Episode Topic Content
775Iby’urupfu rwa Tante wa Nelly na n’ubu biracyavugwa. Inshuti n’abavandimwe bakomeje kumuba hafi. Kwa Kibanga na Manyobwa ho amafoto ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga yateje impaka za ngo turwane ! Ku rundi ruhande Mbarubukeye akomeje guhabwa akato na bagenzi be kubera imyitwarire ye idahwitse. Shantali we yari ahurujwe ko umwana yarembye ageze nzira induru ayiha umunwa.
774Inkuru y’urupfu rwa Tante wa Nelly yasakaye. Abari mu nkambi i Bugo ntibavuga rumwe ku cyo yaba yazize. I Muhumuro na Bumanzi ho Mbarubukeye ahawe akato na bagenzi be. Wenda bizatuma asubiza agatima impembero areke kubabaza Nyirandatwa. Manyobwa we ateruye ingingo nshya ivuga ko akeneye akana. Shantali yari yemeye ko ikibazo afitanye na Gasore bakiva imuzi, Gasore abyamaganira kure.
773Byamenyekanye ko uwari wihishe mu cyumba cya Maribori yari Gihayima ! Ngo arishakiraga amakuru y’impamo ku mubare w’abakiraramo ubundi akayomeka ku mugongo wa nyarubwana ikayageza henshi hashoboka ! Mukahirwa we atangiye ibyo yiyemeje byo kwimana urugo rwa Shantali na Gasore n’ubwo Zaninka we amufashe nk’uri mu gatsiko k’abo yita abatesha umutwe Gasore. Gafarasi we yakiriye ubutumwa bubika !
772Agahinda Nyirandatwa yavanye kwa Fidusiya kamuhejeje mu buriri. Shema na Batamuriza bamusuye baragerageza kumwihanganisha. Ku rundi ruhande Nyirandatwa arashinja Fidusiya kuba yaramurogeye umugabo ndetse arumva bidakwiriye kugarukira aho atamujyanye mu nkiko ngo abiryozwe. Mukahirwa we yiyemeje kwinjira mu kibazo kiri hagati ya Gasore na Shantali ngo agire icyo agikoraho ahereye ku kuganiriza Gasore.
771Shantali nyuma yo kwakira ubutumwa bugufi bwa Gasore bumushinja kumugambanira ngo yicirwe mu nzira umutima uraremerewe ahisemo guhunga urugo. Nyirabandora we aragerageza kumusaba gutuza. Mu gihe yahambiraga utwangushye yari atunguwe no kwibasirwa n’umugabo we na Nyirabukwe. Jyamubandi we ari mu maboko y’Ubuyobozi i Bugo akekwaho gushaka kwambutsa i Muhumuro na Bumanzi ibiribwa by’ibyibano. Hagati ya Fidusiya na Nyirandatwa ho ntirwambukwa.
>800 >795 >790 >785 >780 >775 >770 >765 >760 >755 >750 >745 >740 >735 >730 >725 >720 >715 >710 >705 >700 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved