Episode Topic Content
760Nyuma y’igihe Joziyane arifuza kongera kurebwa neza na Karimanzira. Aramurangira isoko ryo kugemura amafi kuri Hoteli akoramo. Fidusiya we nyuma yo gusurwa bitunguranye na Nyirandatwa arasaba Mbarubukeye ko bakwimukana bakajya kure y’amaso ye. Manyobwa we ikoranabuhanga rikomeje kumutonda ! Telefone ye yayigubanyije. Maribori we ibibazo bikomeje kuba uruhuri. Arasaba Muzatsinda kumuva iruhande vuba na bwangu.
759Kwa Gasore na Shantali ntibatekanye kubera uburwayi budasanzwe Gasore amaranye iminsi. Gusa mu gihe Shantali agira inama umugabo ngo ajye kwivuza, we ntabikozwa kuko ku bwe ari ukwiha rubanda. Mbarubukeye we iminsi mirongo ine yavuzwe y’umujura iramurangiranye. Nyirandatwa aramuregera inshuti nyuma yo kumufatira kwa Fidusiya. Kigingi we atashye iwabo mu gicuku rutava mu kanwa yifuza kwihererana na Maribori byanze bikunze.
758Maribori ntarakura mu ruge ! Aracyahanyanyaza ngo arebe ko Kigingi wamuteye inda yashyira mu gaciro akareka kumutererana akemera ko babana. Agamije kumukura ku izima noneho aramubaza uko yabigenza akomeje kumwihunza yajya kubyara akabyara uwo basa! Urubyiruko rwa Muhumuro na Bumanzi rwo rwasabye ubuyobozi gutumiza inama y’abaturage. Rurabashishikariza gushyira mu gaciro bakirinda gutiza umurindi abagamije gusenya.
757Nyuma yo kumenya ibyo Mbarubukeye amukorera ku bufatanyacyaha bwa Fidusiya, Nyirandatwa amupfunduriyeho agahinda ke! Mbarubukeye agize ngo arazura umugara byo kwihagararaho, yibutswa ko igihe cy’ireberwa ry’ihohotera cyarangiye ! Ubucuruzi bwa Akili na Samusoni bwo buhagaze neza. Basanga bukwiriye kwagurwa bukarenga imipaka bisesuye. Manyobwa we arasaba Kibanga kudakomeza kumurakarira kuko ngo guhimbira Maribori amakosa akirukanwa byari ku bw’urukundo.
756Umuhuza akomeje kugaragaza ko abaswe n’ibitekerano bya Nyirakuru, Batamuriza na Shema agahinda ni kose. Urubyiruko ruharanira amahoro rwa Muhumuro na Bumanzi rwo rwatumije inama yihutirwa yo kwiga ku ngamba zo guhangana n’umwuka mubi ututumba nyuma y’ikwirakwizwa ry’inyandiko zidasinye zibasira Abanyabugo. Naho Gasore we nyuma yo kugaruka mu rugo umugore amufashe neza. Aribaza uko abagabo batagira ba Shantali babaho. Ku rundi ruhande Nyirandatwa amenye ukuri ku ntandaro y’ibibazo by’urugo !
>800 >795 >790 >785 >780 >775 >770 >765 >760 >755 >750 >745 >740 >735 >730 >725 >720 >715 >710 >705 >700 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved