Episode Topic Content
595Joziyane ababajwe n’uko yagiye gusura Gashema yashaka kumuterura akamwanga ! Mariza na Fiyete bo bishimiye kuba baje imbere mu bapiganirwaga imyanya y’akazi mu kigo. Ubucuti bwa Samvura na Rita bwo bukomeje gufata indi ntera ! Noneho bageze aho bahana impano.
594Karimanzira akomeje guhigira Gasore na Shantali ! Ngo azashirwa ari uko umugambi we awugezeho ! I Mugereko ho barasabwa koroherana buri wese akishyira mu mwanya wa mugenzi we, bakirinda amakimbirane. Zaninka we aguye mu kantu abonye Mbarubukeye amusuye kandi yari azi ko yaheze mu kirago !
593Gashema yafashwe n’indwara itaramenyekana. Batamuriza arahangayitse cyane. Shantali we ageze aho ava ku izima yemera gusubira i Mugereko nyuma y’igihe atahakandagira ! Karimanzira we umujinya ni wose ! Arahigira Gasore ngo kuko yasubiranye Shantali i Mugereko atageze ku mugambi we mubisha.
592I Mugereko ishyamba si ryeru ! Abahembera amakimbirane ku mpande zombi aho kwicara ngo bumve inama bagirwa n’abaharanira amahoro, baritana bamwana ku mvano y’amakimbirane ari na ko bateshanya agaciro ! Gasore na Shantali bo nyuma y’ibibazo banyuzemo mu bihe byashize, bigatuma batana batanganye noneho barashyize biyemeza gusubira i Mugereko kubana nk’abashakanye.
591Shantali avaniye inzira ku murima Karimanzira mu butumwa bugufi amwoherereje ! Karimanzira arakubita agatoki ku kandi. Abaturanyi ba Mbarubukeye bo bishimiye kongera kumubona nyuma y’imyaka myinshi ! Inkuru y’uko Joziyane yageze aho akemera ko Gashema ari uwa Gafarasi n’ubu iracyavugwa i Mugereko !

>600 >595 >590 >585 >580 >575 >570 >565 >560 >555 >550 >545 >540 >535 >530 >525 >520 >515 >510 >505 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved