Episode Topic Content
755Joziyane akomeje guhangayikishwa n’uko Karimanzira atakimwikoza ! Nyiranjishi we aramubwira ko asarura ibyo yabibye. Ubanza bigiye kuzaba bimwe by’utinda ngo akumburwe bikarangiya yibagiranye. I Bugo ho Gafarasi aradagadwa ! Mandevu amubwiye ko agiye kumusabira guhagarikwa ku kazi ! Ni nyuma yo koshya urubyiruko rw’Abanyamugereko gucumba urugomo bakibasira abagomba kubarura impunzi. Kwa Muzatsinda bibaye ibindi. Kigingi asohoye Maribori mu gicuku undi avuga ko uko byagenda kose adatirimura ikirenge.
754Gasore yashyitse iwe nyuma y’agatereranzamba k’ibibazo katangiye ubwo yajyaga i Bugo kugobotora ubwato bwe bwari bwafatiriwe. Shantali arishimira iyamurindiye umugabo bakaba bongeye kurebana mu maso ! Inshuti n’abavandimwe na bo ibyishimo ni byose! Joziyane we nyuma yo kwica kuri Karimanzira na we akamugerera mu kebo yageragezaga kongera guhembera umwuka mwiza hagati ya bombi.
753Maribori akomeje gushakisha aho yarambika umusaya ariko ntibimworoheye. Karimanzira we arakubitaga agatoki ku kandi ahigira abanyarusangi avuga ko bamuteje igihombo! Mbarubukeye we ntashaka kumva inama agirwa n’inshuti ku kibazo kiri mu muryango. Batamuriza we ubwo yari kumwe na Nyirabandora yikanze nk’ubonye ikidasanzwe.
752Maribori yabuze amajyo ! Nyuma yo kwirukanwa kwa Kibanga ibibazo bikomeje kwisukiranya. Shema we akomeje guhangayikishwa n’ikibazo cya se ugaragaza imyitwarire idahwitse mu muryango. Arasaba inshuti ko bamwegera bakamusaba kureka inzira arimo, agaharanira inyungu z’urugo rwe. Gasore we amaze kuzanzamuka none aritegura gusubira ku ivuko. Maribori n’umuhinguranyabihe bo hari ibyo batumvikanaho.
751Bahizi azinze utwe ngo afite urugendo gusa ntashaka kuvuga iyo agiye. Maribori we ibibazo ni uruhuri ! Yituye ku muhinguranyabihe ngo ni we uzabikemura. Ku rundi ruhande Gafarasi arahekenya amenyo ! Nyuma yo gushoza imvururu bikarangira ari we ugezweho n’ingaruka, arahigira abanyabugo ngo ntibazamubanaho ! Donati na Mandevu baramusaba kureka ibyo arimo kuko bidakwiye.
>800 >795 >790 >785 >780 >775 >770 >765 >760 >755 >750 >745 >740 >735 >730 >725 >720 >715 >710 >705 >700 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved