Episode Topic Content
770Rurageretse hagati ya Fidusiya na Mbarubukeye ! Nyamugore aramusaba kwemera mu nyandiko ikorewe imbere y’abahamya babiri ko ari Se w’umwana uri mu nda. Manyobwa we urukundo rumugejeje aho afata Kibanga amafoto adasanzwe ngo ayakoreshe ku mbuga nkoranyambaga anopfesha abatamugira. Kigingi we abonye ibyo ashingiraho yumvisha Se ko Maribori yashatse kumwegekaho inda itari iye.
769Shantali yaraye ategereje Gasore aramubura, yiyemeza kuza kwa Rutaganira ngo bamufashe gushakisha. Atunguwe no kuhamusanga ari intere yondorwa kubera kwiyahuza inzoga. Kigingi we akutirije afata amafoto Kambale na Maribori. Baribaza icyo agambiriye. Fidusiya na Batamuriza bo batumijwe ku ishuri nyuma yo kwanduranya kw’abana babo bahageze na bo ubwabo barashwana. Ku rundi ruhande, Fidusiya ageze mu rugo atungurwa no gusanga Mbarubukeye yahimukiye. Ntibumva ibintu kimwe.
768Abanyamuhumuro na Bumanzi bababajwe n’impanuka y’ikamyo shoferi yarokotse ku kaburembe ! Ntibazi ko mu bahuruye harimo n’abashungerezi ! Gafarasi we arasobanurira Jyamubandi imiterere y’ubucuruzi yifuza ko bazakorana. Shema na Batamuriza bo batumijwe na mwarimu Muhorakeye. Umwana wabo Umuhuza yarwanye na Izabayo wa Fidusiya batarebana neza kubera ubucuti bwe butindi na Mbarubukeye ! Gasore we arakajwe n’uko mushiki we amumeneye ibanga.
767Nyirandatwa amenyesheje Mbarubukeye ko atazemera kwirengera inkurikizi zo kumuca inyuma akajya kubyara mu gasozi ! Maribori we ingorane z’ubuzima atabuzemo uruhare zirakomeje. Nyuma yo guhambirizwa na Manyobwa. Noneho arapfunda imitwe kwa Kambale. Ku rundi ruhande Karimanzira we arijujutira igihano yahawe kubera kugurisha abantu amafi adafite ubuziranenge bikabaviramo uburwayi bukomeye.
766Amafi Karimanzira yajyanye i Muhumuro na Bumanzi ararikoze ! Ivuriro riruzuriranye ! Ibiri amambu we aravuga ko nta ruhare afite mu kibazo ngo kuva amafi atari we wayarobye cyangwa ngo abe ari wayigurishije ! Ku rundi ruhande, Maribori nyuma yo kuva kwa muganga akarwarira kwa Kibanga atunguwe no gusabwa na Manyobwa kubyuka akazinga utwe. Kwa Nyirandatwa ho bibaye ibindi ! Abwiwe ko Fidusiya atwite ararabirana !
>800 >795 >790 >785 >780 >775 >770 >765 >760 >755 >750 >745 >740 >735 >730 >725 >720 >715 >710 >705 >700 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved