Episode Topic Content
710Shantali amarira ni yose nyuma yo kumenya ko Gasore yaba ari mu mazi abira aho yishoye i Bugo kandi yari yamubujije kujyayo ! Samusoni we nyuma yo kugobokwa n’umugiraneza w’i Bugo akamuha impyiko yongeye kugira icyizere cy’ubuzima. Kibanga na Manyobwa bo bamaze gusinyana na Kambale amasezeraho yo kumwegurira gucunga akabyiniro. Arahiga ko agiye kuhazana agashya kazatera imisozi gukaka !
709Karimanzira ababajwe n’imyitwarire Joziyane amugaragariza n’ukuntu yabaniye neza umuryango we. Kwa Munyemanzi bo baracyahanganye n’ikibazo cya Bahizi n’izima rye ryo kubana na Nyirabandora nyamara byaramenyekanye ko ari mushiki we ! Ku rundi ruhande, inkuru yari yacicikanye ko Samusoni yitabye Imana ntabwo ari impamo. Yaje kubona umugiraneza w’i Bugo amuha impyiko none ubu ni mutaraga. Inshuti zirabyishimiye.
708Ubwato bwa Gasore bwafatiwe i Bugo. Gasore arumva yahurura akajya kurengera ibye atitaye ku mvururu zihavugwa. Incuti n’abavandimwe bo barasanga byamera nko kwiroha mu kanwa k’intare. Mu nkambi y’Abanyamugereko i Bugo ho haravugwa inkuru y’uko Samusoni yaba yitahiye. Ku rundi ruhande Karimanzira atangiye guterwa impungenge n’imyitwarire ya Joziyane ukora uko ashoboye ngo amwihunze. Bahizi we arashaka kurenga umuhanano akabana na Nyirabandora.
707Nyirabandora aje kugisha inama kwa Rutaganira ahava atumva atabona ahahanwa na Zaninka umushinja ubukozi bw’ibibi! Joziyane we nyuma yo kubona ko Karimanzira amusatira agakabya kandi ari umugore ufite umugabo yiyunguye inama yo guhina akarenge mu mibanire yabo. Ku rundi ruhande Kigingi wari umaze igihe atikoza Maribori amusanganye na Kambale basabanye bisa n’ibimutera akabazo !
706Kwa Shema na Batamuriza ikibazo cy’Umuhuza na Nyirakuru cyafashe indi ntera. Noneho umwana yize ubucakura bwo kugira amabanga akinga ababyeyi. Manyobwa we afashe Maribori na Kambale ngo baceza bikubanaho boshye urusyo n’ingasire ! Samusoni we mu bitaro n’ubwo Nelly agerageza kumurema agatima, arihebye cyane, atangiye no kwibaza niba aho arwariye yitaweho uko bikwiye. Nyirabandora we abwiwe ko atwite inda ya musaza we !!
>800 >795 >790 >785 >780 >775 >770 >765 >760 >755 >750 >745 >740 >735 >730 >725 >720 >715 >710 >705 >700 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved