Episode Topic Content
780Shema na Batamuriza barajya inama ku burere bw’Umuhuza. Barumva bakwiye gushirika ubute bakamuganiriza Nyirakuru Zaninka ataramurundura amutekeramo amateka agoretse, anamushyiramo imbuto y’urwango rw’Abanyabumanzi. Mbarubukeye we ahamagawe kwa muganga byihutirwa ku mpamvu za Fidusiya n’ikibazo cy’inda. Maribori we ari mu bikomeye mu biganza bya Kambale, Fiyete na Gihayima.
779 Mbarubukeye aritoratoje agaruka mu rugo nyuma yo gukwamira kwa Fidusiya. Nyirandatwa wakanzwe n’isahurwa ry’urugo yihutiye kudanangira inzugi zose bituma Mbarubukeye arara mu gikoni bucya yijujuta. Manyobwa we aragerageza kurura umugabo we nyuma yo kumurakaza amushinja kumuhisha telefoni ye batagitana. Yiciye icyiru cyo gutura Kibanga indirimbo imutaka by’ihabu !
778Mbarubukeye agarutse iwe arurazwa inyuma kubera imyitwarire ye idahwitse. Aje asa n'uwaciye bugufi ! Nyirandatwa ariko we ibyo ntacyo bimubwiye. Gasore we akanyamuneza ni kose. Nyuma yo gufata imiti ngo izina rigiye kuba umuntu ! Ku rundi ruhande Manyobwa we yabuze telephone ye ! Naho Gafarasi abwiwe ibaruwa imugenewe arakangarana.
777Mu muryango wo kwa Munyemanzi bakomeje guhangayikishwa n’ikibazo cy’uburwayi Gasore afite. Jyamubandi we aravumira ku gahera abanyabugo avuga ko ari bo bamuteje ubukene. Naho kwa Fidusiya na Mbarubukeye ho bibaye ibindi. Igihe nyamugore asaba amafaranga yo kwiyitaho n’umwana atwite, nyamugabo we aravuga ko nta n’igiceri. Igitenge Mbarubukeye azaniye Nyirandatwa cyo kirarikoze.
776Shantali arashavuye ariko ntashaka kwifungurira Nyirabandora ngo amufashe gutuza. Zaninka we arabashushubikanya shishi itabona ngo bamuvire mu nzu. Ku rundi ruhande, ibibazo biri mu bucuruzi nyambukamipaka byo byahagurukiwe ngo bishakirwe ibisubizo. Kwa Kibanga na Manyobwa ifoto iraza kurikora. Manyobwa ntakozwa ibisobanuro Kibanga amuha.
>800 >795 >790 >785 >780 >775 >770 >765 >760 >755 >750 >745 >740 >735 >730 >725 >720 >715 >710 >705 >700 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved