Episode Topic Content
790Umuhuza yahunze iwabo yenda guca umutima ararukira kwa Zaninka; Nyirakuru arashyokewe ati kaze mboga zizanye maze si ukumuhata ibitekerano yiva inyuma ! Gakwaya we umutima ntumuhaye amahoro nyuma yo kumenya inkuru y’umwana witwa Viki urangisha umuryango n’ubwo azi ko atari uwe. Arabisangiza inshuti ye Muzatsinda. Maribori we asohowe aho atuye none mu marira menshi aratakambira nyirinzu ngo ace inkoni izamba.
789Mbarubukeye aragisha inama Gakwaya ku nzira yacamo ngo yongere kurebana neza na Nyirandatwa. Shantali we agahinda karamushengura umutima nyuma yo guhohoterwa, Gasore bashakanye akamukeka amababa. Shema we ahingukirije Umuhuza ko ari Umunyabumanzi akuka umutima, arahunga nk’ukanzwe n’ingwe igikuba kiracika
788Gasore yaraye amenye bitunguranye ko Shantali atwite arakara umuranduranzuzi. Byahumiye ku mirari ubwo yari abikojeje Zaninka maze Shantali si ukumuviraho inda imwe akarwibonera ! Gakwaya na Muzatsinda bo barabaza Shema amakuru y’aho isoko nyambukamipaka rigeze ngo bitegure kuribyaza umusaruro bashikamye. Mbarubukeye arabaza Fidusiya iby’umwana yitirira ba Se babiri.
787Maribori na Melodie barikamase biyemeza kwihangira umurimo. Samusoni wari mu maboko y’abashinzwe umutekano ashinjwa gutwara ibiyobyabwenge we abaye umwere ariruhutsa. Tandiboyi atanze amakuru yirega ko ari we ubwe wapfuritse kabutindi mu mizigo yari mu modoka ya Shebuja atabizi. Ku rundi ruhande Shantali na Batamuriza baganiriye bazi ko bari bonyine, naho Gasore yakurikiraga ibyo bavugaga. Amenye ko Shantali atwite.
786Nyuma yo kwifungurira Batamuriza, Shantali anamwemereye ko bajyana kwa muganga kwisuzumisha ngo arebe uko ubuzima bwe buhagaze. Urubyiruko rutegura ikinyamakuru ngirankugire rwo, imvugo y’urwango igaragara mu byandikwa na Makenga irugeze aho icyiyoni cyambarira urunigi ! Rwiyemeje kumucyaha. Nyirabandora we amenye ko ubwo baheruka kubwirirwa ari Zaninka wari watokoje inkono agambiriye kumusebya !
>800 >795 >790 >785 >780 >775 >770 >765 >760 >755 >750 >745 >740 >735 >730 >725 >720 >715 >710 >705 >700 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved