Episode Topic Content
795Shantali agahinda ni kose ! Ntiyiyumvisha uburyo Gasore yakunze yatekereza kwaka gatanya ! Mugenga we arafunguwe ! Yongeye kubwirwa iby’umwana bivugwa ko ari uwe aratsemba. Maribori na Melodie bo bakoranyirije incuti zabo ngo bazigezeho umushinga wo kwiteza imbere batekereje. Ku rundi ruhande Kibanga na Manyobwa bo bararebana akana ko mu jisho.
794Kigingi abwiye se ko yamenye inkuru nziza ko yabonye akazi ! Amusabye kubanza gushaka ngo abone kugahabwa ! Nyirandatwa we aravuga uburyo umugabo we akutirije amwihohoraho ngo basubirane. Gasore we avuye gutanga ikirego cy’ubutane na Shantali. Umugore aritaye mu gutwi aba nk’ukubiswe n’inkuba.
793Maribori abwije Muzatsinda amashirakinyoma. Amweruriye ko nyuma yo gutereranwa na Kigingi yazinutswe umuryango wose. Kibanga na Manyobwa bo bongeye kwiyunga umwuka hagati ya bombi wongera kuba mwiza, ndetse biraganisha ku kuvuga rumwe ku muti w’ikibazo cy’uruhu Manyobwa afite. Ku rundi ruhande, mu gihe Batamuriza na Rutaganira bakora uko bashoboye ngo barengere urugo rwa Gasore, Zaninka we aramugira inama yo kurusenya burundu.
792Gakwaya inkuru y’umwana witwa Viki ushakisha umuryango ikomeje kumubuza amahwemo. Noneho arashakira amakuru kuri Mugenga bivugwa ko yaba ari we mubyeyi undi mwana witwa Soso usangiye ikibazo na Viki ashakisha! Kwa Kibanga na Manyobwa ho ntirwambukwa ! Nyuma y’ubwo Manyobwa areba umugabo mu maso akamwita umuteramwaku. Batamuriza we atunguwe na Shantali amusaba kumuherekeza kujya kwikora mu nda !
791Melodie arihanganisha Maribori. Nyuma yo kuyoberanwa na nyirinzu ku bukode agasohorwa nabi, ndetse n’ibikoresho yasigiwe na Kambale bigafatirwa. Mbarubukeye we yisunze Gakwaya asaba Nyirandatwa kumva ko ashaka kugaruka mu nzira nziza mu gihe undi we yumva guhinduka kwe ari nko guhindura ubugondo bw’ingwe! Zaninka we aje aca igikuba avuga ko abonye kabutindi mu isakoshi ya Shantali.
>800 >795 >790 >785 >780 >775 >770 >765 >760 >755 >750 >745 >740 >735 >730 >725 >720 >715 >710 >705 >700 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved