Episode Topic Content
720Shema na Batamuriza baraye bahangayitse babuze Kambale. Ashyitse mu rugo mu rukerera yisegura asobanura ko yaraye akanuye na benewabo bategereje ibiva mu matora yitezweho impinduka nziza i Bugo. Kwa Mbarubukeye ho umwuka si mwiza atashye yiyenza ashaka guhohotera Nyirandatwa Imana ikinga ukuboko. Mu gihe Shantali we yari anejejwe no kongera kumva ijwi ry’umugabo we nyuma y’igihe kitari gito, ikiganiro ntikirangiye. Gasore amubwiye amagambo asa n’aya nyuma.
719Joziyane kutaba hamwe na Gafarasi bimugeze aho icyiyoni cyambarira urunigi. Arumva igihe kigeze inzira zikabyara amahari. Nyirabandora we nyuma yo guta Bahizi I Nyagacu arasaba kwakirwa mu muryango wa Munyemanzi nk’ufite imbuto yawo mu nda. Mu kabyiniro kwa Kambale ho igihe umuziki wacaga ibintu hari uteye hejuru n’amahane nk’ubangamiwe.
718Nyirabandora yaritsize ngo kuva yaramenye ko Bahizi ari umuvandimwe we ibyo kubana bishyirwe ku ruhande. Bahizi we aracyakutirije yinginga ngo amuvane ku izima. Urubyiruko rwa Muhumuro na Bumanzi rwo rwanze kurebera ibirimo gukorerwa abanyabugo none rwatangiye gushishikariza abahatuye kwirinda kwikoma abaje babagana. Zaninka we nyuma yo kugezwa kwa muganga yahawe imiti imufasha arasezerererwa.
717Inshuti n’abavandimwe b’umuryango wa Munyemanzi bararebera hamwe uko bajyana Zaninka kwa muganga ! Zaninka ntabishaka ! Gafarasi we asabye Joziyane ko yamusanga i Bugo bakabana undi amutera utwatsi. Ibyo kwa Bahizi na Nyirabandora byo bikomeje guteza urujijo ! Noneho Bahizi ngo arashaka gusubukuru umubano ku ngufu !
716Ibya Zaninka bikomeje guteza urujijo. Rutaganira aribaza icyakorwa byamuyobeye. Joziyane we areruye abwira Gafarasi ko arambiwe kwitwa umugore w’umugabo atabona. Ngo agiye guhindura ubuzima ! Gafarasi biramutunguye. Manyobwa we aracyakomeye ku kwisiga mukorogo, aringinga Kibanga ngo abimwemerere.
>800 >795 >790 >785 >780 >775 >770 >765 >760 >755 >750 >745 >740 >735 >730 >725 >720 >715 >710 >705 >700 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved