Episode Topic Content
765Ntacyo bitwaye irabanza icyo nakoze igaheruka babivuze ukuri ! Maribori aho ari kwa muganga aricuza kuba yari abuze ubuzima by’amaherere kubera gushaka gukuramo inda ! Nyirandatwa we ku bibazo yari yisanganiwe hiyongereyeho icyo kubura amafaranga. Aribaza niba agatunzi kamuteye ntacyo gapfana na Mbarubukeye. Melodie atunguwe bikomeye no kumva ko Fidusiya atwite umwana w’umugabo ufite urugo ! Ku rundi ruhande, kwa Gasore na Shantali ibinezaneza ni byose, ubanza inzira igiye kuba nyabagendwa !
764Nyuma yo kwemera kujya kwa muganga Gasore agarukanye icyizere, Shantali avuza impundu. Mbarubukeye we agati yamanitse yicaye kukamanura bitangiye kumutera guhaguruka. Fidusiya amuteye iwe arahira ko ahava ari uko yemeye ko atwite inda ye akanatangira kumwitaho uko abishaka. Batamuriza we anyereye ku ijambo agwa mu ikosa yahaniye Umuhuza na we amuhana nta mishinyiko! Ibyo kwa Maribori byo bikomeje guteza urujijo.
763Joziyane akomeje kugaragaza inyota yo kongera kubana neza na Karimanzira. Noneho aratonganyiriza Nyiranjishi kuba Karimanzira yaje kumureba mu rugo aryamye ntamubwire ngo abyuke amwakire. Shema we nyuma yo kumirwa akajunjama ni bwo akibasha kubwira Batamuriza akaga yaboneye kwa Fidusiya ubwo yamwishongoragaho amubwira ngo atwite murumuna we. Mbarubukeye we yatumiye Fidusiya ngo baganire ku kibazo cy’inda atwite ! Rubuze gica.
762Ikibazo cy’uburwayi bwa Gasore cyarenze umuryango ! Shantali yatumye kuri Shema na Batamuriza ngo bamufashe kugonda umugabo yemere kujya kwa muganga. Abakorera hamwe muri Koperative b’i Muhumuro na Bumanzi bo barishimira isoko ryagutse ry’umusaruro ryabonetse Irusangi. Naho Kigingi we, urungano rumusanze aho yihishe rumwumvisha ko kuba mu bibazo atari impamvu yo kwiheza mu bandi. Noneho ibintu bihinduye isura ! Shema na Mbarubukeye batari biteze guhurira kwa Fidusiya bumviye rimwe ko atwite buri wese aratungurwa !!
761Nyirandatwa ahuye na Fidusiya mu nzira agize ngo aramumwaza amwicaho, undi amushira isoni bidasubirwaho birangira basumiranye. Nyirandatwa anyuze kwa Shema kubabwira urwo abonye Shema ajya mu ry’agaca asuma gukurikira Fidusiya. Maribori we asumbirijwe n’imibereho mibi agaruka kwa Kibanga, Manyobwa amukubise amaso amwamagana nk’uwamurura igisiga ku mishwi. Shantali we ngo arambiwe amananiza ya Gasore !
>800 >795 >790 >785 >780 >775 >770 >765 >760 >755 >750 >745 >740 >735 >730 >725 >720 >715 >710 >705 >700 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved