016, at 1.54 pm
Burya kwakira impinduka z'ibintu bikubaho kd bitunguranye biragorana mu ubuzima,gasore muvandimwe,guhangayika kwa chantal bifite ishingiro,yatunguwe n'itwita ritateguwe,mu ubuzima bibaho ark umuntu agerageza kwiyakira,gusa nawe chantal ntiwari ukwiye kubihisha urubavu rwawe ngo ubanze kubibwira abandi, urugo rwubakwa na bose kd ibibazo byarwo bakaba aribo babanza kubyigaho, mwunge ubumwe muri Bose dukomeze gukura inyigisho ikwiye mu ikinamico musekeweya.
1704 Habumugabe theophile, KICUKIRO kagarama
Tue, 28/Jun/2016, at 9.19 pm
Mu gihe abantu bananiwe kumvikana ku masezerano baba bagiranye usanga biba intandaro y'amakimbirane kd ashobora gukurura intonganya iyo abantu batabaye hafi y'abo baba bagiranye ibibazo, kuba nka Gafarasi yaratengushye uwo bari bagiranye amasezerano bishobora gutana ibibazo, birakwiye ko mu masezerano dusinyana n'abantu twagakwiye kubanza guteganya ingaruka tuzahuriramo nazo, turangwe no kuba maso hamwe no kureba kure.
1705 IRAGUHA Lucien, Akarere ka Gakenke
Fri, 10/Jun/2016, at 4.24 pm
Muraho neza barimu batwigishiriza mu mucyo maze umuco wacu agakomeza kumurikira bose na hose. mura nkumburwa zo ku musanganyabanyarwanda, ese igitekerezo cya television ya musekeweya kirahari? turabakunda kdi muzadufashe muduhe utu recorders two kwifashisha mu kumvisha abaturage b'iwacu musekeweya. murakoze.
1706 Nzabihimana Frodouard,akarere ka Musanze,umurenge
Wed, 25/May/2016, at 11.11 pm
Muraho neza barimu beza bigisha buvanganzo nyarwanda hamwe dukura indanga gakiro nakirazira zikwiriye kuranga umuntu wese ufite ubumuntu.Maze iminsi mbakurikirana ntavuga ariko reka nongere mbitumire kandi nsanzwe nziko muntumikira. mbere ye byose munkorere rutaganira muntoki,muti komereza aho rwose,kera twakubonaga nk'intare izituye yishwe n'amacakubiri n'urwango kandi igahora ibunga ishaka uwo iconshomera,naho ubu usa nintare iziritse kandi yifuza gutanga umunezero n'amahoro.Mbese uri umuntu nyamuntu ukenewe nabose ngo bamwigireho,cg se usa nigiti cyahoze kitagira amababi n'imbuto ntawifuza kucyugama mo agacucu,none ubu kikaba gihunzeho amababi meza n'imbuto zisoromwa nabose,kandi gifite igicucu gitwikira buri wese wishwe n'izubaMumbwirire kandi Manyobwa muti gufuha kwawe kugukozeho Kimbanga aragusize Maribori arahambirye none ubaye uwande?ubuze byose nk'ingata imennnye.Kigingi we nibigaragara ko wagambaniye Mariza uzashyikirizwe ubutabera.Kamurisa nawe umuyobozi aritonda agakora iperereza kugeza amenye ukuri.Sinagenda ntabatumye kuri Josiane,josianne,umunyarwanda yaravuze ati insubira niyo mbi,ibyambere byari byoroshye none ugiye gusuzamo ibindi,ko mbere yari Shema ejo azaba nde? None se urayeugatwara inda Gafarasi akakwigarika wazibandwa uzerekeza he?ese aho wakongera kubona ababyempuwe nka shema na Batamuriza?inama ntutinye iyo mvura yicemo utahe,kuko aho gucyura ihene uyihebebera wayicyura igihebeba. Reka nsoreze kukibazo mwabajije impamvu Gafarasi ashyira ibibazo yahuye nabyo kubanyamugo,nuko burigihe iyo umuntu ahuye nibibazo,aho kwihutira kureba intandaro yabyo ya nyayo,atangira gutekereza ko abo batavuga rumwe aribo banyirabayazana.kubitako ari abatera mwaku,badashoboye ,ko ari abanebwe Mbese ibyiza byose arabyiyitirira.reka twibuke igihe gafarasi yageraga i Mugo bwambere,yafashe abantu baho ko ari abagabo badashoboye,nubwo yarari kumwe na Melodie,ntiyatinye kubatuka.ibi nibyo bikurura amakimbirane,nko kuvuga ngo abanyamugo batera umwaku,ntacyo wakorana nabo ngo kigire agaciro.Muri make,gafarasi arashaka kwambura yitwaje ibyo,muyandi magambo arashaka kwikura mukibazo ahemutse,kandi guhemuka bigira ingaruka nyishi.Murakoze
1707 Harindintwari cyprien
Sun, 22/May/2016, at 12.37 pm
Uvuga ko ukunda imvura yagwa ugafata umutaka. Uvuga ko ukunda izuba ryava ugashaka ahari agacucu ngo uryikinge. Uvuga ko ukunda akayaga ariko waza ugafunga amadirishya. nkwibazahokandi bikantera ubwoba,wowe wiyoberanya ugashaka kwigaragaza uko utari ukigira mwiza ku ururimi kd ku umutima uri umugome gica,ukigira umwere kd uri umunyamakosa uramenye ko uzashira ugatahurwa,gafara uzirikane ko imigambi y'ababi itabahira kd ko numara gutahurwa uzabura NYIRAMUGENGERI,INSHUTI,ABANTU n'ibintu,i KIBIRIZI ya nyamagabe muratwubaka,07286626­ 48
1708 Barayagwiza sylivain
Sun, 22/May/2016, at 11.55 am
Ntabwo gutamazwa kwa Gafarasi byantunguye kuko nzi nteza ko ikinyoma kidateze kuganza ukuri narimwe,ubutekamutwe burimikwa,bugakuzwa,bugahabwa icyicaro ark ntibukirambaho kuko bugeraho bugatahurwa,kumenya aho ukuri guherereye biragorana ark gusiga kuganje kukigaragaza,natwe rero bitubere isomo ko twagakwiye kurangwa n'tbunyangamugayo kd tukabanira neza abandi mu mahoro,duhagurukire rimwe twese kugirango turwanye ikibi,Musekeweya Rwanda.
1709 Barayagwiza sylivain, nyamagabe
Sun, 22/May/2016, at 11.49 am
Ntabwo gutamazwa kwa Gafarasi byantunguye kuko nzi nteza ko ikinyoma kidateze kuganza ukuri narimwe,ubutekamutwe burimikwa,bugakuzwa,bugahabwa icyicaro ark ntibukirambaho kuko bugeraho bugatahurwa,kumenya aho ukuri guherereye biragorana ark gusiga kuganje kukigaragaza,natwe rero bitubere isomo ko twagakwiye kurangwa n'ubunyangamugayo kd tukabanira neza abandi mu mahoro,duhagurukire rimwe twese kugirango turwanye ikibi,Musekeweya Rwanda, wabaye mwalimu wa bose, komeza kwigisha amahoro I rwanda kd no hanze yaho uzabe ubukombe buvugwa imyato.
1710 ni Munyaneza Edouard, Nganzo mu murenge wa Muhanga
Sat, 21/May/2016, at 4.56 pm
Bavandimwe dukunda muraho? UMUJYANAMA"MUSEKEWEY­A",atwigisha kd aduhugura buri munsi,buri wese yarize,ese aho tugerageza kubahiriza ibyiza twigiramo?,ikibi c turakirwanya?,reka uyu munsi wa none twisuzume,dutangirane n'ingamba shya maze tube ababereye urwanda rwa none n'ahazaza. Icyemezo cyafatiwe Gafarasi n'itsindarye kirakwiye kuko niba afite umutima nama ni igihe cyiza cyo kwisubiraho kd bakanahinduka.Murakoze. Allah ak bar.
1711 Habumugabe theophile,kicukiro kagarama
Wed, 18/May/2016, at 8.58 am
Tuzunga ubumwe nitumara kumva ko ubuvandimwe ari inkingi ya byose,tuzagira ishyaka ubwo tuzumva ko kubana amahoro na bose biruta urwango rudashira,nta kiza nko kubaho wumva ko nta kibazo ufitanye na mugenzi wawe,nta kibi uba wikeka cyakubaho,uwaharanir­a ayo mahoro yo azana byose hari igihombo yagira nshuti bavandimwe,ese ko tuyatozwa buri munsi,aho tugerageza kwiyumvisha agaciro kayo mu mibanire yacu ya buri munsi?,tekereza kubaho ntawe ukuvuga neza kd uturanye ukagendana n'abantu!,ark ugasanga niwowe nyamwigendaho,biraba­baje kd biteye n'agahinda ark uyu munsi wa none,ushobora guhinduka ukaba intangarugero kd ugahindura amateka,twigire kuri RUTAGANIRA atubere urugero rw'impinduka nziza.
1712 Barayagwiza sylvain,akarere ka nyamagabe
Thu, 12/May/2016, at 12.04 pm
Ese niba koko nyuma y'ubu buzima hari ubundi buzima,aho ibyo dukora sibyo byaba bitegura ubuzima butandukanye tuzabamo?,dutekereze­ turebe kd twibaze niba ibikorwa byacu ariyo ticket izatujyand,aho njyewe nawe dukora nabi ntitwaba turi mu mazi abira,twebwe ba Gafarasi turakuza ubugambanyi n'ubusambo,ba Bahizi twimitse urwango twirukana urukundo,ba Karemanzira dukomeje gukuza umutima w'uburyarya,niba koko turi kwicira amayira aho izo duharura ntituzasanga zaruzuyemo amahwa n'ibitovu?,sinabibon­era igisubizo ark buri wese yitekerereze maze yihitiremo,nawe utuye i NYAMAGABE uhamagariwe gushaka igisubizo.
1713 Ndizihiwe erega, Muhanga, Nyamabuye.
Wed, 11/May/2016, at 10.37 pm
Umuco dusangiye uraturanga,ubumwe bwacu bukaduhuza maze gutabarana bikaba intego,twibuke ko kuva na kera abanyarwanda barangwaga no gufashanya,uwagize ibyago bakamutabara bakamuremera,ibyo bigarurira umuntu icyizere akabona ko atari wenyine,ibyo kwa Gasore byongeye kutugaragariza ku tudakwiye gucika ku gikorwa cyo kugiraneza dufasha abababaye,urukundo n'ineza tubigire indangamuntu ituranga aho turi hose,buri wese yumve ko hari icyo agomba mugenzi we mu gihe amwitabaje,u rwanda ruri mu maboko yacu,nimucyo turwubake 0722465510,MUHANGA,NYAMABUYE
1714 Habumugabe Theophile,KICUKIRO,kAGARAMA
Tue, 10/May/2016, at 8.11 pm
iNEZA TWAGIRIWE niyo ituma tubasha gutekereza maze tukaganira namwe,muratwubaka maze natwe tugasangiza ibitekerezo bagenzi bacu tugamije gukora igikwiye kd cyagirira akamaro imbaga nyamwishi,twiyemeje kunga ubumwe twagakwiye gukomeza iyo nzira,tweretse ko nta cyiza cyasimbura urukundo mu bantu,akaga twagize mu rwanda katurutse mu kutiyumvanamo nk'abavandimwe,biraduteranya twangana dupfa ubusa,aho twageze turahazi,ntidushaka kuhasubira bibaho,turashaka kuba ubumwe tukabana twunze ubumwe,MUFITE uruhare runini mu kubidufashamo,mwaratwubatse niyo mpamvu tudashaka kujya kure yanyu,twemeye kuyoborwa namwe nimukomeze kutubera abayobozi beza,KICUKIRO KAGARAMA0727042927
1715 Habumugabe Theophile,KICUKIRO,kAGARAMA
Tue, 10/May/2016, at 8.01 pm
Impeta nambaye sinteze kuyikata,icyizere nakugiriye kuva twamenyana ntawe uteze kugikuraho,urukundo nagukunze ntiruteze gusubira inyuma,isi izakomeza kutugerageza ark biragoye ko izagera ku ntego yayo yo kudutanya,ibigeragezo by'ubuzima ni byinshi ark kuri njye nkwijeje ko nzakomeza kukubera GASORE nawe ukambera CHANTAL uru rugendo twatangiranye ab'isi rurabahanda,ark ikidashoboka ni uko tuzananirwa tutageze iyo tujya,amabuye azatunaniza,ubunyereri buzatugwisha,imvura nyishi izaduca intege,izuba ry'urugaryi rizatubiza ibyunzwe ark ibyo byose nta bushobozi bifite bwo kudukuramo isezerano twagiranye,mbera chantal namenye nkabura amahoro tutarabana maze nanjye nkubere Gasore uzakuba hafi mu byiza,mu bibi nkarushaho,nawe Kagarama ya KICUKIRO urakomeze kurangwa n'urukundo.
1716 GATAYIRE FABRICE, KICUKIRO GATENGA
Mon, 09/May/2016, at 10.34 pm
Niba umuntu agira neza akabisanga imbere,nibwira ko n'ugize nabi nawe iyo nabi amaherezo imugaruka kuko ngo akebo kajya iwa mugarura,ineza niyiturwa ndi byagakwiye kudukangurira kugira neza twese,buri wese azakizwa cg ahanwe n'amakosa ye,twishukwa n'isi ngo itujyane aho yishakiye kuko twarayihawe ngo tuyigenga siyo ikwiye kutugenga,ba bahizi muraburiwe,nawe zaninka ndibwira ko ufite amatwi yumva,mudara nyamara nawe aya magambo arakureba ntirengagije kananga na mugenga,mwitegura kuzahembwa n'uwo mwakoreye kd ibihembo muzahabw muzabyakire uko biri.
1717 GATAYIRE FABRICE, KICUKIRO, GATENGA, 0722777058
Sat, 07/May/2016, at 1.56 pm
Muraho,njyewe ntuye i kigali ku kicukiro,umurenge wa Gatenga,nanjye nezezwa no kuganira namwe,biragaragara ko ubuyobozi bukozwe nabi bworeka imbaga,bugateza amakimbirane adashira mu baturage kd akaba yanakurura urugomo rwageza ku ubwicanyi,nshimira Imana ko yampaye kwiga amateka kd ikampa no kuyasobanukirwa,ibi bimfasha kureba ingaruka mbi z'ubuyobozi bubi kd butemera kugirwa inama,ba mandevu hirya no hino ku isi turabafite,indyarya nka gafarasi nabo barahari,ese uruhare rwaburi wese ni uruhe mu gukumira amakimbirane?,Nkanjye nishimira ko ndi umwalimu kd nkatana uruhare rwanjye mu kwereka abana ingaruka y'ikibi,nawe rero fata umwanya utekereze kucyo wakora kugirango duharanire kugira isi yunze ubumwe,duhuze imbaraga bavandimwe,GATENGA 0722777058
1718 NDAYAMBAJE RURINDO
Fri, 06/May/2016, at 9.31 pm
MURAKOZE UBUTAHA MUJYE MUYISHIRAHOYOSE MURAKOZE
1719 Barayagwiza sylivain, akarere ka nyamagabe
Tue, 03/May/2016, at 11.34 pm
Ark c koko ngo aho ibyago byacumbitse ntibyibuka gutaha,ark c kuki nanone bihora bigwira abantu b'intungane,yego kugeragezwa bibaho kd hakarebwa uburyo ugeragezwa yitwara ark kwa GASORE we birarenze,gusa ibi biduhe isomo kugerageza kwitwararika ibibazo duhura nabyo niyo nzira nziza igaragaza abanyakuri,urukundo n'ineza,twigire kuri abo maze dukomeze gutwaza gitwari.
1720 Ni Munyaneza Edouard i Muhanga, akagari ka Nganzo
Wed, 27/Apr/2016, at 7.27 pm
BWAKWIRA BUGACYA UVUZE IBYIZA BYAMUSEKEWEYA N'INGENZI MUBUZIMA. INAMA,INYIGISHO,AMASOMO,IMPANURO,IBYISHIMO YEWE MUGARURIRA ABANTU INTEGE MUBUZIMA. MANYOBWA NAREKE GUSHAKIRA UBWIZA AHO BUTARI. Murakoze
1721 Barayagwiza sylvain,akarere ka nyamagabe
Sat, 23/Apr/2016, at 9.10 am
IRIBURIRO: Nawe Mudaraza siwo utababarirwa,n'uwako­ze icyaha cy'ubwicanyi imbabazi arazihabwa akagaruka mu umuryango,ntabwo Fidusiya ariwe ufite umutima utagira impuhwe,mwegere umwinginge umusabe imbabazi,umwereke ko ibyo wakoze udateze kubisubira nga gato kd umwereke ko ubyicuza kd ugasaba n'imbabazi imiryango yose wahemukiye,Fidusi nawe ereka abanyarwanda ko gutanga imbabazi bikibaho kd ko zihabwa uwemera amakosa,nimwe twigiraho imyitwarire yacu ya buri munsi,nimukomeze kutuba hafi turabibasabye..Imirenge 17 yose ituye nyamagabe nikangukire kumva inyigisho zanyu,utugari twose duharanire gushyira mu ngiro ibyiza mutwigisha,IMIDUGUDU yose yicare isase inzobe mu gukemura amakimbirane,amahoro natahe mu ngo zacu kuko twayaharaniye ku bwanyu.
1722 mushimiyimana theophilla
Fri, 22/Apr/2016, at 9.46 pm
mbega ibyishimongize kubona ukotanga igitekerezo cyange natangiye kumva musekeweya umunsi itangira narumwana ariko mazekuba inkumi nshimishwa nabakinnyibeza bamusekeweya bakinaneza nkanyurwa inama Batangas ziratwubaka imana igume ibahorehafi ibongerera ubwange
1723 mushimiyimana theophilla
Fri, 22/Apr/2016, at 9.42 pm
mbega ibyishimongize kubona ukotanga igitekerezo cyange natangiye kumva musekeweya umunsi itangira narumwana ariko mazekuba inkumi nshimishwa nabakinnyibeza bamusekeweya bakinaneza nkanyurwa inama Batangas ziratwubaka imana igume ibahorehafi ibongerera ubwange
1724 MASENGESHO m chantal
Wed, 20/Apr/2016, at 10.02 am
Twishimiye ko mwongeye kutuzirikana mudufasha kuzirikana ku bice byahise bya MUSEKEWEYA,ibi bidufasha natwe kugenda tureba inzira tugenda tunyura ark by'umwihariko uburyo tuzinyuramo nuko twitwara,ibi bidufasha kwiga inkomoko y'ikibazo n'uburyo twagikemura,inzira ya muntu iragoranye kd yuzuye inzitizi nyisnhi,kuyinyuramo bisaba kwitwararika kugirango wirinde ayo magorane,turamurikirwe n'ibitekerezo byiza tugiye kujya twumvana abakinankuru beza dusanga muri Musekeweya,duharanire kubishyira mu ngiro kugirango twubake umuryango nyarwanda.
1725 Hanyurwushaka vincent,akarere ka huye,umurenge wa
Wed, 20/Apr/2016, at 9.26 am
Mwaramutse,nzindutse nifuza kuganira namwe kugirango mbashimire gahunda mwadushyiriyeho yo kongera kutwibutsa uburyo amahoro agenda abura mu bavandimwe,urwangano rukiyongera,ubushyamirane bukavuga,bityo ugasanga abari abavandimwe babaye abanzi gica kd barahoze bunze ubumwe,uyu mwanya tubonye tuwifashishe twigiramo uburyo twakwirinda gukurura inzangano zidafite aho zishingiye ahubwo duharanire gushaka icyaduhuza tukunga ubumwe,twishimire utuntu dusekeje turimo ark icy'ingenzi kibe gukuramo isomo rihoraho,ubumwe bwubakwa igihe kirekire ark kubusenya bisaba umwanya muto,turaharanire kugirira ineza bose kd dufasha n'abayobye guhinduka,RUTAGANIRA na GAKWAYA tugiye gutangira twumva ari abagome gica bazadufashe guhinduka nkuko nabo bahindutse bakaba abo kwizerwa.
1726 Barayagwiza sylvain,nyamagabe
Tue, 19/Apr/2016, at 8.47 am
Nishimiye kongera gufata uyu mwanya ngo tuganire dufashanya mu gushakira hamwe icyakongera kugarura ubumwe mu bavandimwe bwabuze,reka mbwire abakimezenka BAHIZI ni burya ubuvandimwe ni ikintu gikomeye kugira abavandimwe ark ntiwuzure nabo bingana no kuvuka uri ikinege,gusa nibe n'ikinege cyo kiba kizi ko cyavutse cyonyine,ark c nkawe ugira abavandimwe ark ukaba ikivume mu umuryango,ibyo byazakugeza he?,mutekereze neza,murebe inyungu mwabikuramo kd nanone murebe icyo sosiete nyarwanda ibategerejeho nk'umusanzu wanyu kugirango urugendo rw'ubumwe buri wese yifuza rugerweho,Murarangwe no gushishoza kd gukora igikwiye gukorwa byongeye mu gihe cyacyo mubigire indangagaciro n'umwambaro ubabereye aho mugenda hose,Muhorane amahoro akomoka kuri nyagasani we nyakugira ibitangwa.
1727 Hanyurwushaka vincent,akarere ka huye,umurenge wa
Sun, 17/Apr/2016, at 10.40 am
Mwaramutse amahoro,ni iby'agaciro ko twongera kuganira dufatanya gutanga umusanzu uboneye mu kubaka ubumwe mu bantu,nibyo koko amakimbirane aratanya kd agakurura urwangano rudashira mubayagirana,kutumvi­kana bikomoka ku kantu gato ark bikagenda bikura,ukemura amakimbira aba akwiye kuba umuntu w'inyangamugayo uba wiyemeje kuba intabera mu kumva impande zombi,bisaba gushishoza no kuba umunyakuri,muri societe yacu twagakwiye kugira abantu b'icyitegererezo nka ba MUHORAKEYE,DONAT n'abandi nkabo mu gukemura ibibazo,dukomeze guharanira ko ikibi kitaganza icyiza kd turangwe no kugira urukundo.
1728 Barayagwiza sylvain,akarere ka nyamagabe
Sun, 17/Apr/2016, at 8.34 am
Mwongeye kuramukana amahoro,ni icyumweru cyuzuye umugisha kuko twese twishimiye ko igikuba cyari gicitse kwa CHANTAL na GASORE kitakibyaye ibyo benshi twari twamaze gutekereza,nyagasani­ we urebera bose yakoze uko ashoboye,burya kugira ibyago mu ubuzima ni ikintu kibi cyane kd gikomeye no kucyakira,bishobora kugira ingaruka mbi ku umuntu harimo,guheranwa n'agahinda kadashira,kwigunga,k­wiheba ukumva wanze ubuzima,hamwe n'ibindi byinshi,mu ubuzima bwacu ibyago ntibyabura ark burya tujye tugerageza kubyakira nubwo bigoye,ikindi kd natwe dukwiye kuba abanyamahoro,tuyifur­izanye twese kd twirinde icyateza bagenzi bacu ibibazo,dutegure u RWANDA rutazongera kurangwamo amacakubiri,dufatany­e na MUSEKEWEYA kugirango twubake urukundo muri twe,MUSEKEWEYA iwacu.
1729 Barayagwiza sylvain,akarere ka nyamagabe
Thu, 14/Apr/2016, at 3.00 pm
U Rwanda ruramurikiwe kuko rufite urumuri rw'amahoro,twabaye umwe kd tuzahora uko,ibyo tubikesha inama nziza tugenda twigira kuri mwebwe shuli ry'ubumwe n'ubwiyunge,ntitwifu­za gusubira inyuma kuko aho twavuye ni habi,yego ntidukwiye kuhibagirw kuko hadufasha gutegura aho tugana ark kd ntitwifuza ibyaho,Musekeweya rwanda,nimukomeze kuba urumuri n'agakiza bya rubanda kd natwe duhora twishimiye kubagira.
1730 Hanyurwushaka vincent,akarere ka huye,umurenge wa
Tue, 12/Apr/2016, at 8.52 am
Ni umuseke utambitse ugabye amashami mu byerekezo byose by'igihugu,intego yawo si ukureba abeza ahubwo ni ugufasha abafite ibibazo by'imibanire muri sosiyete nyarwanda bitandukanye maze ikifashisha abo beza mu gusakaza amahoro n'urukundo mu mbaga nyamwishi ikeneye ubufasha,MUSEKEWEYA mu kuza kwawe wagirango wari wamurikiwe na nyagasani ko i rwanda twagize ibibazo bitandukanye bikeneye umwunzi atari wa wundi uhana uwakosheje ahubwo ari umwe umugira inama iboneye kugirango agaruke mu umurongo muzima,ubu kubwawe imiryango myinshi yongeye kubana amahoro:BARASHYINGIR­ANYA,BAKARAHURIRANA,­BAGATARAMA,bagahana AMAZI,bagasakuza ,bagaca imigani,yewe ndetse bagatera n'ubuse,twibuke ko ibyo byari byaramaze gucika mu umuco nyarwanda kubera amateka mabi twagize akadutanya twari umwe ark ubu tukaba twaramaze kongera kunga ubumwe kubera mwebwe,reka tubabwire ko ubu tumaze guca akabando k'iminsi kd tuzitwaza igihe kirekire,ntigateze kuvunwa na buri wese kuko tukagendana aho turi hose kd tukakabika ku umusego w'uburiri bwacu kugirango tudasinzira maze bakakatunyaga,ako kabando rero nta kandi ni UBUMWE n'UBWIYUNGE twamaze kwimika muri twe kuko igihe twabubuze twabuze benshi none ntitwifuza gusubira muri uwo mwijima,byose kd tubikesha mwebwe barimu twahawe na nyagasani,MUSEKEWEYA­ uhawe ukaze n,ikicaro gihoraho muri njye n'abatuye HUYE ya KIGOMA twese,tukwijeje ko tuzakubera AMBASSADEUR aho tuzaba turi hose,AMAHORO MURI TWE NAGANZE ITEKA.
1731 Mugenzi jack,akarere ka nyanza,umurenge wa mukingo
Mon, 11/Apr/2016, at 9.16 am
U rwanda rwacu rwanyuze mu bihe bikomeye,rwagize igihe cy'icuraburindi,ibyo­ byose byatewe n'ubuyobozi bubi bwaranze igihugu cyacu,gusa reka twishimire ko ubu tubanye neza,ibi tubikesha ubuyobozi bwiza niyo mpamvu tuba natwe tugomba gukurikiza abo bakora neza,hari isoko dukuramo ubumenyi butwigisha imibanire ikwiye muntu ni MUSEKEWEYA,ubumenyi dukuramo twagakwiye kubushyira mu bikorwa dushinga za club z'ubumwe n'ubwiyunge,dukorani­ra hafi n'imiryango itabara imbabare,turengera imfubyi hamwe n'abandi bose bafite ibibazo bitandukanye,tube nka ba BATAMURIZA,SHEMA,SAM­VURA n'abandi nkabo kugirango twubake urwanda rudateze gusubira aho rwavuye,i nyanza twahoze tubanye neza nyuma tuza kubibwamo urwango,dore rero mwamaze kutwunga,nimudufashe kutazasubira inyuma.
1732 Barayagwiza sylvain,akarere ka NYAMAGABE,072595474
Mon, 11/Apr/2016, at 8.49 am
AMAHORO ARAGANJE iwacu kubera mwebwe,urumuri rudukeje imitima kubera mwemeye kutumurikira,urukundo rurigaragaza kuko mwadutoje kurugira,reka nongere nifatanye namwe muri uru rugamba mwatangiye rwo kubaka ubumwe n'ubuvandimwe mu banyarwanda,mwaziye igihe kuko mwaje gukiza imitima yari yarashegeshwe n'ibibazo bitandukanye abanyarwanda twanyuzemo,uwabita MUGANGA w'imitima,umwomozi w'ibikomere,umujyanama w'abihebye,umuyobozi ujya imbere abifuza gutera intambwe yo kongera kugana ku umutuzo umutekano n'amahoro birambye,ntawatandukanya nanjye,Inama muduha ni ingenzi mu ubuzima bwacu bwa buri munsi,ni ifunguro ryacu rihoraho kr ryuje intungamubiri zose zibzho,tuzahora twishima natwe gusangiza abandi kuri iryo gaburo ryuje impanuro z'urukundo n'ubumwe.,Mwaje muri abashyitsi mu mitima yacu none ubu mwamaze kuba abasangwa,gusa urwo rwego narwo mumaze kururengwa kuko mwamaze guhabwa ikicaro gihoraho iwacu,reka dufatanye guhoza imitima yihebye,tuyigaruremo icyizere n'urukundo,maze ineza iturangwe ikwire hose nk'umwera uturutse ibikuru,nimudufashe KUNYERERA IKIMANUKA KUGIRANGO TUGWE IYO TUJYA kd bitworohere kuhagera vuba,NYAMAGABE sakaza iyo neza wagiriwe muri bose,nawe RWANDA,akira urumuri rudateze kuganzwa n'umwijima.
1733 Barayagwiza sylivain,akarere ka nyamagabe,07259547
Fri, 08/Apr/2016, at 8.43 am
Mwongeye kuramuka amahoro mwebwe babibyi b'amahoro,umuhanzi umwe niwe wateruye arahanga ubundi agira ati "NTACYADUTANYA",none c njyewe ni iki cyananya namwe?,ninde wakwitandukanya n'umuntu wamugaruriye icyizere cyo kubaho mu ubuzima,mwubatse inkingi zikomeye mu mitima ya benshi kd zidateze kongera gusenyuka na rimwe,fondation mwazamuriyeh inyubako ikomeye kuyihirika byasaba imbaraga zidapfa kubonwa na bose,kuko rero mwemeye kwitanga ngo mugarure imitima ya benshi yari imaze gutakaza icyizere cy'ubuzima,mukemera kwitwa abayobozibahagarariye ibitekerezo bya muntu mu bemeye guhinduka bagakurikira kd bagakurikiza inyigisho zanyu,nimukomeze kutuba hafi turabasabye,ntimuturekure kuko twakongera tukagwa,ubu bamwe muri twe twamaze kuba abarimu n'abahamya b'inyigisho zanyu,namwe nimukomeze kudutera ingabo mu bitugu tutanyerera ikimanuka kuko ngo "UNYEREYE AMANUKA ABA YISHE URUGENDO KUKO AGWA IYO YAVAGA",Ndabashimiye kd nzahora mbashima.
1734 ERIC DUKUNDIMANA LAMELA
Thu, 07/Apr/2016, at 5.16 am
BWAKWIRA BUGACYA UVUZE IBYIZA BYAMUSEKEWEYA N'INGENZI MUBUZIMA. INAMA,INYIGISHO,AMASOMO,IMPANURO,IBYISHIMO YEWE MUGARURIRA ABANTU INTEGE MUBUZIMA. GUSA IMANA IRINDE UMURYANGO WA GASORE. IKOMEZE IMUHE UBUTWARI. NAHO MANYOBWA AREKE GUSHAKIRA UBWIZA AHO BUTARI. IBYA BAHIZI BYO NATWETWARUMIWE!
1735 TUYISHIME KHAMIS MU karere ka musanze umurenge Gat
Wed, 06/Apr/2016, at 9.19 pm
Ndabakunda cyane kuburyo iyo isaha igeze nunva ibizonga mubiri bimfashe nkabura uko mbigenza umuti ukaba museke weya ahanini abakinyi bankora kumutima ni shema na batamuriza eh murabambere mugutanga amasomo kuriburingingo murakoze yari umukunzi wanzu wakadasohoka TUYISHIME KHAMIS Mugataraga kukamurekura
1736 Barayagwiza sylivain,akarere ka nyamagabe
Wed, 06/Apr/2016, at 11.14 am
Reka nongere nifatanye namwe muri uru rugamba mwatangiye rwo kubaka ubumwe n'ubuvandimwe mu banyarwanda,mwaziye igihe kuko mwaje gukiza imitima yari yarashegeshwe n'ibibazo bitandukanye abanyarwanda twanyuzemo,uwabita MUGANGA w'imitima,umwomozi w'ibikomere,umujyanama w'abihebye,umuyobozi ujya imbere abifuza gutera intambwe yo kongera kugana ku umutuzo umutekano n'amahoro birambye,ntawatandukanya nanjye,Inama muduha ni ingenzi mu ubuzima bwacu bwa buri munsi,ni ifunguro ryacu rihoraho kr ryuje intungamubiri zose zibzho,tuzahora twishima natwe gusangiza abandi kuri iryo gaburo ryuje impanuro z'urukundo n'ubumwe.
1737 Munyeshema isdore,akarere ka nyarugenge,umurenge w
Mon, 04/Apr/2016, at 3.29 pm
Kuko mwakomeje kutubera urumuri ark byumwihariko mukemera kutumurikira,niyo mpamvu natwe dukoresha iyo neza twagiriwa tukubaka amahoro mu bavandimwe,abaturanyi aho tugenda,ndetse no mu nshuti,dukomeze guharanira kubaka icyiza kuko natwe twagiriwe ineza,turangwe n'urukundo kd turukwirakwize hose,twirinde kwitwa ba BAHIZI,ZANINKA,KAREMZNZIRA N'abandi bose bagayisha intambwe y'ubumwe n'ubwiyunge,mwalimu twahaweho impano MUSEKEWEYA Twirinde kumutetereza no kumutenguha,umunyeshuri mwiza,inkingi y'impinduka nziza kd ikwiye gutumwa no kwizerwa.
1738 MASENGESHO M CHANTAL,akarerere ka NYAMAGABE
Fri, 01/Apr/2016, at 9.34 pm
Nikoko ngo umugabo mbwa yihisha mu nzira kd byongeye ngo nta cyaha cyihishanwa,iminsi y'umujura ntikiri 40 ahubwo usigaye ari umwe,ugenzwa n'akaboko karekare ararye ari menge kd byongeye arabage yifashe,BAHIZI abere urugero abamenyereye kurya ibyo batakoreye bityo bituma muhitamo inzira ikwiye,natwe i nyamagabe twige ko nta na rimwe ikibi kizaganza icyiza kd ko gukuza ingeso ari ugushora aho utazigera wunguka,murakoze muhorane amahoro y'Imana,MASENGESHO mbagiriye inama ntiretse.
1739 Mugenzi jack,akarere ka nyanza,umurenge wa mukingo
Fri, 01/Apr/2016, at 10.57 am
Umunsi mwiza nongeye kubona ni uyu,iyo twongeye kuganira twungurana ibitekerezo ni intambwe nziza tuba dutera igamije kugarura no kubaka ubumwe mu misozi yombi,ubwo tuba dutanze umusanzu wacu mu gukumira amakimbirane kd ngo abashyize hamwe nta kibananira,nidufatanya ba Bahizi,Mudaraza Kananga,Mugenga Zaninka n'abandi tuzabagarura mu umurongo ukwiye umunyarwanda kd babere impinduka nziza abandi.
1740 Munyeshema isdore
Thu, 31/Mar/2016, at 10.35 pm
Ishema twatojwe tukiri abana,tukajya mu ishuri tugatozwa uburere,twahawe ubumenyi butandukanye bituma natwe tuvamo abarezi beza,tuzaharanira natwe kuba abatoza beza kuko dufite aho tubivoma,dore umuseke watambikanye na musekeweya maze tugira amahirwe yo gusekerwa n'uwo mwalimu waminuje mu kuboneza imibanire mu bantu,ayo ni amahirwe twagize kd duhora dushima,TWIYEMEJE KUBA ABANYESHURI bumvira kd nabo bitanga rero,amasomo muduha aratwubaka kd natwe tukayaha ku bandi,dore twaherewe ubuntu,niyo mpamvu natwe tugomba gutangira ubundi,ikaze MUSEKEWEYA iwacu mu umurenge wa KIGALI NYARUGENGE,tura muri twe natwe duture muri wowe,gaba amashami hose mwalimu ukwiye kd ubereye urwanda n'abanyarwanda.
1741 Hanyurwushaka vincent
Wed, 30/Mar/2016, at 9.53 pm
Nyamara burya kwimika ikibi mu mitima yacu,tukima umwanya icyiza nta mugisha bigira,umunyarwanda niwe witegereje ubugome bwa muntu maze arandika ati "ugenzwa n'ikibi ntazangerere iwanjye",nawe uhora ugambiriye kugira nabi gerageza kuzirikana ko uzabona ingororano,gerageza kureba inyiturano uzahabwa,nubwo bavuga ngo isi ntigira inyiturano ark barabeshya kuko buri wese abona iye,reka dukomeze gufatanya mu masengesho yo gusabira GASORE na CHANTAL kugirango nyagasani ababe hafi,Mana ubatabare.
1742
Wed, 30/Mar/2016, at 9.15 pm
nitwa uwimana louise mukare ka gicumbi munkambi ya gihemb nkunda musekeweya cyane kandi nkunda inama mudahwema kutugira ndabakunda cyane
1743 Masengesho m chantal,akarere ka nyamagabe
Tue, 29/Mar/2016, at 7.58 pm
Mwana wanjye uzabe ingenzi,uzaharanire ubutwari,uzaharanire ukuri kd urenganure abarengana,ubunyangamugayo buzakurange,ngaya amagambo umubyeyi ukwiye atoza umwana we,nawe uraharanire gutanga umurage ukwiye,dufatanye kubaka isi izira gukimbirana,girira iyo neza kd uzayiturwa,impundu kwa GASORE,i nyamagabe mwatubereye intambwe iberanye n'ingendo nziza,nimukomeze no kutwubaka imitima.
1744 Donat kibaki
Mon, 28/Mar/2016, at 8.10 pm
Musekeweya. Uri umwarimu mwiza pe!
1745 ni Munyaneza Edouard, Nganzo mu murenge wa Muhanga
Mon, 28/Mar/2016, at 6.20 pm
Bavandimwe dukunda muraho? UMUJYANAMA"MUSEKEWEY­A",atwigisha kd aduhugura buri munsi,buri wese yarize,ese aho tugerageza kubahiriza ibyiza twigiramo?,ikibi c turakirwanya?,reka uyu munsi wa none twisuzume,dutangirane n'ingamba shya maze tube ababereye urwanda rwa none. Chantal muti ni yonkwe Allah ak bar.
1746 Mugenzi jack,nyanza mukingo
Mon, 28/Mar/2016, at 1.24 pm
Bamwe bamwise IRIZABIMBUTO,abandi Rucamukibatsi,NTIGAH­ UNGABANWA yewe ndetse na Musumbabihe princess,buri wese yatanze izina afite icyo agendeyeho,ark nanjye reka mfate uyu mwanya mwite MUDASUMBWA kugirango azabashe gusumba ibibi n'ibigeragezo byose,azasumbe abagome n'abagiranabi maze azitwe intwari i rwanda,nawe MUSEKEWEYA,komeza utwubakemo ubumwe buzadufasha kuneza ibigeragezo,i nyanza muri mukingo urukundo ruganze.
1747 Masengesho m chantak,akarere ka nyamagabe
Fri, 25/Mar/2016, at 5.44 am
Mwana wanjye uzabe ingenzi,uzaharanire ubutwari,uzaharanire ukuri kd urenganure abarengana,ubunyangamugayo buzakurange,ngaya amagambo umubyeyi ukwiye atoza umwana we,nawe uraharanire gutanga umurage ukwiye,dufatanye kubaka isi izira gukimbirana,girira iyo neza kd uzayiturwa,impundu kwa GASORE.
1748 MUNYESHEMA isdore,akarere ka nyarugenge,umurenge w
Thu, 24/Mar/2016, at 11.43 am
Isi ni ishuri,ubuzima ni ikigeragezo,buri munsi turiga kd tukageragezwa,ibyo byamaze kuba ihame kd buri wese asabwa kunyuramo,none c niba dufite ishuri,twigiramo iki?,ese aho ntitwaba twiga kwimika urwango tukirengagiza urukundo?,ese aho tubikoze twunguka iki?,ibyiza dukuramo ni ibihe?,twagize amahirwe yo kugira UMUJYANAMA"MUSEKEWEY­ A",atwigisha kd aduhugura buri munsi,buri wese yarize,ese aho tugerageza kubahiriza ibyiza twigiramo?,ikibi c turakirwanya?,reka uyu munsi wa none twisuzume,dutangirane n'ingamba shya maze tube ababereye urwanda rwa none
1749 Hanyurwushaka vincent,akarere ka Huye,umurenge wa
Wed, 23/Mar/2016, at 9.30 pm
Ark c Mana kuki koko waremye abantu babi n'abeza?,kuki waremye abagome koko nyagasani?,reba kidobya ije mu birori bya GASORE na CHANTAL,isi yuzuye abagiranabi,abantu twaragomye ntitugikora ikiri icyiza,nyamara ngo kuko nta gihe ikibi kizigera kinesha icyiza,twizeye ko urarambura ukuboko kwawe ku kibondo cyacu twari twakiranye ubwuzu,utamarize imbere y'imbaga abari bagambiriye kudutera agahinda kadashira,Bavandimwe mureke duharanire kwimika ibyiza mu mitima yacu,ibyo twifuza kugirirwa,tube aribyo natwe tugirira bagenzi bacu,twese twaremwe mu ishusho imwe kd turi abavandimwe,i KIGOMA muri HUYE tubere abandi urugero rw'ibyiza.
1750
Wed, 23/Mar/2016, at 1.59 pm
nshimiyimana sylvain district kirehe musekeweya ndabashimira cyane kukonabaye imfura
1751 HANYURWUSHAKA VINCENT,akarere ka huye,umurenge wa
Tue, 22/Mar/2016, at 11.36 am
Igihe cyose duhora dutozwa kunyurwa n'ibyo dufite,kubera ko ibyo buri wese afite,hari uba yifuza kugira nkabyo,nyamara duhora dutaka ngo ntacyo dufite,ese twibutse umukene wabaga mu ngunguru ni inde wamurushaga ibyishimo?,nyamara yarabwirirwaga akanaburara,abirukira gutunga ibya mirenge ku ntenyo kd bitanyuze mu kuri,murashishoze,ubwo GAFARASI nawe MANDEVU murabyumva,mwirinde kurya akatagabuye,ibi mbibwiwe mwebwe hamwe n'abandi bose bameze nkamwe.
1752 Masengesho m chantal,akarere ka nyamagabe
Sun, 20/Mar/2016, at 9.53 pm
Umubyeyi iyo yibarutse agira ati :mwana wanjye uzabe intwari,ibikorwa byawe bizakugire ikirangirire,uzakundwe kd ukundane n'abandi,ngiyo indamukanyo umwana ahabwa i rwanda,kwa GASORE na CHANTAL abatoza b'imibanire ikwiye abunze ubumwe tubifurije kuba banderabakura,nimwonkwe kd mushyire i mugongo,mukomeze mutubere urugero rwiza rw'ingo zacu.
1753 Masengesho m chantal,nyamagabe
Sat, 19/Mar/2016, at 7.42 am
Umuririmbyi ati:oya oya ye,sinogenda ndashimye,kubera ibyiza wampaye,sinogenda ndashimwe,urukundo wangaragarije,sinogenda ndashimye....,Natwe dushimye IMANA ko yibutse umugaragu wayo chantal na Gasore,ibyishimo ni byose kuko bigaragaye ko nta ntungane itereranwa,ibigeragezo byo ntibibura ark ubyitwayemo neza aranesha,natwe tuhakure isomo,tugerageze kubana neza na bose,twubahe kd twubahane,twumve impanuro zikomoka muri MUSEKEWEYA_MUSANAMITIMA kd akanaba MUJYANAMA wacu,twunge ubumwe mu byiza.
1754
Sat, 19/Mar/2016, at 7.09 am
nshimiyimana sylvain at kirehe rusumo musekeweyandabashimira cyane kuko myankuye kure
1755 Habarurema Patrice 0783963341/0726122876
Fri, 18/Mar/2016, at 7.59 pm
Shimwa mana wowe uhaye Gasore na Chantal umwana w'umukobwa.Ayiii!Impundu kuri Gasore nimusubireyo ntamahwa.
1756 Uwambajimana jean leonard,akarere ka rulindo,umure
Thu, 17/Mar/2016, at 8.39 am
Burya mu ubuzima habaho byinshi bibabaza ark kd n'ibishimisha ntibibura,iyaba umuntu yabashaga guhitamo umuryango avukiramo kuko hari beshi bababazwa no kuvukira mu miryango ihorana inabi,umwaga,urwango,no kugira nabi,umuntu rero yahitagamo aho avukira,CHANTAL nawe GASORE mwari kuzagira umuryango umgana n'umusenyi wo ku nyanja,reka duhe ikaze ikibondo cyaje mubacu,uvukiye aho umuntu wese yakwifuje kuvukira,uzakurane uburere n'umuco nk'ibyo ababyeyi bawe bahorana,uzaharanire kuba umukobwa ushimwa na bose kubw'ibikorwa uzagaragaza,Abatuye RULINDO twese tuguhaye impundu kd Tugira tuti:IKAZEEEEEEEEE!!!!
1757 Mugenzi jack,nyanza mukingo
Wed, 16/Mar/2016, at 7.53 pm
Ahiiiiiii,Cyuzuzo we ngwino mu umuryango iwacu,ngwino wishimye kuko uje wisanga,wakiriwe na ba nyogosenge,abavandimwe inshuti n'imiryango,ni wowe chantal wa kabiri twungutse,ngwino umufashe kusa ikivi yatangiye,tuzakuba hafi kd tuzakwereka inzira,agasusuruko nigatahe kwa gasore mu nshuti,abavandimwe,abaturanyi n'imiryango.
1758 Festus
Tue, 15/Mar/2016, at 8.03 am
muraho abatuyobora munzira yumucyo none simvugabyishi ndashaka kuvuga kuri joziyane ukomwazaha kina ndagira azaze kwiba umwana yatuma abandi ngobamumwibire ya kwiyizira nuko shema azamufate amubwireko yavuzeko umwana aruwashema none ashaka kumujyanahe azamubwireko umwana arikwase ntahandi agomba kujya nuko joziyani bizamucange azajyeraho azamene ibanga ko umwana ataruwa Shema nuko bazabijyemo bavugeko nibizamini byerekanyeko aruwa Shema nuko ahakane bazabaze umuganga wabyerekanye aho yabikuye kujyirango abeshye ko umwana aruwashema nuko joziyani azavugishe ukuri umuganag ahanwe afungwe icyindi kuko mucyina ubuzima bwabirimunsi ndagirango muzashyiremo numusinzi utaha akavuyanga urugorwe nuko nawe nyuma yarabizambije azisubireho kujyira nohanze aha kuko harabameze gutyo babyumvireho muzashyiremo muburinganire nubwuzuzanye murakoze nzagumya kubatera inkunga mubitekerezo
1759 UBWANDITSI BWA MUSEKEWEYA
Tue, 15/Mar/2016, at 7.46 am
Muraho neza, bakunzi ba Musekeweya. Ni ukuri ntituzahwema kubashima mwebwe mufata umwanya mukadukurikira kandi mukanaduha inama zidufasha gukomeza kubategurira ibiganiro tubagezaho. By'umwihariko mwebwe musura uru rubuga mukanarutangaho ibitekerezo turabashimira cyane. Icyo tubasaba ni ukurumenyesha abandi bakarukunda bakajya batangaho ibitekerezo dore ko muri ba bakunzi bagenerwa ishimwe ry'icyumweru hari igihe hatoranywa abatangiye ibitekerezo kuri uru rubuga. Tuboneyeho kandi kubamenyesha ko hari na paji ya facebook twabafunguriye aho ushobora kumenya amakuru atandukanye areba Musekeweya ndetse ukaba wanakungurana ibitekerezo n'abandi. Abifuza kandi ko tubasura aho mutuye tubijeje ko tuzabageraho tukaganira mu gihe cya vuba. Mugire igihe byiza. UBWANDITSI BWA MUSEKEWEYA
1760 Dusengimana Jean Claude
Mon, 14/Mar/2016, at 3.49 pm
muraho neza ncuti nziza? none ko tubakunda cyane mukaba muturi kure, mwazadunsuye koko? nukuri pe mwihangane muzaze kuko tubemera hano i Gisagara pe! uburyo mudukinira tukabakunda bitewe n ibiganiro byiza cyane muduha! ikinamico museke weya murugo guhera kumusaza ukageza kumuhererezi unsanga ku wa gatatu twateze amatwi cyane! cartien ntuyemwo yo ku ruturo yose yumviriza museke weya yose! nukuri muzaze mutuganirize tubabwire ibyo twagezeho tubikesha museke weya! murakoze! imana ibarinde mwese ba kinnyi bacu!
1761 Masengesho m chantal,intara y'amajyepfo,akarere ka
Sat, 12/Mar/2016, at 10.55 am
Burya ngo uteye intambwe imwe yicuza,nyagasani abigiriramo uruhare agatera 99 amusanganira muri urwo rugendo kugirango amworohereze,amuvune amaguru kd amufashe muri iyo nzira aba yiyemeje,ni urugendo rushimisha NYAGASANI ark ikinanirana ni ukuntu rutugora kurugenda,tworoherwa no gukora ikibi,tukagambanira abavandimwe yewe ndetse tukifuza ko bacibwa n'imitwe,ark icyatunaniye ni ukwiyumvisha ko ibyo tubifuriza natwe tubikorewe byatubangamira kd tukabura amahoro muri twe,turaharanire kuba abanyakuri,turaharanire kumva ko umuntu ari nkundi,turazirikane ko twese tubabara kimwe iyo tugiriwe nabi kd ko ntawe uba yakwifuza kugirirwa nabi,duharanire gukesha imitima yacu bigishoboka,turitabaze MWALIMU MUSEKEWEYA kugirango atwigishe inzira inoze maze dukomeze gutwayanya gitwari,Mwiriranwe amahoro ya nyagasani.
1762 HANYURWUSHAKA Vincent,akarere ka HUYE,umurenge wa
Fri, 11/Mar/2016, at 4.34 pm
Byaba byiza dusangiye ibitekerezo kuri uyu mugoroba wuje amahumbezi,dukirutse imirimo,ni umwanya wo kuruhuka ark reka turuhuke tuganira:burya ikirere gihinduka uko gishatse,ubuzima nabwo ni uko kuko bajya banavugas ngo UMUBIRI UBYARA UDAHATSE,ESE KO IBI BYOSE BISHOBORA GUHINDUKA MU GIHE GITO,ni iki gituma umuntu we kugirango ahinduka bisaba igihe kinini yewe ndetse hakaba hari nabinagira imitima?,reka turebe impande zacu mu baturanyi,aho twirirwa,aho duhora,aho tugenda yewe ndetse n'abo dukoranaturacyafite ba ZANINKA,BAHIZI,MUGENGA,KANANGA,MUDARAZA n'abandi,nyamara se bavandi,hari umunsi wakwira tudasabwe gukora ikiri icyiza?,twagize amahirwe yo kugira abarimu beza kd batagamije igihembo,twagororewe MUSEKEWEYA nk'impano ngo aze adufashe guhindura imitima yinangiye,nyamara c ko tumwumva kenshi,inyigisho dukuramo tugerageza kuzikurikiza?,byagorana kubyemera ark tugerageze kwisuzuma,dukore ikiri icyiza,twimike urukundo muri twe maze duharanire ko ubuvandimwe bwaganza iwacu,MUSEKEWEYA irakomeze kutubera urumuri mubyo dukora byose.
1763 Masengesho m chantal w'inyamagabe
Thu, 10/Mar/2016, at 11.13 am
Umunyarwanda amaze kwitegereza ati "umukiro uhutiyeho nturamba",undi nawe yunga murye ati"inyungu nyishi ziziba amatwi",bivuze ko ntawakugira inama ngo wumve kubera ibyo ugambiriye,nanjye reka ngire nti"guharanira gutunga ibya mirenge kd bidaciye mu ukuri bihira bake",GAFARA ndagirango nkubwire ko ushobora kuba warahubutse mu gufata ibyemezo ku ubucuruzi bwawe,nyiramugengeri uri kwirukira,ndabona nta mahirwe uraza kuyigiriramo,ntiwagishije inama bityo uzabona ko nta mutwe umwe wigira inama,nawe CHEF MANDEVU dore wahawe kureberera rubanda none ni wowe uri kubagambanira,amategeko ntagusagutse ,nturi hejuru yayo kd birababaje kuba ahubwo wowe wagakwiye kuyubahiriza uyica nkana,reka ntange inama ngira nti:bayobozi ko mu ndahiro murahira ntaho twumva gutenguha uwabagiriye icyizere,kuki murenga kuri iyo ndahiro,muraharanire kuba abanyakuri kd mugerageza kwiyubahisha,murarye ibyo mugenewe kd muzirikane ko ibyo mufite hari nababuzi icy'ijana cyabyo,ndabashimiye
1764 Uwambajimana jean leonard,RULINDO_BUREGA
Wed, 09/Mar/2016, at 8.46 pm
None c MANA kd mubyeyi,nyemera nkwibarize,kuki buri gihe intungane ariyo ihora mu bigeragezo?,kuki abantu bahora bagaragaza ubumuntu muri bo aribo bahora bahura n'ibyago?,Mubyeyi nyemerera nkusabe:dore CHANTAL na GASORE warabagerageje bihagije,ca inkoni zamba ubahe igihe cyo kongera kwishima,dore ibibazo byose banyuzemo ntibigeze bakwihakana,nizeye ko ugiye kugaragaza urukundo rwawe,Mariza we ko akazi ugatangiranye amanyanga se aho urabma urakarambaho?,nyamara muvandimwe ngo umukozi mwiza ni ugerageza gukora ibinyura umukoresha we,uririnde kugawa n'abakugiriye icyizere,namwe Mudutegurira ikinamico MUSEKEWEYA mwaje mukenewe kd mwaje gusana imitima ya bamwe muri twe,nimwe nkingi za mwamba mungo za benshi muri twe,nimwe muhuza w'abagiranye ubushyamirane kd mukabunga nta nyungu mugamije,nimukomeze mutwubake natwe twishimiye kwigumanira namwe.
1765 Mugenzi jack,akarere ka nyanza,umurenge wa mukingo
Wed, 09/Mar/2016, at 8.10 pm
Mwongeye kwirirwa,mwebwe rumuri mwemeye kutumurikira,nimureke nongere nganire na mudaraza we na fabiyane mbabwira nti ko mwagiriwe amahirwe yo kugaruka mu umuryango ngo muwusabe imbabazi kuko mwawuhemukiye,mwacishije make mukawusaba imbabazi kd nukemera gufatanya nawo mu kwiteza imbere ko ari byo biruta byose,nyamara turanzwe n'ubumwe,tugakorana umurava,tukumva ko icyateza imbere twembi ari ukumva ko turi abavandimwe,twakwesa intego kd tugakomezanya muri ibyo byiza,murarangwe no kureba kure.
1766 UWAMBAJIMANA jean leonard,akarere ka Rulindo
Mon, 07/Mar/2016, at 5.19 am
Burya ngo uwakoze neza aba akwiye gushimwa,dore ejo ku 08/03ni umunsi mpuzamahanga w'abagore,batamuri ko ukwiye gushimirwa ibyo ukora wakwigaragaje koko tukakwambika ikamba ry'ubutwari,ubwitange,umurava n'ishyaka imbere y'abandi bagore,waharaniye kugaragaza ubunyangamugayo uzabikomeze,uri ikitegererezo imbere y'abandi bagore bose,nyagasani azaguhembere iyo neza.
1767 Amazina ni MASENGESHO m chantal,ntuye i nyamagabe
Fri, 04/Mar/2016, at 8.09 pm
Burya ngo umuyobozi mwiza ni uharanira inyungu z'abo ashinzwe mbere y'uko agera kuze kuko nibyo tubatorera kd iyo biyamamaza nibyo bashyira imbere,mu ndahiro yabo nabwo bakagira bati,"nzaharanira gukora neza inshingano zanjye",none c CHEF MANDEVU,ko ubushije watsembeye ba abashakaga kuguta mu umutego wo gutwara ibya rubanda kd ari n'umutungo w'igihugu,none ubu ubwiwe ko nawe uzabibonamo inyungu nibwo wemeye ubufatanyacyaha?,ese ko abayobozi tuzi ko bagira manda,ubwo ejobundi noneho uziyamamaza uvuga ngwiki?,Inama ku bayobozi,bayobozi muraharanire kureberera abo mushinzwe,mwirinde uburyarya n'ubugambanyi,kwikunda no gukunda ibintu kurusha abantu,nibwo muzabasha gusoza neza inshingano zanyu,inyamagabe namwe mwumvireho.
1768 Mukamana pascasie,uwinkingi ya nyamagabe
Fri, 04/Mar/2016, at 7.35 pm
Burya koko ngo kugirango umuntu ahinduke biragora,yewe niyo umuntu bamushinga akazi ko kugarura mu umurongo mugari abantu bamaze guta indangagaciro,bakaguhemba mu ma pound dore ko ariyo ahenze,byakugora kd akazi ukifuza no kukavaho,ibi ndabivugira ko urebye imitekerereze ikiranga MUGENGA,KANANGA,MUDA­ RAZA ZANINKA n'abandi,kd twari tuzi ko bazagaruka barasomye ku ntango yuje ubumwe,ubuvandimwe,n'imibanire,byagorana kwemeza ko ari inzira yoroshye,ark mwe turabashima kn mumaze kugarura benshi,biragoye kuri uyu munsi kuba wabona abantu bemera kwitangira abandi nkamwe kd nta ndonye babategerejeho,hano iwacu ku UWIMKINGI i nyamagabe,ababyeyi batangiye kwitirira abana babo amazina nka MUSEKEWEYA,HIRWA,BAT­ AMURIZA n'ayandi,si uko ari meza cyane ahubwo nuko ibikorwa bya ba nyirayo mazina byabanyuze,nguwo umusingi mumaze kubaka mukomeze iyo nzira.
1769 HANYURWUSHAKA VINCENT,AKARERE KA HUYE,UMURENGE WA
Wed, 02/Mar/2016, at 8.05 pm
Mwongeye kwiriranwa amahoro,reka ngaruke tuganire,nasanze ibiganiro twiganirira bikenerwa na benshi kuko babishingiraho baharanira kubungabunga amahoro,bafata iya mbere mu kunga ubumwe babikuye ku bitekerezo dusangira,Mukecuru zaninka abera benshi urugero rwo kugenzura no guhindura imibanire yabo n'abandi,ibyo akina bibabera urugero rubagaragariza ko inabi atazigera iganza ineza,kuko muri we ntagutuza agira,niwe uhora uhangayitse kurenza abo agirira nabi,Muri make mwadufashije guhinduka bityo natwe tubijeje ko tuzafasha abandi gutera iyo ntambwe.
1770 Mugenzi jack,nyanza_mukingo
Wed, 02/Mar/2016, at 7.54 pm
Usibye ko ngo bucya bucyana ayandi kd umunyarwanda akaba yaragize ati "ntawe umenya aho bwira ageze",nkawe josiane wihenura kuri gafarasi kd mwarabyaranye,ejo numukenera kd nawe atakikwifuje aho uzabigenza ute?,urazirikane kd ko isi idasakaye buri wese yanyagirwa,ubwo nawe umenye ko uri munsi y'ijuru,inama iruta izindi,ca bugufi,usabe gafarasi wihakana imbabazi,dore nubwo umwihakana ark ibihe mwagiranye byanditse amateka,ayo mateka yibarutse gashema kd uririnde kumuvutsa ishema rye,ngirango wabyumvise,uramuke amahoro.
1771 Karonkano nyamagabe pascal
Wed, 02/Mar/2016, at 1.19 pm
Ni ishuri riruta ayandi twabonye,ni mwalimu w'inzobere kd uhebuje abandi wanize akaminuza mu gufasha rubanda kubana neza no gukemura amakimbirane,twe twabaye abanyeshuri banyu kuva kera ubu nitwe dusigaye twitabazwa mu gukemura amakimbirane,ubu muri make natwe nubwo duhora twiga ark twamaze kuba n'abarimu,twish imiye kuba mwaraje gukorera i rwanda,tunezezwa no kuba twibanira namwe,imitima mwigaruriye izahora ibashimira iyo neza mwayigiriye,dukomeze dutwaze gitwari.
1772 Mugenzi jack w'i nyanza,mukingo
Tue, 01/Mar/2016, at 2.19 pm
Mwongeye kwiriranwa amahoro ya nyagasani,turarambanye,gusanganwa ho ni ibisanzwe,twamaze kuba abavandimwe niyo mpamvu sigaye nganira namwe nk'umwana n'umubyeyi,kuba mwarabaye ivomero ry'amazi afutse,nsigaye nifuza kurivomaho buri munsi kugirango nivomere kuri ayo mazi yuje ubuziranenge,niyemeje kuyasangiza abavandimwe abaturanyi n'inshuti kd nineshuka ku nshingano muzabimbaze,Murakoze.
1773 MUKAMANA PASCASIE,UWINKINGI NYAMAGABE
Mon, 29/Feb/2016, at 9.59 pm
Sindi uwa kera ark hari ibyahise nibuka,nkumva ngize guhinduka muri njye,hari akaririmbo kagiraga kati "ni indirije umwana,yo gacaracara,yo gacana injishi,akenyegeza ibisabo,wirira wihogora,nkwihoreze">>,iyo mama yakaturirimbira nibwo twabonaga urukundo rw'umubyeyi ku mwana we,ark c ubu twibaze ruracyabaho koko?,none c niba rubaho kuki ba josiane bo tukibafite mu umuryango nyarwanda?,kuki hirya no hino hakiri ba Gashema barerwa n'abagiraneza kd bafite ababyeyi?,isi yameze amenyo,kujugunya abana mu misarane,mu migezi no mu bihuru,byagizwe umuco,none c bavandi ubwo turagana he?,ese ko bavuga ngo ibyo dukora tuzabihemberwa, aho twiteguye kuzakira ibihembo duhora dukorera?,buri wese azanezezwe n'ishimwe rya,namwe abatuye ku #UWINKINGI i NYAMAGABE murumvireho.Murakoze
1774 Jean de leonard Uwambajimana,akarere ka Rulindo,um
Mon, 29/Feb/2016, at 9.39 pm
Burya kuba ku isi ni ukwigengesera,kd icyo tugomba kuzirikana nuko iyi si twayitije kd tutazayigumaho,turi abashyitsi kuri yo ntituri abasangwa,turakore rero igikwiye gukorwa,tuyishakireho umugisha tuzabone ibyo tugaragaza ko twakoze,abakora ibibi nkaba chef Mandevu n'abandi barabe bashaka ibyo bazasubiza umunsi bazabazwa bati "ibikorwa byawe wagezeho igihe nari naragutije isi birihe?",ubwo buri wese azasubiza bitewe nuko yakoze,uwibwira ko ahagaze,aritonde atagwa,urimo neza aragumemo kd dukomeze guhangana n'ibishuko by'isi.
1775 MASENGESHO M CHANTAL ,AKARERE KA NYAMAGABE
Mon, 29/Feb/2016, at 1.10 pm
Burya koko abahanga baracyabaho pe,ni byiza ko buri wese agaragaza ibimurimo kugirango abisangize abandi,mwatubereye ishuri natwe tubijeje ko tuzakomeza kuba abanyeshuri beza kd buje ubuhanga,ubupfura n'ubumwe,tuzakomeza kuzirikana ku nyigisho muduha kd tuzikwirakwize hose,ntabwo mwabibye mu umuhanda cg c mu bihuru,yewe ndetse ntimuzigera musanga urumafu mu myaka mwabibye,ubutaka bwiza mwashyizembo imbuto z'indobanure,tuzakomeza natwe kubufumbira ni MASENGESHO W'I NYAMAGABE
1776 Hanyurwushaka vincent,huye,kigoma
Mon, 29/Feb/2016, at 12.35 pm
Burya ngo kugwa hasi siko gutsindwa,ahubwo kwanga guhaguruka niyo tsinzwi mbi ibaho,iyaba ibyabagaho byose byabashaga kudusigira isomo,tuba tumaze kuba abanyabuhanga,gusa ikibabaje nuko tugwa ark tukanga kweguka,ubwo rero cvandimwe,MUGENGA KANANGA nawe MUDARAZA,dore mwabashje kugwa ark kubw'amahirwe mwagiriwe mwabashije kweguka,twe nk'inshuti zanyu turabasabira kuko twamaze kubona ko kweguka bibagora ngo ntimuzongere kugwa,muje muri sosiyete ibanye neza kd irajwe inshinga no kwigira,muharanire kugendera mu umurongo umwe nabo kugirango muzagerane abeza,ndabinginze kd ndabasabye.
1777
Fri, 26/Feb/2016, at 8.30 pm
HABARUREMA Patrice SIBO @Nyabihu-karago.Tel 0783963341.hari hashize igihe tutavugana ngo dusangire kdi dusabane kandi dusase inzobe kuko ibya MUSEKEWAYA ni nka yanzu y'ibitabo ihahwamo ubwenge.ntaruba ntirushire MUDARAZA bigeze aho arafunguwe ariko reka ngire icyo mubaza;MUDARA,ese Ufunguwe ugifite wa mutima w'ubwishongozi n'ubugambanyi?gusa menyako USOROMA IBIMUSUMBA YIHANGANIRA IBIMUTOKOZA Kdi Umutego mutindi ushibukana nyirawo niba ugarutse uri wa wundi urye uri menge kuko uravunikira ubusa.MANYOBWA we,ngushimiyeko watinyutse gusaba imbabazi abakiriya bawe,ariko se ko ukomeza kwigira muto ntabwo uziko UWIRUKA KUBYAMUSIZE ASIGA IBIMUSANGA?Njye nakugira inama yo kunyurwa n'uwo uriwe.BATAMURI,ntukangwe n'urunyuragurane rw'abiyita ababyeyi b'impano yawe GASHEMA.Menya neza ko IMIZIZO Y'UMUNTU ISHIRANA N'IKIGERAGEZO IYO KIGEZE IHEREZO.Nonese ko numva baguha gahunda bazi uko yakuze?iturize nabyo bizashira.
1778 Uwambajimana jean leonard,akarere ka rulindo,umure
Fri, 26/Feb/2016, at 8.14 pm
Uuuurugo ruhiree,yemwe abagiye kurushinga,rubaza urutamba mitavu muhoze amata ku uruhimbi,Samvura we uri umugabo wifuzwa na benshi,urahorane iyo kamere ituma ukundwa kd nawe uhorane umutima wa kimuntu,RITA ni ukuri nawe uri uw'igikundiro,hahirwa samvura we wahisemo neza,abmye mutima w'urugo kd ufite ubwenge butagirwa na buri wese,dore mugiye kurwubaka muri bakuru,muzabere abakiri bato urugero rwiza,urugo rwanyu ruzabe ishuri maze nabo bababere abanyeshuri,amasaziro yanyu azandikwe mu bitabo,natwe i Rukindo tubitezeho kutubera imbere natwe tukabagenderaho.
1779 Hanyurwushaka vincent,huye_kigoma
Fri, 26/Feb/2016, at 8.06 pm
None c ko uwataramanye namwe atigera atwarwa n'ibitotsi kd ibitaramo byanyu bikaba byuzuye impanuro,natana namwe nkasanga nde?,ntakabeho,ark c ko kuvuga ari ugutaruka reka niganirire na samvura,gakwaya ,muzatsinda na gihana,muri urumuri twahawe na nyagasani ngo mumurikire,imitima yokamwe n'urwango n'ubugome,turabibashimira kd mukomereze aho Samu ndabma ikivi watangiye ugiye kukigeza ku umusozo,rita ni umufasha mwiza,tubifurije guhirwa,amahoro ya nyagasani abane namwe.
1780 Mugenzi jack,akarere ka nyanza,umurenge wa mukingo
Fri, 26/Feb/2016, at 7.58 pm
Rimwe na rimwe na ba ruharwa bajya baba abantu,Mande ko mbma umutego wa ba gafarasi uwurenze, kuki uw'igitugu,urwango,umunabi,umushiha n'ivangura byo byakunaniye kubirwanya!,ni ukuri mbonye ko wabishobora,najyaga nkeka ko ari kamere ark nsanze ari bya bindi nkuko umunyarwanda yagize ati "AKABIKORA KABIZI KARYA IMBOGA KARITSE,ark rero,dusigaye dtfite ubutabera,ukoze nabi wese arabihanirwa,nawe rero urarye uri menge,uramukane amahoro.
1781 HABIYAREMYE VINCENT'KARONGI'MURAMBI
Wed, 24/Feb/2016, at 9.12 pm
Nkomeje Kubashimira Inyigisho Mudahwema Kutugezaho Kukozidufasha Turibenshi.Arikombibarizegato Ibice Byambere Tutarikubibona?
1782 Ndayisaba Samuel
Wed, 24/Feb/2016, at 8.08 pm
Murahobasizi Basigana Ubwuzu Dukomejekubashimira Inyigisho Mukomejekutugezaho
1783 Masengesho m chantal,akarere ka nyamagabe
Wed, 24/Feb/2016, at 8.01 am
Nyagasani adukomezanye namwe kuko "Bamwe wababereye abaganga b'imitima yari yaranze gukira,abandi wababereye umwalimu ubigisha ukabakura mu ubujije bari bari baratewe n'ubwigunge busobetse urwango,mu nzira umuntu anyura ahura n'ibigeragezo byinshi,bamwe inzira yo kubikemura twahisemo kuganira namwe,ngaho aho ubwigunge bushirira,umutuzo ugarukira,ubumwe bwongera kubyutswa maze umusaruro w'amahoro ukigaragariza mu bikorwa byacu bya buri munsi,amahoro naganze iwacu,urumuri nirumurikire intambwe zacu za buri munsi,tuzagera aheza kd hishimiwe na buri wese,tuzamurane twese mu ukugera aho heza,tuzafatanya kd tuzungu ubumwe,tuzakomeza duharanire kurangwa n'urukundo".
1784 Karonkano nyamagabe pascal 0725994486
Tue, 23/Feb/2016, at 6.52 am
Urumuri ruzirana n'umwijima,urukundo ruzirana n'urwango,izuba rizirana n'imvura,umutuzo uzirana n'urusaku,zirikana ko kubana n'abandi amahoro bisaba kwicisha bugufi,koroherana,kugira umutima wa kimuntu,kumenya ko wakosheje ugasaba imbabazi,kumenya kubabarira ndetse no kurangwa n'ubumwe,ibyo byose tubisanga kwa muganga docteur Musekeweya rwanda,utabyujuje amugane,yiteguye kukwakira kd nta kiguzi yaka,urabe umunyamahirwe wa mbere mubamugana kuko yuje inama zizira ibinyoma
1785 BARAYAGWIZA sylvain,akarere ka nyamagabe,072595474
Fri, 19/Feb/2016, at 7.45 pm
Mu bintu bibaho byose uzabyitegereze urebe imibereho yabyo,nyuma yo kubyigaho uzafate umwanzuro,dore nkukopezeho gato,imvura iragwa ariko igahita,izuba riracana ark rikageraho rikarenga,ibi umunyarwanda yabiciyemo umugani ngo umwijuto w'ikinonko ugirango imvura ntizagwa,twikomereze,IMANA yararemye ark igeze ku umunsi wa 7 iraruhuka,umuntu arakora ark akagira umunsi wo kuruhuka,ni byinshi sinabirondora ngo mbirangize,ark c mbibarize,ikiruhuko cy'umugome kiba ryari?,conge y'umugambanyi yo c iba kuwa kangahe?,ese buriya bo kuba bataruhuka ni uko aribo bakora ibifite akamaro kurusha ibindi biremwa byose bibaho,Ndashaka ko wowe MANDEVU,MUDARAZA,MUTANAZI,BAHIZI,ZANINKA,KAREMANZIRA,JOSIANE GAFARASI,n'abandi nkamwe mwampa igisubizo gikwiye,mwicare hamwe mubiganireho maze mumbwire,dore isi yacu murayigambaniye ,yewe ubugome bwanyu bushobora no kuba aribwo buduterereza ibiza bya buri munsi!,ark reka ntegereze nzakomeza ari uko mwansubije,nimuhagarike koreka imbaga kuko mwazabibazwa.
1786 MUGENZI JACK w'i nyanza mu umurenge wa mukingo
Thu, 18/Feb/2016, at 9.05 pm
Kuko umucyo uhora unesha umwijima,umuseke wa keba,ugakebana n'isoko ivubura amazi yuzuye umunyu,uwo munyu niwo ukurura abashaka kurya kuri ya ndyo idatera inzara bibaho na rimwe,ngiyo intambwe inyanza twateye,tuyikesha namwe mwemeye kutubera abarimu bakwiye ishimwe,gusa BAHIZI aradutenguha,ZANINKA akatugambanira,MUDARAZA akaducaruhinganyuma,mu nzira habamo ingorane nyishi,ubashije kuhaca gitwara aratwaza kd agatwarana n'abeza,ba batamuriza bari hafi ngo badufate ukuboko,twishimiye kuyoborwa namwe,nimutwereke inzira mwanyuze natwe ayo mahwa twiteguye kuyanyuramo ark tugataha iwabo wa mahoro na ba mutima mwiza,mudusengere bizaduhire.
1787 Uwambajimana jean leonard,akarere ka RULINDO,umure
Thu, 18/Feb/2016, at 8.58 pm
Nubwo isi yakomeza kuba mbi cg c ingome gute,ntabwo izabura kugira abantu bake beza kd bababazwa n'ibibazo by'abandi,batamuri uzahora ushimirwa umutima mwiza ugira,wagirango ntiwavutse kwa zaninka we wamazwe n'urwango,ishyari n'ubugome,Gasore we uri intwari kd uzakomeze kurangwa n'ibyiza aho ugeze hose,ugira umutima wihangana utansangana buri wese,uri uwo kwigirwaho kd uri uwo gufatiraho urugero rwiza,gusa abateza ibibazo bo ntibazabura,tuzahora dufite ba karimanzira,gafarasi,mudaraza,fabiane n'abandi,ark ntiducike intege,dukwiye guhora twiteguye guhangana n'iyi si,kd kuyitsinda birashoboka,dutahirize umugozi umwe kd dukomeze guhuza imbaraga,RULINDO shima Imana kuko wahaweho MUSEKEWEYA impano izira ikiguzi.
1788 Ngezahayo vincent,kigali nyarugenge
Thu, 18/Feb/2016, at 10.23 am
Twongere tuganire,dushungurane kd natwe ubwacu twisuzume turebe ko nta gatokorwa kaba kari mu jisho ryacu,abo hambere bo bagiraga umwanya wo gutarama,ikigwari kikanengwa,umunyamakosa agahanwa,umugome agacibwa mu muryango kd uwakoze neza akabishimirwa,ubu rero natwe twagiriwe ubuntu bwo guhabwa agacyamo,ni musekeweya yaje kutubera urumuri,dufite amaso ark ntakibona,dufite umutima ark ntitugikora igikwiye,dufite ubwonko ark ntitugitekereza igikwiye,reka tuyoborwe n'ibitekerezo dukura muri musekeweya,tuyemerere itubere umwalimu natwe tuyibere abanyeshuri beza,inyigisho iduha tuzihe agaciro gakwiye maze dufatanye mu kunga ubumwe,ni NGEZAHAYO Vincent,kigali Nyarugenge,0725371607
1789 Mugenzi jack,nyanza~mukingo
Wed, 17/Feb/2016, at 8.20 pm
Burya igihano ni uburyo bwo kwikosora no gukosorwa kugirango wongere usubirane indangagaciro za kimuntu,muginga nawe kananga,dore mugarutse mu bavandimwe,muraharanire kuba intwari mu byiza kd mube mube umusemburo w'impinduka nziza,fabia erega kuba wowe udafunguwo si urwango ufitiwe,ahubwo nuko hari ibyo ukigaragaza ko utarakosorwa,mudara ark c nawe koko wabonaga uri uwo kurekurwa?,ese aho wari wanemera amakosa wafungiwe?,oya rwose,rekera kwijujuta ahubwo wongere wibuke impamvu uri aho maze wiyemeze kuba intangarugero kd abagushinzwe nabo bazabibona,mugire umutima wicuza,watura kd ugasaba imbabazi.
1790 Mugenzi jack,nyanza~mukingo
Tue, 16/Feb/2016, at 10.52 am
Ngo umurimo wose ukiza nyirawo ark nge nkeka ko umukiza yawutekerejeho neza kd byaba ngombwa akagisha n'inama,none c muvandimwe karimanzira aho nawe waba waratekereje ku ubucuruzi ugiye gukora,ahaaaa!,harya ngo ntacyo ujya utinya,gusa niyo cyaba ari ntacyo watinya n'igihombo,sinkuteze iminsi ark ndabikwijeje,uri kwiruka ku umugisha wagusize,urabiba ingano ark uzasarura urumafu,kd muvandi sinkuciye inege komeza imishinga yawe,nkuko dusanganwe kd tumaranye igihe ni MUGENZI JAck,akarere ka nyanza.
1791 mawazo emmy twahirwa ndi inyabinoni mukarere ka mu
Fri, 29/Jan/2016, at 8.13 am
bavandimwe nshuti nziza! dukunda musekeweya nayo ikatubera umusemburo wurukundo rurambye muri bagenzi bacu.mureke mbibarize? mwe murabona umugambi wa josiane wogutesha umutwe kwa shema haricyo uzamugezaho,yatuye ibibazo se wumwana akareka gukomeza gusenya urwubatswe nimana.irwubakiye imfura zayo chema na batamuriza.
1792 Uwacu Robert
Thu, 28/Jan/2016, at 10.52 pm
Muraho Musekeweya! Natangiye kubakurikira vuba aha cyane hashize umwaka umwe gusa ariko nsigaye nsubiramo na episodes zarangiye! Muri abahanga mu gukina no kwigisha ... Nakwifuza gusa ko murushaho kumenyekanisha iyi kinamizo kuko hari benshi ifasha/yafasha ... mukomereze aho.
1793 HABUMUKIZA
Tue, 26/Jan/2016, at 8.13 pm
MANYOBWA WOGIYE UREKA GUHENDA ABA CLIENT.
1794 NDAYIRAGIJE vedaste ,akarere ka bugesera, ngeruka
Fri, 22/Jan/2016, at 8.21 pm
gasore yihangane kuko imana iramubona
1795 Niyonzima Patrick
Thu, 21/Jan/2016, at 9.36 pm
Gasore Na Chantal Mwihangane Muhombe Umwana Mwifatanyije Muzabona Undi
1796 k-boy
Fri, 15/Jan/2016, at 11.11 am
yoo nukuri chantal na gasore banyuze mubikomeye ariko iyo ndwara siyo kumwica gasore nakomeze kumuba hafi azakira ikindi kandi batamuriza gaerageza kumva josiane umuntu ntahora avuga ibibi gusa wasanganga ari amahoro yaragaruye agatima
1797 k-boy
Fri, 15/Jan/2016, at 11.11 am
yoo nukuri chantal na gasore banyuze mubikomeye ariko iyo ndwara siyo kumwica gasore nakomeze kumuba hafi azakira ikindi kandi batamuriza gaerageza kumva josiane umuntu ntahora avuga ibibi gusa wasanganga ari amahoro yaragaruye agatima
1798 Nsengiyumva felix
Tue, 12/Jan/2016, at 8.43 am
Muraho neza bahanzi muhangura umutima yahanzeweho na sekibi musekeweya we uzakuvuga nabi bazamwihorere bidatinze azahita abona koyibeshye naho abantubenshi bavugako ngo mukecuru ZANINKA ntacyo bamwigiraho ariko njye mbona atariko bimeze. Zani wanze guhinduka none ibihe byo bizaguhindukiraho gusa umenyeko twe twagutabye munama duhindura imyumvire yacu mibi none tumaze gutera imbere pe mukecuru wahindutse ikaza tugakomeza inzira n'amahoro , Batamuriza na Shema namwe muri intangarugero pe mwareze Gashema bizabahesha ishema muvandimwe Musekeweya we muratwigisha kandi turafata ubu twicaye dutegereze ibizami maze nibiza muzarebe kuburyo gutondeka imyanya bizabagora kuko 99% gusaba twujuje ikizami murakoze Imana ibarinde
1799 uwizeyimana faustin
Fri, 08/Jan/2016, at 8.06 pm
muraho abakinnyi bamusekeweya turabakunda cyane cyane shema batamuriza gasore chantal bakina ibintu byubaka nahozaninjawe ahaaaaaaaaa!!!!!!!!!
1800 ndayishimiye fabrice
Thu, 31/Dec/2015, at 6.45 pm
muraho bakunzi ba musekeweya tubashimiye kuntu muguma kutwigisha njye mbona abantu bose bigiye kuri shema igihugu cyose cyatera imbere kandi bakumvikana naho zanainka we nadahinduka ntazava gereza murakoze.
1801 ALEXIS MUHAWENIMANA
Mon, 28/Dec/2015, at 1.02 pm
Muraho Ntuye Mungororero.Bakinnyi,bamusekeweya Turabakunda Kuko Mutwubakira Imitima Nubwambere,mbandikiye,Kuva Natangira Kumva Musekeweya,hashize Imyaka Myinshi.Reka Mbitumire,Mubwire Zaninka Ngo,wavuye Mumwijima Ukajya Ahabona.Zani Wafatanyije Nabandi Inzira Yamahoro.Murakoze Mukomeze Muturyohereze.Ibihe Byiza.
1802
Wed, 23/Dec/2015, at 8.54 pm
Ndisamson iburundi musekeweya iraryoheracane
1803 HANYURWUSHAKA VINCENT,HUYE~KIGOMA
Wed, 23/Dec/2015, at 8.05 pm
Burya koko guhinduka biragora,ibigeragezo bibaho ark maze kubona ko abo byigisha ari bake,niko KAREMANZI reka nkwibarize ubwo koko ibyo uvuze urakomeje,ndakeka ko uri kwikinira,nari nzo ko ishuri wanyuzemo warikuyemo ubumenyi buhagije,gusa ndabona kuguhindura bigoranye pe,singuteze iminsi ark reka nkubwire ngo uzahindurwa n'isi,MANYO ko gucisha make aribyo bitera gukundwa no kwizerwa na buri wese,aho buriya koko ubona uri uwo kugirirwa icyizere na buri wese,ese ko wowe utababarira,umunsi wowe wakosheje uzitabaza nde,nyamara ngo iby'isi ni gatebe gatoki,ibiba kuri maribori nawe byakubaho ark kubyitwararika nibwo butwari,urebe igikwiye kd ube aricyo ukora,umwanzuro ukwiye uzakubahisha mu bandi.
1804 Mugenzi jack,nyanza mukingo
Wed, 23/Dec/2015, at 7.48 pm
Batamuri erega ngo ibyago bigwira abagabo kd ngo burya mu kugeragezwa niho hava kunesha,uri kugorwa n'isi ark byihanganire,hagowe josiane n'abandi bose bafite uruhare mu burwayi bwa gashema,ihangane nyagasani ari kureba ukwizera kwawe kd bizakemuka vuba,simbashije kuvuga meshi kuko nanjye ubwo burwayi bwa gashema burambabaje ark reka nkubwire ngo uwiteka akugenderere.
1805 Ndi Munyaneza Edouard i Muhanga umurenge wa Muhang
Tue, 22/Dec/2015, at 5.49 pm
Bavandimwe kdi nkunda nejejwe no kugirango akari kumutima gasesekare kumunwa. Natangiye kumva musekeweya 2004 nari umwana muto nigaga mumashuri abanza. ubu narakuze kdi yakomeje kunyubaka bintera kubiheraho nange mfasha abandi. Rekangire icyo nibwirira Manyobwa, Manyo agabanya gufuha kdi umenyeko hari ibihano bitemewe kuko igihano kiberaho gukosora ntikibereyeho guhonyora uburenganzira bwa muntu, murakoze.
1806 UMUTONI Emmanuel
Fri, 18/Dec/2015, at 8.26 pm
Ayiwee!! Birabe Ibyuya Ntibibe Amaraso Kuko Umuryango Wa Shema Usubiye Mugahinda Abatuye Bumva Musekeweya Natwe Twashavura. Reka Mbasabe Muzambwirire Zaninka Muti "habayeho Ntihakabehe" Kandi Muti <> Ngaho Rero Fata Icyemezo Uze Dufatanye Kubaka U Rwanda Rwacu. Mubitumwe N, UMUTONI Emmanuel Akarere ka Muhanga, Umurenge Ni Kibangua Kandi Turabashaka Ngo Mudusure Tubahe Ibitekere.
1807
Wed, 16/Dec/2015, at 8.40 pm
ESE MANYOBWA WAGIYE UGIRA UBUMUNTU UMUNTU WUMUBYEYI WICISHA UMWANA UGUKORERA INZARA. NI ERINESTE MU NGORORERO.
1808 Uwambajimana jean leonard,umurenge wa BUREGA,akare
Wed, 16/Dec/2015, at 8.25 pm
Ntawigeze akizwa n'urwango,umunabi uragacika,ubugome buragahera,ubushotoranyi buragahera nk'amahembe y'imbwa,amahoro arakimikwa iwacu,ineza iragahabwa ikicaro mu mitima ya twese,salon zacu ziragahora ari uruganiriro rugamije gushakira ibyiza abandi,uzagire umutima nk'uwa samvura,koroherana nka gakwaya,ubugwaneza nk'ubwa muzatsinda,kubana neza nka batamuriza,kwiyoroshya nka gihana,maze wihangane nka gasore,nanjye nzava i rulindo nze kukureba tuganire kuko abanyamahoro bahora bifurizanya ineza,ntuzampeze tuzaganire twishime nzakubwire ko twebwe abatuye buringa tunezezwa no kuba twaramenye musekeweya,kuyikwirakwiza hose ari inshingano kd bikaba n'umukoro wa buri munsi.
1809 Vincent hanyurwushaka,huye,kigoma,0728365528
Wed, 16/Dec/2015, at 8.09 pm
Byari bikwiye ko navuza impundu nkakoma no mu mashyi kuko mugereko yongeye kunguka uwo yari yarabuze,CHANTAL we reka mbe nkuhaye ikaze aho wari ukumbuwe na benshi,ark c mana nyagasani koko pe ngo ikibi gihora gisimburana n'icyiza koko?,twishimire ko chantal atahutse ark kwa SHEMA hakaba hatashye icyago?,oya ntibikabe,dore turapfukamye mubyeyi,ca inkoni zamba,cisha ikibi hirya kd kure y'urugo rw'abanyamahoro,barageragejwe bihageje,icyagatumye rero ubarokora,nuko badateshuka ku ntego yabo yo kubungabunga no gukwirakwiza amahoro hirya no hino,ubu c niwowe wabatererana mubyeyi?,oya rwose,ngaho koresha ububasha bwawe,twizeye ko ubutaha tuzishimira ko wagaragaje ubutwari bwawe,ngiryo isengesho tugutuye twebwe abatuye i KIGOMA hano i HUYE
1810 Mugenzi jack,umurenge wa mukingo,akarere ka nyanza
Wed, 16/Dec/2015, at 7.43 pm
Uganira n'abeza ntaruha,ugirwa inama kd nwe akac yazigira abandi niwe ukwiye kuba ikiraro cyambukirwaho n'abifuza kugana inzira y'ubumwe,iyo turikumwe nyurwa n'inama zanyu nziza kd zubaka,mwemeye kumbera urufunguzo rw'ubuzima,mwarakoze cyane kujugunya ingufuri y'ikibi yari yaradanangiye umutima wanjye,mwemeye kumbera itara rimurikira intambwe zanjye,nimukomeze kumfasha nanjye gutera intambwe yo kumurikira abandi,umucyo nukomeze kuganza ibitekerezo byacu,duhagurukire rimwe,twurwanye urwango,twimike urukundo muri twe,dutwaze gitwari tuzagera aheza.
1811 Karonkano nyamagabe pascal,0786776373
Tue, 15/Dec/2015, at 1.04 pm
Mbabarira narihannye,nibwo namenya agaciro ko kuvugisha ukuri mu ubuzima bwanjye,nigize nyirabinyoma nirengagiza ko ikinyoma kidahabwa intebe kabiri,kuba nyamwigendaho kwanjye kwanyibagije ko abantu bakenerana...,JOSIANE we hari ubwo uzakenera kuvuga aya magambo ark ukazasanga waratinze,uzicuza icyatumye ubaho usabe ko isi yakumira ark ntibizaba bikigukundiye,biraruta ko ibyo urimo wabitera umugongo none,wahabwa imbabazi bigishoboka,kd ukakirwa mubawe,HARI ubwo umwana w'amezi 3 arusha ubumuntu abiyita ko bakuze,ugasanga nanone barushwa impuhwe n'ikirura cyashonje kd gikeneye icyo kurya,ZANINKA WE ndabona wujuje ibisabwa ngo ube muri abo,ni ukuri mbona GASHEMA akurusha ubumuntu kuko we yihangana narushye umurera kd atari nyina,wowe rero uri ikirura gishaje,wabuze urukundo muri wowe, wiyambuye impuhwe za kibyeyi,wambuwe ikamba ry'urugori mu bandi bategarugori b'i rwanda,ibyo wakoze uzabyicuza iteka,muvandi mbabarira sinkututse mvuze ibigaragarira buri wese.
1812 Mugenzi jack,umurenge wa mukingo,akarere ka nyanza
Fri, 11/Dec/2015, at 8.07 pm
Ese ko ubundi uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo,kd ngo ibyo tubona biba bibereyeho kutwigisha nkawe manyobwa wambwira ko ikibi uwaguriye umuruta asate imyenda yakoze ari ikihe?,mbwira nguteze yombi,GIHAYI ni ukuri koko iyo urwanda ruza kugira abantu nkawe nta kibi cyari kutwinjirira ndakurahiye,amahoro niyo yabuze kugirango ubumwe bube muri twese,ni ukuri uzahorane ubwo butwari,Cyago ntugahere kd ntukagume,yego iyo waje udutera agahinda ark udufasha kutwereka ko icyaha gihora ari icyaha kd inaruka zacyo zigaba imizi kuri bamwe bac batarabashije kumenya ububi bwabyo,gusa nizeye ko karemanzira ibyakubayeho uzabisangiza abandi,kd ntuzagire na kimwe ubahisha ndabigusabye,ngaho urware ubukira.
1813 Nitwa UWAMBAJIMANA JEAN LEONARD,akarere ka RULINDO
Fri, 11/Dec/2015, at 7.56 pm
Isi ni ishuri kd twaje kwiga umunyeshuri mwiza rero ni uharanhra gushyira mu bikorwa ibyo yize,gusa ntituzibagirwe ko gushungura ari ingenzi,ngewe maze gushungura nasanze ko kugira nabi nta kamaro bifite,ubwo nawe ufite ibyo wize,igira kuri KAREMANZIRA uzasanga ko ushobora kwibariza icumu rikaba ari wowo rihitana mbere,niwigira kuri JOSIANE uzabona ko kwa kuri twabwirijwe kuva kera ntaho kwigeze kujya,hagowe abaguhisha bakimika ikinyoma kuko ingaruka zacyo aribo zigaruka,ngirango josiane azabitangaho ubuhamya,iryo shuri ryigisha abeza n'ababi,ba MUDARAZA,MUTANAZI,BAHIZI n'abandi nkabo sinakwirirwa mbarondora,umukoro dukwiye guhorana kd tukawutsinda,ni ugushaka uburyo twerekana itandukaniro ryacu nabo kd dufite abantu b'ikitegererezo.sinasoza ntavuze ko inama muduha twebwe abatuye umurenge wa BUREGA muri RULINDO kuzikurikiza arizo nshingano zacu za buri munsi,murakoze,0725367268
1814 Vincent hanyurwushaka,huye~kigoma,0728365528
Fri, 11/Dec/2015, at 7.35 pm
Nubwo gihayima yazanye inkware ark natwe twari turigutegura imishinga tugezeho ngo tuyikwereke kd tugusaba gufatanya natwe,ni ukuri nawe urabibona ko ubumwe hagati ya muhumuro na bumanzi buri kugenda bugaruka,ubu akabande twarakavuguruye kd dugahuriraho twese,urabibona ko ubuhinzi tubugeze kure,ingufu zawe zirakenewe,ngwino udutere ingabo mu bitugu,twishimiye kongera gufatanya nawe,inama zawe zifite byinshi zizatwungura,kubwawe twungutse inshuti n'umuryango,ngwino dufatanye maze zaninka azaze asanga twarageze kure,abanyamuhumuro na bumanzi baguhaye ikaze,rero natwe abatuye i HUYE muri KIGOMA,tukweretse ko wongeye kuba uwacu kd urugendo tuzafatanya ruzadushimisha kurushaho.
1815
Wed, 09/Dec/2015, at 8.17 pm
Ni Thierry BURUNDI TURABAKUNDA MUSEKEWEYA I RADUFASHA GOSE MUROTE IMANA
1816 ntezimana eric
Tue, 08/Dec/2015, at 11.11 am
#Gatsibo turabakunda cyane buriya Chantal ntago yari kubona akaz agashaka gusiga Gasore. Shema kubona se byaramushimishije kuko uko umubyeyi akweretse urukundo ruke ntago ark nawe wabigenza. mukaba mwaraje muri abahuza murakoze.
1817 NGEZAHAYO vincent,akarere ka nyarugenge,umurenge w
Sun, 06/Dec/2015, at 12.52 pm
Erega burya ngo umugezi uvubura amahoro ntujya ukama bibaho,imbabazi nazo zaremewe gutangwa,none c rutagani ko wamaze kwitandukanya n'ikibi,ugaca bugufi ugasaba imbabazi ni iki cyatuma utababarirwa,gusa emera nkutume kuri bahizi ni murumuna wawe nawe mwereka inzira igana aho ugeze kd niyemera kugukurikira natwe uzatumenyeshe twishimane,GASORE we none se ubu koko kuba chantal yarabonye akazi nabyo bitubere ikibazo,none c ko uzi ko mu byabatandukanyije inzara iri ku isonga byongere bihabwe umwanya koko?,oya ntibikabe,icyo guturana n'umuryango birumvikana ko kikuremereye ark niyo ntambwe yo gushyikirana nawo,amahoro agaruka iyo yaganiriweho,umuryan­ go wawe nawo uzahora ari uwawe,uko waba uri kose ugomba kumenya ko mufitanye amaraso,uri intwari reba kure,intambwe wateye,irenze kure ibibazo bya none,tubere icyitegererezo utwereka guhitamo neza.
1818 Uwambajimana jean leonard,Rulindo~burega,072536726
Sat, 05/Dec/2015, at 9.13 pm
Umwe ati urugiye kera ruhinyuza intwari,undi ati inkunzi y'ibikoba yikururira amakara,ntanjye nti "ibyo unyifuriza ubikubirwe 7,ndababaye kuba wowe KAREMANZIRA winubira ibyakubayeho aho wakwicujije ibyo wari ugiye gukora,gusa igihemu cyawe kirakugarutse,nkeka ko ari isomo ubonye uzahanurira buri wese,gusa ngirango witeguye guhinduka,ubugome bujyane n'ayo marozi wari wacishije,ngwino mu umuryango nyarwanda,iyambure imyenda y'ubuhemu,ubugwaneza bugutegerereje ku umuryango ngo buguhuze n'abeza,niba ubyemeye reka tugusabire kuri nyagasani akugirire neza kd umusabe imbabazi uzisabe na gasore hamwe n'abandi wahemukiye bose,murakoze,i Rulindo muri BUREGA turakabahorana
1819 ntezimana eric gatsibo district
Sat, 05/Dec/2015, at 6.14 am
Buriy babuvuzukuringo ahakomeye niho hava amakoma buriy Gasore kugeragezwa kuriya hari impamvu nkatwe tujye tuba indashyikirwa mubyo dukora gasore na chantal bajye batwubaka
1820 HANYURWUSHAKA vincent,huye~kigoma,0728365528
Fri, 04/Dec/2015, at 8.55 pm
Usibye na hano i kigoma nibaza ko n'ahandi abahana nkawe manyobwa ari mbarwa,gusa reka nkubwire,buriya nubwo tubita abakozi mu urugo,umukoresha mwiza yagakwiye gufata umukozi nk'ifura ye ,zirikana umuntu ufite ubuzima bw'umuryango wamunganya iki?,manyo turi kuganira kd unsubize,ese buriya aramutse ifunguro ryawe arihumanyije hahomba nde?,umva nkubwire, niba ujya ureba kure wagakwiye gusaba maribori imbabazi vuba,uzh ko ubyemeye ark mwajya munasangira ku meza amwe!,nako ngo ni ukwisuzuguza da,gusa ariko biri waba warisuzuguje kera,ko udasangira nawe c ukarya ibyo yatetse?,nakubwiye ko turi kuganira,hagezweho wowe kugirango umpe igisubizo,bitaretse kuwa 3 uzabe wamaze kukibona,nyuma yawe nzagaruka nenga kibanga kuko nawe mbonye ko hari ibyo tutari bwumvikaneho,mbaye njyiye ark nsisezeye,nimva i huye tuzongera duhure tuganire
1821 Mugenzi jack,akarere ka nyanza,umurenge wa mukingo
Fri, 04/Dec/2015, at 8.01 pm
Burya impaka ni nziza kd nizo zivamo ibisubizo byubaka zitabayeho,nta nicyo twageraho,abo mu umucyamo namwe abo mu mpinga,kuba mwaremeye kuganira ngiyo intambwe izatuganisha ku kugera ku bisubizo by'ibibazo dufite,nizeye ko muri kunyumva,nimucyo umucyamo tuwugire uw'ibiganiro,reka tureke gutukana,ibi sibyo bizatugeza aho dushaka kugera,ubuzima bubamo ibibazo byinshi,gusa byose biberaho kutwigisha hagamijwe kureba niba turi abanyeshuri beza ,twaje ku isi kd isi ni ishuri,umunyeshuri mwiza arangwa no gusubiza neza,ngaho rero ishuri twarigezemo,twicare twige kd tuzigishe n'abandi,nizeye ko muzahinduka bidatinze.
1822 SIBOMANA Joseph
Thu, 03/Dec/2015, at 7.41 pm
Ni Wa Mukunzi Wanyu Sibomana Joseph Uhereye Mu Ntara y'iburasirazuba,akarere ka Ngoma,umurengd Wa Kaza,akagari Ka Karama,umudugudu Wa Mpandu Ngarutse Nshaka Kubaza Mayobwa Nti:"ubwo bakumennyeho amazi ujya he koko,ntubonaka iyo biba ikintu gikomeretsa uba ukomeretse"gusa ngirango ubonye ;menya uzajya ubanza gusaba uruhushya umukozi rwo kumusanga mu gikoni kuko menya wumvise kuko uhakuye isomo.
1823 SIBOMANA Joseph
Thu, 03/Dec/2015, at 7.41 pm
Ni Wa Mukunzi Wanyu Sibomana Joseph Uhereye Mu Ntara y'iburasirazuba,akarere ka Ngoma,umurengd Wa Kaza,akagari Ka Karama,umudugudu Wa Mpandu Ngarutse Nshaka Kubaza Mayobwa Nti:"ubwo bakumennyeho amazi ujya he koko,ntubonaka iyo biba ikintu gikomeretsa uba ukomeretse"gusa ngirango ubonye ;menya uzajya ubanza gusaba uruhushya umukozi rwo kumusanga mu gikoni kuko menya wumvise kuko uhakuye isomo.
1824 Niyonzima Patrick Akarere Ka Rusizi
Thu, 03/Dec/2015, at 1.35 pm
Mwiriwe Neza Musekeweya Kiraro Kitwambutsa Aho Twananiwe Kd Muraho Bakunzi Bacu B'amahoro Mbasuhuje Nshize Amanga Nishimiye Gufata Akakanya Kogutekereza Iyo Mwadukuye Aho Nakwita Mwicuraburindi Niko Chantal Utekerezako Uburyo Ugaraguza Gasore Agati Aho Ntuzicuza? Ese Nukira Ukirengagiza Uwo Mwabanye Murukundo Haricyo Bizakumarira? Zaninka Mbarubukeye Agutaye Muri Gereza Urebahe? Suko Yitwaye Neza Wowe C Uzafungurwa Kuko Witwaye Ute? Ndinkawe Nakwigira Kuri Mbarubukeye Shema Horana Ishema Kuko Na Papa Wawe Yarekuwe Naze Yubake Akogakundi Kaba Gafarasi,kalimanzira,samson N'abandi Nkabo Kuko We Amaze Kugororoka Rita Eseko Utangiye Kwibuka Nyakwigendera Aho Uzarwubaka? Kunda Samvura Niwe Uzaguhoza Amariri Warize Manyobwa We Kombona Utangiye Kwisubiza I Bukumi Kd Ugiye I Buryasazi Azimira Nzima Aho Ntuzigumira Iyo Wifuza Kujya I Bumiss Ntundebe Nabi Nivugiraga Maribori We Hora Uhoze Ukore Akazi Kawe Neza Murakoze
1825
Thu, 03/Dec/2015, at 1.33 pm
Mwiriwe Neza Musekeweya Kiraro Kitwambutsa Aho Twananiwe Kd Muraho Bakunzi Bacu B'amahoro Mbasuhuje Nshize Amanga Nishimiye Gufata Akakanya Kogutekereza Iyo Mwadukuye Aho Nakwita Mwicuraburindi Niko Chantal Utekerezako Uburyo Ugaraguza Gasore Agati Aho Ntuzicuza? Ese Nukira Ukirengagiza Uwo Mwabanye Murukundo Haricyo Bizakumarira? Zaninka Mbarubukeye Agutaye Muri Gereza Urebahe? Suko Yitwaye Neza Wowe C Uzafungurwa Kuko Witwaye Ute? Ndinkawe Nakwigira Kuri Mbarubukeye Shema Horana Ishema Kuko Na Papa Wawe Yarekuwe Naze Yubake Akogakundi Kaba Gafarasi,kalimanzira,samson N'abandi Nkabo Kuko We Amaze Kugororoka Rita Eseko Utangiye Kwibuka Nyakwigendera Aho Uzarwubaka? Kunda Samvura Niwe Uzaguhoza Amariri Warize Manyobwa We Kombona Utangiye Kwisubiza I Bukumi Kd Ugiye I Buryasazi Azimira Nzima Aho Ntuzigumira Iyo Wifuza Kujya I Bumiss Ntundebe Nabi Nivugiraga Maribori We Hora Uhoze Ukore Akazi Kawe Neza Murakoze
1826 Nitwa uwambajimana jean leonald,akarere ka RULINDO
Wed, 02/Dec/2015, at 7.57 pm
Ubuyobozi buraryoha ark burya iyo bukoreshejwe icyo bwagenewe,kamulisa we nibyo koko umwana mwiza umusiga yinogereza,twizeye kd ntidushidikanya ko nawe wasizwe na DONATI hamwe na HIRWA,ngirango igge mwakoranaga warahuye byishi,niba ushaka kubahwa,ubaha abo uyobora,isanishe nabo kd ubereke ko uri umwe nabo,ngiyo intambwe nziza izakugeza kubyifuzo byawe,yego imigambi yawe sinyizi ark nzi ko ushaka gutera ikirenge mucya hirwa,donati hamwe n'abandi bagaragaje imyitwarire ibereye umuyobozi nyawe,nizeye ko ufite n'intego yo kuzarenzaho,icyo ni ikivi batangiye,wowe uzaharanire kucyuza,utangire n'ikindi kd ube intangarugero muri bose,nsoje ngira nti Imana itanga byose izabigufashemo.
1827 Mugenzi jack,nyanza~mukingo
Wed, 02/Dec/2015, at 7.48 pm
Reka ngaruke ngo tubagarire ya mahoro twaherewe ubuntu ark kuyatunga mu mitima yacu bikaba bikitugoye,nyiranji erega umunyarwanda niwe wagize ati isi yameze amenyo,ababyeyi bamwe ntibakita kubo babyaye,hari abasigaye barushwa impuhwe n'inyamaswa,urugero nkuhaye ni josiane,gusa aragowe uhohotera umuzirange,intama z'imana ni izo mpinja tujugunya,imana ihora ihoze kd ngo agatinze ugatega iminsi,mbarubukeye we ni koko nta joro ridacya n'irya gereze ryarakeye bucya ugirirwa imbabazi kubera kwitwara neza,uko watekereje ukiri muri gereza,bikube inshuro 7 mu ubuzima bundi ugarutsemo,fatanya n'abo usanze kubaka ubumwe no kugarura amahoro kd gusubira inyuma ubigire kirazira.
1828
Wed, 02/Dec/2015, at 7.48 pm
Reka ngaruke ngo tubagarire ya mahoro twaherewe ubuntu ark kuyatunga mu mitima yacu bikaba bikitugoye,nyiranji erega umunyarwanda niwe wagize ati isi yameze amenyo,ababyeyi bamwe ntibakita kubo babyaye,hari abasigaye barushwa impuhwe n'inyamaswa,urugero nkuhaye ni josiane,gusa aragowe uhohotera umuzirange,intama z'imana ni izo mpinja tujugunya,imana ihora ihoze kd ngo agatinze ugatega iminsi,mbarubukeye we ni koko nta joro ridacya n'irya gereze ryarakeye bucya ugirirwa imbabazi kubera kwitwara neza,uko watekereje ukiri muri gereza,bikube inshuro 7 mu ubuzima bundi ugarutsemo,fatanya n'abo usanze kubaka ubumwe no kugarura amahoro kd gusubira inyuma ubigire kirazira.
1829 Karonkano nyamagabe pascal,0786776373
Wed, 02/Dec/2015, at 4.56 pm
Nugirirwa impuhwe zivanze n'ubuntu,uzarerwe mu bantu bagira ubumuntu,ni umugisha utagabanyije,ni inzira nziza iganisha kuba wasiga amateka meza inyuma yawe,hari abantu benshi biyemeje kwitangira abandi,nta gihembo baharanira,ni urukundo rutagira umupaka ,ark kd kurusanga henshi byagorana,wowe musekeweya watangiranye n'umuseke w'igitondo,amanwa n'igicamunsi turahorana,umugoroba n'ijoro tuba dutaramanye,niwowe mutunamuka mu ngiro nziza,tunezezwa niyo neza watugiriye,umuryango nyarwanda ukeneye abantu nkamwe,nimwe buye ry'ifatizo twashingiyeho ubuzima bwacu,umugozi n'imbariro twahisemo kubakisha ingo zacu,twagiriwe iyo neza yo guhabwa ikirezi,twishimiye kucyambara kd tukakigendana aho tujya hose,iryo shema mwaduhesheje tuzaribitura twamamaza hose urukundo mwatwigishije,ubumwe mwatubibyemo,ineza mwadutoje,intambwe igana icyiza,igatera umugongo ikibi,mwarakoze cyane
1830 Mugenzi jack,akarere ka nyanza,umurenge wa mukingo
Fri, 27/Nov/2015, at 8.13 pm
Kuko umucyo uhora unesha umwijima,umuseke wa keba,ugakebana n'isoko ivubura amazi yuzuye umunyu,uwo munyu niwo ukurura abashaka kurya kuri ya ndyo idatera inzara bibaho na rimwe,ngiyo intambwe inyanza twateye,tuyikesha namwe mwemeye kutubera abarimu bakwiye ishimwe,gusa BAHIZI aradutenguha,ZANINKA akatugambanira,MUDARAZA akaducaruhinganyuma,mu nzira habamo ingorane nyishi,ubashije kuhaca gitwara aratwaza kd agatwarana n'abeza,ba batamuriza bari hafi ngo badufate ukuboko,twishimiye kuyoborwa namwe,nimutwereke inzira mwanyuze natwe ayo mahwa twiteguye kuyanyuramo ark tugataha iwabo wa mahoro na ba mutima mwiza,mudusengere bizaduhire.
1831 HANYURWUSHAKA VHNCENT,HUYE,KIGOMA
Fri, 27/Nov/2015, at 7.59 pm
Josia,ndumva kd ndabona aho ugeze noneho twaganira,urakoze kugaragaza ko umwana ari uw'agaciro,nkongerereho n'akandi ko ari umutware,kumutererana nk'umubyeyi ni umuvumo kd ukaba n'umuruho udashira,nyagasani akunda abana kuko ari abaziranenge,ni ukuri yari kuzakwitura inabi wari kuba waragaragaje,ngaho rero kuko umaze kugaragaza se w'umwana nawe tera intambwe,mwereke ko uri nyina,wimureresha kd nawe ufite ubushobozi,garagaza impuhwe za kibyeyi,bera abandi bagore bari hanze aha bari bameze nkawe urugero rw'impinduka nziza,icara ku ntebe y'imbere,nabo nabo bakugaragire nkuwababereye umusingi n'umuyoboro w'impinduka nziza,dore naje niyemeje kuganira nawe nyumva ndakwinginze ndabigusabye,umwana wanjye w'ubuheta ni umukobwa yitwa munyana,hinduka maze ku ibatizwa ryo kuri noheri uzamubere umubyeyi,nishimiye ko waba uwa hafi mu umuryango wanjye,ntuzantenguhe ndabigusabye.
1832 Uwambajimana jean leonard,rulindo~burega
Fri, 27/Nov/2015, at 7.01 pm
Nkuko mwabivuze"iyo umwijima urangiye umuseke uratambika"ubwo umuntu akamenya ko umunsi utangiye ari igihe cyo kujya k murimo.Iri zina rero aho mbona rihuriye nibinyuzwa mu ikinamico museke weya,nuko yigisha ko nyuma y'icura burindi umuntu anyuramo,ashobora kurisohokamo akabona umucyo.Reka ntange ingero ebyiri; musekeweya igitangira,abanyamuhumuro bashyize abanyabumanzi mu mwijima,aho babagiriye nabi maze benshi muribo barahungabana, abandi barakomereka,byari biteye ubwoba.kubera agahinda nishavu byari i bumanzi,abaho nabo bacuze umugambi wo kwihorera,maze nabo batera abanyabumanzi.nukuvuga ko impande zombi zahuye n'icuraburindi.Nyuma yaho abantu baje kwicara basanga ntakintu nyamukuru cyatuma bakomeza guhera mu icuraburindi,bicara hamwe maze bashyiraho urukiko rucira abantu imanza,abantu bashoye abandi mubikorwa bibi,bamwe basaba imbabazi,bamwe barababarirwa,muri urumuri nimutumurikire,nimwe intambwe yatewe mbere kugirango twebwe ab'intege nke tugendere kuyanyu yo ikwiye kwizerwa.
1833 Ndi Munyaneza Edouard i Muhanga umurenge wa Muhang
Thu, 26/Nov/2015, at 8.13 pm
Bavandimwe kdi nkunda nejejwe no kugirango akari kumutima gasesekare kumunwa. Natangiye kumva musekeweya 2004 nari umwana muto nigaga mumashuri abanza. ubu narakuze kdi yakomeje kunyubaka bintera kubiheraho nange mfasha abandi. Reka ngire icyo nibwirira joziyane, Joziya ubugabo butisubiraho bubyara ububwa rero ubumuntu ni ubwisubiraho, komerezaho rero kuko umwana afite uburenganzira bwo kumenya ababye kdi urera umwana ntaba arera ibuye,murakoze
1834 karonkano nyamagabe pascal
Thu, 26/Nov/2015, at 12.29 pm
nyamara ngo ubuto buravuna ark noneho maze kubona ko n' ubukuru buvuna, niko manyo ko uhisha ko ukuze kd imyaka yo ko idasubira inyuma, ejobundi uraba ugenda wunamye, uzatwitabaza ngo tugucire akabando, nyamara tuzaguseka ibirenze iby' ubu, emera ko ukuze wemere tukwite mukecuru wacu, tugusange uduhe impanuro natwe tuzahanure abazadukurikira, iminsi ni imitindi wo kabyara we, have sigaho itagutamaza.
1835 karonkano nyamagabe pascal
Thu, 26/Nov/2015, at 12.27 pm
nyamara ngo ubuto buravuna ark noneho maze kubona ko n' ubukuru buvuna, niko manyo ko uhisha ko ukuze kd imyaka yo ko idasubira inyuma, ejobundi uraba ugenda wunamye, uzatwitabaza ngo tugucire akabando, nyamara tuzaguseka ibirenze iby' ubu, emera ko ukuze wemere tukwite mukecuru wacu, tugusange uduhe impanuro natwe tuzahanure abazadukurikira, iminsi ni imitindi wo kabyara we, have sigaho itagutamaza.
1836 Sibomana Joseph
Wed, 25/Nov/2015, at 8.24 pm
Muraho Neza Bahanzi Bahangana Ubuhanga Amazina Yanjye Nitwa Sibamana Joseph,ndi Mu Ntara Y'uburasirazuba,mu Karere Ka Ngoma,Umurenge Wa Kaza,akagari Ka Gahurire,umudugudu Wa Mpandu;ndashaka Kubwira Manyobwa Nti:"Ingendo Y'undi Iravuna Kandi Wibukeko Umaze Gukura Iyo Myambaro N'izo Nkweto Si Ibyawe Ahubwo Ubigabire Maribori Kandi Umenyeko N'umuco Utakwemerera Ibyo Wambaye Doreko Ugiriyemo N'impanuka Ukagwa Gusa Birabe Ibyuya N'ibibe Amaraso Kuko Sinzi Ukuntu Wazajya Usobanurira Umuntu Wazajya Ukubona Ucumbagirira Ku Mbago Cyangwa Uwazakubona Mu Kagari Bagusunika Warigenzaga.
1837 tuyikunde deogratias
Wed, 25/Nov/2015, at 8.15 pm
Muraho basangirangendo basannyi bimitima yananiranye mukayisanana ubunararibonye ndabashimirabyimazeyo kunyigisho muduha ndagirango mumpere ikaze mbarubukeye muti ngwino ufatanyenabandi gusenyera umugozi umwe nyuma yibihebyumwijima mwaveyemo mwongere mumbwirire shema muti urashishoze kandi ubemaso wibuke ibyaribigutanyije numukunzi wawe.murakoze mugire ibihebyiza turabakunda
1838
Tue, 24/Nov/2015, at 11.40 am
Mwaje mukenewe kuko mwaje muri Abubatsi,abasannyi bi mitima yabenshi ark ibyo mwaje mudukorera byakijije benshi mumuryango nywanda ngewe nu vise uburyo rutaganira yitwaraga nkareba Bahizi ndetse nabandi baribafite imyitwarire nk'iyabo usanga muri iki gihe hari benshi bahindutse maze bakera imbuto nziza mumuryango. urugero,hari umudamu mukarere ka Gatsibo warumeze nka zaninka ark ngewe naramwegeeye mubwira Ku byamusekeweya ngerageza kuzajya nyimwumvisha nkamubwira ibyiza byayo nawe yumva ukuntu aba ntamubano afitanye numuryangowe yumva bimikoze ahantu kuva nkibimubwira yuko haje abunzi bimitima nawe ubu arimo gushaka ukuntu yazabaha ubutumwa kuko mur'indashtikirwa. Gatsibo nyagihanga
1839 Karonkano nyamagabe pascal,0786776373
Mon, 23/Nov/2015, at 4.18 pm
Iyo inzira wanyuraga usanze warayobye cg se ukagera aho irangirira,urahindukira ukagaruka inyuma maze ugafata imwe wari warataye,no mu ubuzima niko bigenda,tugira umutima umwe ark utekereza ukubiri,umwe ukubwira gukora icyiza ,undi nawo ikibi,JOSIA iyo mba mbeshya uba wamaze kuntera ibuye,nawe warakoze kubona ko inzira wanyuzemo yakubanye ndende maze ugahitamo guhindukira,uramenye n'uwo mutima ureba kure ntuwusige muri ayo mayira,nizeye ko ubwo wemeye se w'umwana na gashema ka gafarasi umugirira impuhwe,ukamwicaza ku bibero bya nyina nawe agatetera mu biganza by'umubyara,banguka vuba,tbere impinduka nziza abari bameze nkawe kd natwe icyizere tuzakikugarurira vuba,ngwino mama.
1840 Nzabihimana frodouard,akarere ka musanze,umurenge
Fri, 20/Nov/2015, at 11.14 am
Akari ku mutima gasesekaye inyuma,birakwiye ko iyo umutima umurikiwe n'urumuri rubonesha,ibikorwa by'umurikiwe narwo,bigaragaza ko umwijima uba utakirangwa hafi ye,MBARUBUKEYE we uribuka wari warokamwe n'umwijima,natwe abatuye i MUSANZE muri MUHOZA,twari twaraguhaze,gufungwa kwawe twari twarabyishimiye,ark guhinduka kwawe,byadufashije kumenya ko kwigisha ari uguhozaho,twarishimye igihe wafungurwaga,wabereye abandi urugero rwiza,natwe muri twe hari abo wafunguye imitima,byatumye twiyemeza gufatanya nawe mu rugendo rushya rwo kubaka amahoro ugiye gutangira,turabizi kd twizeye ko tuzabishobora,ka kabando wasize twarakajugunye kuko wakitwazaga ugambiriye ikibi,ubu twakubarije agashya kanditseho NARAHINDUTSE,dufashe kuzamukana umusozi w'urwango,tugane ikibaya cyuje amahoro,tuzataramire muri wa mucyamo uganirirwamo,ibigamije ubumwe,maze natwe abanyamusanze muri muhoza tuzagufate nk'ikitegererezo iwacu,murakoze
1841 Uwambajimana jean leonard,rulindo
Wed, 18/Nov/2015, at 7.59 pm
Ark ni ukuri iyi si iragoye,none c manyo ubu koko maribori azize iki,ko yahanwe akemera igihano none yari kongeraho iki?,ndategereje ngo unsubize,NGO josiane ati iki?,Neli ibyo uvuze ni ukuri,none c koko ukuri gutsinze ikinyoma?,bibere buri wese urugero,itware neza ukiri musi y'ijuru,utazicuza nyuma bitagishobotse,muramuke.
1842 Nzabihimana frodfuard musanze,muhoza
Wed, 18/Nov/2015, at 7.54 pm
Nari ngiye kuvuza impundu nibuka ko ntawe uzivuza mu ijoro,mbarubuke nshimye nyagasani,agaragaje ko imyitwarire nyayo igaragarira buri wese,wagaragaje ikwiye kugirirwa imbabazi,garuka mu muryango,shira ipfunwe n'ikimwaro ntabwo uzakirwa nabi,uburyo witwaye muri gereza uzabe ari nako witwara mu muryango wa muhumuro na bumanzi,dore bateze amaboko ngo bakugwemo,gusa aho uvuye hasigaye umuntu ugikeneye guhinduka,mbabarira mugushinge,uzakomeze kumusura,umwereke ko guhinduka biruta kwinangira maze turebe ko nawe yaza tukubaka umuryango nyarwanda,nubinkorera nzaguhemba nanjye kugufasha gukwirakwiza amahoro hose,sugira usagambe i bumanzi.
1843 Karonkano nyamagabe pascal,0786776373
Tue, 17/Nov/2015, at 8.48 pm
Mbabarira narihannye,nibwo namenya agaciro k'umuvandimwe mu ubuzima bwanjye,nigize kazirwanaho nirengagiza ko ntawigira,kuba nyamwigendaho kwanjye kwanyibagije ko abantu bakenerana...,BAHIZI we hari ubwo uzakenera kuvuga aya magambo ark ukazasanga waratinze,uzicuza icyatumye ubaho usabe ko isi yakumira ark ntibizaba bikigukundiye,biraruta ko ibyo urimo wabitera umugongo none,wahabwa imbabazi bigishoboka,kd ukakirwa mubawe,HARI ubwo umwana w'amezi 3 arusha ubumuntu abiyita ko bakuze,ugasanga nanone barushwa impuhwe n'ikirura cyashonje kd gikeneye icyo kurya,JOSIA ndabona wujuje ibisabwa ngo ube muri abo,ni ukuru gashema mbona akurusha ubumuntu kuko we yihangana narushye umugiraneza umurera kd atari nyina,wowe rero uri ikirura gishaje,wamujugunye kd uri nyina,wamwimye impuhwe za kibyeyi,wambuwe ikamba ry'urugori mu bandi bategarugori b'i rwanda,ibyo wakoze uzabyicuza iteka,muvandi mbabarira sinkututse mvuze ibigaragarira buri wese.
1844 UWAMBAJIMANA JEAN LEONARD,AKARERE KA RULINDO,UMURE
Thu, 12/Nov/2015, at 10.33 am
Nibyo koko nimwe mahoro ya twese,nimwebwe dusigaye dufata nk'ababyeyi,abavandimwe,inshuti n'imiryango,IMANA yo yabahanze izabibahembere,kd yo yatumye natwe hano i rulindo muri burega tubagira tuzayishima iteka,gusa ibi mbishingiraho nganira na BAHIZI ngira nti ba BANGAMWABO ntibakibaho ahubwo hasigayeho ba MWANGAMWABO,uwo niwowe wanze abanyu,ubahora ubusa,dore urasa n'aho usigaye uhuje imyumvire na nyoko zaninka,gusa uzirikane ko ari kurenga atari guhinguka,ese namara gusaza uzasigarana nande?,ntusubize ahubwo usubize twese abakunda amahoro,yewe burya koko ngo urugiye kera ruhinyuza intwari,gusa ari ibishoboka uwagarura munyemanzi nkamwibariza ajya guhitamo zaninka nk'umufasha icyo yari agendeyeho,ark ngo abakuze sibo bene gushishoza kd byongeye ngo ururimi rwiza ni mugenzi w'imana,uwarugira azarukoreshe ibyo byiza ba zaninka tuzabarusha ingufu nta kabuza
1845 Nzabihimana frodouard,musanze~muhoza,0726200300
Wed, 11/Nov/2015, at 8.40 pm
Nibyo koko nimwe nshuti mu ubuzima,kuri iyi si ya none kubona mwalimu nkamwe wigisha adategereje igihembo biragoranye,ibyo mwe mwabirenzeho mwemera kutwitangira,inama zanyu zatuvuguruye imitima,bahizi we ni ukuri mu myaka itatu ishize nanjye nari meze nkawe,yewe ndetse nari nkurenzeho kuko nari naramaze kuba ikivume mu umuryango,gusa ubu narahindutse,nawe urabona imitekerereze nsigaranye,narongeye mba umwana mu urugo,wowe c urabura iki?,nyamara nawe wakongera kwitwa umwana mwiza na bakuru ndetse n'abarumuna,tekereza neza,kuba ku isi ya none bisaba ubwihangane,chantal nawe gasore erega ubu buzima turimo ni ishuri mwibabara ngo mutereranwe n'agahinda k'ibyo zaninka ababwiye,isi itariho abantu nkawe nitwabasha kumenya ko yameze amenyo,bivuze ko njye zaninka ndanamushima,ibyo akina duhura nabyo mu ubuzima bwacu twirirwamo,hano i muhoza muri musanze tumaze kumwemera nka mwalimu uzi kureba mu mitima ya benshi,nimukomeze mudushangurure imitima
1846 KARONKANO NYAMAGABE PASCAL,0786776373
Fri, 06/Nov/2015, at 8.12 pm
burya ngo ijambo rivugiwe igihe nink' ikirezi cya zahabu gitakishije feza, kd ngo amavuta n' imibavu binezeza umutima byongeye incuti ituje irasusurutsa kurusha inama wakwigira, rita we ntabwo waba uyobye wisunze samvura ngo mucane akabando k' izabukuru, mukwiye kwicumba ahamanuka, kakabafasha ahazamuka, kd kakababera ako kwerekana ko inzira yanyu, ikwiye kwigirwaho natwe twese abakiri bato, mutwaze gitwari maze natwe tubatwarizeho, aho muzajya mushingira ikirenge niho natwe tuzajya tugitera kugirango aho mwigejeje natwe tuzabashe kuhagera, gasore we nubwo nta muhungu uvuza impundu ibyishimo byandenze nibwira ko niherereye. ark natunguwe ko ahubwo nisanze nazivugurije rwagati much mbaga nyamwishi y' abakundanahoro, byabaye ngombwa ko n' amashyi tuyakoma, turanezerwa kugeza n' ubu, twizeye ko ibyishimo byacu bitazazamo kidobya kd intambwe mwateye itazasubira inyuma,
1847 Kanyeshyamba celestin,rusizi,umurenge wa mururu
Fri, 06/Nov/2015, at 7.54 pm
Kuganira namwe niyo nzira nabonye yo kunyubaka none rero:ngo inzira ntibwira umugenzi,karemanira we umubyeyi yakwise karemanzira ark nkeka ko iyo yakwitiraga atari yo wanyuze,ushobora kuba wariremeye iyawe rero,niyo mpamvu wayisanzemo amahwa,ark rero ubwo uramutse uhindukiye,amata yabyara amavuta,guhinduka kwawe kwafasha benshi bari nkawe kd ngo ubugabo butisubiyeho bubyara ububwa,batamuri ko numva nanjye icyo gitekerezo cya ba fidusiya nanjye kinkoze ku umutima,nibyo koko ibiganiro biha ijambo buri wese,kumutega amatwi,kumureka akinigura,kumva imitekerereze ye no kutamuca mu ijambo nibyo bizafasha mu kugarura amahoro mu bavandimwe,mwatubereye urugero rwiza natwe tuzarukurikiza,bamwe muri mwe batwigishije kubana n'imitima ikomeretse kd yatwarwa neza ikabonerwa umuti,tuzahora tubashima iteka kd musigare amahoro.
1848 HANYURWUSHAKA VINCENT,AKARERE KA HUYE,UMURENGE WA
Wed, 04/Nov/2015, at 9.28 pm
Nibyo koko gufata icyemezo gishya mu ubuzima ni umugambi udahubukirwa,ibyo kurushinga byo bisaba no kugisha inama,bisaba gutekereza kure,ni ubushishozi butagirwa na buri wese,ni ibitekerezo bigomba kuyoborwa n'ubuhanga,kd bukoranwe n'abahanga,RITA we ni ukuri amakenga yawe afite inshingiro,kugisha inama birakwiye,gusa no mubo uzayigisha hazabemo gushishoza,kuko isi yarahindutse hari abatakifuza ko umuntu yamererwa neza,gusa njye iyanjye reka mbe nyikugiriye,gusa sinkufatiye umwanzuro,samvura umugabo w'umuoyamahoro,umurava no kubana n'abandi ntawe utakwifuza kubana nawe,,imitekerereze ya muntu itwarwa na byinshi,ark iyiwe yigaruriwe na nyagasani gusa,musange muhuze urugwiro,ubumwe bwo murabusanganwe,natwe tugiye gutangira kwinika amasaka,tuzataha ubuhujwe n'IMANA turi benshi,gira amahoro.
1849 Nzabihimana frodourd,musanze~muhoza,0726200300
Wed, 04/Nov/2015, at 8.55 pm
Ark c rukundo rwanga ikibi rugaharanira icyiza koko wagiyehe?,ngwino turagukeneye kd turagukumbuye kuko waragiye dusubiranamo,ubuvandimwe bwaracitse,ubumuntu ntibukibaho,kugiraneza byo ni kera habayeho,muhumuro na bumanzi bimaze kwigarurirwa n'abagome nka bahizi,karemanzira,mutanazi,zaninkamudaraza n'abandi,nuko rero igihe ni iki,banguka dufatanye,shema aracyavunika wenyine,batamuriza arisiga akisanga,gasore akeneye uwo bafatanya mu gukwirakwiza ubutumwa bw'amahoro,muzatsinda na samvura bari kugana muzabukuru,urubyiruko rwose ruragukeneye ngo uze uge uruherekeza mu urugendo rwatangiye rwo kubaka icyiza,rusenya ikibi,turagutegereje rero,nuza ntuzakomange,nako uzasanga amarembo akinguye,karibu urayihorana,dutegereje kongera kunga ubumwe nawe maze urwanda rwacu rugakomeza gutemba amata n'ubuki.
1850 Nzabihimana frodouard,akarere ka musanze,umurenge
Tue, 03/Nov/2015, at 6.18 am
Abakera bajya batubwira ko umwana yari umugisha mu umuryango,warabyaraga ugahabwa impundu i rwanda,ugahabwa izina ry'umubyeyi ugahabwa ikaze mu rwanda rw'abategarugori baberewe no gutegera urugori urwa gasabo,ibi rero binteye kwibaza,bamwe mu bakobwa bubu barabyara bajugunya abana,nta nshingano zo kwitwa umubyeyi bagikeneye guhabwa,abo c tubite ababyeyi cg,bakwiye irindi zina,josia ndumva waduha igisubizo,burya koko ngo IMANA igira inzira zirenze iz'imyanya ya supernet,nanjye ndabyemeye,nushidikanya wiyibutse icyobo gasore yari yaciriwe,uwakimuciriye ubu niwe ukiganjemo,ni isomo ryiza mu ubuzima,ni ishuri rikwiriye kwigwa na buri wese,bikaba umuyoboro wo kumenya ko kubana na bose amahoro aribyo nshingiro rya byose natwe abanya MUSANZE mu umurenge wa MUHOZA dukwiye kuzirikana
1851 NZABIHIMANA FRODUARD,w'i musanze muri muhoza,07262
Wed, 28/Oct/2015, at 8.10 pm
KAREMANZIRA we harya ngo ariwowe na john imbwa ni inde?,ese niba koko john ariwe mbwa ,umugabo tumwite wowe?,ntabyo nzi,gusa nkuko john abivuga waba koko uzi igihano cy! imana?,ni icyo nyine uhawe,gusa ikimbabaje ni uko utari kucyakira nkuko ugihawe,uwo waciriye urwobo imana imuciriye akanzu,gusa urabona ko imana inyuza inzira nyishi,reba aho washakaga gushyira umuvandimwe ni wowe uhagiye,ibi rero nibiguhe inyigisho ko nta kiza cyo kugira nabi,nibikubere isomo ry'ubuzima kd uzaryigishe n'abandi,ngaho bana n'IMANA naho isango ni aho usanzwe wisanga
1852 Kanyeshyamba celestin,0725943199,akarere ka rusizi
Wed, 28/Oct/2015, at 7.53 pm
,isaha yo kuganira irageze ,gutanga inama no gufata umurongo w'ubuzima niyo mamba ya 1 tuhafatira,none rero gihana muvandimwe ubwo uri kuganira na mukecuru nanjye ndaboneraho twiganirire,gusa mbanje kugushimira inama nziza uhaye umubyeyi,nanjye rwose nunze muryawe,umuryango wa samvura wuje amahoro n'ubuntu,kuhagurira ubwo bumwe ni nko kuragira mu rwuri rutoshye kd rudakumira buri wese,duharanire ubwo bumwe butavangura,chef mandevu we,nubwo c uri umuntu wize,ibyo ukora nibyo wize mu ishuri koko?,harya ngo ntawe urasira isandi mu urusaku?,mu gihe abonye ariho umutego wayifata c yabuzwa n'iki?,urwo rwango wanga abandi ruzakugaruka ndakurahiye,icyaruta ni ukumva ko inama donati akugiriye yuje ubuhanga kuruta ibindi.
1853 MUGENZI JACK,0726169653,NYANZA MUKINGO
Wed, 28/Oct/2015, at 11.29 am
Ese ko iyo umuntu wese agize ibibazo akagera kure yiyambaza nyagasani,byaba byiza yaba ari intungane kuri iyi si,amwumva vuba maze akamugirira impuhwe,arik c iyo umwiyambaje uri umugome,umugambanyi ,umugiranabi n'ibindi byinshi bitanyura amaso y'uwiteka?akumva ate?,ese aho ubundi nawe ubwo wamwiyambaza kd uzi ko adateze kukumva?,karemanzi ninyujije kure ark ni wowe nashakaga kubaza,ko mbona ibibi ukora biri kukugaruka waba witeguye gutakambira iyo mu ijuru,ark birashoboka da!,gusa rero banza usabe imbabazi abo wahemukiye,kurikizaho kujya mu ntebe ya penetesiya ,wiyunge n'IMANA nyuma nayo yiteguye kukumva,gira vuba wo gacwa we!
1854 Patrice HABARUREMA@Nyabihu-karago.Tel 0783963341/0
Fri, 23/Oct/2015, at 9.40 pm
Amahoro y'IMANA abane namwe.nongeye kugaruka mbwira KALIMANZIRA nti:.Menya kdi ko GASORE yakomerekejwe n'ubutumwa bwa gatindi KALIMANZIRA.Nsoje mbwira ZANINKA nti:.Ese ko wanga urunuka abanyabumanzi hari uruhare ufite mu kubaho kwabo?
1855 NZABIHIMANA FRODOUARD,0726200300,akarere ka musanz
Wed, 21/Oct/2015, at 10.19 pm
Ark burya hari ubwo umuntu avukana umutima mubi,maze ukibaza niba ari umurage w'umuryango bikakuyobera,ese zani uko ushaje niko wabyirutse?,yewe naragenze ndabona,rita koko c ubukwe burahari?,ark disi waba unyereye ukagwa ahashashe,mbega ukuntu waba wiboneye umugabo mwiza!,samuura ni umugabo w'ukuri,ufite imigambi ihamye,dore nguwo uwakwifuzwa n'umukobwa wese w'i rwanda,amakimbirane yo yahozeho ariko hagowe abayateza,yemwe nshuti zo mu mpinga no mu gacyamo,kwitana ba mwana siwo muti w'ikibazo,mwabonye umuyobozi mwiza donati,utabogama na gato,gusa uko mutamwubaha niko mutinza ikemuka ry'ikibazo,kd nimukomeza kutamenya agaciro abafitiye twebwe twituriye i muhoza muri musanze turaje tumusabe kutwiyobora.
1856 Vincent Hanyurwushaka,Umuremge wa kigoma ,huye
Wed, 21/Oct/2015, at 9.56 pm
Ark ni ukuri ngo uwitonze akama isha,niyo yaba inzovu byose biragoranye kubigeraho,gusa icya ngombwa ni ubwitonzi,singaho kamulisa abaye directrice,twibukiranye neza ko yatangiriye kuri magazinier,niwe ibyo ushinzwe nubikorana umutima ukunze kd ukabishyiraho umwete,nta kabuza uzakomeza utere imbere,ariko c kamuli,iyo nkuru ni impamo?,tubwire ko wabonye uwo mufatanya intambwe y'ubuzima,natwe dushake intwererano,uramenye ntuzabidutunguze dore ni mu gihe cy'itumba kd tubikubajije kare,ibishyingiranwa abo duturanye hano i kigoma bazabisha kd twese tuzakwambarira,ngaho tubwire.
1857 KANYESHYAMBA CELESTIN,RUSIZI,0725943199
Wed, 21/Oct/2015, at 9.45 pm
Mu kinyarwanda cyiza bati niwirukankana umugabo ujye uzigama imbaraga zagusubiza inyuma,kd burya ngo akebo wagereyemo mugenzi wawe nawe ushobora kukagererwamo,KAREMANZIRA we ibi byose ni wowe nabibwiraga,hari ubwo urwobo ushaka gushyiramo gasore ari wowe waba ugiye kurutahamo,none c ko utabaza ,abo wowe ugirira nabi bari kwambaza nde?,nanjye KANYESHYAMBA CELESTIN dore aho izuba rigeze rirenga nta mpuhwe nakugirira,i RUSIZI turi amahoro
1858 Karonkano nyamagabe pascal,0786776373
Fri, 16/Oct/2015, at 9.00 pm
ese niba koko umwana wanzwe ariwe ukura kd ngo umwana akaba ari umutware,mubyeyi gito josiane,aho gashema nakura azakwita umubyeyi cg azagufata nk'abandi bagome bose?,nyamara uzirikane ko uwo RUGIRA yatunze ikiganza,azamurwa akarangamirwa na buri wese,ubwo rero wowe nsinzi aho uzaba wihishe muri icyo gihe,karemanzi nyemerera umbere umuvandimwe,yego ntitwavutse munda imwe ark kubwa musekeweya wambera mukuru wanjye,ubwo buvandimwe bwadufasha gusimbuza,urwango urukundo,ubugambanyi bugasimburwa n'ubugiraneza,maze aho kwitwa umwanzi ugahinduka umunyamahoro,ibi mbigusabye nabitekereje,ntegereje ko wansubiza bidatinze kd igisubizo cyawe ntikizabe hnya wo kabyara we.
1859 HANYURWUSHAKA VINCENT,akarere ka HUYE,umurenge wa
Thu, 15/Oct/2015, at 1.15 pm
Twongere tuganire,duhuze ibitekerezo maze dufatanye mu gukomeza gutanga imbaraga zigamije kubaka ubumwe n'ubuvandimwe bugamije kubaka umunyarwanda nyawe,samvu nibyo koko akanyamuneza muri iyi minsi kari kwigaragaza,birashob­ oka ko umurongo w'ubuzima waba wongeye kuboneka,tubwire hakiri kare,dutangire twitegura kuzagushyigikira kuko natwe twari tubabajwe n'ubuzima wari urimo,ark c MANA ni ukuri aho bigeze koresha ukuri kwawe,garagaza se wa gashema,kura ikimwaro kuri SHEMA,garagaza ikinyoma cya JOSIANE,hishura ubugambanyi bwa KAREMANZIRA maze ibiri kubera mu misozi ya muhumuro,bumanzi na mugereko,ubidushyirire ku karubanda,dufashe ukuri kuganze ikinyoma,kd uduhe kongera kubana kivandimwe,
1860 Kanyeshyamba celestin,w'i rusizi ,umurenge wa muru
Wed, 14/Oct/2015, at 9.39 pm
Nibyo koko isaha y'agacyamo irageze kwicara tukaganira abakeneye inama bakazigirwa,abazitanga nabo bakabikorana umutima ukunze bariteguye,ngaho rero nanjye mvuye i MURU muri RURUSIZI,ngo twanzike ikiganiro,Burya ngo nta mvura idahita kd nta ruba ntirushire,ibi ndabibwira wowe manyobwa,yego pe birashoboka ko akabari kongeye kwiyubaka,yewe n'agafranga karaboneka,ariko se ko ibyo byose bigendana no gutanga amahoro kuri buri wese,MARIBORI we uracyamuziza iki?,nyamara mbona bariya bakiriya bose abenshi bakururwa nawe,urazirikane ku kamaro agufitiye,ni inkingi ya mwamba mu rugo no mukabari,naramuka yigendeye nibwo uzamenya agaciro ke,KAREMANZI nawe ndabona wemeye ko tuganira ibi ngiye kukubwira ntibikubabaze burya ngo ubwenge bw'umunyamakenga ni ukumenya inzira ye,ariko ubupfu bw'abapfapfa ni ukuriganya,ese niba uri umunyamakenga inzira yawe ni iyihe,ese iragororotse imbere y'imana ucunge neza ko itarimo amakoni nk'ayumuhanda rusizi kigali,MURAMUKE.
1861 Nzabihimana froduard,umurenge wa muhoza akarere ka
Wed, 14/Oct/2015, at 9.14 pm
None c niba mwabashije kwirirwa amahoro twebwe i musanze twabuzwa n'iki gukoresha ayo mahoro tuba dufite ngo twiganirire namwe,nguko rero uko umugambanyi nka KAREMANZIRA agiye kubura ayo mahoro navugaga,burya ngo umuntu ahemberwa umurimo yakoze,ese niba aribyo koko wowe uzahembwa nande?,uzahembwa iki?,yewe ndumva ishimwe ryawe rigoranye kurivumbura pe,gusa wowe utigize nkana urarizi,ngo agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru kd unyereye azamuka aba yishe urugendo kuko agwa iyo yavaga,kuri wowe rero unyerera buri munsi,kd ikibabaje unyerera ikizamuka,itegure rero,ishimwe ryawe riri hafi kd uzaryakire uko rizaza,iwacu ni i musanze nudusanga tuzakugira inama
1862 MUGENZI JACK,0726169653,NYANZA MUKINGO
Wed, 14/Oct/2015, at 8.54 pm
Nyiranji erega kubyara niko bimera kd ngo nta gihe umubyeyi adahura n'ibigeragezo,yego josiane yakubereye umusengeneza gito,ark ihangane twebwe tuzakwihoreza,natwe niwemera kutubera masenge tuzakwibagiza agahinda watewe na josiane,mbarubukeye we nibyo koko ngo kuvuga ni ugutaruka,ark nkubwize ukuri gasore ntateze kuba igisambo na gato,gusa muri iyi minsi yibereye mu bibazo by'urugo ark ndabizi ko azabivamo amahoro,turamusengera kd tuzahora dusenga,karemanzira azakorwa n'ikimwaro kd tuzamwandagariza imbere y'imbaga,mwebwe nimubitege amaso,yari uwo mwamaze gutoza imico ikwiye umunyarwanda nyawe MUGENZI JACK
1863 Mugenzi jackson,nyanza mukingo,0726169653
Sun, 11/Oct/2015, at 9.58 pm
Ntabwo nari naragiye ngo mpere,ni ukuri ubumwe dufitanye ntibwatuma,dutana,imitekerereze ya muntu ni migari kd niwe uba ukwiye kuyigenga kugirango itamuyobya,samvu reka twiganirire,ngo urugo n'amatungo umuntu abiragwa n'ababyeyi ark umugore witonda umuhabwa n'uwiteka,kd ngo ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza,akaba agize umugisha ahawe n'uwiteka,MUTANA ngo umugabo w'indarikwa ntazabura guhanwa,kd uvuga ibinyoma ntazabikira,ngo benshi bavuga amagambo areshya imbere y'umunyabuntu kd umuntu wese akunda utanga,gusa nta buntu bwa mandevu uri guhakwaho mbona,KAREMANZI nyemerera mbe nsubikiye kuri wowe ngira nti akanwa k'umupfapfa gatungwa n'ubupfu,kd ngo iminsi y'umugome yose ni mibi imbere y'uwiteka,ngiyo ingororano uri guhihibikanira kd uzayakire uko izaza
1864 Uwambajimana jean leonard,burega,rulindo,072536726
Sat, 10/Oct/2015, at 5.15 pm
Burya ngo ibiryo bitagira umunyu birabiha,igikoma kitagira isukari nacyo nta buryohe kigira,ark c urugo rutagira intonganya rwo ruba rumeze gute,SHEMA nawe BATAMURIZA,nimwe nisabiye ngo mubisobanurire ababakunda ark babuze ibyishimo by'urugo,urwanyu rwahujwe n'IMANA,namwe mukoreshe iyo neza mwagiriwe mu gufasha ababihiwe n'ubuzima,iyo witegereje usanga koko isi nta mpuhwe igira kd ngo inyiturano yayo,ahaaa!!!,reka mbyihorere niko MANDEVU we harya ku kwezi umushahara wawe mu kugiranabi uhagaze angahe?,inyungu zabyo c zo zimaze kukuzanira inshuti zingana iki,ark ibyaribyo byose zirahari da,none c iyo niyo nyiturano wagakwiye guha uwagushyize ku isi,akaguha akazi n'ibindi byose wagezeho?,umbabarire narengereye gusa nta gisubizo cyawe nshaka,ubyitekerereze witabaze nabo muhuje umwuga w'ubugiranabi.
1865 KARONKANO NYAMAGABE PASCAL,0786776373
Sat, 10/Oct/2015, at 6.37 am
Burya koko ngo abahahirwa n'ururimi ntibabumba umunwa,kd ngo umunyu wabunze cyane witwa ivu,none c mutanazi we harya ngo gucuruza amagambo kd y'ibinyoma niyo busnes mwahisemo?,ark nanjye ndigiza nkana da kd ngo ufite icyo abunza bwira aguze,gusa iyaba wajyaga uzirikana ko inkono y'umutindi ipfubana inkwi,wihangane kuba nkubwiriye mu migani ni amahirwe menshi nigiriye yo kubana n'abakuru ark nawe nusobanuza nibwo uzabona ko wayobye,GAFARA iyo bavuze amazi y'akazuyaze wumva iki,reka nkufashe ntaba ashyushye kd ntakonje,uzi ko nawe ariko uteye!,ark c ko burya mu bibaho ku isi ukuri kwivugira waretse kukigaragaza maze ukareba ko ibintu bitajya muburyo?,uzirikane ko ururimi rwiza ari mugenzi w'IMANA kd ngo nta nkuba ikubita umunyabugingo,SHEMA ari mu biganza bya nyagasani,ibyo ahimbirwa byose ntibizamufataho nkubwije ukuri kuzira ikinyoma.
1866 Kanyeshyamba celestin,rusizi mururu,0725943199
Fri, 09/Oct/2015, at 10.31 pm
Mu bintu bibaho byose uzabyitegereze urebe imibereho yabyo,nyuma yo kubyigaho uzafate umwanzuro,dore nkukopezeho gato,imvura iragwa ariko igahita,izuba riracana ark rikageraho rikarenga,ibi umunyarwanda yabiciyemo umugani ngo umwijuto w'ikinonko ugirango imvura ntizagwa,twikomereze,IMANA yararemye ark igeze ku umunsi wa 7 iraruhuka,umuntu arakora ark akagira umunsi wo kuruhuka,ni byinshi sinabirondora ngo mbirangize,ark c mbibarize,ikiruhuko cy'umugome kiba ryari?,conge y'umugambanyi yo c iba kuwa kangahe?,ese buriya bo kuba bataruhuka ni uko aribo bakora ibifite akamaro kurusha ibindi biremwa byose bibaho,Ndashaka ko wowe MANDEVU,MUDARAZA,MUTANAZI,BAHIZI,ZANINKA,KAREMANZIRA,JOSIANE,n'abandi nkamwe mwampa igisubizo gikwiye,mwicare hamwe mubiganireho maze mumbwire,dore isi yacu murayigambaniye ,yewe ubugome bwanyu bushobora no kuba aribwo buduterereza ibiza bya buri munsi!,ark reka ntegereze nzakomeza ari uko mwansubije
1867 NZABIHIMANA FRODUARD,0726200300,MUSANZE
Thu, 08/Oct/2015, at 9.35 pm
ntuye i musanze mu majyaruguru,0726200300,NI ukuri nari nzi ko hafuha abakeba gusa,narinzi ko mu bantu batajya bacana uwaka aribo ba mbere,ark natunguwe na manyobwa,none c manyo,reka nkubaze maribori muhuje umugabo,bumbura umunwa umbwire ntegereje igisubizo cyawe,gusa njye nabonye maribori ari umukozi mwiza,umuntu uba uharanira inyungu z'urugo rutari urwe?,uzabaze n'abandi bazakubwira,ark c mutanazi we harya ngo wiyemeje kunga ubumwe na mandevu mu nzira yanyu y'ubugome?,nyamara ngo urugiye kera ruhinyuza intwari,uzirikane ko nta mahoro y'umugome nta juru ry'umunyabyaha,nta kubabarirwa muzigera mugirirwa,icyaruta ni uko watana umugome mandevu,ese reka nkwibarize,waba uzi aho mugenga,zaninka,mbarubukeye,mudaraza n'abandi bagome bari,uzabaze ba bahizi rutaganira n'abandi,ineza yanyu muzayibona,kd ngo uwo mukorera azabahemba.
1868 KANYESHYAMBA CELESTIN,RUSIZI~MURURU,0725943199
Thu, 08/Oct/2015, at 4.31 pm
Ntawigeze akizwa n'urwango,umunabi uragacika,ubugome buragahera,ubushotoranyi buragahera nk'amahembe y'imbwa,amahoro arakimikwa iwacu,ineza iragahabwa ikicaro mu mitima ya twese,salon zacu ziragahora ari uruganiriro rugamije gushakira ibyiza abandi,uzagire umutima nk'uwa samvura,koroherana nka gakwaya,ubugwaneza nk'ubwa muzatsinda,kuaana neza nka batamuriza,kwiyoroshya nka gihana,maze wihangane nka gasore,nanjye nzava i rusizi nze kukureba tuganire kuko abanyamahoro bahora bifurizanya ineza,ntuzampeze tuzaganire twishime.
1869 Karonkano nyamagabe pascal,0786776373
Thu, 08/Oct/2015, at 1.25 pm
Ni ukuri burya koko ngo ibihe biha ibindi,ark nanone ngo kubona formule y'ubuzima biragorana,uyu munsi uba wishimye ,ejo ukababara,ark nyuma ukongera kubona umunezero w'isi,SAMVURA we mfatanyije nawe mu gushima RUGIRA,nyuma yo kubura anastasie nsinarinzi ko wakongera kwishima,nawe nyagasani mana tugusabye kudukomereza ibyo byishimo,korera muri RITA,umuhe gukunda uwo umwunze nawe ubuziraherezo,amata nahore ku uruhimbi,amavuta mu rwabya ntakabure,ese ye aho i BUMANZI n'akagwa kaba kahabo ngo agacuma ke kajye gahoramo umuheha,ark ntikabura ndabyizeye,nimwerere muhumuro na bumanzi imbuto,mugaragarize umutima mwiza abatuye u rwanda bose,impumuro yanyu ihumurire,africa yose ,natwe urugendo rw'urukundo mugiye kutwereka nirwo tuzagira impamba mu ubuzima bwacu bwa buri munsi,AMAHORO Y'IMANA nahorane namwe.
1870 HANYURWUSHAKA VINCENT,HUYE,KIGOMA
Thu, 08/Oct/2015, at 7.51 am
Burya ngo nta mugiranabi ugira conge,yewe niyo aryamye akarota,indoto ze ziba zigamije inabi,ark c tujye twibaza,iherezo riba irihe?,ugira neza ugapfa wagira nabi nabwo ugapfa,uwamenya inyiturano y'iyi si,yagira neza akigendera,wenda ineza wazayisanga imbere,isi ntisakaye buri wese yanyagirwa,kd ngo nuwo itarakaranga nuko iba ikimushakira ibirungo,uwo nabwiraga ni wowe KAREMANZIRA,usigaye warigize umugambanyi,urasenya urwubatswe na nyagasani,gusa iyo ndebye mbona kubigeraho bizakugora,ni urwashyingiwe na nyagasani uri gusenya,i KIGOMA muri HUYE tuzakurwbnya paka,ntuzigera ugira amahoro mu gihe nawe utayifuriza abandi,Nsindagura ndavuga ibyo mbona,
1871 Kanyeshyamba celestin,rusizi ,mururu,0725943199
Wed, 07/Oct/2015, at 10.05 pm
Umuhanzi niwe wateruye agahimba maze akagira ati:amazi asuma ntanteye ubwoba,kd ngo uwo nyagasani yatunze ukuboko,abanzi basigara bamusingiza,,GASORE we humura ndagirango nkubwire ko ubugambanyi bwa karemanzira ntacyo buzagutwara,umukecuru wanjye niwe ukunda kuvuga ngo runaka yiruhirije ubusa nk'ukuboko k'umurozi nawe rero ni uko,ndakubwiza ukuri ko chantal atigeze aguca inyuma bibaho,ni umuziranenge kd azahora ariwe,kumwizera ko akubera umufasha ni nyagasani wari wagutungiye urutoki ni ukuri wahisemo neza,yego ibibazo by'ubuzima nibyo bitumye uyu munsi wa none mudataramanye,ari naho abanzi bawe bari guhera bashaka kubatanya ark humura,ntibazabigeraho,dore ubu ndapfukamye ndi kugusengera,nyagasani azatwumva kd azadusubiza vuba,reka dutegereze twizeye.
1872 BARAYAGWIZA SYLVAIN,GASABO,REMERA,0725954744
Mon, 05/Oct/2015, at 4.38 pm
Hari ubwo abanyakigali akenshi twibwira ko umuziki,imipira yewe ibijyanye n'imyidagaduro aribyo binezeza ubuzima bwacu,yego nibyo ark tuba twirengagije ikintu kimwe cy,ingenzi:burya rero nta majyambere twageraho,yemwe nta mishinga mu bishirira,ubuzima bwose bugomba kugira icyerekezo,ugira IMANA abona umugira inama,ubuzima ni nk'umupira wa ballon,uko bawukina isaha n'isaha ushora gutoboka,ark rero nibe nawo banawudoda,bakongera kuwukina,ark rero ngo amagara yo araseseka ntayorwa,dore inzira iboneye bavandimwe,ko twagize amahirwe yo kubona umujyanama MUSEKEWEYA,akaba yaraje ngo atubere mwarimu w'imitima,muganga uvura urwango mu bantu,akazana ubuvandimwe bwari bwarabuze mu bantu,aho ujya uzirikana ko yaje kubwawe?,ngaho rero icyiza nigisimbure ikibi,ahari urwango tuhasimbuze urukundo,ineza n'ubumuntu,umuziki tuwukundw ark tuwujyanishe n'inama z'ubuzima,duhurire mu gacyamo BATAMURIZA atwigishe,SHEMA aduhugure,RUTAGANIRA atwereke uburyo twakwisubiraho tukava mu kibi tugana icyiza,GASORE tuganire ku kwihangana,UMUKECURU ZANINKA nikundira atuganirize kubyo tubamo mu ubuzima bwacu bwa buri munsi,twirengagize icyo dupfa twimike icyo dupfana,Amata ku uruhimbi tuyasangire uko ari,AMAVUTA twacunze,tuyisigane twese,twimike MUHUMURO na BUMANZI bizira umwiryane iwacu ku umusozi,maze amazi tuvomye kuwa 3no kuwa 5,saa mbiri na 40,tuyuhagize ikibi twisige ya mavuta,duhora dutozwa na GIHANA.
1873 HANYURWUSHAKA VINCENT,0728365528,HUYE KIGOMA
Mon, 05/Oct/2015, at 3.18 pm
U rwanda rwagize intwari nyinshi zakoze byiza igihe zari zikiri ku isi ,zarakunzwe ark zitabaruka hakiri kare,zari zigikenewe cyane,icyingenzi ark burya ngo abeza bahoraho,bamwe nyagasani arabahamagara,ark bakadusigira abandi,ba RUGAMBA CYPRIEN...,Twarababuze turiheba,ark MUSEKEWEYA ntiwatinze kuduhoza ayo marira,watashye imitima ya benshi bari bihebye,ubwo natwe i KIGOMA muri HUYE,twungukaga inshuti mu ubuzima,uri umugabo w'abapfakazi,uri se w'imfubyi,uri urumuri mu umwijima,uri umutaka mu mvura,uri ubwugamo mu zuba,uri byose kuri twe tugufite,ba SAMVURA ,MUZATSINDA,GIHANA,GASORE,BATAMURIZA SHEMA n'abandi,baragahora bavuka irwanda,muri ibuye ry'ifatizo,twahisemo kuzamuriraho inzu zacu,tuzazisakaza amahoro mwatwigishije,tuzihanaguze ubumwe mwadutoje,tuzikoropeshe ubuvandimwe mwatweretse,umurava n'ubutwari bwanyu nibyo byubatse u rwanda rw'uyu munsi n'ejo hazaza,tuzahora tuvomaa kuri iyo soko idakama mwadufukuriye,Muhorane amahoro ava kuri nyagasani.
1874 Kanyeshyamba celestin,rusizi 0725943199
Sun, 04/Oct/2015, at 12.45 pm
Ntawigeze akizwa n'urwango,umunabi uragacika,ubugome buragahera,ubushotoranyi buragahera nk'amahembe y'imbwa,amahoro arakimikwa iwacu,ineza iragahabwa ikicaro mu mitima ya twese,salon zacu ziragahora ari uruganiriro rugamije gushakira ibyiza abandi,uzagire umutima nk'uwa samvura,koroherana nka gakwaya,ubugwaneza nk'ubwa muzatsinda,kuaana neza nka batamuriza,kwiyoroshya nka gihana,maze wihangane nka gasore,nanjye nzava i rusizi nze kukureba tuganire kuko abanyamahoro bahora bifurizanya ineza,ntuzampeze tuzaganire twishime.
1875 Dusabumuremyi bertin ,musebeya ~runege nyamagabe,0
Sun, 04/Oct/2015, at 11.35 am
Turasanganwe kd turahorana nk'amahoro n'abayakunda,none reka ngaruke tuganire mwebwe babibyi b'ayo mahoro,ndatangira nganira na,GASORE ngira nti:ururabo wateye nubwo uyu munsi wa none utari kuruvomerera,wikeka ko rwakwibagiwe,ntirwigeze na rimwe ruguca inyuma bibaho,ni ba banzi b'amahoro bashaka kurwumisha imburagihe,wowe emera ko IMANA ikikurebera,ntizigera igutererana bibaho,tuza umwana chantal atwite ni uwawe kd ibyo imana yateguye bizasohoza,ica inzira nyishi maze ikagaragaza ubudahangarwa bwayo kd igiye kubigaragaza vuba aha,karemanzira araje akorwe n'ikimwaro,dore aho nibereye hano i musebeya uzambwira,nkuko uruvu ruvugiriza ark ruvuza ubusa,nguko uko nawe MUDARAZA nawe MANDEVU ,muzavuza induru mwiturwa ibyo mwakoze mubikorera abaziranenge,mwa bagambanyi mwe mwafungiye irembo abanyamahoro none natwe tugiye kubafungira amayira,tuzayacanamoumuriro,tuzayategamo amahwa ndetse n'ibitovu,nyuma natwe tuzemera dusabe nyagasani imbabazi ko twarenze ku itegeko rye,murabe maso.
1876 CELESTIN KANYESHYAMBA RUSIZI MURURU,0725943199
Sat, 03/Oct/2015, at 10.38 pm
Mwongeye kwirirwa amahoro rumuri ruganje kd rwangana n'umwijima wo utwikira imitima ugatuma ikibi cyimikwa icyiza kikimwa umwanya!,ndongeye mvuye i rusizi ngarutse ngo tuganire kuko nasanze uwabisunze ntacyo yigeze ababurana,ZANINKA we urabona urugendo nakoze ni ukuri nubwo uri ntampuhwe ark ugirire impuhwe imvune nagize,niko ko wanze ugasarikwa n'urwango boshye inzu yaritsweho n'ibitagangurirwa,aho ujya uzirikana ko ineza yiturwa indi?,niba ubizi c inabi yo yiturwa iki?,urabyimenyere,umva rero mukecuru ungana mama nkubwire burya ngo n'igi ryahanuye inyoni kd bitangana,ko ngo agasozi katagira umukuru kagwirwaho n'ishyano rikirirwa rikarara,wacishije make,ukemera gusaza utanduranyije,ko ikibi wakoze cyasimburwa n'ibyiza waba usigaje gukora maze ukatwemerera tukakugira nyogokura masenge ndetse na mama wacu kubw'impanuro zuje ubwenge n'ubuhanga waduha,byemere kd tuzabigushimira,unyemerere nisubirire i rusizi nishimye kd nzi neza ko ubutumwa mbusohoje,ntegereje ko unsubiza.
1877 Dusabumuremyi bertin w'i nyamagabe,0727039638
Fri, 02/Oct/2015, at 9.53 pm
Turasanganwe kd turahorana nk'amahoro n'abayakunda,none reka ngaruke tuganire mwebwe babibyi b'ayo mahoro,ndatangira nganira na,GASORE ngira nti:ururabo wateye nubwo uyu munsi wa none utari kuruvomerera,wikeka ko rwakwibagiwe,ntirwigeze na rimwe ruguca inyuma bibaho,ni ba banzi b'amahoro bashaka kurwumisha imburagihe,wowe emera ko IMANA ikikurebera,ntizigera igutererana bibaho,tuza umwana chantal atwite ni uwawe kd ibyo imana yateguye bizasohoza,ica inzira nyishi maze ikagaragaza ubudahangarwa bwayo kd igiye kubigaragaza vuba aha,karemanzira araje akorwe n'ikimwaro,dore aho nibereye hano i musebeya uzambwira,nkuko uruvu ruvugiriza ark ruvuza ubusa,nguko uko nawe MUDARAZA nawe MANDEVU ,muzavuza induru mwiturwa ibyo mwakoze mubikorera abaziranenge,mwa bagambanyi mwe mwafungiye irembo abanyamahoro none natwe tugiye kubafungira amayira,tuzayacanamo­ umuriro,tuzayategamo amahwa ndetse n'ibitovu,nyuma natwe tuzemera dusabe nyagasani imbabazi ko twarenze ku itegeko rye,murarye muri menge.
1878 KARONKANO NYAMAGABE PASCAL,0786776373
Fri, 02/Oct/2015, at 8.12 pm
Birazwi ko mu byatsi bibaho birura umubirizi ari uwa 1,kd bizwi neza ko ari n'umuti,none c babibyi b'amahoro mbagishe inama kd namwe mungire iya kigabo,ko BAHIZI,zaninka,KAREM ANZIRA,mudaraza,MUTA NAZI,fabiyane yewe ntibagiwe na josiane,nababoneye umuti mwanyemerera nkawubavugutira maze tukabasomyaho ku ngufu dore ko kubushake ho batadukundira,maze amahoro agakunda akaganza iwacu,ngiye kuvanga uwo muravumba hamwe n'IGIKAKARUBAMBA,dore ko byose binganya ubukana maze bawunkwe kd kungufu,ngaho rero dore umunsi mpuzamahanga w'amahoro uregereje kuko ni kuwa 1,mumfashe tuwubahe maze uwo munsi uzagere twaramaze kubavura batazatubihiriza ibirori,dore musekeweya yatwugururiye imitima,natwe nitwugarire roho zacu,kugirango urwango ,umunabi,ubugambanyi n'ubushyamirane bibure urwinjiriro,maze amahoro yaje kutubibamo,atubere umurage tuzaraga urwanda ndetse n'iyi si dutuye,tuzatahe kwa jambo tumurikira rurema ibikorwa byacu hano ku isi dutuje kd dutekanye.murakoze
1879 Dusabumuremyi bertin w'i nyamagabe~musebeya
Fri, 02/Oct/2015, at 8.07 pm
Gasore we egera hino tuganire,burya ngo agahinda si uguhora urira kd ibyishimo si uguhora useka, gusa reka kujya guhangana kwa sobukwe,chantal nta makosa yagukoreye namba,ni abisi bashaka kubafatirana n'ibibazo kugirango babatanye ark humura ntibazabigeraho,nyagasani arahari,Zaninka we izo mpundu uvugije wishima ko umuhungu wawe Gasore atariwe se w'umwana wa chantal zizarutwa n'amarira uzarira ubwo uzamenya neza ko Chantal yakubyariye umwuzukuru,uzakorwa n'ikimwaro kd uzicuza utakibishoboye,ko abanyarwanda twatojwe kuba bamwe ubwo wowe ubona ubara ute?ukuntu gusa wari uberewe no kuba umukecuru w'impanuro,ark iyo mpano warayirengagije wimika urwango mu umutima wawe,uzacikwaho na bose usigare uri wenyine kd warabyaye ukanuzukuruza,waragize abavandimwe ndetse n'inshuti,uzabyicuza kd uzabona uri i rwanda.
1880 Celestin hakizimana,0725366680,NYAMAGABE
Fri, 02/Oct/2015, at 4.38 pm
Mpora nibaza uwazanye urwango mu bantu,ese ko ubuvandimwe buruta byose,kd ubumuntu bukaba bukwiye kuba mu mitima ya twese,ni kuki turengwa n'urwango?,nyamara uwaharanira amahoro akanayakwiza hose yakwitwa intwari i rwanda,akazahora asingizwa igihe cyose,akazaba icyitegererezo nubwo yaba atakiriho,icyaaaampa,wowe mudaraza mandevu n'abandi bagome nkamwe mukaba munyumva,naba nzi ko ntagosoreye mu urucaca kd nkaba nzi ko impinduka zizabaho ark ntakwiheba abo ntumye bazantumikira ndabyizeye,ni intumwa nziza zibereye gutumwa,kd bo ni n'abanyamahoro,reka ntegereze ko namwe muzanyumva.
1881 TWAGIRAMUNGU Jean,rusizi,Bugarama,0722681689
Thu, 01/Oct/2015, at 3.00 pm
Muraho? mumbwirire Gasore rwose kujya kwa sebukwe guhangana nabo atari byiza. Ahubwo inama namugira nahamagare Chantal abimubaze atitaye ko Chantal atajya amuhamagara kandi yishyiremo akanyabugabo kuko kuba umugabo ni uguhangana n'ibibazo ntabwo ari ukubihunga.Zaninka we izo mpundu wavugije wishima ku Muhungu wawe Gasore zizarutwa n'amarira uzarira ubwo uzamenya neza ko Chantal yakubyariye umwuzukuru. Ariko upfa iki no gukunda abuzukuru bawe? Ngo nuko batarongora abo ushaka? Hinduka kuko Guhora urira ntabwo ari byiza. Ndabona na Bahizi yashatse ubwoko udashaka nabwose uzarira? hinduka aho tujya niho heza maze nawe ugire ibyishimo byo guterura abuzukuru guhora mu maganya ntacyo byakugezaho.
1882 Pontien Mirenzo,
Wed, 23/Sep/2015, at 9.19 pm
Ndi Muburundi, Mugiteranyi, Hahezimyaka 11 Numva Musekeweya, Ndayikunda Cane, Nashaka Kubwira Chantal,,, Chanta Menyako Uwo Mwasezeranye Utaramubwira K Umutwikiy Umwana, Naw Gaso Reka Kwiheba Chantal Aragukunda, Ntiyoguhemukira,
1883 Karonkano nyamagabe pascal,0786776373
Wed, 23/Sep/2015, at 9.13 pm
Bamwe wababereye abaganga b'imitima yari yaranze gukira,abandi wababereye umwalimu ubigisha ukabakura mu ubujije bari bari baratewe n'ubwigunge busobetse urwango,mu nzira umuntu anyura ahura n'ibigeragezo byinshi,bamwe inzira yo kubikemura twahisemo kuganira namwe,ngaho aho ubwigunge bushirira,umutuzo ugarukira,ubumwe bwongera kubyutswa maze umusaruro w'amahoro ukigaragariza mu bikorwa byacu bya buri munsi,amahoro naganze iwacu,urumuri nirumurikire intambwe zacu za buri munsi,tuzagera aheza kd hishimiwe na buri wese,tuzamurane twese mu ukugera aho heza.
1884 Kanyeshyamba celestin,rusizi mururu
Wed, 23/Sep/2015, at 9.00 pm
Ni urufunguzo rw'ubuzima nararubonye,ni intambwe igana amahoro narayitangiye,ni umugezi w'amazi yuje amahumbezi ahuza abavomyi b'abanyamahoro narawuvomye,ni wowe musekeweya wangejeje kuri ibyo byose,nzahuza abanya rusizi buri mugoroba mbaganiriza kuri iyo ntambwe,nzaharanira ko urugendo natangiye nzarusozanya nabo bose,amahoro mwatuzaniye ageze aheza atwubaka,ngayo ayo maze kuvoma kd muzanyemerere tuyasangire twese.
1885 CELESTIN HAKIZIMANA ,NYAMAGABE,0725366680
Wed, 23/Sep/2015, at 8.53 pm
Ark chef mandevu we,burya koko ngo nta wimenya,harya ngo abo bakozi bawe nibo bagambanyi,uwakurusha bamuroha muri RUKARARA dore ko ariyo negereye,gusa ngo agapfa kaburiwe ni impongo,nakugiriye inama urananira none rero iminsi yawe yageze,ndagutanze nawe ukorerwe nkibyo ukorera abandi,bye bye wa mugome,DONAT we ark c koko nzakunganye iki?,ungana uwatekereje musekeweya akanayishyira mu bikorwa,gahunda y'amahoro murimo natwe i NYAMAGABE iratwubaka,guhumuriza abari mu kaga,kwegera abahungabanye....,nibyo twabigiyeho kd tubigeze kure,nimukomereze aho inama zanyu tuzakomeza kuzubahiriza kd mbarahiye ko mutazigera na 1 mugosorera mu urucaca,nimukomeze iyo nzira,nanjye CELESTIN HAKIZIMANA nzakomeza kunga mu ntambwe mwatangiye,murakoze
1886 Celestin hakizimana w'i nyamagabe,0725366680
Thu, 17/Sep/2015, at 6.33 am
Ubutwari buraharanirwa,kugira umutima mwiza ntawe bitabera,ubwitonzi kugira neza no guharanira ubumwe bwa bose niyo nzira nziza igana ku #MAHORO,ngako agaseke kuzuye ibyo nanjye CELESTIN HAKIZIMANA W'I NYAMAGABE 0725366680 maze kwigira kuri mwebwe ababibyi b'amahoro,ivomero ryuje amazi ashangurura abuzuweho n'amaga y'urwango ku umutima,agacyamo dutaramiramo tuganira ku nzira igana amahoro atavangura,igikooombe dukumbanyirizamo bya bitekerezo bigamije kunga abashwana bakongera kuba umwe,haguruka nawe uze udusange,ahari nawe waba ukeneye kunywa kuri ayo mazi,kuyiyuhagira nawe byakurinda ya maga,kwicara muri ka gacyamo,byatuma umenya ko inzira igana ku mahoro ikiri ndende,ibitekerezo byo muri kiriya gikooombe,bizaguha uburyo bwo kubona ko nta cyiza cy'umutima mubi ndetse n'inabi,MUSEKEWEYA iwacu,tuyugururire imitima ,nayo itwagurire inama zuje ubuhanga.
1887 KARONKANO NYAMAGABE PASCAL 0786776373
Wed, 16/Sep/2015, at 9.51 pm
Birazwi ko mu byatsi bibaho birura umubirizi ari uwa 1,kd bizwi neza ko ari n'umuti,none c babibyi b'amahoro mbagishe inama kd namwe mungire iya kigabo,ko BAHIZI,zaninka,KAREM­ ANZIRA,mudaraza,MUTA­ NAZI,fabiyane yewe ntibagiwe na josiane,nababoneye umuti mwanyemerera nkawubavugutira maze tukabasomyaho ku ngufu dore ko kubushake ho batadukundira,maze amahoro agakunda akaganza iwacu,ngiye kuvanga uwo muravumba hamwe n'IGIKAKARUBAMBA,dore ko byose binganya ubukana maze bawunkwe kd kungufu,ngaho rero dore umunsi mpuzamahanga w'amahoro uregereje kuko ni kuwa 1,mumfashe tuwubahe maze uwo munsi uzagere twaramaze kubavura batazatubihiriza ibirori,dore musekeweya yatwugururiye imitima,natwe nitwugarire roho zacu,kugirango urwango ,umunabi,ubugambanyi n'ubushyamirane bibure urwinjiriro,maze amahoro yaje kutubibamo,atubere umurage tuzaraga urwanda ndetse n'iyi si dutuye,tuzatahe kwa jambo tumurikira rurema ibikorwa byacu hano ku isi dutuje kd dutekanye.murakoze
1888 CELESTIN KANYESHYAMBA RUSIZI MURURU,0725943199
Wed, 16/Sep/2015, at 9.00 pm
NZAHORA NZAMURA IJWI RYANJYE KUVA I RUSIZI NGARAGAZA UKURI NANGA IKINYOMA,ark c bahizi nawe zaninka ni ukuri kw'imana murambabaje,mbabajwe nuko mwishimira ikinyo kd kitazigera kibaho namba,murishima ngo chantal ntatwite inda ya gasore ark njye ndakeka iriye ari imitwe y'umugambanyi,nimukorwa n'ikimwaro muzaza mumbwira,MARIBORI we ubonye akandi kazi ni ukure kose aya 1,uzayazane tuyasangire hano ku mahumbezi ya rusizi ku kivu,naragusabiye ngo uve kwa manyobwa none birabaye,uzahorane umurava nkuwo wakoranaga,ishema n'ubutwari bizagumane nawe kd nanjye nzakomeza kugusabira,akazi keza kd umurimo unoze bihorane nawe.
1889 Dusabumuremyi bertin,musebeya nyamagabe
Wed, 16/Sep/2015, at 8.51 pm
Turasanganwe kd turahorana nk'amahoro n'abayakunda,none reka ngaruke tuganire mwebwe babibyi b'ayo mahoro,ndatangira nshima rurema,GASORE we nihashimwe nyagasani we ukikurambuyeho ibiganza,ubushije nari nihebye none ngaruye agatima,karemanzira ni ugusenya urwiyubakiwe na rurema,ark kuko akirurinze ntazabigeraho,IMANA ica inzira nyishi maze ikagaragaza ubudahangarwa bwayo kd igiye kubigaragaza vuba aha,karemanzira araje akorwe n'ikimwaro,dore aho nibereye hano i musebeya uzambwira,nkuko uruvu ruvugiriza ark ruvuza ubusa,nguko uko nawe FABIYANE nawe MUTANAZI,muzavuza induru mwiturwa ibyo mwakoze ubikorera abaziranenge,mwa bagambanyi mwe mwafungiye irembo abanyamahoro none natwe tugiye kubafungira amayira,tuzayacanamoumuriro,tuzayategamo amahwa ndetse n'ibitovu,nyuma natwe tuzemera dusabe nyagasani imbabazi ko twarenze ku itegeko rye,murarye muri menge
1890 KANYESHYAMBA CELESTIN,RUSIZI,0725943199
Fri, 11/Sep/2015, at 3.19 pm
Amazi ya rusizi iyo atembye tuba twizeye ko atazagaruka inyuma ukundi,ark c nkawe JOSIANE,ko ngo iby'isi ari gatebe gatoki kd ukaba utandukanye nayo mazi mvuga,aho ntuzifuza kugaruka gusaba imbabazi abo wakoshereje utakizihawe,byaba bisekeje ark niteze ko bizaba,ark nunazisaba uzapfukame ku mavi yombi maze winginge nanjye nzabikugiramo,MANYOBWA we erega ngo umwana uzi ubwenge yumvira mu urusaku,ibyo nabwiye josiane ngirango nawe wabyumvise,maribori agufatiye runini niba udatangiriye mu maguru mashya aragucitse mba nkwambuye,kuzabona undi nkawe,bizakwambutsa nyungwe uje kungisha inama,mwinginge kuko waramukoshereje,umusezeranye ko bitazasubira,nawe azakumva ndabyizeye,uyu munsi nimwe nari nateguye kwegera ngo tuganire kd ndabikoze,nizere ko urugendo nakoze kuva i rusizi rutabaye ipfabusa,musigare amahoro y'IMANA.
1891 MUGENZI JACKSON NYANZA
Wed, 09/Sep/2015, at 9.44 pm
Ndagarutse niganirira namwe mwebwe mpano twagabiwe n'iyashatse ko imitima yacu yakunga ubumwe maze mukaduhuriza hamwe mutwereka inzira iboneye, niko JOSIA ese ujya umenya ko inkono y'umutindi ipfubana inkwi?,ibi ubaye ubizi wamenya ko imitwe uteka ntacyo izakungura,ark rero kd n'agasuzuguro usigaranye gateye gusa nkubwire umeze nkutetse amabuye yibwira ko ari ibiryo nashya ntumeho, GAFARA n ukuri nawe nayobewe agatebo nagushyiramo,umunsi umwe uba umuntu undi ugahinduka,umva nkubwire ko imitima ya bamwe muri twe wari umaze kuyigarurira,waretse kudutetereza!,ugeze naho kwihinduranya ngo ukunde umwana?,oya ntibikwiye ngwino tuganire nkurangire inzira ya kigabo wanyura, CHANTAL we ko ahari urukundo n'umubano Imana iba ihari kd aho iri ko ntacyo bayiburana,urabona koko utari gushengura gasore,zirikana ko mwemeye gufatanya mu bibi n'ibyiza kd umenye ko nta murage w'ikibi mwarazwe umusange mwunge ubumwe ,urukundo niruganze muri mwe zirikana ko karemanzira agambiriye gusenya urwo waraze gasore.
1892 KARONKANO NYAMAGABE PASCAL,0786776373
Wed, 09/Sep/2015, at 9.27 pm
Uraryama ugasinzira,rimwe na rimwe ukarota,wagira amahirwe ukarota inzozi nziza ukaramukana kd ukiriranwa akanyamuneza,ark c wowe urota ikibi aho nawe koko ntiwaba ubyishimira,icyampa inzozi zawe ntizikigere zuzuzwa,navugaga wowe MANDEVU,MUDARAZA n'abandi nkamwe,umutima mubi mugira ntukwiye urwanda dufite uyu munsi,gusa ndababwira ko urugamba twahanganye narwo ,twararutsinze,hasigaye urwo guhangana namwe,tuzahagurukira rimwe kd twizeye ko hamwe n'abakunda kd bakabiba amahoro tuzabaganza mu misozi yacu mugasigara muri amateka,Burya koko ngo agahinda gashira akandi kageze ibagara,dushimye imana ko uburwayi bwa chantal bwavuyemo inkuru nziza izataha mu umutima wa gasore,ark c KAREMANZIRA we aho koko ntushaka kutuvutsa ibyo byishimo uteka imitwe ngo ukunde utanye abikundaniye?,ndakurahiye ntibizaguhira,ayeeee!!!,GASORE kana ka mama ubaye iki koko?,umva widutera agahinda,tubwire niba kugwa igihumure ari akazi kabonetse cg c ni ibihuha biturutse kwa karemanzira?,nibiba byo ntubyemere kuko ni ikinyoma cyambaye ubusa
1893 HAKIZIMANA CELESTIN ,nyamagabe~kibyagira 072536668
Wed, 09/Sep/2015, at 9.00 pm
None c ko uwataramanye namwe atigera atwarwa n'ibitotsi kd ibitaramo byanyu bikaba byuzuye impanuro,natana namwe nkasanga nde?,ntakabeho,ark c ko kuvuga ari ugutaruka reka niganirire na samvura,gakwaya ,muzatsinda na gihana,muri urumuri twahawe na nyagasani ngo mumurikire,imitima yokamwe n'urwango n'ubugome,turabibashimira kd mukomereze aho,inama mwagiriye samvura nanjye ndumva nzishyigikiye gushaka umufasha mu kivi yari yaratangiranye na nasitaziya byari bikwiye,gusa nawe mubyeyi nkunda samvura gushishoza ndetse no kureba kure bizakurange mu mahitamo yawe, neri nibyo koko umuntu abyina mu gihe gikwiye kd yumva bimurimo,gusa ubu ndabona bidakwiye nanjye ahubwo uyu mwanya wukoreshe usobanurira gafarasi ko inzira yifuza kunyuramo ngo abone umwana zitanogeye rwose,wishyira shema mu kaga,ca inzira iboneye kd itunganye hanyuma umwana uzamuhabwa ndabyizeye,amahoro ya nyagasani abane namwe.
1894 KARONKANO NYAMAGABE PASCAL,0786776373
Tue, 08/Sep/2015, at 1.10 pm
None se ko kwigumanira namwe aribyo nahisemo nabasiga nkajya he?,njye mbona ntaho pe.,ark c samuso wadukanye ibiki muvandi?,ugeze aho kwiyicipha inzoga,have sigaho udatuma nanjye mbijyamo kuko ari wowe mfata nk'ikitegererezo, CHANTAL we,ni ukuri pe bagira bati 'uwasangiye n'inyoni ntayirya agahanga,urabona utarahemukiye gasore?,ubwo c ko karemanzira atangiye kuguteranya na gasore yigamba ngo inda utwite ni iye,wamuhimye ukamutera utwatsi wisangira uwakwambitse iyubudatana?,navugaga impeta.,amwe kd ibisubizo ,,ark c Manyo koko uranze ubaye nyirabayazana w'ibibazo byose byo mu rugo rwanyu?,kwiteranya na maribori bigiye kuguteza ibibazo bikomeye utari wari wariteze,icyaruta ni uko waca bugufi ukamusaba imbabazi kd ukamwemerera ko ugiye guhinduka,niba wankurikiye nkutezeho impinduka guhera uyu munsi.
1895 NIZEYIMANA RADJAB
Sun, 06/Sep/2015, at 9.19 pm
BARIMU DUKUND CYANE NDABASUHUJE.NUKURI NARIMFITEINGENGABITEKEREZO YAGIYE IMVAMO UKONAGIYENUMVAMUSEKEWEYA NONE BYARASHIZE. NDAGIRANGO MUMBWIRIRE CHANTARI UTI<>?MURAKOZE.YARI NIZEYIMANA RADJAB UTUYE MUMUDUGUDU WAGISENYI IRUHANDERWA ETAJE AKAGARI KAGASHENYI UMURENGE RUKOMO AKARERE NYAGATARE.
1896 Kanyeshyamba celestin,rusizi mururu,0725943199
Fri, 04/Sep/2015, at 12.43 pm
nje mbasuhuza mwebwe barimu kd mukaba abaganga biyemeje gukura mu kaga imitima yinangiye kd yokamwe n'urwango,bityo mukadutegurira urwanda rwiza ruzira amakimbirane n'umunabi,ibyo mubikora nta gihembo mugamije,ndabibashimiye,ark c nyarukire mu gikari nganire na JOSIANE ngira nti,ko umubyeyi abereyeho kurera kd kwitwa umubyeyi mu umuco nyarwanda bikaba ari iby'agaciro gakomeye,ibyo ko wowe wabirenzeho byose ntugire nta kimwe wuzuza,tukwite umubyeyi cg....,bitekerezeho uzansubize,ni ukuri rurasenyutse,ruzize gushwana na maribori,ese ko mbona witeranyirije ubusa wasabye imbabazi hakiri kare?,ngaho bikore nanjye ngiye kumwinginga yongere agukundire agume mu rugo,ndabizi neza ko bizangora ark numwemerera kumubera umukoresha mwiza nawe azankundira,reka ngerageze ark nawe ushyireho akawe.
1897 HAKIZIMANA CELESTIN,NYAMAGABE,0725366680
Fri, 04/Sep/2015, at 12.28 pm
Uwa 5 muhire mwebwe bubatsi b'inkingi zikomeye kd zishingirwaho ibuye ry'ifatizo n'abashaka kwiyubakira inzu zikomeye,niba munkundiye reka mbwire ,KAREMANZIRA ni imitwe usigaranye uzi ko igiye kuntandukanya nawe kd nagukundaga,harya ngo chantal inda atwite ni iyawe nshuti?,ubwo c koko ,nugushaka guteranya abikundaniye?,urabeshya ntibizaguhira,shaka indi mitwe kuko iyo yo iraje ipfube ubireba.,ayiweee,ark c manyo wagabanyije gufuha koko,uwo munabi ufitiye maribori wawugabanyije koko,ni ukuri maribori ni umwana mwiza,mwihanganire ureke kumutera umutima mubi kuko ntawo yigeze kuva akibyiruka. nawe mandevu,imigambi mibisha yawe twarayitahuye,zirikana ko abo ucira akobo nyagasani yagutanze kubacira akanzu,uraruhira ubusa nka kavuna,ark niba nawe yararenganaga,gusa tuzagutanga kd uzakanirwa urugukwiye. mwiriranwe amahoro ni ahubutaha.
1898 NITWA MUGIRANEZA ELYSEE
Tue, 01/Sep/2015, at 1.23 pm
MURAHO NEZA BAKUNZI BAMAHORO MBANJYE KUBASUHUZA KUKO MUDAHWEMA KUTUGEZAHO UBURYO BWO KUBANANEZA NABANDI NDI I NYANZA MUMUDUGUDU WA GIHISI A NATAJYIYE KU MUSEKEWE YA KERA KUKO NABYIRUTSE MUMURYANGO WABANTU BATANU ARK IWACU BAKUNDAGA KUMVA MUSEKE WEYA CYANE NAJYE NYISHIMIRA GUTYO UBU FITE IMYAKA 20 KDI NANUBUNUMVA NTAYIREKA KUKO TWAKUYEMO INYIGISHO PE NDABABWIZA UKURI KO NARINDI MUMURYANGO WAMAKIMBIRANE NONE AHO BUMVIYE MUSEKE WEYA IBINTU BYARATUGANYE PE NAMWIRYANYE NKUMVA MU MURYANGO WANJYE MURAGAHORANE IBYO MUHANGA MURAKOZE NI MUGIRANEZA ELYSEE I NYANZA.
1899 Innocent byiringiro
Fri, 28/Aug/2015, at 7.47 am
MURAHO BABIBYI BIMBUTO YURUKUNDO YERA impeke zamahoro njye ndi muri Michigan nkaba nkurikira musekeweya Igihe cyose guhera nkiri murwanda ndagirango mpanure gasore nkumujene mugenzi wanjye ukiri mushya mubuzima bushya ndakurarikira gukomeza ukarangamira iyaguhanze kandi inzira zinzitane mwanyuze mo murukundo uzihereho wiyubakamo icyizere ko iyaguhanze izongera ikaguhuza nakabavu ka we kandi ntiwihebe ntajoro ridacya kandi ntamvura idahita u nazirikanako icyimana yafatanije ntawagitandukanya murakoze turabakunda kandi bibaye byiza kurushaho ibibyigisho muduha mwa bi dushirira mumashusho murakoze
1900 Havugineza Jean Damascene.Akarere Ka Ngororero,umu
Thu, 27/Aug/2015, at 1.02 pm
Mukomeje ,kubaka Imitimayabenshi,gusa Ikimbabaza Nuko Harabanga,kubakurikira Ngo Badahinduka,arko Ntimukomerezaho ,kuko 90%byabahinduwe Na Musekeweya Bafite Ubushobozi Bwo Guhindura 10% Ritarahinduka Rigahinduka.
1901 Nitwa kanyeshyamba celestin,ntuye i rusizi,umureng
Wed, 26/Aug/2015, at 9.18 pm
Burya ngo amenyo ni amabuye,urayakoresha ugaseka ark inseko igira inshingiro kd ngo usetse ubusa yitwa umupfayongo,ubu c nshime manyobwa cg museke,yewe ndabona maribori umuhinduye umukeba kd ari umuziranenge,gusa iturize,mta kugutwara umugabo yifitemo yewe ntiyanabyigeze,kora imirimo yawe utuje kd ushikame namutwara uzandegere tumuhane,twubake umuryango nyarwanda uzira amakimbisane ubuhendanyi n' ubugome maze murebe ko umubano mu bantu twashatse kuva kera udasugira ugasagamba,umuhanzi yabiririmbye mu mvugo ye ngo ni umurage rusange w'abasogokuruza,..ibindi byiyongererehn mumve ko twajyanye.
1902 MUGENZI JACKSON,AKARERE KA NYANZA /MUKINGO.
Wed, 26/Aug/2015, at 9.06 pm
Ngaruke mbisunga mugati umara inzara abaheranwe no kwakirwa nabi i muhumuro na bumanzi,i i yanza turasabana,ark reka mbanze nseke batamuriza,we wifuje ko umwana we wa 2 azoswa na shema,none se batamuri wenda 7hema waramwitegereje,tubwire waritegereje ubona shema afite amabere yo konsa umwana?,ahaaa wenda warabibonye kuko uramuzi kundusha,gusa nanjye nemera ko akubaha ark konsa ko,....,Ese manyo,kwifuza umuntu bivuze iki?,tubwire natwe abakiri bato tubimenye kukn nsisobanukiwe icyo ushatse kuvuga,gusa niba wanyumvira njye nziko kwifuza umuntu bitandukanye nibyo utekereje,nidutandukanya uzansobanurire kuri 0726169653.
1903 Celestin hakizimana nyamagabe,
Wed, 26/Aug/2015, at 8.52 pm
ayiweee,chantal we mbabarira umbwire,ni mandevu uguteye ihahamuka,ndarahiye mu izina ry'imana ishobora byose nanjye njyiye kumuhagurukira,wenda dushake tuzahurire ku uwinkingi i nyamagabe,ark nizeye ko abaturanyi bazamumfasha,nsinabanye nabi kd nsinigeze nanduranya,ngiyf guhangana nawe kd nzakuganza,umunabi unteye unteye guhemtka ntarabyigeze nishaka nzacike mu umuryango wa musekeweya,kuvugisha abandi birananiye rek nisubikire kuko byatuma nsagarira n'abatabikwiye,zirhkana ku gahinda unteye.
1904 ELISE DE DIEU NURIKIYIMANA,Akagari ka GAKANKA,UMUR
Sat, 22/Aug/2015, at 10.48 am
Ndabashuhuje bavuzi muvura imitima ya bose,Natangiye kumva MUSEKEWEYA igitangira ariko sinabyitaho nyuma nibwo naje kujya nkurikiranaibiganiro n'ikinamico bya MUSEKEWEYA NUMVA NDABIKUNZE ARIKO KUKO NARI UMUNYESHURI IBICE BYOSE NTABWO NABYUMVAGA NI UKUVUGA KO NAFATIRAGA AHO BIGEREYE nkumva agace kagezweho igihe nabaga nje mu biruhuko.Ariko kugeza ubu maze gukura mo isomo rikomeye cyane ngendeye kuri HIRWA na bagenzi be mu myifatire bagize hagati ya biriya bibazo byabaye hagati ya MUHUMURO NA BUMANZI,Isomo nabakuyeho ni ukumenya kunga no kutijandika mubushyamirane ahubwo ugaharanira amahoro no kungaubumwe mubandi
1905 ELISE DE DIEU NURIKIYIMANA,Akagari ka GAKANKA,UMUR
Sat, 22/Aug/2015, at 10.48 am
Ndabashuhuje bavuzi muvura imitima ya bose,Natangiye kumva MUSEKEWEYA igitangira ariko sinabyitaho nyuma nibwo naje kujya nkurikiranaibiganiro n'ikinamico bya MUSEKEWEYA NUMVA NDABIKUNZE ARIKO KUKO NARI UMUNYESHURI IBICE BYOSE NTABWO NABYUMVAGA NI UKUVUGA KO NAFATIRAGA AHO BIGEREYE nkumva agace kagezweho igihe nabaga nje mu biruhuko.Ariko kugeza ubu maze gukura mo isomo rikomeye cyane ngendeye kuri HIRWA na bagenzi be mu myifatire bagize hagati ya biriya bibazo byabaye hagati ya MUHUMURO NA BUMANZI,Isomo nabakuyeho ni ukumenya kunga no kutijandika mubushyamirane ahubwo ugaharanira amahoro no kungaubumwe mubandi
1906 NITWA NIYONZIMA BERNARD MU KARERE KA RULINDO
Fri, 21/Aug/2015, at 12.16 pm
MBANJE KUBASUHUZA MWEBWE BAGANGA BAVURA IMITIMA ISOBETSE AMAGANYA,UMUJINYA,NDETSE MUKADUTOZA KWITEZA IMBERE. NJYE NATANGIYE KUMVA MUSEKEWEYA NKIRI MUTO NONE UBU NDANGIJE KAMINUZA ARIKO NTA NARIMWE NIGEZE NUMVA MUSEKEWEYA NGO MBUREMO ICYO NIGA CYANGWA NAKURIKIZA. IKINSHIMISHA CYANE NI UBURERE MBONERAGIHUGU DUTONZWA MUDUTOZA IYO MUKINA INKURU MU RURIMI RWACU MUGIHE MU MASHURI RIMWE NARIMWE BYIGWA MUZINDI NDIMI. NDASHIMIRA UMUKECURU ZANINKA KUKO IYO AKINA INKURU ABARI BAMEZE NKAWE BAHITA BAFATA UMWANZURO WO KUBA ABANTU BEZA BAKIKURAMO UMUTIMA MUBI BAGAHINDUKA BEZA. UBU RERO TWESE TWABABAJWE N'UKO CHANTAL YATAYE GASORE, TUKABA DUTEGEREJE UKO BIZAGENDA NARAMUKA ASUBIYE MU RUGO RWE. NDABASHIMIYE CYANE MUKOMEREZAHO TWUBAKE ABANYARWANDA BAFITE UBUMUNTU.MURAKOZE.
1907 Nitwa KANYESHYAMBA CELESTIN,W'i RUSIZI /MURURU.
Wed, 19/Aug/2015, at 9.21 pm
Burya ngo iyo amakimbirane yuzuye urugo,amahoro yarwo aba agerwa mu ndiba y'akebo,ibyo byavuzwe n'abakuru,none mbibonye kuri josiane,niko josia ubwo koko twirengagije amakora yawe ubona koko kwihengekera iyawe nkono ariwo muti wo kuvugutira ubutumvikane bwawe?,umuntu w'umwari!,nanjye ngo umwari wabukurahe ko nari nibeshye?,gusa nakwibeshya nagira uzirikane ko tante wawe nta rwango agufitiye namba kd nta kibi akwifuzaho,ese manyo ko numvise ugize ingingimira kuko maribori atsinze amarushanwa,iyo uba uzi ko utamushaka ntuba waramwangiye kwinjira mu ihiganwa?,Muhe igihembo cye kuko yagikoreye kd agikwiye ureke ishyari n'amatiku,kd uzirikane ko ari bimwe mu bisubiza inyuma akabari kawe.,gakwaya we gukomeza umutima utabara ndabibashimira kd mukabikora mutarobanuye, ni umurage mwiza muri guha twe abakiri bato kd tuzawusazana.
1908 Mugenzi jackon,akarere ka nyanza umurenge wa mukin
Wed, 19/Aug/2015, at 9.05 pm
Ndongeye nifuje kuganira namwe kugirango ubutumwa mutanga tubusangirire ku mbehe yafukuwe n'abifuza ubumwe bwa bose:none c bahizi we ubwo koko ubundi urareba ugasanga ibyo rutaganira akubwira hari ubugome burimo,erega ntakwanga muvandimwe wanjye,mwumvire kuko yagutanze kubona izuba kd n'impanuro arazifite yiteguye kuziguha,ark manyo ubanza nawe gufuha warabivukanye!,ubu c koko ubwo maribori ahize abandi uremera kumuha igihembo cye?,kimuhe kuko giciye mu marushanwa kd gitanzwe n'abakemuramaka batarya ruswa kd bazira ikinyoma,ngaho c hagurukana n'tmugabo wawe mugitange,ndongera kugira icyo mvuga ari uko ubikoze.
1909 DUSABUMUREMYI BERTIN,I NYAMAGABE MUSEBEYA
Wed, 19/Aug/2015, at 8.53 pm
Mbe mwongeye kwirirwa,ark nanjye ndasetsa ko maze kuba umusangwa c gusuhuza biracyari ngombwa?,gusa kuko mbatuma mukantumikira nimushyirire ubu butumwa: CHANTAL we ihangane kubw'uburwayi bwawe,turapfukamye kd turagusengera,kuba utwite c ikibazo ahubwo ni ibyishimo dukwiye kwishimira,mu minsi mike twiteguye kunguka ikibondo cyawe kd tuzagusabira,komera cyane ,JOSIANE we ark ubwo koko ngo tante wawe navuga uzajya umuzamurana ijosi,harya ngo kwibana niwo muti wagukemurira ibibazo,yewe uwo muti ni nkumwe nyiramuhari yagiye gusaba umuvuzi gakondo,uwo yarangiwe ngirango urawuzi,kd inkono 2 nazo....,GAFARASI we none c ko abashyize hamwe ari nta kibananira aho urumva gukora amarondo atandukanye aribyo bizagarura umutekano?,reka da nimwishyire hamwe mureke kwitana bamwana muzagera ku byiza.
1910 Camille NSABIMANA
Thu, 13/Aug/2015, at 2.11 pm
Muraho mbe nkunzi z' amahoro,mwebwe mudahwema kutugezaho ipfundo risobetse inyigisho, zuje ubuhanga kandi zihora zidufasha mu buzima bwa buri munsi! Ndi i KINIHIRA mu karere ka RULINDO, nkaba ari ubwa mbere mbandikiye ariko natangiye kumva musekeweya ndi muto cyane mbese mu bihe nayo yatangiriye guhita kuri Radiyo Rwanda.Gusa njye iranyubaka pe!!!Niyo mpamvu nshimira nivuye inyuma mwebwe muyidutegurira kandi ngira inama JOSIANE ngo acishe make maze yisubireho, asabe imbabazi SHEMA kandi areke guhogoza uwo yibarutse, kuko naje gusanga ibyababayeho hari aho nanjye nzi byabaye. Nsojye mbashimira kandi mbifuriza amahoro aturuka ku Mana umubyeyi wacu!!
1911 MUGENZI JACKSON 0726169653,MUKINGO NYANZA,
Wed, 12/Aug/2015, at 9.20 pm
Nubwo navutse nta munabi mbona mu muryango,uwo josiane na zaninka bamaze kunyereka urangaragariza ko umugezi wo kwambuka ukiri kure kd tutarawugeraho,reka nitabaze :nsamvura,muzatsinda,yuliana n'abandi babibyi b'amahoro ngo mumfashe maze duterane intambwe ya gitwari tugane kuri uwo mugezi,kuko nituwugeraho uzawuhagiriramo :ZANINKA,MUDARAZA,MANDEVU JOSIANE n'abandi nkabo maze tukambuka bamaze kuba intore nshya mu muryango mugari tuzashinga i muhumuro ,bumanzi na mugereko,nimumbabarire munyemerere,inyutarano nzayitanga kuko namaze kuyitegura kd nkaba numva ntateze gutuza ibyo ntabigezeho,ngaho nimubitekerezeho maze kuwa gatatu nkaya masaha muzabe mwamboneye igisubizo gikwiye,gusa muzirinde kumpakanira kuko naba mbuze epfo na ruguru.
1912 Hakizimana celestin w'i nyamagabe
Wed, 12/Aug/2015, at 9.05 pm
Uwa 3 muhire mwebwe bubatsi b'inkingi zikomeye kd zishingirwaho ibuye ry'ifatizo n'abashaka kwiyubakira inzu zikomeye,niba munkundiye reka mbwire ,gafarasi ni urwango usigaranye uzi ko rugiye kuguca no ku nshuti?,ubwo c koko uguhamagaye wese utamuzi uhita umuhindura umwanzi?,noneho na neli abaye ....,gusa urabona ko ukwiye kureba kure,fata umwanya utekereze kigabo maze uhagurukane umwambaro umeshe n'isabune ya tembu,ayiweee,ubu c koko ibyishimo byo kwa manyobwa ko numva bijemo kidobya habaye iki?,nizere ko ari ibidakanganye kuko ntiturakira nibya mugereko,gusa manyobwa ntega amatwi nkubwire yego ndabona utangiranye urugwiro n'bkanyamuneza mu kabari,uragakomeze nkuko ugatangiye gusa uzirikane ko akabari kazirana n'uburakari ndetse no gufuha,ingamba nshya n'imigambi mishya nibikomeze kuranga ubuzima bushya bw'akabari,muramuke amahoro ni ahubutaha.
1913 KANYESHYAMBA CELESTIN,0725943199,RUSIZI
Wed, 12/Aug/2015, at 8.51 pm
Nongere ngaruke nganira nabemeye kutubera urumuri mu isanamitima,niturukire i rusizi nshima ko twongeye kubona josiane ari muzima,nyiranji erega ngo ibyaye ikiboze irakirigata ihangane pe,ubu se noneho chantal afashwe n'iki koko?,mukandutiye ni ukuri nimwe nizeraho ubufasha bwa hafi nimumube hafi maze mumubere aho gasore atari,reka nanjye nshake ingobyi y'abarwayi tumujyane kwa muganga.,reka aka kaganiro mbe nkasubikiye kuri zaninka mubwira nti,rutaganira si umwana ,wimubaza ngo azakura ryari kd nta muco yishe,ahubwo wose ushaje ute?,ibyo rutaganira yakoze natwe i rusizi turabishyigikiye kd tuzakuganza,gusa ntakagere aho ugeze nkuko ubivuze.
1914 Mugenzi jackson,nyanza/mukingo
Thu, 06/Aug/2015, at 9.03 am
Dore ndongeye ndagarutse ngo mpuze ubumwe n'abavandimwe,nzamure umubano w'abo mbona ugenda usubira inyuma,nifatanye n'abunzi biyemeje kunga abashaka huheranwa n'urwango maze twongere twubake muhumuro na bumanzi bishya binyuriye mu mitima y'abahatuye,iyaba wowe mandevu wanyumvaga,ngo dusangire ku mpanturo nahawe na bamwe mu beza beza imitima nkuwawe nari kukubwira ngo uraryama ugasinzira,wagoheka ukarota maze warota inzozi nziza ukifuza ko zakugirirwaho,none c uramutse urose wagwiriwe n'ishyano aho ntiwatabaza uwahanze isi ngo arigukize?,niba ari yego c ni kuki ibyago wihunza ubiterereza abandi?,ngaho rero tangira nonaha wiyumvisha ko kubabara kose ari kumwe maze ugaruke mu nzira nyayo ikujyana muri rwasukundo rwuje ubumuntu.,zaninka we iyaba narinzi gereza ufungiyemo ngo nze nkusure tuganire,umbwire inkomoko y'urwango n'inabi ugira maze dushake umuti wa kinyarwanda wayivura,kd disi ushobora kuvamo umukecuqu w'impanturo wasiga umurage mwiza i musozi,MUSAGARA nawe RWANGA ndabhnginze mumfashe kuhamenya.
1915 CELESTIN HAKIZIMANA 0725366680
Wed, 05/Aug/2015, at 9.47 pm
Aho kera bicaraga baca imigani miremire,gutsindana mu bisakuzo ariwo muco warangaga abatubanjirije,nsinatekerezaga ko bizahinduka,abantu bagahitamo kujya bicara bapanga imigambi mibisha yo kugirira abandi nabi,nguwo mandevu n'agace ayoboye wirengagije inshingano z'umuyobozi mwiza ukiyemeza kuba ikivume mubo uyobora,nkubwije ukuri ko batamuriza muhorakeye natwe ubwacu tuzakuvuma bidatinze kd tuzasaba imana ngo tukuvume mu izina ryayo kugirango uwo muvumo uguhame,gusa uzirikane ko muri matayo 5 handitse ngo muzumirwa!,aho birdnge siwowe ubwirwa?,NYIRANJI ko numva unkuye umuima?,aho josiane aracyarimo umwuka,yego ni ikigoryi ark ni ikigoryi byacu nubwo yaturumbiye nta kibi twamwifuriza,nizeye ko ntacyo yabaye,mubyeyi urusha abandi impanuro,wowe musekeweya disi wera nk'ukwezi komeza utweze imitima,ukomeze kugarura abatannye si ba mandevu gusa kuko natwe hano turabafite maze ingororano yawe izabengeranire abo wagiriye iyo neza
1916 Dusabumuremyi bertin,musebeya nyamagabe
Wed, 05/Aug/2015, at 9.27 pm
Ni koko ngo urugiye kera ruhinyuza intwari ibi binteye kwicuza no guhamagara udashobora kunyumva no kuntega amatwi ngo yumve agahinda yadusizemo,uwo ni #MUNYEMANZI witabarukiye ntakambira ngira nti niba wumva ubusabe bwacu wasabiye na mukecuru zaninka akitahira aho wagiye,ko nubundi ntacyo akimariye abo wasize?,niko zani nyihanganira kumagambo maze kuvuga mbitewe n'umujinya,koko pe ngo inama rutaganira yahaye bahizi nta kamaro?,ubwo rero ubonye ko yataye inyuma ya huye cg suti dore ko ariyo misozi miremire nzi?,harya ngo inama zawe nizo zinyamibwa?,yewe ngaho cana uwo utazazimya kuko nzi ko nta neza yawe,ark uzirikane ko ari umuruho uri kurahurira ku umuhungu wawe,ark c ko uyu munsi ariwowe niyemeje kuganiriza wenyine wambabariye tukaganira:ngaho icara ahantu hatuje,shyira ku umunzani ibikorwa byawe,jonjoramo ibyagiriye akamaro abo wabikoreye,suzuma n'ibyababereye icyago,ngaho rero reba ko amanota wihaye azakwicaza iburyo bwa munyemanzi aho atetse ijabiro kwa jambo,nta rubanza nguciriye umbabarire rwose.
1917 gerushomo yakini
Mon, 03/Aug/2015, at 11.05 am
muraho bavandimwe duhuriye ku isoko yubumenyi musekeweya ntabyinshi nyiziho kuko yabaga nkiri umwana gusa nkiyumva numvise nkiyumva numvise nkunze amaseri yayo,nanumvise umuntu twariduturanye wo bita MUGENZI(nyagatare) ko yahindunse ngo ahinduwe nayo, bitewe nuko narimuzi mbere nkibuka buryo ki twamubonaga tukiri abana tukiruka bitewe nubugome yagiraga, murakoze yari uzaguma arumuvandimwe wa musekeweya YAKINI ikicukiro murakoze
1918 Nitwa NDAYISENGA THEOGENE NDI MU KARERE KA HUYE, U
Fri, 31/Jul/2015, at 9.45 pm
Nubwambe mbandikiye na PHONE nkoresheje si iyanjye, ariko nyine Musekeweya turayikunda izakomeze inzira yataniye kuko hari aho yatuvanye n'aho yatugejeje .umukinnyi umfasha kurusha abandi ni ZANINKA kuko akina role ye neza akadushakira (akina) agaragaza ibibi byose noneho tukanyuranya nawe muri society (tugakora ibinyuranije n'ibyo akora).
1919 SEBANANI AIMABLE
Fri, 31/Jul/2015, at 9.11 pm
Nitwa sebanani Aimable ku mugina ngewe nikundira musagara andre kubiganiro agirana n'abakunzi ba musekeweya! 0725752055, 0728752055, 0728558216,
1920 Justin Uwihanganye
Thu, 30/Jul/2015, at 3.32 pm
iyikinamico ninziza ariko nifuje kuyihera igitangira ndumva byaba byiza mushyizeho menu ya download umuntu akazitunga mumashini ye kdi muzanayikorere amashusho byaba ari byiza cyane
1921 uwumuremyi
Thu, 30/Jul/2015, at 2.42 pm
cyakoza ibi mwashyizho byo kujta twumvira museke weya kurubuga nibyiza cyane nge sinarimbizi nabibwiwe nabakozi banyu twahuye ndi i gicumbi
1922 Kanyeshyamba celestin,rusizi,0725943199
Wed, 29/Jul/2015, at 9.46 pm
Nyagasani mana uzandinde ubugome n'ubugambanyi,uzampe umutima wanga ikibi nka batamuriza gasore shema n'abandi,ubu koko ko i rusizi twari dusanzwe tugiye guhindurwa n'urwango rwa mandevu rwuje ubugambanyi?,niko se samusoni we,ko nakubwiye ngo nubura amahoro uzabe wiyiziye tube twibaniye hano inyuma y'ishyamba rya nyungwe,harabura iki?,ngwino nubwo ari mu cyaro,ni icyaro kizira urwango nkurwaho i mugereko kd nakwemereye icumbi nkomeje,gafarasi we harya ngo icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi,nanjye ndabyemera pe,ark rero reka nkubwire buriya koko urabona umwana uzamuhabwa muri ziriya nzira uri gucamo?,reka da ndaguhakaniye cisha make utuze witabaze imiryango,aho i muhumuro na bumanzi hari abasaza n'abakecuru b'inararibonye,bagane ubature ikibazo cyawe,mubimenyeshe n'ubuyobozi maze bugufashe kubona umwana wawe,ngiyo inama nguhaye kd itari iy'akana,sigara ubyigaho.
1923 fidele niwemukiza i bungwe
Wed, 29/Jul/2015, at 9.43 pm
muraho neza bavandimwe bahinduyimitima ya banyarwanda.ndagira ngo mbwire chantal ko akwiye kwisubiraho akagarukira gasore.nonese chantal mwigeze musezerana kubana mubukire gusa?gaso nushaka uzishakire undi mugo naho chantal sumugore.shema,batamuriza,gasore,muhorakeye nimukomeze mutange umusanzu wanyu mukubaka mugereko.abadashaka amahoro ubuyobozi bukore akazi kabwo.nibarize samusoni kowarumuntu ushira mugaciro wahindutsute?ushatse wagarukiraho bitarakubyarira amazi n'ibisusa.niko manyobwa utangiye kwiyandikira ibitekerezo?waretse kibanga na maribori bagacuruzumuziki ko wowe byakunaniye.arikose karimanzi wagambiriye gusenya urukundo rwa gasore na chantal birakunanird none usenyurugo rwuzuye?ushatse wayamanika kuko ntuzabishobora.ndangije nifuriza abakurikira musekeweya bose ibihe byiza.mwihangane munsomere ubutumwa nibwobwambere nanditse narinarabuze uburyo bwo kohereza ubutumwa gusubu cyacyemutse niburigihe nzajyambikora.
1924 CELESTIN HAKIZIMANA,UWINKINGI NYAMAGABE 0725366680
Wed, 29/Jul/2015, at 9.27 pm
Dore ndazamutse mvuye i nyamagabe ngiye gusha ka abagome bose bo mu misozi ya muhumuro ,bumanzi ndetse na mugereko,uragowe wowe uzi ko uri mubo nkeneye,icyaruta ibindi ni uko nasanga waramaze kwihana,ndakuburiye wowe :mandevu,mudaraza n'abandi nkamwe kuko mwaraburiwe mwica amwatwi,mwarahanuye mwanga kumva none rero ndaje kd muragowe,manyo ka kabari kawe ntabwo nkije kukanyweramo,harya ngo ni susuruka?,none c kazasusurutswa n'ibinyoma utugaragarije?,ngaho nawe mbwira dore nguteze yombi,ark rero ndabona n'amayeri yawe yazatuma unyishyuza nayo ntanywereye,inama wagiriwe nturazikurikiza,reka mbe mbwiye icyaka nari mfite nti ba usubije amerwe mu isaho kuko kwa manyobwa ntitukigiyeyo,ark mugihe ntegereje ko wisubiraho nzaba ninywera kuyavomwe na musekeweya kuko nayo nasanze amara icyaka.
1925 Mugenzi jackson,nyanza mukingo,0726169653
Wed, 29/Jul/2015, at 9.07 pm
Yoooo,mbega kuruhira ubusa!!,mbega igihu cya nyantango?,mbega ibya manyobwa na susuruka ye?!,niko se manyo reka nkwibarize,inyungu z'akabari niwowe zizaturukaho cg ni abakiriya?,aho ntiyaba ariwowe mukiriya w'imena w'akabari ntitubimenye?,gusa uranyumije,urakoze kwitaka aho gutakwa n'abandi,nsingamije kukurira umbabarire muvandimwe,ayiwe,samson mwana wa mama ibi bikomeje kukugwira ni ibiki muvandi?,uri kuzira iki koko?,ark disi nanjye ndi kwikirigita nkaseka,abagome bahozeho ark turiho kubwa nyagasani,ihangane turagusengera kd uzatsinda umwanzi,yoooo!!,mbe josia,ark c nkwibarize,ubwo koko wigeze ujya ku gise?,ubwo koko uzi uburyo kiryana?,yewe ntabyo uzi kuko iyo uza kuba ubizi ntiwari kwijugunyira imfura yawe,gusa wabonye umurezi batamuriza naho ubundi wari ugiye ku......,aha mbabarira da.
1926 Dusabumuremyi bertin,akarere ka nyamagabe,07270396
Wed, 29/Jul/2015, at 8.51 pm
Amahoro y''Imana nabane namwe,mwebwe mwamurikiwe na nyagasani nimunyemerere mbatume munshyirire kuri urwo rumuri aba bakurikira:gafarasi we,yego umwana ni uwawe kd natwe turabyemera uranamushaka turabibona,ark niba ushaka gashema isunge ubuyobozi bubigufashemo,batamuri rekeraho kwitera ururimi ngo urahamagara josiane,ririya shyanga urabona ryakumarira iki?,Bahizi we yego gusaba umunani mubyaso urabyemerewe,ark amaraso y'ubusore arashukana muvandi,umva inama ugirwa na mukuru wawe kd uzikurikize,ark bahi ugeze naho utungura mukuru wawe kuko akubonye wigera umurimo?,ubwo c koko ayo matwara yakubaka urugo?,ahaaa!,reka niganirire naba babibyi b'amahoro:shema,gasore:fidusiya ,donati,batamuriza n'abandi,imbuto mubiba,iri kwera izindi nyishi,mwicibwa intege nabatarahinduka,mukomeze guhuza umugambi natwe hano i musebeya turi gukora itsinda rigamije amahoro no gukemura amakimbirane kd nimwe tubikesha mwarakoze cyane tuzahorana namwe.
1927 KANYESHYAMBA CELESTIN,RUSIZI 0725943199
Sat, 25/Jul/2015, at 7.49 am
Mwabonye nyagasani yongera gukingura?,ndongeye nishimiye no kunyurwa kwiganirira namwe,reke mpere kuri manyobwa ngira nti:burya nari nakwibeshyeho,ngirango wazanye ingamba nshya mu kabari,yewe urugendo ruracyari rurerure,ab'i rusizi nari nararitse ngiye kubabwira ko gahunda yahindutse twifatire indi gahunda kuko ndabona...,ndifashe utavaho untera ibuye,samso uracyahumeka?,yewe nyagasani agira amaboko,none c nyagucwa mandevu araguhora iki?,numvise ahonda agatoki kukandi ngo agomba gushirwa ageze kucyo yiyemeje,ark rero inshuti uyibona mubyago,nubona nta mahoro ufite uzaze iwacu i rusizi mbe nkucumbikiye,kuko kugira neza niyo mpano nahawe na KARORI RWANGA we na,MUSAGARA ANDEREYA,i rusizi turatuje kd turishimye ni musekeweya ,weya nkukwezi disi,nihahoreho uwaguhanze,hashimwe uwagushyize mu bikorwa,maze nanjye KANYESHYAMBA CELESTIN nkomeze gukwirakwiza intero y'amahoro mwatuzaniye ngira nti :sugira usagambe murw'imisozi 1000,maze dufatanye kubaka urwajahajwe n'amateka.
1928 Dusabumuremyi bertin
Wed, 22/Jul/2015, at 9.14 pm
Akababaro kanjye ntikazashira,none c ko kajya gushira mandevu akansonga,karemanzira akongeramo inkwi,josiane akazikoranya,gafarasi akavumbika umuriro,mbigenze nte?,yooo disi ngo umuntu ajya kwiheba akabona ingata iraguye,samvura we,komeze unzimirize uwo muriro,muzatsi ishyamba ryawe ritorwamo inkwi ubabwire ko urifunze,gakwaya nawe ufunge inzira bakoreshaga baza gutashya maze nanjye ahasigaye ngiye gusaba uruganda rukora ibibiriti ngo rwurize ibiciro kuburyo bariya bagambanyi batazabona ayo kubigura,ndabizeye ntimuzantenguhe kuko zaninka wari gica we ndamwifitiye ikigo ngororamuco arimo kiracyankingiye ikibaba kd ntimuhangayike nzababa hafi,murakoze muramukane Imana.
1929 CELESTIN HAKIZIMANA,NYAMAGABE 0725366680
Wed, 22/Jul/2015, at 9.04 pm
Mwongeye kwirirwa mwebwe murage wuje ubushobozi bwo kutwoza urubobi rwari rwariyometse ku mitima yacu?,nimungeze mu cyanzu nganire na mandevu mubwira nti umutego mutindi ushibuka nyirawo akiri aho,samuson ko ari umuziranenge wari umuhoye iki koko?,uzirikane ko nyamwanga kumva atanze no kubona,ndaje nkutange kubagukuriye kd uzabihanirwa by'intangarugero,KAREMANZIRA we harya ngo uzaniye chantal ubutumwa,yewe uwagutuma ni uwabuze uwo atuma,ubwo ubona uri uwo gutumwa,uribeshya ark,ubugambanyi bwawe nta minsi busigaje uraye uribukorwe n'ikimwaro kd ntuzandenganye kuko ndakuburiye,ikiganiro cyo mu gikari reka mbe ngisubikiye kuri SAMSON ngira nti,impundu kuri nyagasani,ababisha urabasimbutse,ark c ubwiwe niki ko ari abo mu mpinga?,muvandi buretse gucira urubanza abo utaramenya,kuko njye wamaze kubatahura nzabakubwira ubutaha twabagejeje imbere y'ubutabera,urware ubukira nanjye ngiye kuba nkushakira umuti.
1930 Mugenzi jackson,nyanza mukingo.
Wed, 22/Jul/2015, at 8.43 pm
Nsubukure umuvugo wanjye ...i burundi bakaturusha kugusingiza,congo bakaduhiga mu kumenya agaciro kawe,mpere he musekeweya rwanda kd waramaze kuba nyiri ibiyaga bigari?,agacyamo kawe utwicazamo karanoze,ivomero wadufukuriye ngo tuvomemo amazi aramira imitima twaritashye kuko isoko wayoboyemo yaje yuzuye amazi yuje amafu ubu turikuyavoma duhamagaranye twese,kuko ariyo yifitemo ubushobozi bwo komora imitima yari yaruzuyehourubobi rwuzuye urwango n'ubugiranabi,UWAVUGA ibyawe yakwicara akarambya,kubisoza byamubera ikibazo,bityo rero nanjye nsisoje ndasubitse,isango ni twigumanire dushyire hamwe maze twubake u rwanda ruzira amakimbirane kubwo kugira umubyeyi MUSEKEWEYA.nguwo umuvugo wanjye, Murakoze ni ahubutaha
1931 KANYESHYAMBA CELESTIN,RUSIZI 0725943199
Wed, 22/Jul/2015, at 11.07 am
Burya nta kitagira inkomoko,umuntu nagira impano yo kugirirwa neza aba afite aho abikomora,kuri MUSEKEWEYA niho nanjye KANYESHYAMBA CELESTIN,nagiriwe ubuntu bwo kuba ndi uwo ndiwe ubu,gusa kuko mbona iyo neza nagiriwe mbona mandevu ari kuyisubiza inyuma,ndagirango mubwire kuko mbona inkoni y'ubushumba iri kukunanira,izo uragiye zikaba arizo zitangiye kujya zigukebura kd yari wowe mwungeri,ndakumenyesha ko mu minsi mike ziragushiraho maze zikerekeza iya RUSIZI aho twamenye ko umushumba mwiza ari umenya izo aragiye kd nazo zikamumenya,manyo,ese ko utantumiye mu kongera kwishimira izuka ry'akabari urabona i rusizi itahakeneye abakiriya,ahaa,reka mbe nkuretse wenda uzambwira,uwaba asubikiye kuri karemanzira ngira nti iyo wiruka kubyo udashobora gushyikira ntibingana no gukurura amatwi y'imbwa yigendera?,ese urabona chantal uzamutwara?,ngaha aho ndi aha,nakwemera nkwemereye igitoki kiva i rusizi cy'ibiro 180,nk'intwererano hamwe n'ikositimu yo kwambara ,gusa ushatse watuza muvandi.0725943199
1932
Sat, 18/Jul/2015, at 11.16 am
NI BIZUMUREMYI Honore Ndi rwimishinya ndabaza shantari nikoshanta?urukundo na mafaranga ukunda gasore ni icyi washyize imbere nindese wakubwiyeko zubakwa mubyiza gusa ndagusaba kwisubiraho ugasanga uwo wakunze mukabana mubyiza nomubibi nibwo ibyiza ushaka uzabigeraho kubwogufatanya nuwowashatse.
1933
Sat, 18/Jul/2015, at 10.53 am
Shanta. ngenasanze uri umugore mubi umugore womubyishimo gusa mubibi ukigendera urahemucyira Gasore urasabwa kwisubiraho.
1934 HAKIZIMANA CELESTIN,NYAMAGABE 0725366680
Thu, 16/Jul/2015, at 8.23 pm
Ndagarutse ngo nongere niganirire namwe kuko nasanze kubana namwe bingana no kwicara hagati mu muryango ukwishimiye kd uguteze amatwi maze mukaganira na mbereka,ark c nimunyemerere mbaze chef mandevu ni harya ujya uzirikana ko uri umuyobozi?,ese kuba umuyobozi bivuga iki?,reka nkufashe kuba umuyobozi ni ukubera intangarugero kd nziza abo uyobora mubyo ukora,ese urabizirikana,mu izina ry'imana ndarahiye ndabona ndaye ndibugusimbure,kd nataba nanjye azaba nundi,urarye uri menge,karemanzi ndumva ibyishimo ari byose harya ngo uri kwishimira itsinzi y'ubugambanyi umaze kugeraho?,muvandi,ark ntukabe umuvandimwe wanjye dore aho izuba rigeze aha,gusa ngo ihora ihoze kd ntitinda gusubiza,uzirikane iyo nshatse kutga kuko nawe urakuze,mbe nsobekeye kuri gasore ngira nti gaso,ese unteze amatwi nshuti?,nyumva nkubwire gutuza biruta byose kd kwihangana biranesha,uza kd usabe nyagasani,twizeye ko mu minsi mike azagusubiza,sigara amahoro,yari uwo mwahaye kuba uwo ndi ubu kd uhora uzirikana iyo neza.
1935 Fille Fillette
Thu, 16/Jul/2015, at 3.07 pm
Yoo! Muraho Bakinnyi Beza! Fillette We Ndagukuunda Cne Uburyo Wowe Na Mariza Muri Abana Bafite Vision. Ariko Chanta? Nkubaze! Koko Cheri Wawe Ni Ibyo Umukoreye? Ko Umubaza Se Ko Yabonye Akazi Byibuze Muri Kumwe Ngo Umuhumurize Aho Kumuhunga Ra? Nyamara Sibyo Jyenda Umuhumurize , Azagira Kwihebeshwa N'akazi, Yihebeshwe Nawe Wagiye Ubwo Koko Nibyo! Yes Yes Shema Na Batamuriza!! Ndabakunda Weeeeee! Iyo Mbumvishe Numva Nanababona Kuko Muri Abaharanira Amahoro Koko Pe! Ariko Zaninka We! Uzabona. Muri Abantu B' Abagabo Mwese Mbisabire Akantu?!MWAGIYE MUSHYIRAHO AMAFOTO YANYU!
1936 DUSABUMUREMYI BERTIN,NYAMAGABE
Wed, 15/Jul/2015, at 9.51 pm
Ndongeye nifuje kugaruka ngo twiganire mfura mwe,samvura we erega ngo agahinda si uguhora urira,kd ibyishimo si uguhora useja,ihangane n'ubwo anasitasie yitabarukiye akagusiga,ni inzira yagiye kugutegurira kuko hariya ari iwabo wa twese,niko karemanzi harya ngo uranywa ugasinda,wishimira ngo imana iri kumwe nawe mu ubugambanyi bwawe,yewe ndagirango nkumenyeshe ko uri kwibeshya cyane,umugambi mubisha wawe nta garantie nkuhaye kd ninkubeshya uzampinyuze,reka mbe nsubikiye kuri samson ngira nti,samson muvandimwe wanjye ko ukomeje kuntenguha koko?,uwo mutima mubisha wadukanye uwukuye he?,ese ujya uzikana ko umuntu ari nkundi?,ntiwumva iyo nduru uvugije?,none c si uko utinya kugirirwa nabi,siyo mpamvu utabaje?,ngaho rero zirikana ko abantu twese tuva amaraso kd dushobora kubabara kimwe?,wikuremo uwo mutima wanga abandi usigaranye maze dukomezanye inzira twari twaratangiranye.
1937 MUGENZI JACKSON,NYANZA MUKINGO
Wed, 15/Jul/2015, at 9.38 pm
Nongere ngaruke nsubukura umuvugo wanjye:....URAKURA none amasabukuru turayizihiza buri mwaka,ark c nkwibire akabanga?,DORE AKO KABANGA NTA KANDI,umwana mwavukiye rimwe,yaracutse atangira ishuri,ubu abanza ari kuyagera ku umusozo,buri wa 3 na 5 ntatangwa no kumva impanuro zawe,yewe ndetse n'ishimwe mutanga bamwe muri bo bamaze kuryandika muri agenda y'ibihembo bamaze gutwara,AHWIIII mvuze ibihembo ndibuka,ikimbabaza kikanshengura umutima,iyo numva ibiganiro bihembwa buri mpera z'umwaka,ngo kuko byanyuze amatwi y'ababyumva,nibaza aho bahera bahemba nkahabura,nkibaza icyo bakurikiza kikanyobera,nkashaka ukuri kwabo kukanyihisha,kuko babaye ari abareba kure,MUSEKEWEYA yagakwiye kuza ku isonga muri ayo mashimwe yose atangwa.NGIRA N'IBINTANGAZA RERO aho guhembwa ni wowe uhemba,aho gushimwa ni wowe ushima,nikimenyimenyi buri wa 3 w'icyumweru,umukunzi wagenewe iryo shimwe,aratangazwa agahembwa bitagira ingano,MUSEKEWEYA RWANDA,erega kuvuga rwanda nabyo ntibikiboneye,none c ko mu rwand twakumenye,i burundi baka...
1938 TUYISENGE JEROME,MUSANZE BYANGABO
Wed, 15/Jul/2015, at 8.58 pm
Ngaruke nganira namwe barimu mwiyemeje gushangurura imitima yihebye,icyerekezo mwaduhaye nicyo dushingiraho twiganirira na:GASORE nawe JOSIANE,ni inzira y'urukundo mwarayitangiye,ni ishuri ritagira iherezo mwiyemeje kubaka mwari mutangiye guha icyerekezo,urugamba mwatangiranye ndabinginze rwihagarikwa n'ibihe bibi murimo,mureke dufatanye amasengesho dusabe rurema maze yongere agaragaze ugushaka kwe,nimukomere turikumwe,KARIMANZIRA we harya ngo uri kwishimira igikorwa cy'ubugiranabi,harya ngo imana iri rwagati mu mipangu yawe,yewe uribeshya cyane,zirikana ko imana itifatanya n'abagiranabi,komeza wirahurireho inyenga y'umuriro gusa nugurumana ntuzantegerezeho ubufasha na gato.,mbe nsubikiye kuri MANYOBWA ngira nti ni agasusuruko kongeye gutaha iwawe,ibyo byishimo irinde ko byaza kuba iby'akanya gato,natangiye nkubwira ko nucisha make ibintu byose bizasubira kt umurongo,ayo mashyi bahuhaye azahore akomwa,natwe hano i musanze mu byangabo,tukwijeje ko tuzaza gutaramira iwawe,wubahirize inama uhawe.
1939 TUYISENGE JEROME,MUSANZE BYANGABO,0727318605
Fri, 10/Jul/2015, at 8.26 pm
nje mbasuhuza mwebwe barimu kd mukaba abaganga biyemeje gukura mu kaga imitima yinangiye kd yokamwe n'urwango,bityo mukadutegurira urwanda rwiza ruzira amakimbirane n'umunabi,ibyo mubikora nta gihembo mugamije,ndabibashimiye,ark c nyarukire mu gikari nganire na JOSIANE ngira nti,ko umubyeyi abereyeho kurera kd kwitwa umubyeyi mu umuco nyarwanda bikaba ari iby'agaciro gakomeye,ibyo ko wowe wabirenzeho byose ntugire nta kimwe wuzuza,tukwite umubyeyi cg....,bitekerezeho uzansubize,MANYOBWA we akabari karahombye kd kahombejwe nawe,ark c ufite ngamba ki,kuko bagira bati utaribwa ntamenya kurinda,ese inama kibanga na maribori baguha whteguye kuzuzuza,nibe ari yego nanjye niteguye kongerahn izanjye kd twizeye ko akabari kazongera kagakora bisanzwe,BAHIZI we ngo wakuze da!,harya ngo urashaka umunani,ark ni uwo gutagaguza,none c muvandi,unteze amatwi ngo nkuburire?,ark da banza wumve ibyo mukuru wawe akubwira nange nzaheraho ubutaha,ark ntuzantetereze,sibyo?,uramuke
1940 MANIRAKIZA Fidele
Thu, 09/Jul/2015, at 12.44 pm
Ndi ngororero. MUSEKEWEYA, waje ukenewe kugeza ubu ibice by'imikio mwatambukije byose murabizi. ariko imitima imaze gukira nimyinshi cyane ntawabasha kuyibara njye mpora mbasabira umugisha ku Mana. imbuto mwabibye zimeze neza. zimwe zireze zirimo kubyara izindi, izindi zirimo kuhirwa, izindi zimeze neza cyane. ntabwo mwaruhiye ubusa nimube murategura ibigega byinshiii! ndabona umusaruro ari mwinshi cyane. murakoze murakarama.
1941 MUGENZI JACKSON,NYANZA MUKINGO 0726169653
Wed, 08/Jul/2015, at 9.41 pm
,Nifuje guhimbira umuvugo musekeweya,ntibyanyemerera kuwutambutsa wose ark nzajya mbaha ibice byawo buri cyumweru,uragira uti:Nsi ndi umusizi ark nabyo nabyiga,nsisiganuza kuko ndavuga ibyo nzi,nsimbara inkuru kuko mvuga ibigaragarira buri wese,nsindibukabirize kuko mbeshye mwanyomoza,kuko mumbaga nyarwanda muntije amatwi,abazi izina musekeweya ngiye kuvugaho aho kuntera ibuye mwantiza amashyi n'impundu tukayishima.MUSEKEWEYA rwanda wowe twahaweho impano ngo utuyoborere imitima,nyemerera nkuvuge uko uri,nkurate ibigwi nubwo ubihorana,maze nkutakire imitima watumye ituza kd n'abadocteur bari barayiburiye umuti.,WOWE rumuri twahawe na nyagasani ngo umurikire imitima yacu yijimye ukarenga ukaza uri inyenyeri inyomoza imitim yugarijwe n'umwijima waje uri igisubizo ku banyarwanda,komeza utumurikire uduhe icyerekezo cyizihiye abanyamitima ikwiye kwizerwa.UTANGIRA gukorera murw'imisozi 1000 turabyibuka twese 2004 nibwo abeshi watashye mu matwi yacu,BIZAKOMEZA ni ubuke bw'amagambo nemerewe
1942 nkurikiyinema boniface W,IBATSINDA AKARERE GASABO
Wed, 08/Jul/2015, at 9.16 pm
eeeh NANJYE NISHIMIRA MUSEKEWEYA KUKONKURAMO INYIGISHOZIHAGIJE NONEHO MBATUME KURI JOSIYANA MUMUMBWIRERENGO NIYISUBIREHO AVUGISHE UKURI YEGUKOMEZA GUSENYA URUGORWA SHEMA NA BATAMURIZA MURAKOZE YEZU NA MARIA BABANENAMWE.
1943 DUSABUMUREMYI BERTIN ,NYAMAGABE,MUSEBEYA 072703963
Wed, 08/Jul/2015, at 9.09 pm
Ngaruke niganirira namwe vomero ry'inyigisho zigamije kudushangurura imitima ngo ibe iyo kwizerwa na buri wese,:mbaze bahizi nti ese koko isambu uri gushaka ni iyo kugufasha kwagura umuryango,cg ni uburyo bwo kuyitagaguza?,muvandimwe wanjye wibuke umugani w'umwana w'ikirara,yaragabaniwe arangije aratagaguza,ibyamubayeho nyuma nawe urabizi.,GAFARASI WE erega ihangane josiane niwe witambitse inzira yo kubona umwana wawe,yagize atya yigira nyoni nyishi arangije yitaba mu ijwi rya nyiranjishi,ark humura kuko ukuri guca mu ziko ntigushye,araje atahurwe kd twiteguye kumukoza ikimwaro mu uruhame rw'abakunzi ba musekeweya,nsubikire kuri GIHANA GAKWAYA SAMVURA RUTAGANIRA ndetse n'abandi ngira nti:igihugu cyacu gikeneye abagabo nkamwe,imisozi yacu ibeshejweho n'inama zanyu,uko mutera umusumari mu ibati ninako mutera umutima ushishikajwe no guhinduka tukarangamira icyiza,mukomereze aho,ibitekerezo byanyu nibyo twiyemeje kugira impamba kd tubijeje kutazabatenguha.
1944 DUSABUMUREMYI BERTIN ,NYAMAGABE MUSEBEYA 072703963
Wed, 01/Jul/2015, at 9.40 pm
Naje ngo twongere twungurane kuri bwa bumenyi bwuje ubushishozi mwatuzaniye ngo tuvomeho dushire inyota,mbwire manyobwa nti ko guterana amagambo atari byo bizazamura akabari urabona koko utari mu buyobe?,kibanga se ko umubwira azasabe imbabazi kuri icyo gitambaro cyanyu yakosheje iki?,nyamara muvandi komeza usenye urwawe,gusa njye nsinzaba nka babandi ngo nkutize umuhoro,nyiranji ko josiane ari umuoyamatiku kuki wemeye ko agufatira telephone,uzi ko ibyo wari umaze kugeraho wowe na gafarasi abasubije inyuma?,ntukamwizere kuko natwe twamukuyeho amaboko,samusoni we nawe koko nizeraga!,ugeze aho wunga murya gafarasi!,ayiwe ubu se koko nongere nkukureho amaboko?,ntibikabe ahubwo gira wongere umenye kd uzirikane ku gaciro mugenzi wawe akwiye maze wisubireho,ntuzantetereze kuko ndakwizeye muvandi,dutwaze gitwari tuzagera kuri byinshi.
1945 Shirimpaka vedaste,akarere ka huye,umurenge wa mba
Wed, 01/Jul/2015, at 9.27 pm
Nongere ngaruke niganirira namwe mwebwe mpano twagabiwe n'iyashatse ko imitima yacu yakunga ubumwe maze mukaduhuriza hamwe mutwereka inzira iboneye, niko JOSIA ese ujya umenya ko inkono y'umutindi ipfubana inkwi?,ibi ubaye ubizi wamenya ko imitwe uteka ntacyo izakungura,ark rero kd n'agasuzuguro usigaranye gateye inkeke,ugeze aho kurira tante wawe umubwira ibyo wishakiye?, GAFARA ni ukuri nawe nayobewe agatebo nagushyiramo,umunsi umwe uba umuntu undi ugahinduka,umva nkubwire ko imitima ya bamwe muri twe wari umaze kuyigarurira,waretse kudutetereza!,ugeze naho kuvuga ko umwimukira nta jambo akwiye?,ese ko ntawe umenya aho bwira ageze wowe uzi ejo hawe ari ahahe?,jya uvuga uziga muvandi.,mbe nsubikiye kuri CHANTAL ngira nti ko ahari urukundo n'umubano Imana iba ihari kd aho iri ko ntacyo bayiburana,urabona koko utari gushengura gasore,zirikana ko mwemeye gufatanya mu bibi n'ibyiza kd umenye ko nta murage w'ikibi mwarazwe maze umusange mwunge ubumwe,urukundo niruganze muri mwe,urakoze kunyumva kd uramuke.
1946
Tue, 30/Jun/2015, at 1.38 pm
Muraho mwamfura mwe,reka nsabe ababyeyi babampere impundu kukn mwibarutse impanga zirimo,ubumwe,ubwiyunge,ibyishimo,..abo bana rero nibo barimo kugenda bakwirakwiza ubutumwa bwiza mubanyarwanda! Kuburyo aha muri rulindo twese twabaye abavandimwe kubera musekeweya! Gusa reka mbatume kuri chantal muti wikwigemurira karimanzira sanga gasore wawe ibibazo bizashira! Murakoze muragahorana ubuhanga n,ubupfura mwantore mwe
1947
Sun, 28/Jun/2015, at 9.00 pm
Muraho AmahoroyImana Abane Namwe Ndagirango Mbatume Kuri Josiane Uti Ibyobintu Ukora Ntagacirobyaguha.Ni Ndayishimiye Desire Ikiziguro Mukagari Ka Rubona.
1948
Sun, 28/Jun/2015, at 8.47 pm
Murahoneza Turabakunda cyane Mumbwirire Gasore Na chantal Ati Mukomezekwihangana.Ni Ndayishimiye Desire IRUBONA.
1949 MUGENZI EMMANUEL AKARERE NYAGATARE UMURENGE MUSHER
Sun, 28/Jun/2015, at 4.40 pm
munyemerere murambure amaboko maze duhoberane mwe mudutegurira ikinamico musekeweya nukuri imana ibahe umugisha umubyeyi umwe yitegereje abanabe abonako badakwiriye kwicwa na byaki aravugango girinka munyarwanda ntekereza nezako byaki nizindi ndwara zishingiye kumirire mibi zigiye kuzasigara aramateka ngewe mfatanije nabadutegurira musekeweya ndavuzengo gira musekeweya munyarwanda kuko imeze nkinka nziza yimbyeyi itajya iteka ihora ikamwa iteka uwanyoye amata yayo binyuze mukumva musekeweya agira ubuzima buzira umuze ntanzangano namatiku birangwa muriwe uyikurikirana buri wa 3 naburi wa 5 iramucura ikamukuramo umuco mubi ikamuca kumuco wamacakubiri inzangano nibindi byasenya sosiyeti iramuhindura akava kumazina mabi nkaya mujinya rwango nandi akitwa rukundo mugwaneza nandi meza navuga byinshi ariko rekampine ahubwo mvugenti abumva musekeweya mwese izababere urwego rubageza kubumwe nubwiyune murakoze
1950
Fri, 26/Jun/2015, at 9.19 pm
musekeweya ni umuti uvura imitima yahindanyijwe n'ubugome ukanasana uwahungabanye kandi ndagirango mbwire Gasore ko atagomba ukira ikibazo Gaso humura chantal azagaruka kandi ntacyo azaba murakoze yari Bizimana Albert bakunda kwita Ndi k'umulindi wa Nasho nkaba n'umunyeshuri muri G.S RUSHENYI.
1951
Fri, 26/Jun/2015, at 9.16 pm
Turabakunda Cyane Nkunda Umukinnyi Shema,ni Desire Irubona.
1952
Fri, 26/Jun/2015, at 9.15 pm
Turabakunda Cyane Nkunda Umukinnyi Shema,ni Desire Irubona.
1953 NCHUYUBUHORO BIENVENUE uzwi RICHARI 0785317482
Fri, 26/Jun/2015, at 3.58 pm
MUZADUKINIRE HARI UWAKIJIJWE AGAHINDUKA MUBARIMURIGEREZA.MUSHYIREHO NIDINI USHAKA ABATIZWE BYARUSHAHO KUGWIZA ABAHINDUKA
1954
Fri, 26/Jun/2015, at 1.09 pm
Muraho Mugire Amahoro Yi Imana Abakozibose Bomurugo Bage Bigira Kur Maribori Kuko Azi Kwihesha Agaciro
1955 NCHUYUBUHORO BIENVENUE/uzwi=RICHARD ndi RUBAVU
Fri, 26/Jun/2015, at 8.50 am
NIBYIZA CYANE KUBAKURIKIRA KESHI KUKO MWATUMYE NSABANA NUWISHE ABABYEYI BANJYE(nifuza umukunzi nka NERI)ARAREKWA NDASHIRA
1956 SHIRIMPAKA VEDASTE,HUYE,0725681030
Wed, 24/Jun/2015, at 9.40 pm
None se ko kwigumanira namwe aribyo nahisemo nabasiga nkajya he?,njye mbona ntaho pe.,ark c FIDUSIYA we ntujya wumva ko imbuto y'umugisha yera ku giti cy'umuruho,humura gutwikirwa si ikibazo ahubwo kubura ubuzima nibyo bikomeye,humura tuzagufasha,CHANTAL we,ni ukuri pe bagira bati 'uwasangiye n'inyoni ntayirya agahanga,urabona utarahemukiye gasore?,ubwo c amasezerano mwagiranye urayubahirije?,wimutererana mwegere mubabarire hamwe kd ibisubizo biri hafi kuboneka,,Manyo ko bavuga ko ari wowe nyirabayazana w'igihombo cy'akabari ukanga kubyemera,nyamara muvandimwe wanjye ngo ujye utinya iritavuze umwe,narabikubwiye urampakanya,none na maribori aranyereye arigwaho,niwisubiraho,akabari kazatera imbere,erega ntugirengo nsishoreje aho!,uramuke muvandi,gusa ngo ikigiye kitavuze bacyita ......,aha ni birebire,gusa nibutse ko nivuze nkitangira umukunzi w'akadasohoka kd ubasaba ko natwe i huye mwazadusura,murakoze.
1957 habineza
Wed, 24/Jun/2015, at 9.15 pm
mwiriwe barimu mwigisha abafite imitima ifunze igafunguka.. ndashaka mumfashe kumenya ukuntu nakurikirana cg kumva ibice byatambutse hano nabigenzante murakoze.
1958
Wed, 24/Jun/2015, at 9.09 pm
NANJYE NATANGIYE KUBUMVA 2004,UMUKINNYI UMFASHA NKUKO NDI URUBYIRUKO,NI GASORE NA CHANTAL BAZAMFASHA GUHITAMO NEZA UWOTUZABANA.
1959 MUGENZI EMMANUEL AKARERE NYAGATARE UMURENGE MUSHER
Sun, 21/Jun/2015, at 9.53 pm
amahoro yimana nshuti dukunda hamwe nuburyo mudutegurira ikinamicyo musekeweya imana ibahe umugisha mubyukuri ndayikunda kuko nayikuyemo ibyiza byinshi yemwe murijye narimeze nka sawuri dusoma muri bibiriya ariko ubu meze nka paul nkurikije uko narimeze narushaga ubugome rutaganira mugenga mudaraza na kananga ariko kubwo guhindurwa na musekeweya ubu aho nyuze hose banyita musekeweya reka nibarize abanyarwanda bumva musekeweya murimyaka 11 ishize musekeweya itangiye kunyura kuri radio rwanda haricyo mwayikuyemo nkange? inama ntimukumve gusa ahubwo mujye mwumva impanuro ninama biyikubiyemo bizatuma ubumwe nubwiyunge bikomera mubanyarwanda murakoze amahoro yimana abe murimwe mukunda musekeweya
1960 BAMPORIKI FIDELE
Sat, 20/Jun/2015, at 9.46 am
Nukuri musekeweya yaranyubatse pd natangiye kuyumva 2007
1961 MANIRIHO ELIE RUBAVU
Fri, 19/Jun/2015, at 9.36 pm
Muraho neza abadutegurira musekeweya?Mugire amahoro y'Imana.musekeweyayambereye umuti wamvuye nkakira burundu imdwara nari ndwaye y'urwangano, kwiheba,nibindi nkibyo.mumbwirire chatal ngo nasubize amaso inyuma yibuke isezerano yagiranye na GASORE,Maze yisubireho agaruke.kd Imana ibibemo.manyobwa nawe,hemba maribori kuko akazi wamuhaye yaragakoze.mugire amahoro y'Imana.
1962 Pontien Mirenzo
Thu, 18/Jun/2015, at 8.55 pm
Amahoro Y Imana Mwebw Shuri Twiga Tutarishe, Ndi Mu Burundi, Comune Giteranyi Intara Ya Muyinga, Musekewaya Nayise Ishuri Kubera Ko Natanguy Kuyumva Niga Primeri Mur 2004, None Ubu Nkaba Ndi Mwarimu, Isomo Nigishijwe Na Shema, Hirwa, Gasore,,, Ryaranyuze, Musekeweya Ndayikuuunda, Mugabo Ino Iwacu, Ba Fabiyani, Mudaraza, Muginga, Gafarasi, Zaninka, Nibo Barwiriyeho, Ndasaba Ko Abayobozi Bo Mu Burundi Boza Mumahugurwa Kwa DONATI, Kuko Ayoborana Ituze, IMANA IBAHE UMUGISHA, MWEBWE MUDUFASHA KUBANA N ABANDI MU MAHORO,,
1963
Thu, 18/Jun/2015, at 12.19 pm
Natangiye kumva musekeweya 2005 niga mumashuri yisumbuye i Nyabirasi ubwo nari maze amezi make mvuye muri congo mumutwe wa FDLR maze numva inzangano zarihagati yabuhumuro na bumanzi ngera naho numva ubwiyunge bwabaye aho Rutaganira yasabye imbabazi imbabazi akazihabwa ngereranya amasomo naboneye i mutobo n' i nkumba ubwo najyaga muri kaminuza mbona muri abarimu beza banyuza imbaga nyarwanda mungando mubigisha ubumwe nubwiyunge none nifuzako uretse kukinyuza kuri radio rwanda gusa mwakora n'ibitabo bikubiyemo icyo kiganiro.
1964
Wed, 17/Jun/2015, at 9.54 pm
Muraho neza! Ndi MUKASHYAKA CLENIE mperereye mu Murenge wa Jenda ho mu Karere ka Nyabihu. Ndi umukunzi wa Musekeweya kuva mu mwaka wa 2015. Mu by'ukuri nayigiyemo ibintu byinshi. Urugero ni urukundo rwa kivandimwe rwaranze Hirwa na Kigingi, rwose n'ubwo Mugenga yahigaga Kigingi, ibyo ntibyahagaritse urukundo hagati yabo bana. Ikindi, Shema na Batamuriza na bo banyigishije byinshi rwose, kuba baratsinze urugamba bikarangira babanye mu gihe twavuga ko impande zombi z'imiryango yabo batari babashigikiye uretse Nyirandatwa wenyine(mama Shema). Natanga ingero nyinshi z'abakinankuru babaye umuyoboro munyuzamo imibanire yaranze abanyarwanda nyuma ya Genocide. Yaba abakina ku ruhande rubi(negative side, urugero:zaninka, Bahizi,mudaraza, Gafarasi, Mugenga, Kananga, Karimanzira, Mandevu...) ndetse n'abakina ku ruhande rwiza(positive side, urugero: Shema, Batamuriza, Hirwa, Kigingi, Gasore,Chantal, Nyirandatwa, Fedosiya,Mukahirwa, Melodie, Fillette...), Ku bwange bose baramfasha nkurikiza ibyiza nkagendera kure ibibi.
1965
Wed, 17/Jun/2015, at 9.28 pm
NI SALOMO NDI KABUGA MUMU JYI WA KIGALI Baganga bavura imitima yibasiwe nurwango.mureke mbitumire kuri gasore,mumumbwirire muti kwihangana bitera kunesha kandi mumumbwire muti azijyire kuri shema kuko yarihanganye mujyihe batamuriza yari yarashimuswe shema yarihanganye kuge kugeza batamuriza agarutse agumekwihangana na chantal azagaruka.kandi mumbwirire josien muti kwihakana ibyuzi nacyo bishobora kukugezaho emera se w'umwana uber'abandi urugero rwiza kuko ibyo urimogukora biragayitse cyane murakoze nimuzahweme kutugezaho urukingo rukingira imitima yabibasiwe nurwango.
1966 DUSABIMANA JEAN DAMASCENE/RULINDO/072538925
Wed, 17/Jun/2015, at 9.27 pm
Nongeye kubasuhuza mwebwe rumuri rw'itima yugarijwe n'umwijima w'urwango mukadufasha kuva muri icyo gihu cy'urwango mwongera kutugira abakwiye gutura u rwanda ruzira ubushyamirane tubikesha iriba twafukuriwe na musekeweya,munyemerere niganirire na:GIHAYIMA we erega urubuto wahaye zaninka rwabaye nkumwe babwira gucana itara akarenga akubikaho ikibo,urumuri ntiruba rukibonetse,nguwo umwijima waheranye zaninka kubw'uko yanze impano wamugeneye,yewe kubwanjye nkubwiye ko n'ikiburamwaka atarakemerwa kukigamo,#Nyagasani mana,iyaba amatwi yanjye yari afite urugi ngo mbe nyakinze nsinkomeze kumva ibibazo bya gasore,ark kuko kugera kure atariko gupfa twizeye ko uzamusubiza bidatinze,niko GAFARA umunsi umwe uba umuntu undi ugahinduka,urakishyiramo ko hari agace k'abantu b'abagome?,uribeshya cyane,ese ko JOSIANE atari uw'i BUGO ,we ni shyashya muvandi?,igisubizo uzakime kuwa 3,gusa nsoje ndangisha gihana,twarakubuze cyane,gira ugaruke inama zawe ziracyakenewe mu mitima ya beshi kd uranakumbuwe.
1967 UBWANDITSI BWA MUSEKEWEYA
Thu, 11/Jun/2015, at 11.21 am
Muraho bakunzi bacu ! Mutwihanganire ikoranabuhanga ryadutengushye, episode 565 ntirabasha kumvikana ku rubuga, ariko ababishinzwe barimo barabikora birakemuka vuba mubashe kuyikurikira. Abagera kuri uru rubuga mwese mukumviraho Musekeweya abandi mugatangaho ibitekerezo, turabashima cyane. Mujye munatubwira icyo dukwiye kunoza kugira ngo tubagezeho ibiganiro bibanyura kandi bibafasha. Murakoze cyane. Ubwanditsi bwa Musekeweya
1968 SHIRIMPAKA VEDASTE,HUYE,0725681030
Wed, 10/Jun/2015, at 9.50 pm
Amahoro iyo aganje niyo nzira iba iboneye yo kugirango nanjye mfate umwanya wo kongera kwiganirira namwe,bityo rero ndagirango nibarize neli nti:ko mbona josiane ari umunyamwaga kd akaba yuje agasuzuguro karenze kuvugwa none aho gafarasi ntiyaba ari kugushyira akagozi mu maguru akazatuma josiane akwishyiramo?,uragire amakenga,mukecuru nyiranjishi nawe rita,wenda ahari mwebwe manyobwa yabumva ,njyewe yarananiye,nimumumbwirire ko mu kabari gufuha bingana no kubura abakiriya,nategure ubundi buryo bwuko kakora we atahaboneka cyane maze arebe ko inyungu yari yarahebye zitikuba kabiri,reka nanjye mbo nsubikiye ariko nifatanya n'abakunzi ba musekeweya kuyishakira akazina:njyewe ako mbahaye ni "IVURIRO RY'IMITIMA Y'IHEBYE,mbivuze kubwa beshi mumaze kugarurira icyizere cy'ubuzima kd babifitiye ubuhamya,muramuke amahoro
1969 DUSABUMUREMYI BERTIN,NYAMAGABE/0727039638
Wed, 10/Jun/2015, at 9.32 pm
Reka noneho negere josiane mubwira nti:muvandimwe wanjye,inama wagiriwe wanze kuzubahiriza none rero uzirikane ko "umuruho uhana kurusha umubyeyi",ibyo ukora nibyo bigiye kukugaruka kd witegure kuzabyakira kuko nyamwanga kumva ntiyanze no kubona,rutaganira we erega induru bahizi arara avuza ni iz'ibyo yirirwamo,kd ngo akarenze umunwa karushya ihamagara,gusa turacyasenga ngo turebe ko yahinduka kandi nyagasani natwumva akadufasha azahinduka,reka dutegereze twihanganye,gasore we ubu se koko mvuge iki?,ni ukuri nanjye ndababaye,ariko tuzirikane ko itera amapfa ari nayo itera aho bahahira,kd nyagasani agukunda,ihangane azagusubiza mu minsi mike maze urugo rwongere rutunge rutunganirwe,mfasha rero dukomeze dufatanye kubisaba twizeye.
1970 HABARUREMA PATRICE SIBO@Nyabihu 0782703773/0726122
Fri, 05/Jun/2015, at 9.25 pm
Ohhhhh!nyuma y'ibyishimo byo kwifatanya n'abakunzi ba musekeweya mukwizihiza imyaka 11 imaze itangiye;ngarutse ngira nti:Mana ireba kdi ukamenya abawe!tabara umugaragu wawe GASORE kdi wereke KALIMANZIRA ko ari wowe ufite ijambo rya nyuma kumuntu.KALIMANZI;Uhora agasozi ubusa kagakomwa ku kandi kati:uramporere!ese ko utumye Gasore abura akazi ni wowe uragahabwa?uribeshya kuko GASORE afite umurengezi.MARIBORI we shishoza kdi witondere akazi nyokobuja aguha hato utabura intama n'ibyuma.JOSIA;ko numva bakubwira ukuri aho kwumva ugashyira isoni,Uvuze ko nyir'urugo yapfuye niwe uba yamwishe?reka bakugire inama kuko ari inararibonye.
1971 Dusabimana jean damascene[RULINDO],0725386925
Wed, 03/Jun/2015, at 10.18 pm
Mwongeye kwirirwa mwebwe rumuri rw'ibitekerezo byange,kuko mwemeye kumurikira nanjye nkemera kuyoborwa namwe,kuki ntabisangiza abandi?,ubwo rero ndagira nti:josia ko kera iyo twasuzuguraga baduhimishaga kutwiriza ubusa ubu koko wowe ukwiriye iki?,abakecuru b'impanuro ukabafata bene ako kageni!,ndabikugayiye kuko nzi ko ejo aribo uzaba ugisha inama.,ZANINKA we ese uko wifuza gusa nk'abawe ni ku isura cg ni mu bitekerezo ni ukuri kuri njye nta na kimwe nakwemera,yego da isura nsindayibona ark numva yuzuye iminkanyari y'ubugome,ibitekerezo byo !!!!,mana nyagasani birenze ubugome bwa hitler,bityo rero gusa nawe nsinumva icyo ushaka kuvuga,nsoreze kuri BAHIZI ngira nti:muvandi ko kubaho ari ukubana kd kuramba ari ukuramuka,kubana kwawe ni ukuzabana na nyoko zaninka?,umukecuru w'umugome bene ako kageni?,ikiruta kd ko mbona amaze kugera aho nta gihe asigaranye kuri iyi si,natabaruka uzasigarana nande?,yewe nubwo bavuga ko isi yabaye umudugudu,nange ndakwihakanye ntuzanyitakane.
1972 DUSABUMUREMYI BERTIN/NYAMAGABE/0727039638
Wed, 03/Jun/2015, at 10.10 pm
nimvuga ko ingo zacu za hano i musebeya muri nyamagabe,zubatswe ku bwanyu,kuzaba ari ukuri kwahamywa n'uwariwe wese uzi amateka ya musebeya hano i nyamagabe:gusa joriane ari kugerageza kuyasenya akoresheje ibitekerezo bya munyangire kd ubateranye kd nawe zaninka urimo kugerageza kumufasha,ark se ko rutaganira ,mbarubukeye gasore nyiranjishi n'abandi banyamahoro batazabibakundira,aho ntimwaba muri kuruhira ubusa nk'umuhinzi waba umupfayongo agatera imbuto ze ku urutare ,nibibahira muzavuge ko impanuro za bertin ari nk'iz'umwana w'ikizeze,nsoze ngira ni kuko ari mwebwe musingi w'ubumwe n'amahoro ,umugezi udakama kd wicira inyota abafite inyota yo kumenya aho icyiza cyaganje ikibi hamwe n'ibindi ntarondora nimukomeze mutwubake,ingo zacu zishingire kuri mwe maze natwe i nyamagabe intero ibe imwe tuti:nawe nyamagabe kuko wagiriwe ineza yo kuganwa na mwalimu musekeweya,garagaza ineza wagiriwe nawe iyikwirakwiza mubataramenya ko icyiza cyamaze gutsinda ikibi.
1973 SHIRIMPAKA VEDASTE,0725681030,HUYE
Wed, 03/Jun/2015, at 9.56 pm
Kuko namaze gutwarwa namwe,nicyo gituma kubajya kure ari icyaha gihanirwa n'abemeye kuganza ikibi bakoresheje ikiza,ark se ibi josiane arabyemera?,ark se josia nkwibarize intego ufite ni iyihe?,gashema wamwereye akitwa mwene gafarasi ko mbona aribyo byaguha amahoro kurusha kumwita mwene shema,ndakurahiye mu izina rya musekeweya ko ibi binyoma byawe bitazaguhira,rutagani erega simwe mwenyine mubabajwe n'ikibazo cya gasore,gusa kuko ibigeragezo bibaho,reka dutegerezo ko ibyo nyagasani yakoreye kuri yobu aribyo biri kuba kuri murumuna wawe,urabe wibuka iherezo rya yobu ,kuko niwe gasore w'ubu,ninkubeshya uzabimbaze,ark se mana nyagasani koko zaninka ndakurahiye mu izina ry'abanye HUYE bose ko urwawe rutarambye kabiri kugenzura umugabo wawe?,dore aho ndi aha rurasenyutse nshuti,ariko kuko nakugiriye inama keshi nange nkarabiye imbere yawe hamwe n'amazi yera ko ntazagusubira,dore nisize n'amavuta yo mu uraganda rw'abanyamuhumuro na bumanzi.
1974 Dusabumuremyi bertin,akarere ka nyamagabe.
Wed, 27/May/2015, at 11.03 pm
Ntabwo nabashije kwifatanya namwe ngo twizihize isabukuru nziza kuko nanjye nari nicaranye na mudaraza fidusiya,manyobwa hamwe n'abandi beshi twaraganiriye ark kuko banyemereye ko bagiye kumbera inshuti reka nongere mbabwire nti:mudara ni koko wiruka kunkende ukaruha wurira ibiti,unazirikane ko wizirika kunabi bigashira ari wowe ikozeho,nyamara ahubwo nureba neza urasanga uyu mugani ari wowe ugenewe,fidusi uri intwari pe,ibyo wakoze byashoborwa na bake ,ni igikorwa cy'indashyikirwa wakoze cyo kugaragariza mudaraza ko umufitiye umutima kd wiringiye kuzasaza udahemutse,komerezaho uko bizajya bigenda azageraho akumve kd natwe i nyamagabe turagusabira.,manyo umenye ko ngo ubuze ubwenge n'imana imureka,mugenzi wange uri kumanika agati wicaye ark nujya kukamanura uzahaguruka kd bizakuvuna,waretse ukumva inama ugirwa maze ukagerageza kuzubahiriza,dore ngewe mfashe amazi asukuye nkarabiye imbere yawe,nibikugaruka ntuzanyitakane.
1975 BIKORIMANA ALEXIS,NYANZA,0728912295
Wed, 27/May/2015, at 10.48 pm
Icyo nizera cyo ni uko isabukuru yagenze neza,mukugirango rero dukomeze kuyizihiza neza nimunyemerere kwibwirira karemanzira nti yego da intego yawe uyigezeho,gasore umukuye kukazi ark c ko ikinyoma cyawe mbona nta garanti gifite?,nkubwije ukuri ko ibyo wakoreye gasore bishobora kuba byaba ari amahirwe yaba agiye guhura nayo ataba yari yarigeze agira,nkubwije ukuri ko nta gihe umuzirantenge azigera atereranwa n'iyamuhanze,Manyo biragaragara ko umuntu asigaye agira neza akabizira,uwo ni maribori wakugoreweho,ariko da ngo n'ubugiraneza bw'inkware bwayigonze ijosi,gusa ubaye ureba kure wamenya agaciro ka maribori mu rugo rwawe,ibi nubikora uzagaruka unshaka ngo unshimire ku nama naguhaye,ayiwe ko umutima unkutse fidusi aho abo bagiranabi babaguye gitumo ntibabahutaje,nimukomere gitwari nanjye niiye kubatabariza maze maze duhashye uwo mugome,nanjye kuko niyemeje kubiba imbuto mwaduhaye nzayikwirakwiza mu mitima ya benshi kd muzambaze umusaruro.Nimba ikigwari muzabimpanire.
1976 SHIRIMPAKA VEDASTE/HUYE/0725681030
Wed, 27/May/2015, at 9.47 pm
Erega kuganira namwe nta gihombo nabisanzemo,ahubwo niyo nyungu iruta izindi kd itagaragarira abataramenya agacyamo duhuriramo ko kuwa 2 no kuwa 5,saa mbiri na mirongo ine za buri mugoroba,ark rero kuvuga ni ugutaruka reka mbwire kamurisa nti"yego hirwa yaragiye ark c wibwira ko buriya kigingi atamubera umusimbura mwiza,erega nyabuneka baranareranwe bafite byishi baziranyeho,wibuke ko no kwa mwarimu w'amateka fabiane bahanyuze gitwari nushishoza uzabona ko ntakubeshya,mudara ko urubavu rwawe ruza rukugana nawe ukunga kurutega amatwi aho ntiwibwira ko kuba yarakoze ibyo yagombaga gukora yakubereye umwanzi?,oya ni ukuri ntiyabikora,wowe cisha make umwumve maze ubone kumutera utwatsi,batamuri disi urukundo ugira naruburanye abaturanyi,inshuti n'abavandimwe,ugeze naho kwemerera ba gasore kuza mukabana???,ni ibintu bitakorwa na buri wese ukwiye gushimirwa,gusa kubw'amasengesho yacu birashoboka ko bitazagera aho ko hari ubwo gasore yaba ari hafi gusubizwa nna Nyagasani, icyo mbaye nkwisabiye ni ukumfasha muri ayo masengesho natangiye,ndakwingiiiiiiiinze ntumpakanire wo kabyara we,mbaye ngiye gusenga kd nawe uhere none.urakoze kunyumva.
1977 DUSABIMANA JEAN DAMASCENE/RURINDO/0725386925
Wed, 27/May/2015, at 9.32 pm
Nongeye kugaruka mbanza kubabwira ngo :nimukomeze kugira isabukuru nziza ni ukuri kose namwe mumaze kugira imyaka y'ubukure,umwana mwavukiye rimwe ubu ageze mu umwaka wa 4,none rero kuko mumaze kugera muri icyo kigero nimunyemerere nongere kubatuma kuko ubutumwa mwabugeza kubabugenewe:FIDUSI,yego ni urugamba rukomeye ark buhoro buhoro nirwo rugendo,intambwe wateye irahagije kd irerekezaaheza,mudaraza nawe rero umenye ko ngo akajambo gakwiye kd mu gihe gikwiye ari nk'akabuto k"izahabu ku mbehe y"ifeza,ibyo fidusiya yakubwiye umenye ko ntaho yagukinze ahubwo nawe mwumve,CHANTAL we,erega ngo agahinda si uguhora urira ,yego pe ikibazo cyanyu kirumvikana ark uzirikane ko uriya ari umugambi w"Imana, icisha amayira aho ishatse wasanga ibyo iri gutegura aribyo byiza kurusha ibyo mwari mufite,icyo wowe usabwa ni ukwizera.,mbe nsubikiye kuri manyobwa ngira nti muvandimwe manyobwa narakubwiye ko gufuha kwawe kd ufuhira ubusa nta kiza bizakugezaho atari ugusenya,dore amakimbirane ni yose mu rugo,abakiriya nabo mu minsi mike uratangira kubabura,tekereza kuri ibyo bibazo waba ugiye guhura nabyo maze ufate umwanzuro ukwiye,uyu munsi uryame ugaramye niho uratekereza neza,ngaho usigare amahoro kuko nange ngiye ayandi.
1978 Asimwe Doreen Umunyeshuri muri FAWE GIRLS` SCHOOL
Fri, 22/May/2015, at 5.45 pm
Muraho bahanzi bahangamura imitima yazahajwe n`urwango munyerere mbitumire kuri Josiane muti ese ko iminsi y`umujura ari 40 noneho urazibandwa uzerekezahe? naho Hirwa n`abagenzi be muti urugamba ruracyakomeje kugirango abameze nka ZANINKA bahinduke maze twibere mu mahoro adashira.
1979 Musabirema. Gasabo Kigali City. 0782467046 cg 0728
Thu, 21/May/2015, at 3.02 pm
Musekeweya nibenshi bakuvuga imyato, nibenshi bakuvuga ibigwi, nibenshi bakwirata izina ryawe kuko ubikwiye. Musekeweya wambereye isooko itagira isayo kuko wansayuye musayo isaze amacakubiri, ubugome, urwango, kurobanura, umutima mubi, kwikunda, imbera umwarimu kuko yanyigishije kubana neza nabandi, kurwanya ikibi, kwita kubatishoboye, kutarebera ubugizibwanabi, nokubana neza n'abandi, murimake musekeweya kurinjye nikirwa nituriyeho gikikizwe namazi menshi nagereranya n'amahoro. Rukundo nsuhuriza maribore cyane umumbwirire uti ukwezi kwiza kwa buki murakoze cyane.
1980 SHIRIMPAKA VEDASTE,AKARERE KA HUYE,NO 0725683010
Thu, 21/May/2015, at 6.38 am
Burya niyo ndamutse,nzirikana ko mubifitemo uruhare,imyaka 11 mumaze nange niyo maze nkurikirana impanuro zanyu,zaramfashije pe!,erega ntababeshye hagati ya 2007~2009,nari bahizi mwumva kuri uyu munsi,nari inyangabirama,urwango n'urugomo bidafite inshingiro byari bingeze naho nari guhohotera uwo duhuye bwa mbere,ubu rero nange nsigaye ndi musekeweya nkuko izina ribyivugira,guhinduka kwange muri 2010,ngukesha inyigisho zanyu zuje impanuro,mwambereye abajyanama beza,uwansaba ikiguzi nsinzi ko byanyorohera,ni urugendo rureruro nakoze mu mibereho yange,harakabaho mwebwe,kubiba imbuto nziza nkuko mubikora nimukomeze kubishyira imbere,mwatuzaniye u rwanda rushya rutari rwarigeze kubaho,nyagasani azabibahembere,ubu ntibinkundiye kuganira na josiane we kimwe na bagenzi be bakimeze nkange mu bihe byahise ark reka mbibikire,uwagira ati isabukuru nziza kd yuje umunezero niyo mbifurije kuri ubu n'iteka ryose,nyagasani azayibafashemo kugirango igende neza.
1981 DUSABUMUREMYI BERTIN,AKARERE KA NYAMAGABE,07270396
Wed, 20/May/2015, at 11.16 pm
Mvuze ko ubuzima ndimo ari inyongezo nkesha musekeweya nsinaba mbeshye,ubu ninge muzuka kuva natangira kumva iyi kinamico mu 2010,agahinda nari naratewe n'ubwigunge nari maranye imyaka 3,nakavuwe namwe,mwambereye umuganga nari narabuze mu ubuzima,mwamvuye inabi yari igiye kwangiriza ubuzima bwange nari nsigaje kuri iyi si,icyizere cy'ubuzima mwongeye kumpa ndasaba IMANA ngo izabibahembere kuko njyewe ubwange nacyo nabona cyo kubabwira,ngaho rero nimunyemerere mbitumire kuri gasore,muti wibabara ngo wakuwe ku kazi,agahinda ufite nge nari ngakubye inshuro 10,ark bijya gukemuka byari nk'ibitangaza,tuza usenge ushikamye nkwijeje ko akazi uzabona akarenze ako wari usanganwe,josia nubwo kukugira inama bigoye kd bingana no kubiba imbuto ku rutare ndagirango nkubwire ko nta na 1 ikinyoma kijya gihabwa icyicaro 2,urakuze kd uratekereza,reka kwicira amayira azitanye ubinyujije mu guteka umutwe umenye ko igihe cyo kuvugisha ukuri kigeze,reka kutubihiriza isabukuru ubigirishije ikinyoma,uramuke.
1982 DUSABIMANA JEAN DAMASCENE ,RURINDO,0725386925
Wed, 20/May/2015, at 10.11 pm
Kuko mwijihije isabukuru y'imyaka 11,nange ndababwira ko mu mezi atatu nzizihiza iy'7 maze mbaye umujyanama muri ADPR i rurindo mbikesha inama nakuye kuri samvura kuva 2008,ukwezi kwa 8,icyo nifuza ni uko nange nimbatumira ngo mbashimire iyo neza mwangiriye mutazantererana cg ngo muntenguhe, gusa rero ibi ndabijyanisha no kubwira josiane nti:ahwiii!,josia ikigaragara cyo ndabona urugendo natangiye gafarasi ari kurunsoreza,ibimenyetso byo kuguhamya turabibonye,igisigaye ni ukubishyira mu ruhame,aho re! niko c neli uwo cyuma numvise muvugana niwe tugiye gutegereza kuzambikana impeta y'ubudatana,tubwire dushake imikenyero n'amakote,mubyeyi donati uko mbibona niwowe wakabaye umubyeyi wa gasore mu mwanya wa zaninka?,nyamuneka mutabare ugerageze kumufasha kubona akandi kazi kuko akababaro afite natwe kamaze kudutera agahinda,ukore uko ushoboye mubyeyi,yari uwo mwafashije kumera uko ari ubu,Mwambereye urumuri hamwe n'icyerecyezo cy'ubuzima niyo mpamvu nzahora mbibashimira.
1983 BIKORIMANA ALEXIS\NYANZA/0728912295
Wed, 20/May/2015, at 9.39 pm
Mwongeye kwirirwa amahoro barimu b'ineza igamije kuvomerera imitima ya twese,ndagarutse ngo mbabwire ko nange iyo sabukuru mwizihiza nange nzaba nizihiza iya 11,maze guhindurwa namwe,nari ngeze aho guhamagarizwa umuryango ngo ibyange byigweho kd byaranagaragaraga(nari narokamwe n'ibiyobyabwenge),ark guhinduka mbikesha mwe,ni inyigisho z'agaciro ntazibagirwa na 1,mwarakoze cyane,kuko ntateze gutezuka kuri iyo neza mwangiriye reka nyisangira na josiane ngira nti icyo niyemeje ni ukuganira nawe kugeza uhindutse,dore inyandiko ya hotel niyo igiye kugutamaza,icyaruta ni ukwemera amakosa,ukayasabira imbabazi,maze ukemera kumvira gafarasi mukagarura umubano mwagiranye,gasore we yego urababaye pe kd ntawe utumva agahinda kawe ark wikwiheba imigambi y'imana ntihera,akazi uzakabona kd karenze ako wahoranye,mbe nsubikiye kuri manyobwa ngira nti ko nakubwiye ko gufuha kwaye bigiye kukunyaga abakiriya none na kibanga akaba arakaye,wakumvis inama ugirwa maze amahoro akagaruka murugo,byigeho neza
1984 DUSABIMANA JEAN DAMASCENE/RURINDO/0725386925
Sat, 16/May/2015, at 8.35 am
Umutima wanjye umaze guhumurirwa n'inyigisho za musekeweya ni impano ikomeye nagiriwe ubuntu bwo guhabwa,none rero nange kuba nakwihererana iyo neza nagiriwe ni ubugwari bukomeye ndaje ngo nsangire iyo mpano na:(mudaraza,josiane ndeste na mwalimu fabiane) MUDARAZA we ikigaragara cyo nuko umutima w'urwango ariyo mpano yawe ndabona kwambuka umugezi ugera mu gacyamu twe abamaze kuvugutirwa ku umuti utagira inabi bikikugoye,ark rero guhinduka biracyashoboka nicyo gitumye ngiye kujya kukubariza kubavuzi natwe badutabaye ,RWANGA na MUSAGARA ngo dufatanye kukwitaho,ni urufunguzo rw'ubuzima wigira ubwoba Kuko ni abasanamitima bizewe kt twazaniwe ngo bagarure imitima yamaze gutana nkuwo wawe ,FABIANE we,burya ngo unyereye amanuka nta rugendo aba yishe kuko agwa iyo yajyaga,uzi ko mu mvugo yawe ntangiye kumva ko hari intambwe umaze gutera!,ngaho rero tera iyo ntambwe igana ku iriba ry'ubumwe twafukuye ngo twakire abiyemeje guhinduka maze umuryango wacu ukomeze kwaguka, nsoreze kuri josiane ngira nti iyo inkuba ikubise abantu dutangira kwitegura imvura,ngiyo rero imaze guhindira mu gikombe cy'ibinyoma wimitse,cyo ngaho gana gafarasi akugamishe,ariteguye arakwakira kd n'umutima wose,wimwihakana kuko igihango mwagiranye ni icyaje gushimangira umubano wa kera wabaranze hagati yanyu,cyo ngaho winyagirwa niyo mvura yuzuye urubura rw'ishavu kuko nkuboneye umutaka wo kwitwikira.usigare amahoro.
1985
Fri, 15/May/2015, at 10.05 pm
Ndabashimiye Mwebwe Soko Tuvomako Kwivyiza Murandu Shiriraho Amafoto Yabakinyi Bamusekeweya.Ndi Japhet Mu Burundi
1986 MUGABO
Thu, 14/May/2015, at 4.33 pm
Inama mutugira muzazigororerwa na nyagasani wo mu ijuru wenyine
1987 MUKAMA
Thu, 14/May/2015, at 4.32 pm
Nimukomeze kutubera icyambu kigana aheza
1988 UMUHOZA CLEMENTINE/NYARUGENGE /0786776373
Thu, 14/May/2015, at 2.55 pm
Kuko nange nasanze kubana neza ariwo muti udatangwa na muganga w'indwara,nkamenya ko uwo muti wavumbuwe na musekeweya niyo mpamvu nange ngize nti:mudaraza we ese ko mbona fabiane mwari muhuje imico agiye guhinduka kd akaba agiye kugusiga muri iyo nzu yangwa na bose,aho wowe ntiwaba warikundiye kwibera aho?,ngaho niba warahakunze nange ntacyo narenzaho,josia,ugira imana abona umugira inama,aho bagenzi bange bagejeje niho nange nifuza guhera,ark c mbwira nturahinduka?,niba ariko ukiri rero,dore igihe ni iki ngwino hano kimisagara twicare twiganirire nkugire inama isumba izindi,ark rero waza wagira uzirikane kubyo gafarasi ari kukubwira ngaho gira bwangu udakerererwa,ni ukuri aho abavandimwe bicaye bajya inama yubaka,nanjye mparenze naba ndi ikigwari,niko c MALIZA FILLETTE na KAMURIRA ,yego hirwa aragiye ark c ko mubabara mwagirango ibyiza bye nabyo arabijyanye,reka daaa,erega impanuro ziwe ntaho zigiye,isi yabaye umudugudu mutandukanye ku maso ark ku umutima no ku bitekerezo muzahorana iteka,ntimugire ubwoba.
1989 SHIRIMAKA VEDASTE/0725681030/HUYE
Thu, 14/May/2015, at 2.33 pm
Kuko ubuzima butangwa n'imana,abaganga bakayifasha mu kubuvana mu kaga,ni nako musekeweya iza ku mwanya wa 3 mu kubanisha abanyarwanda,nange rero ndaje ngo nganire namwe:MARIZA KAMURISA na FILLETTE mwibabara ko hirwa agiye,ntabwo abasize mwenyine,nguho kigingi umugwa mu ntege,nimumwumve nkuko mwumvaga hirwa nawe barareranwe ,reka nawe mwisabire kubaba hafi ark nange ndabazirikana,josia erega wibwiye ko wuriye igiti ugiye kumanura avoka none nyabusa wasanzemo amavubi,erega nta mutini umeraho amahwa,uwo mutini ndetse n'icyo giti nkubwira ni shema,none c ubu aho bigeze ntubona ko gafarasi ariwe muberanye kd nyabusa aranakwikundira,ngaho tekereza maze ufate umwanzuro ukwiye,kuko aryoha asubiwemo reka mbe mpagarikiye kuri nyiranjishi ngira nti tante nyiranjishi,nange nkwise tante kuko ungana ba masenge bange kd bankunda,erega josiane akubereye nkawa mwana w'ikirara,ark ntuheranwe n'agahinda,maze kumugira inama,kd anyemereye ko agiye guhinduka,wibabara kuko nizeye ko atambeshye mubyo tuvuganye.
1990 DUSABUMUREMYI BERTI ,NYAMAGABE0727039638
Thu, 14/May/2015, at 12.26 pm
Aho urukundo ruganje,ineza n'amahoro ntibihatangwa,ngaho aho musekeweya yemeye kwicara kugirango isakaze iyo neza mu mitima ya beshi,nanjye nje muri urwo rwego ngo niganirire na :JOSIANE we burya ngo nyirumwaku imbwa itaryana iramuhekenya,ark c ko kuvuga ari ugutaruka,ko umutwe watekeye shema ugupfubanye,aho ntiwitesha gafarasi kd we agukeneye zirikana ko ngo ubuze ubwenge n'Imana imureka,muvandimwe mudaraza,burya koko ngo ucumbagira ineza inabi yaza ukiruka,uzi ko ikigo ngororamuco wajyanwemo ntacyo wahindutseho,reka nkubwire rero,kuko mbona i wawa ariho uzagororerwa ngiye kwitabaza mwalimu musekeweya akuntwarireyo wenda uzagaruka wikosoye,ark c ubundi bikunaniza iki nshuti?, shema nawe batamuriza mumbabarire ko ngiye kubaha inshingano zigoye,munyemerere mbashinge urugo rwa gasore na chantal mubabere ababyeyi kuko bakeneye inama z'ababyeyi,mpisemo mwe kuko nizeye ko mutazantenguha,ndabinginze ngo mubabe hafi muri biriya bibazo babatuye,reka nange mbe ngiye gushaka ubundi bufasha tuzasubira ubutaha.
1991 BIKORIMANA ALEXIS,NYANZA,0728912295
Thu, 14/May/2015, at 8.39 am
Nongeye kugaruka nganira namwe basannyi b'imitima yugarijwe n'igihu cy'umwijima bityo mukagira uruhare mu kuzana indorerwamo tureberamo ngo twirukane icyo gihu twongere kuba abantu bashya,reka mbwire JOSIANE ni :yooo!,ni akumiro koko,niko c muvandi,ko umbabaje ntarakubyaye?,uri kubaka inzu itagira umuryango kd ukayubaka uyirimwo?,uzi ko joriji akurusha ubwenge!,ugire amahirwe yo kubona se w'umwana umutere umugongo?,yewe ngo nyamwanga kumva ntiyanze no kubona,GAFARASI we ni ukuri kw'IMANA yo yazanye musekeweya nsinarinzi ko ugira umutima wa kimuntu!,uzi ko no guhinduka wabishobora maze tukakwakira mu umuryango mushya wacu !,disi biranashoboka ko waba umubyeyi n'umujyanama mwiza,ngaho rero buhoro buhoro nirwo rugendo kuko mbona ko utangiye kuba umwe natwe ngiye kuba ntegura ibirori byo kukwakira kd ntutinde,reka mbe nsubikiye kuri manyobwa ngira nti ko uri gutema ishami wicayeho aho izo nizo nyungu z'akabari washakaga,mbega igihu cya nyantango?, ubucuruzi ntibukorwa gutyo,tekereza maze wakire abakugana neza.
1992 papa carios
Tue, 12/May/2015, at 1.03 am
Ingo muvura ni nyinshi shema ni mugabo wijunja nijambo batamuriaz namenye aho yakuye urukundo? Shema ntiyokinisha urukundo rwamugoye kururonka. Josiane nashikirizwe ubutabera ndangije nifuriza famiye ya bahiz kuzoturonsa uruyoya mu minsi ya vuba . Ibibazo :-mu seke weya bivugi iki? -numva muvuga ngo uwatsindiye ishimwe ry icumweru aba yishuye kubiki? Maze kuyikundisha abarundi benshi.
1993 Ndi TUYAMBAZE ERIC Muri DRC,MASISI
Sat, 09/May/2015, at 11.43 am
Muraho barimu beza!mubo nasiga sinabasig'inyuma;Reka mbitumire kuri josiana.josia none wahaye GAFARASI umwanya k'umwana
1994 HABARUREMA PATRICE SIBO@NYABIHU
Fri, 08/May/2015, at 10.12 pm
Mwongeye kwirirwa bahanzi mwahanzwe na gihanga we muhanga utiza abantu ubuhanga budahangarwa na buri wese ubwifuza! munyemerere nganirize aba bantu bakurikira:JOSIANE,SHEMA,BATAMURIZA,MANYOBWA na KALIMANZIRA.1.JOSIA ese ko Gafarasi akugishije inama yo kujya gutanga ikizamini kgo hamenyekane niba afitanye isano GASHEMA uramugira iyihe nama? cyakora "Ubwenge buza ubujiji buhise" kd ngo:< Igisiga cy'urwara rure-rure cyimennye inda!> ubwo wari uzi se wa Gashema iyo umuvuga rugikubita none ugiye kuririra mu myotsi nka bakame burya ngo kd ngo urwishigishiye ararusoma,kd Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka.SHEMA we shinjagirana isheja kuko utewe ishema no kuba watsinze igitego cy'umutwe kd ukaba wababariye umukunzi wawe BATAMURIZA.BATAMURI,urarizwa nuko wababaje Cherie wawe,ishime kuko ufite umugabo w'intwali kd wuje ubupfura.reka nibarize MANYOBWA nti:Ese ko bavuga ibyigondoye imihoro ikarakara ubundi ntushaje?ndangije mbwira KALIMANZIRA nti Umutego mutindi ushibukana nyirawo
1995 TWAGIRIMANA RICHARD 0722041102/RUHANGO/MWENDO
Thu, 07/May/2015, at 12.31 pm
None c niba IMANA itanga imigisha ibinyurije mu bagiraneza ni iki kizambuza kuvoma kuwo twahawe unyurijwe muri MUSEKEWEYA kugirango abanyamitima ishavuye tumenye ko ibyiringiro bikiriho?,ndagarutse nka TWAGIRIMANA RICHARD ngo nongere niganirire na:JOSIANE ,Josiane we none c ko ubutaha nari nakugiriye inama yo gusaba shema imbabazi umutego utaragushibukana ukubyanga none disi ubaye uwande?muvandimwe wange rero dore inama isumba izindi:ko GAFARASI yemera umwana none ukaba ubona ko umutego wanga ikinyoma ushibukana nyirawo akiwureba,wacishije make ukiyunga na gafarasi ko azi igihango mwagiranye azakumva?,nyamarauzirikane ko ngo NYAMWANGA KUMVA ATANZE NO KUBONA,sigara ubitekerezaho,Ahiiiii!!!!,yewe shema na batamuriza ni ukuri kubera ibyishimo ndacitswe mvuza impundu kd ngo nta mwana uvuza impundu,ark c ko akuzuye umutima gasesekara ku umunwa nari gukora iki,ese muribuka ikinamico yitw icyanzu cy'IMANA?,Nyakugira ibitangwa umugambi irawusoje,igisigaye rero ko ndi kwitegura gusaba misa yo gushimira IMANA kubera mwalimu mwiza ariwe MUSEKEWEYA,mwambabariye tukazajyana namwe mushima urubwa ibakuyeho?disi nimumbwire ko mwemeye mbitegure hakiri kare,kuyavuga siko kuyamaraark reka mbe nsubikiye kuri KAREMANZIRA ngira nti:harya ngo uri gushaka kugirira nabi GASORE kuko ufite byishi watanze kuri CHANTALI? none c wri uri kugura uwo gasore yihebeye?,erega niba waranabikoze uzirikane ko nta kiguzi wabona cyagura urukundo,rurizana wo kabyara we,disi iyaba wri uri hafi yange ngo nkumvishe indirimbo ya TWAGIRAYEZU CASSIEN ivuga ku urukundo,ark rero umunsi umwe tuzahura kuko ndi gutegura urugendo rwo kuza kuganida nawe,gusa ihangane ureke ubugambanyi,utuze maze nange nkwizezeko uzabona umwari wo kukwibagiza chantali,uyu munsi utangire kuryama ugaramye kugirango ubitekerzeho,ngaho wirirwe amahoro.
1996 Niyobuhungiro Consolee
Thu, 07/May/2015, at 10.00 am
Mbanje Kubaramutsa Ncuti, Bakunz Turabakunda Cane Muburund, Narabakurikiranye Kuva Muri 2004 Ntaco Nari Bwavuge Ariko Ubu Birandeze Vyaseko Ndavyirengagiz, Josiane Murandabirako Agica Mubantu, Shema Na Batamuriza Ndabakunda Ntaho Mutantumiy Nanj Arik Igikur Nuko Izo Ncuti Zahatuberey Zigatera Ivyatsi Uwo Mubisha! NDI IBURUNDI-IMUYINGA
1997 BIKORIMANA ALEXIS /NYANZA/0728912295
Thu, 07/May/2015, at 9.18 am
Mwongeye kuramuka amahoro babibyi b'imbuto d mwiyemeje kubiba ahanyurwa na benshi kugirango umushonji wese asarure kubyo mwejeje yoye kwicwa n'inzara? ubu nange ngarutse kwiganirira na JOSIANE,Josia jya wihanganira kuba utaragize amahirwe yo kwicarana n'abakuru ngo bakubwire ibibi byo kugira nabi,disi ubugambanyi bwawe bufite ishingiro,ark rero ngirango utangiye guca akenge bitewe n'ibyakubayeho'ubu noneho inama zange nizeye ko wazumva,mushuti wawe gafarasi aracyatekereza ku gihango mwagiranye nubwo umwirengagiza,mugane umusabe imbazi kuko maze kubona ibyakubayeho mbonye ariwe wagukiza icyo gikomere,ngaho c ihute atarisubiraho,Yooo!!!!!!!,SHEMA NAWE BATAMURIZA burya koko ngo indoro nziza inezeza umutima kd ngo inkuru nziza ikongera imbaraga,mbega ijoro ry'ibyishimo!!,urugamba turarutsinze?,nanjye nishyizemo kuko nafatanyije namwe kururwana,SHEMA none c tugendeye ku mvugo igira iti:UMUTIMA UGIRA UBUNTU UZATENGAMARA KD UWICIRA INYOTA ABANDI NAWE AZAYIKIZWA,ntiwakwemera icyifuzo cya batamuriza?,disi uriya muziranenge wapfushije umubyeyi agihagaze reka batamuriza amuhe urukundo yimwe na nyina josiane?,ndakwingiiiiinze ,unyemerere twubahirize ya mvugo igira iti :FATA UMWANA WESE NK'UWAWE.mbaye nsubikiye kuri KAREMANZIRA ngira nti:UMUTIMA UTUJE UNOGERA UMUBIRI NAHO NGO ISHYARI NI IMUNGU MU MAGUFA,erega niba waranatanze byishi kuri chantal uzirikane ko urukundo rutagurwa,ubu c iyo ruba rugurwa shema aba yarantwaye batamuriza?,kura mu umutwe rero ushake umukobwa ugukunda maze ureke ubwo bugambanyi ushaka gukora,ark reka nkubire ko hano iwacu inyanza dufite abakobwa beza kd bazi gucunda kuvygira inka yewe ndetse bangana chantal mu mico no mu mikorere wambwiye nkakubera umuranga,nubyemera numero yange ngiyo hejuru uzampamagare umbwire.
1998 TWAGIRIMANA RICHARD,RUHANGO/MWENDO 0722041102
Thu, 07/May/2015, at 8.39 am
Nongeye kugaruka mbasuhuza mwebwe barimu mwiyemeje gukora umwuga utagamije ibihembo,urumuri rwa besnhi mu kongera kugarura ubumwe mu mbaga nyamwishi,iteme rihuza ab'imitima ibabaye n' abagorozi bayo maze bakongera kugarura icyizere cy'ubuzima,mwiriwe neza?,uyu munsi ndaganira na:JOSIANE,Ahwi!!!!,josia burya ngo umutego wanga ikinyoma ushibuka nyirawo akiwureba,uribuka inama naguhaye ubushize ukanyima amatwi?,none c muvandimwe wange umunyarwanda ko yagize ngo:urugiye kera ruhinyuza intwari ubu uri migambi ki?,nanubu nturemera kugarukira gafarasi ko agifite umutima wo kwemera uwo yabyaye,:ngo umenye ko agasozi gaterera ugatega inshuti,ngaho noneho reba kure maze ukore igikwiye,nubishaka nkwemereye inama y"uko uzabyitwaramo.SHEMA NA BATAMURIZA, disi burya ngo akajambo gakwiye mu gihe gikwiye ni nk'akabuto ka zahabu ku mbehe y'ifeza,ya mvugo nziza inyura umutima iragarutse,mu urukundo rwa musekeweya nange mbihaye umugisha,gusa nange nkomeje kubagira umwana n'ubwo josiane ari umubyeyi gito nimumuhe umwana we amujyane kuko burya ngo IYAKAMIWE SI KIMWE N'IYONSE,ark nibishoboka umwana muzamwishingire muri batisimo,maze abatizwe kuri noheri,mbe nshaka ikote ryo kwambara c muranyemereye?,reka mbe nsoreje kuri GASORE NA SHANTALI NGIRA NTI:umugore yemera umugabo ubonetse wese ark hari umukobwa uruta abandi,ngurwo urugo rugiye kutubera ikitegererezo nyuma y'urwa shema na batamuriza ubu ndi gukusanya abitegura kurushinga ngo nibajya basoza inyigisho zo kwa padiri bajye basoreza kuzo mwabateguriye,nimubinyemerere rero kd munababwire ko namwe mwemeye impapuro z'ubutumire bwabo kd ko kwifatanya nabo bizajya bibashimisha,kuwa 3 muzansubize.
1999 Musabirema, Gasabo Kigali City 0782467046 cg 07284
Thu, 07/May/2015, at 7.58 am
nabonye isooko ninywera nkashira inyota, mbona igiti nugamamo agacucu keza nkabonamo amahumbezi maze amahoro agataha mumutima wanjye ubundatuje akanyamuneza nikose ibyo byose mbikesha #musekeweya. yatumye nsobanukirwako ukuri gutsinda, ikiza kiganza ikibi, ugiraneza ukayisanga imbere, inyiga kubana neza n'abandi, intoza urukundo, indinda gutsimbarara kukibi, mbese yambereye umwarimu utangaje, ese nayivaho nkajyahe? namaze kubona ibanga muriyo sinzayitenguha, #batamuriza komera, shikama, ihangane, guma mumasezerano wicika intege komeza ugaragaze ubutwari wahoranye. ndabakumbuye ndabasuhuje mwese, abakunzi, abakinnyi, abahimbyi ndetse n'abantu bose bagira uruharengo #musekeweya itugereho murakoze cyane.
2000 HABARUREMA PATRICE SIBO@NYABIHU.
Wed, 06/May/2015, at 9.29 pm
Munyemerere nterure mbashimire ubuhanga mukomeje kugaragaza mu bihangano byanyu.Ndakomeza nshima RUREMA we waremye byose bifite icyo bisobanuye,SHEMA we ishime kd unezerwe kukonubwo wari wagizwe se w'umwana mu mafuti,ndumva se w'umwana nyir'izina ndavuga GAFARASI zakaniye! menyako uwo IMANA yatahirije imuhambirira babireba.BATAMURI,Ukuri guca muziko ntigushye.Ese ko umufasha wawe wari wamwikomye;ubwo ntubonyeko hari igihe umuntu azira akamama?gusa ngushimiyeko wemeye ikosa wakoze ugasaba SHEMA imbabazi kd ukaba wumvako umwana wari ikibazo mu muryango yarerwa kugeza akuze.KALIMANZI,Uragokeqa ubusa nk'umushumba w'inda kd menya ko nta nkuba ikubita umunyabugingo
2001
Wed, 06/May/2015, at 9.13 pm
Mwiriwe Neza. Ico Nkundira Ico Gikino Nuko Cigisha Kubana Neza N'abandi. Imana Ibakomeze Mu Gikorwa Canyu. Ni Gilbert Mu Burundi.
2002 Ndi papa carlos iburundi
Wed, 06/May/2015, at 8.19 pm
Ndi papa carlos iburundi Nabakukiye kuva mugitangura ni nde yanyu nubatse urwanje nshingiye kuri ico kiganiro kubera impanuro zirimo.nshishkariza abarundi benshi kugikurikira . Munsigurire museke weya bisiguriki? Ko numva muvuga ngo uwatsindiye ishimwe ryi cumweru aba yishuye ku biki? Mutubabarire mu twishure immana ibandagirire mukine firime yivyo mutugezaho
2003 Boaz Niyokwiringirwa umurenge:Bushenge akarere:Nya
Mon, 04/May/2015, at 12.21 pm
nongere mbasuhuze boyozi muyobora izahabye,iz'imitima yatataniye mu matiku,amatindi muzisayura mu nzarwe mukazisubiza mu rwuri aho zigira imigenzo myiza,kirazira ndetse n'indangagaciro z'uumuco w'ubumuntu.ubushize navugaga ku bakinnyi mbonana imico abandi benshi bataratahura cg bahahuye batahaye agaciro cg bavugaho ariko ifite ibyo itwigisha.ubu nanone munyemerere nkomereze kuri aba: 1.Papa Hirwa:mubona nk'umugabo wiyiziho ubupfapfa bwe,wigaya kandi akemerako ububwa bwe umwana we adakwiye kubukuriza nk'uko atabyigeze na kera kose ndetse yewe yageze naho yumvako umwana we atagakwiye kumusura aho afungiye kuko nta rugero rwiza yamuhaye. 2.Gihayima:mubona nk'umuganga w'indwara zo mu mutwe,umujyanama mu by'ihungabana,umwarimu,umucomedien,umusirikari,umuyobozi umukangurambaga n'ibindi byinshi umuntu yasobanura ingingo ku yindi yitonze 3.Josiane:ni umugome kuva kera,ashaka gukundwa ku ngufu akirengagiza abamukunda by'ukuri;ni nyamujya iyo bigiye kandi agakunda ahari benshi kandi horoshye kwinjira n'ubwo haba hatari ukuri na gucye,ni umwicanyi mubi umugore utinyuka guta uwo yabyaye aho azi nezako atazakundwa kandi twari tuzi abagore nk'abanyampuhwe cyane cyane ku bana. Imana ikomeze ibafashe kutwigisha no kutugarura mu buzima dore nge ubu ku bwange nabigiyeho byinshi birimo ubuhamya bukomeye naha neza uwo twaganira twiicaye;bushingiye kuri ibi bikurira: -uko nahinditse mu myumvire -imibanire n'abandi -imyubakire y'urugo rwange -ubuzima -ubukungu -gukunda umurimo -n'ibindi mu nzego zitandukanye Notes:nta mukinnyi n'umwe mbona ari mubi kuko buri wese afite amasomo akomeye atwigisha kuko n'ukina ibibi atuma tumenya kubana n'abameze batyo no kubahindurira mi byiza.Murabwiriza tukihana;kandi ntimwirirwa musaba andi maturo keretse kumva no kumvira.UHORAHO ABAHORE HAFI.
2004 Safari paul in DRC
Sun, 03/May/2015, at 2.04 pm
Hii kipindi ni nzuri sana inafundisha namna yakuishi . Courage.
2005 TWAGIRIMANA RICHARD 0722041102,AKARERE KA RUHANGO,
Fri, 01/May/2015, at 8.56 pm
Muraho bahanzi twahawe n'iyahanze u rwanda kugirango mubashe kugarura imitima yihebye munasana iyatwawe n'ikibi kugiringo bagarukane indangagaciro nyarwanda,ndaje ngo mbitumire kuri:ZANINKA we nje nzanye n'izuba hamwe n'imirasire yaryo kugirango rimurikire uwo mutima wawe wokamwe n'u rwango,humura nta kibi tuzagukoraho usibye kugufasha kugaruka mu muryango nyarda kuko umaze guta indangagaciro zawo,KAREMANZI nkurengeje ingohe naba ndi ikigwari,dore ubugambanyi bwawe bumaze gutahurwa,ikibabaje kd nuko ushaka kugirira nabi umuzirantenge ,gasore intore ya rurema nkubwije ukuri ko azagukoraho,garuka hakiri kare umusabe imbabazikuko impuhwe agira ntizatuma azikwima,uranyemereye,reka mbe nsubikiye kuri JOSIANE ngira nti mubyeyi gito josiane,dore ubaye ikivume mu babyeyi bose b'i rwanda,ikamba bambitswe na bikiramariya mu izina rya musekeweya riguciye inyuma,icyaruta rero,saba imbabazi shema hakiri kare,nkwijeje ko naraye ndose yakubabariye,rekera umwana gafarasi kuko aramwemera kd yiteguye kumwakira,bitekerezeho.
2006 elissa ngenda,form DRC
Fri, 01/May/2015, at 5.40 am
njye nkunda musekeweya kuko nasanze ari ishuri,ryigisha kubananeza nabandi bantu,urukundo,ubumwe,kwihanganirana.murimake njye umuti musekeweya itanga narawunyoye kd ndacyawunwa.namwe muzedusomeho weze imitima yacu.
2007 BIKORIMANA ALEXIS,AKARERE KA NYANZA 0728912295
Thu, 30/Apr/2015, at 5.54 pm
Mwongeye kwirirwa ,burya ngo urumuri nirwo rufite agaciro kanini mu kwirukana umwijima kd ngo ahaganje urumuri niho abanyamitima myiza kd ibereye u rwanda bahurira baganira,'nguwo umuvandimwe MUSEKEWEYA twisanzemo tugaterw ishema ryo kumwibonamo nk'umubyeyi ugaragiwe n'abana ndetse n'abuzukuru,none rero nyemerera nkwitumire kuri aba bakurikira:ZANINKA we urakabije kuganzwa n'umutima mubi kd wuje urwango,none rero abuzukuru twari twarakwihanganiye none turarambiwe,ugeze naho kwifurizauburiza bwawe kugusanga mu uburoko?mbega umubyeyi gito,ukuntu wari uberewe no kugaragirw n'abawe none byose bibaye ubusa!,gusareka nkwisabire wagaruye umutima wa kimuntu ukemera guhinduka ko natwe twiteguye kukwakira nka yezu ageze i nazareti?,ngaho bitekerezeho uzansubizaubutaha.,KAREMANZIRA we amaganya c kd ufite ni ayiki ko urwishigishiye arusoma?john c ko ntako atagize akugira inama uragirango bigende bite,?ngewe rero ndi nkawe nakwemera nkisubiraho inzira zikiri nyabagendwa,kuko nkubwije ukuri ko urugo rwa GASORE rushinze imizi mu mutima wa nyiribiremwa.,JOSIA yoooooo!!!!!,disi urambabaje,ntiwimye gafarasi umwana we kd uzi nezako ari uwe,ngo ugamije gusenya urwa shema na batamuriza,niba warageze mu ishuri uribuke ibyo abana babi bahuriye nabyo mu nzira igihe bari bagiye guhohotera abana babaziranenge,shema yarenze ibigeragezo birenze ibyo nsinzi ko uwo mutego wawe wamufata,kd umenye ko umutego wanga ikinyoma ushibuka nyirawo akiwureba,niba ufite amatwi urumve,reka mbe nsoreje kuri RUTAGANIRA ngira intwari mu gutwaza nyamugenda mu bimbere indatwa mu kuba impinduka y'ibyiza irinde kubabazwa n'amagambo y' umubyeyi zaninka tuza ukomere kucyo wiyemeje kuko umuryango w'abadahigwa ba nyanza twese turagushyigikiye,komeza kuba umusemburo w'impinduka nziza maze imbogamizi uzahuranazo uzatubwire tugufashe,sigara amahoro.
2008 MURWANASHYAKA CELESTIN,GASABO 0727874850
Wed, 29/Apr/2015, at 10.01 pm
Umwijima ntujya wuzura n'urumuri kd ngo ubuncuti bw'izuba n'imvura bungana ubwo rwa gakoco icuditse n'imbeba ,ark c ko mbaciriye uyu mugani ngaho namwe nimumbwire urwo musekeweya idukunda rwo twarwita ngwiki?,nguwo mwarimu waje kubaka imitima ya beshi kd yigisha adategereje igihembo,nange nyemerera nkutume kuri ZANINKA ,yooo!mbega kubyagwa n'inyamaswa nkawe!ubashe wifurize imfura yawe gusubira mu uburoko?,urakabugwamo wenyine kuko n'ubundi nakuburiye umwambaro wakubera,KAREMANZI erega nakubwiye ko unyereye azamuka aba yishe urugendo kuko agwa iyo yavaga!,wari wahura n'ibibazo c ko ahubwo ugiye kugwirwa n'urubura?,uzaguha ubwugamo niwe ngiye guhangana nawe,JOSIA urwanira byishi ukabura na duke wari ufite,wihakanye se w'umwana gafarasi none na shema araje akwandagaze,ubaye uwande c mwana wa mama?,yoo nibutse ko uwiyishe ataririrwa hama wumve,mbaye nsoreje kuri RUTAGANIRA ngira nti ngiye gufatanya nawe mu urugamba rwo kugarura zaninka mu nzira nyayo,mu izina rya musekeweya natunanira tuzabibazwe.
2009 ndabarinze sadi irutsiro
Wed, 29/Apr/2015, at 9.12 pm
mbanje kubs ashimira uburyo mudutegurira #ikinamico musekeweya,yanyigishije byinshi ,ndashimira shema nabatamuriza uburyo bubahanabagatanga ninama zubaka ,ngashimira rutaganira uburyo akomeje kuba umuntuw'umugabo mubyo akora.
2010 Boaz Niyokwiringirwa
Tue, 28/Apr/2015, at 9.03 pm
munyemerere mbanze mbahobere mbashima nta mbereka ku bwenge,ubwitange,ubwitonzi n'ubwira mudahwema kutugaragariza mudutegurira ikinamico yuje ubumenyi,ubuhanga n'ubushishozi itujijuza amateka amatikuakaduhungira kure;ituruhuza udukino twuje ubukire.munyemerere mbasangize bimwe mu byo maze kubona ku bakinnyi bamwe n'abamwe nyamara benshi batajya baugaho 1.Batamuriza:agaragara nk'utava ku izima,ashakako igitekerezo cye cg ikifuzo cye aricyo cyakumvwa bigatuma agaragara nk'udashaka kugirwa inama akunda kwihagaraho akerekanako ukuri kwe kutunganirwa kandi nyamara ntibyubaka 2.Shema:yumvikana nk'umuntu wihangana cyane ndetse kurusha umugore;reba nawe uko yemeye akarera umwana ntashake undi mugore bimwe bishobora abagabo bacye;reba uko yihanganiye kubeshyerwa na Josiane ndetse no kudahita yakirwa n'umugore n'ubu utarabyumva neza 3.Zaninka:mubona nk'umubyeyi ukunda umuryango we nubwo benshi atariko babibona ariko barebe uko mu bugoryi bwe aba atekereza abana be yumwa yabigisha imico,akabarinda abanzi;hari utumva se uko aba ahangayikiye abe mu mafuti ye? Reka mbe ndekeye aha ndagaruka vuba doreko maze igihe kitari gito nkunda kubakurikira niturije.
2011 Barekeriyo Jmv
Fri, 24/Apr/2015, at 9.23 pm
Mbanjekubashimira Barimubezamudahwema Kutwigisha Ndishimye Kuba Mbafatishije
2012 MURWANASHYAKA CELESTIN 0727874850 GASABO
Thu, 23/Apr/2015, at 7.10 am
Mwongeye kwirirwa? niba ufite amatungo jya uyagaburira kd agufitiye akamaro uyiteho cyane nguwo musekeweya we wabaye umushumba mwiza wita kumatungo ye none nange nkaba nkutumye kumpera kubwatsi izi nama zange:KAREMANZI burya ngo amaso yapfubiye nyirayo amwereka ingwe,ubufasha bwa gafarasi ni nk'imbec yitabaje injangwe,kugira nabi byo azabigufashamo ark urwo rwobo wicukurira azaruguherekezamo neza.,RUTAGANI erega umugabo yubaka inzu ark ishyano rikinjira,bahizi aje ari ikigusha ark ndi gushaka acjyanama b'inzobere dufatanya ngo tumugarure mu muryango,tegerez gato tuzaguha umwanzuro,GAFARA wari uzi ko inkunguzi y'inkware ishoka agaca kayireba?,uraje wirebere akaga uzahura nako kubw'ubwo bugambanyi bwawe na karemanzira gusa ntuzatake ngo nsinakuburiye,RITA ,YULIANA na NY.NJISHI inama zanyu ni umusingi ukomeye mu kuburira abanyamitima mibi nka josiane nimumubwire muti umenye ko ibiti bikoze igisenge cy'inzu bitajya bitandukanw n'umutingito w'isi,uko niko kwa shema bameze ugiye kuruhira ubus nk'akaboko k'umurozi.
2013 VIATEUR MBARIZWA MU KAGARI KA GASARENDA UMURENGE
Wed, 22/Apr/2015, at 9.33 pm
MUSEKEWEYA IRATWUBAKA CYA MU BY'UKURI DUTEGEREJE DUFITE AMATSIKO MENSHI UKO SHEMA NA JOZIYANE;GASORE NA KAREMANZI URUGENDO RWABO RUZARANGIRA.ARIKO UKURI BURI GIHE KURATSINDA.
2014 Tugakizwa Saul
Wed, 22/Apr/2015, at 9.24 pm
Ndi Musanze Gashaki Mbwe Gatete.Ndabashimira Uburyo Mwitanga Mukatwigisha Shema Ihangane Ntucike Intege Uzatsinda Ukuri Ntigutsindwa Batamuri Ibuka Uko Shema Yaguhangayikiye Ntaguce Inyuma Ubwo Wariwarashimuswe Maze Utamutererana.Gasore Komera Iwawe Gusa Nubwo Uriguhigwa Ndakubwiyengo Umunyabugingo Ntankuba Imukubita.Manyo Reba Kure Wumve Ukuri Ibyowita Bibi Nibyo Biguteza Imbere Kibanga Komereza Aho Nb Ariko Kubyinana Numukozi Mukabari Ah Witonde Murakoze Tubateze Yombi .
2015 mubeni kinigi
Wed, 22/Apr/2015, at 9.14 pm
gasore nahumure imana iramuhagarikiye abashaka kumgengaho imana izabamurinda
2016 Imanirahari Joel
Fri, 17/Apr/2015, at 9.36 pm
Duhoratubashimira Ibitekerezobyizamuduhakukobyubaka Imitimayabenshi SHEMA we nyagasani aramuzi
2017 BIHIRABAKE Psscal i Bugarama
Wed, 15/Apr/2015, at 9.46 pm
muraho soko y'amahoro? maze igihe kire kire mbumva ariko gutanga ibitekerezo bikanga. inyigisho zanyu ziratwubaka kdi ni umusanzu ukomeye mutanga mu gusana imitima y'abanyarwanda. gusa mzadusure iwacu kuri CIMERWA tubabwire aho tugeze twiyubaka kubera museke weya. mutubwirire Batamuriza na Shema ngo bakomeze bihangane kdi Josiane na we ararye ari menge kuko agiye gutahurwa, Manyobwa we ifuha rye ntirijyanye n'ikinyejana mumubwire yikosore. dukomeje kubashimira no gukora neza ku bw'inyigisho zanyu. murakoze.
2018 MUTABAZI REVERIEN
Wed, 15/Apr/2015, at 9.31 pm
Turabashyigikiye
2019 KARANGWA EVARISTE
Wed, 15/Apr/2015, at 9.29 pm
MWARAKOZE MUTWIGISHA BYISHI CYANE UKO TWAKEMURA IBIBAZO BYACU NKABANYA RWANDA SHEMA NAKOMERE BIZAKEMUKA.
2020 HABARUREMA Patrice Sibo
Wed, 15/Apr/2015, at 9.22 pm
Nkibisanzwe ndabanza kubashimira isanamitima rinyuze mu buhanga mwahawe n'uwaduhanze RUREMA BINTU we waremye byose.ndakomeza nihanangiriza BAHIZI nti:ese ko numva usinda ukagira amategeko asumba aya nyir'urugo umunsi yakwirukanye uzajyahe ko nyoko yituriye mu buroko?burya ngo:
2021
Wed, 15/Apr/2015, at 9.01 pm
IYANDEMYIRAHARI JACQUES AKARERE KA NYABIHU UMURENGE WA KABATWA AKAGALI KA RUGARAMA BATAMURIZA YABAYE INTWARI IKIBAZO ABADAMU UWAKWIHANGANA NKA BATAMURIZA NINDE? KWIHANGANA BITERA KUNDSHA.
2022 Nyandwi Alias Theogene Ndi Mukarere Ka Rusizi.
Sat, 04/Apr/2015, at 1.22 pm
Mbere Na Mbere Ndabaramutsa Muraho Mwese Bakunzi Bamusekeweya ,ndabashimira Kubwuko Mwadushyiriyeho Kino Kiganiro Kuko Kidufasha Muri Byose Cyane Cyane Mubuzima Bwacu Byaburi Munsi Mukomereza Aho Doreko Musubiza Imitima Yabamwe Hamwe .
2023 HABANA BAKIZE boniface
Fri, 03/Apr/2015, at 9.21 pm
mbanjekubasuhuza ngiranti Amahoro yisumbabyose abanenamwe mwese mukurikira musekeweya Mubyukuri kuva Rutaganira yarahindutse byaradushimishije cyanepe akomereze aho.
2024 BIGIRIMANA JACQUES
Fri, 03/Apr/2015, at 9.05 pm
MUKOMERE KANDI MUKOMEZE KUTWIGISHA MWUBAKA IMITIMA Y'ABATURARWANDA.MURAKOZE
2025 NSENGIMANA ANATHOLE,NYARUGURU:0726411002
Thu, 02/Apr/2015, at 8.12 pm
Muraho bahanzi badatana no kuduhamagarira kuvoma ku isoko ivubura amazi azira ikibi,ngo akuzuye umutima gasesekara kumunwa,nkurubyiruko ntidudatngwa kuvoma ku isoko yafukuwe na musekeweya yo ivubura amazi yoza abazonzwe n'urwango.nimureke mbitumire kuri Nelly mumumbwirire muti komeza ugaragaze iyo mpano yo kumenya ikiza maze urusheho guhindura gafarasi nawe azabone ko icyiza gikwiye gutuma mu mutima we,niko josia!,wari uzi ko umwana ari umutware?,ese ko ugiye kuvumburwa ko wabeshye,umunsi umwana yakuze uzatinyuka kumwita umwana wawe?,reka gukomeza gusenya urwiyubakiwe n'imana kuko utazatinda kubona ko wibeshye,ese wasabye shema imbabazi hakiri kare ko yiteguye kuzitanga?,nkurubyiruko intero yacu ni 1tuti:amahoro yo soko y'ubumwe naze aganze ikibi.,nsinasoza ntihanangirije bahizi ngira nti:utaha murw'abandi ntakwiye imyitwarire mibi nk'iyo,menya ko ucumbikhwe kd wongere uzirikane kuneza wagiriwe,komeza ubitekerezeho.
2026 Marie Claire YAMURAGIYE//Los Angeles,California,US
Sat, 28/Mar/2015, at 10.52 pm
muraho bavandimwe dusangira intango yo kubiba amahoro ubwiyunge n' ubutabera?! Mbere na mbere ndabashimira ubu buryo mwashyizeho bwo gukurikira ibiganiro bya musekeweya kuri Internet byaramfashije kongera kuyikurikira dore koko nari maze imyaka 2, ntabasha kuyumva kuko amasaha yacu atandukanye cyane nayanyu. None ubu mbasha gukurikirana ibiganiro byose kuri uru rubuga, nkashishikariza nabandi ba nyarwanda duhura gukurikira musekeweya ngo bumve intambwe y' ubwiyunge no gushyira hamwe u Rwanda rwacu rugezeho. Mukomereze aho ibiganiro byanyu bifasha benshi mu bumwe n' ubwiyunge muri societe Nyarwanda. Mugire amahoro
2027 nchyuyubuhoro bienvenue richari
Fri, 27/Mar/2015, at 8.59 pm
muraho barimu dukunda.nashakagakubasaba ibintu2 1mufungure [zaninka,mudaraza,fabiyani ]kuko gufungwa ntacyo byahinduye kumitekerereze yobo ahubwo barye gutozwa kurugerero rwitorero bovayobazindangagaciro,nakirazira. byaruta kubafunga 2.mwibukeko murigereza arahokurangiriza ibihono kugorora iyobyanze ucakwitorero ukigishwa ubundibwo kwicuza biragora uvayowaricujije. OK 0785317482/kuva rubavu,nyamyumba,munanira
2028 DUSABIMANA evariste
Fri, 27/Mar/2015, at 8.30 pm
josiane nareke gusenyera shema,usa ukuri kuzagaragara
2029 hitimana jean de la croix
Fri, 27/Mar/2015, at 8.07 pm
nukuri turabashimira mukomerez aho
2030 HABARUREMA PATRICE SIBO
Wed, 25/Mar/2015, at 8.28 pm
Ndi NYABIHU-KARAGO-GIHIRWA.tel 0782703773/0783963341/0726122876.Ndakomeza gushimira uburyo mukomeje gusana imitima ya benshi kd nanjye ndimo.SHEMA we tuza kdi ukomere kuko agati kateretswe n'imana kadahungabanywa n'umuyaga kdi kuri iyo nkunga muri gukusanya ngo ubone uko ujya gukordsha ibizamini byo gupimwa groupe sanguin(amaraso),nanjye nkuri inyuma.reka mbwire JOSIANE nti:utaraterurwa n'iminsi agira ngo araremereye,ese ko wahishe gafarasi ko umwana we wamujyanye kwa shema bikagera aho abyimenyera utabimuganijeho;aho imizinga ntivuyemo imyibano?nsoze mbwira ZANINKA nti nyiri ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa,emera ko uri umunyamakosa usabe bamwana wawe imbabazi kuko umukeka uko atari.
2031 MUNYANEZA NORBERT
Wed, 25/Mar/2015, at 8.25 pm
KUVYUKURI TWESE TURASHIMA ICO KIGANIRO MUSEKEWEYA. NDI MUBURUNDI MUYINGA BUTIHINDA TURABAKUNDACANEIMANA IBONGERE IMIGISHA. THANK YOU.
2032 NSENGIMANA ANATHOLE,NYARUGURU:0726411002
Wed, 25/Mar/2015, at 8.11 pm
Mwongeye kwirirwa riba ry'umugezi utagombera sur'eau kuko iriba ryanyu ryafukuranwe ubuhanga butangwa n'iyaduhanze,nongeye kugaruka kwiganirira n'abo niyemeje kwibera inshuti nabo:niko ZANINKA we ngo nkuko amazi agaragaza ishusho y'uyarebamo ninako umutima w'umuntu ugaragaza nyirawo,ubwo koko iyo utinyuka ukita abantu udusimba n'iyabahanze itarabikora, aho ntiwaba wibwira ko uyisumbya amaboko?,cisha make ejo itazagutunga inkoni nk'iyo yatunze farawo kd uzi ibyamubayeho,GAFARASI we uzi ko ushobora uziye igihe murugo rwa shema nka yezu ageze i nazareti!,reka twizere ko uze guhishura ibyo twamaze kwita amazimwe yakuruwe na josiane kd turagushyigikiye,MBARUBUKEYE we menya ko wiboneye umugore ukwiye kd ukwizihiye wiherewe na RUREMA,wimukekera ubusa kuko ntateze kuguca inyuma,reka mbe nsoqeje kuri BATAMURIZA ngira nti ukwihangana kwawe kwihanganiye ibigeragezo byishi kd birenze ibyo urimo ubu,byiguteranya na shema wawe wiherewe na rurema kuko bizakemuka amahoro kd natw iyo nkunga abavandimw bateranyije tuzayongera
2033 pascal i Rwamagana
Wed, 25/Mar/2015, at 8.02 pm
Mbega Josiane we! Ni umwana mubi cyane. Ariko ubu koko arashaka gusenya gusa? Imana izamuhana atamazwe
2034 Eraste
Wed, 25/Mar/2015, at 3.21 pm
This is amazing to have how we can follow our lovely Soap opera online! It would be good if these highlights of the episode be in Kinyarwanda too!
2035
Sun, 22/Mar/2015, at 7.59 pm
Ndemeza ko musekeweya yigisha Abana babanyarwanda Mukoreze Aho. J.d'amour mu Ruhango.
2036 Odoch
Fri, 20/Mar/2015, at 9.36 pm
Twese dufatane urunana dusabire Shema n'umuryango we kugira ngo Imana ibabe hafi.
2037
Fri, 20/Mar/2015, at 9.29 pm
Gasore nakomeze ashyiremo akagufu.
2038 NSENGIMANA ANATHOLE
Fri, 20/Mar/2015, at 9.07 pm
Mwongeye kwirirwa babibyi b'amahoro mukaba n'abasanamitima yangiritse ?,ndagarutse ngo twongere twiganirire uyu munsi ndicarana na:NELI ,neli erega kuba umujyanama ntibisaba ubukuru ni ukuri ndabona ibitekerezo byawe bigiye guhindura gafarasi kd narose yabaye umwe mubeza tugiye kunguka tubikesha wowe,KAREMANZIRA we,burya ngo gufata umwambi ukajugunya mu byatsi kd imvura igwa nta mumaro,uzi ko urukundo ushaka gusenya rugaragiwe n'iyaduhanze?,inama nakugira ni uko wareka kwiruka kubyagusize ukaza tugafatanya isanamitima rikwiriye kugabwaho amashami,JOSIANE we kwicuza mu ubuzima biragora,kd nkugire inama uzirinde ijambo iyo mbimenya,ubwo ubona ko imitwe yawe izaguhira?,ahubwo c ubona nawe koko uri uwo kwitwa ko uri umubyeyi mu umuryango wacu?,hinduka hakiri kare usabe imbabazi shema n'umuryango wose muri rusange kd ntutinye kuko niyemeje kukubera umuhuza kwa shema azakubabarira ndabikwijeje.,yewe ngo kuvuga meshi siko kuyamara kd aryoha asubiwemo reka mbe nsubikiye aha tuzongere ubutaha,muramuke,0726411002
2039 HABARUREMA PATRICE SIBO
Fri, 20/Mar/2015, at 8.42 pm
From NYABIHU-KARAGO-KADAHENDA.TEL 0726122876/0782703773/0783963341.Ngarutse mbashimira uburyo mwakiriye igitekerezo natanze,mukangenera ishimwe ry'icyumweru!ESE NZAZA KUGIFATA RYARI?ESE KO DUSHYIRAHO TEL No muzampamagara?ndakomeza mbwira KALIMANZIRA nti:umutego mutindi ushibukana nyirawo kdi urugo rwa GASORE&CHANTAL rwubatswe n'iyaduhanze ntaruhare wabigizemo.NELLY!ndakugira inama yo kugenza make kdi ukagenzura icyo GAFARASI ashaka ejo utarwa mu ruzi urwita ikiziba!NYAGASANI YEZU NABANE NAMWE!
2040 Niyonsaba Xavier 0787898360,0727210198.7
Fri, 20/Mar/2015, at 8.31 pm
Bavandimwe nshuti zamahoro nishimiye kubandikira kukuba mwaraduhaye ,ururubuga dutangiraho ibitekerezo , gusa mumbwirire Manyobwa muti:genzuraneza ibibera mukabari kawe hato maribori atazakwambura Kibanga wawe.
2041 Buregeya Boniface
Fri, 20/Mar/2015, at 8.17 pm
0788808417,0728808417 ndi i Gatsibo-Kabarore akagari ka Marimba. Ndashaka kumenyesha Karimanzira ko nta wuvuma uwo Imana itavumye,kdi ko inkware y'inyabugingo itura mw'itongo ry'uwayihigaga,impamvu mbivuze ni imigambi mibi ndetse mibisha numva afite ku muryango mushya wa Gasore na Chantal ukunzwe na bose,inama namuha yahindura imyumvire ishaje,twebwe abanyarwanda mbona twaramaze kuyirenga.Ndagije mbashimira kuri ubu buryo mwadushyiriyeho bwa (social media).Kuko hari benshi bwakuye mu bwigunge.Murakoze!!
2042 JOSEPH NIYONAMBAZA
Fri, 20/Mar/2015, at 8.05 pm
MURAHO BASANGANYAMAHORO BACU NUKURI IYI KINAMICO IRATWIGISHA CYANE ARIKO BURIYA NGO UMUJURA UKWIBYE URAMUMENYA NUKO UTAMENYA AHO AGUHISHE NDABONA MALIBOLI ASHAKA KWIGARURIRA KIBANGA PE ,KARIYA KABALI KAZARIKORA
2043 Innocent
Fri, 20/Mar/2015, at 11.27 am
Nubwo ntakibona umwanya uhagije wo gukurikirana iyi kinamico ariko ndayikunda cyane,mwarakoze gushyiraho uru rubuga nibura ruzadufasha gukurikira ibyatambutse tudafite umwanya
2044 Baptista Irakarama
Thu, 19/Mar/2015, at 6.31 pm
Musekeweya Turayikunda Cyaneee!!! Reka Mbibarize Iyo Ugiye Gushyira Ibice Byahise Kuri Telefone Yawe wageze Kurubuga Ukanda Ahanditse Gute?Murakoze.
2045 NIYIGENA STRATON
Thu, 19/Mar/2015, at 3.30 pm
MUSEKEWEYA YAHOJEJE ABANTUBENSHI AMARIRA, NINAYOMPAMVU AMACYIMBIRANE NINZANGANO BIZARANDUKA BURUNDU KUBABIFITE KANDI BAKURICYIRANA MUSEKEWEYA. HARAGAHORAHO ABAKORA MUNGANZO.
2046 UBWANDITSI BWA MUSEKEWEYA
Thu, 19/Mar/2015, at 3.04 pm
Ubwanditsi bwa Musekeweya burabashimira cyane uburyo mwabugaragarije ko mwishimiye uru rubuga. Ari abatangaho ibitekerezo, ndetse n'abumviraho ibice bya Musekeweya turabashimira cyane. Mu minsi mike ishize tubashyiriyeho uru rubuga, rwaritabiriwe cyane. Abantu bo hirya no hino ku isi bumviraho Musekeweya ndetse bakanisomera ibitekerezo by'ababa batwandikiye. Reka dushimire cyane abantu badukunda bari mu bihugu bya kure, abari mu bihugu bidukikije tutibagiwe n'abari mu gihugu cyacu. Mwatugaragarije ko uru rubuga rwaje rukenewe. Icyo tubizeza ni uko tuzakomeza kumva ibyifuzo byanyu, kandi tukabyubahiriza aho bishoboka hose. Tubijeje kandi ko buri wa kane mu gitondo muzajya muba mwashyiriweho igice gishya cya Musekeweya kiba cyaraye gihise kuri Radio Rwanda, kugira ngo abatabonye umwanya wo kugikurikira bacyumve. Aha turatekereza ababa bari mu mirimo itandukanye cyangwa abari kure batabashije gukurikirira Musekeweya kuri interinet. Icyo gice kandi kizajya kiguma ku rubuga nk'uko n'ibindi byose kuva ku cya mbere biriho, iyo ugiye ahanditse ngo : listen to episodes. Ukimara kuhinjira ureba ahagana hasi ugatoranya igice wifuza urebeye ku mibari iri mu byiciro, ugakanda ku cyo wifuza, ubundi ukihera amatwi n'umutima. Ubwanditsi bwa Musekeweya bwongeye kubaha ikaze ku rubuga rwayo ari rwo:www.musekeweya.org
2047 Nyirarukundo Alice, Ngoma, Rukira
Thu, 19/Mar/2015, at 2.46 pm
yewe Manyo rwose urwishigishiye ararusoma wafuhiye kibanga cyane none umumaze ubwoba kandi Maribori nawe ntiyoroshye. iyoroshye wurure Kibanga wawe kandi gusubizanya ineza bihosha uburakari buriya iyo umubwira neza ibyo wabonaga byabyara ikibazo aba yarabyumvishe. Naho maribori we ni inkumi ziki gihe zisenya izo zitubatse wamuhaye urwaho none amaze kukwinjirira wese gerageza ushake umuti.
2048 imanisite
Thu, 19/Mar/2015, at 10.45 am
mubyukuri nkunda musekeweya kk iranyigisha!ark c nigute nadawnloadinga ama episode yose?
2049 HARINDINTWARI CYPRIEN
Wed, 18/Mar/2015, at 8.24 pm
Muraho nshuti z'akadahemuka, muraho kd mwe mutuvana mu buzima buzimĂą mutujyana mubuzima buzima! nishimiye inama zanyu zubaka u Rwanda mudahwema kutugezaho. nimunyemerere nibarize MARIBORI NA BOSS WE, niko, ko mbona aho mugana atari heza mwasubije amaso inyuma inzira zikigendwa? Maribo, urashaka umwana utateganije? kuki ushaka kugusha umugabo w'abandi mubishuko? ese ubwo ubundi uracyakora iki mu buyaya ko ukuze bihagije wasubiye mubuzima busanzwe. suko umwari w'urwanda akwiye kubaho. Kibanga, aho warereye urwanda nk'umubyeyi ubikwiye wahisemo gukora ibidakorwa? uzashiduka manyobwa yagusĂȘenze. MURAKOZE. nyamagabe, kibilizi 0728662648
2050
Wed, 18/Mar/2015, at 12.29 pm
Andrew NTABANGANYIMANA Musekeweya muratwubaka tukagira icyizere cy'ejo hazaza mukwiye igikombe twa kwita Imiryango yabanyeneza kubera musekeweya ngaho nimukomeze twiyubakire igihugu.
2051 Bunani Michel,kayonza,kabare ,rwagatera.
Wed, 18/Mar/2015, at 11.56 am
Gosore inzira waciyemo yari ndende ntuziteshe amahirwe imana yakwihereye.Shantal wowe umutima wawe nutazawuhindura uzabura ibiti ni ibyuma shema ubeshyera turabizi ko ushaka kuzamubuza umunezero we.hinduka.
2052 Bunani Michel,kayonza,kabare ,rwagatera.
Wed, 18/Mar/2015, at 9.48 am
Gosore inzira waciyemo yari ndende ntuziteshe amahirwe imana yakwihereye.Shantal wowe umutima wawe nutazawuhindura uzabura ibiti ni ibyuma shema ubeshyera turabizi ko ushaka kuzamubuza umunezero we.hinduka.
2053
Mon, 16/Mar/2015, at 1.00 pm
Musekeweya yaziye igihe kabisa!
2054 NCHUYUBUHORO BIENVENUE(RICHARI)0785317482
Mon, 16/Mar/2015, at 4.03 am
ahaaaaa,mwambereye abaryenama burugo none mfite urugokuberamwe!!/nzabumva kugezigihe nzapfira kuva buraseri.
2055 ntawukuriryayo sept
Sat, 14/Mar/2015, at 5.50 pm
MUSEKEWEYA IZANYE BYIZA WEEEEEE
2056
Fri, 13/Mar/2015, at 8.24 pm
hagenimana emanuel Mukarere kanyagatare umurenge rwimiyaga Umudugudu rubira. Kuvanakumva musekeweya yaraminduye bikomeye narumuntu utaragiraga imbabazi umuntuwese namubonagamo ubugome Ariko ntumvise ukunu rutaganira yitandukanyije nanyina kubugome nange byahise bimindura nkabwira joziyane ngoniye rure ashyire kumugaragaro sewu mwana areke kubeshyera hema kukonahobizamugeza.
2057 salomon
Fri, 13/Mar/2015, at 8.18 pm
ndi kigali mumugi muraho soko yibyizabyinshi mureke mbitumire. mumbwirire joziyane muti wekwisebya wemerakujya kwamuganga kuk'uzinezako umwana ataruwagaso mumbwire gasore na chantal muti mure urugoruhire kandi mubere aband'urugero nimugahweme kutugezaho musekeweya
2058 Buregeya Boniface
Fri, 13/Mar/2015, at 8.18 pm
Gatsibo-Marimba..TĂ©l 0788808417&0728808417, Mbega ikinyoma cyambaye ubusa Josiane yadukanye,ahaaa icyo nzi nuko nubwo wahimba ibinyoma bingana iki ntabwo ukuri kujya gutsindwa,nubwo uzi kwivumbura ariko uwakwise umurozi yavuze ukuri.Mu gusoza nkomeje kubashimira uko mukomeje kubaka umuryango..
2059 Rutayisire abias
Fri, 13/Mar/2015, at 8.38 am
Muraho barezi baturera mubinyujije muri musekeweya kuva natangira kuyumva yaramfashije kuburyo ntabona uko mbashimira nkunda Hirwa cyane! nkunda Rutaganira na fiette rore zabo ziranyubaka murakoze.
2060 MUKESHIMANA GENEVIEVE WABO. Thu,12/Mars/2015, at 1
Thu, 12/Mar/2015, at 1.49 pm
Nitwa GENEVIEVE MUKESHIMANA, Karere ka Rutshuru ni mu burasira zuba bwa RD.Congo; Manje gushimira chane mwe bahanzi ba musekeweya. Gasole nawe Chantal,ayo mafaranga karimanzira azanye muyagendere kure ateye inkenke kuko imbazi ntizigira ikiguzi.Josiane,ubonye yuko kwitwa umurozi aribyo bikubaje?Ahubwo urutwa n'umurozi kuko weho wemeye kwikur'umwana imugongo kubera ubukozi bwibibi bawe. Josiane,MENYAKO NTAMUROZI WAKORERA UMWANAWE NKIBYO URIGUKORERA UMWANA WAWE.Zaninka,Kubwo imicho yawe mibi,ndabona ukwiliye gutura ku gasozi kawenyine kuko umutima wawe umeze nk'IKIRAYI CHA BOZE,kuko kiramutse kidakuwe mukigega gituma ibindi byose bibora.
2061 Nshimiyimana Samauel.
Thu, 12/Mar/2015, at 11.22 am
Muraho soko isukura imitima y'abanyarwanda Museke weya! Na none ni Nshimiyimana Samuel wo mu karere ka Nyaruguru ubatashya. Erega twarahiriwe abakumenye kuko uri umuti udafitwe na bose. None kuko nasanze iyo tubatumye mutadutenguha, munkundire mbitumire: Mumbwirire Josiane muti: "koko wagiriye impuhwe uwo muziranenge uvutsa urukundo rwa kibyeyi? ikibabaje ni uko hari benshi bameze nkawe. Urwo wifuza kuri Shema ni urudashoboka urimo urasa urutare; have wikiruka inyuma y'ibyagusize kera." Murakoze yari Nshimiyimana Samuel wo mu karere ka Nyaruguru. phone number: 0722547384.
2062 HAKIZIMANA CELESTIN
Wed, 11/Mar/2015, at 9.00 pm
muraho bahanzi bahanzwe niyaduhanze muhora mutuyobora mubuzima bwacu bwa buri munsi kubera inyigisho zanyu zitunyura, nitwa Hakizimana celestin akarere ka nyamagabe, umurenge wa uwinkingi ndangirango mbitumire kuri manyobwa uti" manyo gabanya gutoteza umukozi wumva nkaho uri kampara kuko avuye aho yabona akazi nahandi kandi umenyeko yaje umukeneye". mumbwirire zaninka uti" ariko zaninka we ntugira nisoni ngo wisubireho iyo ubona umuhungu wawe rutaganira yarabonye ibyo ntagaciro bifite agahitamo guhinduka none ubu akaba ari intangarugero, nawe rero igihe ni iki ngo uhinduke"
2063 HABARUREMA PATRICE SIBO
Wed, 11/Mar/2015, at 8.52 pm
Ndi Nyabihu-Karago-Gihirwa.Telephone 0782703773/0783963341&0726122876 Mbanje kubasuhuza, nimugire amahoro y'Imana.Mbere ya byose nifurije GASORE&CHANTAL urugo rwiza.GASO kuva ubwo mubaye umwe uko mwakundanaga murushyeho kdi mutekereze ubuntu Imana yabagiriye maze murushyeho kuyikunda no kuyikorera kuko Ubuzima buzima buzira kuzima ari Ubuzima buzi ko imana ishoboye byose.Kubera Imana Karimanzira yagendereye umuryango wawe na CHANTAL.CHANTA,ngushimiye kuba waranze gutegura umutego wa Karimanzira ukanga ayo matindi y'mafaranga!ahari urukundo n'umubano Imana iba ihari muzabona ayanyu mbifurije urugo ruhire.Reka nkomeze mbaze Bahizi nti:eseko mbona ugendera mu nkweto ya nyoko ubwo wiyibagije ko umuheto woshya umwamwambi bitari bujyane?reka mbwire Shema nti:ihangane kuko Josiane agiye kujya ahagaragara.
2064 HAKIZIMANA CELESTIN
Wed, 11/Mar/2015, at 8.51 pm
muraho bahanzi bahanzwe niyaduhanze muhora mutuyobora mubuzima bwacu bwa buri munsi kubera inyigisho zanyu zitunyura, nitwa Hakizimana celestin akarere ka nyamagabe, umurenge wa uwinkingi ndangirango mbitumire kuri manyobwa uti" manyo gabanya gutoteza umukozi wumva nkaho uri kampara kuko avuye aho yabona akazi nahandi kandi umenyeko yaje umukeneye". mumbwirire zaninka uti" ariko zaninka we ntugira nisoni ngo wisubireho iyo ubona umuhungu wawe rutaganira yarabonye ibyo ntagaciro bifite agahitamo guhinduka none ubu akaba ari intangarugero, nawe rero igihe ni iki ngo uhinduke"
2065 Nshimiyimana Cleophas
Wed, 11/Mar/2015, at 8.37 pm
Muraho Neza Soko Yuje Amazi Avura Benshi, Ni Nshimiyimana Cleophas Wo Mu Murenge Wa Rwinkwavu Ubasuhuza. Ntawabura Kunyurwa Nuburyo Mudahwema Kudugezaho Ibyiza Byinshi Nk'urubyiruko Intambwe Gasore Na Chantal Bateye Yaratwubatse Twasanze Kwihangana Bitera Kunesha Tubifurije Urugo Ruhire Rwuje Umunezero, Mu Nyegereze Mudaraza Mwibwirire Nti: Urwishijishiye Ararusoma Uzamenyeko Umwanzi Agucira Akobo Imana Igucira Akanzu Ntuzatinda Kubonako Wibeshye, Urwo Wanga Donat Ruzamubera Umugisha Bityo Arusheho Gukora Ibyo Rubanda Rumusaba. Niko Josia! Waruziko Ikinyoma Kitajya Gitsinda Ukuri? Urabonango Uririza! Vakwizima Utangaze Se W'umwana Bityo Ukomeze Urere Urwanda Urushaho Kurwubaka Sinasoza Ntisabiye Bahizi Nti: Reka Kumva Ibyo Uwo Mukecuru Avuga Kuko Byuje Urwango Ahubwo Urusheko Gutera Ikirenge Mucya Mukuru Wawe Rutanganira We Musingi W'amahoro Ino Rwinkwavu,,,
2066 BENIMANA EMMANUEL
Wed, 11/Mar/2015, at 8.26 pm
Muraho shuli twigamo nta minerivare nagirango mbitumire kuri josiane nti mumubwire ko abakobwa bameze nkawe ntabo dushaka. waretse gutandukanya abikundaniye iyo ubeshyera shema wumva ugamije iki?ukwiye kwisubiraho,ugahinduka.ukajya mu nzira ya mahoro abandi batangiye humura ntawe uzaguseka.ngwino mukahirwa na bagenzi be baragukeneye,ngo bakwereke aho bageze.
2067 Nsengimana anathole
Wed, 11/Mar/2015, at 8.19 pm
Muraho bubatsi b'imitima y'abakiri bato,kd mukaba n'abasannyi y'iyangiritse?,ndaje ngo mvome ku iriba ryuzuye amazi adakama,gusa amazi yange ndashaka kuyasangira n'aba bakurikira:Mudaraza we burya ngo isi ni ntoya kd ubuzima ni igikuri,wanyweye kuri aya mazi yange tugafatanya kubana muri iyo si nkubwira,ZANINKA we ngo agasozi katagira umukuru kagwirwaho n'ishyano rikirirwa rikarara koko,ko ari wowe mukuru twari dufite none ukaba ari wowe uduteje iryo shyano tubaye abande?,KAREMANZIRA we ko ngo uwariye umwenda w'inkuba ahora atunze amaso hejuru,wowe wariye iki gituma uhora ushaka gusenya urwubatse k'urutare?,BAHIZI we ngo amaso yapfubiye nyirayo amwereka ingwe koko!,ubwo ubona zaninka ari uwo kukugira inama ?,ngewe nemeye kukwishingira n'ubwo ndi muto ark ngo ugaya ubuto bw'ibuye arirya urwara akumva ,wingaya ubuto,reka mbe mvomeye amazi yange kuri aba nzagaruka ubutaha. NSENGIMANA ANATOLE,AKARERE KA NYARUGURU:0726411002.
2068 Mutangana Lambert
Wed, 11/Mar/2015, at 8.09 pm
Iyaba Abantu Bose bakurikiraga musekeweya,abanyarwanda bahindura imyumvire.jye ndabashima kubera uburyo mwigisha ababakurikira.
2069 NDAYISENGA TW
Wed, 11/Mar/2015, at 11.38 am
NDI GAKIRAGE,GENDA MUSEKEWEYA WAZIYE IGIHE MWUNZI WUNGA NTA BWUNGO TUGAKIRA TWESE.
2070 Cyubahiro Anastase
Tue, 10/Mar/2015, at 7.24 pm
Ndi Gasaba Umurenge wa Gikomero Musekeweya Turayikurikira Nacyane Ifite inyigisho Zikorakuri Buwese.!
2071 NDAYISENGA TW
Mon, 09/Mar/2015, at 8.37 pm
NDI GAKIRAGE MURAHO BUNZI BUNGA NTA BWUNGO TWESE TUGAKIRA.MWAZATURANGIRA AHO TWAKURA CD{SEDE}ZIRIHO MUSEKEWEYA MURAKOZE
2072 Kibihira
Sun, 08/Mar/2015, at 10.05 am
Museke weya turayikunda kandi mwagize neza kudushyirira ku rubuga nizabanje mukomereze aho
2073 Habineza David Kuri Base
Sun, 08/Mar/2015, at 4.52 am
Manyo Nutareka Ifuha Ryawe Urabura Umugabo Numukozi,usigare Wifashe Mapfubyi
2074 M Louise
Fri, 06/Mar/2015, at 9.13 pm
Muraho Basanyi B'imitima Ya Benshi Mubwirere Zaninka Muti Wahindutse Ukamera Nkarvtaganira Naho Mudaraza Mumumbwirire Muti Agati Kateretswe N'imana Ntigahungabanwa Numuyaga Gasore Na Chantal Na Twabahaye Karibu Mumuryanga Wabarara Bambaye Ubusa Kdi Bagubwe Neza Nukwabuki
2075 BENIMANA EMMANUEL
Fri, 06/Mar/2015, at 8.33 pm
Muraho bahanzi bahangana ubwenge n`ubushishozi mumbabarire mbitumire kuri Manyobwa ubundi urashaka kunguka cyangwa urikinira cyakoze ugomba kwitonda kuko nibitabibyo urisenyera. yari Benimana Emmanuel mu murenge wa Rugendabari akagari ka Gasave umudugudu Gasharu murakoze kuguma kutubera iriba tuvomaho ibyiza byose Imana ibarinde.
2076 NIYONIZEYE Gédéon i KABARORE GATSIBO.
Fri, 06/Mar/2015, at 8.21 pm
MUSEKEWEYA ,Rwose iyo itabaho na radiyo ntawe uba akiyumva mubyukuri
2077 Dukuzeyezu Viateur
Fri, 06/Mar/2015, at 8.15 pm
Ndabwira Manyobwa Nti Manyo Uzafuha Kugeza Ryari? Mbwire Josianne Umudamu Nkawe Ntakenewe Murwa Gasabo Kuko Imyitwarire Yawe Itari Myiza Gerageza Uzane Uwo Mwana Wagize Impfubyi Afite Ababyeyi Bose
2078 Dukuzeyezu Viateur
Fri, 06/Mar/2015, at 8.15 pm
Ndabwira Manyobwa Nti Manyo Uzafuha Kugeza Ryari? Mbwire Josianne Umudamu Nkawe Ntakenewe Murwa Gasabo Kuko Imyitwarire Yawe Itari Myiza Gerageza Uzane Uwo Mwana Wagize Impfubyi Afite Ababyeyi Bose
2079 karigirwa bella
Fri, 06/Mar/2015, at 8.12 pm
manyo waretse maribori akaba dj konumvariwe ubishoye akabazi nizigezweho!!
2080 UWERA AnacletD: KarongiUmurenge: Bwishyura
Fri, 06/Mar/2015, at 11.30 am
Muraho bahanzi muhanga imitima mugasana ibyasenyutse hagati ya Muhuro na Bumanzi. natangiye kumva musekeweya ahayinga mu iwi 2003. arko kugeza ubu nasanze muhumuro na bumanzi atar'ibyo muri radio nkuko bamwe babitekereza ahubu biri hagati mu baturanyi. kubwibyo mfashe umwanya ngo mbashimire ko mwadusenyeye ibisika biri hagati ya muhumuro na bumanzi.
2081 Nshimiyimana Samuel.
Fri, 06/Mar/2015, at 11.08 am
None ngize nti" amahoro bahanzi bahora bahanganiye guhashya ikibi icyo ari cyo cyose. Impeta y'ubutwari ntikave ku bitugu byanyu, Gutanga umusanzu wo gusana umuryango Nyarwanda nkunda ko mutiganda. None mu gutanga umuganda wange nagira ngo munkundire ku ndatwa za museke weya. mumfashe twifurize Gasore na Chantal muti: "tubifurije urugo ruhire, muzabyare hungu na kobwa, muzatereke amata. Ibyahise mubitere umugongo, bizabe amateka abibutsa impambu yo kubana kwanyu. Tubasabiye umugisha muri byose kuko mwabereye urugero twesi mu rukundo rw'ubudahemuka." Murakoze yari Nshimiyimana Samuel wo mu karere ka Nyaruguru. phone number: 0722547384.
2082 Nshimiyimana Cleophas
Thu, 05/Mar/2015, at 9.33 pm
Muraho Bahanzi Basizwe Ubuhanga N'Iyaduhanze Ni NSHIMIYIMANA Cleophas Wo Mu Murenge Wa Rwinkwavu Ho Mukarere Ka Kayonza Ubasuhuza, Nimureke Mbitumire Kuri Gasore Mu Mumbwirire Muti: Umugore Mwiza Umuhabwa N"Imana Waruziko Uwambaye Ikirezi Harubwo Atamenya Ko Cyera? Uzafate Neza Chantal We Gisubizo Akaba Imfasha Nyigisho Mu Rubyiruko, Niko Josia! Uzamenya Ryariko Uwo Wabyaye Akeneye Urukundo Rwanyina Na Se? Wavuye Kwizima Ukareka Kuzambya Iby'Uwakurushije Igikundiro? Hirwa! Twe Turi I RWINKWAVU Watubere Akabando Twicumba Mubuzima Bwa Burimunsi Komeza Utwubake Ucyaha Uwariwe Wese Ushaka Kubakira Kumigambi Mibisha. Bavuzi! Sinasoza Ntasasanuye Ibyasobaniye Mu Mitima Yabamwe Bigize Ibishyitsi Nti: Mureke Kwicisha Umusonga Abo Musangiye Amaraso Maze Mureke Amahoro Asakare Hoseeee,, 0787289777
2083 MUKESHIMANA GENEVIEVE WABO. Thu,05/Mars/2015, at 1
Thu, 05/Mar/2015, at 10.45 am
Nitwa MUKESHIMANA GENEVIEVE WABO, ntuye mu karere ka RUTSHURU muri CONGO.Ubu n'ubwagatatu mbandikiye ariko ntimudusomera ubutumwa.Manje kubasaba imbabazi kuko ntazi neza ikinyarwanda. "Ubu maze imyaka munane nkulikirana musekemeya, aho yankuye naho ingejeje sinashobora kubisubiramo kuko nibyinshi chyane kandi ikaba yaranpfashije chane mu buzima bwanje.Mumbyirire JOSIANE ati,ntabizi ko abadukuliye bavuga duti NTAMUGISHA G'UMWINGINGANO? Kuki ashaka guteranya abikundaniye? yewe josiane,nuko kwifata nabi kwawe,ari mu magambo,mubikorwa,ubona aruhe mugabo washobokana nawe!! aho watangiriye wibekabeka kuli shema nigihe washakaka kumugongesha imodoka kugeza nanubu ntuzi ko shema arihamwe n'uhoyahisemo ariwe Batamuriza? MANYOBWA nawe gufuha kwawe kurakabije kandi ikindi umenye urugero ugezemo. Kutemera ko ntamenyo ufite? Ukeka ko KIBANGA yagukunze atarora kwari ntamenyo ugana?? INYINYA ZIBA INGAHE MU KANWA KAWE? Ubona ko iyo musique yawe uligushira mu kabyiniro itakulanga kushaje? MENYA IBIGEZWEHO kimwe nka MARIBORI.
2084 Tumukunde Farida
Wed, 04/Mar/2015, at 9.45 pm
Ntajye Musekeweya Ndayemera Yankuye Ahantu Hakomeye Cyane Ndabashimira Kubwinyigisho Muduha Murakoze
2085 HABUMUGISHA J.CLAUDE
Wed, 04/Mar/2015, at 8.26 pm
MUSEKEWEYA NDAYIKUNDA CYANE!INYIGISHA BYINSHI MUMBWIRIRE MANYOBWA MUTIIZO NDIRIMBO MARIBORIYAHISEMO KO ARINZIZA WAZIRETS
2086 Renzaho Emmy
Wed, 04/Mar/2015, at 8.14 pm
Reka Ntangire Nshima Musekeweya.Ariko Nanone Ngira Ngo Mbonereho Nibarize Manyobwa Nti Uzi Umubare W'abagabo Umaze Kwibuza?Nureba Nabi Na Kibanga Uzamubura Umureba Kandi Ari Wowe Ubiteye.Gerageza Ugabanye Ubugenzuzi Ku Mugabo No Kumukekera Ibyo Udafitiye Gihamya.Murakoze.
2087
Wed, 04/Mar/2015, at 8.10 pm
MANYO IZO NDIRIMBO MARIBORI YAHISEMO NINZIZA PEE! HABUMUGISHA J.CKAUDE
2088 NTIGURIRWA JEAN DELA CROIX
Mon, 02/Mar/2015, at 5.30 pm
JYEWE MUSEKEWEYA YAMBEREYE NKUMUTIMA ikanyuhira niwowuhirira ibice byose byumubiri nanjye ijya inyuhira iyo nyumva nkava aho narindi mubitekerezo bibi nkigana samvura na rutaganira wahindutse ingaragu yamahoro murakoze ndi I MUTENDELI MU KARERE KA NGOMA
2089 Ntazinda
Mon, 02/Mar/2015, at 3.51 pm
muri abantu babahanga cyane mubihangano byanyu, byubaka ubumwe namahoro n'ubwiyunge, mukomereze aho rwose.
2090
Mon, 02/Mar/2015, at 1.47 pm
Turabakunda cyane hano Ikarongi.
2091 nshuti festus
Sun, 01/Mar/2015, at 6.06 am
ndi imusanze musekeweya ndayikunda somuch sinabona uko mbivuga ubu none hariya shantare muzacyine ntacyindi yabaye ahubwo azabe yatinze muri saloon arimo guso koza bazagumye baterane amagambo bazane utwana duto batwita shantare yewe bazazane nudukecuru bavugako ari shantare noneho gihayima azamusange muri saloon asakuze nyuma azajye gusura zaninka amubwireko gasore yashingiwe nashantare zaninka agwe murikoma akanya gato
2092 nshuti festus
Sun, 01/Mar/2015, at 5.58 am
ndi imusanze musekeweya ndayikunda somuch sinabona uko mbivuga ubu none hariya shantare muzacyine ntacyindi yabaye ahubwo azabe yatinze muri saloon arimo guso koza bazagumye baterane amagambo bazane utwana duto batwita shantare yewe bazazane nudukecuru bavugako ari shantare noneho gihayima azamusange muri saloon asakuze nyuma azajye gusura zaninka amubwireko gasore yashingiwe nashantare zaninka agwe murikoma akanya gato
2093 TURATSINZE Emmy S:RUKOMO D:GICUMBI
Sat, 28/Feb/2015, at 6.42 pm
Ndagarutse kuko mbakunda sinabareka kuko muri abagorozi bagorora imitima yababi.mubwirire batamuriza muti cishamake
2094 Bushobozi Alex Christian
Sat, 28/Feb/2015, at 3.30 pm
Muraho Abimanayohereje,kwisingobarogore Imitimayabeshyi,ndabakunda Nonifuzakubabera,umumufasha Nukurindabishaka Ndabakunda Nahereyekumva,musekeweya Kuvaneza 2005
2095 Buregeya Boniface
Sat, 28/Feb/2015, at 9.43 am
Ndi muri Gatsibo ahitwa Marimba,buri saha ya museke weya ngewe n'umuryango wange tuba turi maso dutegereje kwakira inyigisho muba mwaduteguriye,natangiye kubakurikira ndi umusore ubuzima burakomeza ngera aho nubaka urugo ku buryo ubu imfura yacu igeze mu mwaka wa 5 P,urwo rugendo rw'ubuzima rurerure rusaga imyaka 11 mwararumfashije ku buryo numva uduce hafi ya twose twadukurikiranye ndibuka ko igihe twari turi mu kwezi kwa buki aribwo umusaza witwaga Munyemanzi aribwo yitabaga Imana.Gusa nasoza mbashimira uburyo mukomeje kubaka umuryango nyarwanda.
2096 HABARUREMA PATRICE SIBO
Fri, 27/Feb/2015, at 8.49 pm
Ndi NYABIHU-KARAGO-KADAHENDA.TEL 0726122876/0782703773.Ndi umukunzi wa musekeweya kuva 2004.icyo mvuga kuri musekeweya ni uko ari umuti uvura indwara zari zaraburiwe umuti n'urukingo.ndashima kd umuhanzi waduhangiye iyo soko y'ibyiza tuvomaho tugashira inyota!ndabwira mukecuru ZANINKA nti:.MANYOBWA we igisiga cy'urwara rurerure cyimennye inda!ese ko numva bakugira inama y'uko akabyiniro kanyu katera imbere ukumva bakubangamiye,nibaramuka bakurekeye ibitekerezo byawe ntuzahomba ukabitwaza?njye mbona KIBANGA&MARIBORI bafite ukuri kdi wibuke ko umutwe umwe wifasha gusara utifasha gutekereza.>GASORE NA CHANTAL namwe ndababwira nti akiziritse ku muhoro karemba kawuciye ariko KALIMANZIRA aragokera ubusa nk'umuntu ushingirira amashu!!! CHANTA,nubwo urwaye imisango irimbanyije,humura iyo ni imiyaga ya sekibi!tuza kuko YEZU ni muzima.
2097 J De La Paix
Fri, 27/Feb/2015, at 8.45 pm
Ubwobukwe nanjye mburimo.nimwumve iyo misango y'ubukwe ukuntu ari myiza. Murakoze bavandimwe mudutegurira musekeweyaaa
2098
Fri, 27/Feb/2015, at 8.29 pm
Muraho baganga batuvura aho turwaye?natangira kumva musekeweya numvaga itanshishikaje kubera ibikomere narimfite.ariko ubu nsigaye numva kutayumva ari nkigihano naba mpawe .uwamfashije cyane ni BATAMURIZA.Njye nitwa emmanuel nshimiyimana jurwe,ndera ,gasabo.murakoze
2099
Fri, 27/Feb/2015, at 8.28 pm
mwarakoze mwe mutwigisha mukadusana bensi twarahindutse ubu tubanye neza ntakibazo murakoze mukomeze mutwigishe
2100 uwingabire john
Fri, 27/Feb/2015, at 8.18 pm
nejejwe cyane nubutumwa mutugezaho muri musekeweya reka mbitumira manyobwa nareke gufuha yumve inama yakibanga na maribori mudaraza nawe gabanya ubugome kuko ahuri murigereza ntihashimishije nanubu wumvako kugonga donati akaba atarapfuye nibyo bikubabaza shima imana ko akiri muzima yari umukunzi uwingabire john nyagatare/katabagemu
2101 Habakurama Jean Claude, Akarere :Huye, Umurenge: R
Fri, 27/Feb/2015, at 8.14 pm
Turabashima cyane kuko muratwigisha mbega murabaganga bavura imitima yasabitswe n, urwango igakira. murakoze.
2102 nkurikiyinema boniface
Fri, 27/Feb/2015, at 8.12 pm
njyewe nishimira uburyo mutwigisha kubana nabandi nkunda batamuza shema kuko bihanganira ibibazo murakoze ndi ikigali ibatsinda.
2103 nitwaniyonshima elissa 0725461606
Fri, 27/Feb/2015, at 8.12 pm
nukurumusekeweya .iratwubaka nkabamboneyehonokubashimira kubamwaradushyiriyeho umururongo.
2104
Fri, 27/Feb/2015, at 8.04 pm
2105 uwiringiyimana jean paul
Fri, 27/Feb/2015, at 1.04 pm
musekeweya ikwikuramo ibitekezo bibi tuk'imakaza mahoro ubumwe n'ubwiyunge
2106 MANIRARORA Daniel
Thu, 26/Feb/2015, at 10.57 pm
Nimugiramahoro n’imigisha bituruka kumana,numukunzi wanyu MANIRARORA Daniel wo mumurenge wa Cyabingo mukarere ka Gakenke.Mbanje kubashimira uburyo mwubaka umuryango nyarwanda mubinyujije muri musekeweya nukuntu muha agaciro ibitekerezo byacu.None ndagirango mbitumire kuri Mugenga, Chantal na Manyobwa. Niko se Muge ingengabitekerezo yatumye uva iwawe ukaba mayibobo ukaba igisambo none ukaba uri muri gereza uracyayikomeje koko? ukwiye kuva ibuzimu ukajya ibuntu kuko abo wasize barakataje mwiterambere. Chantal we, ihangane kdi ukomere wanyuze mubigeragezo byinshi birarangira humura nibi birashyira wibanire na Gasore wawe kdi tubifurije kuzatunga mugatunganirwa. Manyobwa nawe gabanya gufuha cyane uhe icyizere CYIBANGA na MARIBORI kandi ujye wumva ibitekerezo byabo nk’abantu mukorana ubihe agaciro nibw business izatera imbere.Murakoze mukomeze kubaka umuryango nyarwanda.0785232718
2107 TURATSINZE Emmy S:Rukomo D:Gicumbi
Thu, 26/Feb/2015, at 6.37 pm
Rekambitumiremwebwemudahwemakugaruraimitimayabahabye. mubwire Gasore na chantal mutiakateretswenimanantigahuhwanumuyaga
2108 TURATSINZE Emmy S:Rukomo D:Gicumbi
Thu, 26/Feb/2015, at 6.31 pm
Rekambitumiremwebwemudahwemakugaruraimitimayabahabye. mubwire Gasore na chantal mutiakateretswenimanantigahuhwanumuyaga
2109 nshimiyimana hassan
Thu, 26/Feb/2015, at 1.11 pm
muraho nagirangonbatumekurizaninka mumubwirire muti emericyahabakurekure bahizikoyemeyicyahantibamuretse?! mubwiregasoremuti komera uruganbuzarutsinda.murakoze.
2110 TUYISHIME THOMAS
Thu, 26/Feb/2015, at 12.52 pm
Mwiriwe bavandi? ndagirango nisabire Gafarasiko ko agati kateretswe niyo mwijuru umuyaga utagahangara natuze yihanganire akadobo atazahura nabashinzwe umutekano bayobowe na DONATI agasanga MUDARAZA na FABIYANI aho bibereye murakoze.
2111
Thu, 26/Feb/2015, at 12.10 pm
Shuliry'imitima yasaritswe n'urwangomusekeweya. waje ukenewe komeza maze uduhindurireZANINKA n'abandi bafite umutimankuwe.Ramba
2112 NI SHYAKA PLACIDE LIVE AT KIMIHURURA
Thu, 26/Feb/2015, at 11.16 am
MURAHO BAGANGA BAHORA BAVURA ABAFITE IMITIMA YASHEGESHWE N,URWANGO NDAGIRANGO MBITUMIRE KURI MUGENGA,JOSIANE.UBWIRIRE MUGENGA UTI URACYAFITE UMUTIMA UMEZE NKUMWIJIMA NTAGO UREMERAGUHINDUKA ESE NTACYO GEREZA YAKUBWIYE?MUMBWIRE JOSIANE UTI UWO MWANA URIGUHEMUKIRA NAKURA UZAMUSOBANURIKI ESE UBONA SHEMA ARINJIJI KUBURYO YAKEMERA UMWANA UTARUWE?
2113 Eric NGENDAHAYO
Thu, 26/Feb/2015, at 10.28 am
Ntuye mu karere ka NGOMA ndashima uburyo mwatwegereje ibice byose bya MSKWY ibi biramfasha cyane mu biganiro byunga kuko ntoranya mo igice kijyane n'amakimbirane dushaka gukemura kikambera imfashanyigisho ikomeye. Murakoze kandi mukomereze aho.
2114 MUNYAMPIRWA Fabien
Thu, 26/Feb/2015, at 8.39 am
MURAHO BAVUZI MUVURA IMITIMA YARI YARINANGIYE? NITWA Fabien MPEREREYE INYAMAGABE MU GASARENDA NSHIMISHIJWE NO KUBONA AHO NANYUZA IBITEKEREZO BYANGE KUKO HANO TURABAKUNDA CYANE KANDI TURABAKURIKIRA 5/5,NIMUMBWIRIRE GASORE MUTI HAGARARA GITWARI URWANE N'IBIKURWANYA GUSA UBUKWE BWAWE BUZATAHA NUBWO NTABUTAHA BUTAGEZWE INTIREZO.MURAKOZE
2115 Habiyambere joseph
Thu, 26/Feb/2015, at 8.34 am
Muraho baganga bavura imitima yasabitse nurwango nagirango mbitumire kuri shantal na gasor mubabwir bakoresh amasengesh
2116 Nitwa HABIMANA Elie
Thu, 26/Feb/2015, at 4.49 am
I live to Kayonza Sector Ruramira Cell Bugambira Villege Agasharu Musekeweya is very very good!!! I like musekeweya forever(ijya inkomeza mubuzima bwanjye) Ferestation. God bless you OK
2117
Wed, 25/Feb/2015, at 8.57 pm
Turabashimiye Mwebwe Barimu Muhora Muduha Inyigisho Zituma Duhinduka Uko Bwije Nuko Bukeye Ndagirango Mbitumire Kuri Papa Wa Hirwa Uti Ubona Kugeza Nubu nturahinduka?Ubwo Ubona Guhembera Urwango Byakugeza Kuki?Uti Uze Tugushyire Muri Club Yacu.
2118 NTEGEREJIMANA ISDORE
Wed, 25/Feb/2015, at 8.53 pm
MBASHIMIYE URU RUBUGA MWADUSHYIRIYEHO MUSEKE WEYA IRATWUBAKA CYANE NKATWE URUBYIRUKO KUKO ITWEREKA INZIRA Y'URUKUNDO RUHAMYE NO KUDAHISHIRA IKIBI MURAKOZE.NKORESHA FACEBOOK>NTEGEREJIMANA ISDOLADO>TEL 0722050395,UMURENGE WA BUYOGA,AKARERE KA RULINDO .
2119 KARONKANO PASCAL
Wed, 25/Feb/2015, at 8.53 pm
Nongeye kugaruka kwivomera ku umugezi ufite isoko buri wese aba yifuza ko yakwinywera kumazi yayo ngirango munampere kuri ayo mazi aba bakurikira:karemanzira we umunyarwanda yaragize ati:ushaka kugenda wenyine arabage yifashe,uryo rugendo rugutunguye rugana i mugereko waruretse ko ruzagukenya! kd uzabibona,mugenga none c ko bagira bati ufite umusegura agonda ijosi,ayo magambo akikurimo niyo uzasegura hirwa natwe urungano?,uwo musego tuwuguhakaniye hakiri kare,chantal we ujya wibuka yobu wo muri bibiliya ibuka ko yatsinze ibigeragezo byose yanyuzemo nange nkwijeje ko ariko ibyo unyuramo byose uzabitambuka amahoro,rutaganira we kubera ukuntu usigaye uri ikitegererezo kuri nge nange ntutaza kunsabira nzasezerana mbabaye,reka mbe nsubikiye kuri josiane ngira nti:mugeyi gito ese aho niyo utaribwa n'igituza kubera kutosa kd warabyaye aho ujya wibuka ko umwana ari umutware?uzambabaza umunsi uzaba ujya gusaba uwo wimye kd si kera,reka gusenya urwashinzwe na rurema kuko akirukomeyeho.0725994486,UWINKINGI YA NYAMAGABE
2120 TURATSINZE Emmy Rukomo Gicumbi 0725062246
Wed, 25/Feb/2015, at 8.37 pm
reka mbasuhuze mwebwe mudahwema kuvura imitima yabahabye nubwamberembandikiye.arikondumvaurwangorutazigeramumutimawange
2121
Wed, 25/Feb/2015, at 8.36 pm
Niyonsaba joshua Nkunda manyobwa,Arikose Gihayima ko yacecetse.Aratwubaka kbs.Mugomeze kumukinisha kuri Atack wenda zaninka yazakira urwngo n'ivangura bikimuranga. murakoze mugir'amahoro
2122 Shyaka
Wed, 25/Feb/2015, at 8.35 pm
Muraho basangirangendo dufatanije gukunda musekeweya? Ndabashimiye uru rubuga ni ingenzi cyane , reka ngire inama Karemanzira ntawatandukanya icyo Imana yahuje kdi gukunda utagukunda ni inkimvura igwa mu ishyamba, reka Chantal na Gasore babane kuko nibo bakundanye wowe ibintu urata ntabwo byakubakira jya uva ku izima kandi utange amahoro.
2123 M.Phocas
Wed, 25/Feb/2015, at 8.29 pm
Rwose nubwo ubukwe burwanywa,burataha.
2124 DUKUZUMUREMYI Samuel
Wed, 25/Feb/2015, at 8.26 pm
Muraho nge natangiranye na MUSEKEWEYA ariko SHEMA na BATAMURIZA nibo nkigenderaho kugeza ubu.Musekeweya iranshimisha.
2125 Christophe
Wed, 25/Feb/2015, at 8.25 pm
Musekeweya Ntago Nzayitenguha Natagiranye Nayo Igihe Imvura Yagwaga Imuhumuro Imivu Itembana Ubutaka Bwabo Nzamateka Yayo Pe Nukuzandika Igitabo Kuri Musekeweya Iyokirogoya Ije Mubukwe Bwa Gasore Na Chantal Inteye Ubwoba Weee
2126 ENOCK
Wed, 25/Feb/2015, at 8.25 pm
Turabashimiye kubyiza mutugezaho,twifuzako ziriya episode mwazidushyirira mukinyarwanda
2127
Wed, 25/Feb/2015, at 8.22 pm
Gasore Na Chantal tubifurije urugo ruhire.na shema na batamuriza,bakomeze kwihangana,imana izabakiza,josiane utabashakira amahoro.num +243892161286,+243853602930.
2128 Dukundane telesphole
Wed, 25/Feb/2015, at 8.21 pm
Ndashimira abantu bazanye igitekerezo cya musekeweya Imana ibarinde kuko hari byinshi twabigiyeho.Mugire ibihe byiza.
2129 HABIMANA Elie
Wed, 25/Feb/2015, at 8.17 pm
Ntuye mukarere ka Kayonza umurenge wa Ruramira akagari ka Bugambira umudugudu wa Agasharu like you of MUSEKEWEYA Ndabakunda cyane kuko MSKWY iranyubaka cyane mukomereze aho. kandi mbakurikira100%. murakoze
2130 Niyibikora Janvier
Wed, 25/Feb/2015, at 8.12 pm
Manyobwa n'areke Umugabowe Yisanzure,nakaremanzira Areke Chantal Kuko Amafaranga Ntagura Urukundo , Murakoze Kudushyiriraho Urubuga Ngo Twisanzure
2131 James Chiza
Wed, 25/Feb/2015, at 8.11 pm
Je suis congolais, j'écoute bien musekeweya mais j'aurai à vs demender les episode passée
2132
Wed, 25/Feb/2015, at 8.10 pm
Jurtin Amani Natwe Igoma Muri Drc turabakunda chane.muje mudushiraho n'amafoto ya bakinyi ba musekeweya bose.
2133
Wed, 25/Feb/2015, at 8.10 pm
Murakoze konge ku twibusa umuconyarwa
2134 anicet misago
Wed, 25/Feb/2015, at 8.09 pm
musekeweya ndayikunda kuburyo iyo nangiye icyumweru mbanumbereye .kuwagatatu cyangwa kuwa gatanu mukomeze muyitugeze kuko ari ibyo byacu twe abayikunda kubwinyigisho ziyikubiyemo.
2135 Simeon Nzacahinyeretse
Wed, 25/Feb/2015, at 8.09 pm
Tubashimiye Ururubuga Kdi Two Ngeye Kwishima Ryose! Gusa Muzadufungurire Compte Kuri Facebook Murakoze Ndimuri Kaminuza Nkuru Y'urwanda Former NUR! MURAKOZE!
2136 Ntirivamunda Emmanuel
Wed, 25/Feb/2015, at 8.08 pm
Mana weee Ndaruhutse kuba mbonye urubuga rwanyu ndabashimiye Gusa Muzabwirire Gasore Ati Agati kateretswe ni mana ntigahungabanywa kdi uwimana Yahambiririye imuhambiriza Abanzi bareba Ndi Mu MURENGE WA CYATO AKAGALI KA MUTONGO UMUDUGUDU WA MUYUGIRI 0783996729 MUrakoze
2137 Musabimana Claire
Wed, 25/Feb/2015, at 8.06 pm
Iby'Imana birikora Karimanzira aribeshya. naho Mudaraza we muti umutego mutindi ushibukana nyirawo
2138 Ndayisaba Jmv
Sat, 21/Feb/2015, at 5.27 am
Dukunda Musekeweya Ariko Iyaba Mwayishyiraga Kurubuga Iri Mukinyarwanda, Murakoze.
2139 Hagenimana Isdorenyakabuye sectorrusizi districtny
Fri, 20/Feb/2015, at 8.49 pm
Iriya sms ya josiane azayidusomere rwose iduteye amatsiko
2140 Haruna Bin Uziel
Fri, 20/Feb/2015, at 8.49 pm
Hi! Twifuzaga ko ariya ma episode mwayandika mu kinyarwanda,kuko n'ubundi Musekeweya ikinwa n'abanyarwanda,kdi ikinnye mu kinyarwanda.Murakoze!
2141 NCHUYUBUHORO BIENVENUE RICHARD/guturuka,ruriba.mun
Thu, 19/Feb/2015, at 9.12 pm
muraho!bahanzi,bahanga ibihangamura imitima yasabitswenurwango mur'abavuzi bimitima,peeeeeeeeeeee! MBAHAYE IKAZE "KURIBU SANA:kuri eterete.
2142 Safari
Thu, 19/Feb/2015, at 3.24 pm
Ubukwe bwa Gasore na Shantali buzabera he ? Ndumva niteguye kubutaha. Murakoze
2143 Olivier Shingiro
Thu, 19/Feb/2015, at 2.38 pm
Nanjye nkunda Musekeweya. ntuye i Nyanza
2144 Habimana
Thu, 19/Feb/2015, at 2.27 pm
Aka kantu ni ikosora pe. Dukeneye n'urubuga kuri facebook
2145 Alice from Kicukiro
I really do appreciate the drama
2146 uwimana
Nkunda Manyobwa cyane
2147 Mutamu
ibi bintu ni sawa cyane
2148 Gasengayire
Birandenze
2149 nitwa jire ndi ibyumba nyakabungo
iyo umuntu atanze coment kwidahita iryaho nukuberiki
2150 ni jire
ndagirango mumbwirire gasore azagire ibihe byiza kandi nifuza ko iyi paje mwazayishyize mukinyarwanda byaba byiza kurushaho.
2151 NSABIMANA JEAN BAPTIRTE
TURABASHIMIYE KUDUHA URUBUGA RWO KUVUGIRAHO. ESE MAMA KARIMANZIRA YABA YASHYIZE MUBIKORWA UMUGAMBI MUBISHA WO GUTAMBAMIRA UBUKWE BWA GASORE NA CHANTAL?
2152 Mutangana Emmy Mudushyirire mukinyarwanda. murakoz
2153 NCHUYUBUHORO BIENVENUE RICHALD
NANEZEREWE.BITUMYE MVUGA UBUNDI NATANGIYE KUBUMVA.(igihe imuhumuro bateraga ibumanzi ) N.B: urubuga murushyire MUKINYARWANDA nicyo navuga OK ubundi nahindutse kubwanyu
2154 Nsabimana Emmanuel
Muraho Nshuti Za Musekeweya Turabemera Pe Kuko Mwubatse Imitima Yashengutse Hanzaha Itandukaniro Mbere Yamusekeweya Nubu Riragaragara.
2155 Safari
Iki gice cya nyuma nagikunze sana !! Kuri uyu wa gatatu muduhishiye iki se bavandi ? Amasaha atinze kugera.
2156 Safari
Turabakunda cyane. Mukomeze mufashe abanyarwanda kwamagana ikibi no kutarebera ubugizi bwa nabi nk'uko mudahwema kubidushishikariza mu ikinamico Musekeweya. Nihaye intego ko ku munsi nzajya nshaka akanya nibura nkumva ibice icumi ntangiriye ku ntango, umwaka uzajya kurangira mbigerereye. Muri aba mbere kabisa.
2157 Will
I love Musekeweya
2158 NDAYISENGA TW
GENDA MUSEKEWEYA WAZIYE IGIHE URASANA NTA MBUNDA KANDI UGATSINDA.NDI IGAKIRAGE
2159 Niyitegeka Jean Damascen
Ndishimyecyane,kukonarinkumbuye Ibicebyambere
2160
Ndishimyecyane,kukonarinkumbuye Ibicebyambere
2161 Ndihokubwayo J Bosco
Murakoze Cyane Kubera Impamvu Zakazi Sinabonaga Uko nyikurikira None Biroronshye.
2162 MANZI
Byiza cyane!!!!Imana ibahe umugisha
2163 Baptiste
Mukomereze,aho
2164 Baptiste
Ibibintunibyizatu!
2165 KUKI NTAMAJWI?DUKUNDAMUSEKEWEYATWESE,MURAKOZECYANE
IZABAYO FRANCOIS
2166 NYANDWI EUGENE
NDI UMUSIRIKARE MUNGABO Z' URWANDA NKUNDA MUSEKEWEYA KUKO YUBAKA ABANYARWANDA YUBAKA ABARUTUYE KANDI IKABIBA AMAHORO MUBARUTUYE MUSEKEWEYA KOMEREZAHO UTUGIRE INAMA MURAKOZE MUBWIRE MANYOBWA AGABANYE UBURYARYA ARABONA ARUMUJENE CYANGWA MUMUMBAARIZE
2167
NITWA AIMABLE I BURAMBA MURAKOZE.
2168 Nsabamahoro Eric
Manyobwawe Ndumva Umuryangowanyu Ugiye Gutera Imbere Kuvamwafunguye Akabari Kanyu.Mukomereze Aho.
2169 HABIYAREMYE François
Ndabashimiye kugitekerezo mwagize cyo kugana urubuga murandasi!Ese birashoboka ko mwadushyiriraho uburyo bwo gukora download kugice umuntu yishimiye??Thanks
2170 Mikali
Nanjye nkunda musekeweya kuburyo idashobo kunshika.
2171 Tuyishime Japhet
Musekeweya Tubashimiyekuntu Mutwubaka Imitima Yacu.
2172 MUBIRIGI ANTOINE
MURAKOZE KUTUGEZAHO MUSEKEWEYA HAFI YACU.
2173 Munyaneza Rene Maurice
aya ma episode kuyabona kurubuga nkoranyambaga nibyiza ariko byaba byiza kurushaho mugiye muyashyira mururimi buri wese yunva Murakoze
2174 habimana abdul
yewe nibyiza! mwadushyiriye amafoto ya: shema-batamuriza,hirwa kamurisa chantal na gasore. murakoze
2175 habimana abdul
yewe nibyiza! mwadushyiriye amafoto ya: shema-batamuriza,hirwa kamurisa chantal na gasore. murakoze
2176 Monique .Kimironko
Biranshimishije cyane,uburyo mwashyizeho bwa Episodes zose.ibiganiro byanyu ni byiza kdi byubaka imitima y'Abanyarwanda.Courage!
2177 Imfura Lambert
Ubu noneho musekeweya ni ifunguro rihoraho pe!mbega byiza!
2178 Rurangwa
Page Yanyu Ya Facebook Irakenewe
2179 Hussein Uwimana/ Rusizi
Nibyiza Arikose, Mwadushyiriye no mukinyarwanda!
2180 Ndayisenga eric
Batamuriza akoomezekwihangana namurere ukurikuzajya ahagaragara murrakoze turabakundacyane......
2181 musabirema
ndishimye cyane cyane cyane birenze, ndabakurikiye kd nahanye namwe igihango sinzagitatira #musekeweya gahore uganje.
2182 Jeumila
Muzogerageze mudushiri mu kinyarwanda rwose! Turabakunda caaaaaaaaaaane, musekeweya!
2183 Bahingabire Boniface Bazi Ku Izina Rya Gasore
Mbanje Kubasuhuza:!! nimumbwirire Chantal Na Gasore kombashyigikiye mugikorwa cyo kubana,kandi nzabambarira ikoti!! Muzaduhindurire Mu Kinyarwanda Kugirango Dusobanukirwe Neza Murakoze.ndi Rusizi ,Mururu.
2184 mubirigi antoine
mbega byizawe noneho musekeweya ibaye hafi yacu mbega byiza weeeee!
2185 Jeumilla
I like musekeweyaaaaaaaaaaaaaa, nari narashavuye, ndababara kuko nari maze imyaka hafi 5 ntumva ikinamico yanje, kuko nigaga hanze!
2186 Manasseh Rugema
Nsha, Nange Nunze Muryanyurwose, Ntakuntu Incamake Mwakoroshya Mukadushyirira Nomururimi Gakondo?
2187 Seti
MUSEKEWEYA UMARINYOTA
2188
AHAA NIBYIZA KABISA.
2189 Claude
Turishimye.
2190 habaguhirwa
Is the episode 544 the latest?
2191 John
Mbega byizaaaa !! Kuki mwari mwaratinze kutugezaho ibi byiza koko !! Noneho ubu ngiye kongera kudamarara niyumvira Musekeweya umuvuzi w'imitima.
2192 Clementine Foyo
izi nshamake ko ziri mu cyongereza se? Nta kuntu zajya mu kirimi cyacu?
2193 safari
Bravooo !!! Musekeweya mufasha abanyarwanda cyane. Mukwiye igihembo.
2194 Fiacre
Eric we nanjye ntyo kabisa najyaga ncikwa ariko ubu ntacyo twose njyiye kutuva imuzingo
2195 Claude Uwayo
Eh! Mbega byiza we. Musekeweya isigaye ifite urubuga ni sawa kabisa I like musekeweya


Leave your comment
Names
Comment

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved