Episode Topic Content
800Gakwaya yiteguye bikomeye kwakira umuhungu we Viki yari yaraburiye irengero ! Mugenga we ibyo kwakira umukobwa we Soso ntacyo bimubwiye. Melodie na Maribori bo baratega zivamo. Contrat bari batezeho amakiriro ntisinywe ! Shantali we ahangayikishijwe cyane n’uko agiye gutandukana na Gasore. Ku rundi ruhande Batamuriza na Shema bo barashakisha icyakorwa cyose ngo ibyo gutandukana biburizwemo.
799Haravugwa iby’urubanza rwa Gasore na Shantali, Zaninka ategerezanyije amatsiko umwanzuro w’urukiko adashidikanya ko Shantali agiye gukanirwa urumukwiye ! Maribori na Melodie bo bacitse intege nyuma yo kumenyeshwa ko kontaro bari bizeye kuri Hotel itagisinywe kuko hajemo ikibazo. Ku rundi ruhande Manyobwa arashimagiza umugabo we amwumvisha uburyo ari Rudasumbwa.
798Urubyiruko rwahuje Gakwaya na Mugenga ngo babagezeho ubutumwa buturutse ku bana babo Vicky na Soso. Gasore na Shantali bo bari mu rukiko. Shantali yemereye imbere y’umucamanza ko yatwaye inda nyuma yo gufatwa ku ngufu. Gasore ntiyumva impamvu yabihishe niba ntacyo yishinjaga ! Asabwe ibimenyetso bigaragaza ko koko yafashwe ku ngufu !! Zaninka we aratera hejuru avuga ko umukazana we abeshya !
797Mbarubukeye arakutirije ngo arebe ko Nyirandatwa yadohora akongera akamutegera yombi ! Arumva kuba amweretse urupapuro rwa muganga rugaragaza ko ari muzima bihagije ! Nyirandatwa we ntamushira amakenga. Gasore na Shantali bo bari imbere y’umucamanza bamusobanurira inkurikizi zizaba nyuma yo gutana. Shantali ku rundi ruhande agahinda ni kose naho Gasore we ntacyo bimubwiye.
796Umuryango wa Munyemanzi wateranye ngo wige ku kibazo cya Gasore na Shantali. Gasore arasabwa gusobanura impamvu yatse gatanya atagishije inama umuryango. Mu gihe abandi bagaya Gasore, Zaninka we aramukora mu ntoki ko yakoze igikwiye ! Gakwaya na we amenye ko hari umwana we wabonetse yari yaraburiye irengero ! Mugenga aramwoshya kumwihakana !
>800 >795 >790 >785 >780 >775 >770 >765 >760 >755 >750 >745 >740 >735 >730 >725 >720 >715 >710 >705 >700 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved